Blog

  • Uwacu Julienne yakebuye abagera mu nshingano bakimakaza indonke – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga na One Nation Radio mu kiganiro cyibanze ku rugendo rw'imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uko yakomeje kugirirwa icyizere n'igihugu mu bihe bitandukanye.

    Uwacu Julienne yagaragaje ko uwagiriwe icyizere n'igihugu nta gihombo kibamo cyane ko bagenerwa umushahara runaka kandi ko uwanyuzwe na wo wamuteza intambwe ishimishije.

    Ati 'Wagiriwe icyizere muri iki gihugu ugahabwa inshingano ukazikora nta gihombo kibamo kuko dukora duhembwa kandi tubona amafaranaga atari make. Ingeso yo kutanyurwa no gushakisha indonke mu nzira zitari zo n'urubyiruko rubyumve nta cyo bigutwaye kwakira igihembo cyangwa umushahara ubona mu buryo bwemewe n'amategeko ukabikoresha neza.'

    Yagaragarije urubyiruko ko umuntu ugera mu nshingano zo gukorera igihugu agashaka gukira yifashishije inzira y'ubusamo bitabura kumugiraho ingaruka.

    Ati 'Bishobora kuguhira bwa mbere ariko sinzi ko byaba ubwa kabiri n'ubwa gatatu kandi ngo uwububa abonwa n'uhagaze. N'igihe hataragira ukubona na we nta mahoro ubona yo mu mutima. Aho gushyira imbaraga mu kazi uba ushaka ikintu gitwikira kwa kutanyurwa.'

    Yagaragaje ko abari mu nshingano n'abifuza kuzijyamo hari indangagaciro zikwiye kubaranga zirimo kunyurwa n'ibyo babonye mu nzira nzima, gukunda igihugu n'ibindi.

    Uwacu yagaragaje ko umuntu ukunda igihugu agomba kubijyanisha n'ibyo akora ku buryo aharanira ko gitera imbere aho kwimakaza inyungu ze bwite.

    Yakomeje ati 'Gukunda igihugu bivuze gukunda abenegihugu, guharanira ko gitera imbere kugira ngo inyungu rusange zijye imbere uzabone na we izawe. Nta gukira umuntu anyuze iy'ubusamu n'iyo ubibonye kubicunga birakunanira kubera ko uba wumva n'ejo uzabibona.'

    Yavuze ko hari amakosa urubyiruko rujya rukora yo gushaka kubaho mu buzima nk'ubwo abantu bamaze igihe kinini bari mu kazi babayeho, bigatuma bisanga mu makosa aganisha ku kurya ruswa.

    Ati 'Aho kugira ubugugu n'ubusambo no gushaka gusambira byinshi, bigendemo buhoro buhoro birashoboka.'

    Uwacu Julienne wanyuze mu mirimo itandukanye mu gihugu, yagaragaje ko u Rwanda ruha amahirwe umuntu uwo ari we wese hatarebwe aho akomoka.

    Yakomeje agaragaza ko abari mu nshingano n'abazashaka kuzijyamo bakwiye kwimakaza umuco wo kudatatira igihango n'icyizere bagirirwa n'ubuyobozi bw'igihugu, kutimakaza ubusambo, inda nini n'ibindi bigamije kurigisa umutungo wa rubanda.

    Yagiriye urubyiruko inama kandi yo kutirebera mu ndorerwamo z'ibyahise kuko igihugu kidatanga amahirwe gishingiye ku byo imiryango bavukamo yanyuzemo cyangwa amakosa bakoreye igihugu.

    Ku bijyanye no kuba hari abantu batunzwe no kuvuga nabi igihugu kugira ngo babone amaramuko, yagaragaje ko ari ubugwari bukomeye asaba urubyiruko ruba mu mahanga kwirinda kubyijandikamo.

    Ati 'Ni ubugwari bwo ku rwego rukomeye […]Rubyiruko dufite ingero z'abantu bazima bakoze neza, bakora niba ari ishoramari barikora neza niba ari inzego za leta bazikoramo neza…reka twigane izo ngero.'

    Yashimangiye ko kuba u Rwanda rwarahisemo kubakira ku bumwe byakemuye ibibazo byinshi kandi byashimangiye ko abantu bose bashobora gufata inshingano kandi bakazikora neza.

    Yahishuye ko Guverinoma y'ubumwe yabaye indunduro y'imiyoborere mibi ishingiye ku macakubiri n'ivangura byari byararanze igihugu ku buryo kuri ubu hubakwa ibikorwaremezo mu bice byose by'Igihugu.

    Uwacu Julienne yasabye abari mu nshingano z’ubuyobozi kunyurwa n’ibyo bahabwa kuko aribyo bifasha gukomeza kuba intangarugero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwacu-julienne-yakebuye-abagera-mu-nshingano-bakimakaza-indonke

  • Imyigaragambyo koko niyo yateye isubikwa ry'igitaramo cya The Ben na Diamond? #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben usanzwe uzwi nka Mugisha Benjamin ku mazina ye bwite yo mu bwana, wayiyise mu rugendo rwo guhanga no kuririmba indirimbo zitandukanye zitsa cyane cyane ku rukundo nka Urarenze, Ese Nibyo, Amahirwe ya nyuma, Incuti nyancuti, Wigenda, Amaso Ku Maso, I'm in Love (2012), I can See, Habibi, Fine girl, Naremeye, Ndaje, Vazi (2019), Suko (2019), Ngufite kumutima (2020) n'izindi yagiye akorana n'abandi bahanzi atangaza ko icyateye isubikwa ry'iserukiramuco 'Colors of the East Festival' yari itegerejwe na benshi ryagombaga kuba tariki 23 kugeza 26 Gicurasi 2024, muri Capital One Arena, mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ryagaritswe n'imyigaragambyo y'abantu bashyigikiye Palestine mu ntambara irimo na Israel.

    Iri serukiramuco ryari ryateganyijwe kubamo abahanzi benshi bakomeye kandi bakunzwe mu gihugu cy'u Rwanda no mu bihugu bitandukanye bya Afurika y'Iburasirazuba. Mu bahanzi barimo Diamond Platnumz, Olite Brown wo muri Kenya,  Baraka Joshua wo mu Burundi,  Innoss'B wo mu Burundi, Nandy wo mu Tanzania, Shinski wo muri Kenya, Lij Mic wo mu Bwongereza, Suldaan Seeraar wo mu Somalia, John Frog wo mu Sudan, OC Osilliation wo mu Zambia, Nandy, Luda, Calvin, Onyx, Si, Fab, Nelson Amazing, E Money Vegas n'abandi benshi.

    Ibi birori byari kwitabirwa n'abantu ibihumbi byinshi byahagaze kubera abantu benshi bihaye imihanda y'imbere y'Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika n'ahandi bagamije kugaragaza ko Palestine irengana ahubwo ari Israel iri kurengera.

    Kugeza ubu, iri serukiramuco ritakozwe, ariko rishobora kuzasubukurwa. The Ben yavuze ko iri serukiramuco ryasubitseho, ariko ko abaritegura batangiye kuvugana n'ubuyobozi bw'aho ryari kubera, kugirango bahitemo indi tariki nshya.

    Aganira na inyaRWanda dukesha iyi nkuru, The Ben yavuze ati 'Ngirango murabizi hari imyigaragambyo imaze igihe muri Washington D.C no mu bindi bice bitandukanye ngirango babyitaga 'Pro-Palestine' byari bikaze cyane muri ariya matariki ndetse na n'ubu biracyakaze, ariko muri ariya matariki byari bikaze cyane muri Leta ya Washington bituma basubika igitaramo.'

    The post Imyigaragambyo koko niyo yateye isubikwa ry'igitaramo cya The Ben na Diamond? appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/imyigaragambyo-koko-niyo-yateye-isubikwa-ryigitaramo-cya-the-ben-na-diamond/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imyigaragambyo-koko-niyo-yateye-isubikwa-ryigitaramo-cya-the-ben-na-diamond

  • Inka zirenga ibihumbi 452 zimaze gutangwa binyuze muri gahunda ya Girinka – #rwanda #RwOT

    Muri izi nka ntabwo habariwemo izakomotse ku zatanzwe muri iyi gahunda.

    Ni imibare yagarutseho tariki ya 30 Gicurasi 2024, ubwo hamurikwaga umushinga uzashorwamo hafi miliyoni 700 Frw, azifashishwa mu guhangana n'ibibazo by'ubworozi bw'inka by'umwihariko iby'impfizi nke mu Rwanda n'umukamo ukiri hasi.

    Gahunda ya 'Girinka Munyarwanda', yatangijwe mu mwaka wa 2006, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy'imirire mibi no guteza imbere ubuzima n'imibereho myiza mu Banyawanda.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubworozi bw'inka bwari bwarahungabanye dore ko bwahereye ku nka 172,000 nazo ziganjemo iza gakondo. Mu 2000 izi nka zari zimaze kwiyongera zigera ku 755,123.

    Muri Kamena 2023, mu Rwanda hari inka 1,644,692 habariwemo n'izatanzwe muri gahunda ya Girinka.

    Nshimiyimana Jean Bosco wororera mu karere ka Gicumbi,ni umwe mu bahawe inka mu 2005 binyuze muri gahunda ya Girinka. Ubu afite inka esheshatu zirimo enye za 'Friesian' n'izindi ebyiri za 'Jersey'. Eshatu muri zo zirakamwa, zikamuha litiro 45 ku munsi.

    Yavuze ko kuva icyo gihe ubworozi bw'inka bwamuhinduriye ubuzima, ubu akaba abayeho neza, impinduka akesha iyi gahunda yashyiriweho Abanyarwanda.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda [RAB], igaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 habonekaga umukamo ungana na toni 7,206 ku mwaka.

    Mu mwaka wa 2005 mbere gato y'uko gahunda ya Girinka itangira gushyirwa mu bikorwa, umukamo ku mwaka wari toni 142,511 uza kugera kuri toni 1,061,301 mu 2023, nyuma y'imyaka 17 iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa.

    Ibi bivuze ko umukamo wikubye inshuro zirenga zirindwi ugereranyije n'uwabonekaga mu 2005 mbere y'uko gahunda ya Girinka itangizwa.

    Ingamba za Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi [MINAGRI] zigaragaza ko mu rwego rwo guhaza isoko ryo mu gihugu no kongera ibyoherezwa mu mahanga, hagati ya 2024-2029 umukamo w'amata ugomba kwiyongera ku rugero rwa 75%.

    Hamaze gutangwa inka zirenga ibihumbi 452 binyuze muri gahunda ya Girinka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inka-zirenga-ibihumbi-452-zimaze-gutangwa-binyuze-muri-gahunda-ya-girinka

  • Real Madrid yegukanye igikombe cya 15 cya UEFA Champions League #rwanda #RwOT

    Real Madrid yatsinze Borussia Dortmund 2-0 ihita yegukana igikombe cya UEFA champions League 2023-24 kiba igikombe cya 15 yegukanye mu mateka ya yo.

    Ni umukino abantu benshi bahaga amahirwe ikipe ya Real Madrid gutsinda mu buryo bworoshye.

    Gusa si ko byaje kugenda, Borussia Dortmund igice cya mbere yarushije Real Madrid ndetse ibona amahirwe aba yavuyemo ibitego ariko ku bw’amahirwe make ntibyakunda.

    Dortmund yabonye amahirwe aba yavuyemo ibitego nk’amahirwe ya Niclas Füllkrug umupira wakubise igiti cy’izamu, Karim Adeyemi yahushije uburyo bubiri ndetse na Ian Maatsen yateye ariko Thibaut Courtois awukuramo.

    Muri iki gice cya mbere nta mahirwe afatika yabonye. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Ku munota wa 49, umunyezamu wa Dortmund Gregor Kobel yakoze akazi gakomeye akuramo umupira ukomeye wa Kross yari ateye kuri kufura.

    Ku munota wa 62, Niclas Füllkrug yateye umutwe ukomeye ariko umunyeza Thibaut Courtois awukuramo.

    Real Madrid itari yagaraye cyane mu mukino yaje kubona igitego cyatsinzwe na Daniel Carvajal n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri.

    Real Madrid yakomeje gushaka igitego cya kabiri ariko Jude Bellingham yahushije, Kobel akuramo kufura ya Toni Kross ndetse n’umutwe wa Nacho.

    Gusa akagozi kaje kongera gucika ku munota wa 83 ubwo Vinicius Jr yatsindiraga Real Madrid igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Jude Bellingham.

    Umukino waje kurangira ari 2-0 maze Real Madrid yegukana igikombe cya 2023-24.

    Carvajal yatsinze igitego cya mbere

    Vinicius Jr yatsinze igitego cya kabiri

    Real Madrid yegukanye igikombe cya Champions League

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Real-Madrid-yegukanye-igikombe-cya-15-cya-UEFA-Champions-League

  • Tujyane Bruxelles-Paris-Kigali na RwandAir iri koroshya ingendo mu cyerekezo kigana Afurika n'ahandi (video) – #rwanda #RwOT

    Ni ingendo ikora gatatu mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu.

    Iyo minsi ni nayo ikoresha ivana abagenzi i Paris ibageza i Kigali, aho bahaguruka i Paris saa tatu n'igice z'ijoro, bakagere i Kigali saa kumi n'ebyiri za mu gitondo ku munsi ukurikiyeho.

    Ubwo RwandAir yatangizaga urugendo rwa mbere rujya i Paris, Yvonne Makolo, Umuyobozi Mukuru wayo, yagaragaje ko ari intambwe bateye igaragaza iterambere ry'iki kigo n'iry'ibihugu byombi, u Bufaransa n'u Rwanda.

    Yagize ati “Isoko ry'u Burayi ni ingenzi ku Rwanda na RwandAir ku iterambere ry'ubucuruzi n'ubukerarugendo. Nka RwandAir hari ibicuruzwa byinshi twohereza i Bruxelles n'i Londres. Turateganya no kubikora i Paris. Dufite ba mukerarugendo benshi hano ndetse n'Abanyafurika baba hano turateganya kuba twabahuza n'ibihugu bakomokamo.''

    Makolo yavuze ko iki gihugu ari isoko ryiza cyane bituma RwandAir nayo ihuza Afurika n'u Burayi, Kigali ikaba ihuriro ry'ibyo bice byombi.

    Ni urugendo rwatangijwe muri icyo cyerekezo ariko rukanashamikira ku zindi ngendo RwandAir isanzwe ikora. Bivuze ko niba umugenzi avuye nk'i Paris ashaka gukomereza mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, mu mahitamo ye ashobora kugendena na RwandAir, ikamunyuza i Kigali mbere yo gukomereza mu gihugu kindi cya Afurika, nacyo RwandAir iba iri bumutwaremo, ibizwi nka 'connection.'

    Ibi bigaragaza ko iyi Sosiyete Nyarwanda, idakora ibijyanye n'ubwikorezi bikarangirira aho ahubwo iri kugira uruhare mu guhuza abantu, mu bikorwa bitandukanye, ndetse no mu guhuza imiryango.

    Ikindi ni uko muri izi ngendo z'ibyerekezo bitandukanye hakorwamo n'ubukerarugendo, kuko usanga abagenzi bamwe basura Umujyi wa Kigali, bakahahira ibyo bakeneye cyangwa bakanahasura, bigatuma Kigali yinjiza amadovize kandi ikanamenyekana.

    Tariki ya 28 Gicurasi 2024, nk'Umunyamakuru wa IGIHE nafashe umwanya nzana n'abagenzi muri RwandAir igana muri iki cyerekezo, tuganira imbonankubone, nirebera uko abagenzi bakirwa. Si ubwa mbere nyigendamo ariko noneho nashakaga kumenya iki cyerekezo uko gihagaze nyuma y'umwaka umwe gitangiye.

    Mu bantu twaganiriye cyane higanjemo Abanyafurika, icyo bahora bagarukaho ni ishema baterwa n'ingendo bakorera muri RwandAir, aho bose bahuriza ku kuvuga ko indege nk'iyi ifite isuku kandi yakira neza abagenzi igapiganwa n'izindi mu ruhando rw'amahanga, ari ishema kuri Afurika muri rusange. Ni mu gihe kuko bayihitamo babanje guhitamo izindi sosiyete nyinshi, ariko bagasanga RwandAir izihiga zose.

    Ku Banyarwanda, umwe mu bo twazanye tuganira yaragize ati “Ibi ni amatunda dukesha ubuyobozi bwiza, kwinjira mu ndege y'u Rwanda wumva uri iwanyu rwose. Nkanjye mvuye muri Amerika, ngeze Paris mfata RwandAir, ariko ndakubwiza ukuri ko byahindutse nkumva meze nk'ugeze i Rwanda, nahereye ku muryango ninjira nsuhuzanya mu Kinyarwanda, munyakiriza amafunguro no kunyicira inyota byose mu Kinyarwanda.”

    Yongeyeho ati “Ariko wari uzi ko hano mu ndege yacu twitetesha? Hari serivisi baguha utahabwa mu bindi bihugu kuko umuco si umwe, burya umuco ni ikintu gikomeye cyane.”

    Indege RwandAir ikoresha muri izi ngendo ni indege nshya, nini kandi ngari. Kuva umugenzi acyurira kugera ageze i kigali nta mavunane mu byiciro byose bicaramo.

    Abakozi ba RwandAir muri izi ngendo usanga bavuga badategwa indimi mpuzamahanga, yaba Icyongereza, Igifaransa ndetse n'Ikinyarwanda cyiza, ibibafasha kwakira abagenzi bose neza, mu bihugu baturukamo byose.

    Mu bintu bitatu bituma abagenzi bajya mu bihugu bitandukanye bya Afurika bakoresha iki cyerekezo harimo, serivisi zinoze za RwandAir, kumara umwanya muto utegereje indege ikujyana mu kindi cyerekezo (connection) ndetse byaba ngombwa RwandAir igafasha abagenzi kuruhuka, bakarara muri hoteli nta kiguzi batanze, bityo bakanagira n'amahirwe yo gusura Umujyi wa Kigali.

    Ni ukuvuga ngo niba uvuye i Paris uje i Kigali, mu minota 45 gusa RwandAir ikaba ihagurutse yerekeje nk'i Cotonou muri Benin, uzayihitamo utazuyaza kurusha gutegereza indi ndege izamara amasaha abiri cyangwa atatu itarakujyana mu kindi cyerekezo uganamo.

    Izo ni zimwe muri serivisi zikomeje gutuma RwandAir iganwa cyane n'abagenzi kenshi bajya mu bindi bihugu bya Afurika.

    Mu makuru duhabwa na RwandAir baragira bati “Muri ibi bihe dutangiye by'Impeshyi, indege igenda yuzuye 100%, mu bindi bihe bakaba nka 85% muri iki cyerekezo na ya minsi igendamo.”

    Ibi byatumye mu 2017, ubwo yari ifite indege 12, yakiraga abagenzi ibihumbi 765 ku mwaka, ubu ku ndege 14 ifite muri uyu mwaka wa 2024, biteganyijwe ko izakira abagera kuri miliyoni 1,1.

    Mu myaka itatu ishize RwandAir yakomeje kwagura ibikorwa, aho kugeza uyu munsi ifite indege 14 igakora ingendo zo mu byerekezo birenga 28 mu Majyepfo, Uburengerazuba, Uburasirazuba bya Afurika, tutibagiwe n'iyo Hagati, Uburasirazuba bwo Hagati, u Burayi na Aziya.

    Mu 2021 kandi RwandAir na Qatar Airways byasinyanye amasezerano afasha iyi Sosiyete y'u Rwanda gukoresha ibyerekezo 65 by'iyi y'Abarabu biri muri Afurika n'ibindi bice by'Isi, ibyatumye RwandAir ihita itangiza ingendo z'ako kanya ziva i Kigali zerekeza i Doha.

    Byakurikiyeho n'izindi z'ako kanya ziva ku Kibuga Mbuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe zerekeza ku cya Heathrow cy'i Londres mu Bwongereza.

    Uretse Bruxelles na Paris, RwandAir ijya mu mijyi nka Cotonou muri Bénin, Dar es Salaam muri Tanzanie, Kamembe mu Rwanda, Libreville muri Gabon, Nairobi muri Kenya, Lusaka muri Zambia, Londres mu Bwongereza n'i Bujumbura mu Burundi.

    Iyo mijyi yiyongera ku ya Lagos na Abuja muri Nigeria, Cape Town muri Afurika y'Epfo, Kampala muri Uganda, Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu na Harare muri Zimbabwe.

    Uretse gutera imbere ku mubare w'indege, n'uw'abagenzi RwandAir itwara, iyi sosiyete ntiyibagiwe no gutwara imizigo y'abakenera serivisi zayo, mu mpera za 2022 RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo ya Boeing B737-800SF, ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura toni 23.904.

    Ifite uburebure bwa metro 39,5 mu gihe kuva ku ibaba rimwe ugera ku rindi harimo intera ya metero 35,8 naho mu buhagarike ikareshya na metero 12,6.

    RwandAir igaragaza ko hagati y'imyaka itanu n'ine iri imbere iteganya kuzakuba byibuze inshuro eshanu ingendo zayo, cyane ko Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kibaza cyuzuye.

    Biteganyijwe ko iki kibuga kizaba cyakira abagenzi miliyoni 8,2 n'imizigo ingana na toni ibihumbi 150 ku mwaka ubwo igice cyacyo cya mbere kizaba gitangiye gukora, mu gihe icya kabiri nicyuzura ubwo bushobozi buzikuba kabiri.

    Video igaragaza urugendo ruva i Paris rugana Bruxelles mbere kwerekeza i Kigali

    Abagenzi bavuye hirya no hino bari ku murongo bari kwerekana impapuro z’urugendo mbere yo kwinjira mu ndege ya RwandAir

    Abagenzi bakora check in bari i Bruxelles, mbere yo gukomereza i Paris no kujya i Kigali mbere yo kwinjira mu ndege ya RwandAir

    Umunyamakuru wa IGIHE aganira n'abagenzi i Bruxelles

    Abagenzi bakora check in bari i Bruxelles, mbere yo gukomereza i Paris no kujya i Kigali mbere yo kwinjira mu ndege ya RwandAir

    Abagenzi n'abashinzwe kubaha serivise zitandukanye mu ndege bava i Bruxelles-Paris-Kigali

    Umunyamakuru wa IGIHE agiye gutangira urugendo ruva Brussels rwerekeza i Paris mbere yo kugana i Kigali

    Abagana RwandAir bahabwa serivisi nziza, zirimo n’amafunguro ateguwe neza

    Bamwe mu bari mu itsinda rishinzwe kwakira abagenzi muri RwandAir babikora kinyamwuga kandi bakavugisha abantu mu ndimi zitandukanye

    Mu ndege ya RwandAir, abagenzi bitabwaho kuri buri kintu cyose bakeneye, aha ni igihe cy'amafunguro bahagurutse i Paris berekeza i Kigali

    Umwe mu bagenzi ba RwandAir afata amafunguro mu gihe cy'urugendo Paris-Kigali

    Abagenzi baturutse mu cyerekezo Bruxelles-Paris-Kigali na RwandAir ubwo bari bageze ku kibuga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe

    Mu myaka itatu ishize, RwandAir, yakomeje kwagura ibikorwa byayo, iyo ugeze i Kanombe uhasanga izindi ndege zigana mu byerekezo bitandukanye

    Mu ndege ya RwandAir kimwe n'izindi ziri kuri uru rwego zigenera ubufasha ababana n'ubumuga, abarwaye cyangwa undi wese ufite intege nke mu gihe cy'urugendo

    Aha RwandAir yari igeze i Paris, ivuye Bruxelles mu Bubiligi igana Kigali

    Andi mafoto agaragaza RwandAir itangira urugendo rwa mbere rugana i Paris mu Bufaransa. Aha ni ku Kibuga cy'indege cya Roissy Charles de Gaulle

    Abayobozi batandukanye bishimiye guha ikaze RwandAir mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa

    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkurikiyimfura batangiza ingendo zihuza Kigali na Paris ku mugaragaro

    Igihe bafataga ifoto y’urwibutso

    Umunyamakuru wa IGIHE ari i Paris mu Bufaransa ubwo hatangizwaga ingendo zihuza Kigali na Paris mu mwaka ushize

    Ubwo abagenzi ba mbere bakoze urugendo ruhuza Kigali na Paris basohokaga mu ndege

    Uhagarariye RwandAir mu Bubiligi, Gashumba Charles Damascène, aganira n’abaje gutaha urugendo rwa RwandAir rugana i Paris rwari rubaye ku nshuro ya mbere

    Igishushanyo kigaragaza indege ya RwandAir mu imurikabikorwa

    RwandAir ikunze guseruka mu imurikabikorwa ribera hirya no hino ku Isi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tujyane-bruxelles-paris-kigali-na-rwandair-iri-koroshya-ingendo-mu-cyerekezo

  • Real Madrid yegukanye igikombe cya 16 cya UEFA Champions League #rwanda #RwOT

    Real Madrid yatsinze Borussia Dortmund 2-0 ihita yegukana igikombe cya UEFA champions League 2023-24 kiba igikombe cya 16 yegukanye mu mateka ya yo.

    Ni umukino abantu benshi bahaga amahirwe ikipe ya Real Madrid gutsinda mu buryo bworoshye.

    Gusa si ko byaje kugenda, Borussia Dortmund igice cya mbere yarushije Real Madrid ndetse ibona amahirwe aba yavuyemo ibitego ariko ku bw’amahirwe make ntibyakunda.

    Dortmund yabonye amahirwe aba yavuyemo ibitego nk’amahirwe ya Niclas Füllkrug umupira wakubise igiti cy’izamu, Karim Adeyemi yahushije uburyo bubiri ndetse na Ian Maatsen yateye ariko Thibaut Courtois awukuramo.

    Muri iki gice cya mbere nta mahirwe afatika yabonye. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Ku munota wa 49, umunyezamu wa Dortmund Gregor Kobel yakoze akazi gakomeye akuramo umupira ukomeye wa Kross yari ateye kuri kufura.

    Ku munota wa 62, Niclas Füllkrug yateye umutwe ukomeye ariko umunyeza Thibaut Courtois awukuramo.

    Real Madrid itari yagaraye cyane mu mukino yaje kubona igitego cyatsinzwe na Daniel Carvajal n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri.

    Real Madrid yakomeje gushaka igitego cya kabiri ariko Jude Bellingham yahushije, Kobel akuramo kufura ya Toni Kross ndetse n’umutwe wa Nacho.

    Gusa akagozi kaje kongera gucika ku munota wa 83 ubwo Vinicius Jr yatsindiraga Real Madrid igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Jude Bellingham.

    Umukino waje kurangira ari 2-0 maze Real Madrid yegukana igikombe cya 2023-24.

    Carvajal yatsinze igitego cya mbere

    Vinicius Jr yatsinze igitego cya kabiri

    Real Madrid yegukanye igikombe cya Champions League

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/real-madrid-yegukanye-igikombe-cya-16-cya-uefa-champions-league

  • Ibyo nateguye ni byo natanze – The Ben nyuma… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024 muri BK Arena, warangiye ikipe Petro de Luanda yegukanye irushanwa rya Basketball Africa League mu 2024 nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma, Al Ahly Ly amanota 107-94. Ni umukino warebwe na Perezida Kagame na Madamu.

    The Ben ni we muhanzi w'umunyarwanda wahawe kuririmba asoza iyi mikino. Ni ubwa mbere yari aririmbye muri iyi mikino ihuza ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.

    Yaririmbye yiyongera ku rutonde rw'abandi baririmbye mu mikino yabanje barimo umunya-Nigeria, Adekunle Gold, Kevin Kade, Ish Kevin, Ariel Wayz, Kivumbi, Chriss Eazy, Kenny Sol n'Itorero Inganzo Ngari.

    Imbere y'ibihumbi by'abantu, The Ben yisunze indirimbo ze zakunzwe zirimo nka 'Lose Control', 'Habibi', 'Why' yakoranye na Diamond, agaragaza ko ari umuhanzi ukomeye mu Rwanda.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, The Ben yavuze ko yanejejwe no gutamira abitabiriye imikino ya BAL. Ati “Ndiyumva neza cyane! Ndumva meze neza, ibyo twateguye guha abantu ni byo tubahaye, kandi na bo barishimye cyane ni byo tuba tugamije.”

    Yavuze ko guhitamo indirimbo aririmba mu bitaramo nk’ibi atari ikintu kimworohera, kuko bimusaba kunyuza amaso mu ndirimbo ze, kandi akita cyane ku mahitamo y’abakunzi be.

    Ati “Gupanga ‘Playlist’ yanjye birangora biri mu bintu bingora iyo ngiye kuririmba, kuko indirimbo zose twagiye duha abakunzi bacu zabagiriye akamaro, rero ntibyari byoroshye, ariko nibaza ko izo twahisemo zari sawa.”

    Ku rubyiniro, uyu muhanzi yifashishije itsinda ry’ababyinnyi ryitwa Ishami Talent basanzwe bifashishwa cyane mu mikino ya BAL. 

    The Ben avuga ko gukorana n’uru rubyiruko byamusabye kwitonda no gutegura neza, kuko yashakaga gukora ikintu cyiza.  

    Ati “Navuga ko bitari byoroshye kuko iyo ushaka gukora ikintu cyiza kandi ugikunze hari ‘Pressure’ (igitutu) iba ihari, ariko nanone muri rwa rukundo ukora uko ushoboye ukabikora neza.”



    The Ben yatangaje ko yanyuzwe no gutaramira ibihumbi by'abantu ku mukino wa nyuma wa BAL

    The Ben yatangaje ko yifashishije itsinda ry'ababyinnyi Ishami Talent mu rwego rwo kugaragaza neza ibihangano bye yari yateguye

    The Ben yaririmbye indirimbo zirimo '”Ngufite ku Mutima”, “Ni forever”, “Why” na “Lose Control” n'izindi

    The Ben yatangaje ko guhitamo indirimbo aririmba bimuba kwitonda no kugisha inama abantu banyuranye


    The Ben yavuze ko yari amaze igihe yitegura kuririmba muri iyi mikino ya BAL 


    Ibyishimo ni byose ku ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yegukanye irushawa rya BAL 2024









    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYENA THE BEN NYUMA YO KURIRIMBA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143575/ibyo-nateguye-ni-byo-natanze-the-ben-nyuma-yo-kwizihira-abitabiriye-umukino-wa-nyuma-wa-ba-143575.html

  • Uko umukino uri kugenda umunota ku munota:

    40′ Macel Sabitzer wa Borussia Dortmund ahawe umupira na Julian Brandt maze nawe arekuye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina gusa Thibaut Courtois arishyira muri koroneri itagize icyo itanga 

    35′ Vinicius Junior ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukandagira umunyezamu wa Borussia Dortmund,Gregol Kobel 

    26′ Kuri ubu umukino utangiye gufata irangi umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi, Vinicius Junior ahinduye umupira mwiza washoboraga guteza ibibazo gusa ba myugariro ba Borussia Dortmund bawukuraho nta nkomyi

    24′ Borussia Dortmund ikomeje guterera amahirwe inyoni ,uwitwa Niclas Füllkrug abonye umupira nawe asigaranye n’umunyezamu arekura ishoti gusa rikubita igiti cy’izamu 

    21’Iyi kipe yo mu Budage irase igitego kidahushwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ndetse ishobora no kwicuza,uwitwa Karim Adeyemi ahawe umupira mwiza asigaranye n’umunyezamu gusa atinda gutera mu izamu birangira Dani Carvajal ashyize umupira muri koroneri 

    18′ Borussia Dortmund iri gukina yugarira cyane abakinnyi ba Real Madrid barimo Vinicius Junior babuze aho banyura

    14′ Ikipe ya Borussia Dortmund irase uburyo buremereye ku mupira Füllkrug yarahaye Julian Brandt gusa arekuye ishoti rinyura hepfo y’izamu nyuma yuko ba myugariro ba Real Madrid bari bikanzemo ko habayemo kurarira kandi ataribyo

    12′ Jason Sancho yarabonye umupira azamutse acenga neza birangira Camavinga amuteretse hasi haterwa kufura 

    8′ Jude Bellingham akoze ku mupira we wa mbere ashyiraho umutwe agora ngo awushyire kwa Vinicius gusa birangira wifatiwe n’umunyezamu wa Borussia Dortmund,Gregol Kobel 

    6′ Umukino urimo guhangana ku buryo nta kipe irimo irapfa kumurana umupira iminota 

    3′ Ikipe ya Real Madrid yaribonye uburyo bwa mbere ku mupira waruzamukanwe na Vinicius Junior gusa birangira umurenganye atangira guhagurutsa abafana 

    1’Umukino utangijwe na Borussia Dortmund gusa umufana abuse ajya mu kibuga bituma umukino uba uhagazebo gato

    Umunyabigwi, Zinedine Zidane niwe wazanye igikombe cya Champions League muri sitade 

    Abakinnyi 11 ba Real Madrid babanje mu kibuga:

    Courtois

    Carvajal

    Rüdiger

    Nacho

    Mendy

    Camavinga

    Kroos

    Valverde

    Bellingham

    Vinicius

    Rodrygo

    Abakinnyi 11 ba Borussia Dortmund babanje mu kibuga:

    Kobel

    Ryerson

    Hummels

    Schlotterbeck

    Maatsen

     Emre Can

    Sabitzer

    Brandt

    Sancho

    Füllkrug

    Adeyemi

    Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma nyuma yuko yazamutse iyoboye itsinda C ryarimo Union Berlin, Napoli,SC Braga. Muri 1/8 yasezereye RB Leipzig,muri 1/4 isezerera Manchester City naho muri 1/2 isezerera FC Bayern Munich.

    Borussia Dortmund yo igeze hano yarazamutse iyoboye itsinda F ryarimo Paris Saint-Germain, Newcastle United na AC Milan. Muri 1/8 yasezereye PSV Eindhoven,muri 1/4 isezerera Atletico Madrid naho muri 1/2 isezerera Paris Saint-Germain.

    Ikipe ya Real Madrid igiye gukina uyu mukino irimo irashaka kwegukana igikombe cya 15 cya UEFA Champions League kuko isanzwe ifite ibikombe 14 ndetse ikaba arinayo kipe ifite ibi bikombe byinshi aho ikurikirwa na AC Milan ifite 7 mu gihe Borussia Dortmund yo igiye gukina uyu mukino ishaka iki gikombe cya 2 nyuma yicyo yatwaye mu mwaka w’imikino wa 1996-97.

    Imibare yerekana aya makipe yombi amaze guhura inshuro 13 muri iri rushanwa rya UEFA Champions League, Borussia Dortmund ikaba yarashoboye gutsindamo 3,banganya 4 naho Real Madrid itsinda 6.

    Umukino aya makipe yombi aheruka gukina muri Champions League wabaye muri 2017 ukaba wararangiye Real Madrid itsinze ibitego 3-2,icyo bakaba bari bahuriye mu itsinda rimwe rya H.

    Muri rusange imibare yerekana ko mu mikino 20 Real Madrid iheruka gukinamo n’amakipe yo mu Budage muri Champions League yatsinzwemo umukino umwe naho naho igaysindamo 13.

    Ni ubwambere mu mateka ya Real Madrid igeze ku mukino wa nyuma wa Champions League datsinzwe umukino n’umwe guturuka mu matsinda mu gihe mu mikino 11 Brussia Dortmund yo yatsinzwemo umukino umwe gusa.

    Ikipe ya Borussia Dortmund iraba ikina umukino wayo wa nyuma wa Champions ku nshuro ya 3 ndetse n’ubundi ubwo yawuherukagaho yari kuri Wembley stadium muri 2013 itsindwa na FC Bayern Munich yiwabo mu Budage.

    Real Madrid yo iraba umukino wayo wa nyuma wa 17 ikaba yaratakajemo 3 gusa ,ni uwo 1981 itsinzwe na Liverpool,1964 itsinzwe na Inter Milan ndetse nuwo mu 1962 itsinzwe na Benfica.

    Ikipe ya Borussia Dortmund iraba ifite abakinnyi 2 bakinnye umukino wayo wa nyuma iheruka gukina muri Champions League aribo Matt Hummels ndetse na Marco Reus uri bube ukina umukino we wanyuma muri iyi kipe.

    Umukinnyi wo kuza kwitondera cyane muri uyu mukino ni Vinicius Junior bitewe n’imibare ye. 

    Kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 5 ndetse yanatanze imipira 4 ivamo ibitego muri Champions League y’uyu mwaka bikurikira 7 yari yatsinze n’imipira 4 ibivamo yari yatanze muri Champions y’umwaka ushize .

    Gutsinda ibitego 5 ndetse ukanatanga nibura imipira 5 yabivuyemo mu myaka 2 yikurikiranya ya Champions League,ni Vinicius Junior wenyine umaze kubikora nyuma ya Luis Figo wari warabikoze ari muri FC Barcelona.

    Ikiza gusa nuko ari buze kuba afashwe na myugariro wa Borussia Dortmund,Matt Hummels nawe wamaze kwerekana ko ashoboye dore ko kugeza ubu muri Champions League y’uyu mwaka amaze gukina iminota yose ataruhuka ndetse mu gihe bakwegukana igikombe yahita akuraho agahigo kari gafitwe na Cristiano Ronaldo wakinnye iminota yose muri Real Madrid mu mwaka w’imikino wa 2017-18 ndetse bikarangira batwaye n’igikombe.

    Carlo Ancelotti utoza Real Madrid araba ashaka igikombe cya 4 cya UEFA Champions League nk’umutoza mu gihe Edin Terzić utoza Borussia Dortmund we araba ashaka icya 1 dore ko ntacyo agira mu buzima bwe.

    Ubwo abafana ba Borussia Dortmund berekezaga kuri sitade ya Wembley ahagiye kubera umukino 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143579/live-real-madrid-igiye-kucakirana-na-borussia-dortmund-ku-mukino-wa-nyuma-wa-uefa-champion-143579.html

  • APR na Police zirahurira ku mukino wa nyuma wo Kwibuka #rwanda #RwOT

    APR HC yasezereye Prisons yo muri Uganda izahura ku mukino wa nyuma na Police HC yasezereye Gicumbi HT muri 1/2.

    Guhera ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2024 mu Rwanda hatangiye irushanwa Mpuzamahanga rya Handball ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda na Uganda mu bagore n’abagabo.

    Kubera ko mu cyiciro cy’abagore amakipe yari make bakinnye mu buryo bwa shampiyona hakazabarwa amanota.

    Mu bagabo amakipe yari agabanyijemo amatsinda abiri. Itsinda A hakaba hazamutse Police HC yo mu Rwanda ari iya mbere maze Prisons yo muri Uganda izamuka ari iya kabiri ni mu gihe mu itsinda B hazamutse APR HC na Gicumbi ya kabiri.

    Umukino wa 1 wa mbere wa 1/2 wahuje APR na Prisons. Ni umukino utari woroshye kuko amakipe yombi wabonaga yafunganye cyane. Byataumye igice cya mbere kirangira ari ibitego 15 bya APR kuri 14 bya Prisons.

    Abasore b’umutoza Anaclet bagarutse mu gice cya kabiri bashaka kongera umubare w’ibitego ariko biragorana cyane ko ubwo byari 16-15 abakinnyi ba APR babiri Machine na Karim bahawe iminota 2 ari na bwo Prisons yaje gukuramo iki gitego.

    Uyu mukino warimo ishyaka ryinshi cyane ku buryo byanatumye impande zombi hari ibyemezo bimwe na bimwe by’abasifuzi batishimiraga.

    Kugarira neza byatumye abakinnyi ba APR HC begukana uyu mukino ku bitego 29-26 ihita inagera ku mukino wa nyuma.

    Hahise hakurikiraho umukino wa Police HC yasezereyemo Gicumbi iyitsinze ibitego 38-24.

    Ejo ni bwo irushanwa rizasozwa Gicumbi ikina na Prisons yo muri Uganda ku mukino w’umwanya wa 3 maze Police ihure na APR ku mukino wa nyuma.

    APR yasezereye Prisons yo muri Uganda

    Police na yo yageze ku mukino wa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-na-police-zirahurira-ku-mukino-wa-nyuma-wo-kwibuka

  • Rwanda Classified: Kuki u Rwanda rwongeye kwibasirwa muri iki gihe? (Video) – #rwanda #RwOT

    Amakuru ari muri izi nkuru ni ibinyoma, gusa ikiri kwibazwa ni impamvu uyu mushinga ukozwe mu gihe u Rwanda ruri kwitegura amatora rusange ategerejwe muri Nyakanga.

    Ese ni iki cyihishe inyuma y'uyu mugambi? Kurikira ikiganiro Tubijye Imuzi usobanukirwe kurushaho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-classified-kuki-u-rwanda-rwongeye-kwibasirwa-muri-iki-gihe-video