Blog

  • Nyuma yo gutwara igikombe cya champions league, Mu ijoro ryakeye Real Madrid yanditse amateka mabi atishimiwe n’abafana bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashije uretse kuba Real Madrid yashimangiye ibigwi byo kuba ikipe ifite ibikombe byinshi by UEFA champions league yongeraho icya 15.

    Iyi kipe yanakoze andi mateka mabi yo kuba ikipe ya kabiri yasoje igice cya mbere cy'umukino wa final ya UEFA Champions League idateye ishoti na rimwe rigana mu izamu.

    Aya mateka mabi Real Madrid yakoze ku mukino wa nyuma yatsinzemo Dortmund, yaherukaga gukorwa n'ikipe ya Tottenham Hotspurs mu 2019, ubwo yatsindwaga na Liverpool ibitego 2-0, na yo igakora ayo mateka yo kudatera ishoti igana mu izamu mu gice cya mbere cyose.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gutwara-igikombe-cya-champions-league-mu-ijoro-ryakeye-real-madrid-yanditse-amateka-mabi-atishimiwe-nabafana-bayo/

  • Kamonyi: Bijejwe kubaka umuhanda uherutse kugwamo imbangukiragutabara – #rwanda #RwOT

    Meya w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere, yabigarutseho ubwo abaturage bashyikirizwaga ikiraro cyatwaye arenga miliyoni 24 Frw n'umuyoboro w'amazi meza watwaye arenga miliyoni 250 Frw byatanzwe na Nyiranuma usanzwe afasha abo baturage mu bijyanye no guteza imbere imibereho myiza.

    Ku wa 4 Gicurasi 2024 nibwo Ambulance y'ibitaro bya Remera Rukoma yagiye kureba umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kabuga giherereye mu murenge wa Ngamba ariko ikagirira ikibazo mu nzira kubera kwakirika k'umuhanda.

    Dr Nahayo yagaragaje ko nubwo hakiri impungenge ku buhahirane cyane ko umuhanda wangiritse, hari gushakishwa ingengo y'imari n'abafatanyabikorwa kugira ngo umuhanda utunganywe kandi ko bishimiye ibyashyikirijwe abaturage.

    Yakomeje ati 'Twishimiye iki kiraro n'uyu muyoboro tubonye kandi n'abaturage babyishimiye. Iki kiraro kizafasha mu bijyanye n'ubuhahirane haba ari abacyambuka bakoresheje amaguru cyangwa imodoka.'

    Meya Nahayo yakomeje abwira abaturage ko ubuyobozi bw'akarere buri gushaka umufatanyabikorwa uzafasha mu kubaka ikiraro giheruka kugwamo ambulance kugira ngo hanozwe ubuhahirane n'ibindi bice by'Akarere ka Kamonyi.

    Nyiranuma umaze imyaka 58 mu Rwanda wanagize uruhare mu kugeza ibyo bikorwaremezo ku baturage, yagaragaje ko hari inzu 400 bagiye kubaka zizatuzwamo abantu batishoboye ndetse ku ikubitiro hari kubakwa inzu umunani.

    Padiri Rudahunga Cyiza Edmond uyobora ishuri rya Fr. Ramon Kabuga TSS, yagaragaje ko kubona ikiraro bizabafasha mu migenderanira ku buryo biborohera kuko cyari cyarangiritse cyane.

    Ati 'Kiriya kiraro iyo gisenyuka byari kuba bigoye cyane, kuba cyasanwe biraduha icyizere ko imodoka ndende zitabashaga kugera hano zizajya zihagera. Ikibazo ubwacyo ntikirakemurwa kuko umuhanda utaratunganywa ariko imodoka ndende ubu zahanyura n'ubwo into bitarakunda.'

    Yakomeje asaba ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi gukora ibishoboka byose kugira ngo umuhanda utunganywe kuko ari ingenzi cyane mu migenderanire ndetse ufasha n'abanyeshuri bagana ku mashuri.

    Musenyeri Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy'izabukuru yasabye abaturage bahawe amazi kuyafata neza no kubyaza no kuyabungabunga kuko ari bo bifitiye akamaro.

    Ambulance iherutse kugwa muri uyu mugezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-bijejwe-kubaka-umuhanda-uherutse-kugwamo-imbangukiragutabara

  • Iyo intego iba gufata ubutegetsi, Kigali yari gufatwa mu kwezi- Maj Gen Gatama – #rwanda #RwOT

    Amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu n'urwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Maj Gen Vincent Gatama, yayagarutseho ku wa Gatatu tariki 1 Kamena mu 2024, mu kiganiro yagejeje ku bitariye igikorwa cyo kwibuka Imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye mu Karere ka Huye.

    Maj Gen Gatama yagaragaje ko Abatutsi bamaze igihe kinini batotezwa mu gihugu cyabo, ndetse ashimangira ko umugambi wa Jenoside watangiye mbere ya 1959, ubwo benshi birukanwaga mu Gihugu.

    Ni ingingo ahera ku kuba n'uwo mugambi wo kubirukana waratangiye gutekerezwaho mbere ya 1959. Abishingira kandi ku buryo ingabo ya cyami yavuyeho mu Rwanda ndetse Umwami Yuhi III Musinga akameneshwa.

    Maj Gen Gatama yasobanuriye abari muri uwo muhango, ko ingabo za RPA zarwanye intambara ebyiri, imwe yo kwibohora n'indi yo guhagarika Jenoside, gusa imwe yivanga mu yindi.

    Ati 'Urugamba rwo guhagarika Jenoside narwo rwaje mu rundi rugamba rwari rusanzwe ruhari rw'uko hagombaga kubaho guharanira uburenganzira no guharanira kubaho kuko igihe cyari kimaze kuba kirekire abantu barabuze uburenganzira, baraheze mu buhunzi n'abari mu Gihugu nabo batariho neza.'

    'Hariho urugamba rwo kubohora igihugu kubera guharanira uburenganzira, ariko muri urwo rugamba habamo noneho gutangiza Jenoside ku Batutsi igamije kubarimbura, aho niho haziramo noneho urugamba rwo kuyihagarika […] urugamba rwo guhagarika Jenoside ruva mu rugamba rwo kwibohora.'

    Bitandukanye n'uko bamwe bashobora kubitekereza, Maj Gen Gatama, yagaragaje ko Intego y'uru rugamba itari ugufata ubutegetsi, kuko byo byanashobokaga mu gihe kitageze ku kwezi.

    Ati 'Urugamba rwo guhagarika Jenoside iyo biza kuba ari ugufata igihugu ngo Jenoside ihagarare, byari gufata iminsi itageze ku kwezi kuba Kigali ifashwe, iyo imbaraga zishyirwa kuri Kigali ari ugufata ubutegetsi, byarashobokaga ko mu gihe kitageze ku kwezi Kigali yari kuba ifashwe, ariko se Jenoside yari kuba ihagaze?'

    Yashimangiye ko intego yari uguhagarika Jenoside, ari nayo mpamvu Kigali itibanzweho cyane.

    Ati 'Ngira ngo nicyo gituma Umugaba w'ikirenga w'Ingabo ari we Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uyu munsi wayoboraga urugamba icyo gihe, yashyize imbere ibindi bice by'u Rwanda kurusha n'umujyi w'ubutegetsi wa Kigali, icyari kigamijwe kwari ugutabara no guhagarika Jenoside.'

    Ku wa 6 Mata mu 1994 ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, bugacya Jenoside yakorewe Abatutsi itangira gushyirwa mu bikorwa, Paul Kagame yahise ategeka Ingabo 600 zahoze ari iza RPA zari muri CND, gutangira urugamba rwo kuyihagarika.

    Iki gihe iyi nzu bari bacumbitsemo batangiye kuyakiriramo abahungaga ndetse igice gito kigirwa ibitaro byitaga ku bakomeretse.

    Aba basirikare bakomeje guhatana bonyine kugeza ku itariki ya 11 Mata 1994 ubwo batayo ya Alpha yabaga mu karere ka Gicumbi, yasesekaraga i Kigali iyobowe na Sam Kaka maze ibongerera ingufu babasha gufata uduce dutandukanye mu mujyi no guhagarika Jenoside.

    Kurikira umuhango wose wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside

    Iki gikorwa cyo kuzirikana imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka

    Uru rugendo rwo kwibuka rwitabiriwe n'abantu benshi biganjemo abatuye Umujyi wa Huye

    Maj Gen Gatama yavuze ko iyo intego aba ari ugufata Kigali, byari gukorwa mu gihe gito cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-intego-iba-gufata-ubutegetsi-kigali-yari-gufatwa-mu-kwezi-maj-gen-gatama

  • Kamonyi-Kwibuka30: Hari benshi bakiriye, bagiriye neza ariko igihembo bahawe ni ukwicwa-Rutsinga Jacques #rwanda #RwOT

    Ubwo Ubuyobozi n'Abakozi b'Akarere ka Kamonyi bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by'umwihariko abahoze bakorera Leta mu byahoze ari amakomini ya; Runda, Taba, Musambira, Kayenzi, Rutobwe na Mugina zahujwe zikabyara Akarere ka Kamonyi, abaje kwibuka babwiwe ko aba bari abakozi ba Leta, bakiraga ababagana ndetse bagiriye neza benshi ariko nta kindi bahembwe uretse Urupfu.

    Rutsinga Jacques wayoboye Akarere ka Kamonyi, mu kiganiro kigaruka ku mateka y'u Rwanda haba mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibukije ko aya Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hari abayarwanya ndetse badashaka no kuyumva.

    Rutsinga Jacques.

    Ati' Ntabwo abagize uruhare muri aya mateka mabi bifuza y'uko twayagarukaho cyane cyangwa se twakomoza ku mizi yayo, kubera y'uko birumvikana birabatoneka'. Yakomeje yibutsa ko ari byiza kwibukiranya amateka by'umwihariko kuri aba bahoze ari abakozi bakoreraga Igihugu.

    Yakomeje, ati' Bari abakozi batanga Serivise, baziha abaturage! Ibyo aribyo byose hari benshi bari barakiriye kandi bagiriye neza, ariko igihembo bahawe birumvikana ni ukwicwa. Cyakora sibo bonyine! Bishwe mu mugambi mugari w'ubutegetsi bwariho wo kurimbura Umututsi nkuko nyine byakozwe no mu bindi bice'.

    Aha, bari bafashe umunota wo Kwibuka.

    Rutsinga Jacques, avuga ko kumva neza aya mateka y'u Rwanda ari ukuyahera; mbere y'Ubukoroni, mu gihe cy'Ubukoroni, mu gihe cy'ibyiswe Repubulika ndetse n'u Rwanda rw'uyu munsi muri Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Ugiye mu mateka y'u Rwanda mbere y'Ubukoroni, Rutsinga yibukije ko rwari rutuwe n'Abanyarwanda ariko uko Amateka abigaragaza, nta makimbirane yaranze Abanyarwanda b'icyo gihe ashingiye ku miterere y'Abantu, uko basa yaba indeshyo, yaba se n'ibindi ibyo aribyo byose.

    Bamwe mu bitabiriye kwibuka abari abakozi ba Leta mu makomine 6 yaje kubyara Kamonyi.

    Avuga ko rwari u Rwanda rw'Umwami, ko kandi byari bijyanye n'aho Isi yari igeze kuko imitegekere ari uko yari iteye. Ahamya ko kandi ibyo bitari umwihariko ku Rwanda gusa kuko hari n'ahandi henshi hari Ubwami, hari n'aho na n'uyu munsi bukiri.

    Kuba u Rwanda rwari rufite ubutegetsi bushingiye ku Bwami, avuga ko ibyo bitigeze biteranya Abanyarwanda ngo bibageze ku rwego rw'aho bamwe bicwa!. Gusa, yerekana ko icyashobokaga byari Amakimbirane nayo wasangaga mu miryango ariko bitari ugusanga hari aho Abanyarwanda bapfa uko bateye, bapfa ubutunzi cyangwa se n'ibindi.

    Akarere ka Kamonyi, kugera kuri iyi nshuro ya 30 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hamaze kumenyekana abari abakozi ba Leta 22 muri ariya makomine 6 twavuze hejuru ari yo yahujwe akabyara Kamonyi. Ubuyobozi bw'Akarere busaba buri wese wagira amakuru ku wari umukozi muri ariya Makonine wazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko yafasha ubuyobozi agatanga amakuru.

    Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi wo Kwibuka;

    Basomye urutonde rw' amazina y'Abakozi bamaze kumenyekana,
    Bagiye gushyira indabo ahari ikimenyetso cy'amateka, handitseho amwe mu mazina y'abahoze ari abakozi na Komine bakoreraga mo.

    Abigeze kuyobora Kamonyi, bamwe bari bitabiriye Kwibuka, bunamiye izi nzirakarengane.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/06/02/kamonyi-kwibuka30-hari-benshi-bakiriye-bagiriye-neza-ariko-igihembo-bahawe-ni-ukwicwa-rutsinga-jacques/

  • Chorale de Kigali yibutse abari abaririmbyi b… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, witabiriwe n’abarokotse bo mu miryango abo baririmbyi batandukanye bakomokagamo, abakunzi n’abanyamuryango ba Chorale de Kigali muri iki gihe. Abibukwaga bose bari 17.

    Igikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Chapelle ya Notre Dame de Citeaux, bakomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Abari bitabiriye uyu muhango nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguwemo abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baguye muri Kigali no mu nkengero zayo, baganirijwe na Padiri Mukuru wa Saint Michel, Innocent Consolateur ku bihe bitandukanye by’amateka yaranze u Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Padiri Innocent Consolateur yasabye abitabiriye uyu muhango wo kwibuka gukomera ku bumwe bakirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

    Yabibukije ko kwibuka ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma abantu bakamenya uko inabi yaganje ineza hagafatwa ingamba zo kwimika urukundo, kuko aho rwimitswe ineza ntiganzwa n'inabi. Yasabye abitabiriye kwibuka kubigira intego.

    Ati “Hari igihe abantu bibuka amateka atari meza, amateka ya Jenoside arashaririye ariko ni ayacu, tugomba kwibuka, kwibuka si ukuzura urwango, kwibuka si uguhembera amacakubiri cyangwa inzika, kwibuka ni ngombwa, kuko iyo utazi aho uva ntushobora kumenya neza aho ugeze, ntiwanamenya icyerekezo.”

    Uhagarariye Ibuka mu karere ka Gasabo, yashimiye Chorale de Kigali ku gikorwa bateguye cyo kwibuka abahoze ari abanyamuryango bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari ukubasubiza agaciro bambuwe n’abicanyi.  

    Yavuze ko Ibuka izakomeza gushyigikira Chorale de Kigali mu bikorwa byose birebana no kwibuka izajya itegura.

    Ati 'Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA ishimira byimazeyo Leta y’Ubumwe kandi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ihagarariye twebwe n’abaturokoye, aribo Inkotanyi. Uyu munsi turazirata, Inkotanyi nubwo zabaye Ingabo z’Igihugu zigashyiraho Leta, ariko twe tubona imyaka 30 ishize ari nk’ejo bundi…'

    Yavuze ko ‘Kwibuka ari igihe cyiza twahawe kugirango twibuke abavandimwe bacu’.



    Chorale de Kigali yibutse abari abanyamuryango bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwavuze ahagarariye imiryango ifite abaririmbyi bibutswe yashimangiye ko kuba Chorale de Kigali ifata umwanya ikibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikimenyetso gikomeye cy’igihango bafitanye kandi ko aho bari babasabira. Yifuje ko iyi gahunda yazakomeza kuko ari icyerekana ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa agaciro gakwiye.

    Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude yavuze ko kwibuka abari abanyamuryango bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano bihaye kandi batazatezukaho mu rwego rwo kubagaragariza ko umuryango bashinze uzirikana uruhare bagize mu gutuma ufite aho ugeze ubu.

    Ati 'Turibuka abantu bacu dukunda, abantu bacu bashinze Korali, abantu bacu batumye n’abandi b’abahanga bayivutsemo baboneka, Chorale de Kigali ikaba iriho, ikaba inakomeye, ikaba kandi yizeza abantu bose ko abayishinze iki gikorwa kitazigera kizima, uku kwibuka ni icyo kigamije, Chorale de Kigali ntizigera izima kugirango icyubahiro cy’abacu tugikomeze.”

    Hodari yashimye umuhate w’abashinze Chorale de Kigali, avuga ko iyi korali izakomeza kubaha ikuzo kubera uruhare bagize mu ikomera ryayo. Ati “Tuzajya tubashima iteka!”

    Mu ijambo rye uwari uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe), ari na we wari umushyitsi mukuru, Madame Uwera Alice, yashimiye cyane Chorale de Kigali ku gitekerezo cyiza bagize cyo kwibuka abahoze ari abanyamuryango bayo.

    Yibukije ko kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi. Yashimiye Izahoze ari ingabo za RPA ku ruhare zagize mu guhagarika Jenoside none ubu abantu bakaba babanye mu bumwe bashyize imbere ubudaheranwa.

    Ati “Imyaka 30 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’Ingabo zari iza RPA Inkotanyi, ikaba yarasize impfubyi n’abapfakazi bari bafite ibikomere ku mutima no ku mubiri, igihugu cyari cyabaye amatongo […]'

    'Nyuma y'imyaka 30 Jenoside ihagaritswe haracyari ibikomere byo ku mubiri no ku mutima, byugarije umuryango Nyarwanda.'

    Uyu muhango kandi waranzwe n’igitaramo cy’indirimbo ziganjemo izahimbwe n’abahanzi ba Chorale bibukwa nka Saulve Iyamuremye wahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa mu Kiiliziya Gaturika.

    Chorale de Kigali isanzwe yibuka abahoze ari abaririmbyi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kuri iyi nshuro yazanyemo umwihariko wo gutegurira gahunda ku rwibutso no kuririmba indirimbo zahimbwe n”abanyamuryango bibukwa.

    Chorale de Kigali kandi yanaririmbye imwe mu ndirimbo yahimbye n’umwe mu bahanzi bayo yumvikanamo amazina y’abahoze baririmbamo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Benshi muri aba baririmbyi bari mu bayishinze, bayisigira umurage mwiza wo kuririmba mu buryo bunoze:

    1.Iyamuremye Saulve (1924-1994): Yari yarashakanye na Nyirashaka Adris babyarana abana 10. Ni umwe mu bashinze Chorale de Kigali mu 1996, kandi yabaye Perezida w’iyi korali. Yamenyekanye nk’umuhimbyi w’indirimbo, umuyobozi w’indirimbo, umuririmbyi mu ijwi rya Soprano n’umucuranzi wa Piano.

    Yiciwe muri Kiliziya i Nyamasheke hamwe n’umugore we n’abana bane, ari naho bashyinguye. Yasize abana, abakwe, abakazana n’abuzukuru.

    2.Karangwa Claver (1935-1994): Yashakanye na Agnes babyarana abana 9, ni umwe mu bashinze Chorale de Kigali mu 1966, yabaye umuyobozi w’indirimbo, kandi yakoraga muri Caritas Rwanda, abamuzi bavuga ko yarangwaga no gukunda kuririmba cyane, kandi yagiraga umwete mu byo yakoraga byose. Yiciwe iwe mu rugo i Nyamirambo, yicanwa n’umugore n’abana batandatu, imibiri y’abo ntiyabonetse ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Yasize abana batatu.

    3.Nzajyibwami Herni (1930-1994): Yari yubatse, afite abana 14; yayoboye Chorale de Kigali kuva mu 1980-1987, yaririmbaga ijwi rya Basse.

    Yabaye Mwalimu,  ‘Comptable’ mu cyahoze ari ‘Prefecture’ Cyangugu, akora muri OCIL Cafe Gikondo, mu buzima busanzwe yarangagwa no gusabana cyane, agakunda kuririmba cyane. Uyu mugabo yiciwe i Nyamirambo ku Mumena, ubwo abo bari kumwe bamusigaga kubera ko yari arwaye. Umubiri we nturashyingurwa mu cyubahiro. Harokotse umugore we n’abana 9.

    4.Rwakabayiza Jean Berchmas (1951-1994): Yari yarashakanye na Caritas babyarana abana 5. Yabaye umunyamabanga wa Chorale de Kigali n’umuyobozi w’indirimbo. Yamenyekanye nk’umuhimbyi w’indirimbo, akanaririmba ahakeneye ubufasha hose.

    Yanabaye umucuranzi wa Piano. Mu buzima busanzwe yarangwaga no gukunda kuririmba, akaba n’umuryarwenya cyane. Yishwe tariki 7 Mata 1994, nyuma yo gushinyagurirwa bikomeye, aho abicanyi bamutemaguye, bamukubita ubuhiri kugeza ashizemo umwuka. Mu muryango we hasigaye abana babiri.

    5.Mutarambirwa Joseph (1940-1994): Yashakanye na Mariya Uwankana, babyarana abana 6. Yari umuririmbyi mu ijwi rya Soprano,

    kandi yakoze muri Immigration ku kibuga cy’indege.

    Yari umuntu utuje, ukunda amahoro agakunda kuririmba, akamenya kuvuga imisango asaba abageni, yagiraga gahunda. Yiciwe iwe mu kiyovu cy’abakene muri Rugenge, bamwicanye n’umufasha we, bashyinguye ku rwibutso ku Gisozi

    6.Kalisa Bernard (1956-1994): Yashakanye na Marie Pierre, babyarana abana babiri. Yabaye umuririmbyi wa Tenor, umuhimbyi w’indirimbo n’umucuranzi wa Piano.

    Yigishije i Shyogwe muri Secondaire i Janja, kandi yakoze kwa Ramji, yigisha no muri St. Cyprien. Yiciwe muri 1Km hafi ya Kiliziya Nyamasheke ubwo yahungaga abicanyi. Umuryango we warazimye.

    7.Mukanyarwaya Julienne (1951-1994): Yari yubatse yarabyaye abana bane. Yabaye umuririmbyi mu ijwi rya Alto, yakoraga muri I&M Bank keraga yitwaga BCR, yari umugore ushoboye, uzi kwirwanirira ishyaka kandi uzi ubwenge.

    Mu gihe cya Jenoside interahamwe zamusanze mu rugo n’umwana we Gilbert na musaza we barabatema ubundi babazingaziga mu kiringiti bajya kubajugunya mu irimbi rya Nyamirambo. Harokotse abana 3.

    8.Kayigamba Jean de Dieu (1957-1994):

    Yari yarashakanye na Uwera Francoise babyarana abana 2, yaririmbaga ijwi rya Tenor, umwarimu n’umuhimbyi w’indirimbo, akaba n’umucuranzi wa Piano.

    Yabaye umukozi wa BPR, kandi yakundaga gusenga cyane. Abishi babo bamujyanye ari kumwe n’umugore we n’abana, murumana we Bukeye n’abishywa be batatu, aho biciwe ntiharamenyekana.

    9.Nsengumuremyi Revocate (1955-1994): Yari yarashakanye na Beatha Uwambajemariya, babyarana abana babiri. Yari umuririmbyi mu ijwi rya Tenor akaba n’umwarimu w’indirimbo.

    Yakoze muri CHUK, kandi yakundaga gucuranga Piano na Gitari, kuririmba, gukina umupira w’amaguru n’ibindi. Yiciwe ku Mumena hamwe n’umugore n’umwana w’abo wa Bucura, yashyinguwe ku rwibutso rwa Gisozi. Mu muryango we, harokotse umwana umwe.

    10.Bukeye Eugene Placide (1968-1994): Yari akiri ingaragu, yabaye umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Mburabuturo, kandi yaririmbaga ijwi rya Tenor, yabaye n’umuhimbyi n’umwarimu w’indirimbo.

    Mu gihe cya Jenoside, abicanyi bamujyanye na Mukuru we Kayigamba n’umugore n’abana be babiri n’abishywa be batatu, babicira ahantu hataramenyekana.

    11.Mukadis Febronie (1940-1994): Yari yubatse, yari umuririmbyi mu ijwi rya Soprano, kandi yabaye umukozi muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, yari atuye kandi agakunda kuririmba no kubyina. Yiciwe i Kayumbu muri Bugesera. Mu muryango we, harokotse abana babiri.

    12.Karega Callixte (1942-1994): Yashakanye na Mukangira babyarana abana be. Yari umuririmbyi mu ijwi rya Soprano, by’umwihariko akaba yararirimbaga Solo mu ijwi ryiza rihebuje.

    Yari umugabo ukunda kuririmba ikilatini, agatuza cyane, akagira n’igitsure. Yari umukozi wa Banki ya Kigali. Muri Jenoside, yajyanwe na Renzaho Tharcisse gufungura Bank mu kwa gatanu, aherekezwa n’umwana we w’umuhungu ntibagaruka, aho biciwe ntiharamenyekana. Mu muryango we, harokotse umufasha n’abana 3.

    13.Ntagengerwa Emmanuel (1947-1994): Yashakanye na Mukaruzima Dancilla, babyarana abana babiri. Yaririmbaga mu ijwi rya Alto, kandi yabaye umukozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda.

    Yarangwaga no kuririmba agakunda umupira cyane. Tariki 2 Mata 1994, urugo rwe rwagoswe n’abajepe, binjira mu nzu batangira kurasa bahereye kuri we bamurasa mu mutwe, barasa n’umugore we n’umwana we. Harokotse abana batandatu.

    14.Muhikira Aloys (1939-1994): Yashakanye na Aurelia Mukagaga, babyarana abana 5. Yaririmbaga mu ijwi rya Basse, kandi yabaye umubitsi wa Rayon Sports igihe kinini.

    Yari umugabo w’amahoro, wakundaga gusenga, akabitoza n’abana be. We n’umuryango we biciwe ku Kivugiza, imibiri yabo iruhukiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    15.Kagorora Eustache (1927-1994): Yari yarashakanye na Mukarurinda Anisie, babyarana abana icyenda. Yaririmbaga mu ijwi rya Soprano, yari umuyobozi w’indirimbo, kandi agakunda kuririmba cyane, buri mwana akagira igihozo cye amuririmbira.

    Yakoraga muri Minisiteri y’Uburezi, kandi yahawe umudali wa Zahabu nk’umukozi mwiza. Bamwiciye mu kiyovu cy’epfo, ashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Harokotse abana bane.

    16.Nsengarurema Anastatse (1948-1994):

    Yashakanye na Mukabera Josepha, babyarana abana 6. Yarrimbaga mu ijwi rya Soprano, yakoze muri Magerwa, kandi yakoze kwa Mironko no muri Shilington.

    Yagiraga urwenya cyane, kandi agahora aririmba cyane. We n’umugore we bararashwe, imirambo yabo bayisiga ku marembo ku Kacyiru aho bari batuye mu mazu ya BINEP. Harokotse abana bane. Bishoboka ko bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    17.Mbonyumuhungu Damien: Itariki y’amavuko ye ntizwi. Yari yubatse afite umwana umwe. Yaririmbaga mu ijwi rya Tenor, yabaye umukozi wa BACAR, Fina Bank cyangwa GT Bank

     Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude yavuze ko abanyamuryango b’iyi korali bazakomeza kuzirikana uruhare rw’abayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Alice wari uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu, yagaragaje gahunda zitandukanye Guverinoma yashyizeho mu rwego rwo kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda kuva mu myaka 30 ishize


    Padiri Mukuru wa Saint Michel Innocent Consolateur, yatanze ikiganiro kibanze ku rugendo rw’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi Wungirije wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin ari kumwe na Christine bayoboye umuhango wo kwibuka abanyamuryango ba Chorale de Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
    Muri uyu muhango, haririmbwe zimwe mu ndirimbo zahimbwe na bamwe mu baririmbyi 17 bibutswe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Imiryango y'abaririmbyi ba Chorale de Kigali bishwe muri Jenoside, inshuti, abavandimwe bifatanyije n'iyi korali mu kwibuka ku nshuro ya 30 abaririmbyi bayo

    Abitabiriye iki gikorwa bibukijwe ko kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda, kandi bagaharanira guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abarutsi

    Hibutswe abahanzi b'indirimbo n'abahimbyi baririmbaga muri Chorale de Kigali
    Bashyize indabo ku mva bunamira inzirakaranengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi



























    KANDA HANO UREBE UMUHANGO WO KWIBUKA ABARI ABARIRIMBYI BA CHORALE DE KIGALI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143589/chorale-de-kigali-yibutse-abari-abaririmbyi-bayo-17-bishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-143589.html

  • Heineken yafashije abafana ba Real Madrid kwi… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu Saa tatu z’ijoro kuri Wembley Stadium mu gihugu cy’u Bwongereza nibwo umuriro wakaka mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ya 2023-24 wari wahuje Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne na Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’u Budage.

    Bralirwa yari yahisemo kwifatanya n’abakiriya bayo mu gusangira ikinyobwa cya Heineken gisanzwe gitera inkunga iyi mikino ya Champions League mu gikorwa cyabereye muri Atelier du Vin iri Kicukiro arinako bihera ijisho uyu mukino.

    Uyu mukino warangiye Real Madrid ariyo yegukanye igikombe itsinze ibitego 2-0 bya Dani Carvajal ku munota wa 74 ku mupira wark uturutse muri koroneri yaritewe na Toni Kroos na Vinicius wagitsinze ku munota wa 83 ku mupira yaru ahawe na Jude Bellingham.

    Iki cyari igikombe cya 15 mu mateka Real Madrid yegukanye maze abafana bayo bacyishimira banywa ikinyobwa cya Heineken gusa n’aba Borussia Dortmund bari bababaye nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma nabo ikinyobwa cya Heineken banywaga kibafasha kwihangana.

    Usibye ibi kandi abantu barebye umukino banumva umuziki wavangwaga na Dj Toxxyk ndetse na DJ Kavori wegukanye irushanwa ‘Mutzig Amabeats’ rya Bralirwa riheruka.

    Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare nka DJ Marnaud usanzwe ari umufatanyabikorwa wa Heineken ndetse n’Umunyamideli akaba na rwiyemerezamirimo, Kate Bashabe.

    Byari ibyishimo ku bafana ba Real Madrid arinako banywa ikinyobwa cya Heineken 

    DJ Kavori nawe yari ahari arimo avanga imiziki

    Kate Bashabe nawe yari yaje kwihera ijisho umukino ananywa Heineken 

    Tiger gates niyo yari icunze umutekano 

    Ikinyobwa cya Heineken cyafashije abafana ba Borussia Dortmund kwihangana nyuma yo gutsindwa na Real Madrid 

    Dj Toxxyk nawe yafashije abafana ba Real Madrid na Borussia Dortmund kuryoherwa n’umukino avanga umuziki 

    Umunyamakuru wa B&B Kigali FM,Uwimana Clarisse nawe yari ahari 

    AMAFOTO: Dox visual -InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143596/heineken-yafashije-abafana-ba-real-madrid-kwishimayihanganisha-aba-borussia-dortmund-amafo-143596.html

  • Real Madrid yegukanye igikombe cyamamaye cyane nka UEFA Champions League ku nshuro ya 15 #rwanda #RwOT

    Real Madrid yegukanye igikombe cyamamaye cyane nka UEFA Champions League ku nshuro ya 15 nyuma yo gutsinda Borussia Dortmund ibitego bibiri kuri zero mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Wembley mu mujyi wa London mu Bwongereza.

    Mbere y'umukino UMuhanzi w'Umunyamerika Lenny Kravitz, yaririmbiye abitabiriye mu birori bibanziriza uyu mukino mu gihe igikombe cyinjiye muri sitade giteruwe na Zinedine Zidane ndetse na Karl-Heinz Riedle bakiniye amakipe yombi mu myaka yashize.

    Borussia Dortmund ni yo yihariye igice cya mbere yabonyemo uburyo umunani, burimo butatu bugana mu izamu, ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro.

    Bumwe muri bwo ni aho Karim Adeyemi yisanze imbere y'izamu wenyine, amaze gucenga umunyezamu Thibaut Courtois, ariko Dani Carvajal na Antonio Rüdiger bakiza izamu.

    Bitewe na Real Madrid yari ifite abakinnyi bo hagati batahuzaga neza, Dortmund yabyungukiyemo kandi  yungukiraga ku kuba  yabonye kandi uburyo bw'ishoti ryatewe na Adeyemi, Courtois abyitwaramo neza.

    Uyu munyezamu yakuyemo kandi umupira wa Marcel Sabitzer mbere y'uko igice cya mbere kirangira.

    Mu minota 45 ya nyuma, Real Madrid yahinduye umukino ndetse itangira kubona uburyo bugana ku izamu mu gihe igice cya mbere cyarangiye itazi uko risa.

    Hashize iminota itatu gusa amakipe yombi avuye kuruhuka, Vinícius Júnior yakerewe ikosa, rihanwa na Toni Kroos wateye umupira mwiza, Umunyezamu Kobel awushyira muri koruneri yavuyemo amahirwe ya Dani Carvajal wawushyize ku mutwe ariko umupira uca hejuru gato.

    Dormund yanyuzagamo igasatira, yashoboraga kubona igitego ku mupira watewe na Füllkrug n'umutwe ku munota wa 63, ariko Courtois araryama awukubita ibipfunsi uvamo.

    Byasabye gutegereza umunota wa 73, Real Madrid ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Dani Carvajal n'umutwe, ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Toni Kroos.

    Nyuma y'iminota 10, iyi kipe yo muri Espagne yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Vinícius Júnior ku mupira wavuye kuri Toni Kroos nyuma yo gutakazwa n'abakinnyi ba Dortmund.

    Byashoboraga kuba ibindi mu minota itatu ya nyuma ubwo Niclas Füllkrug yatsindaga n'umutwe ku munota wa 87, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

    Iminota 90 n'itanu y'inyongera, yose yarangiye Real Madrid yatsinze ibitego 2-0, yegukana Igikombe cya UEFA Champions League cya 15, kikaba icya gatandatu mu myaka 11.

    The post Real Madrid yegukanye igikombe cyamamaye cyane nka UEFA Champions League ku nshuro ya 15 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/real-madrid-yegukanye-igikombe-cyamamaye-cyane-nka-uefa-champions-league-ku-nshuro-ya-15/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=real-madrid-yegukanye-igikombe-cyamamaye-cyane-nka-uefa-champions-league-ku-nshuro-ya-15

  • Ku mwaka 6 bakundana: Imfura ya Apotre Serukiza Sosthene agiye kurushinga #rwanda #RwOT

    Biragoye muri iyi Kigali ndetse no ku isi hose muri iki gihe kuba umusore yakundana n'umuhungu bakamara imya nk'iyi aba bakundanye kandi bakaba bashakana, usibye ko bidatangaje dore ko bamwe n'ubwo ari bake bajya babishobora ndetse bakaba banabera bagenzi babo urugero.

    Kuri ubu Ndahiriwe Grace Serukiza; imfura ya Apotre Serukiza Sosthene ari mu myiteguro y'ubukwe bwe ndetse yamaze kwambikwa impeta y'urukundo rudashira n'ubudahemuka. Agiye kurushinga na Mvugira N. Heritier usengera muri Grace Tabernacle International Ministries muri Kenya iyoborwa na Rev Munyakazi Alexis. Mu kiganiro na InyaRwanda ari nayo dukesha iyi nkuru, Grace Serukiza yavuze ko hashize imyaka itatandu akundana na Heritier kuko 'bamenyanye muri 2018. Yavuze ko icyo akundira uyu musore ari ubupfura ndetse no kugira ubuntu.

    Nk'uko bitangazwa n'aba bombi; ubukwe bwabo buzabera mu Rwanda ndetse no muri Kenya. Gusaba no gukwa bizabera mu Rwanda kuri Romatic Garden (Isaro Hall) tariki mu Kwezi kwa Munani tariki 15 mu Mwaka wa 2024. Gusezerana imbere y'Imana bizabera muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi, tariki  31/08/2024.

    The post Ku mwaka 6 bakundana: Imfura ya Apotre Serukiza Sosthene agiye kurushinga appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ku-mwaka-6-bakundana-imfura-ya-apotre-serukiza-sosthene-agiye-kurushinga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ku-mwaka-6-bakundana-imfura-ya-apotre-serukiza-sosthene-agiye-kurushinga

  • Umutoza José Mourinho yamaze gutangazwa nk’umutoza mushya mu ikipe ikomeye i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wubatse izina mu makipe atandukanye i Burayi, José Mourinho yamaze kumvikana n'ikipe ya Fenerbahçe yo muri Turkia agiye kubera umutoza mu gihe cy'imyaka ibiri aho amasezerano yabo azageza muri Kamena 2026.

    Mourinho ukomoka muri Portugal, asimbuye Kartal nyuma y'uko Fenerbahçe irangije ku mwanya wa kabiri muri Turkish Super Lig mu mwaka wa gatatu wikurikiranya.

    José Mourinho agiye kugaruka mu kazi nyuma yo kwirukanwa na AS Roma muri Mutarama nyuma y'imyaka ibiri n'igice yari ayitoje.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-jose-mourinho-yamaze-gutangazwa-nkumutoza-mushya-mu-ikipe-ikomeye-i-burayi/

  • Politiki y'itangazamakuru rivuguruye igiye gushyikirizwa abadepite – #rwanda #RwOT

    Yavuze ko gutanga ibitekerezo kuri iyi politiki byamaze kurangira, hakaba hasigaye kohereza umushinga mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kugira ngo usuzumwe.

    Ni ingingo yagarutseho tariki ya 27 Gicurasi 2024, ubwo hatangizwaga umushinga 'Ijwi riranguruye ry'itangazamakuru' washyiriweho ibibazo bigikoma mu nkokora umwuga w'itangazamakuru rya kinyamwuga mu Rwanda.

    Ni kenshi hagiye humvikana inkuru z'abanyamakuru cyangwa abakorera ku muyoboro wa YouTube batawe muri yombi, akenshi bazira kutubahiriza amahame agenga umwuga bakora bigatuma barenga ku mategeko.

    Rushingabigwi, yavuze ko muri ibi bihe hari ubwo aya makosa aterwa n'ikoranabuhanga ryatumye 'amakuru aba menshi hakaziramo n'amakuru atubaka, umuntu akibasira undi, ingengabitekerezo yaragarutse n'ibindi.'

    Yakomeje agira ati 'Ngira ngo ikindi kibazo ni uko muri iyi myaka bigoye cyane kumenya umunyamakuru n'utari umunyamakuru mu batangaje inkuru […] bigatuma hizerwa inkuru zitari kwizerwa.'

    Bimwe mu bikubiye muri uyu mushinga w'itegeko, harimo ingingo zigaruka ku bushobozi mu itangazamakuru bujyanye n'ubumenyi n'imibereho, hakazamo n'ibijyanye n'itegeko rivuguruye rigenga urwego rw'itangazamakuru mu Rwanda.

    Harimo kandi ingingo igaruka ku rwego rw'abanyamakuru bigenzura n'izindi zigaruka ku ikoranabuhanga rishya n'ubuhuzabikorwa mu itangazamakuru ryo mu gihugu.

    Ubushakashatsi bwo mu 2021 ku gipimo cy'imiterere y'itangazamakuru mu Rwanda, Rwanda Media Barometer, bwagaragaje amahame remezo agenga abanyamakuru yubahirizwa ku rugero rwa 57.3%.

    Abanyamakuru 96.6% bagaragaje ko bazi neza aya mahame abagenga, ariko akaba yubahwa ku rugero rwa 55.6%.

    Ikigero cy'abanyamakuru babona amahugurwa mu mwuga cyari kuri 59.6%, mu gihe uruhare rw'amahuriro y'abanyamakuru mu iterambere ry'uru rwego rwo rwari kuri 67.8%.

    Umushinga wa politiki nshya y’itangazamakuru ugiye gushyikirizwa abadepite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/politiki-y-itangazamakuru-rivuguruye-igiye-gushyikirizwa-abadepite