Blog

  • Bugesera: Barishimira uruhare mu kwiyubakira ibiro by'utugari twakoreraga ahantu habi – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje ku itariki ya 31 Gicurasi 2024, ubwo hatahwaga ibiro by'akagari ka Kagomasi gaherereye mu Murenge wa Gashora, byuzuye bitwaye miliyoni 24 Frw n'iby'akagari ka Rugunga geherereye mu murenge wa Mushenyi, byuzuye bitwaye miliyoni 50 Frw.

    Utu tugari twose twagiye twubakwa n'imiganda y'abaturage ahandi bagatanga imisanzu, ubuyobozi bukabunganira ku bintu bimwe na bimwe kugira ngo imirimo igende neza.

    Bigirimana Daniel utuye mu kagari ka Kagomasi yavuze ko ibiro byabo byari byarasadutse, ibice bimwe bitarimo sima ku buryo bari bafite ikibazo cy'uko abaturage bajya kuhakira serivisi bizabagwira.

    Ati 'Ariko ubu turishimira ko hari inzu y'icyitegererezo, tukaba tubishima ndetse tunabishimira ubuyobozi. Twe twishatsemo amaboko, dukora imiganda kuva dutangiye kubaka kugera dusoje.'

    Twagirumukiza Samuel we yavuze ko yishimiye ko akagari kabo ubu kari gukorera mu nzu ijyanye n'igihe ku buryo ngo no kujya kuhakira serivisi biteye ishema.

    Mukampazimpaka Leonie utuye mu k agari ka Rugunga yavuze ko kuba baragize uruhare runini mu kwiyubakira ibiro abibatera ishema ryo kuba Abanyarwanda bagira uruhare mu kwishakamo ibisubizo. Yashimiye bagenzi be bitanze mu bikorwa by'umuganda ndetse n'abatanze amafaranga kugira ngo imirimo irangire.

    Umunyamabanga w'Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera, Bicamumpaka Ildephonse, yavuze ko ibiro by'akagari gashya ka Kagomasi byubatswe nyuma y'aho mu 2023 abaturage bari bavuze ko akagari kabo ko gakorera mu nzu ishaje cyane, bituma Njyanama ikora ubuvugizi.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yizeza aba baturage bagize uruhare mu kwiyubakira ibiro bishya by'utugari ko ubuyobozi nabwo buzashyiramo ibikoresho bishya, bajye bahabonera serivisi nziza.

    Ibiro by'akagari ka Kagomasi byubatswe n'abaturage

    Ibiro by'akagari ka Rugunga na byo byubatswe n'abaturage

    Guverineri Rubingisa yashimiye abaturage ba Bugesera bishatsemo ibisubizo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-bishimiye-kugira-uruhare-mu-kwiyubakira-ibiro-by-utugari-twakoreraga

  • Perezida Kagame yahuye na Yoon Suk Yeol wa Koreya y'Epfo – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze muri Koreya y'Epfo ku wa 02 Kamena 2024, aho yitabiriye Inama ya mbere iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Aziya, kigiye kugirana n'abayobozi b'ibihugu bya Afurika yiswe Korea-Africa Summit.

    Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye biteganyijwe ko izahuza abayobozi bo mu nzego zitandukanye za Afurika, ndetse n'imiryango mpuzamahanga ifite icyo iri gukora ngo Afurika itere imbere, ikazaba guhera ku wa 04 — 05 Kamena 2024.

    Biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro ubwo iyi nama izaba ifungurwa, hakaba hari n'ibiganiro bizatangwa n'abandi bakuru b'ibihugu na za guverinoma bazaba bitabiriye.

    Ubwo iyi nama izaba iri kuba, biteganyijwe ko kandi Perezida Kagame azanasura Kaminuza ya Yonsei yo muri iki gihugu, aho azahabwa Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD) y'icyubahiro mu Ishami rya 'Public policy and Management'.

    Yonsei University ni kaminuza ikomeye cyane kuko ari imwe muri eshatu zikomeye muri iki gihugu kimaze gutera imbere mu bukungu bushingiye ku bumenyi.

    Ni kaminuza yashinzwe mu 1885, ikaba imaze gushinga ibigo by'ubushakashatsi bigera ku 178 mu nzego zitandukanye.

    Repubulika ya Koreya ni kimwe mu bihugu by'abafatanyabikorwa b'imbere mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda na Repubulika ya Koreya byasinye amasezerano ajyanye no kurinda abantu gusora kabiri (Double Taxation Avoidance Agreement).

    Amasezerano nk'aya yorohereza ubufatanye mu bukungu no kugabanya inzitizi zishingiye ku misoro, ashishikariza ishoramari n'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.

    Muri Kanama 2023, nabwo ibi bihugu byashyize umukono ku masezerano arimo yerekeye “Inama za politiki,” agamije guteza imbere ibiganiro bya politiki n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi n'ibindi.

    Korea-Afric Summit ije ikurikira iyabaye muri Nzeri 2023, ariko iri ku rwego rwa za minisiteri. Ni inama iba igamije guteza imbere ubufatanye mu by'ubukungu izwi nka Korea-Africa Economic Cooperation (KOAFEC).

    KOAFEC yari ibaye ku nshuro ya karindwi, aha Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD yasinyanye amasezerano abiri na Repubulika ya Koreya, afite agaciro ka miliyoni 28.6$ (arenga miliyari 37 Frw).

    Ni amafaranga biteganyijwe ko azafasha mu guteza imbere ingufu zitangiza, guteza imbere ubuhinzi bugezweho, no gubakira ubushobozi mu bijyanye n'ubumenyi ku baturage bo mu bihugu bya Afurika.

    Ni amasezerano yari abayeho akurikiye andi ya miliyoni 600$ (arenga 778 Frw) ikigo cyita ku ishoramari rikorwa mu guteza imbere ingufu na Repubulika ya Koreya na none mu gufasha ibihugu by'uyu mugabane kubakirwa ubushobozi mu bijyanye n'ingufu.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Yoon Suk Yeol wa Koreya y’Epfo

    Ni ibiganiro byagarutse ku gushimangira umubano mwiza usanzweho hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Kagame ari muri Koreya y’Epfo aho yitabiriye inama ya Korea-Africa Summit.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahuye-na-yoon-suk-yeol-wa-koreya-y-epfo

  • NGO wants EU-Kenya trade partnership annulled #rwanda #RwOT

    A Kampala-based NGO has gone to the East African Court of Justice seeking orders to block Kenya and the EAC Secretary-General from implementing the Economic Partnership Agreement (EPA) Nairobi signed with the European Union.

    The Centre for Law Economics and Policy on East African Integration (CLEP-EA), a think tank and research centre, says Kenya violated the EAC Treaty by signing the trade agreement.

    CLEP-EA also faults the EAC Secretary-General for 'abdicating his responsibilities and functions under the Treaty by failing to warn and/or stop Kenya from entering into the illegal EPA with the EU, and Kenya's failure to share renegotiated EPA with the partner states.'

    The agreement builds on negotiations for an EPA with the EAC partner states at the time — Burundi, Kenya, Rwanda, Tanzania, and Uganda — which were finalised in October 2014. Kenya and the EU signed the EPA on December 18, 2023 and Kenya is the only EAC member to ratify the EU-EAC EPA seeking more access to the European market.

    The other EAC partner states are least developed countries and, as such, enjoy duty-free and quota-free access to the EU market.

    CLEP-EA says 'The EAC Summit via a decision of February 2021 allowed any EAC Partner State to move forward under 'variable geometry' to conclude EPA with the EU, where Kenya proceeded to renegotiate the EPA and concluded an amended EPA with the EU in outright violation of the EAC Treaty and Protocols. In addition, entering the EPA on the basis of variable geometry was unlawful and an abuse of that principle.'

    CLEP East Africa alleges that Kenya did not notify the EAC Secretariat and other EAC States about the renegotiated and/or amended EPA with the EU thus breaching the Protocol for EAC Customs Union and the Common Market.

    It wants the EPA declared null and void 'as it failed to observe the requirements of the EAC Treaty protocols, the Customs Union, Common Market and African Continental Free Trade Area.'

    'As a consequence of Kenya's actions and/or omissions above, the Community's objectives of attaining a Customs Union and a Common Market have been jeopardised, thus hampering the full implementation of the Treaty,' they say.

    The NGO wants a declaration the EPA is illegal, null and void.

    Among the grounds for suing Kenya, CLEP East Africa says that the EPA will allow cheap imports into Kenya and therefore into the EAC region, thereby distorting trade.

    'It is also affecting the common application of the EAC Common External Tariff, thus fusing the EAC to the EU's Free Trade Area. The Kenya and EU Epa will distort trade in goods within the EAC market.'

    Kenya, Uganda, Tanzania, Rwanda and Burundi first negotiated the EAC-EU-EPA in 2016, but only Kenya and Rwanda signed.

    'Despite the Partner States of Uganda, Tanzania, Burundi taking part in the 2016 negotiations, they were entitled to be informed of the re-negotiated and/or the amended EPA between Kenya and the EU pursuant to EAC Customs Union and common market protocols,' the application reads.

    'The actions of Kenya allow other trade-related issues in areas where the Community has not had a common position thus negatively affecting the interest of other EAC Partner States.'

    CLEP East Africa further contends that by virtue of Kenya implementing the Epa with the EU, it will not implement the CET and by default fusing the entire community to the EU Free Trade Area contrary to the provisions of the EAC Treaty.

    They argue that not all EAC partner states have been notified of the EPA, as the DRC and Somalia, who joined the bloc recently, are yet to be informed and yet Kenya's decision is expected to be binding for the region.

    Under the Customs Union, goods imported into the East Africa are subjected to CET.

    'The Kenya-EU EPA contravenes the EAC Treaty by opening up the Community to illegal trade for endangered wild animal products in the nature of elephant tusks, hippo teeth, rhinoceros horns, and others, imported to Kenya from the EU whose duty will be reduced progressively and will be duty-free in 25 years,' the application says.

    The post NGO wants EU-Kenya trade partnership annulled appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ngo-wants-eu-kenya-trade-partnership-annulled/

  • Kenya Supreme Court rules that EACJ can't review its decisions #rwanda #RwOT

    Kenya's Supreme Court has declared that its decisions cannot be subjected to review by the East African Court of Justice (EACJ).

    In a blow to opposition leader Martha Karua and Senior Counsel Ahmednasir Abdullahi, the country's apex court said decisions rendered by the regional court over judgments that have been finalised by the Supreme Court have no legal consequences.

    'We further hold that domestic courts and regional courts, in this case, the EACJ, do not have a vertical relationship, meaning that decisions of the Supreme Court are not subject to appeal at the EACJ. The EACJ also does not have a merit review jurisdiction over decisions of the Supreme Court,' the bench presided over by Chief Justice Martha Koome ruled.

    Attorney-General Justin Muturi had sought the opinion of the court on the legal consequences and effects of decisions of the EACJ on Kenya's sovereignty.

    Mr Muturi said whereas there is no express provision in the East African Community (EAC) Treaty conferring upon the EACJ the jurisdiction to interpret the constitutions of partner States, the regional court has, in a number of decisions, interpreted its jurisdiction to include the review of decisions issued by apex courts of partner States.

    According to Mr Muturi, the decisions of the EACJ end up conflicting with judgments issued by the Supreme Court.

    Mr Muturi added that if this trend continues, he is apprehensive that the purported exercise of an appellate jurisdiction by the EACJ over decisions by national courts might pose a conflict with Kenya's commitment to the rule of law.

    'This is because the decisions would end up creating an absurd situation where differing holdings on similar questions based on the same facts are made by Kenyan courts on one hand and the EACJ on other hand, thereby exposing the government and the people of Kenya to a legal dilemma on whether it should comply with contradictory yet binding decisions from the two courts.'

    He cited a decision of the regional court awarding the Narc-Kenya party leader Karua Ksh2.7 million ($2,0690) in damages for infringement of her right to fair trial, in 2019.

    Ms Karua filed the case in the regional court after the Supreme Court dismissed her 2017 petition challenging the election of Kirinyaga Governor Anne Waiguru.

    She and Ugandan lawyer Male Mabirizi also filed another case before the EACJ challenging the outcome of the August 9, 2022, presidential election soon after the Supreme Court dismissed several petitions challenging President William Ruto's win in the contested polls.

    Mr Abdullahi has equally moved to the regional court citing various violations after the Supreme Court imposed on him an indefinite ban over persistent attacks on the judges of the apex court.

    Ms Karua opposed the application, arguing that Mr Muturi was inviting the Supreme Court to usurp the role reserved to the regional court by the EAC Treaty.

    Through lawyer Dudley Ochiel, Ms Karua submitted that Article 27 of the Vienna Convention forbids State parties, like Kenya, from invoking provisions of its internal law as justification for failure to perform a Treaty.

    She said Kenya's Attorney-General was abusing the advisory opinion process, to escape complying with lawful court decisions.

    Mr Ochiel submitted that the reference by the Attorney-General was instituted with the intention of depriving her of the remedy given to her and affirmed on appeal by the EACJ, which Kenya has failed to comply with since 2019.

    He said the issues raised in the case were either concluded or pending litigation before the regional court and are thus either resolved or unripe for the advisory jurisdiction of the court.

    The Supreme Court judges said the EAC Treaty has acknowledged that the organs of the EAC shall act only and perform such functions as are conferred on them by or under the provisions of the Treaty.

    'Therefore, in accordance with the EAC Treaty, EACJ's mandate is the interpretation and application of the EAC Treaty only and we hold and find that the EACJ does not have appellate jurisdiction or merit review jurisdiction over decisions of the Supreme Court of Kenya in matters concerning the interpretation and application of the Constitution of Kenya or any other matter arising from the latter's decisions,' said CJ Koome, Deputy CJ Philomena Mwilu and Justices Mohamed Ibrahim, Dr Smokin Wanjala, Njoki Ndung'u and Isaac Lenaola.

    The judges said the Constitution envisages the Supreme Court as the final judicial authority in asserting the supremacy of the Constitution and the sovereignty of the people of Kenya would be undermined if the converse situation were to apply.

    'It should, however, be noted that mere disagreement with the interpretation that domestic courts have made of pertinent legal provisions does not constitute violations of the EAC Treaty. Interpretation of the Constitution or national laws and weighing of evidence is the mandate of domestic courts, which cannot be replaced by the EACJ in that regard,' the judges added.

     

    The judges added that the regional and international courts such as the EACJ are, by treaty or convention, granted the mandate to examine how State organs satisfy regional or international obligations of the State to interpret and apply national laws save for matters determined with finality by the Supreme Court.

    The court said the EAC Treaty being part of the Kenyan laws must be subservient to the Constitution and if there is any conflict regarding the hierarchy of the Kenyan courts and the courts created by the Treaty, the provisions of the Constitution take precedence over those of the Treaty.

    The post Kenya Supreme Court rules that EACJ can't review its decisions appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kenya-supreme-court-rules-that-eacj-cant-review-its-decisions/

  • No respite for the besieged Ugandan Speaker Anita Among #rwanda #RwOT

    The United States on Thursday issued sanctions against five Uganda public officials, among them Speaker of Parliament Anita Among and former Deputy Chief of Defence Forces in a crackdown on corruption and human rights violation.

    This comes just a month after the United Kingdom announced similar sanctions against the leader of the National Assembly and two ex-ministers.

    The US State Department, said in a statement dated May 30, 2024, Ms Among was placed under sanctions due to her involvement in significant corruption tied to her leadership of Uganda's parliament.

    The Speaker is also battling sanctions announced by the United Kingdom at the end of April for corruption, which has led to the freezing of her property and financial holdings in the UK, the statement said.

    The UK sanctions have triggered investigations, with multiple state agencies and officials, including President Yoweri Museveni taking Ms Among to task to give details of the mentioned property and financial assets in the UK and if she declared them as required under the Leadership Code Act.

    The US also announced sanctions against former Minister of Karamoja Affairs Mary Goretti Kitutu and her deputy Agnes Nandutu, as well as Minister of State for Finance Amos Lugolobi, over their alleged involvement in significant corruption, misuse of public resources and diverting materials meant for Uganda's needy communities.

    'All four officials abused their public positions for their benefit at the expense of Ugandans,' said the statement issued by Matthew Miller, Department of State Spokesperson.

    But breaking ranks with the UK, Washington aimed at the military, President Museveni's most trusted state institution, by designating Lt-Gen Peter Elwelu, who, until two months ago, was the Deputy Chief of Uganda Peoples Defence Forces (UPDF). Sanctions against him are pegged on gross violations of human rights.

    'Specifically, Peter Elwelu was involved, while commanding UPDF forces, in extrajudicial killings that members of the UPDF committed.

    As a result of these actions, the designated Ugandan officials are generally ineligible for entry into the United States,' the statement said.

    In 2016, while he was Commander of UPDF's Second Division, Elwelu led the attack on the palace of the Rwenzururu King Charles Wesley Mumbere, resulting in a massacre that left a chilling air all over the area's main town Kasese, with over 100 people killed, among them children and more than 180 others arrested and detained.

    Despite wide condemnation of the raid on the palace by politicians, religious leaders, and local and international human rights groups, Elwelu, then a Brigadier-General, was not held accountable for the massacre but instead was promoted and appointed Chief of Land Forces.

    Currently, Elwelu is also a Member of Parliament, representing the army in the National Assembly.

    According to the US statement, the sanctions are made under Section 7031(c) of the Department of State, Foreign Operations, and Related Programs Appropriations Act, 2024 (Div. F, P.L. 118-47).

    Washington also places under sanctions Ms Among's spouse Moses Hashim Magogo; Kitutu's spouse, Michael George Kitutu; and Lugolobi's wife, Evelyne Nakimera, who will be ineligible for entry into the United States.

    These additional steps to impose visa restrictions on multiple other Ugandan individuals are being taken under Section 212(a)(3)(C) of the Immigration and Nationality Act. The Department of State said it is also taking steps to impose visa restrictions on multiple other Ugandan officials for undermining the democratic process and repressing members of marginalised or vulnerable populations in Uganda.

    'These individuals are responsible for, or complicit in, the repression of Ugandan members of political opposition groups, civil society organisers, and vulnerable communities in Uganda,' the statement said.

    Ms Among has repeatedly denied the corruption allegations, saying they are a smokescreen by the West, and the reason she has been targeted and placed under sanctions is due to her role in presiding over Uganda's controversial anti-homosexuality Act, which prescribes a death sentence for aggravated homosexuality.

    Human rights and gay activists have attacked the Uganda government for enacting one of the world's harshest laws against same-sex relations, as an obstacle to marginalised groups, especially sexual minorities, to live freely and also access critical services, including healthcare.

    But opposition political leaders have also accused the government and security agencies of violating their supporters' rights, including holding them incommunicado, placing them under detention without trial for several years, while others have been forced to flee the country.

    National Unity Platform supporters were kidnapped and detained in 2019 for supporting President Yoweri Museveni's main challenger Robert Kyagulanyi Ssentamu alias Bobi Wine in the 2021 presidential election.

    The US said it stands with Ugandans advocating democratic principles, a government that delivers for all its citizens, and accountability for actions committed by those who abuse their position through corruption and gross violations of human rights.

    'Impunity allows corrupt officials to stay in power, slows the pace of development, facilitates crime, and causes unequal distribution of resources, which can affect underrepresented and underserved populations disproportionally,' the State Department said.

    'Today's actions reaffirm the US commitment to support transparency in Uganda's democratic processes, counter corruption globally, and address the broader culture of impunity that prevents all Ugandans from enjoying their human rights and fundamental freedoms.'

    Analysts say that in placing Elwelu under sanctions, the US is yet again sending the Uganda government a message to rein in on its high-ranking military officers who are involved in gross violation of human rights and extrajudicial killings.

    The post No respite for the besieged Ugandan Speaker Anita Among appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/no-respite-for-the-besieged-ugandan-speaker-anita-among/

  • Umutoza w’Amavubi Frank Spittler Torsten yirukanye abakinnyi banyuma asigarana intwaro zikomeye gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 2 Kamena 2024 Umutoza w'Amavubi, Frank Spittler Torsten, yasezereye abandi bakinnyi batanu asigarana abo azitwaza ku mikino ya Bénin ndetse na Lesotho.

    Muri abo basezerewe harumo uwitwa Hadji Iraguha, Christian Ishimwe, Didier Mugisha, Aimable Nsabimana na Nkundimana Fabio.

    Kugeza ubu umutoza yasigaranye abakinnyi yifuzaga kuburyo yiteguye gucakirana n'ikipe y'igihugu ya Benin mu gushaka itike y'igikome cy'Isi.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wamavubi-frank-spittler-torsten-yirukanye-abakinnyi-banyuma-asigarana-intwaro-zikomeye-gusa/

  • Chorale de Kigali yibutse abari abaririmbyi bayo 17 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, witabiriwe n'abarokotse bo mu miryango abo baririmbyi batandukanye bakomokagamo, abakunzi n'abanyamuryango ba Chorale de Kigali muri iki gihe.

    Igikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe n'igitambo cya Misa cyaturiwe muri Chapelle ya Notre Dame de Citeaux, abagize iyi Korali bakomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Abari bitabiriye uyu muhango nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguwemo abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baguye muri Kigali no mu nkengero zayo, babanje kuganirizwa na Padiri Mukuru wa Saint Michel, Innocent Consolateur ku bihe bitandukanye by'amateka yaranze u Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uwari uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gasabo,Théogène Kagambire yashimiye Chorale de Kigali ku gikorwa bateguye cyo kwibuka abahoze ari abanyamuryango bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari ukubasubiza agaciro bambuwe n'abicanyi. Yavuze ko Ibuka izakomeza gushyigikira Chorale de Kigali mu bikorwa byose birebana no kwibuka izajya itegura.

    Ati 'Nagira ngo mbihanganishe mu izina rya IBUKA. Muri iki gihe twibuka Ku nshuro ya 30 IBUKA irashimira leta y'ubumwe. Kwibuka ni igihe cyiza twahawe kugira ngo duhe agaciro abavandimwe bacu. Imyerere twagize nayo ntiyabaye shyashya. Iyo nka Chorale de Kigalli bamwe mu bari bayiyoboye baba bemera Imana baba bararokoye benshi kuko hari abari bakomeye mu mashyaka atandukanye.''

    Yakomeje agaragaza mu myaka myinshi Abatutsi bagiye bahutazwa ariko ubu ibyo bikaba bitakiriho.

    Pastor Aaron wavuze ahagarariye imiryango ifite abaririmbyi bibutswe, yashimangiye ko kuba Chorale de Kigali ifata umwanya ikibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikimenyetso gikomeye cy'igihango bafitanye kandi ko aho bari babasabira.

    Ati 'Ikindi muri ino myaka ndaryama ngasinzira. Twaratotejwe ariko ubu dufite amahoro. Nta mwana w'Umututsi wigaga ariko ubu dufite Leta y'ubumwe kandi ndayishimira.''

    Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yavuze ko kwibuka abari abanyamuryango bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano bihaye kandi batazatezukaho mu rwego rwo kubagaragariza ko umuryango bashinze uzirikana uruhare bagize mu gutuma ufite aho ugeze ubu.

    Ati 'Uyu munsi twawuhariye kwibuka abantu bacu bashinze Korali igakura. Ntabwo ndi buvuge byinshi ndashima abo twibuka ubwabo kuko bakoze neza, Korali izahora ibaha ikuzo barabatwambuye ariko ntibatwambuye indirimbo zabo n'amateka yabo. Imiryango yabo ndayishimira. Imiryango y'abacu nimuze turirimbe kuko namwe muri abacu tuzabane kugeza tubasanze.''

    Yakomeje avuga ko bibuka buri mwaka ariko ubu bwo bikaba byari umwihariko kuko babikoreye ahantu hanini. Ikindi yavuze ko bagifite imbogamizi zo kuba hari abantu baririmbaga muri iyi Korali bazize Jenoside bataramenya ngo nabo bajye babibuka.

    Ati 'Icyo gihe ntikorwaga urutonde rw'uko binjiraga n'uko basohokaga.''

    Yagaragaje ko nka Chorale de Kigali bagira ibyago by'ababibukira ku bagize uruhare muri Jenoside ntibibuke abashinze chorale bayizize.

    Uwera Alice, wari uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe), yavuze ko yifuriza iyi Korali gukomera kubera abayo yabuze.

    Ati 'Ndabifuriza gukomera. Turazirikana abahoze ari abahanzi n'abaririmbyi ba Chorale de Kigali. Nyuma yo guhagarika Jenoside ihame ry'ubumwe bw'Abanyarwanda ryashyizwe imbere. Nyuma yimyaka 30 haracyari ibikomere ku mubiri no ku mitima, dushyize hamwe ntawe ukwiriye guheranwa namateka ashaririye twanyuzemo.''

    Uyu muhango waranzwe n'igitaramo cy'indirimbo ziganjemo izahimbwe n'abahanzi ba Chorale bibukwa nka Saulve Iyamuremye wahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa mu Kiiliziya Gaturika.

    Chorale de Kigali yabanje Misa yo gusabira abayihozeho batabarutse muri Jenoside

    Abagize iyi korali bashyize indabo ku mva zishyinguwemo Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Gisozi

    Abagize Chorale de Kigali bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Kigali

    Chorale de Kigali yaririmbye ibihangano bitandukanye birimo indirimbo yahimbiye abayihozemo 17 bibukwaga bazize Jenoside

    Bacanye urumuri rw’icyizere, bibuka abazize Jenoside bagize uruhare rukomeye kugira ngo iyi korali ibeho

    Igikorwa cyo kwibuka abahoze muri Chorale de Kigali bitabye Imana muri Jenoside cyabereye mu Rwibutso rwa Kigali

    Iki gikorwa kiba buri mwaka ariko kuri iyi nshuro cyabereye ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi

    Iyi Korali yaririmbye ibihangano bitandukanye birimo ibyahimbwe na bamwe mu bo bibukaga bazize Jenoside

    Imwe mu ntego zituma iyi Korali yibuka harimo gukomeza gufasha bamwe bayirimo biganjemo urubyiruko rutazi amateka kuyasobanukirwa

    Théogène Kagambira wari uhagarariye IBUKA mu karere ka Gasabo, yashimiye Chorale de Kigali ku gikorwa bateguye cyo kwibuka abahoze ari abanyamuryango bayo bishwe muri Jenoside

    Padiri Innocent Consolateur yasabye abitabiriye uyu muhango wo kwibuka gukomera ku bumwe, bakirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chorale-de-kigali-yibutse-abari-abaririmbyi-bayo-17-bishwe-muri-jenoside

  • Kirehe: Yakoresheje amafaranga ye yubaka urugomero rw'amashanyarazi rucanira ingo 200 – #rwanda #RwOT

    Habimana wiriye akimara, yiyemeje kugurisha umutungo we wose kugira ngo agere kuri iki gikorwa gifitiye benshi akamaro, akavuga ko yabikoze ku bwo kwishakamo ibisubizo, ubufasha bukaza bwunganira.

    Ni urugomero yubatse mu bilometero bigera nko ku 10 uvuye mu rugo rwe, ku mugezi wa Nyemporogoma uri ku musozi, uherereye mu Murenge wa Mpanga.

    Ni igikorwa kimaze gutangwaho miliyoni 155 Frw, harimo miliyoni 56 Frw, andi ava ku kunga z'ibikoresho yagiye ahabwa n'abaterankunga.

    Ni umushinga Habimana w'imyaka 60 yatangiye gushyiramu bikorwa mu 2012, ashaka uburyo aya mazi amanuka ku musozi yabyara amashanyarazi, mu bumenyi bwe yakomoye mu mashuri ye abanza gusa.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA Habimana yagize ati “Nta mashuri (menshi nize) nize abanza gusa ya kera. Ibi nakoze nta byo nigeze niga. Ni uburyo bwaje gusa nk'impano.'

    Uru rugomero rwamutwaye imbaraga zikomeye cyane ndetse ahura n'imbogamizi nyinshi ariko wa mutima ukunze, wihanganira ibigeragezo, urangamiye intsinzi, umufasha kugera ku mushinga nyir'izina.

    Uyu mugabo avuga ko kugira ngo ashake igisubizo cy'agace ke kabaga mu kizima ugerageje agacana agatadowa, yiyemeje gutanga umutungo we wose urahashirira, ubu akaba nta n'isambu afite.

    Ati 'Mu bigaragara nasubiye inyuma cyane narakennye. Ubu nta n'isambu nkigira. Inzu ndimo na yo ntabwo ifututse, niyo naguze nyuma ngurishije ahandi ngo nishyure imyenda nari mbereyemo abantu. Inzu ndimo nsigaje kuyishyura miliyoni 1 Frw.'

    Ubusanzwe tuzi ko ushyiriwe iwe amashanyarazi ahabwa mubazi. Ku bakoresha umuriro uturutse ku rugomero Habimana yubatse bo si ko biri, kuko baracana gusa ukwezi kwarangira bagatanga 1000 Frw.

    Sindikubwabo Jean Pierre wahawe umuriro ati “Tukimara kuwubona, twarishimye cyane. Twari mu bwigunge, ducana udutadowa, ibyatsi n'ibindi, nyuma twungukira ku gitekerezo cye.'

    Ubu abaturage bo mu tugari twa Nyakabungo na Nasho mu Murenge wa Moanga bose bacanirwa buri munsi, Habimana akaba afite gahunda zo gukomeza kwagura ibi bikorwa agacanira izindi ngo 300, nubwo amikoro akomeje kuba ikibazo.

    Ati 'Uyu munsi dukuramo ibihumbi 200 Frw ku kwezi kubera cya 1000 Frw buri rugo dutanga. Ni make bijyanye n'amafaranga duhemba abakozi barinda urugomero ijoro n'amanywa, washyiraho n'amafaranga yo gusana ibikoresho akaba make cyane.'

    Icyakora agaragaza ko aramutse abonye ubushobozi agacanira ingo 580 ziri mu midugudu ine, ayo mafaranga yo guhemba abakozi no gusana ibikoresho yajya aboneka bityo, indoto ze zikagerwaho burundu.

    Kugeza uyu munsi uru rugomero Habimana yubatse rufite ubushobozi bwo gucanira ingo 300, ariko abaturage 200 gusa ni bo bacanirwa.

    Uyu mugabo avuga ko impamvu zijyanye n'amafaranga make yo kubona ibikorwaremezo nk'insinga n'amapoto yo kuwujyanira abaturage.

    Mu mikoro make ye n'abaturage bakoresheje insinga nto zimwe zifashwa mu kurahurira abaturage, zitagenewe kujyana umuriro.

    Habimana avuga ko 'tubonye izo nsinga zagenewe gutwara umuriro, n'amapoto twafasha na ya miryango yindi idafite amashanyarazi kuyabona kuko ku rugomero ahari.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-habimana-yiyemeje-gusigara-mu-bukene-yubaka-urugomero-rw-amashanyarazi

  • Babu ukorera Isibo TV arafunze – #rwanda #RwOT

    Babu yatawe muri yombi ahagana saa Munani z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 2 Kamena 2024 nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rwubugenzacyaha ( RIB), Dr Murangira B. Thierry yabibwiye InyaRwanda.

    Yavuze ko “Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa’ kandi ‘Dosiye ye iri gutunganywa kugirango ushyikirizwe Ubushinjacyaha’.

    Murangira yasabye abantu kujya boroherana, igihe bagiranye ibibazo cyangwa se bakitabaza inzego zibishinzwe kugirango bafashwe gukemura ikibazo.

    Ati “Turasaba abantu kujya boroherana, umuti si ukurwana kugeza ubwo wakomeretsa mugenzi wawe, igihe mugiranye ikibazo egera inzego zibishinzwe zigufashe”.Murangira yavuze ko Babu yakomerekeje uwo barwanaga ku jisho mu buryo bukomeye.

    Umuvugizi wa RIB kandi yabwiye InyaRwanda ko Babu atari umunyamakuru wa Isibo kubera ko adafite ikarita y’Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura,RMC bityo akaba ari umukozi.

    Babu aramutse ahamwe n’iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa yahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

    Babu yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugabo bahuriye mu kabari

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143604/babu-ukorera-isibo-tv-arafunze-143604.html

  • APR yihimuye kuri Police iyitwara igikombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR ya Handball yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itsinze mukeba wa yo Police HC.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2024 ni bwo hasojwe imikino Mpuzamahanga yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Handball 2024 International Genocide Memorial Tournament).

    Iri rushanwa ryabaye mu byiciro bibiri abagabo n’abagore, hitabira amakipe yo mu Rwanda na Uganda, gusa mu bagore muri rusange hitabiriye amakipe 5, amakipe ahura hagati ya yo maze habarwa amanota, igikombe cyegukanwa na Three Stars. Ikipe ya Prisons yo muri Uganda yabaye iya kabiri ni mu gihe iya gatatu yabaye University of Kigali.

    Mu bagabo umukino wa nyuma wahuje APR HC na Police zose zo mu Rwanda aho APR yaje kwegukana igikombe itsinze ibitego 24-22.

    Ni umukino utari woroshye kuko APR yaje ifite gahunda yo kwihorera nyuma y’uko Police yari yayitsinze muri shampiyona.

    APR yatangiye neza umukino itsinda ubona Police itarinjira mu mukino neza aho ku munota 18 APR yari ifite ibitego 10-4.

    Police yagarutse mu mukino ndetse igabanya ikinyuranyo amakipe bajya kuruhuka ari 16 bya APR kuri 13 bya Police.

    Police yagarutse mu gice cya kabiri ibona yiminjiriyemo agafu, icurika ikibuga ndetse ubwo bari bageze ku munota wa 17 yari yamaze kujya imbere ya APR ifite ibitego 20-17.

    Mu minota 10 ya nyuma APR yongeye kugaruka mu mukino ni nyuma y’uko umutoza Anaclet akoze impinduka umunyezamu Arsene wasaga n’uwarushye aha umwanya Peter wagaruye ikipe mu mukino.

    Ibi byatumye bongera kuyobora umukino babifashijwemo na Karim wagoye Police muri iyi minota ni mu gihe APR yahagaze neza mu bwugarizi bituma abakinnyi nka Mbesutunguwe, Kubwimana badakina uko bikwiye. Umukino warangiye APR yegukanye igikombe ku bitego 24-22.

    Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na Gicumbi Handball Team, ni nyuma yo gutsinda Prisons yo muri Uganda.

    Abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa

    Abagore: Adokorach Brenda (Prisons), Uwineza Frolence (Three Stars) , Jane Uwase (Three Stars), Aber Priscillah (Prisons), Uwanyirigira Betty (Three Stars), Noella (Three Stars) and Lamunu Scovia (Prisons).

    Abagabo: Ayo Patrick (Prisons), Muhumure Elise (APR), Anthony (APR), Aboku Dablniel (Prisons) Akayezu Andrew Kibonge (Police), Musoni Albert (APR) na Kayijamahe Yves (Police)

    APR yatsinze Police

    Mbesutunguwe ntabwo yahiriwe n’umukino

    Kibonge wa Police byamusabye kuryama ngo atsinde igitego

    Muhumure Elise ni umwe mu bakinnyi ba APR bitwaye neza

    APR ishyikirizwa igikombe

    APR yishimira igikombe

    Three Stars yegukanye igikombe mu bagore

    Gicumbi yegukanye umwanya wa 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yihimuye-kuri-police-iyitwara-igikombe-amafoto