Blog

  • Iburasirazuba: Umusaruro w'amafi ukomeje kwiyongera mu biyaga bya Cyohoha na Kibare byari byarakamye – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2000 nibwo ikiyaga cya Cyohoha cyakamye burundu bituma ingano nini y'amafi ahatikirira ndetse n'abaturage batuye mu mirenge ya Mayange, Mareba na Ngeruka yari igikikije bahura n'ikibazo cy'ibura ry'amazi.

    Nk'uko abaturage babitangarije The New Times, bavuga ko ubu bashobora kuroba ibiro nibura 56 by'amoko atandukanye y'amafi buri munsi.

    Bati 'ubu ikiyaga kiba gifunguye iminsi ine mu cyumweru ubundi tukagifunga amezi abiri kugira ngo umusaruro wiyongere cyane'.

    Abaturiye Cyohoha kandi bavuze ko uretse no kwiyongera k'umusaruro w'amafi, ubu bibafasha kongera umusaruro w'ubuhinzi bifashishije ikoranabuhanga rikoresha imirasire y'izuba mu kuhira imyaka.

    Ibi biyaga kandi bikomeje gufasha abaturage babituriye kwikura mu bukene no kuzamura imibereho myiza, Ubu bakaba bafite koperative ifite abanyamuryango basaga 350.

    Inzobere mu kigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikike [REMA] yavuze ko havuguruwe Hegitare 654 z'zikiyaga cya Cyohoha na Hegitare 52 z'ibishanga bigikikije.

    Yagize ati 'Umusaruro w'amafi wavuye ku biro 900 ugera ku biro 3,459 ku kwezi kandi koperative y'abarobyi biguriye imodoka banubaka inzu y'ubucuruai babikesheje uku kwiyongera k'umusaruro.'

    Leta kandi yavuguruye ikiyaga cya Kibare gifite Hegitare 336 cyo mu karere ka Kayonza cyari cyarakamye bitewe n'ubuhinzi bw'abagituriye, ubucuruzi no kujugunyamo imyanda.

    Ku bufatanye na REMA hakaba haratewe ibiti by'imigano ku buso bungana na Hegitare 80 bikikije iki kiyanga bigifasha kudahura n'ibibazo by'isuri yakirohamo ikangiza umusaruro wacyo, ndetse hanubakwa isoko ry'arenga miliyoni 103.

    Akanyamuneza ni kose nyuma yo gutubuka k’umusaruro uva mu burobyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-umusaruro-w-amafi-ukomeje-kwiyongera-mu-biyaga-bya-cyohoha-na

  • The Ben yavuze ku ndirimbo ebyiri yahimbye zi… – #rwanda #RwOT

    The Ben yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, nyuma yo kuririmba ku mukino wa nyuma wa BAL, wabaye ku wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024, mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera.

    Uyu muhanzi yaririmbye afashijwe n'ababyinnyi bo mu itsinda Ishami Talent bamufashije kubyina zimwe mu ndirimbo ze zirimo 'Why', 'Lose Control', 'Habibi' n'izindi yari yateguye. Cyari igitaramo kidasanzwe kuri we, kuko yataramiye ibihumbi by'abantu barimo Perezida Kagame na Madamu.

    The Ben avuga ko yaririmbye muri iyi mikino ya BAL mu gihe ari kwitegura gushyira hanze indirimbo ebyiri yahuriyemo n'abandi bahanzi zizifashishwa mu kwamamaza Perezida Kagame mu gihe cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

    Ati 'Nibyo nubwo njya nkunda kubitunguza abantu bikaza. Nibyo, twakoze indirimbo ishyigikira Umukundinda wacu (Perezida Kagame) muri RPF. Ndi mu ndirimbo zigeze nko muri ebyiri, umukandinda wacu yego rwose, twamukoreye indirimbo kandi nziza.'

    Uyu muhanzi uri kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya nyuma ya 'Ni Forever', yavuze ko adafite gushidikanya muri we, ko Perezida Kagame azatsinda amatora. Ati 'Kandi tuzatsinda ijana ku ijana.'

    The Ben atangaje ko ibi mu gihe umuhanzikazi Bwiza aherutse nawe guteguza indirimbo 'Ongera' yakoranye na Bruce Melodie igaruka kuri Perezida Kagame. Hari indirimbo kandi yahuriyemo abahanzi bane barimo King James na Ariel Wayz igaruka ku muryango RPF Inkotanyi.

    Mu ndirimbo zizifashishwa kandi mu gihe cy'amatora, harimo n'indirimbo 'Ndandambara' Nsabimana Leonard yavuguruye ayikorana n'abahanzi barimo Muyango Jean Marie, Alyn Sano, Ish Kevin, Jules Sentore, Ariel Wayz ndetse na Mani Martin.

     

    Amatora yo mu Rwanda afatwa nk’ubukwe, ahanini biturutse ku myiteguro ishyirwamo kuva atangajwe kugeza ageze ku musozo. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iherutse gutangaza ko aya matora azakoreshwamo amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 8.

    Ni mu gihe bamwe bamaze gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida, ndetse hari n’abatanze Kandidatire ku mwanya w’Abadepite.

    Perezida Paul Kagame niwe wabimburiye abandi atanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza wa Green Party nawe aherutse gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

    Mu bakandida Depite, abavuzwe cyane batanze Kandidatire barimo umunyarwenya Samu wo muri Zuby Comedy, Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyiramahirwe Jeanne d’Arc n'abandi.

    Amatora aherekezwa n’indirimo z’abahanzi ziba zivuga ku mukandida cyangwa se ibikorwa runaka Guverinoma yagejeje ku Banyarwanda.

    Ubwo yari mu kiganiro na Isibo Tv, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko bamaze kwakira indirimbo 80 zivuga ku matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abapedite ateganyijwe.

    Ati “Maze kwakira nk’indirimbo 80, hari izifashishwa mu matora, ari ku matora y’Umukuru w’Igihugu, amatora y’Abadepite, Komisiyo y’Amatora ikeneye indirimbo, barazizana rwose.”

    Mukuralinda yavuze ko izi ndirimbo bazishyize ahantu hamwe, hanyuma bazohereza aho zigomba gutangwa. Yavuze ko bakira indirimbo zose, hatitawe ku ishyaka baririmbye.

    Yavuze ko kuba hari abahanzi baririmbye ku matora, nyamara basanzwe bafite ibihangano bitavugwaho rumwe hanze aha, ntacyo bitwaye kuko buri wese afite amahitamo ye ahanini bitewe n’ubutumwa bukubiyemo.

    Mukuralinda avuga ko mu guhitamo indirimbo zizafashishwa mu matora hashingirwa 'ku buryo zikoze neza', 'amagambo', injyana' 'n'uburyo zicuranze'.

      

    The Ben yatangaje ko hari indirimbo ebyiri 'nziza' yagizemo uruhare zizifashishwa mu kwamamaza Perezida Kagame mu matora


    The Ben yavuze ko adafite gushidikanya muri we ko Perezida Kagame azatsinda amatora


    The Ben yavuze ko indirimbo yaririmbye muri BAL yazihisemo ashingiye ku kuntu zakiriwe n'abafana


    The Ben yavuze ko yishimiye gutaramira imbere ya Perezida Kagame na Madamu mu gusoza imikino ya BAL 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA THE BEN AGARUKA KU NDIRIMBO YAHIMBIYE PEREZIDA KAGAME

    “>

    AMAFOTO: TNT

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143618/the-ben-yavuze-ku-ndirimbo-ebyiri-yahimbye-zizifashishwa-mu-kwamamaza-perezida-kagame-vide-143618.html

  • Cyusa Ibrahim yahishuye impamvu atazongera gu… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka ibiri ishize, uyu muhanzi yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko agaragaje Jeanine Noach bari bacuditse icyo gihe, ariko ibyabo byaje kugera ku musozo. Hari abahuza ibihe yanyuzemo na Jeanine Noach n’imvano y’indirimbo ye yise ‘Isengesho’ aherutse gushyira hanze.

    Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, yavuze ko yayanditse ashingiye ku bihe yanyuzemo mu myaka ibiri, aho yatewe imijugujugu, ariko ntiyerura ngo avuge neza icyabaye muri icyo gihe.

    Uyu muhanzi ari kwitegura gukora igitaramo cye gikomeye yise 'Migabo Live Concert' kizaba ku wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni cyo gitaramo cya mbere cye agiye gukora. Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yavuze ko yasohoye iyi ndirimbo ‘Isengesho’ muri iki gihe, kubera ko ari imwe mu zizaranga igitaramo cye.

    Yavuze ko yayanditse bimeze nko kwiyegereza Imana yabanye nawe mu bihe yari akomerewe. Ati 'Imijuguju natewe ni myinshi. Hari igihe umuntu afata icyemezo rimwe na rimwe mu buzima, bamwe bakabifata ukundi, ariko umuntu agenda afata ibyemezo runaka, imijugujugu ntabwo ibura […]”

    “Hari umwaka nagize umbera mubi, habaye ah’Imana kugirango mbisohokemo, buri wese agenda avuga ukwe, undi avuga ukwe, buri wese yavugaga Cyusa uko ashatse. Ngeze aho ndavuga nti ariko nagomeye iki Imana? Ahari ntiwasanga ari njye ushobora kuba mfite ikibazo n’uko rero nagize igitekerezo cy’indirimbo ‘Isengesho’.

    Abajijwe niba iyi ndirimbo yarayikoze biturutse ku bihe yanyuramo na Jeanine Noach, yavuze ko atari cyo gihe muri rusange ariko ‘wenda nabyo birimo’.

    Ati “Ariko mu by’ukuri ni umwaka utarangendekeye neza, ni umwaka ushize niba atari mu 2022, mu mpera za 2022 dutangira 2023, byari binkomereye, ibintu byose njyewe mbiha igihe, ubuse hari umuntu ukibuga, ibintu birashira.”

    Yavuze ko biriya bihe byatumye adasohora indirimbo nk’uko byari bimeze, rimwe na rimwe agacika intege ariko yongeye kwishakamo ibisubizo, kandi atekereza ko igihe kizagera bikarangira.

    Cyusa Ibrahim yavuze ko abamuvugaga muri kiriya gihe ‘hafi ya bose bahise baba abafana. Yavuze ko Jeanine Noach ari umwe mu bakunzi yagize ‘nk’uko n’abandi byagenze’. Ati “Ni ibihe byashize! Byararangiye, igihe cye cyararangiye nk’uko n’abandi nabo igihe nabo cyararangiye.”

    Yavuze ko nyuma yo gutandukana na Jeanine Noach atongeye kugaragaza umukunzi, ariko kandi igihe nikigera abantu bazabimenya.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Marebe’, avuga ko ubu yafashe umwanzuro wo kutongera kugaragaza umukunzi we, kuko azagaragaza ‘Fiance’' gusa igihe azaba yitegura kurushinga.

    Ati “Ubu ntabwo nyishaka kuvugwa cyane mu rukundo, ngo Cyusa yagiye aha, ahubwo muzumva cyangwa muzabona, uwo muzabona ni uwo nzaba nambitse impeta gusa, ntabwo si ukumwambika impeta gusa, mbabwira ngo mu kwezi uku ni uku hari ubukwe.”

    Akomeza ati “Nzagaragara 'Fiancé' ngiye no kubereka ubukwe, muzamubona uyu ng’uyu mu kwezi gutaha hari n’ubukwe.'

     

    Cyusa Ibrahim yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kutazongera kugaragaza umukunzi we kugeza agiye gukora ubukwe


    Cyusa Ibrahim yavuze ko mu myaka ibiri ishize yatewe imijugujugu n'abantu banyuranye, ahanini biturutse ku nkuru zarimo urukundo rwe Noach


    Cyusa yavuze ko azagaragaza 'Fiance' kandi nabwo bitegura gukora ubukwe mu gihe kitarambiranye


    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYETWAGIRANYE NA CYUSA IBRAHIM


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO'ISENGESHO' YA CYUSA IBRAHIM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143628/cyusa-ibrahim-yahishuye-impamvu-atazongera-gutangaza-umukunzi-kugeza-agiye-kurushinga-vide-143628.html

  • Murumuna wa Manishimwe Djabel, Ally Tidjan yagarutse ku bihe bigoye yanyuzemo muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Tumusiime Ally Tidjan ubu ukinira Musanze FC, akaba murumuna wa Manishimwe Djabel wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, avuga ko imvune yahuriye na zo muri Rayon Sports ari kimwe mu byatumye impano ye yagaragariraga benshi itajya ku itara atange ibyo afite.

    Uyu mukinnyi wanyuze muri Rayon Sports ndetse benshi muba-Rayon bakaba bari bamutegerejeho byinshi harimo ndetse no kuzaba umwe mubazishakamo umucunguzi w’ikipe y’igihugu Amavubi mu myaka iri imbere.

    Ally Tidjan uvukana na Manishimwe Djabel, ubu akinira Musanze FC, ni umusore w’imyaka 24 y’amavuko, avuka mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba avuka mumuryango w’abana batanu, barimo na Manishimwe Djabel.

    Urugendo rwe nk’umukinnyi w’umwuga rwatangiye neza mu mwaka wa 2018 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports.

    Nyuma y’aho Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2017-18 igice kibanza cya shampiyona kirangiye, Rayon Sports yatozwaga na Olivier Karekezi ndetse na Nyakwigendera Jeannot Witakenge wari umwungirije, ikaba yarasubukuye imyitozo iri kumwe n’abakinnyi bashya bari mu igeragezwa muri abo harimo murumuna wa Rutanga Eric, Habineza Olivier wari umaze gutandukana n’irerero rya APR FC na Tumusiime Ally Tidjan watangaga icyizere na we wanyuze mu bato ba APR FC.

    Mu mpera z’umwaka wa 2017 Tumusiime Ally Tidjan wakuriye mu ngimbi za APR FC yaje gutangira imyitozo muri Rayon Sports yamaze amezi akabakaba atandatu atarabona ibyangombwa bimwemerera gukina (Licence) dore ko yaje shampiyona y’umwaka wa 2017/18 yaramaze gutangira ndetse uwo mwaka w’imikino urinda urangira atarabona ibyangombwa.

    Mu mwaka w’imikino 2018/19 ku itariki ya 13 Mutarama 2019 ku mukino ikipe ya Rayon Sports yakiragaho Kirehe FC kuri Stade ya Kigali kuri ubu yitiriwe umunyabigwi Pelé, uyu musore wari ufite imyaka 18 y’amavuko yakandagiye mu kibuga asimbuye Manzi Thierry, mu mukino iyi kipe yatozwaga n’umunya Brazil Robertinho yaje kunyagira Kirehe FC ibitego 3-0. Wari wo mukino wa mbere Tumusiime Aly Tidjan yakinnye wa shampiyona mu mwambaro wa Rayon Sports, umukino w’amateka kuri we adateze kwibagirwa.

    Ati “Umukino wanjye wa mbere muri Shampiyona ni umukino ntazibagirwa. Twari twakinnye na Kirehe, ku muntu wari ukinnye icyiciro cya mbere ku nshuro ya mbere, birumvikana ni umunsi uba udasanzwe udashobora kwibagirana by’umwihariko no gukinana n’abakinnyi bakomeye ni ibintu mu by’ukuri bijya mu mateka y’umuntu!”

    Mu gihe cy’imyaka ibiri yamaze muri Rayon Sports nk’umukinnyi ufite ibyangombwa byuzuye, hari byinshi atazibagirwa birimo nk’uburwayi n’imvune byamuranze bikaba biri no mu byatumye atabona umwanya uahagije wo kwerekana ubushobozi bwe.

    Ati: “Ikindi ntakibagirwa, ni imbogamizi nagiye mpura na zo harimo uburwayi, nakunze kugira urutugu rucomoka ku buryo hari igihe cyageraga mbura gato ngo nkine bikaza kwanga, kuko ndibuka ubwo narindi mu mwaka wa kabiri ndetse ntangiye kumenyera, hari umutoza wigeze kuza (Javier Martinez Espinoza) arankunda cyane, araza turi kumwe n’abakinnyi bakuru, ubwo nari ntangiye kugera ku rwego rwo kuba nakina.”

    “Yarankundaga cyane ndetse ku mukino twari tugiye guhuramo na Gasogi, anshyira ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga kuzabanza mu kibuga ariko bigeze ku munsi wa nyuma turi bukine, ku myitozo ya nyuma nza gucomoka urutugu, amahirwe yo kubanzamo aba arabuze. kuva ubwo umutoza na we yatangiye kubona ko mfite icyo kibazo amahirwe yendaga kumpa aragabanuka, noneho nanakina ugasanga ndi gukina nsimbura iminota mike.'

    Uyu musore wari muri Rayon Sports ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cya Shampiyona iheruka (ku nshuro yayo ya cyenda) ikayikura i Kirehe nyuma yo gusubira Kirehe ikayinyagira ibitego 4-0 (byiyongera kuri bya 3-0 mu mukino ubanza) yatwaranye n’iyi kipe igikombe cya Shampiyona ibintu bikomeye mu rugendo rwa ruhago ku mukinnyi uwo ari we wese ku Isi.

    Tumusiime Ally Tidjan avuga ko kuba atarabonye umwanya wo gukina muri Rayon Sports ari ibintu bishobora kubaho mu rugendo rwa ruhago rwa buri mukinnyi wese ariko we kenshi byagiye biterwa n’ibibazo by’imvune, gusa yemera ko umukinnyi uwo ari we wese kubaho mu ikipe adakina ari igihombo gikomeye.

    Ati “Kuba muri Rayon Sports ntakina, ni ibintu bibaho mu rugendo rwacu. Urumva nari muto ariko nabaye muri Rayon Sports ngira n’imvune zanabaye imwe mu mpamvu ikomeye yambujije gukina uko nabyifuzaga! Rero nk’umukinnyi muto kandi ukeneye kwemeza umutoza iyo ugize ikibazo nk’icyo birakugora cyane, ku bw’amahirwe nyuma nubwo nari narayivuyemo byaje gukunda ndakira ubu meze neza”

    Yagarutse ku bihe byiza yagiriye muri iyi kipe birimo nko gutwara Shampiyona, igikombe kiruta ibindi ‘Super Cup’ n’ibindi bitandukanye n’akarusho akaba yari ahari ubwo iyi kipe yageraga mu matsinda ya CAF Confederations Cup ndetse ikanayarenga (nubwo yari atarabona ibyangombwa byuzuye) avuga ko bino bihe Rayon Sports yagize bishoboka ko byakongera kugaruka!

    Ati “Ikipe yagiye mumatsinda umwihariko mperuka kuyibonana, bari abakinnyi bamenyeranye bari bamaze nk’imyaka 3 bakinana badahinduka cyane, urumva rero bari abakinnyi bakuriye mu maboko meza, abakinnyi bari bakiri bato icyo gihe.'

    Ally Tidjan kandi abona Rayon Sports igenda yiyubaka neza umunsi ku munsi ndetse ikemura ibibazo birimo ndetse hakiyongeraho no kudahindura abakinnyi cyane ari bimwe mu bintu bizabafasha kongera kwitwara neza ku ruhando rwo mpuzamahanga.

    Ally Tidjan yavuze ko muri Rayon Sports yahuye n’imvune nyinshi

    All Tidjan unu akinira Musanze FC

    NDAHAYO Aristide

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/murumuna-wa-manishimwe-djabel-ally-tidjan-yagarutse-ku-bihe-bigoye-yanyuzemo-muri-rayon-sports

  • Donald Trump: Nyuma yo gushaka kurimbura burundu TikTok, ubu nawe yayigezeho #rwanda #RwOT

    Niba umaze iminsi ukoresha telefoni igendanwa ndetse n'imbuga nkoranyambaga wagiye ubona cyangwa na nubu ubona amashusho ari kugenda akwirakwizwa y'abantu basubiramo amajwi y'abandi ariko bakagaragaza amashusho yabo, babyina cyangwa se bakora utundi tuntu. Ayo mashusho y'igihe gito aturuka muri TikTok app iri kugenda ikoreshwa n'abantu benshi muri iyi minsi ndetse n'ibyamamare byo mu myidagaduro ndetse n'ibyo muri politike n'ubwo bamwe batinze kuyikoresha.

    Iyi App rero yashushe nk'ihabwa agaciro cyane ubwo uwhoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America mu mu mukino wa UFC (Ultimate Fighting Championship) wabaye tariki 1/6/2024 anahita asohora videwo(amashusho) avuga ati: 'Ni iby'icyubahiro'. Aya mashusho amaze kurenza abayarebye miliyoni mirongo itandatu n'imwe kandi aracyarebwa.

    Aya mashusho kandi yagaragayemo CEO Dana White ari nawe wabanjije kuvuga ati: 'Perezida ari kuri TikTok', Undi agasubiza ngo : 'Ni ibyagaciro'.

    Uyu muperezida yigeze kurwanya TikTok ikoreshwa ryayo ku butaka bwa Amerika ndetse no mu bihugu bakoranaga ariko biramunanira kuko abenshi batangiye kuzajya bakoresha uburyo bwa VPN n'ubundi barakomeza barayikoresha.

    Ni iby'agaciro koko nk'uko abyivugira; dore ko amatora abitabira cyane ari urubyiruko, abenshi rero bakavuga ko ari amaco yamujyanyeho akeneye ko urubyiruko rumwumva kandi rukamushyigikira.

    Ibitekerezo byawe birakenewe ahabugenewe niba iyi nkuru hari icyo ikubwiye cyangwa se n'iba hari iyindi nkuru ukeneye kutugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara.

    LUKE HALES / GETTY IMAGES

    The post Donald Trump: Nyuma yo gushaka kurimbura burundu TikTok, ubu nawe yayigezeho appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/donald-trump-nyuma-yo-gushaka-kurimbura-burundu-tiktok-ubu-nawe-yayigezeho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=donald-trump-nyuma-yo-gushaka-kurimbura-burundu-tiktok-ubu-nawe-yayigezeho

  • Mako Sharks yegukanye irushanwa yateguye ihigitse amakipe yo muri Uganda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’umukino wo Koga ya Mako Sharks SC yegukanye irushanwa yateguye rya ‘Mako Sharks Summer Invitation Swimming Championship’ ryabaga ku nshuro ya kabiri ryatumiwemo amakipe yo muri Uganda.

    Ni irushanwa ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu no ku Cyumweru muri Green Hills Academy, ryateguwe ku bufatanye na Davis and Shirtliff.

    Iri rushanwa ryari ryatumiwemo amakipe 4 yo muri Uganda arimo; Silverfin Academy, Hertz Swim Club, Aquatic Academy Kampala na Whales Swim Acadeny Entebbe.

    Ayo mu Rwanda ni Mako Sharks yariteguye, Cercle Sportif Karongi ndetse na Kigali Sporting Club.

    Rikaba ryarahurije hamwe abakinnyi bagera 170 bavuye kuri 98 bari bitabiriye irushanwa ry’umwaka ushize.

    Mako Sharks ikaba ari yo yaje kwegukana iri rushanwa aho yagize amanota 3597, Aquatic Academy yo muri Uganda ni yo yabaye iya kabiri n’amanota 3590.5, Silverfin Academy yo muri Uganda iba iya 3 n’amanota 1658, Cercle Sportif de Karongi yabaye iya 4 n’amanota 1127, Hertz Swim Club yo muri Uganda iba iya 5 n’amanota 929, Kigali Sporting Club yabaye iya 6 n’amanota 492 ni mu gihe Whales Swim Academy Entebbe yabaye iya 7 n’amanota 210.

    Bazatsinda James, umuyobozi wa Mako Sharks SC yishimiye uko irushanwa ry’uyu mwaka uko ryagenze bakaba bizeye ko umwaka utaha rizagenda neza kurushaho, ku buryo n’amakipe yo hanze y’u Rwanda aziyongera.

    Ati “Intego yacu ya mbere yari ukuzamura impano z’abakinnyi ndetse n’abakinnyi bakiri bato, mwabonye ko abana benshi twari kumwe nabo bafite imyaka munsi ya 14, ni abakinnyi bakiri bato bafite ejo hazaza, ikintu twifuzaga cyo kuzamura impano zabo cyagezweho kuko ibihe byabo byagiye bigabanuka ugereranyije n’andi marushanwa bagiye bakina.”

    “Umwaka utaha twifuza ko n’amakipe yaziyongera kuko nk’ubu hari nk’ikipe yo muri Ghana yagombaga kuza ariko ubushobozi buba buke ariko batwemereye ko umwaka utaha tuzaba turi kumwe.”

    Bazatsinda James yavuze ko iri rushanwa nk’iri ari inzira nziza y’amakipe yo kuba yashora imari no kugaragaza ibikorwa bya bo, iyi mikno ngo iba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo bakora binyuze mu mikino.

    Irushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu

    Mako Sharks yitwaye ni yo yegukanye irushanwa

    Aquataic yabaye iya kabiri

    James umuyobozi wa Davis and Shirtliff wateye inkunga irushanwa yishimiye urwego ririho

    Bazatsinda James yavuze ko umwaka utaha iri rushanwa bizeye ko rizitabirwa n’amakipe menshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mako-sharks-yegukanye-irushanwa-yateguye-ihigitse-amakipe-yo-muri-uganda-amafoto

  • Ku munota wa nyuma Amavubi yahagurutse adafite Rwatubyaye Abdul #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu Amavubi yahagarukanye abakinnyi 25 yerekeza gukina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 azahuramo na Bénin ndetse na Lesotho.

    Muri abo bakinnyi Amavubi yahagurukanye ntabwo harimo myugariro wa FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul wagize ikibazo cy’imvune y’itako yatumye atajyana n’abandi.

    Frank Spittler Torsten akaba yahagurukanye abakinnyi 20 ni mu gihe abandi batanu barimo Mutsinzi Ange Jimmy, Jojea Kwizera, Rafael York, Mugisha Bonheur Casemiro na Imanishimwe Emmanuel Mangwende bahurira muri Cote d’Ivoire.

    Iyi mikino y’umunsi wa 3 u Rwanda ruzakina na Benin muri Cote d’Ivoire tariki ya 6 Kamena na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena.

    Muri iri tsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’isi cya 2026, Amavubi ayoboye Itsinda C n’amanota 4, Afurika y’Epfo ifite 3, Nigeria na Zimbabwe zifite 2 mu gihe Benin ifite inota 1.

    Abakinnyi yatwaye

    Abanyezamu: Ntwali Fiacre, Hakizimana Adolphe na Wenseens Maxime.

    Ba myugariro: Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Maes Dylan.

    Mu Kibuga Hagati: Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Mugisha Gilbert, Rafael York na Hakim Sahabu.

    Ba Rutahizamu: Muhire Kevin, Gitego Arthur, Guelette Samuel Leopold, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.

    Kubera imvune Rwatubyaye ntabwo yajyanye n’abandi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Ku-munota-wa-nyuma-Amavubi-yahagurutse-adafite-Rwatubyaye-Abdul

  • Nshuti Dominique Savio yabazwe #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda usoje amasezerano muri Police FC, Nshuti Dominique Savio yamaze kubagwa imvune y’urutugu yari amaranye iminsi.

    Savio wari kapiteni wa Police FC, nyuma yo gusoza amasezerano akaba we na Police FC barumvikanye ko batazakomezanya mu mwaka w’imikino utaha ko yajya kwishakira ahandi.

    Gusa mu mikino ya nyuma ya shampiyona akaba yaraje kugira ikibazo cy’urutugu rw’ibumoso azi ko ari ibintu byoroshye bizahita birangira.

    Nyuma yo kubonana n’abaganga bakaba baramubwiye ko agomba kubagwa kugira ngo iyi mvune ye ikire neza.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 1 Kamena 2024 ari bwo uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande yabazwe akaba yarabagiwe Kicukiro mu bitaro bya DMC (Dream Medical Center).

    Nyuma yo kubagwa bikaba biteganyijwe ko ashobora kugaruka mu kibuga hagati y’amezi 2 ndetse n’amezi 3.

    Akaba agize imvune y’urutugu nyuma y’uko muri 2017 ubwo yari muri AS Kigali yabazwe urutugu rw’iburyo rwari rufite ikibazo cyo gucomoka.

    Nshuti Dominique Savio ni umukinnyi wakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, yavuyemo ajya muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2017 ubwo yajygaga muri AS Kigali atatinzemo kuko yahise ajya muri APR FC batandukana yerekeza muri Police FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Savio yabazwe urutugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nshuti-dominique-savio-yabazwe

  • Rwanda to adopt digital currency in two years – Central Bank #rwanda #RwOT

    Rwanda is looking to develop its own national Central Bank Digital Currency (CBDC) in the next two years, as part of the country's efforts to streamline its financial system and position itself as an important player in the future of the global economy.

    The national digital currency, according to the National Bank of Rwanda (BNR), would offer Rwandans a safe, free, and easy alternative to physical cash. It would also expand financial inclusion by enabling more unbanked population to participate in the formal economy.

    And, as digital currencies enter wider global use, it would enable the government and private companies to participate in international trade more seamlessly.

    But to many Rwandans, as is around the world, the concept of a CBDC remains theoretical.

    In an exclusive interview, The New Times' Edwin Ashimwe caught up with Soraya Hakuziyaremenye, the Deputy Governor at Rwanda's Central Bank, who unpacked the necessary steps to adopt a national currency, and the potential benefits for the public.

    Already, she said that Rwanda's main trading partners like China are testing the digital Yuan, and the European Union (EU) plans to adopt a digital currency in 2025.

    Below are excerpts;

    The National Bank of Rwanda recently published a feasibility study on the proposed central bank digital currency (CBDC). How relevant was the study? And what did you learn from the findings?

    First, I will start by going back to what a CBDC is and why we think the Rwandan digital franc is important for the local market.

    The CBDC would be a digital form of cash. In the same way, Rwandans use banknotes, coins to buy things, or even electronic payments to send money, the central bank digital currency would do the same.

    And it was important because of developments in other countries as well.

    We know now that close to 11 countries have issued CBDCs. The first one was the Bahamas, and we have a number of countries in Africa, including Nigeria, Ghana and South Africa that are either in the piloting phase or issued their CBDC.

    With Rwanda positioning as an ICT hub, with the ambition to become a cashless economy, and an international financial hub, we needed to understand whether there would be benefits for Rwanda as well to embark on that technological journey.

     

    Rwanda is studying the feasibility of adopting a Central Bank Digital currency, which is a digital form of central bank-issued money. Courtesy
    Rwanda is studying the feasibility of adopting a Central Bank Digital currency, which is a digital form of central bank-issued money. Courtesy

    The first step was conducting research (feasibility study) and we didn't do it alone. We worked with the Ministry of Finance, and the Ministry of ICT and Innovation to form a task force that would look at those developments in other countries and start looking at a CBDC for Rwanda.

    That started in 2022, and what we learned is that it was important as a central bank to understand not only the technology behind a CBDC, but also the potential risks that would come if we were to issue a digital currency.

    Equally important was the need to consult banks, fintech, payment services providers, as well as other government institutions to collect their feedback on the CBDC.

    What do the early findings show?

    The findings show that there are multiple opportunities for a national digital currency in Rwanda.

    We identified four that we wanted to test. The first one is that a CBDC would be more resilient to the current payment systems and would actually sort of be a better payment tool in case of disasters.

    The CBDC would also boost innovation and competition among payment system providers, as well as an accelerator to the cashless agenda that our country has embarked on. Equally beneficial is a CBDC that would improve cross-border payments.

    What are the next steps and when does the Central Bank plan on introducing the CBDC? And if you could also speak to the expected outcomes.

    Ours is a cautious approach and it would even require a cabinet decision because this is Rwanda's currency.

    We have seen that one of the risks of CBDC is lack of adoption. If a central bank issues such a digital currency but the population doesn't see the benefits, then there is no work done. And we don't want to issue a national digital currency for the sake, but rather a CBDC that has benefits for the Rwandan population.

    This is why we published the research paper and opened a public consultation process, where we expect to receive feedback from the general population including concerns.

    And, from the feedback we have received it is clear that some of the concerns are around data privacy, around resilience, and also around the fact that we need assurance that a CBDC would not destabilize the financial system.

    When can we expect it?

    We are mindful of our region. For instance, when we look at countries that have undertaken research or piloting, currently we have close to 86 countries that have formally started piloting or are at the same level with us in research.

    And secondly, deciding to launch a CBDC is not something you take lightly.

    You must work closely with your trading partners, for instance, if you are to validate that cross-border payments will be faster, and cheaper, that our main trading partners also can receive CBDCs that have developed their own.

    We still have four weeks until the public consultation process is closed, and then we embark on a proof of concept.

    That will allow us to test the technology, the design, and the speed on a small scale. But there is also an aspect of cases where we want to test the technology in other countries, particularly in cross-border payments, this exercise will roughly take six months.

    That will be followed by taking a sample of individuals and companies who will be mapped out to test the digital currency, and see whether the technology works seamlessly, if it is resilient, and see that all the risks have been mitigated.

    Given that pace, we look to have everything on the table within the next two years.

    One of the challenges most central banks face in rolling out a digital currency is the design. What kind of design are the early findings pointing towards?

    There are different options. Rwanda's preferred option is to have a retail CBDC. That means a CBDC that is distributed through banks the same way you can make deposits and have accounts with your bank.

    Another option is to have an indirect CBDC. There are in, literature, cases where people would have direct accounts with their central banks, but we don't think this would be the right approach because we want to still have banks playing their role of intermediation.

    Lastly is to look at should whether we should have a CBDC that is also accessible offline, especially in areas that don't have internet access or even smartphones. That would also play a crucial role in the events where we have power outages in the country.

    So, it is going to be a retail form of CBDC?

    This is our preference.

    You also recently opened up a public consultation, what is the feedback so far?

    We have received various positive feedback, but also concerns. But the most important thing is that there is optimism about the CBDC for Rwanda, which is encouraging.

    The majority indicate that that this would not only fast-track financial inclusion but also the population having access to digital financial services quicker.

    The concerns revolve around privacy and whether the technology will be secure.

    Other concerns raised include how the monetary policy is going to work and be transmitted if it's now in digital form. Others are adopted from financial institutions such as Banks.

    These are very valid questions that play a crucial role in informing the next steps before the CBDC is launched.

    To say that there are no risks would not be true because even the research shows that there are potential risks, especially around the stability of the system, cyber security within the years of the technology, and then of course adoption by the public.

    But why not concentrate on improving the existing electronic payment methods? Why is it important for a country like Rwanda to launch a national digital currency?

    This is a debate that we also internally had. But one of the main drivers is seeing our major trading partners testing or using the tech.

    One example is China, they are now in the pilot phase. But also, international communities like the European Union (EU) are set to launch its CBDC in 2025.

    Imagine instances where trading partners adopt a national digital currency and Rwanda fails to trade because we don't have the technology.

    This will negatively impact the private sector for both countries.

    But there is also an imperative for the Central Bank to make sure that we are ready for innovations that are also experimented in other countries where we have trading relations and partnership, so that we are not at the tail end of that of such developments.

    The Central Bank has continuously pursued efforts to promote financial technology services through initiatives such as the NBR fintech sandbox. How has this evolved?

    Maybe going back to why BNR introduced a regulatory sandbox, we could see several fintechs coming to the market, thanks in large part to the efforts by the Kigali International Financial Centre (KIFC).

    We continue to attract major fintech firms including unicorns in Africa such as Flutterwave, and Chipper Cash among others.

    The sandbox is a platform that allows such innovations to be able to test their solutions without being licensed, but it's in a controlled environment where they are incubated for 12 months.

    During that period, we can assess whether that project doesn't pose a risk to the country's financial stability, but also to work with innovators and entrepreneurs to make them understand all these licensing requirements.

    Since it was launched in 2022, we currently have eight fintechs in the sandbox, three are in the payment space, and we have one in crowdfunding solution, others in insurance brokerage, and digital lending.

    The sandbox has also been a bridge between the innovators and existing financial institutions, one example is SPENN and I&M bank in the digital payment space.

    We are very happy with the progress, and I think it has created trust between startup entrepreneurs and the Central Bank.

    For us to also acknowledge that we are not tech experts and of course innovators are always a step ahead.

    Similar to this is the proposed regional single currency, is this a development that is still relevant for the EAC market? Who is to blame for the dawdle?

    I think we can understand that people are impatient because the East Africa Community (EAC) single currency has been delayed and the 2024 deadline extended.

    Last year the Monetary Affairs Committee which is a committee of Central Banks in the region decided to extend the deadline because the prerequisites were not ready.

    We still need to harmonise a regulatory framework, we still need conventional criteria because the levels of development of EAC member states is still different.

    We also need to create the EAC monetary institute which will work towards having a single currency, it was supposed to start in 2023, but it is still subject to approval at the Heads of State level.

    There are several steps that are still needed before we get a single currency.

    But I don't think we should despair.

    When you look at other international communities, for instance, the European Union, it took more than 40 years to have a Euro.

    I think the new deadline which is 2031 is ideal.

    The post Rwanda to adopt digital currency in two years — Central Bank appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/rwanda-to-adopt-digital-currency-in-two-years-central-bank/

  • Inyubako nshya ya Norrsken yatwaye miliyari 7 Frw, yatangiye gukorerwamo – #rwanda #RwOT

    Icyo gihe hari hari undi mushinga wo kubaka inyubako nshya wari ukiri gushyirwa mu bikorwa. Intego yari ugukomeza kwagura ibikorwa no gushyiriraho umwanya uhagije abashaka kugira imishinga yabo ibisubizo by'ibibazo bihari bakoreramo.

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo imirimo yatangiye gukorerwa muri iyi nyubako nshya ya Norrsken Kigali House, yarangiye itwaye miliyari 7 Frw. yubatse mu buryo burengera ibidukikije cyane ko itwikirijwe n'ibyatsi n'indabo ku kigero cya 30%.

    Ni inyubako yubatse ku buso bwa metero kare 4,000 ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira ba rwiyemezamirimo 1,500, aho kuri ubu 80% by'imyanya yayo imaze kuzura.

    Iyi nyubako nshya yatangiye kubakwa muri Werurwe 2023, niyo igize igice cya nyuma cy'ishoramari rya miliyoni $20 [Asaga miliyari 25 Frw], rya Norrsken, mu gutangiza urugendo rwo guhindura u Rwanda igicumbi cy'ikoranabuhanga ryahindura ubuzima n'imibereho y'abatuye Afurika.

    Mu birori byo gutangiza imirimo muri iyi nyubako, Umuyobozi wa Norrsken East Africa, Elie Habimana, yavuze ko bifuza ko Norrsken iba impamvu abantu bahurira hamwe, kugira ngo bateze imbere gahunda yo guhanga udushya no kwihangira imirimo hagamijwe kurema ibisubizo bizahindura imibereho n'imiterere y'akazi mu minsi iri mbere.

    Yagize ati 'Kwaguka kwacu ni ikimenyetso cy'uko ubutumwa bwa Norrsken bwumvikana kandi bugatuma abantu bafata ingamba. Kandi twishimiye gushyigikira ubu buhanga no kwihangira imirimo.'

    Iyi nyubako itwikiriwe na za 'panneaux solaires' zitanga ingufu zikomoka ku mirasire y'Izuba, ku buryo zitanga umuriro ungana na 50% ku uwukoreshwa muri iyi nyubako yose.

    Norrsken House Kigali muri rusange ifasha ba rwiyemezamirimo bato guhura n'abashoramari bavuye hirya no hino kugira ngo bashore amafaranga mu mishinga yabo.

    Mu myubakire ya Norrsken Kigali House, hagenwe ahantu abayikoreramo baba bafite ibiro, aho bashobora kwakirira abashyitsi babo haba mu nyubako cyangwa mu busitani bwatewemo.

    Nk'ikigo gikora imishinga y'ikoranabuhanga, umwihariko wacyo ni uko ibikoresho byayo byinshi biryifashisha kuva ku gufungura umuryango ukwinjiza mu nyubako kugera kuri internet yihuta yorohereza abayikoresha kumenya ibigezweho.

    Ifite ubushobozi bwo kwakira ba rwiyemezamirimo 1,500

    Iyi nyubako nshya ya Norrsken Kigali House, yarangiye itwaye miliyari 7 Frw

    Iyi nyubako ikikijwe n’ibiti byinshi

    Habaye ibirori byo gutangiza ku mugaragaro imirimo y’iyi nyubako

    Iyi nyubako nshya yatangiye kubakwa muri Werurwe 2023, niyo igize igice cya nyuma cy'ishoramari rya Norrsken, rya miliyoni $20 [Asaga miliyari 25 Frw]

    Kimwe mu bice by’imbere muri iyi nyubako


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyubako-nshya-ya-norrsken-yatwaye-miliyari-7-frw-yatangiye-gukorerwamo