Blog

  • Yatangiye u Bwongereza butabyumva! Byinshi ku… – #rwanda #RwOT

    Igitekerezo cy’iri rushanwa rya Euro rikinwa buri myaka 4 cyaje mu 1927 kizanwe n’uwari umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bufaransa, Henri Delauna, gusa nticyahita gishyirwa mu bikorwa.

    Ryaje kwemezwa mu 1958 nyuma y’imyaka 3 Henri Delauna yitabye Imana, bituma igikombe cyaryo cya mbere kitirirwa izina rye.

    Ku ikubitiro mu 1960 ryabereye mu gihugu cy’u Bufaransa aho amakipe 17 yabanje gukina hagati yayo ashaka itike, havamo 4 aba ariyo akina, birangira ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z'Aba-soviet ariyo icyegukanye itsinze Yugoslavia ibitego 2-1.

    Ibihugu nk’u Budage, Ubutaliyani, Ubuhorandi ndetse n’u Bwongereza ntabwo byari byitabiriye kubera ko bitari bishyigikiye iri rushanwa ryari ryahawe izina rya European Nations’ Cup.

    Espagne yahise yakira Euro yakurikiyeho nyuma y’imyaka 4 gusa aha aho amakipe yitabiriye akaba yari yiyongereye, aho yari yabaye 29 agomba kwishakamo amakipe 4 mu gihe bwa mbere yari 17.

    Iri rushanwa ryo muri uyu mwaka ryatwawe n’ikipe y’igihugu ya Espagne yari iri mu rugo itsinze Soviet. Amakipe y’ibihugu yitabira iri rushanwa yatangiye kuba menshi maze bigera aho amakipe yongerwa agirwa 8.

    Mu 1980 ni bwo amakipe yongerewe, iri rushanwa rya Euro ribera mu Butaliyani dore ko n’ubundi ari bwo bwari bwanakiriye iryo mu 1968 ndetse bukanaritwara.

    Nyuma yuko amakipe yongerewe yagabanyijwemo amatsinda 2, ikipe iyoboye itsinda igahura n’indi iyoboye irindi ku mukino wa nyuma mu gihe ayabaye aya 2 arwanira umwanya wa 3.

    Muri iki gihe mu 1980 igikombe cyegukanwe n’ikipe y’igihugu y’u Budage itsindiye u Bubiligi ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.

    Uko imyaka yashiraga ni ko iri rushanwa ryakomezaga gufata irangi ari nako hatekerezwa ku kuntu ryakagurwa ubundi amakipe aryitabira akaba menshi. 

    Mu 1996 amakipe yarikubye agirwa 16 ndetse n’izina ry’irushanwa rirahinduka riva kuri European Nations’ Cup riba UEFA Euro.

    Ryabereye mu gihugu cy’u Bwongereza gusa birangira igikombe gitwawe n’u Budage butsinze Czech Republic ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

    Muri iki gihe kandi ni bwo amakipe atsinze haba mu gushaka itike ndetse no mu matsinda yatangiye kujya ahabwa amanota 3 kuko mbere yahabwaga amanota 2.

    Leta Zunze Ubumwe z'Aba-soviet niyo yegukanye igikombe cya Euro bwa mbere 

    Euro yo muri 2000 yabereye mu Buhorandi n’u Bubiligi, bikaba ari ubwa mbere mu mateka yari ibereye mu bihugu 2. Muri iki gihe ikipe y’igihugu y’u Bufaransa niyo yegukanye igikombe itsindiye u Butaliyani ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.

    Muri 2007 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ireland na Scotland baje gutanga igitekerezo mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi (UEFA), ko amakipe yitabira irushanwa rya Euro yakongerwa akaba 16.

    Nyuma y’umwaka umwe UEFA yaje gukoresha amatora kuri iki gitekerezo, abanyamuryango 54 batora Yego usibye abanyamuryango 3 barimo Bwongereza n’u Budage bo batashakaga ko iki gitekerezo cyashyirwa mu bikorwa.

    Muri 2010 ni bwo UEFA yatangaje ko Euro ya 2016 izabera mu Bufaransa, gusa ikaba izitabirwa n’amakipe 24 avuye kuri 16. Iyi yari inshuro ya 3 u Bufaransa bwakiriye Euro, gusa byarangiye igikombe gitwawe na Portugal yari yazamutse nk’ikipe yatsinzwe neza batsinze igitego 1-0 ku mukino wa nyuma. 

    Cristiano Ronaldo yari yavuye mu kibuga ku munota wa 25 bitewe n’ikibazo cy’imvune yari yagize ariko birangira ikipe ye y’igihugu yegukanye igikombe cya Euro cya mbere mu mateka.

    Muri 2020 byari biteganyijwe ko Euro yo muri uwo mwaka ari bwo igomba gukinwa, gusa birangira itabaye kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi, yimurirwa muri 2021 gusa ikomeza kuba Euro ya 2020.

    Iyi Euro yabereye mu mijyi itandukanye yo ku mugabane w’Iburayi maze guhera muri 1/2, imikino ikinirwa i London mu Bwongereza, gusa n’ubundi birangira ikipe y’igihugu y’u Butaliyani ariyo itwaye igikombe itsinze iy’u Bwongereza kuri penariti 3-2 nyuma yuko umukino wari warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

    Kugeza ubu iri rushanwa rimaze gukinwa inshuro 16 rikaba rimaze gutwarwa n’amakipe y’ibihugu 10 atandukanye. Ikipe y’igihugu y’u Budage na Espagne buri imwe imaze kuryegukana inshuro 3.

    Ikipe y’igihugu y’u Butaliyani n’u Bufaransa zo zimaze kuryegukana inshuro 2 mu gihe ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z'Aba-soviet, Czech Republic, u Buhorandi, Denmark, Ubugereki na Portugal zo zatwaye iri rushanwa inshuro 1. 

    Ikipe y’igihugu ya Espagne niyo yonyine imaze gutwara Euro inshuro 2 yikurikiranya aho yayitwaye muri 2008 no muri 2012. 

    Euro ni ryo rushanwa rikurikirwa cyane nyuma y’igikombe cy’Isi kuko umukino wa nyuma wahuje Portugal n’u Bufaransa muri 2016 wakurikiwe n’abarenga Miliyoni 600 ku Isi yose.

    Iri rushanwa ryo muri uyu mwaka ryo rizakinirwa mu gihugu cy’u Budage guhera taliki ya 14 z’uku kwezi kuzageza taliki ya 14 z’ukwezi gutaha kwa 7. Amakuru ajyanye n’iri rushanwa muzayakurikira 5 kuri 5 kuri InyaRwanda.com.

    Ikipe y’igihugu ya Portugal yegukana igikombe cya Euro ya 2016

    Ikipe y’igihugu ya Espagne yegukana igikombe cya Euro ya 2012

    U Butaliyani nibwo bufite igikombe cya Euro guheruka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143644/yatangiye-u-bwongereza-butabyumva-byinshi-kuri-euro-ibura-iminsi-micye-igahuza-ibihangange-143644.html

  • Urutonde rw’abakinnyi bahataniye ibihembo by’umwaka, hazahembwa ibyiciro 16 #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye na Gorilla Games na Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) igiye gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ni ibihembo biteganyijwe kuzaba ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 ibere muri Kigali Serena Hotel.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2024 ni bwo hatangajwe abahataniye ibi bihembo.

    Muri rusange Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda na Gorilla Games bazahemba ibyiciro 16, birimo abatoza, abakinnyi n’abanyamakuru bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Gutora bikaba bizakorerwa kuri website ya Gorilla Games aho amajwi azaba afite 10%, ku mbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier League na Gorilla Games na yo azaba afite 10% ni mu gihe akanama nkemurampaka kazaba gafite 80%.

    Abatsinze ibitego byinshi

    Aha ho nta matora azaba kuko Ani Elijah wa Bugesera FC na Victor Mbaoma wa APR FC bombi batsinze ibitego 15 muri shampiyona akaba ari bo batsinze ibitego byinshi. Buri umwe azahabwa igikombe ariko ariko igihembo cya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda bazakigabana buri umwe azahabwa miliyoni n’igice.

    Umutoza w’umwaka

    Thierry Froger (APR FC)
    Sosthene Habimana (Musanze FC)
    Ahfamia Lofti ( Mukura VS)

    Umukinnyi w’umwaka

    Jean Bosco Kuboneka (APR FC)
    Ani Elijah (Bugesera FC)
    Muhire Kevin (Rayon Sports)

    Umunyezamu w’umwaka

    Pavelh Ndzila (APR FC)
    Nicolas Ssebwato (Mukura VS)
    Nzeyurwanda Djihad (Kiyovu Sports)

    Umukinnyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y’imyaka 21)

    Elie Iradukunda (2006) – Mukura VS
    Pascal Iradukunda (2005) – Rayon Sports
    Daniel Muhoza (2006) – Etoile del’Est

    Igitego cy’umwaka

    Arsene Tuyisenge / Rayon Sports (Muhazi United vs Rayon Sports
    Muhoza Daniel / Etoile del’Est (Etoile del’EST vs Marines)
    Ishimwe Jean Rene (APR FC vs Marines)

    Umukinnyi w’umwaka mu bagore

    Umukinnyi w’umugore watsinze ibitego byinshi

    Umutoza w’umwaka w’umugore

    Umusifuzi w’umwaka w’umugabo

    Umusifuzi w’umwaka w’umugore

    Umunyamakuru w’umwaka w’umugabo

    Sam Karenzi (Fine FM)
    Reagan Rugaju (RBA)
    Ephrem Kayiranga (Ishusho TV)
    Claude Hitimana (Radio10)
    Aime Niyibizi (Fine FM)
    Thierry Kayishema (RBA)
    Jean Luc Imfurayacu (B&B Kigali FM

    Umunyamakuru w’umwaka w’umugore

    Rigoga Ruth (RBA)
    Adelaide Ishimwe (TV10)
    Clarisse Uwimana (B&B Kigali FM)

    Ikiganiro cya Radio cy’umwaka)

    Urubuga rw’Imikino (RBA)
    Urukiko (Radio10)
    Urukiko rw’Ubujurire (Fine FM)
    Sports Plateau (B&B FM)

    Ikiganiro cya televiziyo cy’umwaka

    Kickoff (RBA)
    Bench ya Siporo (Isibo TV)
    Zoom Sports (TV10)
    I Sports (Ishusho TV)

    Ikinyamakuru cyandika cy’umwaka

    IGIHE
    INYARWANDA
    ISIMBI
    The New Times
    Rwanda Magazine

    Mudaheranwa Yusufu umuyobozi wa Rwanda Premier League atangariza itangazamakuru abakinnyi bahataniye ibihembo by’umwaka

    Joseph uhagarariye Gorilla Games mu kiganiro n’itangazamakuru agaruka ku bihembo by’abakinnyi bigiye gutangwa

    Gorilla Games na Rwanda Premier League batangaje urutonde imbere y’itangazamakuru

    Ibihembo bizahembwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urutonde-rw-abakinnyi-bahataniye-ibihembo-by-umwaka-hazahembwa-ibyiciro-16

  • Karongi: Batatu bakekwaho gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi, ubujura no gutema amatungo batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Abo bagabo batawe muri yombi kuwa 02 Kamena 2024, bikaba bikekwa ko bakoze ibi byaha mu ijoro ryo ku wa 01 Kamena 2024, ubwo bafatwaga bamaze kwiba inka y'umuturage ndeste bakaba baranayitemye ku kaguru bakoresheje umuhoro.

    RIB kandi ivuga ko abafashwe basanzwe barashyizeho umutwe w'abagizi ba nabi kuko bari basanzwe biba abaturage mu bihe bitandukanye, babashikuza ibyabo n'ibindi bikorwa bakora bitandukanye bihungabanya abaturage.

    Ibyaha bafatiwemo byabereye mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Nyamushishi, mu Murenge wa Murundi ho mu Karere ka Karongi. Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Gashari mu gihe dosiye yabo igiye gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Ingingo ya 224 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko uhamwe n'icyaha cyo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

    Naho ingingo ya 166 y'iri tegeko ivuga ko uhamwe n'icyaha cy'ubujura we ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ni mu gihe ingingo ya munani y'iryo tegeko yo igaragaza ko umuntu wese ku bw'inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay'undi, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n'ihazabu y'atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    RIB kandi iributsa Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk'ibi birimo icyo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwiba no gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica, ikanibutsa abantu kwirinda ibi byaha kuko bihanwa n'amategeko kandi ko ubikoze wese afatwa agashyikirizwa ubutabera.

    Aba bagabo batemaga amatungo y’abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-batatu-bakekwaho-gushyiraho-umutwe-w-abagizi-ba-nabi-ubujura-no-gutema

  • SPENN yatangije uburyo bushya bwo kwishyura abantu benshi icyarimwe bwa “Bulk Payment” – #rwanda #RwOT

    Ubwo buryo bushya bwitezweho koroshya serivisi zo kwishyurana hifashishijwe SPENN bwiswe 'SPENN Flow', bukazafasha mu kwihutisha izo serivisi ndetse no kunoza imikorere yazo mu nzego zitandukanye.

    Umuyobozi wa SPENN Rwanda, Julius Karake, yagaragaje ko bishimiye ayo mavugurura akomeje gukorwa, agamije koroshya serivisi zo guhererekanya amafaranga.

    Yagize ati 'Muri SPENN dufite ubushake bwo koroshya ihererekanya ry'amafaranga, abacuruzi ndetse n'ibigo bitandukanye bishobora kwifashisha SPENN bikushyura abantu benshi icyarimwe kuri mobile money cyangwa se kuri Banki zose zo mu Gihugu.'

    Ku ruhande rw'Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n'Iyamamazabikorwa, Ingabire Angelique, yagaragaje ko intego za SPENN ari ugutanga serivisi nziza, zihuse kandi zihendutse.

    Ati 'Intego zacu ni ugutanga serivisi nziza kandi zikagera kuri buri wese. SPENN Flow, uburyo bufasha abacuruzi kwishyura abakozi benshi cyarimwe, n'igisubizo mugukoresha umwanya neza w'abacuruzi ndetse n'ibigo bikora transactions nyinshi ku munsi.

    Ubu buryo bushya buzafasha abakora ishoramari gukusanya ubwishyu mu bakiliya babo hakoreshejwe uburyo buzwi nka 'SPENN Merchant QR', bufasha kandi ubukoresha kugenzura ibikorwa byo guhererekanya amafaranga aho yaba ari hose ku Isi no gusuzuma ibikorwa byose byakozwe n'impamvu yabyo.

    Gukoresha ubwo buryo kandi bishobora gufasha ubukoresha mu kwizigamira kuko nibura ushobora kubona 4% ku mwaka by'ayo wizigamiye, kugenzura uko ishoramari ryawe ryinjiza igihe cyose n'aho waba uri hose.

    Uretse ubwo buryo ariko kandi SPENN yatangije uburyo bufasha abayikoresha “SPENN Connect” kuba bakwishyura ibicuruzwa baguze kuri Internet na serivisi zitangwa hifashishije ikoranabuhanga nko kuri Vuba Vuba, Yego, Olado n'ibindi byinshi.

    SPENN isanzwe ifite uburyo bukoreshwa n'ibigo cyangwa amasosiyete atandukanye igihe bashaka kwishyura abantu benshi icyarimwe buzwi nka 'Bulk Payment' ari nabwo bwavuguruwe.

    Kugira ngo umuntu abashe gukoresha SPENN asabwa gusa kumanura [download] Application yayo kuri Play Store cyangwa App Store, ku bafite telefone zigezweho, bakiyandisha bakoresheje indangamuntu na nimero ya telefone gusa.

    Abafite telefone zisanzwe bo bashobora gukoresha serivisi za SPENN bakanze *580# mu gihe baba bariyandikishije bakoresheje Application cyangwa banyuze ku mu-agent wa SPENN.

    SPENN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2018 ndetse ikaba ikorera no mu bindi bihugu birimo Tanzania, Zambia, Nigeria n'ahandi.

    Umuyobozi wa SPENN Rwanda, Julius Karake, yagaragaje ko bishimiye ayo mavugurura akomeje gukorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spenn-yatangije-uburyo-bushya-bwo-kwishyura-abakozi-cg-abantu-benshi-icyarimwe

  • Igisubizo Zari Hassan yahaye umugore wavuze ko yakunze imfura ye #rwanda #RwOT

    Zari Hassan yabwiye umugore wavuze ko yakunze imfura ye Pinto bitakunda kuko akunda abazungu gusa.

    Ni nyuma y’amashusho yashyize kuri Tiktok avuga ko adashobora kwivanga mu mahitamo y’abana be igihe bagiye gushaka na nyuma yo gushaka.

    Ati “tuvugishije ukuri tugomba kureka abana bacu, yego tugomba kubagira inama igihe bakeneye ubufasha ariko tugume kure y’abana mu mahitamo ajyanye no gushaka n’ingo za bo, sinzaba nyirabukwe umeze utyo, murabivugaho iki?”

    Umugore ukoresha amazina ya Julypienimusiima yaje avuga kuri aya mashusho ati “ndi mu rukundo n’umuhungu wawe, umubwire ko mukunda cyane kandi nkomeje, mwa bantu mwe ntimuntuke.”

    Zari yahise amusubiza ko Pinto akunda abazungu gusa, murumuna we ari we akunda abirabura.

    Ati “uyu atereta abazungu gusa, keretse Raphael ni we ukunda abirabura.”

    Zari Hassan afite abana 5 barimo abahungu 3 yabyaranye na Ivan Semwanga witabye Imana nubwo bari baratandukanye, umuhungu n’umukobwa yabyaranye na Diamond Platnumz ni mu gihe Shakib Lutaaya baheruka gukora ubukwe batarabyarana.

    Zari Hassan yavuze ko umuhungu we Pinto atereta abazungu gusa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igisubizo-zari-hassan-yahaye-umugore-wavuze-ko-yakunze-imfura-ye

  • Jose Mourinho yavuze Ku cyibazo cya Eric Ten Hag na Sancho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo ikipe ya Dortmund yatsirwaga umukino wa nyuma wa Champions League na Real Madrid ikinyamakuru TNT sports cyaganiriye na Murinho bamubaza Kuri Jadon Sancho.

    Uyu mutoza wanatojeho ikipe ya Manchester United yifatiye kugahagnga umutoza mugenzi we Eric Ten Hag avuga ko n'ubwo Umukinnyi Jadon Sancho yakoze amakosa ariko umutoza Eric Ten Hag nawe atakoze ibyo yasabwaga byose nk'umutoza ngo aganire n'umukinnyi aha rero asanga ikipe ya Manchester United nayo yarikwiye kwicara ikareba aho icyibazo cyari cyiri.

    Akomeza avuga ko Umukinnyi Jadon Sancho abizi ko ari umuhanga Kandi afite impano Kandi ko mu byukururi yakoze amakosa ariko na none akavuga ko umutoza atamuhaye byose yari Ku Muha.
    Ati' Umukinnyi ndabizi afite impano Kandi ni umuhanga cyane ariko tubwizanyije ukuri uriya mwana yakoze amakosa gusa Umutoza w'ikipe nawe ntiyamuhaye byose byiza bye'.

    Murinho akomeza avuga ko gutoza abakinnyi bakiri bato Kandi ba bahanga bigora ariko nk'umutoza uba ukwiye kubikora neza .

    Umutoza Jose Mourinho yatwaranye na Manchester United Europa league ari nayo Manchester United iheruka.

    Source : https://yegob.rw/jose-mourinho-yavuze-ku-cyibazo-cya-eric-ten-hag-na-sancho/

  • X Dealer ushinjwa kwiba telefone ya The Ben y… – #rwanda #RwOT

    Urubanza rwo kuwa 03 Kamena 2024 rwa X Dealer ukurikiranweho kwiba telefone ya The Ben, rwatangiye saa 09:30, rubera ku rukiko rwibanze rwa Nyarugenge.

    Urubanza rwatangiye X Dealer abazwa niba yiteguye kuburana, yemeza ko yiteguye, asomerwa imyirondoro ye ahagararanye na Maitre we Baganwa Octave, anasobanurirwa imiterere y’icyaha akurikiranyweho.

    Umushinjacyaha yakomeje asobanura ko bimwe mu bimenyetso bashingiraho ari uko telefone yagaragaye ku munara wo mu gace ka Rwezamenyo ugana kwa Mutwe aho X Dealer atuye.

    X Dealer n'Umwunganira mu mategeko bahawe umwanya wo kwiregura, bagaragaza ko uregwa atemera icyaha, akomeza avuga ko aticaye mu mwanya wa The Ben.

    Umuburanira mu mategeko Me. Baganwa Octave yakomeje avuga ko icyaha atagikoze aho yagarutse ku ngingo ya 166 avuga ko ibimenyetso byatanzwe harimo gushidikanya bityo bikaba bidakwiriye guhabwa umwanya

    Yavuze ko abahanzi baba bafite ababacungira umutekano bityo ko X Dealer atari kunyura mu bantu bose batamuhagaritse, kandi nta n’uwigeze avuga ko yamubonye.

    Uburanira X Dealer yagarutse ku ngingo y'igiciro cy'iyi iPhone itarengeje Miliyoni 1.5Frw nyamara mu kirego ikaba yarahawe agaciro ka Miliyoni 5Frw.

    Yavuze ko iyo X Dealer aba yaribye telefone, atari bugarukane n’abo bajyanye kuko ku mupaka ubanza gusakwa bityo bari bubone ko afite telefone itari iye.

    Mu gihe yari kuyisiga mu modoka inzego z'umetakano zari buyibone ku mupaka, bagaragaza ko ku bw'ibyo hakwiriye gukoreshwa Ingingo 101 X Dealer akagirwa umwere.

    Ingingo irebana no kuba hari Camera aho ibyo birori byabereye bityo ko bari kuzifashisha, Umushinjacyaha yavuze ko bitakunze kubera umubano w'u Rwanda n'u Burundi udahagaze neza.

    Ababuranira X Dealer bavuze ko iyi ngingo atariyo kuko mu gihe byabaga umubano wari ukimeze neza banagaragaza ko umugore wa The Ben icyo gihe wari umukunzi na we bari bicaranye ku buryo kuba uyu muhanzi yari kwibwa byari bigoranye.

    X Dealer wabwiye urukiko ko impamvu yatumye ajya mu Burundi yari yitabiriye igitaramo ariko anakomeje kubaka umubano nk'usanzwe areberera inyungu z'abahanzi kandi utegura ibitaramo.

    Umwunganira yagaragaje ko kuba raporo y'ishami rishinzwe ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga mu Rwanda igaragaza ko telefone yari i Nyamirambo, bitavuze ko ari X Dealer wari uyifite kuko hatuye abandi bantu nabo bari bagiye i Burundi.

    Bavuze abarimo Bahati Makaca, Nshimiyimana Eric, Uwimana Jean Paul [Noopja] na Muyoboke Alex. X Dealer yasabiwe gufungwa imyaka ibiri, urukiko ruvuga ko urubanza ruzakomeza kuwa 12 Kamena 2024 ku isaha ya saa tanu.

    X Dealer yaburanye ahakana ibyaha akurikiranweho asaba ko yagirwa umwere 

    Amakuru avuga ko The Ben yasabye ko iki kirego giharagara nk’uko X Dealer yabikomojeho mu kiganiro yahaye abanyamakuru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143634/x-dealer-ushinjwa-kwiba-telefone-ya-the-ben-ya-miliyoni-5frw-yaburanye-igiciro-cyayo-gitin-143634.html

  • Ibibanza byiza bigurishwa mu Bugesera #rwanda #RwOT

    Tubafitiye ibibanza byiza bigurishwa 24
    buri kibanza gifite mezire 20x22m
    burikibanza giteye borune
    bikaba bikorotiriye
    kuva kurikaburimbo ni kirometero imwe nigice 1’5k
    bikagurishwa milioni 4 nigice negociabre

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Source : http://www.ukwezi.rw/Store/article/Ibibanza-byiza-bigurishwa-mu-Bugesera

  • Nubwo X Dealer atemera igiciro cya telefone ivugwa ko yibye The Ben, yaburanye anayihakana #rwanda #RwOT

    Urubanza rwo kuri uyu munsi tariki 03 Kamena 2024 ruregwamo Ndagijimana Eric uzwi ku izina rya  X Dealer ukurikiranweho kwiba telefone ya Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben, rwatangiye mu masaha ya 09:30, rubera ku rukiko rwibanze rwa Nyarugenge imbere y'abamushinza ndetse n'inshuti ze zari zamuherekeje.

    Urubanza rwa X Dealer rushamikiye ku bitaramo by'akataraboneka Mugisha Benjamin [The Ben] yakoreye mu Burundi mu mpera za Nzeri n'intangiriro z'Ukwakira 2023, rwongeye kuba uyu munsi tariki ya 3 z'ukwezi kwa gatandatu.

    Urubanza rwatangiye uregwa ariwe Ndagijimana Eric (X Dealer)  abazwa niba yiteguye kuburana, yemeza ko yiteguye, asomerwa imyirondoro ye ahagararanye n'umuhagarariye mu mategeko(Maitre) we Baganwa Octave, anasobanurirwa imiterere y'icyaha akurikiranyweho.

    Umushinjacyaha yakomeje asobanura ko bimwe mu bimenyetso bashingiraho ari uko telefone yagaragaye ku munara wo mu gace ka Rwezamenyo ugana kwa Mutwe aho uregwa (X Dealer) atuye.

    X Dealer n'Umwunganira mu mategeko Me. Baganwa Octave, bahawe umwanya wo kwiregura, bagaragaza ko uregwa atemera icyaha, akomeza avuga ko aticaye mu mwanya wa The Ben.

    Umuburanira mu mategeko Me. Baganwa Octave yakomeje avuga ko icyaha atagikoze aho yagarutse ku ngingo ya 166 avuga ko ibimenyetso byatanzwe harimo gushidikanya bityo bikaba bidakwiriye guhabwa umwanya ndetse n'agaciro.

    X Dealer wabwiye urukiko ko impamvu yatumye ajya mu Burundi yari yitabiriye igitaramo ariko anakomeje kubaka umubano nk'usanzwe areberera inyungu z'abahanzi kandi utegura ibitaramo nk'uko asanzwe abikora.

    Umwunganira yagaragaje ko kuba raporo y'ishami rishinzwe ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga mu Rwanda igaragaza ko telefone yari i Nyamirambo, bitavuze ko ari X Dealer wari uyifite kuko hatuye abandi bantu nabo bari bagiye i Burundi.

    Bavuze ko bari kumwe n'abandi barimo Nshimiyimana Eric, Bahati Makaca, Uwimana Jean Paul uzwi cyane ku izina rya Noopja na Muyoboke Alex.

    Urukiko rwavuze ko urubanza ruzakomeza ku itariki 12 Kamena 2024 ku isaha ya saa tanu.

    The post Nubwo X Dealer atemera igiciro cya telefone ivugwa ko yibye The Ben, yaburanye anayihakana appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/nubwo-x-dealer-atemera-igiciro-cya-telefone-ivugwa-ko-yibye-the-ben-yaburanye-anayihakana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nubwo-x-dealer-atemera-igiciro-cya-telefone-ivugwa-ko-yibye-the-ben-yaburanye-anayihakana

  • Karongi: Umukobwa wari ufite uburwayi bwo mu mutwe yasanzwe hafi y'umuhanda yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Gisanze Umurenge wa Rubengera ahazwi nko ku Ryanyirakabano, ku wa 03 Kamena 2024.

    Saa kumi n'ebyiri za mu gitondo, nibwo umwana wo muri aka gace yagiye kwahira ubwatsi abona uyu mukobwa wari ukunze kuba aryamye hafi y'umuhanda yishwe, ahita asubirayo ajya kubibwira umuyobozi w'umudugudu.

    Ababonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko iruhande rwe bahasanze udukingiriro dufunguye, n'inkora y'amaraso, bagakeka ko abamwishe cyangwa uwamwishe yaba yabanje kumusambanya.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yabwiye IGIHE ko batabashije kumenya igihe uyu mukobwa yiciwe ko ahubwo amakuru bayamenye mu gitondo.

    Ati 'Yishwe muri iri joro amasaha ntabwo twayamenye. Tubimenye muri iki gitondo. Tumaze kubimenyesha komanda wa Polisi, n'umugenzacyaha tugiye kugerayo RIB ikore iperereza'.

    Umwirondoro wose wa Nyakwigendera nturamenyekana, gusa yakundaga kuvuga ko yitwa Olive, akaba yakomokaga mu murenge wa Gitesi mu karere ka Karongi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umukobwa-wari-ufite-uburwayi-bwo-mu-mutwe-yasanzwe-hafi-y-umuhanda