Blog

  • Abanyamideli 5 bayoboye abandi mu majwi mu ir… – #rwanda #RwOT

    Amatora yatangiye kuva ku wa 22 Gicurasi 2024, agaragaza ko abari imbere mu majwi bagenda barushanwa amanota macye, ku buryo bamwe basimburana mu myanya y’imbere buri kanya.

    Kugira amajwi menshi muri iri rushanwa, bizafasha buri umwe kwisanga mu banyamideli beza b’iri rushanwa, barimo abazegukana amafaranga mu myanya y’imbere.

    Rutayisire Saluwa [Nimero 30] ari ku mwanya wa Mbere n’amajwi 1,124, akukiriwe na Isaro Rosine Uteneza [Nimero 36] ufite amajwi 1,088. Aba bombi bamaze igihe basimburana ku mwanya w’imbere, aho umwe aba ari imbere y’undi mu gihe cy’iminota micye, undi akamusimbura uyu mwanya.

    Ku mwanya wa Gatatu hari Kamikazi Prechia [Nimero 34] ufite amajwi 534, akurikiwe na Clarisse Dusenge [Nimero 68] uri ku mwanya wa Kane n’amajwi 361, ni mu gihe ku mwanya wa Gatanu hari umusore witwa Eddy Yakin Mugisha [Nimero 84] ufite amajwi 332.

    Unyujije amaso mu matora ari kubera ku rubuga rwa Internet rwa www.Noneho.com, abakobwa ni bo bari imbere mu majwi, ariko n’abasore bari mu myanya y’imbere kugenda kugeza ku mwanya wa nyuma.

    Ni irushanwa riri kuba ku nshuro ya kane. Ndetse, amajwi menshi azashingirwaho mu guhitamo abakobwa n’abasore 30 bazakomeza muri iri rushanwa.

    Iri rushanwa ryagiye riba mu bihe bitandukanye, kandi abaritegura bafashije ababaga bahize abandi guserukira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ku Isi asanzwe afasha abanyamideli kwiteza imbere no kugaragaza impano zabo ku ruhando mpuzamahanga.

    Aya matora ari kubera ku rubuga rwa www.noneho.com azasiga hamenyekanye abasore n'inkumi 30 bazinjira mu cyiciro kibanziriza icya nyuma 'Top 30'. 

    Umuyobozi uhagarariye Embrace Africa itegura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model, Ndekwe Paulette, yabwiye InyaRwanda ko hari hiyandikishije abantu 162, nyuma y'isuzuma ryakozwe n'Akanama Nkemurampaka kemeza ko 101 aribo binjira mu cyiciro cy'amatora yo kuri Internet.

    Ati 'Twahisemo 101 tubona bajyanye n'ibyo twashingiyeho ubwo ndavuga ko ibyo bagombaga kuba bujuje. Dukorana n'amarushanwa atandukanye yo ku Isi, ku buryo ugize amahirwe yo gutsinda muri Rwanda Global Top Model tumufashe kwitabira ariya marushanwa mpuzamahanga dukorana nayo.'

    Akomeza ati 'Dushingira cyane ku kureba umukobwa/umusore wujuje iby'amarushanwa Mpuzamahanga y'imideli dukorana nayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi. Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera ku yindi nshuro.'

    Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta “idufasha mu gushyigikira impano z'urubyiruko” kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n'ibindi byabangiriza ejo hazaza.

    Ndekwe Paulette yavuze ko iyi nshuro uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amafaranga ataratangazwa umubare, ndetse bazamufasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku isi.

    Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 Frw.

    Ni mu gihe uzahiga abandi mu gutorwa cyane kuri internet azahembwa ibihumbi 300 Frw. Mu bindi biteganyijwe ni uko abazatsinda bose, bateguriwe kuzatemberezwa ahantu nyaburanga hihariye.

    30 bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma bazahatana mu matora yo kuri internet azaba guhera tariki 25 Kamena 2024 kugeza tariki 12 Nyakanga 2024.

    Abanyamideli 30 bazatorwamo 5 bazaba bahize abandi mu kugira amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), 5 bazaba bahize abandi mu kwishimirwa n'abatoye (Public Choice). 

    15 bo bazatorwa n'Akanama Nkemurampaka gafite amajwi ya 60% na 40% azatangwa n'abakurikiye iri rushanwa muri rusange. 

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUNYAMIDELI USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA

    Rutayisire Saluwa ayoboye abandi mu matora yo kuri Internet aho afite amajwi 1,124

    Isaro Rosine Utezeneza ari ku mwanya wa Kabiri muri iri rushanwa aho afite amajwi 1,093


    Kamikazi Prechia ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 534- Amaze iminsi ari kuri uyu mwanya


    Clarisse Dusenge ari ku mwanya wa Kane n’amajwi 361- Amaze ari mu batanu ba mbere


    Eddy Yakin Mugisha ari ku mwanya wa Gatanu muri iri rushanwa aho afite amajwi 332- Ni ubwa mbere yisanze muri uyu mwanya 


    Abanyamideli 110 bahatanye mu irushanwa ‘Rwanda Global Top Model’ rizafasha guserukira u Rwanda 


    Abanyamideli batanu ba mbere mu majwi yo muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya Gatatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143635/abanyamideli-5-bayoboye-abandi-mu-majwi-mu-irushanwa-rwanda-global-top-model-2024-143635.html

  • Breaking: Real Madrid yatangaje Kylian Mbapp… – #rwanda #RwOT

    Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Mbere taliki ya 3 Kanama 2024 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Mbappe yasinye amasezerano azamugeza muri 2029.

    Kylian Mbappé yatangajwe nyuma yuko byari bimaze igihe kirekire byandikwa mu binyamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’Iburayi ko yamaze gusinyira Real Madrid gusa we iyo yabibazwaga mu bigaaniro n’itangazamakuru yabihakanaga.

    Ibi bibaye kandi nyuma y’uko mu kwezi gushize ari bwo yari yatangaje ko atazongera amasezerano muri Paris Saint-Germain bityo akaba akeneye kugerageza ibintu bishya abinyujije mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Ikipe ya Real Madrid yari yarifuje Kylian Mbappé guhera kera kubera ko no muri 2022 yari yamushatse ubwo amasezerano ye yari arangiye muri PSG ariko birangira asinye amasezerano mashya, gusa n’ubundi birangiye bamuboneye ubuntu.

    Uyu rutahizamu yerekeje muri Real Madrid iheruka kwegukana igikombe cya 15 cya UEFA Champions mu gihe we muri Paris Saint-Germain byari byaranze kugitwara kuko muri 2020 bari bageze ku mukino wa nyuma ariko bagatsindwa na FC Bayern Munich. 

    Muri PSG ahavuye ahatsinze ibitego 256 akaba yarahatwaye ibikombe 15 muri rusange kuva muri 2017 ahagaze avuye muri Monaco.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143645/real-madrid-yatangaje-kylian-mbappe-nkumukinnyi-wayo-mushya-143645.html

  • Ama G The Black yasubiyemo indirimbo ye Twar… – #rwanda #RwOT

    'Twarayarangije' ni imwe mu ndirimbo z'uyu muraperi zamamaye mu buryo bukomeye. Ndetse, hari abayobozi bagiye bayifashisha mu gucengeza ubutumwa uyu muhanzi yaririmbye afatanyije na mugenzi we Bruce Melodie bakoranye igihe kinini.

    Ntibyagarukiye aho, kuko hari n'abanyamidini banyuzwe n'ubutumwa buyikubiyemo barimo Rev. Dr. Antoine Rutayisire wagiye wumvikanisha kenshi ko yanyuzwe n'uburyo uyu muraperi yandikamo ibihangano bihereye ku ndirimbo ze zo hambere.

    Ama G The Black yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, ahanini ashingiye ku biraka yabonye ndetse n'imiryango yafunguye mu rugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Yavuze ko ari indirimbo y'ibihe byose kuri we. Ati 'Iyi ndirimbo icyo nyisobanuraho mu rugendo rwanjye ni uko ifite ibintu yahinduye kandi n'indirimbo nziza, kandi nayanditse kubera ibyo bintu byose numvaga.'

    Akomeza ati 'Nabyumvaga kuri Radio, ahantu hose nkabyumva, ndavuga nti ariko se ko ibi bintu bihora bivugwa, uwabivugaho nanjye nkumva cyangwa se nkagira itafari nshyiraho mu kugaragaza ko hari ibidakwiriye gusabwa umuntu ugisoza amashuri ye. Ni gute umuntu agusaba kugaragaza uburambe, kandi ari bwo ugisoza kwiga? Ni gute bagusaba uburambe kandi ari bwo ukibona 'Permit'.

    Ku wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024, uyu muhanzi yasohoye amashusho y'iyi ndirimbo yasubiyemo ayita 'Twarayarangije (Remix), ikaba izifashishwa mu kwamamaza Perezida Paul Kagame, mu matora ateganyijwe y'Umukuru w'Igihugu muri Nyakanga 2024.

    Ama G The Black avuga ko gusubiramo iyi ndirimbo akayihuza n'ibigezweho, ahanini yashingiye ku kuba ari indirimbo ye yakunzwe, ku buryo izorohera abantu kuyisangamo n'ubwo agaruka ku bikorwa Perezida Kagame yakoze mu myaka 30 ishize. 

    Ati 'Impamvu nasubiyemo iyi ndirimbo ni uko buriya biba byiza iyo ukoze ikintu ku buryo umuntu acyumva akumva ko atari bwo bwa mbere acyumvise mu matwi ye birafasha kuko ngira ngo wabyumvise ni amagambo yahindutse, ku buryo iyo umuntu ayumvise, yumva atari ubwa mbere ayumvishe.'

    Uyu muraperi yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu kugaragaza ubudasa bw’Umukandinda wa RPF Inkotanyi, abijyanisha n'igihe 'tugezemo'.

    Ati 'Umusanzu ni ukwamamaza! Ni ukuririmba iby'igihe tugezemo, twerekana nyine ibyiza twagezeho, amatora ya mbere dutora iyo uyarebye, uko umujyi wasaga ubu siko uri gusa, n'aya rero turifuza ko nidutora Umukuru w'Igihugu, uko andi matora azaza, ndacyeka hari ikintu kizaba kiyongereye, biragaragara nta muntu utabiboba.'


    Umuraperi Ama G The Black yatangaje ko yasubiyemo iyi ndirimbo mu rwego rwo gushyigikira Perezida Kagame


    Ama G The Black yavuze ko iyi ndirimbo yahinduye urugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWARAYARANGIJE' AMA G THE BLACK YASUBIYEMO AYIHUZA N'AMATORA Y'UMUKURU W'IGIHUGU


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143647/ama-g-the-black-yasubiyemo-indirimbo-ye-twarayarangije-yerekana-ubudasa-bwa-perezida-kagam-143647.html

  • Ruboneka Bosco, Muhire Kevin na Ani Elijah bahanganiye igihembo cy’umukinnyi mwiza, urutonde rwose mu byiciro 17 bizahembwa #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye na Gorilla Games na Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) igiye gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ni ibihembo biteganyijwe kuzaba ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 ibere muri Kigali Serena Hotel.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2024 ni bwo hatangajwe abahataniye ibi bihembo.

    Muri rusange Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda na Gorilla Games bazahemba ibyiciro 17, birimo abatoza, abakinnyi n’abanyamakuru bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Gutora bikaba bizakorerwa kuri website ya Gorilla Games aho amajwi azaba afite 10%, ku mbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier League na Gorilla Games na yo azaba afite 10% ni mu gihe akanama nkemurampaka kazaba gafite 80%.

    Abatsinze ibitego byinshi

    Aha ho nta matora azaba kuko Ani Elijah wa Bugesera FC na Victor Mbaoma wa APR FC bombi batsinze ibitego 15 muri shampiyona akaba ari bo batsinze ibitego byinshi. Buri umwe azahabwa igikombe ariko ariko igihembo cya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda bazakigabana buri umwe azahabwa miliyoni n’igice.

    Umutoza w’umwaka

    Thierry Froger (APR FC)
    Sosthene Habimana (Musanze FC)
    Ahfamia Lofti ( Mukura VS)

    Umukinnyi w’umwaka

    Jean Bosco Kuboneka (APR FC)
    Ani Elijah (Bugesera FC)
    Muhire Kevin (Rayon Sports)

    Umunyezamu w’umwaka

    Pavelh Ndzila (APR FC)
    Nicolas Ssebwato (Mukura VS)
    Nzeyurwanda Djihad (Kiyovu Sports)

    Umukinnyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y’imyaka 21)

    Elie Iradukunda (2006) – Mukura VS
    Pascal Iradukunda (2005) – Rayon Sports
    Daniel Muhoza (2006) – Etoile del’Est

    Igitego cy’umwaka

    Arsene Tuyisenge / Rayon Sports (Muhazi United vs Rayon Sports
    Muhoza Daniel / Etoile del’Est (Etoile del’EST vs Marines)
    Ishimwe Jean Rene (APR FC vs Marines)

    Umukinnyi w’umwaka mu bagore

    Umukinnyi w’umugore watsinze ibitego byinshi

    Umutoza w’umwaka w’umugore

    Umusifuzi w’umwaka w’umugabo

    Umusifuzi w’umwaka w’umugore

    Umunyamakuru w’umwaka w’umugabo

    Sam Karenzi (Fine FM)
    Reagan Rugaju (RBA)
    Ephrem Kayiranga (Ishusho TV)
    Claude Hitimana (Radio10)
    Aime Niyibizi (Fine FM)
    Thierry Kayishema (RBA)
    Jean Luc Imfurayacu (B&B Kigali FM)
    Rugangura Axel (RBA)

    Umunyamakuru w’umwaka w’umugore

    Rigoga Ruth (RBA)
    Adelaide Ishimwe (TV10)
    Clarisse Uwimana (B&B Kigali FM)

    Ikiganiro cya Radio cy’umwaka)

    Urubuga rw’Imikino (RBA)
    Urukiko (Radio10)
    Urukiko rw’Ubujurire (Fine FM)
    Sports Plateau (B&B FM)

    Ikiganiro cya televiziyo cy’umwaka

    Kickoff (RBA)
    Bench ya Siporo (Isibo TV)
    Zoom Sports (TV10)
    I Sports (Ishusho TV)

    Ikinyamakuru cyandika cy’umwaka

    IGIHE
    INYARWANDA
    ISIMBI
    The New Times
    Rwanda Magazine

    Mudaheranwa Yusufu umuyobozi wa Rwanda Premier League atangariza itangazamakuru abakinnyi bahataniye ibihembo by’umwaka

    Joseph uhagarariye Gorilla Games mu kiganiro n’itangazamakuru agaruka ku bihembo by’abakinnyi bigiye gutangwa

    Gorilla Games na Rwanda Premier League batangaje urutonde imbere y’itangazamakuru

    Ibihembo bizahembwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Ruboneka-Bosco-Muhire-Kevin-na-Ani-Elijah-bahanganiye-igihembo-cy-umukinnyi-mwiza-urutonde-rwose-mu-byiciro-17-bizahembwa

  • Amakuru mashya! Hamaze gutangazwa amazina y’abasifuzi bazaca impaka ku mukino Amavubi azakirwamo na Lesotho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gnama Aklesso ukomoka muri Togo yahawe kuzasifura umukino u Rwanda ruzakirwamo na Lesotho muri Afurika y'Epfo tariki ya 11 Kamena.

    Azaba yungirijwe na bagenzi be Ahonto Koffi Jonathan na Adiwotso Komlan Domenyo mu gihe Attiogbé Kouassi Attisso azaba ari Umusifuzi wa Kane.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-hamaze-gutangazwa-amazina-yabasifuzi-bazaca-impaka-ku-mukino-amavubi-azakirwamo-na-lesotho/

  • Urutonde rw’abakinnyi bahataniye ibihembo by’umwaka, hazahembwa ibyiciro 16 #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye na Gorilla Games na Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) igiye gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ni ibihembo biteganyijwe kuzaba ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 ibere muri Kigali Serena Hotel.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2024 ni bwo hatangajwe abahataniye ibi bihembo.

    Muri rusange Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda na Gorilla Games bazahemba ibyiciro 16, birimo abatoza, abakinnyi n’abanyamakuru bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Gutora bikaba bizakorerwa kuri website ya Gorilla Games aho amajwi azaba afite 10%, ku mbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier League na Gorilla Games na yo azaba afite 10% ni mu gihe akanama nkemurampaka kazaba gafite 80%.

    Abatsinze ibitego byinshi

    Aha ho nta matora azaba kuko Ani Elijah wa Bugesera FC na Victor Mbaoma wa APR FC bombi batsinze ibitego 15 muri shampiyona akaba ari bo batsinze ibitego byinshi. Buri umwe azahabwa igikombe ariko ariko igihembo cya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda bazakigabana buri umwe azahabwa miliyoni n’igice.

    Umutoza w’umwaka

    Thierry Froger (APR FC)
    Sosthene Habimana (Musanze FC)
    Ahfamia Lofti ( Mukura VS)

    Umukinnyi w’umwaka

    Jean Bosco Kuboneka (APR FC)
    Ani Elijah (Bugesera FC)
    Muhire Kevin (Rayon Sports)

    Umunyezamu w’umwaka

    Pavelh Ndzila (APR FC)
    Nicolas Ssebwato (Mukura VS)
    Nzeyurwanda Djihad (Kiyovu Sports)

    Umukinnyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y’imyaka 21)

    Elie Iradukunda (2006) – Mukura VS
    Pascal Iradukunda (2005) – Rayon Sports
    Daniel Muhoza (2006) – Etoile del’Est

    Igitego cy’umwaka

    Arsene Tuyisenge / Rayon Sports (Muhazi United vs Rayon Sports
    Muhoza Daniel / Etoile del’Est (Etoile del’EST vs Marines)
    Ishimwe Jean Rene (APR FC vs Marines)

    Umukinnyi w’umwaka mu bagore

    Umukinnyi w’umugore watsinze ibitego byinshi

    Umutoza w’umwaka w’umugore

    Umusifuzi w’umwaka w’umugabo

    Umusifuzi w’umwaka w’umugore

    Umunyamakuru w’umwaka w’umugabo

    Sam Karenzi (Fine FM)
    Reagan Rugaju (RBA)
    Ephrem Kayiranga (Ishusho TV)
    Claude Hitimana (Radio10)
    Aime Niyibizi (Fine FM)
    Thierry Kayishema (RBA)
    Jean Luc Imfurayacu (B&B Kigali FM

    Umunyamakuru w’umwaka w’umugore

    Rigoga Ruth (RBA)
    Adelaide Ishimwe (TV10)
    Clarisse Uwimana (B&B Kigali FM)

    Ikiganiro cya Radio cy’umwaka)

    Urubuga rw’Imikino (RBA)
    Urukiko (Radio10)
    Urukiko rw’Ubujurire (Fine FM)
    Sports Plateau (B&B FM)

    Ikiganiro cya televiziyo cy’umwaka

    Kickoff (RBA)
    Bench ya Siporo (Isibo TV)
    Zoom Sports (TV10)
    I Sports (Ishusho TV)

    Ikinyamakuru cyandika cy’umwaka

    IGIHE
    INYARWANDA
    ISIMBI
    The New Times
    Rwanda Magazine

    Mudaheranwa Yusufu umuyobozi wa Rwanda Premier League atangariza itangazamakuru abakinnyi bahataniye ibihembo by’umwaka

    Joseph uhagarariye Gorilla Games mu kiganiro n’itangazamakuru agaruka ku bihembo by’abakinnyi bigiye gutangwa

    Gorilla Games na Rwanda Premier League batangaje urutonde imbere y’itangazamakuru

    Ibihembo bizahembwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urutonde-rw-abakinnyi-bahataniye-ibihembo-by-umwaka-hazahembwa-ibyiciro-16-11054

  • Mvukiyehe Juvenal yambuwe ubunyamuryango bwa Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yamaze kwandikira Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora iyi kipe amuhagarika by’agateganyo kuba umunyamuryango wa Kiyovu.

    Ni mu ibaruwa David watorewe kuba perezida wa Kiyovu Sports tariki ya 19 Gicurasi 2024 yasinyeho kuri uyu wa Mbere.

    Yagize ati “Komite Nyobozi y’Umuryango wa Kiyovu Sports ifashe uyu mwanya ngo ibashimire igihe wamaranye na yo no mu gihe mwari muyiyoboye. Komite Nyobozi y’umuryango wa Kiyovu Sports ikaba igira ngo ibamenyeshe ko muhagaritswe by’agateganyo kuba umunyamuryango wa Kiyovu Sports kubera y’uko utacyubahiriza amategeko shingiro n’amategeko ngengamikorere y’umuryango.”

    Ibi babishingiye “gushora ikipe mu manza z’umurengera. Gucamo ibice abanyamuryango ba Kiyovu Sports no kwangiza umutungo wa Kiyovu Sports.”

    Mvukiyehe Juvenal yayoboye Kiyovu Sports kuva muri Nzeri 2020 kugeza muri Nzeri 2023, hari nyuma y’uko abaye umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD ari yo yacungaga ikipe.

    Gusa uwari umuyobozi w’umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis yaje kumuhagarika kubera ko yari yagaragaje ko nta bushobozi bwo gutunga ikipe afite.

    Ibaruwa ihagarika Mvukiyehe Juvenal

    Mvukiyehe Juvenal yahagaritswe kuba umunyamuryango wa Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mvukiyehe-juvenal-yambuwe-ubunyamuryango-bwa-kiyovu-sports

  • Ambasaderi CG Dan Munyuza yatanze inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Oman – #rwanda #RwOT

    Ibinyujije kuri X Ambasade y'u Rwanda mu Misiri, yavuze ko iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 03 Kamena 2024 kibera ku Ngoro y'Umwami izwi nka Al Baraka.

    Iyi ambasade yatangaje ko Amb CG Munyuza azahagararira inyungu z'u Rwanda muri Oman afite icyicaro i Cairo mu Misiri aho asanzwe ari Ambasaderi w'u Rwanda.

    Ni impapuro Amb Munyuza yatanze ari kumwe n'abandi bambasaderi b'ibindi bihugu bitandukanye uko ari 12.

    Abo barimo Amb Showkutally Soodhun wo mu Birwa bya Maurice, Christophe Farnaud waturutse mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Jean-Philippe Linteau waturutse muri Canada na U Tin Yu wo muri Myanmar.

    Harimo kandi Duncan Mulima wo muri Zambia, Razim Colic, Bosnie Herzégovine, Roberto Ebert Grob wo muri Chili, Jacques Yacoub Nahayo wo mu Burundi, Nikoloz Revazishvili wo muri Géorgie, Miroslav Sestovic wo muri Serbie na na Uk Sarun wo muri Cambodge.

    Amb Munyuza yanashyikirije Umwami Haitham bin Tariq Al Said intashyo yahawe na Perezida Paul Kagame, agaragaza ko u Rwanda ruzakomeza gukora uko rushoboye ngo umubano w'ibihugu byombi ukomeze gukura.

    Umwami Haitham bin Tariq Al Said yagaragaje ko yakiriye na yombi intashyo z'ibihugu aba bambasaderi baturutsemo ndetse yizeza azabafasha uko ashoboye afatanyije na guverinoma n'abaturage ba Oman.

    U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n'Ubwami bwa Oman kuko muri Gashyantare 2016 rwo na Sosiyete yo muri iki gihugu yitwa Mawarid Mining LLC byashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu ajyanye n'ubucukuzi buzakorerwa mu Karere ka Karongi mu Bisesero.

    Mu gukomeza kuzamura umubano ubwo uwari Umwami wa Oman, Sultan Qaboos bin Said, yoherereje Perezida Kagame ubutumwa bwo kumushimira ko yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka irindwi, icyo gihe hari mu 2017.

    Icyo gihe Sultan Qaboos bin Said yavuze ko yifuza ko umubano hagati y'ibihugu byombi ukomeza gukura no gushinga imizi.

    Mu 2020 na bwo mu Rwanda hatangijwe imurikagurisha ry'ibikorerwa muri Oman (Omani Products Exhibition: OPEX) ribera muri Kigali Convention Centre, rizanye abamurika barenga 80 bahagarariye ibigo n'inganda bikomeye muri Oman.

    Icyo gihe uwari Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda muri Oman, Eng. Ahmed Bin Hassan Al Dheeb yatangaje ko Oman igiye guteza imbere ubufatanye mu by'ubukungu n'ishoramari hagati y'icyo gihugu n'u Rwanda, ihereye ku imurikagurisha ry'ibikorerwa muri icyo gihugu ryatangijwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

    Byari ibicuruzwa by'inganda zitunganya ibiribwa n'ibikomoka mu Nyanja, ibikoresho by'ubwubatsi n'ibyo mu nzu, ibijyanye n'uburezi, ubukerarugendo, amavuta n'imibavu, ubukorikori n'ubugeni.

    Hari kandi ibijyanye na serivisi z'ubuzima, ibikoreshwa mu gukwirakwiza amazi n'amashanyarazi nk'amatiyo n'insinga, ibyerekeye ikoranabuhanga, gupfunyika ibicuruzwa bitandukanye n'ibindi.

    Eng. Ahmed Bin Hassan Al Dheeb yavuze ko umubano wa Oman n'u Rwanda mu bya dipolomasi umeze neza bakaba bifuza kuzamura n'ushingiye ku bucuruzi n'ishoramari ari nayo ntego y'iryo murikagurisha.

    Yavuze ko intego ari ukuzamura ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Oman, umubano mu bya Politiki umeze neza, amateka yerekana ko ukomeye cyane.

    Icyakora yavuze ko imikoranire mu by'ubukungu ntabwo ikomeye nkawo, yemeza ko bashaka ” gukomeza uwo mubano tugira amamurikagurisha nk'iri kugira ngo abanyarwanda bamenye ibikorerwa muri Oman cyangwa bagure ibicuruzwa. “

    Kugeza mu 2023 Kugeza ubu, Abanyarwanda 1780 ni bo bazwi bakora muri Oman mu mirimo itandukanye.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 01 Kanama 2023, yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z'igihugu, ari bwo CG Dan Munyuza wari uherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi y'Igihugu yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Misiri.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza yakiriwe n’Umwami wa Oman, Haitham bin Tariq Al Said mu Ngoro y'Umwami izwi nka Al Baraka

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza yashyikirije Umwami wa Oman, Haitham bin Tariq Al Said inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Oman


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-cg-dan-munyuza-yatanze-inyandiko-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda

  • Ecobank Rwanda yashyizeho serivisi ifasha umucuruzi kubona inguzanyo igera kuri miliyoni 25 Frw nta ngwate – #rwanda #RwOT

    Iyi serivisi ireba abakiliya ba Ecobank Rwanda b'abacuruzi bifashisha ikoranabuhanga rya POS ry'iyi banki, ndetse na EcobankPay, mu bikorwa byabo bya buri munsi.

    Ikindi cyiza cy'iyi serivisi ni uko ukora ubucuruzi akanakoresha iryo koranabuhanga, aba afite amahirwe yo guhabwa inguzanyo y'agera kuri miliyoni 5.5 Frw ayasabye ku muyoboro w'ikoranabuhanga wa Ecobank ari wo 'Omni Lite', agahita ayahabwa ako kanya bidasabye ko ajya ku Ishami rya Ecobank, kandi ibi akabikora nta ngwate bimusabye, akishyura komisiyo ya 3% gusa. Ayo mafaranga ayishyurira rimwe buri kwezi agahabwa andi mu gihe yaba akiyakeneye.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubucuruzi muri Ecobank Rwanda, Emmanuel Maboneza yabwiye IGIHE ko bimwe mu byatumye Ecobank ishyiraho ubwo buryo ari gahunda ya banki ifite yo guteza imbere abakiliya bayo mu buryo bwose hashingiye ku byo bakora.

    Ati ''Icyo izafasha abakiliya bacu ni ukubafasha mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi, kuko ubusanzwe abacuruzi bakenera amafaranga yo gukoresha mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi. Tuvuge nk'umuntu ufite resitora umuhaye nk'iyi nguzanyo akagenda akarangura, agacuruza hanyuma akishyura, akongera agasaba indi, ni ukuvuga ngo bizabafasha kongera ingufu mu micururize yabo, urebye ni yo ntego ya mbere kuri twe nka Ecobank no ku bakiliya bacu.''

    Ecobank ivuga ko ishyirwaho ry'iyi serivisi nshya ya 'Merchant Cash Advance (MCA)', riri muri gahunda yo kwihutisha imikoreshereze y'ikoranabuhanga himakazwa gahunda yo guca uburyo bwa gakondo bwo kwishyurana mu ntoki, ahubwo hagakoreshwa ikoranabuhanga.

    Abacuruzi bifuza guhabwa iyi nguzanyo, bayihabwa hashingiwe ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rya POS cyangwa EcobankPay maze bagahabwa agera kuri miliyoni 5.5 Frw ako kanya, banyuze muri Omni Lite, cyangwa se kugeza kuri miliyoni 25 Frw habanje gukorwa isesengura ku Ishami rya Ecobank ribegereye hagamijwe kureba ko yujuje ibisabwa.

    Nyuma y'iri suzuma, ahabwa amafaranga akwiye ariko atarengeje miliyoni 25 Frw bitewe n'ibyavuye mu isesengura kuko hari n'igihe bishoboka ko uwo mucuruzi ahabwa ari munsi yayo, akishyurwa mu gihe kitarengeje umwaka.

    Akarusho ni uko bitewe no gukomeza gukoresha ikoranabuhanga ryavuzwe haruguru, ashobora kongererwa amafaranga nubwo umwaka waba utararangira.

    Ku bifuza kumenya byinshi bijyanye n'iyi nguzanyo, bashobora kwegera Ishami rya Ecobank ribegereye cyangwa bagahamagara kuri 3300.

    Ecobank ni banki nyafurika ifite umwihariko ku bijyanye no kugeza ku bakiliya bayo serivisi nziza zitandukanye cyane cyane iz'ikoranabuhanga. Ecobank ubu ikorera mu bihugu 33 bya Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d'Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée Equatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

    Iyi banki inakorera muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y'Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

    Inafite ibiro biyihagarariye muri Ethiopia (Addis Ababa), Afurika y'Epfo (Johannesburg), u Bushinwa (Beijing), u Bwongereza (Londres) n'i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, ikanakorera mu Bufuransa (Paris).


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ecobank-rwanda-yashyizeho-serivisi-ifasha-umucuruzi-kubona-inguzanyo-igera-kuri

  • M23 yakiriye kinyamwuga ingabo z'Afurika y'Epfo zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize hasakaye amashusho agaragaza imodoka z'intambara z'ingabo z'Afurika y'Epfo zafashwe bugwate ndetse n'ikamyo ya gisirikari n'ingabo za M23. Ni nyuma yuko Ingabo za SADC niza Congo zari zateguye ibitero simusiga kuri M23 biyemeje ngo kubasubiza mu birunga aho baturutse. FARDC yise icyo gitero 'Operation la Vengeance du Leopald' naho SADC yo iyita 'Operation Caterpillar' bagamije gusubiza M23 mu birunga

    Batangiye mu gitondo cya tariki ya 30 Gicurasi 2024 ubwo ingabo za SADC niza FARDC zabyutse zirasa ibisasu biremereye mu bice M23 igenzura, uwo mutwe watangaje ko abasiviri bagera ku icumi bahasize ubuzima kandi ko bahise bafata icyemezo cyo gucecekesha imbunda zicaga abaturage.

    Nyuma y'amasaha makeya nibwo hagaragaye imodoka z'intamabara z'ingabo za SADC zikomoka muri Afurika y'Epfo zarashweho na M23 uyu mutwe wemeje ko warashe eshatu ufata mpiri izindi ebyiri.

    Amakuru yamenyekanye ni uko izo ngabo zacanweho umuriro na M23 zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo zikaba zari zitegereje ko amatora arangira muri Afurika y'Epfo nubwo atahiriye Perezida Cyrille Ramaphosa ngo zigabe igitero kuri M23. Amakuru yahise amenyekana ni uko umusirikari umwe w'Afurika y'Epfo yahise apfa abandi 22 barakomereka

    Aho bategewe ninaho ingabo z'Afurika y'Epfo zategewe umwaka ushize ubwo uwakoreshaga itumanaho yarashwe mu jisho.

    M23 yiteguye ingabo z'Afurika y'Epfo hafi na Sake zari zigabye igitero gikomeye zifatanyije n'ingabo za Congo ndetse n'imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo.

    Indege z'ingabo za Congo zaje gutabara ariko ntacyo byatanze kuko zitahawe ibipimo neza byaho bari (coordinates). Ikinyamakuru cyo muri Afurika y'Epfo News24 dukesha iyi nkuru kivuga ko izo modoka z'intambara zaba zararashwe n'imbunda yakorewe mu burusiya AT-4 Spigot antitank missile na Casspir.

    Mu gitondo cyo ku wa gatanu, ingabo z'Afurika y'Epfo zagarutse gushaka imodoka zabo ariko ntibabishobora, ahubwo ingabo za M23 zabaciye mu rihumye zibatera mu kigo cyabo zitwika indi modoka y'intambara.

    Ibihugu bya SADC bikomeje gusaba ko ibibera mu burasirazuba bwa Congo byareka kuba ibanga ariko ubunyamabanga ntacyo butangaza. Ingabo za SADC zigeze ku bihumbi bitatau ariko ngo bikaba bitumvikana uburyo nta n'indege z'intambara bafite.

    Nyuma y'umunsi ingabo za SADC zirashweho, hagaragaye amashusho ingabo za M23 zitwaye imodoka y'intambara yambuwe ingabo z'Afurika y'Epfo.

    The post M23 yakiriye kinyamwuga ingabo z'Afurika y'Epfo zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/m23-yakiriye-kinyamwuga-ingabo-zafurika-yepfo-zari-zimaze-icyumweru-zigeze-mu-burasirazuba-bwa-congo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=m23-yakiriye-kinyamwuga-ingabo-zafurika-yepfo-zari-zimaze-icyumweru-zigeze-mu-burasirazuba-bwa-congo