Blog

  • Rotary Club Kigali Seniors yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kwimakaza amahoro – #rwanda #RwOT

    Ibyo byashingiye ku bikorwa bigamije gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bwo gukemura amakimbirane no kwimakaza amahoro byatangijwe na Rotary Club Seniors Kigali bishingiye ku biganiro biruhuza n'abakuze.

    Ni gahunda kandi ijyana n'urugendo rw'igihugu mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ku ikubitiro hahuguwe urubyiruko 50 rukora mu nzego zitandukanye ku bijyanye no kugira uruhare mu gukemura ibibazo no kubaka amahoro arambye, binyuze mu guhabwa ubumenyi butandukanye bwakifashishwa.

    Umwe mu bahuguwe, Siborurema Anathalie wavutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko nyuma yo gusobanukirwa icyatumye Abanyarwanda bibona mu moko hari uruhare nk'urubyiruko mu kwimakaza amahoro.

    Ati 'Abanyarwanda muri rusange babeshywe ko batandukanye, ngo hari n'abavuye mu bihugu bitandukanye. Babeshye ko badasa, badahuye nyamara wasubira inyuma mu mateka y'iwabo nk'ubu ugasanga uri Umunyiginya cyangwa umubanda kandi iyo ubarebye usanga harimo abahutu n'abatutsi.'

    Yagaragaje ko yungutse byinshi bishingiye ku kubabarira no kumenya neza amateka y'u Rwanda kurushaho.

    Ati 'Icyo nungutse ni uko namenye ko kubabarira ari ingenzi kuko bituma umuntu aruhuka, ikindi ni uko twabeshywe. Batubwiye ko dufite ubwoko butatu butandukanye ariko iyo ukurikiye ibisobanuro bitangwa usanga baribeshye natwe bakatubeshya.'

    Enock Byukusenge yagaragaje ko yabonye ko hari umusanzu nk'urubyiruko rukwiye gutanga wo gushishikariza abandi kubana mu mahoro.

    Ati 'Gushishikariza abandi kubana mu mahoro, kwirinda ibizahungabanya amahoro nitwe bizagirira umumaro mu gihe kiri imbere.'

    Umwe mu banyamuryango ba Rotary Club Kigali Seniors, Butera Jean Bosco, yagaragaje ko kubaka amahoro arambye bishingiye ku guhuza ibitekerezo hagati y'abato n'abakuru barimo ababaye muri ayo mateka ashaririye yaranze u Rwanda, ari nayo mpamvu bahisemo kuganiriza urubyiruko.

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Seniors, Andrew Rugege, yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare muri gahunda zo kwimakaza amahoro mu rwego rwo kuzamura imyumvire ku mateka y'u Rwanda.

    Ati 'Muri iki gihugu, urubyiruko rufitemo ibikorwa byinshi kandi rugize umubare munini ariko hariho n'abafite imyumvire mike cyane cyane mu byerekeye amateka y'u Rwanda n'uko amahoro arambye ashobora kubaho mu Rwanda.'

    Umuyobozi w'Umuryango Interpeace mu Rwanda, Kayitare Frank, yashimye ko urubyiruko rwahawe umwanya mu gusobanurirwa amateka y'u Rwanda rukanerekwa uruhare rwagira mu bikorwa byo kubakira ku mahoro arambye.

    Yagaragaje ko kuba u Rwanda rumaze imyaka 30 rufite amahoro, kugira ngo arambe bisaba ko abato basobanukirwa ikiguzi byatanze ngo aboneke n'icyo bisaba mu gukomeza kuyasigasira.

    Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yaganirije uru rubyiruko

    Uru rubyiruko rwaganirijwe ku mateka y’u Rwanda

    Urubyiruko rwahuguwe mu kubaka amahoro arambye

    Urubyiruko rwasabwe kugira uruhare mu kubaka amahoro arambye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-kigali-seniors-yasabye-urubyiruko-kugira-uruhare-mu-kwimakaza

  • Burera: Ibiyobyabwenge n'amakimbirane ku isonga mu bidindiza imikurire y'umwana – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa 3 Kamena 2024, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi cyateguwe na Minisiteri y'ubuzima n'abafatanyabikorwa bayo.

    Nyiramugisha Immaculée, ni umwe mu babyeyi bo mu Karere Burera, wemeza ko bimwe mu bitiza umurindi igwingira mu bana bato ari ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge bikurura amakimbirane mu miryango bigatuma abana batitabwaho.

    Yagize ati 'N'ubwo byagabanyutse ariko abagabo cyane baracyanywa ibiyobyabwenge bagataha basinze barwana, imyaka yera bagurisha bayanywera izo za kanyanga, ugasanga urugo rurangwa n'amakimbirane n'ubukene, byanze bikunze umwana ukuriye muri ubwo buzima aragwingira.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera Mukamana Soline na we ntajya kure y'ibyo abaturage bavuga, aho na we yemeza ko ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'amakimbirane ari kimwe mu bibazo bidindiza imikurire y'abana.

    Yavuze ko bafashe ingamba zo gukaza umutekano, by'umwihariko mu Mirenge yegereye umupaka.

    Yagize ati 'Dufite ikibazo cy'abagikoresha ibiyobyabwenge nka kanyanga, bigakurura amakimbirane mu miryango, iyo ibyo bigaragayemo umwana ntaba acyitaweho ahubwo arasiganirwa n'amafaranga abonetse akigira muri ibyo biyobyabwenge aho kuyakoresha bita ku bana.”

    Yakomeje agira ati ' Twashyize imbaraga mu mutekano aho muri buri murenge cyane iyegereye umupaka niho iki kibazo cyiganje. Twahashyize imboni z'umutekano dushyira n'imbaraga mu marondo kugira ngo badufashe gukumira ibyo biyobyabwenge byinjizwa bivuye muri Uganda.”

    Umukozi wa RBC ushinzwe Ishami rya porogaramu z'ubuzima bw'umwana n'umubyeyi mu mavuriro, Dr.Cyiza François Regis, yavuze ko icyumweru nk'iki kibafasha kumenya uko ubuzima bw'umwana n'umubyeyi buhagaze.

    Yagize ati” Icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi, kidufasha gukora ubukangurambaga kuri serivisi zabagenewe, harimo gukingira abana bato, kubapima ibiro n'ibindi bigaragaza uko umwana akura, ikindi bituma tugera ku bana bose aho 95% babona izo serivisi, abafite ikibazo bakitabwaho by'umwihariko.”

    Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Dr.Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi gufatanya kwita ku buzima bw'umwana aho kubiharira umwe gusa.

    Yagize ati 'Ikibazo cy'ubusinzi twagikomojeho, aho usanga ibyo bejeje babimarira ku isoko amafaranga avuyemo bakayamarira mu biyobyabwenge aho kuyakoresha bita ku bana, ariho usanga bagwingira, ababyeyi bakwiriye gufatanya mu nshingano, yaba kubarera kwita ku mirire yabo n'imikurire, aho kwishora mu biyobyabwenge n'amakimbirane.”

    Muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi, mu gihugu hose, abana bagejeje ku mwaka itanu kumanura bazakingirwa urukingo rw'iseru na rubeyore banapimwe imikurire, hatangwe n'ibinini by'inzoka ku bakuru ndetse na gahunda yo kuboneza urubyaro.

    Abana bahawe amata mu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi

    Hatangijwe icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi basabwa kwirinda ibiyobyabwenge n’amakimbirane

    Ababyeyi bashishikarijwe gufatanya bakita ku buzima bw’umwana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-ibiyobyabwenge-n-amakimbirane-ku-isonga-mu-bidindiza-imikurire-y-umwana

  • Knowless yahishuye icyatumye asubiramo indiri… – #rwanda #RwOT

    Amashusho y'iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2024, mu gihe hari hashize icyumweru kimwe impande zombi zigaragaje ko ziri gukora kuri iyi ndirimbo y'iminota itatu n'amasegonda 40'.

    Ni ubwa mbere, Knowless akoranye indirimbo na Maranatha Family Choir, ariko yagiye agira uruhare mu gutuma byinshi mu bihangano byabo bikorwa.

    Iyi ndirimbo ye 'Nyigisha' yayishyize hanze bwa Mbere ku wa 19 Nyakanga 2020. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Knowless yavuze ko gusubiramo iyi ndirimbo ahanini byaturutse ku bushake bw'impande zombi, biyemeza guhuza imbaraga mu rwego rwo kuyongerera uburyohe.

    Yavuze ko ahoza iyi korali ku mutima kuko yamuhinduriye ubuzima. Ati 'Ntabwo ari njye wabihisemo ko dukorana, twabihisemo, twese twarabishakaga. Nta n'ubwo ari bo, ni twembi. Ni korali nakuriyemo ntangira ibyo kuririmba, ni korali yamfashije byinshi mu gihe kitari gitoya nayimazemo ariko kitari nakinini cyane, ni korali yampinduriye ubuzima.'

    Knowless wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, avuga ko na mbere y'uko yinjira muri Maranatha nk'umuririmbyi wayo, yari asanzwe akunda ibihangano byayo, ku buryo yumva ko ari inzozi zabaye impamo, kuko yabashije kuyiririmbamo.

    Ati 'Na mbere y'uko nyiririmbamo, ni korali nahoraga nifuza kuzaririmbamo nkiri umwana. Nari muto, ariko nakundaga indirimbo za Maranatha, buri gihe zikamfasha mu buzima bwanjye bwa buri munsi butandukanye, rero gukorana nabo ni ibintu byahise biza byihuse, kuko n'ubundi twari dufitanye urugendo twacanyemo mu gihe nari umwe mu baririmbyi bayo.'

    Ubutumwa Maranatha Family Choir itanga mu ndirimbo zayo, bwibanda ku guhindura imitima, imyumvire, kubanisha abantu n'ibindi. Kuri Knowles sari 'niryo vugabutumwa' biri no mu mpamvu zatumye ahitamo ko basubiramo indirimbo 'Nyigisha' kuko irimo amagambo 'ahuye n'intumbero cyane ya Maranatha'.

    Ati 'Nk'abantu batanga ubutumwa, turifuza ko bwagera hose, iyaba twari tugize amahirwe nk'amagambo ari muri 'Nyigisha' agakora ku mitima y'abantu, kandi agahindura mu buryo twabiririmbyemo, iyo yaba ari intsinzi ya mbere. Twahisemo iyi ndirimbo kubera ko yari ijyanye n'ubutumwa basanzwe batanga mu bihangano byabo, mu ndirimbo zabo, hanyuma nanjye ikindi ndayikunda (iyi ndirimbo).'

    Knowless yavuze ko adashidikanya ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwageze kure. Kandi avuga ko nk'umuntu wabaye muri Maranatha, azakomeza gutanga umusanzu we mu gutuma iyo korali ikomeza kugera ku rwego rwiza.

    Asobanura Maranatha nk'umuryango mugari wanyuzemo abantu benshi, bahora biteguye gutanga umusanzu w'abo mu gutuma utera imbere.

    Mu gitero cya mbere agira ati 'Nyigisha kuba umuntu nyagasani, mpa ubumuntu, mpa umutima mu bupfura simbe gito ngo ubuto bunshuke bimviremo gutana. Nyigisha gutanga ibitekerezo byanjye, unyigishe no kubaha iby'abandi […] nyigisha gushima nta buryarya, unyigishe gushima ntakomeretsa.' Iyi ndirimbo ikoze mu buryo bw'amajwi meza, kandi yahujwe n'umuco Nyafurika.

    Maranatha Family Choir bakoranye indirimbo na Knowless mu gihe baherutse gushyira umukono ku masezerano y'imyaka itatu na Kina Music, aho iyi 'Label' izajya ibafasha mu bijyanye no gukora ibihangano byabo no kubyamamaza (Production&Promotion).

    Knowless aherutse kugaragaza ko yatangiye umuziki mu 2011 nyuma y'umwaka umwe wari ushize avuye muri iriya korali. Kandi, imyaka ibiri yakurikiyeho yamubereye ingorabahizi, ahanini biturutse mu kuba umuziki cyari ikibuga gishya yisanzemo.

    Uyu muhanzikazi wo muri Kina Music, yavuze ko yakomeje gukotana kugeza ubwo ageze ku gasongero k'abanyamuziki mu Rwanda. Kandi yumvikanishije, ko 2015 na 2019, ari yo myaka yamubereye myiza mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko yamenyekanye, kandi yegukanye ibihembo bikomeye mu muziki.


    Knowless yatangaje ko yasubiyemo indirimbo 'Nyigisha' ayikoranye na Maranatha kubera ubutumwa baririmba buhuye n'ibyo yaririmbyemo


    Knowless yavuze ko yakuze ashaka kuririmba muri Maranatha, kandi yabashije kubigeraho biri no mu mpamvu ahora ayishyigikira

    Knowless yatangaje ko Maranatha Family Choir yamuhinduriye ubuzima ku buryo ahora yiteguye kubashyigikira 

    Maranatha Family Choir muri iki gihe igizwe n'abaririmbyi 11

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYIGISHA' KNOWLESS YASUBIYEMO AHUJE IMBARAGA NA MARANATHA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143648/knowless-yahishuye-icyatumye-asubiramo-indirimbo-nyigisha-yifashishije-maranatha-korali-ya-143648.html

  • Bishobora guhwaniramo nka Meddy na Mimi! Iby’… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko byari biteganijwe Gicurasi igana muri Kamena 2024, nibwo Element yasohoye indirimbo 'Milele' ikaba ari indirimbo y'urukundo.

    Kenshi Element yagiye yumvikana avuga ko ibihangano byose akora biba bifite akenshi inkuru ishamikiye ku buzima bwe bwite.

    Kuba yabwira umukobwa ko ari uw'ubuzima bwe bwose nubwo agaragara mu mashusho y'indirimbo ye bamwe babifashe mu bundi buryo.

    Iyi nkumi yitwa Anitah Muller na we yagaragaje ko yishimira bikomeye Element ati'Ntewe ishema na we.'

    Indirimbo Element wamamaye mu gutunganya umuziki akaza kwinjira mu birebana no kuririmba kugeza ubu amaze gukora n'eshatu.

    Uhereye kuri 'Kashe' ishingiye ku nkuru mpamo y'umukobwa bakundanye akayimukorera batandukana agahitamo kuyisangiza abandi.

    Hakaza 'Fou De Toi' yatangiye ari iya Ross Kana nyuma ikaza kuba iya Element aba bombi bakayihuriramo na Bruce Melodie.

    Ikaba ari indirimbo yamaze gufata imitima ya benshi ku buryo na Rayvanny asa n'uwayifatiyeho urugero akora 'Mi Amor' yahuriyemo na Gerilson Insrael.Dore ko muri Tanzania nk’uko Juma Jux aheruka kubitanga iyi ndirimbo yigaruriye imitima ya benshi.

    Iya Gatatu ikaba ari 'Milele' yashyize hanze mu masaha y'umugoroba wa tariki 03 Kamena 2024.

    Kimwe n'izindi zose iyi ndirimbo nshya nayo yitezweho gutanga umusaruro wo hejuru.

    KANDA HANO UREBE UNUMVE ‘MILELE’

    “>

    Anitah Muller na Element aha bari kumwe mu ifoto y’urwibutso kugeza ubu ntawe uzi umubano wabo uko uhagaze dore    Element ufatwa nka Meddy w’iyi minsi mu muziki usanzwe wasanga bigenze kimwe na we inkumi yifashishije mu mashusho bakazanakomezanya mu buzima busanzweMu minsi yashize Element yumvikanye avuga ko uyu ari we w’ubuzima bwe ibyo bamwe bafashe nko kwamamaza indirimbo ye nshyaAnitah Muller nta byinshi bisanzwe bimuzwiho gusa ikigaragara ni uko ari umukobwa uvuka ku mwirabura n’umuzungu

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143663/bishobora-guhwaniramo-nka-meddy-na-mimi-ibyinkumi-ikomeje-kubwirana-amagambo-aryohereye-na-143663.html

  • Kigali irahiye noneho – Zeo Trap asohoye Mpangara Nguhangare yose mu ndirimbo nshya #rwanda #RwOT

    Zeo Trap noneho ibi yakoze sitwabyita za ntonganya (biffs) z'abahanzi baba bashotorana ariko ugasanga ubusanzwe ari inshuti. Iyi ndirimbo nshya yise SINABYAYE ucyumva iyi nyito yayo wakibuka kera cyangwa se n'ubu sinabyaye iracyakinwa haba mu mujyi ndetse no mu cyaro, aho imigirigiri yo mu mudugu n'undi batumirana bagakina umupira w'amaguru ariko udafite amategeko usaba kuba wowe watsinda gusa; wamuvuna, wamukocora inkokora, wamurya ugutwi, wamufomora; icya mbere ni ugutsinda kabisa.

    Iyi ndirimbo yuzuyemo ibitutsi kuva indirimbo itangiye paka irangiye. Gusa n'ubwo yuzuyemo ibitutsi; mu mategeko yo gushyira hanze igihangano cyawe ukagaragaza ko cyuzuyemo amagambo adakwiye kwumvwa, cyangwa se amashusho y'urukozasoni, ikindi ukagaragaza ko icyo gihangano kitemerewe kumvwa cyangwa kurebwa n'abana batarengeje imyaka 18; aha Zeo Trap wakumva ko nta kosa yakoze.

    Gusa ushobora kugaragaza uwo uri gutuka ugasanga wisanze mu bujyenzacyaho, impamvu mvuze ibi ni uko yagiye avuga bamwe mu mazina yabo ntabasha kubabwirira hano kuko no kuba nagaragaza uruhande mpagazemo kandi ari amakuru ndi kubagezaho byaba ari andi makosa.

    Iyi ndirimbo iratangaje!

    Iyi ndirimbo kuva isi yaremwa ubanza aribwo ibayeho, mvuze ko ari nka za filime z'abahinde sinaba mbabeshye. Ifite uko itangira wagirango ni agasobanuye, mu masegonda make ukumva ni rap yageza ku munota wa gatatu bakandikamo ngo INTERMISSION ukumva ahubwo urajijwe kuko inahita ihindura injyana, gusa icyo igamije cyikaguma ari cyacyindi.

    Ikintu kirababaza abo yatukaga ni uko kuva yasohoka imaze amasaha 13 ariko imaze kurebwa n'abarenga 25,000 hariho ibitekerezo birenga 1200 kandi byose bishimira uyu musore Zeo Trap, ukibaza uburyo abantu bakunda indirimbo nk'iyi, ariko ukanzura ko umuziki w'u Rwanda umaje gutera imbere, erega n'abo tuzi bateye imbere nko muri Amerika usanga indirimbo zabo zuzuyemo ubusambanyi n'ibitutsi.

    Kuri mwebwe musomye iyi nkuru munarebe iyi ndirimbo hepfo ubundi mumbwire muri comment icyakorwa niba mubishyigikiye cyangwa se mutabishyigikiye ndetse n'icyakorwa ngo umuziki wacu usukurwe kandi ugere ku rwego mpuzamahanga.

    The post Kigali irahiye noneho — Zeo Trap asohoye Mpangara Nguhangare yose mu ndirimbo nshya appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/kigali-irahiye-noneho-zeo-trap-asohoye-mpangara-nguhangare-yose-mu-ndirimbo-nshya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-irahiye-noneho-zeo-trap-asohoye-mpangara-nguhangare-yose-mu-ndirimbo-nshya

  • FERWAFA yatangaje ingengabibe y’umwaka w’imikino mu mupira w’amaguru mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2024-25 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, icya kabiri ndetse n’igikombe cy’Amahoro.

    Biteganyijwe ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu bagabo umwaka w’imikino wa 2024-24 izatangira tariki ya 18 Kanama 2024. Tariki ya 5 Mutarama 2025 ni bwo imikino ibanza (phase aller) izarangira maze batangire imikino yo kwishyura (phase retour) itangirentariki ya 5 Gashyantare 2025 ni mu gihe shampiyona izasozwa tariki ya 18 Gicurasi 2025.

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo izatangira tariki ya 27 Nzeri 2024, imikino ibanza bayisoze tariki ya 1 Ukuboza 2024 bagaruke mu mikino yo kwishyura tariki ya 29 Ukuboza 2024.

    Igikombe cy’Amahoro kizatangira tariki ya 20 Ugushyingo 2024 gisozwe tariki ya 17 Gicurasi 2025. Amatariki y’igikombe cy’Amahoro mu bagore ntabwo aratatangazwa.

    Kuva tariki ya 27 Mutarama kugeza tariki ya 1 Gashyantare 2025 hazaba hakinwa irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari. Muri Nzeri 2024 hari igikombe cy’abakanyujijeho.

    Hatangajwe ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2024-25

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatangaje-ingengabibe-y-umwaka-w-imikino-mu-mupira-w-amaguru-mu-rwanda

  • Abakorerabushake bagera ku bihumbi 100 bagiye kwifashishwa mu matora – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 03 Kanama 2024 ubwo NEC yari yahurije hamwe imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu Rwanda, aho yasobanurirwaga uruhare rwayo mu bihe byo kwitegura amatora.

    Visi Perezida wa NEC, Mutimukeye Nicole yavuze ko ubusanzwe iyi komisiyo ifite abakozi bake bagera muri buri mudugudu ari yo mpamvu bakorana n'abakorerabushake batandukanye ngo amatora agende neza.

    Yavuze ko mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo nk'uko bisanzwe ari umuco w'Abanyarwanda bakorana n'abakorerabushake mu gihugu hose bagera muri buri mudugudu bagafasha kuyobora amatora hose.

    Ati 'Iyo hari igikorwa cy'amatora baradufasha cyane, haba mu kuyobora amatora ku masite y'amatora, no mu bindi bikorwa byo kwigisha abantu bari kwikosoza kuri lisiti y'itora. Ubu abo bakorerabushake barenga ibihumbi 100.'

    Uyu muyobozi yavuze ko nk'ibisanzwe babanza kubatoranya, hakarebwa inyangamugayo, bagatozwa ngo bamenye uko amatora akorwa inshingano zabo n'ibyo batemerewe gukora, hanyuma bakabaha ibizabafasha gushyira mu bikorwa izo nshingano.

    Ubusanzwe iyi miryango NEC yahuye na yo ni yo ivamo indorerezi zitandukanye ,Mutimukeye akavuga ko aba bakorerabushake banafasha izo ndorerezi gukora neza akazi kazo, bakazisobanurira niba hari icyo zikeneye kuri iyo site ziri gukoreraho byose umukorerabushake akazifasha.

    Visi Perezida Mutimukeye yagarutse kuri iyi nama yabahuje n'iyi miryango, agaragaza ko na yo ari ingenzi mu migendekere myiza y'amatora cyane ko mu bikorwa bakora, abagenerwabikorwa na bo ari abaturage kandi bazatora.

    Yavuze ko beretswe aho imyiteguro y'amatora igeze, uburyo azakorwa, amatariki y'ingenzi, Abanyarwanda bakagira uruhare mu matora n'abatari Abanyarwanda bagafasha Abanyarwanda bahakora.

    Ati 'Niba ari umunsi wo gutora ntabwo aba ari uw'ikiruhuko bakabaha amasaha yo kujyayo, umukozi yamwegera amwereka ko ashaka kujya mu gikorwa cy'amatora akamworohereza Umunyarwanda akajya gutora.'

    Bijyanye n'uko muri iyi miryango havamo indorerezi zitandukanye, Mutimukeye yavuze ko uyu wabaye umwanya mwiza wo kubereka ibisabwa ngo umuntu abe indorerezi, uburenganzira n'inshingano.

    Umuyobozi w'Urwego rw'Imiyoborere, RGB, urwego runafite mu nshingano mu buryo butaziguye iyo miryango, Usta Kaitesi yavuze ko ,yari amahirwe kubaganiriza aho igihugu kigeze kitegura mu matora.

    Yerekanye ko bashakaga kubibutsa ko amatora ari uburenganzira bw'Abanyarwanda, 'tubibutsa inshingano zabo mu mategeko, amategeko afite ibyo abemerera n'ibyo ibyo batemerewe mu gihe cy'amatora cyangwa cyo kwiyamamaza'.

    Muri iyi nama kandi abahagarariye imiryango y'abafite ubumuga, basabye NEC kwita ku bikoresho bishobora kubafasha mu matora, abatabona bagahabwa impapuro zihagije zibafasha gutora, mbese buri wese agafashwa ku buryo bwe.

    Kuri iyi ngingo Mutimukeye yavuze ko iki kintu cyatekerejweho cyane, ndetse ' turi gukorana n'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga turebera hamwe ibikwiye kunozwa ngo na bo babashe gufashwa. Mu bigenderwaho mu guhitamo ahantu igikorwa cy'amatora kizabera habanza gusuzumwa niba hafasha abafite 'ubumuga bose'.

    Mutimukeye yavuze ko hari impapuro zagenewe abafite ubumuga bwo kutabona (braille) ,udashobora kuzikoresha agasabwa kwitwaza umwana wamufasha gutora ufite imyaka kuva kuri 14 ariko utagejeje 18.

    Ku rubyiruko rurenga miliyoni ebyiri rugiye gutora ku nshuro ya mbere, rurasabwa kujya gufata indangamuntu ku batarajya kuzifata bazisabye, gukurikirana gahunda zijyanye n'amatora kugira ngo bagire amakuru ahagije y'uburyo bikorwamo.

    Ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w'Umukuru w'Igihugu n'iy'abadepite bizatangira tariki ya 22 Kamena, birangire ku ya 13 Nyakanga 2024.

    Biteganyijwe ko Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora tariki ya 14 Nyakanga, ababa mu Rwanda batore ku ya 15 Nyakanga. Amatora y'abadepite bahagarariye ibyiciro byihariye azaba ku ya 16 Nyakanga 2024.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa agaragariza imiryango itegamiye kuri leta aho imyiteguro y’amatora igeze

    Visi Perezida wa NEC, Mutimukeye Nicole yagaragaje ko abakorerabushake barenga ibihumbi 100 bazafasha kugira ngo amatora azagende neza

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Usta Kaitesi yeretse imiryango itegamiye kuri leta ibituma amatora mu Rwanda aba nta mvururu zibayeho nk’uko bigenda mu bindi bihugu

    Abafite ubumuga basabwe koroherezwa muri NEC kugira ngo na bo babashe gutora ubuyobozi bubabereye

    Abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta beretswe aho imyiteguro y’amatora igeze, inshingano zabo n’ibyo amategeko atabemerera mu bihe by’amatora

    Uwagiraga ikibazo ku bijyanye n’amatora yabazaga agahabwa ibisubizo mu buryo butomoye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakorerabushake-bagera-ku-bihumbi-100-bagiye-kwifashishwa-mu-matora

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yaganiriye n'Intumwa y'u Bushinwa ishinzwe Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 3 Kamena 2024, Liu Yuxi agaragaza ko impande zombi zinyuzwe n'urwego rw'ubufatanye bugaragara hagati y'ibihugu byombi.

    Yagaragaje u Bushinwa bwifuza ko umubano w'ibihugu byombi waguka ukagera ku rwego rwiza.

    Liu Yuxi ati 'Muri Nzeri 2024 hazaterana inama y'ubufatanye ihuza abayobozi b'u Bushinwa n'Abakuru b'ibihugu n'aba guverinoma mu bihugu bya Afurika (FOCAC). Abayobozi ku mpande zombi bazahurira i Beijijng bungurane ibitekerezo kandi banaganire ku igenamigambi ry'ahazaza h'ubufatanye bwa Afurika n'u Bushinwa. Twizeye ko ubufatanye bw'u Bushinwa na Afurika buzagera ku rwego rwisumbuye.'

    Yagaragaje ko abaturage b'u Rwanda n'u Bushinwa ari inshuti zikomeye bityo 'tunejejwe no gutanga ubutumire bwa guverinoma y'u Bushinwa ku buyobozi bw'u Rwanda ngo bazitabire iyi nama iteganyijwe.'

    Liu Yuxi yanavuze ko mu gihe itsinda ry'ubuyobozi bw'u Rwanda rizaba riri mu Bushinwa hazanaganirwa ku buryo ubufatanye bw'ibihugu byombi bushobora kongerwamo imbaraga bukazamura urwego.

    Uyu mubano w'ibihugu byombi ugenda utanga umusaruro mu buryo bwisumbuye kuko mu 2023, ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa, bwageze ku gaciro k'asaga miliyoni 500$ [asaga miliyari 642.1 Frw], bigaragaza izamuka rya 16,5% ugereranyije n'umwaka ushize.

    Ubucuruzi bw'ibihugu byombi cyangwa ibyo u Rwanda ruvana mu Bushinwa cyangwa rwoherezayo byari bifite agaciro ka miliyoni 477$ mu 2023. Mu mezi atatu ya mbere ya 2023, ibyo u Bushinwa buvana mu Rwanda byageze kuri miliyoni 35$, bisobanuye inyongera ya 183%.

    Guhera mu 2003, imishinga 118 y'Abashinwa yinjiye mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 959,7$ aho yatanze akazi ku bantu 29.902. Nko mu 2022, imishinga y'ishoramari u Rwanda rwakiriye, iyavuye mu Bushinwa yari ku isonga kuko igera kuri 49 aho yari ifite agaciro ka miliyoni 182$.

    Kuri ubu Ihuriro ry'Abanyarwanda bize mu Bushinwa rigizwe n'abanyamuryango barenga 1000 barimo abari mu Rwanda mu nzego zitandukanye z'imikorere n'abari hanze yarwo.

    Ibiganiro byahuje abayobozi ku mpande zombi byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente aganira na Liu Yuxi nyuma y’ibiganiro mu muhezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-n-intumwa-y-u-bushinwa-ishinzwe

  • Byeruye Kylian Mbape muri Real Madrid – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi bivugwa ko yamaze gusinya kuri uyu mugoroba ikipe ya Real Madrid yatangaje ko yamaze kumvikana na rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, Kylian Mbappe, ko mu mwaka utaha w'imikino azaba ari umukinnyi.

    Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Mbere taliki ya 3 Kanama 2024 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Mbappe yasinye amasezerano azamugeza muri 2029.

    Source : https://yegob.rw/byeruye-kylian-mbape-muri-real-madrid/

  • Ni abanyabwenge! Ibyo wamenya ku bantu bakund… – #rwanda #RwOT

    Mu nzira, mu mbaga y'abantu benshi hari igihe babona umuntu uri kwitwara bitandukanye, ukaba wabona yivugisha, agacishamo akazunguza umutwe, abandi bakisetsa, bigatera benshi gutekereza ko yavangiwe cyangwa agiye gusara.

    Ni koko abafite ikibazo mu mutwe bakunze kugaragaza iki kimenyetso, gusa abagaragara muri ubu buryo bose si ko baba bavangiwe mu mutwe nk’uko byagarutsweho.

    Psych Central yagaragaje byinshi ku bantu bakunze kwivuganya, bagasa n'abafite abo baganiriza kandi wabitegereza ugasanga ari bonyine. 

    Bavuga ko burya aba bantu bihariye mu miterere, ku buryo ibyo batekereza bisanze babivuze, rimwe na rimwe bakaba batazi ko bari kubivuga bitewe no kujya kure mu ntekerezo.

    Bemeza ko aba bantu, baba bafite intekerezo nyinshi n'imigambi myinshi y'ibyo bifuza gukora byaba byiza cyangwa bibi, ariko kwivugisha bakaba bavuga ko bidakorwa n'abarwayi bo mu mutwe gusa. 

    Iki kimenyetso cyatuma umuntu akekwa kuba agiye kurwara mu mutwe igihe avuga ibintu bidahuye, igihe abajijwe cyangwa n'igihe atababijwe akavuga cyane ibintu bitangaza abantu, mbese ntihabeho gutandukanya amagambo.

    Ibi byo birasanzwe kuba umuntu yanjya yivugisha ukabona iminwa yinyeganyeza ariko utumva amajwi cyangwa icyo ashaka kuvuga. Iki kinyamakuru kivuga ko kwivugisha bisanzwe mu buzima.

    Bati 'Aba bantu bivugisha muri ubu buryo bagaragaza ko bari mu ntekerezo zitaboroheye, ariko bari guhangana nazo bashaka umwanzuro n'uko bagera ku ntego bifuza kugeraho. Ibi bijyana no kwiganiriza ku giti cy’umuntu agerageza kubaho mu buryo bunogeye ibyifuzo bye.

    Aba bantu bagaragazwa no gusahuranwa igihe cyabo birinda kucyangiza, kuko bitabaye ibyo, bakwiherera bakivugisha cyangwa bagashaka abo baganiriza ku mbamutima zabo. 

    Gusa bahitamo gukomeza gukoresha intekerezo zabo n'igihe bari mu bantu badahuje umugambi cyangwa ibiganiro, bo bagakora.

    Abahanga nabo bavuga ko, gutinda mu bitekerezo bishobora kwangiza aba bantu igihe bari guhiga imigambi mibisha cyangwa igihe batekereza ibintu bitari byiza ku buzima bwabo. 

    Bivugwa ko no gutinda mu ntekerezo n’iyo zaba nziza bishobora gutera guhugirana muri ibyo, umuntu ntiyiyiteho cyangwa agahora mu nzagihe aho kuba mu ndagihe.

    Batanga inama bavuga ko bidakwiye kubona umuntu wivugisha ngo umuharabike umwita umurwayi wo mu mutwe kuko aba atekereza anareba kure ibintu atapfa gusobanura, ahubwo ko yaganirizwa mbere yuko izo ntekerezo zimugeza habi, agafashwa gutuza mu mitekerereze.


    N’iyo yaba atekereza ibyiza ni byiza kumusaba kubisangiza abandi aho kwivugisha yiha ibitekerezo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143627/ni-abanyabwenge-ibyo-wamenya-ku-bantu-bakunda-kwivuganya-143627.html