Blog

  • Iyo mirimo twese twakuze tuyikora- Meya Kibiliga yakebuye urubyiruko runena akazi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yari mu mwiherero w'Inama Njyanama y'Akarere waganiriye ku buzima bw'akarere.

    Kimwe mu bibazo uyu mwiherero waganiriyeho ni ikibazo cy'umubare munini w'abadafite akazi muri aka karere. Ibarurishamibare rigaragaza ko abadafite akazi mu karere ka Rusizi bagera kuri 26,5%.

    Ni ikibazo ubuyobozi bw'akarere bugaragaza ko giterwa no kuba hari abasore n'inkumi basuzugura imirimo y'amaboko, ngo bategereje akazi ko mu biro.

    Iki kibazo ubuyobozi buvuga ko giteye impungenge ko abo basore n'inkumi binemfaguza imirimo y'amaboko hari impungenge z'uko bashobora kwishora mu butekamutwe no mu bujura, bagahita inkomyi y'umutekano mu muryango nyarwanda.

    Dr Odette Uwizeye, Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi usanzwe ari umukozi wa Kaminuza y'u Rwanda yavuze ko iki kibazo cy'abasuzugura imirimo y'amaboko no muri Kaminuza y'u Rwanda bakibona kuko hari abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda bava mu biruhuko badafite amafaranga yo kwiyandikisha, bikaba ngombwa ko akatwa ku mafaranga bagenerwa yo kubatunga azwi nka buruse.

    Ati 'Iyo utarabona akazi utekereza ko wabona ibyiza ujya mu gahari ufitiye ubushobozi'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiliga yavuze ko aka karere gafite amahirwe yo kuba hari imirimo myinshi irimo kubaka imihanda, gutera ibiti by'imbuto n'amashyamba.

    Ati 'Akazi ni akazi ikizima ni amafaranga. Akarere kacu kabonye inkunga nyinshi mu mishinga yo gutera ibiti by'imbuto n'amashyamaba. Hari imihanda iri kubakwa. Iyo mirimo yo guterura amatafari, guhereza amazi ni imirimo twese twakuze dukora'.

    Mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'ibura ry'akazi, Guverinoma y'u Rwanda yihaye intego yo guhanga imirimo mishya 1 498 000 idashingiye ku buhinzi n'ubworozi kuva mu 2017 kugera mu 2024.

    Magingo aya mu Rwanda abadafite akazi ni 17%, intego ya Guverinoma y'u Rwanda ni uko mu 2050 abadafite akazi bagomba kuzaba batarenze 5%.

    Meya Kibiliga yabwiye urubyiruko rusuzugura imirimo y’amaboko ko nawe yabyirutse ayikora

    Meya Dr Kibiliga yakebuye urubyiruko rw’i Rusizi rusuzugura imirimo y’amaboko, avuga ko iyi mirimo we na bagenzi babyirutse bayikora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-mirimo-twese-twakuze-tuyikora-meya-kibiliga-yakebuye-urubyiruko-runena

  • Uruganda rw'isukari rwasubukuye imirimo, bigira ingaruka ku biciro by'isukari – #rwanda #RwOT

    Muri Werurwe 2024 ni bwo hamenyekanye amakuru y'uko Uruganda rw'isukari rwa Kabuye rwahagaritse ibikorwa byarwo by'agateganyo nyuma y'uko hegitari 700 mu 2000 ruhingaho ibiheke zari zangijwe n'ibiza.

    Ibi byagize ingaruka ku biciro by'isukari ku isoko ry'imbere mu gihugu byahise bizamuka cyane.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe imiyoborere y'Uruganda rw'Isukari rwa Kabuye, Rwibasira Joel yabwiye RBA ko bakimara gusubukura imirimo ibiciro by'isukari byavuye ku 1600 frw bigahita bigera ku 1200 frw

    Ati 'Turavugana na Leta, isanzwe idufasha n'ubusanzwe…umushinga twari dufite wo gukora uruganda runini ariko hagati aho dushake ubutaka kuko ari yo mbogamizi nini ihari, turashaka ko badufasha nibura ibishanga bimwe na bimwe bihari duhingemo na byo twongere umusaruro w'ibisheke kuko bigaragara ko isukari iyo ibonetse uwo mwanya igiciro kimanuka mu buryo bugaragara. Umunsi dusohora isukari hano ibiciro biragwa, bigaragaza ko hari uruhare runini cyane tugira ku isoko.'

    Mu mezi atatu ashize, uru ruganda rwashoye miliyoni zisaga 300 Frw mu kurusana.

    Ubusanzwe uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 600 z'ibisheke ku munsi, zibyara toni 30 z'isukari itunganyije neza.

    Gusa kubera umusaruro muke w'ibisheke, uru ruganda rugaragaza icyuho cya toni ibihumbi 17 ku mwaka, bituma Leta itumiza isukari ku isoko mpuzamahanga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-rw-isukari-rwasubukuye-imirimo-bigira-ingaruka-ku-biciro-by-isukari

  • Yizeye Imana ya Chryso! Elsa Cruz wasezeye Ye… – #rwanda #RwOT

    Korali Yesu Araje ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi rya LMS Kamukina mu Mujyi wa Kigali. Igizwe n’abaririmbyi b’intyoza mu majwi, baririmba nta byuma. Yamenyekanye nka korali y’abasore bane gusa, ariko babiri bamaze kuyisezeramo.

    Abari bayigize ni Muhayimana Elisa Claude (Tenol), Nsengimana Amiel (Bass), Twayinganyiki Edgard (Soprano) na Mudagani Pilote (Alto). Mu mezi macye ashize Muyahimana Elisa Claude na Mudagani Pilote basezeye iyi korali, bishavuza benshi.

    Yesu Araje choir yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka Nta munyagara w’isengesho, Bundi bushya, Nzaguruka, Zakayo, Yobu, Golgotha n’izindi. Mu myaka 6 ishize batubwiye ko bafite indirimbo zirenga 150 zanditse na 48 zikoze, birumvikana ubu zariyongereye cyane.

    Nta mukobwa wigeze aririmba muri iyi korali kubera ko “abakobwa akenshi baragorana iyo hajemo ibintu byo kujya kuririmba ahantu mu misozi bidusaba kugenda n’amaguru cyangwa Repetitions zacu ntibazishobora turepeta akenshi nijoro bitewe n’ubuzima.”

    Umwe mu batumye iyi korali iba ubukombe ni Elisa Muhayimana [Elsa Cruz] kuri ubu uri kuririmba ku giti cye. Nyuma yo gufata uwo mwanzuro, yashinjwe gusenya korali, kwiba Cano  ya Korali ndetse hanavugwa ko yahagaritswe mu Itorero aryozwa guhemukira Yesu Araje.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Elsa Cruz yakuye igihu ku byamuvuzweho byose anavuga byinshi ku rugendo rwe rushya amazemo amezi ane (4). Yavuze ko kuririmba ku giti cye yari asanzwe abikora ari no muri korali ariko “nkabikora kubera impamvu runaka”.

    Mu bikorwa yamye aririmbamo nk’umuhanzi wigenga akiri no muri Yesu araje, harimo ubukwe n’ibirori binyuranye. Nyuma yo kubyara imfura ye n’umugore we Chantina, yahise akora indirimbo y’ishimwe ndetse hari n’iyo yakoze ubwo yasozaga Kaminuza. Ibyo byose byatumye “nkora indirimbo iri personal [yanjye bwite]”.

    Elsa Cruz yavuze ko kuba atakiririmba muri Yesu Araje choir “ntacyo twapfuye kindi, ahubwo ni uko abayigize nabonaga tudafite icyerekezo kimwe kandi nta bajyana batasezeranye, byabaye ngombwa ko jye na mugenzi wanjye Mudagani Pilote tuyisezera.”

    Yikije ku byo yavuzweho birimo kuba yarahagaritswe n’Itorero, abyamaganira kure. Ati “Ibyavuzwe ni byinshi nyuma y’uko tuvuye muri korali, ariko ukuri guhari ni uko ari njye na mugenzi wanjye Mudagani Pilote twayisezeye tukanabimenyesha itorero mu nyandiko”. 

    Yatangaje ko atigeze ahagarikwa mu Itorero, ndetse ko abanye neza n’abo bahoze baririmbana kuko basengana, ati “Nyuma yo gusezera ntabwo itorero ryigeze riduhagarika rwose, turi abizera basanzwe b’itorero, turaterana, icyo twahagaritse ni ukuririmba muri Yesu araje choir. Turasengana bararirimba nanjye nkaririmba.” 

    Elsa Cruz wari umaze imyaka myinshi muri Yesu Araje choir anayibereye umuyobozi, kuririmba ku giti cye biri ‘official’ yabitangiye mu kwezi kwa Mbere kwa 2024. Ku bya Cano ari gushyiraho indirimbo ze kandi yarahoze ikoreshwa na Yesu Araje choir, yavuze ko yari yarayibatije, nyuma yo gutandukana arayisubiza, ariko abemerera ko bajya bakoresha indirimbo ziriho.

    Elsa Cruz yakuye igihu ku makuru yakurikiye isezera rye muri Yesu araje choir

    Elsa Cruz amaze gukora indirimbo 3 ari zo: “Si Ubusa”, “Burya” na “Kwimuka”, ndetse n’iyindi imwe yo Kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni indirimbo yise “Ni nde wundi”, akaba yarayikoranye n’abakunzi be bagize itsinda ryitwa EL Music Group.

    Indirimbo ze ziri kuryohera benshi ukurije igihe gito amaze. “Si ubusa” yatangiriyeho, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 29. Indirimbo ye ya kabiri yise “Burya” ft Chantina, yo yarakunzwe bihebuje kuko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 71 kuri Youtube. 

    Indirimbo ye nshya iri hanze yitwa “Kwimuka”. Ni indirimbo yaje nyuma yo kubona abantu benshi bihana bafite ikindi bararikiye “mbihuza n’uburyo Nowa yimutse ategetswe kubaka inkuge ahabwa amabwiriza yuko izaba ingana, igiti azayibazamo”. 

    Yahuje ubutumwa bwo muri Bibiliya n’ubwo muri ubu buzima, agira icyo asaba abakristo, ati “Natwe rero mu gihe twihana, tugomba kugendera ku mabwiriza y’Imana kuruta kurebera ku bashumba, ku rushako ahubwo kurebera kuri Kristo ni bwo uzaba wimutse by’ukuri.”

    Elsa Cruz yakomoje ku nzira n’inzozi afite mu muziki yinjiyemo nk’umuhanzi ku giti cye, avuga ko ari ndende “ariko ku bwo gufashwa n’Imana mu myaka 10 ndumva nzaba ndi inyenyeri mu bavugiramana itorero ryacu ry’Abadiventistes rizaba rifite”.

    Yahishuye ko nubwo amaze gukora indirimbo 3 gusa, ari kwakira ubutumire “Invitations” bwo kujya kuririmba ahantu hatandukanye, “ariko sindabitangira, ndifuza kubanza ngatunganya ibihangano bihagije n’ibikorwa bifatika kuko sinteganya kuririmba gusa”.

    Yatanze urugero rugaragaza ko adashyize imbere kuririmba gusa, avuga ko “nk’ubu muri kuno kwezi kwa 6 njyewe n’abakunzi banjye hari umuntu tuzaremera warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’igikorwa nari nsanzwe ntegura nkiba muri Yesu araje.”

    Ati “Abakunzi b’umuziki wa Gospel bo bangirire icyizere sinzabatenguha, Imana yampaye ibintu byose byatuma mbakorera ibihangano byiza. Naho abahanzi ba Gospel bo ndabasaba gushyigikirana kuko turi abakozi twese mu ruzabibu rumwe rwa Data, turi gukorera Data umwe, turerekeza mu ijuru rimwe ibidutanya bibe kure yacu rwose.”

    Elsa Cruz yateguje imishinga ikomeye mu muziki anakomoza ku kwizera Imana yasekeje Chryso Ndasingwa

    Inkuru yaryoheye abakunzi b’umuziki wa Gospel ndetse ikaba ikiri kwibazwaho cyane ni iya Chryso Ndasingwa, umusore muto cyane w’i Nyamirambo. Kuwa 05/05/2024 ni bwo Chryso yanditse amateka yuzuza BK Arena mu gitaramo gikomeye yise ‘Wahozeho Album Launch’, aba umuhanzi wa kabiri mu gihugu uciye aka gahigo nyuma ya Israel Mbonyi.

    Kuba Israel Mbonyi yuzuza BK Arena, nta nkuru irimo kuko amaze imyaka 10 akora umuziki, afite Album enye ziri hanze zikunzwe, ndetse amaze gukora ibitaramo 4 bikomeye byabereye mu Rwanda n’ibindi birenga 20 byabereye hanze y’u Rwanda. Ibihangano bye byacengeye benshi dore ko abamukurikira gusa kuri Youtube barenga Miliyoni.

    Chryso yabaye Chryso kuko yujuje BK Arena ku gitaramo cye cya mbere yari akoze mu buzima bwe. Nta n’indirimbo nyinshi afite rwose, n’ikimenyimenyi muri icyo gitaramo yamurikaga Album ye ya mbere “Wahozeho”. Nta ndirimbo n’imwe ye iruzuza Miliyoni ebyiri. Ubwo yakoraga icyo gitaramo, kuri Twitter yari afite abamukurikira bagera kuri 300 gusa. 

    Uko Imana yahagararanye na Chryso, abantu ibihumbi n’ibihumbi bakamwitaba kandi bagahembukira mu gitaramo cye, ubu akaba ari ku rutonde rw’abahanzi b’ibyamamare mu Karere, byerekanye ubutunzi buhambaye afite benshi batari bazi, binerekana kwizera kwe gukomeye nk’uko abarimo Ally Soudy baherutse kubitangariza inyaRwanda.

    Gukora cyane kwe no kwizera kwinshi, byavuyemo amateka atazibagirana mu Rwanda. Uko Imana yabanye nawe, ni ryo sengesho rya Elsa Cruz, umuhanzi wo mu Badivantiste b’Umunsi wa Karindwi wo guhangwa amaso kubera ubuhanga bwe no kuba yizeye Imana. Elsa yizeye ko Imana yasekeje Chryso, nawe izamusetsa.

    Ati “Mu myaka 5 rwose hazaba harabaye akantu ntazi (yahise akubita igitwenge). Njya ngirira Imana icyizere ku rwego abandi bantu bashobora kumfata nk’umurwayi wo mu mutwe ariko Imana irashoboye mu gihe udacitse intege ukayikorera birangira igutunguye nk’uko yasekeje umuhungu wayo Chryso (Nimuze murebe iby’Imana yakoze yaba indirimbo yanjye)”.

    Kuririmba si ibintu Elsa atangiye ejo, ahubwo abirambyemo dore ko ubuzima bwe bwaranzwe cyane no kuririmbira Imana nk’uko yabigarutseho ati “Kuva nkiri umwana, jyewe navukiye mu baririmbyi n’ubu ndacyaririmba, ariko imyaka nzi nabayeho ntaririmba ni imyaka 4 nigaga muri SFB kubera amasomo.” 

    Ati “Nyuma yo gusoza amasomo muri 2014 Imana yamfunguriye imiryango mfasha Korali Yesu Araje, nayandikiye Albums 3, mbafasha gutegura ibitaramo bitandukanye byo kuzimurika, byaduhaye kumenyekana mu Rwanda no mu mahanga.”

    Elsa Cruz avuga ko nta mubare ntarengwa w’abantu yifuza gukirisha ubutumwa mu ndirimbo ze ahubwo arifuza ko abo buzageraho bose bazakizwa kandi nk’uko ijambo ry’Imana rivuga ‘nibabona imirimo yanjye myiza bazahere ko bahindukire’. Ati “Kubaho ubuzima buhindutse biruta kuvuga ubutumwa bwinshi ubuzima bwawe buhakana ibyo uvuga”.

    Uyu mugabo uzwiho kutarya indimi iyo muganira, avuga ko “nta turufu navuga nzanye yatuma bemera ubutumwa mvuga, ahubwo Mwuka Wera uganiriza imitima ni we nifuza ko azajya yemeza abantu hamwe no gukora cyane no gufatanya n’abandi tuzagera kuri byinshi.”

    Elsa Cruz ni intiti. Afite Master’s mu Icungamutungo “MBA in Finance” yavanye muri UNILAK. Nyuma yo gusoza amasomo (BBA) muri Kaminuza y’u Rwanda, yakoze mu miryango mpuzamahanga itandukanye hano mu Rwanda nka ADRA, FH Rwanda, Catholic Relief Services, World Relief Rwanda, ubu ari gukorera Handicap International.

    Yizeye ko mu myaka 5 iri imbere azaba ari inyenyeri mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

    Igitaramo cy’amateka Chryso Ndasingwa yakoreye muri BK Arena cyongereye kwizera kwa benshi barimo Elsa Cruz

    Elsa Cruz yavuze ko ntakidashobora uwizeye Imana atanga urugero kuri Chryso Ndasingwa

    REBA INDIRIMBO “SI UBUSA” YINJIJE ELSA CRUZ MU MUZIKI NK’UMUHANZI WIGENGA

    REBA INDIRIMBO “BURYA” YA ELSA CRUZ N’UMUGORE WE CHANTINA

    REBA INDIRIMBO NSHYA “KWIMUKA” YA ELSA CRUZ

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143671/yizeye-imana-ya-chyso-elsa-cruz-wasezeye-yesu-araje-agaterwa-imijugujugu-yihanuriye-kuba-i-143671.html

  • Abantu baturuka mu bihugu 34 nibo bamaze kwiy… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ngarukamwaka riri mu marushanwa 3 akomeye muri Afurika yo gusiganwa ku maguru, rizaba tariki 9 Kamena 2024 aho abasiganwa bazazenguruka umujyi wa Kigali. Riba rifunguye kuri buri muturage wese utuye Isi, ibihugu 34 ni byo bimaze gutanga abantu biyandikishije muri iri rushanwa rigiye kuba kunshuro ya 19. 

    Ibyo bihugu ni; U Rwanda, Kenya, Uganda, Belgium, Japan, Spain, France, China, Tanzania, USA, UK, South Sudan, Zambia, Zimbabwe, Ethiopia, Eritrea, Netherlands, South Africa, Denmark, Poland, Canada, Ghana, Nigeria, Senegal, Italy, Jamaica, Argentina, Mexico, Brazil, Signapore, Sweeden, DR Congo, Norway na Cheque Republique.

    Kugera ubu imibare iragaragaza ko abantu bangana n’ibihumbi 6,131 ari bo bamaze kwiyandisha bemeza ko bazitabira iri rushanwa. Abantu bagera ku bihumbi 3,356 nibo bamaze kwiyandisha bazava hanze, naho abantu ibihumbi 2,775 bakaba ari bo bamaze kwiyandikisha b’imbere mu gihugu.

    Irushanwa rya Kigali International Peace Marathon ubwo riheruka gukinwa tariki 11 Kamena 2023 ryagukanwa na George Onyancha ukomoka muri Kenya, mu gihe muri Half Marathon na bwo umunya-Kenya Kipyeko Kennedy yabaye uwa mbere, mu bagore, ritwarwa na Moseti Winfridah Mora.

    Abantu basaga 2,878 nibo bamaze kwiyandikisha muri Half Marathon

    Abantu 694 ni bo bamaze kwiyandisha muri Full Marathon

    Abantu 2559 ni bo bamaze kwiyandikisha muri Run for peace

    Kwiyandikisha biracyafunguye ku bantu bose bashaka kwitabira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143675/abantu-baturuka-mu-bihugu-34-nibo-bamaze-kwiyandisha-mu-isiganwa-rya-kigali-international–143675.html

  • Ibya Ani Elijah mu Mavubi byanze #rwanda #RwOT

    Bidasubirwaho ntabwo rutahizamu ukomoka muri Nigeria ukinira Bugesera FC, Ani Elijah azakinira Amavubi mu mikino ibiri iri imbere.

    Uyu rutahizamu yasabye kuba umunyarwanda bityo abe yabasha gukinira Amavubi ahereye ku mikino ya Benin na Lesotho mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Uyu rutahizamu akaba yarahamagawe n’umutoza Frank Spittler ariko yari atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda.

    Nubwo yari yagiye mu mwiherero ariko yari atarabona igisubizo cya FIFA kimwemerera gukinira Amavubi, gusa kuko umutoza yari yakomeje kumusaba, baramureka, ntabwo ari mu bakinnyi bajyanye n’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa akaba yabwiye ISIMBI ko atazakinira u Rwanda iyi mikino kuko nta gisubizo cya FIFA kiraboneka.

    Ati “Ntabwo FIFA irasubiza. Kuba yahabwa ubwenegihugu biri mu biganza byacu ariko kuba yakwemererwa gukinira u Rwanda biri mu biganza bya FIFA. Imikino ya Benin na Lesotho ntabwo azakina.”

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Nigeria yemereye u Rwanda ko Elijah atakiniye Nigeria kandi ko gukinira u Rwanda nta kibazo ndetse hakaba hari n’inyandiko federasiyo ya Nigeria yanditse iranisinya ko nta ngaruka izateza.

    Gusa u Rwanda rwanze kubyizera maze rwandikira FIFA rubaza niba yakwemererwa gukinira Amavubi cyane ko amategeko y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi ivuga ko umukinnyi wese udafite inkomoko mu gihe yifuza gukinira icyo gihugu bisaba kuba amaze imyaka 5 muri icyo gihugu.

    Ani Elijah mu Mavubi byaranze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibya-ani-elijah-mu-mavubi-byanze

  • Perezida Kagame yagaragaje icyatuma Afurika iba umugabane ukize – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu nama ya mbere Koreya y'Epfo yagiranye n'abayobozi b'ibihugu bya Afurika yiswe Korea-Africa Summit kuri uyu wa 4 Kamena 2024.

    Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yagaragaje ko igihe ari iki ngo Koreya y'Epfo na Afurika bigere ku bufatanye bwisumbuye kuko ari igihugu kizi neza agaciro k'ubusugire n'ubwigenge ndetse n'urugamba rwo kugera kuri politike idaheza kandi buri wese akabazwa ibyo akora.

    Ati 'Ayo mateka atwemerera kurebana amaso ku maso, tukubahana'

    Perezida Kagame yagaragaje ko Koreya y'Epfo ari urugero rwiza rwo kureberaho uko igihugu gishobora kugira impinduka zikomeye mu iterambere.

    Ati 'Ibyo Koreya y'Epfo yanyuzemo bigaragaza ko igihugu gishobora kugira impinduka zikomeye kandi zihuse bikozwe n'ikiragano kimwe. Hari uwabasha gusobanura impamvu Afurika itaraba umugabane ukize? Afurika ishobora kwihuta mu iterambere kurushaho, kandi nta yindi nzira ihari yo kubigeraho atari ukwibanda ku mutekano, ubuzima, uburezi n'ikoranabuhanga.'

    'Ibi byose birashoboka, bigaterwa n'uburyo dukemuramo ibibazo byacu bijyanye n'imiyoborere. Urubyiruko rwa Afurika rukeneye ayo mahirwe. Birashoboka.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko Koreya y'Epfo yagize uruhare mu kugeza ikorabuhanga rigezweho mu Rwanda no muri Afurika, kandi bigakorwa mu buryo bwihuse.

    Yerekanye ko hakiri byinshi bikeneye ubufatanye bw'impande zombi birimo ikoreshwa ry'ubwenge buhangano (Artificial Intelligence), ama-robots, ikoranabuhanga ryo gukora amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire n'ibindi.

    Perezida Kagame kandi yerekanye ko impande zombi zishobora kungukira mu ishyirwa mu bikorwa ry'Isoko Rusange rya Afurika, kuko uyu mugabane ufite amahirwe yo kuzaba uyoboye iterambere ry'ubukungu bw'Isi mu gihe gito kiri imbere kubera umubare munini w'urubyiruko kandi rufite ubushobozi ruhari.

    Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye za Afurika, ndetse n'imiryango mpuzamahanga ifite icyo iri gukora ngo Afurika itere imbere, yabaye guhera ku wa 04 — 05 Kamena 2024.

    Repubulika ya Koreya y'Epfo ni kimwe mu bihugu by'abafatanyabikorwa b'imbere mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda na Repubulika ya Koreya byasinye amasezerano ajyanye no kurinda abantu gusora kabiri (Double Taxation Avoidance Agreement).

    Amasezerano nk'aya yorohereza ubufatanye mu bukungu no kugabanya inzitizi zishingiye ku misoro, ashishikariza ishoramari n'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.

    Muri Kanama 2023, nabwo ibi bihugu byashyize umukono ku masezerano arimo yerekeye “Inama za politiki,” agamije guteza imbere ibiganiro bya politiki n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi n'ibindi.

    Korea-Afric Summit ije ikurikira iyabaye muri Nzeri 2023, ariko iri ku rwego rwa za minisiteri. Ni inama iba igamije guteza imbere ubufatanye mu by'ubukungu izwi nka Korea-Africa Economic Cooperation (KOAFEC).

    Abakuru b’ibihugu n’abayobozi mu nzego zitandukanye muri Afurika bitabiriye iyi nama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-icyatuma-afurika-iba-umugabane-ukize

  • Imbamutima z’umunyamakuru w’imikino akaba n’umutoza Peter Kamasa wegukanye ibikombe bitatu mu mezi 6 #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR WVC akaba n’umunyamakuru w’imikino Peter Kamasa yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kwegukana igikombe cye cya 3 mu mezi atandatu.

    Ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda RRA amaseti 3-0 (25-23,25-19 na 25-22) ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Peter Kamasa yavuze ko atari yo kipe nziza ya APR yabayeho ariko bagize ibihe byiza.

    Ati “Ntabwo turi ikipe nziza mu mateka ya APR ariko twagize ibihe byiza. Twatsindiye ibikombe bitatu ariko na none bijyanye n’uburyo twabitwaye. Nk’umutoza ni byiza gutwara ibikombe bitatu bwa mbere nk’umutoza mukuru.”

    Yakomeje avuga ko batagomba kwirara ahuhwo inzira ikiri ndende bafite byinshi byo gukora.

    Ati “Ubu ngomba gucunga amarangamutima yanjye kuko twakoze ikintu cyiza ariko turacyafite inzira ndende.”

    “Ndishimye cyane, gutwara ibikombe 3 ku mwaka wa mbere ni ibintu byiza cyane, ni ugukomeza gukora cyane kugira ngo tuzagere no ku bindi byiza.”

    Iki ni igikombe cya gatatu nyuma yo gutwara irushanwa ryo kwibuka Kayumba muri Gashyantare atsinze Police amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma, ndetse n’igikombe cya shampiyona atsinze Police imikino 2-1.

    Peter Kamasa ni umwaka we wa mbere nk’umutoza mukuru wa APR WVC. Yanatoje amakipe nka REG VC na RRA hose ari umutoza wungirije.

    Peter Kamasa yegukanye ibikombe 3 mu mezi 6

    Peter Kamasa n’umwungiriza we Yvette

    APR iri mu bihe byiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imbamutima-z-umunyamakuru-w-imikino-akaba-n-umutoza-peter-kamasa-wegukanye-ibikombe-bitatu-mu-mezi-6

  • 150k Views mu masaka 15 – Element atanze isomo ku bandi bahanzi – Ibishegu sibyo birebwa gusa #rwanda #RwOT

    Iri ni isomo rikwiye gufatirwaho urugero n'abandi abahanzi ndetse n'ababafasha (managers) mu kuzamuka ntibagiwe abafana ndetse n'inshuti zabo zibagira inama.

    Ushobora kuba iyi ndirimbo 'MiLELE' ya Fred Robinson Mugisha uzwi kandi cyane ku izina rya stage Element Eleeeh, umwana muto cyane ugaragaza impano izaramba dore ko yavutse 26 Nyakanga 2000, ni umutunganya-majwi (record producer) akaba n'umwanditsi w'indirimbo uzwi mu gutunganya indirimbo z'abahanzi b'ibyamamare benshi barimo Bruce Melody, Mani Martin, The Ben, Meddy n'abahanzi mpuzamahanga nka WizKid, Davido n'abandi benshi . Yamenyekanye cyane kuri tagi(TAG) yihariye 'Eleeeh', mugutangira cyangwa kurangiza ibihangano bye byose ndetse n'ibyo yakoreye abandi.

    Iyi ndirimbo yakiriwe n'abantu benshi cyane dore ko yaramaze hafi umwaka wose nta gihangano agaragariza abakunzi be; aheruka gushyira hanze Fou De Toi yabanjirije indirimbo ye ya mbere yitwa KASHE nayo yarebwe n'abantu benshi cyane bagera kuri 8.9M. Ibigaragaza ko iyi yasohoye ishobora kurenza iyi ya mbere ikanarenza Fou De Toi yarebwe na 15M barenga.

    Igishimishije cyarenze abakunzi be nk'uko byagiye bigaragara ku mbuga ni uko nta gishegu kirimo cyaba aricyo cyayizamuye, gusa bamwe bakavuga ko umukobwa ugaragaramo ariwe waba yarayizamuye kuko yakoreshejwe mu mafoto yamamaza iyi ndirimbo.

    Tubitege amaso bitaba ari byabindi byo kugura views, ntawabihamya ariko buriya indirimbo izazamuka uyibonera mu bitekerezo bitangwa, niyo izo views zagurwa uba usanga bakeneye kuzamura (BOOSTING) kuburyo iba 'recommended'.

    The post 150k Views mu masaka 15 — Element atanze isomo ku bandi bahanzi — Ibishegu sibyo birebwa gusa appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/150k-views-mu-masaka-15-element-atanze-isomo-ku-bandi-bahanzi-mibishegu-sibyo-birebwa-gusa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=150k-views-mu-masaka-15-element-atanze-isomo-ku-bandi-bahanzi-mibishegu-sibyo-birebwa-gusa

  • Bwa mbere muri shampiyona y'u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n'Abagore #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League ku bufatanye na Gorilla Games bwatangaje ko bwateguye ibirori bya Rwanda Premier League Awards 2024, bizaberamo umuhango wo gushimira abahize abandi muri Rwanda Premier League, umwaka w'imikino wa 2023-2024.

    Ubwo hari mu kiganiro n'itangazamakuru, ubuyobozi bwa Rwanda Premier League Awards 2024 izabaho kubufatanye bw'imyaka itatu RPL yagiranye n'ikigo cya Gorilla Games.

    Nyuma y'ibyishimo abakinnyi n'abatoza bahaye abafana mu minsi 268, ni igihe cyiza cyo gushimira abahize abandi nk'uko binasanzwe mu migirire y'Abanyarwanda.

    Kuva mu kwezi kwa mbere 2024, RPL yafatanije na Gorilla Games gushimira abakinnyi n'umutoza bitwaraga neza buri kwezi.

    Ibi byongereye ubushake bwo gukora mu makipe,habaho guhatana kudasanzwe kugeza aho urugamba rwo kuguma mu cyiciro cya mbere rwagejeje ku munsi wa nyuma rukiri inkundura.

    RPL kandi izirikana cyane uruhare itangazamakuru rigira mu kumenyekanisha umupira w'amaguru no kuwukundisha Abanyarwanda.

    Ni muri urwo rwego bwa mbere mu mateka hagiye guhembwa umunyamakuru w'umugore n'umugabo bahize abandi.

    Ibirori bya Rwanda Premier League Awards bizaba ku wa gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, bibere muri Kigali Serena Hotel ku isa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Hazashimirwa ibyiciro bikurikira:

    1. UWATSINZE IBITEGO BYINSHI

    • Ani ELIJAH (Bugesera) — 15

    • Victor MBAOMA (APR FC) — 15

    2. UMUTOZA W'UMWAKA

    • Thierry FROGER (APR FC)

    • Sosthene HABIMANA (Musanze)

    • Ahfamia LOFTI (Mukura VS

     

    3. UMUKINNYI W'UMWAKA

    • Jean Bosco RUBONEKA (APR FC)

    • Ani ELIJAH (Bugesera)

    • Kevin MUHIRE (Rayon Sports)

     

    4. UMUNYEZAMU W'UMWAKA

    • Pavelh NDZILA (APR FC)

    • Nicolas SEBWATO (Mukura VS)

    • Djihad NZEYURWANDA (Kiyovu SC)

     

    5. UMUKINNYI MWIZA UKIRI MUTO (URI MUNSI Y'IMYAKA 21)

    • Elie IRADUKUNDA (2006) — Mukura VS

    • Pascal IRADUKUNDA (2005) — Rayon Sports

    • Daniel MUHOZA (2006) — Etoile de l'Est

     

    6. IGITEGO CY'UMWAKA

    • Arsene TUYISENGE / Rayon Sports (Muhazi Utd. Vs Rayon Sports)

    • Muhoza Daniel / Etoile de l'Est (Etoile de l'Est vs. Marine)

    • Ishimwe Jean Rene / Marine (APR FC vs. Marine)

    7. UMUKINNYI W'UMWAKA W'UMUGORE

    8. UMUKINNYI W'UMUGORE WATSINZE IBITEGO BYINSHI

    9. UMUTOZA W'UMWAKA W'UMUGORE

    10. UMUSIFUZI W'UMWAKA W'UMUGABO

    11. UMUSIFUZI W'UMWAKA W'UMUGORE

    12. UMUNYAMAKURU W'UMWAKA W'UMUGABO

    • Sam KARENZI (Fine FM)

    • Reagan RUGAJU (RBA)

    • Ephrem KAYIRANGA (Ishusho TV)

    • Claude HITIMANA (Radio 10)

    • Axel RUGANGURA (RBA)

    • Aimé NIYIBIZI (Fine FM)

    • Thierry KAYISHEMA (RBA)

    • Jean Luc IMFURAYACU (B&B Kigali FM)

     

    13. UMUNYAMAKURU W'UMWAKA W'UMUGORE

    • Ruth RIGOGA (RBA)

    • Adelaide ISHIMWE (TV 10)

    • Clarisse UWIMANA (B&B Kigali FM)

     

    14. IKIGANIRO CYA RADIO CY'UMWAKA

    • Urubuga rw'Imikino (RBA)

    • 10 Sports Urukiko (Radio 10)

    • Urukiko rw'Ubujurire

    • Sports Plateau (B&B FM)

     

    15. IKIGANIRO CYA TELEVISION CY'UMWAKA

    • Kickoff (RBA)

    • Bench ya Siporo (Isibo TV)

    • Zoom Sports (TV 10)

    • I Sports (Ishusho TV)

     

    16. IKINYAMAKURU CYANDIKA CY'UMWAKA

    • Igihe

    • Inyarwanda

    • The New Times

    • Isimbi

    • Rwandamagazine

    Abakunzi b'umupira bazatora bakoresheje imbuga za Rwanda Premier League, iza FERWAFA n'iza Gorilla Games kuri X na Instagram ndetse no ku rubuga rwa https://playgorillagames.com/

    The post Bwa mbere muri shampiyona y'u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n'Abagore appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bwa-mbere-muri-shampiyona-yu-rwanda-hagiye-guhembwa-abahize-abandi-mu-bagabo-nabagore/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bwa-mbere-muri-shampiyona-yu-rwanda-hagiye-guhembwa-abahize-abandi-mu-bagabo-nabagore

  • Abanyarwanda babiri bafungiye muri Uganda kubera ubwicanyi – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'itabwa muri yombi ry'aba Banyarwanda yamenyekanye mu ntangiriro z'iki cyumweru. Bivugwa ko mu ibazwa ry'ibanze biyemereye ko bishe Geofrey Twinomujuni Ntegyire wari umukoresha. Bamwishe bakoresheje inyundo ku wa 31 Gicurasi mu 2024.

    Bavuze ko bamuhoye ko yahoraga abatonganya ndetse akabikora mu rurumi batumva.

    Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kisoro, Elly Maate yavuze ko uyu mugabo n'umugore bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bashaka gucika.

    Ati 'Bemeye icyaha ubundi bajyanwa kuri station ya polisi i Kabale. Bemeye ko bakoresheje inyundo mu kwica uyu musaza.'

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kwica umukoresha wabo, uyu mugore n'umugabo batwaye bimwe mu bintu yari atunze birimo igare, ipasi na radiyo.

    Byitezwe ko Desire Kwizera n'umugore we Uwingabire Kwizera bazagezwa imbere y'ubutabera mu minsi mike.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-babiri-bafungiye-muri-uganda-kubera-ubwicanyi