Blog

  • Nyamasheke: Uruhinja rw'amezi 9 rwarohowe mu Kivu rwapfuye – #rwanda #RwOT

    Yatoraguwe mu Mudugudu wa Nyabageni, Akagari ka Nyabageni, Umurenge wa Kagano w'Akarere ka Nyamasheke ku wa 04 Kamena 2024.

    Saa Tanu z'amanywa nibwo abaturage bahamagaye ubuyobozi bavuga ko babonye umurambo w'uruhinja mu Kiyaga cya Kivu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kagano Uwimana Damas yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n'Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) basanga ari uruhinja ruhambiriye mu mufuka.

    Ati 'Bigaragara ko mu by'ukuri atijyanye mu mazi ahubwo yajugunywemo. Twakomeje gushaka amakuru dusanga nta mubyeyi utaka ko yabuze umwana. Dukeka ko ashobora yarahageze azanywe n'amazi kuko nabyo bijya bibaho kuba umurambo wava mu nkengero zimwe ukajya muzindi icyo twahise dukora twawohereje ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma'.

    Gitifu Uwimana yasabye ababyeyi kugirira impuhwe za kibyeyi umwana yaba uwabo yaba n'uw'undi kuko yavuka mu buryo bwemewe n'amategeko yavuka mu buryo butemewe n'amategeko ni umwana nk'undi agomba kugira ejo heza hazaza.

    Ati 'Ikindi dusaba abaturage ni ugukomeza gusangira amakuru igihe babonye ikintu cyateza umutekano muke, abaturage bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo dukumire icyaba icyaha kitaraba'.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-uruhinja-rw-amezi-9-rwarohowe-mu-kivu-rwapfuye

  • Polisi yibukije ibigo byigenga bicunga umutekano ko kwita ku bakozi ari inshigano – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Kamena mu Mujyi wa Kigali, mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y'abacunga umutekano mu kigo gicunga umutekano cya 'GuardsMark Security.'

    Iki kigo cyasoje amahugurwa y'abakozi bacyo bashya 98, barangije amahugurwa bamazemo amezi atatu batozwa ibikorwa byo gucunga umutekano. Abasoje barimo abakobwa 34 ndetse n'abahungu 63.

    SP Gatete yashimiye iki kigo, avuga ko aho Isi igeze hakenewe ko Leta ikorana n'abikorera mu gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo ariko bigakorwa n'abanyamwuga kandi babifitemo ubumenyi.

    Icyakora, SP Gatete yavuze ko byose bitagerwaho hatabayeho imibereho myiza n'ibikoresho kuri aba bacunga umutekano mu bigo byigenga.

    Yagize ati 'Ibigo byigenga bitanga serivise z'umutekano bifite inshingano zo gutanga amahugurwa ahagije kandi asesuye k'ucunga umutekano. Bifite inshingano zo kubaha ibikoresho byose bakeneye mu kazi, imyambaro y'akazi, ibyuma bisaka ndetse n'ibindi byifashishwa.'

    Yakomeje kandi abibutsa ko 'Bifite inshingano zo ku baha amabwiriza y'akazi ka buri munsi, agamije kuyobora ucunga umutekano mu kazi ke. Gukurikirana no ku genzura imikorere y'ucunga umutekano kugira ngo harebwe niba akora akazi ke neza, ndetse bakaboneraho no kumukosora iyo bibaye ngombwa.'

    SP Gatete yavuze ko ibigo bicunga umutekano bikwiriye no kwita ku gukemura ibibazo abakozi babyo bahura nabyo, haba kumuhemba neza, kumuha ikiruhuko n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi muri Gaurdsmark Security Company, Bugingo Jean Bosco, yasabye abarangije amahugurwa yo gucunga umutekano kwitwara neza, baharanira ko akazi kabo gakorwa kinyamwuga.

    Yagize ati 'Ababyeyi kubahora hafi mu bahamagara mu babaza uko bimeze, kubera ko zimwe mu mbogamizi tubona mu kazi hari ubwo bafata ako kunywa bakibagirwa inshingano. Muzajye muhamagara mubabwira gukunda akazi, ndabizeza kubaba hafi, kubaha ibyo mugombwa nk'abakozi kandi mu gihe cyabyo.'

    Umwe mu barangije aya mahugurwa, Ishimwe Eric, yemeza ko yiteguye gukora neza ashingiye ku bumenyi yahawe, ashishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora.

    Ati 'Gucunga umutekano n'umwuga mwiza kuko n'umwuga uhabwaho amahugurwa ukawukora, ukabona amafaranga cyane cyane ku rubyiruko.'

    Gaurdsmark ni ikigo gisanzwe gitanga serivise z'umutekano, akaba ari ku nshuro yayo ya kane ishyize hanze abakozi bashya bamaze guhabwa amahugurwa abafasha mu kazi kabo.

    Niyonsaba Florance uri mu bahuguwe, yahawe igihembo nk'uwahize abandi mu mahugurwa yo gucunga umutekano.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amahugurwa mu Ishami rya Polisi y'Igihugu rishinzwe Umutekano w'Ibikorwaremezo n'Ibigo Byigenga bicunga Umutekano, SP Gatete Bernard yasabye ibigo byigenga kwita cyane ku burenganzira bw’abakozi

    Abitwaye neza bashimiwe

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amahugurwa mu Ishami rya Polisi y'Igihugu rishinzwe Umutekano w'Ibikorwaremezo n'Ibigo byigenga bicunga Umutekano, SP Gatete Bernard atanga impamyabumenyi kuri umwe mu batsinzei

    Umuyobozi Mukuru w'inama y'ubutegetsi muri Gaurdsmark Security Company, Bugingo Jean Bosco yavuze ko bazakomeza kwita ku buzima bwiza bw’abakozi

    Bamwe mu basoje amasomo bagaragaza bimwe mu byo bize

    Abahawe impamyabumenyi berekana ibyo bigishijwe

    Abahawe Impamyabumenyi na Guardsmark berekana uko warwanya umwanzi

    Abacunga umutekano bashya ubwo bari mu karasisi

    Abarangije amahugurwa barikumwe n’ubuyobozi bwa Guardsmark, uhugarariye ibigo byigenga by’abacunga umutekano

    Abacunga umutekano 98 nibo basoje amahugurwa

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yibukije-ibigo-byigenga-bicunga-umutekano-ko-kwita-ku-bakozi-ari

  • Hakinwe umukino 'Umunota wo Kwibuka' ushishikariza urubyiruko kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni ikinamico yakiniwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ikurikirwa n'abiganjemo urubyiruko, abakuru ndetse n'abana. Iyi kinamico yanditswe na Hirwa Aubaine isa n'ishushunya ibiba mu gihe cy'umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umwanditsi w'uyu mukino asobanura ko igitekerezo cyo kuwandika cyari ukugaragaza ishusho y'amateka ya Jenoside mu rubyiruko rwavutse nyuma yayo, ariko n'icyo mu by'ukuri ibyo bikwiye kwigisha.

    Yagize ati “Byari mu rwego rwo gufungura ibiganiro n'urungano rwacu tugatangira kuganira kuri ayo mateka tutavuga cyane kuko hari benshi bayahuriyeho. Tugomba kandi no gufungukira ababyeyi tukabereka ko hari amateka twamenye batarayatubwiye birambuye.”

    Yakomeje ati 'Ikindi uyu mukino ugamije kudufasha kwikebuka nk'ikiragano cyacu ntiturangare kuko ni amateka amaze imyaka 30. Ni cyo gihe cyo gutangira gukora ibikorwa nk'ikiragano cyacu bitwegeranya tukamenya ibyo twibuka kuri aya mateka wenda dushobora kuzahererekanya n'ikiragano kizakurikiraho.”

    Umuyobozi w'Umuryango Iriba ry'Umurage Ndangamuco n'Amateka, Mugiraneza Assoumpta, yavuze ko uyu muryango ukora ibintu binyuranye bigamije gusigasira umurage n'amateka ndetse no kubikundisha abato ngo babitore kandi bayigireho.

    Ati 'Twatumye abato bakurikira mu Gihugu twari twamaze kwangiza. Bakivukiyemo duhanganye n'ihamamuka, imibiri imwe ikigagaraga mu gasozi n'ibindi. Tuba dufite inshingano yo kuvuga ngo ni gute twarema uburyo bwo kubaho bw'abato bubaha kubona imbaraga zo kuzabana na byo bidakabije kubangiza ariko cyane cyane bitangije abana bazabyara. Kuko ntitwabasha kubarinda ibyo tutabarinze burya'.

    Dr Mukankomeje Rose uyobora Inama y'Amashuri Makuru na Kaminuza uri mu barebye uyu mukino, yasabye ko hakwiye gushakwa uburyo amateka ya Jenoside Igihugu cyanyuzemo yavugwa agasangizwa abato nabo bakazakura bayazi.

    Uyu mukino wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakinwe-umukino-umunota-wo-kwibuka-ushishikariza-urubyiruko-kuvuga-amateka-ya

  • Abaganga, abaforomo n'abakozi bo kwa muganga basaga 150 bamaze guhamywa uruhare muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibyo ni byiza kuko baba bagiye mu mwuga ubasaba ubwitonzi n'ubushishozi, ubwitange n'ubuhanga, ubushake no kwihangana kugira ngo babashe kurengera ubuzima bw'ababaga babatezeho amakiriro.

    Mu 1994 ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga, bamwe muri abo bari bararahiriye kurokora ubuzima, byarahindutse barabuhiga ngo baburimbure, benshi bakoraga kwa muganga bijandika muri Jenoside boreka imbaga bari bararahiriye kurengera.

    Ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu rugo rw'Impinganzima rwa Huye, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yatangaje ko hari abaganga, abaforomo (kazi) n'abandi bakoraga kwa muganga bagera kuri 157 bakatiwe n'inkiko ku cyaha cya Jenoside.

    Ati 'Mu baganga harimo na babiri bakatiwe n'urukiko rwa Arusha, Dr Kayishema Clement wari Perefe wa Kibuye, wayoboye Jenoside muri Perefegitura ya Kibuye yari ashinzwe, afatanya na Dr Ntakirutimana Gerard wakoreye Jenoside ku mugonero afatanyije na se wari pasiteri w'itorero ry'Abadivantiste ku mugonero.'

    Yavuze ko hari n'abandi baganga bane bakurikiranwe n'inkiko mpuzamahanga, barimo Dr Sosthene Ntakirutimana, wakoreye Jenoside mu mujyi wa Butare, wakatiwe igifungo cy'imyaka 24 umwaka ushize n'urukiko rw'i Paris mu Bufaransa, mugenzi we Dr Rwamucyo Eugene bafatanyije kwica Abatutsi i Butare, urubanza rwe rukaba ruzatangira mu mezi abiri ari imbere.

    Hari n'abandi baganga barimo Dr Charles Twagira na Dr Vincent Bajinya, bari mu mahanga mu Bufaransa n'u Bwongereza, Minisitiri Bizimana ati 'aba nabo turakora ibishoboka byose kugira ngo bagezwe mu butabera.'

    Minisitiri Bizimana yavuze ko no mubashinze ishyaka ry'intagorwa rya CDR naho harimo abaganga, aho ku rwego rw'igihugu muri Komite Nyobozi, Dr Higiro Celestin wayobora ibitaro bya Nyanza, yari muri Komite Nyobozi ya CDR mu bayishinze, Dr Misago Rutegesha Antoine, na we ukomoka mu Karere ka Muhanga na we ari mu bashinze CDR.

    Yavuze kandi ko mu baganga bakoze Jenoside harimo n'abari mu nzego z'ubutegetsi bukuru bwa Leta barimo Dr Sindikubwabo Theodore wari Perezida wa Repubulika, Dr Straton Nsabumukunze wari Minisitiri w'Ubuhinzi, bombi bavuka mu Karere ka Gisagara na Dr Ndayihoranye Jean Baptiste wayoboraga ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, wanabaye Minisitiri w'Ubuzima mu 1991.

    Ati 'Mfashe izi ngero kugira ngo mbereke yuko abaganga, abaforomo, abaforomokazi, bari bashinzwe ubuzima bw'abaturage, batatiye igihango cyo kurengera ubuzima. Murumva rero ko u Rwanda rwageze kure, aho abashinzwe ubuzima bwa roho n'umubiri, ari bo baba ku isonga y'abamena amaraso,'

    'Biraduha rero inshingano yo kumva neza aho ubutegetsi bubi n'abategetsi babi bagejeje igihugu […] Biranatwereka amahirwe dufite n'inshingano yo gukomeza gushyigikira ubuyobozi bwiza dufite, muri iyi myaka 30 ishize, bukorera abaturage bose b'u Rwanda, nta vangura iryo ari ryo ryose.'

    Yagaragaje ko ibyerekana ubukana bwa Jenoside Yakorewe Abatutsi Atari ibyo by'abaganga gusa, ahubwo ko ari na yo Jenoside yonyine ku isi yagaragayemo abagore n'abana binjiye mu bwicanyi.

    Ati 'Nko muri Komine Murambi ya Byumba, Burugumesitiri Gatete yari yarashinze umutwe w'interahamwe z'abagore n'abakobwa, bitaga Interamwete, zayoborwaga n'undi mugore, Odette Nyirazamani. Gatete anahashinga umutwe w'abana bahinduwe abicanyi babita Imiyugiri, babatoza guhiga no kwica abanda bana.'

    Yagaragaje ko amateka mabi u Rwanda rwanditse ku rwego rw'Isi, yatumye ari cyo gihugu gifite abagore bahamijwe Jenoside ku rwego mpuzamahanga, barimo Nyiramasubuko Pauline, wari Minisitiri w'Umuryango, ari we mugore wenyine ku Isi wahamijwe Jenoside n'Urukiko Mpuzamahanga.

    Hari kandi ababikila babiri b'i Sovu, Yuliana Mukabutera na Consolata Mukangango, na bo babaye aba mbere ku isi, bahamijwe icyaha cya Jenoside n'Inkiko z'ibihugu by'amahanga, u Bubiligi, bakaba ari bo bihaye Imana b'abagore ba mbere ku Isi bahamijwe iki cyaha.

    Minisitiri Bizimana yagaragaje abaganga benshi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Benshi bifatanyije n’Intwaza z’i Huye n’i Nyanza mu gikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi

    Intwaza zasshimiwe ko zitaheranwe n’ubwigunge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaganga-abaforomo-n-abakozi-bo-kwa-muganga-basaga-150-bamaze-guhamywa-uruhare

  • Bizimana Djihad yatangaje uko Amavubi yiteguye gukomeza kuyobora itsinda C ndetse atangaza ku yiyumva nyuma yo gufashije ikipe ye muri Ukraine kuzitabira Uefa Europe League – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bizimana Djihad yatangaje uko Amavubi yiteguye gukomeza kuyobora itsinda C ndetse atangaza ku yiyumva nyuma yo gufashije ikipe ye muri Ukraine kuzitabira Uefa Europe League.

    Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, Djihad Bizimana uri muri Côte d'Ivoire aho we na bagenzi be biteguye umukino na Bénin mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, yavuze ku mwaka mwiza w'imikino yagiriye mu Ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine.

    Ndetse kandi Djihad, yavuze uko biteguye umukino wa Bénin ku wa 6 Kamena 2024, aho yagize ati 'Uyu mukino dufite na bo ku wa Kane navuga ko uzaba ukomeye kuko tumaze kumenyerana gukina na bo ariko gahunda ni ugutsinda.'

    Bizimana Djihad ugifite amasezerano muri Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine, cyayifashije kubona itike yo gukina Uefa Europe League nawe akazaba ari kwigaragaza.

    Djihâd Bizimana avuga kuri Saison ye ya mbere muri Ukraine.#ishushotvsports #ishushotv #freshandfun #ishushoforamavubi pic.twitter.com/BSDS5W3Kdh

    — Ishushotv Official (@ISHUSHOTV) June 4, 2024

    Source : https://yegob.rw/bizimana-djihad-yatangaje-uko-amavubi-yiteguye-gukomeza-kuyobora-itsinda-c-ndetse-atangaza-ku-yiyumva-nyuma-yo-gufashije-ikipe-ye-muri-ukraine-kuzitabira-uefa-europe-league-videwo/

  • Wizkid atuye nyina wapfuye Album ye nshya bitangaza benshi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Wizkid amaze hafi umwaka apfushije mama we wamusigiye agahinda gakomeye kubera uburyo yamukundaga by'agahebuzo. Kuri ubu rero, Wizkid ari mu myiteguro yo gushyira hanze umuzingo (album) we wya gatandatu, ndetse yamaze no guhishura ko yayituye umubyeyi we wamaze kwitaba Imana.

    Umuhanzi w'icyamamare ukomoka akanatura muri Nigeria uririmba injyana ya Afrobeats, Ayodeji Ibrahim Balogun uwi kw'izina rya Wizkid, yatangaje ko album ye ya gatandatu yakoreye muri studio yayituye Mama we witabye Imana, Jane Morayo Balogun.

    Ibi yabitangarije mu butumwa bw'amashusho yashyize hanze mu mpera z'icyumweru gishize abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga. Yatangaje ko iyi album yitiriye umubyeyi we 'Morayo,' azayishyira ahagaragara mu gihe cya vuba cyane mu rwego rwo kurushaho guha icyubahiro umubyeyi we.

    Uyu muhanzi Wizkid yagize ati: 'Album yanjye 'Morayo' natuye mama wanjye, ariwe rukundo rw'ubuzima bwanjye, irasohoka vuba kandi muyitegure ndabizi ko izabaryohera kandi cyane. Nta gucika intege, nta gusinzira.' Umubyeyi wa Wizkid, Jane Balogun yitabye Imana aguye i Londres kwa Munani tariki 8 muri uyu mwaka wa 2024.

    Nyuma y'uko ahuye n'ibi byago, uyu muhanzi yagiye agaragaza kenshi agahinda n'umubabaro mwinshi yatewe no kubura umubyeyi we ku buryo yageraga no ku rubyiniro agasaba abantu ko baceceka umunota umwle bakibuka umubyeyi we.

    The post Wizkid atuye nyina wapfuye Album ye nshya bitangaza benshi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/wizkid-atuye-nyina-wapfuye-album-ye-nshya-bitangaza-benshi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=wizkid-atuye-nyina-wapfuye-album-ye-nshya-bitangaza-benshi

  • Uko wabyitwaramo umukunzi wawe yaguciye inyuma n'ibimenyetso bibigaragaza #rwanda #RwOT

    Guhemukira cyangwa guca inyuma cyangwa guheheta usize uwo mukundana cyangwa uwo mwashakanye, bisobanurwa nk'igihe umuntu usanzwe afite uwo bashakanye cyangwa bakundana ari mu mubano w'urukundo gabo/gore n'undi ku buryo banakorana imibonano mpuzabitsina uwo mukunzi we wundi atabizi.

    Aha cyane ariko ni mu gihe abakundana bombi babiziranyeho kandi biyemeje ko umubano wabo gabo gore ari bo bonyine bawurimo, bitari nko mu bihugu aho gushaka abagore barenze umwe byemewe.

    Icyakora guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa se mukundana ntibifite igisobanuro kimwe gusa cyakumvikanwaho na bose. Icyo ababiri bakundana (couple) bafata nko gucana inyuma gishobora kuba ku bandi ahubwo ari nk'ikirungo kuri bo kikaba kandi ari na cyo gikomeza urukundo rwabo.

    Urugero, kuba uwo mwashakanye yisanzura cyane ku wundi ariko ntibaryamane byakwitwa kuguca inyuma ? Kuba se umwe mu bashakanye ari mu rukundo n'umuntu ariko badahura mbese bakundanira ku ikoranabuhanga ?

    Gucana inyuma haba hagati y'abakundana batarabana n'abashakanye byafashe intera cyane cyane bijyanye n'iterambere ry'ikoranabuhanga n'izindi mpamvu zigendana n'aho isi igeze ndetse ingaruka zibivamo zikunda kuba mbi cyane kuko uretse gutandukana, hari n'ubwo bivamo kwicana n'ibindi bibi byinshi.

    Muri iyi nkuru twanditse twifashishije iya Psychology Today na Mayo Clinic, turakugezaho ibimenyetso byakugaragariza ko uwo mukundana aguca inyuma n'inama z'uko wabyitwaramo kugira ngo he kuba ibibi biruta ibindi, cyane ko gucibwa inyuma bigera aho uwo mukundana aryamana n'undi ari nk'ikosa rya nyuma ribi abakundana batabasha kwihanganira.

    Niba waratangiye gutekereza ko uwo mukundana aguca inyuma, hari ibyago byinshi ko koko bihari, ni nka bya bindi ngo ahari ihene haba hari n'ikiziriko. Mu gihe nta cyo wakoresha cyizewe 100% cyakwemeza ko umukunzi wawe aguca inyuma, hari ibimenyetso simusiga kandi byinshi byakwereka ko ubuhemu mu rukundo rwanyu buriho.

    Ngibi bimwe mu bimenyetso bizwi cyane biranga abaca inyuma abo bakundana cyangwa abo bashakanye:

    Arinda Cyane Ibikoresho bye by'Ikoranabuhanga (Telefone, Mudasobwa, Tablet…)

    Muri iki gihe abantu benshi barangwaho no guca abakunzi babo bakakora ariko amafuti yabo ndetse n'ibimenyetso bigasigara muri bya bikoresho byabo by'ikoranabuhanga (kuri mudasobwa cyangwa telefone) ndetse na murandasi.

    Niba uwo mwashakanye cyangwa mukundana akunda kurinda cyane ibikoresho bye by'ikoranabuhanga, akaba atifuza ko ubikoraho cyangwa ko umenya uko abikoresha, rimwe na rimwe akagira abo abiganirraho na bo yihishe, ibi bishobora kuba bivuga ko adashaka ko umenya abo bavugana. Ni hamwe kandi uzasanga umubare cyangwa ijambo ry'ibanga akoresha afungura telefone ye adashobora kwemera ko ubimenya nubwo atari itegeko ko ubimenya.

    Ni kimwe mu bimenyetso ko afite icyo agukinga, kandi kenshi ni uko afite undi bagira batya bagakorana ibyo mwakabaye mukorana nk'abakundana.

    Hari igihe runaka umuburira irengero

    Niba hari ibihe umukunzi wawe aburirwa irengero ukaba utazi aho ari, cyangwa ukaba utanamubona kuri telefone, na byo bisobanura ko ashobora kuba ari kumwe n'umuntu atifuza ko wamenya.

    Ibisobanuro bidahura

    Kubeshya buriya biragora kurusha uko abantu benshi babyumva, cyane cyane guhora ubeshya uwo mubana. Mu gihe ababeshyi bagerageza gusubiramo inkuru mu buryo bumwe buri gihe babeshya, hari ubwo igihe bajagaraye bavuga amakuru atandukanye n'ayo bavugaga cyangwa igihe babajijwe ikibazo runaka mu buryo butadukanye n'ubwo basanzwe bakibazwamo.

    Umukunzi wawe naramuka aguhaye ibisobanuro bivuguruzanya ku hantu ari, icyo arimo gukora cyangwa uburyo azimo umuntu ukeka ko agucanamo inyuma na we, impamvu ishobora kuba ari uko ubushobozi bwe bwo gukomeza kubeshya ikinyoma mu buryo bumwe byamunaniye.

    Gahunda zihindagurika

    Niba uzi amasaha runaka umukunzi wawe amara ku kazi ubundi ugatangira kubona aragenda atahira amasaha atandukanye na yo kandi akazi atabitegetswe, birashoboka ko afite aho ajya kugorobereza.

    Ikindi kimenyetso ko umukunzi wawe ashobora kuba aguca inyuma ni igihe atangira kukubonamo inenge atabonaga mbere, kandi wari uzifite wenda, agatangira kukugereranya n'abandi, bityo. Aha ikibazo ntikiba ari wowe, biba ari ibiba biri mu mutwe we.

    Inshuti ze zihindura uko zikwitwaraho

    Nubwo umuntu uca inyuma umukunzi we agerageza uko ashoboye kose kubihisha, hari umugani baca umugani mu Kinyarwanda ngo 'N'uwendeye nyina mu nyenga yaramenywe'. Kenshi inshuti z'uca inyuma umukunzi we zirabimenya mbere y'uko ubimenya.

    Niba rero ubona izi nshuti zihindura uko zakwitwaragaho, kandi ukaba nta mpamvu yabyo uzi, birashoboka ko ari uko zizi ibiri kuba.

    Akoresha amafaranga mu buryo utazi

    Niba uwo mwashakanye atangiye guhindura uburyo akoresha amafaranga n'umutungo wanyu mu buryo mutaziranyeho, ibi bishobora kuba ikimenyetso cy'uko hari ikintu kiri kumubaho kidasanzwe. Aha ni nk'igihe uzabona yabikuje amafaranga menshi kuri konti ye kandi ntabigusobanurire ndetse ntubone icyo wenda yayakoresheje.

    Kugushinja akubeshyera ko umuca inyuma

    Abantu baca inyuma abakunzi babo kenshi na bo ntibanabizera na gato. Kenshi iyo umuntu yakoze ikintu kibi runaka atangira kurega no gushinja abandi iyo ngeso mbi cyangwa agatekereza ko buri wese wundi yitwara nka we cyangwa bameze kimwe.

    Ibi ni byo abahanga mu buzima bwo mu mutwe bita 'projection'' kuko nubwo betemeranya ku buryo bikora, ariko bemera ko bibaho. Ibi byitwa 'projection' ni byo bituma uca inyuma mugenzi we kenshi agushinja cyangwa agashinja umukunzi we kumuca inyuma.

    Biranashoboka kandi ko umukunzi wawe azagushinja akubeshyera ko umuca inyuma kubera ko yumva agufuhira cyane kandi na we adatekanye, cyane cyane ko aba yumva ko ibyo agukorera nawe waba ubimukorera. Ni kimwe mu bimenyetso bikomeye igihe uzabona umukunzi wawe agukekaho kumuca inyuma kandi akagufuhira bikabije nyamara utabikora.

    Hari abantu bagiye bavuga mu biganiro n'itangazamakuru bakavuga ko baciye inyuma abakunzi babo nk'uburyo bwo kwihimura, kuko bakekaga ko abakunzi babo bashoboraga kuba barabaciye inyuma mbere.

    Utekereza ko aguca inyuma ariko utazi impamvu

    Ni kwa kundi ngo umuntu atayoberwa umwibye ahubwo akayoberwa aho amuhise. Umubare munini w'abantu bavumbura ko abakunzi babo babaca inyuma usanga babikeka ku mpamvu badashobora mu by'ukuri gusobanura.

    Hari inyigo zerekana ko abantu bashobora gutahura ibinyoma mu buryo na bo ubwabo batazi nubwo badashobora kubivugaho cyangwa ngo bagaragaze ibyo binyoma. Ni igihe umuntu akubeshya, ukumva ko akubeshye ariko nta kimenyetso wabyerekanisha.

    Niba wumva nta mahoro ufite, ukumva ufite amakenga ariko utabasha gusobanura, birashoboka ko nyine umutima wawe uri kukubwira ko umukunzi wawe hari icyo akubeshya.

    Uko wabigenza igihe umukunzi wawe aguca inyuma

    Kumenya ko umuntu mwasezeranye ko atazaguhemukira yaguciye inyuma bishobora kuzamura muri wowe amarangamutima mabi cyane. Ushobora kumva urakaye, ukababara, ukishinja amakosa, ukumva usa n'uwahemukiwe n'ibindi.

    Biragoye ko wacibwa inyuma ngo ugire ibitekerezo biri ku murongo ukibimenya. Icyakora nubikeka cyangwa ukabimenya ko umukunzi wawe aguca cyangwa yaguciye inyuma, dore bimwe mu byo ushobora gukora :

    Wifata umwanzuro uhutiyeho

    Menya ko iki ari igihe kidasanzwe kandi nta cyo bitwaye kumva uburakari n'akababaro. Icyo wakora cy'ibanze rero ni ugushaka ubufasha ku bashobora kubuguha kinyamwuga igihe icyo ari cyo cyo cyose utekereza ko ushobora kwiyangiza cyangwa ukangiza undi, cyangwa ukangiza umutungo.
    Shaka ubufasha

    Ntibigukwiriye ko ucibwa inyuma maze ngo ibyo bitekerezo ubyigumaniremo imbere. Ibi bigushengura kurushaho kandi uko ubigumana ni na ko biba bishobora kukugiraho ingaruka zikomeye kurushaho. Gerageza ushake uburyo wagabanya icyo gitutu. Sangiza inshuti wizeye n'abawe bandi ibyiyumvo byawe n'ibyo uri gucamo.

    Ushobora kandi gusanga umuganga w'indwara zo mu mutwe n'umujyanama (therapist) waba uri wenyine cyangwa uri kumwe n'umukunzi wawe. Umujyanama wabyigiye ni umuntu wizewe watanga ubufasha nyobora bubageza ku bwiyunge cyangwa ku ntambwe yo gutangira ubuzima bushya butarimo umukunzi waguhemukiye, bitewe n'icyo uhisemo.

    Emera amakosa, wikwikanyiza

    Niba ari wowe waciye inyuma umukunzi wawe, intambwe ya mbere ibageza ku bwiyunge ni ukwemera amakosa utazana inzitwazo kandi ukirengera ingaruka z'ibikorwa wakoze. Kwemera ikosa nta buryarya ni igice kidashidikanywaho cy'ingenzi mu rugendo rwo gukira.

    Ganira mu bwubahane

    Kuganiriza umukunzi wawe umwubashye ni ingenzi cyane — kabone n'ubwo wowe n'umukunzi wawe mwaba mutabana, ni ukuvuga igihe mwatandukanye. Ibi biba ingenzi cyane kandi igihe mufitanye abana.

    Aha muba mugomba kwemeranya mu bwubahane uko mubigenza ngo mutangiza umubano wanyu n'abana.

    Mu gihe mushoboye kwiyunga, hari ubwo umukunzi wawe azagusaba gusiba amayira yose yaguhuzaga n'uwo mwamucanyeho inyuma.

    Izere umukunzi wawe nta mbereka kandi utamucyurira

    Niba wiyemeje kubabarira no kugumana n'umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye waguciye inyuma, ni ngombwa ko ushaka ko umugarurira icyizere wamutakarije.

    Umukunzi wawe waguciye inyuma yifuza ko umubabarira ubikuye ku mutima, bitari ukumukeka ubusa kuri buri kabaye kose kandi ukirinda guhora umucyurira ko yaguhemukiye.

    Nubigenza utyo, uzamufasha kuguma ashikamye mu rukundo rwanyu, kandi bimufashe kwakira imbabazi no kuba atakongera kurota kuguca inyuma

    The post Uko wabyitwaramo umukunzi wawe yaguciye inyuma n'ibimenyetso bibigaragaza appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/uko-wabyitwaramo-umukunzi-wawe-yaguciye-inyuma-nibimenyetso-bibigaragaza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uko-wabyitwaramo-umukunzi-wawe-yaguciye-inyuma-nibimenyetso-bibigaragaza

  • Ububiligi: 'Sinigeze nica yewe sinanigeze mfata ku ngufu'-Bomboko #rwanda #RwOT

    Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya Bomboko, umunyarwanda umaze hafi amezi abiri aburanishwa mu rukiko rwa Rubanda i Buruseli mu Gihugu cy'u Bubiligi, aho akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, kuri uyu wa mbere tariki 03 Kamena 2024 nibwo ibijyanye no no kuburana no kwiregura byasojwe uregwa akomeza guhakana ibyo aregwa.

    Mu ijambo rye rya nyuma mbere y'uko urukiko rujya mu mwiherero wo gusuzuma iby'urubanza rwe ngo rubone gufata umwanzuro, Emmanuel Nkunduwimye mu magambo make yabwiye urukiko, yongeye guhakana ibyo aregwa. Yagize ati 'Nta byinshi mfite byo kuvuga uretse gushimira abanyamategeko banjye n'umuryango wanjye wambaye hafi'.

    Ageze ku ngingo yo kugira icyo avuga ku byaha ashinjwa, yagize ati 'Nta muntu n'umwe nigeze nica, nta vangura nigeze ngira, ndetse nta n'ubwo nigeze mfata umugore n'umwe ku ngufu'. Yavuze kandi ko icyo we yakoze ari ukurwana ku muryango we n'abandi bantu yabashije kubona bari bakeneye ubutabazi.

    Uhereye igihe uru rubanza rwatangiriye tariki 08 Mata 2024 kugeza uyu munsi rurimo kugana ku musozo, Bomboko yagiye agaragariza urukiko ko ibyo aregwa nta ruhare abifitemo, ko ari umwere.

    Yabwiye urukiko ko ahubwo nawe igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yahigwaga bamwita ko ari icyitso cy'Inkotanyi bitewe n'uko yari afite umugore uvukana na Majyambere Silas wari warahunze Igihugu mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iba.

    Mu batangabuhamya bagaragaye mu rukiko kandi, hari bamwe mu baje kumutangira ubuhamya bagaragaza ko ibyo akurikiranyweho ntabyo bazi, ko yari umuntu mwiza ndetse hari n'abo yafashije guhunga. Cyakora hari n'abandi bagaragaje ko abo yahungishaga abajyana muri Hoteli Mille Collines abenshi yabakaga amafaranga.

    Hari kandi bamwe mu bo mu muryango we, kimwe n'abandi baje ku ruhande rwe, banyuze imbere y'inteko iburanisha, bagiye bagaragaza ko uregwa arengana, abeshyerwa.

    Nkunduwimye Emmanuel uzwi cyane ku zina rya Bomboko, ni umugabo w'imyaka 65 y'amavuko. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa i Buruseli tariki ya 08 Mata 2024. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n'ibyaha byo gufata Abagore ku ngufu muri Jenoside. Ibyaha akurikiranyweho, bivugwa ko yabikoreye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro hari muri Segiteri Cyahafi, ahari igaraje ryitwaga AMGAR. Bivugwa ko Abatutsi bicwaga bakajugunywa mu byobo byari inyuma y'iryo garaje abandi bakahabicira.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/06/04/ububiligi-sinigeze-nica-yewe-sinanigeze-mfata-ku-ngufu-bomboko/

  • Rutahizamu uyoboye abandi muri Ghana akomeje kunaniza APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR yananiranwe na rutahizamu w'Umunya-Uganda Steven Desse Mukwala wayisabye kumwishyura agera ku bihumbi 70$(million zirenga 70 Frw).

    APR FC yitegura guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2024/25, muri aya mezi 2, umwe mu bakinnyi iyi kipe yaganirije harimo rutahizamu Steven Desse Mukwala w'imyaka 25, ukinira Asante Kotoko yo muri Ghana, akava ayoboye abatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Ghana aho amaze kwinjiza 14.

    APR FC yifuje kumugura dore ko amasezerano ye ari kugana ku musozo, ariko impande zombi ntizabasha kumvikana.

    Amakuru avuga ko APR yifuje kumuha hagati y'ibihumbi 30$ n'ibihumbi 40$ ndetse n'umushahara wa 5000$ ariko uyu Munya-Uganda asaba ibihumbi 70$ n'umushahara wa 8000$.

    Kimwe mu byatumye Steven Mukwala ananiza APR FC harimo ko yumva amaze kugera ku rwego rwo kuba atava muri Shampiyona ya Ghana ngo akine mu yo mu Rwanda, ndetse amakuru menshi amwerekeza muri Algeria ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

    Mukwala ni umwe mu bakinnyi Uganda yitabaje ku mikino izahuramo na Botswana tariki ya 7 Kamena ndetse na Algeria tariki ya 10 Kamena mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Mu makipe yakiniye harimo Vipers SC, Maroons FC na URA FC z'iwabo.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-uyoboye-abandi-muri-ghana-akomeje-kunaniza-apr-fc/

  • Kuki FPR-Inkotanyi yitwa 'Umuryango' aho kuba 'Ishyaka'? – #rwanda #RwOT

    Ibi bituma abantu bibaza itandukaniro ryo kwitwa ishyaka n'Umuryango, n'impamvu FPR-Inkotanyi yitwa 'Umuryango aho kwitwa 'ishyaka'.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko Umuryango wa FPR-Inkotanyi atari ishyaka.

    Yagize ati “Umuryango wa FPR-Inkotanyi si ishyaka, Umuryango wa FPR-Inkotanyi, ni umutwe wa politiki, ufite kuva ugishingwa mbere na mbere, kwifuza ko wahuza Abanyarwanda bose. Abanyarwanda bose bakajyamo nta n'umwe uhejwe ariko nta n'umwe ubihatiwe.”

    Yavuze ko bisaba umutima w'umuntu kugira ngo winjire muri FPR-Inkotanyi. Ati “Iyo uwugiyemo nta karita baguha, ni umutima wawe ujyanamo ndetse n'aho ushakiye, ushobora kuwuvamo. Nabyo biremewe.”

    Uyu muyobozi yavuze ko n'iyo umuntu yavuye mu Muryango wa FPR-Inkotanyi, aba ashobora kongera kuwugarukamo.

    ati “Aha nirirwa nakira amabaruwa y'abantu bambwira ngo twavuye mu Muryango ariko turashaka kuwugarukamo. Icyo kintu rero cyo guhuza Abanyarwanda bose nicyo dushyira imbere.”

    @rpfinkotanyi

    Why is FPR-Inkotanyi a community and not a political party? “The reason is that we focus on uniting all Rwandans without exclusion or coercion.'

    ♬ original sound – FPR-Inkotanyi

    Kuki FPR-Inkotanyi yitwa Umuryango, aho kuba ishyaka?

    'Impamvu ni uko duhuje Abanyarwanda bose kandi twifuza ko nta n'umwe uhezwa.' pic.twitter.com/Eefi2nwYJd

    — FPR-Inkotanyi (@rpfinkotanyi) June 4, 2024

    Yavuze ko iyi myitwarire itandukanye n'imyitwarire iranga amashyaka.

    ati “Ishyaka rigira abantu barijyamo, aho baba bari bikamera nka 'club' kuko utarimo ntabwo aba arimo. Ariko twebwe turavuga ngo n'utarimo na we naze. Niyo mpamvu rero tutabyita ishyaka rya politiki, tukaryita Umuryango kuko duhuje Abanyarwanda bose babishaka kandi twifuza ko nta n'umwe wahezwa cyane cyane iyo twemeranya kuri ya mahame tugenderaho.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo tubyita ko ari ishyaka, tubyita ko ari Umuryango kuko tudaheza, kuko tutagira ikarita y'umunyamuryango (membership), [kandi] twifuza ko n'abo batari abanyamuryango [members] nabo bazamo.”

    FPR Inkotanyi yavutse ku wa 25 Ukuboza 1987 nyuma y'inama ya RANU yafatiwemo umwanzuro wo gutangiza uyu muryango ndetse hashyirwaho abakada, urugaga rw'urubyiruko n'urw'abategarugori.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-fpr-inkotanyi-yitwa-umuryango-aho-kuba-ishyaka