Blog

  • Kigali: Uko Umugabo wo mu Bwongereza yakoze s… – #rwanda #RwOT

    Iyi siporo yayitangiye kuwa Mbere saa tatu za mu gitondo ayisoza kuwa Kabiri n’ubundi saa tatu za mu gitondo. Izi siporo ntabwo yazikoze wenyine kuko yagiye akorana n’abahanzi, abayobozi, abanyamakuru n’abandi nubwo bo batamaze ayo masaha nk’aye.

    Bamwe mu bayobozi bafatanyije nawe harimo Jackie Lumbasi wahoze ari Umuyobozi wa Royal FM, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Amb. Christine Nkulikiyinka, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Beleven Calvo Uyarra ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Green Fund, Teddy Mugabo.

    Will Wilson yavuze ko izi siporo ziri mu bukangurambaga bwo kurwanya kanseri no kuyitahura kare ariko zigamije no gukusanya amafaranga yo gufasha Rwanda Cancer Relief; umuryango w’abavura kanseri wigisha ukanahugura abaganga uko batahura kanseri hakiri kare.

    Ku ikubitiro nk’uko yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa X yahise akusanya arenga Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka 46 usanzwe ari umufotozi w’inyamanswa avuga icyamuteye kujya muri ubu bukangurambaga ari uko umugore we yavuwe akanakira kanseri y’uruhu n’iyi ibere. 

    Niyo mpamvu yari afite intego yo gukora siporo zifite ibirometero bingana n’ibiri hagati ya Kigali n’ibitaro biri i Londres aho umugore we yavuriwe kanseri umwaka ushize.

    Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima Dr. Brian Chirombo nawe wari witabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri no kwiyitahura kare bwa Will Wilson yavuze ko hagikenewe imbaraga mu buvuzi bwa kanseri n’izindi ndwara zitandura zingana nk’izashwizwe mu kuvura no kuryanya indwara zandura nka malaria, virusi itera SIDA n’izindi.

    Kuwa Kabiri Will Wilson abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko amasaha 24 yayarangije ndetse anashimira abamufashije.

    Will Wilson wamaze amasaha 24 akora siporo ataruhuka 

    Will Wilson yakoranye iyi siporo n’abantu batandukanye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143689/kigali-uko-umugabo-wo-mu-bwongereza-yakoze-siporo-amasaha-24-ataruhuka-143689.html

  • Nel Ngabo yifashishije indirimbo afata nkiy… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Kamena 2024, isamirwa hejuru n'abarimo abayobozi ahanini biturutse ku butumwa uyu muhanzi yakubiye muri iyi ndirimbo.

    Nka Minisitiri w’urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yanditse kuri konti ye ya X [Yahoze ari X] agira ati 'Singire uwo nzumva ngo Nywe Mana uturindire u Rwanda, uturindire n'umusaza.'

    Minisitiri Utumatwishima yashimye Nel Ngabo ku bw'iyi ndirimbo ivuga ahashize ndetse n'ahazaza, kandi ashima Clement wagize uruhare mu ikorwa ryayo.

    Ni mu gihe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yanditse agira ati 'Singire uwo numva ngo “nywe”! Yaba umunyamakuru w’umubirigi, uw’umufaransa cyangwa umuholandi!'

    Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko kuvugurura iyi ndirimbo akayihuza no kwamamaza Perezida Kagame mu matora ateganyijwe y'Umukuru w'Igihugu, kubera ko yakozwe ku mutima n'ibikorwa Umukuru w'Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda.

    Ati 'Iyi ndirimbo nayivuguruye kubera ko mbere na mbere ndi umufana wa Nyakubahwa Perezida Kagame. Kandi nashakaga gutanga umusanzu wanjye mu kumwamamaza, urebye ni byo. Ariko mbere na mbere ni uko ndi umufana, kandi nanjye, ibyiza yatugejejeho ndabyishimira nk'undi munyarwanda wese.'

    Nel Ngabo usanzwe ari umwe mu bahanzi b'ikiragano gishya mu muziki, avuga ko iyi ndirimbo ayifata nk'idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko yagiye yakira ibitekerezo by'abantu banyuranye, bagaragaza ko banyuzwe n'ibyo yaririmbye.

    Ati 'Nyifata nk'iy'ibihe byose (indirimbo) mu rugendo rwanjye rw'umuziki. Navuga ko ari indirimbo idasaza kuri njye.'

    Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe mu byumweru bibiri bishize, agaragaza ibikorwa binyura by'iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n'imishinga ihanzwe amaso. Yanditswe na Ishimwe Karake Clement afatanyije n'umwanditsi ubimazemo igihe kinini, Danny Vumbi.

    Muri iyi ndirimbo hari aho Nel Ngabo aririmba agira ati 'Dore abapinga bahagurutse barashaka ko twangara birenze. Nyagasani Mana badukize, dukomeze inzira igana imbere. Uturindire u Rwanda, urinde n'Umusaza.'

    Hari ahandi aririmba agira ati 'Akomeje guhesha Umunyarwanda wese ishema, ibikorwa bye ubwabyo birivugira… Mana uturindire u Rwanda, utirindire n'Umusaza. Twamuhisemo batureba, u Rwanda rutubana ubuki, Yarukuye habi cyane, bamwe banze ko rutuza, ubu baravuga ngo nywe!'


    Nel Ngabo yatangaje ko yasubiyemo indirimbo ye 'Nywe' bitewe n'uko yakozwe ku mutima n'ibikorwa Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda 

    Nel Ngabo yavuze ko iyi ndirimbo ari umusanzu we mu kwamamaza Perezida Kagame mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 


    Director Gad ari kumwe na Nel Ngabo mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo


    Nel Ngabo yafatiye amwe mu mashusho y’iyi ndirimbo muri Sitade Amahoro 


    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYWE PK24' YA NEL NGABO


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143691/nel-ngabo-yifashishije-indirimbo-afata-nkiyibihe-byose-kuri-we-arata-ibikorwa-bya-perezida-143691.html

  • AS Kigali mu marembera – Ese hakorwa iki ngo ikipe y'Umujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya AS Kigali bwamenyesheje Binyuze mu ibaruwa umujyi wa Kigali ko ntibatabagoboka bakabaha amafaranga yo kwitabaza ndetse no gukoresha ikipe yabo ishobora gusenyuka bitari kera. Iyi baruwa yanditswe ku munsi w'ejo tariki ya 4 Kamena 2024.

    Iyi baruwa isinyweho na Nyakubahwa Chairman Shema Fabrice wa AS Kigali. Ibaruwa yagiraga iti: 'Tugendeye ku nama ya komite nyobozi y'ikipe yateranye kuri uyu wa Kabiri igaruka ku hazaza h'ikipe ya AS Kigali, komite nyobozi ya AS Kigali inejejwe ko kumenyasha Umujyi wa Kigali ko bagomba kwishyura ibirarane by'imishahara y'abakinnyi n'amafaranga yo kugurwa bingana na Miliyoni ijana na mirongo ine n'icyenda n'ibihumbi magana acyenda mirongo icyenda (149,990,000 Rwf) bitarenze muri uku kwezi kwa Kamena tariki ya 9, ndetse no kwerekana uburyo bwo kuzatanga amafaranga yo gufasha ikipe mu mwaka utaha w'imikino angana na miliyoni 600 (600,000,000 Frw) bitarenze tariki 9 Kamena uyu mwaka.'

    Basoza Iyi baruwa yanditswe n'abahagarariye nyobozi, bagaragaza ko muri ubu busabe bubiri batanze nibadahabwamo ibisubizo byiza, bazafata umwanzuro wo gukura ikipe ya AS Kigali mu marushanwa y'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Umwaka ushize w'imikino ikipe ya AS Kigali yagowe cyane n'ikibazo cy'amikoro ndetse hari aho byageze abakinnyi bagatangira gukina babizi ko nta mushahara bateganya vuba.

    Reka tubitege amaso koko! Buriya kwandikira ubuyobozi ubukangisha kwimena inda sibyiza, kuba Umujyi wa Kigali ari umuterankunga mukuru sibivuze ko udafite ibindi bibazo uhetse kubitugu.

    Mukomeze mutwihere ibitekerezo ahabugenewe! Unafite inkuru wayitugezaho kuri +250788808002 cyangwa +250788443338

    The post AS Kigali mu marembera — Ese hakorwa iki ngo ikipe y'Umujyi wa Kigali appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/as-kigali-mu-marembera-ese-hakorwa-iki-ngo-ikipe-yumujyi-wa-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-mu-marembera-ese-hakorwa-iki-ngo-ikipe-yumujyi-wa-kigali

  • Akabigira kabizi karya imboga karitse!’ Rayon Sports ni iyo kwitega ku isoko ry’abakinnyi #rwanda #RwOT

    ‘

    Rayon Sports igiye kujya ku isoko ry’abakinnyi n’icyizere cyinshi, ni nyuma y’uko menshi mu mafaranga yari yiteze yamaze kuboneka.

    Iyi kipe yari imaze igihe ituje, benshi bibaza uko izabaho umwaka utaha w’imikino wa 2024-25 kuko abakinnyi ba yo benshi bamaze gusoza amasezerano kandi bikaba bigaragara ko nta mikoro yo kongeramo abandi.

    Iyi kipe yaratuje ikora ibintu bya yo bucece, mbese byari “akabigira kabizi karya imboga karitse”, na yo yakomeje kugaragaza ko nta bushobozi kuko aho bari biteze amafaranga yari ataraza.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko byibuze 85% by’amafaranga iyi kipe izakoresha mu kugura abakinnyi banongerera abandi mu mwaka utaha w’imikino bamaze kuyabona.

    Ubusanzwe amafaranga ya mbere y’ibanze ikoresha mu kugura abakinnyi ni amafaranga y’abaterankunga bo ku kuboko, kandi bategekeka aba baterankunga kuyatangira rimwe.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umuterankunga mukuru wa Rayon Sports, Skol yamaze guha iyi kipe miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda izifashisha mu kugura abakinnyi (aya ntaho ahuriye n’ayari mu masezerano batanga buri kwezi), yamaze kugera kuri konti.

    Iyi kipe kandi yamaze kwakira amafaranga y’umuterankunga mushya baheruka gusinyana wa Tap&Go bagomba kuzaba bambaye ku kaboko. Ku mwaka agomba kujya yishyura miliyoni 68, yamaze kuzishyura.

    Aya akaza yiyongera ku mafaranga ya Kompanyi ya Choplife na yo bambara ku kaboko agomba kwiyongera kuko ubuyobozi bwa Rayon Sports ku wa Mbere bwabonanye na nyirayo, Mr Eazi wari mu Rwanda, baganira uburyo bwo bakongera amafaranga bahaga iyi kipe nubwo hataramenyekana ayo bongereyeho, ubusanzwe bishyuraga miliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

    Aya mafaranga akaba yiyongera ku mafaranga abakunzi ba Rayon Sports bakusanya yo kwisinyishiriza umukinnyi bashaka ushobora kuba Muhire Kevin. Ayo mafaranga yose iyo uyateranyije aragenda akagera muri miliyoni hafi 300.

    Rayon Sports ikaba igiye gutangira kujya ku isoko ry’abakinnyi izakoresha umwaka w’imikino aho hari akanama kashyizweho ndetse bazafatanya n’umutoza Julien Mette. Byitezwe ko uyu mwaka izagura abakinnyi bashoboye atari ibyo kuzuza umubare, nishaka izakoresha abakinnyi 20 ariko yizeye neza ko bazatanga umusaruro.

    Rayon Sports igiye kugarukana imbaraga ku isoko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/akabigira-kabizi-karya-imboga-karitse-rayon-sports-ni-iyo-kwitega-ku-isoko-ry-abakinnyi

  • Umutoza wa Rayon Sports yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Umufaransa Julien Mette yageze mu Rwanda aho avuye gukarishya ubumenyi.

    Nyuma y’umwaka w’imikino wa 2023-24 Julien Mette wari usoje amasezerano ye muri Rayon Sports yahise ajya muri Maroc kwigira License A ya CAF kugira ngo igihe azaba agitoza muri Afurika n’abona ikipe azabashe gutoza imikino Nyafurika kuko License A ya UEFA afite itamwemerera gutoza imikino Nyafurika.

    Ku Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2024 ni bwo yageze mu Rwanda, ubu intambwe ikurikiyeho ni ukuganira na Rayon Sports ku kuba yakongera amasezerano.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yifuza kugumana uyu mutoza ni mu gihe na we yiteguye kuyigumamo mu gihe baba bumvikanye.

    Byitezwe ko Julien Mette ari we uzasoza icyiciro cy’igeragezwa ry’abana 46 bamaze iminsi bakoresha bashakamo 2 bazamuka mu ikipe nkuru, ni mu gihe hazatoranywamo abandi bajya mu bato b’iyi kipe.

    Julien Mette wa Rayon Sports yamaze kugaruka mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yageze-mu-rwanda

  • Nyuma y’ibiganiro birebire, kuri miliyoni 50 Ani Elijah yasinyiye Police FC #rwanda #RwOT

    Umunya-Nigeria wakiniraga Bugesera FC, Ani Elijah yamaze gusinyira Police FC amasezerano y’imyaka ibiri.

    Uyu rutahizamu yatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya 2023-24, aho yatsinze ibitego 15 anganya na rutahizamu wa APR FC, Victor Mboama.

    Uretse Police FC na Rayon Sports yari yamweretse ko imukeneye ariko ibiganiro ntibyagenda neza bitewe n’ibyo uruhande rwa Ani Elijah rwifuzaga.

    Police FC imaze igihe mu biganiro na Ani Elijah wari usigaranye umwaka umwe wa Bugesera FC, gusa byaragoranye kuko amafaranga yatangaga yari make.

    Police FC yari yiteguye kwishyura miliyoni 30 Bugesera FC ariko iza kunaniranwa n’ayo iha Ani Elijah.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu rutahizamu yamaze gutangwaho miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, miliyoni 30 zikazajya muri Police FC izindi 20 zigatwarwa n’umukinnyi.

    Ani Elijah yamaze gusinyira Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-ibiganiro-birebire-kuri-miliyoni-50-ani-elijah-yasinyiye-police-fc

  • AS Kigali igiye gusenywa, hatanzwe amatariki bizaberaho -Ibaruwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    AS Kigali yamaze kwandikira Umujyi wa Kigali nk'umuterankunga mukuru wa yo ikeneye miliyoni 750 z'amafaranga y'u Rwanda cyangwa igasezera muri shampiyona.

    Ni ibaruwa yasinyweho n'Umuyobozi w'Icyubahiro wa As Kigali, Shema Fabrice aho yasabye Umujyi kwishyura ibirarane by'amezi 7 by'umwaka w'imikino ushize wa 2023-24 ndetse n'amafaranga izakoresha mu mwaka w'imikino utaha
    wa 2024-25.

    Ibikubiye mu ibaruwa 'Inama ya Komite Nyobozi ya AS Kigali yateranye uyu munsi tariki ya 4 Kamena 2024 haganirwa ku hazaza h'ikipe, twasanze ifite ibibazo by'amikoro mu buryo bukurikira; ibirarane by'amezi 7 n'amafaranga yaguzwe abakinnyi bitishyuwe bingana na 149,990,000 Frw.

    Umwaka w'imikino utaha hazakoreshwa akabakaba miliyoni 600 Frw.'

    'Komite Nyobozi yanzuye kumenyesha Umujyi wa Kigali ko ugomba kwishyura ibirirane by'imishahara n'amafaranga yaguzwe abakinnyi atarishyuwe bitarenze tariki ya 9 Kamena 2024.

    Kwandika inyandiko yemeza ko muzishyura ibikenewe byose mu mwaka w'imikino wa 2024-25 bitarenze tariki ya 9 Kamena 2024.'

    Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko mu gihe ibi byaba bidakozwe byombi kuri ayo mataliki, buzahita bwandikira FERWAFA buyibwira ko Ikipe ya AS Kigali ivuye muri Shampiyona ndetse ko iseshwe burundu.

    Source : https://yegob.rw/as-kigali-igiye-gusenywa-hatanzwe-amatariki-bizaberaho-ibaruwa/

  • Rayon Sports iri kwirukana abakinnyi nk’ishaka gusenya ikipe, amabaruwa asezerera ari gucicikana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gutandukana na myugariro Ishimwe Elie Ganijuru wari uyimazemo imyaka 2.

    Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira ntabwo yahiriwe n'umwaka we wa kabiri ari wo wa nyuma kuko yabuze umwanya wo gukina kubera Bugingo Hakim wamwicaje.

    Nyuma yo gusoza amasezerano ye akaba yaramaze kumvikana na Rayon Sports ko batazakomezanya, iyi kipe yamaze kumurekura.

    Amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yamenye ni uko yanamaze guhabwa urupapuro rumurekura (release letter), bidasubirwaho ntazakomezanya na Rayon Sports umwaka utaha w'imikino wa 2024-25

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-iri-kwirukana-abakinnyi-nkishaka-gusenya-ikipe/

  • RIB yaburiye abakoresha WhatsApp ku kurinda umutekano w'amakuru yabo – #rwanda #RwOT

    Abakoresha uru rubuga bakunze kwibasirwa n'ubujura bw'amakuru bakorerwa n'abamamyi mu bihe bitandukanye, bityo baragirwa inama yo kurinda konti zabo bakoresheje uburyo bwa 'Two-step verification'.

    Mu butumwa bw'amashusho Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Murangira B. Thierry, yasangije abamukurikira ku rubuga rwa X, yibukije abakoresha WhatsApp uburyo bashobora kurinda konti zabo n'amakuru bahererekanya kuri uru rubuga.

    Ati 'Waba uzi akamaro ka 'Two-step verification' yateganyijwe muri WhatsApp yawe?'

    Muri ubwo butumwa bw'amashusho, RIB yagaragaje ko hari abakoresha urubuga rwa WhatsApp bakoresha amayeri bakiba kode zibafasha kwinjira muri WhatsApp z'abandi.

    Murangira ati 'Icyo gihe ntuba ukimenya ibyo WhatsApp yawe ikoreshwa kuko uwayishimuse ashobora kuyikoresha mu bujura, guhutaza abandi, kubiba inzangano n'ubugizi bwa nabi.'

    Mu mayeri abashaka kwiba konte yawe ya whatsapp bakoresha, bagerageza gushyira WhatsApp muri phone yabo ariko bakoresheje numero y'uwo bashaka kwiba, hari message WhatsApp yohereza kuri telephone irimo ya numero (verification code) ubwo uwo ushaka kwiba ahita akoherereza message ngo hari ka message kayobeye iwawe, akagusaba ko ukamusubiza.

    Hano ntukwiriye kumwoherereza iyo message kuko uba umuhaye code yawe ya WhatsApp; ubwo ihita ikuvaho kuko uba wamuhaye urufunguzo. Muri make uba wayimweguriye.

    'Two-step verification' ni uburyo bw'umutekano burinda konti yawe ya WhatsApp mu gihe yaba yibwe cyangwa igiye gukoreshwa n'undi muntu utari wowe.

    Irinda kandi igakumira undi muntu uwo ari wese kuba yakwimurira WhatsApp cyangwa andi makuru yawe ayirimo ku kindi gikoresho cy'ikoranabuhanga (telefone cyangwa mudasobwa) mu gihe utabimuhereye uburenganzira.

    Kimwe n'izindi porogaramu zo kuri internet, konti yawe ya WhatsApp ishobora kwibwa, gukoreshwa mu buriganya, iterabwoba, ndetse no guhungabanya umutekano w'abandi, kwirinda ibi byose usabwa gukoresha ubwirinzi bwa 'Two-step verification'.

    Reba video irimo ubutumwa

    #RwoT Twirinde ubujura no kwiyitirira abandi binyuze ku rubuga rwa Whatsapp. Abakoresha urubuga rwa whatsapp barasabwa gukurikiza aya mabwiriza ari muri iyi video kugira ngo birinde kwibwa konte zabo za Whatsapp. Ubu butumwa bugire ubwawe kandi ubusangize n'abandi. pic.twitter.com/FdX4Z6dKik

    — MURANGIRA B. Thierry (@Murangira_BT) October 17, 2022


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yaburiye-abakoresha-whatsapp-ku-kurinda-umutekano-w-amakuru-yabo

  • Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'ababyeyi b'Intwaza mu Ntara y'Amajyepfo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 04 Kamena 2024 mu rugo rw'Impinganzima ya Huye, cyanitabiriwe n'abandi banyamuryango b'Umuryango Unity Club, abafatanyabikorwa n'abaturanyi b'Intwaza, aho hibukwaga abagera kuri 627 bari bagize imiryango y'abatuye mu rugo rw'Impinganzima rwa Huye na 139 bari bagize imiryango y'abo mu Mpinganzima ya Nyanza.

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yashimiye Intwaza ko bataheranwe n'ubwigunge, ahubwo bagatimo gutwaza bakabaho.

    Ati 'N'ubwo twaje kwibuka Jenoside yatwaye abanyu bose, tunezezwa iteka n'iyo dusanze muriho, mwaranze guheranwa […] Ni byo koko dufite agahinda ariko ntigakwiye kuduherana, ntibyoroshye kubura abawe bose ngo maze uhore ntuhogore, nyamara mwebwe ntimwajishuye ingobyi, mwahisemo kwirenga mwiyemeza gukenyera murerera u Rwanda,'

    'Turabashimira rero kuko muri ishuri twigiraho ubudaheranwa tuvuga iteka, kongera kubaho nyuma y'ubuzima mwanyuzemo muri Jenoside na nyuma yayo, mukongera kubaho ni ubutwari bukomeye.'

    Yagarutse ku bukana Jenoside yakoranywe byatumye isiga ibikomere bikomeye, avuga ko abayirokotse bagize ubutwari bukomeye bwo kongera kwiyubaka.

    Ati 'Umutwaro uremereye wikorewe n'abayirokotse barimo namwe ababyeyi bacu ndetse n'abayihagaritse tubonamo isomo rikomeye ko ntacyo wakwima igihugu.'

    Madamu Jeannette Kagame kandi yanageneye ubutumwa urubyiruko arubwira kudakerensa amahirwe rwagize yo gukurira mu gihugu kiruha amahirwe yo kwiga, kubona akazi kose bifuza no kwisanzura mu gihugu batabanje kubazwa ubwoko, kuko hari bamwe batabonye amahirwe nk'ayo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Mwe mukiri bato, uru Rwanda mureba benshi mwakuriyemo ntabwo ari ko rwahoze. Aya mahirwe dufite yo kugira igihugu, kwiga, kubona akazi kose twifuza, ntawe ubazwa ubwoko, abakuru bababanjirije ntabwo bayabonye. Twese tuyakoreshe neza.'

    Yavuze ko aho u Rwanda rugeze nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ari ikimenyetso cy'uko nta heza igihugu kitagera 'Igihe dushyize hamwe nk'Abanyarwanda bafite umutima wo gukunda igihugu no kugikorera ibyiza.'

    Umwe mu Ntwaza wo mu Mpinganzima ya Huye, Mukabuhigiro Scholar, yagarutse ku mateka y'ibyo yanyuzemo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubwo arokotse ariko abana be n'umugabo we bose bakicwa.

    Yashimiye Madamu Jeannette Kagame n'Umuryango Unity Club babakuye mu bwigunge aho bari basigaye bonyine, bakabahuriza hamwe mu rugo rw'Impinganzima.

    Ati 'Nza muri uru rugo nasanze rurimo ababyeyi beza, ababyeyi tuganira, nkumva barimo baravuga Intwaza […] barambwira bati umubyeyi wacu nyakubahwa Jeannette Kagame yaraje aratubwira ati 'kuva uyu munsi ntabwo muri inshike muri Intwaza', none dutwaza gitwari, numva ndishimye'.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ku bukana Jenoside Yakorewe Abatutsi yakoranywe, aho abagore n'abana na bo hari abayijanditsemo, nka Nyiramasumbuko Pauline, wabaye umugore wa mbere ku Isi wahamijwe icyaha cya Jenoside n'urukiko mpuzamahanga n'ababikira babiri babihamijwe n'inkiko z'ibihugu by'amahanga.

    Yongeyeho ati “Intwaza rero musigaye mwenyine, muri ikimenyetso cy'ubwo bugome bwa gahunda ya Leta mbi bwo gutsemba abatutsi, ariko nimukomere babyeyi bacu, ubuzima bwatsinze urupfu.”

    Kugeza ubu mu gihugu hose hari ingo z'Impinganzima enye, harimo urwa Huye, Nyanza, Bugesera ndetse n'urwa Rusizi. Hatuyemo Intwaza 222, abagore 195 n'abagabo 27.

    Madamu Jeannette yashimiye Intwaza z’i Huye na Nyanza ko zatanze urugero rw’ubudaheranwa

    Minisitiri Bizimana yavuze ku bukana Jenoside Yakorewe Abatutsi yakoranywe, aho abagore n’abana na bo hari abayijanditsemo

    Mukabuhigiro Scholar yavuze ko yishimiye kuba mu rugo rw’Impinganzima

    Madamu Jeannette Kagame yaganiriye n’Intwaza mu rugo rw’impinganzima ya Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yifatanyije-n-ababyeyi-b-intwaza-mu-ntara-y-amajyepfo