Blog

  • Kwibuka30: Abayobozi n'abakozi b'ibigo bibarizwa muri 'Authentic Word Ministries' bibutse abazize Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 05 Kamena 2024, cyitabirwa n'abahagarariye ibyo bigo byose.

    Umunyamabanga Mukuru w' Itorero Zion Temple akanaba Umushumba muri iryo torero, Muhirwa Jérôme, yavuze ko abahoze mu matorero bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batari abakirisitu nyakuri, akomoza ku kuba abo mu gihe cya none bafite inshingano zo kubaka u Rwanda rushya.

    Ati ''Mu by'ukuri dushingiye ku mateka batweretse hano, uruhare abanyetorero bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo nabivugaho ni uko mu by'ukuri atari itorero ryakoze jenoside, kuko itorero ubwaryo ntiryakora jenoside. Kuko itorero ni abantu b'ukuri, ni abantu baboneye, ariko kubera ko benshi bari bari mu itorero batamenye Imana by'ukuri, bateshutse ku nshingano, bari abanyedini niko navuga.''

    ''Muri iki gihe cya none ubutumwa dufite tugomba kubwira itorero cyane cyane nk'itorero ryacu rya Zion Temple ryitwa Umurimo w'Ijambo ry'Ukuri, ni ukuvuga ngo tugomba gukosora amakosa yose yakozwe tukigisha abakirisitu gukizwa by'ukuri bashingiye ku ijambo ry'Imana.''

    Ibi kandi byashimangiwe n'Umuyobozi w'Ikigo Authentic International Academy akanaba Umuvugizi w'Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo Zion Temple, Tuyizere Jean Baptiste, wavuze ko nyuma y'ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Zion Temple iri mu matorero yafashe iya mbere mu gutegura inyigisho, ibiterane n'ivugabutumwa ryomora ibikomere byo ku mitima.

    Harimo nk'Igiterane 'Heal our land' cyazengurutse igihugu, igiterane ngarukamwaka cyatangijwe mu 2000 cyitwa 'Afurika Haguruka' na cyo kivugirwamo amagambo y'ibyiringiro, n'ibindi. Mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda kandi Zion Temple yatangije gahunda yo gukangurira abandi banyamatorero gusaba imbabazi bakemera ko batsinzwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo bamwe mu bayabarizwagamo bayikoraga, isaba abo mu gihe cya none gusaba imbabazi mu izina ry'abayikoze.

    Muri iki gikorwa cyo gusura Urwibitso rwa Jenoside rwa Ntarama kandi, urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwibukijwe ko ari rwo mizero yo kuzuka k'u Rwanda, rusabwa gufata iya mbere mu kunga ubumwe rwirinda ingengabitekerezo ya jenoside.

    Umushumba w'Urubyiruko muri Zion Temple, Ndizeye Eric, yasabye bagenzi be kugira imitekerereze mizima, kuko ari bwo u Rwanda ruzababonamo icyizere bafitiwe cyo kurwubaka.

    Ati ''Urubyiruko rugire imitekerereze mizima, nibwo tuzaba urubyiruko rutanga ibyiringiro kandi rufata urumuri rukarukomezanya no mu bihe biri imbere.''

    Sangwa Fred na we ni urubyiruko akaba yitabiriye iki gikorwa ahagarariye abanyeshuri bo muri Authentic International Academy, yavuze ko amasomo yungukiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama azayageza kuri bagenzi be, kugira ngo na bo bakomeze basobanukirwe byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bibafashe kwirinda ingengabiterezo yayo.

    Abayobozi, abakirisitu n’abakozi ba Zion Temple n’ibigo biyishamikiyeho, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abo muri Zion Temple biyemeje kugira uruhare mu gukosora amateka mabi yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Ubuyobozi bwa Zion Temple bwanateye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu gusigasira amateka

    Amafoto:Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka30-abayobozi-n-abakozi-b-ibigo-bibarizwa-muri-authentic-word-ministries

  • Gukorana kwa Koreya na Afurika si impuhwe ni inyungu ku mpande zombi – H.E Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wa Repubulika y'u Rwanda, yatangaje ko yizeye cyane kugirana umubano mwiza na Koreya y'Amajyepfo, ashimangira ko inkunga ituruka mu bukungu bwa kane muri Aziya ku mugabane wa Afurika, cyane cyane u Rwanda, ari ishoramari mu nyungu rusange.

    Mu kiganiro Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagiranye na The Korea Herald i Seoul yagize ati: 'Koreya mu by'ukuri ikwiye kumenya ko inkunga baha ibihugu byo muri Afurika cyangwa u Rwanda by'umwihariko ari ishoramari atari impuhwe. Anabasobanurira ko ari ugushora amafaranga yawe, igihe cyawe, n'umutungo wawe utandukanye kugira ngo igihugu gitere imbere ariko iryo terambere rifite inyungu nyinshi zigomba kugaruka muri Koreya.'
    Kagame yari i Seoul aho yitabiriye Inama ya mbere ya Koreya na Afurika asanga ari ingenzi mu guhuza Koreya y'Epfo n'umugabane duherereyeho. Mu ruzinduko rwe i Seoul, Umuyobozi w'u Rwanda yahawe impamyabumenyi y'ikirenga y'icyubahiro muri politiki rusange n'imicungire na Kaminuza ya Yonsei mu rwego rwo gushimira ubuyobozi bwe.

    Ikinyamakuru cya hariya i Seoul cyitwa The Korea Herald yanditse ngo: 'uwahoze ari umuyobozi w'ingabo yabaye perezida mu 2000 igihe igihugu cyari cyarasenyutse kubera jenoside. Mu myaka irenga makumyabiri, yibanze ku kubaka ubumwe bw'igihugu n'ubukungu bw'igihugu. Aziyamamariza muri Nyakanga manda ya kane y'imyaka irindwi.'

    Ni muri urwo rwego, u Rwanda ruteganya kuzamura ubucuruzi, guhererekanya ikoranabuhanga no guhanahana umuco, biganisha ku mibanire myiza na Koreya y'Epfo.

    Ati: 'Nashimangiye akamaro k'inyungu rusange mu bufatanye, ngaragaza iterambere ry'u Rwanda ndetse n'ahantu abashoramari bo muri Koreya bashora imari mu nzego zitandukanye nka ICT, inganda n'ingufu zishobora kuvugururwa'.

    Yavuze ko u Rwanda ndetse n'ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika duherereyeho bigomba gushobora gukoresha iyi nkunga no kwiteza imbere mu kubaka inganda, ndetse n'ikoranabuhanga rifite akamaro mu iterambere.

    Yavuze ko Koreya itera inkunga imishinga itandukanye mu Rwanda mu rwego rwo gufasha kubaka ibitaro ndetse n'ibindi bikorwa remezo. Icyakora, perezida yagaragaje ko yizeye ko Koreya ishobora gutera inkunga irenze kubaka ibigo, ibitaro, n'amashuri hakongerwamo ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga, byatuma u Rwanda rwongera amafaranga umuturage yinjiza.

    Ati: 'Ntidukwiye kwitega ko inshuti n'abafatanyabikorwa bacu baza kudukorera byose, ariko hari icyo dukeneye; dukeneye ikiganza cyo kutuzamura '.

    Nk'uko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame abitangaza, u Rwanda rutanga umwuka mwiza wo kuhakorera business kandi rworohereza abashoramari, rukaba ruherereye ahantu heza kandi haruhuza n'ibindi bihugu byo muri Afurika byoroshye.

    Yagaragaje ko u Rwanda rwabera nk'irembo ry'imari ku bucuruzi bw'Abanyakoreya bashaka kwinjira ku isoko rya Afurika, avuga ko umutekano uhagaze neza muri gihugu, abashoramari bakirwa neza, kandi ruherereye ahantu byoroshye kugera ku rindi soko rya Afurika.

    Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rushobora korohereza amasosiyete yo muri Koreya kugera ku masoko yagutse yo muri Afurika no kuzamura isoko binyuze mu buryo bunoze bwo gushyiraho amabwiriza, ibikorwa remezo bikomeye ndetse n'ibyanya by'inganda.

    Nyakubahwa Paul Kagame wavutse mu 1957, ni Perezida wa kane w'u Rwanda kuva mu 2000. Yayoboye izari Ingabo za RPF Inkotanyi (RPA) mu gukuraho ubutegetsi bw'ivangura no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyakubahwa Paul Kagame yabaye Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe aho yayoboye komisiyo ishinzwe amavugurura muri uyu muryango, ndetse yanayoboye umwaka Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba. Kuri ubu ni chairman w'Umuryango wa Commonwealth. Kuri iki Cyumweru gishize yari asuye Koreya y'Epfo ku nshuro ya kane.

    The post Gukorana kwa Koreya na Afurika si impuhwe ni inyungu ku mpande zombi — H.E Paul Kagame appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/gukorana-kwa-koreya-na-afurika-si-impuhwe-ni-inyungu-ku-mpande-zombi-h-e-paul-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gukorana-kwa-koreya-na-afurika-si-impuhwe-ni-inyungu-ku-mpande-zombi-h-e-paul-kagame

  • Madebeat wacakiranyeho na Gael yayikozeho, Pr… – #rwanda #RwOT

    Mu munsi umwe gusa ku rubuga rwa YouTube iyi ndirimbo yarebwe inshuro zigera ku bihumbi 300.

    Bikaba ari ibintu byakoze ku mutima Element wayikoze ndetse akayishoraho akayabo mu kiganiro inyaRwanda yagiranye na Director Gad watunganije akanayobora amashusho yahishuye byinshi.

    Gad yavuze ko igitekerezo cyuko yazakorerwa muri Kenya cyazanwe na Element agaragaza ko yifuza ko yazakorwa nkaho ari umwe mu baturage ba Masai bo muri iki gihugu.

    Nyuma yo kubiganiraho bakaba barabibwiye abashinzwe kureberera inyungu za Element igitekerezo baragishima.

    Kubera ko ariko hari mu gihugu cy'amahanga byabaye ngo ko bitabaza undi muhanga mu gutunganya amashusho y'indirimbo Omoke Ogao.

    Wabafashije byinshi yewe akaba ari na we wabafashishije gutoranya abayigaragaramo n'ibindi byinshi bijyana no gukora indirimbo anagira uruhare mu kuyitunganya.

    Baje gufata rutema ikirere bajya kuyikora iyi ndirimbo, Milele ikaba yarakozweho n'itsinda rigari mu mboni za Gad asanga yaratwaye agera ku bihumbi 20 by'amadorali [Miliyoni zisaga 26Frw].

    Mu bayikoze bandi bamaze kugwiza ibigwi hakaba harimo Junior Rumaga na Kenny K Shot mu myandikire hakaza mu kuvanga amajwi [Mixing], Madebeat.

    Kubona Madebeat akora ku mushinga 1:55AM nyuma y’inkundura ye na Coach Gael nyirayo ariko bayitangiranye bisa ntigitangaza kuko bafitanye inkuru zitari nziza zajemo no gushinjanya ubwambuzi.

    Mu gihe kuyayungurura neza [Mastering] byakozwe na Bob Pro umaze gushinga imizi muribyo.

    Ku rundi ruhande Coach Gael ari mu bagaragaje ibyishimo nyuma yuko iy'indirimbo isohotse avuga ko imukoze ku mutima.

    Mu bandi harimo Christopher, Shaffy, Christopher kimwe na Prince Kiiiz wagiye yumvikana muri aka naka na Element.

    Ndetse bamwe bakunze kubagereranya wagize ati'The Big Eleeh.' Mbega yerekana icyubahiro n'ikaze aha iy'indirimbo.

    KANDA HANO UREBE MILELE

    “>

    Element akomeje kugaragaza ubudasa mu muziki yaba mu kuwutunganya no kuririmba Mu munsi umwe gusa Milele yarebwe inshuro zisaga ibihumbi 300 kuri YouTube

    Iyi ndirimbo yakozwe na Element mu buryo bw’amajwi bitunguranye Madebeat aza mu bamwunanganiye mu kuyikoraAnitah Muller niwe ‘Video Vixen’ w’ingenzi muri Milele indirimbo ikomeje kubica mu gihe gito imaze

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143725/madebeat-wacakiranyeho-na-gael-yayikozeho-prince-kiiiz-ayiha-ikaze-byose-kuri-milele-yatwa-143725.html

  • Dutemberane muri sitade 10 zizakira ibirori… – #rwanda #RwOT

    Ntabwo ari ubwa mbere u Budage bugiye kwakira iyi mikino kuko no mu 1988 bwari bwayakiriye, birangira igikombe gitwawe n’u Buhorandi. Icyo gihe ni amakipe 8 yari yitabiriye akaba yari yakinnye imikino 15 akiniye kuri sitade 8 zitandukanye.

    Kuri ubu rero muri iri rushanwa rya Euro ya 2024 hari Sitade zari zakoreshejwe mu 1988 zizakoreshwa nubwo inyinshi muri zo zavuguruwe, gusa hari n’inshya zizaba zigiye kuryakira bwa mbere.

    Mu rwego rwo kwinjirana neza muri iyi Euro muzakurikira 5 kuri 5 kuri InyaRwanda, tugiye kurebana byinshi kuri izi sitade 10 zizifashishwa.

    Olympiastadion Berlin Stadium

    Iyi sitade isanzwe yakirirwaho n’ikipe ya Hertha Berlin, niyo sitade nini izaba iri muri iri rushanwa rya Euro kuko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 70 ndetse ni nayo ikunze kuberaho imikino ya nyuma iyo ariyo yose mu gihugu cy’u Budage kuva mu 1985.

    Sitade ya Olympiastadion Berlin kandi ikunze kuberaho imikino ya nyuma ikomeye kuko muri 2015 yakiriye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wari wahuje FC Barcelona na Juventus ndetse ni nayo yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2026 wari wahuje ikipe y’igihugu ya y’u Butaliyani n’u Bufaransa.

    Iyi niyo sitade izaba imaze igihe kinini kuko yubatswe mu 1936 ubwo yari igiye kwakira imikino ya Olympic. Biteganyijwe ko izakinirwaho imikino izahuza Espagne na Croatia taliki ya 15, uwa Poland na Austria taliki 21, u Buhorandi na Austria, uwa 1/8, uwa 1/4 ndetse n’umukino wa nyuma.

    Cologne Stadium

    Cologne Stadium isanzwe yakirirwaho n’ikipe ya Cologne yubatswe mu 1923 yitwa Mungersdorf, gusa nyuma iza guhindurirwa izina muri 2001 ubwo yari imaze kuvugururwa kugira ngo izakire imikino y’igikombe cy’Isi cya 2006 cyabereye mu gihugu cy’u Budage.

    Muri icyo gikombe cy’Isi yakiriye imikino 5 irimo uwo u Bwongereza bwanganyijemo na Sweden ibitego 2-2 ndetse n’uwo Switzerland yasezerewemo na Ukraine muri 1/8.

    Kuri iyi nshuro nabwo niko bimeze kubera ko izakira imikino 5 irimo n’umwe wa 1/8. Ntabwo ari ubwa mbere Cologne Stadium igiye kwakira imikino ya Euro kuko iri rushanwa ubwo riheruka kubera mu gihugu cy’u Budage mu 1988 nabwo iri muri sitade zakoreshejwe.

    Iyi sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 47 kandi ni yo yakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’igihugu cy’u Budage mu Bugore kuva muri 2010 ndetse ijya inaberamo indi mikino itari umupira w’amaguru gusa ndetse inaberamo ibitaramo by’abahanzi.

    BVB Stadion Dortmund

    BVB Stadion Dortmund cyangwa Signal Iduna Park, ni sitade isanzwe yakirirwaho na Borussia Dortmund, gusa abantu benshi bakaba barayimenye kubera umwuka uba uyirimo bitewe n’ibikorwa by’abafana ba Borussia Dortmund bazwiho gufana cyane aho usanga banaturitsa imiriro.

    Iyi sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 66 ikaba yarashinzwe mu 1974 kugira ngo yakire imikino y’igikombe cy’Isi cyo muri icyo gihe ndetse yanakiriye icyo muri 2006 aho yakiniweho umukino wa 1/2, ikipe y’igihugu y’u Bubiligi yasezerewemo n’u Butaliyani.

    Biteganyijwe ko izakira imikino 6 ya Euro 2024 irimo n’umwe wo muri 1/2.

    Dusseldorf Arena Stadium

    Ni sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 47 yakirirwaho n’ikipe ya Fortuna Dusseldorf yo muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Budage, ikaba yaratangiye kubakwa muri 2000, yuzura muri 2004 itwaye arenga Miliyoni 240 z’Amayero.

    Iyi sitade yubatswe kugira ngo isimbure indi yitwaga Rheinstadion nayo yari ku butuka bumwe nubwo bayubatseho. Euro ni ryo rushanwa rya mbere rikomeye rizaba riyibereyeho, gusa yagiye yakira imikino y’ikipe y’igihugu y’u Budage rimwe na rimwe.

    Nubwo hatajya haberamo imikino ikomeye, haberamo ibitaramo bikomeye birimo icyo Beyonce yigeze kuhakorera ndetse higeze no kubera umukino ukomeye w’iteramakofi wahuzaga Tyson Fury na Wladimir Klitschko muri 2015.

    Frankfurt Arena Stadium

    Frankfurt Arena Stadium izwi nka Waldstadion cyangwa Deutsche Bank Park iri hafi kuzuza imyaka 100 yubatswe kuko yatashwe mu 1925, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 35.

    Nyuma yaho hagati yo mu 1950 no mu 1970 yaravuguruwe kugira ngo ikoreshwe mu mikino y’igikombe cy’Isi cyo mu 1974 cyabereye mu Budage.

    Muri 2004 yongeye kuvugururwa none kuri ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 46 bicaye neza. Kimwe n’izindi Sitade nyinshi zizakira imikino ya Euro 2026 nayo ijya ikorerwamo ibindi bintu bitari umupira w’amaguru gusa birimo n’ibitaramo by’abahanzi.

    Arena AufSchalke Stadium

    Ni sitade ikipe ya Schalke 04 isanzwe yakiriraho imikino yayo, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 50. Igitekerezo cyo kuyubaka cyaje mu 1990 gusa yuzura muri 2001.

    Imwe mu mikino yakiriye ikomeye irimo umukino wa nyuma wa UEFA Champions League muri 2004 ikipe ya FC Porto yatozwaga na Jose Mourinho yatsinzemo AS Monaco ibitego 3-9. Yanakiriye imikino 5 y’igikombe cy’Isi cya 2006 irimo n’uwo ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yasezerewemo na Portugal muri 1/4 iyitsindiye kuri penariti.

    Volksparkstadion Hamburg

    Volksparkstadion Hamburg ni sitade yakirirwaho na Hamburg SV yo mu cyiciro cya kabiri mu Budage imikino yayo, ikaba yarubatswe guhera muri 1990, ifungura ku mugaragaro muri 2000. Aho iyi sitade yubatswe hari harahoze indi yari yarasenywe mu ntambara ya kabiri y’Isi ndetse yubakwa hanakoreshejwe bimwe mu bikoresho byari biyigize.

    Volksparkstadion Hamburg ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 51 ntabwo ari ubwa mbere igiye kwakira imikino ikomeye kuko ni ho Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine yakiriye imikino ya UEFA Champions League ya 2023-24 bitewe nuko mu gihugu cyabo nta mutekano wariyo. 

    Yanakiriye kandi imikino y’igikombe cy’Isi cya 2006 ndetse hanabereye umukino wa nyuma wa Europa League ya 2010 ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne yatsindagamo Fulham yo mu Bwongereza.

    Red Bull Arena (Leipzig Stadium)

    Iyi sitade yubatswe mu 1956, ikaba ariyo yari nini mu Burayi bwose aho yakiraga ibihumbi 100 by’abafana bicaye neza. Amakipe menshi yayikoreshaga yakira imikino ikomeye, gusa biza kugera aho isigwa n’igihe maze mu 1997 umujyi wa RB Leipzig utekereza kuyivugura yose ariko birangira amafaranga abuze bahitamo kubaka inshya.

    Yubatswe guhera muri 2000 kugera muri 2004, gusa muri 2015 yongera kuvugururwa ihabwa ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 42 ku mikino mpuzamahanga.

    Red Bull Arena isanzwe ikinirwaho na RB Leipzig yanakoreshejwe mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2006. Umwe mu mikino uhita uza mu mitwe y’abantu yakiriye muri iki gikombe cy’Isi ni uwo Mexico yasezereyemo Argentine muri 1/8.

    Allianz Arena (Munich Football Arena)

    Allianz Arena isanzwe ikinirwaho n’ikipe ya FC Bayern Munich, yatangiye kubakwa muri 2003 kugera muri 2005. Iyi kipe yo yatangiye kuyikiniraho mu mwaka w’imikino wa 2006-07 kuko mbere yakiniraga kuri Munich Olympic Stadium guhera mu 1972.

    Iyi sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 70 ndetse inafite umwihariko wo kuba ari yo sitade yonyine ishobora guhindura amabara ahantu hose.

    Imwe mu mikino ikomeye imaze kuyiberamo irimo iy’igikombe cy’Isi cya 2006 ndetse yanakiriye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wa 2012, Chelsea yatsindagamo FC Bayern Munich yari imbere y’abafana bayo.

    Stuttgart Arena Stadium

    Iyi sitade yubatswe mu 1933, gusa ikaba yaragiye ivugururwa inshuro nyinshi inahindurirwa izina, gusa iheruka kuvugururwa muri 2005. Stuttgart Arena Stadium izwi ku izina rya Mercedes Benz Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 54 bicaye neza. 

    Imwe mu mikino ikomeye yagiye yakira harimo iyo mu gikombe cy’Isi cyo 1974, iyo muri Euro yo mu 1988. Mu gikombe cy’Isi cya 2006 cyabereye mu Budage na bwo hari imikino yakiniwe kuri iyi sitade isanzwe yakirirwaho n’ikipe ya Stuttgart harimo iya 1/8 ndetse n’uwo gushaka umwanya wa 3 u Budage bwatsinzemo Portugal.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143729/dutemberane-muri-sitade-10-zizakira-ibirori-bya-ruhago-muri-euro-2024-ibura-iminsi-micye-a-143729.html

  • 11 Amavubi ashobora kubanzamo ku mukino wa Benin, agahimbazamusyi kazamuwe #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, arakina umukino wa 4 w’itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 aho icakirana na Benin muri Côte d’Ivoire.

    Ni umukino uteganyijwe kuba saa 21h00′ zo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kamena 2024 ukabera kuri Stade Félix Houphouët Boigny.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba yarahagurukanye abakinnyi 25 agomba kwifashisha kuri uyu mukino.

    Baraye bakoze imyitozo ya nyuma bitegura Benin aho bahigiye gutsinda bagakomeza kuyobora itsinda.

    Ni umukino n’agahimbazamushyi kazamuwe mu rwego rwo gukomeza gutera imbaraga abakinnyi nk’uko visi perezida wa FERWAFA, Richard yabigarutseho.

    Ati “Umunyamabanga wa MINISPORTS n’umunyamabanga wacu hari inama bakoze rero agahimbazamusyi bahabwa mu byiciro byose yaba ako gutsinda umukino, kunganya, amafaranga y’imyitozo yarazamutse, nshobora kutajya mu mibare nonaha kuko hari ibitararangire ariko guhera kuri uyu mwiherero byarazamutse.”

    “Turabikora ku mpamvu 2, iya mbere n’ibiciro ku Isoko byarazamutse ariko igikomeye kurusha ibindi ni ikipe itsinda uri umuntu uyishimira w’umuyobozi, ni ibintu byoroshye kumva.”

    Kugeza ubu u Rwanda ni rwo ruyoboye iri tsinda n’amanota 4, Afurika y’Epfo ifite 3, Zimbabwe 2 mu gihe Benin ifite 1.

    Iyo urebye abakinnyi yajyanye, ntabwo wahita wemeza abo abanzamo ariko na none bijyanye n’imikino yatambutse hari abafite amahirwe menshi yo kubanzamo.

    11 ashobora kubanzamo

    Umunyezamu: Ntwali Fiacre

    Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy na Imanishimwe Emmanuel Mangwende

    Abakina Hagati: Rubanguka Steve, Bizimana Djihad, Rafael York na Muhire Kevin

    Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent

    Amavubi arakina Benin uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-amavubi-ashobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-benin-agahimbazamusyi-kazamuwe

  • APR yatangiye neza imikino yo kwishyura, REG yihererana Tigers (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR BBC yatangiye neza imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball umwaka wa 2024 itsinda Kepler BBC amanota 89-79.

    Ni wo mukino wa mbere APR yari ikinnye nyuma nyuma yo gusezererwa muri BAL itabonye itike y’imikino ya Nyuma yabereye mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize.

    Wabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2024 muri Lyce de Kigali.

    Agace ka mbere k’umukino APR BBC yaje kukegukana itsinze amanota 22-15. Ntabwo APR yahiriwe n’agace ka kabiri kuko Kepler ibifashijwemo n’abarimo Nijimbere Guibert na Done bakuyemo aya manota 7 barushwaga maze bashyiramo 2 y’ikinyuranyo. Bagatsinze 23-14. Amakipe yagiye kuruhuka ari 38 ya Kepler kuri 36 ya APR.

    Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagarutse mu gace ka gatatu ubona nta mwanya wo gutakaza maze abarimo Axel Mpoyo bagerageza kugabanya ikinyuranyo ndetse biranabahira bongera kuyobora. Aka gace bagatsinze amanota 32-22.

    APR mu gace ka nyuma yakomeje gucunganwa n’uko amanota yayo yashyizemo atavamo, umukino warangiye iwutsinze ku manota 89-73.

    Hahise hakurikiraho umukino wo REG BBC yatsinzemo Tigers BBC itayibabariye amanota 92-69.

    Nshobozwa wa APR ashaka uko acika abakinnyi ba Kepler

    Ntore Habimana umwe mu bafashije APR cyane

    Styles yagoye Kepler cyane

    APR yagize umukino mwiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yatangiye-neza-imikino-yo-kwishyura-reg-yihererana-tigers-amafoto

  • Dutemberane mu Stade Amahoro y'igitangaza ibumbatiye amateka ya ruhago #rwanda #RwOT

    Twibukiranije neza; tariki ya 05 Nyakanga 1987, ni bwo uwari Perezida w'u Rwanda, Juvenal Habyarimana, yatashye ku mugaragaro Stade Amahoro yari imaze igihe yubakwa, ndetse ni nacyo kibuga cya mbere gifite ibikorwa remezo bihagije cyari cyubatswe mu Rwanda icyo gihe.

    Mu gutaha iki kibuga, hakinwe umukino wa nyuma w'irushanwa ryitwaga Trophée President Habyarimana, wahuje Panthères Noir na Mukura Victory Sport, urangira iyi kipe yari iya gisirikare itsinze Mukura igitego 1-0, cyatsinzwe na Napoleon ku mupira mwiza yahawe na murumuna we, Boumbedienne, Panthères yegukana igikombe.

    Uwo munsi byari ibirori bikomeye ku banya-Rwanda kuko bari batsinze amahanga igitego cy'umutwe, bagira ikibuga cyiza kandi kigezweho.

    Kugeza magingo aya iki kibuga kibumbatiye amateka akomeye u Rwanda rufite mu mupira w'amaguru, haba kwitabira igikombe cya Afurika CAN, inshuro imwe rukumbi, Kwegukana irushanwa rya CECAFA 1999, kwitabira igikombe cy'Isi ku ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17, kwitabira irushanwa rya CHAN mu myaka itandukanye ndetse no kugera kure kw'amakipe (Clubs) ahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye.

    Tugiye rero twebwe kwitemberera nyuma yo kwibuka sitade yacyiraga 20K ubu ikazajya yakira 45k

    The post Dutemberane mu Stade Amahoro y'igitangaza ibumbatiye amateka ya ruhago appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/dutemberane-mu-mafoto-stade-amahoro-yigitangaza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dutemberane-mu-mafoto-stade-amahoro-yigitangaza

  • Rutsiro FC yongeye kwiyandandayanda igaruka mu cyiciro cya mbere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rutsiro FC yiyongereye kuri Vision FC izakina Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu mupira wa maguru mu Rwanda mu mwaka w'imikino utaha wa [2024-2025] .

    Ikipe ya Rutsiro FC yarifite umukino kuri uyu munsi yagombaga gukina na AS Muhanga ndetse na Vision FC yari ifite amanota 10 yo yari yaramaze gukatiaha itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere yagombaga gukina umukino n'ikipe y'Intare.

    iyi mikino yakinwe uyu munsi ikipe ya Rutsiro FC yatsinze ikipe ya AS Muhanga ibitego [2-0], mu gihe ikipe ya Vision FC yatsindwaga n'ikipe y'Intare ibitego [3-2].

    Ikipe Rutsiro FC ihise igaruka mu cyiciro cya mbere kuko yamanutse umwaka ushize imanukanye n'ikipe ya Espoir FC nayo yari yabonye itike yo gukina imikino ya kamarampaka ariko ikaza gufatirwa ibihanano n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda  FERWAFA ikajya mu cyiciro cya 3 kubera gukinisha Umukinnyi udafitiwe ibyangobwa.

    Urutonde rwa kamrampaka uko ruhagaze.

    • Rutsiro FC 10 Points
    • Vision FC 10 Points
    • AS Muhanga 4 points
    • Intare FC. 4 points.

    Ikipe ya Rutsiro FC iyoboye urutonde rwa kamarampaka

     

    Source : https://yegob.rw/rutsiro-fc-yongeye-kwiyandandayanda-igaruka-mu-cyiciro-cya-mbere/

  • Abanyamakuru baharabika u Rwanda bagendeye kuri Perezida wa DRC bamaganywe n'Abadepite #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru 50 bari guharabika u Rwanda bamaganywe na bamwe mu badepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuri uyu wa 5 Kamena 2024 bagendeye ku magambo yavuzwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo ukomeje gushinja u Rwanda kuba arirwo nyirabayazana w'ibibazo igihugu cye gifite.

    Ibi byabaye ubwo baganira kuri raporo ya Komisiyo idasanzwe yakoze ubucukumbuzi ku mwuka mubi uri mu mubano w'u Rwanda na RDC, ukomoka ku bakoloni b'Ababiligi baciye imipaka y'ibi bihugu.

    Aba banyamakuru bakorera ibinyamakuru mpuzamahanga cumi na birindwi, bibumbiye mu ihuriro 'Forbidden Stories' kuva mu cyumweru gishize bari gusohora inkuru bise 'Rwanda Classified' ziharabika Leta y'u Rwanda. Mu byo bayishinja harimo kuniga ubwisanzure bw'abatavuga rumwe na Leta ndetse no kutubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

    Depite Nyirahirwa Veneranda yagize ati 'Iri shyirahamwe ry'abanyamakuru ryasubiye mu mvugo Perezida wa RDC yakoresheje yita Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda umunyagitugu ukwiye kuva ku butegetsi. Ntabwo ushobora kubitandukanya rero n'ingaruka z'ubukoloni. Amagambo ya Perezida wa Congo asubirwamo n'ibitangazamakuru araza gushimangira umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi ndetse n'amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.'

    Yasabye kandi ko ibihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza, Amerika, u Budage, Israel, u Buholandi n'ibindi biturukamo abanyamakuru bahuriye muri 'Forbidden Stories' byababuza gukomeza gukwirakwiza ibihuha 'bigamije guharabika ubuyobozi bw'u Rwanda by'umwihariko Umukuru w'Igihugu, hagamijwe kwangisha ubuyobozi bw'u Rwanda abaturage ndetse no gukomeza gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside.'

    Nyuma yo kuvuga ko ikibazo cy'Abanye-Congo gikwiye gukemurwa na Leta ya RDC, Depite Muhongayire Christine yatangaje ko we na bagenzi be bamaganye ibyanditswe n'aba banyamakuru, ati 'Icya kabiri navuga ni ukwamagana Forbidden Stories. Turabamaganye ku mugaragaro n'ibinyoma byabo.'

    Depite Uwamariya Veneranda yatangaje ko abagamije gusenya u Rwanda barimo ubuyobozi bwa RDC ndetse n'imitwe nka FDLR n'abayishyigikiye bashaka gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi ko ntacyo bazageraho, yibutsa ko u Rwanda rwatsinze. Ati 'Bajye bibuka ko uwabatsinze ntaho yagiye, kandi bibuke ko Abanyarwanda twahisemo kuba umwe no kubakira hamwe.'

    Visi Perezida w'iyi Komisiyo, Madame Muzana Alice, yagize ati 'Forbidden Stories ntaho itandukaniye n'imvugo ya Perezida Tshisekedi, ni imvugo ziharabika u Rwanda cyane, zikwirakwiza ibinyoma, zigamije guhuma amaso abantu [kugira ngo] ntibabone ibyiza u Rwanda rwagezeho, ntibabone gahunda nziza zishyirwaho kugira ngo Abanyarwanda batere imbere. Ziraharabika ubuyobozi kuko zizi ko ari bwo bugejeje u Rwanda aha ngaha.'

    Guverinoma y'u Rwanda iherutse kwamaganira kure aba banyamakuru n'ababakoresha, igaragaza ko icyo bagamije ari ukudobya amatora y'Umukuru w'Igihugu n'abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Yabamenyesheje ko umuhate wabo ntacyo uzatanga, kuko ubumwe bw'Abanyarwanda butajegajeg

    The post Abanyamakuru baharabika u Rwanda bagendeye kuri Perezida wa DRC bamaganywe n'Abadepite appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abanyamakuru-baharabika-u-rwanda-bagendeye-kuri-perezida-wa-drc-bamaganywe-nabadepite/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyamakuru-baharabika-u-rwanda-bagendeye-kuri-perezida-wa-drc-bamaganywe-nabadepite

  • Igikombe cya Afurika cyari giteganyijwe muri 2025 cyimuwe mu wundi mwaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igikombe cya Afurika cya 2025 cyimuriwe muri Mutarama/Gashyantare 2026 muri Maroc, umwaka uzabamo Igikombe cy'Isi.

    Iri rushanwa Nyafurika ryagombaga kuba mu mpeshyi ya 2025, ariko ryahuriranye n'Igikombe cy'Isi cy'Amakipe kizitabirwa bwa mbere n'amakipe 32 hagati ya tariki ya 15 Kamena n'iya 13 Nyakanga 2025.

    Source : https://yegob.rw/igikombe-cya-afurika-cyari-giteganyijwe-muri-2025-cyimuwe-mu-wundi-mwaka/