Blog

  • Nta karere katageramo kaburimbo: Imihanda ireshya na kilometero 1700 yubatswe mu myaka irindwi ishize – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 5 Kamena 2024, ibyagezweho muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, NST1 yatangiye mu 2017.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje mu byerekeye kubaka ibikorwaremezo muri NST1 hari byinshi byakozwe birimo imihanda yubatswe ituma abaturage bashobora kugenderana.

    Yagaragaje ko kubera imihanda ya kaburimbo yubatswe mu mu turere dutandukanye byatumye ubu muri buri karere umuntu ashobora kukageramo anyuze mu muhanda wa kaburimbo.

    Yagize ati 'Hubatswe imihanda ya kaburimo mu turere dutandukanye igera ku burebure bwa kilometero 1700 ndetse nk'uko mubizi nta karere na kamwe hano mu Rwanda katageramo kaburimbo, nibura ushobora kujya muri buri karere unyuze mu muhanda wa kaburimbo.'

    Hanubatswe imihanda mishya ifite uburebure bwa kilometero birenga 230 mu Mujyi wa Kigali ndetse n'indi mijyi kandi yahamije ko bigikomeje.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yavuze hanubatswe imihanda y'imigenderano yatumye abaturage bo mu turere tunyuranye babasha kugeza umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi ku masoko.

    Ati “Hubatswe kandi n'indi mihanda y'imigenderano (Feeder roads) ifite uburebure bwa kilometero hafi 4130, bikaba bikomeje koroshya ubuhahirane hagati y'uturere ndetse no kugeza umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi ku masoko.'

    Dr Ngirente kandi yagaragaje ko hakozwe ibikobwa bikomeye mu kongerera ubushobozi sosiyete y'u Rwanda itwara abantu n'ibintu mu kirere, RwandAir, ari na byo byatumye yongera ingendo ikora mu bihugu bitandukanye.

    Magingo aya RwandAir ifite ibyerekezo 24, ndetse hongerewe umubare w'indege zitwara abagenzi, hamwe n'indege itwara imizigo ifasha mu byerekeye ubucuruzi.

    Raporo y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB igaragaza ko indege y'u Rwanda itwara imizigo yatwaye toni 4,595 mu mwaka wa 2023 mu gihe mu 2022 hari hatwawe imizigo ingana na toni 3,744 bigaragaza izamuka rya 22.7%.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko nta karere na kamwe kadafite kaburimbo

    Abadepite n’abasenateri bagaragaje ko bishimiye iterambere ryihuse u Rwanda rwagezeho

    Abasenateri n’Abadepite bashimye ibyagezweho muri NST1

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana na we yari muri ibi biganiro

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-karere-katageramo-kaburimbo-imihanda-ireshya-na-kilometero-1700-yubatswe-mu

  • CG Namuhoranye yagarutse ku mwihariko w'u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa 05 Kamena 2024 mu nama Nama ya Symposium igaruka ku mahoro, umutekano n'ubutabera, yabereye mu Karere ka Musanze mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda.

    CG Namuhoranye yavuze ko umuntu atahita yemeza neza ko ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni butanga umusaruro kuko hari aho bwagiye butsindwa ku mugaragaro ubutumwa bwo kurinda abasivili harimo no mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko hari impamvu zijya zitangwa zituma ubu butumwa bwo kubungabunga amahoro butagera ku ntego zo kurinda abasivili, zirimo intego zitumvikana cyangwa zidashoboka, ubushobozi budahagije, ibibazo by'imiyoborere, umubare uduhagije w'abajya mu butumwa ndetse rimwe na rimwe n'ubumenyi bwabo budahagije.

    Yavuze ko ibyo bibazo bishobora kuba bihari koko ndetse Loni igerageza kubishakira igisubizo ariko bikarangira hari hamwe na hamwe intego yo kurinda abaturage itagerwaho nk'uko biba ari inshingano, bituma havuka ibindi bibazo byinshi.

    Ati 'Ese abajya muri ubu butumwa biteguye bate kuba bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo barengere ubuzima bw'abasivili? Ese baramutse bahuye n'imitwe yitwaje intwaro iteye abaturage, bagira umutima wo kurinda abo baturage bagabweho igitero? By'umwihariko niba byashyira ubuzima bwabo mu kaga?'

    Yavuze ko n'iyo urebye ibihugu abajya muri ubu butumwa baba baturutsemo, nabwo havuka ibindi bibazo, kuko iyo hagize ubutumwa bwo kubungabunga amahoro butsindwa, uwo bibazwa ni 'ikitwa umuryango mpuzamahanga. Umuryango mpuzamahanga ni nde?'

    'Haracyakenewe kumva impamvu aboherezwa kubungabunga amahoro batsindwa muri ubwo butumwa, kandi inshingano zabo zo kurinda abasivili zisobanutse, ubushobozi bahabwa buriyongera, bongererwa ubumenyi, kuki mu by'ukuri batsindwa?'

    Yavuze ko impamvu yaba ari uko ibihugu runaka byohereza abashinzwe kugarura amahoro, ariko iyo batsinzwe byitirirwa ikintu kigari kitwa Loni, cyangwa umuryango mpuzamahanga.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko haramutse havuguruwe uburyo bikorwamo, aho kugira ngo ibihugu byinshi byohereze ababungabunga amahoro mu gihugu kimwe hanyuma ntihagire uwo byitirirwa, ko haramutse hoherejwe ab'igihugu kimwe byatuma babikora neza baharanira ishema ry'igihugu cyabo.

    Yatanze ingero z'aho usanga hari ibihugu bihurira mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kandi bisanzwe bitumvikana iwabo, byagerayo bikanga gutahiriza umugozi umwe bigatuma ubutumwa bwo kubungabunga amahoro budatanga umusaruro.

    Yavuze ko nyuma y'uko u Rwanda ruhise kugirana amasezerano n'ibihugu bimwe na bimwe byo koherezayo ababungabunga amahoro byatanze umusaruro ufatika uruta uwatanzwe n'iyo ari amasezerano ahuriweho n'impande nyinshi.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Namuhoranye Félix,yavuze ko ubutumwa bwo kubungabunga amahoro rusange budatanga umusaruro ukwiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cg-namuhoranye-yagarutse-ku-bikoma-mu-nkokora-ubutumwa-bwo-kubungabunga-amahoro

  • U Bubiligi, u Bufaransa, Amerika na Loni byasabwe kugira uruhare mu gukemura ibibazo bya Congo – #rwanda #RwOT

    Bagaragaje iki cyifuzo kuri uyu wa 5 Kamena 2024 ubwo bagezwagaho raporo y'ubucukumbuzi yakozwe na Komisiyo idasanzwe yahawe Inshingano zo gusesengura ibibazo ubukoloni bwateje mu mubano w'u Rwanda na RDC.

    Bahurije ku kuba u Bubiligi, nk'igihugu cyaciye imipaka y'u Rwanda na RDC mu gihe cy'ubukoloni, bwaragize uruhare mu itotezwa rikomeje gukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi batuye mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Muhakwa Valens yagize ati 'Nsanga Ababiligi ndetse n'iyi miryango mpuzamahanga, cyane cyane Loni ndetse na biriya bihugu byari mu Nama ya Berlin, bakwiriye kugira uruhare rutaziguye mu gukemura ibibazo bigaragara muri aka Karere, cyane cyane ibiri mu Burasirazuba bwa Congo.'

    Uwamariya Rutijanwa na we yagize ati 'Bariya bakoloni bafite uruhare rutaziguye muri uyu mutekano muke na ziriya ntambara ziri kubera muri Congo. Nsanga kugira ngo umutekano uzagaruke, n'ibibazo bizakemuke burundu, ari uko nanone babigiramo uruhare, aho kugira ngo igikomye cyose cyitirirwe u Rwanda barabigizemo uruhare, bakabibiba kugeza kuri ruriya rwego.”

    Aba badepite kandi bagaragaje ko u Bufaransa bwafashije abahoze mu ngabo z'u Rwanda (Ex-FAR) ndetse n'Interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, guhungira mu Burasirazuba bwa RDC, aho bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside iri gutuma Abanye-Congo b'Abatutsi batotezwa.

    Basobanuye ko u Bubiligi, u Bufaransa na Amerika byagize uruhare rukomeye mu cyemezo cy'Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni cyo kutohereza Ingabo kugira ngo zijye mu Rwanda guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyamara Gen Romeo Dallaire wayoboraga Ingabo za Loni zari mu Rwanda yari yaratanze impuruza.

    Raporo y'iyi Komisiyo yagaragaje ko aho kugira ngo ibi bihugu bikemure iki kibazo, byahisemo kubogamira ku ruhande rwa Leta ya RDC idashaka gukemura ikibazo cy'Abanye-Congo b'Abatutsi, bigamije ahanini inyungu zabyo mu rwego rw'ubukungu.

    Ibi bihugu biri mu bikomeye ku Isi, aho gushyigikira ukuri ku mpamvu muzi y'ibi bibazo, bishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 washinzwe n'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bari bagamije kwirwanaho.

    Aba badepite bagaragaje ko imyitwarire y'ibi bihugu idakwiye, ahubwo ko nk'ibyagize uruhare mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, bikwiye kujya ku murongo w'imbere bikabikemura, aho kwenyegeza uyu mwuka mubi.

    Depite Ndoriyobijya Emmanuel yagize ati 'Umuryango w'Abibumbye, u Bubiligi, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bo usanga batanga amabwiriza ku kigomba gukorwa mu Karere ku birebana n'umutekano muke n'intambara ziharamba, by'umwihariko aho bashyira u Rwanda mu majwi ko ari rwo ruzitera, nk'aho nta ruhare bo bagize mu bibazo by'umutekano biharangwa ndetse n'ingaruka zabyo.'

    Yakomeje ati 'Numva ibi bihugu ari byo bikwiye gufata iya mbere mu gutanga igisubizo kirambye. Ikindi ni uko bikwiye gutanga uruhare rwubaka, aho gusenya.'

    Depite Ntezimana Jean Claude ati 'Hari umwanzuro wakabaye wandikwa uvuga ko ari ugusaba Umuryango w'Abibumbye gutanga imirongo migari ku bibazo byatewe n'ikatwa ry'imipaka mu Karere. Muri Congo bageze no ku rwego rwo kurya abantu.'

    Iki gitekerezo yagihuriyeho na Uwanyirigira Promesse, wagize ati 'Mbona ko ikintu cya mbere twakabaye tubanza gusaba cyihutirwa ni umuryango mpuzamahanga guhagarika iyicwa ry'Abatutsi b'Abanye-Congo na bo bakagira amahoro. Kuko twabibayemo, umuntu ashobora kumva uburemere bibafitiye.'

    Iyi Komisiyo Idasanzwe y'Abadepite yashyizweho tariki ya 31 Mutarama 2023 kugira ngo icukumbure, inashakire igisubizo ibi bibazo bikomoka ku bukoloni. Inteko Rusange yasabye ko raporo yakoze yazagezwa ku Banyarwanda muri rusange kugira ngo bazamenye ukuri ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC.

    Abadepite bagize iyi Komisiyo bagaragaje ibikubiye muri raporo ku bucukumbuzi bakoze

    Visi Perezida w’iyi komisiyo, Muzana Alice, na Mukabalisa Germaine uri mu bayigize

    Abadepite basabye ko ibihugu bikomeye byagize uruhare mu bibazo bya RDC byafata iya mbere mu kubikemura

    Raporo y’iyi komisiyo yagejejwe ku Nteko Rusange y’Abadepite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-babona-ko-u-bubiligi-u-bufaransa-amerika-na-loni-bikwiye-gukemura

  • Hehe no kurwaragurika cyangwa gusaza imburagi… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe usanga hari umubare munini w’abanyarwanda bagisesagura umutungo wabo mu guhaha ibiribwa bimunga imibiri yabo, Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi iri mu bukangurambaga bugamije kwigisha abantu akamaro k'amafi ku buzima bwabo ndetse n’ubw’imiryango yabo.

    MINAGRI ifatanyije na Enabel, bari mu bukangurambaga ku kurya amafi bwatewe inkunga n'Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Union européenne) na Luxembourg. Baratangaza ko inyama y'ifi ikungahaye cyane ku ntungamubiri 'kuko ifite proteyine na vitamini bihagije, bifasha ku kubaka imikaya no kugira umubiri uhorana ubudahangarwa ku ndwara, haba ku bana n'abantu bakuru. Izo ntungamubiri kandi zituma umuntu aramba'. 

    Mu nyama y'ifi haba harimo vitamini D ifasha ubwonko n’umubiri muri rusange gukora neza. Amafi menshi yigiramo ubutare bwa 'zinc' akanagira 'omega 3' ibyo byombi bikaba ari ingenzi cyane ku buzima bwiza bw'uruhu. Kurya amafi nibura rimwe mu cyumweru binafasha kandi kudahura n'ibibazo by'umutima kubera akungahaye cyane ku ntungamubiri nyinshi.

    Mu mafi kandi, habonekamo ubwoko bw'amavuta bwa Omega-3 burinda kurwara indwara z'umutima n'umwijima zikomoka ku mavuta menshi abantu bakura mu nyama z'andi matungo. Si ibyo gusa, kuko kurya amafi bigabanya ibyago byo kwandura Diabete.

    By'umwihariko, abagore batwite bashishikarizwa kurya amafi inshuro nyinshi, kugira ngo abana bazabyara bazakure vuba mu gihagararo no mu bwenge, ari nayo mpamvu MINAGRI ivuga ko inyama y'ifi yagakwiye kuba ifunguro ry'umuryango. 

    Ubushakashatsi bwakozwe na 'American Health Association', mu bagore basaga 50,000 bari hagati y'imyaka 15 na 45, basanze nta ndwara z'umutima bahura nazo. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umuntu urya ifi buri cyumweru, adashobora kugira ibibazo by'indwara y'umutima kuko abagira ibyago byo kugira izi ndwara usanga 90% baba badafata iki kiribwa.

    Ngo iyo 'Omega 3' irinda uruhu gukanyarara, ikarurinda kumagara, ikanarurinda kwihinahina cyangwa kwikunja. Omega 3 ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri, kandi iyo ibintu bimeze neza mu mubiri imbere, ngo nta kabuza bigera no ku ruhu inyuma.

    Muri rusange rero, abajya mu tubari inshuro nyinshi bakibagirwa guhaha ifi mu rugo, barashishikarizwa kugabanya kujyayo ahubwo bazirikana ifi mu mafunguro yabo mu rugo kuko idahenze [kuva ku 4,000 Frw ubasha kugura ifi kandi nziza]. Ifi yuje intungamubiri bityo ni ingenzi cyane mu cyimbo cyo kurya ibindi bigukururira ibyago by'indwara zinyuranye.

    Muri Gahunda y'igihugu ya Kane yo kuvugurura Ubuhinzi (PASTA4) ya 2018-24, Leta y'u Rwanda yiyemeje gushyira imbaraga mu bushakashatsi ku iterambere ku burobyi n'ubworozi bw'amafi buzibanda mu guteza imbere ibikoresho amafi yororokeramo, harimo kubona amoko atandukanye y'amafi n'uburyo bwo kuyabangurira.

    Ni mu gihe imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yo mu 2023, yagaragaje ko umusaruro w'amafi wiyongereye uva kuri toni 43,560 mu 2022 ugera kuri toni 46,495. Kugeza ubu, u Rwanda rufite intego y'uko mu 2024 ruzaba rusarura toni 112,000 z'amafi. 


    Amafi akungahaye cyane ku ntungamubiri kandi ntahenze rwose

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yibukije abanyarwanda akamaro k’amafi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143708/hehe-no-kurwaragurika-cyangwa-gusaza-imburagihe-minagri-yibukije-akamaro-ko-kurya-amafi-ku-143708.html

  • Munyanshoza, Bonhomme na Grace mu bazifatanya… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubona ko ubuhanzi bwagize uruhare rukomeye mu gusenya igihugu bityo ko bukwiriye no kugira uruhare mu kucyubaka, umuhanzi Musinga Joe yateguye igikorwa ngarukamwaka kigiye kuba ku nshuro ya mbere cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ariko kikazajya gikorwa mu buryo bwa gihanzi.

    Mu gihe rero habura iminsi micye ngo umunsi nyirizina w'iki gikorwa ugere, Musinga Joe yamaze gutangaza abahanzi bazifatanya na we, barimo Munyanshoza Dieudonne, Mukankusi Grace, Bonhomme Jean De Dieu Rwamihare, Sibomana Jean Marie Vianney ndetse na Iryayo Rwema wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Ndi Ijwi Ryawe,’ ‘Mu Maso Hawe,’ n’izindi.

    Umuhanzi Ndayishimiye Musinga Joseph [Musinga Joe] yatangaje ko iki gitaramo yise 'Mudaheranwa 30' yacyitiriye album ye nshya igaragaraho indirimbo 12 zirimo n’iyo yamenyekanyeho cyane yise ‘Mwakire Indabo’ zikubiyemo ubutumwa bw'ihumure n'isanamitima ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iki gitaramo kizakorwa mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hanizihizwa imyaka 30 u Rwanda ruri mu maboko meza ya Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda iyobore n'Intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, 'hishimirwa ubuzima bwiza n'amahoro abanyarwanda bakuye mu bise by'Inkotanyi.'

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Musinga Joe yagarutse ku bijyanye n'igitaramo cye yise ‘Mudaheranwa’ kigiye kuba ku nshuro ya mbere, ati: 'Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abari Abatutsi biswe amazina menshi abatesha agaciro nk'inzoka, inyenzi n'ibindi. 

    Njyewe rero nk'umuhanzi nabonye izina rikwiriye ari Mudaheranwa, noneho nkaza kugaragaza icyo wa Mudaheranwa umaze imyaka 30 yagezeho nubwo yaciye mu bikomeye, urugendo rwe rwo kwiyubaka no kudaheranwa, no kwigira ku babishoboye bigafasha abakiri mu nzira kumva ko bishoboka.

    Iyo ngiye kwibuka hirya no hino mu gihugu, usanga abarokotse Jenoside bakubwira ko bafite imyaka 30 kuko indi yabo ya mbere bayimaze bari mu mvururu, guteshwa agaciro, kuvangurwa n’ibindi bibi abatutsi bakorewe, kandi ni n'ubwa mbere mu Rwanda imyaka 30 ishize turi mu mahoro. Ubu rero Mudaheranwa30 ni igikorwa kizakorwa mu rwego rwo kwibuka, ariko na none dushima uruhare rw'Inkotanyi mu kubohora igihugu.'

    Musinga Joe yavuze ko iki gikorwa azajya agikora buri mwaka, aho abazajya bacyitabira bazajya basangizanya aho bageze mu rugendo rw'ubudaheranwa ari na ko basindagiza abakiri mu nziza kugira ngo nabo batere intambwe idasubira inyuma.

    Mudaheranwa30 igiye kuba ku nshuro ya mbere, izabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ku ya 09 Kamena 2024 guhera i saa kumi z'umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro. 

    Kwinjira kuri uwo munsi bizaba ari ubuntu, ariko abazitabira barasabwa kuzitwaza inkunga yo gushyigikira iki gikorwa kugira ngo kizabashe gukomeza gukorwa no mu myaka iri imbere. 


    Abahanzi bazifatanya na Musinga Joe muri Mudaheranwa30 bamenyekanye 


    Umuhanzi Musinga Joe agiye gukora igitaramo gishingiye ku kwibuka30


    Munyanshoza wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Twarabakundaga’ azaba ahari

    Mukankusi Grace uzwi mu ndirimbo ‘Mfite ibanga’ azaririmba mu gitaramo cya Musinga 

    Umuhanzi Bonhomme ndetse n’abandi bazaririmba muri iki gitaramo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143715/munyanshoza-bonhomme-na-grace-mu-bazifatanya-na-musinga-joe-mu-gitaramo-gikomeye-yise-muda-143715.html

  • APR FC mu isura nshya? Christian na Omborenga mu muryango usohoka mu, abafana batangiye kwifata mapfubyi #rwanda #RwOT

    APR FC iri mu nzira zo gutandukana na bakinnyi ba yo babiri bayifashije mu mwaka w’imikino ushize, Ishimwe Christian na Omborenga Fitina.

    Omborenga Fitina wugarira ku ruhande rw’iburyo na Ishimwe Christian wugarira ku ruhande rw’ibumoso bombi basoje amasezerano ya bo bikaba bivugwa ko batazongererwa amasezerano.

    Aba bakinnyi bombi bagize uruhare rukomeye mu bikombe bibiri bya shampiyona biheruka kuko bari abakinnyi babanzamo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana na Ishimwe Christian.

    Uyu mukinnyi bivugwa ko APR FC itamufite mu mibare ya yo kuko bifuza kugarura Imanishimwe Emmanuel Mangwende ukina muri FAR Rabat muri Maroc bakaba batabatunga ari 3 kuko Niyomugabo Claude we agifite amasezerano.

    Gusa amakuru avuga ko Mangwende yabahakaniye ko ataguruka, ariko APR yanze kuva ku izima aho bavuga ko bazazamura umwana ukina mu Intare FC witwa Mangwende akaza kungiriza Niyomugabo Claude.

    Iyi kipe kandi biravugwa ko nyuma y’uko Omborenga Fitina asoje amasezerano na we batazamwongerera amasezerano ahubwo bazagarura Byiringiro Gilbert.

    Omborenga Fitina wageze muri APR FC muri 2017 avuye muri Topvar Topoľčany yo muri Slovakia babona gutandukana na we nta gihombo kirimo.

    Christian ashobora kudakomezanya na APR FC

    Omborenga Fitina na we ashobora gutandukana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-mu-isura-nshya-christian-na-omborenga-mu-muryango-usohoka-mu-abafana-batangiye-kwifata-mapfubyi

  • Mbanda Jean ushaka kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu yavuze ko afite umuti wazahura umupira w’amaguru mu Rwanda, ariko ngo urahenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbanda Jean ushaka kwiyamamariza kuba umukuru w'igihugu , yavuze ko afite umuti wavura umupira w'amaguru mu Rwanda , yemeza ko ubwo yatsindwaga  muri 2014 mu matora ya Ferwafa, atari uko yarushijwe ahubwo habayemo ruswa , yemeza ko Ferwafa itayoborwa na president wayo.
     
    Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru yavuze ko afite umuti wazahura umupira w'amaguru mu Rwanda , gusa avuga ko awugurisha atazawutangira ubuntu, mu magambo ye yagize ati ' mfite umuti ,ntabwo nawubabwira kuko ndawucuruza '.
    Mbanda avuga ko atigeze ahangana na Nzamwita Vincent De Gaule mu matora ya 2014 , kuko ngo amatora atabaye ahubwo habayeho gushyiraho umuntu , ndetse yemeza ko habayemo amanyanga.
    kuri iyi ngingo yagize ati' Ntabwo nigeze mpangana na De Gaule, De Gaule se ni iki? umunyamakuru ati' yabaye president wa Ferwafa', Mbanda ati'ntabwo yigeze amuba , hari abandi bamuyoboreragamo, amatora mbere y'amatora se abaho? , urakoresha inama kwa kanaka bakabaha amabwiriza barangiza bakabaha amafaranga , mwarangiza ngo mugiye gutoranya abantu? nta n'umunsi numwe yabaye president wa federation,hari abandi bayiyoboraga '.

    Source : https://yegob.rw/mbanda-jean-ushaka-kwiyamamariza-kuba-umukuru-wigihugu-yavuze-ko-afite-umuti-wazahura-umupira-wamaguru-mu-rwanda-ariko-ngo-urahenze/

  • Abasifuzi mpuzamahanga b'Abanyarwanda bambuwe kuzasifura umukino wa Congo Brazzaville na Maroc wimuriwe muri RD Congo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasifuzi mpuzamahanga b'Abanyarwanda; Uwikunda Samuel, Mutuyimana Dieudonné, Ishimwe Didier na Twagirumukiza Abdoul Karim bambuwe kuzasifura umukino uzabera muri RDC ukazahuza Congo Brazzaville na Maroc mu gushaka itike y'igikome cy'Isi cya 2026 cyizabera Leta Zunzubumwe za Amerika.

    Uyu mukino wahise uhabwa abasifuzi b'abanye-Ghana aho uzayoborwa na Laryea Daniel.

    Kujyana uyu mukino muri RDC niyo ntandaro yo kuwambura aba basifuzi kubera umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi.

    Source : https://yegob.rw/abasifuzi-mpuzamahanga-babanyarwanda-bambuwe-kuzasifura-umukino-wa-congo-brazzaville-na-maroc/

  • Ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byagabanyutse – #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y'Inzego Zimwe z'Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko ihinduka ry'ibi biciro ryashingiye ahanini ku ihindagurika ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

    Itangazo rya RURA kandi rivuga ko ibi biciro bizongera kuvugururwa nyuma y'amezi abiri nk'uko bisanzwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-by-ibikomoka-kuri-peteroli-mu-rwanda-byagabanyutse-209397

  • Abadepite babona ko umwuka mubi hagati y'u Rwanda na RDC ushobora guteza intambara yeruye mu karere – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki ya 31 Mutarama 2023, iyi komisiyo yahawe inshingano yo gucukumbura uruhare rw'amateka y'abakoloni mu bibazo biri mu burasirazuba bwa RDC, byagize ingaruka ku mibanire y'u Rwanda na RDC no kugaragaza icyakorwa kugira ngo bikemuke.

    Visi Perezida w'iyi komisiyo, Muzana Alice, yasobanuye ko impamvu uyu mwuka mubi ukomeje gututumba ari uko Leta ya RDC yakomeje kwinangira, ikavuga ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, nyamara rwo rubihakanye kenshi.

    Yagize ati 'Uyu mwuka mubi ushobora gukwira mu karere, ukaba wanabyara intambara yeruye mu karere. Nubwo habayeho ibiganiro, ibibazo birakomeje kandi nta cyizere cy'igisubizo kirambye mu gihe cya vuba bitewe n'ukwinangira kwa Leta ya RDC n'ukwijandika muri ibi bibazo kw'amahanga.'

    Depite Muzana yagaragaje ko ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'iby'i Burayi ndetse n'u Burundi ndetse n'imiryango mpuzamahanga biri gutiza umurindi ibi bibazo, ahanini bigamije kurengera inyungu zabyo mu rwego rw'ubukungu.

    Yasobanuye ko Leta ya RDC ikomeje kwifatanya n'umutwe wa FDLR n'indi iwukomokaho irimo CNRD na RUD-Urunana, iyisezeranya kuyifasha guhindura ubutegetsi bw'u Rwanda nk'uko byigeze kuvugwa na Perezida Félix Tshisekedi. Ni mu gihe amahanga yayisabye guhagarika ubu bufatanye, ariko ikica amatwi.

    Iyi komisiyo yasanze nta mbaraga z'igisirikare zakemura ibi bibazo, ahubwo ko hakenewe ibiganiro bihuza impande zihanganye. Yabonye ko kurandura imitwe nka FDLR, kurandura umugambi wa jenoside n'ingengabitekerezo ya jenoside muri RDC no gucyura impunzi z'Abanye-Congo ari byo byagikemur mu buryo burambye.

    Abadepite bagize komisiyo idasanzwe bagaragaje ko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC ushobora guteza intambara yeruye mu karere

    Inteko Rusange yagaragarijwe ibyavuye mu bucukumbuzi bw’iyi komisiyo idasanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-babona-ko-umwuka-mubi-w-u-rwanda-na-rdc-ushobora-guteza-intambara