Blog

  • Brig. Gen Rwivanga yavuze ku mikoranire ya RDF na SADC muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Mu nama izwi nka 'Symposium on Peace, Security and Justice' igaruka ku mahoro, umutekano n'ubutabera, imaze iminsi ibiri ibera mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda i Musanze, Brig. Gen Rwivanga yavuze ko umusaruro w'amasezerano hagati y'ibihugu bibiri mu kugarura amahoro ari mwinshi ugereranyije n'ahuriweho n'ibihugu byinshi, n'ubwo byombi bikenewe.

    Yavuze ko amasezerano y'umwihariko u Rwanda rwagiranye na Mozambique na Repubulika ya Centrafrique, yatanze umusaruro bigatuma n'Umuryango mpuzamahanga uyaha umugisha, ari nabyo byatumye SADC ibiyungaho muri Mozambique.

    Ati 'SADC yaraje kandi ntacyo bitwaye kuba yaraje kuko dukeneye ubufasha, dukeneye ubufasha buturuka mu masezerano ahuriweho n'impande nyinshi, ndababwira impamvu yabyo,'

    Yavuze ko aya masezerano u Rwanda rwabanje kuyagirana na Repubulika ya Centrafrique ahari ikibazo cy'ihuriro CPC ryarwaniraga impinduka, ryari ihuriro ry'imitwe yose yitwaje intwaro yashakaga guhirika Guverinoma yatowe, ndetse no kubangamira amatora yari ari kuba.

    Yasobanuye uburyo uwahoze ari Perezida Francois Bozize yahurije hamwe iyo mitwe kugira ngo bahirike ubutegetsi, bakarwana kugeza ubwo bashaka gufata umujyi wa Bangui, kandi hari ingabo za Loni zari zishinzwe kugarura amahoro muri icyo gihugu, MINUSCA.

    Ati 'Hanyuma ukabona abo bantu bose biruka bahunga ibyo byihebe byashakaga gufata Bangui, kubera ko mu nshingano bahawe, icyo basabwa ni ukurinda abaturage, kumenya ko ubufasha bagenerwa bubageraho, gufasha gushyira intwaro hasi ku mitwe yitwaje intwaro, ariko iyo mitwe yari iri gukoresha intwaro kugira ngo ihirike ubutegetsi.'

    Yavuze ko n'ubwo u Rwanda narwo rwari muri ubwo butumwa, byagaragaye ko bitewe n'ibyo bari bemerewe n'itegeko ribashyiraho, nta musaruro byatangaga kubera izo nzitizi.

    Icyo gihe nibwo Guverinoma ya Repubulika ya Centrafrique yagiranye amasezerano yihariye n'u Rwanda, yo kubafasha kuzana gahunda y'ubusatirizi kurushaho kuko Loni yazitirwaga na za manda ziyishyiraho n'ibindi.

    Ati 'Twaragiye tubasha kwirukana ibyo byihebe mu bice byose byari byarigaruriye. Uyu munsi iyo CPC yabaye amateka.'

    Naho kuri Mozambique, intagondwa za Ahlu-Sunna Wa-Jama'a zafashe intara ya Cabo Delgado, kuva mu 2017 kugeza mu 2021, bica abaturage b'inzirakarengane bagera ku 3000, benshi baciwe imitwe, ibyo byanatumye abagera ku bihumbi 800 bava mu byabo, bahungira mu nkambi imyaka ine yose.

    Ati 'Mozambique na yo yahisemo kugirana amasezerano yihariye n'u Rwanda, bishingiye ku byo twakoze mu 2020 byivugira, 2021 baratwegereye, begera Perezida wacu, hanyuma Perezida wacu ufitiye icyizere inzego zacu z'umutekano aravuga ati ntitwabikora? Hari ikigoye? […] yahisemo ko tubikora mu buryo budasanzwe,'

    'Mu kwezi kumwe twari tubashije kwirukana ibyo byihebe byose mu duce dukomeye byari byarigaruriye muri Palma na Mocimboa da Praia, hanyuma twongera gushyiraho ubuyobozi bwa Leta muri utwo duce twose.'

    Yavuze ko nyuma y'ibyo bikorwa ari bwo Ingabo z'Umuryango w'Ubukungu bw'Ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo, SADC, zabiyunzeho avuga ko nta kibazo babigizeho.

    Ati 'Ubwo SADC yazaga twarakoranye bya hafi, twasangiye ubutasi, ndetse n'umurongo, kandi aho twagiye dukorana hose twaratsinze, rero nta kibazo gukorana,

    'Ntabwo ushobora kwikorana wenyine, hari inyungu nyinshi zo gukorana n'abandi […] Amasezerano ahuriweho n'ibihugu bibiri atanga umusaruro mu bijyanye n'ibikorwa, nta bibazo bibaho nk'ibyaba ku yahuriweho n'ibihugu byinshi, abantu barwana bahuriye ku mpamvu imwe, nta zindi mpamvu za politiki zabakoma mu nkokora,'

    Yagaragaje ko indi mpamvu nziza ari uko gufata umwanzuro bitanyura mu nzira nyinshi, gusa agaragaza ko haba hakenewe n'imbaraga ziva mu zindi mpamvu kuko bisaba ubushobozi bwinshi kuba igihugu kimwe cyajya gufasha ikindi, ariko avuga ko u Rwanda.

    Ati 'Ikindi kidufasha ni uko twize isomo ryo gukoresha bike tukagera kuri byinshi, kuva igihe twari mu rugamba rwo kubohora igihugu.'

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Rwivanga yavuze ko ntacyo bitwaye kuba RDF ikorana na SADC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brig-gen-rwivanga-yavuze-ko-ntacyo-bitwaye-rdf-gukorana-na-sadc-muri-mozambique

  • Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo. #rwanda #RwOT

    Mu kwibeshya ko kijegeje uRwanda n'abayobozi barwo, ikinyamakuru NRC cyo mu Buholandi cyirashe amano, ubwo cyahaga ijambo abajesideri ndetse kikagerageza no kubatagatifuza kandi ari ba ruharwa bazwi no mu butabera.

    NRC ni kimwe mu bitangazamakuru 17 byo mu bihugu 11 byo mu burengerazuba bw'isi, byifashishije abanyamakuru 50 ngo bategure icyegeranyo ' Rwanda classified' , kigamije guharabika isura y'uRwanda n'ubuyobozi bwarwo.

    Muri baruharwa NRC itabariza mu nkuru zayo, harimo n'abakatiwe n'inkiko zo mu Buholandi, nka Joseph Mpambara.

    Hari kandi abashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba kubata muri yombi, nka Thérèse Disabe, nyina wa Ingabire Victore, wakatiwe n'inkiko Gacaca, dore ko yahamwe n'icyaha cyo gufomoza abatutsikazi bari batwite, akaba yarabikoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari umuforomokazi mu kigo nderabuzima cya Butamwa.
    Undi NRC ni Charles Ndereyehe nawe uri mu Buholandi, aho yahungiye amaze gutsemba abatutsi mu kigo cya ISAR yategekaga, hakaba na Major Pierre- Claver Karangwa wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko mu yahoze ari Komini Mugina, nawe akaba yarasabiwe gushyikirizwa ubutabera.

    Major Karangwa aracyarwana n'icyemezo cyo kumwohereza kuburanira mu Rwanda.

    Abandi NRC igira intama kandi ari ibirura, ni Jean Claude Iyamuremye, Jean Baptiste Mugimba na Venant Rutunga.

    Aba uko ari 3 bo bamaze no koherezwa mu Rwanda.

    Usibye iterabwoba ibi bitangazamakuru n'abanyamakuru byakoreshe byibeshya ko byashyira ku Rwanda, kandi rwararenze ibyo gukangwa n'ibutumbaraye, aha harimo n'imyumvire y'irondaruhu.

    Uretse kumva ko amaraso y'Umututsi nta haciro akwiye nk'uyumuyahudi, uwuhe munyamakuru wo mu burengwrazuba bw'isi watinyuka guha ijambo cyangwa gutagatifuza umu Nazi, nk'uko aba ba 'Rwanda classified 'barihaye Interahamwe Gaspard Musabyimana, umwe mu bikomerezwa bya radio rutwitsi RTLM, ubu akaba amokera ku ngirwaradiyo INKINGI mu Bubiligi, cyangwa ba ruharwa tumaze kuvuga?

    Aba bagome baribwira ko bahemukira uRwanda, nyamara nabo ntibiretse kuko iyi migirire ibambura agaciro mu ruhando rw'abanyamwuga nyabo.

    The post Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/itangazamakuru-ritagatifuza-abicanyi-ntaho-ritaniye-nabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=itangazamakuru-ritagatifuza-abicanyi-ntaho-ritaniye-nabo

  • Umunsi Stromae ashishura icupa ry’amazi yari… – #rwanda #RwOT

    Stromae ni umwe mu bahanzi Mpuzamahanga bafite inkomoko mu Rwanda. Izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma y'uko ashyize hanze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo nka 'Papaoutai', ndetse anashyize imbere gukora ibijyanye no guhanga imideli.

    Ni gake yumvikana mu itangazamakuru ahanini bitewe n'imirimo akora. Ariko kandi ajya anyuzamo agatangaza uruhererekane rw'ibitaramo akorera mu bihugu bitandukanye hirya no ku Isi.

    Kuva yataramira mu Rwanda mu 2015 muri Sitade ya Kaminuza ya ULK, abanyarwanda ntibarongera kumuca iryera. Ndetse, hari abagiye bagerageza kumutumira bikabagora, ahanini bitewe n'ibyo asaba ndetse n'amafaranga.

    Mu byo asaba harimo indege yihariye 'Private Jet', ubwato butwara ibyuma bye, gukorera igitaramo ahantu hari imihanda ibisikana ku buryo abantu babasha kubona uko bataha, inzu yubatse ku buryo ashobora kumanukira ku migozi n'ibindi.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yavuze ko mu gihe ari kwitegura gukora igitaramo cye yise 'Migabo Live Concert' tariki 8 Kamena 2024, yamenyesheje umuvandimwe we Stromae, kandi yarabyishimiye, amutera iteka.

    Abajijwe niba yarigeze amusaba ko yamufasha kwamamaza iki gitaramo, yavuze ko Stromae ari umuhanzi mugari byatumye ashyiraho itsinda rikurikirana ibikorwa bye, ku buryo atakoroherwa no kuba ibikorwa bye byamenyekanishwa binyuze ku miyoboro ya Stromae.

       

    Ati 'Stromae ni umuhanzi mugari, nawe ubwe kwikorera buri kimwe ntibyoroshye. Kuba wamubwira ngo yitabire igitaramo cyawe, biragoye. Tureke no kuza mu gitaramo, ntabwo ashobora ku gufasha kumenyekanisha igitaramo, kandi ari umuvandimwe wanjye, arakubwira ati 'Account' yanjye ntabwo ari njye uyigenzura, kandi 'account' yanjye ijyaho ibyanjye gusa. Nta wundi muntu ajya yamamariza ibikorwa bye nubwo byaba bimeze gute.'

    Cyusa yavuze ko ubwo yiteguraga gukorera ibitaramo i Burayi, yasabye Stromae kumushyigikira no kumufasha kubimenyekanisha, amubwira ko bitakunda, ariko yamushyigikira mu bundi buryo.

    Yaramubwiye ati 'Mfite abajyanama, uretse n'ibyo ntabwo najya muri 'Restaurant' abajyanama banjye batabizi, niba mfite gahunda n'umuntu ngomba kubanza kubabwira bakemera cyangwa bagahakana.'

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Marebe', yavuze ko amasezerano Stromae afitanye n'ibigo binyuranye, ariyo yatumye ashishura icupa yaherewemo amazi.

    Ati 'Nk'ubu nko mu Rwanda bamuhaye amazi, mbere yo kuyanywa akuraho igipapuro kiri inyuma arakijugunganya, anywa amazi nta 'Brand' iriho […] Ntacyo byateje, ahubwo byari kugiteze iyo ayanywa icyo gipapuro kikiriho, ariko bitewe n'uburyo azi iby'imikoranire, yarabyitondeye.'

    Cyusa Ibrahim yavuze ko umubano we na Stromae uhageze neza, kandi ko mu biganiro bagirana harimo no kuba yakorangera gutaramira i Kigali nubwo atavuga neza umunsi ashobora kuzongera kugarukira.

    Mu minsi ishize, uyu muhanzi yahagaritse ibitaramo yarimo akorera mu bihugu bitandukanye. Cyusa avuga ko yabihagaritse kubera impamvu zitarimo uburwayi.

    Ibyo Stromae yakoze mu 2015, byanakozwe na Cristian Ronaldo mu 2021. Icyo gihe Cristiano yafashe amacupa ya Coca Cola yari ateretse imbere ye arayahisha, ayasimbuza amazi yo kunywa. Ibi byatumye uru ruganda ruhomba akayabo ka miliyari 4 z'amadolari.



    Mu 2015, Stromae yataramiye ibihumbi by'abantu mu gitaramo yari akoreye i Kigali



    Cyusa Ibrahim yatangaje ko umuvandimwe we Stromae ari umunyamuziki mugari ku buryo yitondera buri kimwe aba ashaka gukora


    Stromae ni umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo nka Papaoutai yasohotse mu 2013 na Alors on danse yo mu 2010

    REBA KUMUNOTA WA 31' CYUSA IBRAHIM AGARUKA KU MYITWARIRE Y'UMUVANDIMWE WE STROMAE

    “>


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FILS DE JOIE’ YA STROMAE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143751/umunsi-stromae-ashishura-icupa-ryamazi-yari-aherewe-i-kigali-143751.html

  • Umuramyi Habimana Dominique yagizwe Umunyamab… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2025 ni bwo Ishyirahamwe rihuza inzego z'ibanze n'Umujyi wa Kigali (RALGA) ryakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20, byahuriranye n'inteko rusange yaryo. Abagize inteko rusange bemeje bwana Habimana Dominique nk'Umunyamabanga Mukuru mushya wa RALGA.

    Inteko Rusange ya RALGA yitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Musabyimana Jean Claude, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie Solage Kayisire n’abandi bayobozi batandukanye, abayobora n’abigeze kuyobora mu nzego z'ibanze.

    Habimana Dominique wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, yasimbuye kuri uyu mwanya Ngendahimana Ladislas weguye ku mirimo ye mu mpera za Gicurasi 2024 nyuma y’imyaka 6 yari amaze kuri uyu mwanya dore ko yawugezeho mu mwaka wa 2018 asimbuye Rugamba Egide na we wavuye kuri uwo mwanya yeguye.

    Mbere yo kuba Umuyobozi muri RALGA [Rwanda Association of Local Government Authorities], Habimana Dominique yari asanzwe Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere mu Kigo cy’u Busuwisi gishinzwe iterambere n’Ubufatanye mu Rwanda [Governance Programme Officer at the Swiss Agency for Development and Cooperation (SDC), Rwanda].

    Habimana Dominique yashimiye inshingano yahawe, ati: 'Nishimiye ko nagiriwe icyizere ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Uturere n'Umujyi wa Kigali, RALGA, nkaba niteguye gufatanya n'abo nsanze kugira ngo uturere dushobore kurushaho kugira ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda z'iterambere igihugu gifite.'

    Yavuze ko azakorana n'abafatanyabikorwa kugira ngo uturere dukomeze kugira ubushobozi bwo kugera kuri gahunda z'iterambere u Rwanda rwihaye. Ati “Harategurwa gahunda ya kabiri y'imyaka 7 ya Guverinoma (NST2), hari intego Igihugu cyihaye yo kugira Ubukungu buciriritse muri 2035, ndetse n'icyerekezo 2050, uturere tuzarushaho kongera imbaraga kugira ngo za ntego zose zibashe kugerwaho.”

    Habimana Dominique [Habimana Dom] ni umuhanzi wa Gospel, akaba abarizwa mu Itorero rya AEBR Kacyiru. Yamaze igihe kinini ari Perezida wa Seraphim Melodies ifatwa nka korali nkuru mu gihugu muri iri torero, akaba ari na we wabandikiye indirimbo zabo nyinshi. Ni korali izwiho igikorwa cyo gutanga amaraso ku barwayi barembeye mu bitaro.

    Mu 2015 ubwo yatugezahago indirimbo ye nshya yise “Turashaka Amahoro”, Habimana Dominique yabwiye inyaRwanda ko akunda cyane umuziki kandi akaba yariyemeje gukora umuziki uhindura abatuye Isi. Yavuze ko afite indirimbo nyinshi zihimbaza Imana n’izihamagarira abantu kwimakaza umuco w’amahoro.

    Habimana Dominique asanzwe akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

    Habimana Dominique yahawe kuyobora RALGA mu gihe hizihizwaga imyaka 20 imaze

    Habimana Dominique (Ibumoso) wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RALG hamwe n’Umunyamabanga w Leta muri MINALOC, Marie Solange Kayisire

    Habimana Dominique yahawe Inshingano nshya mu Nteko Rusange ya RALGA

    Ladislas Ngendahimana yasimbuwe na Habimana Dominique ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa RALGA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143755/umuramyi-habimana-dominique-yagizwe-umunyamabanga-mukuru-mushya-wa-ralga-143755.html

  • Abahanzi bakora indirimbo zirimo ibitutsi ni… – #rwanda #RwOT

    Dr Murangira yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, cyibanze ku kugaragaza abasore batanu bakurikiranyweho ibyaha byo kwiba, ndetse no gusubiza telefoni abari bazibwe.

    Yavuze ko ibihangano biri gusohoka muri iki gihe, biteye impungenge, kuko bitumvikana uko abahanzi bacyocyorana kugeza ubwo batukanye ku babyeyi.

    Ati 'Ubutumwa bw'uyu munsi nabugeneye abo bita abahanzi. Muri ino minsi haragaragara abahanzi bamwe bahanga ibihangano birimo ibitutsi. Ibitutsi noneho wumva bituka icyo bita ikiremwamuntu, biteye ubwoba, biteye isoni, bageze n'aho batuka ababyeyi b'umuntu. Sinzi hariho hari indirimbo ureba umuntu yahanze witwa ngo ni umuhanzi ukibaza nk'uyu ng'uyu yayihanze yanyoye ibiki?'

    Yavuze ko mu gihe cyo gushyira hanze indirimbo nk’iyo yuzuye ibitutsi, umuhanzi akwiye kumvira umutimanama, kandi akibuka ko igihangano agiye gushyira hanze kizumvwa n’ibihumbi by’abantu bityo agatekereza kabiri.

    Ati “Umutimanama ntabwo wakubwira kuvuga biriya bintu uziko bizajya ‘Public’ uziko abana bawe bazabibona, umugore wawe azabibona. Hari igihe wibaza uti uyu muntu yari yanyoye ibiki ajya guhanga ibi bintu.”

    Murangira yavuze ko bitangaje kubona umuhanzi aho kugirango ahange ibihangano bizima, ahubwo arahanga ‘ibikorwa bigize ibyaha’.

    Yavuze ko RIB yihanganiriza ‘abo bose’ kugeza ku bahanzi bahanga ibishegu bogeze ibikorwa by’ubwomanzi.

    Ati “RIB rero irihanganiriza abo bantu bose. Bari bwiyumve muri ibi mvuze, hari abahanga bahanga ibishegu, bogeza ibikorwa by’ubwomanzi n’urukozasoni n’ubusambanyi. Noneho haje n’abahanga bahanga batuka abantu noneho ukumva baratuka umubyeyi uwo ari we wese. Umuntu wese ukumva yatutswe. RIB irabihanganiriza.”

    Murangira yasabye abahanzi bari muri uwo murongo kuzibukira, bahanga ibihangano bizima, aho guhanga ibihangano byatuma bagongana n’amategeko. Yavuze ko RIB itazigira yihanganira ibikorwa bitesha ikiremwamuntu agaciro.

    Ati “Abahanzi baragirwa inama yo guhanga ibihangano bitabahanganisha n’amategeko. Kuko guhanga igihangano kiguhanganisha n’amategeko, ni inzira yawe yo kuzima. Ni inzira yawe yo kugirango akazi kawe karangire. Guhanga igihangano kiguhanganisha n’amategeko, nta buhanga burimo.”

    Dr Murangira atangaje ibi mu gihe hamaze iminsi hasohotse indirimbo 'Sinabyaye' y'umuraperi Zeo Trap, aho bamwe bavuga ko yibasiye mugenzi we Ish Kevin bahanganye muri iki gihe, ndetse n'abandi bakora injyana ya Trapish.

     

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abahanzi guhanga ibihangano bitabahanganisha n'amategeko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143763/abahanzi-bakora-indirimbo-zirimo-ibitutsi-nibishegu-bihanangirijwe-143763.html

  • Mu ishyamba ry'i Kabgayi habonetse imibiri 11 bikekwa ko ari iy'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Imibiri umunani yabonetse mu ishyamba rya Kabgayi tariki ya 5 Kamena 2024 mu gihe indi itatu yabonetse kuri uyu wa 6 Kamena, ariko ibikorwa byo gushakisha mu cyobo kimwe babonye biracyakomeza.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nyamabuye, Bayiringire Issa yabwiye IGIHE ko amakuru yatanzwe n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ahamya ko ishyamba rya Kabgayi ririmo ibyobo byinshi byajugunywemo Abatutsi biciwe muri icyo gice muri Jenoside mu 1994.

    Yavuze ko nubwo baba batazi aho ibyobo ababo bajugunywemo biherereye, iyo hagiye kubakwa ibikorwa remezo birangira bigaragaye.

    Ati 'Hari umuyoboro w'amazi wari urimo uhaca werekeza ku bitaro bishya bihari by'ababyeyi, ubwo rero ubwo bacukuraga bahise babona ikimenyetso cy'umubiri uhari nib wo twaje tuwushaka rero duhita tubona ari icyobo bajugunyemo abantu benshi.'

    Yagaragaje ko hatarabaho igikorwa cyo gushaka imibiri y'Abatutsi biciwe mu bigo bitandukanye i Kabgayi kugira ngo bose bashyingurwe mu cyubahiro.

    Bayiringire yavuze ko no mu gihe hubakwaga inyubako y'ibitaro by'abanyeyi aha habonetse imibiri irenga 1000 y'abatutsi bishwe mu 1994.

    Yavuze ko kuba imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ikiri kuboneka nyuma y'imyaka 30 bibabaje ariko agasaba abarokotse Jenoside kwihangana.

    Uyu muyobozi yasabye inzego bireba gushyira imbaraga mu gushakisha abantu bajugunywe mu byobo biri mu ishyamba rya Kabgayi bagashyingurwa mu cyubahiro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-mu-ishyamba-rya-kabgayi-habonetse-imibiri-11-y-abazize-jenoside

  • Dutemberane 'Ntare Louisenlund School' yitezweho guhindura uburezi bw'u Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kugeza uyu munsi ababyeyi bashaka kwigisha abana babo muri iri shuri bashobora kunyaruka bakajya kwihera ijisho cyane ko ari mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Kigali ugana mu Bugesera aho ryubatswe.

    Ku wa 08 Kamena 2024 ni umunsi washyizweho n'iri shuri aho ababyeyi bazaba bemerewe kuza kurisura, bakazahura n'ubuyobozi bw'ikigo burangajwe imbere n'Umuyobozi Mukuru waryo witwa Damien Vassallo.

    Ntare Louisenlund School ni igitekerezo cyakomotse ku bagize umuryango NSOBA (Ntare School Old Boys Association) bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School yo muri Uganda barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.

    Iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera.

    Rubatswe kuri hegitari 40 muri 60 z'ikibanza cyose, rikazashyirwamo ibikoresho bifite agaciro k'arenga miliyari 5 Frw.

    Izina rya Louisenlund ryahawe iri shuri rikomoka ku kigo cyo mu Budage cya Louisenlund School, cyamamaye mu Burayi hose ku bwo gutanga ubumenyi bufite bushingiye kuri siyansi. Ibi bigo byombi byahuje imbaraga kugira ngo bikorane.

    Byakozwe mu murongo wo kuzana uwo muco no mu Rwanda abana bagacengera ubumenyi bugezweho ndetse mpuzamahanga, bwa bundi usanga hake mu gihugu.

    Ni na yo mpamvu Damien Vassallo wahoze ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Louisenlund School yagizwe uwa Ntare Louisenlund School.

    Kugeza uyu munsi Ntare Louisenlund School yose yarangiye kubakwa mu byiciro byose bisabwa.

    Ni ukuvuga amashuri, aho kurara, inzu z'ubuyobozi, inzu zo kuryamamo n'izindi ndetse abarimu bazajya baba bari kumwe n'abandi umunsi ku wundi cyane ko na bo bagenewe aho bazaba.

    Bafite kandi laboratwari esheshatu, inzu y'imyidagaduro, ibibuga by'imikino, nka basketball, Volleyball, Baseball, Football, Tennis, Handball, Cricket, Piscine byose byubatswe mu buryo bugezweho.

    Kuhiga bizasaba iki?

    Ku ikubitiro iki kigo kizatangirana n'abanyeshuri 160 barimo abahungu n'abakobwa bitandukanye na Ntare School ya Uganda yizemo abahungu gusa. Iri shuri rizaba ritanga amasomo yo mu mashuri yisumbuye (guhera grade seven) buri shuri rikigamo abana 20.

    Icyakora mu myaka nk'itandatu Ntare Louisenlund School izaba yigwamo n'abarenga 1500 biga babamo.

    Ntabwo porogaramu zizafasha gutanga amasomo ari izasanzwe ahubwo hazifashishwa izatejwe imbere na International Baccalaureate Organization, IB.

    Ni umuryango mpuzamahanga ufite icyicaro i Genève mu Busuwisi, wubatse izina rikomeye mu gutegura porogaram z'uburezi zigezweho ku banyeshuri bari hagati y'imyaka itatu na 19.

    IB itegura imfashanyigisho zidasanzwe zigahabwa ibigo bizikenerera, ariko zikaba imfashanyigisho zubaka umunyeshuri ushoboye, ha handi bamwe bavuga ko iba igoye ku buryo umwana ujegejega adapfa kuzisukira.

    Ni imfashanyigisho zimaze kuba ikimenywabose mu Isi, aho ibigo nka Singapore International Community School, Zurich International School n'ibindi byayimenye mbere.

    Kugira ngo wumve urwego ibintu biriho ni uko Singapour ari igihugu kiza imbere mu gutanga ubumenyi bufite ireme mu Isi, aho nk'Isuzuma rizwi nka International Student Assessment, PISA ryahaye iki gihugu 9,10 ku 10, amanota menshi adapfa kubonwa n'igihugu icyo ari cyo cyose.

    Ikigo gishaka gukoresha porogaramu ya IB kibanza guhabwa uburenganzira bwa porogaramu ya mbere, abana bakirangiza kigasaba ikindi gutyo gutyo. No kuri Ntare Louisenlund School ni ko byagenze, ubu iri shuri rikaba ryarahawe uburenganzira kugeza mu mwaka wa cyenda, ikindi cyiciro bakazagisana nyuma.

    Abana baziga muri iki kigo bazajya bava mu Rwanda, mu Karere, Afurika no ku Isi hose, ariko harebwe abahanga bamwe bujuje ibizamini bisoza amashuri abanza.

    Uwemerewe abanza gukoreshwa ikizamini kuko kuzuza biba bidahagije,70% by'abazahiga ni Abanyarwanda ndetse buri munyeshuri azajya yirihira.

    Icyakora hari gahunda ko Minisiteri y'Uburezi izajya itoranya abanya abana b'abahanga kurusha abandi mu masomo ya siyansi bagera kuri 80, bahabwe buruse muri iki kigo bishyurirwe byose.

    Abarimu bose bazigisha aba bana ni abo ku rwego mpuzamahanga kuko abenshi baturutse mu bigo bikomeye nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi no muri Afurika, hakabamo n'Abanyarwanda nubwo ari bake.

    Kugeza uyu munsi abo bose bamaze kuboneka ndetse bahawe n'akazi.

    Umuyobozi muri Ntare Louisenlund School ushinzwe ibijyanye no kwemerera abaza kwiga muri iki kigo, Mbabazi Anne-Grace yavuze ko bashaka ko iki kigo cyaba mu by'imbere bitanga uburezi buhambaye mu Isi.

    Ati 'Ariko tukabikora tudatatiriye Umuco Nyarwanda na cyane ko uri mu byatumye iri shuri rishingwa. Umwana azahabwa ubumenyi bugezweho ariko tugumane umwimerere wo mu Rwanda ku buryo abana batazahindura imyumvire cyane.'

    Ushaka gusura Ntare Louisenlund School wakanda aha https://docs.google.com/forms/d/e/1FAIpQLSeHj-oiLOMB_7poOlXI-CDfbPbJZQKjt_29TRJyWZY3arqDdg/viewform

    Ushaka gusura Ntare Louisenlund School wakanda aha https://docs.google.com/forms/d/e/1FAIpQLSeHj-oiLOMB_7poOlXI-CDfbPbJZQKjt_29TRJyWZY3arqDdg/viewform

    Ucyinjira muri Ntare Louisenlund School

    Muri Ntare Louisenlund School umunyeshuri ntaho azajya ahurira n’ivumbi, hubatswemo imihanda ya kaburimbo mu mpande zose

    Urebeye inzu yagenewe ubuyobozi bwa Muri Ntare Louisenlund School kure

    Buri kimwe cyose cyashyizwe muri Ntare Louisenlund School gitunganyijwe mu buryo bubereye ijisho

    Abakunzi b’imikino yo koga na bo batekerejweho muri Ntare Louisenlund School

    Hubatswe n’Ikiguga cya Cricket ngo abakunzi b’uyu mukino na bo bajye babona aho bakarishyiriza ubumenyi bwabo kuri uyu mukino

    Iyo wegereye ya zzu y’imyidagaduro neza

    Amashuri yo muri Ntare Louisenlund School ni uko ameze

    Ntubwo ikigo cyubatswe ku buso bwa hegitari 40 iyo ukizenguruka cyose nta ho uhurira n’ivumbi cyangwa icyondo

    Iyo nyubako izajya ikorerwamo n’abayobozi batandukanye b’iki kigo

    Amacumbi y’abarimu n’abandi bakozi ni uko ameze

    Buri gice cyose cy’iki kigo cyashyizwemo imihanda ya kaburimbo

    Ikimenyetso cya Ntare Louisenlund School ni intare nk’uko izina ry’iri shuri ribivuga

    Nubwo ari ishuri rizibanda kuri siyanse, abana bazajya bigishwa n’amateka yaranze u Rwanda muri wa mujyo wo kudatakaza Umuco Nyarwanda

    Ucyinjira muri Ntare Louisenlund School

    Iri shuri rifite abakozi bahora bakurikirana ibijyanye n’isuku yaryo umunsi ku wundi

    Imbere mu nyubako yagenewe gutangirwamo amafunguro. Ifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku 1500

    Amatara ni ikintu cyitaweho buri hantu hose hagize Ntare Louisenlund School

    Imbere mu nzu abanyeshuri bazajya bararamo

    Hagati y’inzu zo kuraramo hateganyijwe aho abana bazajya banika imyenda yabo

    Ibyo ni ibyuma bishyushya amazi abana bakoresha, ushaka akoga akonje, ariko ushaka n’ashyushye akayabona

    Inzu zo kuraramo ziri hafi y’ibibuga by’imikino bitandukanye

    Ntare Louisenlund School igaragara nk’icyatsi kibisi bijyanye n’imashini zashyizwe buri hantu hose zivomerera ibimera bigahora bitoshye

    Muri Ntare Louisenlund School igiti ni imari ikomeye

    Buri kayira kose kagiye gaterwaho ibiti mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije

    Izo ni inyubako abanyeshuri bazajya bararamo

    Amatara yashyizwe hose, akorwa ku buryo bubereye ahantu yashyizwe, iri ni iryo hanze ku kayira kagana aho abanyeshuri barira

    Ku mihanda yo muri iki kigo hashyizweho amatara amurikira abajya muri gahunda zitandukanye

    Abakunzi b’imikino y’intoki barazirikanwe

    Aho ugeze hose usanga abakozi bita ku biti byatewe muri iki kigo cy’amashuri

    Aha ni inyuma y’inyubako yagenewe gutangirwamo amafunguro

    Amafoto: Irakiza Yuhi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dutemberane-ntare-louisenlund-school-ishuri-ryiteguye-guhindura-ishusho-y

  • Nyamasheke: Umugabo waboheye umugore we mu nzu iminsi itanu yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 1 Kamena 2024, ni bwo bivugwa ko Munyandekwe utuye mu Mudugudu wa Kanombe, Akagari ka Kagarama, mu Murenge wa Mahembe yafashe umugore we amubohesha imigozi ya pulasitiki amaguru n'amaboko, amufungirana mu cyumba, n'idirishya ryacyo arifungisha imisumari ku buryo ridashobora gufungurwa.

    Aya makuru yagiye hanze ubwo umuturanyi w'uru rugo yabazaga umwe mu bana babo aho nyina yagiye akamusubiza ko papa wabo yamuboshye akamufungirana mu cyumba kimwe mu nzu yabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mahembe, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye IGIHE ko Munyandekwe Elisha w'imyaka 47 yatawe muri yombi tariki 5 Kamena 2024, kugira ngo hamenyekane impamvu uyu mugabo yahambiriye umugore we amaguru n'amaboko.

    Ati 'Yatawe muri yombi kugira ngo tumenye icyari cyatumye amukingirana mu nzu aziritse amaguru n'amaboko.'

    Gitifu Uwizeyimana yavuze ko uyu mugore wafungiranywe mu buryo bubi yari afite uburwayi bwo mu mutwe umugabo amuhambira agira ngo atamucika.

    Ati 'Umugore yagize ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe, ubwo nyine kumuzirika kwari ukugira ngo atamucika ariko kubera ko yabikoze mu buryo butari bwo, atamenyesheje inzego z'ubuzima ngo bamufashe gukurikirana icyo kibazo. Ni icyo akurikiranyweho ngira ngo umugore yajyanywe mu bitaro ari gukurikiranwa no kwa muganga.'

    Ubwo inzego z'ubuyobozi zinjiraga mu nzu zasanze uyu mugore aho imigozi yahambiriye hatangiye kubyimba ndetse n'inzara yenda kumwica.

    Munyandekwe Elisha usanzwe ari umucuruzi w'imyaka ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo.

    Bivugwa ko inkomoko yo kwica urubozo umugore we ifite imizi mu 2020 mu gihe cya COVID 19, ubwo umugore yafashwe n'uburwayi bwo mu mutwe bikekwa ko bwaba bwatewe n'itoteza uyu mugabo yamukoreraga.

    Umugabo yanze kumuvuza avuga ko atamuvuriza mu Isi, gusa nta n'ubwisungane mu kwivuza yari afite. Icyo gihe ubuyobozi bwarabimenye bujyayo bubatangira Mituweli bose uko ari 9 ngo bubashe kumuvuza. No kuri iyi nshuro ubuyobozi bwongeye kubatangira ubwisungane mu kwivuza bwa 2023/2024.

    Uyu mugabo ngo yabanje no gukura abana be barindwi mu ishuri, n'uwo ubuyobozi guberageje gusubizayo bugacya yongeye kurimukuramo.

    Abana be babiri bakuru barimo umukobwa w'imyaka 20, ari na we mfura ye, bo banze kurisubiramo burundu, icyakora abato bo bemera kurisubiramo.

    Munyandekwe kimwe na bagenzi be barenga 50 bagaragaje batoteza abana babo ngo ntibashaka ko biga mu Isi kuko amashuri yabo bazayasanga mu ijuru.

    Uyu mugore yari amaze iminsi itanu afungiranye muri iki cyumba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umugabo-waboheye-umugore-we-mu-nzu-iminsi-itanu-yatawe-muri-yombi

  • Amb. Nduhungirehe yanenze ikinyamakuru cyagerageje kweza abakekwaho uruhare muri jenoside – #rwanda #RwOT

    Iki kinyamakuru ni kimwe muri 17 bikomeje gutangaza inkuru ziharabika Leta y'u Rwanda, zakozwe n'ihuriro ry'abanyamakuru 50 bakora inkuru zicukumbuye ryitwa 'Forbidden Stories'.

    Umushakashatsi ushinzwe indimi za Afurika muri Kaminuza ya Havard, Dr Bojana Coulibaly, kuri uyu wa 6 Kamena 2024 yatangarije ku rubuga X ko izi nkuru ziri mu murongo wo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe mu bigamijwe mu guhakana harimo guteza urujijo.

    Dr Bojana yagize ati 'Nk'uko nabivuze mu nama yo kurwanya uguhakana yabaye muri Mata ubwo twibukaga ku nshuro ya 30, abahakanye ni 'abacuruzi b'ugushidikanya'! Kandi ni ko kuri, ubucukumbuzi bwose bwakozwe n'abanyamakuru 50 ba Forbidden Stories bushingiye ku 'gushidikanya'!'

    Ubutumwa bw'uyu mushakashatsi Ambasaderi Nduhungirehe yabushingiyeho ashimangira iby'iyi ntego yo gutera ugushikanya kuri jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza inkuru iki kinyamakuru cyo mu Buholandi cyakoze ku bakekwaho uruhare muri jenoside bahunze ubutabera.

    Ambasaderi Nduhungirehe yagize ati 'NRC, ikinyamakuru cyo mu Buholandi kiri muri iri huriro cyarabigaragaje. […] Cyagaragaje ko Leta y'u Buholandi yakoze ikosa ryo kohereza mu Rwanda abari barahunze ubutabera kubera ko abatangabuhamya n'abarokotse jenoside babashinje batizewe. Kandi cyise abakekwaho jenoside bahunze ubutabera bose 'abatavuga rumwe' cyangwa 'abanenga Leta' batotezwa na Ambasade y'u Rwanda i La Haye.'

    Uyu mudipolomate yasobanuye ko mu nkuru y'iki kinyamakuru, cyashyizemo ifoto ya Dusabe Thèrèse; umuforomo wakoreraga muri Komini Butamwa, ukekwaho kubaga ababyeyi batwite, akabakuramo abana mu nda. Uyu mukecuru uba mu Buholandi amaze igihe kinini yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ariko aracyidegembya.

    Ikibazo Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko kiri muri iyi foto ni uko mu magambo ayisobanura, handitse ubutumwa bwa Dusabe avuga ko yimwe ibyangombwa na Leta y'u Buholandi. Bugira buti 'Ku bw'u Buholandi ntabwo nkiriho. Nta ndangamuntu mfite, nta na pasiporo. Baransibye.'

    Yagaragaje ko mu gihe iki kinyamakuru cyateganyaga gukora inkuru kuri Dusabe, cyagombaga kohereza umunyamakuru muri Butamwa kugira ngo amenye Abatutsi bahiciwe.

    Ati 'Kubera iki NRC yanze kugaragaza uku kuri? Kubera iki Forbidden Stories, mu bushobozi bwose yakusanyije bwo kurwanya u Rwanda, itohereje umunyamakuru wa NRC muri Butamwa kugira ngo arebe abatakiriho, abatagifite indangamuntu cyangwa pasiporo, abakuwe ku Isi ko atari Dusabe Thérèse, ahubwo ari Abatutsi?'

    Ambasaderi Nduhungirehe yatangaje ko iki kinyamakuru cyo mu Buholandi kitakabaye cyibaza ku kuba abantu barakurikiranweho uruhare muri jenoside cyangwa se bagahamywa n'inkiko, mu gihe kitigeze kigera aho abazize jenoside biciwe. Ati 'Uku ni uguhakana kweruye kandi ni icyaha cya jenoside ubwacyo.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-nduhungirehe-yanenze-ikinyamakuru-cyagerageje-kweza-abakekwaho

  • Iyo imbunda zicecetse, dutangira akazi kacu – Brig. Gen Rwivanga ku butumwa bwo kubungabunga amahoro – #rwanda #RwOT

    Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 06 Kamena 2024, mu nama igaruka ku mahoro, umutekano n'ubutabera, imaze iminsi ibiri ibera mu Karere ka Musanze mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda.

    Brig. Gen Rwivanga yavuze ko ibihugu birimo Mozambique na Centrafrique byari byugarijwe n'ibibazo by'ibyihebe, byegereye u Rwanda bagirana amasezerano yo koherezayo ingabo kugarura amahoro, kuko amasezerano ahuriweho n'ibihugu byinshi atatanga umusaruro uhagije.

    Yagarutse ku cyo ingabo na polisi by'u Rwanda bijya mu butumwa bwo kugarura amahoro bikora kugira ngo hagaruke umutuzo n'umutekano mu baturage mu buryo bwose, avuga ko akazi kabo katarangirira ku kurasa ibyihebe gusa.

    Ati 'Iyo imbunda zicecetse, dutangira akazi kacu kuko mu nshingano zacu nka RDF na RNP, dufite n'inshingano zo gukora ibikorwa bigamije guhindura imibereho y'abaturage. Dufasha abaturage tuba twaragiye kurinda, kandi ibyo biri no mu mitekerereze yacu, twizera ko kurwana gikwiye kuba kimwe muri gahunda ariko ituze ni ryo ry'ingenzi,'

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda yavuze ko ibyo bikorwa hoherezwayo abaganga kwita ku baturage n'abandi muri rusange bakagira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage, ibyo u Rwanda rukaba rubikora mu butumwa bwose bwaba ubwa Loni cyangwa ubwo rugirana amasezerano n'ibindi bihugu ku giti cyabyo.

    'Twavuze ku buryo bwo gukemura ibibazo biba byugarije abo baturage, bamwe bavuze ikibazo cy'ibyo kurya ndetse n'ubushomeri bugize 85% y'ibibazo byose ku hantu hari amakimbirane.

    'Ku bw'ibyo, aho dukorera hose tugira uruhare mu gukora ibikorwa bigamije gukemura ibyo bibazo by'ingenzi, twubaka amashuri, dufatanya n'ubuyobozi bwaho kubaka amashuri no gutanga ubufasha bwacu bushoboka, muribuka dukorera i Darfur twatangije umushinga wo kubaka Rondereza, mu kugabanya ityangirika ry'amashyamba, ndetse no kurengera abakobwa bashoboraga gukora urugendo rurerure [bajya gutashya] bakaba bahohoterwa'

    Brig. Gen Rwivanga yavuze ko ibikorwa byo kubungabunga amahoro u Rwanda rwasinyanyemo amasezerano n'ibihugu bya Mozambique na Centrafrique byatanze umusaruro kuko mu bihugu byombi habobohojwe uduce twinshi twari twarigaruriwe n'ibyihebe ndetse abaturage basubizwa mu byabo batangira gufashwa kwiyubaka.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda yakomeje agaragaza ko ibikorwa by'Umuryango w'Abibumbye byo kugarura amahoro ari byiza kuko biba bifite ubushobozi bufatika, ariko yavuze ko iby'amasezerano y'ibihugu byombi bitanga umusaruro wisumbuyeho kuko bidasaba inzira nyinshi.

    N'ubwo bimeze bityo Brig. Gen Rwivanga yagarutse ko hakiri imbogamizi kuri ibyo bikorwa byo kugarura amahoro, aho ku isonga haza ubushobozi buba budahagije kuko ibyo bihugu birimo amakimbirane biba bikeneye ubufasha bwo mu buryo bwinshi.

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Rwivanga yavuze ko RDF na RNP batajyanwa mu butumwa no kurasa gusa ahubwo banafasha abaturage kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-imbunda-zicecetse-dutangira-akazi-kacu-brig-gen-rwivanga-ku-butumwa-bwo