Blog

  • Tuzirye kuri buri funguro: MINAGRI iributsa a… – #rwanda #RwOT

    Imbuto ni bimwe mu biribwa by'ingenzi kuko bifitiye umubiri wacu akamaro kanini. Zikungahaye kuri za vitamine nka vitamine C na vitamine A, imyunyu ngugu n'ibindi. Ubushakashatsi bwakozwe n'inzobere, bugaragaza ko kimwe cya kabiri cy'ibiri ku isahani yacu bigomba kuba ari imbuto.

    Urugero rwa zimwe mu mbuto ni imineke, imyembe, amatunda, ibinyomoro, indimu, watermelon, amacunga, inkeri, inanasi n'izindi. Urugero rw'imboga ni dodo, amashu, karoti, imiteja, ibihaza, seleri, n'izindi.

    Usanga abantu bakunda kurya imbuto badakunda kurwara za ndwara zizahaza benshi nk'indwara z'umutima, kanseri na diyabete. Ibi biterwa n'uko imbuto zikungahaye cyane ku ntungamubiri.

    Kurya imbuto ku bantu bakuru n’abana bibafitiye umumaro wo kongera ingufu umubiri no kuwurinda indwara zitandukanye, ariko ni byiza kwibuka ko abakuru n’abana bagomba kwihatira kurya cyane avoka n’amatunda kuko biri mu biboneka mu Rwanda ku bwinshi.

    Kurya imbuto ni ingenzi cyane ku bantu bakuru n'abato, kuko zuje intungamubiri zitwubakira ubudahangarwa ku ndwara. Imbuto kimwe n'imboga zikungahaye kurivitamini nyinshi zirimo: Vitamini A irinda ubuhumyi n'igwingira ry'abana, hakabamo Vitamini zo mu mu itsinda rya B, harimo B9 cyangwa acide follique ifasha cyane umwana uri mu nda gukura neza.

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ishishikariza abanyarwanda guhinga imbuto no kuzitubura mu rwego rwo kwita ku buzima no guhangana n’indwara. Gusa nubwo imbuto muri rusange zifitiye umumaro ubuzima, hari iz’ingenzi ziza ku isonga mu kubungabunga ubuzima bw’abantu bakuru n’abana.

    Muri iki gihe mu Rwanda harakorwa ubukangurambaga bunyuranye bukangurira abantu kwita ku mirire yabo, MINAGRI ikaba ishishikariza abantu bakuru n’abana kurya imbuto kuko zibafitiye umumaro ukomeye.

    Ubu bukangurambaga burakorwa ku bufatanye n'ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere (Enabel), Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Union européenne), ndetse na Luxembourg.

    MINAGRI irasaba buri munyarwanda kurya imbuto 'kuri buri funguro' kuko zuje intungamubiri kandi zikaba zidahenda. Iti: 'Nta rwitwazo kandi mu Rwanda imbuto turazifite”. 

    “Turashishikariza kandi gukomeza gutera ibiti by'imbuto ku bwinshi; haba mu mirima, mu busitani n'ahandi hashoboka hose, kuko imboga n'imbuto ari inkingiya mwamba mu kurwanya imirire mibi'.

    Kurya imbuto nk'avoka, amatunda, amacunga n'izindi, bigabanya ibyago byo kurwara indwara zimwe na zimwe nk'izibasira umutima ndetse n'izindi.

    Kurya imbuto kandi ntibireba gusa abana n’abageze mu zabukuru, ahubwo binareba buri wese nka bamwe mu bacuruzi b’imbuto bazicuruza nyamara mu rugo iwabo batazirya ndetse batanaziha abana babo.

    MINAGRI ikaba ishishikariza abanyarwanda guhinga imbuto, haba mu mirima yabo, mu busitani bw'ingo zabo, n’ahandi hose hashoboka kuko imbuto ari inkingi ya mwamba mu kurwanya imirire mibi.

    Nk'uko bitangazwa na Medical News Today, kurya indyo yuzuye hariho n'imbuto byagufasha kwirinda Diyabeti ndetse 'bigabanya ibyago byo kurwara indwara y'umutima na Cancer'. 

    CNN yo ivuga ko inzobere mu buzima bakwiriye gushishikariza abaturage kurya imboga n'imbuto nyinshi nk'ingamba z'ingenzi z'imirire, kandi abaturage bakabyakira.

    Dr. Naveed Sattar, umwarimu mu ishami ryaInstitute of Cardiovascular and Medical Sciences muri Kaminuza ya Glasgow, yavuze ko “inyungu nini zishobora guturuka ku gushishikariza abadakunze kurya imbuto cyangwa imboga, kubera ko indyo yuzuye ikungahaye ku mbuto nyinshi ndetse no kurya imboga bifite akamaro”.

    Imyembe iri mu mbuto z’ingenzi zidakwiriye kubura kuri buri funguro

    Amatunda ni ingenzi cyane kandi arahendutse cyane ku Isoko

    Kuri buri funguro ntihakwiriye kuburaho imbuto by’umwihariko umuneke

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143709/tuzirye-kuri-buri-funguro-minagri-iributsa-abanyarwanda-ko-kurya-imbuto-ari-ingenzi-cyane–143709.html

  • Mister World iragarutse nyuma y’imyaka 5! Men… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo hatangajwe ko rimwe mu marushanwa akomeye y'ubwiza ku isi rya Mister World rigiye kongera kuba nyuma y'imyaka igera kuri itanu ritaba. Kugeza uyu munsi uwambaye iri kamba rya Rudasumbwa w'isi, ni Jack Heslewood, Umushakashatsi mu by’indege ukomoka mu Bwongereza, wambitswe ikamba ku ya 23 Kanama 2019 i Manila muri Philippine.

    Biteganijwe ko Mr. Jack Heslewood azambika ikamba uzamusimbura muri Nzeri uyu mwaka, mu birori bizabera mu gihugu cya Vietnam.

    Mu gihe habura igihe gito ngo hatorwe Rudasumbwa mushya w'Isi, InyaRwanda yifuje kukwibutsa ba Rudasumbwa bagiye bambikwa iri kamba uko imyaka yagiye isimburana kuva ryatangira kuba mu 1996 kugeza mu 2019.

    1.     Tom Nuyens


    Tom Nuyens ukomoka mu Bubiligi, ni we musore wa mbere wambitswe ikamba rya Rudasumbwa w'Isi mu 1996. Ahigitse abasore 51, Tom ukomoka mu Bubiligi yegukanye ikamba ryifuzwaga na benshi mu birori by'amateka byabereye Istanbul muri Turukiya.

    2.     Sandro Finoglio


    Sandro Finoglio Esperanza wabonye izuba ku ya 3 Mutarama mu 1973, niwe waciye agahigo ko kuba Mr World ubwo yabaga ku nhsuro ya kabiri mu 1998. Finoglio ufite inkomoko muri Venezuela, ni umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli w'icyamamare.

    Nyuma y'umwaka umwe yegukanye iri Kamba, yahise yoherezwa gutura i Troia muri Portugal. Yambitswe ikamba rya Rudasumbwa w'Isi ku ya 18 Nzeri mu 1998, mu birori byabereye Grândola muri Portugal, ahigika abasore bari bahatanye bagera kuri 43.

    3.     Ignacio Kliche


    Ignacio Kliche niwe wambwitswe ikamba rya Rudasumbwa w'Isi wa gatatu, ku ya 13 Ukwakira mu 2000, mu gikorwa cyabereye i Perthshire muri Scotland. Icyo gihe, Ignacio ukomoka muri Repubulika ya Uruguay yatsinze ahigitse abagera kuri 32 bari bahatanye.

    4.     Gustavo Gianetti


    Gustavo Cabral Narciso Gianetti wavutse ku ya 21 Gicurasi 1979, ni umunyamideli ukomoka muri Brazil wambitswe ikamba rya Rudasumbwa w'Isi mu 2003. Yinjiye muri aya marushanwa nka Mister Brazil 2001.

    Iri Kamba yaryambikiwe i Londres mu Bwongereza ku ya 9 Kanama 2003, atsinze abasore bagera kuri 38 bari bahuriye mu irushanwa.

    5.     Juan García Postigo


    Ku ya 31 Werurwe mu 2007, nibwo umunya-Espagne Juan García Postigo yahigitse abasore bari bahatanye mu irushanwa rya Mr World 2007. Mu birori byabereye i Sanya mu Bushinwa, Juan yanditse amateka akomeye aba umunya-Espagne wa mbere wegukanye iri Kamba.

    Kuri ubu, Juan ni umukinnyi wa filime, akaba umunyamideli, rwiyemezamirimo ndetse n'umunyamahoteli.

    6.     Kamal Ibrahim 


    Kamal Ibrahim wabonye izuba ku ya 10 Ugushyingo mu 1985, ni we wagizwe Rudasumbwa w'Isi ku ya 27 Werurwe mu 2010. Kamal yatsindiye iri Kamba atsinze abagera kuri 74 bari bahatanye mu birori byabereye Incheon muri Koreya y'Epfo.

    Kuri ubu, uyu ni umunyamakuru uyobora ibiganiro bikomeye kuri Televiziyo n'ahandi muri Irlande.

    7.     Francisco Escobar


    Tariki 24 Ugushyingo 2012, nibwo umunya-Colombia Francisco Escobar yahigitse abasore abasore bagera kuri 48 maze akegukana ikamba rya Rudasumbwa w'Isi wa 2012.

    Ibirori byo kumwambika ikamba byabereye i Kent mu Bwongereza. Francisco Javier Escobar Parra, yabonye izuba ku ya 21 Kamena 1991, akaba ari umunyamideli ukomeye muri Colombia.

    8.     Nicklas Pedersen 


    Nicklas Pedersen wari ufite imyaka 23 mu 2014, ukomoka mu gihugu cya Denmark niwe wahize abagera kuri 45 bose bari bari mu irushanwa rya Rudasumbwa w'isi yose ryaberaga i Devon mu Bwongereza, maze yambwikwa ikamba.

    Nyuma yo kwegukana ikamba ry'umusore uhiga abandi mu bwiza, ubushongore n'ibukaka ndetse nk'umusore wifuzwa cyane kurusha abandi, Nicklas yaragize ati 'Ndatunguwe cyane siniyumvishaga ko byambaho,gusa nanone kuri njye ni nk'inzozi zibaye impamo.'

    Icyo gihe, Rudasumbwa Nickles watsindiye ibihumbi 50 by'amadolari ya Amerika yatangaje ko kuri we ikimushishikaje atari amafaranga ahubwo ko ashimishijwe cyane no kuba inzozi ze zabaye impamo

    9.     Rogier Warnawa 


    Umuholandi Rogier Warnawa ukomoka mu gihugu cy'u Buholandi niwe wahize abasore bose bo mu bihugu bitandukanye mu marushanwa ya ba Rudasumbwa ku Isi umwaka wa 2015.

    Rogier Warnawa wari ufite imyaka 24 icyo gihe, yitabiriye ndetse ahigika abandi basore mu marushanwa yabereye muri Republique Dominicaine, yari yitabiriwe n'abasore bari bahagarariye ibihugu 41.

    Abasore baguye mu ntege Rogier Warnawa harimo Ulysses Freitas wo mu Busuwisi, Lulian Damaschin wo muri Romaniya, Lauric Lopez wo mu Bufaransa, Yobany Perez Reyes wo muri Espagne na Eloy Mentero Castedo wo muri Boliviya.

    10. Jack Heslewood 


    Irushanwa ry'ubwiza mu basore rya Mr World ku nshuro ya 10 ari naryo riheruka mu 2019, ryabereye muri Philippines ahitwa Manila mu nyubako ya The Smart Araneta Coliseum, ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019 aho umwongereza Jack Heslewood yegukanye ikamba mu irushanwa ritajya ryitabirwa n’abanyarwanda.


    Icyo gihe, Rudasumbwa Jack yahigitse abandi basore bari bitabiriye iri rushanwa bangana na 72, umunya-Afurika y'Epfo Fezile Mkhize ahabwa igihembo cy'uwatsinze irushanwa rya siporo, mu gihe umunya-Irlande yegukanye igihembo cya 'Extreme challenge'. Igihembo cy'umusore ukoresha neza imbuga nkoranyambaga cyegukanywe n'umunya Nepal Akshay.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143741/mister-world-iragarutse-nyuma-yimyaka-5-menya-ba-rudasumbwa-10-baheruka-kuyegukana-amafoto-143741.html

  • Djihad Bizimana yahaye igikuta umunyamakuru wa Benin wari umwishongoyeho #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Djihad Bizimana yasubije umunyamakuru wa Benin wari umwiyemeyeho ko u Rwanda atari igihugu cy’umupira w’amagurua, amwibutsa ko na Benin yiratana iri muri ako gatebo irimo.

    Hari mu kiganiro n’itangazamakuru cyaraye kibaye kigaruka ku mukino w’umunsi wa 3 w’itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Ni umukino uteganyijwe kuba saa 21h00′ zo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kamena 2024 ukabera muri Côte d’Ivoire kuri Stade Félix Houphouët Boigny aho Benin yakirira Amavubi.

    Ubwo abakapiteni n’abatoza bari mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka kuri uyu mukino, umunyamakuru wa Beni yabajije kapiteni w’Amavubi, Djihad Bizimana niba badatewe ubwoba na Benin kubera ko u Rwanda atari igihugu cyizwi mu mupira w’amaguru.

    Djihad akaba yatunguranye amuha igisubizo cyashimishije benshi mu banyarwanda aho yamubwiye ko na Benin atari igihugu cy’umupira.

    Ati “Uravuze ngo u Rwanda ntabwo ari igihugu cy’umupira w’amaguru, ariko na Benin na yo ni ko imeze, ni byiza kuko umukino uzaba ari 50/50, ntabwo ari nk’uko twaba tugiye gukina na Maroc, turiteguye ibindi tuzabireba nyuma y’umukino.”

    Kugeza ubu u Rwanda ni rwo ruyoboye iri tsinda n’amanota 4, Afurika y’Epfo ifite 3, Nigeria, Lesotho, Zimbabwe zifite 2 mu gihe Benin ifite 1.

    Djihad Bizimana igisubizo yasubije umunyamakuru wa Benin cyashimishije benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djihad-bizimana-yahaye-igikuta-umunyamakuru-wa-benin-wari-umwishongoyeho

  • Gad umaze iminsi akwepa Musanze FC aravugwa muri APR FC #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko umunyezamu wa Musanze FC, Muhawenayo Gad ari mu muryango winjira muri APR FC, ni mu gihe ikipe ye yamubuze ngo batangire ibiganiro byo kongererwa amasezerano.

    Uyu munyezamu wagize umwaka mwiza w’imikino wa 2023-24 aho yafashije Musanze FC gusoza ku mwanya wa 3 ndetse kwitwara neza kwe bigaragarira ku kuba yaranahamagawe mu ikipe y’igihugu.

    Gad wari usoje amasezerano ye muri Musanze FC, amakuru ISIMBI yamenye ni uko Musanze FC imaze iminsi igerageza gushaka uburyo yamwegera ngo baganire ku kuba yakongera amasezerano ariko ntibarabasha guhura na we.

    Bivugwa ko inshuro zose yagerageje yabahaye gahunda ntazubahirize ni mu gihe ubundi yababwiye ko ari mu karuhuko.

    Gusa uyu munyezamu ashobora kuba yarabikoze abishaka kuko bivugwa ko yamaze kumvikana na APR FC ngo abe yaza gusimbura Ishimwe Jean Pierre ushobora gutandukana na APR FC akajya mu ikipe azakinamo.

    APR FC ikaba igomba gutandukana n’abanyezamu ba yo babiri, Ishimwe Jean Pierre na Mutabaruka Alexandre, irimo gushaka rero abasimbura ba bo.

    Muhawenayo Gad aravugwa muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gad-umaze-iminsi-akwepa-musanze-fc-aravugwa-muri-apr-fc

  • Diamond yavuze ko ubu ni yo yareka umuziki yakomeza akabaho ubuzima bwiza #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yavuze ko ni yo yava mu muziki yakomeza akabaho kuko ubucuruzi bwe akora bumwinjiriza kurusha umuziki.

    Uyu muhanzi yavuze ko iyo umuntu akura n’inshingano ziyongera bityo ko aba agomba kwagura ibyo akora.

    Ati “Kugira ngo ukure, ugomba kugira ibintu biguha amafaranga menshi, atari byo nari kuva mu muziki.”

    Aha ni ho yakomeje avuga ko ubucuruzi akora ari bwo bumuha amafaranga menshi kuruta umuziki.

    Ati “Ubucuruzi mfite ubu burinjiza amafaranga menshi kurusha ay’umuziki nkora.”

    Nyuma y’umuziki akora, Diamond afite inzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby (WCB), akaba afite imigabane muri Wasafi Radio &TV, yamamaza kandi inzoga, amasosiyete y’itumanaho n’abindi.

    Diamond Platnumz avuga ko hanze y’umuziki yinjiza amafaranga menshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-yavuze-ko-ubu-ni-yo-yareka-umuziki-yakomeza-akabaho-ubuzima-bwiza

  • Nyuma y’ibiganiro birebire, kuri miliyoni 40 Ani Elijah yasinyiye Police FC #rwanda #RwOT

    Umunya-Nigeria wakiniraga Bugesera FC, Ani Elijah yamaze gusinyira Police FC amasezerano y’imyaka ibiri.

    Uyu rutahizamu yatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya 2023-24, aho yatsinze ibitego 15 anganya na rutahizamu wa APR FC, Victor Mboama.

    Uretse Police FC na Rayon Sports yari yamweretse ko imukeneye ariko ibiganiro ntibyagenda neza bitewe n’ibyo uruhande rwa Ani Elijah rwifuzaga.

    Police FC imaze igihe mu biganiro na Ani Elijah wari usigaranye umwaka umwe wa Bugesera FC, gusa byaragoranye kuko amafaranga yatangaga yari make.

    Police FC yari yiteguye kwishyura miliyoni 30 Bugesera FC ariko iza kunaniranwa n’ayo iha Ani Elijah.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu rutahizamu yamaze gutangwaho miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda, miliyoni 24 zikazajya muri Police FC izindi 16 zigatwarwa n’umukinnyi.

    Ani Elijah yamaze gusinyira Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Nyuma-y-ibiganiro-birebire-kuri-miliyoni-40-Ani-Elijah-yasinyiye-Police-FC

  • Putin Yarubiye Kubera Intwaro Zahawe Ukraine Zirasa Kure #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Perezida Vladimir Putin avuga ko ababazwa akananenga cyane Ibihugu byinshi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahaye Ukraine uruhushya rwo kurasa imbere mu Burusiya bituma aburira ibyo bihugu ko igihugu cye gishobora guha intwaro ibindi bihugu bimushyigikiye hagamijwe kurasa mu burengerazuba bw'isi.

    Uyu munyacyubahiro wateje intamabara muri Ukraine ikaba inamaze igihe; ubwo yaganiraga n'itangazamakuru mpuzamahanga, ko bafite uburenganzira bwo kwihorera ku bihugu byateye inkunga Ukrain ngo irase ku butaka bwabo.

    Yagize ati: 'Niba umuntu atekereza ko bishoboka gutanga intwaro ziremereye nk'izo mu karere k'intambara hagamijwe gutera ubutaka bwacu no kuduteza ibibazo, kuki tudafite uburenganzira bwo guha intwaro zo mu cyiciro kimwe n'izo uturere two ku isi twarasa ku bigo bikomeye byo muri ibyo bihugu?'

    Avuze ibi mu gihe Nyakubahwa Perezida Joe Biden yahaye Ukraine uruhushya rwo gukoresha intwaro yahawe na Amerika mu kurasa mu Burusiya, ariko gusa hafi y'akarere ka Kharkiv.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (bizwi cyane nka White House) byavuze ko Ukraine idashobora gukoresha ibisasu bya misile birasa mu ntera ndende byo mu bwoko bwa ATACMS yahawe n'Amerika, mu kurasa ku butaka bw'Uburusiya.

    Amerika ivuga ko Uburusiya bukomeje kurusha Israel amaboko ku buryo kuva intambara yatangira abasirikare basaga ibihumbi 30 bamaze kuyigwamo.

    Amerika iherutse gutangaza ko yahaye iki gihugu intwaro z'intambara zifasha Ukraine kwirwanaho inarenzaho miliyali hafi 200 USD

    The post Putin Yarubiye Kubera Intwaro Zahawe Ukraine Zirasa Kure appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/putin-yarubiye-kubera-intwaro-zahawe-ukraine-zirasa-kure/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=putin-yarubiye-kubera-intwaro-zahawe-ukraine-zirasa-kure

  • Vision FC na Rutsiro FC niyo makipe yabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w'imikino wa 2024-2025 #rwanda #RwOT

    Amakipe abiri yo mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona y'u Rwanda yamaze kubona itike yo gukina icyiciro cya mbere cy'umwaka w'imikino wa 2024-2025.

    Ayo makipe abiri ni Vision Football Club yo mu mujyi wa Kigali na Rutsiro FC yo mu Karere ka Rutsiro mu ntara y'i Burengerazuba bw'u Rwanda.

    Kugera mu cyiciro cya mbere kuri aya makipe byagezweho kuri uyu wa Gatatu aho ikipe ya Rutsiro yatsinze ikipe ya AS Muhanga ibitego 2-0 byatsinzwe na Nkubito Hamza na Hakizimana Adolphe.

    Ku rundi ruhande ikipe ya Vision yo yatsinzwe na Intare FA ibitego 3-2, ibi byatumye aya makipe yombi yuzuza amanota 10 akanasoza ari amakipe ya mbere ayoboye.

    Iyi mikipe yakinwaga ku munsi wa Gatanu kuko hasigaye umukino umwe uzasoza iri rushanwa, ni imikino izakinwa mu mpera z'iki cyumweru aho hazamenyekana ikipe izaba iyoboye ndetse inashyikirizwe igikombe.

    Iyo mikino y'amakipe ane  yose akaba yarahuye harebwa  amakipe abiri ya mbere yasoje neza akaba ariyo azazamuka.

    Ikipe ya Rutsiro FC ihise igaruka mu mu Cyiciro cya mbere kuko yari yamanutse mu mwaka w'imikino ushize, imanukanye na Espoir y'i Rusizi.

    The post Vision FC na Rutsiro FC niyo makipe yabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w'imikino wa 2024-2025 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/vision-fc-na-rutsiro-fc-niyo-makipe-yabonye-itike-yo-gukina-icyiciro-cya-mbere-mu-mwaka-wimikino-wa-2024-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=vision-fc-na-rutsiro-fc-niyo-makipe-yabonye-itike-yo-gukina-icyiciro-cya-mbere-mu-mwaka-wimikino-wa-2024-2025

  • Kwibuka30: Abayobozi n'abakozi b'ibigo bibarizwa muri 'Authentic Word Ministries' bibutse abazize Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 05 Kamena 2024, cyitabirwa n'abahagarariye ibyo bigo byose.

    Umunyamabanga Mukuru w' Itorero Zion Temple akanaba Umushumba muri iryo torero, Muhirwa Jérôme, yavuze ko abahoze mu matorero bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batari abakirisitu nyakuri, akomoza ku kuba abo mu gihe cya none bafite inshingano zo kubaka u Rwanda rushya.

    Ati ''Mu by'ukuri dushingiye ku mateka batweretse hano, uruhare abanyetorero bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo nabivugaho ni uko mu by'ukuri atari itorero ryakoze jenoside, kuko itorero ubwaryo ntiryakora jenoside. Kuko itorero ni abantu b'ukuri, ni abantu baboneye, ariko kubera ko benshi bari bari mu itorero batamenye Imana by'ukuri, bateshutse ku nshingano, bari abanyedini niko navuga.''

    ''Muri iki gihe cya none ubutumwa dufite tugomba kubwira itorero cyane cyane nk'itorero ryacu rya Zion Temple ryitwa Umurimo w'Ijambo ry'Ukuri, ni ukuvuga ngo tugomba gukosora amakosa yose yakozwe tukigisha abakirisitu gukizwa by'ukuri bashingiye ku ijambo ry'Imana.''

    Ibi kandi byashimangiwe n'Umuyobozi w'Ikigo Authentic International Academy akanaba Umuvugizi w'Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo Zion Temple, Tuyizere Jean Baptiste, wavuze ko nyuma y'ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Zion Temple iri mu matorero yafashe iya mbere mu gutegura inyigisho, ibiterane n'ivugabutumwa ryomora ibikomere byo ku mitima.

    Harimo nk'Igiterane 'Heal our land' cyazengurutse igihugu, igiterane ngarukamwaka cyatangijwe mu 2000 cyitwa 'Afurika Haguruka' na cyo kivugirwamo amagambo y'ibyiringiro, n'ibindi. Mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda kandi Zion Temple yatangije gahunda yo gukangurira abandi banyamatorero gusaba imbabazi bakemera ko batsinzwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo bamwe mu bayabarizwagamo bayikoraga, isaba abo mu gihe cya none gusaba imbabazi mu izina ry'abayikoze.

    Muri iki gikorwa cyo gusura Urwibitso rwa Jenoside rwa Ntarama kandi, urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwibukijwe ko ari rwo mizero yo kuzuka k'u Rwanda, rusabwa gufata iya mbere mu kunga ubumwe rwirinda ingengabitekerezo ya jenoside.

    Umushumba w'Urubyiruko muri Zion Temple, Ndizeye Eric, yasabye bagenzi be kugira imitekerereze mizima, kuko ari bwo u Rwanda ruzababonamo icyizere bafitiwe cyo kurwubaka.

    Ati ''Urubyiruko rugire imitekerereze mizima, nibwo tuzaba urubyiruko rutanga ibyiringiro kandi rufata urumuri rukarukomezanya no mu bihe biri imbere.''

    Sangwa Fred na we ni urubyiruko akaba yitabiriye iki gikorwa ahagarariye abanyeshuri bo muri Authentic International Academy, yavuze ko amasomo yungukiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama azayageza kuri bagenzi be, kugira ngo na bo bakomeze basobanukirwe byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bibafashe kwirinda ingengabiterezo yayo.

    Abayobozi, abakirisitu n’abakozi ba Zion Temple n’ibigo biyishamikiyeho, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abo muri Zion Temple biyemeje kugira uruhare mu gukosora amateka mabi yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Ubuyobozi bwa Zion Temple bwanateye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu gusigasira amateka

    Amafoto:Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka30-abayobozi-n-abakozi-b-ibigo-bibarizwa-muri-authentic-word-ministries

  • Gukorana kwa Koreya na Afurika si impuhwe ni inyungu ku mpande zombi – H.E Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wa Repubulika y'u Rwanda, yatangaje ko yizeye cyane kugirana umubano mwiza na Koreya y'Amajyepfo, ashimangira ko inkunga ituruka mu bukungu bwa kane muri Aziya ku mugabane wa Afurika, cyane cyane u Rwanda, ari ishoramari mu nyungu rusange.

    Mu kiganiro Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagiranye na The Korea Herald i Seoul yagize ati: 'Koreya mu by'ukuri ikwiye kumenya ko inkunga baha ibihugu byo muri Afurika cyangwa u Rwanda by'umwihariko ari ishoramari atari impuhwe. Anabasobanurira ko ari ugushora amafaranga yawe, igihe cyawe, n'umutungo wawe utandukanye kugira ngo igihugu gitere imbere ariko iryo terambere rifite inyungu nyinshi zigomba kugaruka muri Koreya.'
    Kagame yari i Seoul aho yitabiriye Inama ya mbere ya Koreya na Afurika asanga ari ingenzi mu guhuza Koreya y'Epfo n'umugabane duherereyeho. Mu ruzinduko rwe i Seoul, Umuyobozi w'u Rwanda yahawe impamyabumenyi y'ikirenga y'icyubahiro muri politiki rusange n'imicungire na Kaminuza ya Yonsei mu rwego rwo gushimira ubuyobozi bwe.

    Ikinyamakuru cya hariya i Seoul cyitwa The Korea Herald yanditse ngo: 'uwahoze ari umuyobozi w'ingabo yabaye perezida mu 2000 igihe igihugu cyari cyarasenyutse kubera jenoside. Mu myaka irenga makumyabiri, yibanze ku kubaka ubumwe bw'igihugu n'ubukungu bw'igihugu. Aziyamamariza muri Nyakanga manda ya kane y'imyaka irindwi.'

    Ni muri urwo rwego, u Rwanda ruteganya kuzamura ubucuruzi, guhererekanya ikoranabuhanga no guhanahana umuco, biganisha ku mibanire myiza na Koreya y'Epfo.

    Ati: 'Nashimangiye akamaro k'inyungu rusange mu bufatanye, ngaragaza iterambere ry'u Rwanda ndetse n'ahantu abashoramari bo muri Koreya bashora imari mu nzego zitandukanye nka ICT, inganda n'ingufu zishobora kuvugururwa'.

    Yavuze ko u Rwanda ndetse n'ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika duherereyeho bigomba gushobora gukoresha iyi nkunga no kwiteza imbere mu kubaka inganda, ndetse n'ikoranabuhanga rifite akamaro mu iterambere.

    Yavuze ko Koreya itera inkunga imishinga itandukanye mu Rwanda mu rwego rwo gufasha kubaka ibitaro ndetse n'ibindi bikorwa remezo. Icyakora, perezida yagaragaje ko yizeye ko Koreya ishobora gutera inkunga irenze kubaka ibigo, ibitaro, n'amashuri hakongerwamo ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga, byatuma u Rwanda rwongera amafaranga umuturage yinjiza.

    Ati: 'Ntidukwiye kwitega ko inshuti n'abafatanyabikorwa bacu baza kudukorera byose, ariko hari icyo dukeneye; dukeneye ikiganza cyo kutuzamura '.

    Nk'uko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame abitangaza, u Rwanda rutanga umwuka mwiza wo kuhakorera business kandi rworohereza abashoramari, rukaba ruherereye ahantu heza kandi haruhuza n'ibindi bihugu byo muri Afurika byoroshye.

    Yagaragaje ko u Rwanda rwabera nk'irembo ry'imari ku bucuruzi bw'Abanyakoreya bashaka kwinjira ku isoko rya Afurika, avuga ko umutekano uhagaze neza muri gihugu, abashoramari bakirwa neza, kandi ruherereye ahantu byoroshye kugera ku rindi soko rya Afurika.

    Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rushobora korohereza amasosiyete yo muri Koreya kugera ku masoko yagutse yo muri Afurika no kuzamura isoko binyuze mu buryo bunoze bwo gushyiraho amabwiriza, ibikorwa remezo bikomeye ndetse n'ibyanya by'inganda.

    Nyakubahwa Paul Kagame wavutse mu 1957, ni Perezida wa kane w'u Rwanda kuva mu 2000. Yayoboye izari Ingabo za RPF Inkotanyi (RPA) mu gukuraho ubutegetsi bw'ivangura no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyakubahwa Paul Kagame yabaye Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe aho yayoboye komisiyo ishinzwe amavugurura muri uyu muryango, ndetse yanayoboye umwaka Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba. Kuri ubu ni chairman w'Umuryango wa Commonwealth. Kuri iki Cyumweru gishize yari asuye Koreya y'Epfo ku nshuro ya kane.

    The post Gukorana kwa Koreya na Afurika si impuhwe ni inyungu ku mpande zombi — H.E Paul Kagame appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/gukorana-kwa-koreya-na-afurika-si-impuhwe-ni-inyungu-ku-mpande-zombi-h-e-paul-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gukorana-kwa-koreya-na-afurika-si-impuhwe-ni-inyungu-ku-mpande-zombi-h-e-paul-kagame