Blog

  • Ibitaro bya Ndera byatangije ubuvuzi bufasha ababaswe n'ibiyobyabwenge nka Mugo – #rwanda #RwOT

    Iyi porogaramu yamuritswe kuwa 04 Kamena 2024 itanga ubuvuzi burimo imiti nka 'Methadone', 'Buprenorphine' na 'Naltrexone' hakanifashishwa ibiganiro mu kuvura uwabaswe n'ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa 'Opioid' birimo icya 'Mugo', ikaba yitezweho kuba igisubizo ku buvuzi bw'ababaswe n'ibyiganjemo ibyo kwitera mu nshinge.

    Ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu Rwanda cyane cyane mu rubyiruko ni kimwe mu bibazo bihangayikishije, ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko 99% by'abakoresha ibyo kwitera mu nshinge ari abakoresha icya Mugo.

    Ibitaro bya Caraes Ndera bigaragaza ko iki kibazo giteye inkeke kuko ingaruka zacyo zitagera ku wabikoresheje gusa, ahubwo zigera no ku bo mu muryango we n'igihugu muri rusange.

    Gusa Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Caraes Ndera akanaba inzobere mu buzima bwo mu mutwe cyane cyane ubw'abana n'urubyiruko, Dr Yubahwe Janvier, yavuze ko hari icyizere ko ubu buvuzi bugiye guhindura imibereho y'abari barabaswe n'ibiyobyabwenge mu Rwanda.

    Ati ''Twizera ko ibi bintu bigiye gufasha mu buryo bwagutse abazaga batugana, aha mbere bizadufashiriza ni uko mbere na mbere bizahindura imibereho yabo, kuko uko yajyaga yirirwa ajya gushakisha biriya biyobyabwenge bishobora kwangiza ubuzima kurushaho, azaba arimo akoresha noneho umuti uzatuma cya kiyobyabwenge atagikoresha n'ubuzima bwe burushahi kugenda neza.

    Ubwo hamurikwaga iyi Porogaramu ya MAT mu Rwanda, Steve Khald Shema yatanze ubuhamya bw'uko yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge ariko akaza kubireka, binamutera gushinga Umuryango Human Eye Rwanda wo guhangana n'icyo kibazo, asaba sosiyete kudakomeza kumurebera mu isura ya kera agikoresha ibiyobyabwenge, kuko nyuma yo kubireka yabaye umuntu mushya.

    Umuyobozi w'Agateganyo wa Icyizere Psychotherapeutic Center akaba n'Umujyanama mu by'Imitekerereze, Iyamuremye Jean Michael, niwe wagize uruhare mu itangizwa rya porogaramu ya MAT mu Rwanda, nyuma y'amasomo yabanje kujya kwiga muri Amerika muri gahunda yitwa 'Humphrey Fellowship' yo kongerera ubumenyi abasanzwe ari inzobere mu myuga itandukanye.

    Yavuze ko ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ingaruka bigira ari ikibazo u Rwanda rusangiye n'Isi muri rusange, bityo ko iyi porogaramu yatangijwe nk'uburyo bwo gushaka ib isubizo byacyo. Ati ''Ikibazo cya Opioid ni ikibazo kiremereye cyane muri iki gihugu, atari gusa n'igihugu ahubwo no ku Isi yose.''

    Urugero nk'imibare y'Ibitaro bya Caraes Ndera yo mu 2022 igaragaza ko abantu 4,101 bahivurije ibibazo byo mu mutwe byakomotse ku ikoreshwa ry'ibiyobyabyenge, 223 (5.6%) muri bo bakaba barakoresheje ibyo mu bwoko bwa 'Opioid'.

    Ni mu gihe Ikigo Huye Isange Rehabilitation Center cyita ku bazahajwe n'ibiyobyabwenge, cyo kigaragaza ko 34.3% by'abarwayi 1744 bagikurikiraniwemo kuva mu 2015 kugeza mu 2022 na bo bakoreshaga ubwoko bw'ibyo biyobyabwenge.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr. Darius Gishoma, yashimiye Ibitaro bya Caraes Ndera ku ntambwe bimaze gutera mu kwita ku buzima bw'abafite ibibazo byo mu mutwe birimo n'ibikomoka ku ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, anakomoza ku kuba u Rwanda rukomeje gutera imbere muri ubwo buvuzi kuko nyuma ya 1962 butabagaho ahubwo abagiraga izo ndwara bafungirwaga muri gereza.

    Ni gahunda yatangirijwe mu Ivuriro Icyizere Psychotherapeutic Center, ariko hakaba hari gahunda yo kugira ngo mu gihe kiri imbere izakwirakwizwe mu mavuriro yandi. Uhabwa ubwo buvuzi kandi ntabwo bizajya bimusaba ko ashyirwa mu bitaro, ahubwo azajya afashwa kujya gufata imiti buri munsi kugeza akize.

    Dr. Darious Gishoma w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yavuze ko u Rwanda rufite intego yo guteza imbere ubuvuzi bw’abafite uburwayi bwo mu mutwe n’ababaswe n’ibiyobyabwenge

    Steve Khald Shema yatanze ubuhamya bw’uburyo yavuye ku biyobyabwenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaro-bya-ndera-byatangije-ubuvuzi-bufasha-ababaswe-n-ibiyobyabwenge-nka-mugo

  • MrEazi agiye gushora imari mu mukino w'iteramakofe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi akaba n'umushoramari yatangarije B&B Kigali FM ko nyuma ya Cameroun na Ghana, ubu ashaka gufasha urubyiruko rw'u Rwanda rukunda umukino wa Boxing kugera ku nzozi zabo.

    Ati 'Mu myaka itanu iri imbere, turifuza kuba mu bashyize itafari ku iterambere rya siporo mu gihugu, ikindi kintu dushaka gukora ni ugushora imari mu mukino w'iteramakofe (Boxing) dukunda umusaruro urubyiruko ruri gukura muri uyu mukino.”

    Yavuze ko ishoramari yakoze muri uyu mukino mu bihugu nka Cameroun an Ghana byatanze umusaruro.

    Mr Eazi avuga ko icyatumye yiherebera ishoramari muri Afurika byatewe n'urukundo akunda uyu Mugabane, yakuye cyane cyane kuri muri Kwame Nkrumah uri mu bagize uruhare rufatika mu kwibohora kwa Afurika.

    Mr Eazi asanzwe akora ibikorwa bitandukaye birimo ibifasha abahanzi bakiri bato nka emPawa, Banku Music, Zagadat Capital ndetse na PawaPay.

    Mr. Eazi akomeje gushora imari mu rubyiruko muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mr-eazi-agiye-gushora-imari-mu-mukino-w-iteramakofe-mu-rwanda

  • Mexique: Meya wa Cotija yishwe nyuma y'intsinzi ya perezida wa mbere w'umugore – #rwanda #RwOT

    Yolanda Sánchez, ubwo yari avuye muri 'gym' ataha ari kumwe n'umurinzi we, bombi barashwe n'umuntu wari uri mu modoka y'umweru, bahita bajyanwa kwa muganga ariko bombi baza gushiramo umwuka, nk'uko byemejwe n'umushinjacyaha Mukuru wa Leta.

    Ubuyobozi muri Mexique bwavuze ko iperereza ku rupfu rwa Meya Sánchez rikomeje.

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mugore wari Meya aje nyuma y'uko iki gihugu kivuye mu matora yasize Claudia Sheinbaum abaye umugore wa mbere utorewe kuyobora icyo gihugu.

    Ni amatora yabayemo ndetse agakurikirwa n'urugomo rwibasiye abanyapolitiki bayagaragayemo cyane. Benshi mu bakandida n'abashakaga kwiyamamaza barishwe bikozwe n'udutsiko tw'amabandi hagamijwe kuyobya ibyava mu matora.

    Perezida wa Mexique yavuze ko umutekano ari kimwe mu bintu by'ingenzi azibandah, cyane cyane agahangana n'imitwe icuruza ibiyobyabwenge n'ibikorwa bibi

    Meya wa Cotija yishwe nyuma y'intsinzi ya perezida wa mbere w'umugore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mexique-meya-wa-cotija-yishwe-nyuma-y-intsinzi-ya-perezida-wa-mbere-w-umugore

  • Amateka ya Yonsei University yahaye impamyabu… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Kamena 2024, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yahawe impamyabumenyi y'ikirenga mu bigendanye n'ubuyobozi (Public policy and Management). Uyu muhango wo guhabwa iyi mpamyabumenyi  yahuriranye kandi n'uko yari amaze iminsi mu gihugu cya South Korea aho yari yaritabiriye inama ya Korea-Africa Summit.

    Iyi mpamyabumenyi y'ikirenga yayiherewe mu gihugu cya South Korea ayihabwa na Kaminuza ya Yonsei imwe mu zikomeye mu gihugu cya South Korea ndetse no ku isi hose muri rusange.

    Mu ijambo rye ubwo yahabwaga iyi mpamyabumenyi y'ikirenga, Perezida Kagame yavuze ko Kaminuza ya Yonsei ihawe ikaze mu Rwanda kugira ngo ifatanye n'abanyarwanda gukomeza gukora ubushakashatsi ndetse no ubuvumbuzi mu bya siyansi ndetse no guhanahana ubumenyi mu rubyiruko rw'ibi bihugu byombi.

    Ati 'Bimwe mu byo twafatanyamo harimo ubushakashatsi, ubuvumbuzi mu bya siyansi, no guhanahana ubumenyi mu rubyiruko rwacu. Nizeye ko ubu bufatanye bw'u Rwanda na Kaminuza ya Yonsei buzabyara umusaruro mu bihe biri imbere. Umuryango mugari wa Kaminuza ya Yonsei uhawe ikaze mu gihugu cyacu.'

    Iyi kaminuza ya Yonsei ni imwe muri kaminuza zikomeye ku Isi ikaba kandi imaze igihe itanga ubumenyi ntagereranwa. Ibyo wamenya byose kuri iyi kaminuza yahawe ikaze mu Rwanda mu rwego rwo kungurana ubumenyi.

    Yonsei University ifite amateka kuva mu mwaka wa 1885 ikaba ari kaminuza yigenga ishingiye ku idini rya Gikirisitu. Ijambo riranga iyi kaminuza, riboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Yohana 8;32 havuga ngo 'Ukuri niko kuzababatura'.

    Amateka ya kaminuza ya Yonsei yatangiye ku wa 10 Mata 1885, ubwo hashyirwagaho ibitaro bya mbere byari bikomeye muri icyo gihe mu gihugu cya Korea byitwa 'Gwanghyewon' bivuze ngo 'Inzu ifasha abantu bose' nyuma y'ibyumweru bibiri bifunguwe, Umwami Kojong yahise aha ibi bitaro izina rya 'Chejugwon'.

    Gwanghyewon yashinzwe n'umukomisiyoneri w'Abanyamerika b'Abaporotesitanti, Horace Newton Allen. Mbere y'uko ibi bitaro bifungurwa, Umumisiyoneri Horace G. Underwood yafashije Korea mu bikorwa by'ubuvuzi I Chejungwon ubwo yahitaga atangira n'imirimo ye mu burezi. Ibi bikorwa by'aba bamisiyoneri bikoreye I Chejungwon nibyo byabaye intangiriro n'ishingiro rya Kaminuza ya Yonsei.

    Mu gihe cy'ubukoroni bw'abayapani mu gihugu cya Korea, habaye impinduka nyinshi. Mu mwaka wa 1894 igihe habaga intambara ya mbere y'ubuyapani na Korea, ntabwo Goverinoma ya Korea yashoboye gukomeza gutera inkunga ibi bitaro kuko bari bashyize imbere intamabara. Icyo gihe, Itorero ry'Abaporotesitanti ryahise rifata inshingano zose kuri ibi bitaro.

    Mu mwaka wa 1899, Avison yasubiye muri Amerika yitabiriye inama y'Abamisiyoneri yabereye mu mujyi wa New York hanyuma asobanura byinshi ku munsinga w'ubuvuzi ari bafite mu gihugu cya Korea. Louis Severance wakomokaga I Cleveland muri Leta ya Ohio akaba yari  umucuruzi, yahise yitanga amafaranga menshi ategeka ko hubakwa izindi nyubako nshya z'ubuvuzi. Chejungwon yaje guhindurirwa izina ihita yitwa ibitaro bya Severance.

    Chejugwon byari ibitaro bya mbere muri Korea bitanga ubuvuzi ariko bakanahugura abantu ku bigendanye n'ubuvuzi. Mu mwaka wa 1886 nyuma y'umwaka umwe ibi bitaro bishinzwe, bafashe abanyeshuri 16 aba aribo batangira kwigisha. Mu mwaka wa 1899, Chejugwon nibwo bemewe nk'ishuri ryigisha ubuvuzi. Kugeza magingo aya, bari bamaze kwitwa Severance Union College.

    Nyuma yo guhatana muri byinshi basabwa ibyangombwa batabasha kubona nk'ishuri ryo mu gihugu cya Korea n'intamabara z'urudaca, bigakubitaniraho n'intambara za hato na hato, Severance College yaje kugira agahenge hanyuma ibaho irakora ariko bias nk'aho iby'aho bidafite umurongo neza.

    Hari indi kaminuza ya Yonhi yari mu bihe bitorshye nayo yafunguwe n'umumisiyoneri Horace G. Underwood ariko nayo igahura n'imbogamizi zo kuyifunga bya hato na hato. Mu mwaka wa 1947, habayeho ibura ry'abarimu mu gihugu cya Korea hanyuma basaba iyi kaminuza guhugura abantu bakaba bakwigisha. Muri iyi kaminuza niho harimo amashami menshi arimo uburezi, ibya Politiki, imibereho y'abantu ndetse n'andi masomo menshi.

    Mu mwaka wa 1948, Severance Union College nayo yatangiye gutanga uburezi ku baturage ba Korea nk'umuti wo guhangana n'ibura ry'Abarimu muri iki gihugu cyari kimaze igihe mu ntamabara z'urudaca.

    Mu mwaka wa 1957, Severance Union College n'ibitaro bya Severance byihuje na Yonhi hanyuma bakora kaminuza ya Yonsei. Mu mwaka wa 2013, iyi Kaminuza yaje ku mwanya wa 73 muri kaminuza zikomeye ku Isi. Ni mu gihe mu mwaka wa 2016 yari ku mwanya wa 105. Bigaragaza ko iyi kaminuza igenda izamura urwego.

    Magingo aya, iyi kaminuza ifite amashami arenga 50 haba mu kiciro cya mbere cya Kaminuza ndetse n'ikiciro cy'ikirenga. Iyi kaminuza kandi ifite inyubako zikorerwamo ubushakashatsi zirenga 100 zifasha abari gyukora ubushakashatsi kubona ibyo bifuza byose.

    Magingo aya kandi, iyi kaminuza ifite amashami abiri mu gihugu cya Korea afasha abanyamahanga bayigamo ndetse n'abenegihugu. Yonsei akaba ari imwe muri kaminuza zikomeye mu bijyanye kandi na Siyansi birenze kuba ari Kaminuza yigenga ariko ishingiye ku idini rya Porotesitanti.


    Kaminuza ya Yonsei ni imwe muri kaminuza zikomeye ku Isi.

    Kaminuza ya Yonsei ni imwe muri kaminuza zikuze muri Korea ikaba igendera ku ndangagaciro za Gikirisitu byumwihariko ku ijambo ry’Imana riboneka muri Yohana 8:32.


    Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga na kaminuza ya Yonsei yo muri Korea


    Muri iyi kaminuza hari hashyizemo amafoto ya Perezida Kagame mu rwego rwo kumwitegura


    Perezida Kagame yasuye ikigo cy’iyi kaminuza kigisha ibijyanye n’ubuvuzi


    Perezida Kagame wari wahrekejwe na Irene Claudette, umunyamaganga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, yahaye ikaze iyi kaminuza mu Rwanda


    Reba ikiganiro Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye ibi birori

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143723/amateka-ya-yonsei-university-yahaye-impamyabumenyi-yikirenga-perezida-kagame-143723.html

  • Cyusa Ibrahim ugiye gukora igitaramo yatuye P… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2024, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru cyabereye kuri Onomo Hotel, yahuriyemo n'abahanzi bazifatanya muri iki gitaramo barimo Ruti Joel, Chrisy Neat ndetse n'Itorero Inganzo Ngari.

    Iki gitaramo cyubakiye ku muziki gakondo, azagikora ku wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere, uyu muhanzi agiye gukora igitaramo cye bwite, nyuma y'imyaka itandatu ishize ari mu muziki.

    Byaturutse ku gitekerezo yahawe na Alex Muyoboke ndetse na Fiacre washinze Tent Makers, abona ko igiye kigeze kugirango ataramire abantu mu gitaramo cyagutse.

    Ati 'Ndashimira cyane Muyoboke niwe wambwiye ijambo rya mbere ati Cyusa dukore igitaramo yatumye nanjye nkanguka ndavuga nti wa mugani igihe kirageze y'uko nkora igitaramo cyanjye, ndamushimira cyane. Ndashimira Fiacre, turabana, turahorana, turagenda, atari bo ntabwo nari kubasha gukora igitaramo, atari bo ntabwo nari kubasha kwaguka bigeze hano.'

    Yavuze ko iki gitaramo agiye gukora cyubakiye ku ndirimbo zakozwe n'abarimo Pastor P ndetse na Gwiza. Ati 'Rero ndishimye kuba ngiye gukora igitaramo cya mbere tariki 8 Kamena 2024 muri Camp Kigali, ni igitaramo ntashidikanya ko kigomba kuba ari cyiza, kandi kizaba kirimo uburyohe bwa gakondo.'

    Cyusa yasobanuye ko iki gitaramo yacyise 'Migabo' kubera indirimbo yise 'Migabo' yahimbiye Perezida Kagame. Yavuze ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, biri no mu byatumye ayitirira iki gitaramo.

    Ati 'Migabo ni indirimbo nahimbye, nyihimbira Umukuru w'Igihugu, Intore Izirusha intambwe, impamvu nayise 'Migabo Live Concert' nkayishyira no ku itariki ya 8 Kamena 2024 ni uko hazaba habura iminsi micye tukagwa mu nka [Mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite]. Ni umusanzu wanjye nk'umuntu wo gushimira, muri iyi myaka 30 ishize, cyane ko njyewe yanyoboye neza, nishyuriwe n'Igihugu kuva mu mashuri yisumbuye kugeza nsoje Kaminuza, rero nagombaga kumwitura, nkamuhimbira indirimbo nkakora n'igitaramo cyo kumushimira, n'iyo mpamvu igitaramo nacyise 'Migabo Live Concert'.

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Cyusa yavuze ko nyuma y'iki gitaramo azasohora Album ebyiri zizaba zavuye mu ndirimbo zose yahimbye.

    Kandi avuga ko azazishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Ati 'Nyuma y'igitaramo nzashyira hanze Album ebyiri icyarimwe. Album ya mbere izitwa 'Migabo' iya kabiri izitwa 'Mwuvumwamata'.'

    Cyusa Ibrahim avuga ko intego y'iki gitaramo ari kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize ariko kandi 'dushima kandi dutarama uwo nise 'Migabo' (Umukuru w'Igihugu).'

    Yasobanuye kuba yaratumiye Itorero Inganzo Ngari na Ruti Joel kuzifatanya nawe, bishingiye ku bumwe abahanzi bagomba kugirana.

    Ati 'Guhamagara cyangwa se gutumira Inganzo Ngari na Ruti Joël, icya mbere ni ubumwe bw'abahanzi mu buryo bwo kwerekana umusanzu w'ubuhanzi mu byagezweho imbere y'abato n'abakuru mu budasa bw'umuco wacu. Dore ko hari n'abandi bataramye u Rwanda bazaboneka muri iki gitaramo.'

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP, 30,000 Frw ku meza y’umuntu na 220,000 Frw ku meza y’abantu umunani; ni mu gihe amatike araboneka ku rubuga rwa www.ibitaramo.com

    Cyusa Ibrahim yatangaje ko iki gitaramo yagituye Perezida Kagame mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize ku buzima bwe cyo kimwe n'abandi banyarwanda


    Cyusa yashimye Alex Muyoboke wamugiriye inama yo gukora igitaramo cye bwite


    Chrisy Neat yatangaje ko kuririmba mu gitaramo cya Cyusa ari amahirwe adasanzwe yabonye yo kugaragaza icyo ashoboye


    Ruti Joel yavuze ko yiteguye gushyigikira mugenzi we bahuriye muri gakondo 


    Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024 muri Camp Kigali

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro n'abanyamakuru

    AMAFOTO: Ngabo Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143726/cyusa-ibrahim-ugiye-gukora-igitaramo-yatuye-perezida-kagame-yateguje-album-ebyiri-amafoto-143726.html

  • Kwiba Miliyoni 50Frw nuko yigobotoye uburaya… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 30 Gicurasi 2024 ni bwo Pasiteri Germaine n'Umuhanuzi Ganza basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali. Kuva ubwo inkuru yabo yarazamutse cyane.

    Mu kiganiro kihariye bagiranye na inyaRwanda, batangaje byinshi ku buzima bwabo.

    Bimwe ku byo wamenya kuri Pasiteri Germaine byihariye kuri we

    Uyu mugore yavuze ko ubu afite imyaka 35 ariko ko kuva afite imyaka 12 yinjiye mu myitwarire itarashimishaga ababyeyi, iyo myitwarire akaba ari ubujura n’uburaya.

    Pasiteri Germaine wavukiye ku Kinamba mu mujyi wa Kigali, ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yari igisambo cy'ingutu ku buryo yibaga abandi banyeshuri.

    Yaje kuyasoza akomereza muri Kaminuza aho avuga ko yize muri ULK umwaka umwe, muri 2018 atangira gutembera ibihugu bitandukanye.

    Muri ibyo bihugu harimo Uganda aho yagiye ahurira n'abahanzi nka Jose Chameleone; mu Burundi ahahurira na Lolilo ndetse yananyuze muri Afurika y’Epfo.

    Iki gihugu yacyerekejemo nyuma yuko yibye Miliyoni zigera kuri 50Frw, ayo mafaranga yose akaba yarayibye.

    Muri ubu buzima uyu mugore yahuye n'abagabo batari bacye, abyara abana 2, umwe afite imyaka 10 n’undi ufite imyaka 4.

    Avuga ko kubera ukuntu yari igisambo cy'ingutu, yakabaye yarishwe kuko hari nk'abagabo yibaga, akaba yatanze rw’uwo yibye Miliyoni 7Frw.

    Gusa yari afite amacenga arimo ayo kubasinziriza akoresheje imiti yabugenewe bakajya gukanguka yagiye.

    Ikindi cyamufashaga ni ukuba yari azi Karate, atari uwo kwisukirwa kuko yari ageze ku mukandara w'ikigina [Malo] muri Shotokan.

    Asobanura ibirebana nuko yakoraga yagize ati: 'Narasambanaga ariko nabaga ngamije icyo ndi bugukureho nagukubitaga feneriga ugasinzira.'

    Nubwo yakoraga ibyo byose ariko avuga ko yari yararozwe ku buryo iyo atabashaga kubona ikesi n'amacupa 8 y'inzoga atatahaga.

    Umuhanuzi Ganza na we yavuze ku buzima yanyuzemo

    Uyu mugabo w'imyaka 30 avuga ko yavukiye mu muryango w'Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi batumvaga ibyo kujya mu mwuka, nyamara we igeno rye kwari ukuzajya mu mwuka agasengera abantu bagakira agahanura ibintu bikaba.

    Yaje gukura yinjira mu mwuga ukunze gukorwa n'abanyabigango afasha mu birori n'ibindi bikorwa bihuza abantu benshi nka 'Bouncer'.

    Yari akuriye benshi mu Karere ka Rusizi ari na ko akomokamo. Muri icyo gihe yafashishije abahanzi batandukanye nka Urban Boyz, Queen Cha, Butera Knowless, Dream Boyz na The Ben.

    Gusa ariko haje kuza umuhanuzi amubwira ko ari aho adakwiriye kubarizwa, bidatinze atangira guhanura. Byari mu bihe bikomeye bya COVID19 ku buryo abari bamuzi za Rusizi bagizengo yavangiwe.

    Imana yaje kumwohereza gukomereza ivugabutumwa muri za Nyabugogo aho byari bigoye kurushaho, avuga ko Imana yamubaye hafi.

    Inkuru y'urukundo rwabo irihariye cyane wumvise uko bayivuga

    Ntibisanzwe kumva umuntu wanyuze mu buraya akaza kuvamo Pasiteri afite abana agahura n'umusore w'inkorokoro wari mu by'isi akorera mu tubari dutandukanye akaza kuvamo umuhanuzi.

    Wumvise ko abo bombi byarangiye babanye, wavuga ko ari ibintu bidasanzwe nabo ubwabo ni ko babisobanura.

    Ganza avuga ko mu buzima bwe atigeze atekereza ko yazakundana n'umugore ufite abana bakagera no kugutera intambwe yo kuba babana.

    Ikiyongeyeho ni uko umukobwa wese yifuza yari bumubone ufite n’amafaranga ndetse yari mu rukundo n’uba i Burayi ariko aza kumureka.

    Ku ruhande rwa Pasiteri Germaine na we yari afite umusore bakundanaga, gusa igeno ry'Imana ryabayoboye ku gukundana, bitangira bafatanya ivugabutumwa, birangira bakundanye.

    Ganza avuga ko akunda cyane Pasiteri Germaine bahuye atanagira amavuta kuko yisigaga ubuto.

    Ganza ati: 'Uyu mugore ndamukunda mu buryo ntazi uko nabasha kubivuga, uyu mugore mukunda urukundo rukomeye cyane kuko uyu yaje muri gahunda y'Imana.'

    Akomeza agira ati: 'Yajyaga yifuza ko duhura akimara kuza aba yuzuye Mwuka w'Imana ibintu byose yambwiye guturuka hasi kugera hejuru nta na kimwe yambeshye.'

    Yongeraho ati:'Iyi sura ureba itangiye gucya ubu ngubu twahuye yisiga ubuto.'

    Nyuma yuko aba bombi babaye umugabo n'umugore imbere y'amategeko, kuwa 28 Nyakanga 2024 ni bwo bazasezerana imbere y'Imana.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143719/kwiba-miliyoni-50frw-nuko-yigobotoye-uburaya-pasiteri-germaine-numuhanuzi-warindaga-the-be-143719.html

  • Dore imyaka nyayo washyingirwamo ukaba wirinze za gatanya #rwanda #RwOT

    Ushobora kwibaza ku ngingo y'imyaka ikwiye umuntu yashyingirirwamo akaba yirinze kuzatana n'uwo bashakanye kimwe n'uko nanjye mbyibazaho akaba aribyo byanteye kubishakisha ndetse no kubaza abahanga nkabona kubategurira iki kiganiro.

    Iyi ngingo ni imwe mu zitavugwaho rumwe hashingiwe ku mpamvu zitandukanye zirimo ubumenyi, imyumvire y'abantu,  ndetse n'imico yabo, ariko ubushakashatsi na bwo hari icyo buyivugaho nkuko twabibacukumburiye.

    Hari bwinshi bwakozwe ariko reka tubahitiremo ubu bwakozwe n'inzobere mu mibereho n'imibanire y'abantu Nicholas H. Wolfinger, wo muri Kaminuza ya Utah yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugaragaza ko abafite imyaka y'ubukure iri hagati ya 28 na 32, ari bo baba bafite amahirwe menshi bidashidikanywaho yo gushyingiranwa ntibatandukane uko biboneye.

    Ubu bushakashatsi yabukoreye ku baturage bo mu gihugu cye, mu isesengura ryifashishije amakuru y'ibyavuye mu ibarura rusange ryo hagati y'umwaka wa 2006 na 2010, na 2011-2013, ryagarukaga ku bijyanye n'ubwiyongere bw'abatuye icyo gihugu (National Survey of Family Growth- NSFG).

    Uyu mugabo yagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma abari mu myaka 28-32 badapfa gutandukana mu buryo bworoshye, harimo kuba muri iyo myaka ari bwo abantu baba bataragira za gatanya za mbere zibasigira abana, ngo umuntu abe yakongera gushaka afite abana batuma igihe yakageneye umukunzi we akimugabanya na bo, ngo bibe byagira uruhare mu kutumvikana kwabo.

    Ikindi ni uko baba bamaze kumenya gufata imyanzuro no kwisobanukirwa, ku buryo baba bumva neza ko bahisemo kubakana ubuzima n'umuntu aho kuyoborwa n'amarangamutima.

    Hari kandi kuba muri iyo myaka ari bwo abantu mu bihugu bimwe na bimwe baba bamaze kwiyubaka mu bushobozi bw'amafaranga ndetse n'imitungo, ku buryo umubano wabo udakunze guhungabanywa n'ibirimo ubukene.

    Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko ibyago byo gutandukana byiyongera cyane ku bashakana barengeje imyaka 32, ndetse bikiyongera ku kigero cya 5% buri uko hiyongereyeho umwaka nyuma y'iyo.

    Ikitonderwa: Ubu bushakashatsi ntibwibasira abantu bashobora kuba barashatse mbere y'iyo myaka cyangwa bakayirenza batarashaka, kuko buri wese ashobora kugira impamvu zumvikana zatumye abikora mbere cyangwa nyuma y'icyo gihe.

    The post Dore imyaka nyayo washyingirwamo ukaba wirinze za gatanya appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/dore-imyaka-nyayo-washyingirwamo-ukaba-wirinze-za-gatanya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dore-imyaka-nyayo-washyingirwamo-ukaba-wirinze-za-gatanya

  • Aho umutindi yanitse ntiriva, AS Muhanga birangiye byanze #rwanda #RwOT

    Rutsiro FC na Vision FC ni yo makipe yazamutse mu cyiciro cya mbere, AS Muhanga imbaraga yakoresheje zose zipfa ubusa.

    Aya makipe yabigezeho nyuma y’uko Vision FC yatsinzwe na Intare FC ariko Rutsiro itsinda AS Muhanga mu mukino w’umunsi wa 5 wa kamarampaka, hasigaye umukino umwe.

    Amakipe 4 ni yo yageze muri 1/2, akaba yaragombaga guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere, amakipe abiri ni yo agomba kuzamuka.

    Muri aya makipe, AS Muhanga yabigezeho yifashishije inzira y’amategeko ni nyuma yo kugaragaza ko Espoir FC yari yabaye iya kabiri yayireze muri FERWAFA igaragaza ko yakinishije umukinnyi utujuje ibyangombwa maze bahita bayitera mpaga, AS Muhanga izamuka mu mwanya wa yo.

    Aya makipe yahise akina mu buryo bwa shampiyona aho buri kipe yahuye n’indi mu mukino ubanza n’uwo kwishyura, ubu hasigaye umukino ariko amakipe azamuka yamenyekanye.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2024 ni bwo hakinwe umunsi wa 5 wagombaga gusiga hamenyekanye imwe mu makipe azamuka.

    Vision yasabwaga gutsinda cyangwa kunganya na Intare gusa ubundi igahita izamuka mu cyiciro cya mbere ariko yaje gutungurwa na Intare FC yari itaratsinda umukino n’umwe iyitsinda ibitego 3-2.

    Iyi kipe yari isigaje kureba niba Rutsiro yari ifite amanota 7 yatsinda AS Muhanga na yo yari igifite icyizere cyo kuba yazazamuka.

    Gusa inzozi za AS Muhanga zaje kurangira ubwo yatsindwaga na Rutsiro FC ibitego 2-0 bya Nkubito Hamza na Hakizimana Adolphe.

    Ibi byari bivuze ko Rutsiro FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 10 inganya wa Vision FC ya kabiri, Intare FC na AS Muhanga zifite amanota 4. Bivuze ko Rutsiro na Vision zazamutse mu cyiciro cya mbere umukino umwe usigaye uzakinwa ku wa Gatandatu Intare na AS Muhanga zizahura, Rutsiro FC ihure na Vision FC.

    Vision yazamutse mu cya mbere

    Rutsiro na yo yazamutse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aho-umutindi-yanitse-ntiriva-as-muhanga-birangiye-byanze

  • Ikipe y’igihugu ya Benin mbere y’uko icakirana n’Amavubi igize icyuho gikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu ya Bénin yatakaje abakinnyi babiri aribo myugariro Olivier Jacques Verdon ukinira Ludogorets Razgrad yo muri Bulgaria na Rutahizamu Andreas Hountondji wa Rodez yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa.

    Ku bw'iyo mpamvu abo bakinnyi uko ari babiri ntibazagaragara mu mukino bazahuramo na Amavubi ku wa Kane, tariki 6 Kamena 2024.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yigihugu-ya-benin-mbere-yuko-icakirana-namavubi-yatakaje-abakinnyi-ba-biri-bari-kuzayifasha/

  • Hagaragajwe imbogamizi zituma Abapolisi bari mu butumwa bwa Loni badatanga umusaruro – #rwanda #RwOT

    Mu Nama ya Symposium igaruka ku mahoro, umutekano n'ubutabera, Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe kugarura amahoro mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique, CP Bizimungu Christophe, yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma abapolisi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro batanga umusaruro muke, harimo izifitanye isano n'imyumvire y'abapolisi muri rusange.

    Yagize ati “Ikibazo cya mbere ni ikibazo cy'imyumvire muri bamwe bashinzwe kugarura amahoro. Ni ikibazo kiri mu byiciro bibiri. Hari abapolisi batekereza ko mu butumwa bwa Loni baba barimo, baba bagomba gukoresha imbaraga nke zishoboka, ntibitange uko bikwiriye, ibyo bikaba bihagije.”

    Uyu muyobozi yavuze ko ikindi kibazo gikunze kugaragara ari uko abapolisi bari mu butumwa bwa Loni baba badashaka gukora ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, nyamara biri muri bimwe bishobora gukenerwa bitewe n'akazi bakora.

    Yagize ati “Ikibazo cya kabiri ni uko hari abapolisi batekereza ko iyo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, badakwiriye gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ntibakore igikorwa na kimwe cyatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga. Ibyo ni ibibazo bibiri bishingiye ku myumvire.”

    Uyu muyobozi yeruye ko Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bafite imyitwarire itandukanye n'iyo, avuga ko iyo abohereje mu nshingano, batanga umusaruro ukwiriye.

    Ati “Mfite 'unit' enye z'abapolisi baturuka muri Polisi y'u Rwanda, muri unit 15 ngenzura. Ariko mba mfite icyizere iyo mpaye inshingano abapolisi baturuka muri Polisi y'u Rwanda [cy'uko inshingano bahawe bazuzuza neza]. Ni ukubera ko mba nizeye neza ko biteguye gushyira mu bikorwa inshingano bahawe, bakaba banashyira ubuzima bwabo mu kaga [bibaye ngombwa, kugira ngo buzuze inshingano zabo].”

    Ku bindi bikibangamiye abapolisi bari mu butumwa bwa Loni hirya no hino, harimo ibyuho biri mu mategeko abagenga cyane cyane nk'iyo bageze ahantu bahuye n'ikibazo gishobora kubasaba gukoresha uburyo budasanzwe kugira ngo bakemure ikibazo cy'ingenzi cyane.

    Ati “Dukwiriye gushyiraho uburyo bwemerera abapolisi bari kugarura amahoro, kubera ibiri kubaho bagafata icyemezo gikwiriye nubwo haba hari inzitizi ariko zidashingiye ku biri kubera ahakenewe ubufasha.

    Uyu muyobozi yavuze ko hari zimwe muri misiyo za Loni zatanze umusaruro, ariko anavuga ko hari izindi zidatanga umusaruro, bamwe mu bakwiriye kubibazwa hakabamo n'ubuyobozi bwa polisi buba bwatanze abapolisi mu butumwa bwa Loni, nyamara bakagenda badafite imyumvire cyangwa imyitozo bihagije bishobora gutuma bashyira mu bikorwa inshigano zabo.

    muyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kugarura amahoro mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique, CP Bizimungu Christopher, yavuze ku nzitiza zituma Abapolisi badashyira mu bikorwa inshingano zabo mu butumwa bwa Loni


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-imbogamizi-zituma-abapolisi-bari-mu-butumwa-bwa-loni-badatanga