Blog

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yaganiriye n'umuyobozi wa Banki y'Isi muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Banki y'Isi ni umwe mu bafatanyabikorwa batanga amafaranga Leta y'u Rwanda ifite ndetse ntibigarukira aho gusa kuko ifasha mu gusesengura ibyo igihugu gikeneye ngo gitere imbere mu buryo bwihuse.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe yatangaje ko Banki y'Isi ifasha u Rwanda mu mishinga igamije iterambere rirambye.

    Ati 'Idufasha no gutegura inyigo, kureba ngo ese iterambere ryacu rirasaba iki kugira ngo turebe aho tuzashora bikadufasha kugera ku iterambere rirambye. Hari imishinga myinshi dufite ikirimo gushyirwa mu bikorwa hari iyo turimo kuganira izaza kunganira iyo ngiyo, ariko ikigaragara ni uko ni abafatanyabikorwa beza badufasha natwe ibyo dukora barabishima kandi turizera ko ibyo twaganiriye biri imbere biganisha ku iterambere rirambye tuzabikora ku buryo bwihuse kandi neza.'

    Banki y'Isi ifasha u Rwanda mu mishinga y'ibikorwaremezo, kubaka ingomero z'amashanyarazi no kuyageza ku baturage, uburezi, ubuhinzi, iterambere ry'abaturage n'ibindi byinshi.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Banki y'Isi muri Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo, Dr. Victoria Kwakwa, yagaragaje ko imishinga yose iyi banki ifatanyamo n'u Rwanda igenda neza.

    Yagaragaje ko kugira ngo iterambere rikomeze kwihuta ari ngombwa gufatanya mu kubaka ubushobozi bw'abaturage uhereye mu bato no kuzamura ubushobozi bw'urwego rw'abikorera.
    Ati 'Iterambere ridaheza ni ingenzi cyane, iterambere rishingiye ku rwego rw'abikorera kandi ni ikibazo cy'ibihugu bya Afurika byose. Rero birasaba ngo abikorera by'umwihariko ab'imbere mu gihugu bakangukire gushora imari bashyigikiwe na guverinoma. Igihugu cyakoze ibishoboka cyoroshya ingeri z'ubukungu zikorwaho n'abikorera benshi kandi ni byiza.'

    Dr. Kwakwa yavuze ko mu byo impande zombi zifatanyamo harimo no guteza imbere urwego rw'ingufu no kugeza amashanyarazi ku baturage bose.

    Ati 'Twagarutse ku rwego rw'ingufu kuko Banki y'Isi ifata uru rwego nk'inkingi ya mwamba, rero urugero rw'u Rwanda, ibyo mwagezeho mu myaka 15 ishize, mukava kuri 6% by'abagerwaho n'amashanyarazi banayakoresha mukagera hejuru ya 65% ageraho bakanayakoresha ni ikintu gikomeye abantu bagomba kwigiraho.'

    Yahamije ko banarebye ku buryo umuntu wese ugerwaho n'amashanyarazi aba akwiye kuba yabasha kuyagura kandi akayakoresha uko abikeneye, ariko ngo yamenye ko hari umushinga wo kuvugurura ibiciro by'amashanyarazi mu bihe biri imbere.

    Mu ngengo y'imari ya 2023/2024, iyo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose yateganyijwe ingana na miliyari 193 Frw, aho hakubiyemo umushinga ugamije kugeza amashanyarazi ku baturage hirya no hino mu gihugu ufite agaciro ka miliyari 74,3 frw, u Rwanda rufatanyamo na Banki y'Isi.

    Dr. Victoria Kwakwa yanavuze ko hakozwe byinshi mu kubaka ingomero z'amashanyarazi zifatiye ku mazi y'imigezi kandi ko bigikomeza kuko ari yo ahenduka kuyatunganya bityo igihe yaba abonetse bikazanatuma ibiciro bigabanyuka.

    Tariki 30 Nzeri 1963 nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Banki y'Isi ndetse mu mwaka wa 1970 inama y'ubutegetsi y'iyi Banki yemeza inguzanyo ya mbere yahawe u Rwanda ingana na miliyoni 18.8$.

    Kugeza mu mpera za 2023, Banki y'Isi yari imaze kuguriza u Rwanda asaga miliyari 8 $ yakoreshejwe mu iterambere ry'inzego zirimo uburezi, ibikorwa remezo, ubuhinzi n'ubworozi n'izindi.

    Impande zombi zaganiriye ku mishinga itandukanye Banki y’Isi iteramo inkunga u Rwanda

    Basuzumiye hamwe aho imishinga igeze n’igikenewe kugira ngo yose izasozwe neza

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Banki y'Isi muri Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo, Dr. Victoria Kwakwa yavuze ko u Rwanda rutera imbere ku muvuduko wo hejuru

    Amafoto: Herve Kwizera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-n-umuyobozi-wa-banki-y-isi-muri

  • Hatangajwe by'agateganyo abakandida 458 bashaka kwiyamamariza imyanya 80 mu Nteko y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Urutonde rw'agateganyo rwatangajwe kuri uyu wa 6 Kamena 2024 nyuma yo gusuzuma kandidatire zatanzwe n'abakandida barenga 665 bakiriwe na NEC, aho abagera kuri 207 batujuje ibisabwa.

    Ubwo Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yatangazaga urutonde rw'agateganyo rw'abakandida bujuje ibisabwa na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, yagaragaje ko hakiriwe abakandida bigenga 26 bigenga ariko umwe ari we wujuje ibisabwa.

    Mu bakandida bigenga uwujuje ibisabwa ni Nsengiyumva Janvier, mu gihe mu batujuje ibisabwa barimo Mugisha Jessy watanze kandidatire yambaye ikabutura, Musinguzi Frank n'abandi.

    NEC igaragaza ko harimo abatujuje ibyangombwa biherekeza kandidatire kandi ko bose batujuje ibisabwa kuri lisiti y'abashyigikiye kandidatire zabo.

    Ku rundi ruhande ariko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko yakiriye Imitwe ya Politiki itandatu yatanze amalisiti ntakuka y'Abakandida bagomba kuyihagararira.

    Umuryango FPR-INKOTANYI n'indi mitwe ya Politiki bafatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP, na UDPR batanze urutonde rw'abakandida 87 ariko abujuje ibisabwa ni 80.

    Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) ryatanze abantu 54 ariko NEC yagaragaje ko abujuje ibisabwa ari 39, Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho Myiza y'Abaturage (PSD) ryatanze abakandida 59 ariko abujuje ibisabwa ari 52.

    Ku ruhande rw'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryatanze urutonde rw'abakandida 64 ariko abujuje ibisabwa ni icyenda, Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ryatanze abantu 55 mu gihe abujuje ibisabwa ari 41.

    Ishyaka ry'Imberakuri Riharanira Imibereho Myiza PS IMBERAKURI ryatanze abakandida 80 mu gihe abujuje ibisabwa ari 28.

    Muri rusange NEC yatangaje ko yakiriye abakandida bo mu mitwe ya Politiki 392 ariko abujuje ibisabwa ni 246.

    Ku byiciro byihariye ku matora y'abadepite 24 bahagarariye abagore mu Nteko bagize 30% biteganywa n'Itegeko Nshinga hakiriwe abakandida 200 ariko abujuje ibisabwa ni 181.

    Bitewe n'uko batorerwa muri buri turere, n'abatanze kandidatire bagaragaje ko hari aho baziyamamariza nko mu Ntara y'amajyarugu bari 33 abujuje ibisabwa ni 30, Amajyepfo ni 60 ababyujuje bakaba 56.

    Mu Ntara y'Iburasirazuba hatanze kandidatire abantu 46 mu gihe 42, mu Burengerazuba hatanze 44 abajuje ibisabwa akaba ari 39 mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatanzwe kandidatire 17 abujuje ibisabwa akaba ari 14.

    Mu bakandida batanze kandidatire mu rubyiruko bari 34 ariko abujuje ibisabwa ni 23 mu gihe abafite ubumuga hatanzwe kandidatire 13 abujuje ibisabwa bakaba barindwi gusa.

    NEC yagaragaje ko nyuma yo gutangaza kandidatire zemejwe by'agateganyo, nk'uko biteganywa n'Itegeko Ngenga rigenga amatora, umukandida utujuje ibisabwa afite iminsi itanu y'akazi yo kubyuzuza.

    Iyo minsi iratangira ku wa 7 Kamena 2024 ikagera kuwa Kane tariki ya 13 Kamena 2024 kuko urutonde ntakuka ruzatangazwa ku wa 14 Kamena 2024.

    Oda Gasinzigwa yagaragaje ko kuri kuri lisiti y'abashyigikiye umukandida ibibura bidashobora kuzuzwa nyuma y'itariki 30 Gicurasi 2024 bityo ko umuntu ufite ikibazo mu bamusinyiye adashobora kongera gusinyisha.

    Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yagaragahe ko abagera kuri 200 batanze kandidatire zutujuje ibisabwa ku bahatanira umwanya w’ubudepite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-by-agateganyo-abakandida-458-bashaka-kwiyamamariza-imyanya-80-mu

  • Amavubi yatsinzwe na Benin akomeza kuyobora itsinda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amavubi yatsinzwe igitego 1-0 na Benin mu mukino w’umunsi wa 3 w’itsinda C mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, akomeza kuyobora iri tsinda.

    Benin ikaba yakiririye Amavubi muri Côte d’Ivoire. Ikipe y’igihugu ikaba yatangiye uyu mukino neza ubona abakinnyi barimo kubonana bahererekanya neza.

    Gusa bageragezaga kurema uburyo butandukanye bw’ibitego ariko nta mahirwe afatika yabonetse uretse umupira Rafael York yahinduye imbere y’izamu hakabura uwutera mu izamu.

    Benin wabonaga itari mu mukino neza, yaje kubona amahirwe amwe ihita iyabyaza umusaruro, ni kuri koruneri yatewe na Jodel Dossou maze Dodo Dokou ahita atsinda igitego cya mbere ku munota wa 37.

    Ku munota wa 41, Mutsinzi Ange Jimmy yarokoye Amavubi ni nyuma y’uko Umunyezamu Ntwali Fiacre yasohotse agakuraho umupira maze ukifatirwa n’umukinnyi wa Benin wahise atera mu izamu ariko Mutsinzi akahagoboka akawushyira muri Koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Rafael York na Hakim Sahabo bavamo hinjiramo Samuel Gueulette na Muhire Kevin ni nako ku munota wa 67 Rubanguka Steve yahaye umwanya Mugisha Bonheur, ku munota wa 70 Mugisha Gilbert aha umwanya Jojea Kwizera ni nako ku munota wa 82 Nshuti Innocent yahaye umwanya Gitego Arthur.

    Ku munota wa 65, Ntwali Fiacre yakuyemo umupira ukomeye wa Steve Mounie.

    Kuva ku munota wa 72, Amavubi yasatiriye cyane ashaka kwishyura iki gitego, arema uburyo bwinshi ariko ubwugarizi bwa Benin n’umunyezamu bababera ibamba. Umukino warangiye ari 1-0.

    Gutsindwa uyu mukino Amavubi yakomeje kuyobora itsinda C n’amanota 4 anganya na Benin, Afurika y’Epfo ni iya gatatu n’amanota 3 izakina ejo na Nigeria ifite amanota 2 inganya na Mozambique na Lesotho zifitanye umukino ejo.

    Amavubi azagaruka mu kibuga tariki ya 11 Kamena 2024 ikina Lesotho muri Afurika y’Epfo.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yatsinzwe-na-benin-akomeza-kuyobora-itsinda-amafoto

  • Abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamenyekanye #rwanda #RwOT

    Ku bakandida icyenda(9) bifuzaga kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, batatu(3) gusa nibo bonyine bazahatana mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, kuko aribo bashikirije Komisiyo y'amatora ibisabwa n'amategeko byuzuye.

    Abo ni:

    1. Kagame Paul watanzwe n'umuryango wa FPR-INKOTANYI.

    2. Habineza Frank watanzwe n'ishyaka'Green Party'.

    3. Mpayimana Philippe, umukandida wigenga.

    Muri 6 basigaye harimo Diane Rwigara, wari ugerageje kwiyamamaza, nk'umukandida wigenga, ku nshuro ya 2, kuko yari yanabigerage muw'2017 ariko nabwo ntiyuzuze ibiteganywa n'amategeko.

    Diane Rwigara rero yongeye gukomwa mu nkokora no kutuzuza ibisabwa, birimo:

    1. Kudasinyisha nibura abantu 12 bafatiye indangamuntu mu turere tunyuranye kandi bari kuri liste y'itora yatwo.

    2. Ku rutonde rw'abo avuga bashyigikikiye kandidatire ye, hari aho amazina adahura na nomero z'indangamuntu.

    3. Hari ahanditse amazina ariko ntihagaragazwe nomero z'indangamuntu zabo.

    4. Ahanditse amazina na nomero z'indangamuntu, ariko ntihabeho imikono yabo.

    Byinshi mu byashingiweho mu kwanga kandidatire ye, Diane Rwigara abihuriyeho n'abandi bagenzi be batanu, barimo Mbanda Jean wigeze kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, we utaranabonye imikono y'abamushyigikiye mu turere 27 twose, kuri 30 tugize u Rwanda.

    Haribazwa niba abakandida bagaragaweho gukoresha impapuro mpimbano badakwiye gukurikiranwa mu butabera.

    The post Abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamenyekanye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abakandida-bemewe-ku-mwanya-wa-perezida-wa-repubulika-bamenyekanye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abakandida-bemewe-ku-mwanya-wa-perezida-wa-repubulika-bamenyekanye

  • Perezida Kagame, Habineza Frank na Mpayimana… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024, binyuze kuri Televiziyo Rwanda. Umuyobozi w’iyi Komisiyo, Oda Gasingizwa yavuze ko abajuje ibisabwa bemerewe guhatanira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ari Kagame Paul watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi, Habineza Frank watanzwe n’Ishyaka Green Party ndetse na Mpayimana Philippe, umukandida wigenga.

    Umuyobozi w’iyi Komisiyo, Oda Gasinzigwa yavuze ko abajuje ibisabwa bemerewe guhatana ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ari Kagame Paul watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi, Habineza Frank watanzwe n’Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party) ndetse na Mpayimana Philippe, umukandinda wigenga.

    Abakandinda batujuje ibisabwa barimo Manirareba Hereman utaratanze Ilisiti y’abantu 600 bemewe gutora bashyigikiye Kandidatire ye.

    Hakizimana Innocent

    Ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu karere ka Nyagatare na Gatsibo bari no ku ilisii y’itora y’utwo turere.

    Mu Karere ka Nyagatare, Gatsibo, Gisagara na Kirehe harimo Nimero z’ikarita Ndangamuntu z’abamushyigikiye zimwe zitari zo, izindi zitabo n’izidahuye n’amazina y’abantu ku ilisiti y’itora yatanze.

    Mu bamusinyiye kandi harimo abantu bagaruka ku ilisite irenze imwe, nyamara imikino y’abo itandukanye. Hari abantu bagaragara ku ilisite y’abamushyigikiye bemeza ko batigeze bamusinyira.

    Barafinda Sekikubo Fred:

    Ku ilisite yatanze y’abashyigikiye Kandidatire ye ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere, kandi barino ku Ilisiti y’itora yatwo, harimo Nyabihu, Musanze, Nyagatare, Kirehe, Gakenke, Rubavu, Burera, Bugesera, Ngororero, Gatsibo na Kayonza.

    Kuri Lisite yatanze hari ahari amazina gusa, nta nimero z’ikarita ndangamuntu ziriho. Hari ahari amazina n’imero z’indangamuntu ariko nta mikino ya banyirazo iriho.

    Habimana Thomas:

    Kuri Lisite yatanze z’abashyigikiye Kandidatire ye, ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere, kandi bari no ku ilisite y’itora, ari two: Nyaruguru, Nyamasheke, Bugesera, Kireke na Rwamagana.

    Mu karere ka Nyaruguru, Nyamasheke, Bugesera, Gisagara, Rwamagana na Gatsibo yatanze nimero z’ikarita ndangamuntu z’abamushyigikiye zitabaho n’izindi zidahuye n’amazina y’abari kuri Lisite. Hari kandi abantu bagaragara kuri Lisite y’abamushyigikiye, bemeza ko batigeze bamusinyira.

    Rwigara Nshimyimana Diane:

    Mu mwanya w’icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko yatanze kopi y’urubanza.

    Mu mwanya w’icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko gisabwa n’abwiriza ya Komisiyo yatanze inyandiko y’ivuka.

    Kuri Lisite yatanze z’abashyigikiye Kandidatire ye, ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere, kandi bari no ku ilisite y’itora yatwo ari two: Kamonyi, Gatsibo, Gasabo, Musanze, Nyagatare, Burera, Nyabihu na Kayonza.

    Muri Lisite z’abamushyigikiye mu turere twa Huye na Gisagara, ikarita ndangamuntu z’abo ntizibaho. Hagaragaye kandi zimwe mu Nimero z’ikarita Ndangamuntu zidahuye n’amazina y’abo yanditse kuri Lisite y’abamushyigikiye.

    Mbanda Jean: Ntiyasinyishije abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere 27, no ku ilisite y’itora yatwo. Yatanze Ilisite y’abamushyigikiye mu turere dutatu twonyine ari two: Gasabo, Bugesera na Kicukiro.

    Oda Gasinzigwa yavuze ko ‘ibituzuye kuri Lisite y’Abashyigikiye Umukandida ntibishobora kuzuzwa nyuma y’itariki 30 Gicurasi 2024’.

    Perezida Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR-Inkotanyi, yemejwe nk’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu 

    Habineza Frank yatanzwe n’ishyaka Green Party, yemerewe guhatana ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu 

    Mpayimana Philippe yemerewe guhatana ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143764/perezida-kagame-habineza-frank-na-mpayimana-phillippe-bemejwe-nkabakandida-ku-mwanya-wumuk-143764.html

  • Gentil Misigaro yavuze ku ruhisho afitiye aba… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 06 Kamena 2024 ni bwo Prosper Nkomezi na Gentil Misigaro bashyize hanze indirimbo ya kabiri bakoranye ariyo “Nyemerera”. Yasohokeye kuri shene ya Prosper, mu gihe iya mbere “Ndaje” yasohokeye kuri shane ya Gentil kuwa 19/09/2020, ariko nyuma yaho na Prosper aza kuyishyira kuri shene ye.

    Igitekerezo cy’indirimbo ya kabiri bakoranye, “Nyemerera”, cyazanywe na Prosper Nkomezi. Ni indirimbo irimo ubutumwa bw’isengesho ryo gusaba Imana ngo ihembure ibyumagaye kandi itange ubuzima ku bitabufite. Misigaro ati “Nyituye umuntu wese uri kunyura mu bihe bigoye yifuza ko Imana yazura ibyapfuye cyangwa guhembura ibyumagaye”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Gentil Misigaro ushobora gutaramira mu Rwanda mu gihe cya vuba, yavuze ko Prosper Nkomezi ari umuramyi akunda, “tukaba n'inshuti mu buzima busanzwe”. Ati “Nkunda ibihangano bye kandi iyo dukoranye project [umushinga] biratworohera kuko twembi numva duhuje iyerekwa mu bijyanye n'umuhamagaro.”

    Kuba bamaze gukorana indirimbo ebyiri mu gihe gito, ndetse buri umwe akaba afata mugenzi we nk’umuvandimwe, inshuti banahuye iyerekwa, wakwibaza niba bazakorana izindi ndirimbo kugeza kuri Album. Aba barambyi bavuze ko Imana ibishimye babikora. Gentil Misigaro ati “Album rero ntiturabiganiraho, ariko usibyeko nabyo byazashoboka Imana nibishima”.

    Nyuma y’umwaka urenga yicishije irungu abakunzi be, Gentiil Misigaro avuga ko abizi neza ko amaze iminsi adasangiza abakunzi b'ibihangano bye indirimbo nshya, “ariko rwose ntabwo nari nsinziriye, nabanje gufata igihe cyo kubisengera”.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo “Biratungana”, “Buri Munsi” Ft Adrien Misigaro na “Umbereye Maso” Ft Nice Ndatabaye, yavuze ko ibindi yari ahugiyemo ari ugutegura ibyo bihangano “ariko ndizera ko mu gihe gito tuzatangira kubagezaho ibindi bihangano, ndetse harimo n’izindi Collaboration”.

    Ubwo bashyiraga hanze indirimbo ya mbere bakoranye “Ndaje”, Prosper Nkomezi yadutangarije ko nayo ari isengesho buri wese yakabaye asenga, asaba Imana ‘kumukoresha icyo ishaka uko wa buri kose'. Ati “Imana yaguhindura igikoresho cyayo cyiza iyo wayemereye kuyiha wese”.

    Prosper Nkomezi uherutse gukora igitaramo gikomeye “Nzakingura Live concert” cyabereye muri Camp Kigali kuwa 12 Gicurasi 2024, ni umusore ukiri muto dore ko yavutse mu 1995. Yigeze kumena ijerekani ashyiramo Radio kugira ngo ajye abasha kumva neza umuziki udunda. Ngo byari ibimenyetso by'urukundo rw'umuziki rwashibutse muri we.

    Nkomezi yakuriye mu muryango w'Abakristo, kandi igihe kinini cy'ubuto bwe yakimaze yiga gucuranga Piano. Yaririmbye muri Korali yo muri ADEPR mbere y'uko yerekeza muri Zion Temple. Avuga ko umwaka wa 2014, udasanzwe mu buzima bwe, kuko ari bwo Nyirarume yamwemereye kumufasha agatangira umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo zirimo Ibasha “Gukora”, yigeze kubwira The New Times ati “Nari mfite Marume wacurangaga Piano. Yangiriye inama yo gutangira umuziki nk'umuhanzi. Yambonye ndirimba, aranshima, iyo n'iyo yabaye intangiriro y'umuziki wanjye.'

    Mu 2017, ni bwo Nkomezi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Sinzahwema'. Yarakunzwe bimutera imbaraga zo kurushaho mu rugendo rw'umuziki we. Hari igihe cyageze indirimbo ze zikaririmbwa mu rusengero n'ahandi nawe ahari, ariko abantu ntibamenye ko ari ize.

    Gentil Misigaro urambye mu muziki usingiza Imana, ni umuhanzi akaba n'umu Producer. Atuye muri Canada aho abana n’umuryango we. Yigisha umuziki muri Canada na cyane ko ari byo yize muri Classical & Contemporary Music. 

    Yigishije umuziki mu mashuri anyuranye yaba aya Leta n’Ayigenga ndetse na n'ubu ni ko kazi akora muri Canada mu buryo bw'umwuga. Abitse mu rugo ibihembo (Awards) bitandukanye birimo na Top Canadian Immigrant of the year yahawe mu mwaka wa 2014. Ni umuhanzi ukora ibihangano mu rurimi rw’icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili. 

    Indirimbo ze nyinshi azitunganyiriza muri studio ye iri muri Canada. Amaze gukora indirimbo zinyuranye zahembuye imitima ya benshi zirangajwe imbere na “Biratungana”. Tariki 10 Werurwe 2019 ni bwo yakoreye igitaramo cy’amateka mu Rwanda, cyakurikiwe n’ubukwe bwe na Rhoda Mugiraneza.

    Prosper Nkomezi yongeye gukorana indirimbo na Gentil Misigaro

    Gentil Misigaro yateguje indirimbo nshya mu bihe bya vuba

    “Nyemerera” ibaye indirimbo ya kabiri Gentil Misigaro akoranye na Prosper Nkomezi

    REBA INDIRIMBO “NYEMERERA” YA PROSPER NKOMEZI NA GENTIL MISIGARO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143765/gentil-misigaro-yavuze-ku-ruhisho-afitiye-abakunzi-be-no-ku-ndirimbo-ya-kabiri-yakoranye-n-143765.html

  • Gufata ikaramu kwa Kylian Mbape agasinyira Real Madrid byatumye Cristiano Ronald wibereye muri Saudi Arabia aca agahigo ka mbere ku Isi -Ifoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo yaciye agahigo ko kuba ari we ufite comment yagize likes nyinshi ku rubuga rwa Instagram.

    Ni nyuma y'uko comment yateye ku ifoto ya Kylian Mbappe wari umaze gutangaza ko yerekeje mu ikipe ya Real Madrid.

    Ni comment imaze iminsi ibiri gusa, ariko ikaba imaze gukundwa(like) n'abarenga miliyoni 4, bishoboka ko bazakomeza no kwiyongera uko iminsi ishira.

    Source : https://yegob.rw/gufata-ikaramu-kwa-kylian-mbape-agasinyira-real-madrid-byatumye-cristiano-ronald-wibereye-muri-saudi-arabia-aca-agahigo-ka-mbere-ku-isi-ifoto/

  • Abakunda ikipe y’igihugu Amavubi bashimye uburyo Kapiteni wayo, Bizimana Djihad yifatiye ku gahanga umunyamakuru wamubwiye ko u Rwanda atari igihugu gikomeye mu mupira w'amaguru – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2024, ubwo ikipe y'igihugu Amavubi iri kubarizwa muri Côte d'Ivoire, yari isoje imyitozo, maze Kapiteni Bizimana Djihad n'umutoza Frank Spittler bagirana ikiganiro n'itangazamakuru.

    Umwe mu basabye ijambo ni umunyamakuru wabajije Bizimana uko yumva we na bagenzi be bazitwara ku mukino kandi baturuka mu gihugu kitari icy'abanyamupira.

    Ni umukino ugomba kubera kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d'Ivoire kuri uyu wa Kane, saa Tatu z'ijoro z'i Kigali.

    Umwe mu basabye ijambo ni umunyamakuru wabajije Bizimana uko yumva we na bagenzi be bazitwara ku mukino kandi baturuka mu gihugu kitari icy'abanyamupira.

    Djihad yamusubije ati 'Uravuze ngo u Rwanda ntabwo ari Igihugu gikomeye mu mupira w'amaguru, ariko ntabwo ntekereza ko na Bénin nayo ari igihugu cyiza kuri iyi ngingo. Uriya uzaba ari umukino buri wese afite amahirwe 50/50. Ntaho bihuriye no kuba twaba tugiye gukina na Maroc cyangwa ahandi. Turiteguye ibindi tuzabireba nyuma y'umukino.'

    Djihad BIZIMANA yimanye @RwandaAmavubi pic.twitter.com/Iinh8grqOZ

    — Ishushotv Official (@ISHUSHOTV) June 6, 2024

    Source : https://yegob.rw/abakunda-ikipe-yigihugu-amavubi-bashimye-uburyo-kapiteni-wayo-bizimana-djihad-yifatiye-ku-gahanga-umunyamakuru-wamubwiye-ko-u-rwanda-atari-igihugu-gikomeye-mu-mupira-wamaguru/

  • Rusizi: Umugabo w'imyaka 35 yasanzwe mu nzu yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Inkurunziza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe ku wa 06 Kamena 2024.

    Saa tanu z'amanywa nibwo ubuyobozi bw'umurenge wa Kamembe bwakiriye amakuru avuga ko uyu mugabo wakomokaga mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke wari umaze iminsi ibiri ataboneka, yabonetse mu nzu yakodeshaga aryamye hasi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo nz'inzego zibishinzwe zirimo n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, basanga uyu mugabo wacuruzaga butike yapfuye.

    Gitifu Iyakaremye yavuze ko kugira ngo bimenyekane ko uyu muntu yapfuye, byatewe n'uko hari abaturanyi be bagize amakenga babonye bamaze iminsi ibiri batamubona

    Nyakwigendera Ndayambaje yasize umugore n'abana babiri. Yari amaze iminsi mike atangiye gucururiza mu Mujyi wa Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umugabo-w-imyaka-35-yasanzwe-mu-nzu-yapfuye

  • Paul Kagame, Frank Habineza na Mpayimana Philippe bemerewe guhatanira kuyobora u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Manirareba Herman, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Rwigara Diane, Mbanda Jean na Hakizimana Innocent ntabwo bujuje ibisabwa, bityo ntabwo bashyizwe kuri uru rutonde rw'agateganyo.

    Dore ibyo abakandida batemerewe batari bujuje

    Herman Manirareba

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko atatanze Lisiti y'abantu 600 bemerewe gutora bashyigikiye kandidatire ye.

    Hakizimana Innocent

    Hakizimana Innocent ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo bari no kuri Lisiti y'Itora y'utwo turere.

    Mu Karere ka Nyagatare, Gatsibo, Kirehe harimo nimero z'ikarita ndangamuntu z'abamushyigikiye zirimo zimwe zitari zo, izindi zitabaho ndetse n'izidahuye n'amazina ari kuri lisiti yatanze.

    Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yatangaje kandi ko mu basinyiye Hakizimana Innocent, hari abagaruka kuri lisiti irenze imwe nyamara imikono yabo itandukanye.

    Hari kandi abagaragara kuri Lisiti y'abamushyigikiye bemeza ko batamusinyiye.

    Barafinda

    NEC yagaragaje ko Barafinda Sekikubo Fred, kuri Lisiti y'abashyigikiye kandidatire ye, atujuje nibura abantu 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere bazatoreramo.

    Utwo turere ni Nyabihu, Musanze, Nyagatare, Gakenke, Kirehe, Rubavu, Burera, Rutsiro, Bugesera Ngororero na Kayonza.

    Komisiyo igaragaza ko hari aho usanga yarashyizeho amazina ariko nta nimero ndangamuntu z'abantu bamusinyiye, mu gihe hari ahashyizwe kuri lisiti hariho amazina na nimero z'indangamuntu ariko nta mikono ya banyirazo iriho.

    Habimana Thomas

    NEC yagaragaje ko kuri Lisiti y'abashyigikiye kandidatire ye, atujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu kandi bari kuri lisiti y'uturere bazatoreramo.

    Utwo turere ni Nyaruguru, Kirehe, Nyamasheke, Bugesegera, Rwamagana.

    Mu Karere ka Nyaruguru, Nyamasheke, Rwamagana na Gatsibo yatanze nimero z'abamushyigikiye zitabaho n'izindi zidahuye n'amazina y'abamusinyiye bari kuri Lisiti.

    Hari kandi abantu bemeza ko batigeze bamusinyira kandi bagaragara kuri Lisiti yatanze.

    Diane Shima Rwigara

    Diane Rwigara ntiyujuje ibisabwa, aho bimwe mu byo atatanze harimo icyemezo cy'uko atakatiwe n'inkiko, ahubwo akaba yaratanze kopi y'urubanza.

    Mu mwanya w'icyemezo cy'ubwenegihugu Nyarwanda bw'inkomoko, Diane Rwigara yatanze inyandiko y'ivuko.

    Kuri lisiti yatanze y'abashyigikiye kandidatire ye, ntiyujuje abantu nibura 12 kandi bari no kuri lisiti y'uturere bazatoreramo.

    Utwo turere ni Kamonyi, Gatsibo, Gasabo, Musanze, Nyagatare, Burera, Nyabihu na Kayonza.

    Muri lisiti z'abamushyikiye mu Karere ka Huye na Gisagara, indangamuntu zabo ntizibaho, hagaragaye kandi zimwe mu nomero z'ikarita ndangamuntu zidahuye n'amazina y'abo yanditse kuri lisiti y'abamushyigikiye.

    Mbanda Jean

    Mbanda Jean ntiyigeze asinyisha abantu bashyigikiye kandidatire ye mu turere 27.
    Yatanze lisiti y'abamushyigikiye mu turere dutatu twonyine, ari two Gasabo, Bugesera na Kicukiro.

    NEC yatangaje ko ibituzuye kuri lisiti y'abashyigikiye umukandida bidashobora kuzuzwa nyuma y'itariki 30 Gicurasi 2024 kuko ari bwo hasojwe igikorwa cyo gusinyisha abashyigikiye kandidatire no kuzakira.

    Icyakora abakandida batujuje ibindi byangombwa bitarimo ilisiti y'itora bemerewe kubijyana mu gihe cy'iminsi itanu y'akazi nyuma yo gutangaza urutonde rw'agateganyo.

    Paul Kagame yemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

    Mpayimana Philippe yemerewe kwiyamamaza nk’umukandida wigenga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/paul-kagame-frank-habineza-na-mpayimana-philippe-bemerewe-guhatanira-kuyobora-u