Blog

  • Ni umuramyi wihebeye imiyoborere: Ibyo wamenya ku muyobozi mushya wa RALGA – #rwanda #RwOT

    Habimana Dominique agiye kuri uwo mwanya asimbuye Ngendahimana Ladislas uheruka kwegura ku mirimo nyuma y'imyaka itandatu akora muri urwo rwego.

    Habimana yemejwe kuri uyu wa 6 Kamena 2024 ubwo hateranaga Inteko rusange y'uru rwego ruhuza inzego z'ibanze.

    Uyu mugabo watowe ntabwo ari mushya mu bijyanye n'imiyoborere kuko yakoze mu nshingano zinyuranye mu bigo bitandukanye birimo imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

    Uyu mugabo usanzwe ari umuhanzi afite inararibonye mu miyoborere kuko yakoze mu bigo bitandukanye birimo n'Ikigo cy'Abasuwisi gishinzwe Iterambere n'Imikoranire yari amazemo imyaka itandatu guhera muri 2018.

    Yakoze kandi mu kigo cy'Abadage cya GIZ ari impuguke ishinzwe uruhare rw'umuturage mu bimukorerwa aho yakoraga ibikorwa birimo inshingano zo gukorana n'imiryango itari iya Leta, gutanga ubujyanama ku bafatanyabikorwa, guhanga udushya no gudutangaza n'ubundi bujyanama butandukanye imirimo yakoze guhera mu 2013-2015.

    Mu 2016 yakoze kandi muri GIZ Rwanda nk'umujyanama Mukuru mu bijyanye n'imiyoborere ishingiye ku muturage.

    Muri izo nshingano yakoranye bya hafi n'imiryango itari iya Leta, inzego z'ibanze n'ibigo bya Leta bitandukanye. Ni inshingano yamazemo imyaka ibiri kuko yazikoze guhera mu 2016-2018.

    Habimana yakanyujijeho nk'umuhanzi w'Indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu myaka 10 ishize mu ndirimbo zamenyekanye zirimo, Njyewe Na Yesu, Umunyarwanda, Icyiza Gitsinde Ikibi, Ndagukunda, New Generation, Oh Rwanda, Il est Rois, Imirimo itangaje, Narababariwe Izina Rizima, We need Peace, Naremeye, icyiza gitsinde ikibi n'izindi nyinshi.

    RALGA ifite inshingano zirimo kongerera ubushobozi abakozi bo mu nzego z'ibanze no gutanga ibizamini muri izi nzego, nyamara izi nshingano zo gutanga ibizamini zimaze iminsi zihagaritswe kubera imikorere itaravuzweho rumwe mu mitangire y'ibi bizamini.

    Habimana Dominique ni we watorewe kuyobora RALGA

    RALGA yabonye umuyobozi mushya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuramyi-wihebeye-imiyoborere-ibyo-wamenya-ku-muyobozi-mushya-wa-ralga

  • Jojea Kwizera ni uwo kwitega! Ibintu 4 byaranze umukino wo Amavubi yaraye atsinzwemo na Benin (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi yaraye atsinzwe igitego 1-0 na Benin mu mukino w’Itsinda C mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Ni umukino Benin yakiririye u Rwanda muri Côte d’Ivoire kuri Stade Félix Houphouët Boigny mu ijoro ryakeye ryo ku wa 6 Kamena 2024.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu bimwe na bimwe byagaragaye muri uyu mukino bikwiye kuba isomo cyangwa byo gushima.

    Guhagarara nabi k’ubwugarizi

    Mu by’ukuri nubwo u Rwanda rwatsinzwe igitego kimwe na cyo cyaturutse kuri koruneri, ariko ubwugarizi bw’u Rwanda bwagiye bugaragaza guhagarara nabi, ni kenshi Benin yagiye yinjira mu rubuga rw’amahina biturutse ku mipira abakinnyi ba yo bahererekanyaga bakayinyuza kuri Manzi na Ange bari mu mutima w’ubwugarizi ndetse na Mangwende na Omborenga bakinaga ku mpande.

    Nko mu gice cya mbere ku munota wa 40, Benin iba yabonye igitego cya kabiri ni nyuma yo kunyuza umupira hagati ya Ange na Thierrybakenda kugongana ariko Fiacre yasohotse awukuraho wahise wifatirwa n’umukinnyi wa Benin ashyira mu izamu ariko asanga Ange yahageze awukuramo.

    Mu gice cya kabiri nabwo byabayeho nk’incuro 3 harimo n’iyo Steve Mounie yafashe umupira akinjira mu rubuga rw’amahina ateye mu izamu umupira ukubita igiti cy’izamu, ni mu gihe muri izo nshuro hari iyo Fiacre yasigaranye na rutahizamu Dokou awukuramo.

    Hakim Sahabo na Rafael York bagaragaje urwego ruri hasi

    Kimwe mu bintu byagoye Amavubi mu gice cya mbere, yari ameze nk’aho akina atuzuye kubera ko Hakim Sahabo wa Standard de Liege mu Bubiligi na Rafael York wa Gefle IF muri Sweden ntabwo bari mu mukino.

    Aba bakinnyi wabonaga bagatakaza imipira bya hato na hato ndetse ntibanagire uruhare mu kongera kuyaka. Ibi byanatumye n’umutoza abona ko bitaza koroha maze mu gice cya kabiri ahita abakuramo azana Muhire Kevin na Samuel Gueulette. Nubwo bitahise bikunda ariko wabonye ko hari impinduka zabaye.

    Jojea Kwizera ni uwo kwitega

    Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande mu ikipe Rhode Island muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, wari umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Yinjiye mu kibuga ku munota 70 asimbura Mugisha Gilbert. Kuva yagera mu kibuga yafashije Amavubi gusatira cyane, ayifasha kurema uburyo bwinshi nubwo igitego cyabuze ariko yagaragaje ko ari umukinnyi uzafasha ikipe y’igihugu Amavubi.

    Umusimbura wa Migi ntaraboneka

    Ikindi cyagaragaye ni uko kuva Migi yasezera ndetse na Yannick Mukunzi akaba amaze igihe adahamagarwa kubera imvune, nta musimbura wa bo uraboneka.

    Nimugoroba hakinnye Rubanguka Steve wakoze ibyo ashoboye ariko ukabona ko adahagaze neza nk’abakuru be. Yaje gusimburwa na Mugisha Bonheur na we usa n’uwasubiye inyuma ugereranyije no mu myaka itambutse.

    Sahabo ntabwo yagize umukino mwiza

    Ange Mutsinzi ni we wari ufashe ubwugarizi bw’Amavubi

    Nshuti Innocent (19) byanze, ni mu gihe Rubanguka Steve (8) ntabwo arafatisha mu kibuga hagati

    Rafael York (16) na we yaraye agize umukino mubi

    Jojea Kwizera yagaragaje ko ari umukinnyi wo kwitega

    Manzi Thierry (17) na Mutsinzi Ange (5) bari bafite guhagarara nabi mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jojea-kwizera-ni-uwo-kwitega-ibintu-4-byaranze-umukino-wo-amavubi-yaraye-atsinzwemo-na-benin-amafoto

  • Tupac arayoboye! Indirimbo 10 z’ibihe byose z… – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bintu bimaze kuba umuco kiranga injyana ya ‘Rap/Hip Hop’ ni ukwibasirana ‘Beef’ hagati y’abaraperi ndetse ikintu gitangaje akenshi usanga kiba intandaro yo gushwana kwabo ari uko umwe aba avuga ko ariwe urusha undi ubuhanga, bityo bikaba intandaro yo kwibasirana mu ndirimbo.

    Magingo aya mu Rwanda inkuru yabiciye bigacika mu myidagaduro ni ‘Beef’ iri hagati y’abaraperi babiri aribo Ish Kevin na Zeo Trap wasohoye indirimbo yise ‘Sinabyaye’ aho yibasiye Ish Kevin kuburyo bukomeye aho yanatutse na Nyina umubyara.

    Ibi si ibintu bishya kuko usubiye inyuma mu mateya ya Rap Nyarwanda, usanga n’abaraperi bayubatse barigeze gukozanyaho kakahava. Kwibasirana hagati ya Bull Dogg na P-Fla, K8 Kavuyo na Bull Dogg, Diplpmat na Fireman, Riderman na Bull Dogg n’abandi.

    No ku rwego rw’Isi ni uko, abaraperi bakomeye nabo bagiye bibasirana mu bihe bitandukanye. Mu gihe muri Amerika hari hamaze iminsi havugwa ‘Beef’ ya Kendrick Lamar wibasiye Drake mu buryo benshi bavuze ko asa numusibiye amayira mu muziki.

    Ubu Billboard ivuga ko injyana ya Rap yongeye kurangwamo intambara y’amagambo, yasohoye urutonde rw’indirimbo 10 zo kwibasirana hagati y’abaraperi bakomeye ku Isi zifatwa nk’izibihe byose bitewe n’amateka zanditse nibyo zahinduye kubaziririmbye nabo babwiraga.

    Dore urutonde rw’indirimbo 10 za ‘Beef’ hagati y’abaraperi z’ibihe byose:

    1. Hit ‘Em Up

    Iyi ni indirimbo ya nyakwigendera Tupac Shakur Makaveli ufatwa nk’umwami w’injyana ya Rap. Iyi yayisohoye muri Kamena mu 1996 mbere gato y’uko yitaba Imana. Iyi ndirimbo ifatwa nk’iya mbere mu mateka bitewe n’amagambo yakoresheje yibasira The Notorious B.I.G bari bahangaye.

    Ibitazibagirana Tupac yavugiyemo ni uko atangira yigamba kuri Biggie ko yaryamanye n’umugore we Faith Evans, avuga ko mbere y’uko Biggie amenyekana yajyaga amuha aho kuryama yahabuze, amubwirako we n’itsinda rya ‘Bad Boys’ ari abaswa cyane ndetse ko bamwigana. Mu byinshi bikomeye Tupac yavugiye muri iyi ndirimbo asoza abwira Biggie ati: ”Wowe na Mama wawe n’abana bawe n’abazagukomokaho mbifurije urupfu kandi muzapfe gahoro gahoro mwumve uko urupfu ruryana”.

    2. The Story of Adidon

    Umwaka wa 2018 ntabwo uzibagirana mu buzima bwa Drake kuko niwo mwaka mubi yagize mu muziki bikagera no mu buzima bwe busanzwe. Ibi byose byatewe n’indirimbo ‘The Story of Adidon’ y’umuraperi Pusha T usanzwe uzwiho kwandika indirimbo zikarishye.

    Mbere gato Drake yasohoye iyo yise ‘Duppy Freestyle’ yibasiramo Pusha T, ibi byatumye Pusha T ababara maze yandika ‘The Story of Adidon’ aho yahise abwira isi yose ko Drake ari umugabo w’icyigwari wabyaye umwana akamwihakana ndetse akanamuhisha kuko yamubyaranye n’umugore witwa Sophia Brussaux ukina filime z’urukozasoni (Porn).

    Drake warumaze gutamazwa ko yabyaye umwana w’umuhungu witwa Adonis yahishe abantu, yahise atangaza ko kuba yarahishe umwana we bitari ikimwaro ko yamubyaranye n’umukinnyi wa Porn ahubwo ko yagirango amuhishe itangazamakuru mu rwego rw’umutekano we.

    3.Supa Ugly

    Imwe mu ndirimbo zavugishije benshi zigasiga inkuru mu mihanda ya New York ni iyitwa ‘Supa Ugly’ ya Jay Z yibasiyemo Nas warumaze kumutukira mu ndirimbo yise ‘Ether’. Aha Jay Z usanzwe wiyubaha ntiyatinye kuvuga amagambo nyandagazi abwira Nas ndetse icyatunguye benshi ni uko yamubwiye ko yaryamanye inshuro zirenze 5 n’umugore we witwa Carmen Bryan ndetse anamugira inama yo gupima DNA z’umwana wabo kuko ngo yamusamye mu gihe nawe bajyaga baryamana. Ibi Jay Z yakoreye Nas birenda gusa nk’ibyo Tupac yakoreye Biggie.

    4. No Vaseline

    Mwumva benshi bavuga ngo abagabo baryamana bahuje igitsina (abatinganyi) ngo bakoresha amavuta ya Vaseline bakora imibonano mpuzabitsina. Iyi ndirimbo iri mu ntandaro zatumye benshi bavuga ko Vaseline ari iya batinganyi.

    ‘No Vaseline’ ni indirimbo y’umuraperi kabuhariwe Ice Cube benshi bita umwami wa ‘West Coast’. Yayikoze mu 1991 ubwo yarakimara kuva mu itsinda rya ‘N.W.A’ yabanagamo na Dr.Dre, Eazy E, MC Ren na DJ Yella. Kuva muri iri tsinda ryanditse amateka ku Isi Ice Cube yabitewe n’umujyanama wabo witwaga Jerry Heller batumvikanaga mu bijyanye n’amafaranga.

    Iki gihe N.W.A niyo yabanje kwibasira Ice Cube imushinja ko yamaze kubona amafaranga akabicaho, byatumye nawe ahita asohora ‘No Vaseline’ aho yabwiraga Eazy E na MC Ren ko Dr.Dre abarongora adakoresheje Vaseline. Muri byinshi abashija harimo nko kuba ari abaswa bayobowe n’umuyahudi (Jerry Heller) ubashakaho amafaranga. Iyi ndirimbo Ice Cube kandi avuga ko Eazy E yishwe n’ibiyobyabwenge mu gihe Dr. Dre yirirwa akubita abagore. Kugeza nubu ifatwa nk’imwe muzandagaje aba baraperi cyane ko ari abanyabigwi muri Amerika.

    5. Meet The Grahams

    Ni indirmbo Kendrick Lamar aherutse gusohora yibasira Drake warumaze kumujomba igikwasi muyo yise ‘Family Matters’. Mu minota 30 gusa Drake ayisohoye, Lamar yahise asohora iyo yise ‘Meet The Grahams’ aho akubita atababarira abagize umuryango wa Drake ahereye ku babyeyi be hamwe n’umuhungu we.

    Mubyavugishije benshi harimo nko kuba Kendrick Lamar atangira yibasira umuhungu rwa Drake amubwira ati: ”Birababaje kuba Drake ariwe papa wawe, nakwifuje ko yari kwambara condom aho kugirango akubyare’, akomeza avuga ko atarenganya Drake kuba atari umubyeyi mwiza kuko na Se yari yaramutaye kera akagaruka ariko amaze kuba umusitari. Avuga ko nyina wa Drake ari umubyeyi gito utarigeze amuha uburere nyabwo. Ibi byumije benshi ndetse bavuga ko ariyo ndirimbo yo kwibasira ariko ikoze mu buryo bw’ikinyabupfura (Most respectfull disrespectfull song ever).

    6. Ether

    Mu mateka ya Rap, ntihazibagirana ‘Beef’ ya Nasir Jones uzwi cyane nka Nas hamwe na Jay Z bigeze gukozanyaho kera. Mu 2001 Nas yasohoye indirimbo yise ‘Ether’ aho yibasiyemo bikomeye Jay Z, amubwira ko ibyo akora byose abimwigana, ko yigana Tupac, ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge, amubwira ko mu baraperi 3 beza b’ibihe byose atarimo kuko Tupac na Biggie hamwe na Nas aribo beza kumurusha.

    Nas kandi aho kumwita Jay Z yavugaga ngo ni ‘Gay-Z’ ibintu byatunguye benshi. Icyakoze nubwo iyi ndirimbo yayisohoye ikamamara yaje guba amazi imbere yiya Jay Z yamusubirijemo yise ‘Supa Ugly’ ari yaje ku mwanya wa kuri uru rutonde.

    7. Family Matters

    Mu ntambara y’amagambo Drake yaramazemo iminsi na Kendrick Lamar, yasohoyemo indirimbo yitwa ‘Family Matter’ yibasiyemo Lamar. Mu minota 7 yose Drake ayimara avuga uburyo Kendrick Lamar yatereranye umuryango we ndetse ko akubita umugore, ko yirirwa mu ngendo zidashira ntiyite ku bana be kandi ko guca inyuma umugore we abikora buri munsi. Ibi nibyo byatumye Kendrick Lamar ahita amusubiza muyo yise ‘Meet The Grahams’ yaje ku mwanya wa 5 kuri uru rutonde.

    8. Back Down

    Indi ‘Beef’ itazigabirana mu muziki ni iya 50 Cent na Ja Rule, mu ndirimbo ‘Back Down’ 50 Cent yakoze yibasira Ja Rule, yanamubwiyeko amwanga kuburyo azamwica hamwe n’umuryango we wose. Yaririmbye ati: ”Nzaguhanagura ku Isi wowe n’abawe, nzakwica, ngukurikize papa na mama wawe, abana bawe, umugore wawe n’undi wese muhuje amaraso”. Aya magambo yabagize abanzi kuburyo hashize ibinyacumi bibibi (2 Decades) Ja Rule na 50 Cent badacana uwaka.

    9. Real Muthaphuckkin G’s

    Mu 1993 Rap yo muri Amerika yari ishyushye cyane abaraperi badasiba kwibasirana, iki gihe Snoop Dogg afatanije na Dr. Dre bibasiye Eazy-E mu ndirimbo bise ‘Sleazy-E’, ntiyatindijemo yahise abasubiza muyo yise ‘Real Muthaphuckkin G’s”.

    Aha yibutsa Dr.Dre ko atari kumenyekana iyo ataba kubwe kuko mbere yacurangaga mu bubari ntawumuzi nyuma yahura na Eazy-E agatangira gukundwa, yongeraho ati: ”Dr.Dre na Snoop biyita aba gangsta kandi bibeshyera, nabagira inama yo gushaka abarinzi babagendaho kuko isaha ku isaha nabarasa ntampuhwe nkibafitiye”’. Iyi iri mundirimbo zitazibagirana Eazy-E yasize aririmbye.

    10. Shether

    Nk’uko Nas yakoze indirimbo yise ‘Ether’ yibasira Jay Z, umuraperikazi Remy Ma we yakoze iyo yise ‘Shether’ yibasira Nicki Minaj kuburyo budasanzwe. Mu 2017 byari bikomereye Minaj ubwo Remy Ma yasohoraga iyi ndirimbo aho anenga Minaj kuba atarakunze uko Imana yamuremye kugeza ubwo yihinduza imiterere (Plastic Surgery) kuva ku mabere, amazuru, ikibuno kugeza no ku menyo.

    Remy Ma warugifungurwa nyuma y’imyaka 5 yaramaze muri gereza azira gukubita umupolisi akamukura amenyo, muri iyi ndirimbo yibasiyemo Nicki Minaj, yamwise ko ari ‘Indaya’ yo mu muziki kuko ngo abahanzi bose yaryamanye nabo kuva kuri Lil Wayne, Trey Songz, Drake, Mac Maine, Birdman, kugeza kuri Lebron James. Anavuga ko Nicki Minaj atariwe wiyandikira indirimbo kuko afite ikipe y’abasore bamwandikira.

    Izi nizo ndirimbo 10 za ‘Beef’ z’abaraperi z’ibihe byose zagiye zisohoka mu bihe bitandukanye. Billboard ivuga ko hari indirimbo nyinshi z’abahanzi bibasirana gusa ngo izi ziza ku isonga bitewe n’ubuhanga zakoranywe n’uburyo abazikoze batitangiriye mu kuvuga n’akari imurori.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143753/tupac-arayoboye-indirimbo-10-zibihe-byose-zabaraperi-bibasiranye-ivumbi-rigatumuka-143753.html

  • Ni amahirwe adasanzwe- Chrisy Neat ku kuba ag… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yiyongereye ku bandi barimo Ruti Joel, Itorero Inganzo Ngari ndetse na Mariya Yohana bazifatanya na Cyusa Ibrahim muri iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni ubwa mbere, Chrisy Neat agiye kugaragara mu gitaramo nk'iki cyagutse. Asanzwe ari Producer, ndetse ni umwe mu bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo.

    Muri iki gihe akorera muri Studio Ibisumizi ya Riderman. Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2024, Chrisy Neat yavuze ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva, kuko gushyirwa mu bahanzi bazafasha Cyusa Ibrahim ari amahirwe adasanzwe.

    Ati 'Murakoze cyane! Ndumva nishimye cyane naratoranyijwe n'umuvandimwe kuzaririmba mu gitaramo cye, navuga ko yampaye amahirwe akomeye kuko nzaririmba mu gitaramo cye, kandi ndi mu bantu nanjye bazatuma kiba cyiza cyane.'

    Akomeza ati 'Rero, ni iby'igiciro kinini cyane! Ndanabimushikira cyo kimwe na Alex Muyoboke. Nanjye nashimira ibyo yavuze ko igitaramo kizaba cyiza cyanye.'

    Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, yatangiye gukorera muri Studio 'Ibisumizi' y'umuraperi Gatsinzi Emery 'Riderman' mu Ukwakira 2021. 

    Ni nyuma y'iminsi micye yari ishize asoje amasomo ye ku ishuri rya Muzika rya Nyundo. Yinjiye mu mwuga wo gutunganya indirimbo z'abahanzi (Music Production) mu gihe uyu mwuga wari umaze igihe kinini wihariwe n'abagabo.

    Mu 2016 ni bwo yagiye kwiga amasomo y'umuziki ku Nyundo. Yigeze kuvuga ko ubwo yahataniraga kwiga muri ririya shuri yagize ubwoba, ahanini biturutse ku banyempano yabonaga bari bahatanye ariko kandi 'nishimira ko nahawe umwanya nkagaragaza impano yanjye'. 

    Ati 'Icyo gihe nahisemo gucuranga Piano nkanaririmba, banyuze abari bagize Akanama Nkemurampaka, ni uko natangiye urugendo rwanjye.  

    Uyu mugore yabanje gukorera muri studio ya Capital Records mbere y'uko yerekeza mu Ibisumizi. Avuga ko kwinjira mu batunganya indirimbo, ahanini byaturutse ku kuba yarakuze yiyumvamo gukora ibintu bitandukanye n'ibyo abandi bakora. 

    Ati 'Nakunze gusura studio zitandukanye, aba Producer bagashima ibikorwa byanjye, ibyo rero byampaye imbaraga zo kumva nakora umuziki.'

    Muri muzika, uyu mugore aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Yarakuze’ yakoranye na Riderman, ‘You got Me’, ‘Imaragahinda’ yasubiyemo, ‘Urungano’, ‘Urukundo’, ‘Ndakwiye’, ‘Ikibondo’ n’izindi. 

    Igitekerezo cy'iki gitaramo 'Migabo Live Concert' cyavuye ku ndirimbo yakunzwe n'Abanyarwanda, uyu muhanzi yaririmbiye Umukuru w'u Rwanda, amushimira imiyoborere myiza n'ubutwari bwe bwayoboye urugamab rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;

    Gucyura no gutuza Abanyarwanda mu gihugu cyababyaye ndetse akaba arugejeje aho ruba ikitegererezo muri Afurika mu kwiyubaka n'iterambere rirambye kandi ryihuse. 

    Nk'umuhanzi, avuga ko yumvise umusanzu we ari uko yahuriza hamwe abakunzi b'umuziki w'u Rwanda n'abahanzi b'indirimbo gakondo batandukanye, abatuye Umujyi wa Kigali n'inkengero zaweo guhurira hamwe bagatarama u Rwanda ruganje, banakeza 'iyo ntore izirusha intambwe'.

    Akomez ati 'Kandi twishimira ibyagezweho muri iyi myaka 30, tunakundisha abato izo ndangagaciro bibutswa kandi gusigasira ibyagezweho.'

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP, 30,000 Frw ku meza y’umuntu na 220,000 Frw ku meza y’abantu umunani. Ushobora kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.ibitaramo.com  cyangwa se uguhamagara Nimero: 0787837802.


    Chrisy Neat yatangaje ko ari amahirwe adasanzwe yagize yo kuba agiye guhurira ku rubyiniro na Cyusa Ibrahim


    Chrisy Neat aherutse gushyira hanze indirimbo zirimo nka 'Imaragahinda', 'Urugano' n'izindi yasubiyemo


    Cyusa yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo cye yise 'Migabo Live Concert' 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO N’ITANGAZAMAKURU CYUSA IBRAHIM YAHURIYEMO N’ABO BAZAFATANYA

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URUNGANO' CHRISY NEAT YASUBIYEMO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143754/ni-amahirwe-adasanzwe-chrisy-neat-ku-kuba-agiye-guhurira-ku-rubyiniro-na-cyusa-ibrahim-vid-143754.html

  • Tuzihinge mu ngo iwacu! MINAGRI yibukije akam… – #rwanda #RwOT

    Si ngombwa ko amoko yose y'imboga aboneka ku ifunguro ryawe rya buri munsi, ariko na none ni ngombwa ko byibuze buri funguro ryawe hagomba kubonekaho ubwoko bw'imboga.

    Ibitunguru n'inyanya biri mu mboga zigira akamaro gakomeye ku buzima bw'umuntu kandi bikaba bihendutse cyane. Urebye nk'ibitunguru, kimwe wakigura 50 Frw ku isoko mu gihe ikiro (1kg) cy'inyanya kitarengeje 700 Frw, umufungo w'imboga za dodo ni 200 Frw.

    Ugendeye kuri ibyo biciro, biragaragara ko mu mafaranga umuntu yaguramo icupa rimwe ry'inzoga mu kabari (1,000 Frw), harimo imboga zihagije umuryango wose mu minsi itanu, kandi mukaba muriye neza ibiryo byuje intungamubiri mu cyimbo cy'inzoga zangiza ubuzima bwawe.

    Kurya imboga ku ifunguro rya buri munsi ni ingirakamaro ku bantu bakuru n'abana, kuko zikungahaye ku ntungamubiri zituma umubiri ugira ubudahangarwa, bityo tugaca ukubiri n'indwara. Healthline ivuga ko kurya imboga bigabanya ibiro bitewe n'uko zifite 'Calories' nke.

    Imboga kimwe n'imbuto zikungahaye kuri Vitamini nyinshi; zirimo Vitamine A irinda ubuhumyi n'igwingira ry'abana, hakabamo Vitamini zo mu itsinda rya B, harimo B9 cyangwa 'Acide follique' ifasha cyane umwana uri mu nda gukura neza. Ibi byose bikubiye mu gitabo Journal of Medicine cyandikiwe mu Bwongereza kigasohoka mu mwaka wa 1991.

    Nk'uko tubikesha ikigo gishinzwe kugenzura no kurinda indwara, Centers for Disease Control and Prevention (CDC), kurya ibitunguru byongerera umubiri ubudahangarwa kuko bikungahaye kuri Selenium na Quercétine byongerera umubiri ubudahangarwa.

    Ubu budahangarwa bw'umubiri ububona ku mafaranga macye cyane kandi akenshi bikunze guhingwa mu turima tw'igikoni muri buri rugo. Gusa si bose kuko hari bamwe mu baturage bataracengerwa n'akamaro ko kurya imboga bitewe n'imyumvire no kutabona amakuru, ariko igihe ni iki bagatangira kubiha agaciro kuko uzaba uramiye ubuzima bwawe.

    Uwitwa Emily Ho, umwarimu w'ibijyanye n'imirire akaba n'umuyobozi w’ikigo cya Linus Pauling muri Oregon State University, mu bushakashatsi bwe bwahuriranye n'ubwa kaminuza ya Havard, basanze kurya imboga rwatsi bigabanya ibyago byo kurwara indwara y'umutima.

    Ubu bushakashatsi kandi bwasanze kurya imboga byongera ubushobozi bwo kureba, bigabanya ibyago byo kurwara indwara z'umuvuduko w'amaraso, kandi bikaba akarusho iyo zitetswe kuko ari bwo umuntu yakwizera ko nta myanda izo mboga zifite.

    Albert Einstein umuhanga mu bugenge ukomoka mu Budage wavutse mu mwaka wa 1879, yaravuze ngo 'Nta kintu kigirira umumaro ubuzima bwacu kikongera amahirwe yo kuba kuri iyi si nko kurya intungamubiri zo mu mboga.'

    Ku bw'ibi byiza byose imboga zikungahayeho, ntabwo mu muryango hagakwiye kuburamo imboga uko byagenda kose. Mu gihe haba hari umuntu ubonye utari wasobanukirwa neza n'ibyiza byo kurya imboga, ntabwo wagakwiye kugenda udasangije ibyiza by'imboga abandi.

    Inyungu ziri mu kurya imboga, zatumye Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), ku bufatanye n'Ikigo cy’Iterambere cy’u Bubirigi (Enabel), bashyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gusobanurira abantu ibyiza byo kurya imboga. Ni ubukangurambaga bwatewe inkunga n'Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Union européenne) na Luxembourg.

    MINAGRI iributsa ko ari ingirakamaro cyane, iti: 'imboga tuzihinge mu ngo iwacu, yewe no ku butaka buto nko mu karima k'igikoni, mu busitani, mu bikoresho tutagikoresha n'ahandi, ubundi izo tubura tuzihahe. Mbere yo kuzirya ariko tuzitegurane isuku, ikindi twirinde kuziteka mu mazi menshi no kuzitinza ku ziko, kugira ngo zidatakaza intungamubiri zazo'.

    Nyuma y'uko kurya imboga ubigize umuco mu rugo rwawe, ukwiriye no gusangiza inshuti zawe ayo makuru meza yabafasha mu kwita neza ku buzima bwabo, ukabakundisha kurya imboga. Mu gihe hari abo wasuye bakakuzimanira kenshi amafunguro atariho imboga, ushobora kubikora mu kinyabupfura ukabakundisha kurya imboga, ntizihenda kandi zuje intungamubiri.

    Amashu ni ngenzi cyane, arahendutse kandi nawe wayahinga yaba mu murima wawe no mu karima k’igikoni

    MINAGRI irasaba abanyarwnda guhinga imboga kuko zuje intungamubiri

    Ibitunguro biri mu mboga zifite akamaro gakomeye mu buzima bwawe

    MINAGRI iri mu bukangurambaga bwo kwibutsa abanyarwanda akamaro k’imboga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143734/tuzihinge-mu-ngo-iwacu-minagri-yibukije-akamaro-ko-kurya-imboga-ku-bana-nabantu-bakuru-143734.html

  • Gahunda za APR FC zirarangirana n’icyumweru gitaha #rwanda #RwOT

    APR FC irifuza kuba yasoje ibijyanye no kugura abakinnyi n’abatoza bitarenze icyumweru gitaha kugira ngo bahite batangira imyitozo.

    Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League 2024-25, yamaze kwemeza ko izatangira imyitozo tariki ya 17 Kamena 2024 yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko igomba gusubukura imyitozo yaramaze kubona umutoza usimbura umufaransa Thierry Froger wayihesheje shampiyona 2023-24.

    Bivugwa ko nta n’igihindutse mu ntangiriro z’icyumweru gitaha bibaye byiza baba bamaze kumvikana na we cyane ko hari abagera muri 3 bari mu biganiro na bo.

    Si abatoza gusa kuko iyi kipe izanitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup mu kwezi gutaha, bivugwa ko yifuza kuba yaranamaze kubona abakinnyi bose yifuza, yaba ari bo yongerera amasezerano, abashya bazagurwa.

    Bidasubirwaho amakuru avuga ko APR FC igomba gutangirana imyitozo n’abakinnyi bashya by’umwihariko abakina imbere mu gihugu bagomba kuba bose bahari.

    Bivugwa ko igomba kongeramo byibuze abakinnyi 3 b’abanyamahanga na bo byitezwe ko nubwo batatangirana nabo imyitozo ariko byibuze ayo matariki agomba kugera baramaze kumvikana igisigaye ari ukuza gutangira imyitozo.

    APR FC izasubukura imyitozo tariki ya 17 Kamena

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gahunda-za-apr-fc-zirarangirana-n-icyumweru-gitaha

  • Amavubi yatsinzwe na Benin, imibare yo gukome… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wo ku munsi wa 3 wabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 6 z’ukwezi kwa 06 2024 kuri sitade ya Félix Houphouët Boigny yo muri Cote d’Ivoire nyuma yuko Stade de l'Amitie Ikipe y’Igihugu ya Benin isanzwe yakiriraho yanzwe na CAF bitewe nuko itujuje ibyangombwa.

    Umukino watangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ubona ihererekanya neza gusa ikabikorera mu rubuga rwayo abarimo Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Manguende ari bo bafite umupira ariko babuze uko bawutanga imbere.

    Ikipe y’igihugu ya Benin yo ntabwo yahererekanyaga umupira cyane, gusa iyo yawubonaga yahita ishaka uko igera imbere y’izamu ndetse ku munota wa 11 gusa Mounie Steve yinjiye mu rubuga rw’amahina ashaka uko yatsinda igitego gusa birangira Fitina Ombolenga atabaye .

    Ku munota wa 19 Amavubi yabonye uburyo bwashoboraga kugira icyo buvamo ku mupira Rubanguka Steve yahaye Mugisha Gilbert gusa birangira umurenganye.

    Imanishimwe Emmanuel Manguende wabonaga atari mu mukino neza yakomeje gukina akora amakosa atakaza imipira ndetse binarangira ahawe ikarita y’umuhondo hakiri kare ku ikosa yakoreye Dossou Jodel wa Benin wari umunyuzeho byarangiye.

    Nyuma yo kubona koroneri nyinshi ku ruhande rw’ibumoso, ikipe y’igihugu ya Benin yaje kubona igitego ku munota wa 37 gitsinzwe na Dokou Dodo ku mupira n’ubundi wari uvuye muri koroneri.

    Benin ikimara kubona igitego yakomeje kotsa igitutu Amavubi ishaka igitego cya 2 ndetse binashoboka ko yanakibona nk’aho Dossou Jodel yarekuye ishoti rirerire nyuma yo kubona ko Ntwari Fiacre yasohotse gusa Mutsinzi Ange Jimmy aratabara.

    Igice cya mbere cyarangiye Amavubi yatsinzwe igitego 1-0. Mu gice cya kabiri umutoza w’Amavubi, Frank Spittler yaje akora impinduka mu kibuga havamo Hakim Sahabo na Rafael York hajyamo Muhire Kevin na Samuel Guellette Marie ukinira La Louvière mu Bubiligi.

    Izi mpinduka zahise zitangira gufasha Amavubi gukina neza ndetse noneho agakora n’uburyo bwavamo igitego imbere y’izamu cyane cyane binyuze kuri Muhire Kevin.

    Ku munota wa 61 ikipe y’igihugu ya Benin yarase igitego kidahushwa aho Kapiteni Sreve Mounie yari asigaranye na Ntwari Fiacre bonyine gusa uyu muzamu w’Amavubi aribamba aratabara akuramo umupira.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakomeje gukora impinduka mu kibuga ashyiramo abakinnyi barimo Mugisha Bonheur, Jojea Kwizera wakinaga umukino we wa mbere mu ikipe y’Igihugu ndetse na Gitego Arthur ngo irebe ko yabona igitego cyo kwishyura ndetse mu minota ya nyuma iranasatira cyane gusa bikomeza kwanga.

    Umukino warangiye Benin itsinze igitego 1-0 iba yegukanye amanota 3 ihita ijya ku mwanya wa 2 mu itsinda C n’amanota 4 maze Amavubi nayo akomeza kuba ku mwanya wa 1 n’amanota 4 gusa yo akaba azigamye igitego 1.

    Nubwo Amavubi akiri ku mwanya wa 1 ariko kuri uyu wa Gatanu ashobora kuzawutakaza kuko Nigeria izakina na Afurika y’Epfo naho Lesotho ikine na Zimbabwe.

    Kuri uyu wa Gatanu, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irahita ifata rutimikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo aho izakinira undi mukino na Lesotho taliki 11.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143766/amavubi-yatsinzwe-na-benin-imibare-yo-gumeza-kuyobora-itsinda-itangira-kwivanga-143766.html

  • Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu #rwanda #RwOT

    Umunyamategeko wa Nkunduwimye Emmanuel uri kuburanishirizwa mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi, Dimitri de Beco, yagaragaje ko batengushywe n'imyitwarire y'abatangabuhamya barimo na Silas Majyambere wihakanye muramu we, akavuga ko batakoranye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubwo uruhande rwa Nkunduwimye uzwi nka Bomboko rwireguraga ku byo umukiliya wabo akurikiranweho, Me Dimitri de Beco, yavuze ko abatangabuhamya Nkunduwimye yagiriye neza bamwe akabarokora, banze gutanga ubuhamya.

    Yavuze kandi ko bababajwe n'uburyo Silas Majyambere, muramu wa Nkunduwimye yahakanye ko yamukoresheje mu maduka ye, anemeza ko nyuma y'uru rubanza bashobora kumurega kuko bafite n'amasezerano ashimangira ko Bomboko yakoreraga uwo mugabo.

    Silas Majyambere yari yanze gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Bomboko ariko nyuma aza kuva ku izima yemera kubutanga, avuga ko nta makuru yibuka kuko yavuye mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nubwo bivugwa ko mbere y'uko Silas Majyambere ava mu Rwanda yakoranaga na Bomboko wari warashatse mushiki we, Majyambere yabihakaniye mu rukiko avuga ko batigeze bakorana.

    Aho niho Me Dimitri de Beco yahereye agaragaza ko batumva neza ukuntu nka Majyambere uzi neza ko Nkunduwimye yari umukozi we, yaba yaravuze ko atamukoresheje.

    Akomeza ati 'Nyuma y'urubanza na we tuzamurega kuko dufite amasezerano agaragaza ko yamukoreraga.'

    Yavuze ko abo yagiriye neza banamuzi neza bagiye banga kujya gutanga ubuhamya mu rukiko barimo na Paul Rusesabagina ahubwo bugatangwa n'abandi bataziranye na Nkunduwimye na we atazi.

    Ku ruhande rwa Me Dimitri, yagaragaje ko umukiliya we nta muntu n'umwe yigeze yica ahubwo ko hari benshi yakijije ngo baticwa.

    Yavuze ko uruhare rwe mu kugendana n'Interahamwe ari byo byamufashaga kumva no kumenya gahunda bafite bityo akabigenderaho akiza abantu, yemeza ko abo yajyanaga muri Mille colline bose bari baziranye kandi babona ko ari umuntu mwiza.

    Ku rundi ruhande ariko abatanze ubuhamya bemeza ko Nkunduwimye yabajyanye muri Hotel de Milles Colline yabanzaga kubaca amafaranga ari hagati y'ibihumbi 600 Frw na 800 Frw.

    Urubanza rwa Bomboko rugiye kumara amezi abiri kuko rwatangiye kuburanishwa mu ntangiriro za Mata 2024, rukazapfundikirwa mu ntangiriro za Kamena 2024.

    (Ivomo:Igihe)

    The post Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uwunganira-mu-mategeko-nkunduwimye-yavuze-ko-bashobora-kurega-silas-majyambere-wamwihakanye-burundu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uwunganira-mu-mategeko-nkunduwimye-yavuze-ko-bashobora-kurega-silas-majyambere-wamwihakanye-burundu

  • Umuryango wa Bibiliya urifuza gufatanya na Leta mu kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – #rwanda #RwOT

    Ibi byasabwe n'umuvugizi w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Nyiricyubahiro Antione Cardinal Kambanda ubwo hibukwaga abari abakozi b'uyu muryango bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku cyicaro gikuru cyawo kiri i Kigali mu Karere ka Gasabo.

    Umuvugizi wa Bibiliya Kambanda yavuze ko kwibuka mu magambo gusa bidahagije kuko bizagera aho abazi ayo mateka mabi yaranze igihugu basaza, ati 'Ndagira ngo nsabe Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ndetse n'abandi, ubuyobozi bwa Leta ibi bintu ni ukureba uko byajya byandikwa abana bacu, abuzukuru bakazajya bakomeza kubimenya.'

    Yavuze ko abihaye Imana bafite inshingano yo gusana imitima y'Abanyarwanda, ati 'Mwebwe abantu mwihaye Imana inshingano mufite zikomeye cyane ni ugusana imitima no kuvuga ubutumwa bwiza ndetse no kubabwira ngo ibyabaye ni amahano, kubisubiramo biragoye.'

    Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Urujeni Eugenie, yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho muri ibyo bihe bitari byoroshye, ariko yemeza ubu yabashije gukira ibikomere.

    Ati 'Ubuzima bwari bugoye, ndacyivuza ariko Imana yabanye nanjye numva nyiringiye, ndashimira rero Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse n'Ingabo yari arangaje imbere bitangiye igihugu. By'umwihariko ndashima Imana yagiye idukura mu mfu zitandukanye.'

    Muri uku kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biri kuba ku nshuro ya 30, uyu Muryango wibutse abari abakozi babo barimo Karangwa Thomas Kitoko wari Umubitsi, Pasiteri Nkurunziza Alphonse wari mu nama y'ubuyobozi ashinzwe gusobanura Bibiliya, Pasiteri Iyamuremye Amon wari mu nama y'ubuyobozi na Kanamugire Theogene wari umunyamabanga mukuru w'umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.

    Urwibutso rushyinguyemo abakozi b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Hacanywe urumuri rw’icyizere

    Antoine Cardinal Kambanda yashyize indabo ku rwibutso rushyinguyemo abari abakozi b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Hashyizwe indabo ku rwibutso rw’abari abakozi b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hacanywe urumuri rw’icyizere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-wa-bibiliya-urifuza-gufatanya-na-leta-mu-kwandika-ibitabo-ku-mateka

  • Umunyamakuru Gonza Muganwa yakomoje ku mikoranire ya Byansi na Ntwali bakoreshejwe muri 'Rwanda Classified' – #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru mpuzamahanga 17 bimaze icyumweru kirenga bisohora inkuru bise 'Rwanda Classified' zigamije guharabika Leta y'u Rwanda, zagizwemo uruhare n'abanyamakuru 50 bibumbiye mu ihuriro 'Forbidden Stories'.

    Muri izi nkuru harimo igaragaza ko Leta y'u Rwanda yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Ntwali rwabaye muri Mutarama 2023, nyamara Polisi y'u Rwanda yo yarahamije ko uyu munyamakuru yishwe n'impanuka, ubwo moto yariho yagongwaga n'imodoka.

    Byansi yagaragaje ko Ntwali ashobora kuba yarishwe azira ubucukumbuzi ku ngabo z'u Rwanda amahanga ashinja kuba mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru muri RDC, aho ngo bari barajyanye gushakisha ibihamya by'abasirikare baba barapfiriyeyo.

    Byansi uvuga ko yahungiye mu Buholandi, yatangaje ko mu Ugushyingo 2022 yajyanye na Ntwali muri Kivu y'Amajyaguru muri iyi gahunda kuko Ntwali ari we wagombaga kumufasha kubera we yavugaga Igifaransa n'Igiswahili; indimi Abanye-Congo basanzwe bavuga.

    Yagize ati 'Twagiye i Goma, duhura n'abantu, dukora ubushakashatsi.'

    Gonzaga Muganwa kuri uyu wa 5 Kamena 2024 yatangaje ko azi Byansi na Ntwali cyane kuko bahuriraga ahakorera umuryango ARJ w'abanyamakuru mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo. Yahamije ko bombi batacanaga uwaka ku buryo batagombaga kugira umushinga bahuriramo.

    Yagize ati 'Ntwali John Williams muzi neza cyane, nzi Samuel Baker cyane. Inkuru ntemera ni iyo bavuga ko Ntwali na Baker bakoranye ku mushinga wo muri Congo. Ntabwo byari gushoboka. Ugushoboka ko kwicarana, bagakorana umushinga umwe kwari kuri zeru.'

    Mugenzi we, Mugabe Robert 'Bob', na we yahamije ko Ntwali na Baker bari bafitanye urwango rutari gutuma bagira icyo bahurizaho.

    Ati 'Ndakuzi, uranzi, tuzi Baker, na we aratuzi kandi tuzi umubano wari hagati yabo bombi. Ndahamya ko batashoboraga kwicarana ngo bakorane inkuru.'

    Muganwa yatangaje ko kumenya umubano wa Ntwali na Byansi byari korohera abanyamakuru ba Forbidden Stories kuko byari kubafasha kumenya ko amakuru Byansi yabahaye batagombaga kuyizera. Ati 'Iryo ni ikosa rikomeye ryakozwe n'abatozi ba Forbidden Stories.'

    Uyu munyamakuru yemera ko Ntwali yakoraga inkuru zinengwa na bamwe, ariko ko nta nkuru n'imwe yakoze yagombaga gutuma Leta imwica, bitandukanye n'ibyo ibi binyamakuru biri gutangaza. Ati 'Nta kimenyetso kigaragaza ko Leta yishe Ntwali John Williams.'

    Leta y'u Rwanda yahakanye kenshi ibirego biyishinja kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC, isobanura ko bishingiye ku binyoma bikwirakwizwa na Leta ya RDC, igamije kurangaza amahanga n'abaturage kugira ngo batita ku nshingano yananiwe gukora.

    Abanyamakuru bakorera mu Rwanda bemeza ko Byansi yabeshye abo mu ihuriro Forbidden Stories

    Umunyamakuru Ntwali yishwe n’impanuka muri Mutarama 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntwali-na-byansi-ntibari-kwifatanya-mu-gukurikirana-inkuru-yo-muri-rdc-ubuhamya