Blog

  • Nyamagabe: Bateguje kujya mu matora bacyeye nyuma yo kwegerezwa amazi meza – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje tariki ya 6 Kamena 2024, nyuma yo gushyikirizwa ku mugaragaro umuyoboro w'amazi meza bubakiwe na SOS Children Village, ifatanyije n'Akarere ka Nyamagabe.

    Mugemangango François utuye mu mudugudu wa Butare, akagari ka Ngara, umurenge wa Mbazi, yavuze ko baruhutse imvune zo kutagira amazi bari barategereje igihe kirekire, atanga icyizere ko we na bagenzi be bazajya mu matora bacyeye.

    Ati 'Dutangazwa n'uburyo tugezwaho n'ibikorwaremezo kandi turi mu gice kiri ku ruhande. Ubu rwose tubashimiye ko tubonye aya mazi aje asanga umuriro muherutse kuduha. Turabizi ko aho amazi yageze umwanda uhunga, rwose tubijeje ko ubukwe twiteguye ku wa 15 Nyakanga 2024, tuzaba twakarabye neza kandi dukeye.''

    Mutuyimana Dancille nawe utuye mu mudugudu wa Butare,yavuze uburyo bagorwaga cyane no kubona amazi meza, aho hari n'igihe bararaga batariye.

    Ati 'Hari n'igihe twajyaga mu buriri tukaryama, twabuze icyo gutekesha. Ubwo simvuze ku mvune z'abana babaga bagiye kuvoma mu mibande, ugasanga bageze ku ishuri bakererewe cyane, rimwe na rimwe bakanasiba.''

    Yakomeje avuga ko ku bw'ibyiza bagejejweho n'ubuyobozi bubazirikana iteka, bategereje itarii yo kwitura uwabibahaye, ari we Perezida Paul Kagame.

    Umuyobozi Mukuru wa SOS mu Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yatangaje ko kugeza amazi meza mu cyaro biri mu murongo wo kurushaho kwita ku mwana kuko na we avunika iyo avoma kure, bikagira ingaruka ku buzima bwe.

    Ati “Umwana uvoma kure ni we unanirwa, ni we utinda kugera ku ishuri cyangwa akaba yanasiba. Umubyeyi ugiye kuvoma kure ahetse umwana, ingaruka nyinshi zigaruka ku mwana iyo adafite uwo amusigira. Hari n'igihe uwo amusigiye amufata nabi.'

    Kwizera yakomeje avuga ko kwegereza iby'ibanze agace runaka ari ukugirira neza abagatuye ariko n'umwana akabyungukiramo.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habimana Thadée, yavuze ko mu bushobozi bw'akarere bidashoboka ko bakorera abaturage bose ibyo bifuza batunganiwe, ari yo mpamvu hazamo abafatanyabikorwa. Yasabye abaturage kurinda aya mazi.

    Ati 'Aya mazi si aya SOS, ni ayanyu, muyarinde kandi muyafate neza. Kutabikora si indangagaciro z'Umunyarwanda w'iki gihe. Tujya tubabazwa no kubona hari abangiza ibikorwaremezo ariko mwibuke ko bihanirwa n'amategeko.”

    Yakomeje abasabye kugira isuku kubera ko babonye amazi, kugira ngo bagaragaze itandukaniro. Ati 'Aho amazi meza ageze, hari impinduka dutangira kuhitega. Twizeye ko ubwo mubonye aya mazi mutazongera kuvugwaho indwara z'umwanda, nk'inzoka cyangwa igwingira muri rusange.”

    Uyu muyoboro w'ibirometero 5,8 wuzuye utwaye asaga miliyoni 60 Frw. Witezweho gukoreshwa n'abarenga ibihumbi 23 mu murenge wa Mbazi n'inkengero zawo, ku mavomero atanu ari hirya no hino mu midugudu.

    Visi Meya Habimana na Kwizera uyobora SOS babanje kugenzura niba aya mazi ari meza

    Ababyeyi bishimiye ko bavoma hafi, bityo barusheho kwita isuku y’abana babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-bateguje-kujya-mu-matora-bakeye-nyuma-yo-kwegerezwa-amazi-meza

  • Abofisiye bakuru 49 basoje amasomo ajyanye n'imiyoborere y'ingabo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama byitabirwa n'imiryango y'abasirikare basoje amasomo ndetse n'abayobozi bakuru mu ngabo z'igihugu barimo Umugaba Mukuru w'Ingabo Gen. Mubarakh Muganga na Minisitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda.

    Iki ni icyiciro cya 12 gisoze aya masomo kikaba kigizwe n'abasirikare b'abanyamahanga 15, abanyarwanda 34 barimo abapolisi babiri.

    Ni amasomo yatanzwe ku basirikare bakuru bafite guhera Ku ipeti rya Major kugera kuri Colonel.

    Mu basoje ayo masomo bari abasirikare bo mu bihugu Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Sénégal, South Sudan, Tanzania, Uganda, Zambia n'u Rwanda.

    Muri abo basirikare basoje amasomo y'imiyoborere mu ngabo harimo 37 bahawe impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by'umutekano 'Master of Arts in Security Studies'.

    Ni amasomo yatanzwe ku basirikare bakuru bafite guhera Ku ipeti rya Major kugera kuri Colonel.

    Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig. Gen. Andrew Nyamvumba, yagaragaje ko amasomo aba basirikare bahawe akwiye kubafasha mu nshingano zabo za buri munsi kandi ko bitezweho umusanzu ukomeye.

    Yakomeje agira ati 'Aya masomo yahaye abayanyuzemo ubumenyi mu bijyanye n'imiyoborere y'ingabo buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo.'

    Yakomeje ati 'Ndabasaba kurangwa n'indangagaciro n'ikinyabupfura, ubunyamwuga, na serivisi mu bihugu byanyu n'Akarere muri rusange. Mugiye mu nshingano nshya mufite ubumenyi bwisumbuyeho. Mujye muzirikana ko ubumenyi n'ubushobozi mwahawe buzaba intwaro ikomeye mu hazaza hanyu.'

    Yagaragaje ko iri shuri rikomeje guteza imbere imikorere n'imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu masomo yayo kandi bikomeje kuzamura umusaruro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abofisiye-bakuru-49-basoje-amasomo-mu-miyoborere-y-ingabo-amafoto

  • Kayonza: Batandatu bamaze gutabwa muri yombi bazira gukubita uwabibye ihene kugeza ashizemo umwuka – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kamena 2024 mu Mudugudu wa Kiyovu mu Kagari ka Musumba mu Murenge wa Nyamirama.

    Aba baturage 11 ngo bafashe umujura wari ubibye ihene barangije baramukubita, bamurekura ari intere, ageze mu rugo ahita apfa.

    Umukozi ushinzwe imari n'ubutegetsi uyobora Umurenge wa Nyamirama muri iki gihe, Nyirakanazi Christine, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu abaturage batandatu aribo bamaze gutabwa muri yombi bazira kugira uruhare mu gukubita uwo bakekagaho kubiba ihene bikamuviramo urupfu.

    Ati 'Ni abaturage bafashe mugenzi wabo baramukubita bimuviramo urupfu bamukubise ejo yapfuye mu ijoro ryakeye. Amakuru baduhaye ni uko bamufashe yabibye ihene aho kumushyikiriza inzego z'umutekano baramukubita. '

    Yavuze ko abakekwaho kumukubita ari 11 , hakaba hamaze gufatwa batandatu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirama.

    Inyubako ikoreramo ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-batandatu-bamaze-gutabwa-muri-yombi-bazira-gukubita-bakica-no-kwica

  • Element yavuze ku ndirimbo yakoreye Wizkid na… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024, ubwo yari yitabiriye umugoroba wo kumurika Album 'Era' y'umusizi Junior Rumaga, wabereye ahazwi nka L'Espace ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Element yagaragaje ko ari inshuti y'igihe kirekire ya Rumaga, kuko bamenyanye mu 2015, ubwo yacurangaga gitari ariko akanyuzamo akabyina. Avuga ko aha ariho yakuye igitekerezo cyo gutangiza ikorwa ry'injyana ya 'Afro Gako'.

    Yavuze ko indirimbo ye yise 'Milele' aherutse gushyira hanze, ari urugero rwiza rw'uburyo indirimbo ikoze muri iyi njyana ikwiye kuba imeze.

    Amashusho y’iyi ndirimbo yayikoreye mu gihugu cya Kenya, ndetse igaragaramo umwihariko w’imbyino z’aba-Masai. 

    Element yavuze ko yasohoye iyi ndirimbo mu gihe yari amaze imyaka ine ateguza abantu, indirimbo iri mu njyana ya 'Afro Gako ‘ariko yari yarananiye’. Ati “Ukuntu nabitekereje biriya hariya hantu nahereye. Naravuze nti reka mbe ariyo mperaho, abandi nibumva ari byiza, bazakomerezaho.”

    Yavuze ko ‘Afro Gako’ ari ‘iy’umuntu uyikora atari iy’umuntu uyivuga’. Ati “Nanjye nubwo mvuga ngo ndayikora ejo hazaza undi muntu…Nanjye nintayikora hakazaza ukora ibyo nagombaga gukora, niwe uzayitirirwa kuko azaba ari gukora ibyo nagombaga gukora. Ntabwo navuga ngo ni iye (Noopja) ayikoze yaba ari iye.”

    Indirimbo ye ‘Milele’ yanononoswe na Producer Bob ndetse na MadeBeat, ni mu gihe amashusho yakozwe na Gad. Element yavuze ko kuba yarakoranye na Bob Pro ari igisobanuro cy’uko umubano we wakomeje gusagamba nubwo yigeze kumushyira indirimbo ngo ayimukorere ariko ntayimuhe.

    Element yavuze ko indirimbo ye ya mbere yise ‘Kashe’ yayikoze mu buryo afata nko kwikinira, ariko kandi indirimbo ye ‘Fou de Toi’ yatumye abona bishoboka ko yakora n’umuziki.

    Yavuze ko indirimbo ye ‘Milele’ yayitanzeho arenga Miliyoni 30 Frw kugira ngo ikorwe nk’uko yabishakaga. Ati “Biri hejuru ya Miliyoni 30 Frw.”

    Yavuze ko kuba agejeje indirimbo eshatu, kandi abantu bakaba baratangiye kumenya ibihangano bye, bigaragaza ko Imana iri mu byo akora.

    Uyu musore aherutse gukorera ibitaramo mu Bwongereza yahuriyemo na Bruce Melodie. Avuga ko ari ibitaramo byitabiriwe n’abantu barenga 500, kandi bishimiye uko byagenze.

    Yagaragaje ko muri iki gihe ari gukora ku ndirimbo z’abahanzi barimo Chriss Eazy, Kevin Kade na Bruce Melodie. Avuga kandi ko mu ndirimbo ziri hafi gusohoka harimo izo yakoreye Adekunle Gold, Dj Maphorisa, Wizkid na Sauti Sol.

    Ati “Hari indirimbo ya Wizkid na Sauti Sol ariko yararangiye, ndumva umwaka ushize ikozwe, ariko nyine hahise hazamo akantu kuko batandukanye.” Uyu musore yavuze ko yizerera mu gukora biri no mu mpamvu ashyira imbere gukora cyane.

    Ayodeji Ibrahim Balogun [Wizkid] wakoranye na Element ari mu banya-Nigeria bakomeye mu muziki. Azwi nk'umuririmbyi, ariko abihuza no kwandika indirimbo.

    Indirimbo ze nyinshi zubakiye ku mudiho wa Afrobeats, afropop, R&B, afrobeat, reggae, dancehall, ndetse na Pop. Uyu musore yabonye izuba ku wa 16 Nyakanga 1990, avukira ahitwa Surulere mu gace ka Ikeja mu gihugu cya Nigeria.

    Yegukanye ibihembo bitabarika, ndetse yagiye ahatana muri Grammy Awards. Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Joro’, ‘Come Close’, ‘Fever’, ‘Blessed’, ‘Essence’ ‘Brown Skin Girl’, ‘Mood’, ‘Energy’ n’izindi.

    Element yatangaje ko mu ndirimbo abitse mu kabari harimo n'iyo yakoreye Wizkid na Sauti Sol

    Element yavuze ko ari gukora ku ndirimbo ya Dj Maphorisa wamamaye muri Afurika y'Epfo

    Element yatangaje ko yashoye arenga Miliyoni 30 Frw ku ndirimbo 'Milele' aherutse gushyira hanze

    KANDAHANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER ELEMENT

    “>

    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MILELE' YA ELEMENT

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143779/element-yavuze-ku-ndirimbo-yakoreye-wizkid-na-miliyoni-30-yishuye-ku-ndirimbo-ye-video-143779.html

  • Rayon Sports yatandukanye n’abandi bakinnyi babiri #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gutandukana n’abari abakinnyi ba yo babiri, Umugande w’Umunyezamu, Simon Tamale ndetse na Ndekwe Felix bari basoje amasezerano.

    Irekuye aba bakinnyi nyuma y’uko tariki ya 30 Gicurasi yarekuye batanu, nyuma na Ganijuru na we yaje kumuha urupapuro rumurekura.

    Aba bakinnyi babiri baje biyongera bakaba na bo bashinjwa umusaruro muke. Ndekwe Felix yageze muri iyi kipe muri 2022 avuye muri AS Kigali, akaba ataragize guhozaho.

    Ni umukinnyi igihe kimwe yabaga ari hejuru ikindi urwego rwo rwe rukamanuka, abatoza bose banyuze muri iyi kipe bagiye bamuha amahirwe ariko ntabwo yigeze abyaza umusaruro amahirwe yahawe.

    Umunyezamu Simon Tamale yari yarasinye umwaka umwe mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira.

    Igice kibanza cya shampiyona nubwo yatangiye nabi ariko yagiye kugisoza ari umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports. Gusa mu mikino yo kwishyura yaje kubura umwanya, ni nyuma y’uko Rayon Sports yazanye Khadime Ndiaye wahise afata umwanya we.

    Simon Tamale yatandukanye na Rayon Sports

    Ndekwe Felix na we yatandukanye na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatandukanye-n-abandi-bakinnyi-babiri

  • Muhire Kevin ku meza y’ibiganiro na Rayon Sports, barahuza? #rwanda #RwOT

    Rayon Sports irimo gukora ibishoboka byose ngo igumane na kapiteni wa yo Muhire Kevin wamaze kubereka ko afite andi makipe yo hanze yakwerekezamo kereka mu gihe Gikundiro yamuha ibyo yifuza.

    Muhire Kevin amasezerano ye na Rayon Sports yarangiranye na 2023-24, amakuru ISIMBI yamenye ni uko we yari yarafashe umwanzuro wo kudakomezanya n’iyi kipe akajya gukina hanze y’u Rwanda.

    Byarashobokaga ko na we yari kugenda mbere y’uko imikino yo kwishyura ya 2023-24 itangira kuko yari afite ikipe yo muri Ethiopia imwifuza imuha amafaranga menshi, ariko kuko yari yarasezeranyije perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ko azasoza shampiyona, kandi ikipe imaze gutakaza abakinnyi benshi, yemeye kuhaguma.

    Ubwo Shampiyona yari irangiye Rayon Sports yasubiye imbere ya Muhire Kevin bamubwira ko batiteguye kumutakaza, uyu mukinnyi yababwije ukuri ko atiteguye kongera gukina mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    Rayon Sports yamweretse ko bamufite muri gahunda, ari we ikipe igomba kuba yubakiyeho, bamwumvisha ko agomba kuhaguma. Kevin yemeye gutangira ibiganiro ariko ababwira ko agomba guhabwa miliyoni 60 mu myaka 2.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamubwiye ko ari menshi batayabona cyane ko na we azi aho ikipe ikura, yabwiwe ko bagiye kubyigaho bazamuha igisubizo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yiteguye kuba yatanga miliyoni 40 kuri uyu mukinnyi uru mu ikipe y’igihugu.

    Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha ubwo azaba avuye mu ikipe y’igihugu ari bwo azongera kubonana na Rayon Sports maze yakwemera miliyoni 40 akaba yahita atereka umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere. Ni we mukinnyi Uwayezu Jean Fidele yifuza kongerera amasezerano mbere y’abandi.

    Rayon Sports irifuza kongerera amasezerano Kevin Muhire

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-ku-meza-y-ibiganiro-na-rayon-sports-barahuza

  • 11 beza b’inzozi kuri Police FC #rwanda #RwOT

    Police FC nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro yamaze kugera ku isoko ishaka abakinnyi izifashisha mu mwaka utaha w’imikino cyane ko izakina imikino Nyafurika ya CAF Confderation Cup.

    Iyi kipe y’abashinzwe umutekano yabanje gukanga benshi bitewe n’abakinnyi yarekuye aho yarekuye umubare munini.

    Benshi bari bafite amatsiko yo kubona uburyo iyi kipe iziyubuka, gusa yatangiye gukangana bitewe n’abakinnyi yamaze gusinyisha n’abo ishaka.

    Abakinnyi babiri bamaze gusinyira iyi kipe ni umugande wahoze ukinira Rayon Sports, Joackiam Ojera ndetse na rutahizamu wa Bugesera FC ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah.

    Police FC kandi ikaba iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi batandukanye nk’Umurundi ukinira Kiyovu Sports, Kilongozi Bazombwa Richard. Uretse uyu kandi ikomeje ibiganiro na Ishimwe Christian.

    Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, ntabwo APR FC izamwongerera amasezerano yamusabye kujya kwishakira indi kipe. Ntabwo arahuza na Police FC kubera ko we amahitamo ye ya mbere ari ukujya gukina hanze ariko na none mu gihe Police FC yamuha amafaranga yifuza yahita asinya.

    Police FC ikeneye umukinnyi kuri uyu mwanya na yo ikaba irimo gukora ibishoboka byose ngo abe yayisinyira.

    Andi makuru avuga ko bamwe mu bayobozi ba Police FC banatekereje kuzana Omborenga Fitina ariko ntibabihurizaho bakaba basa n’ababiretse.

    Abandi bakinnyi bavugwa muri iyi kipe ni abakinnyi ba Kiyovu Sports, Cherif Bayo na Niyonzima Olivier Seif aho ngo bashobora gukuramo umwe akaba yakwerekeza muri iyi kipe. Umutoza Mashami yifuza Seif mu gihe ubuyobozi bwo bubona amahitamo meza ari Bayo.

    Aba bakaba biyongera ku bakinnyi Muhadjiri bifuza kongerera amasezerano akaba atarasubiza, hari rutahuzamu Peter Agblevor waje mu mikino yo kwishyura y’umwaka ushize ariko akaba yarahise avunika.

    11 b’inzozi kuri Police FC mu gihe bose baboneka))

    Umunyezamu: Rukundo Onesime

    Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Ndizeye Samuel, Rwabuhihi Aime Placide na Ishimwe Christian

    Abakina Hagati: Niyonzima Olivier Seif, Bigirimana Abedi na Hakizimana Muhadjiri

    Ba Rutahizamu: Richard Bazombwa Kilongozi, Ani Elijah na Peter Agblevor

    Ishimwe Christian ari mu biganiro na Police FC

    Kilongozi mu muryango winjira muri Police FC

    Ani Elijah yamaze gusinyira Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-beza-b-inzozi-kuri-police-fc

  • Iyi myambaro urayibona ute? Dore imyambaro ibereye ijisho ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi agiye guserukana mu kibuga -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukanya kagiye kuza mu mukino Amavubi agiye gukinamo na Bénin mu yo gushaka Itike y'Igikombe cy'Isi mu kanya saa Tatu, araserukana umwambaro mushya.

    Ni umwambaro uri mu mabara y'ubururu ndetse n'ibara ry'umuhondo nk'uko ibendera ry'igihugu ribigaragaza.

     

    Source : https://yegob.rw/dore-imyambaro-ibereye-ijisho-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-agiye-guserukana-mu-kibuga-amafoto/

  • Dore amashusho y’igitego kimwe rukumbi Benin yatsinze Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo hashize tariki ya 6 Kamena 2024 nibwo ikipe ya Benin yakinaga n'ikipe y'igihugu cy'ubRwanda Amavubi, mu mikino yo gushaka tike yo kujya mu gikombe k'isi.

    Ni umukino waje kurangira ikipe ya Benin itsinze igitego kimwe ku busa.

    Source : https://yegob.rw/dore-amashusho-yigitego-kimwe-rukumbi-benin-yatsinze-amavubi/

  • U Rwanda rwanyomoje abagaragagaza icyuho mu buvuzi, bakanavuga ko igihugu kidatekanye – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2022 hatangiye ubwo u Rwanda n'u Bwongereza byasinyaga amazerano yo kohereza abimukira mu gihugu, benshi mu batarwifuriza ineza bahise batangira kuzamura amajwi atesha agaciro ibikorwa byose ndetse bavuga ko igihugu kidatekanye ku buryo abimukira n'abashaka ubuhungiro batakigiriramo ubuzima bwiza.

    Banyuze inzira y'inkiko no mu bitangazamakuru mpuzamahanga ngo basebye u Rwanda ariko byose bisozwa aya masezerano abaye itegeko mu 2024, haba mu Rwanda no mu Bwongereza.

    Gusa haracyari abantu benshi barwanya iyi gahunda barimo ishyaka ry'Abakozi mu Bwongereza rivuga ko niritorerwa kuyobora igihugu rizahita ribihagarika.

    Inkuru ya BBC yasohotse kuri uyu wa 7 Kamena 2024, igaruka ku banya Sri Lanka bane u Bwongereza bwohereje mu Rwanda ngo bahabwe ubuvuzi nyuma y'uko bagiye bagerageza kwiyahura aho bari bari mu nkambi yo ku kirwa cya Diego Garcia.

    Bose uko ari bane baba mu nzu zishyurwa n'u Bwongereza, bukabaha amadorali ya Amerika 50 yo kubatunga buri cyumweru ariko ntibemerewe kugira umurimo bakora.

    Abaganiriye n'iki kinyamakuru bavuze ko bagereranyije ubuzima bwo ku kirwa cya Diego Garcia no mu Rwanda, ubu ari bwo babayeho neza, ariko ngo bahorana ubwoba ndetse ngo ubuvuzi bahabwa bukaba ntacyo bubafasha ku buryo bahisemo kutazasubira kwivuza.

    Aba bagabo n'umugore umwe barimo abasanganywe ibibazo byo mu mutwe bishingiye ku ihungabana [post-traumatic stress disorder] ndetse umwe yavuze ko kuba bari ahantu ha bonyine bituma baremba kurushaho.

    Umuhuzabikorwa w'Itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye mu iterambere ry'ubukungu no kwita ku bimukira, Dr Doris Uwicyeza Picard yabwiye BBC ko aba bantu bari mu Rwanda ku mpamvu zo kwivuza kandi bahabwa 'ubuvuzi ku rwego rwiza rushoboka mu gihugu.'

    Nubwo aba bantu bavuga ko no mu Rwanda bagenda bahura n'ibibazo bitandukanye by'umutekano bagaragaje ko batigeze babibwira inzego z'umutekano.

    Dr Uwicyeza ati 'Ntabwo tuzi uburyo twabafasha niba batarigeze begereza inzego z'ubuyobozi bw'igihugu.'

    'Ibyerekeye umutekano w'abimukira ntabwo ari ingingo ireba buri wese. Ntireba abanyarwanda bose, ntireba abaturage. Nshenguwe umutima no kumva hari umuntu ushobora kumva adatekanye muri iki gihugu, by'umwihariko twarakoze ibishoboka byose ngo kibe igihugu gitekanye kuri buri wese.'

    Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza iheruka kwemeza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ndetse itora itegeko ryemera kohereza abimukira mu Rwanda.

    Gusa Dr Uwicyeza yagaragaje ko amasezerano agenga abantu bavuye muri Diego Garcia ntaho ahuriye n'ay'abimukira bashobora koherezwa mu Rwanda kuko bo bafashwa kwinjira mu muryango Nyarwanda.

    Yavuze ko ighugu gihora cyiteguye gufasha mu kwimura mu buryo buhoraho, ndetse ngo mu gihe byaba bibayeho na bo bahabwa uburenganzira bwo gukora ibikorwa bitandukanye mu muryango mugari.

    Ati 'Ubu bari gufashwa nk'abantu boherejwe ngo bahabwe ubuvuzi.'

    Nta mafaranga u Rwanda rwahawe yo kwakira aba bantu bavuye muri Diego Garcia, u Rwanda rukavuga ko byashingiye ku mubano w'ibihugu byombi usanzwe ari mwiza.

    Dr Doris Uwicyeza Picard yagaragaje ko ababazwa n’abantu bavuga ko u Rwanda rudatekanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwanyomoje-abagaragagaza-icyuho-mu-buvuzi-bakavuga-ko-igihugu