Blog

  • Igikorwa cyo gushakisha imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu ishyamba rya Kabgayi cyarangiye habonetse 14 – #rwanda #RwOT

    Ibimenyetso by'uko ahacukurwaga umuyoboro w'amazi ugana ku Bitaro by'Abanyeyi bya Kabgayi hari imibiri byagaragaye tariki 5 Kamena 2024 ndetse bahita batangira kuyishakisha, barara babonye umunani.

    Tariki 6 Kamena barongeye bashakisha mu cyobo kimwe cyahagaragaye habonekamo indi mibiri itandatu kugeza ku mugoroba ubwo basubikaga imirimo.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, Bayiringire Issa yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo gushakisha imibiri byabaye bihagaze ariko ko bazi neza ko muri iri shyamba harimo n'ibindi byobo bitaratahurwa.

    Ati 'Nimugoroba twaraye dusoje tubonye abantu batandatu, bose hamwe ni 14. Ubwo rero twabonye ko igikorwa gifite izindi mbaraga, bemeza ko hagiye gukorwa inama bikazagera igihe bazatubwira tukongera tugasubukura.'

    Yagaragaje ko ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri byakozwe hari ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamabuye ndetse ngo yabijeje ko bagiye kuganira n'izindi nzego hakazafatwa icyemezo.

    Ati 'Ikintu dusaba cyane ku bahatuye cyangwa se n'abari bahaturiye ni ukuranga neza ahantu hari imibiri cyangwa se ahari ibyobo bagiye bacukura bakajugunyamo abo Batutsi bari bahungiye i Kabgayi, kugira ngo no kubashaka bibe byanakoroha aho kugira ngo banjye baboneka ari uko hari kubakwa ibikorwa remezo.'

    Ahubatswe ibi bitaro by'Ababyeyi na ho ubwo bari bari kuhategura hakuwe imibiri irenga 1000 y'abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-ishyamba-ry-i-kabgayi-habonetse-imibiri-14-bikekwa-ko-ari-iy-abishwe-muri

  • Inteko Ishinga Amategeko yatoye itegeko rizagenga imiterere n'imikorere y'ibimina – #rwanda #RwOT

    Iri tegeko risimbura itegeko No 072/2021 ryo ku wa 05 Ugushyingo 2021 rigenga ibigo by'imari iciriritse byakira amafaranga abitswa ritagaragaramo ibimina nyamara abantu babinyuzamo amafaranga menshi bizigama.

    Depite Uwineza Beline wateguye uyu mushinga kuri uyu wa 7 Kamena 2024 yabwiye Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite ko umubare w'ibimina hirya no hino mu gihugu wiyongereye, cyane cyane mu bikorwa byibanda ku guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.

    Ati 'Muri iyi minsi ibimina byinshi bigamije kuzigama no kugurizanya hagati y'abanyamuryango babyo.'

    Yagaragaraje ko magingo aya nta tegeko ryari rigihari rigenga ibimina, ibituma bigorana gukurikirana imikorere yabyo, gukumira no gukemura ibibazo bigenda byiyongera hagati y'abagize ibyo bimina.

    Ati 'Muri ibyo bibazo harimo ubwambuzi bwa bamwe mu bagurizwa amafaranga n'ibyo bimina barimo, cyangwa abatubahiriza gahunda abagize ikimina bagiranye bigatuma ikigamijwe n'abagize ikimina kitagerwaho, bikanakurura amakimbirane hagati y'ababigize.'

    Impinduka zakozwe muri iri tegeko zigaragara mu ngingo ya mbere ivuga icyo rigamije, aho hiyongereyemo rigiye no kugenga imiterere n'imikorere y'ibimina.

    Hongewemo ingingo ya 104 iha ububasha iteka rya Minisitiri ufite Imari mu nshingano ububasha bwo kugena imikorere y'ibimina.

    Depite Izabiriza Marie Mediatrice yagaragaje ko ibibazo byugarije ibimina bituruka ku kuba ababiyobora badafite ubumenyi buhagije mu micungire y'amatsinda y'ibimina.

    Ati'Abazashyira mu bikorwa iri tegeko bagombye guhugurwa kuri iyo ntego ishyizwe mu itegeko ndetse no ku igenamigambi ry'ibyo bimina nk'uko mujya mwumva ibimina bya care bigira gahunda yo kuraasa ku ntego burya ni uko baba babiherewe ubushobozi.'

    Depite Uwineza yagaragaje ko mu biganiro yagiranye n'inzego zifite aho zihuriye n'imari mu Rwanda bagaragaje ko icyo guhugura abari mu bimina na bo bagishyigikiye.

    Ati 'Mu bikwiye kuba byajya muri iri teka ari na byo twanaganiriye harimo ikijyanye no kumenya ibi bimina, kumenya aho biherereye n'ababigize ndetse n'imari bibitse kandi ntibigarukire aho guza hakabaho n'iki kintu cyo kongera ubushobozi ababigize cyane cyane ababiyobora kugira ngo habeho kwa gukumira ko ya makimbirane yabamo, ntihategerezwe ko habanza kubamo amakimbirane ahubwo hakabaho gukumira.'

    Imibare igaragaza ko mu 2021 ibimina byabarizwagamo abarenga miliyoni ebyiri bizigamiye hafi miliyari 49 Frw, aho abarenga 70% ari abagore.

    Banki Nkuru y'u Rwanda igaragaza ko mu bimina birenga ibihumbi 90 bibarizwa mu Rwanda, ibigera ku bihumbi bibiri bikoresha ikoranabuhanga.

    Itegeko rigenga amakoperative riherutse gutorwa riteganya ko ikimina gishobora kuba umunyamuryango wa koperative.

    Umushinga wemerejwe ishingiro ndetse uhita unatorwa utanyuze muri komisiyo, itegeko ritorwa n'Abadepite 66, nta waryanze, nta wifashe ndetse nta mfabusa yabonetsemo.

    Depite Uwineza Beline yagaragaje ko yateguye umushinga w’itegeko kuko yasanze ibimina biri kuba byinshi n’ibibazo bibyugarije bikiyongera

    Abadepite batoye uyu mushinga utabanje kunyura muri komisiyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikimina-urutirigongo-rw-itegeko-ryateguwe-na-depite-uwineza-beline

  • Kaminuza ya ALU yahaye igihembo Perezida Kagame kubera imiyoborere myiza – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo yashyikirijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena mu 2024, mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri barenga 400 barangije amasomo yabo muri iyi kaminuza. Perezida Kagame yari yawitabiriye nk'umushyitsi mukuru.

    Fred Swanika yavuze ko uretse gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri, hari n'igihembo cy'icyubahiro bageneye Perezida Kagame kubera imiyoborere ye myiza.

    Ati 'Iki gihembo cy'icyubahiro mu bijyanye no kuba intangarugero mu miyoborere ishyira imbere ba rwiyemezamirimo gihawe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda. Uyu munsi ni iby'agaciro ko tuzirikana umuntu wihariye, Umuhate we n'ibyo yagezeho bitubera urugero rwiza rw'ibyo twifuza kwigisha abanyeshuri bacu nk'abayobozi bashyigikira ibikorwa bya barwiyemezamirimo.'

    Yakomeje avuga ko 'Nyakubahwa mu nshingano zawe nyinshi z'ubuyobozi by'umwihariko nka Perezida wa Repubulika y'u Rwanda werekanye intego Kaminuza ya ALU iharanira mu bijyanye n'ubuyobozi.'

    Fred Swanika yagaragaje ko mu miyoborere ya Perezida Kagame yashyize imbere imikorere ya Guverinoma ihamye, kandi ishyira imbere ibijyanye no gukorera abaturage.

    Ati 'Icyerekezo cyanyu cya 2020 n'icya 2050 cyabaye umusemburo w'impinduka u Rwanda ruva ku kugira ubukungu bishingiye ku buhinzi, buba ubushingiye ku bumenyi.'

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye umusanzu w'iyi kaminuza mu gutanga Ubumenyi, agaragaza ko ari urugero rw'ibikwiriye kuba bikworwa muri Afurika.

    Ati 'Iki kigo twese kitwibutsa ko muri Afurika dufite ubushobozi n'uburyo bwo kwikemurira ibibazo byacu, ukuri kutanejeje ni uko usanga tugendera ku bandi kugira ngo batubwire ibyo gukora ndetse cyane bikarangira tugezweho n'ingaruka zabyo ziremereye[…] dukeneye gufata inshingano z'ibyacu ndetse tukumva neza uburyo kubikora byihutirwa.'

    Yaragaje ko 'Kaminuza ya ALU yabaye nyamujya mu b'imbere kuko yashoye imari mu kubaka igisekuru gishya cy'abantu bafite imitekerereze yagutse kandi bahanga ibishya hano ku mugabane wacu.'

    African Leadership University (ALU) ni kaminuza yigenga yaje mu Rwanda ari iya 33. Fred Swaniker watangije iyi kaminuza arazwi cyane muri Afurika aho mu 2006 yagizwe rwiyemezamirimo wa mbere ku Isi ukizamuka mu bafite ibikorwa bihindura imibereho ya rubanda, mu 2011 ikinyamakuru Forbes kimushyira mu bantu 10 bakiri bato bavuga rikijyana muri Afurika.

    Kaminuza ya ALU yahaye igihembo Perezida Kagame kubera imiyoborere myiza

    Perezida Kagame yashimye umusanzu wa ALU mu guha ubumenyi Abanyafurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-alu-yahaye-igihembo-perezida-kagame-kubera-imiyoborere-myiza

  • KNC akunda umuntu ukora! Kabanda Serge yagaru… – #rwanda #RwOT

    Ni mukiganiro yagiranye na InyaRwanda TV, aho yavuze ku rugendo rwe mu mupira w’amaguru ndetse ndetse n’intego afite muri uyu mukino wihebewe na benshi. Kabanda Serge yatangiye avuga ku buzima nk’umukinnyi abayemo muri iyi minsi mu gihe nta shampiyona ihari.

    Yakomeje avuga ku rugendo rwe mu mupira w’amaguru aho yavuzeko yatangiriye umupira w’amaguru mu irerero rya APR mu 2017 ndetse agakomereza muri Gasogi United yaje kuvamo igihe gito ajya muri Vision FC nyuma agaruka muri Gasogi United.

    Kabanda yakomeje avuga ko uyu mwaka w’imikino ugiye kuza yiteguye gukora cyane muri Gasogi United ndetse akazaza mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi.

    Agaruka kuri KNC umuyobozi wa Gasogi United yavuzeko ari umuntu mwiza ukunda abakozi be byumwihariko umuntu ukora, gusa akaba agira umujinya cyane.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143799/knc-akunda-umuntu-ukora-kabanda-serge-yagarutse-ku-rugendo-rwe-muri-gasogi-united-nintego–143799.html

  • Mu Rwanda hateraniye inama y’Isi yiga ku buda… – #rwanda #RwOT

    Ni inama yateguwe ku bufatanye bw’umurango mpuzamahanga wa Reselio, Minisiteri y’Ubuzima, Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yatangijwe ku mugaragaro i Kigali aho izamara iminsi itatu kuva ku itariki 7 kugeza tariki 9 Kamena 2024 muri Marriot Hotel.

    Iyi nama igaruka ku ihungabana n’ubudaheranwa ibaye ku nshuro ya 6, ifite insanganyamatsiko igira iti’Ukwihangana& Ihungabana: Ubwihindurize bw’iterambere ry’ibitekerezo, imbogamizi n’icyerekezo (Resilience & Trauma: Conceptual Development, Challenges & Persepectives).

    Iteraniye mu Rwanda ibaye ku nshuro ya 6, aho ihuza abashakashatsi bo mu bihugu bitandukanye biga ku kintu cyihariye ku budaheranwa aho bose bahuriye mu muryango wa Resilio wavukiye mu Bufaransa ukomereza muri Canada, byumwihariko uhuza abashakashatsi b’abarimu n’abanyeshuri.

    Ibihugu bigera kuri 20 nibyo byitabiriye iyi nama birimo nka Canada, France, United Kingdom, Italy, Netherland, Colombia, Belgium,Austria,Cameroon,Ethiopia, Malawi, South Africa, DRC,Algeria,Ivory Coast,Ghana,Liberia, South Sudan n’ibindi byinshi.

    Mu byagarutsweho mu gutangiza iyi nama harimo kuba hashize imyaka 30 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko abanyarwanda babashije kubana n’ibikomere batewe nayo byumwihariko abayirokotse.

    Hagarutswe ku kuba u Rwanda rufite inzira yihariye mu guhangana n’ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho benshi babashije gukomeza kubaho biyubaka kandi banahanganye n’ibikomere, kubasha kubana n’agahinda gakabije hamwe n’izindi ndwara zishamikiye ku buzima bwo mu mutwe.

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr.Bizimana Jean Damascene watangije ku mugaragaro iyi nama, yashimiye Resilio kuba yaragize igitekerezo cyiza cyo gutegura inama yo kungurana ibitekerezo ku Budaheranwa ndetse anagaruka ku nzira itoroshye u Rwanda rwanyuzemo y’ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Minisitiri Bizimana yashimye ko iyi nama yabereye mu Rwanda

    Yagize ati: ”Ni byiza cyane ko iyi nama ibereye mu Rwanda kuko dufite amateka yihariye ku nzira igana ku  budaheranwa nyuma ya Jenosude yakorewe Abatutsi. Nubwo hari ibikomere ariko twabashije kwiyubaka, twubaka igihugu ubu iterambere rigeze kure, ubutabera hamwe n’ubumwe bihagaze neza kandi byose twabigezeho kuko twabashije gufatanya  mu budaheranwa. Ibyo twagezeho ntibyari gushoboka turi mu bwigunge ahubwo tubikesha gushyira hamwe’.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Minisitiri, Dr.Bizimana yagize ati: ”Inama nk’iyi yiga ku bibazo by’ihungabana n’ubudaheranwa u Rwanda twungukiramo byinshi. Icya mbere bituzanira ni ukungurana ubumenyi ku bantu bafite ubunararibonye, batugira inama bakurikije ubumenyi bwabo, ari nako natwe tubasangiza ibyo twagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tukabigisha uko twiyubatse tugendeye ku Budaheranwa kuko nabwo buri mu ndangagaciro zacu”.

    Minisitiri Bizimana yasoje avuga ko uko u Rwanda rwiyubatse, ruhangana n’ihunganana  rugana ku budaheranwa bikwiye kubera isomo abandi. Ati: ”Ibisubizo u Rwanda rwagezeho bishingiye ku muco, bikwiye kujya mu nyandiko, bikwiye gutangazwa ndetse bikabera n’abandi urugero”.

    Prof. Eugene Rutembesa wa Kaminuza y’u Rwanda ari nawe uhagarariye iyi nama, yatangarije InyaRwanda byinshi ku budaheranwa n’intego y’iyi nama. Yagize ati: ”Ubudaheranwa ntiwabuvuga hatabaye ikintu kigomba kuguherana, iteka ubudaheranwa bugendana n’ihungabana n’icyago cyabaye. Ibi nibyo byatubayeho mu Rwanda kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Prof. Rutembesa yatanze ikaze ku bantu bitabiriye iyi nama yabaye ku nshuro ya 6

    Yakomeje agira ati: ”Hari uburwayi bwinshi bushingiye ku buzima bwo mu mutwe, ihungabana, agahinda gakabije n’ibindi. Rimwe na rimwe abantu ntibabasha kubyikuramo. Ubudaheranwa n’Abadaheranwa rero niyo nshingano yacu yo kwigisha umuntu udaheranwa ni muntu ki? ni iki cyagufasha kudaheranwa n’agahinda?”

    Prof.Rutembesa yongeyeho ko impamvu nyamukuru iyi nama yabereye mu Rwanda ari ikintu cyiza kuko u Rwanda ari urugero rw’Isi urebye uko abanyarwanda biyubatse. Benshi mu bashakashatsi b’i mahanga bari bafite amatsiko yo kuza kureba n’amaso yabo ibyo u Rwanda rumaze kugera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Biteganijwe ko iyi nama izaba iminsi itatu aho izagaruka ku bijyanye n’ihungabana n’ubudaheranwa, kungurana ibitekerezo ku bashakashatsi baturutse mu bihugu bitandukanye, kurebera hamwe ibyakorwa ngo ubudaheranwa burusheho kugera ku kigero cyo hejuru.

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye

    Urubyiruko rwitabiriye inama igaruka ku ihungabana n’ubudaheranwa

    Dr. Kayitare Francoise Tengera wari uhagarariye Kaminuza y’u Rwanda

    Hafashwe ifoto y’urwibutso ku bitabiriye iyi nama barikumwe na Minisitiri Bizimana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143792/mu-rwanda-hateraniye-inama-yisi-yiga-ku-budaheranwa-ku-nshuro-ya-6-143792.html

  • Ibyo wamenya kuri Album Rumaga yaganuje abari… – #rwanda #RwOT

    Ryari ijoro ry'ubusizi! Cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024, ahitwa kuri L’Espace ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Ni Album yakozeho mu bihe bitandukanye, akimara gusoza Album iya mbere yise ‘Mawe’, kandi agaragaza ko yahisemo gukorana n’abahanzi bashya batakoranye kuri Album ya mbere.

    Ayisobanura nk’idasanzwe, kuko byamusabye gusubira inyuma akongera akiyibutsa ibisigo, ndetse afata igihe kinini cyo kujya muri studio no kwifashisha aba Producer banyuranye.

    Mu birori byo kumurika iyi Album, yatanze umusogongero w’ibisigo 10, ni mu gihe Album ye iriho ibisigo 13 biboneka ku rubuga rwe www.sigarwanda.com.

    Mu bahanzi bakoranye kuri iyi Album harimo Kivumbi ndetse na Kenny Sol. Ni mu gihe abakinnyi ba filime bakoranye ari Niyitegeka Gratien [Papa Sava], ‘Madederi’ ndetse na Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge]. Ariko kandi, hariho umunyamakuru Ismael Mwanafunzi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

    Iyi Album yatangiye kuyigurisha ibihumbi 50 Frw. Rumaga ati “Ni Album ivuze umwana wanjye wa kabiri. Ni Album ivuze intambwe kuri njyewe nk’umusizi, uko ugenda uguna umugozi niko ugenda urushaho gukomera.”

    Yavuze ko ari kwitegura kuzakora igitaramo cyo kumurika iyi Album iriho ibisigo 13, ni mu gihe bibiri muri byo byamaze kujya hanze.

    1.Urukundo rw’ikigusa

    Abara inkuru y’urukundo abantu bagira mu bwana ariko ntirubashe kugera ku nzozi zarwo ngo rurangirire mu rugo.

    2.Umwinjira w’urukundo

    Ni inkuru y’umusore cyangwa y’umukobwa uba ari inshuti n’umuntu washatse. Aho ushobora gusanga ufite umuntu wo ku ruhande ufite n’uko mubanye mu buzima bw’urukundo, ariko ubizi neza ko afite urukundo.

    3. Amour Scolaire

    Iki gisigo kivuga ku buzima bw’urukundo abantu banyuramo ku ishuri, aho gisoza cyanzura ko washyira imbaraga mu masomo, kuko n’ubundi urukundo rwo ku ishuri rudakunze guhira benshi.

    4.Nzapfa

    Ni igisigo kivuga ku buzima bw’umuntu uba warabuze umuntu we yaba umuvandimwe cyangwa umubyeyi ariko akaba abizi neza ko atapfuye ku bwe, ahubwo hari impamvu zatuma atakiriho.

    Aha abavuga ko nawe azapfa, azakurikira uwo muvandimwe we cyangwa se umubyeyi, ariko akagenda yerekana impamvu zishobora kuba zatuma uwo muntu atakiriho.

    5.Icyampa kubona umwami

    Ni igisigo kivuga ku Mugaba. Avuga iki gisigo yumvikanisha ko yifuza guhura n’uwo mugaba uba waragabiye abantu benshi, yaratanze ibyishimo, yarongeye kunga abantu, yaratanze ibitotsi mu gihugu n’ibindi.

    6.Inzira y’Umusaraba

    Iki gisigo yagikoranye na Kivumbi. Kivuga ku buzima umuntu anyuramo mu mahitamo aba yarakoze. Rumaga ati “Ikintu cyose ukora, hari inzira igoye uba waranyuzemo kugirango ubashe kugera ku ntego.”

    7. La Séduisant

    Iki gisigo kiri mu Kinyarwanda, Igifaransa, Ilingara ndetse n’Igiswahili. Cyubakiye ku mugabo uba utomora umugore babana mu nzu, amubwira amagambo meza gusa.

    8.Era

    Ni igisigo kivuga ku buzima bwo mu mutwe. Aho usanga abantu banyura mu bintu byinshi, ku buryo rimwe na rimwe hari uwumva ko ‘bikunze yakwiyambura ubuzima’ cyangwa akajya kure y’abantu.

    9. Nzaza

    Iki gisigo kivuga ku buzima bw’urugamba. Yagikoranye na Kenny Sol. Kivuga cyane ku ngamba, aho nk’u Rwanda rurema igitero nk’i Maputo, Capo Delgado n’ahandi hagamije umutekano.

    Rumaga ati “Hari ubwo abantu babona umuntu agiye gutanga amahoro hijya nibatekereje bo aramutse ayakomwe icyaba. Niba umuntu ajya gutanga amahoro, bivuze ko aba yihagije akajya kuyatanga n’ahandi.

    10.Gatanya

    Yavuze ko iki gisigo yacyanditse mu rwego rwo guhamagarira abubatse kwirinda gusenya, byakanga akaba ari bwo batumaho imiryango cyangwa inzego zibanze zibifitiye ubushobozi.

    Junior Rumaga yasogongeje  Album ye yise “Era” iriho ibisigo 13 zitsa ku ngingo zinyuranye

    Meya Mutabazi Richard w’Akarere ka Bugesera ari mu bitabiriye kumurika Album ya Rumaga- Imbere ye hari umuhanzi Juno Kizigenza

    Abakinnyi ba filime bazwi cyane muri filime ‘Behind’ igezweho muri iki gihe bitabiriye ibi birori

    Abanyarwenya Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy ndetse na Zaba bashyigikiye Rumaga

    Rocky wamamaye mu gusobanura filime, yavuze ko kuva yamenya Rumaga yashimye impano ye

    Rumaga yagaragaje ko Element yagize uruhare rukomeye kuri Album ye yise ‘Era’

    Dj Phil Peter yasabye abantu gufata umwanya wo kumva Album ‘Era’ ya Rumaga

    Junior Giti uzwi mu basobanura filime, wanashinze Label ya ‘Giti Business Group’ yashyigikiye Rumaga


    Chriss Eazy yagaragarije Rumaga ko impano ye ikwiye gukomeza gushyigikirwa

    Dylan Kabaka ubarizwa muri Giti Business Group ari mu bitabiriye kumva Album ‘Era’ ya Rumaga

    Umunyarwenya uzwi nka Rufendeke ari mu bashyigikiye Rumaga mu kumurika Album ye

    Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Patrick Rusine ari kumwe na Rumaga

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RUMAGA NYUMA YO KUMURIKA ALBUM ‘ERA’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143794/ibyo-wamenya-kuri-album-rumaga-yaganuje-abarimo-meya-mutabazi-richard-video-143794.html

  • Uko Element yinjiye mu mwuga wo gutunganya in… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore umaze imyaka ine mu rugendo rwo gutunganya indirimbo, amaze kurambika ikiganza ku ndirimbo z'abahanzi banyuranye, yaba abo mu Rwanda no mu mahanga.

    Ibihangano yakoreye abarimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Kevin Kade, Christopher n'abandi byatumye amazina y'abo akomera.

    Ariko kandi benshi bamuzi muri 'Production', nyamara muri 2015 yari umubyinnyi wa gakondo, ndetse yajyaga anyuzamo agacurangira umusizi Junior Rumaga aho yabaga yagiye gutaramira mu bice bitandukanye by'Igihugu.

    Yiyumvagamo impano yo kuririmba, ku buryo yagiye agerageza gukora indirimbo ze bwite, ariko bikanga bituma ashyira imbaraga mu kwiga kwitunganyiriza indirimbo.

    Muri iki gihe abarizwa mu inzu itunganya umuziki ya 1: 5AM, ariko yanyuze muri Country Records ya Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024, ubwo Element yari yitabiriye imurikwa rya Album 'Era' ya Rumaga, yabwiye itangazamakuru ko indirimbo yakorewe na Bob Pro ntabashe kuyibona, ariyo yabaye imvano yo kwinjira mu batunganya umuziki mu Rwanda.

    Yumvikanishije ko yashakaga gukora umuziki mu buryo bw'umwuga, kandi yakoresheje indirimbo kwa Bob Pro arayishyura, ariko yamaze umwaka atarayibona.    

    Element yavuze ko nyuma y'uko yinjiye mu gutunganya indirimbo, yumvise neza impamvu Bob Pro yatindanye indirimbo ye, kuko nawe ari ibintu bimubaho.

    Ati “Ibyo (Ibyamubaye) rero ubu ndamwumva. Bob Pro niwe watumye njya muri (Production) nari nsanzwe ‘Beat’ ariko namuhaye indirimbo yanjye ayimarana umwaka, kandi nari naramwishyuye, ariko ubu nanjye ndamwumva […] Hari izo nshobora gutindana, ariko icyiza ndabibabwira (abahanzi) nkababwira nti indirimbo uzayibona, hashize umwaka, ariko nyine ndamwumva, icyo gihe yari afite ibintu byinshi nk'uko nanjye bimeze ubu […]'

    Muri muzika, uyu muhanzi aherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo yise 'Milele', aho avuga ko yayitanzeho arenga Miliyoni 30 Frw mu ikorwa ryayo. Ni indirimbo avuga ko itanga igisobanuro cy'injyana ya 'Afro Gako' yateguje gukora.

    Element agaragaza ko kuba amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zose zikakirwa neza (Cashe, Fou de Toi ndetse na Milele) ari ubuntu bw'Imana bumufasha.

    Uyu musore amaze gukora indirimbo zirimo nka “Saa Moya” ya Bruce Melodie, “Formula” ya Juno Kizigenza, “Kola” ya The Ben, “Carolina” ya Meddy, “Ikanisa” y'abahanzi bo muri The Mane, 'Atansiyo” ya Platini, “Sound” ya Safi Madiba, “Ikinyafu” ya Bruce Melodie na Kenny Sol n'izindi.


    Element yahishuye ko Bob Pro ariwe wabaye imvano yo kwinjira mu batunganya indirimbo


    Element yavuze ko aho atangiriye gukora indirimbo yabonye impamvu Bob Pro yatindaye iye

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER ELEMENT

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143787/uko-element-yinjiye-mu-mwuga-wo-gutunganya-indirimbo-ashaka-kwihimura-kuri-bob-pro-video-143787.html

  • Haruna yashimiwe mu ruhame n’uwo yafashije bikomeye #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima yashimiwe bikomeye n’umugabo yafashije kuvuza umugore we Kanseri ikaba yarakize neza.

    Uyu mugabo Haruna yafashije, avuga ko aziranye na we kuva ubwo yakiniraga Rayon Sports ariko baje kuburana.

    Bongeye guhura umwaka ushize ubwo bari mu irushanwa rya Pre-season ku Mumena aho Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon muri Libya, yari muri ‘Brazil&Friend’.

    Uyu mugabo utari uzi ko Haruna amwibuka, yongeye kumwibwira ari nabwo yamubwiye ko umugore we arembeye mu Bitaro.

    Haruna yamuhaye nimero ye ngo azamuvigishe, yaje kumuvugisha ahita amwishyurira amafaranga yose ibitaro byabacaga, ubwo na none iri rushanwa ririmo kuba, ejo hashize ubwo ikipe ya Haruna yari imaze gukina yaje kumureba aramushimira amubwira ko umugore we yakize.

    Ati 'Haruna muzi ari muri Rayon Sports, ari inshuti yanjye ndi umusore. Naje kurwaza umugore ndamushakisha, umwaka ushize musanga ku Mumena ndamwibwira ari nabwo namubwiye ko umugore arwaye. Yampaye nimero ngo nzamuhamagare, nyuma naramuhamagaye ampa ibihumbi 86 Frw ari na yo Ibitaro bya Butaro byari byanciye.'

    'Ntiyari azi ko tuzongera kubonana, ntiyari azi ko nageze i Butaro, ntiyari azi ko n’umudamu yakize. Ndagira ngo ngutangarize ngo umudamu Marceline Uwimana yarakize, kanseri yashizemo na raporo ya muganga ndayifite mu gikapu ndayikwereka. Ndagushimiye n’igihugu kibyumve, ibihumbi 86 wampaye byakijije umugore wanjye, yantumye ngo ngushimire.”

    Niyonzima Haruna yakiniye amakipe ,atandukanye arimo Rayon Sports, APR FC, AS Kigali. Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania, ubu ari muri Al Ta’awon yo muri Libya.

    Uyu mugabo yaje gushimira Haruna Niyonzima wamufashije kuvuza umugore

    Haruna Niyonzima yashimiwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-yashimiwe-mu-ruhame-n-uwo-yafashije-bikomeye

  • Aline Gahongayine na Pease basezekaye mu Bubiligi gufasha Mbonyi gusohora Album #rwanda #RwOT

    Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imanana; Peace Hoziana uzwi cyane nka Peace Hozy na Aline Gahongayire bamaze gusesekara mu gihugu cy'u Bubiligi, aho bagiye gushyigikira mugenzi wabo, Israel Mbonyi mu gitaramo cya kabiri agiye kuhakorera.

    Aline Gahongayire na Peace Hoziana bageze muri kiriya gihugu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024, bakiriwe na Karekezi Justin washinze 'Team Production' wateguye iki gitaramo kigamije kumurika Album 'Nk'umusirikare' ya Israel Mbonyi.

    Uyu muzingo(Album) uriho indirimbo nka 'Nina Siri' yamamaye mu buryo bukomeye, yayimurikiye Abanyarwanda mu Intare Conference Arena mu 2023, ubwo yafataga amashusho yayo, yongera kubishimangira mu kwezi k'Ukuboza 2023, ubwo yataramiraga ibihumbi by'abantu muri BK Arena akayuzuza.
    Gahongayire yabwiye InyaRwanda  dukesha iyi nkuru ko kujya gushyigikira Israel Mbonyi biri mu murongo w'ivugabutumwa no gushyigikirana nk'abahanzi bari mu rugamba rwo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana; Ati 'Israel Mbonyi turi inshuti hejuru yo kuba ari umunyamuziki mugenzi wanjye. Rero, uru rugendo twaruteguye mu rwego rwo kumushyigikira mu Bubiligi.'

    Uyu muhanzi yasohoye amashusho asaba  abantu kuzitabira iki gitaramo cyahujwe no kumurika Album ya Israel Mbonyi, agaragaza ko atewe ishema kuba ari kumwe na Peace Hoziana n'abandi mu rugendo rugamije kwagura ivugabutumwa babicishije mu kuririmba.

    Peace Hoziana asanzwe ari umuhanzikazi uzwi mu ndirimbo nka 'Ruhuka', ariko ni umwe mu bakobwa bafasha mu miririmbire Israel Mbonyi mu ndirimbo nyinshi agenda ashyira hanze mu bihe bitandukanye.
    Aline Gahongayire yerekeje mu Bubiligi mu gihe amaze iminsi ari gukora kuri Album ze eshatu, harimo iri mu rurimi rw'Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n'Igifaransa.

    Amakuru avuga ko imwe muri iyi Album izajya hanze muri uyu mwaka. Karekezi Justin aherutse kubwira InyaRwanda ko bongeye gutumira Israel Mbonyi kubera ko yabashimishije mu mwaka wa 2023 ubwo yabataramiraga ku nshuro ye ya mbere.  Ati 'Nitwe twamutumiye! Israel Mbonyi hano yaradushimishije cyane kuko aba anakora umurimo w'Imana, byafashije benshi ku buryo yaba ari abamubonye n'abataramubonye bibashimishije cyane kuba agarutse.'

    The post Aline Gahongayine na Pease basezekaye mu Bubiligi gufasha Mbonyi gusohora Album appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/aline-gahongayine-na-pease-basezekaye-mu-bubiligi-gufasha-mbonyi-gusohora-album/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=aline-gahongayine-na-pease-basezekaye-mu-bubiligi-gufasha-mbonyi-gusohora-album

  • Umunyarwenya Samu Zaby ntiyagize amahirwe yo kujya ku rutonde rw'agateganyo rw'Abadepite #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Mucyo Samu uzwi cyane ku izina rya Samu Zuby wo mu itsinda rya Zuby Comedy, ntiyagaragaye ku rutonde rw'agateganyo rw'Abadepite mu matora ya babiri bazahagararira Urubyiruko mu Inteko Ishinga Amategeko.

    Kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024, nibwo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yasohoye urutonde rw'Abakandida bemejwe by'agateganyo mu matora y'Abadepite yo mu mwaka wa 2024.

    Komisiyo y'Amatora yatangaje ko abantu 23 aribo bujuje ibisabwa ku mwanya w'Abadepite babiri bahagararira urubyiruko mu Nteko. Mu byo basabwaga harimo gutanga Kopi y'Indangamuntu, Icyemezo cy'uko atafunzwe, Inyandiko y'Ukuri, Icyemezo cya muganga, Icyemezo cya Komisiyo n'ibindi by'inyongera.

    Komisiyo y'amatora yagaragaje ko mu byangombwa yabuze harimo icyemezo cya Muganga. Mu kiganiro na InyaRwanda ari nayo dukesha iyi nkuru, Samu yavuze ko agiye gushaka icyangombwa abura kugirango yuzuze ibisabwa kuri Kandidatire ye. Ati 'Natanze icyemezo cya muganga ariko bambwiye ko ngomba gushaka icyemezo cya muganga wemewe, ubu ni byo ngiye gukoraho kugirango mbashe kuzuza kandidatire yanjye.'

    Abatujuje ibisabwa ni 11 barimo n'uyu munyarwenya. Harimo Muvara Valens, Byiringiro Emmanuel, Niyitanga Fiston, Gatete Theophile, Nsanzumuhire Ndicunguye Yves, Nsabimana Wellars, Mugabo Eugene, Uwamahoro Ruth, Manzi Julius na Niyobuhungiro.

    Ubwo yatangaga ubusabe, Samu yari yavuze ko yiyumvamo Politiki, biri mu mpamvu yashatse gutanga umusanzu we ahereye mu rubyiruko. Yavugaga ko afite umushinga uzatanga akazi ku rubyiruko, kandi buri kwezi nibura abagera kuri 60 bazajya batangira imirimo.

    Ati 'Ku bwanjye mfite umushinga nkozeho imyaka itatu, nimpabwa uburenganzira, ni umushinga uzajya utanga akazi ku rubyiruko, ku kwezi uzajya uha akazi abantu bagera muri 60 bo mu nzego zitandukanye. Mu gihe tuzahabwa amahirwe, dufite byinshi byo gukora.'

    The post Umunyarwenya Samu Zaby ntiyagize amahirwe yo kujya ku rutonde rw'agateganyo rw'Abadepite appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umunyarwenya-samu-zaby-ntiyagize-amahirwe-yo-kujya-ku-rutonde-rwagateganyo-rwabadepite/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyarwenya-samu-zaby-ntiyagize-amahirwe-yo-kujya-ku-rutonde-rwagateganyo-rwabadepite