Blog

  • Icyamamare mu Rwenya Doctall Kingsley cyasesekaye i Kigali aje kwitabira Iwacu Summer Comedy #rwanda #RwOT

    Icyamamre mur rwenya Doctall Kingsley uri mu banyarwenya bari mu bihe byabo byiza ategerejwe mu gitaramo gisoza Iwacu Summer Comedy yakomoje ku buryo byaje ngo yisange akunda Perezida Paul Kagame n'u Rwanda muri rusange.

    Yanatangaje kandi ko yatangiye kuba umufana w'imena w'ibikorwa bya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2020 ubwo yamubonaga mu nama yahuje bamwe mu bayobozi b'umugabane wa Afurika.

    Hari byinshi yumvise byo yatangaje bimukora ku mutima bituma yifuza kumumenyaho byinshi aheraho atangira ku mukurikirana ku mbuga nkoranyambaga birangiza amubereye umufana w'imena.

    Uyu musore yakomeje gukorwa ku mutima n'uburyo Perezida Kagame abayifuriza icyiza abanyafurika bose kandi akanishimira uburyo yabashije guha u Rwanda amahoro no kunga abanyarwanda nyuma y'amahano yabaye ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Dorctall Kingsley yatangaje kandi ko yifuza kuzakomeza gukorera ibitaramo byinshi mu Rwanda afata nko mu rugo.

    Ushaka kwibikaho tike yawe ukazabasha kujya gukurikirana igitaramo kizahuriramo ibyamamare mu rwenya by'abanyarwanda,wayigura unyuze ku rubuga rwa www.iwacucomedy.com

    The post Icyamamare mu Rwenya Doctall Kingsley cyasesekaye i Kigali aje kwitabira Iwacu Summer Comedy appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/icyamamare-mu-rwenya-doctall-kingsley-cyasesekaye-i-kigali-aje-kwitabira-iwacu-summer-comedy/

  • Amavubi yaraye ananiwe gutsinda Benin none yambuwe umwanya wa mbere yarimaranye igihe kinini – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Lesotho yatsindiye Zimbabwe iwayo ibitego 2-0, iyobora Itsinda C n'amanota atanu mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    U Rwanda rwageze ku mwanya wa kabiri n'amanota ane runganya na Bénin ya gatatu.

    Undi mukino w'Umunsi wa Gatatu muri iri tsinda ni uwo Nigeria yakiramo Afurika y'Epfo saa 21:00.

    Bafana Bafana ifite amanota atatu mu gihe Super Eagles ya Nigeria ifite amanota abiri inganya na Zimbabwe.

    Lesotho izakurikizaho kwakira Amavubi ku wa Kabiri, tariki ya 11 Kamena 2024.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-yaraye-ananiwe-gutsinda-benin-none-yambuwe-umwanya-wa-mbere-yarimaranye-igihe-kinini/

  • Ububiligi: Nkunduwimye (Bomboko) ahamijwe ibyaha bya Jenoside ahita atabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Hari hashize iminsi itatu urukiko ruri mu mwiherero, aho rwasuzumaga uko urubanza rw'Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel bakunda kwita Bomboko rwagenze, haba ku bamushinje, Abamushinjuye, kwiregura kwe ku byaha bya Jenoside. Nk'ibisanzwe, yaje mu rukiko agaragara nk'uri busubireyo, aherekejwe n'abatari bake bo mu muryango we. Urukiko rukimuhamya ibyaha, rwahise rutegeka Polisi kumuta muri yombi, abaje bamuherekeje bataha bonyine.

    Kuva ku wa mbere kugera ku wa kane nibwo urukiko rwagiye mu mwiherero. Mbere yo kuwujyamo rwabanje kubaza Bomboko kugira icyo avuga ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yashinjwe mu rubanza rwari rumaze ibyumweru bisaga bitandatu mu rukiko rwa Rubanda I Buruseli mu Gihugu cy'u Bubiligi.

    Soma hano icyo yabwiye urukiko ku byaha yashinjwaga;Ububiligi: 'Sinigeze nica yewe sinanigeze mfata ku ngufu'-Bomboko

    Kuri uyu wa Kane ubwo rwasohokaga mu mwiherero, rwafashe igihe kitari gito rusoma urubanza, rusoza rumuhamya ibyaha byose yashinjwaga uko ari bitatu; Ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyoko muntu hamwe n'ibyaha byo gufata Abagore ku ngufu muri Jenoside.

    Rukimara gusoma urubanza rukamuhamya ibyaha, ntabwo yabaye agisohotse mu rukiko nk'ibisanzwe iyo yabaga amaze kuburana. Urukiko rwahise rutegeka Polisi kumuta muri yombi, ihita imwambika amapingu, imutwara ubwo bitandukanye n'uko yajyaga asohoka yijyanye atashye iwe. Abaje bamuherekeje basubiyeyo bonyine undi ajyanwa gufungwa.

    Uretse kuba urukiko rwasomye urubanza rukamuhamya ibyaha, ntabwo rwatangaje ako kanya ibijyanye n'ibihano rumuhanishije. Urukiko, rwavuze ko ibijyanye n'ibihano  ruzabitangaza ku wa mbere I saa tatu.

    Umunyamakuru Grace Ingabire woherejwe n'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro( Pax Press) gukurikirana iby'uru rubanza, avuga ko mu bigaragara Bomboko nta gahunda yo gufatwa yiyumvagamo bitewe n'ukuntu yagaragaraga mu rukiko, uko yaje yambaye(umweru hejuru) bigaragara ko asa n'uwiteguye ko ari butsinde agataha.

    Nkunduwimye Emmanuel uzwi cyane ku zina rya Bomboko, ni Umunyarwanda w'imyaka 65 y'amavuko. Afite ubwenegihugu bw'Ububiligi ari naho atuye.

    Urubanza rwa Bomboko rwatangiye kuburanishwa i Buruseli tariki ya 08 Mata 2024. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n'ibyaha byo gufata Abagore ku ngufu muri Jenoside. Ibi byaha byose urukiko rwamuhamije bivugwa ko yabikoreye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro. Mu gihe cya Jenoside na mbere yaho hari muri Segiteri Cyahafi. Byavuzwe mu rukiko ko ahari igaraje ryitwaga AMGAR ariho Abatutsi bicirwaga bakajugunywa mu byobo byari inyuma y'iryo garaje abandi bakahabicira.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/06/08/ububiligi-nkunduwimye-bomboko-ahamijwe-ibyaha-bya-jenoside-ahita-atabwa-muri-yombi/

  • Maj Gen Emmy Ruvusha yagaragaje uburyo amasezerano ya Arusha atashoboraga kubuza Jenoside kuba – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena 2024, ubwo Ishuri rya IFAK Don Bosco Kimihurura ryibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko abari abarimu, abakozi n'abaturanyi b'iri shuri.

    Maj Gen Ruvusha yasobanuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo Abanyarwanda baciwemo ibice bigashyigikirwa Leta zagiyeho nyuma y'ubwigenge bw'u Rwanda mu 1962.

    Jenoside yatangiye hashize amezi atandatu hasojwe imishyikirano ya Arusha yahuzaga FPR Inkotanyi na Guverinoma y'u Rwanda, ariko uruhande rwa Leta rwaranze gushyira mu bikorwa ibyo rwasabwaga.

    Maj Gen Ruvusha yavuze ko n'iyo amasezerano ya Arusha ashyirwa mu bikorwa, bitari kubuza Leta gukora Jenoside.

    Ati 'Jenoside ni ikintu cyateguwe mu buryo bugari. N'iyo imishyikirano igenda neza jenoside bari kuyikora kuko ubugome bari bafite n'ubukana bari bafite , biragaragara ko bagombaga kuyikora.'

    Yavuze ko Jenoside ikimara gutangira, ingabo za RPA zahawe amabwiriza yo kuyihagarika, ari nayo mpamvu imbaraga zashyizwe mu kurokora abicwaga aho gufata umujyi wa Kigali.

    Ati 'Intego ntabwo yari ugufata Kigali, iyo haba gufata Kigali tuba twaranayifashe mu gihe kigufi cyane ariko intego yari ukuvuga ngo mukwire henshi ku buryo mushobora guhagarika ubu bwicanyi.'

    Yakomeje agira ati 'Ingabo za RPA zari ibihumbi birenga gato icumi ariko Leta yari ifite ibihumbi 50, mwize imibare nimukube mwumve, umusirikare wa RPA yarwanaga n'abasirikare bangahe? Icyakora ahari ubushake, ahari ikinyabupfura, ahari impamvu n'ukuri byanze bikunze n'ubwo wahangana n'icumi wabatsinda mu gihe badafite icyo barwanira.'

    Maj. Gen Emmy Ruvusha, yasabye urubyiruko guhora bazirikana ubutwari bwaranze ababohoye igihugu bakanacyubaka, bakabwigana basigasira ibyagezweho kandi babyongera.

    Muri uyu muhango kandi hashyizwe indabyo ahari amazina y'abiciwe muri IFAK bose, ubu imibiri yabo ikaba yarashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Umuyobozi w'ishuri rya IFAK, Padiri Ntirenganya Jean Bosco, yavuze ko mu kwibuka ari ho abanyarwanda bavoma imbaraga zo kuvuga ngo ibyabaye ntibizasubire, bigatuma imvugo Never Again ihinduka ingiro mu Rwanda no ku Isi yose.

    Yavuze ko mu Kwibuka ari ho abanyarwanda bavoma imbaraga n'umurava byo kurwanya ikibi cyose cyane cyane ingengabitekerezo iganisha kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Kwibuka ni igikorwa kireba buri munyarwanda wese ariko cyane cyane kigirira urubyiruko akamaro kuko rubasha kumenya amateka y'igihugu cyacu, bakabasha kumenya aho bavuye n'aho bari kugana kuko mu kwibuka niho dukura ubudaheranwa no gufata ingamba ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi'.

    Abanyeshuri ba IFAK bibukijwe ko nk'urubyiruko bafite urugamba rwo guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bagaharanira kwiyubaka baharanira ejo hazaza hafite intego.

    Padiri Ntirenganya ati 'IFAK igizwe n'urubyiruko rwiga mu mashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye, ni inshingano zacu gukomeza kubatoza indangagaciro nzima kugira ngo bazabe ku ruhembe rwo kurwanya uwashaka gusubiza igihugu mu icuraburindi'.

    Mu buhamya bwatanzwe na Ngarambe François Xavier wakoze muri IFAK imyaka 20 akanaharokokera, yavuze ko mu 1994 abaturanyi ba IFAK bahahungiye bizeye umutekano kuko hari abasirikare 10 ba Minuar bahabaga, icyakora ntibahatinze kuko ku itariki 9 Mata 1994, bahise burira imodoka zabo barabasiga, ari nabwo interahamwe n'abasirikare batangiye kwica abari bahahungiye.

    Yasangije urubyiruko urugendo rwe rwo kurokoka no kongera kwiyubaka ahereye ku kubabarira abishe ababyeyi. Yasabye urubyiruko kugira urukundo rutanga ubuzima.

    Ati 'Twarokokeye gukunda kuko tudakunze dushobora kuzakora ibindi bibi nk'ibyabaye'.

    Senateri Nkurunziza Innocent, yasabye abanyeshuri kugira intego mu buzima kuko bizabafasha kusa ikivi cyatangiwe n'ababohoye igihugu ndetse bakarwana intambara yo gukomeza kucyubaka.

    Abanyeshuri ba IFAK bahamya ko aho igihugu kigeze mu myaka 30 ishize ari umusingi bazubakiraho mu gukomeza guteza imbere igihugu.

    Umuhuzabikorwa w'Umuryango AERG Mpore/IFAK, Ngenzi Chretien, yabwiye urubyiruko ko urugamba rw'amasasu rwarangiye hagezweho urwo kurwanya abapfobya ndetse bakanahakana jenoside yakorewe Abatutsi biganje ahanini ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Izo mbuga natwe turazikoresha, tureke kwigira ba ntibindeba ahubwo twese dusenyere umugozi umwe tubarwanye, twamagane ibitekerezo by'abo bashaka gusenya ubumwe bw'abanyarwanda bagamije kudusubiza mu mwijima wa Jenoside'.

    Ishuri IFAK (Institut de Formation Apostolique de Kimihurura) ryatangiye ryigisha abazavamo abapadiri, ariko kuri ubu ritanga ubumenyi rusange guhera mu mashuri y'incuke, abanza ndetse n'ayisumbuye, aho ryibanda ku kwigisha amasomo ya siyansi.

    Abanyeshuri ba IFAK biyemeje kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside

    Abayobozi bacanye urumuri rw’icyizere cy’ejo hazaza

    Hacanwe urumuri rw’icyizere

    Ngarambe François Xavier (ibumoso) yarokokeye muri IFAK Don Bosco

    Ngarambe François Xavier yasabye urubyiruko kugira urukundo

    Umuyobozi wa IFAK Don Bosco, Padiri Ntirenganya Jean Bosco yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi wa IFAK, Padiri Ntirenganya Jean Bosco yijeje ko bazakomeza kwigisha indangagaciro nzima

    Urubyiruko rwasabwe kugira intego mu buzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maj-gen-emmy-ruvusha-yagaragaje-uburyo-amasezerano-ya-arusha-atashoboraga

  • Abagize Rotary Club Rwanda basabwe kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 7 Gicurasi 2024 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Abagize Rotary Club Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, kuri uyu wa 7 Kamena 2024, basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburyo yateguwe igashyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bubi, ndetse n'uko urubyiruko rwari muri RPF-Inkotanyi rwitanze rukayihagarika.

    Nyuma yo kunamira Abatutsi barenga ibihumbi 250 baruhukiye kuri uru Rwibutso, Guverineri wungirije w'Akarere ka 9150 muri Rotary Club Rwanda, Carole Karema yavuze ko nk'abasanzwe bigisha amahoro uyu ari umwanya mwiza wo kongera kwiga.

    Yagize ati 'Tuba twaje kwiga kugira ngo tumenye amateka bityo Jenoside ntizongere kubaho mu Rwanda, ikindi kandi bigendana no kwigisha abakiri bato kwimakaza amahoro n'ubwiyunge bahereye mu Rwanda kugera ku isi yose kuko Rotary iba ku isi yose.'

    Yakomeje agaragaza uruhare rwa Rotary mu guhangana n'abapfobya Jenoside.

    Ati 'Dukwiye kumenyekanisha ibyabaye mu Rwanda kuko dufite ibimenyetso byinshi birimo abarokotse, amashusho n'ibindi. Buri mezi atatu dusohora ikinyamakuru bityo rero tugomba kugaragaza ukuri ku byabaye kugira ngo duhangane n'abapfobya Jenoside.'

    Umushakashatsi ku mateka na Jenoside, Tom Ndahiro watanze ikiganiro muri uyu muhango yagaragaje ko kurwanya abapfobya Jenoside bikwiye gufatwa nk'intambara mu zindi igomba kurwanwa.

    Ati 'Gupfobya Jenoside ni ikibazo gikomeye cyane bityo nk'Abanyarwanda tugomba kubigira ibyacu, tukabifata nk'intambara mu zindi igomba kuganwa, abato bakabimenya bakayirwana kuko iyo bitagenze gutyo birangira amaherezo umuntu wishwe agaragara nka nyirabayazana ku cyaha cyamukorewe.'

    Rotary y'u Rwanda igizwe na clubs 12 zirimo Rotary Club Kigali, Rotary Club Butare, Rotary Club Kigali Mont Jali, Rotary Club Kigali Virunga na Rotary Club Kigali Gasabo.

    Hari kandi Rotary Club Musanze Murera, Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Rotary Club Kivu Lake, Rotary Club Kigali Senior na Rotary Club Kigali Karisimbi.

    Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z'ibyorezo zirimo nk'imbasa no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.

    Abagize Rotary Club Rwanda babanje kureba filime isobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abayobozi bakuru bashyira indabo ku mva zishyunguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abatutsi barenga ibihumbi 250 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bahawe icyubahiro

    Abayobozi bakuru bacana urumuri rw’icyizere

    Umushakashatsi ku mateka na Jenoside, Tom Ndahiro yagaragaje ko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye gufatwa nk'intambara mu zindi

    Guverineri wungirije w'Akarere ka 9150 muri Rotary Club Rwanda, Carole Karema yavuze ko bakwiye kumenyekanisha ibyabaye mu Rwanda kugira ngo bitazagira ahandi biba ku Isi

    Abagize Rotary Club Rwanda basabwe kurwanya abapfobya Jenoside mu rwego rwo gutegurira igihugu ikiragano gishya

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagize-rotary-club-rwanda-basabwe-kurwanya-abapfobya-jenoside-bategurira

  • Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe y'abakuru b'ibihugu bya EAC – #rwanda #RwOT

    Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 07 Kanama 2024, Abakuru b'Ibihugu bemeje Umunyamabanga Mukuru mushya w'uyu muryango, Veronica Mueni Ndumva wasimbuye Dr Peter Mathuki wagizwe Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya n'umucamanza w'urukiko rw'uyu muryango.

    Perezida Kagame yashimiye Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe ko yujuje neza inshingano ze, anaboneraho kwifuriza imirimo myiza Veronica Mueni Nduva warahiriye kumusimbura kuri uwo mwanya.

    Yagize ati 'Nashakaga kuvuga ko hakenewe ko haba inama y'abakuru b'ibihugu y'imbona nkubone mu gihe cya vuba, ndetse no kwibutsa ko byihutirwa ko habaho inama y'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga vuba bishoboka,'

    'Ndibuka ubwo mperuka kuganira na Perezida wa Tanzania yavuze ko yakwakira iyo nama muri Tanzania, kandi ndatekereza ko habayeho ibiganiro hagati ya Minisiteri zacu z'ububanyi n'amahanga, ibyo ndabishyigikiye kandi nasaba ko byakorwa mu gihe cya vuba.'

    Indi ngingo yateganyijwe ni iyerekeye raporo y'Umuyobozi Mukuru wa EAC akaba na Perezida wa Sudani y'Epfo, Salva Kiir Mayardit, ku ngendo yagiriye mu Rwanda, Uganda na RDC ariko yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu bitanu mu munani bigize uyu muryango, gusa Tshisekedi, Ndayishimiye na Ruto barabura.

    Perezida Salva Kiir yahamagaye Perezida Tshisekedi cyangwa umuhagarariye, amenyeshwa ko adahari. Ntabwo uyu muryango watangaje impamvu Tshisekedi atitabiriye iyi nama irebana cyane n'umutekano w'uburasirazuba bwa RDC umaze igihe kinini warazambye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-idasanzwe-y-abakuru-b-ibihugu-bya-eac

  • Umukobwa wa Lil Wayne agahinda kamugeze kubuce kubera se #rwanda #RwOT

    Reginae Carter umukobwa w'icyamamare Lil Wayne yabyaranye Toya Johnson, yatangaje ko afite agahinda ko kuba ntamukunzi afite ku myaka ye 26 kandi byose biterwa na Se kuko ari umuraperi abasore batinya.

    Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime Reginae Carter, umukobwa w'imfura y'icyamamare cy'umuraperi cyogera Lil Wayne, yagarutse ku buzima bw'urukundo rwe, avuga ko ntamukunzi afite kandi byose ko bituruka kuri Se.

    Ubwo Reginae Carter yaganiraga na televiziyo ya BET, yabajijwe niba yaba afite umukunzi cyangwa ntawe, mu gusubiza yagize ati: 'Oya, ntabwo mfite umukunzi. Hashize igihe kitari gito ntandukanye na Armon Warren, kuva twatandukana sindasubira mu rukundo'.

    Abajijwe impamvu adafite umukunzi nyamara ari mu bakobwa bifuzwa na benshi muri Amerika, yasubije ati: 'Mushobora kutabyumva neza ariko buriya kuba ntamukunzi mfite ni ukubera Papa. Abasore benshi baramutinya bigatuma batanyegera ngo banterete'.

    The post Umukobwa wa Lil Wayne agahinda kamugeze kubuce kubera se appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umukobwa-wa-lil-wayne-agahinda-kamugeze-kubuce-kubera-se/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umukobwa-wa-lil-wayne-agahinda-kamugeze-kubuce-kubera-se

  • Icyamamare mu Rwenya Doctall Kingsley cyasesekaye i Kigali aje kwitabira Iwacu Summer Comedy #rwanda #RwOT

    Icyamamre mur rwenya Doctall Kingsley uri mu banyarwenya bari mu bihe byabo byiza ategerejwe mu gitaramo gisoza Iwacu Summer Comedy yakomoje ku buryo byaje ngo yisange akunda Perezida Paul Kagame n'u Rwanda muri rusange.

    Yanatangaje kandi ko yatangiye kuba umufana w'imena w'ibikorwa bya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2020 ubwo yamubonaga mu nama yahuje bamwe mu bayobozi b'umugabane wa Afurika.

    Hari byinshi yumvise byo yatangaje bimukora ku mutima bituma yifuza kumumenyaho byinshi aheraho atangira ku mukurikirana ku mbuga nkoranyambaga birangiza amubereye umufana w'imena.

    Uyu musore yakomeje gukorwa ku mutima n'uburyo Perezida Kagame abayifuriza icyiza abanyafurika bose kandi akanishimira uburyo yabashije guha u Rwanda amahoro no kunga abanyarwanda nyuma y'amahano yabaye ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Dorctall Kingsley yatangaje kandi ko yifuza kuzakomeza gukorera ibitaramo byinshi mu Rwanda afata nko mu rugo.

    Ushaka kwibikaho tike yawe ukazabasha kujya gukurikirana igitaramo kizahuriramo ibyamamare mu rwenya by'abanyarwanda,wayigura unyuze ku rubuga rwa www.iwacucomedy.com

    The post Icyamamare mu Rwenya Doctall Kingsley cyasesekaye i Kigali aje kwitabira Iwacu Summer Comedy appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/icyamamare-mu-rwenya-doctall-kingsley-cyasesekaye-i-kigali-aje-kwitabira-iwacu-summer-comedy/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyamamare-mu-rwenya-doctall-kingsley-cyasesekaye-i-kigali-aje-kwitabira-iwacu-summer-comedy

  • Rayon Sports yatangiye kugaragaza igitinyiro cy’ayo mu kugura intwaro zikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru y'igura n'igusha muri shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda avuga ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na Kapiteni wa Vital'O yo mu Burundi witwa Niyonizeye Fred.

    Uyu mukinnyi yatowe nk'umukinnyi mwiza muri Shampiyona y'i Burundi 2023/24, aho yemeye kuzasinyira amasezerano y'imyaka ibiri.

    Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yemeye kuzasinyira Rayon Sports amasezerano y'imyaka ibiri, agahabwa asaga miliyoni 17 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yatangiye-kugaragaza-igitinyiro-cyayo-mu-kugura-intwaro-zikomeye/

  • Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola yigiriye muri Basketball n’akanyamuneza kenshi -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, mu ijoro ryakeye yaraye arebye umukino wa NBA wahuzaga amakipe nka Boston Celtics yatsinzemo Dallas Mavericks amanota 107-89.

    Uyu mutoza nyuma yo gusha ikipe ya Manchester City igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya ubu ari gufatira ibiruhuko muri American aho yatangiranye n'mikino yambere ya basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

     

     

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-manchester-city-pep-guardiola-yigiriye-muri-basketball-nakanyamuneza-kenshi-amafoto/