Blog

  • Hari ababonye buruse muri MIT na Cambridge: Amarushanwa y'Imibare muri UR akomeje kwera imbuto – #rwanda #RwOT

    Ni kaminuza zirimo nka Massachusetts Institute of Technology, MIT, yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Cambridge yo mu Bwongereza, akarusho kakaba ko abari kuyigamo ari abakobwa.

    Ni amarushanwa akorwa n'abari mu mashuri yisumbuye UR yatangije mu buryo bwo gukundisha abantu Imibare, by'umwihariko abakobwa.

    Hari hagamijwe gukuraho imyumvire ishaje y'uko imibare ikomera cyangwa ntacyo imaze n'ibindi bicantege nk'ibyo.

    Ahera ku rwego rw'akarere, abatsinze bagakomereza mu ntara, batsinda bagahatana ku rwego rw'igihugu.

    Abahize abandi bakomereza mu Karere, abatsinze bakajya guhatana ku rwego rw'Afurika, hanyuma abahikuye bagahatana ku rwego rw'Isi.

    Muri aya marushanwa abanyeshuri bahabwa ibizamini byujuje amategeko mpuzamahanga biba byateguwe n'intiti muri iri somo.

    Umuyobozi w'Ishuri rya Siyansi, Koleji ya UR y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga, akaba umuhanga mu mibare, Prof Denis Ndanguza, yavuze ko muri izo nzego abana b'u Rwanda bakomeje kugaragaza ubudasa.

    Hari mu muhango wo guhemba abana 23 bitwaye neza mu mibare mu byiciro bitandukanye babarizwamo.

    Ati 'Kwitwara neza kw'abo banyeshuri byatumye hari ababyungukiramo babona buruse muri MIT no muri Cambridge. Akarushyo kakaba ko ari n'abakobwa. Urumva ko imibare iri gukundwa cyane bitandukanye na mbere.'

    Abatsinze ku rwego rw'igihugu UR ifatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo nk'Ikigo Nyafurika Gishinzwe Guteza Imbere Ubumenyi Bushingiye ku Mibare (AIMS), kikabatoza ku marushanwa azakurikiraho.

    Prof Ndanguza yavuze ko mbere “Abakobwa bavugaga ko imibare ari iy'abahungu, basaza babo bakavuga ko iyo urangije iri somo usarara, ko ntacyo imaze, intekerezo dushaka kurandura.”

    Ati “Abana b'abakobwa batinyaga imibare. Byahereye ku bwacu ugasanga mu ishuri ry'abana 20 abakobwa ugasanga ni batanu, ukabona ko mu masiyansi abana bataboneka. Niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo guhera mu yisumbuye ngo tuzamure uwo muco.”

    Uyu munsi UR ifite amasomo y'imibare ari ugutatu, arimo azwi nka 'Mathématique Appliquée,' Imibare isanzwe n'ay'ayibarurishamibare.

    Buri somo riba rikenewemo byibuze abantu 40, Prof akavuga ko ubu bose babonetse nyamara mu minsi yashize kubabona byari intambara.

    Yavuze ko n'abakobwa batasigaye kuko ubu bamaze kugera kuri 45% muri buri somo, imibare yazamutse cyane kuko 'njye nize Imibare i Butare dufite umukobwa umwe gusa.'

    Yavuze ko ari nako byari bimeze ku barimu ubwo yazaha kwigisha muri Kaminuza y'u Rwanda mu myaka yashize aho nta mwarimu w'umugore wigisha Imibare bari bafite ariko ubu 'dufite batanu bafite PhD mu Mibare.'

    Yasabye abana gutinyuka Imibare agaragaza ko izo ngero zose ari zimwe mu zigaragaza ko ibintu bishoboka, bakareka imyumvire yo kumva ko imibare ikomera 'kuko n'ejo bundi tugiye gutanga akazi twashakaga abatsinze ku manota ya mbere, abakobwa babiri ni bo begukanye uwo mwanya.'

    Abahembwe kuri iyi nshuro barimo 17 bo mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye, barindwi bo mu cyiciro usange, na batanu bitwaye neza mu marushanwa y'Akarere yabereye i Nairobi.

    Amarushanwa y’Imibare yatangijwe na UR ku bana bo mu mashuri yisumbuye akomeje gutanga umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-ababonye-buruse-muri-mit-na-cambridge-amarushanwa-y-imibare-ya-ur-akomeje

  • Ni irihe banga ryatumye Abanyarwanda bakoresha serivisi z'imari zanditse bikuba gatatu mu myaka 12 gusa? – #rwanda #RwOT

    Muri abo bantu, 21% gusa nibo bakoresha serivisi z'imari mu bigo byanditse (formal), mu gihe abakoresha banki by'umwihariko bari 14% gusa, aho ari bo bari bafite konti muri banki ndetse banagera kuri serivisi z'imari.

    Iyi mibare yari hasi cyane, kandi ntabwo bishoboka ko wateza imbere igihugu abantu badakoresha ibigo by'imari, kuko ari byo bituma bizigamira bakazakora ishoramari rirambye, ari nako bashobora kubona inguzanyo ituma bashyira mu bikorwa imishinga ibazamura, ikanazamura igihugu binyuze mu guhanga imirimo no gutanga imisoro.

    Niyo mpamvu Leta yashyizeho ingamba zidasanzwe zigamije kuzamura umubare w'abakoresha serivisi z'imari mu Rwanda, dore ko igihugu cyari mu rugendo rukiganisha kuri Vision 2020.

    Ku ikubitiro, hagombaga kubanza gukemurwa ibibazo bituma abantu badakoresha serivisi z'imari, nk'uko byagarutsweho na Ivan Murenzi, Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Ibarurishamibare (NISR), Ivan Murenzi.

    Mu kiganiro kigaruka ku kugeza serivisi z'imari kuri bose, cyatangiwe mu Nama igaruka ku ruhare rwa banki nkuru z'ibihugu mu iterambere rirambye, Murenzi yavuze ko u Rwanda rumaze kubona imibare iri hasi cyane y'abakoresha serivisi z'imari, rwihutiwe kumenya impamvu.

    Ati 'Ibibazo byari ukugera kuri serivisi z'imari, kumenya serivisi z'imari ndetse n'ubuke bwa serivisi z'imari.'

    Yavuze ko serivisi z'imari ari ingenzi cyane mu buzima bwa muntu, ati 'nk'uko mubizi kugera kuri serivisi z'imari ni ikintu cy'ingenzi mu iterambere ry'ubukungu. Twabigereranya no kwiga, kubona amazi n'umuriro w'amashanyarazi.'

    Ibi byatumye inzego zose bireba zihaguruka zishakisha igisubizo, kwegereza abaturage serivisi z'imari bigaragara nk'ingingo y'ingenzi, ari nabwo gahunda y'Umurenge SACCO yatangira gushyirwamo imbaraga.

    Ati [Binyuze] mu Murenge SACCO, twashoboye kugeza ikigo cy'imari muri buri murenge w'u Rwanda, aho 90% by'abantu bakuru, bashobora kubona serivisi z'imari batarenze ibilometero bitanu [uvuye aho batuye].'

    Ibi byabaye imbarutso yo kuzamura abakoresha serivisi z'imari ku buryo mu bushakashatsi bwa Finscope mu 2020, byagaragaye ko abakoresha serivisi z'imari mu Rwanda bageze kuri 93%, abagera kuri 77% bagakoresha uburyo bwanditse (formal) mu gihe abakoresha serivisi za banki bavuye kuri 16% bakagera kuri 36% by'abantu bakuru mu gihugu, ni ukuvuga kuva ku bantu hafi ibihumbi 500 ukagera ku bantu hafi miliyoni eshatu.

    Mu bushakashatsi bwa Finscope 2024 buri hafi kujya hanze, Murenzi yirinze kuvuga umubare w'abakoresha serivisi z'imari, gusa avuga ko “uri hejuru cyane bishimishije.'

    Yanatanze icyizere cy'uko mu myaka 10 iri imbere, umubare w'abakoresha serivisi z'imari uzakomeza kwiyongera 'abizigamira by'igihe kirekire bakiyongera n'abakoresha serivisi z'ubwishingizi nabo bazazamuka,' ikintu avuga ko kizagira ingaruka nziza cyane ku rwego rw'imari mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Ibarurishamibare, Ivan Murenzi, yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ishimiishije mu kuzamura umubare w’abakoresha serivisi z’imari

    Guverineri wa Banki Nkuru ya Cambodia, Rath Sovannorak, ni umwe mu batanze ikiganiro

    Umuyobozi Mukuru wa Reserve Bank of India Innovation hub, RaJesh Ranjan, ni umwe mu batanze ikiganiro

    Amafoto: Kwizera Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-irihe-banga-ryatumye-abanyarwanda-bakoresha-serivisi-z-imari-zanditse-bikuba

  • Twarumiwe: Abanyamakuru bo mu Rwanda bagaragaje uko bakiriye inkuru za 'Rwanda Classified' – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru zigaragaza ko mu Rwanda byacitse, ko ntawe uvuga n'ubigerageje yicwa, agafungwa cyangwa agatotezwa.

    Nubwo bimeze gutyo, raporo z'ibigo bitandukanye zigaragaza ko uko iminsi ishira ibinyamakuru bigenda bivuka umunsi ku munsi, imbuga nkoranyambaga zikarushaho kuvuka kandi abazikoresha nabo bakiyongera.

    U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bya Afurika rufite internet ya 4G igera hose mu gihugu ndetse ikaba ihendutse ugereranyije n'ibindi bihugu, wongeyeho no kwihuta.

    Kalinijabo Jean de Dieu ni umunyamakuru umaze imyaka 14, yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo TV1 ndetse kuri ubu arikorera ku muyoboro wa Youtube witwa Primo Media Rwanda.

    Ati 'Mu kuvuga ko buhari, mbishingira ku kuba muri icyo gihe maze nkora umwuga wanjye nta muntu uranziza ko nkora uwo mwuga. Nagiye mpura na benshi, nagiye ntangaza amakosa ya benshi byaba mu nzego z'ubutegetsi, ubutabera ndetse n'inzego nyubahirizamategeko. Nta n'umwe wigeze ampamagaza ambwira ibi n'ibi.'

    Icyakora Kalinijabo yagaragaje ko nubwo hari ubwisanzure, hari ubwo umuntu ku giti cye ashobora kubona umunyamakuru yatangaje ibintu runaka akaba yamuhamagaza ari nta kindi ashingiyeho gusa ko bitaba ari umurongo igihugu cyashyizeho.

    Yakomeje ati 'Ibyo nabyo byahawe umurongo aho kugira ngo uwo muntu aguhamagare cyangwa akore ikindi kintu cyangwa agutere ubwoba, bashobora kwitabaza urwego rw'abanyamakuru bigenzura bakaba babahuza bigakemuka cyangwa byananirana mukaba mwagana izindi nzego nk'inkiko.'

    Umunyamakuru wa Kigali Today, Kagire Edmund, umaze imyaka 18 akora umwuga w'itangazamakuru mu binyamakuru binyuranye, yagaragaje ko aho u Rwanda ruhagaze uyu munsi mu bwisanzure bw'itangazamakuru ari heza.

    Ati 'Twebwe abarikora nitwe tuzi aho dukorera, n'ibyo bibazo bakavuze nitwe twakabaye duhura nabyo. Maze gukorera ibitangazamakuru birenga bitanu birimo n'ibyo hanze kandi mu myaka yose ndikoze, nanditse ibyo nshaka. Nta kibazo umuntu yigeze ahura nabyo.'

    Yongeyeho ati 'Nibwira ko umuntu wese umaze imyaka mu itangazamakuru ry'u Rwanda yewe n'uwaryinjiramo uyu munsi, yarakuze yumva amakuru uzi ibyo igihugu cyanyuzemo, ubwisanzure bwose aba abufite.'

    Kagire yagaragaje ko ubwisanzure mu Rwanda buhari kuko usanga nk'abantu kuri YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga, usanga batanga ibitekerezo byabo ntacyo bikanga.

    Ati 'Ese ubwisanzure bashaka ni ubuhe? Ko hari n'abagera aho batukana ngira ngo turabibona muri iyi minsi, abavuga iby'urukozasoni n'ibindi. Ubwisanzure rero burahari ahubwo biterwa n'ubuvuga n'icyo abupimisha.'

    Umuyobozi w'Ikinyamakuru Intego, Uwizeyimana Marie Louise, yavuze ko umunyamakuru ukorera mu Rwanda agomba no kuzirikana amateka y'igihugu.

    Ati 'Umunyamakuru aba agomba kwisanzura, ukisanzura bigendanye n'amateka, igihugu ukoreramo n'ubwisanzure mu baturage cyangwa umuco wabo. Njyewe ngerageza guhuza ibyo byose ngo mbone ubwisanzure kandi ndisanzura. Ntabwo numva ngo ndisanzura ngire ikindi kintu mputaza cyangwa ngo nitwaze ko ndi umunyamakuru ngire ikindi nica.'

    Ku rundi ruhande Rwanyange Rene Anthère washinze ikinyamakuru cyandika cya Panorama, yagaragaje ko bitewe n'amateka u Rwanda rwanyuzemo kwisanzura mu byo utangaza bigomba gushingira ku bimenyetso by'inkuru umunyamakuru atangaza.

    Ubwisanzure bw'itangazamakuru mu kuri no muri raporo

    Ubu bushakashatsi ku gipimo cy'imiterere y'itangazamakuru mu Rwanda, Rwanda Media Barometer bwo mu 2021 bugaragaza ko ubwisanzure bw'itangazamakuru buri ku gipimo cya 93.7% mu gihe ubwo gutanga ibitekerezo bwari kuri 86.4%.

    Kuba itangazamakuru ryo mu Rwanda rigena umurongo rikoreramo n'ibyo ritangaza kimwe no gufungura ibinyamakuru byari kuri 87,3%; itangazamakuru nk'umuyoboro ufasha mu miyoborere myiza na demokarasi biri kuri 85%; iterambere ry'itangazamakuru n'ubushobozi bwaryo mu bunyamwuga biri kuri 62,4%.

    Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha, yagaragaje ko ubwisanzure bw'itangazamakuru mu Rwanda buhabwa agaciro cyane ko butangwa n'itegeko Nshinga.

    Ati 'Hari kuba bamwe bashobora kwizigama ku gutanga ubwisanzure cyane ko ihame ry'ubwisanzure rifite inyingo zivuga ko utakoresha uko kwisanzura mu guhungabanya izindi nyungu abantu bose bahuriyeho, inyungu rusange, umudendezo, umutekano w'Igihugu no kutavogera ubuzima bwite bw'abandi.'

    Mugisha yagaragaje kuba umuntu ari umunyamakuru bitamukuraho ubumuntu bityo ko atakoresha ubwo bwisanzure ngo akore ibyaha biteganywa n'amategeko.

    Yagaragaje ko abanenga u Rwanda bari bakwiye kubikora kinyamwuga bakandika inkuru zifite ireme mu bwisanzure bwabo kandi zirimo ibimenyetso kuko byaha igihugu umukoro ku bitagenda neza, bitandukanye n'abagize 'Rwanda Classified' bavuze byinshi bidafitiwe ibimenyetso.

    Ikindi ni uko itangazamakuru ry'umwuga ridakwiriye kubogama, nyamara abakoze izo nkuru bakaba barahaye urubuga abasanzwe bazwiho guharabika u Rwanda.

    Edmund Kagire ukorera Kigali Today yagaragaje ko bisanzuye cyane

    Umunyamabanga Mukuru wa RMC, Mugisha Emmanuel yemeza ko itangazamakuru ari umuyoboro ukomeye mu bukungu bw’igihugu kandi ko ubwisanzure bwaryo bwuhahwa

    Umunyamakuru Kalinijabo Jean de Dieu atangurwa n’abavuga ko abanyamakuru mu Rwanda batisanzuye

    Umunyamakuru wa Panorama, Rwanyange Rene Anthere ashimangira ko kwisanzura bigendana n’ibimenyetso bifatika

    Uwizeyimana Marie Louise yemeza ko igihe amaze mu itangazamakuru yisanzuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twarumiwe-abanyamakuru-bo-mu-rwanda-bagaragaje-uko-bakiriye-inkuru-za-rwanda

  • Muvunyi na Gacinya banze kwtabira ubutumire bwa Jean Fidele uyobora Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Bibumbiye mu itsinda “Speacial Team”, Inkoramutima za Rayon Sports ziyobowe na perezida wa yo, Uwayezu Jean Fidele baraye bakoze inama nyunguranabitekerezo yagarukaga ku hazaza h’iyi kipe, gusa bamwe banze kwitabira ubutumire.

    Ni inama yabaye kumugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 7 Kamena 2024 kuri Grazia Apartment.

    Yitabiriwe na benshi basanzwe bazwi ko bahora hafi y’iyi kipe nka Munyakazi Sadate wayibereye umuyobozi kuva 20219-2020, Furaha Jean Marie Vianney, Muhirwa Prosper n’abandi.

    Muri iyi nama nyunguranabitekerezo hanabayeho umusangiro, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwatumiye abakunzi ba yo bagera kuri 40 ariko hakaba habonetse 22 gusa.

    Uwayezi Jean Fidele yavuze ko hari abagombaga kuza ariko batabonetse. Ati “ndabashimira ko mwitabiriye, hari abandi bakiri mu nzira kubera ’embouteillage’, hari abandi bari bifuje ko twaba turi kumwe, batabonetse.”

    Amakuru avuga ko mu bari bahawe ubutumire harimo n’abahoze bayobora Rayon Sports nka Muvunyi Paul, Gacinya Chance Denis n’abandi.

    Mu rwego rwo kwitegura neza umwaka utaha w’imikino, izi nkoramutima za Rayon Sports zikaba zakusanyije agera kuri miliyoni 48 azifashishwa mu kugura abakinnyi.

    Gacinya na Muvunyi ni bamwe mu batumiwe ariko ntibaza

    Uwayezu Jean Fidele yatumiye bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports ntibaza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muvunyi-na-gacinya-banze-kwtabira-ubutumire-bwa-jean-fidele-uyobora-rayon-sports

  • I Nyanza yatawe muri yombi na RIB akekwaho gusambanya abana bato 2 #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi umusore w'imyaka 20 wo mu witwa Jacques Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, ukekwaho gusambanya abana babiri biga mu mashuri y'inshuke.

    Amakuru avuga ko yatangiye gukekwaho iki cyaha ubwo abana bajyaga kunyara bakababara cyane noneho babajijwe icyibarya bavuga ko ubwo bavaga ku ishuri baciye ku musore wari uragiye inka mu ishyanba akabasambanya.

    Umutangabuhamya wabibonye yabisobanuye agira ati: 'Bikaba byaramenyekanye ubwo abana bajyaga kunyara bakababara (bakarira) ababyeyi babo bareba bagasanga imyanya ndangagitsina yabo yarangiritse'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyabakamyi, Bwana Burezi Eugene yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko abo bana bikekwa ko basambanyijwe umwe afite imyaka irindwi naho undi akagira imyaka 6.

    Bikimenyekana ababyeyi bagiriwe inama yo kubajyana abana kwa muganga kugira ngo bakurikiranwe n'abaganga.

    Ukekwaho icyo cyaha yatawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukingo mu karere ka Nyanza aho yavukaga mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.

    The post I Nyanza yatawe muri yombi na RIB akekwaho gusambanya abana bato 2 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/i-nyanza-yatawe-muri-yombi-rib-akekwaho-gusambanya-abana-bato-2/

  • Toni Kross yahishuye ibintu by'ingenzi byamukoze ku mutima atazibagirwa igihe yari muri Real Madrid #rwanda #RwOT

    Toni Kross wafashije bivuye imuzi Real Madrid kwegukana ibikombe bitandukanye mu gihe yayimazemo, yavuze ko urukundo abafana ba Los Blankos bamweretse, atazarwibagirwa.

    Toni Kross ku myaka ye 34 gusa yafashe umwanzuro wo kureka gukina umupira w'amaguru. Umukino wa nyuma muri Real Madrid, yawukinnye ubwo batsindaga Brussia Dortmund kuri Final ya UEFA Champions League, ndetse yavuze ko namara gukina Euro izabera mu Budage, azahita ahagarika Burundu ibyo guconga ruhago.

    Ubwo yasezeraga ku bafana ba Real Madrid, Toni Kross yararize cyane, ibyagaragaje ko yari agikeneye gukomerwa amashyi nabo ndetse no kubana na Real Madrid. Nawe ntabwo yabatengushye, yabahaye Ibyishyimo abasigira UEFA Champions League ya 15.

    Toni Kross yagize ati: 'Ntabwo nzibagirwa abafana ba Real Madrid, mu gihe twamaranye, banyeretse urukundo, batuma mba Toni Kross udasanzwe, batumye nange mfasha ikipe kugera kuri byinshi. Umwaka wa nyuma wo banyeretse urukundo rudasanzwe. ' Abafana ba Real Madrid, ubucuti twagiranye, buntegeka kutabajya kure, tukaguma kwishyimana. Toni Kross usigaje gukina imikino yo mu ikipe y'igihugu y' Ubudage, azamanukana mu kibuga ku itariki 14 Kamena, Ubwo Ubudage buzaba bucakirana na Scotland.

    The post Toni Kross yahishuye ibintu by'ingenzi byamukoze ku mutima atazibagirwa igihe yari muri Real Madrid appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/toni-kross-yahishuye-ibintu-byingenzi-byamukoze-ku-mutima-atazibagirwa-igihe-yari-muri-real-madrid/

  • Yatwubakiye ishuri ryumuziki! Umuraperi Kari… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 6 Kanama 2024, nyuma y'uko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), itangaje ko Perezida Kagame, Frank Habineza na Philippe Mpayimana bemerewe by'agateganyo kwiyamamaza kuyobora u Rwanda.

    Karigombe yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yashibutse mu byishimo yagize nyuma yo kubona Perezida Kagame yemeye kongera kwiyamamaza. 

    Ati 'Iyi ndirimbo ye ivuye ku byishimo nagize ubwo nabonaga Umukuru w'Igihugu yemera kongera kwiyamamaza. Akimara gushyira umukono we ko abyemeye, nagize ibyishimo bikomeye.'

    Yavuze ko hari byinshi atagarutseho muri iyi ndirimbo byaranze imyaka 30 ishize Perezida Kagame asubije u Rwanda n'Abanyarwanda ijambo, birimo n'ishuri ry'umuziki yashyizeho, ryatumye ubuhanzi bw'u Rwanda bwongera kuzanzamuka.

    Uyu muraperi yagaragaje ko iri shuri rimaze gushyira ku isoko abanyamuziki benshi bari mu kiragano cy'umuziki muri iki gihe barimo nawe, bityo avuga ko ibikorwa Perezida Kagame amaze gukora, bituma Abanyarwanda bifuza ko yakomeza kubayobora.

    Akomeza ati “Nahise njya muri studio kugira ngo nanjye nk'urubyiruko mushyigikire nkoresheje ijwi ryanjye mu gihangano n'impano Imana yampaye. Bikaba no kumushimira ko yaduhaye amahirwe yo kwiga umuziki ku Nyundo…”

    Yavuze ko muri rusange iyi ndirimbo ikubiyemo amashimwe menshi. Uyu muhanzi yashishikarije urubyiruko kuzahitamo neza kuko 'guhitamo neza umuyobozi w'Igihugu ni ryo terambere ryacu nk'urubyiruko, ni ryo terambere ryacu hazaza'.

    Ati 'Numva neza ko guhitamo ibitubereye ari ukubaka igihugu cyacu nk'urubyiruko […] Ibyo yatugejejeho ni ibigaragarira buri wese, bityo buri wese akwiriye kugira amahitamo meza yo kumushyigikira, ndashishikariza urubyiruko bagenzi banjye gushyigikira Perezida Kagame bitewe n'ibyo amaze kutugezaho.'

    Uyu muraperi hari aho mu ndirimbo aririmba avuga ati 'Umutoza w'Ikirenga u Rwanda rwacu yarugize ubuki, kumujya inyuma si igihombo ahubwo ni ukwiteganyiriza ejo hazaza'- Aba ashishikariza buri wese kumutora, kuko 'inkotanyi zifitanye igihango n'urubyiruko'.

    Ati 'Numva rero ari cyo gihe cyo kwigira ku Inkotanyi, dutanga umusanzu mu gushyigikira umukandida wa RPF Inkotanyi.'

    Karigombe yasohoye iyi ndirimbo, mu gihe ari no gutegura indi yageneye urubyiruko, aho aba aririmba abaza urubyiruko umusanzu wabo mu Rwanda ndetse n'icyo baharanira.

    Muri iyi ndirimbo humvikanamo umurishyo w'ingoma, ikivugo cya Karigombe n'andi magambo atondetse neza mu kumvikanisha ibyo Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda.



    Umuraperi Karigombe yasohoye indirimbo yise 'Yongeye yemeye' yahimbiye Perezida Kagame


    Karigombe yavuze ko hari byinshi ashimira Perezida Kagame birimo no kuba yarashyizeho ishuri ry'umuziki ryamufashije mu rugendo rwe

    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘YONGEYE YEMEYE’


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143803/yatwubakiye-ishuri-ryumuziki-umuraperi-karigombe-yakoze-mu-nganzo-ashima-perezida-kagame-v-143803.html

  • Isesengura ku ndirimbo yahagurukije RIB nimv… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yakomojweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ndetse bidatinze ihita isibwa ku mbuga zicururizwaho umuziki aho yari yamaze guca agahigo ko kumvwa no kurebwa inshuro ibihumbi bisaga 80 mu munsi umwe.

    Ni amateka yari ikoze by'umwihariko mu njyana ya Hip Hop nyarwanda kugira igikundiro kingana gityo mu gihe gito.

    Ni iyihe mvano yo kumva Zeo Trap atukana byeruye no ku babyeyi? MC Platformer umwe mu bamaze gushinga imizi mu gukora ubusesenguzi ku mibereho y'abaraperi n'ibihangano byabo, mu kiganiro na inyaRwanda yatangaje byinshi.

    Uyu musore ukiri muto yavuze ko mbere ya byose ibi biba ari akazi kungukira impande zombi, kandi biri mu muco wa Hip Hop kuba abaraperi baterana ubuse nk’uko bimaze iminsi hagati ya Drake na Kendrick Lamar.

    Ni kimwe n’ibyigeze kuba hagati ya Bull Dogg na P Fla muri za 2015.

    Yavuze ko bijya gutangira Ish Kevin na Zeo Trap bari abantu baziranye umwe ashobora gukora indirimbo yibasira undi akayumva kandi akareka igasohoka.

    Icyo gihe Zeo Trap yakoreraga byinshi mu bihangano bye muri Trappish Music ya Ish Kevin.

    Nyuma ariko umwe mu basore barebererwa inyungu na Ish Kevin, Hollix yaje guca ruhinga akora indirimbo yibasira Zeo Trap batabimubwiye, yitwa Kane.

    Ibi byarakaje cyane Zeo Trap ndetse bizamura amakimbirane hagati ye na Trappish Music.

    Byarenze kuba hagati y'aba bahanzi batatu binjira mu itsinda rya Kave Music isanzwe ari igishyitsi gikomeye cya Zeo Trap.

    Ibintu byarakomeye Ish Kevin yumvikana muri “Bwe Bwe Bwe” asa n’ukomoza kuri Zeo Trap amubwira ko yamuburisha iwabo ntibamuhambe.

    Ibyo ariko byari byoroshye, icyagoranye cyabaye ko Hollix yarengereye avuga kuri nyina wa Zeo Trap mu ndirimbo.

    Uyu musore uzwiho gukunda umubyeyi we by’akataraboneka yahise afata umwanzuro wo kubabwiza ukuri kuko yari yaravuze ko atazihanganira umuntu uzinjira mu buzima bwe bwite.

    “Sinabyaye” yamaze gusibwa ndetse yanakomojweho na RIB, ikaba yibasira Ish Kevin na Hollix irimo iki?

    Mu gutangira kwayo Zeo Trap yemeza ko ari indirimbo irimo amagambo nyandagazi ndetse ko nta mwana uri munsi y'imyaka 18 wemerewe kuyumva.

    Hukumvikanamo ijwi ryifashishijwe ry'umusobanuzi wa filime uzwi nka Rocky Kimomo agira ati: 'Ntabwo banzi nanjye sinzi ikigiye gukurikira pe, ariko hari ikintu kimwe nzi ntashidikanyaho iyo umbabaje nkubabaza kurushaho.'

    Zeo Trap aba yumvikanisha ko yakojeje agati muri wino akandika muri iyi ndirimbo yiganjemo ibitutsi n'ibintu byibasira ababyeyi, mbega utanatekereza ko hari uwabitinyuka.

    Zeo Trap ashinja Ish Kevin kuba ari mu baryamana n’abo bahuje ibitsina, ibintu MC Platformer yavuze ko atari ukuri, asobanura ko icyari kigamijwe ari ukubabazanya kuko nta muraperi ufite indangagaciro zimeze gutyo ubaho.

    Ku birebana n’aho uyu musore avuga ku by’Amakosi ya Ish Kevin, bamwe bagize ngo ni indirimbo ye yaciye ibintu, nyamara si cyo Zeo Trap aba avuga.

    MC Platformer ati: 'Ikintu kimwe wamenya ni uko buriya Ish Kevin yagiye mu gisirikare, yagiyemo, ahubwo hari igihe bagera cyo kwitwa abasirikare ba nyabo, icyo gihe kigeze Ish yisanga ari mu bakuwemo.'

    Akomeza agira ati: 'Kuri icyo gihe rero niho Zeo Trap yahise yinjira amwibutsa ko shumi yanjye n’ikosi wakoze ntabwo warirangije. Hari abantu nagiye numva bashaka kubisobanura ukundi ngo ni ya ndirimbo Amakosi, ariko ntaho bihuriye.'

    Ku birebana no kumubwira ko yafunzwe, Platformer agaragaza ko yashatse kumwibutsa ko igihe Ish Kevin yafunzwe ari gito cyane  ko atagakwiye kubigarura muri buri ndirimbo ari cyo Zeo Trap yamubwiraga ko nta somo afite abwira abanyarwanda.

    Muri “Sinabyaye”, hari aho Zeo Trap agaruka ku kuba DASSO. MC Platformer yabigarutseho ati: 'Umupapa yavuzemo w'umupolisi ni Papa wa Hollix, peti yangu bwira so agushakire akidaso kuko muri Hip Hop ntabwo tujya twumva indirimbo ziva mu bapolisi.'

    Ubusesenguzi bw’umunyamakuru

    Icyo navuga kuri iyi ndirimbo ni uko ubuhanzi ari ikintu gisumbye imyumvire ya bamwe ariko gushyigikira umuco w'ubushyamirane no gutukana cyane mu rubyiruko ntibikwiye nk’uko na RIB yabirebanye ubunararibonye ikabifatira umwanzuro mu maguru mashya.

    Abanyamuziki n’abandi banyarwanda bose bakwiriye kwirinda gutukana no kuzana ababyeyi mu bintu bidafututse. Si iby’i Rwanda.

    Hollix ari mu benyegeje umuriro w’amakimbirane ya Trappish Music na Kave Music cyane Zeo TrapMC Platformer yasobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo n’amakimbirane akomeje kuvugwa muri aba baraperi

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143788/isesengura-ku-ndirimbo-yahagurukije-rib-nimvano-yicyocyorana-rya-zeo-trap-na-ish-kevin-wak-143788.html

  • Ibyamamare mu mupira w'amaguru byakanyujijeho biremeza neza umukinnyi ukwiye igikombe cya Ballon d'Or #rwanda #RwOT

    Ibyamamare by'ibinyabigwi mu mupira w'amaguru bikomoka mu gihugu cya Brazil Ronaldo Luís Nazário de Lima na Rivaldo Vítor Borba Ferreira batangaje ko mwene wabo Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior ukinira Real Madrid ariwe ukwiriye igihembo cya Ballon d'Or bijyanye nibyo yakoze.

    Muri iki Cyumweru nibwo hatangajwe amataliki y'igihe igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi cya Ballon d'Or kizatangirwa. Kizatangwa taliki ya 28 Ukwakira, mu mujyi wa Paris mu gihugu cy'u Bufaransa kuri Theatre du Chatelet.

    Kuri ubu nta kindi Kiri kwibazwa kitari umukinnyi uzegukana iki gihembo gusa abakinnyi ndetse n'abandi bakanyujeho barimo baragenda bavuga uwo babona ukwiye kucyegukana bitewe n'uko babona abakandida bahagaze, gusa abenshi bari guhuriza kuri Vinicius Junior.

    Ku munsi w'ejo ubwo baganiraga n'ikinyamakuru ESPN , Ronaldinho na Rivaldo nabo bavuze ko uyu mukinnyi wa Real Madrid ariwe ukwiye Ballon d'Or. Rivaldo yagize ati 'Vinícius ni umukinnyi ukwiye gushimirwa. Akwiriye Ballon d'or. Birumvikana ko ntakintu cyiza kuri we nko kubona iki gihembo rimwe ndetse gutwara Copa America ubungubu .

    Bakomeza bavuga ko kugeza kuri ubu akwiye igihembo cya Ballon d'Or, ariko anatwaye Copa America, byaba byiza kurushaho'.

    Ronaldinho we yagize ati'Ntekereza ko Viní akwiye Ballon d'Or. Yegukanye igikombe cya Champions League n'icya La Liga , kandi yagiye abigiramo uruhare rukomeye. Ndibuka ko arinjye wamusobanuye umunsi yageraga muri Real Madrid . Naganiriye na Vinicius byinshi ku mupira w'amaguru ndetse n'andi makuru arambuye kandi, urebye byose byarabaye, ni iterambere ryiza arimo ageraho. Ndatekereza ko igihe cye kigeze. Uyu mwaka yafashe icyemezo gikomeye muri Real Madrid. Kuri njye, uyu munsi ni we mukinnyi mwiza ku isi kugeza ubu.'

    Usibye aba banyabigwi kandi na Neymar aherutse kuvuga ko Vinicius Junior ariwe ukwiye Ballon d'Or. Uyu mukinnyi yafashije Real Madrid kwegukana igikombe cya shampiyona atsinda ibitego 15 anatanga imipira 5 yabivuyemo mu mikino 26 yakinnye naho yayifashije kwegukana Champions League akina imikino 10 atsindamo ibitego 6 anatanga imipira 4 yabivuyemo

    The post Ibyamamare mu mupira w'amaguru byakanyujijeho biremeza neza umukinnyi ukwiye igikombe cya Ballon d'Or appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ibyamamare-mu-mupira-wamaguru-byakanyujijeho-biremeza-neza-umukinnyi-ukwiye-igikombe-cya-ballon-dor/

  • Umukobwa wa Lil Wayne agahinda kamugeze kubuce kubera se #rwanda #RwOT

    Reginae Carter umukobwa w'icyamamare Lil Wayne yabyaranye Toya Johnson, yatangaje ko afite agahinda ko kuba ntamukunzi afite ku myaka ye 26 kandi byose biterwa na Se kuko ari umuraperi abasore batinya.

    Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime Reginae Carter, umukobwa w'imfura y'icyamamare cy'umuraperi cyogera Lil Wayne, yagarutse ku buzima bw'urukundo rwe, avuga ko ntamukunzi afite kandi byose ko bituruka kuri Se.

    Ubwo Reginae Carter yaganiraga na televiziyo ya BET, yabajijwe niba yaba afite umukunzi cyangwa ntawe, mu gusubiza yagize ati: 'Oya, ntabwo mfite umukunzi. Hashize igihe kitari gito ntandukanye na Armon Warren, kuva twatandukana sindasubira mu rukundo'.

    Abajijwe impamvu adafite umukunzi nyamara ari mu bakobwa bifuzwa na benshi muri Amerika, yasubije ati: 'Mushobora kutabyumva neza ariko buriya kuba ntamukunzi mfite ni ukubera Papa. Abasore benshi baramutinya bigatuma batanyegera ngo banterete'.

    The post Umukobwa wa Lil Wayne agahinda kamugeze kubuce kubera se appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umukobwa-wa-lil-wayne-agahinda-kamugeze-kubuce-kubera-se/