Blog

  • Musanze: Imirimo yo kubaka Isoko ryatwaye hafi miliyari 4 Frw iri kugana ku musozo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iri Soko ry'ibiribwa rya Musanze ryubatse mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, ahahoze isoko ryari rishaje rikaza gusenywa, mbere yo kongera kubakwa mu buryo bugezweho, bukabungabunga ibidukikije kandi rikakira abantu benshi barikoreramo n'abarihahiramo.

    Nibura abacuruzi 2800 bazaba bakorera muri iri soko.

    Imirimo yo kuritunganya yatangiye mu ntangiro z'uyu mwaka, itewe inkunga n'Ikigo cy'u Bubiligi cy'Iterambere (Enabel) binyuze mu Kigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze (LODA).

    Ibi byose bishimangira amasezerano y'ubufatanye hagati ya Leta y'u Bubiligi n'iy'u Rwanda, agamije gufasha abacuruzi n'abakoraga ubuzunguzayi kubona aho gukorera heza.

    Iri soko rizaba rifite ububiko bwo kubikamo imyaka, igice kizakorerwamo ubworozi bw'inkoko no gutunganyirizamo inyama z'amoko atandukanye ndetse na parikingi nini.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n'Iterambere, Clarisse Uwanyirigira, avuga ko iri soko ryitezweho guhuriza hamwe abacuruzi no kurimbisha Umujyi, agasaba abazarikoreramo kurushaho kunoza serivisi batanga.

    Yagize ati “Icyo twiteze kuri iri soko ni uko rizongera ubwinshi bw'abarikoreramo, kongera ubwiza bw'Umujyi wa Musanze. Niyo mpamvu dusaba abazarikoreramo kunoza serivisi batanga zikaba nziza.”

    Bamwe mu bacuruzi bazacururiza mu isoko rya 'Carrier' bemeza ko muri iyi mwaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye badashidikanya ko iterambere bagenda barigeraho.

    Nikuze Diane ni umwe muri bo, yagize ati “Ubundi mbere twakoreraga mu isoko ryari ryaratangiye kwangirika ndetse rifunganye ku buryo hari n'igihe umukiliya wawe yakunyuragaho kubera kuba hato. Ririya urabona ko ryubatse neza kandi ni rinini. Turifuza ko ibiciro byazaba bidakanganye kugira ngo natwe dukore twunguke.”

    Kubaka iri soko byatanze akazi ku basaga 700 bakora amanywa n'ijoro, ubu bakaba bageze ku cyiciro cyo gutera amarangi, ubusitani n'indi bijyanye n'isuku.

    Isoko ry'ibiribwa rya Musanze ryubatswe mu buryo ibyiciro byosebizibona aho bikorera, bityo bigabanye umubare munini w'abakoraga ubucuruzi butemewe bw'ubuzunguzayi babaga barabuze aho bakorera.

    Ubu Akarere ka Musanze kari muri gahunda yo kureba uko gatangira kwakira ubusabe bw'abakeneye kwiyandikisha kuzarikoreramo kugira ngo bashakirwe aho bazakorera.

    Abari abazunguzayi bubakiwe isoko rigezweho

    Isoko rishya rya Musanze rizagabanya ikibazo cy’ubucucike

    Imirimo yo kubaka Isoko ry’ibiribwa rya Musanze igeze kuri 96% ku buryo rizatahwa mu minsi ya vuba

    Isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi barenga 2800


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-isoko-rishya-rya-miliyari-hafi-4-frw-rizakorerwamo-n-abarenga-2800

  • Uko Perezida Kagame yarangiye ALU umwubatsi ubwo yari igiye gushinga Icyicaro mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibijyanye n'umushinga wo kubaka African Leadership University mu Rwanda, Fred Swaninka yongeye kubigarukaho kuri uyu wa gatanu ubwo habaga umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku barenga 400 baherutse kurangiza amasomo yabo muri iyi kaminuza.

    Uyu mugabo yavuze ko yaje mu Rwanda bwa mbere yitabiriye inama, ariko biza kurangira agiranye ibiganiro na Perezida Kagame byavuyemo gutangiza iyi Kaminuza mu Rwanda.

    Ati 'Ubwo twazaga mu Rwanda mu 2014 mu nama yahuje Abanyafurika batandukanye kugira ngo bamenyane, waduhaye (Perezida Kagame) ikaze. Mu 2015 ubwo twaganiraga ibijyanye no gutangiza kaminuza hano waduhaye ubufasha bw'ako kanya, kubera ibyo twabashije kubona uruhushya n'ibyangomba byo kubona kaminuza hano. Ubwo twatekerezaga kurushaho kwagura kaminuza, waduhaye ubutaka uyu munsi twubatseho iyi kaminuza nziza.'

    Mu gihe Swanika yashimiraga abagize uruhare mu kubaka ALU kugeza ku rwego iriho uyu munsi, yazirikanye uruhare rw'Ikigo gitanga serivisi z'ubwibatsi cya SUMMA kubera imirimo yo kuyubaka.

    Yakomeje avuga ko yamenye iki kigo cy'ubwubatsi biturutse ku makuru yahawe na Perezida Kagame.

    Ati “Abandi bantu bakeneye kuzirikanwa uyu munsi ni SUMMA. Ubwo twavugaga ibijyanye no kubaka iyi kaminuza, [Perezida Kagame] yarambwiye ati 'hari ikigo cy'ubwubatsi gikora neza cyane ibijyanye no kubaka vuba' ambwira inkuru y'uburyo bubatse BK Arena mu mezi atandatu, arambwira ati 'ntekereza ko bakubaka kaminuza yawe' kandi koko mu mezi arindwi babashije kubaka iyi kaminuza kandi ari mu bihe by'icyorezo cy'icyorezo (Covid-19).”

    SUMMA ni ikigo cy'ubwubatsi kimaze gukora imishinga itandukanye mu Rwanda irimo BK Arena, Kigali Convention Centre na Stade Amahoro igeze ku musozo.

    Bitewe n'uburyo iki kigo cyakoze neza imirimo yacyo, muri Nzeri mu 2023, Leta ya Uganda yasinyanye amasezerano na SUMMA, yo kubaka inzu y'imikino nka Dakar Arena yo muri Sénégal na BK Arena yo mu Rwanda.

    African Leadership University yubatse mu buryo bwiza kandi bugezweho

    Ubuyobozi bwa Kaminuza Mpuzamahanga ya African Leadership University bwageneye Perezida Paul Kagame igihembo kubera imiyoborere ye myiza ishyira imbere ibijyanye no gufasha ndetse no gushyigikira ba rwiyemezamirimo

    Fred Swaninka yavuze ko yaje mu Rwanda bwa mbere yitabiriye inama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-perezida-kagame-yabaye-umuranga-w-uwahawe-akazi-ko-kubaka-african

  • Ronaldo na Rivaldo bavuze umukinnyi ukwiye Ba… – #rwanda #RwOT

    Muri iki Cyumweru ni bwo hatangajwe amataliki y’igihe igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi cya Ballon d’Or kizatangirwa. Kizatangwa taliki ya 28 Ukwakira gitangirwe i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa kuri Theatre du Chatelet.

    Kuri ubu nta kindi kiri kwibazwa kitari umukinnyi uzegukana iki gihembo, gusa abakinnyi ndetse n’abandi bakunyijeho barimo baravuga uwo babona ukwiriye kucyegukana, gusa abenshi bari guhuriza kuri Vinicius Junior.

    Ku munsi w’ejo ubwo baganiraga n’ikinyamakuru ESPN, Ronaldinho na Rivaldo nabo bavuze ko uyu mukinnyi wa Real Madrid ari we ukwiye Ballon d’Or.

    Rivaldo yagize ati: “Vinícius ni umukinnyi ukwiriye gushimirwa. Akwiriye Ballon d’or. Birumvikana ko nta kintu cyiza kuri we nko kubona iki gihembo rimwe ndetse gutwara Copa America ubungubu. Kugeza kuri ubu akwiriye igihembo cya Ballon d’Or, ariko anatwaye Copa America, byaba byiza kurushaho”.

    Ronaldinho we yagize ati: “Ntekereza ko Viní akwiriye Ballon d’Or. Yegukanye igikombe cya Champions League n’icya La Liga, kandi yagiye abigiramo uruhare rukomeye.

    Ndibuka ko ari njye wamusobanuye umunsi yageraga muri Real Madrid. Naganiriye na Vinicius byinshi ku mupira w’amaguru ndetse n’andi makuru arambuye kandi urebye byose byarabaye, ni iterambere ryiza arimo ageraho.

    Ndatekereza ko igihe cye kigeze. Uyu mwaka yafashe icyemezo gikomeye muri Real Madrid. Kuri njye, uyu munsi ni we mukinnyi mwiza ku isi kugeza ubu.”

    Usibye aba banyabigwi kandi na Neymar aherutse kuvuga ko Vinicius Junior ari we ukwiriye Ballon d’Or. 

    Vinicius yafashije Real Madrid kwegukana igikombe cya shampiyona atsinda ibitego 15 anatanga imipira 5 yabivuyemo mu mikino 26 yakinnye. Yanayifashije kwegukana Champions League akina imikino 10 atsindamo ibitego 6 anatanga imipira 4 yabivuyemo.

    Ronaldo Nazario we asanzwe afite Ballon d’Or 2, akaba yarakiniye amakipe arimo FC Barcelona, Real Madrid na AC Milan naho Rivaldo we yakiniye amakipe arimo FC Barcelona na AC Milan, akaba yaratwaye igihembo cya Ballon d’Or inshuro 1 yo mu 1999.

    Ronaldo na Rivaldo bavuga ko Vinicius Junior ari we ukwiriye Ballon d’Or 

    Vinicius Junior akomeje gusabirwa igihembo cya Ballon d’Or 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143807/ronaldo-na-rivaldo-bavuze-umukinnyi-ukwiye-ballon-dor-143807.html

  • Aba-Diaspora bashyiriweho uburyo bwo kureba i… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe byamamazwa, ndetse mu bice bitandukanye bya Kigali hamanitse ibyapa byamamaza iki gitaramo.

    Ni igitaramo cyihariye kuko cyatumiwemo abahanzi gakondo gusa. Mu rwego rwo gufasha abatabasha gukurikirana iki gitaramo imbona nkubone, hashyizweho uburyo bwa 'Online', aho buri wese ashobora kuza gukurikirana anyuze ku rubuga www.ibitaramo.com

    Ni ukwishyura amadorali 5, kandi igitaramo kiratangira guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza mu masaha akuze. Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena 2024, Cyusa Ibrahim ari kumwe n'Itorero Inganzo Ngari bakoze imyitozo ya nyuma bitegura iki gitaramo gikomeye mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Ni igitaramo ahuriramo n'abahanzi yatumiye barimo Ruti Joel, Mariya Yohana, Itorero Inganzo Ngari ndetse na Chrisy Neat. Cyusa avuga ko yatumiye buri muhanzi ashingiye ku buhanga bwe, ndetse n'uruhare yagize mu guteza imbere gakondo.

    Cyusa Ibrahim aherutse kuvuga ko yateguye iki gitaramo biturutse ku gitekerezo yahawe na Alex Muyoboke ndetse na Fiacre washinze Tent Makers, abona ko igihe kigeze kugira ngo ataramire abantu mu gitaramo cyagutse.

    Ati 'Ndashimira cyane Muyoboke ni we wambwiye ijambo rya mbere ati Cyusa dukore igitaramo, yatumye nanjye nkanguka ndavuga nti wa mugani igihe kirageze y'uko nkora igitaramo cyanjye, ndamushimira cyane. Ndashimira Fiacre, turabana, turahorana, turagenda, atari bo ntabwo nari kubasha gukora igitaramo, atari bo ntabwo nari kubasha kwaguka bigeze hano.'

    Yavuze ko iki gitaramo agiye gukora cyubakiye ku ndirimbo zakozwe n'abarimo Pastor P ndetse na Gwiza. Ati 'Rero ndishimye kuba ngiye gukora igitaramo cya mbere tariki 8 Kamena 2024 muri Camp Kigali, ni igitaramo ntashidikanya ko kigomba kuba ari cyiza, kandi kizaba kirimo uburyohe bwa gakondo.'

    Cyusa yasobanuye ko iki gitaramo yacyise 'Migabo' kubera indirimbo yise 'Migabo' yahimbiye Perezida Kagame. Yavuze ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, biri no mu byatumye ayitirira iki gitaramo.

    Ati 'Migabo ni indirimbo nahimbye, nyihimbira Umukuru w'Igihugu, Intore Izirusha intambwe, impamvu nayise 'Migabo Live Concert' nkayishyira no ku itariki ya 8 Kamena 2024 ni uko hazaba habura iminsi micye tukagwa mu nka [Mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite].”

    “Ni umusanzu wanjye nk'umuntu wo gushimira, muri iyi myaka 30 ishize, cyane ko njyewe yanyoboye neza, nishyuriwe n'Igihugu kuva mu mashuri yisumbuye kugeza nsoje Kaminuza, rero nagombaga kumwitura, nkamuhimbira indirimbo nkakora n'igitaramo cyo kumushimira, n'iyo mpamvu igitaramo nacyise 'Migabo Live Concert'.

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Cyusa yavuze ko nyuma y'iki gitaramo azasohora Album ebyiri zizaba zavuye mu ndirimbo zose yahimbye.

    Kandi avuga ko azazishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Ati 'Nyuma y'igitaramo nzashyira hanze Album ebyiri icyarimwe. Album ya mbere izitwa 'Migabo' iya kabiri izitwa 'Mwuvumwamata'.'

    Cyusa Ibrahim avuga ko intego y'iki gitaramo ari kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize ariko kandi 'dushima kandi dutarama uwo nise 'Migabo' (Umukuru w'Igihugu).'

    Yasobanuye kuba yaratumiye Itorero Inganzo Ngari na Ruti Joel kuzifatanya nawe, bishingiye ku bumwe abahanzi bagomba kugirana.

    Ati 'Guhamagara cyangwa se gutumira Inganzo Ngari na Ruti Joël, icya mbere ni ubumwe bw'abahanzi mu buryo bwo kwerekana umusanzu w'ubuhanzi mu byagezweho imbere y'abato n'abakuru mu budasa bw'umuco wacu. Dore ko hari n'abandi bataramye u Rwanda bazaboneka muri iki gitaramo.'

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 10,000 Frw mu myanya isanzwe, 20,000 Frw muri VIP, 350,000 Frw ku meza y’umuntu na 250,000 Frw ku meza y’abantu umunani; ni mu gihe amatike aboneka ku rubuga rwa www.ibitaramo.com

    Ababarizwa mu bihugu bitandukanye bashyiriweho uburyo bwa 'Online' bubafasha gukurikirana igitaramo cya Cyusa Ibrahim

    Cyusa Ibrahim arahurira ku rubyiniro n'abahanzi barimo Ruti Joel, Itorero Inganzo Ngari, Chrisy Neat ndetse na Mariya Yohaha 

    Cyusa avuga ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushimira Umukuru w'Igihugu

     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MIGABO' CYUSA YITIRIYE IKI GITARAMO


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143809/aba-diaspora-bashyiriweho-uburyo-bwo-kureba-igitaramo-cya-cyusa-ibrahim-143809.html

  • Skol yamuritse inzoga yise Virunga Silver i… – #rwanda #RwOT

    SKOL imaze kuba ubukombe mu Rwanda, yakoze ibirori by'agatangaza yamurikiyemo inziga yitwa 'Virunga Silver' hanatangizwa umurongo wo gushyira ku isoko izi nzoga z’abanyabirori.

    Ibi birori byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 07 Kamena 2024 kuri Mundi Center, byitabiriwe n'abarenga 500, basogongera kuri iki cyo kunywa cy’akataraboneka cy’uruganda rwa SKOL.

    Nta rungu ku bitabiriye kuko basusurukijwe n'abavanzi b'umuziki bo muri Afurika y’Epfo [DJs], Soul Nativz, bafatanije n’abo mu Rwanda ari bo DJ Sonia na DJ Fiston. Batumye abantu barushaho kwishimira iyi nzoga, babyina basabana.

    Iki kinyobwa cya Virunga Silver cyakomeje kwirahirwa, dore ko gifite umwihariko wo kuba umwimerere ijana ku ijana – nta sukari yigeze yongerwamo. Gikozwe mu ruvange rwiswe 'Citra' bituma irushaho kumara icyaka no kwizihira abayisoma.

    Ubu izi nzoga zose za Virunga zamaze kugera ku isoko, ikaziye imwe ikaba irimo amacupa 24 aho rimwe rimwe rifite sentilitiro 33. Igiciro cy’iyi nzoga ni 800 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Skol, Eric Gilson yagarutse ku budasa bw’iyi nzoga. Yagize ati: 'Iyi nzoga nshya ya Virunga Silver, ibumbatiye ubwiza bwacu bwo ku rwego rwo hejuru. Isobanuye umuhate dufite mu gukorera abakiliya bacu inzoga z’akataraboneka;

    Ntewe ishema ko uru rugendo twarutangiye kandi nshimiye itsinda rigari rya Skol ku bw'iyi ntambwe yerekeza ahazaza. Dutewe icyubahiro no kuyibamurikira, biterekana gusa umurava mu gukora ibyiza ariko binerekana guhanga udushya no kumenya guhitiramo ibikwiriye abakiliya bacu.'

    Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Skol, Marie Paule Niwemfura yagize ati: 'Kumurika Virunga Silver ni agahigo kadasanzwe, twifuje gukora ibirori byo kubamurikira Virunga Silver kandi twishimiye uko mwayakiriye.'

    Iki kinyobwa ni icy’abanyabirori nk’uko byagarutsweho. Ibikorwa byo kwamamaza Virunga Silver bizakomeza mu nguni zitandukanye z'igihugu.

    Virunga Silver yitezweho guhindura ibihe by'ibirori abantu bari kwinjiramo muri iyi mpeshyi 'Summer'. Ku bindi birambuye washaka kumenya kuri iyi nzoga, wabasura kuri Instagram aho bitwa: @virungabeverages.

    Ibinyobwa bya Virunga bifite umwihariko wo kuba byihariye kandi bikananyura ababisomyeho. Ibirori byo kumurika iyi nzoga nshya y’uruganda rwa SKOL, byashimangiye umwihariko n'ubudasa bw'ikinyobwa n'uburyo gifasha abantu kwizihirwa no gusabana.

    Virunga Silver yasangiwe hanerekanwa Virunga Gold na Virunga Mist zimwe mu nzoga zihariye mu birango byazo bishyaVirunga Silver yamaze kugera ku isoko yamuritswe mu birori by’agatangaza isogongerwa n’abanyabiroriByari ibyishimo ku buyobozi bwa Skol ubwo hamurikwaga Virunga Silver inzoga ifite umwihariko Abasogongeye iki kinyobwa bemeje ko ari icy’ibirori kandi kigafasha abantu kwidagadura no gusabana Umuyobozi Mukuru wa Skol yavuze ko iki kinyobwa cyerekana umuhate iki kigo gifite mu gukora ibinyobwa byihariye ku isokoHari abavanzi b’umuziki mu ngeri zitandukanye harimo n’abavuye mu gihugu cy’Afurika y’EpfoByari bishyushye ku mugoroba muri Mundi Center ahahuriye abakunzi ba Skol berekwa inzoga nshya za Virunga by’umwihariko iyitiriwe ifeza [Silver]DJ Sonia, DJ Fiston bari mu batanze ibyishimo mu gihe mu bitabiriye harimo DJ Pius na DJ Toxxyk

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO YOSE

    AMAFOTO: NGABO SERGE-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143810/skol-yamuritse-inzoga-yise-virunga-silver-inerekana-mu-isura-nshya-virunga-gold-na-virunga-143810.html

  • Yambereye umubyeyi – Dr Claude ku mpamvu yasu… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024, ishyirwa kuri shene ya Youtube y'Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda [Alain Muku] kubera uruhare yagize mu ikorwa ry'iyi ndirimbo.

    'Contre Succès' yabaye ibendera ry'umuziki wa Dr Claude, yaba mu Rwanda ndetse no mu Burundi. Yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye, bituma uyu muhanzi abona ibiraka byo kwamamaza, kuririmba mu bitaramo bikomeye n'ibindi.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Dr Claude yavuze ko gusubiramo iyi ndirimbo akayihuza n'ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda, yashingiye ku rukundo amukunda no kuba yarahaniye ko u Rwanda rugira ijambo mu mahanga.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Igikara', avuga ko se yitabye Imana 1992 ubwo yari afite imyaka 14 y'amavuko, avuga ko kuva icyo Perezida Kagame yamubereye umubyeyi, biri no mu mpamvu zatumye avugurura indirimbo ye.

    Ati 'Impamvu nasubiyemo iyi ndirimbo ni ukubera y'uko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari umubyeyi wacu, ni umubyeyi w'Abanyarwanda bose. Njyewe ni Papa wanjye, ndabikubwiye. 

    Nta muntu wamfashije mu buzima bwanjye nkawe, kuko Papa wanjye bwite yapfuye mfite imyaka 14 hari mu 1992, rero nyuma y'itabaruka ry'umubyeyi wanjye, nabonye undi mubyeyi ariwe Nyakubahwa Perezida Kagame. Mama wanjye wamfashije ni Nyakubahwa Jeannette Kagame.'

    Dr Claude yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo anashingiye ku bikorwa byivugira Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda. Ati 'Ibintu yagejeje ku Banyarwanda, ni ibintu bikomeye cyane, ubu ngubu umunyarwanda afite agaciro ahantu hose ku isi hose, nanjye ubwanjye iyo ngiye hanze abantu bampa agaciro, narabibonye […]'

    Uyu muhanzi yavuze ko ari umuhamya w'ibikorwa Perezida Kagame yageje ku Banyarwanda, kuko nawe byamugezeho. Avuga ko Umukuru w'Igihugu ari umubyeyi we mu buryo bwihariye, biri no mu mpamvu yakoze mu nganzo akandika iyi ndirimbo.

    Iyi ndirimbo 'Contre Succès' yagiye hanze bwa mbere mu 2007, bivuze ko imyaka irenze 17 iri ku isoko. Mu kuyivugurura yagaragaje amashusho yafashwe mu bihe bitandukanye, agaragaza bimwe mu bikorwa Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda.

    Anagaragaza amashusho yerekana Perezida Kagame ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2017. Hari aho aririmba agira ati 'Bamwe bakubwira ngo bazarusenya, abandi bakakubwira ngo bazamuvanaho, abo bose bakubwira ibyo barebe bavuge, dore umugore yahawe agaciro, uburinganire bwashinze imizi […] Kagame Paul aradukunda, tureke kumva ibyo bavuga, ibyo byose ni amashyari, abo bose ni aba 'Contre Succès'.

    Anagaruka kuri gahunda zirimo Uburezi bwagejejwe kuri bose, gahunda ya Gira Inka, guhanga udushya n'ubushakashatsi, ubwisungane mu kwivuza n'ibindi.

    Anavuga ku ikoranabuhanga mu buhinzi n'ubworozi, kubungabunga ibidukikije, ubumwe, kurinda ibyagezweho, umutekano, imiyoborere yahaye ijambo buri wese n'ibindi.


    Dr Claude yavuguruye indirimbo ye yamamaye mu 2007 yise 'Contre Succès' ayihuza n'ibigwi bya Perezida Kagame


    Claude yavuze ko yaririmbye ibyo Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda 'kubera ko yambereye umubyeyi' 


    Ababyinnyi barimo Titi Brown na Jojo Breezy bifashishijwe muri iyi ndirimbo igaruka kuri Perezida Kagame 


    Dr Claude yavuze ko Perezida Kagame yahesheje agaciro Abanyarwanda mu mahanga

     

    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CONTRE SUCCES' YA DR CLAUDE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143812/yambereye-umubyeyi-dr-claude-ku-mpamvu-yasubiyemo-indirimbo-contre-succes-akavuga-ibigwi-p-143812.html

  • Alliah Cool mu byamamare byarahiriye kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi #rwanda #RwOT

    Alliah Cool na Irakoze Ariane mu bakinnyi ba filime barahiriye kuba abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi.

    Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 7 Kamena 2024.

    Urubyiruko rwarahiye rwiganjemo ibyamamare ndetse n’abandi bantu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nk’uko bigaragara mu mashusho Ishimwe Jean Aime uzwi nka No Brainer yasangije abamukurikira kuri Twitter.

    FPR Inkotanyi yungutse abanyamuryango bashya barimo Alliah Cool, Irakoze Ariane Vanessa, Keza Ange Noella [Maddie Noella], Ishimwe Jean Aime [No Brainer], Kubwimana Dominique uzwi nka Kemnique cyangwa ‘Uri inde wiyemera’.

    Nishimiye kuba Umunyamuryango wa @rpfinkotanyi .

    Nakiriwe neza kandi ndashima Ko Twakiriwe neza mu muryango .

    Murebye neza na @kemnique yarahiye. ✊ pic.twitter.com/gaUmeIpkDH

    — NO_BRAINER🇷🇼 (@kanisekere) June 7, 2024

    Alliah Cool mu barahiriye kuba abanyamuryango wa FPR Inkotanyi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/alliah-cool-mu-byamamare-byarahiriye-kuba-abanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi

  • Umuraperi Zeotrap yatanze gasopo nyuma yo gusiba indirimbo ye #rwanda #RwOT

    Umuraperi Zeotrap yasabye abantu bose bashyize indirimbo ye ‘Sinabyaye’ kuri YouTube kuyisiba kuko na we yayisibye abisabwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugezacyaha (RIB), batabikora bagakurikiranwa n’amategeko.

    Ni indirimbo yumvikanamo amagambo akomeye y’ibitutsi, yibasira abahanzi bagenzi be bakora ‘Trapish’ barimo Ish Kevin.

    Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo yaje gutumizwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugezacyaha, ruramuganirza ubundi baramureka arataha.

    Nyuma nibwo yafashe umwanzuro wo gusiba iyi ndirimbo ayikura kuri Shene ye ya YouTube.

    Akiyikuraho yahise atanga gasopo ko we yayikuyeho ariko umuntu uyisubizaho ari bubihanirwe n’amategeko.

    Ati “Njye ubwanjye nakuye igihangano cy’indirimbo ‘Sinabyaye’ kuri YouTube, , uwongera kugisubizaho atabifitiye uburenganzira arahanwa n’amategeko.”

    Asibye iyi ndirimbo ndetse atangira gukurikiranwa nyuma y’ubutumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruherutse kugenera abahanzi bakora ibihangano byuzuyemo ibitutsi n’amagambo y’urukozasoni.

    Zeotrap yatanze gasopo ku bantu basubiza indirimbo ye ‘Sinabyaye’ kuri YouTube

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-zeotrap-yatanze-gasopo-nyuma-yo-gusiba-indirimbo-ye

  • Ariya majwi y’ubusambanyi mwumvise ntabwo ari njye, banyibeshyeho – Jojo (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Niyosenga Joseline wamenyekanye nka Jojo muri Sinema Nyarwanda, yavuze ko amajwi aheruka kujya hanze y’umukobwa avuga uko yasambanye akamwitirirwa atari we, bamwibeshyeho.

    Hamaze iminsi hanze amajwi y’umukobwa yashyizweho ifoto ya Jojo, uyu mukobwa aba yigamba uburyo yaryamanye n’umugabo nyuma ajya muru bus ahurirayo n’undi musore na we biba uko.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Jojo yavuze ko ayo majwi atari we ahubwo umuntu yafashe ifoto ye ayihuza n’ayo majwi ariko akaba atari we.

    Ati 'hari abantu babyitiranyije ko ari njye ariko si njye. Mbimenya ntabwo uriya muntu namukurikiraga kuri Tik Toko nubwo mbaho, nabimenye barimo kunyoherereza ariya majwi, bambwira ngo ibi ko ari amahano wakoze ni ibiki? Mbyumvise numvise amajwi y’uwo muntu nanjye bitandukanye, ngerageza gusobanurira abantu bamwe na bamwe ariko ntibibuza ko abantu bamwe na bamwe bacyumva ko ari njyewe.'

    'Umuntu wese wumvise ariya majwi, ntabwo ari njyewe, ntabwo ari Jojo, ni abantu bafashe amajwi y’ibishegu cyangwa amajwi arimo ibintu by’urukozasoni, bakoresha ifoto yanjye ariko iriya foto n’ijwi, ni abantu babiri batandukanye.'

    Yavuze ko ayo majwi yamubabaje aho yibajije impamvu umuntu wabikoze yahisemo gukoresha ifoto ye kandi abizi neza ko atari we, gusa ngo ubu byarashize.

    Jojo yamenyekanye muri filime zitandukanye nka 'Umuturanyi’ ya Clapton Kibonke, 'The Messege’ na ‘My Heart’ za Nyambo n’izindi, ubu arimo gusohora iye bwite yise 'Impeta’.

    Jojo yavuze ko amajwi bumvise atari aye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ariya-majwi-y-ubusambanyi-mwumvise-ntabwo-ari-njye-banyibeshyeho-jojo-video

  • Yafashwe mpiri asambanya umukobwa w'ababyeyi b'abarakare bahita bamwica #rwanda #RwOT

    Polisi yo muri Arua iri gushakisha bikomeye abagize umuryango w'umukobwa utatangajwe amazina kubera umutekano we, bishe umunyeshuri w'imyaka 16 bamushinja kuryamana n'umukobwa wabo.

    Umuhungu witwa Richard Waiswa, ufite imyaka 16, utuye mugace kitwa Nyayi muri Kati Ward, Ayivu West Division, Umujyi wa Arua yishwe azira kuryamana n'umukobwa w'umunyeshuri mugenzi we agafatwa mpira.

    Bivugwa ko nyakwigendera yafatiwe mu gikorwa akora imibonano mpuzabitsina n'uwo mukobwa.

    Abagize umuryango w'uyu mukobwa basanze uyu musore aryamanye n'umwana wabo maze bahita bamutwika ndetse bamukata inshuro nyinshi ku mutwe bimuviramo gupfa

    Nyuma y'uko bamaze kwica uyu musore, umurambo we bahise bajya kuwujugunya mu gishanga cya Oziava nk'uko byatangajwe na Josephine Angucia, umuvugizi wa polisi mu gace ka West Nile.

    Josephine Angucia, akomeza avuga ko dosiye y'ubwicanyi yanditswe kandi iperereza kuri iki kibazo ryatangiye mu gihe umurambo waje gushyikirizwa bene wo kugira ngo bawushyingure.

    Uyu muvugizi avuga ko abakekwaho icyaha batari bafatwa kandi ko hashyizweho ingufu kugira ngo batabwe muri yombi. Yanasabye abaturage muri rusange gutanga amakuru kuri polisi mu gihe bamenye ibibazo nk'ibi.

    Ngayo nguko! Nonese mwebwe murumva iki kirego kimeze gute? Wowese usanze umwana wawe bari kumusambanya wahita wihorera cyangwa wakitabaza inzego? Bitubwire muri comment ubundi abanifuza kutugezaho inkuru mwahamagara 0788443338 cyangwa 0788808002 tukageza inkuru yawe kure!

    The post Yafashwe mpiri asambanya umukobwa w'ababyeyi b'abarakare bahita bamwica appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/yafashwe-mpiri-asambanya-umukobwa-wababyeyi-babarakare-bahita-bamwica/