Blog

  • Ibikorwaremezo bigera muri buri gace tutabanje kubaza niba ari kwa 'Muvoma'-Minisitiri Dr Utumatwishima – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu Kiganiro cyari gifite umutwe uvuga ngo 'Kurinda ibyagezweho, amahitamo n'inshingano kuri Jenerasiyo 30' cyagejejwe ku rubyiruko ruturuka mu turere dutandukanye rwitabiriye igikorwa cy'Igihango cy'Urungano, kuri uyu wa 8 Kamena 2024, rwifatanya mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yagaragaje ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'Ingabo zari iza RPA, himakajwe iterambere ritagira uwo risiga inyuma, rigezwa ku baturage bose.

    Yagaragaje ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwaremezo byashyirwaga ahantu hatuye abayobozi bakuru aho kubyegereza abaturage bose.

    Yifashishije urugero rw'umuhanda Kigali-Musanze, yagaragaje ko wari kunyura ahitwa Rutongo ugahinguka Mukoto ariko kubera ko i Shyorongi hari hatuye umunyamabanga Mukuru wa MRND bahimbaga 'Muvoma,' byatumye umuhanda unyuzwa ku rugo rwe.

    Ati 'Ibyo twagezeho rero twishimira mu myaka 30 ni uko umuhanda n'ibikorwaremezo bigera kuri buri Munyarwanda wese, muri buri gace, tutabanje kubaza niba ari 'Muvoma'. Iyo ubona ibikorwa iwanyu, hari urubyiruko rutangiye kubikerensa, ni byiza tugeze igihe tubona iterambere ariko si ko byahoze, byose byari bishingiye ku ngengabitekerezo mbi.'

    Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ko no mu bikorwaremezo by'ubuvuzi nk'ibitaro bya Rwamagana byashyizweho bigamije gufasha abakoraga mu birombe by'amabuye y'agaciro i Musha.

    Ati 'Ibitaro ntibyubakiwe abaturage ba Rwamagana, byubakiwe abakozi bakoraga mu birombe by'amabuye y'agaciro ku gihe cy'izo ngoma za kera. Mbaza ibitaro bya Ruhengeri ese byo byaje bite? Bambwira ko byari byarubatswe ngo bijye bivura Ababiligi bari batuye muri 'Camp Belge', njya i Rutongo bambwira ko byubatswe na byo ngo bijye bifasha abantu bakoraga muri mine za Rutongo.'

    Yongeyeho ati 'Abantu bose bava mu gihugu cyose ibitaro byinshi byubatswe mbere ya 1994 muze kubireba biri hafi y'ibirombe by'amabuye y'agaciro. Byubakirwaga abakozi babo bajyaga mu birombe by'amabuye y'agaciro. Uyu munsi ni bwo bwonyine dufite ibitaro byubakiwe Abanyarwanda.'

    Mu myaka irindwi ishize hubatswe imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 1700 ihuza uturere dutandukanye ndetse ubu nta karere na kamwe katageramo kaburimbo.

    Kuva mu 2017 hubatswe ibitaro bishya bitandatu. Ibyo ni ibya Gatunda, Gatonde, Munini, Nyabikenke, ndetse n'ibitaro bya Byuma byasanwe hamwe n'ibitaro bya Nyarugenge na byo byubatswe ari bishya.

    Ibi bitaro bishya byiyongera ku bindi 52 byari bisanzwe mu gihugu. Muri iyi ngeri hanubatswe ibigo nderabuzima bishya 12, byiyongera kuri 495 byari bisanzwe bihari.

    Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ko igihugu giha ibikorwa remezo hatarebwe niba hatuye abakomeye

    Urubyiruko rwavuye mu turere dutandukanye rwahuriye mu gikorwa cy’Igihango cy’Urungano muri Intare Conference Arena


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorwa-remezo-bigera-muri-buri-gace-tutabanje-kubaza-niba-ari-kwa-muvoma

  • Kayonza: Abacukura amabuye y'agaciro 150 borojwe ihene, abaturage 250 bishyurirwa mituweli – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Kamena 2024, ubwo ubuyobozi bwa kompanyi ya Rwinkwavu Mines icukura amabuye y'agaciro muri Kayonza bworozaga abakozi bayo b'indashyikirwa amatungo magufi mu gihe abandi baturage 250 bishyuriwe mituweli.

    Abishyuriwe mituweli ni abaturage 100 bo mu Murenge wa Rwinkwavu, 50 bo muri Murama, 50 bo muri Mwiri na 50 bo muri Nyamirama. Uretse aba kandi, Umuyobozi w'Umudugudu wa Selesi mu Kagari ka Rusave mu Murenge wa Murama, yahawe inka y'ishimwe nyuma yo kugira uruhare runini mu gukumira abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwinkwavu Mines, Kalima Malick, yavuze ko bahisemo gutanga amatungo magufi ku bacukuzi b'indashyikirwa kugira ngo abafashe mu kwiteza imbere. Yavuze ko ababyeyi bishyuriwe mituweli ari mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kubashimira ko abana babo aribo babafasha mu kazi.

    Ati “Twayahaye amatungo magufi abacukuzi b'inyangamugayo, kubahemba rero ni ugutera ishyari ryiza abandi kugira ngo nabo ubutaha bazitwe inyangamugayo. Akazi bakora ni akazi abantu bose bumva bashaka kunyereza umutungo, rero bisaba kugira umutima w'ubunyangamugayo.'

    Mukashyaka Françoise utuye mu Mudugudu wa Mutembo mu Kagari ka Mbarara, ni umwe mu bagore bashinzwe umutekano muri Mine ya Rwinkwavu. Yavuze ko guhabwa ihene byamushimishije ku buryo ayitezeho kumufasha kugera ku iterambere kuko akenshi ihene ibyara kabiri mu mwaka.

    Umuhoza Liliane we yagize ati “Itungo nahawe riramfasha kwiteza imbere nanateze imbere umuryango wanjye, ndashimira abayobozi bangiriye icyizere bakampa uburyo bwo kwiteza imbere. Nirinze icyaha cyo kunyereza amabuye dukoramo, ikindi nakurikije neza ibyo bambwiraga gukora.'

    Utabaza Assiel wahawe inka, we yavuze ko yagiye atanga amakuru ku bantu bashakaga kwishora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe.

    Ati ' Inka rero bampaye igiye kumfasha mu gutuma abana babona amata, mbone ifumbire mpinge, niteze imbere nanasagurire amasoko.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze amatungo magufi yatanzwe ndetse na mituweli zishyuriwe abaturage ari ibikorwa byiyongera mu mibereho myiza y'abaturage ndetse no mu bukungu.

    Yavuze ko kandi bagiye kurushaho gufatanya n'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu kurwanya ababukora mu buryo butemewe kuko aribo bateza ibyago byinshi birimo impfu n'ibindi.

    Uyu muyobozi yasabye abahawe ihene kwirinda kuzigurisha, ahubwo bakazorora ku buryo zibafasha mu kubahindurira ubuzima.

    Ati “Iyo umuntu aguhaye impano ugomba kuyifata neza ikakugirira umumaro, byaba ari ikosa rero kuba babahaye ihene bagahindukira bakazigurisha, turabasaba ko babyirinda.'

    Rwinkwavu Mines bakoresha abakozi barenga 1000 aho bacukura amabuye y'agaciro arimo Colta na Gasegereti. Ni ibirombe byatangiye gucukurwa mu 1930 bikorwa n'Ababiligi.

    Abacukura amabuye y'agaciro 150 b'inyangamugayo ni bo borojwe ihene mu barenga 1000 bahakorera

    Mukashyaka yavuze ko ihene yahawe izamufasha kwiteza imbere

    Utabaza Assiel yahawe inka nk'Umuyobozi w'Umudugudu watanze amakuru agamije gutuma hatabaho ubucukuzi bwa magendu

    Abakozi b'indashyikirwa bashimiwe umuhate n'ubunyangamugayo bagaragaje

    Abayobozi b'imirenge bahawe amafaranga yo gutangira mituweli abaturage batoranyijwe

    Umuyobozi Mukuru wa Rwinkwavu Mines, Kalima Malick, yasabye abacukura amabuye y'agaciro kuba inyangamugayo

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko amatungo magufi yatanzwe ndetse na mituweli zishyuriwe abaturage bizabafasha mu kuzamura imibereho myiza yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abacukura-amabuye-y-agaciro-150-borojwe-ihene-abaturage-250-bishyurirwa

  • Nta gihugu cyahinduriwe amateka kandi akigishwa nabi nk'u Rwanda-Minisitiri Dr Bizimana – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rwaturutse mu gihugu hose tariki ya 8 Kamena 2024, rwitabiriye ikorwa cyiswe 'Igihango cy'Urungano' aho bibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagaragaje ko kumva neza impamvu yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaho bisaba kubanza gusubira mu mateka yaranze u Rwanda, yagejeje kuri jenoside rukumbi yabaye ku mugabane wa Afurika ari na yo yonyine yemejwe n'Umuryango w'Abibumbye.

    Ati 'Nta gihugu amateka yahinduwe kandi akigishwa nabi nk'u Rwanda bigatandukanya Abanyarwanda ku buryo bukomeye mu myaka irenga 60, hagati ya 1900 na 1962 u Rwanda ruhabwa icyiswe ubwigenge, abakoloni n'Abamisiyoneri bari bamaze guhindura imitekerereze, imyumvire n'imibanire y'abanyarwanda yose.'

    Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko ibikorwa byakwirakwije ivangura byahereye mu mashuri, ndetse abayizemo benshi ni bo bakomeje uwo mugambi kugeza ubwo bashyizeho politike ziheza Abatutsi bagashyira imbere Abahutu.

    Ati 'Igikomeye ngira ngo mufate ni uko irondakoko ryateye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda atari akaranze. Ntiryahozeho iteka. Rifite igihe ryatangiriye n'abaritangije, ryatangijwe n'abakoloni n'abamisiyoneri baryigisha Abanyarwanda bize mu mashuri yashinzwe na bo.'

    'Ni ho Abanyarwanda bavomye irondabwoko ryabyaye politike y'urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside yatangijwe na Parmehutu na Aprosoma kuva mu 1957.'

    Yagaragaje ko mu nyandiko zose abazungu banditse bakigera mu Rwanda zigaragaza ko basanze Abanyarwanda byunze ubumwe ariko nyuma batangiza poltike yo kubatanya kugira ngo babayobore.

    Yanavuze ko mu 1990, igihe FPR Inkotanyi yari itangiye urugamba rwo kubohora igihugu byagizwe urwitwazo rwa Leta, ishyira ingufu mu gukwiza urwango maze ibitangazamakuru bya Leta byifashishwa mu gukwirakwiza imvugo zimakaza urwango, zerekana ko 'umwanzi w'u Rwanda ari umututsi' ndetse bakangurira abaturage kumuhashya no kumusubiza aho yaturutse.

    Ati 'Ingengabitekerezo itegura Jenoside murayumvamo mu buryo bweruye, Umututsi n'abagize FPR bose baritwa amazina abatesha agaciro ko ari abanzi b'u Rwanda, inyangarwanda, abagande noneho abahutu bagahamagarirwa gushyira hamwe bakica, bagatsinda izo nyangarwanda, ni ukuvuga Abatutsi. Hano harimo umugambi wa Jenoside weruye rwose.'

    Yagaragaje ko hari urubyiruko rwinshi rwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashutswe n'abakuru babi.

    Ati 'Nimwigire ku mateka, murinde icyashaka cyose kubasubiza muri uru rwango rwose rworetse u Rwanda…iyi myaka 37, ni ukuvuga kuva mu 1957 yangije Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ku buryo bukomeye. N'iyo urebye abateguye n'abakoze jenoside harimo benshi bari bataravuka mu 1959 cyangwa se bari bato.'

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko hari abana n'urubyiruko n'uyu munsi bagikomeye ku ngengabitekerezo yabibwe n'ababyeyi babo.

    Ati 'Muramenye rero mubyirinde, umusaza Rugamba [Cyprien] yararirimbaga ati 'ntumpeho' namwe mujye mubyumva muhangane na byo ntibakabaheho.'

    Tariki 16 Mata 2014 ni bwo Loni yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga ritagibwaho impaka, nyuma y'uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda muri Arusha rwari rumaze iminsi rubyemeje.

    Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yasabye urubyiruko kwirinda abashaka gusubiza u Rwanda mu macakubiri

    Basobanuriwe inkomoko y’urwango rworetse u Rwanda kugeza habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Urubyiruko rwavuye mu turere dutandukanye rwahuriye mu gikorwa cy’Igihango cy’Urungano muri Intare Conference Arena


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-gihugu-cyahinduriwe-amateka-kandi-akigishwa-nabi-nk-u-rwanda-minisitiri-dr

  • Abakozi ba ICPAR beretswe ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n'uruhare rwabo mu kubaka igihugu – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 7 Gicurasi 2024 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Ni umuhango witabiriwe n'ibigo by'igenga by'ababaruramari bitandukanye nka Garnet Partners, Mazars, DNR Partners International, HLB n'abanyeshuri ba ICPAR.

    Nyuma yo gusura ibice by'Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi no kuganirizwa amateka, Umuhanga mu by'imitekerereze Mudahogora Chantal watanze ikiganiro yagarutse ku buryo Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa ndetse ubu ikaba iri mu cyiciro cyo kuyipfobya.

    Yagize ati 'Ubu hagezweho kuyipfobya (Jenoside). Ntekerezako ejo bundi mwabonye itsinda ry'abanyamakuru bishyize hamwe basohora inkuru 'Forbidden Stories'. Biriya rero ntabwo ari iby'ubu kuko ubwo Jenoside yategurwaga bari baratangiye kuyihakana no gusibanganya ibimenyetso.'

    Uyu muhanga mu by'imitekerereze yakomeje agaragaza uburemere bw'ibikomere bya Jenoside n'ingaruka zabyo.

    Ati 'Ibikomere bya Jenoside birahererekanywa bivuze ko abari bato na bavutse nyuma, abana bazabyara bazagira ibikomere bikomeye kurusha iby'ubu. Ku kazi nakira abana bafite ihungabana ryibyo babonye kuko abakoze Jenoside ntabwo byibura babarindaga kubona ibyo ababyeyi babo n'abandi bicwaga bakorerwaga.'

    Umwe mu bayobozi ba ICPAR, Kayibanda Julian yavuze ko bategura iki gikorwa mu rwego rwo gufasha urubyiruko bakorana kumenya amateka bityo bakamenya uko bakomeza abayirokotse.

    Yagize ati 'Twaje kwibuka kugira ngo twifatanye n'igihugu ndetse tunafata mu mugongo abarokotse Jenoside kuko n'abayiguyemo harimo n'ababaruramari. Ubu umubare munini dufite ni urubyiruko bityo tuza hano kugira ngo bige amateka bityo biyubake banafatanya n'abandi mu gufata mu mugongo abayorokotse.'

    Yakomeje agira ati 'Iyo urebye ibyo Abanyarwanda banyuzemo muri Jenoside dukwiye kwibaza icyo tugomba gukora nyuma y'aho ari naho igihugu cyafashe ingamba zo kwibuka twiyubaka. Urwo rubyiruko rukwiye kumva uburemere bw'ibyo abandi banyuzemo bityo bamenye uko babafasha mu rugendo rwo gukira ibikomere.'

    Umwali Leah umwe mu bakozi, yavuze ko kwibuka bimwibutsa inshingano afite.
    Ati 'Jenoside yadusigiye ibikomere byinshi bidindiza umuntu ku giti cye n'umuryango kandi niho igihugu cyacu cyubakiye. Rero nibuka kugira ngo nsigasire amateka mpe n'agaciro abazize uko bavutse.'

    ICPAR ivuga ko igikorwa cyo gusura Urwibutso no kwiyibutsa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kibaho buri mwaka, kuko hinjira abanyeshuri n'abanyamuryango bashya mu rugaga. ICPAR yashinzwe mu 2008, igamije guteza imbere umwuga w'ibaruramari mu Rwanda.

    Abatutsi barenga ibihumbi 250 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bahawe icyubahiro

    Abakozi ba ICPAR basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka

    Umuhanga mu by'imitekerereze Mudahogora Chantal yagaragaje uburemere bw'ibikomere bya Jenoside n'ingaruka zabyo

    Abakozi ba ICPAR beretswe ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n'uruhare rwabo mu kubaka igihugu

    Umuhanga mu by'imitekerereze Mudahogora Chantal yagaragaje uko abapfobya Jenoside babitangiye igitegurwa

    Kayibanda Julian yavuze ko bategura iki gikorwa mu rwego rwo gufasha urubyiruko bakorana kumenya amateka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-icpar-beretswe-ubukana-bwa-jenoside-yakorewe-abatutsi-n-uruhare

  • Uko Perezida Kagame yahinduye urugamba n'imbogamizi mu guhagarika Jenoside: Maj Gen Ruvusha yabivuye imuzi – #rwanda #RwOT

    Ni ibyo yatangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Ishuri rya IFAK (Institut de Formation Apostolique de Kimihurura) ku wa 07 Mata 2024.

    Maj Gen Ruvusha yavuze ko ku munsi wa kabiri urugamba rutangiye ari bwo uwari uyoboye ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu, Maj Gen Fred Gisa Rwigema, ndetse no mu minsi yakurikiyeho abandi bayobozi nabo bakahasiga ubuzima.

    Ati 'Murabyumva rero ko urugamba rutari rworoshye, rwari rukomeye gutakaza abayobozi bakurikiranye, ndetse abari muri Leta icyo gihe Habyarimana n'intagondwa ze bumva ko urugamba barutsinze, kubera ko n'uwari wakabaye yacungura urwo rugamba ntiyari ahari ari we nyakubahwa Perezida wa Repubulika, yari mu mahanga ari mu mashuri.'

    Maj Gen Ruvusha yavuze ko ibyo bikiba, Perezida Kagame, 'yihutiye kureka ibyo yari arimo byose aragaruka, agaruka ku rugamba,' ari nabwo yahise ahindura uburyo bw'imirwanire y'urugamba.

    Ati 'Icyo gihe rero urugamba kuko rwari rumaze kumera nabi, ndetse Leta yarizi ko imaze gutsinda urugamba, icyo yihutiye gukora ni ukugira ngo ahindure ingamba, ku basirikare bari ku rugamba icyo gihe tuva ku rugamba, dusubira inyuma kugira ngo yongere apange ingamba nshya,'

    'Abantu icyo gihe bari bashonje, bari bananiwe kuko nta masasu twari tufite, ntitwari dufite uyaduha, nta mbunda, ndetse naho twari tugeze atanga amabwiriza yo kugira ngo tuharekure dusubire inyuma kugira ngo twubake bushya.'

    Yavuze ko umwaka wa 1990 na 1991 yari imyaka yo kwiyubaka, icyo gihe byatumye leta yariho igira ngo yatsinze urugamba, ariko n'ubwo basaga n'abatuje hari ibikorwa bakoze birimo no kubohora gereza ya Ruhengeri.

    Mu myaka ya za 1992 nibwo hatangiye imishyikirano ndetse bigaragara ko yagendaga neza ariko Maj Gen Ruvusha yavuze ko icyagaragaje ko uruhande rwa Habyarimana rutashakaga imishyikirano ndetse rwateguraga Jenoside ni uko muri za 1993 hari Abatutsi batangiye kwicwa muri za Kibirira na Bugesera n'ahandi.

    Yahishuye ko icyo gihe icyatumye RPA yongera gutangiza urugamba n'ubwo imishyikirano yari iri kuba, ntibyari uko batashakaga imishyikirano, ahubwo kwari ukwereka Leta yariho ko badashaka ko ikomeza ubwicanyi.

    Yavuze ko Habyarimana n'abambari be bagaragaje ko bari barateguye mbere umugambi wa Jenoside ahubwo bategereje imbarutso, aho baje kuyibona ku wa 6 Mata 2024, ubwo indege yahanurwaga, Jenoside igahita itangira mu gihugu hose.

    Perezida Paul Kagame wari uyoboye urugamba yasabye ingabo za RPA yari ayoboye gutanga ikiguzi icyo ari cyo cyose kugira ngo zihagarike ubwo bwicanyi, batitaye ku bibazo bahura nabyo byose.

    Ubwo batangiraga urugamba rwo guhagarika Jenoside, Maj Gen Ruvusha yavuze ko bahuye n'imbogamizi zitandukanye n'ubwo zitababujije gukomeza kuko bari bafite icyo barwanira kandi cy'ukuri.

    Perezida Kagame wari uyoboye urugamba yohereje ingabo muri Kigali ariko intego Atari ugufata Kigali, ahubwo ari uguhagarika ubwicanyi, ndetse hoherezwa n'izindi mu gihugu hose kugira ngo ahari hari kuba ubwicanyi hose buhagarikwe.

    Yagize ati 'Muri ibyo bikorwa byose imbogamizi zarimo, icya mbere murumva muri urwo rugendo rwose kuva hafi n'umupaka ukwira igihugu cyose, murumva nta kajugujugu twagiraga ngo izo ngabo ziragenda muri kajugujugu zitabare abantu vuba, nta modoka zabagabo ngo murajya muri izo modoka mutabare abantu vuba, imodoka zari ikirenge.'

    Indi mbogamizi yatumye bitoroha ni uko ingabo za RPA zirenga gato ibihumbi icumi mu gihe ingabo barwanaga bari bafite ibihumbi bigera muri 50, bikaba Atari ibintu byaboroheye, 'ariko ahari ubushake, ahari ikinyabupfura, ahari impamvu, ahari ukuri, byanze bikunze n'iyo wahangana n'icumi wabatsinda badafite icyo barwanira.'

    Icyo gihe, yavuze ko barwanaga banashakisha abahigwaga bari bihishe kugira ngo babatare, hari aho bageraga nabo bakabihisha bikaba ngombwa ko bahatinda babashakisha kugira ngo batabasiga mu maboko y'umwanzi, bigatuma urugendo rutaba rugufi.

    Ikindi yavuze cyabaye imbogamizi, ni Loni 'itari ifite icyo imaze,' kuko hari n'aho yafashije Interahamwe kubona uko zihunga ndetse bazijyana no mu nkambi kugira ngo bazirinde.

    Maj Gen Ruvusha yashimiye ubutwari bw'Abanyarwanda, kuko hari abo bahuraga banegekaye bitewe no guhigwa no guhunga ariko babakiza bakabajyana kujya kubereka abanda kandi nabo bagifite intege nke, yashimiye kandi abatarahigwaga bagize umutima wo gutabara abahigwaga n'abagize umutima wo kutivanga mu kibi.

    Ubwo yageraga ku rugamba, Perezida Paul Kagame, yahinduye byinshi byatumye babasha kurutsinda

    Abasirikare 600 barindaga abanyapolitiki muri CND nabo binjiye mu rugamba rwo guhagarika Jenoside bahereye i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-perezida-kagame-yahinduye-urugamba-n-imbogamizi-mu-guhagarika-jenoside-maj

  • Green Hills Academy yahaye impamyabumenyi aba… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024, ni bwo abanyeshuri basoje amasomo y'icyiciro cy'amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy bagaragiwe n'ababyeyi babo, abarezi ndetse n'Ubuyobozi bwa Leta y'u Rwanda, bahawe izi mpamyabumenyi, hashimangirwa ko ubutwari bwabaranze bwatumye Kaminuza zirenga 100 ziyemeza kubakira mu cyiciro gikurikira bagiye kwinjiramo.

    Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori bisoza amashuri yisumbuye ku banyeshuri 112 bo muri Green Hills Academy (GHA) mu 2024, bahawe izina ry'Indatwabigwi. Ibi birori byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali].

    Madamu Jeannette Kagame yibukije aba banyeshuri gukomeza kurangwa n'ikinyabupfura no gukora cyane kuko ari byo bizabageza ku byo bifuza byose. Yabasabye no kugira ibitekerezo birimo udushya no gukora amahitamo meza mu byo bakora.

    Abanyeshuri barangije uyu mwaka bahawe izina ry'Indatwabigwi, baturuka mu bihugu biherereye hirya no hino ku Isi. Benshi bagiye gukomeza amasomo ya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Buholandi, Canada n'ahandi.

    Mu ijambo ryuje impanuro, Minisitiri w'Intebe Dr. Eduard Ngirente wavuze mu mwanya w’uhagarariye ababyeyi barerera muri iri shuri, yabwiye abanyeshuri basoje amasomo yabo ko nk'ababyeyi ndetse n’igihugu cyababyaye babitezeho byinshi, abasaba ko aho bazajya hose bagomba gukomeza kurangwa n’imico myiza ndetse n’indangagaciro zikwiye umunyarwanda.

    Yagize ati: 'Mu gihe mutangiye urugendo rushya muzirikane ko nk'ababyeyi banyu tuzahora duhari ku bwanyu. Turabasaba guhora muzirikana aho mugiye kwiga, ahandi mu bindi bihugu cyangwa se mu Rwanda. Inshingano ya mbere mufite ni uguhaha ubumenyi, kugira ngo muzagaruke kubukoresha mwubaka igihugu cyatubyaye. Mufite uruhare runini mu kubaka u Rwanda twiyemeje, twifuza, rutekanye kandi rwagutse mu bitekerezo no mu bikorwa.”

    Umuyobozi w'icyiciro cy’amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy, Anna Bagabe, yavuze ko ku mishinga ibiri myiza kurusha iyindi yatekerejwe na bamwe muri aba banyeshuri igashyirwa mu bikorwa na bagenzi babo bose, avuga ko yagize ingaruka nziza bityo ikigo kizakomeza kuyikurikirana.

    Yashimangiye ko aba banyeshuri basoje mu mwaka wa 2024 bahawe izina ry’Indatwabigwi barikwiriye kubera ko bagize uruhare runini mu bikorwa bikomeye bifitiye ikigo n’igihugu akamaro.

    Abanyeshuri ba Green Hills Academy bakora ibikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza ya bagenzi babo n'Abanyarwanda muri rusange. Abarangije muri uyu mwaka, bafashije ababyeyi bakiri bato babyariye iwabo batuye mu Ntara y’Iburasirazuba, haba mu buryo bwo kubaba hafi no kubatera inkunga y’amafaranga. Banatangije kandi isomero rusange i Jali mu Mujyi wa Kigali.

    Umunyamideli akaba n'umwe mu banyuze muri iri shuri mu 2008, yasangije barumuna be amwe mu masomo akomeye yize mu buzima, abasaba kwishimira intambwe bagezeho no kubyaza umusaruro amahirwe yose bafite.

    Yabahaye impanuro zitandukanye, abagira inama yo kumenya abo baribo n'icyo bashaka, kandi bagakomeza kugira intego, amatsiko yo kumenya ibishya, kubaka ubushuti n’abantu, gufasha abandi n’izindi nama nyinshi zizabaherekeza mu buzima bushya binjiyemo.

    Kagabo Gwiza Mika, umwe muri aba banyeshuri basoje amasomo yabo, yabwiye InyaRwanda ko yishimira inshuti nziza akuye muri iki kigo nubwo rwari urugendo rurerure kandi rutoroshye.

    Yagize ati: “Ndashimira ababyeyi n’abarimu badufashije muri iyi myaka yose itandatu mu mashuri yisumbuye, ndabashimira kuko ni bo baduteye imbaraga zo gukomeza. Nshaka kwiga ‘Mechanical Engeering’ muri Kaminuza, kandi namaze no kubona aho nzakomereza mu mashuri yanjye mu Bwongereza.”

    Green Hills Academy ni ishuri rimaze imyaka 26. Ni ishuri ry'ababyeyi barimo na Madamu Jeannette Kagame, ryatangiye mu 1997 ritangirana abanyeshuri 130.


    Green Hills Academy yakoze ibirori yatangiyemo impamyabumenyi ku banyeshuri bayo bagera ku 112

    Ibi birori byitabiriwe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame  


    Yasabye ‘Indatwabigwi’ gukomeza kurangwa n’ibitekerezo byubaka igihugu cyababyaye


    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore na Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente bari bitabiriye


    Minisitiri Ngirente yibukije abanyeshuri basoje ko urugendo rutarangiriye aha 


    Sonia Mugabo wize muri Green Hills Academy yahaye impanuro barumuna be


    Umunyeshuri wahize abandi akomoka mu Bushinwa


    Akanyamuneza kari kose ku banyeshuri basoje amashuri yabo yisumbuye


    Bishimiye impamyabumenyi bahawe


    Ubwo bafataga ifoto na Madamu Jeannette Kagame


    Abayobozi b’abanyeshuri bakase ‘Cake’ hamwe na Madamu Jeannette Kagame hishimirwa intambwe ikomeye bagezeho


    Ababyeyi bari bishimiye abana babo cyane




    Itorero rya GHA ryasusurukije abitabiriye mu mbyino gakondo zinogeye ijisho



    Intore nazo zahamirije


    Band y’ikigo nayo yafashije abitabiriye gususuruka

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ibi birori

    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143815/green-hills-academy-yahaye-impamyabumenyi-abanyeshuri-112-mu-birori-byitabiriwe-na-madamu–143815.html

  • Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye n'umuryango we bibutse Pierre Nkurunziza #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi n'umuryango we kuri uyu wa Gatandatu bifatanyije n'abayobozi batandukanye ndetse n'abaturage ,uri rusange mu kwibuka Pierre Nkurunziza umaze imyaka yitabye Imana nyuma yo kumara ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2005 kugeza Kamena 2020.

    Inzu y'Umukuru w'Igihugu cy'uBurundi ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko umuhango wo kwibuka Nkurunziza wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu cyaranzwe no gushyira indabo ku mva ye iherereye mu mujyi wa Gitega.

    Mu bitabiriye uwo muhango hanarimo Denise Bucumi wahoze ari umufasha wa nyakwigendera ndetse n'abana be batandatu yamusigiye.

    Ku itariki nk'iyi ya 8 Kamena 2020, ni bwo Pierre Nkurunziza witeguraga gushyikiriza ubutegetsi Evariste Ndayishimiye waherukaga gutsinda amatora y'Umukuru w'Igihugu yapfuye azize urupfu rutunguranye rutavuzweho kimwe n'abantu, yaguye mu bitaro byo mu ntara ya Karusi.

    Itangazo Guverinoma y'u Burundi yasohoye bukeye bwaho rivuga ko yazize 'indwara yatumye umutima we uhagarara'.

    Nyuma y'imyaka ine uyu mugabo witeguraga kuba umuyobozi w'ikirenga w'u Burundi apfuye, kuri ubu urujijo ruracyari rwose ku ntandaro y'urupfu rwe.

    Amakuru amwe avuga ko yaba yarahitanwe n'icyorezo cya COVID-19, gusa hari andi makuru ahwihwisa ko yaba yararozwe aribyo byatumye.

    The post Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye n'umuryango we bibutse Pierre Nkurunziza appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/burundi-perezida-evariste-ndayishimiye-numuryango-we-bibutse-pierre-nkurunziza/

  • Diamond Platnumz yemeye kongeresha Zuchu amabere ariko amuha isezerano rimwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz yemeye gutera inkunga Zuchu bavugwa mu rukundo (nubwo hashize iminsi bizwi ko batandukanye) inkunga yo kujya kwibagisha bakamwongerera amabere bizwi nka ‘plastic surgery’.

    Ni muri video Zuchu yashyize ku Snapchat (bitazwi igihe yafatiwe kuko bari barashwanye), yasabaga Diamond ko yamutera inkunga akajya kwibagisha.

    Diamond Platnumz yamwemereye amubwira ko nta kibazo ariko amusezeranya ko atazigera amusura muri cyo gihe ari mu bitaro yarabazwe.

    Muri 2023 Diamond yagaragaje ko ibintu byo kwibagisha abantu bagahindura imiterere atabishyigikiye.

    Icyo gihe yifashishije ifoto ya Michael Jackson avuga ko atigeze yihinduza imiterere ye maze iherekezwa n’amagambo agira ati “bamwe mu bagore baribagisha ariko bakamera nk’aho ari karemano.”

    Mu bagore bane baheruka gukundana na Diamond Platnumz, Zari Hassan, Hamisa Mobetto, Tanasha Donna na Wema Sepetu bose bavuzweho kuba baribagishije bagahindura imiterere y’imibiri ya bo.

    Diamond Platnumz yemeye gutera inkunga Zuchu akajya kwiyongeresha amabere

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-yemeye-kongeresha-zuchu-amabere-ariko-amuha-isezerano-rimwe

  • Rutayisire yanze kurekura! Amatora muri Rwan… – #rwanda #RwOT

    Aya matora ari kubera ku rubuga rwa www.Noneho.com yatangiye kuva ku wa 27 Gicurasi 2024, biteganyijwe ko azasozwa tariki 22 Kamena 2024.

    Ni irushanwa riri gutegurwa na Embrace Afrika Rwanda. Kuva aya matora yatangira, umukobwa witwa Saluwa Rutayisire ari ku mwanya wa mbere aho kugeza ubu agejeje amajwi 1,304.

    Akurikiwe na Isaro Rosine Utezeneza ufite amajwi 1,248. Uyu mukobwa nawe amazeigihe kinini ari kuri uyu mwanya. Ku mwanya wa Gatatu hari Gloria Bobette Gahigana ufite amaji 848, ni ubwa mbere uyu mukobwa abonetse kuri uyu mwanya nyuma y’ibyumweru bitatu bishize aya matora atangijwe.

    Akurikiwe na Prechia Kamikazi ufite amajwi 730. Ni ubwa mbere uyu mukobwa ageze kuri uyu mwanya, kuko mu byumweru bitambutse, yabonekaga ku mwanya wa Kabiri ndetse no ku mwanya wa Gatatu.

    Ku mwanya wa Gatanu hariho umusore witwa Eddy Yakin Mugisha ufite amajwi 418. Uyu musore amaze igihe kinini ari kuri uyu mwanya.

    Clarisse Dusenge ari ku mwanya wa Gatandatu ni mu gihe cy’umweru gishize yari mu myanya itanu ya mbere. Kuza mu myanya ya mbere, bihesha amahirwe umunyamideli yo kuzagaragara mu banyamideli 30 bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma.

    Rutayisire uri ku mwanya wa mbere, kuri instagram ye agaragaza ko ari umunyamideli umaze igihe kinini ubikora, kandi ari mu babarizwa mu inzu y’imideli ya Kigali Model Academy.

    Iri rushanwa ryagiye riba mu bihe bitandukanye, kandi abaritegura bafashije ababaga bahize abandi guserukira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ku Isi asanzwe afasha abanyamideli kwiteza imbere no kugaragaza impano zabo ku ruhando mpuzamahanga. 

    Aya matora ari kubera ku rubuga rwa www.noneho.com azasiga hamenyekanye abasore n'inkumi 30 bazinjira mu cyiciro kibanziriza icya nyuma 'Top 30'.

    Umuyobozi uhagarariye Embrace Africa itegura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model, Ndekwe Paulette, yabwiye InyaRwanda ko hari hiyandikishije abantu 162, nyuma y'isuzuma ryakozwe n'Akanama Nkemurampaka kemeza ko 101 aribo binjira mu cyiciro cy'amatora yo kuri Internet.

    Ati 'Twahisemo 101 tubona bajyanye n'ibyo twashingiyeho ubwo ndavuga ko ibyo bagombaga kuba bujuje. Dukorana n'amarushanwa atandukanye yo ku Isi, ku buryo ugize amahirwe yo gutsinda muri Rwanda Global Top Model tumufashe kwitabira ariya marushanwa mpuzamahanga dukorana nayo.'

    Akomeza ati 'Dushingira cyane ku kureba umukobwa/umusore wujuje iby'amarushanwa Mpuzamahanga y'imideli dukorana nayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi. Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera ku yindi nshuro.'

    Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta “idufasha mu gushyigikira impano z'urubyiruko” kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n'ibindi byabangiriza ejo hazaza.

    Ndekwe Paulette yavuze ko iyi nshuro uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amafaranga ataratangazwa umubare, ndetse bazamufasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku isi.

    Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 Frw.

    Ni mu gihe uzahiga abandi mu gutorwa cyane kuri internet azahembwa ibihumbi 300 Frw. Mu bindi biteganyijwe ni uko abazatsinda bose, bateguriwe kuzatemberezwa ahantu nyaburanga hihariye.

    30 bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma bazahatana mu matora yo kuri internet azaba guhera tariki 25 Kamena 2024 kugeza tariki 12 Nyakanga 2024.

    Abanyamideli 30 bazatorwamo 5 bazaba bahize abandi mu kugira amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), 5 bazaba bahize abandi mu kwishimirwa n'abatoye (Public Choice). 

    15 bo bazatorwa n'Akanama Nkemurampaka gafite amajwi ya 60% na 40% azatangwa n'abakurikiye iri rushanwa muri rusange. 

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE

    Rutayisire uri ku mwanya wa mbere ahanganye n’abandi banyamideli 101 muri iri rushanwa






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143814/rutayisire-yanze-kurekura-amatora-muri-rwanda-global-top-model-ageze-ahakomeye-143814.html

  • Nyarugenge: Umugabo w'imyaka 54 yafatanywe amacupa arenga 4,700 y'amavuta yo kwisiga yangiza uruhu – #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 04 Kamena 2024, nibwo uyu umugabo yasanzwe mu iduka rye, afatanwa amavuta yo mu bwoko bwa Beauti, Paw paw, Caro light, Éclair 600, Extra Claire, Epiderme Crème, Totem, Infini Clear na Diproson, afite agaciro ka miliyoni 14Frw.

    Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubufatanye bwa Polisi y'u Rwanda, inzego z'umutekano, iz'ibanze ndetse n'abaturage, butuma abakora ubucuruzi butemewe n'amategeko na magendu babasha gufatwa bagashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, bagahabwa ibihano by'ibyaha bakoze.

    Ati 'Byagiye bisobanurirwa abantu inshuro nyinshi ko hari amavuta yo kwisiga yakuwe ku rutonde rw'ayemewe na Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda bitewe n'uko akoranywe ibinyabutabire byangiza uruhu rw'abayisiga.'

    ACP Rutikanga yaboneyeho gushishikariza abaturage kujya bitonda bakita ku kureba amatariki y'igihe igicuruzwa cyakorewe n'igihe kizarangirira mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo, no kwirinda kugura amavuta atemewe ndetse aho babibonye bakihutira gutanga amakuru.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n'umwijima.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange; Ingingo ya 266 ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe nk'umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n'ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Polisi y'u Rwanda iragira inama abacuruzi yo kwirinda gukora ibikorwa bishobora gushyira ubucuruzi bwabo mu kaga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-umugabo-w-imyaka-54-yafatanywe-amacupa-arenga-4-700-y-amavuta-yo