Blog

  • Mbega inzigo! Umugabo yishe umugore we yafungiwe ahita ajya kwirega #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Rugerero ho Mu Karere ka Rubavu mu Kagari ka Gisa mu Mudugudu wa Gisa, hasakaye inkuru y'umugabo witwa Niyomukesha Evariste w'imyaka 42 bikekwa ko yishe umugore we witwa Mukeshimana Claudine.

    Uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we bivugwa ko yari amaze imyaka 2 afunze azira gukubita umugore we bityo ngo bakaba bari basanzwe babana mu makimbirane.

    Umwe mu baturage yavuze ko uyu mugabo yari amaze igihe afunze azira gukubita uyu mugore kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane. Kugeza ubu biri kuvugwa ko yamaze kwijyana kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Karere ka Rutsiro.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero, Nsabimana Mvano Etienne, yemeje aya makuru ko uyu mugabo yishe umugore we koko yarangiza akajya kwitanga kuri RIB yo mu Karere ka Rutsiro aho bari basanzwe batuye.

    Ati: 'Yego yamwishe ni byo. Yamwishe, nyuma y'aho aratoroka, ajya kubivuga kuri Polisi mu Karere ka Rutsiro, atanga amakuru twagezeyo dusanga koko umugore yapfuye ni uko byagenze.' Gitifu yakomeje avuga ko bombi bari batuye mu Karere ka Rutsiro bakaba bari bamaze igihe gito bimukiye mu Karere ka Rubavu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yavuze ko bagiye gukurikirana iby'ayo makuru. Ati: 'Tugiye kubikurikirana.'

    The post Mbega inzigo! Umugabo yishe umugore we yafungiwe ahita ajya kwirega appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/mbega-inzigo-umugabo-yishe-umugore-we-yafungiwe-ahita-ajya-kwirega/

  • Uganda: Bamwe bari mu mihanda bashaka Museveni, abandi bari gushaka Muhozi #rwanda #RwOT

    Byari mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 08 Kamena 2024, urubyiruko rw'ishyaka riri ku butegetsi NRM(National Resistance Movement),mu gihugu cya Uganda rwibumbiye muri Yellow Youth Movement (YYM), rwabyutse rwigaragambya mu mahoro mu mujyi wa Mbarara, rusaba ko Perezida w'iki gihugu Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni yakongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe kuzaba muri 2026.

    Nyakubahwa Perezida Museveni ayoboye Uganda kuva mu mwaka wa 1987 ntaravuga ko azongera kwiyamamaza mu matora ataha ariko bigaragararira benshi ko abantu benshi biganjemo urubyiruko bamushaka ko yakongera akiyamamaza.

    Igiteye urujijo ni uko umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ashaka kuyobora iki gihugu biciye mu itsinda yashinze ryitwa MK Movement rigenda rikora ibikorwa bisa nko kumwamwaza mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Nzabandora rero! Nonese ubwo umwana aziyamamaza na se yiyamamaze?
    Twihere ibitekerezo cyangwa inkuru kuri +250788443338 cyangwa +250788808002.

    The post Uganda: Bamwe bari mu mihanda bashaka Museveni, abandi bari gushaka Muhozi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/uganda-bamwe-bari-mu-mihanda-bashaka-museveni-abandi-bari-gushaka-muhozi/

  • Hagaragajwe ibikibangamiye urugendo rw'ubudaheranwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni inama iri kuba ku nshuro ya gatandatu, ikaba iri kubera kuri Marriott Hotel Kigali, kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 9 Kamena 2024, aho yateguwe n'Umuryango Mpuzamahanga w'Abashakashatsi biga ku budaheranwa (Resilio Association).

    Uyu muryango ufatanyije n'uharanira kubaka amahoro arambye (InterPeace), Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Never Again Rwanda, Kaminuza y'u Rwanda n'abandi.

    U Rwanda rwafashwe nk'urugero rwiza mu guhangana n'ibibazo bishingiye ku budaheranwa ahanini bitewe n'ibihe rwanyuzemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu 1994.

    Mu bushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko ibipimo ari byiza ariko hakiri ibyo gukora ku birebana no gukira kuri buri muntu ku giti cye.

    Imbogamizi zibangamiye ubudaheranwa ni uko hari abantu benshi batarigira icyizere ndetse no kurenga ibyababayeho kuko bagita umwanya munini ku byahise aho kureba ibiri imbere.

    Urugendo rw'ubudaheranwa mu Rwanda ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw'inzego buri ku kigero cya 92%.

    Umuyobozi wa Inter Peace Rwanda, Kayitare Frank, yashimangiye ko nubwo hari ibyakozwe ariko ababyeyi bakwiriye gufasha abana gukira ariko nabo batisize.

    Yagize ati 'Ku rwego rw'umuryango, ubudaheranwa buracyari hasi kubera amakimbirane ndetse n'ibikomere ababyeyi basigiwe na Jenoside bityo bakaba batarabohokera abana babo. Ntushobora kuvuga ubudaheranwa utavuga ku bantu bakiri bato uyu munsi.'

    'Nibo bakwiye cyane cyane kubwubakwamo bityo amateka yabo ntabaherane. Kugira urubyiruko muri ibi biganiro no muri gahunda dukora muri sosiyete ni ukugira ngo barenge ibikomere by'ababyeyi babo kuko turabizi ko hari n'ababyeyi bagifite ingengabitekerezo, abandi baheranwe n'agahinda n'ubwoba.'

    Kayitare yongeyeho ko urubyiruko rukwiriye kwivanamo amateka y'ababyeyi ndetse rukivanamo ibyo bikomere biciye mu biganiro rugirana hagati yarwo kuko birufasha komorana.

    Umukozi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE,Uwera Kanyamanza Claudine, yavuze ko hakiri urugendo rwo kugira ngo ubudaheranwa bugerweho.

    Ati 'Iyo umuntu atekereza, akabasha kwiga, akabasha gukora no gukemura ibibazo ahura nabyo mu buzima bigaragara ko hari inzira nziza ihari mu kubaka ubudaheranwa. Ubufasha waha umuntu bwose, aba akeneye no gusanwa umutima.'

    Muri iyi nama hagaragarijwemo ko ubudaheranwa bwubakiye ku nkingi enye zirimo ubw'umuntu ku giti cye, ku rwego rw'umuryango, sosiyete ndetse n'ubw'inzego zitandukanye.

    Kuva mu 2023 hari imiryango 10 igamije gushyira mu bikorwa gahunda y'isanamitima, kubana neza no guteza imbere Abanyarwanda ariko hashimangirwa ubudaherwanwa.

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bagaragaje ibikibangamiye urugendo rw’ubudaheranwa mu Rwanda

    Umuyobozi wa Inter Peace Rwanda, Kayitare Frank yavuze ko hakiri urugendo kugira ngo ubudaheranwa bugereweho mu Rwanda ku kigero cya 100%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ibikibangamiye-urugendo-rw-ubudaheranwa-mu-rwanda

  • Urubyiruko rurenga 500 rwo mu Karere k'Ibiyaga Bigari rwigishijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni urubyiruko ruturuka mu bihugu by'u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, rwiganjemo urwiga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Rubavu n'abaturuka muri Uganda na RDC bari mu ihuriro rw'urubyiruko ruharanira amahoro bagamije kwigisha bagenzi babo bo mu bihugu baturukamo.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Mahoro Eric, yasabye uru rubyiruko kutarebera abakomeje gupfobya no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize ati “Urubyiruko turarusaba ibintu bibiri, kutayobywa n'abakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside cyane ku rubyiruko rwegereye umupaka, bahagarare ku kuri kw'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyo tuyababwira tuba tugira ngo bishakemo imbaraga kugira ngo abayipfobya batabayobya.”

    “Ikindi tubasaba gusigasira ibyagezweho kuko abenshi batabaye muri aya mateka, ariko tubasobanurira ko ubumwe bw'Abanyarwanda ari bwo butugejeje ku iterambere tubona uyu munsi. Amahitamo yabo ya buri munsi akwiye gushyigikira, gusigasira ibyo tugezeho no kudatera intambwe isubira inyuma na rimwe.”

    Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle yateguye ibi biganiro, Frere Vital Binguyeneze, avuga ko iki gikorwa gihuza urubyiruko rukamenya amateka ndetse rukubaka n'amahoro cyane ko muri aka Karere k'Ibiyaga Bigari usanga ingengabitekerezo ya Jenoside iri kugenda ifata indi ntera akabasaba ko baba umusemburo w'amahoro.

    Yagize ati “Turifuza ko uru rubyiruko ruba umusemburo w'amahoro muri aka Karere bakageza ubu butumwa kuri bagenzi babo batabashije kuhagera bityo Igihugu cyacu kigakomeza kuba umusemburo w'amahoro muri aka Karere ndetse no ku Isi yose.”

    Bamwe mu rubyiruko rwo mu mahanga rwitabiriye ibi biganiro, bavuga ko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rudakwiye kuba urw'Abanyarwanda gusa kuko usanga igira ingaruka mbi ku Isi hose bityo ko nk'urubyiruko bagomba gufatanya n'abandi mu kuyirwanya.

    Muhindo Noerine Basa wo muri Uganda i Kasese, yagize ati “Twize amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingaruka zayo, nk'urubyiruko umusanzu wanjye mu gukumira ingengabitekerezo, ni ukwigisha abaturage no kubasangiza amakuru nyayo kugira ngo iryo cengezamatwara ridakomeza kubigarurira bakagera aho barwana bakicana.”

    Elie Syauswa w'i Goma muri RDC, na we yagize ati “Tugomba guharanira ubumwe kuko nibwo bwabuze abantu bica abandi. Ntabwo ari indangagaciro ko umuntu yica undi kuko Imana idusaba gufashanya. Tugomba gukora ibyiza biteza imbere rubanda.”

    Urubyiruko rwitabiriye iyi ngando y'iminsi itanu rwigishijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu guharanira ko ibyiza byagezweho bikomeza kurindwa.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Mahoro Eric, yasabye uru rubyiruko kutarebera abakomeje gupfobya no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

    Urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro ruturuka mu Bihugu by’u Rwanda, RDC na Uganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rurenga-500-rwo-mu-karere-k-ibiyaga-bigari-rwigishijwe-amateka-ya

  • Impanuro Madamu Jeannette Kagame yahaye abanyeshuri 112 barangije amasomo muri Green Hills Academy – #rwanda #RwOT

    Iki cyiciro cyasoje amasomo kigizwe n'abanyeshuri bavuye mu bihugu 24 bitandukanye cyiswe Indatwabigwi.

    Madamu Jeannette Kagame yabashimiye uko bitwaye kandi anabasaba kurangwa n'indangagaciro zirimo guhozaho, ikinyabupfura no gukora cyane.

    Yakomeje ati 'Ntimuzigere musuzugura akamaro ko guhozaho, ikinyabupfura no gukora cyane mu myigire yanyu y'ahazaza. Mwibuke ko mu mashuri makuru ari ahantu ho guhatana, aho ubuhanga bushobora kukugeza kure.'

    Yongeye ho ati 'Ni ahantu ikinyabupfura no kugendera kuri gahunda bizatuma utera imbere mu gihe gukabya no kuba nyamwigendaho bizagusubiza inyuma.'

    Yakomeje agaragaza ko imbaraga bakoresheje mu kurangiza amashuri yisumbuye zidakwiye guhagararira aho ahubwo ko bakwiye gukomeza gushyiramo umwete.

    Madamu Jeannette Kagame kandi yabasabye ko binyuze mu mbaraga zabo nk'urubyiruko bakwiye guhanga udushya no kuzana ibitekerezo bishimangira uruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu.

    Ati 'Muze mufite ibitekerezo byo guhanga udushya, muharanire kugira umusanzu ku iterambere ry'igihugu cyababyaye kandi ibyo bizahore bibatera ishema.'

    'Muzahore muharanira kubazwa inshingano ubwanyu, ubushobozi bwanyu ku mahitamo meza burahagije mukeneye gusa gukora amahitamo meza kandi ibi mujye mubireba nk'umuhamagaro wanyu.'

    Yabasabye kandi kwita ku mibereho y'ubuzima bwabo bwo mu mutwe binyuze mu gutanga amakuru hakiri kare mu gihe bakeneye ubufasha n'urukundo.

    Ku bijyanye no guhitamo inshuti, Madumu Jeannette Kagame yabasabye guhitamo inshuti nziza, zibafasha mu gutera intambwe aho kureba izibasubiza inyuma.

    Ati 'Nkuko mugiye hanze bishobora gukoresha ubusore bwanyu, mwitwararike n'abo mugendana. Abakuzengurutse bazabe abantu bakuzamura aho kuba abagusubiza hasi. Muzakoreshe imbuga nkoranyambaga ariko ntimuzatume zo zibakoresha. Muhitemo inshuti abana banyu bashobora kuzita umuryango.'

    Madamu Jeannette Kagame kandi yashimye ubuyobozi bwa Green Hills Academy, abarimu ndetse by'umwihariko ashimira Umuyobozi w'abiga mu mashuri yisumbuye muri iki kigo, Anna Bagaba, umaze imyaka irenga 18 ahakora n'Umuyobozi Mukuru, Daniel Hollinger.

    Yasabye kandi abanyeshuri bavuye mu bindi bihugu ko mu gihe bazasubira iwabo bazakoresha ubuhanga baherewe muri Green Hills Academy neza no kugaragaza itandukaniro.

    Umunyeshuri wahize abandi mu barangije amashuri yabo ni Daichi Yokomizo washimye uko yabanye na bagenzi be ndetse n'umusanzu ukomeye w'abarimu babahaye ubumenyi.

    Yasabye bagenzi be kuzarangwa n'indangagaciro nziza ndetse no kubera bagenzi babo aho bagiye kwerekeza abantu beza kandi bishobora kuzabafasha guhindura ubuzima bwabo bikanahindura Isi muri rusange.

    Daichi Yokomizo asanzwe ari umunyeshuri ukunda imikino itandukanye irimo koga ndetse n'umupira w'amaguru ariko kandi akunda umuziki kuko yabarizwaga no muri Band y'umuziki ya Green Hills Academy.

    Daichi Yokomizo yavuze ko ashaka gukomeza amasomo ye mu bijyanye na Mechanical Engineering muri University of British Colombia muri Canada.

    Minisitiri w'Intebe wavuze nk'umubyeyi uhagarariye abandi, Dr Edouard Ngirente, yashimye urugendo rw'abanyeshuri barangije abasaba gukomeza kuzirikana indangagaciro batojwe.

    Ati 'Turabasaba guhora muzirikana ko aho mugiye kwiga, kuko benshi muri mwe mugiye gukomeza amashuri ahandi mu bindi bihugu cyangwa mu Rwanda, inshingano ya mbere mufite ni gahunda yo guhaha ubumenyi kugira ngo muzagaruke kubukoresha mwubaka igihugu cyatubyaye.'

    Yakomeje ati 'Mufite uruhare runini mu kubaka u Rwanda twiyemeje, rutekanye, rwagutse mu bitekerezo no mu bikorwa nk'ababyeyi banyu turabizeza gukomeza kubashyigikira no kubaba hafi mu myigire yanyu no mu bindi muteganyijwe gukora.'

    Dr Ngirente yasabye aba banyeshuri kurangwa n'ikinyabupfura, kwitwara neza ndetse n'izindi ndangagaciro zose bigishijwe kuko bizabafasha kugera ku nshingano n'intego zabo bifuza kugeraho.

    Ku ruhande rw'Umuyobozi Mukuru wa Green Hills Academy, Dr. Daniel Hollinger, yashimye ubwitange bwaranze abanyeshuri mu gihe bamaze bahabwa amasomo yemeza ko abenshi muri bo bagiye gukomereza amasomo yabo mu bindi bihugu.

    Madamu Jeannette Kagame yashimye umuhate waranze aba banyeshuri

    Ababyeyi b’abana bari babaherekeje

    Abanyeshuri barangije bishimiye gusoza amasomo

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye aba banyeshuri kurangwa n’indangagaciro batojwe

    Umuyobozi Mukuru wa Green Hills Academy, Daniel yashyimye aba banyeshuri barangije

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Green Hills Academy, Mbundu Faustin yashimiye aba banyeshuri

    Umunyeshuri wahize abandi,Daichi Yokomizo yashimye uko yabanye na bagenzi be

    Abanyeshuri banyujijemo bagaragaza impano zabo

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje icyafasha uru rubyiruko mu rugendo rw’ahazaza

    Munyakazi Sadate nawe yari yitabiriye ibirori byo gushyigikira umwana we warangije amasomo

    bagaragaje ko muri Green Hills bahigiye byinshi

    Madamu Jeannette yafatanye ifoto y’urwibutso n’abanyeshuri barangije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impanuro-madamu-jeannette-kagame-yahaye-abanyeshuri-112-barangije-amasomo-muri

  • Bull Dogg na Riderman bagiye gukora igitaramo… – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho mu kiganiro cyihariye bagiranye na InyaRwanda, nyuma y'uko bashyize hanze iyi Album iriho indirimbo esheshatu zitsa ku ngingo zinyuranye.

    Bull Dogg yavuze ko batangiye gushaka abafatanyabikorwa kugira ngo bazakore iki gitaramo. Ati 'Igitaramo cyo kigomba kubaho, turi kubikoraho cyane, turi gushyiramo imbaraga nyinshi, ku buryo turi gushaka n'abaterankunga n'abantu babidufashamo, kuko igitaramo ntabwo ari ikintu cyoroshye. Ukeneye aho gukorera, ibikoresho nkenerwa, kandi atari 'concert' nto, ahubwo nini.'

    Yavuze ko hamwe n'Imana 'tuzakora igitaramo kinini kandi cyiza'. Riderman yavuze ko batangiye gutekereza iki gitaramo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya benshi mu bafana babasabye ko bakora igitaramo cyo kumurika iki gitaramo. Ati 'Ni muri uyu mwaka. Bigiye mu mwaka byaba ari cyera cyane.'

    Riderman yavuze ko gukora iyi Album bari bagamije 'guha abantu ibyo bari bakumbuye kandi natwe ubwacu twari dukumbuye gukorana'. Ati 'Guhurira ku mushinga nk'uyu munini, ntabwo ari icyari kigamijwe ari amafaranga, ntabwo twajya mu byo twashoye cyangwa icyo tuzavanamo, icyo twari tugamije ni ugushimisha abantu.

    Iyi Album yayishyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024. Iriho indirimbo yise ‘Hip Hop” yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Inthecity afatanyije na Knoxbeat, iriho kandi indirimbo bise ‘Miseke Igoramye’ yakozwe na Firstboy na Knoxbeat, ‘Amategeko 10’ yakozwe na Knoxbeat, ‘Nkubona Fo’ yakozwe na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, ‘Muba Nigga’ yakozwe na Knoxbeat ndetse na ‘Bakunda Abapfu’ yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.

    Iherekejwe n’ibimenyetso birimo nk’icy’umusaraba, amataratara (Lunette) ndetse n’ikimenyetso cy’umunzani usobanura amategeko.

    Riderman aherutse kubwira InyaRwanda ko atari we wahisemo izina bise iyi Album “Icyumba cy’amategeko”, ahubwo ni igitekerezo cya mugenzi we Bull Dogg washingiye ku izina ry’indirimbo ya Gatatu ‘Amategeko 10’ iri kuri iyi Album.

    Ati “Izina ‘Icyumba cy’amategeko’ ntabwo ari njye warihisemo mu by’ukuri. Ni izina rigendeye ku ndirimbo ya Gatatu iriho yitwa ‘Amategeko 10, izina ariko ntabwo ari njye warihisemo, ni igitekerezo cya Bull Dogg. Nabivuga gutyo mu magambo macye.”

    Riderman yumvikanishije ko gukorana na Bull Dogg birenze kuba ari inshuti z’igihe kirekire, ahubwo ni umuraperi mwiza buri wese ushaka gukora Hip Hop yakwifuza gukorana nawe.

    Yumvikanishije ko ubushuti bwe na Bull Dogg bwagiye bwaguka, ahanini binanyuze mu ndirimbo bagiye bakorana bombi ndetse n’izo bagiye bahuriramo n’abandi.

    Ati “Ubwa mbere gukorana na Bull Dogg ni uko ari umuraperi mwiza, umuraperi twakoranye kuva cyera, ngirango abantu bazi indirimbo nyinshi twakoranye nawe, yaba ari izo nakoranye nawe nkanjye ku giti cyanjye, cyangwa se izo twakoranye duhiriyemo nk’abahanzi benshi, twembi tukazihuriramo.”

    Riderman yavuze ko Bull Dogg ari ‘umuraperi mwiza’ kandi akundira ibihangano. Azirikana ko Bull Dogg ari umuraperi bafite byinshi bahuje kuko bombi barerewe muri Saint-Andre mu Rwezantwari.

    Bombi baninjiye mu muziki mu gihe kimwe (ikiragano). Ati “Twaje mu myaka imwe, twinjira mu muziki, ikindi nanone ni umuntu uhozaho. Guhera cyera ngirango ntiyigeze ahagaragara gukora ibihangano, nk’uko ntajya ntigeze mpagarara gukora ibihangano. Mfite icyubahiro cyinshi kuri we, kandi nawe amfite icyubahiro kuri njye. Rero, gukorana byari byoroshye cyane.”


    Bull Dogg na Riderman batangaje ko muri uyu mwaka bazakora igitaramo cyo kumurika Album 'Icyumba cy'amategeko'


    Riderman na Bull Dogg bavuze ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kongera guha ibyishimo abafana

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BULL DOGG NA RIDERMAN

    “>

    VIDEO: Dox Visual

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143819/bull-dogg-na-riderman-bagiye-gukora-igitaramo-cyo-kumurika-album-icyumba-cyamategeko-video-143819.html

  • Ibikorwaremezo bigera muri buri gace tutabanje kubaza niba ari kwa 'Muvoma'-Minisitiri Dr Utumatwishima – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu Kiganiro cyari gifite umutwe uvuga ngo 'Kurinda ibyagezweho, amahitamo n'inshingano kuri Jenerasiyo 30' cyagejejwe ku rubyiruko ruturuka mu turere dutandukanye rwitabiriye igikorwa cy'Igihango cy'Urungano, kuri uyu wa 8 Kamena 2024, rwifatanya mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yagaragaje ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'Ingabo zari iza RPA, himakajwe iterambere ritagira uwo risiga inyuma, rigezwa ku baturage bose.

    Yagaragaje ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwaremezo byashyirwaga ahantu hatuye abayobozi bakuru aho kubyegereza abaturage bose.

    Yifashishije urugero rw'umuhanda Kigali-Musanze, yagaragaje ko wari kunyura ahitwa Rutongo ugahinguka Mukoto ariko kubera ko i Shyorongi hari hatuye umunyamabanga Mukuru wa MRND bahimbaga 'Muvoma,' byatumye umuhanda unyuzwa ku rugo rwe.

    Ati 'Ibyo twagezeho rero twishimira mu myaka 30 ni uko umuhanda n'ibikorwaremezo bigera kuri buri Munyarwanda wese, muri buri gace, tutabanje kubaza niba ari 'Muvoma'. Iyo ubona ibikorwa iwanyu, hari urubyiruko rutangiye kubikerensa, ni byiza tugeze igihe tubona iterambere ariko si ko byahoze, byose byari bishingiye ku ngengabitekerezo mbi.'

    Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ko no mu bikorwaremezo by'ubuvuzi nk'ibitaro bya Rwamagana byashyizweho bigamije gufasha abakoraga mu birombe by'amabuye y'agaciro i Musha.

    Ati 'Ibitaro ntibyubakiwe abaturage ba Rwamagana, byubakiwe abakozi bakoraga mu birombe by'amabuye y'agaciro ku gihe cy'izo ngoma za kera. Mbaza ibitaro bya Ruhengeri ese byo byaje bite? Bambwira ko byari byarubatswe ngo bijye bivura Ababiligi bari batuye muri 'Camp Belge', njya i Rutongo bambwira ko byubatswe na byo ngo bijye bifasha abantu bakoraga muri mine za Rutongo.'

    Yongeyeho ati 'Abantu bose bava mu gihugu cyose ibitaro byinshi byubatswe mbere ya 1994 muze kubireba biri hafi y'ibirombe by'amabuye y'agaciro. Byubakirwaga abakozi babo bajyaga mu birombe by'amabuye y'agaciro. Uyu munsi ni bwo bwonyine dufite ibitaro byubakiwe Abanyarwanda.'

    Mu myaka irindwi ishize hubatswe imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 1700 ihuza uturere dutandukanye ndetse ubu nta karere na kamwe katageramo kaburimbo.

    Kuva mu 2017 hubatswe ibitaro bishya bitandatu. Ibyo ni ibya Gatunda, Gatonde, Munini, Nyabikenke, ndetse n'ibitaro bya Byuma byasanwe hamwe n'ibitaro bya Nyarugenge na byo byubatswe ari bishya.

    Ibi bitaro bishya byiyongera ku bindi 52 byari bisanzwe mu gihugu. Muri iyi ngeri hanubatswe ibigo nderabuzima bishya 12, byiyongera kuri 495 byari bisanzwe bihari.

    Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ko igihugu giha ibikorwa remezo hatarebwe niba hatuye abakomeye

    Urubyiruko rwavuye mu turere dutandukanye rwahuriye mu gikorwa cy’Igihango cy’Urungano muri Intare Conference Arena


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorwa-remezo-bigera-muri-buri-gace-tutabanje-kubaza-niba-ari-kwa-muvoma

  • Kayonza: Abacukura amabuye y'agaciro 150 borojwe ihene, abaturage 250 bishyurirwa mituweli – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Kamena 2024, ubwo ubuyobozi bwa kompanyi ya Rwinkwavu Mines icukura amabuye y'agaciro muri Kayonza bworozaga abakozi bayo b'indashyikirwa amatungo magufi mu gihe abandi baturage 250 bishyuriwe mituweli.

    Abishyuriwe mituweli ni abaturage 100 bo mu Murenge wa Rwinkwavu, 50 bo muri Murama, 50 bo muri Mwiri na 50 bo muri Nyamirama. Uretse aba kandi, Umuyobozi w'Umudugudu wa Selesi mu Kagari ka Rusave mu Murenge wa Murama, yahawe inka y'ishimwe nyuma yo kugira uruhare runini mu gukumira abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwinkwavu Mines, Kalima Malick, yavuze ko bahisemo gutanga amatungo magufi ku bacukuzi b'indashyikirwa kugira ngo abafashe mu kwiteza imbere. Yavuze ko ababyeyi bishyuriwe mituweli ari mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kubashimira ko abana babo aribo babafasha mu kazi.

    Ati “Twayahaye amatungo magufi abacukuzi b'inyangamugayo, kubahemba rero ni ugutera ishyari ryiza abandi kugira ngo nabo ubutaha bazitwe inyangamugayo. Akazi bakora ni akazi abantu bose bumva bashaka kunyereza umutungo, rero bisaba kugira umutima w'ubunyangamugayo.'

    Mukashyaka Françoise utuye mu Mudugudu wa Mutembo mu Kagari ka Mbarara, ni umwe mu bagore bashinzwe umutekano muri Mine ya Rwinkwavu. Yavuze ko guhabwa ihene byamushimishije ku buryo ayitezeho kumufasha kugera ku iterambere kuko akenshi ihene ibyara kabiri mu mwaka.

    Umuhoza Liliane we yagize ati “Itungo nahawe riramfasha kwiteza imbere nanateze imbere umuryango wanjye, ndashimira abayobozi bangiriye icyizere bakampa uburyo bwo kwiteza imbere. Nirinze icyaha cyo kunyereza amabuye dukoramo, ikindi nakurikije neza ibyo bambwiraga gukora.'

    Utabaza Assiel wahawe inka, we yavuze ko yagiye atanga amakuru ku bantu bashakaga kwishora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe.

    Ati ' Inka rero bampaye igiye kumfasha mu gutuma abana babona amata, mbone ifumbire mpinge, niteze imbere nanasagurire amasoko.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze amatungo magufi yatanzwe ndetse na mituweli zishyuriwe abaturage ari ibikorwa byiyongera mu mibereho myiza y'abaturage ndetse no mu bukungu.

    Yavuze ko kandi bagiye kurushaho gufatanya n'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu kurwanya ababukora mu buryo butemewe kuko aribo bateza ibyago byinshi birimo impfu n'ibindi.

    Uyu muyobozi yasabye abahawe ihene kwirinda kuzigurisha, ahubwo bakazorora ku buryo zibafasha mu kubahindurira ubuzima.

    Ati “Iyo umuntu aguhaye impano ugomba kuyifata neza ikakugirira umumaro, byaba ari ikosa rero kuba babahaye ihene bagahindukira bakazigurisha, turabasaba ko babyirinda.'

    Rwinkwavu Mines bakoresha abakozi barenga 1000 aho bacukura amabuye y'agaciro arimo Colta na Gasegereti. Ni ibirombe byatangiye gucukurwa mu 1930 bikorwa n'Ababiligi.

    Abacukura amabuye y'agaciro 150 b'inyangamugayo ni bo borojwe ihene mu barenga 1000 bahakorera

    Mukashyaka yavuze ko ihene yahawe izamufasha kwiteza imbere

    Utabaza Assiel yahawe inka nk'Umuyobozi w'Umudugudu watanze amakuru agamije gutuma hatabaho ubucukuzi bwa magendu

    Abakozi b'indashyikirwa bashimiwe umuhate n'ubunyangamugayo bagaragaje

    Abayobozi b'imirenge bahawe amafaranga yo gutangira mituweli abaturage batoranyijwe

    Umuyobozi Mukuru wa Rwinkwavu Mines, Kalima Malick, yasabye abacukura amabuye y'agaciro kuba inyangamugayo

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko amatungo magufi yatanzwe ndetse na mituweli zishyuriwe abaturage bizabafasha mu kuzamura imibereho myiza yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abacukura-amabuye-y-agaciro-150-borojwe-ihene-abaturage-250-bishyurirwa

  • Nta gihugu cyahinduriwe amateka kandi akigishwa nabi nk'u Rwanda-Minisitiri Dr Bizimana – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rwaturutse mu gihugu hose tariki ya 8 Kamena 2024, rwitabiriye ikorwa cyiswe 'Igihango cy'Urungano' aho bibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagaragaje ko kumva neza impamvu yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaho bisaba kubanza gusubira mu mateka yaranze u Rwanda, yagejeje kuri jenoside rukumbi yabaye ku mugabane wa Afurika ari na yo yonyine yemejwe n'Umuryango w'Abibumbye.

    Ati 'Nta gihugu amateka yahinduwe kandi akigishwa nabi nk'u Rwanda bigatandukanya Abanyarwanda ku buryo bukomeye mu myaka irenga 60, hagati ya 1900 na 1962 u Rwanda ruhabwa icyiswe ubwigenge, abakoloni n'Abamisiyoneri bari bamaze guhindura imitekerereze, imyumvire n'imibanire y'abanyarwanda yose.'

    Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko ibikorwa byakwirakwije ivangura byahereye mu mashuri, ndetse abayizemo benshi ni bo bakomeje uwo mugambi kugeza ubwo bashyizeho politike ziheza Abatutsi bagashyira imbere Abahutu.

    Ati 'Igikomeye ngira ngo mufate ni uko irondakoko ryateye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda atari akaranze. Ntiryahozeho iteka. Rifite igihe ryatangiriye n'abaritangije, ryatangijwe n'abakoloni n'abamisiyoneri baryigisha Abanyarwanda bize mu mashuri yashinzwe na bo.'

    'Ni ho Abanyarwanda bavomye irondabwoko ryabyaye politike y'urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside yatangijwe na Parmehutu na Aprosoma kuva mu 1957.'

    Yagaragaje ko mu nyandiko zose abazungu banditse bakigera mu Rwanda zigaragaza ko basanze Abanyarwanda byunze ubumwe ariko nyuma batangiza poltike yo kubatanya kugira ngo babayobore.

    Yanavuze ko mu 1990, igihe FPR Inkotanyi yari itangiye urugamba rwo kubohora igihugu byagizwe urwitwazo rwa Leta, ishyira ingufu mu gukwiza urwango maze ibitangazamakuru bya Leta byifashishwa mu gukwirakwiza imvugo zimakaza urwango, zerekana ko 'umwanzi w'u Rwanda ari umututsi' ndetse bakangurira abaturage kumuhashya no kumusubiza aho yaturutse.

    Ati 'Ingengabitekerezo itegura Jenoside murayumvamo mu buryo bweruye, Umututsi n'abagize FPR bose baritwa amazina abatesha agaciro ko ari abanzi b'u Rwanda, inyangarwanda, abagande noneho abahutu bagahamagarirwa gushyira hamwe bakica, bagatsinda izo nyangarwanda, ni ukuvuga Abatutsi. Hano harimo umugambi wa Jenoside weruye rwose.'

    Yagaragaje ko hari urubyiruko rwinshi rwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashutswe n'abakuru babi.

    Ati 'Nimwigire ku mateka, murinde icyashaka cyose kubasubiza muri uru rwango rwose rworetse u Rwanda…iyi myaka 37, ni ukuvuga kuva mu 1957 yangije Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ku buryo bukomeye. N'iyo urebye abateguye n'abakoze jenoside harimo benshi bari bataravuka mu 1959 cyangwa se bari bato.'

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko hari abana n'urubyiruko n'uyu munsi bagikomeye ku ngengabitekerezo yabibwe n'ababyeyi babo.

    Ati 'Muramenye rero mubyirinde, umusaza Rugamba [Cyprien] yararirimbaga ati 'ntumpeho' namwe mujye mubyumva muhangane na byo ntibakabaheho.'

    Tariki 16 Mata 2014 ni bwo Loni yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga ritagibwaho impaka, nyuma y'uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda muri Arusha rwari rumaze iminsi rubyemeje.

    Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yasabye urubyiruko kwirinda abashaka gusubiza u Rwanda mu macakubiri

    Basobanuriwe inkomoko y’urwango rworetse u Rwanda kugeza habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Urubyiruko rwavuye mu turere dutandukanye rwahuriye mu gikorwa cy’Igihango cy’Urungano muri Intare Conference Arena


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-gihugu-cyahinduriwe-amateka-kandi-akigishwa-nabi-nk-u-rwanda-minisitiri-dr

  • Abakozi ba ICPAR beretswe ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n'uruhare rwabo mu kubaka igihugu – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 7 Gicurasi 2024 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Ni umuhango witabiriwe n'ibigo by'igenga by'ababaruramari bitandukanye nka Garnet Partners, Mazars, DNR Partners International, HLB n'abanyeshuri ba ICPAR.

    Nyuma yo gusura ibice by'Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi no kuganirizwa amateka, Umuhanga mu by'imitekerereze Mudahogora Chantal watanze ikiganiro yagarutse ku buryo Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa ndetse ubu ikaba iri mu cyiciro cyo kuyipfobya.

    Yagize ati 'Ubu hagezweho kuyipfobya (Jenoside). Ntekerezako ejo bundi mwabonye itsinda ry'abanyamakuru bishyize hamwe basohora inkuru 'Forbidden Stories'. Biriya rero ntabwo ari iby'ubu kuko ubwo Jenoside yategurwaga bari baratangiye kuyihakana no gusibanganya ibimenyetso.'

    Uyu muhanga mu by'imitekerereze yakomeje agaragaza uburemere bw'ibikomere bya Jenoside n'ingaruka zabyo.

    Ati 'Ibikomere bya Jenoside birahererekanywa bivuze ko abari bato na bavutse nyuma, abana bazabyara bazagira ibikomere bikomeye kurusha iby'ubu. Ku kazi nakira abana bafite ihungabana ryibyo babonye kuko abakoze Jenoside ntabwo byibura babarindaga kubona ibyo ababyeyi babo n'abandi bicwaga bakorerwaga.'

    Umwe mu bayobozi ba ICPAR, Kayibanda Julian yavuze ko bategura iki gikorwa mu rwego rwo gufasha urubyiruko bakorana kumenya amateka bityo bakamenya uko bakomeza abayirokotse.

    Yagize ati 'Twaje kwibuka kugira ngo twifatanye n'igihugu ndetse tunafata mu mugongo abarokotse Jenoside kuko n'abayiguyemo harimo n'ababaruramari. Ubu umubare munini dufite ni urubyiruko bityo tuza hano kugira ngo bige amateka bityo biyubake banafatanya n'abandi mu gufata mu mugongo abayorokotse.'

    Yakomeje agira ati 'Iyo urebye ibyo Abanyarwanda banyuzemo muri Jenoside dukwiye kwibaza icyo tugomba gukora nyuma y'aho ari naho igihugu cyafashe ingamba zo kwibuka twiyubaka. Urwo rubyiruko rukwiye kumva uburemere bw'ibyo abandi banyuzemo bityo bamenye uko babafasha mu rugendo rwo gukira ibikomere.'

    Umwali Leah umwe mu bakozi, yavuze ko kwibuka bimwibutsa inshingano afite.
    Ati 'Jenoside yadusigiye ibikomere byinshi bidindiza umuntu ku giti cye n'umuryango kandi niho igihugu cyacu cyubakiye. Rero nibuka kugira ngo nsigasire amateka mpe n'agaciro abazize uko bavutse.'

    ICPAR ivuga ko igikorwa cyo gusura Urwibutso no kwiyibutsa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kibaho buri mwaka, kuko hinjira abanyeshuri n'abanyamuryango bashya mu rugaga. ICPAR yashinzwe mu 2008, igamije guteza imbere umwuga w'ibaruramari mu Rwanda.

    Abatutsi barenga ibihumbi 250 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bahawe icyubahiro

    Abakozi ba ICPAR basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka

    Umuhanga mu by'imitekerereze Mudahogora Chantal yagaragaje uburemere bw'ibikomere bya Jenoside n'ingaruka zabyo

    Abakozi ba ICPAR beretswe ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n'uruhare rwabo mu kubaka igihugu

    Umuhanga mu by'imitekerereze Mudahogora Chantal yagaragaje uko abapfobya Jenoside babitangiye igitegurwa

    Kayibanda Julian yavuze ko bategura iki gikorwa mu rwego rwo gufasha urubyiruko bakorana kumenya amateka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-icpar-beretswe-ubukana-bwa-jenoside-yakorewe-abatutsi-n-uruhare