Blog

  • Abakozi ba RDB na RCB basabwe kwibuka Jenoside nk'igihango ku bw'ahazaza h'igihugu – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki 8 Kamena 2024. Wabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire ruherereye mu Karere ka Rwamagana.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Gatare Francis uyobora RDB, Umuyobozi wa RCB, Karemera Janet n'Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority, Rukaburandekwe Alphonse.

    Hari kandi Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab n'abandi.

    Umuyobozi wa RDB, Gatare Francis yavuze ko kwibuka ari ingenzi kuko byongera kwibutsa kwitandukanya n'ikibi.

    Yagize ati 'Ni ngombwa kwishyira mu mwanya w'abantu baguye hano icyo gihe. Dufite inshingano zo kugira amasomo twiga kugira ngo twitandukanye n'akarengane ako ari ko kose kabangamira iterambere ry'igihugu cyacu. Dufite inshingano zo kuvuga amateka yacu ari nako dukomeza guhindura u Rwanda.'

    Nyuma yo gusura uru rwibutso, habayeho igihe cy'ibiganiro byatanzwe n'abantu batandukanye barimo Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne, Ntwari Christian washinze Our Past Initiative na Uwababyeyi Honorire uyobora Umuryango Hope &Peace.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), Mukazayire Nelly yavuze ko kwibuka ari igihango.

    Ati 'Kwibuka ni igihango dufitanye n'abishwe muri Jenoside, Intwari zishwe ziyihagarika, tugifitanye kandi n'abarokotse ku bwo kwemera kubaho nyuma yo kubibuzwa mu buryo bwose.'

    Yakomeje avuga ko nubwo kuvuga amateka bitoroshye ariko bikwiye gukorwa ku bw'ahazaza h'igihugu.

    Ati 'Dufitanye igihango n'igihugu mu kuvuga amateka, kuyasobanura no kuyigisha twe ubwacu n'abadukomokaho. Kuvuga amateka ntabwo ari ibintu byoroshye pe biragoye cyane rwose ariko dukwiye kurenga ibyo byose ku bw'ahazaza y'igihugu.'

    'Ibyo ukora uyu munsi ukwiye gutekereza niba ibyo ukora bizatuma ahazaza h'igihugu hazaba heza kuko twe tuzagenda ariko cyo kizahoraho.'

    Ni mu gihe, Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority, Rukaburandekwe Alphonse yibukije abari aho ko ari inshingano za buri umwe kurinda amateka mu rwego rwo guhangana n'abayagoreka.

    Yagize ati 'Turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko tunaharanira kurinda aya mateka yacu ndetse tunarwanya abayagoreka. N'ubwo ari mabi ariko ni ayacu. Ni avugwe uko ari. Twese nk'Abanyarwanda tugomba guhagurukira kuyarinda, ndetse tukanarindira hamwe ibyo twagezeho.'

    Yakomeje agira ati 'Niba ibi byose tubona byaragezweho mu myaka 30 kandi duhereye ku busa, nta kabuza mu myaka 30 iri imbere tuzaba tugeze aheza twebwe ubwacu twiyifuriza ndetse tunifuriza igihugu cyacu.'

    Ibi bigo kandi byatanze ubufasha ku rwibutso rwa Bisesero n'urwa Mwulire basuye uyu munsi ndetse na Avega Agahozo, Umuryango w'abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uhereye ibumoso, Umuyobozi wa RDB, Gatare Francis, Umuyobozi wa RCB, Karemera Janet, Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority, Rukaburandekwe Alphonse bashyira indabo ku mva

    Abakozi b’ibi bigo bitatu basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire ruruhukiyemo abarenga 26,500

    Umuyobozi wa RDB, Gatare Francis yavuze ko iki gikorwa cyibutsa kwitandukanya n’ikibi

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa na Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab ni bamwe mu bitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne ni umwe mu batanze ikiganiro

    Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority, Rukaburandekwe Alphonse yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri umwe mu kurinda amateka mu rwego rwo guhangana n'abayagoreka

    Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), Mukazayire Nelly yibukije ko kwibuka ari igihango

    Uwababyeyi Honorire uyobora Umuryango Hope &Peace yatanze ubuhamya bukomeye bw’ubuzima yabayemo muri Jenoside na nyuma yayo

    Hacanwe urumuri rw’icyizere rugaragaza ko u Rwanda rwongeye kubaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Ntwari Christian washinze Our Past Initiative ni umwe mu batanze ikiganiro

    Amafoto: Shumusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-rdb-na-rcb-basabwe-kwibuka-nk-igihango-ku-bw-ahazaza-h-igihugu

  • Minisitiri Dr Utumatwishima yanenze urubyiruko rwahonzwe 2000 Frw ngo rusinyire uwashakaga kwiyamamaza – #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Igihugu iherutse gutangaza urutonde rw'abakandida bemerewe by'agateganyo guhatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite ariko abenshi byagaragaye ko babuze abashyigikiye kandidatire zabo mu turere dutandukanye.

    Ubwo yatangaga ikiganiro mu gikorwa cy'Igihango cy'Urungano, hibukwa ku nshuro ya 30 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko hari urubyiruko rukigaragaza intege nke mu gufata imyanzuro ijyanye n'amahitamo ku buryo hari n'uwabashuka akabajyana mu migambi mibi.

    Yagize ati 'Wasanga hari uwaza kukubwira ati dufatanye umugambi mubi ukemera kuko nabo baremeye.'

    Yanavuze ko mu gihe abifuza kuba abakandida bashakaga imikono 600 y'Abanyarwanda bashyigikiye kandidatire zabo harimo abagiye bashuka urubyiruko ngo rubasinyire bakaruha inoti ya 2000 Frw.

    Ati 'Muri ibi bintu by'abakandida bashakaga kuba perezida, abadepite nabonye urutonde rw'urubyiruko rwasinyiye umukandida hanyuma ndakurikirana ndabaza, abantu basinye ko bashyigikiye umukandida, (ni byo ni uburenganzira bwabo) ariko bambwira ko uwasinyaga wese yahabwaga ibihumbi bibiri (2000 Frw).'

    'Ubu niba twize amateka ya kera, abasinyiye inoti y'ibihumbi bibiri, ngo bashyigikire umuntu ushaka kubayobora akaba perezida, nagira ngo dutekereze ntitukajye tubyikuraho ngo twumve ko ari ibintu byo mu 1957, n'uyu munsi udafite ubwenge buzima muri twe hari abakongera gukora ibibi.'

    Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ko ari ngombwa gukomeza kwiga amateka y'igihugu, ndetse no kubifata nk'ibintu bikomeye kuko kwigisha urukundo, gukora ibyiza ari umukoro wa buri wese.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe n'amashuri icengezwa mu rubyiruko kuko ba ruharwa barimo Arsene Shalom Ntahobari na Beatrice Munyenyezi bakoze Jenoside bafite imyaka 24, Padiri Seromba wasenyeye Kiliziya ya Nyange ku Batutsi bari bahahungiye yari afite imyaka 31 n'abandi benshi.

    Ati 'Aba bantu bangiritse mu myaka yabo mito ari urubyiruko babikuriyemo nubwo bize bakaminuza. Amashuri twigamo rero akwiye kuduha ubumuntu, ntitugomba gutakaza indangagaciro…Hari n'abana n'urubyiruko rwumva ko iyi ngengabitekerezo y aba sekuru bashobora gukomeza kuyirengera no kuyikurikirana. Muramenye rero mubyirinde.'

    Kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikorwa buri mwaka, kuri iyi nshuro iki gikorwa cyitabiriwe n'abarenga 1500 bavuye mu turere twose.

    Minisitiri Dr Utumatwishima yanenze urubyiruko rwashukishijwe ibihumbi bibiri ngo rusinyire uwashakaga kuba umukandida

    Ikiganiro cyahuguye urubyiruko ku mateka yaranze u Rwanda

    Urubyiruko rurenga 1500 rwavuye mu turere dutandukanye rwahuriye mu gikorwa cy’Igihango cy’Urungano muri Intare Conference Arena


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-utumatwishima-yanenze-urubyiruko-rwahonzwe-2000-frw-ngo-rusinyire

  • Imyigishirize y'isomo rya 'Entrepreneurship' mu Rwanda igiye guhinduka – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangarijwe mu marushanwa y'abanyeshuri bo mu bigo 30 mu turere twose tw'Igihugu bakoze imishinga itanga ibisubizo ku bibazo igihugu gihura nabyo yamuritswe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2024.

    Ni amarushanwa yateguwe n'umuryango utegura urubyiruko rw'Afurika ukabaha ubumenyi n'ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kwiteza imbere, Educate ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze,REB.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, Dr Nelson Mbarushimana, yatangaje ko bavuguruye uburyo isomo ryo kwigisha kwihangira imirimo byakorwagamo ku buryo umwaka utaha abanyeshuri bazajya babazwa icyo bazakora basoje amasomo.

    Ati ' Mu nteganyanyigisho dufite mu yo twavuguruye mu gihe cyashize hari ijyanye no kwihangira umurimo, aho ubu umunyeshuri urangiza umwaka wa gatandatu agomba kurangiza afite inyandiko ikubiyemo ibisabwa byose kugira ngo ahabwe amafaranga abe yatangira umushinga runaka.'

    Dr Mbarushimana yavuze ko kubufatanye n'umushinga Educate babitangiye mu mashuri yisumbuye aho abana bamwe bagenda bamurika imishinga yabo hagamijwe kubafasha kwihangira imirimo, avuga ko umwaka utaha bizakorwa kuri buri wese mu rwego rwo kubafasha kujya hanze hari icyo bajyanye.

    Ati ' Umwaka utaha amarushanwa tuzayaha imbaraga zirushijeho kuko twifuza ko mu ntenganyanyigisho umwana yarangiza afite uwo mushinga noneho ya mishinga yarushije indi ku mashuri tugashaka abaterankunga bayifasha abana bagatangira gukora bakigirira akamaro ndetse bakanakagirira imiryango yabo. Umwaka utaha rero tuzagura izo mpano, turimo turabinononsora neza kugira ngo imishinga imwe n'imwe ibe yatangira kubinjiriza.'

    Muri iki gikorwa hahembwe imishinga itatu myiza irimo uwa mbere w'abanyeshuri biga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Nkombo mu Karere ka Rusizi, bakoze inkoni y'abafite ubumuga ikoreshwa mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Uwa kabiri wabaye GS Kiyonza ishuri ryo muri Nyaruguru mu gihe uwa gatatu wabaye uwa ADEC Ruhanga ishuri ryo muri Ngororero.

    Hagaragaye kandi abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama bakoze imashini yumisha imyenda yameshwe bayikora mu bisigazwa by'amakarito yangiza ibidukikije. Hari n'abanyeshuri bo muri seminari nto ya Ndera bakoze ifumbire y'amazi mu bisigazwa biva mu bitoki, ibijumba n'ibindi.

    Umuyobozi ushinzwe Porogaramu mu muryango Educate, Diane Kayigi avuga ko iyi mishinga y'abanyeshuri ituma barushaho kumenya uburyo bwo kwihangira imirimo no kwigiranaho. Yavuze ko abafite imishinga minini babahuza n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo bayagure.

    Kuri ubu ibigo icumi nibyo byahawe amafaranga kugira ngo byagure imishinga yabo kuko yagaragaje ko yazana impinduka mu muryango Nyarwanda.

    Kugeza ubu isomo ryo kwihangira imirimo ryigishwa abanyeshuri bose biga mu mashuri yisumbuye, rikaba rifasha abanyeshuri gusoza bafite ubumenyi bw'ibanze ku bijyanye no gucunga umutungo no kwihangira umurimo.

    Kuva mu mwaka utaha isomo ryo kwihangira imirimo rizajya ryigishwa mu buryo buvuguruye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isomo-ryo-kwihangira-imirimo-rizigishwa-mu-buryo-buvuguruye-mu-mwaka-wa-2025

  • U Rwanda mu biganiro na sosiyete y'indege Lufthansa – #rwanda #RwOT

    Maggio yakiriwe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Mukazayire Nelly ari kumwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella.

    Hagarutswe ku bikorwa by'iyi sosiyete mu Rwanda ndetse harebwa uko byakwagurwa umusaruro ugakomeza gutumbagira impande zombi zifatanyije.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo rya RDB, Rugwizangoga Michaella yavuze ko yishimiye kuba uru rwego rwagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bw'iki kigo kiri mu bikomeye mu bwikorezi bwo mu kirere.

    Ati 'Twagarutse ku kwagurira ibikorwa bya Lufthansa muri Afurika y'Uburasirazuba, tuganira ku myiteguro ya Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare izabera mu Rwanda mu 2025 n'ubufatanye mu gutanga amahugurwa n'uburezi bwisumbuyeho.'

    Lufthansa ni sosiyete ikomeye mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere aho imibare igaragaza ko mu 2023 yatwaye abarenga miliyoni 122,5 bavuye kuri miliyoni 101,8 mu 2022.

    Icyakora iracyahatanira kugaruka ku rwego yari iriho mbere ya Covid-19 kuko na yo yashegejwe n'iki cyorezo.

    Lufthansa ikorera mu byerekezo birenga 200 byo mu bihugu 73, ibituma iba mu za mbere zifite ijambo rikomeye muri iyi mirimo yo gutwara abantu n'ibintu hifashishijwe ikirere.

    Mu Rwanda Lufthansa ikorera mu Kigo cyayo cya Brussels Airlines cyane ko mu 2017 ari bwo Lufthansa yegukanye iyi sosiyete yo mu Bubiligi 100% bivuye ku migabane ingana na 45% yari ifitemo kuva mu 2009.

    Itanga serivisi zirimo gukoresha porogaramu z'ikoranabuhanga mu bijyanye n'amatike no gutunganya gahunda z'ingendo sosiyete ifite, no mu bijyanye n'ubukanishi bw'indege binyuze mu bigo bizwi nka Lufthansa Technic na Lufthansa Systems.

    Mu 2020 nibwo RwandAir yasinyanye amasezerano na Lufthansa, ajyanye n'uko iyi sosiyete y'Abadage izajya iyiha serivisi zijyanye n'ikoranabuhanga binyuze muri Lufthansa Systems.

    Lufthansa Systems yagombaga kuzajya ifasha iyi sosiyete y'u Rwanda gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga bwayo mu bijyanye n'iby'ingendo, ibiciro byazo n'ibindi.

    Byagombaga gufasha abakiliya ba RwandAir kumva neza ibijyanye n'ingendo n'uburyo ziteganyijwe, bigafasha na RwandAir gushyiraho ibiciro bihendutse abakora 'reservation' bakayikora na none byoroshye.

    Icyo gihe Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yavuze ko 'gukorana bya hafi na Lufthansa bizafasha kunoza ibijyanye n'amatike na gahunda z'ingendo bikazafasha RwandAir muri gahunda yayo yo kwagukira no kubyaza umusaruro amasomo mashya.'

    Ni mu gihe Visi Perezida wa Lufthansa Systems, Marco Cesa, yavuze ko nta ko bisa gukorana na RwandAir isanzwe ari umukiliya wabo mu bijyanye n'izo porogaramu z'ikoranabuhanga.

    Yavuze ko ubu buryo buri ku ruhembe rw'imbere mu guteza imbere sosiyete z'indege nka RwandAir mu kwagura ibikorwa no kuvugurura ibiciro bya tike by'igihe gito ku ngendo zazo zisa nk'izigoranyemo.

    Muri iyo myaka kandi Umuyobozi Mukuru wa Lufthansa Group Carsten Spohr yavuze ko iyubakwa ry'Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kizafasha mu kwagura ibikorwa byabo mu Rwanda na Afurika muri rusange.

    Mu 2021 ni bwo u Rwanda rwahawe kuzakira Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare izaba mu 2025, ubwa mbere iri rushanwa rizaba ribereye ku Mugabane wa Afurika.

    Ibi bigaragaza ko mu gihe abaturuka imihanda y'Isi bazaba berekeza mu Rwanda muri ibyo bihe, sosiyete z'indege ari abafatanyabikorwa b'imbere mu myiteguro ry'iri rushanwa.

    RDB yakiriye itsinda riyobowe na Lorenza Maggio, usanzwe ari Visi Perezida w'Ikigo cy'indege cy'Abadage ya Lufthansa ushinzwe Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika, haganirwa ku kwagurwa kw’imikorere

    Visi Perezida w'Ikigo cy'indege cy'Abadage ya Lufthansa ushinzwe Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika, Lorenza Maggio yakiriwe n’abayobozi ba RDB haganirwa ku kunoza imikoranire

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB Mukazayire Nelly (iburyo) yahaye impano Visi Perezida w'Ikigo cy'indege cy'Abadage ya Lufthansa ushinzwe Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika Lorenza Maggio

    Abayobozi ba RDB n’ab’Ikigo cy'indege cy'Abadage ya Lufthansa ubwo bari bamaze kugirana ibiganiro bigamije guteza imbere ubwikorezi bwo mu Kirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwaganiriye-na-sosiyete-y-indege-yo-mu-budage-ku-kwagura-imikoranire

  • Memorial Rutsindura 2024: Gisagara VC na REG… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo mu Karere ka Gisagara na Huye hatangiye gukinwa imikino y’irushanwa ngarukamwaka ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse riri gukinwa ku nshuro ya 20.

    Uyu munsi wasize hamenyekane amakipe yageze ku mukino wa nyuma mu byiciro bitandukanye byitabiriye iri rushanwa. Mu cyiciro cya mbere mu Bagabo ikipe ya Gisagara VC na REG VC nizo zageze ku mukino wa nyuma, nyuma yuko zatsinze imikino 2 zahuriyemo na Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyarugenge na APR VC.

    Mu cyiciro cya Mbere mu bagore APR VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Wisdom naho RRA VC yo ihagera itsinze East African University.

    Mu mashuri y’isumbuye Petit Séminaire Virgo Fidelis, Nyanza TSS,GSOB na Groupe Scolaire Marie Mercie Kibeho ho nizo zageze muri 1/2.

    Mu batarabigize umwuga, ikipe ya Relax VC na ASEVIF nizo zageze ku mukino wa nyuma nk’uko byari byagenze no mu mwaka ushize.

    Biteganyijwe ko imikino ya nyuma ikinwa kuri iki Cyumweru hakanamenyekana abegukana ibikombe mu byiciro byose.

    Iri rushanwa rya Volleyball rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu Ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare.

    Uretse kuba umwarimu muri Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, Rutsindura yari Umutoza w'Ikipe ya Volleyball y'iki kigo akanagira n'uruhare mu iterambere ry'uyu mukino mu Rwanda. 

    Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n'umugore we Mukarubayiza Verena n'abana babo batatu; Iriza Alain, Izere Arsène na Icyeza Alida.

    Ubwo REG VC yakinaga na Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge bikarangira iyitsinze amaseti 3-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143823/memorial-rutsindura-2024-gisagara-vc-na-reg-vc-zageze-ku-mukino-wa-nyuma-143823.html

  • Yapfumbatije u Rwanda reka tumutore – Mariya… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nyuma yo kuririmba mu gitaramo 'Migabo Live Concert' cya Cyusa Ibrahim cyabereye muri Camp Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024.

    Atangaje ibi mu gihe Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) iherutse kugaragaza ko abarenga Miliyoni 2 bagiye gutora ku nshuro ya mbere- Bivuze ko ari urubyiruko.

    Mariya Yohana wagize uruhare mu kubohora u Rwanda yisunze inganzo ye, yavuze ko amahitamo y'urubyiruko mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite, akwiriye gushingira ku kurebera ku bitangiye igihugu, bagaharanira kwigana icyiza.

    Ati 'Iteka mbasaba kumenya kwigana icyiza. Ntibakigane ikibi kandi icyiza gihari, kandi babonye urugero, Perezida ntakuze se kandi yaraje ari umuto? Kuki se batareba ibyo yakoze, yarabitweretse, tutabaye abapfu, twari dukwiye kubyigana.'

    Mariya Yohana yavuze ko ku munsi w'amatora, imbere y'umukandida haba hariho ikirango kimuranga, bityo buri wese azaharanire gutora ku gipfunsi. Ati 'Ni gipfunsi, ntabwo ari ikofe. Yapfumbatije u Rwanda, ararukorera reka tumutore.'

    Uyu muhanzikazi aherutse mu bikorwa byo #Kwibuka30 byabereye mu Bubiligi ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Intsinzi' yabaye ibendera ry'umuziki we kugeza n'ubu, nawe avuga ko idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki.


    Mariya Yohana yasabye urubyiruko kuzagira amahitamo meza mu matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite


    Mariya yavuze ko urubyiruko rukwiriye kwigira ku buzima bwa Perezida Kagame, bagahitamo neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143828/yapfumbatije-u-rwanda-reka-tumutore-mariya-yohana-abwira-urubyiruko-rugiye-gutora-ku-nshur-143828.html

  • Dj Brianne yabatijwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Gateka Esther Brianne wamenyekanye mu ruganda rw’imyidagaduro nka Dj Brianne yabatijwe mu mazi menshi.

    Dj Brianne umaze kubaka izina mu kuvangavanga imiziki, yabatijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2024 muri Elayono Pentecost Blessing Church.

    Akaba yabatijwe na Prophet Ernest Nyirindekwe, ni nyuma y’igihe gito ahishuye ko agomba kubatizwa akavuka bushya.

    Muri Mata 2024, Dj Brianne yabwiye ISIMBI ko ashaka kubatizwa ubundi akavuga ibyiza Imana yamukoreye.

    Ati “Ndashaka kubatizwa. Ikintu cya mbere kinshishikaje si ukubatizwa ahubwo ni inyigisho nkamenya impamvu ngiye kubatizwa. Ndashaka kubatizwa ubundi nkavuga ibyiza Imana yankoreye.'

    Abatijwe nyuma y’iminsi amaze kubagwa aho yabazwe inshuro ebyiri, bivugwa ko yari afite uburwayi bwo mu nda ari bwo yabazwe.

    Dj Brianne ni umwe mu gitsina gore kirwanyeho akaba amaze kugira aho agera mu gihe hari igihe yagezemo nta cyizere cy’ubuzima bitewe n’ubuzima bushaririye yakuriyemo ari naho yakuye igitekerezo cyo gushinga umuryango yise La Perle Foundation wita ku bana bari mu buzima bwo ku muhanda.

    Dj Brianne yari amaze iminsi atangaje ko yifuza kubatizwa

    Dj Brianne yabatijwe mu mazi menshi

    Prophet Ernest ni we wabatije Dj Brianne

    Ababatijwe bose kuri iki Cyumweru

    AMAFOTO: SHEMA Aine Julien / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dj-brianne-yabatijwe-amafoto

  • Hundreds of millions head to polls on final day of European elections #rwanda #RwOT

    Hundreds of millions of voters go to the polls on Sunday in European parliament elections that are expected to tilt the assembly further to the radical and far right, shaping the continent's future course.

    Voters in most EU member states, including France, Germany, Italy, Spain and Poland, are called to the polls on Sunday, the final day of a four-day election cycle that began in the Netherlands on Thursday.

    In the first European election since Britain left the EU, voters are being asked to elect 720 lawmakers to the world's only directly elected transnational parliament. Opinion polls suggest the mainstream, pro-European groups will retain their majority, but see their clout and influence challenged like never before, with nationalist and far-right parties on course to gain a record number of seats.

    Once derided as a talking-shop, the European parliament has gained significant powers over the last two decades. MEPs are joint legislators with national government ministers on a swathe of EU policies, such as climate action, artificial intelligence, workers' rights and farm subsidies. The parliament, which sits in Brussels and Strasbourg, will also have the final say on whether the German centre-right politician, Ursula von der Leyen, gets a coveted second-term as European Commission president, one of the most powerful positions in European politics.

    Gerben-Jan Gerbrandy and group of people celebrate
    Politician Gerben-Jan Gerbrandy responds to the provisional results of the election of Dutch members for the European parliament. Photograph: Hollandse Hoogte/REX/Shutterstock

    The largest bloc is likely to remain von der Leyen's centre-right European People's party, which is expected to roughly maintain its 176 seats in a parliament that is slightly larger than the outgoing assembly. The centre-left Socialists and Democrats group should retain their second place with about 139 seats. But the centrist Renew group and Greens are forecast to lose seats, dragged down by the weakness of national parties in the two biggest member states, France and Germany.

    In Germany, which will elect 96 MEPs, the Greens — part of an unpopular coalition government led by Socialist Olaf Scholz — have paid an electoral price for controversies over domestic climate laws. The German Greens are expected to lose some of their existing 25 seats, meaning the wider European parliament group is likely to sink back from the historic fourth place it won in 2019 on the back of protests for climate action across Europe.

    In France, which will send 81 MEPs to Brussels and Strasbourg, French president Emmanuel Macron is polling far behind Marine Le Pen's far-right National Rally, which is expected to repeat its feat of topping the poll with an even bigger lead than in 2019 or 2014. The weakness of Macron's party could see the centrist Renew group — dominated by French MEPs — lose its traditional third place.

    Close up of head and shoulders shot of Ursula von der Leyen waving
    The European parliament will have the final say on whether Ursula von der Leyen gets a second-term as European Commission president. Photograph: Sven Hoppe/AP

    The Renew faction could be supplanted by the nationalist, hard-right European Conservatives and Reformists, thanks to the rising fortunes of Italian prime minister Giorgia Meloni, increasingly seen as the kingmaker of European politics.

    The latest polls suggest Meloni's Brothers of Italy is on course to triple its percentage share of the vote, at the expense of her coalition partners, the far-right League.

    While Le Pen has made overtures to Meloni to create a nationalist 'super-group', most analysts expect the Italian leader to shun that alliance in favour of a smaller, more coherent right-wing group that could work with von der Leyen's commission. Polls suggest the nationalist and far-right parties could return a record 165 MEPs, but these are likely to remain scattered over two, possibly three groups as well as unaffiliated MEPs, blunting its influence.

    Observers will be watching whether Hungary's prime minister Viktor Orbán chooses to align his Fidesz MEPs to a right-wing alliance. Fidesz, which has 12 seats, has been politically homeless since quitting the centre-right EPP in 2021, before they were kicked out over concerns about Hungary's authoritarian drift.

    In the Netherlands, Left and Green politicians hailed a narrow lead in exit polls on Thursday over the far-right Freedom party, although the margin of error also suggested a tie. In Thursday's Dutch vote an exit poll showed the Green-Left-Labour alliance winning eight of the Netherlands' 31 seats, with Geert Wilders' PVV on seven seats, up from one in 2019. But the margin of error of the poll, conducted by the Dutch National Broadcaster NOS, was one seat.

    Turnout will be a keenly watched metric in the election: the 2019 vote, which took place against a backdrop of the UK's chaotic departure from the EU and tensions with Donald Trump's White House, saw turnout reach 50.6%, the highest for 25 years. This election also sees an expansion in youth voting with Belgium and Germany joining Austria and Malta in giving 16-year-olds the vote.

    The European parliament has attempted to motivate young voters with a powerful campaign video featuring older people recalling the Nazi occupation, the Holocaust and the Soviet invasion of Czechoslovakia. The Use your Vote video had been viewed more than half a billion times on social media, TV, cinemas and football stadiums in the five weeks to 2 June.

    An estimated 361 million people are voting during the four-day election cycle that ends at 11pm CET on Sunday when Italian polls close. European parliament officials expect to have a fairly definitive picture of the next parliament by about 1am on Monday CET (midnight BST), with predicted results appearing earlier in the evening.

     

    The post Hundreds of millions head to polls on final day of European elections appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/hundreds-of-millions-head-to-polls-on-final-day-of-european-elections/

  • Nyamasheke: Yatawe muri yombi yagiye gusaba no gukwa, akurikiranyweho ubuharike no guta urugo – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kabagabo, Akagari ka Mubumbano Umurenge wa Kagano tariki 7 Kamena 2024.

    Uyu mugabo washakanye n'umugore we byemewe n'amategeko mu 2003, mu myaka 8 ishize yataye urugo ajya gutura mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro, Akagari ka Karuhayi.

    Ageze aha i Rwamagana yashakiyeyo undi mugore w'imyaka 33 babana mu buryo butemewe n'amategeko ndetse banabyarana abana babiri.

    Uyu mugabo n'umugore wa kabiri batawe muri yombi ubwo bari bagiye mu Murenge wa Kagano gukora ubukwe ubukwe bwo gusaba no gukwa bihita bimenyekana kubera ko ariho umugore mukuru avuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kagano, Uwimana Jean Damascène yabwiye IGIHE ko Ntibaziyaremye n'umugore we bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo.

    Ati “Bari baje mu bikorwa byo gusaba umugeni, bigaragara ko bari mu bukwe bunyuranyije n'amategeko kuko gusaba umugeni ni ibikorwa biganisha ku kuba abantu banasezerana kandi ishyingirwa rinyuranye n'amategeko, ubushoreke n'ubuharike byose birakurikiranwa”.

    Gitifu Uwimana yasabye abaturage kuzirikana agaciro k'umuryango, haba kubashyingiwe babana no kubitegura gushinga urugo.

    Ati “Kuba ufite umugore wa mbere ugashaka n'uwa kabiri ni ibintu binyuranye n'Itegeko Nshinga, abaturage bacu tubasaba guhora bamenya amategeko kandi bagahora bayaha agaciro mu byo bakora buri munsi. Ikindi tubibutsa ni uko ubushoreke n'ubuharike ni icyaha gihanwa n'amategeko. Kurema umuryango uteye imbere utekanye uba ugomba kunyura mu nzira z'ibyo amategeko ateganya”.

    Itegeko N°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, mu ngingo yaryo ya 2, igika cya 3, rivuga ko ubuharike ari 'Ukugira amasezerano ya kabiri y'ubushyingiranwe aya mbere agifite agaciro'.

    Igitabo cy'amategeko ahana mu ngingo ya 246, giteganya ko umuntu ugira amasezerano ya kabiri y'ubushyingiranwe aya mbere agifite agaciro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku 100.000 kugeza ku 500.000 RWF cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-yatawe-muri-yombi-yagiye-gusaba-no-gukwa-akurikiranyweho-ubuharike

  • Yashimye Perezida Kagame, yitsa ku ndirimbo z… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyiswe 'Migabo Live Concert' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 8 Kamena 2024 rishyira kuri iki Cyumweru tariki 9 Kamena 2024, kuko cyasojwe ahagana saa sita z'ijoro.

    Cyitabiriwe n'abarimo abakuru n'abato, abayobozi mu nzego zitandukanye n'abakunzi b'umuziki Gakondo by'umwihariko uwa Cyusa Ibrahim.

    Ni ubwa mbere uyu muhanzi yari akoze igitaramo cye bwite, nyuma y'imyaka itandatu ishize ari mu muziki, ndetse avuga ko azagiherekeresha gushyira hanze Album ebyiri, zirimo 'Migabo' yitiriye iki gitaramo ndetse na 'Mwuvumwamata'.


    1.Iki gitaramo cyabereye urwibutso rudasaza Chrisy Neat

    Ku rubyiniro, Cyusa Ibrahim yafashijwe n'abarimo Chrisy Neat wafunguye iki gitaramo ahagana Saa Moya. Uyu muhanzikazi usanzwe anatunganya umuziki yasubiyemo indirimbo zaririmbwe n'abandi zirimo 'Murumve twana twanjye', 'Umumararungu' ndetse na 'Rungano'.

    Akiva ku rubyiniro, yabwiye InyaRwanda, ko yishimiye uko yakiriwe ati 'Byanshimishije bitewe n'ukuntu nabonye abantu banyakiriye. Ntabwo nari mbyiteze, ni ubwa mbere ndirimbye nka Chrisy Neat ku giti cyanjye, ubundi najyaga ndirimbana n'abanyeshuri bo ku Nyundo, ariko uyu munsi ni ubwa mbere ndirimbye mu gitaramo kigari nk'iki kandi ari nkanjye nyine.'

    Uyu mugore wize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, yavuze ko mbere yo kujya ku rubyinuro yari afite 'ubwoba' muri we, ariko ageze imbere y'abitabiriye iki gitaramo yakoze uko ashoboye kugirango ahuze neza n'ibyo yari yateguye.

    Yavuze ko guhitamo indirimbo yaririmbye muri iki gitaramo yashingiye ku ndirimbo ze akunda, ndetse n'izo abantu bakunda. Ati 'Nafashe igihe cyo kwita cyane ku ndirimbo nkunda ndetse n'izo abantu bakunda cyane, kandi byagenze neza.'

    2.Indirimbo 'Intsinzi' yabaye iya bose

    Yakorewe mu ngata na Mariya Yohana wageze ku rubyiniro ahagana Saa 20:50. Uyu muhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, yaririmbye indirimbo zamamaye mu bihe by'urugamba rwo kubohora igihugu, akumbuza abakuru ibyo bihe.

    Muri izi ndirimbo harimo iyitwa 'Ubutwari bw'Inkotanyi', yakoze benshi ku mutima, barahaguruka bamufasha kuyibyina. Mu gihe yiteguraga gusezera ava ku rubyiniro, abakunzi b'ibihangano bye bamusabye ko abaririmbira indirimbo ye 'Intsinzi' yamamaye mu buryo bukomeye.

    Ni indirimbo yateye arakirizwa, ubundi ava ku rubyiniro akomerwa amashyi. Mu kiganiro na InyaRwanda, Mariya Yohana yavuze ko yishimiye gufasha Cyusa Ibrahim muri iki gitaramo.

    Ati 'Ndishimye cyane! Ndashimira Cyusa washoboye kuntumira ngo nzaze mufashe gutarama, urumva ko harimo urukundo, ni byiza rero, kandi nabonye ukuntu bishimye.'

    Mariya Yohana yavuze ko Cyusa Ibrahim ari kugera ikirenge mu cy'abahanzi bakomeye muri Gakondo, kandi abona ko azahirwa 'kubera ko abikunda'. Ati 'Nabonye harimo abana baririmba, urumva ko n'abo bafite ishyushyu rwo kumenya gakondo.'

    Yavuze ko kuba Cyusa Ibrahim yahuje ibihumbi by'abantu muri iki gitaramo, bigaragaza ko ari mu murongo mwiza wa gakondo. Mariya Yohana yavuze ko indirimbo ye 'Intsinzi' yabaye idarapo ry'umuziki we, kandi ayisobanura 'nk'indirimbo ya buri wese, indirimbo y'Igihugu'.


    3.Ruti Joel yahaye icyubahiro Yvan Buravan

    Umuhanzi Ruti Joel uri mu bakora injyana gakondo ayihuza n'umuziki ugezweho yanyuze abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zirimo igikobwa, Cunda n'izindi.

    Uyu muhanzi wari inshuti magara ya nyakwigendera Yvan Buravan, yamuhaye icyubahiro muri iki gitaramo. Yaririmbye indirimbo ya Buravan yise 'Lowkey' iri mu zakunzwe ndetse zikiri mu mitwe no ku mitima ya benshi.

    Uyu muhanzi kandi yashimye Massamba Intore, Muyango na Mariya Yohana bamutoje, anaboneraho kuririmba indirimbo zabo uko ari batatu.

    Yabwiye InyaRwanda, ko gushyigikira Cyusa Ibrahim muri iki gitaramo byaturutse ku kuba bombi bakora gakondo kandi 'ni intore nkanjye'.

    Ruti yavuze ko mu guhitamo indirimbo yaririmbye muri iki gitaramo, yitaye cyane ku ndirimbo zakunzwe kuri Album ye ya mbere, ariko kandi yahisemo indirimbo zizatuma abantu bumva neza ijwi rye, akanabaganariza.

    Yavuze ko yaririmbye indirimbo ya Massamba, Muyango na Maria Yohana mu buryo butunguranye kuko atari yarigeze abitegura. Ati 'Nababonye imbere yanjye, kandi bari mu bantoje mu Itorero ry'Igihugu, rero nagombaga kubashimira, uretse kuba ari abatoza banjye, ni inshuti zanjye.'

    Ruti yaririmbye indirimbo zigaruka ku inkotanyi 'kubera ko dushaka gutora umusanzu wacu'. Ati 'Nari nisanzuye, sinaherukaga gutaramira abantu, nabiherukaga umwaka ushize, nari nishimye rero kubataramira.'


    5.Cyusa yashimye Perezida Kagame, hagaragazwa igihangano kigaragaza 'igipfunsi'

    Mbere yo kujya ku rubyiniro, habanje kumvikana ijwi rimeze nk'icyivugo, rigaruka ku mpamvu y'igitaramo ari yo yo gushima Migabo, Migambi y'abagabo.

    Saa tatu n'iminota 50' ni bwo Cyusa yari ageze ku rubyiniro, yinjirira ku ndirimbo 'Migabo' ivuga ibigwi bya Perezida Kagame. Ni indirimbo iri mu zo Cyusa yatangiriyeho urugendo rw'umuziki nk'uwabigize umwuga.

    Yaririmbye iriya ndirimbo ayisoje, yinjirira mu ndirimbo zigaruka ku rugamba zirimo RPF turatashye, Ngizo zaje (iz'amarere), Twatashye, Imenagitero ndetse na 'Ntumpeho' ya Rugamba Sipiriyani.

    Mu gice cya mbere yaririmbye afatanyije n'Itorero Inganzo Ngari yabayemo kuva mu 2015. Abasore n'abakobwa bagiye bamusanga ku rubyiniro, bagakorana mu bihe bitandukanye, kugeza ubwo asoje akajya kwitegura igice cya kabiri.

    Mbere y'uko Cyusa asubira ku rubyiniro, Itorero Inganzo Ngari ryakomeje gususurutsa abakunzi baryo mu ndirimbo zirimo nka 'Gahorane Ingabo', 'Ziravumera', 'Iz'amarere', 'Dimba Hasi', 'Ishyamba' ndetse na 'Isamaza'.

    Nyuma y'iki gitaramo, Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda ko yakozwe ku mutima n'ubwitabire bw'abantu n'uburyo igitaramo cyagenze. Ati 'Ni ubwa mbere nakwishima ndirimbye, ndaryohewe ku rwego rwo hejuru! Kubona Abanyarwanda baryoherwa na gakondo muri ubu buryo, bitabiriye muri ubu buryo, biranshimishije ku rwego rwo hejuru  […] kandi ndashimira cyane abaterankunga, abantu bose bashyizemo ukuboko kugirango igitaramo cyanjye kigende neza gutya, ndishimye ku rwego rwo hejuru.'

    Uyu muhanzi yavuze ko ashingiye ku myiteguro yakoze ibyo yakoze byaranze ikigero cy'ibyo yari yateguye kandi yizeye neza buri wese yanyuzwe muri iki gitaramo.

    Mu gice cya mbere cy'iki gitaramo, yitaye cyane ku kuririmba indirimbo zivuga ku butwari bw'inkotanyi, zisingiza Umukuru w'Igihugu. Yaririmbye indirimbo nka 'Inkotanyi Duhuje Amarembo', 'Imenagitero', 'Demokarasi', 'Iya 1 Ukwakira' n'izindi'.

    Ni mu gihe mu gice cya kabiri yaririmbye avuga u Rwanda, aho rwavuye, uko abanyarwanda batengamaye, ariko kandi anagaruka ku ndirimbo z'urukundo. Yaririmbye indirimbo nka 'Rwanda nkunda', 'Mutoni', 'Rusanganizayo', 'Umwiza', 'Muhoza', 'Imparamba', 'Marebe', 'Agasaza' ndetse na 'Nyaruguru'.

    Cyusa yashimangiye ko guhurira ku rubyiniro n'Itorero Inganzo Ngari bisobanuye ikintu kinini. Ati 'Ni ukubera ko n'itorero mbamo, ndacyabana nabo, rero ntabwo nakora igitaramo cya mbere ngo ndeke kubatumira, kandi mwarabibonye ko bitwaye neza mu gice cya mbere.'

    Ubwo Cyusa Ibrahim yari ageze ku rubyiniro, yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Migabo' yahimbiye Perezida Kagame. Yabwiye InyaRwanda, ko yagaragaje 'igipfunsi' muri iki gitaramo, mu rwego rwo gutanga ubutumwa bw'uko amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite yegereje.

    Yavuze ko igipfunsi ari igisobanuro cy'ubumwe bw'Abanyarwanda, kujya imbere n'ibindi. Ati 'Ubu gahunda ni tariki 15 Nyakanga 2024.'

    Cyusa yavuze ko yakoranye n'itorero Inganzo Ngari mu guhanga iki gihangano kigaragaza igipfunsi, kandi bishimiye uko abantu babyakiriye.


    Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yakoze igitaramo gikomeye yatuye Perezida Kagame

    Cyusa yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo zisingiza inkotanyi mu gice cya mbere cy’iki gitaramo

    Cyusa yatangaje ko yashimishijwe n’uburyo abantu bamushyigikiye muri iki gitaramo cye cya mbere yakoze


    Cyusa yaririmbye muri iki gitaramo ashyigikiwe n’Itorero Inganzo Ngari

    Cyusa yaririmbye inyuma ye hari ishusho y’igipfunsi mu rwego rwo guteguza abantu kuzagira uruhare mu matora

    Chrisy Neat yatangaje ko ari amahirwe adasanzwe kuririmba mu gitaramo cya Cyusa


    Mariya Yohana yatangaje ko indirimbo ye ‘Intsinzi’ yabaye idarapo ry’umuziki we, biri no mu mpamvu ayisabwa n’abantu benshi

    Ruti Joel yakoresheje imbaraga nyinshi muri iki gitaramo, atanga ibyishimo ku bihumbi by’abantu



    Ruti Joel yavuze ko yaririmbye muri iki gitaramo kubera ko Cyusa Ibrahim bahuriye muri gakondo


    Ruti Joel yavuze ko muri uyu mwaka azashyira hanze indirimbo yageneye Umukuru w’Igihugu


    Mariya Yohana ubwo yari imbere y’imbaga y’abantu aririmba indirimbo ye yise ‘Intsinzi’



    Uhereye ibumoso: Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore, umutoza mu Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B.Thierry ndetse n’umuhanzi Victor Rukotana [uri iburyo]
    Umukinnyi wa filime wamamaye nka ‘Bamenya’ ari mu bitabiriye iki gitaramo
      

    Abagize Itorero Inganzo Ngari bafashije Cyusa Ibrahim ku rubyiniro muri iki gitaramo

    Kandahano urebe amafoto yaranze igitaramo 'Migabo Live Concert' cya Cyusa Ibrahim

    KANDAHANO UREBE MBERE Y’UKO CYUSA ASUBIRA KURIRIMBA MU GICE CYA KABIRI

    “>

    KANDA HANO UREBE UBURYO CHRISY NEAT YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO

    “>

    RUTIJOEL YAKURIWE INGOFERO MURI IKI GITARAMO CYA CYUSA IBRAHIM

    “>

    KANDA HANO UREBE UKO INGANZO NGARI ZITWAYE MURI IKI GITARAMO

    “>
     

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    VIDEO: Munyatore Eric&DOx Visual

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143826/yashimye-perezida-kagame-yitsa-ku-ndirimbo-zisingiza-inkotanyi-ibintu-5-byaranze-igitaramo-143826.html