Blog

  • Karabaye: Umuforomo yasanzwe yapfuye azira kwiyahuza ikinya #rwanda #RwOT

    Umuforomo wakoraga mu bitaro biherereye mu Karere ka Kaoma mu gihugu cya Zambia, hamenyekanye amakuru avuga ko yapfuye yiyahuye nyuma yo kwitera ikinya cyari aho yakoreraga mu nzu izwi nk'iseta babagiramo abarwayi.

    Umuyobozi wa polisi mu ntara y'Iburengerazuba bw'icyo gihugu, Mukuka Chileshe, yemeje iby'urupfu rw'uyu muforomo wari uzwi ku mazina ya Naphy Banda, akaba yari umuturage wo mu gace ka Mulamba mu Karere ka Kaoma.

    Uyu muyobozi w'urwego rw'umutekano yatangaje ko uyu muforomo bamusanze yapfiriye mu cyumba cy'ibitaro babagiramo, dore ko ari naho yakoreraga.
    Umurambo we wabonetse ahagana i saa mbiri z'ijoro rya tariki 11 Gicurasi 2024. Bivugwa ko uwamubonye bwa mbere ari mugenzi we bakorana wari aherereye mu kindi cyumba.

    Iperereza ry'ibanze ryerekanye ko nyakwigendera ari we wiyishe yiteye ikinya cyo mu bwoko bwa 'Lignocaine', kimwe mu binya bikoreshwa cyane mu nzu bakoreramo ibikorwa byo kubaga abantu bafite ibibazo by'ubuzima bitandukanye.

    Polisi yaje no guhishura ko uyu muforomo wiyahuye yari afitanye ibibazo by'amakimbirane n'uwo bashakanye. Byemejwe ko bishobora kuba ari yo ntandaro yo kugerageza kwiyahura agahita ahasiga ubuzima.

    Ubwo umurambo we wabonekaga, basanze nta gikomere kindi ufite usibye gusa urushinge, ndetse n'icupa ry'ikinya n'indi miti bahasanze.

    Bwana Chileshe, yasobanuye uburyo polisi yahise itabazwa igatangira gukora iperereza. Amakuru dukesha 'Lusaka Times' avuga ko basanze umuforomo wiyahuye aryamye ku gitanda areba hejuru, ndetse n'urushinge rujombye mu kuboko kwe kw'ibumoso hamwe n'amaraso yari yamenetse hasi.

    Yaba ikinya ndetse n'indi miti byakekwaga ko ari byo yiyahurishije basanze biri ku meza.

    Umuhanga akaba n'impuguke mu by'ubuzima zivuga ko ikinya cya Lignocaine ari kibi cyane, kuko gishobora kwica umuntu mu gihe gitewe mu mutsi utwara amaraso. Uyu muforomo wiyahuye yahise ajyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro yakoragamo hategerejwe isuzuma ryisumbuyeho ku cyateye urupfu rwe

    The post Karabaye: Umuforomo yasanzwe yapfuye azira kwiyahuza ikinya appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/karabaye-umuforomo-yasanzwe-yapfuye-azira-kwiyahuza-ikinya/

  • Abarenga 10,0000 bavuye mu bihugu bigera kuri 30 nibo bitabiriye Kigali International Peace Marathon #rwanda #RwOT

    Abantu barenga ibihumbi ciumi baturutse mu bihugu birenga mirongo itatu, kuri iki cyumweru tariki ya 09 Kamena 2024 bateraniye i Kigali mu isiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro (Kigali International Peace Marathon) ku nshuro yaryo ya 19 .

    Isiganwa ryatangiriye ku nyubako rurangirwa BK Arena rikanahasorezwa, ni irushanwa ngarukamwaka ribera mu Rwanda riheruka gushyirwa ku rwego rwa gatatu rw'amarushanwa akomeye ku Isi 'Global Elite Label Status' bituma naryo ryiyongera mu dushya uRwanda rwihariyeho abanyamahanga batwigiraho.

    Irushanwa rifite kimwe cya kabiri cya marathon (21,098Km) na marathon yuzuye (42,195Km) kimwe na category y'abinezeza (Run for Peace) birukanka kilometero icumi gusa.

    Imihanda yakoreshejewe irimo Gishushu, MTN, BAHO Hospital, KCC, Umubano Hotel, USA Ambasador's Residence, KBC, Kabindi, Primature, KBC, Rugando, KCC, Gishushu, Chez Lando, Zigama CSS, Regina Pacis, Simba Kimironko, MIC na BK Arena.

    Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, Meya w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusabiyumva, ni bamwe mu bitabiriye iki gikorwa.

    The post Abarenga 10,0000 bavuye mu bihugu bigera kuri 30 nibo bitabiriye Kigali International Peace Marathon appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abarenga-100000-bavuye-mu-bihugu-bigera-kuri-30-nibo-bitabiriye-kigali-international-peace-marathon/

  • Hibutswe abari abakozi b'uruganda rwa Gisakura bishwe muri Jenoside, urubyiruko ruhabwa umukoro – #rwanda #RwOT

    Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi bakoraga mu Ruganda rw'Icyayi rwa Gisakura bagerageje kwihisha mu cyayi no mu nzu z'uruganda, abari abayobozi barwo na bamwe mu bayobozi ba Perefegitura ya Cyangungu na Komine Kagano, babasaba kuva aho bihishe babizeza kubarindira umutekano nyamara bahise bashyirwa mu modoka z'uruganda bajyanwa kuri paruwasi bicirwayo.

    Mu gikorwa cyo kwibuka aba bakozi kuri uyu wa 8 Kamena 2024, Umuyobozi w'Uruganda rw'Icyayi rwa Gisakura, Kanyesigye Emmanuel yavuze ko kwibuka ari inshingano ya buri wese kugira ngo urumuri rw'icyizere n'ubudaheranwa rutazigera ruzakomeze kumurikira abariho n'abazabakomokaho, bikomeze bibe uruhererekane ibihe byose.

    Ati 'Aya mateka yacu nubwo ashaririye ntazigera na rimwe yibagirana. Dukomeze kuyavomamo imbaraga zo gukomeza kubaho neza kugira ngo duheshe ishema abacu, duhora twibuka kandi tubabwire ngo ntabwo muzazima duhari.'

    Kanyesigye yavuze ko ubwo Jenoside yakorwaga hari ibihugu byari bifite ububasha n'ubushobozi bwo kuyihagarika, ariko ko bitigeze bigira ubushake bwo kuyihagarika ihagarikwa n'Inkotanyi.

    Ati 'Ndashimira ubutwari ntagereranwa bw'ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, ziyobowe na Perezida Paul Kagame, dushimira cyane kandi tuzahora dushimira. Bitanze mu buryo budasanzwe, batabara abicwaga, ari nako bahanganye n'umwanzi n'Interahamwe'.

    Abatutsi bakoraga mu ruganda rw'icyayi cya Gisakura bahigishijwe imbwa, bicwa umugenda abandi bicirwa mu ishyamba rya Nyungwe ku buryo n'ubu bamwe muri bo imibiri yabo itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Mukarusine Olive, wabaga muri uru ruganda kuko ariho umugabo we yakoraga, avuga ko umugabo we yishwe tariki 13 Mata 1994 amusigira abana bane barimo uwari ufite ukwezi kumwe, agashimira ubuyobozi bw'uruganda ko butahwemye kumuba hafi mu rugendo rutari rworoshye rwo kongera kwiyubaka.

    Ubuyobozi bw'uruganda buhamya ko buzakomeza gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba abarukoramo n'abakora hanze yarwo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze ko kimwe mu bintu bikomeye Jenoside yasenye ari ubumwe bw'Abanyarwanda, ashima ko Inkontanyi zashyizeho Leta y'ubumwe ikubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, ikanasubiza abantu uburenganzira n'ubwisanzure bari barambuwe.

    yagaragaje ko urubyiruko rufite umukoro wo gutanga umusanzu mu kurwanya abashaka gusubiza igihugu mu mateka mabi cyanyuzemo.

    Ati 'Amateka mabi yabayeho y'ubutegetsi bubi hari urubyiruko rutayazi, kandi ni rwo rwagize amahirwe yo kwiga, rukwiye kuyiga rukayamenya, rukadufasha kurwanya umwanzi ushaka kudusubiza muri ya mateka mabi'.

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bafashe mu mungo uru ruganda mu kwibuka abakozi barwo bishwe muri Jenoside bazira ko ari abatutsi

    Umuyobozi w’Uruganda rwa Gisakura, Kanyesigye Emmanuel yashimye ingabo zahoze ari iza RPA zitanze zitizigama zigahagarika Jenoside

    Munyanshoza Dieu donnee yafashije mu kwibuka mu ndirimbo abari abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura

    Mukarusine Olive, warokoye muri uru ruganda ashimira uruganda rukomeje kumuha hafi nyuma y’uko umugabo we warukoragamo yishwe muri Jenoside

    Meya Mupenzi yashimiye Inkotanyi ko nyuma yo guhagarika Jenoside zashyizeho Leta buri wese yisangamo

    Abakozi n’abaturiye uruganda bifatanyije narwo mu kwibuka abakozi barwo bishwe muri Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hibutswe-abari-abakozi-b-uruganda-rwa-gisakura-bishwe-muri-jenoside-urubyiruko

  • Nashoboraga nte gushimira abantu bishe data?-Pst Dr. Rutayisire – #rwanda #RwOT

    Pst Dr. Rutayisire yari mu kiganiro cyagenewe urubyiruko rusaga 1500 rwo mu turere twose tw'igihugu rwitabiriye Igihango cy'Urungano kuri uyu wa 8 Kamena 2024, hibukwa ku nshuro ya 30 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagaragaje ko itorero ry'igihugu ryahozeho mbere y'ubukoloni ryafashaga abana b'Abanyarwanda kwiyumva nk'abana b'igihugu.

    Pst Dr. Rutayisire yageze mu mashuri abanza mu 1965, ndetse mu gihe cyose Abatutsi barahagurutswaga, n'Abahutu bagahagurutswa bagamije kubiba urwango mu bana bakiri bato.

    Ati 'Hari ubwo abantu bavuga ngo twe ntitwari tuzi icyo twari cyo, abo ni abo muri za 1970. Kuko nk'ubwo twebwe bo muri za 1960 nk'ubwo njye mu 1965 sinari kuyoberwa uwo ndi we twaramaze iminsi twirukanka,twihisha mu 1961, mu 1963 papa bakamwica ntabwo wari kumbwira ngo sinzi uwo ndi we.'

    'Twari tubizi kuko twebwe amateka yari yaratwigishije ko hari abahigwa hakaba n'abahiga ukamenya ngo uriya ni umuhutu, uyu ni umututsi kandi n'abana bakabikubwira. Ndibuka ko twajyaga dutaha tuvuye ku ishuri ugasanga ku migwegwe yose, kuva iwacu kugera ku ishuri hari kilometero enye ku migwegwe hose habaga handitseho. Njye na mushiki wanjye unkurikira twari abahanga mu ishuri ugasanga ku migwegwe handitseho ngo ziriya nzoka zo kwa Karasira tuzazica.'

    Yavuze ko mu isomo ry'uburere mboneragihugu abigishaga ibisobanuro by'amabara y'ibendera ry'igihugu babihuzaga no kubiba urwango hagati y'Abahutu n'Abatutsi.

    Pst Dr. Rutayisire yasobanuye ko mu gihe cyo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu hari igice ataririmbaga kirimo amagambo avuga ngo 'nshimira abarwanashyaka.'

    Ati 'Nazunguzaga umunwa ngo batamenya ko ntari kuririmba, ariko nashoboraga nte gushimira abantu bishe data?'

    'Gusenyuka k'ubunyarwanda, barabanje bavanaho inkingi zatugiraga Abanyarwanda binjizamo sisiteme ituma tutiyumva mu bunyarwanda, bamwe bakibona mu moko, bamwe bakaba abanyamahanga abandi bakaba abenegihugu, bakabyigisha mu ishuri, bakabishyira mu bikorwa barangiza na politike ikabishimangira.'

    Yagaragaje ko mu 1983 yari yarasoje amasomo ya kaminuza ari n'umwarimu muri kaminuza ariko bamwirukanayo bamujyana kwigisha mashuri y'icyiciro rusange (Tronc Commun), ubuyobozi bwayo bugashaka kumuhagararaho ariko icyemezo cyari cyanditseho ko yirukanywe kubera bivuze ku mpamvu za Leta birangira ahavuye.

    Yagaragaje ko yaba repubulika ya mbere n'iya kabiri zose zari zaramunzwe n'ivangura n'amacakubiri asaba urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside aho iva ikagera.

    Rev Pst Dr. Antoine Rutayisire yabwiye urubyiruko ko mu ndirimbo yubahirizaga igihugu no mu ibendera hari harimo byinshi bitanya Abanyarwanda

    Urubyiruko rwitabiriye Igihango cy’Urungano rwashimye ibyo igihugu cyagezeho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nashoboraga-nte-gushimira-abantu-bishe-data-pst-dr-rutayisire

  • RDC: Inyeshyamba za ADF zirashinjwa kwica abandi bantu bagera kuri 38 #rwanda #RwOT

    Abasirikare bakekwaho kuba inyeshyamba z'Abayisilamu bishe byibuze abantu 38 mu gitero cyabaye mu duce two mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk'uko byatangajwe kuwa Gatandatu n'abayobozi b'uturere babiri n'umuyobozi wa sosiyete sivile.

    Umuyobozi w'imiryango itegamiye kuri leta yaho, Justin Kavalami, yashinjije abagize umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces) kuba ari bo bagabye igitero nk'uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by'u Bwongereza, Reuters ivuga.

    Uyu mutwe wa ADF, bivugwa ko ari nawo uri inyuma y'ikindi gitero ku wundi mudugudu cyahitanye byibuze abantu 16 mu ntangiriro z'iki cyumweru, ukomoka mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda ndetse ujya ucishamo ukahagaba ibitero shumi.

    The post RDC: Inyeshyamba za ADF zirashinjwa kwica abandi bantu bagera kuri 38 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/rdc-inyeshyamba-za-adf-ziravugwaho-kwica-abandi-bantu-bagera-kuri-38/

  • Muri Kenya habaye impanuka idasanzwe y'imodoka yahitanye abantu 9. #rwanda #RwOT

    Ni ejo ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 8 Kamena 2024 nibwo humvikanye inkuru y'impanuka yahitanye abantu icyenda, abandi benshi barakomereka ubwo baturukaga mu murwa mukuru wa Nairobi muri kiriya  gihugu cya Kenya.

    Amakuru dukesha itangazamakuru ritandukanye rya hariya muri Kenya aravuga ko impanuka yabaye ubwo bari bageze ahitwa Maai Mahiu, muri Naivasha. Mu nzira bava i Nairobi nibwo indi modoka yari iturutse inyuma yajekubagonga iyo mpanuka igahita ihitana abantu bagera mu icyenda abandi bagakomereka.

    Nk'uko umuyobozi wa polisi Stephen Kirui yabitangaje, imodoka yabaturutse inyuma yari yabuze icyerekezo hanyuma igonga iyo bari barimo. Bwana Kirui yavuze ko imodoka bari barimo yahise yibarangura hanyuma igonga indi kamyo yari iparitse ku ruhande impanuka iba ibaye ityo.

    Bwana Kirui, yongeyeho ko hari abantu benshi bakomeretse byoroheje ubwo imodoka bari barimo yahirimaga, ni mu gihe iyi mpanuka yabayeho ku buryo bukomeye yahitanye abagore batanu, abagabo batatu ndetse n'umwana umwe.

    Byatangajwe ko abantu 8 barokotse iyi mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro bya Oakland kuko bari bahungabanye, naho imibiri ijyanwa mu buruhukiro bwigenga bwa Ume.

    The post Muri Kenya habaye impanuka idasanzwe y'imodoka yahitanye abantu 9. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/muri-kenya-habaye-impanuka-idasanzwe-yimodoka-yahitanye-abantu-9/

  • Kopanyi yubatse Stade Amahoro, yahawe akazi muri Uganda #rwanda #RwOT

    Madame Janet Museveni; Minisitiri w'Uburezi na Siporo muri Uganda yasinyanye amasezerano y'ubufatanye hagati ya Leta ya Uganda na Sosiyete y'ubwubatsi ya SUMMA ikaba ariyo igiye kubaka Hoima City Stadium izaberaho imikino y'Igikombe cya Afurika cya 2027.

    Iyi sosiyete ya SUMMA niyo yubatse inyubako zitandukanye mu Rwanda zirimo BK Arena, inzu ALU(African Leadership University) ikoreramo i Masoro ndetse ni nayo yahawe isoko ryo kuvugurura Stade Amahoro isa nkaho yasojwe.

    Amasezerano yo kubaka Hoima Stadium yashyizweho umukono kuwa Gatandatu, tariki 8 Kamena 2024. Muri uyu muhango Leta ya Uganda yari ihagarariwe na Minisitiri w'Ubutaka, Ibikorwaremezo n'Amajyambere y'imijyi, Judith Nabakooba, n'uw'Uburezi na Siporo, Janet Museveni.

    Muri uyu muhango kandi Minisitiri Judith Nabakooba yashyikirije minisiteri ya Siporo ubutaka buzubakwaho Hoima City Stadium bungana na hegitari 32.9.

    Madamu Janet Museveni yasabye iyi sosiyete gukorana umurava iyi sitade ikuzura byibuze mu mezi 18 kuko hari ibindi bikorwaremezo bya siporo bigomba kwitabwaho birimo Lugogo Sports Complex na National High Altitude Training Centre.

    JanetyYasabye kandi iyi Sosiyete y'Abanyaturikiya gukorana imbaraga kugira ngo isura y'iki gihugu ikomeze igaragare neza.

    Ati 'Ntimuzatume Uganda isubira hasi kuko guhabwa kwakira Igikombe cya Afurika ni iby'agaciro cyane kuko inyungu ntabwo ziza muri siporo gusa.'

    Ni Sitade izaba igezweho ndetse ikazaba yakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza. Biteganyijwe ko Uganda izafatanya na Kenya ndetse na Tanzania mu kwakira Igikombe cya Afurika kizaba mu 2027.

    The post Kopanyi yubatse Stade Amahoro, yahawe akazi muri Uganda appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/kopanyi-yubatse-stade-amahoro-yahawe-akazi-muri-uganda/

  • Dj Brianne yakiriye Yesu nk'umwami n'umukiza abatizwa mu mazi magari #rwanda #RwOT

    Ni muri iki gitondo aho Gateka Esther Brianne uzwi cyane mu kuvanga imiziki nka DJ Brianne yabatizwaga mu itorero rya Elayono Pentecost Blessing Church, biba ikimenyetso cy'uko yemeye Yesu Kirisitu nk'Umwami n'Umukiza.

    Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 9 Kanama 2024 nibwo DJ Brianne yabatirijwe mu mazi menshi ari kumwe n'abandi bayoboke bashya b'itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa X rwahoze ari Twitter yagize ati: 'Ndi uwawe ubu n'iteka ryose Mwami Mana yanjye. Ujye unyobora muri byose nkora. Ni wowe niringiye ubu n'iteka ryose.'

    DJ Brianne amaze amezi abiri atangiye gukorera ku Isibo Radio akaba abikesha izina yakuye ku mbuga nkoranyambaga no mu kazi ko kuvanga imiziki.

    Umuntu ashobora kwibaza ese ko Dj Brianne yari asanzwe ari umuntu wa social network cyane ukunze no kumvikana mu matiku amwe na mwe, ese yaba azabigabanya cyangwa akareka social media kandi isa nkaho ariyo inamwinjiriza! Ngayo nguko munyihere ibitekerezo cyangwa munyoherereze inkuru kuri +250788443338 cyangwa +250788808002.

    The post Dj Brianne yakiriye Yesu nk'umwami n'umukiza abatizwa mu mazi magari appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/dj-brianne-yakiriye-yesu-nkumwami-numukiza-abatizwa-mu-mazi-magari/

  • DJ Brianne yabatijwe bikora ku mutima Mama we – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2024 ku rusengero rwa Elanayo Pentecost Blessing, habereye umuhango wo kubatiza Abakristo bashya barimo Dj Drianne uzwi cyane mu myidagaduro. Ni igikorwa cyayobowe na Rev Prophet Ernest Nyirindekwe.

    DJ Brianne akimara kubatizwa, yaganiriye n’itangazamakuru, avuga ko yumva yuzuye umunezero kandi akaba yishimiye cyane kuba ari butangire kujya afata igaburo ryera.

    Yahishuye ko kubatizwa kwe byashimishije cyane umubyeyi we utari umufitiye icyizere ko biza gukunda akagera aho abatirizwa.

    Ati: 'Mama yishimye cyane ngo byamunejeje kuba byibuze mfite itorero mbarizwamo.'

    Mu bihe bitandukanye Dj Brianne yagaragaye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye binyuze mu muryango yatangije witwa Brianne Foundation.

    Dj Brianne ni Umunyamakuru wa Isibo Radio imwe mu zigezweho mu mujyi wa Kigali inashamikiye kuri Isibo TV nayo yamaze kuryubaka mu myidagaduro.

    Nyina wa DJ Brianne yishimiye kuba umukobwa we abonye aho abarizwa mu bijyanye no gusenga DJ Brianne uri mu bari n’abategarugori bari mu bihe byiza mu myidagaduro nyarwanda, yamaze kuba icyaremwe gishya yakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143840/dj-brianne-yabatijwe-bikora-ku-mutima-mama-we-143840.html

  • Umwami wa Brunei yakiriye Minisitiri Vincent Biruta – #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga mu Rwanda ryagagaraje ko Minisitiri Dr. Vincent Biruta yakiriwe kuri uyu wa 8 Kamena 2024.

    Uyu mugabo wamwakiriye yamenyekanye muri Politike y'Isi nka Hassanal Bolkiah ariko amazina yiswe n'ababyeyi ni Kebawah Duli Yang Maha Mulia Paduka Seri Baginda Sultan Haji Hassanal Bolkiah Mu'izzaddin Waddaulah ibni Al-Marhum Sultan Haji Omar 'Ali Saifuddien Sa'adul Khairi Waddien, Sultan dan Yang Di-Pertuan Negara Brunei Darussalam.

    Umwami Hassanal Bolkiah ibni Omar Ali Saifuddien III aheruka mu Rwanda mu 2022 ubwo we na bagenzi bari bitabiriye inama ya CHOGM yabereye mu Rwanda

    Minisitiri Dr Vincent Biruta kandi wagiriye uruzinduko muri iki igihugu yanaganiriye na mugenzi we, Dato Erywan Pehin Yusof.

    Ibiganiro abaminisitiri bombi bagiranye byibanze cyane ku kongera kureba uko imikoranire hagati y'ibihugu byombi yatangijwe mu 2020 ihagaze, ndetse no kurebera hamwe inzego nshya z'imikoranire nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga mu Rwanda.

    Brunei ni igihugu gito giherereye ku kirwa cya Borneo muri Aziya y'Amajyepfo, kizengurutswe na Malaysia n'inyanja y'u Bushinwa.

    Kugeza ubu igihugu kiyobowe na Sultan Hassanal Bolkiah umwe mu bagabo batunze agafaranga gatubutse kuri iyi si ya Rurema kandi bivugwa ko abaho mu buzima budasanzwe.

    Ubukungu bw'iki gihugu bushingiye ku musaruro w'ibikomoka kuri Petiroli na gazi kandi kikaba igihugu cya mbere gikize ku birebana n'umusaruro ku buryo abaturage binjiza amafaranga menshi.

    Gituwe n'umubare munini w'abayisilamu kuko ari nayo mahame kigenderaho ya 'Sharia' bakaba bakoresha ururimi rw'Icyongereza ku bwinshi nubwo ururimi gakondo ari Malay.

    Icyo gihugu cyashyize imbaraga cyane mu guteza imbere urwego rw'uburezi n'ubuvuzi ku buryo bitangirwa ubuntu ku baturage kandi igihugu cyashoye ku buryo bufatika mu kubaka izo nzego mu myaka myinshi ishize.

    Zimwe mu nzego zacyo ziteye imbere zirimo ikoranabuhanga no guhanga ibishya, uburezi, ubukerarugendo, ubuzima, ubucuruzi n'ishoramari, umutekano n'ibindi bitandukanye impande zombi zashima gukoranamo.

    Ubwo Minisitiri Dr Vincent Biruta yakirwaga na Sultan wa Brunei

    Aba bayobozi bagiranye ibiganiro

    Harebwe ku mikoranire y’impande zombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwami-wa-brunei-yakiriye-minisitiri-vincent-biruta