Blog

  • Police FC irasubukura imyitozo mu muhezo #rwanda #RwOT

    Police FC irusabukura imyitozo kuri uyu wa Mbere ariko ikaba igomba gukorwa mu muhezo , bifitanye isano n’uko ari abakinnyi benshi ba yo batarahagera.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2024 ni bwo Police FC itangira imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, ni imyitozo ibera kuri Kigali Pele Stadium.

    Nk’ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, igomba gutangira imyitozo hakiri kare kugira ngo abakinnyi bamenyerane.

    Ni imyitozo igomba kuba mu muhezo nta muntu n’umwe wemerewe kuyireba bitewe n’uko hari ibyo iyi kipe ivuga ko batarashyira ku murongo.

    Muri byo ISIMBI yabashije kumenya ni uko abakinnyi ba yo bose izakoresha bataraboneka barimo n’abashya iheruka kugura.

    Police FC iheruka gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC, hari kandi Joackiam Ojera wahoze muri Rayon Sports.

    Police FC ikaba iri mu biganiro n’abandi bakinnyi batandukanye ndetse ikaba itarama kuganira n’abo izongerera amasezerano.

    Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2023-24 ikaba ari yo izahagararira u Rwanda mu Mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

    Police FC irasubukura imyitozo uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Police-FC-irasubukura-imyitozo-mu-muhezo

  • Yakunze umugore w'umumotari ageza n'aho aterwa ibyuma #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 46 usanzwe abaga amatungo mu gihugu cya Nigeria, yashyikirijwe ubutabera nyuma yo gutera icyuma umumotari yashinjaga kujya mu rukundo n'umugore we .

    Ibrahim Ogunrinde ukora akazi ko kubaga abifatanya n'ubuhinzi, yateguye umugambi wo gutera icyuma uwitwa Daniel Kosu yashinjaga ko yigaruriye umugore we. Amakuru yatangajwe avuga ko yahise atabwa muri yombi akimara gufatirwa mu igarage rya Ijaye ku wa Kane.

    Umuvugizi w'urwego rw'umutekano, Moruf Yusuf, ku wa gatanu tariki 7 Kamena 2024 yashyize ahabona itangazo ryemeza iby'aya makuru y'itabwa muri yombi rya Ogunrinde ukomoka mu mujyi wa Adu, akaba yashinjwaga gutera icyuma umumotari wari umutwaye.

    Polisi yatangaje ko ku wa gatatu tariki 5 Kamena 2024 ari bwo Ibrahim Ogunrinde yigize umugenzi atega Daniel Kosu uzwi nka Jeje, icyo gihe bwari bugorobye amusaba kumugeza mu gace k'umujyi wa Olubo. Ubwo bahageraga yahise amutera icyuma.

    Nk'uko tubikesha Naija News, uyu mugabo ubaga inyama akanahinga amaze gutera icyuma uwo bari bashyamiranye ngo yahise amwaka moto ye ayiha umuriro aracika.

    Ubwo yabazwaga icyabimuteye, yemeye ko yashatse kwica umumotari ahamya ko uwo mumotari yacudikanyeho n'umugore we mu mezi abiri ashize mbere yo kugambirira kwihorera amuteye icyuma.

    Raporo ya polisi muri iki gihugu cya Nigeria yahishuye ko uyu mugabo ukekwaho gutera icyuma umumotari, ndetse na moto ye byagejejwe kuri polisi kugira ngo iperereza rikomeze ndetse hanatangwe n'ubutabera.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo ubaga inyama yateye icyuma umumotari mu ijosi, ndetse no ku kuboko amusiga avirirana, byongeyeho ahita anacikana moto y'uwo akomerekeje amuta wenyine.

    Uyu mubazi yavuze ko yaterwaga imbaraga n'icyifuzo yari afite cyo kurimbura umumotari wari warigaruriye umugore we. Ubwo yamaraga kumutera icyuma yari yizeye ko yapfuye, mu gihe uyu mumotari yahise ajyanwa mu bitaro bya Federal Medical Centre biherereye Abeokuta aho akomeje kwitabwaho.

    The post Yakunze umugore w'umumotari ageza n'aho aterwa ibyuma appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/yakunze-umugore-wumumotari-ageza-naho-aterwa-ibyuma/

  • Mu Burundi, Pasiteri afunzwe azira ibikorwa by'ubutasi #rwanda #RwOT

    Pasiteri Amon Binagana, umushumba w'itorero rya Metodiste ryigenga rya Kajaga muri komini ya Mutimbuzi, intara ya Bujumbura, mu Burengerazuba bw'icyi Gihugu cy'u Burundi, afungiwe i Kirundo (mu majyaruguru) kuva muri Gicurasi. Arashinjwa ubutasi, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano n'ibindi byaha bigendanye nabyo.

    Uyu Mushumba uregwa ahakana ibirego ashinjwa, mu gihe bivugwa ko abamushinza bagamije kumukuramo indonkwe gusa.

    Pasiteri Amon Binagana afungiwe mu Majyaruguru y'igihugu kuva ku itariki ya 30 muri Gicurasi 2024 ku biro by'ubushinjacyaha bwa Kirundo, nk'uko bivugwa na bene wabo. Yahimuriweyo nyuma yo kumara iminsi 9 muri kasho y'abapolisi bo mu ntara.

    Abatangabuhamya babifitiye amakuru bati: 'We n'undi mushumba bari bagiye mu butumwa bw'ivugabutumwa i Kirundo. Ageze mu rugo rw'umucuruzi Bitanagira, Pasiteri Amon Binagana yarafashwe. '

    Umugore w'uyu mucuruzi, iwe hafatiwe toni ebyiri za kawa ku itariki ya 21 Gicurasi, ni umwe mu bagize Itorero rya Metodiste Ryigenga.

    Amakuru agera kuri SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru, avuga ko iperereza ryakekagaho Pasiteri Amon Binagana kuba Umunyarwanda.

    'Mu kiganiro, abapolisi n'ubutasi batekereje ko Binagana ari Umunyarwanda. Mubyukuri, afite imivugire y'Abanyamulenge iyo avuga, ' uyu ni umutangabuhamya wari uri aho yafatiwe.

    Amakuru aturuka muri polisi avuga ko Pasiteri yerekanye ibyangombwa bye kugira ngo yiregure, biba iby'ubusa bitewe n'icyo bari bari kumushinja.

    Ati: 'Yatanze kopi y'irangamuntu ye. Ariko abapolisi n'abashinzwe iperereza bakekaga ko yakoresheje impapuro mpimbano. Icyakora, nyuma yo kugenzura, byagaragaye ko inyandiko yatanzwe n'inzego zibishinzwe. Ntabwo tuzi impamvu akomeje gufungwa. '

    Abavandimwe be bavuga ko Pasiteri Amon Binagana ari Umurundi wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yatashye mu mwaka wa 2000 mbere yo gutura i Kajaga aho akora nk'umushumba mu itorero rya Metodiste Ryigenga.

    Ibyangombwa bye byerekanye ko yabihawe mu mwaka wa 2003 na Minisiteri yari ishinzwe gucyura impunzi icyo gihe iyobowe na Françoise Ngendahayo.

    Amakuru ava mu bucamanza i Kirundo ngo yerekana ko ibirego Binagana aregwa bidafite ishingiro nk'uko SOS Médias Burundi ikomeza ivuga.

    Ati: 'Umushinjacyaha aratinza uru rubanza gusa kugira ngo abone amafaranga kuri uyu mushumba. Twese tuzi ko uyu ari umuco usuzuguritse abantu bitabaza kugira ngo bikungahaze mu buryo butemewe n'amategeko. '

    Ku itariki ya 6 Kamena, Pasiteri Amon Binagana yagaragaye mu ruhame mu rukiko rwisumbuye rwa Kirundo. Icyemezo cy'urukiko kizatangazwa ku wa Mbere, itariki 10 Kamena, nk'uko SOS Médias Burundi yabitangaje.

    Abacamanza bo muri Kirundo ngo barinuba bagira bati: 'Mu by'ukuri birasekeje, twamenye ko umushinjacyaha n'umwungirije ndetse na perezida w'intebe mu rubanza rwo ku wa Kane basabye ruswa uyu mushumba'.

    Umwe mu badepite utabona impamvu y'ifungwa ry'uyu mukozi w'Imana agira ati: 'Uru rubanza rwagizwe politiki ariko umushinjacyaha nta ngingo rufite zemeza.'

    Ntabwo bwari ubwa mbere Pasiteri Amon Binagana agiye i Kirundo mu bikorwa bye bya gikristo ariko uwo munsi nibwo yahuye n'isanganya bamuta muri yombi!

    Komeza utwihere amakuru ayariyo yose kuri +250788808002 cyangwa +250788443338.

    The post Mu Burundi, Pasiteri afunzwe azira ibikorwa by'ubutasi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/mu-burundi-pasiteri-afunzwe-azira-ibikorwa-byubutasi/

  • Karongi baratabaza bavuga ko bakeneye uwabakiza abajura biyise 'ABAMETERE' #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bo mu karere ka Karongi basaba ubuyobozi n'abandi babifitiye ubushobozi ko babakiza insoresore zashinze umutwe w'ubugizi bwa nabi n'urugomo wiyita 'Abametere'.

    Aba baturage bashinza abagize uyu mutwe kubatega, kubakubita, kubakomeretsa ndetse no kubazengereza aho ngo babajujubije ku buryo urengeje saa moya z'umugoroba atarataha ashaka abamuherekeza cyangwa agacumbika aho bumwiriyeho.

    Uyu mutwe abawugize ibikorwa byabo bibi babikorera mu murenge wa Bwishyura, akagari ka Nyarusazi muri centre y'ubucuruzi ya Bupfune.

    Uyu mutwe w'abagizi ba nabi wiganjemo insoresore zigize ibihazi, zihora zifungwa zigafungurwa dore ko mu kigo gitwarwamo abantu bagiye kugororwa by'igihe gito (Transit Center) ya Tongati nta numwe utaragikandagiramo, abandi banyuze ku Kirwa cya Iwawa barahagororerwa ariko bameze nk'abatarigeze bahinduka ndetse n'ubufasha bwose bakuyeyo ntiwamenya aho babushyize.

    Abaturage baganiriye na BWIZA ari nayo dukesha iyi nkuru; bose icyo bavuga ni uko uyu mutwe utaramara amezi atatu ushinzwe, ariko ngo abo umaze kwambura ntibabarika.

    Umwe yagize ati: 'Ntibaramara amezi atatu bashinze uyu mutwe w'urugomo, kuko nibwo batangiye kujya batega abaturage bakabatera iminigo ngo babambure, nubwo bari basanzwe biba ariko kuri iyi nshuro bararengereye.'

    Akomeza avuga ko iyo saa moya z'umugoroba zimusanze muri iyi santere ya Bupfune, ashaka umuntu umuherekeza kuko bigeze kumutega bakamwambura telefone, ariko akaba ababazwa no kubona bidegembya.

    Hari undi wagize ati: 'Baherutse gutega uriya mugabo wogosha bamwaka ibyo yari afite byose, aryumaho kubera ko yanze ko bazamugirira nabi nyuma yo kubavuga. Turasaba ko Leta yabadukiza.'

    Aba baturage bose icyo bahurizaho ni uko ntawizeye umutekano we ku buryo yatanga amakuru mu buryo bw'amashusho n'amajwi, kubera ko bose bamaze kubikwamo ubwoba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saina yatangarije BWIZA ko ikibazo cy'izi nsoresore bakizi, ndetse barimo kugishakira umuti.

    Ati: 'Si abo mu Bupfune gusa, kuko harimo n'abo mu Kayenzi, aba bose ababahagarariye urutonde rwabo twarushyikirije Polisi y'Igihugu, kuri uyu wa kane kugira ngo tubafate bajye kugororwa.'

    Akomeza avuga ko iby'aba biyita Abametere atabizi, gusa ko abateza umutekano muke bose nta mwanya bakwiriye gukomeza guhabwa muri Sosiyete nyarwanda ahubwo bakwiye kugana ibigo bibishinzwe bakagororwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Uburengerazuba, SP. Bonaventure Twizere Karekezi, aherutse gutangariza Bwiza ko Polisi izi ko 'mu Rwanda nta mutwe uhari w'abagizi ba nabi, bitwa izina rizwi.'

    SP. Karekezi avuga ko Polisi iyo itabajwe itabara, bityo akibutsa abaturage ko guhererekanya amakuru bifasha ibibikorwa bitandukanye bya polisi ku bufatanye n'abaturage ndetse n'izindi nzego bireba.

    Icyo gihe yavuze ko iyo amakuru atanzwe habaho gufata ababa bijanditse mu byaha bitandukanye birimo n'ubujura, bagashikirizwa Ubugenzacyaha.

    Imirenge ya Bwishyura na Rubengera muri aka Karere, abayituye ni kenshi bavuga ko bazengerezwa n'abagizi ba nabi ba bakomeretsa, ariko bajyanwa mu bigo ngororamuco ntibatindeyo, ariyo mpamvu abenshi bahisemo kujya bamburwa bakabiceceka

    The post Karongi baratabaza bavuga ko bakeneye uwabakiza abajura biyise 'ABAMETERE' appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/karongi-baratabaza-bavuga-ko-bakeneye-uwabakiza-abajura-biyise-abametere/

  • Nyabihu: Gutoteza abangavu babyariye iwabo biracyazonga imikurire y'abo babyaye – #rwanda #RwOT

    Kuva muri Kamena 2023 mu Karere ka Nyabihu habaruwe abana b'abakobwa babyaye imburagihe 87, aho umubare munini w'abana babyaye bakunze kugira ibibazo by'imirire mibi bitewe n'ubuzima butoroshye ababyeyi babo bahura nabwo.

    Uwiduhaye Furaha wabyaye afite imyaka 17, yavuze ko akimara kubyara umuryango we wamutoteje cyane kugeza ubwo yumvise umwana yabyaye atakimukunda.

    Ati 'Byatumye ntakunda uwo nabyaye kuko nabonaga ari we soko y'uruhurirane rw'ibibazo ndimo, kumwitaho birananira arwara bwaki nanjye sinasigara. Iyo ababyeyi batatweretse urukundo natwe ntitubasha kwita kubo tubyaye, bikabaviramo kugwingira.”

    Nyiramahirwe Seraphine we wabyaye afite imyaka 16 yagize ati “Namaze kubyara iwacu ntibiyakira, mpinduka ikibazo mu muryango, uwanteye inda na we aranyihakana burundu, ibibazo birandenga sinabona ibyo umwana akeneye nk'imbuto, ibikomoka ku matungo n'ibindi. Hari n'abo birenga bakabata bakigendera, umwana nk'uwo ahita agwingira. Abenshi ni ubu buzima twiberamo.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Simpenzwe Pascal, yemeza ko ibibazo nk'ibi bihari, gusa ngo bakomeje gukora ubukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi kwita ku bana bose kimwe.

    Yagize ati “Ikibazo cy'abana babyarira iwabo bagahura n'ibibazo bibakomerera mu miryango ibatoteza turagifite. Akenshi abo babyara bagira ibibazo by'imirire mibi n'igwingira, aha twegera ababyeyi babo tukabigisha kwakira ibyabaye ku bana babo.”

    “Tubasaba kutabatererana ahubwo bakabigisha kutabisubiramo, natwe nk'ubuyobozi tukabafashiriza mu miryango yabo, bamwe bagasubira ku ishuri, abandi bakigishwa imyuga bigatuma bigarurira icyizere bakita ku bana babo.”

    Imibare n'ubushakashatsi bwakozwe mu Karere ka Nyabihu mu mezi atandatu ashize, yagaragaje ko abana bafite imirire mibi n'igwingira bageze kuri 35,1%, aho ku isonga mu bitera iki kibazo, harimo umubare munini w'abangavu babyariye iwabo bagahura n'ibibazo by'ubuzima bibakomereye, amakimbirane mu miryango n'ibindi.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko mu 2023 abangavu bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19 babyaye bagera kuri 19,406 mu gihugu hose.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-gufata-abangavu-babyariye-iwabo-nk-ibicibwa-biracyagira-ingaruka-ku

  • Kwibuka 30: Abiga muri UTAB biyemeje kutazarebera abakirangwa n'amacakubiri – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho kuri uyu wa 08 Kamena 2024 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umuhango wabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka rwahereye ku cyicaro gikuru cya Kaminuza ya UTAB berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisuna.

    Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Munana Gilbert yavuze ko muri iri shuri harimo urubyiruko rwiyemeje guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga, ashimangira ko ari urugamba bazakomeza kugeza ingengabitekerezo ya jenoside icitse burundu.

    Yagize ati “UTAB nka Kaminuza turabanza kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tukaba tubafata mu mugongo, kubaha umwanya ndetse n'agaciro. Twabuze Ababyeyi, abana, inshuti n'abaturanyi, niyo mpamvu tutazakomeza kwihanganira uwashaka kugarura amacakubiri wese, Jenoside yabaye ntizagaruke ukundi”.

    Padiri Munana yagaragaje ko nta burezi bushobora gutangirwa aho ubumwe n'ubuzima bw'abantu bibangamiwe.

    Ati “Tugomba kwamagana twivuye inyuma imizi n'amashami yose ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Turashima by'umwihariko abagize uruhare mu guhagarika no kurokora Abatutsi bahigwaga bakarokoka bigizwemo uruhare n'ingabo zahoze ari iza RPA bahagarariwe na Nyakubahwa Paul Kagame”.

    Musenyeri Musengamana Papias, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba yasabye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudaheranwa n'agahinda kuko bafite amaboko n'igihugu kibakunda, bityo bagomba kubaho bizeye ko Imana yabarokoye izakomeza kubarinda ikibi.

    Umuhuzabikorwa wa AERG muri UTAB, Imenagitero Byiringiro Salomon yavuze biyemeje kubaka igihugu kizira amacakubiri, binyuze mu guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase yagaragaje ko abagize uruhare mu kwica Abatutsi haba abashoye ibitekerezo, amafaranga, imitungo no gukora ubwicanyi bagomba kumenya ko ibyo bakoze atari byo, ko bagomba kwisubiraho.

    Senateri Kanyarukiga Ephrem yavuze ko kuva 1959 abakoloni basenye umubano n'urukundo Abanyarwanda bahoranye.

    Ati “Mu mitima yacu harimo ibintu bibiri, harimo agahinda kenshi, ariko harimo no gushima Inkotanyi zahagaritse Jenoside, kurokora ntabwo batoranyaga bafataga buri umwe ufite ikibazo bakamwitaho, harabaye ntihakabe twibuke twiyubaka Jenoside ntizagaruke ukundi”.

    Igikorwa cyo kwibuka cyaranzwe n' Ubutumwa butandukanye bugamije kwamagana Jenoside n'igisa nayo, udukino twakozwe n' Abanyeshuri ba UTAB AERG Imenagitero berekana uburyo hateguwe ivangura mu 1959 hakabaho amacakubiri kugeza mu 1994 hishwe abarenga miliyoni mu minsi 100.

    Abagize AERG Imenagitero bavuga ko bahagurukiye kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside

    Urubyiruko rufashe urumuri rw’icyizere nk’icyerekana ko rwiteguye ejo hazaza heza

    Hacanwe urumuri rw’icyizere

    Hashyizwe indabo ku mva

    Igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka

    Igikorwa cyanitabiriwe n’abagize inzego z’umutekeno

    Hafashwe umwanya hunamirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Padiri Munana Gilbert yavuze ko kaminuza ayoboye idatanga uburezi gusa ngo yirengagije guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri

    Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musenyeri Musengamana Papias, yasabye Abarokotse Jenoside kudaheranwa n’agahinda kuko bafite amaboko n’Igihugu kibitayeho

    Ubwo hakorwaga urugendo rwo kwibuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka-30-abiga-muri-utab-biyemeje-kutazarebera-abakirangwa-n-amacakubiri

  • REG VC yegukanye Memorial Rutsindura 2024 – #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 8 Kamena 2024 kugeza uyu munsi ku Cyumweru mu karere ka Huye na Gisagara haberaga irushwana ry'iminsi ibiri ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu ishuri rya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare.

    Uyu mwarimu by'umwihariko yari umutoza w'ikipe ya Volleyball y'iki kigo ndetse akanagira n'uruhare mu iterambere ry'uyu mukino mu Rwanda. Rutsindura yitabye Imana yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyi mikino y'uyu mwaka yakinwaga ku nshuro yayo ya 20, amakipe 50 niyo yari yitabiriye, akaba yari agabanyije mu byiciro bitandukanye. Hari harimo amakipe akina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda mu bagabo n’abagore, ibigo by'amashuri yisumbuye, icyiciro rusange, abanza ndetse no mu bakanyujijeho mu mukino wa Volleyball. 

    Ejo amakipe yakinnye yishakamo agera ku mikino ya nyuma ubundi uyu munsi aba aribwo ikinirwa muri Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare.

    Mu cyiciro cy’abagabo, REG niyo yegukanye igikombe cyayo cya mbere cya Memorial Rutsindura 2024 itsinda Gisagara VC, amaseti 3-2. Iyari ifite igiheruka ni Police VC ikaba itaritabiriye.

    APR VC niyo yegukanye umwanya wa 3 itsinze Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyarugenge amaseti 3-0.

    Mu cyiciro cy’abagore ikipe ya RRA niyo yegukanye igikombe itsinze APR VC amaseti 3-1 (13- 25; 25-16 25-2;25-21). Ikipe ya East African University WVC yegukanye umwanya wa 3 itsinze Wisdom amaseti 3-0.

    Mu mashuri yisumbuye ikipe ya GSOB niyo yegukanye igikombe itsinze Petit Séminaire Virgo Fidels amaseti 3-2. Mu cyiciro rusange ( O LEVEL), umwanya wa mbere wegukanywe na GSOB itsinze Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare amaseti 3-2

    Mu batarabigize umwuga ASEVIF niyo yegukanye umwanya wa mbere itsinze Relax VC amaseti 3-1.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143848/reg-vc-yegukanye-memorial-rutsindura-2024-143848.html

  • Abakunzi ba Rayon Sports bakusanyije amafaranga yo kugura ijigo ryo kujegeza amakipe i Nyarugenge – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 7 Kamena 2024 muri Grazia Hotel habereye inama yari yatumiwemo abafana b'imena ba Rayon Sports barimo n'abahoze bayiyobora nka Gacinya Chance Denis na Paul Muvunyi ariko bo batabashije kuyitabira Ku bw'impamvu tutamenye.

    N'inama y'itabiriwe na bamwe bakunze kuba hafi y'ubuyobozi bwa Rayon Sports muri ibi bihe barimo  Munyakazi Sadate ,Dr. Norbert , Furaha Jean Marie saba gusa kuko bageraga kuri 22.

    Umuyozi wa Rayon Sports wari uyoboye iyi nama yatangiye yibutsa abitabiriye iyi nama ko Rayon Sports ari iyabakunzi bayo bityo bakwiye kuyifasha mu kwiyubaka bakayigurira Umukinnyi utaha izamu 'Rutahizamu' Kandi ukomeye.

    Aba bakunzi ba Rayon Sports bayobowe n'uwahoze ayobora iyi kipe Munyakazi Sadate b'itanze miliyoni 48 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Munyakazi Sadate yatanzemo Miliyoni 10 ndetse hagurwa n'amatike y'umwaka w'imikino utaha afite agaciro ka miliyoni 16 hakiyongeraho n'izindi miliyoni 32 bitanze yose hamwe akaba miliyoni 48 aya mafaranga y'itanzwe bemeranyijwe ko bagomba kuba bayashyikirije ubuyobozi bwa Rayon Sports bitarenze tariki ya 12 Kamena 2024, gusa basabye ubuyobozi gushishoza mu kugura abakinnyi beza Kandi bazatanga umusaruro.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bw'ijeje abitabiriye iyi nama ko bazashishoza ntibongere kugwa mu mutego nkuwo baguyemo umwaka w'imikino ushize wa [2023-2024]

    Amafoto yaranze uyu muhango wo gukusanya amafaranga yo kugurira Rayon Sports Umukinnyi 

    Munyakazi Sadate ahoberana na perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean fidel

    Source : https://yegob.rw/abakunzi-ba-rayon-sports-bakusanyije-amafaranga-yo-kugura-ijigo-ryo-kujegeza-amakipe-i-nyarugenge/

  • Celine Dion yagarutse ku burwayi amaranye imy… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’Umunya-Canada Celine Dion, yagarutse ku buryo yiyumvaga ubwo indwara ya “Stiff Person Syndrome” yari imugeze habi, n’uburyo yagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe.

    Mu kiganiro Celine Dion yagiranye na NBC News yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko yumvaga ameze nk’aho hari umuntu uri kumuniga, ku buryo guhumeka byamugoraga kandi akababara mu mpfundiko no mu mbavu.

    Celine Dion yavuze ko iyi ndwara ikimufata yumvaga ameze nkabo bari kumuniga

    Uyu muhanzi w’imyaka 57 yagaragaje ko kubera uburyo iyo ndwara kuyikira bigoye, ari kwiga kubana nayo n’uko azakomeza gahunda ze zose ntacyo byishe.

    Iyi ndwara ya Stiff Person Syndrome ikaba yaramufashe mu mpera za 2022 bituma ibitaramo yari afite byo kuzenguruka Isi abisubika.

    Ubwo yari arembye, umuvandimwe we Claudette niwe wakunze kugenda atanga amakuru ye, aho yigeze no kuvuga ko byashoboka ko Celine atazongera kuririmba, ariko amaze koroherwa yavuze ko azakomeza kuririmba ndetse agasubukura n’ibitaramo bye.

    Yavuze ko ari kwiga kubana n'iyi ndwara kuburyo mu gihe cya vuba azagaruka mu muziki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143847/celine-dion-yagarutse-ku-burwayi-amaranye-imyaka-ibiri-143847.html

  • Korir Laban Kpngetich yegukanye Kigali Peace… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2024, ni bwo hakinwe isiganwa rya Kigali International Peace Marathon. Iri siganwa ryakinwaga ku nshuro ya 19, ryitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi icumi (10,000) bari bavuye mu bihugu bisaga 34.

    Iri siganwa ngarukamwaka, ryakinwe mu byiciro 3 bitandukanye, harimo icyiciro cya Full Marathon kingana n’ibirometero 42, icyiciro cya Half Marathon kingana n’intera ya Kirometero 21, ndetse na Run for peace ingana na Kirometero 10 abantu bakina bishimisha.

    Abasiganwa bahagurukiraga kuri BK Arena bagaca Gishushu, kuri MTN, Baho Hospital, KCC Round about, Umubano Hotel, USA Ambassador’s residence bakanyura kuri KBC, bakomereza ku kabindi, bagahinguka primature round about, bakagaruka KBC Rugando, KCC, bagahinguka ku Gishushu, bagera Chez Londo, Zigama CSS, Regina pacis, bakajya kuri Simba ya Kimironko, bakagaruka kuri BK Arena. 

    Abantu birutse Full Marathon bazengurutse muri uyu muhanda 2 mu gihe abakinnye Half Marathon bahanyuze inshuro imwe.

    Mu basiganwa Full Marathon, Korir Laban Kpngetich ukomoka muri Kenya niwe wevugukanye iri siganwa aho yakoresheje amasaha abiri iminota 16 n’amasegonda 6, akurikirwa na Kiplagat Cornelus Kibet Mengich Moses aza ku mwanya wa 3. Umunyarwanda waje hafi ni Hitimana Noel waje ku mwanya wa 6 ndetse akurikirwa na Nizeyimana Alexis wabaye uwa 7.

    Mu bagore, Joan Kipyatich yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2 iminota 33 n’amasegonda 27, Maseret Abebayehu aza ku mwanya wa 2, Florence Chepsoi aza ku mwanya wa gatatu.

    Abanyarwanda bari bamaze iminsi batitwara neza gusa gusa kuri iyi nshuro babonye imidari 

    Mu cyiciro cy’abirutse half Marathon mu bagabo, Langat Francis yaje ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe iminota 4 n’amasegonda 5, Langat Leonard Kipkoech aza ku mwanya wa 2 Mutabazi Emmanuel aza ku mwanya wa 3, naho Muhitira Felicien aza ku mwanya wa 5 nk’undi munyarwanda waje hafi.

    Mu bagore: Moseti Winfridah Moraa yaje kuba uwa mbere akoresheje isaha imwe iminota 12 n’amasegonda 50, Cheruiyot Vivian Jepkogel aza ku mwanya wa kabiri, Imanizabayo Emeline yaje ku mwanya wa 3 ndetse Uwizeyimana Jeanne Gentille aza ku mwanya wa 4.

    Ibihembo ku bitwaye neza

    Muri buri cyiciro hahembwe abakinnyi 8 ba mbere, aho muri Full Marathon umukinnyi wa mbere yahawe ibihumbi 20 by’amadorari, uwa 8 ahabwa igihumbi.

    Mu basiganwe muri Half Marathon, uwa mbere yahawe ibihumbi 5 by’idorari, mu gihe uwa 8 yahawe amadorari 400.

    Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa mu bitabiriye Kigali International Peace Marathon 

    Ange Kagame yasiganwe mu birometero 10 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143846/korir-laban-kpngetich-yegukanye-kigali-peace-marathon-abanyarwanda-barigaragaza-amafoto-143846.html