Blog

  • Kayonza: Hari kwifashishwa uburyo bushya mu kurwanya amakimbirane yo mu ngo – #rwanda #RwOT

    Ubu buryo buzwi nka GALS (Gender Action Learning System) ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko gucengeza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu muryango hifashishijwe ibishushanyo.

    Ubu buryo bumaze guhugurirwamo imiryango irenga 6000 yari yibumbiye mu matsinda 240 hirya no hino mu gihugu.

    Ni uburyo bwazanywe n'umushinga KIIWP wa Leta y'u Rwanda aho uterwa inkunga n'ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.

    Abaturage babumbirwa mu matsinda yiganjemo abafitanye amakimbirane, bakigishirizwamo amasomo arimo indoto y'ubukungu, igiti cy'uburinganire, zahabu, ikarita y'imibanire, ubusumbane hagati y'umugore n'umugabo, ikarita y'amasoko ku mukamo n'andi menshi atandukanye agamije kubakangurira gushyira hamwe n'inyungu zabyo.

    Nyirahabineza Odette utuye mu Murenge wa Gahini mu Kagari ka Juru, yavuze ko yahigiye ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu muryango we.

    Yavuze ko bigishwa binyuze mu bishushanyo ku buryo buri wese amenya icyerekezo cy'umuryango yakagize aramutse afite umuryango utarangwamo amakimbirane.

    Ati 'Nasanze umutungo narawukoreshaga mu nyungu zanjye bwite, maze kwiga inyigisho za GALS nasanze hari ibyo nakuramo n'ibyo nagabanya. Urugero sinacaga ku cyokezo ngo mbure kurya inyama nubwo amafaranga yaba atari ayanjye ariko narabigabanyije.'

    Ndayambaje Jean d'amaour avuga uburyo yigishaga mu rusengero ariko iwe hakaba amakimbirane. Yavuze ko yasanze hari amatungo yagendaga agura ariko umugore we atari azi agasanga bwari uburyo bubi bwo gukoresha nabi umutungo.

    Mukandereya Eugenie we avuga ko yikoreraga ibyo ashatse mu rugo atanagishije inama abana be kandi bari hejuru y'imyaka 18, aho amenyeye uburyo bwo gufatanya n'abana be akabagisha inama ubu ngo iterambere riri kwihuta kuko ashyira hamwe n'abana be.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko uburyo bwa GALS bwafashije mu kugabanya amakimbirane yo mu ngo ku kigero cyo hejuru.

    Yavuze ko kuri ubu bafatanya n'Amadini n'Amatorero, imiryango itari iya Leta bakigisha imiryango ibana mu makimbirane kuburyo kuri ubu hagaragara impinduka.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza buvuga ko umwaka ushize imiryango 890 yasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko nyuma yo guhabwa inyigisho zatumye bava mu makimbirane bakemera gusezerana.

    Kuri ubu bishimira ko iterambere bari kurigeraho nyuma yo gusohoka mu makimbirane

    Barishimira ko uburyo bwa GALS bwatumye bakemura ibibazo by'amakimbirane bari bafitanye

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko umwaka ushize ingo 890 zasezeranye imbere y'amategeko nyuma yo kuva mu makimbirane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-hari-kwifashishwa-uburyo-bushya-mu-kurwanya-amakimbirane-yo-mu-ngo

  • Niyongabo yatsindiye kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y'Igishinwa – #rwanda #RwOT

    Ni amarushanwa yabaye ku itariki 9 Kamena 2024 abera muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Remera. Ategurwa n'ikigo cy'uburezi cy'Abashinwa Confucius Institute gifite ishami muri UR, akitabirwa n'abanyeshuri ba kaminuza, abo mu mashuri abanza n'abo mu yisumbuye.

    Abarushanwa ni abanyeshuri basanzwe biga Igishinwa bakibangikanyije n'andi masomo asanzwe ariko babanza no gukora ikizamini cyanditse.

    Bagaragaza ubumenyi mu Gishinwa n'umuco w'Abashinwa binyuze mu ndirimbo, imbyino, ikinamico, imbwiraruhame, imivugo n'ibindi bitandukanye.

    Niyongabo Viateur wahize abandi bose mu biga muri kaminuza bari bahatanye, yabwiye IGIHE ko iyo ari intsinzi ikomeye mu buzima bwe kandi yateguye.

    Yagize ati 'Byanshimishije bidasanzwe kuko kwiga ururimi rw'Igishinwa ntabwo ari ibintu byoroshye. Nagiye nitabira mu myaka yashize simbe uwa mbere ariko uyu munsi birakunze'.

    Yakomeje ati “Guhagarira Igihugu mu Bushinwa bizampa amahirwe yo kumenyana n'abandi bantu mu Bushinwa kandi nizeye ko no mu kindi cyiciro cy'amarushanwa tuzakorerayo nzitwara neza. Impamyabushobozi bazampa ku isoko ry'umurimo iba ikomeye kuko nka hano mu Rwanda mu bigo by'Abashinwa bakenera abasemuzi kandi iyo uyifite ntibabazuyaza kugaha akazi.”

    Mu biga muri kaminuza uwabaye uwa mbere muri aya marushanwa ahembwa ibikoresho binyuranye birimo mudasobwa, kujya gutembera mu Bushinwa n'ibindi.

    Aba afite kand amahirwe yo gusaba buruse y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza yo kwiga Igishinwa agahabwa impamyabushobozi mpuzamahanga.

    Ni mu gihe abiga mu mashuri abanza n'ayisumbuye bo uwa mbere ahembwa kwitabira ikindi cyiciro cy'amarushanwa mu Bushinwa, kumutembereza icyo gihugu ndetse na bo bahabwa ibikoresho.

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavuze ko ururimi rw'Igishinwa ruri kuzamuka ku rwego mpuzamahanga ndetse ko abanyeshuri bo mu Rwanda bagiye barwiga bagize uruhare mu gukomeza umubano w'ibihugu byombi.

    Yagize ati 'Abanyarwanda benshi cyane cyane urubyiruko rw'u Rwanda, binjiye mu muryango mugari w'abiga ururimi rw'Igishinwa. Bafatanyije n'uwo umuryango mugari basobanukirwa umuco w'Abashinwa kandi byafashije mu kuzamura ubucuti n'imikoranire hagati y'u Bushinwa n'u Rwanda.'

    'Igishinwa ni ururimi rwiza kandi kukiga ni urugendo rwiza rwo kumenya itandukaniro ry'imico ndetse no kwishimira kuyisangira ku mpande zombi'.

    Ambasaderi Xuekun yavuze kandi ko kuva mu myaka 15 ishize abanyeshuri b'Abanyarwanda barenga ibihumbo 40 bamaze kungukira mu kwiga Igishinwa kandi ko kugeza ubu gahunda y'uburezi y'Abashinwa yigishwa mu bihugu birenga 190 ku Isi.

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun yavuze ko ko abanyeshuri bo mu Rwanda bize Igishinwa bagize uruhare mu gukomeza umubano w'ibihugu byombi

    Niyomugabo ni we watsinze mu biga Kaminuza

    Bahatanye mu byiciro binyuranye

    Ubuyobozi bwa College y’u Burezi bwari bwitabiriye iki gikorwa

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson yari ahagarariye MINEDUC muri iki gikorwa

    Amafoto: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/niyongabo-yatsindiye-kuzahagararira-u-rwanda-mu-marushanwa-mpuzamahanga-y

  • Intumwa z'Umuryango FPR-Inkotanyi zaganirije Abanyarwanda batuye muri Mozambique ku iterambere ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 09 Kamena 2024, aho izi ntumwa zari ziyobowe na Tito Rutaremara.

    Mu byaganiriwe harimo no kureba ku iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda n'uko Abanyarwanda baba muri iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika bakomeza kubugiramo uruhare.

    Haganiriwe kandi ku gukomeza gusigasira Umuco Nyarwanda, abo Banyarwanda berekwa ko nubwo baba baragiye guhaha batagomba kuwutatira ngo bafate iy'ahandi na cyane ko agahugu katagira umuco wako gacika.

    Rutaremara kandi yatanze ikiganiro muri Kaminuza yitiriwe Joaquim Chissano, kigaruka ku kwiyubaka k'u Rwanda mu myaka 30 ishize ruvuye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni ikiganiro cyitabiriwe n'abanyeshuri n'abashakashatsi bo muri iyi kaminuza, berekwa ko iyo igihugu gifite ubuyobozi bwiza burajwe ishinga niterambere ry'abaturage, kwikura mu bibazo bigerwaho nubwo biba bitoroshye.

    Muri ibyo biganiro, intumwa z'Umuryango FPR-Inkotanyi zerekanye ko uyu munsi kuba u Rwanda rumaze kuba bandebereho mu ruhando mpuzamahanga, byagizwemo uruhare no kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Beretswe ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari isize abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse, hari abayirokotse batagira epfo na ruguru bafite ibikomere byo ku mutima no ku mubiri n'ibindi bibazo, ihame ryo kudaheranwa n'agahinda na ryo ryarafashije cyane.

    Ibyo kandi byajyanye no kudaheza Abanyarwanda bose bagahabwa amahirwe angana haba mu kwiga, guhabwa akazi, kuvuzwa n'ibindi, muri bwa buryo bwo kwihesha agaciro.

    Abanyarwanda baba muri Mozambique kandi beretswe zimwe muri gahunda za leta zirimo izo kuzigamira ejo hazaza nka 'Ejo Heza', umushinga wa 'Vision City' icyiciro cya kabiri ugamije gushakira Abanyarwanda aho gutura byoroshe n'ibindi.

    Kuri ubu umubano w'u Rwanda na Mozambique wifashe neza aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubutabera ndetse u Rwanda kuri ubu ni rwo ruri ku isonga mu gutsinsura ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y'icyo gihugu.

    Ubwo itsinda ry’Umuryango FPR-Inkotanyi riri muri Mozambique ryageraga ahagombaga kubera ibiganiro bigaruka ku iterambere ry’u Rwanda n’uko rigomba ruzakomeza kwiyubaka muri rusange

    Tito Rutaremara yaganirije Abanyarwanda baba muri Mozambique ku iterambere ry’u Rwanda abashishikariza no gukomeza kugira uruhare mu kurizamura

    Abanyarwanda baba muri Mozambique bagaragaje ko bakomeye ku Muco Nyarwanda

    Intumwa za FPR Inkotanyi zaganirije Abanyarwanda 500 baba muri Mozambique ku ngingo zitandukanye zijyanye n’iterambere ry’igihugu

    Rutaremara yanaganirije abanyeshuri n’abashakashatsi bo muri Kaminuza yitiriwe Joaquim Chissano ku kwiyubaka k’u Rwanda mu myaka 30 ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intumwa-za-frr-inkotanyi-zaganirije-abanyarwanda-baba-muri-mozambique-ku

  • Thomas Tuchel yahakaniye kure ibyo kujya muri… – #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko Manchester United yegukana FA Cup, ku isonga hari igitekerezo cyo kwirukana Eric Ten Hag. Nyuma yo kwegukana iki gikombe, ibyo kumwirukana byagenze gake, gusa amajwi yuko azirukanwa aguma guhwihwiswa.

    Umudage Thomas Tuchel wanyuze muri Chelsea na Bayern Munich, ari mu batoza bahabwaga amahirwe yo kujya kuri Old Trafford, mu gihe Eric Ten Hag yaba yirukanwe.

    Thomas Tuchel yahakaniye kure ibyo kujya gutoza Manchester United, agaragaza ko anabona Manchester nta gahunda yo gutakaza Eric Ten Hag ifite.

    Nk’uko tubikesha BBC, Thomas Tuchel yahuye na Sir Jim Ratcliffe bahurira mu Bufaransa baganira ku kujya muri Manchester United. 

    Tuchel yamukuriye inzira ku murima anamutangariza ko yanze ubusabe bwa Paris Saint-Germain na Brussia Dortmund, ahubwo ngo ashaka kuba afashe akaruhuko nyuma y’uko yirukanwe muri Bayern Munich.

    Nubwo nta mwanzuro uzwi wo kwirukana Ten Hag muri Manchester United, hari abandi batoza baryamiye amajanja, biteguye gusimbura Ten Hag muri Manchester United. Abo ni Mauricio Pochettino wamenyekanye muri Chelsea na Tottenham, Thomas Frank wa Brentford na Graham Potter wanyuze muri Chelsea.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’ u Bwongereza Gareth Southgate nawe ari mu batoza bahabwa amahirwe yo gusimbura Ten Hag muri Manchester United, mu gihe ari gusatira imyaka 60 y’amavuko.

    Thomas Tuchel yateye utwatsi ibyo gutoza Manchester United 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143851/thomas-tuchel-yahakaniye-kure-ibyo-kujya-muri-manchester-united-143851.html

  • Aline Gahongayire yavuze ku gitaramo cya mber… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo agiye gukora ni umusaruro w'urugendo yagiriye muri kiriya gihugu agahurira ku rubyiniro na Israel Mbonyi mu gitaramo yahakoreye tariki 8 Kamena 2024. Ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe bitegerejwe, ahanini biturutse mu kuba uyu muhanzi yarabihuje no kumurika Album ye yise 'Nk'umusirikare'.

    Gahongayire wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ndanyuzwe', yabwiye InyaRwanda ko yagiye mu Bubiligi mu rwego rwo gushyigikira Israel Mbonyi mu gitaramo cye, no gushyira ku murongo ibisabwa kugira ngo nawe azahakorere igitaramo cye cya mbere.

    Ni igitaramo avuga ko cyateguwe na Team Production, ari nayo yateguye igitaramo cya kabiri Israel Mbonyi yahakoreye muri 'weekend'. Igitaramo cya Gahongayire kizabera ahitwa 'Thon Hotel Bristol Stephanie' kuwa 05 Ukwakira 2024, kandi avuga ko azagihuriramo n'abandi bahanzi.

    Aho azagikorera hatandukanye n'aho Israel Mbonyi yakoreye icye. Ati 'Kugeza ubu abashyitsi banjye ntabwo baratangazwa, kandi Team Production niyo yabiteguye, ni mu rwego rwo kwegera abakunzi b'ibihangano byanjye, no kwagura imbago z'umuziki wanjye.'

    Gahongayire Aline ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana zirangajwe imbere na “Ndanyuzwe”. Yatangiye kuririmba no kubyina mu itorero ryabyinaga Kinyarwanda aho ryatozwaga na Nyirakuru ubyara mama we. Yaje gukomereza muri korali Asaph yo mu itorero rya Zion Temple Gatenga.

    Aline Gahongayire yatangiriye umuhamagaro we mu itorero rya Zion Temple aho benshi bakunze kwita kwa Gitwaza, iryo torero rikaba rihereye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga rikaba rihagarariwe na Apostle Dr. Paul Gitwaza.

    Azwiho indirimbo zifite imbaraga, kandi zifite amavuta. Kugeza ubu Aline Gahongayire amaze gusohora alubumu 6 akaba yitegurira kumurika abakunzi be alubumu ye ya 7, 8, ndetse n'iya cyenda.

    Aline Gahongayire ni umuririmbyi uzwi cyane, umwanditsi w’indirimbo, umuvugizi, n'ukora ibikorwa by'urukundo. Ni we washinze umuryango udaharanira inyungu “Ndineza Organization” mu rwego rwo gufasha abatishoboye cyane cyane abana n’abagore.

    Aline Gahongayire yatangaje ko agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu Bubiligi, kizaba tariki 5 Ukwakira 2024
    Gahongayire yavuze ko muri iki gitaramo azahurira ku rubyiniro n'abandi bahanzi bataratangazwa 


    Uhereye ibumoso: Umuhanzikazi Peace Hozy, Aline Gahongayire ndetse na Justin washinze Team Production yatumiye uyu muhanzikazi gutaramira mu Bubiligi 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GOD OF MIRACLES' YA GAHONGAYIRE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143854/aline-gahongayire-yavuze-ku-gitaramo-cya-mbere-agiye-gukorera-mu-bubiligi-143854.html

  • Irushanwa Amashuri Kagame Cup 2024 ryageze ku… – #rwanda #RwOT

    Iyi mikino ya nyuma yari imaze iminsi 2 ibera mu Karere ka Muhanga, aho ku wa Gatandatu hakinwe imikino ya 1/2 mu gihe ku cyumweru ari bwo habaye imikino ya nyuma. Ntabwo ubwoko bw’imikino bwose bwakinwe kuko hakinwe umupira w'Amaguru, Handball, Rugby na Netball.

    Uko imikino yageze

    APE Rugunga yegukanye igikombe mu mupira w'amaguru w'abahungu, itsinze ES Gasiza igitego 1-0, mu gihe mu bakobwa, GS Remera Rukoma yatsinze CFC Rwamagana ibitego 4-0. Muri Handball y'abahungu, igikombe cyatwawe na ADEGI y'i Gatsibo yatsinze ESSEKI ibitego 25-18 naho mu bakobwa gitwarwa na Kiziguro SS yatsinze ES Nyagisenyi ibitego 40-29.

    Igikombe cya Netball ikinwa n'abakobwa, cyatwawe na GS Gahini nyuma yo gutsinda E.SC. Musanze 32-18. Muri Rugby ikinwa n'abahungu, Gitisi TSS yatwaye igikombe itsinze Kayenzi TSS ibitego 28-7.

    Imikino ya nyuma muri Volleyball na Basketball izakinwa mu mpera z'uku kwezi kuko hari amashuri cyangwa abakinnyi bari muri Memorial Rutsindira ndetse n'Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 18 ya Basketball yitabiriye Zone V muri Uganda.

    Perezida w'Ishyirahamwe ry'Imikino y'Amashuri mu Rwanda (FRSS), Karemangingo Luke, mu ijambo rye rishyira umutemeri kuri iyi mikino, yibukije amakipe azakina FEASSSA kurushaho kwitegura hakiri kare.

    Yagize ati: “Reka nshimire ibigo byabashije kubona itike ya FEASSSA binyuze muri iri rushanwa. Gusa ku rundi ruhande uru ni urugamba musoje kandi neza ariko mwibuke ko mufite amezi abiri yo kwitegura urugamba ruri muri Kanama. Ni urugamba rwa FEASSSA izabera i Jinja muri Uganda. Ibikombe dukuramo ntabwo bihagije, dukeneye kwitegura birushijeho kuko turashaka ibikombe mpuzamahanga.”

    Ubwo iyi imikino y'Amashuri Kagame Cup U-20 ya 2023/24 yaganaga ku musozo, amashyirahamwe ya FERWAFA, Rwanda Rugby Federation na FERWAHAND yageneye imipira yo gukina Ishyirahamwe ry'Imikino mu mashuri, izashyirwa mu bigo by'amashuri.

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru (FERWAFA) ryemeye imipira yo gukina ibihumbi 15.

    Perezida w'Ishyirahamwe ry'Imikino y'Amashuri mu Rwanda (FRSS), Karemangingo Luke

    Gitisi TSS ni yo yegukanye igikombe muri Rugby

    APE Rugunga yari imaze igihe itigaragaza muri iyi mikino yongeye gutanga ibyishimo

    G.S.Remera Rukoma mu bakobwa yerekanye ko umupira w'amaguru ari ikintu bumva cyane

    G.S.Gahini yatwaye igikombe muri Netball ikinwa n’abakobwa, ndetse ikaba ari cyo kigo gifite ibikombe cyinshi muri uyu mukino mu mashuri 



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143858/irushanwa-amashuri-kagame-cup-2024-ryageze-ku-musozo-hamenyekana-amakipe-azahagararira-u-r-143858.html

  • Musinga Joe yakoze igitaramo Mudaheranwa30… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2024 ni bwo Musinga Joe ukunzwe mu bihangano byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoze igitaramo kidasanzwe cyahuriyemo abahanzi bakora indirimbo zo Kwibuka, ndetse amurikiramo ku mugaragaro umuzingo we mushya ‘Mudaheranwa 30’ ari na ryo zina yahaye iki gitaramo.

    Igitaramo 'Mudaheranwa30' cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho cyitabiriwe n’ingeri zose kuva ku bana bato kugera ku bakuru baje kwihera amaso no kumva ubutumwa bwatambukijwe muri iki gitaramo cyagendanye no kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mbere y’uko iki gitaramo gitangira, Musinga Joe ari kumwe n’abarimo Perezida w’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, Nkuranga Jean Pierre, Rev Dr. Antoine Rutayisire n’umuhanzikazi Mariya Yohana, bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Rev. Dr. Antoine Rutayisire wayoboye EAR Remera ariko ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, ni we watangije ku mugaragaro iki gitaramo ‘Mudaheranwa30’, abanza isengesho ndetse anagira umwanya wo kuganiriza ijambo ry’Imana abitabiriye iki gitaramo, abasaba kwibuka kugira ‘Ubudaheranwa’ ndetse no kugira ibyiringiro bituruka ku Mana.

    Yaboneyeho gushimira bikomeye umuhanzi Musinga Joe udahwema gutambutsa ubutumwa bw’amahoro, no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse asaba n’abandi bahanzi gukomeza gukoresha ibihangano byabo bakangurira Abanyarwanda kudaheranwa n’ibihe by’icuraburindi u Rwanda rwanyunzemo mu 1994.

    Musinga Joe yavuze ko buri mwaka azajya akora igitaramo ‘Mudaheranwa’

    Musinga Joe wari wabukereye, mbere yo kuririmbira abitabiriye iki gitaramo cye, yatunguranye azana umutsima ku rubyiniro asaba abashyitsi kumufasha gukata uyu mutsima wa kizungu ufite igisobanuro gikomeye gifite aho gihuriye n’izina ry’umuzingo we ‘Mudaheranwa 30’ ari naryo zina yise iki gitaramo.

    Yagize ati: ”Uyu mutsima turawukata twizihiza imyaka 30 ishize turi mu budaheranwa, imyaka 30 ishize tuvutse bushya kuko benshi twatangiye kubara imyaka nyuma ya Jenoside, turizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda ruri mu mahoro, nta vangura, nta guhezwa, imyaka 30 ishize tubashije gukomeza kubaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Musinga Joe wakomoje ku mbamutima ze kubera iki gitaramo, yagize ati: ”Ndabashimira mwebwe mwese mwaje kwifatanya nanjye kwishimira imyaka 30 ishize turi mu budaheranwa, ndishimye cyane kandi ko benshi muri mwe ari urubyiruko kuko ni twe bireba cyane kwigira ku mateka yabaye no kubaka ejo hazaza”.

    Yasobanuye kandi byimbitse intego eshatu (3) z’iki gitaramo kibaye ku nshuro ya mbere, ndetse anatangaza ko azajya agikora buri mwaka. Ati: ”Iki gitaramo kizajya kiba ngaruka mwaka kigamije Kwibuka binyuze mu buhanzi, kwizihiza ubudaheranwa bw’abanyarwanda, gushima uruhare rw’Inkotanyi no kurema u Rwanda rushya”.

    Musinga Joe utahwemaga gushima abitabiriye iki gitaramo cye, yabataramiye indirimbo ziri ku muzingo we mushya, gusa abanza guhera ku ndirimbo ze zakunzwe zirimo ‘Mwakire Indabo’, ‘Ibaruwa’, n’izindi yagiye aririmba mu bihe bitandukanye.

    Uretse kuba Musinga Joe yaririmbiye abitabiriye iki gitaramo bakanyurwa, yanahaye umwanya urubyiruko rwa AERG rukina umukino werekana uko amacakubiri yaje mu Rwanda akaganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse banavuga umuvugo wuje ubutumwa bwo kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda.

    Ni mu gihe umuhanzikazi Grace Mukankusi nawe yaririmbye indirimbo ye nshya yise ‘Ntibakazime’ akurikizaho ‘Ikizere’. Nyiranyamibwa nawe yafashe umwanya wo gushimira Musinga Joe wagize igitekerezo cyiza cyo kuzajya akora iki gitaramo buri mwaka.

    Biteganijwe ko Musinga Joe wakoze igitaramo ‘Mudaheranwa 30’ yanamurikiyemo umuzingo we mushya, azakomeza gukora ibi bitaramo buri mwaka akabihurizamo abahanzi bakora ibihangano byo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Habanje kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Mariya Yohana na Rev Dr Rutayisire bashyigikiye Musinga Joe

    Musinga Joe yakoze igitaramo yise ‘Mudaheranwa 30’ yamurikiyemo umuzingo mushya

    Akanyamuneza kari kose kuri Musinga Joe wakoze igitaramo ‘Mudaheranwa30’

    Perezida wa GEARG, Nkuranga Jean Pierre yitabiriye iki gitaramo atanga impanuro

    Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne yashimiye Musinga Joe wateguye iki gitaramo

    Musinga Joe ari kumwe n’abarimo Rev. Dr. Rutayisire, Nkuranga Jean Pierre bakase umutsima wa ‘Mudaheranwa 30’

    Urubyiruko rwa AERG rwakinnye umukino werekana uko mu Rwanda haje amacakubiri yabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Musinga Joe yashimiye cyane abitabiriye iki gitaramo cye ‘Mudaheranwa30’

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO Y’IKI GITARAMO

    AMAFOTO: Jean Nshimiyimana – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143855/musinga-joe-yakoze-igitaramo-mudaheranwa30-cyo-guha-icyubahiro-no-kwibuka-abazize-jenoside-143855.html

  • U Rwanda abahungu batangiye neza, abakobwa biranga mu mikino y’Akarere ka 5 #rwanda #RwOT

    Amakipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 muri Basketball yitabiriye imikino y’Akarere ka 5 irimo kubera Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho abahungu batangiye batsinda Kenya.

    Iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18,
    yatangiye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2024 aho irimo kubera Kampala muri Uganda.

    Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu yatangiye ikina na Kenya iza no kuyitsinda amanota 81-52.

    Mu batarengeje imyaka 18 mu bakobwa, u Rwanda umukino wa mbere rwawukinnye na Uganda ruza no kuwutakaza rutsinzwe amanota 78-40.

    Uyu munsi abahungu baragaruka mu kibuga bakina na Uganda saa 18h00′ ni mu gihe saa 11h00′ abakobwa bakina na Tanzania.

    Abahungu batangiye batsinda Kenya

    Abakobwa ntibahiriwe n’umukino wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-abahungu-batangiye-neza-abakobwa-biranga-mu-mikino-y-akarere-ka-5

  • LinkedIn, urubuga rubumbatiye amahirwe urubyiruko rukunze gukeretsa – #rwanda #RwOT

    Ni rugana rubuga rufite intego yo gutanga amahirwe y'akazi muri buri rwego, nyamara ari rwo rugize hafi 42% bya miliyari zirengaho gato umunani z'abatuye Isi.

    Impamvu ni ingana ururo. Kuko uru rubuga rubarizwaho abahanga mu nzego zitandukanye bubatse ibigwi n'ibirindiro.

    Iyo umwana ukiri muri kaminuza cyangwa ukiyirangiza arebyeho arababwa akumva rutaraba urwe muri ako kanya.

    Icyakora bamwe mu barenze izo ntekerezo, bagaragaza ko bihera kare na bo barugiyeho bikandagira ariko uyu munsi bakaba bari gusarura imbuto z'uko kwiyemeza.

    Iraguha Sonia ufite Restaurent mu Mujyi wa Kigali izwi nka Bicu Lounge yerekana ko yamenye uru rubuga kare, kuko yarugiyeho mu myaka 12 ishize yikinira. Uyu munsi LinkedIn ni urubuga yirahira kuko mu byo atunze uyu munsi abirukesha.

    Ati “Yego na zo ni nziza ariko imbunga nka X, Instagram n'izindi usanga zibarizwaho urwenya rwinshi bitandukanye n'amahirwe y'akazi aba ari kuri LinkedIn. Ikibazo kikaba kimwe kuko uhita uhasanga abakoze ibihambaye ukitinya byeruye.”

    Iraguha avuga ko yatinyaga gushyira kuri uru rubuga ko asoje kaminuza mu gihe hari abarangije impamyabushobozi z'ikirenga bamaze imyaka agahishyi mu mirimo itandukanye.

    Icyakora yaje kumenya ko aho yari ari ari n'aho abandi bahereye amenye ko ” akantu kose uzi ugashyiraho kuko uwo muyobozi (CEO) wabona ari ko ashaka. Twatangiye mu myaka 12 ishize ubu ni bwo. “

    Mu bitabiriye igikorwa cyabaye mu mpera z'iki cyumweru cyo guhura k'urubyiruko cyane rukoresha uru rubuga hagamijwe gusangira ubunararibonye, harimo na Rusaro Claver.

    Uyu musore wiyeguriye ibijyanye n'itumanaho yerekanye ko gusuzugura urubuga runaka mu gihe rutagamije ikibi ari amakosa, kuko we yagiye kuri LinkedIn agiye gushaka abo yakwigiraho muri uyu mwuga uyu munsi akaba aruvuga imyato.

    Ati ” Uru ni urubuga rw'abanyamwuga. Nkoresha telefone yanjye ngahura n'abo duhuje imirimo babintanzemo bakampugura. Urumva mfite impamvu yo kudakerensa ayo mahirwe ? Uyu munsi birantunze kandi benshi mu bo dufatanya nib o nahakuye.”

    Inama ku rubyiruko rugenzi rwe ni uko impamvu zo kwitinya zakabaye nta zo kuko n'izibika mu myaka yashize zari amagi akavuga ko ” niwitinya nyine uzaguma muri ako kaziga. Turi mu myaka yo gutinyuka, mureke iri terambere turibyaze umusaruro.'

    Mugenzi wabo witwa Makuza Ines, Umunyarwandakazi uba mu mahanga cyane cyane muri Korea y'Epfo yagaragaje yagaragaje ko ku myaka mike ye uru rubuga rwamudashije cyane.

    Yavuze ko yagiye kuri LinkedIn akiri muri kaminuza 'nubwo ntari mfite ibigwi byinshi byo gushyiraho ariko ibyo nabonaga ababikoze bayishyiraho byanciriye inzira na n'ubu ngezeho.'

    Uyu mwana w'umukobwa ukora iyamamazabikorwa rikorewe ku ikoranabuhanga ati 'Ni urubuga tutagomba kurenza ingohe kuko rubaho ibyo dukenera uko dukura.'

    Makuza iyo muganira akwereka ko nta gihugu yavuga ko abarizwamo, kuko ahora azenguruka ibihugu bitandukanye agiye gutanga serivisi z'ibyo akora kuri benshi yakomoye kuri LinkedIn.

    Ati 'Imirimo igera kuri itatu mfite nayikuye kuri LinkedIn kuko nagaragazaga ibyo nzi byafasha AbanyaKorea nabo ntibazuyaza kumbonamo ubushobozi.'

    Ku batekereza ko LinkedIn ari iy'abagezeyo bubatse ibigwi n'ibirindiro kuva mu myaka myinshi ishize Makuza avuga ko 'ari imyumvire igwingiza ibitekerezo. Wowe reba ibyawe n'ibyo abo uvuga ko bagezeyo bagufasha. Ibyo uzi ni byo abo bayobozi bashaka.'

    Mugenzi we wo muri Nigeria witwa Mayowa Kolawole yigiye kuri LinkedIn bikomeye cyane ariko uyu munsi yambereye igisubizo mu nguni zose.

    Ati 'Ubu nkora imirimo ijyanye no guteza imbere ubucuruzi mu bigo bitandukanye, ariko nkora n'ubujyanama bwihariye. LinkedIn niyo yihutishije urwego ngezeho.'

    Uyu mukobwa umaze amezi umunani mu Rwanda yagaragaje ko we n'urubyiruko rugenzi we bashaka kubaka umuryango uhuza na LinkedIn, akerekana ko bizanafasha benshi badafite icyo bakora kubyaza amahirwe uru rubuga rutanga.

    Iraguha Sonia ufite restaurent ikomeye mu Mujyi wa Kigali yaganirije bagenzi be uburyo LinkedIn yamugegeje ku rugero rwo hejuru atatekerezaga

    Urubyiruko rukoresha LinkedIn rwahuriye hamwe ruganira ku mahirwe ari kuri uru rubuga

    Urubyiruko ruri mu mirimo itandukanye rwagaragaje uburyo LinkedIn iri mu mbuga mwamba zikomeje kwihutisha iterambere ryarwo

    Bacishagamo bagasogongezwa ku muziki babigashijwemo na mugenzi wabo wabyihebeye

    Mayowa Kolawole wo muri Nigeria yerekanye ko kuri LinkedIn haba amahirwe menshi ariko urubyiruko rukayakerensa uko rwiboneye

    Rusaro Clever uzwi cyane mu gukoresha imbugankoranyambaga mu kumenyekanisha ibikora yerekanye ko aho ageze aha LinkedIn yabigizemo uruhare rukomeye

    Amafoto: Kwizera Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/linkedin-urubuga-rubumbatiye-uruhurirane-rw-amahirwe-urubyiruko-rukunze

  • FERWAFA yavuze uko Amavubi yiteguye Lesotho i… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki 09 Kamena nyuma yuko ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, isoje imyitozo yayo ya mbere kuva ivuye muri Cote d’Ivoire aho yakiniye na Benin.

    Mugisha Richard yavuze ko umwuka umeze neza mu bakinnyi usibye imbeho ndetse anavuga ko abakinnyi biteguye neza ndetse ko bafite n’imbaraga zo kuzaysinda.

    Ati:, “Uretse imbeho itandukanye n’aho twari turi ariko mu ncamake umwuka umeze neza. Birumvikana umukino, ukiba urugero nkanjye nk’umwihariko ndetse n’umunyamabanga (Kalisa Adolphe) twagiye kubonana n'abakinnyi muri rusange.  

    Birumvikana nk'abakinnyi bari bababaye, twese nta numwe wari wishimye. Icy’ingenzi ntabwo ari ukubabara gusa ahubwo ni ukwigira ku makosa aba yarabaye ku munsi wa mbere ariko umwuka umeze neza, abakinnyi bameze neza bararyama neza.

    Ibindi bijyanye n'imibereho yabo, bimeze neza nk’uko mwabibonye nta kibazo mu by’ukuri igihari bafite umwuka uganisha ku kugira ngo bakosore amakosa yose yakozwe.

    Kuko barabizi ibyabaye twarabibonye twese nk'Abanyarwanda, twese birumvikana ko ntawe byashimishije ariko ntekereza ko nabo ntabwo byabashimishije kurenzaho kuko inshingano zabo ntabwo bazubahirije. Rero bafite Morare ku buryo twibwira ko twiteguye ibirenze ibyo twabonye mu mukino wa mbere.”

    Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekenike muro FERWAFA abajijwe ku bijyanye n’aho ikipe irimo iraba ndetse n’uburyo ibayemo, yagize ati “Nk’uko nabivuze ubushize kimwe mu bintu turimo gukosora gikomeye ni ukureba ko uburyo umukinnyi abamo ari bwiza.

    Hari igihe twibwira ko dushakamo umusaruro umukinnyi mu buryo bw'ikibuga, mu mikinire, ku mukino ariko nyine umukino ujya kuba hari ibintu byinshi umukinnhyi akeneye, aho atuye, amasaha agomba kuboneraho ibyo akenye ku gihe, ibijyanye n'imibereho y’aho aryama.

    Ariko nyine icyo mvuga ni uko umwuka baba barimo ugomba gutuma uruhare rw’aho batuye rutagomba kugira ingaruka ku musaruro, ahasigaye hakaba imyitozo ye hakaba ibyo umutoza amubwiye. 

    Ibyo rero twarabikoze ahantu batuye nk’uko nigeze no kubitangaza ni ahitwa The Capitali Zimbali, ni ahantu heza kandi hari byose bakeneye biri ku rwego rw'Inyenyeri 5″.  

    Yanavuze ko ku bijyanye n'abafana bazaba bari inyuma y’Amavubi muri sitade barimo baravugana na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ko bazaba bahari benshi baturutse no mu zindi Ntara itari aho bazakinira gusa.

    Mugisha Richard abajijwe ku bijyanye n’amakuru yagiye hanze ko abakinnyi b’Amavubi baba baraye mu cyumba kimwe ari 4 bitewe n’ikibazo cya hoteli, yagize ati “Iyo umuntu atangaje ibintu, yabitangaza yaba afite amakuru cyangwa atayafite.

    Icyabaye ni iki?. Nkuko muri iriya hoteli mwayibonye ifite inyenyeri 5, igiye rero ifite ibyumba binini ikaba ifite n’aho yakirira abantu, ariko bikaba ari ibyumba bitandukanye. 

    Ni ukuvuga ngo ni icyumba kimwe gishobora kuba gifite ibitanda 2, hakaba hari n'ikindi gishobora kuba gifite ibitanda 4 noneho hakaba hari aho bahurira ariko mu by’ukuri buri wese akaba arara ku gitanda cye kandi kinini. 

    N'ubundi abakinnyi basanzwe bararana mu cyumba ari 2, ni ibintu bizwi biri mpuzamahanga. Birumvikana abarara bonyine ni abayobozi n’abatoza. Ibyo kuvuga ngo abantu bararanye mu cyumba ari 4 ibyo ntabwo byabaye.

    Ibyo uwabivuze sinzi uwabimubwiye. Buri muntu wese aba agenzwa n’ibyo tutazi, ubwo wenda hari umuntu mu bo turi kumwe wabivuze ariko ukuri kuriho sinzi niba na ruriya rwego rw’iriya hoteli rwakwemerera kurara mu cyumba muri 4 ngo bishoboke. ibyo ntabwo ari byo, uwabivuze wese yabeshye”

    Kuwa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izakina na Lesotho bari kumwe mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Abakinnyi b’Amavubi ku Cyumweru bakoze imyitozo 

    Ubwiza bwa Hoteli icumbitswemo n’Amavubi

    Mugisha Richard avuga ko abasore b’Amavubi bameze neza kandi aho bari babayeho neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143850/ferwafa-yavuze-uko-amavubi-yiteguye-lesotho-inasobanura-ibyavuzwe-ko-abakinnyi-4-baraye-mu-143850.html