Blog

  • Abanyarwanda mu begukanye imidali muri 'Kigali International Peace Marathon 2024', Abarimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'uwa Siporo bakora Run for Fun #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariko ya 9 Kamena 2024, nibwo hakinwe irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizwi nka Kigali International Peace Marathon, iy'uyu mwaka yaciye agahigo ko kuba Abanyarwanda Mutabazi Emmanuel na Imanizabayo Emeline begukanye imidali.

    Aba bombi begukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba aba gatatu mu bagabo n'abagore basiganwe mu cyiciro cya Half Marathon muri 'Kigali International Peace Marathon 2024' yatangiriye kuri BK Arena.


    Kigali International Peace Marathon ya 2024 yakinwaga ku nshuro yayo ya 19 kuva ikinwe bwa mbere mu 2005, yatangijwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosaari kumwe n'abandi banyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana.


    Muri iri siganwa abiyandikishije ni 10,183 bo mu bihugu 35 barimo abavuye hanze 4,001. Muri abo harimo abasiganwe muri Half Marathon y'ibilometero 21, yiyandikishijemo 3,605 na Full Marathon y'ibilometero 42, yiyandikishijemo 1,142.
    Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Marie-Solange Kayisire; Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Imikino Ngororamubiri, Lt Col (Rtd) Kayumba Lemuel, bitabiriye iyi Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro.


    Mu bandi harimo Ange Kagame n'Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, na bo bari mu bakoze intera y'ibilometero 10 mu cyiciro cya 'Run for Peace'.

    Umunyarwanda Mutabazi Emmanuel yegukanye Umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu muri Half Marathon akoresheje isaha imwe, iminota ine n'amasegonda 27. Ni mu gihe Umunya-Kenya Francis Kipkorir yegukanye umwanya wa mbere amurushije amasegonda 22, akurikirwa na mwenewabo Leonard Kipkoech Langat wamurushije amasegonda atatu.


    Umunyarwandakazi Imanizabayo Emeline na we yegukanye Umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu muri Half Marathon akoresheje isaha imwe, iminota 14 n'amasegonda abiri. Ni mu gihe Umunya-Kenya Winfridah Moraa Moseti yegukanye umudali wa Zahabu amurushije iminota ibiri naho uwa Feza utwarwa na Vivian Jepkogei Cheruiyot wamurushije isegonda rimwe.


    Umunya-Kenya Laban Korir yegukanye 'Kigali International Peace Marathon 2024' mu bagabo akoresheje amasaha abiri, iminota 16 n'amasegonda atandatu. Uyu yakurikiwe na mwenewabo Cornelius Kipeti Kiplagat wasizwe amasegonda 12 gusa. Iki kikaba aricyo cyiciro giumba ibindi muri iri siganwa cya 'Full Marathon'.


    Mu bagore uyu mwanya watwawe n'Umunyakenya Joan Kipyatich akoresheje amasaha abiri, iminota 33 n'amasegonda 27, akurikirwa n'Umunya-Ethiopia, Meseret Abebavehu warushijwe iminota itatu, mu gihe Florence Chepsoi Jepkosgei nawe wo muri Kenya yabaye uwa gatatu arushwa iminota itandatu n'uwa mbere.

    The post Abanyarwanda mu begukanye imidali muri 'Kigali International Peace Marathon 2024', Abarimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'uwa Siporo bakora Run for Fun appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abanyarwanda-mu-begukanye-imidali-muri-kigali-international-peace-marathon-2024-abarimo-minisitiri-wubutegetsi-bwigihugu-nuwa-siporo-bakora-run-for-fun/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyarwanda-mu-begukanye-imidali-muri-kigali-international-peace-marathon-2024-abarimo-minisitiri-wubutegetsi-bwigihugu-nuwa-siporo-bakora-run-for-fun

  • Imbuto Foundation imaze guhemba 'Inkubito z'Icyeza' 6681 kuva muri 2005 – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka imbuto Foundation yahembye abana 951 batsinze mu byiciro bitandukanye by'amashuri, bari kwiga mu mashuri atandukanye mu gihugu.

    Ubusanzwe muri iyi gahunda Imbuto Foundation ihemba abakobwa batsinze neza mu kizamini gisoza amashuri abanza, hagahebwa umwana umwe wahize abandi mu murenge, bigakorwa mu mirenge 416 igize igihugu.

    Hahembwa kandi umwana wahize abandi muri buri karere uba urangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye mu turere mirongo itatu tugize igihugu.

    Hagahembwa n'abana b'abakobwa batanu bahize abandi kuri buri ntara n'Umujyi wa Kigali, ibyumvikana ko bangana na 25.

    Kuri uyu mwaka iki gikorwa cyatangijwe na Madamu Jeannette Kagame ubwo yahembaga abana b'abakobwa 216 batsinze neza ku rwego rw'igihugu mu gikorwa cyabereye ku ishuri rya Maranyundo Girls School, riherereye mu Karere ka Bugesera.

    Abandi 735 basigaye bahembewe mumashuri bagiye kwigamo, aho kuri wa 04 Kamena 2024 iki gikorwa cyasojwe n'Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami.

    Ni igikorwa cyabereye mu Kigo cy'amashuri cya Groupe Scolaire Notre dame du bon Conseil Byumba cyigamo abarenga 796, hahembwa abakobwa 18 batsinze neza mu mashuri abanza.

    Aba bana bahawe ibikoresho bitandukanye bibafasha mugukomeza kunoza imyigire yabo. Bahawe na certificat yasinyweho na Madamu Jeannette Kagame n'ibindi.

    Ubwo yabashyikirizaga ibyo bihembo, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Elodie Shami yabashyikirije intashyo za Madamu Jeannette Kagame nk'Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation.

    Yashimiye Inkubito z'Icyeza, ku bwo gutsinda neza, yaba mu myigirire n'imyifatire myiza bakomeje kugaragaza, haba aho biga n'aho batuye, abasaba kuzakomeza kuba 'Ishema ry'Abakobwa.'

    Ati 'Ibi rero bikorwa kugira ngo twibutse umwana w'umukobwa ko ashoboye kimwe na mugenzi we w'umuhungu kandi ko yifitemo imbaraga n'ubushobozi byo kugera ku nzozi afite, iyo abikoranye umwete.'

    Yabasabye kutazasubira inyuma ahubwo bagakomeza kubera abandi urugero rwiza, ashimangira ko bizabafasha gutegura ejo heza habo, bizane impinduka mu buzima bwabo, mu miryango bakomokamo ndetse no guteza imbere igihugu muri rusange.

    Yanashimiye abarezi ku ruhare rwabo bakomeje kugaragaza mu myigire y'abana b'abakobwa.

    Icyakora yibukije ko hakiri imbogamizi mu myigire y'umwana w'umukobwa zirimo nk'inda ziterwa abangavu, guhohoterwa, gucikiriza amashuri kubera impamvu zitandukanye n'ibindi.

    Ati 'Nk'Inkubito z'Icyeza rero mugomba gutangira gutekereza uko twabona ibisubizo by'ibi bibazo, kuko ari mwe mufite ibisubizo biboneye umuryango nyarwanda.'

    Umuyobozi wa Groupe Scolaire Notre dame du bon Conseil Byumba, Soeur Philomene Mukamanzi yashimiye Imbuto Foundation ihora izirikana umwana w'umukobwa.

    Yashimangiye ko 'kuba umubyeyi wacu (Madamu Jeannette Kagame) adutekerezaho biduha imbaraga zo gukomeza gufatanya na leta guteza imbere umwari ubereye u Rwanda.'

    Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwera Parfaite nawe yashimiye Imbuto Foundation ku 'mugira mu gufatanya natwe mu gutanga uburezi bufite ireme, uburenganzira ku burezi bukagera kuri bose.'

    Umuyobozi w'Umuryango Imbuto Foundation, Elodie Shami kandi yasuye Ikirezi Primary School, ishuri riherereye mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi, ryubatswe n'uyu muryango ku bufatanye n'akarere.

    Ni ishuri ryuzuye mu 2020 ari na bwo ryatangiye kwigirwamo, ritwara asaga miliyari y'Amafaranga y'u Rwanda. Ryigamo abana 356 bo mu mashuri y'inshuke n'abanza baturiye ibyo bice.

    Uyu muyobozi kandi yasuye urugo mbonezamikurire rwa Miyove rurererwamo abana 151 na none rwubatatswe na Imbuto Foundation mu 2014 rwuzura rutwaye arenga miliyoni 120 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Elodie Shami aganiriza Inkubito z’Icyeza ziga muri Groupe Scolaire Notre dame du bon Conseil Byumba uyu muryango wahembye

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Elodie Shami yifotozanyije n’Inkubito z’Icyeza ziga muri Groupe Scolaire Notre dame du bon Conseil Byumba uyu muryango wahembye

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Elodie Shami (uwa kabiri uhereye ibumoso) na we yafatanyije n’abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Notre dame du bon Conseil Byumba gucinya akadiho

    Muri muri Groupe Scolaire Notre dame du bon Conseil Byumba higa abana b’abakobwa barenga 796

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami yasabye Inkubito z’Icyeza gukomeza guhatana bakazanahiga abandi mu byiciro biri imbere

    Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwera Parfaite ahemba Inkubito z’Icyeza zitwaye neza mu bizamini bya leta

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation ashyikiriza Inkubito z’Icyeza, impamyabushobozi zasinyweho na Madamu Jeannette Kagame

    Umuyobozi wa Groupe Scolaire Notre dame du bon Conseil Byumba, Soeur Philomene Mukamanzi yavuze ko kubona Madamu Jeannette Kagame ashyigikira abana b’abakobwa mu kubona uburezi bufite ireme na bo nk’abarezi batazamutenguha

    Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwera Parfaite yasabye abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Notre dame du bon Conseil kubyaza amahirwe igihugu kibaha

    Urugo mbonezamikurire rwa Miyove rurererwamo abana 151. Rwubatatswe na Imbuto Foundation mu 2014 rwuzura rutwaye arenga miliyoni 120 Frw

    Umuyobozi w imbuto Foundation, Elodie Shami aganiriza ababyeyi barera mu Urugo mbonezamikurire rwa Miyove rurererwamo abana 151

    Umuyobozi w imbuto Foundation, Elodie Shami aha abana bo mu Rugo mbonezamikurire rwa Miyove ibinini by’inzoka

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’ubwa Imbuto Foundation bwasuye na Ikirezi Primary School, ishuri riherereye mu Murenge wa Miyove ryubatswe na Imbuto Foundation ku bufatanye n’akarere ritwaye asaga miliyari 1Frw

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’ubwa Imbuto Foundation bweretswe ikibuga abana bo muri Ikirezi Primary School bakiniramo imikino itandukanye

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami yanasuye isomero rya Ikirezi Primary School

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami ubwo yari akurikiye ubusobanuro butomoye kuri Ikirezi Primary School bujyanye n’uko abana babaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-imaze-guhemba-inkubito-z-icyeza-6681-kuva-muri-2005

  • Bomboko wahamijwe ibyaha bya Jenoside akomeje gusaza imigeri – #rwanda #RwOT

    Urubanza rwatangiye ku wa 8 Mata 2024, Nkunduwimye yaburanye ahakana kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo abatangabuhamya benshi bagiye bagaragaza uruhare rwe muri Jenoside.

    Nyuma y'imiburanire yatwaye hafi amezi abiri, Urukiko rwafashe iminsi ine y'umwiherero ruza gutangaza ko Bomboko ahamwa n'ibyaha bya Jenoside, ibyaha by'intambara ndetse no gusambanya abagore ku gahato.

    Bomboko akimara guhamwa n'ibyaha yahise atabwa muri yombi arafungwa mu gihe hagitegerejwe igihano agomba guhabwa.

    Mbere y'uko ahabwa ibihano, Ubushinjacyaha bwahawe umwanya maze ubuhagarariye asobanura ko Bomboko agomba guhanwa nk'uburyo bwo kwereka sosiyete ko abantu bagomba kubaha ubuzima bw'abandi no guca umuco wo kudahana.

    Yagaragaje kandi ko bisobanura ko abantu bagomba kugendera ku mategeko aba yarashyizweho.

    Ubushinjacyaha bwavuze kubera uregwa yakoranye n'Interahamwe nkuru kandi zikaba zarahamijwe ibyaha ko na we agomba guhanwa igihano nk'icyabo.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha bomboko yahamijwe bikwiye guhanishwa igifungo cya burundu ariko ko bitewe n'imyitwarire y'uregwa n'imyaka afite kuri ubu itegeko rishobora gutuma yagabanyirizwa ibihano.

    Uruhande rwa Bomboko, narwo rwagaragaje ko uwo bunganira atigeze yihisha ubutabera, igihe cyose bwamushakiye bwamubonye kandi ko nta mananiza yigeze agira bityo ko bagomba kwita kuri iyo myitwarire rukamugabanyiriza ibihano.

    Umunyamategeko wa Bomkoko yongeye kugaragaza ko kuba hari abagiye bagaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi Bomboko yabaga ari kumwe na Rutaganda, Kajuga, Zouzu bakaba barahanishijwe igihano cya burundu n'Inkiko Gacaca.

    Uwo munyamategeko yavuze ko nubwo bamuhamije ibyaha ariko uwo yunganira ari umwere ngo kuko nta Mututsi yigeze yica, nta mugore yafashe ku ngufu ndetse nta gikorwa cy'ubugome muri Jenoside kigeze kimuranga.

    Ibikorwa bigize ibyaha Nkunduwimye yahamijwe byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ugusambanya abagore ku gahato, ubwicanyi ndetse n'ubwinjiracyaha mu cyaha cy'ubwicanyi.

    Urukiko rwahaye ijambo Bomboko avuga ko atabonye umwanya uhagije wo kwisobanura ku bibazo byose yabajijwe ariko ko kuri we ahamya ko ari umwere.

    Yavuze ko bimwe mu byaha abatangabuhamya bamushinje birimo kwica, gusahura no gusambanya umugore ku gahato ari ibinyoma.

    Yakomeje ati 'Muyobozi w'iburanisha ndabamenyesha ko ntari umugome na gato, ntanga abatutsi. Hari abatangabuhamya baje hano mwagiye mwumva ko nta bugome banziho, Ikindi hari abandi batangabuhamya bagiye banga kuvuga n'abagize ubwoba bwo kuza kuvuga sinzi impamvu yabibateye niba nta gitutu cyaba kibiri inyuma.'

    Bomboko yavuze ko atigeze aca umuryango wa Gasamagera Wellars ibihumbi 800 Frw kugira ngo awugeze muri Hôtel des Milles Collines.

    Nkunduwimye yatangiye gukorwaho iperereza mu Ugushyingo 2006, aho ubushinjacyaha bwabanje kuyifatanya n'iya Ephrem Nkezabera waje gukatirwa imyaka 30 mu 2009.

    Bomboko akomeje kuvuga ko ari umwere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bomboko-wahamijwe-ibyaha-bya-jenoside-akomeje-gusaza-imigeri

  • U Rwanda rugiye kubaka ikigo cy'ubushakashatsi ku ndwara z'ibyorezo – #rwanda #RwOT

    Ni inguzanyo u Rwanda rwahawe n'Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, igenewe umushinga wo kwitegura ibyorezo by'indwara, kubishakira ibisubizo no guhangana na byo hakoreshejwe uburyo bwa gahunda z'ibyiciro byinshi, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 31 Gicurasi 2024.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana kuri uyu wa 10 Kamena 2024 yabwiye Abadepite ko inguzanyo ya miliyoni 120$ ni ukuvuga asaga miliyari 157,99 Frw azifashishwa mu guteza imbere ibikorwaremezo by'ubuvuzi bigamije gukumira ibyorezo.

    Yagaragaje ko mu mishinga y'ingenzi iri muri iri tegeko 'Harimo kubaka laboratwari nshya igezweho ifite n'ibikoresho, harimo kubaka ikigo cy'ubushakashatsi ku byorezo, ibi bigo byombi bikazubakwa i Masaka ahagenewe ibikorwa by'ubuvuzi.'

    Muri Werurwe 2024 Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, cyatangije amahugurwa y'amezi atandatu ahabwa abakora umwuga w'ubuvuzi mu rwego rwo gutegura ubumenyi buzifashishwa mu kigo cy'ubushakashatsi ku ndwara z'ibyorezo.

    Uretse iki kigo kandi hazagurwa imbangukiragutabara, n'amavuriro yimukanwa (mobile clinics) hanubakwe ikigo gishinzwe gucunga ibiza.

    Muri aka gace ka Masaka hateganyirijwe ibitaro, ibikorwaremezo bya farumasi, laboratwari, hoteli, amashuri n'ibindi biri muri uwo mujyo.

    Aha kandi hazashyirwa icyicaro cya Kaminuza itanga amasomo ajyanye n'ubuvuzi n'ubuzima kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE), isanzwe ikorera i Butaro mu Karere ka Burera.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kubaka-ikigo-cy-ubushakashatsi-ku-ndwara-z-ibyorezo

  • Impinduka zatewe n'umusaruro w'amata umaze kugera kuri litiro miliyari ku mwaka – #rwanda #RwOT

    Uwo musaruro w'amata wari uvuye kuri litiro miliyoni 776, bituma n'amakusanyirizo y'amata na yo yiyongera agera ku 134 avuye kuri 56 yabarurwaga mu 2017.

    Ibi byagizwemo uruhare na gahunda ya Girinka yatangijwe kuva mu 2006, igitangizwa kugeza ubu imiryango 451.612 yari imaze guhabwa inka, aho mu myaka irindi kugeza mu 2024 hiyongereyeho imiryango 154.382 yahawe inka z'umukamo z'ubwoko butandukanye.

    Ni inka zibarurwa hatabariwemo izakomotse kuri izo zatanzwe.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubworozi bw'inka bwari bwarahungabanye cyane ko bwahereye ku nka ibihumbi 172, na zo ziganjemo iza gakondo. Mu 2000 izi nka zari zimaze kwiyongera zigera ku 755,123.

    Muri Kamena 2023, mu Rwanda hari inka 1,644,692 habariwemo n'izatanzwe muri gahunda ya Girinka.

    Mu 2005 mbere gato y'uko gahunda ya Girinka itangira gushyirwa mu bikorwa, umukamo ku mwaka wari toni 142,511 uza kugera kuri toni 1,061,301 mu 2023.

    Umukamo ungana uko ni na wo watumye hubakwa uruganda rutunganya amata y'ifu mu Karere ka Nyagatare, aho ruzajya rutunganya litiro ibihumbi 600 ku munsi.

    Gahunda ya Girinka yongereye umukamo, ifasha mu mirire myiza, abahinzi na bo babona ifumbire bongera umusaruro ndetse uyu munsi miryango ihabwa inka iracyiyongera.

    Ibi byatumye uyu munsi Umuturarwanda abarirwa litiro 78,7 z'amata anywa ku mwaka, igipimo cyazamutse cyane kuko mu 1998 Umuturwanda umwe yanywaga litiro esheshatu ku mwaka, mu 2005 yabarirwaga litiro 20,5 mu 2016 akaba yaranywaga litiro 59.

    Ubusanzwe amata ni kimwe mu bya mbere bifasha kugabanya imibare y'abana bagwingiye n'iy'abafite imirire mibi.

    Girinka ni na yo yafashije u Rwanda kugabanya iyi mibare aho mu ubushakashatsi ku buzima n'imibereho by'abaturage, RDHS mu 2015 bwerekanaga ko 38% by'abana bari munsi y'imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

    Girinka n'izindi gahunda zakomeje kwifashishwa bigera mu 2020 iyi mibare y'abana bagwingiye iri kuri 33%, intego ikaba ko 2024 igomba kurangira igeze kuri 19%.

    Ibyo byajyanye n'izindi gahunda zo guteza imbere ubuhinzi kugira ngo Umunyarwanda yihaze mu biribwa byose ndetse asagurire n'isoko kuko uyu munsi u Rwanda rurangamiye ubuhinzi bugamije ubucuruzi.

    Uyu munsi ubuso bwuhirwa bwageze kuri hegitari 71.585 bungana na 70% kuko intego yari hegitari 102.284, ugereranyije na hegitari 48.508 zahingwaga mu 2017.

    Gahunda yo gutubura imbuto zikenewe yavuze kuri toni 3416 mu myaka irindwi ishize igera kuri toni 6131 mu 2024, ifumbire yakoreshwaga iva ku bilo 32 kuri hegitali igera ku bilo 70, intego ikaba ko umwaka uzarangira bigeze ku bilo 75 kuri hegitari imwe.

    Mu buryo bwo gukomeza gushyigikira abahinzi ifumbire leta yatangaga yavuze kuri ku toni ibihumbi 45 mu myaka irindwi ishize igera kuri toni ibihumbi 95 mu 2024.

    Gusuza ubutaka buhingwa byageze ku buso bungana na hegitari ibihumbi 773.320 mu gihe intego yari hegitari 980.000, naho guhangana n'isuri hakorwa amaterasi y'indinganire byakorewe kuri hegitari ibihumbi 138 mu gihe intego yari hegitari ibihumbi 142.

    Ubwitabire bw'ubwishingizi ku buhinzi n'ubworozi mu myaka irindwi ishize na bwo bwakomeje kuzamuka aho bwageze ku bantu 653.961 barimo abahinzi bashinganisha imyaka yabo 568.563 n'aborozi 85,398.

    Ibi ni byo byatumye mu myaka irindwi ishize, Umusaruro mbumbe ukomoka ku buhinzi n'ubworozi wavuye kuri miliyari 2027 Frw mu 2017 ugera kuri miliyari 3415 Frw bingana na 88% kuko intego yari miliyari 3888 Frw.

    Kugeza uyu munsi Umuryango FPR-Inkotanyi wiyemeje ko mu myaka itanu izamuka ry'umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi rizaba riri kuri 8% buri mwaka.

    Umusaruro w’amata wageze kuri litiro miliyari imwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-amata-wageze-kuri-litiro-miliyari-imwe-mu-2024

  • Gisobanuye ko ubutumwa bwageze kure- Israel M… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nyuma yo gutaramira mu nyubako ya Dome Event Hall yakira abarenga 1,000 yataramiyemo mu gihugu cy'u Bubiligi. Ni ku nshuro ya kabiri, uyu muhanzi ataramiye muri kiriya gihugu.

    Kuri iyi nshuro yabihuje no kumurikira abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu n’abandi, Album ye yise 'Nk'Umusirikare' iriho indirimbo zamamaye nka 'Nina Siri'.

    Muri iki gitaramo, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Umukunzi', yahahererwe igikombe nk'umuhanzi wo muri Afurika y'Iburasirazuba ukunzwe i Burayi. 

    Iki gikombe yashyikirijwe na Burugumesitiri wa Bruxelles witwa Philippe Close, cyateguwe Team Production yamutumiye gutamira mu Bubiligi.

    Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda, ko yakozwe ku mutima no kwakira iki gikombe, kuri we ni igisobanuro cy'uko ubutumwa bwageze kure, kandi bisa n'aho ari bwo agitangira urugendo rw'ibivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

    Ati 'Iki gikombe rero kuri njye nanezerewe! Ni igikombe cy'umugisha, kubera y'uko gisobanuye y'uko ubutumwa bwageze kure. Kugirango bahagurutse Burugumesiteri wa hano ngo aze gutanga igikombe, ni ikintu rwose kidasanzwe.'

    Akomeza ati 'Numvise ko Imana iri gukora imirimo myiza y'imbaraga muri ibi bintu turimo. Ndibaza ko ndi kumva ntangiye kuririmba, ndumva akazi ari kenshi.'

    Uyu muhanzi yagaragaje ko iki gitaramo cyabaye urwibutso rudasaza kuri we, kuko yaririmbye abantu bakakira agakiza, mbese yabonye Imana ikora.

    Yavuze ko yabonye ubuhamya bw'abantu bakize indwara kubera iki gitaramo cye, kandi ubuyobozi bw'Umujyi wa Brussels bwamusabye kuhafata nko mu rugo.

    Ati 'Ndashima Imana cyane! Twagize igitaramo cyiza cy'umunezero, habonetse abantu bakizwa benshi, twasengeye abantu, indwaraza zakize, numvise ubuhamya butandukanye, twagize umunezero, nari nazanye na 'team' yose.'

    Akomeza ati 'Twakiriwe na Burugumesitiri wa Bruxelles witwa Philippe Close, aratwakira aduha igikombe cyiza nk'umuhanzi wo muri Afurika y'Iburasirazuba ukunzwe i Burayi, arangije aduha ikaze, aravuga ati guhera uyu munsi mu Bubiligi uhafate nk'iwanyu rwose, ubu mbese ni byiza cyane. Ndashima Imana cyane. Ariko igikomeye, ni uko hakijijwe abantu, Imana itanga umunezero, kandi abantu bari benshi pe.'

    Nyuma yo gutamira mu Bubiligi, Israel Mbonyi ari kwitegura kujya gukorera ibitaramo bibiri bikomeye muri Uganda, muri Kenya, muri Afurika y'Epfo n'ahandi.


    Israel Mbonyi yatangaje ko igikombe yaherewe mu Bubiligi ari igisobanuro cy'uko ubutumwa anyuza mu bihangano bye bwarenze imipaka


    Iki gikombe yahawe nk'umuhanzi wo muri Afurika y'Iburasirazuba ukunzwe i Burayi, yagishyikirijwe Burugumesitiri wa Bruxelles witwa Philippe Close



    Israel Mbonyi yavuze ko yagiriwe ibihe by'umunezero n'urwibutso muri iki gitaramo



    Israel Mbonyi wishimira ko indirimbo ye 'Nina Siri' igejeje Miliyoni 50 z'abayirebye kuri Youtube, yavuze ko muri iki gitaramo cye abantu bakiriye agakiza



    Ni ku nshuro ya kabiri, Israel Mbonyi yari ataramiye mu Bubiligi


    Abanyarwanda n'abandi batuye mu Bubiligi bataramiwe na Israel Mbonyi binyuze mu ndirimbo ze ziri kuri Album yise 'Nk'Umusirikare'






    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YANITOSHA’ YA ISRAEL MBONYI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143868/gisobanuye-ko-ubutumwa-bwageze-kure-israel-mbonyi-ku-gikombe-yaherewe-mu-bubiligi-amafoto-143868.html

  • Album ya Tuff Gangs imaze igihe itegerejwe ya… – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu batangaje nyuma y'uko hasohotse ifoto bari kumwe, ndetse igaragaramo umuraperi Ish Kevin n'ubwo nta ndirimbo n'imwe afitanye n'aba bombi.

    Ni Album yatangajwe muri Werurwe 2023 isingira Mata ya 2023, kandi ikorwaho na Producer Davydenko umaze igihe kinini akorana n'iri tsinda. Iriho ibihangano byakozweho na Bull Dogg, P-Fla ndetse na Fireman.

    Ushingiye ku bikorwa bimaze gushyirwa hanze n'abaraperi banyuranye mu ntangiriro z'uyu mwaka, ndetse n'ibyo bavuga bari guteganyiriza abakunzi babo, hari icyizere cy'uko 2024 yaba umwaka wa Hip Hop.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, umuraperi Bull Dogg yavuze ko nyuma yo gushyira hanze Album 'Icyumba cy'amategeko' yahuriyemo na Riderman, yatangiye nawe gutegura Album ye bwite izaba iriho indirimbo imwe yakoranye na Riderman.

    Ati 'Nanjye ndi gutegura Album, kandi Imana ninshoboza nzayisohora muri uyu mwaka. Ni ikintu cyiza, kuko mfite abantu bakunda Hip Hop yanjye, kandi batari bacye…'

    Riderman nawe ari gukora kuri Album ye bwite ateganya ko izajya hanze muri uyu mwaka. Bull Dogg yavuze ko mu gihe ari gukora kuri Album ye, we na bagenzi be bahuriye muri Tuff Gang, bari no kurangiza Album yabo.

    Yavuze ko iyi Album yatinze kujya hanze, kubera amaniza yagaragaye mu ikorwa ry'uyu mushinga w'abo mushya, ariko hari icyizere cy'uko izasohoka muri uyu mwaka.

    Ati 'Hari imishinga twakoze nka Tuff Gangs. Twagiye tubivugaho ariko hakagenda hazamo utuntu twamamaniza, kuko urumva 'Project' (umushinga) ihuza abantu benshi kuriya, ni 'Project' nini, ifite abayihagarariye, ntabwo ari twe gusa, kuko ni nk'abantu batubwiye turashaka y'uko mukora ikintu gutya, twese turi mu bufatanye, ni nko kudushyiragikira.'

    Akomeza ati 'Ni ikipe nini, ntabwo ari twe duhuriye gusa, dufite abantu bahuriye kuri icyo gikorwa, bibaye bigenze neza nayo yasohoka muri uyu mwaka.'

    Tuff Gangs ni ryo tsinda ry'abaririmbyi bo mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ryashinze ibirindiro by'umwihariko riririmba iyi njyana.  Ryari rigizwe n'abarimo Jay Polly witabye Imana mu 2022, P Fla, Bulldogg, Green P na Fireman

    Bamenyekanye cyane mu mwaka 2008 biturutse ku ndirimbo yaryo yiswe 'Kwicuma' nyuma yayo ryagiye rikora izindi ndirimbo nyinshi nazo zakunzwe.


    Umuraperi Bull Dogg yatangaje ko mu ikorwa rya Album ya Tuff Gangs yagaragayemo amaniza bituma batinda kuyishyira hanze 


    Iyi Album iri gukorwaho na Producer Davydenko wakoranye igihe kinini na Tuff Gangs


    Bull Dogg yatangaje ko ari gukora kuri Album ye ateganya gushyira hanze muri uyu mwaka

    REBAKU MUNOTA WA 36' BULL DOGG AGARUKA KURI ALBUM YA TUFF GANGS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143859/album-ya-tuff-gangs-imaze-igihe-itegerejwe-yaheze-he-143859.html

  • Imodoka ya Carcarbaba yakoze amateka yo kuyob… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 9 Kamena, ni bwo i Kigali hakinwaga ku nshuro y 19 isiganwa ngarukamwaka rya Kigali International Peace Marathon. Iri siganwa ryongeye kuryoshywa n’imodoka ya Kampani ya Carcarbaba yari iyoboye abakinnyi, ndetse iyi modoka ikaba yatangaje benshi kubera uko iteye ndetse n’ubuhanga ikoranye.

    Iyi modoka, yari ifite inshingano zo kugenda iyobora abakinnyi mu cyerekezo banyuramo bagana aho basoreza, no kubashakira inzira imenyesha abari imbere ko hari igikorwa cya Siporo kirimo kuba ndetse no kwerekana iminota y’isiganwa. 

    Iyi modoka kandi, iri muri Modeli nshya yitwa Forthing Friday, ikoresha amashanyarazi 100% ikaba ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 410 mu gihe yuzuye neza.

    Forthing Friday ni imodoka isa neza ndetse itagira urusaku 

    Miss Queen Kalimpinya wari utwaye iyi modoka ndetse akaba na Brand Ambassador wa Carcarbaba, aganira n’itangazamakuru yavuze ko iyi modoka yaje kuba igisubizo ku bidukikije kuko itangiza ikirere.

    Yagize ati: “Iyi modoka ni imwe mu modoka nziza zigezweho hano mu Rwanda ndetse ikaba imodoka iri mu murongo mwiza wa Leta kuko itangiza ibidukikije. Ubu bwoko bw’imodoka turabufite ku bwinshi ndetse aba mbere batangiye kubugura. Nk’umuntu usanzwe ukina umukino w’imodoka, iyi modoka narayinkunze kuko ikorana neza kandi irihuse.”

    Iyi modoka ifite ubushobozi bwo kugenda Kirometero 410 mu gihe yuzuye neza. Nk’aho ibyo bidahagije, iyi modoka ntabwo igoye kuyicaginga kuko yuzurira amasaha 6 ndetse ukaba wayicagingira mu rugo iwawe ku muriro usanzwe uwo mucomekaho telephone.

    Abitabiriye isiganwa babonye imodoka yari imbere y’abakinnyi igenda ibashakira inzira 

    Miss Kalimpinya yakomeje avuga ko izi modoka kuzisana byoroshye dore ko ari kimwe mu bintu abantu batinya. Yagize ati: “Hari abantu bahita bibaza bati ko izi modoka ari nshya ubu kubona ibikoresho byazo ntibigoye? 

    Ndagira ngo mbamenyeshe ko iyi modoka n’ubwo kugira ikibazo bigoye ariko bibayeho ndagira ngo mbamare impungenge ko dutanga garanti y’igihe kinini kandi dufite abakanishi bavuye ku ruganda biteguye kurinda ubusugire bw’imodoka yawe. Ariko Carcarbaba ifite nizindi modoka za Hybrid”.

    Iyi yari ku nshuro ya 3 uruganda rwa Carcarbaba rutanga imodoka iyobora irushanwa rya Kigali International Peace Marathon kuko bwa mbere mu 2022 bazanye imodoka inywa Esanse, bwa kabiri bazana imodoka ya Hybrid ikoresha Esanse nke n’umuriro w’amashanyarazi, none kuri ubu bazanye imodoka ikoresha umuriro w’amashanyarazi gusa.

    Carcarbaba Ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali ku muhanda wa KN 7 Kanogo Road Plot No. 40, hegereye Sawa City Supermarket. Ushobora no kubahamagara kuri 0788 708 280 / 6699.

    Miss Queen Kalimpinya ni we wari utwaye iyi modoka ndetse akaba yivugiye ko ari imodoka nziza cyane 

    Izi modoka zifite ubwoko butandukanye bigendanye n’ibara ushaka 

    Kanda hano urebe amafoto menshi menshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143876/imodoka-ya-carcarbaba-yakoze-amateka-yo-kuyobora-isiganwa-rya-kigali-international-peace-m-143876.html

  • Abakinnyi bane mu muryango winjira muri APR FC #rwanda #RwOT

    Mbere yo gutangira imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, APR FC biravugwa ko yamaze kurangizanya n’abakinnyi bane b’Abanyarwanda.

    Iyi kipe izatandukana n’abakinnyi benshi basoje amasezerano ikaba igomba kuzana abandi babasimbura babona bagomba gutanga umusaruro abo baje gusimbura batatanze.

    Ubwo APR FC izaba isubukura imyitozo tariki ya 17 Kamena 2024 izatangirana n’aba bakinnyi bashya barimo umunyezamu Muhawenayo Gad wakiniraga Musanze FC.

    Undi mukinnyi uvugwa muri iyi kipe wamaze kurangizanya na yo, harimo Mugiraneza Fradouard wakinaga mu kibuga hagati muri Kiyovu Sports akaba yari asoje amasezerano ye.

    Hari abakinnyi babiri kandi bakiniraga ikipe ya Marines FC, Ishimwe Jean Rene ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira ndetse na Byiringiro Gilbert ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira.

    Si aba bakinnyi gusa kuko iyi kipe iri mu biganiro n’abakinnyi b’abanyamahanga bagomba kuza kongera imbaraga muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kugira ngo izahatane ku ruhando Nyafurika mu mikino ya CAF Champions League.

    Muhawenayo Gad wa Musanze FC aravugwa muri APR FC

    Mugiraneza Frodouard yakiniraga Kiyovu Sports

    Byiringiro Gilbert yari yaratijwe muri Marines agiye kugaruka muri APR FC

    Ishimwe Jean Rene na we agomba kwerekeza muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-bane-mu-muryango-winjira-muri-apr-fc

  • Abatanga ubutaka bwubakwaho imidugudu y'icyitegererezo bagiye kujya bahabwa ibyangombwa by'inzu zabo vuba – #rwanda #RwOT

    Abatuzwa mu midugudu y'icyitegererezo n'indi yubakwa na Leta mu turere dutandukanye barimo abatishoboye batagiraga aho bakinga umusaya, abari batuye mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga n'abandi.

    Aho yubakwa akenshi ni mu bibanza by'abari basanzwe bahatuye, bahita bahabwamo inzu nyuma hagatuzwamo indi miryango.

    Nk'urugero, mu Murenge wa Gitega hari kubakwa inzu 688 zigize Umudugudu w'Icyitegererezo wa Mpazi utuzwamo abahoze batuye hafi ya Ruhurura ya Mpazi, zubatswe mu bibanza byari bituyemo imiryango itandukanye.

    Mu midugudu imaze igihe yubatswe harimo abataka kudahabwa ibyangombwa by'inyubako batuyemo.

    Umuyobozi Ushinzwe Ikurikirana n'Ishyirwa mu bikorwa ry'Imidugudu y'Icyitegererezo muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Nsabimana Vedaste, yatangaje ko basanze amabwiriza agenga ibyo kwegurira inyubako abazitujwemo agomba kuvugururwa kuko hari ibibazo adakemura.

    Ati 'Twararebye dusanga hari aho abaturage batari bagera kuri bwa bushobozi bwo gufata neza ya nzu 100% aha bikaba ngombwa bakongererwa igihe. Nka Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu twasanze ko ayo mabwiriza agomba kuvugururwa kandi turatangira kuyavugurura ubu ageze ku rwego rwo gusinywa kuko guhera muri Mutarama twari twasabye ubuyobozi bw'uturere kuba buhagaritse gutanga ibi byagombwa kugira ngo bagendere ku mabwiriza mashya.'

    Bimwe mu byatumye aya mabwiriza avugururwa harimo icyiciro cy'abantu batuzwa mu midugudu ariko bagize uruhare mu kubaka ayo mazu usanga na bo bategereza kuzayegurirwa burundu hashize imyaka itanu.

    Ati 'Wasangaga muri ayo mabwiriza iki kintu tutari twagiteganyije. Dutange urugero ugiye nka Rweru umuturage wari usanzwe atuye, afite ubutaka uramwimuye ni ukuvuga ya nzu wamuhaye nubwo ari Leta yayubatse ariko na we hari uruhare yatanze. Muri aya mabwiriza iki kintu ntabwo cyari cyarigeze kigaragaramo.'

    Yagaragaje ko inzego zitandukanye zifite mu nshingano ibyerekeye gutuza abaturage zasanze ari ngombwa kwegurira aba baturage izi nyubako bidategereje igihe kirekire.

    Ati 'Niba umuntu yubakiwe agize uruhare rwe atanga, ese ni ngombwa ko dutegereza ya myaka itanu? Cyangwa ahubwo dukwiye guhita tumuha ibyangombwa ako kanya? Icyo ni ikintu kimwe twarebye tugomba kuvugurura byanze bikunze.'

    Iyi Minisiteri igaragaza ko amabwiriza yateguwe mbere yasaga n'areba abantu bubakiwe nta kindi kintu batanze bigatuma abayobozi bagorwa no kuyashyira mu bikorwa.

    Nsabimana yagaragaje ko mu gihe gito amabwiriza mashya azaba yasinywe, abayobozi b'uturere bagatangira kuyagenderaho batanga ibyangombwa by'izi nyubako.

    Minaloc igaragaza ko muri buri karere ahari imidugudu y'icyitegererezo, hashyizweho umukozi ushinzwe gukurikirana uko ikoreshwa agafasha abahatujwe kubungabunga inyubako no kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bahawe.

    Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko Abanyarwanda 65% batuye mu midugudu. Mu myaka irindwi ishize hubatswe imidugudu 87 ituzwamo imiryango irenga ibihumbi 17.

    Abatuzwa mu midugudu bagize uruhare mu kuyubaka bazajya bahita bahabwa ibyangombwa by’inyubako zabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatanze-ubutaka-ahubakwa-inzu-z-imidudu-y-icyitegererezo-bazajya-bahita