Blog

  • Umukoro u Rwanda na RDC bahawe na Macron ndetse na Biden ni bwoko ki? #rwanda #RwOT

    Perezida Emmanuel Macron uyobora igihugu cy'u Bufaransa na Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agahenge, ndetse ibihugu byombi bigahagarika ubufasha n'imikoranire bishinjwa kugirana n'imitwe yitwaje intwaro.

    Babisabye ku wa Kane tariki ya 6 Kamena, ubwo hibukwaga imyaka 80 ishize Ingabo z'ibihugu by'u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n'u Bufaransa zigabye igitero ku ngabo z'u Budage zari mu gace ka Normandy gaherereye mu majyaruguru y'u Bufaransa.

    Ni igitero cyabaye ku wa 6 Kamena 1944, kikaba gifatwa nk'itangiriro ryo kubohoza igice cy'amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw'u Burayi cyari cyarigaruwe n'aba-Nazis mu gihe cy'Intambara ya Kabiri y'Isi.

    Mu gihe cyo kwibuka uriya munsi uzwi nka D-Day, ba Perezida Macron na Biden batanze ubutumwa buhuriweho bwerekeye gahunda n'ibyifuzo bafite igamije gutuma ibice bitandukanye by'Isi birimo intambara bibonekamo amahoro.

    Uburasirazuba bwa RDC bumaze imyaka ibiri n'igice burimo intambara y'ingabo za leta y'iki gihugu n'umutwe wa M23 buri mu duce bakomojeho.

    Kinshasa ishinja u Rwanda kuba ari rwo rwafashije uriya mutwe kongera kubura imirwano; gusa na rwo rukayishinja kuba ikorana n'umutwe wa FDLR ufite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

    Imikoranire y'ibihugu byombi yemejwe na raporo zitandukanye z'impuguke za Loni, n'ubwo u Rwanda rwo rwakunze kwamagana ibivugwa ko rufasha M23.

    Ba Perezida Macron na Biden mu rwego rwo gucubya umwuka mubi umaze igihe uri hagati y'u Rwanda na RDC, basabye buri gihugu guhagarika ubufasha gishinjwa guha umutwe bivugwa ko bikorana na yo.

    Itangazo rya Perezidansi ya Amerika rivuga ko 'U Bufaransa na Leta Zunze birahamagarira abarwanira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bose guhita bahagarika imirwano, u Rwanda rugahagarika gutera inkunga M23, hanyuma RDC na yo igahagarika imikoranire iyo ari yo yose ifitanye na FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro'.

    Abakuru b'ibihugu byombi kandi basabye impande zihanganye kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

    Macron na Biden kandi bagaragaje ko bakomeje gushyigikira imbaraga za dipolomasi zikomeje gushyirwa mu gucubya umwuka mubi w'u Rwanda na RDC ku rwego rw'akarere ibihugu byombi biherereyemo, bashima by'umwihariko Perezida João Lourenço wa Angola ukomeje gukora iyo byabaga ngo ahurize ibihugu byombi mu biganiro.

    Basabye kandi ibihugu byombi 'gucubya umwuka mubi no kurinda abaturage b'abasivile', ikindi bakajya'mu biganiro byubaka' byaganisha ku mwanzuro uganisha ku mahoro

    The post Umukoro u Rwanda na RDC bahawe na Macron ndetse na Biden ni bwoko ki? appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umukoro-u-rwanda-na-rdc-bahawe-na-macron-ndetse-na-biden-ni-bwoko-ki/

  • Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi hamaze iminsi hari amatora y'abadepite mu bihugu byinshi by'uburayi ndetse no ku rwego rw'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi.

    Nko mu Bubiligi, mu matora yaba kuri iki cyumweru, mu biyamamaje harimo Abanyarwanda, bazwi mu gatsiko k'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri abo harimo na Laure Uwase, wiyamamarizaga kuba umudepite mu Nteko y'Abafurama, Marie Bamutese, umugore wa Peter Verlinden nawe wiyamamarizaga kujya mu Nteko y'Abafurama, umugabo we Peter Verlinden we washakaga kujya mu Nteko y'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi, na Mugabe Nizeyimana wiyamamaziraga mu Nteko y'akarere ka Buruseli.

    Nk'uko twabivuze, abo bose bahuriye kuba bari mu mugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi baratanzwe n'ishyaka ryari inshuti magara y'ingoma ya Kayibanda na Habyarimana, ishyaka ry'Abafurama b'abakirisitu rikaba ryari no mpuzamashyaka ya gikirisitu, IDC (Internationale Démocarte Chrétien) rizwi kuba ijwi ry'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse rikaba ryaragaragaye kenshi mu mugambi ugamije guhirika FPR ku butegetsi

    Laure Uwase ni umukobwa wa Anastase Nkundakozera, ruharwa wamaze Abatutsi, naho nyina Agnes Mukarugomwa akaba ari mu bambere bashinze imiyoboro ya YouTube igamije gusebya u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Laure Uwase ni umunyamategeko, ariko kubera ingengabitekerezo ya Jenoside yakuze yigishwa, yabyifashishije mu kuyihakana, ndetse biba akarusho ubwo yinjiraga muri politike y'Ububiligi.

    Uwase yashyizwe muri Komisiyo yiga ku ngaruka igihugu cy'Ububiligi cyagize ku bihugu cyakolonije, ariko imyemerere ye ya politike imaze kugaragazwa baza kumukaramo.

    Yigize impuguke y'Akarere k'Ibiyaga Bigari, ariko usanga ibyo avuga ari nabyo abapfobya bakanahakana jenoside yakorewe Abatutsi bahoza mu kanwa.

    Kuba atsinzwe ruhenu rero ni 8byo kwishimira kuko inteko y'abafarama itahaye intebe umuhakanyi wa jenoside.

    Peter Verlinden ni umunyamakuru w'Umubiligi umaze igihe, akaba yari afitanye ubucuti bwa hafi na Perezida Habyarimana, binyuze muri rya shyaka ry'abafurama. Niwe wakoreshwaga kugirango ingoma ya Kinani igaragare neza mu Bubiligi .

    Peter Verlinden yavanze politiki n'itangazamakuru, ahinduka ushinzwe icengezamatwara mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ijwi ry'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi abifashwamo n'umugore we Marie Bamutese uhisha amateka ye, dore ko akabeshya ko ababyeyi be biciwe muri Kongo, kandi baraguye mu nzira bahunga. Agoreka amateka abishaka kugirango atagatifuze abakoze jenoside.

    Bamutese n'umugabo we bemeza ko Jenoside yakozwe na FPR Inkotanyi nk'uko byamamazwa n'abandi bagome nka Judi Rever. Bamutese kandi yemeza ko Se yiciwe mu Ruhango na FPR naho nyina akicwa muri 2017.

    Ibi ndetse babisubiyemo muri film ya BBC 'Rwanda: Untold Story'.

    Amakuru yizewe ni uko Marie Bamutese ababyeyi be ari Tharcisse Sempura na nyina Beatrice Kabusoro. Se akaba yaraguye mu nzira ahungira muri Kongo kubera igicuri yarwaraga.

    Bamutese yagarutse mu Rwanda, mbere y'uko ajyanwa mu Bufaransa muri 1999, ariko ibyo byose ntabyo avuga, ahubwo abeshya ko yagiye i Burayi avuye muri Kongo.

    Undi wo muri Jambo asbl, ni Mugabe Nizeyimana watsinzwe amatora mu Nteko ya Buruseli.

    Uyu Nizeyimana Mugabe ntabwo akunda kuvuga, ariko kuba ari umunyamuryango wa Jambo asbl birumvikana umurongo ahagazeho.

    Abana b'abicanyi bahawe ubutumwa bwo gutagatifuza ababyeyi babo bakoresheje uburyo bwose, haba itangazamakuru, kwinjira muri politiki y'ibihugu bibacumbikiye, ndetse no kwifashisha inshuti zabo mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    The post Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abahakanyi-ba-jenoside-yakorewe-abatutsi-biyamamarizaga-ubudepite-iburayi-no-mu-bubiligi-batashye-amaramasa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abahakanyi-ba-jenoside-yakorewe-abatutsi-biyamamarizaga-ubudepite-iburayi-no-mu-bubiligi-batashye-amaramasa

  • Bageze i Shyorongi! Nyamukandagiramukibuga yaguze abakinnyi 4 bagiye kuyifasha mu mikino nyafurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze kugura abakinnyi 4 b'abanyarwanda bategerejweho kuyifasha mu mikino nyafurika izitabira, ntagihindutse basazatangira imyitozo i Shyorongi ku mbere taliki 17 Kamena 2024.

    Aba bakinnyi baguzwe muri APR FC, barimo umunyezamu Gad MUHAWENAYO wakiniraga Musanze FC, ba myugariro ni Gilbert BYIRINGIRO na Ishimwe Jean Rene bombi bakiniraga Marines FC.

    Undi ni Frodouard MUGIRANEZA wakiniraga Kiyovu Sports we akaba asanzwe akina mu kibuga hagati.

    Source : https://yegob.rw/bageze-i-shyorongi-nyamukandagiramukibuga-yaguze-abakinnyi-4-bagiye-kuyifasha-mu-mikino-nyafurika/

  • Huye: Urubyiruko rwitabiriye irushanwa rya 'Memorial Rutsindura' rwakanguriwe kwizigamira muri EjoHeza – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu irushanwa ry'iminsi ibiri ryo kwibuka umukinnyi, umwalimu n'umutoza wa Volleyball ryabereye mu karere ka Huye na Gisagara, aho abaryitabiriye basaga ibihumbi umunani bibukijwe ibyiza byo kwizigamira muri EjoHeza.

    Umuhuzabikorwa wa EjoHeza mu Karere ka Huye, Nsabimana Ladislas, yagaragaje uburyo iyi gahunda ari ubundi buryo Leta y'u Rwanda yashyizeho kugira kugira ngo abaturarwanda bongere batekereze ku gaciro ko kuzigamira ibihe by'amasaziro.

    Ati 'RSSB ni gahunda yo kuzigamira izabukuru ireba Abanyarwanda bose baba abari hanze n'abari mu Rwanda, guhera k'ukivuka kugeza k'ukibasha kwizigamira wese. Intego y'ubu bukangurambaga ni ukugira ngo buri wese atekereze uko zabona pansiyo binyuze muri aya mahirwe Leta yabateganyirije.'

    Nsabimana yakomeje avuga ko bahisemo gutanga ubu butumwa muri iri rushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura kugira ngo bahe ubu butumwa urubyiruko by'umwihariko urwitabiriye iri rushanwa, baba abakinnyi cyangwa abafana.

    Yababwiye ko ari abantu bakerebutse mu ikoranabuhanga bityo byoroshye gukanda *506# bakiyandikisha, bakandikisha abana, bakizigamira cyangwa se bakareba ubwizigame bagize. Ibi kandi byanakorwa hifashishijwe urubuga rwa murandasi www.ejoheza.rssb.rw.

    Nsabimana yemeje ko iyi gahunda imaze gutuma abamaze kuyigeramo bizigamira miliyari 1,3 Frw by'umwihariko mu Karere ka Huye.

    Umuyobozi wa PSVF, Padiri Habanabashaka Jean de Dieu, ubabana n'urubyiruko yavuze ko bagira umwanya wo kurwibutsa ibyiza byo kwizigamira muri Ejo Heza kuko bituma umuntu asaza ashyigikiwe n'ubwizigame yatanze agishobye.

    Ati 'Gahunda ya EjoHeza ni nziza nanjye nyirimo, ndetse n'abaseminari nabo tubashishikariza kuyitabira. Muri iki gihembwe turimo twasaba abakozi ba EjoHeza gutanga ikiganiro ku banyeshuri n'abarezi ba hano ku byiza byo kwizigamira.'

    'Turateganya no guhura n'ababyeyi b'abana, tukongera kubibutsa ko urukundo babakunda rukwiye guherekezwa no kubazigamira muri EjoHeza hakiri kare.''

    Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye, Habiyaremye James, yavuze ko nawe yabanje kudahita yumva agaciro ko kwizigamira muri EjoHeza.

    Ati 'Nari nsanzwe nizigamira mu matungo simbe nabura ibikoresho by'ishuri, ariko ubu nshyize imbere no kwizigama muri EjoHeza ndetse nshishikariza na bagenzi banjye kubyumva gutyo kuko ni gahunda nziza.''

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abasaga miliyoni 3 n'ibihumbi 800 bamaze kwiyandikisha muri EjoHeza n'ubwizigame bw'asaga miliyari 42 Frw hatabariwemo inyungu n'uruhare rwa Leta, aho mu bwitabire urubyiruko ruri mu myaka iri hagati ya 17-30 ruri ku gipimo cya 29,1%.

    uwizigamiye muri #EJoHeza ahabwa pansiyo ku myaka 55, ntahangayikira kubona icumbi cg kwishyura ishuri kuko ubwizigame bwe bushobora kumugoboka, kubona inguzanyo muri banki biramworohera kuko ubwizigame bwe bushobora kumubera ingwate.

    Bamwe mu bakozi ba RSSB bari baje mu bukangurambaga bw’iminsi ibiri bwa Ejo Heza mu Karere ka Huye

    Ubutumwa bwa Ejo Heza bwatanzwe mu mikino yo kwibuka Rutsindura Alphonse

    Urubyiruko rwabwiwe ko igihe cyiza cyo kwizigamira ari kare

    Ejo Heza ni gahunda igamije gutuma nta munyarwanda n’umwe uzasaza asabiriza

    Ni imikino yari yitabiriwe n’abantu benshi cyane

    Irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse ryitabirwa n’amakipe arimo n’ay’abanyeshuri

    Umuhuzabikorwa wa Ejo Heza mu Karere ka Huye, Nsabimana Ladislas, yashishikarije urubyiruko kwitabira gahunda ya EjoHeza

    Umuyobozi wa Seminari Nto ya Karubanda, Padiri Habanabashaka Jean de Dieu, yavuze ko ashishikariza abo ayoboye kujya muri Ejo Heza

    Urubyiruko rutandukanye rwakiriye ubutumwa bwagejejweho bugamije kwitabira Ejo Heza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-urubyiruko-rwitabiriye-irushanwa-rya-memorial-rutsindura-rwakanguriwe

  • Chriss Eazy na Christopher bibwe ibikoresho b… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024 ahagana saa saba z'ijoro, ni bwo Junior Giti na Chriss Eazy bagiye mu rugo rwa Christopher ku Kimironko mu rwego rwo kurangiza umushinga w'indirimbo 'Sekoma' hagamijwe kuyinogereza mu mashusho (Colour Coreections).

    J’Chrétien Munezero, Murumuna wa Christopher ni we wari umaze igihe ari gukora kuri iyi ndirimbo 'Sekoma' ya Chrissy Eazy. Uyu musore amaze igihe akorera indirimbo abahanzi banyuranye, cyane cyane mu bijyanye no kuzinogereza mu mashusho, ndetse yakoze ku ndirimbo z'abahanzi babarizwa muri MI Empire.

    Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy, yabwiye InyaRwanda ko ubwo bari bavuye muri 'Saloon' bagiye gufata amafunguro ari bwo abantu bataramenyekana binjiye mu nzu batwara machine ebyiri, ndetse na telefoni ya Chriss Eazy.

    Yavuze ko muri ayo masaha bahise bajya gutanga ikirego ku rwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha ku Kimihurura. Ati 'Twari mu bikorwa byo gushyira akadomo ku mashusho y'indirimbo 'Sekoma' ya Chriss Eazy, turi mu rugo rwa Christopher. Ubwo twari tugiye gufata amafunguro, twagarutse muri 'Saloon' dusanga machine ebyiri na telefoni zibwe'.

    Yavuze ko nta muntu n'umwe mu bo bari bari kumwe wigeze wumva abo binjira, kugeza no ku mukozi. Machine ya J’Chrétien Munezero yari ifite agaciro ka Miliyoni 3.5 Frw [Yari amaze amezi abiri ayiguze], Machine ya Chriss Eazy ifite agaciro ka Miliyoni 1.5 cyo kimwe na telefoni ye yo mu bwoko bwa iphone.

    Junior ati 'Nyuma yo gutanga ikirego rero, twasubiye ku Kimihurura kugirango dukurikirane aho ikirego kigeze.' Mu byaburiye muri ziriya machine, harimo n'imishinga y'indirimbo ya Christopher.

    Junior Giti avuga ko bari bamaze igihe bakora ku mashusho y'iyi ndirimbo 'Sekoma' ku buryo izi machine bitabonetse 'byaba ari akazi gakomeye kugirango twongere gusubira mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo'.

    J’Chrétien Munezero uri gukora ku ndirimbo 'Sekoma' ya Chriss Eazy, niwe wakoze amashusho y'indirimbo 'Munda' ya Kevin Kade, 'Vole' ya Mukuru we Christopher, yagize uruhare kandi mu gutunganya umushinga wa Kigali Universe ubwo yerekanaga abahanzi babarizwamo.

    Ni nawe wakoze indirimbo 'Hashtag' ya Christopher. Uyu musore mu 2018, yatsinze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi mu cyiciro 'Cinematography and Photography'.

    Chriss Eazy yabuze umushinga w'indirimbo ye 'Sekoma' yari muri machine ya Munezero

    Christopher ari mu bahanzi bari bafite indirimbo ziri muri machine yabuze


    Junior Giti yatangaje ko batanze ikirego kuri RIB nyuma y'uko bibwe 


    Chriss Eazy amaze iminsi ateguza abakunzi be indirimbo ye yise ‘Sekoma’

    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA CHRISS EAZY

    “>

    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA CHRISTOPHER

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143886/chriss-eazy-na-christopher-bibwe-ibikoresho-bifite-agaciro-karenga-miliyoni-6-frw-143886.html

  • Rayon Sports na APR FC zigihe gucakiranira mu… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki 15 Kamena 2024 ukazabera kuri sitade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45. Sitade Amahoro yari imaze umwaka umwe n’igice itaberaho umukino kubera ibikorwa byo kuyubaka mu buryo bugezweho.

    Kuri uyu mukino witiriwe Umuhuro mu Mahoro, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahisemo ikipe ya APR FC na Rayon Sports kuba ari zo kipe zihurira muri uyu mukino. Hafashwe ikipe ya mbere n’iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona ruheruka.

    FERWAFA yemeje ko aya makipe zakoresha abakinnyi ashaka yaba abafite amasezerano cyangwa se abatayafite ndetse bizaba umwanya mwiza wo kureba abakinnyi bashya ndetse no kureba imyaka ikenewe. 

    Ku bijyanye no kwinjira, amatike azagurishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Itike ya make izaba igura amafaranga 1,000 cy’amanyarwanda mu gihe itike ya menshi izaba igura amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) ariko ikazaba ari iy’icyubahiro. 

    Uyu mukino wateguwe kugira ngo abanyarwanda bahabwe ikaze muri sitade Amahoro ubundi tariki ya kane Nyakanga bazagaruke muri sitade bisanga

    Abafana bahawe amahirwe yo gusogongera kuri sitade Amahoro izaba iri mu zigezweho muri Afurika 

    Amahoro Stadium izaba yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143891/rayon-sports-na-apr-fc-zigihe-gucakiranira-muri-sitade-amahoro-143891.html

  • Stade Amahoro iratashywe! Rayon Sports na APR FC zizacakirana bayifungura #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka irenga ibiri ivugururwa, Satde Amahoro iratahwa kuri uyu Gatandatu aho umukino uyifungura uzahuza Rayon Sports na APR FC.

    Mu ntangiriro za 2022 nibwo iyi Stade yakiraga ibihumbi 25, sosiyete y’ubwubatsi y’abanya-Turikiya, SUMMA yatangiye kuyivugurura ikazajya yakira abantu ibihumbi 45.

    Ubu imirimo yo kuyivugurura yararangiye ndetse ikaba igomba gutahwa tariki ya 15 Kamena 2024.

    Umukino uzakinirwamo bwa mbere ukaba ari umukino ugomba guhuza amakipe abiri y’amakeba mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC.

    Iyi Stade kandi byitezwe ko izakira ibirori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

    Ni naho byitezwe ko ari ho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azarahirira, ni nyuma y’amatora azaba muri Nyakanga 2024.

    Stade Amahoro kandi ikaba izakira igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago kizabera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.

    Iyi Stade yazamuwe hejuru aho hongeweho ikindi gice, ni inyubako isakaye hose ahicarwa n’abantu usibye mu kibuga gusa kuko ari byo amategeko ya FIFA agena ko ubwatsi bugomba kubona izuba kugira ngo butangirika.

    Nk’ibisanzwe nk’uko byari bimeze mbere ni ikibuga cy’ibyatsi ariko ubu babuvanze na tapis bizwi nka “Hybrid”

    Ni umushinga ugizwe n’ibindi bice birimo Petit Stade na Paralympique; zombi zamaze kuvugururwa ku buryo ziri ku rwego mpuzamahanga. Inyuma ya Stade Amahoro hakaba harubatswe ikibuga cy’imyitozo.

    Stade Amahoro isakaye hose

    Ni ubwatsi buvanze na tapis

    Ikibuga cy’imyitozo kiri inyuma

    APR na Rayon Sports ni zo zizayifungura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Stade-Amahoro-iratashywe-Rayon-Sports-na-APR-FC-zizacakirana-bayifungura

  • Jose Chameleone yatumijweho na polisi kubera umuhanzi yahohoteye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jose Chameleone ukomoka muri Uganda, Jose Chameleone yatumijweho na polisi y’iki gihugu aho ashinjwa guhohotera mugenzi we Sencere.

    Cynthia Nagawa uzwi nka Sencere yatanze ikirego ko uyu muhanzi yamuhohoteye tariki ya 9 Kamena 2024, aho yamuciye ibisebe mu maso no ku maboko ndetse agerageza no kumuniga.

    Umuvugizi wa polisi muri Kampala, Luke Owoyesigire yavuze ko Chameleone yatumijweho akaba agomba kuza agahatwa ibibazo.

    Ati “avuga ko uyu muhanzi yagerageje kumuniga ubwo bari mu kabari muri Casablanca mu gace ka Kololo mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira tariki ya 10 Kamena 2024.”

    “Turimo gukora iperereza kuri ibyo bibazo byose, twahamagaje Chameleone ngo aze agire ibyo abazwa.”

    Jose Chameleone si ubwa mbere avuzweho guhohotera igitsina gore, ni mu gihe n’umugore we Daniella yamutaye aho amushinja kumuhohotera.

    Cynthia Nagawa arashinja Chameleone kumuhohotera

    Chameleone yatumijweho ngo yisobanure

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/jose-chameleone-yatumijweho-na-polisi-kubera-umuhanzi-yahohoteye

  • Nzizera Aimable washinze Rwanda Gospel Stars… – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live byatangijwe n'ibitaramo byahuje abahanzi bakomeye muri Gospel. Muri iki gihe, bateguraga irushanwa rigamije guhitamo abanyempano mu muziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana byabereye mu Ntara zitandukanye.

    Ni irushanwa rigomba kuzasorezwa mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda ko Nzizera Aimable yafunzwe tariki 5 Kamena 2024.

    Yavuze ko akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo: 'Gukoresha inyandiko itavugisha ukuri' ndetse no 'Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya'.

    Yavuze ko ibi byaha Nzizera Aimable akurikiranyweho bifitanye isano n'imitangire y'amasoko ya kompanyi ya 'Amarebe Investiment Ltd'. Ni ibyaha yakoze mu Ukwakira 2023.

    Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano giteganwa n'ingingo ya 276 y'Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Iki cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri Miliyoni eshatu (3,000,000 Frw) ariko atarenga 5,000,000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n'ingingo ya 174 y'itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Iki cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka 2 ariko kitarenze 3 n'ihazabu y’amafaranga y'u Rwanda kuva kuri 3,000,000 Frw ariko atarenze 5,000,000 Frw.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye Abaturarwanda kwirinda ibyaha ibyo ari byo byose.

    Ati 'Ukora ibyaha wese, akoresha amayeri yose akeka ko atazatahurwa aribeshya. Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Abagenzacyaha, bafite ubushake, ubumenyi, ubushobozi ndetse n’ubufatanye n’abaturage bwo gutahura no kugenza ibyaha ababikora bakeka ko bitazamenyeka.”

    “Inama twabagira ni iyo guca ukubiri n’icyaha, naho ubundi bazafatwa bashyikirizwe Ubutabera.”

     

    Nzizera Aimable watangije Rwanda Gospel Stars Live yatawe muri yombi, ku wa 5 Kamena 2024

     

    Nzizera Aimable [Uri iburyo] ubwo yatangaga ibihembo kuri Israel Mbonyi wahize abandi muri Rwanda Gospel Stars Live

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143882/nzizera-aimable-washinze-rwanda-gospel-stars-live-yatawe-muri-yombi-143882.html

  • ‘Komasava’ ya Diamond iyoboye indirimbo 10 zi… – #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'umuziki bakomeje gushyirwa igorora n'abahanzi Nyafurika, biyemeje kutadohoka ku nshingano yo guha umuziki mwiza kandi unogeye amatwi abakunzi b'umuziki Nyafurika muri rusange n'abafana babo by'umwihariko.

    Mu ndirimbo amagana zigezweho muri Afurika kugeza ubu, InyaRwanda yaguhitiyemo indirimbo 10 gusa zakwinjiza neza mu cyumweru cya kabiri cy'ukwezi kwa Kamena mu 2024.

    1.     Komasava (Comment Ça Va) – Diamond Platnumz ft Khalil Harisson & Chley


    Mu kwezi kumwe gusa igiye ahagaragara, indirimbo ‘Komasava’ yahuje Diamond Platnumz, Khalil Harrison na Chley iyoboye urutonde rw’indirimbo zigezweho kandi zikunzwe cyane muri Afurika muri iki gihe. Ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa n’abarenga kure miliyoni 2.

    2.     Tshwala Bam — Burna Boy ft Omah Lay, Victony, TitoM & Yuppe


    Nyuma y’amezi arenga atatu igiye hanze, indirimbo ‘Tshwala Bam’ yongeye gusubirwamo n’abarimo Burna Boy, TitoM, Yuppe n’abandi. Kubera igikundiro ifite ku mbuga ziganjemo TikTok, iyi ndirimbo imaze ibyumweru bitatu gusa isubiwemo imaze n’abasaga miliyoni 6 kuri YouTube.

    3.     DIGII III — Mr. Tee ft Tenorboy & PROD.CHACHA 


    Indirimbo ‘DIGI III’ y’umuhanzi Mr. Tee ufite inkomoko muri Malawi iri mu zikunzwe cyane nyuma y’uko isubiwemo na nyirayo afatanije na Tenorboy. Nyuma y’ukwezi kumwe isubiwemo, imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 2 ku rubuga rwa YouTube, kandi iri mu zikunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    4.     Wahala – CKay ft. Olamide


    ‘Wahala’ yahuje CKay na Olamide iri mu zikunzwe cyane muri Afurika muri iki gihe, hamwe n’abarenga miliyoni bamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube mu byumweru bitatu gusa imaze isohotse.

    5.     Borrow Me Your Baby — Simi


    Umuhanzikazi Simi aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Borrow Me Your Baby.’ Iyi ndirimbo imaze iminsi ibiri gusa igiye hanze, imaze gukundwa cyane ndetse yarebwe n’abarenga ibihumbi 10 kuri YouTube.

    6.     Shake Shake – Rayvanny ft DreamDoll


    Nyuma y’iminsi micye asohoye iyo yise ‘Mi Amor’ igateza urunturuntu mu banyarwanda bavugaga ko yumvikanamo umurishyo wa ‘Fou De Toi’ y’abahanzi nyarwanda, umuhanzi Rayvanny yashyize hanze indirimbo yise ‘shake Shake’ ikunzwe n’abatari bacye. Imaze kurebwa n’abasaga miliyoni mu gihe cy’ibyumweru bitatu imaze hanze.

    7.     Disconnect – Harmonize Ft Marioo


    Indirimbo ‘Disconnect’ ya Harmonize afatanyije na Marioo yo imaze gufata urundi rwego mu miti y’abakunzi b’injyana y’Amapiano. Imaze ibyumweru bitatu gusa kuri YouTube ariko imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2.

    8.     Rodo — Adekunle Gold


    ‘Rodo’ y’umuhanzi Adekunle Gold ukubutse mu Rwanda mu bitaramo byo gutangiza imikino ya BAL yaberaga i Kigali, iri mu zikunzwe cyane ndetse mu minsi ishize yanasubiwemo n’abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation. 

    9.     Last Heartbreak Song — Ayra Starr ft Giveon


    Umuhanzikazi Ayra Starr uri mu bakunzwe muri Afurika aherutse guhuza imbaraga na Giveon bakora indirimbo nziza y’urukundo bise ‘Last Heartbreak Song’ iri mu zikunzwe cyane.

    10. Jump — Tyla ft Gunna, Skillibeng


    Tyla, umuhanzikazi w’umuhanga kandi ukiri muto ukomoka muri Afurika y’Epfo, aherutse gukorana indirimbo yise ‘Jump’ n’abandi bahanzi barimo Gunna na Skillibeng ikora ku mitima ya benshi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143870/komasava-ya-diamond-iyoboye-indirimbo-10-zigezweho-muri-afurika-video-143870.html