Blog

  • Korea y'Epfo iratangaza ko abasirikare ba Korea ya Ruguru binjiye ku butaka bwayo bitemewe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, Igisirikare cya Koreya y'Epfo cyatangaje ko cyarashe amasasu yo gutanga umwitangirizwa mu mpera z'icyumweru nyuma y'uko bamwe mu basirikare ba Koreya ya Ruguru bambutse umupaka bakinjira muri Koreya y'Amajyepfo.

    Abayobozi bakuru b'Ingabo za Koreya y'Epfo (JCS) bagize bati: 'Bamwe mu basirikare ba Koreya ya Ruguru bakorera muri DMZ, bambutse gato umurongo ugaragaza aho abasirikare batagomba kurenga. Nyuma y'uko igisirikare cyacu gitanze umuburo mu magambo no kurasa, basubiye mu majyaruguru'.

    JCS yagize iti: 'Usibye guhita basubira inyuma kw'abasirikare ba Koreya ya Ruguru nyuma y'amasasu yacu yo kuburira, nta bikorwa bidasanzwe byagaragaye'.

    Wakwibaza uti ni iki kiri inyuma y'amakimbirane hagati ya Koreya zombi? Ibi bibaye mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera mu gace ka Koreya nyuma y'uko Pyongyang yohereje mu majyepfo ibipurizo birimo umwanda nk'ibisigazwa by'itabi n'impapuro zo mu musarani, ndetse rimwe na rimwe harimo amazirantoki n'indi myanda mibi cyane.

    Abahagarariye Koreya y'Amajyaruguru bavuze ko ibipurizo ari igisubizo ku bukangurambaga bwakozwe n'abahungiye ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru mu majyepfo, ishinja kohereza mu majyaruguru ibipurizo birimo ubutumwa burwanya ubutegetsi.

    Mu rwego rwo gusubiza ibyo bipurizo by'imyanda, Guverinoma ya Koreya y'Epfo muri uku kwezi nayo yahagaritse amasezerano ya gisirikare yo kugabanya amakimbirane yo mu 2018 maze itangiza propaganda zamagana amajyaruguru izinyuza mu ndangururamajwi ziri ku mupaka. Iki cyemezo cyarakaje Pyongyang, yihanangirije Seoul iyishinja guteza 'ikibazo gishya.'

    Amajyaruguru na yo yashinze indangururamajwi? Igisirikare cya Koreya y'Epfo cyatangaje ko kuwa Mbere cyabonye ibimenyetso ko Amajyaruguru ari gushinga indangururamajwi za yo gusa sibemeza neza icyo ibyo bigamije.

    Koreya ya Ruguru yakoresheje n'ubundi indangururamajwi ku mupaka kuva mu myaka ya za 1960, akenshi zitangaza ubutumwa bukeza umuryango wa Kim.

    Ariko Pyongyang yahagaritse imikoreshereze yazo muri 2018 igihe umubano hagati ya Koreya zombi wasusurukaga.

    Ariko umubano hagati y'impande zombi wongeye kurushaho kwangirika mu myaka mike ishize.

    Koreya zombi zikomeje gusa nk'iziri mu ntambara kuva intambara yo mu 1950-53, yarangira irangijwe no guhagarika intambara aho kuba amasezerano y'amahoro.

    The post Korea y'Epfo iratangaza ko abasirikare ba Korea ya Ruguru binjiye ku butaka bwayo bitemewe appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/korea-yepfo-iratangaza-ko-abasirikare-ba-korea-ya-ruguru-binjiye-ku-butaka-bwayo-bitemewe/

  • Irushanwa rya CECAFA 2024 yari iteganijwe muri Zanzibar tariki ya 29 z'uku kwezi ikuweho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika y'Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yatangaje ko irushanwa rya CECAFA 2024 (CECAFA y'ibihigu) yari iteganijwe muri Zanzibar tariki ya 29 z'uku kwezi ikuweho.

    Impamvu ngo ni ukugirango ama Clubs yitegure neza CECAFA Kagame Cup igomba kubera muri Tanzania ariko nayo ikigizwa imbere ikava kuya 20 Nyakanga 2024.

    Source : https://yegob.rw/irushanwa-rya-cecafa-2024-yari-iteganijwe-muri-zanzibar-tariki-ya-29-zuku-kwezi-ikuweho/

  • Ibyihariye kuri Gracie Bon uri mu bafite ibib… – #rwanda #RwOT

    Gracie Bon wabonye izuba mu 1994 kuri ubu akaba yitegura kuzuza imyaka 30 y'amavuko, ni umukobwa udasanzwe, umaze kugera kuri byinshi, kandi ukunzwe na benshi bitewe ahanini n'imitere ye n'uburyo yigirira icyizere kandi agakomeza n'abandi.

    Yamenyekanye cyane kubera amafoto akunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze yambaye Bikini zigaragaza neza imiterere ye ikunze kwibazwaho na benshi, bamwe bakavuga ko yibagishije abandi bakamukundira uko ari bitewe n'uko nawe agaragaza ko yiyakiriye.

    Mu butumwa akunda guherekesha aya mafoto n'amashusho ye, hakubiyemo kwikunda no kwakira imitere y'umubiri we mu rwego rwo kudacika intege mu buzima no gutiza umurindi abamwaturiraho ibibi.

    Ubu butumwa bwe bw'inkomezi, bumaze kubaka benshi bafite uruhu ndetse n'imiterere y'umubiri bitavugwaho rumwe.

    Uyu mukobwa wavukiye mu Mujyi wa Panama, yinjiye mu bavuga rikijyana nyuma y'uko yeretse isi ko imiterere idasanzwe y'umubiri we ntacyo imutwaye kandi atewe ishema nayo, ku buryo yanahagurutse agatangira kwifashisha urubuga rwe mu kumvikanisha ko hari imyumvire idahwitse ikwiriye guhinduka.

    Ku rubuga rwa Instagram gusa, Gracie Bon akurikirwa n'abasaga miliyoni 7, akaba ari umwe mu banyamideli bafite amafoto akunzwe cyane n'umwe mu bavuga rikumvikana ku isi. Kuri uru rubuga, ahanyuza amafoto ajyanye n'akazi akora, ubutumwa bw'inkomezi ndetse n'ibijyanye n'ubuzima abayemo bwa buri munsi.

    Nubwo uyu munsi ari icyamamare ku isi, uyu mukobwa yavukiye mu muryango usanzwe ndetse uko akura akaba ari na ko agenda abyibuha biteye ubwoba.

    Mu minsi ishize, ni bwo hatangajwe ko yibagishije ku buryo iyo witegereje amafoto ye ushobora kugira ngo ni abantu babiri batandukanye. Mu buzima busanzwe, Gracie akunda koga no gutembera.

    Ibijyanye no kwikunda yabitangiye akiri muto bityo atangira kwiga ibijyanye n’imideli no kuyimurika, none kuri ubu yamamariza ibigo bikomeye by’imideli. 

    Yakuriye mu bihugu bitandukanye, biri ku mugabane wa Afurika, Amerika ndetse no muri Espagne.

    Mu mafoto, itegereze imiterere idasanzwe ya Gracie Bon itangarirwa na benshi ku isi:






    Iyi foto igaragaza imiterere ya Gracie Bon mbere na nyuma y’uko yibagishije

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143901/ibyihariye-kuri-gracie-bon-uri-mu-bafite-ibibuno-binini-ku-isi-amafoto-143901.html

  • Imyaka 7 y'impinduka mu buvuzi: Ibitaro bishya, kwiyongera kw'abaganga, kugera kwa muganga byoroshye – #rwanda #RwOT

    Ni nako byagenze kuko uyu munsi uko serivisi z'ubuvuzi zari zihagaze mu myaka irindwi ishize ubu zahindutse ari na yo mpamvu icyizere cyo kubaho cyageze kuri 69,6% kivuye kuri 66,6% mu 2017.

    Ubusanzwe abahanga mu buzima bagaragaza ko igihugu kicyishakisha kiba gifite ibikorwaremezo by'ubuvuzi biherereye ikantarange bigasaba ko umuntu amara amasaha n'amasaha ngo agere ku ivuriro.

    Mu Rwanda hakozwe ibikomeye kuri uyu munsi. Ubu bisaba umuturage wa kure bimusaba iminota 20 gusa ngo abe ageze ku ivuriro mu gihe byasabaga iminota 50 mu myaka irindwi ishize.

    Umukecuru wo mu Karere ka Muhanga wari umaze imyaka agahishyi ajya kwivuriza indwara zitandukanye mu Bitaro bya Ruli mu Karere ka Gakenke, kubona ibya Nyabikenke byuzuye na n'ubu ntarabyakira.

    Ati 'Nivuje i Ruli nko mu myaka igeze ku icumi, nivuza umuvuza umuvuduko [w'amaraso]. Abana bari barabimenyereye ko ndara kabiri mu nzira.'

    Yumvize ko Ibitaro bya Nyabikenke bigiye kuza, 'nti ntabwo bizansanga. Nti koko nzaruhuka uriya musozi? Ubwo nabonye byuzuye numva ndishimye kuko mu gitondo tujyayo nimigoroba tukaba twageze mu rugo.'

    Ibi uyu mukecuru avuga bishimangirwa n'ingano y'amavuriro, ibigo nderabuzima n'ibitaro byagejejwe mu bice bitandukanye by'igihugu ndetse hari n'ibiri mu mishinga.

    Mu bitaro birindwi byubatswe harimo ibya Gatunda biherereye mu Karere ka Nyagatare, byavunnye amaguru abajyaga kwivuriza muri Uganda barimo abo mu Mirenge ya Karama, Kiyombe, Rukomo, Mimuri, Mukama n'ahandi bajyaga kwivuriza muri Uganda.

    Impamvu ni uko kuva aho ibi Bitaro bya Gatunda byubatswe bisaba iminota iri munsi ya 20 ngo ube ukandagiye mu baturanyi bo mu Majyaruguru.

    Mu bitaro birindwi kandi hubatswe ibitaro bya Gatonde, byaruhuye abaturage bo mu bice bitandukanye by'Akarere ka Gakenke bakoraga urugendo rw'ibilometero bisaga 50 bagiye gushaka serivisi z'ubuvuzi ku Bitaro bya Nemba.

    Hari aho byananiranaga bakagana iya Nyabihu mu bya Shyira, bakabanza kwambuka umugezi wa Mukungwa, ariko aho huzuriye ibi bitaro byatwaye miliyari 4,3Frw, ubu ibyishimo ni byose.

    Muri iya mezi 84 ashize kandi hubatswe ibitaro bya Munini byo mu Karere ka Nyaruguru, mu mushinga watwaye miliyari zisaga 9 Frw.

    Hubatswe kandi Ibitabo bya Nyabikenke aho abatuye mu Ndiza babyemerewe na Perezida Paul Kagame mu 2015, nyuma y'uko bajyaga kwivuriza i Kabgayi, mu bilometero 45 uvuye i Nyabikenke. Ni umushinga wagenewe miliyari 7 Frw.

    NST1 isize hubatswe Ibitaro bya Byumba mu Karere ka Gicumbi, ibya Nyarugenge ndetse mu Ukwakira 2023 Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa IRCAD Africa.

    Ni icyicaro cya Afurika cy'Ikigo cy'Abafaransa gikora ubushakashatsi mu buvuzi muri Afurika, giherereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali.

    Iki kigo gikora ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga, cyuzuye gishoweho miliyari zisaga 20 Frw.

    Ibyo bitaro kandi bisanze ibindi 52 byari bisanzwe ndetse n'ibindi bibiri byavuguruwe birimo ibya Kabgayi mu Karere ka Muhanga n'ibya Kibogora by'i Nyamasheke.

    Ku bigo nderabuzima bingana na 495 byari bisanzweho mu 2017 hongeweho 12 bishya, amavuriro mato ava kuri 473 mu 2017 agera ku 1252 mu 2024.

    Ibyo bikorwaremezo byatumye ubwitabire mu kugura ubwisungane mu kwivuza buva ku 83% mu 2017, bugera mu 90,6% mu 2024, ari na byo bituma icyizere cy'Umunyarwanda kigeze kuri 69,6%.

    Ntiwavuga ibyakozwe muri uru rwego utagaragaje imibare y'ababyeyi babyarira kwa muganga yageze kuri 93%, iy'abicwaga na malariya yavuze ku 427 mu 2017 igera kuri 35 mu 2023 n'ibindi.

    Ubuvuzi ntibwahereye ku kuvura indwara zisanzwe gusa kuko serivisi zimwe zasabwaga kujya ibwotamasimbi ubu zisigaye zitangirwa mu Rwanda.

    Muri Werurwe 2024 Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal byatangaje ko mu gihe kitageze ku mwaka bitangiye gutanga ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko, abarwayi bagera 24 bahawe impyiko barakira.

    Ni mu gihe abandi barenga 175 babazwe biturutse ku ndwara z'umutima.

    Kugeza uyu munsi u Rwanda rwihaye intego ko mu myaka ine abaturage 1000 bazaba bitabwaho n'abaganga bane bavuye ku muganga umwe kuri ubu uri kwita ku bantu 1000.

    Ibitaro bya Gatonde, byaruhuye abaturage bo mu bice bitandukanye by'Akarere ka Gakenke bakoraga urugendo rw'ibilometero bisaga 50 bagiye gushaka serivisi z'ubuvuzi ku Bitaro bya Nemba

    Ibitaro bya Byumba byaje ari igisubizo ku bo mu Karere ka Gicumbi

    Ibitaro bya Gatunda biherereye mu Karere ka Nyagatare, byavunnye amaguru abajyaga kwivuriza muri Uganda

    Ibitaro bya Munini byo mu Karere ka Nyaruguru byuzuye bitwaye miliyari zisaga 9 Frw

    IRCAD Africa na yo yaje guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda

    Ibitabo bya Nyabikenke byavunye amaguru abaturage bajyaga kwivuriza i Kabgayi, mu bilometero 45


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rugana-ibitaro-rwageze-ku-minota-20-intambwe-y-u-rwanda-mu-kurinda

  • Inkuta za Sitade Amahoro zigiye gutitizwa n’umurindi w’abafana ba APR FC na Rayon Sports kubera igiciro bashyizeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nk'uko byamaze gutangazwa ko imirimo yo gusana Sitade Amahoro isa nk'iyageze ku musozo aho biteganyijwe ko izajya yakira abantu basaga 45000.

    Kuri ubu umukino wa mbere ugiye kubera muri Stade Amahoro uzahuza APR FC na RAYON SPORTS kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024.

    Kwinjira ni 1000 FRW ahasanzwe, n'ibihumbi 10,000 FRW muri VIP.

    Source : https://yegob.rw/bizaba-ari-nkibirori-byo-gusaba-no-gukwa-muri-sitade-amahoro-hagiye-kwaka-umuriro-hagati-ya-apr-fc-na-rayon-sports-kwinjira-ni-nko-kugura-umuneke/

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yaganiriye na Amb Gatete wa UNECA ku mishinga iteza imbere ubukungu bw'igihugu – #rwanda #RwOT

    Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ni imwe mu ngeri zitera imbere amanywa n'ijoro, ndetse mu 2023 yinjirije u Rwanda arenga miliyari 1.1$ avuye kuri miliyoni 374$ mu 2017, ahanini biturutse ku kugurisha hanze ayatunganyijwe.

    Magingo aya mu Rwanda hari inganda zitunganya amabuye mbere yo koherezwa ku isoko zirimo urwa Luna Smelter rutunganya Gasegereti, urwa Gasabo Gold Refinery rutunganya Zahabu, Ngali Mining Ltd itunganya amabuye y'amabengeza n'izindi.

    Nyuma y'ibiganiro Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yagiranye na Amb Gatete Claver kuri uyu wa 10 Kamena 2024, Amb Gatete yatangaje ko mu ngingo baganiriyeho harimo no kureba uburyo u Rwanda rwaba igicumbi gitunganyirizwamo amabuye y'agaciro yose.

    Ati 'U Rwanda rwakoze akazi gakomeye ko gushakisha aho amabuye y'agaciro aherereye, hanatangizwa inganda zitunganya zahabu na gasegereti ariko turashaka kugira u Rwanda icyitegererezo mu gutunganya amabuye y'agaciro kandi bigakorwa mu buryo bunoze.'

    Abayobozi bombi banaganiriye ku byerekeye ubukerarugendo, hagamijwe gusuzuma ahakiri intege nke no kubunoza kugira ngo burusheho kubyarira umusaruro igihugu.

    Ati 'Turagira ngo turebe twakwisuzuma dute? Ibimaze kugenda neza ni ibiki, ibitagenda neza ni ibiki, ni he twashyira imbaraga handi, kugira ngo noneho turebe uko twabigira uwo nushinga ushobora kuba wagira akamaro.'

    Ubukerarugendo bushingiye ku nama mpuzamahanga (Meetings, Incentives, Conferences and Events) mu 2013 bwinjirije u Rwanda miliyoni 49$, ariko yikubye inshuro hafi ebyiri mu myaka 10 gusa, agera kuri miliyoni 91$ mu 2023. Muri rusange ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 495$.

    Ubuhinzi n'ubworozi na byo byagarutsweho

    Amb Gatete yavuze ko UNECA yiteguye gufatanya n'u Rwanda mu guteza imbere umushinga wa Gako Beef uzatunganya inyama zigurishwa ku isoko ry'u Rwanda no hanze yarwo.

    Yagaragaje ko bagiye kureba ibisabwa byose kugira uruhererekane rwo gutunganya inyama no kuzigeza ku isoko rutungane hanyuma bigirire akamaro abaturage bose.

    Ati 'Ni ukureba ururerekane nyongeragaciro rw'ibintu byose bikenewe, kureba ishoramari, kureba abikorera bajyamo n'icyo bakora. Turagira ngo bikorwe neza kuko ahandi hose birakorwa, aho tumaze kugera muri Botswana birakora neza, Namibia, n'ibindi bihugu nk'aho usanga cyane cyane uruhererekane nyongeragaciro ku bijyanye n'uruhu nka Ethiopia imaze gutera imbere ni yo mpamvu bakora ibintu byose, ari ibikapu, inkweto ibintu byose babikorera hariya kandi ibyo natwe ubwacu twabikora.'

    Yagaragaje ko kuri uyu mushinga bifuza ko ugirira akamaro abaturage bose batunze inka, aho kuba abaturiye uruganda gusa.

    UNECA kandi izafatanua n'u Rwanda mu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub na wo uzakorerwamo ubuhinzi bugezweho ku buso bwa hegitari ibihumbi 16.

    Ni mu gihe mu byerekeye ubucuruzi harimo koroshya ubwambukiranya imipaka aho bagiye kwigira hamwe uburyo ibicuruzwa byajya binyuzwa mu nzira y'amazi bikagera Kagitumba mu mushinga wiswe 'Akagera Navigation'.

    Baganiriye ku mishinga itandukanye igamije guteza imbere uukungu bw’igihugu

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabasabye kwiga uburyo ubukerarugendo bw’igihugu bwanozwa

    Amb Gatete Claver yavuze ko bagiye gufatanya n’u Rwanda kuzamura itunganywa ry’amabuye y’agaciro

    Amb Gatete Claver aganira na Ozonia Ojiero, Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda

    Abayobozi ku mpande zombi baganira nyuma y’ibiganiro mu muhezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-na-amb-gatete-wa-uneca-ku-mishinga

  • Banki Lamberi mu mashuri ziravuza ubuhuha #rwanda #RwOT

    Mu Kigo cy'amashuri yisumbuye cya GS Mater Dei riherereye mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza mu ntara y'Amajyepfo haravugwa inkuru y'icuruzwa ry'amafaranga hagati mu banyeshuri ibizwi nka 'Banki Lamberi' cyangwa 'Urunguze'.

    Mu nama rusange yahuje ababyeyi barerera muri iki kigo mu kwezi kwa Gicurasi 2024, bamwe mu babyeyi baganiriye na BWIZA barerera muri iki kigo cya GS Mater Dei batifuje ko imyirondoro yabo yajya ku karubanda bavuga ko ubuyobozi bw'ikigo bwababwiye ko hari ikibazo kibugarije bahuye nacyo mu kigo aho abanyeshuri bacuruza amafaranga muri bagenzi babo ibizwi nka Lamberi.

    Umwe mu babyeyi baharerera yagize ati:' Abana bakunda kuduhamagara badusaba kuzajya kubasura tujyanye n'amafaranga ngo yo kwishyura bagenzi babo bagujije, wabikurikirana ugasanga ayo mafaranga aba ariho n'inyungu zikubye kabiri.'

    Amabwiriza ngo yo kugirango umunyeshuri agurize mu genzi we amafaranga bagomba kumvikana ko aba azayamwishyura ku munsi wo gusurwa 'Visite' akayamwishyura yikubye kabiri, bivuze ngo uwagurijwe amafaranga ibihumbi 5 yishyura amafaranga ibihumbi 10, gutyo gutyo.

    BWIZA yashatse kumenya iby'iyi Banki Lamberi mu banyeshuri ba GS Mater Dei, maze mu kuvugana n'umuyobozi w'iki kigo, Soeur Marie Pélagie Umumararungu, acyumva imiterere y'amakuru tumukeneyeho yahise abihakana vuba na bwangu nk'umuntu ubifiteho amakuru ahita anakupa telefoni, twongeye kumuhamagara inshuro 3 zose aratwihorera.

    Egide Bizimana, Gitifu w'umurenge wa Busasamana iri shuri rya GS Mater Dei rihereyemo yatubwiye ngo 'Aya makuru nibwo tuyamenye, tugiye gukurikirana tumenye niba koko ari byo. Ubwabyo bigize icyaha, gucuruza amafaranga mu buryo bumeze gutyo ntibyemewe, baramutse babikora bakurikiranwa bakabihanirwa.'

    Ubusanzwe 'Banki Lamberi' ni ubucuruzi butemewe bukorwa igihe umuntu ukeneye amafaranga noneho agasanga uyafite akayamuguriza bakavugana igihe azayamwishyurira hiyongereyeho inyungu bumvikanye akenshi ziba zihanitse. Muri ubu bucuruzi akenshi hanakenerwa ingwate ariko kuri aba banyeshuri bo nta makuru dufite ku ngwate baba bahana.

    Ubu bucuruzi bukunze kumvikana cyane mu ntara y'Amajyaruguru, aho babwita 'urunguze', ariko no mu bindi bice by'igihugu burahakorerwa, hamwe bakabwita 'banki lamberi' cyangwa 'purusa' (pour cent).

    The post Banki Lamberi mu mashuri ziravuza ubuhuha appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/banki-lamberi-mu-mashuri-ziravuza-ubuhuha/

  • Chris Easy na Christopher bibwe kuburyo na mayo bazitwaye #rwanda #RwOT

    Abahanzi bakunzwe hano mu Rwanda; Chriss Eazy na Christopher bibiwe mu nzu y'umwe n'umuntu utaramenyekana aho yabatwaye mudasobwa ebyiri, ndetse aniba telefoni igendanwa ya Chriss Eazy.

    Ubu bujura bwabereye mu rugo rwa Christopher aho atuye ku Kimironko mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2024 nk'uko byemezwa na Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy.

    Giti yagize ati 'Twari kwa Christopher kuko murumuna we ukora amashusho y'indirimbo yari ari kudufasha kurangiza 'Sekoma' ya Chriss Eazy, twari mu cyumba bakoreramo baza kudusaba kujya kurya, mu gihe twari ku meza twagarutse dusanga imashini ebyiri na telefone ya Chriss Eazy bazitwaye.'

    Ba nyiri kwibwa bari gucyeka ko baba bibwe n'umuntu waje bari kurya maze akinjira mu cyumba bari bari gukoreramo amashusho maze agatwara bimwe mu bikoresho byabo.

    Amakuru ahari kandi avuga ko aba bahanzi bamaze kugeza ikirego cyabo mu Rwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, aho bategereje ikiza kuva mu iperereza.

    The post Chris Easy na Christopher bibwe kuburyo na mayo bazitwaye appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/chris-easy-na-christopher-bibwe-kuburyo-na-mayo-bazitwaye/

  • Visi-Perezida wa Malawi yaburiwe irengero ari mu ndege iteye ubwoba #rwanda #RwOT

    Inzu y'Umukuru w'Igihugu cya Malawi yatangaje ko indege yari itwaye Visi-Perezida w'iki gihugu, Saulos Chilima n'abandi bantu icyenda yaburiwe irengero kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2024.

    Iyo ndege y'igisirikare cya Malawi byatangajwe ko 'yavuye kuri radar', nyuma y'iminota mike ihagurutse i Lilongwe mu murwa mukuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

    Byari byitezwe ko igwa ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Mzuzu giherereye mu majyaruguru ya Malawi saa yine z'igitondo.

    Itangazo rya Perezidansi ya Malawi rivuga ko Perezida Lazarus Chakwera yategetse ishakishwa ry'iyi ndege no kurokora abari bayirimo, gusa abayobozi b'ikigo gishinzwe ingendo z'indege ntibabasha kuyibona.

    Ibura ry'iyi ndege ryatumye Perezida Chakwera asubika uruzinduko yagombaga kugirira muri Bahamas, nyuma yo guhabwa amakuru n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Malawi, Gen Valentino Phiri.

    The post Visi-Perezida wa Malawi yaburiwe irengero ari mu ndege iteye ubwoba appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/visi-perezida-wa-malawi-yaburiwe-irengero-ari-mu-ndege-iteye-ubwoba/

  • Twaganiriye: Doctall uri kunyeganyeza Afrika… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 09 Kamena 2024 ni bwo habaye igitaramo gisoza Iwacu Summer Comedy Festival yari yatumiwemo na Doctall Kingsley umwe mu banyarwenya bakomeye muri Afurika muri iki gihe.

    Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda Tv, Doctall yatangiye asobanura aho izina Doctall rikomoka, avuga ko yarihawe ku ishuri ubwo yigaga muri Nigeria kuko yari afite intego yo kuzaba Doctor.

    Ati: 'Numvaga nzaba dogiteri, ariko ubwo nageraga hanze Nigeria yarambwiye ngo ugomba kuba umunyarwenya.'

    Agaragaza ko muri Nigeria ubuzima bwaho bugoye ku buryo kuba warotora inzozi urota bigoye.

    Atanga urugero mu Rwanda, avuga ko iyo uvuze ngo ‘winywa cyane ngo utware ikinyabiziga’, abantu barabyumva ariko muri Nigeria ubivuze ngo bahita banywa bakanatwara kurushaho.

    Uyu musore yavuze ko yishimye cyane ati: 'Mfashwe neza ndi mu rugo ndimo kandi kugira inzozi nziza nta bintu biteye ubwoba ndi kurota nk’uko bijya bimbaho iyo ndi muri Nigeria, nakomeje kurota Perezida ndota inzozi nziza mpabwa impano.'

    Uyu munyarwenya wo muri Nigeria, yagarutse ku nkuru y’uko yahisemo kwiyita ‘Ntakirutimana’, avuga ko bifitanye isano no kuba abanyarwanda barakomeje kumugaragariza urukundo.

    Avuga ko yaje gusanga benshi mu bamukurikira ari abanyarwanda bakunda ibyo abasangiza birimo nka 'This Life no Balance', bikaba byaratumye atangira kujya akora ibyerekeranye n'u Rwanda.

    Yavuze ko yaje gusobanukirwa kurushaho u Rwanda bitewe na Perezida Kagame. Yagize ati: 'Sinari nzi neza u Rwanda kugeza ntangiye kumukurikirana, natangiye rero kubona ukuntu abantu bishimiye ibintu nakoraga ku Rwanda ni aho byavuye.'

    Yavuze uko yamenye Perezida Kagame, ati: 'Namubonye kuri YouTube, ndumva nari nkurikiranye Inama y'Abakuru b'ibihugu by'Afurika niba ntibeshye yaberaga mu Bwongereza.

    Noneho nakunze uburyo avuga arasa ku ntego, mbega mu buryo buboneye kandi bukwiriye umuyobozi. Ibyo byatumye ntangira kumukurikirana, nsanga abantu mu nyunganizi [comments] bavuga ukuntu ari umuntu mwiza.'

    Impamvu ituma akunda u Rwanda, ayisobanura mu byiciro bitatu. Doctall Kingsley aragira ati: 'Perezida mwiza, uburyo abantu bashyize hamwe n'abakobwa beza.'

    Doctall agaragaza ko kugeza ubu uruganda rw'urwenya rumaze gutera imbere muri Afurika kandi no kuba atumirwa mu Rwanda bibishimangira bikanerekana ubumwe bw’abarugize.

    Yagarutse ku bintu by'ingenzi byafasha umuntu ushaka gutera imbere mu rwenya, ati: 'Ntabwo bisaba gusa kuba ufite impano, bisaba kuba ufite ikinyabupfura, uhozaho kandi udatezuka.'

    Ku birebana no kuba Nigeria ikomeje kuza imbere mu buhanzi, yagize ati: 'Ntekereza ko harimo kuba igihugu cyacu ari kinini tunafite n'abaturage benshi.'

    Icyakora agaragaza ko harimo no kuba abanya-Nigeria bakunda igihugu cyabo bakanashyigikira abahanzi babo, ibyo avuga ko abanyarwanda nabo bakwiriye kugira.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE 


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143889/twaganiriye-doctall-uri-kunyeganyeza-afrika-yavuze-imvano-yo-gukunda-u-rwanda-no-kwiyita-n-143889.html