Blog

  • Ishuri ritangaje! Wakwibaza riherereye mu kihe gihugu! Shira amatsiko. #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akare ka Kayunga muri Uganda, Andrew Muwonge wari kumwe n'itsinda rigari ry'abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye za Leta , batunguwe no gusanga abanyeshuri bigira munsi y'igiti kizengurutswe n'amashara y'insina kandi ari ikigo cya Leta.

    Ni abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza ya Sokoso mu gace kitwa Galilaaya. Umuyobozi w'Akarere ubwo yasuraga aka gace yatunguwe no kubona aba banyeshuri biga bicaye hasi munsi y'igigiti ariko banakikijwe n'amashara nk'uruzitiro rw'ishuri.

    Muri aka gace ngo basanzwe bafite ikibazo cy'ibikorwaremezo bidahagije birimo ayo mashuri amavuriro n'imihanda. Ibyo ngo bituma badindira mu iterambere ndetse n'ireme ry'uburezi rikaba ikibazo.

    Umuyobozi w'akarere yavuze ko agiye kububakira umuhanda w'ibirometero 11 uzabafasha kunyuzaho ibikoresho bizakoreshwa mu kububakira andi mashuri. Yavuze ko mu mwaka w'ingengo y'imari ubuyobozi buzabubakira amashuri aziyongera kuri ane ahoraho iki kigo cya Sokoso cyari gifite.

    Iki kigo gisanzwe cyigamo abanyeshuri 450. Iyo imvura iguye usanga abarimu bahagarika kwigisha bagakwira imishwaro. Mu gihe cyo kubaka amashuri yose ngo azaba afunzwe kugeza yuzuye.

    The post Ishuri ritangaje! Wakwibaza riherereye mu kihe gihugu! Shira amatsiko. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ishuri-ritangaje-wakwibaza-riherereye-mu-kihe-gihugu-shira-amatsiko/

  • #rwanda #RwOT

    Umugeni yababaje umusore bari bashyingiranywe ubwo bari bageze mu birori byo kwiyakira mu bukwe bwabo maze umugeni akanga gusoma uwari wamurongoye wari wabishegeye.

    Akenshi iyo mu bukwe bageze mu gihe cyo kwiyakira, umukobwa n'umusore bakoze bukwe bahabwa akanya imbere y'abatumirwa maze bakagakoresha ibyo bashaka, hari ababyinana ndetse hari n'abahitamo gusomana.

    Nubwo bimeze gutyo, umugeni wo muri Nigeria yakoze agashya yanga gusomana n'umusore wari wamurongoye washakaga ko basomanira imbere y'abatumirwa nk'uko bikorwa mu bundi bukwe.

    Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana umugeni ahagararanye n'umusore wamurongoye aho bahabwa akanya ko kugira icyo bakorera imbere y'abatumirwa n'imiryango yabo.

    Nk'umusore wari umaze kwegukana umugore yashatse kumusoma maze umugore aramwangira bituma abari aho bavuza induru.

    Uyu musore uba wakoze ubukwe yiyegereza umugeni we gusa akajya amuhunga kuko aba abona icyo agamije ari kumusomagura imbere y'imbaga y'abantu bitabiriye ubukwe.

    Nyuma yo kubona ko umugeni yabereye ibamba umusore wamurongoye, umushyushyarugamba muri ubu bukwe yaje kubyitambika asaba umugeni ko yasoma umugabo we gusa nabwo byaje kuba iby'ubusa.

    Kera kabaye umugeni yaje kwegera umugabo we maze nyiri kumurongora ashatse kumusoma umugore amwima iminwa ye ibyatumye uyu mugabo ahita amusoma kungufu ibyatumye abari aho bavuza induru.

    The post appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/734-2/

  • Shaffy, Kitoko na Emmy bagiye guhurira mu mus… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, Shaffy yasohoye amafoto atandukanye amugaragaza ari kumwe na Kitoko ndetse na Emmy bakina umukino wa 'Billiards' (Soma Biyari).

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Shaffy yavuze ko bari gukora kuri iyi ndirimbo, kandi izasohoka mu gihe kiri imbere. Ati 'Ni byo turimo.'

    Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bazaba bahuriye mu ndirimbo. Ushingiye ku myaka bamaze mu muziki, Shaffy ni we muto muri bo, akurikiwe na Emmy ndetse na Kitoko ubahagarariye.

    Emmy yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki nyuma yo kurushinga. Ku wa 30 Mutarama 2022, uyu muhanzi yasohoye indirimbo 'Idantite', ku wa 29 Kamena 2022 ashyira hanze indirimbo yise 'Easy'- Kuva icyo gihe ntiyongeye kumvikana mu muziki.

    Kitoko yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise 'Uri Imana' yasohotse ku wa 1 Ukuboza 2023, imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 500. Yayishyize hanze mu rwego rwo gushima Imana yabanye nawe mu rugendo rwe rw'amasomo n'ibindi.

    Mu ntangiriro za Gicurasi 2024, Shaffy yari mu Rwanda mu rugendo rwari rugamije gusura umuryango we, akazi no kurangiza Album ye izaba iriho indirimbo 12. Ni Album iri gukorwaho na Producer Element wo muri 1: 55 AM.

    Shaffy yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Akabanga' mu 2019 yasohoye akibarizwa muri sosiyete 'Rockhill' ya The Ben. Mu 2020, yarasezeye atangira urugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Yakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa by'umuziki we, kugeza ubwo ku wa 26 Ukwakira 2023 yashyize hanze indirimbo 'Bana' yakoranye na Chriss Eazy yabaye idarapo ry'umuziki we. Imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 11.

    Aherutse kubwira InyaRwanda, ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki. Ariko kandi ikorwa ryayo, ryamusabye kuza mu Rwanda kugirango ayirangize.

    Uhereye ibumoso: Kitoko, Shaffy na Emmy batangiye gukora ku mushinga w'indirimbo bahuriyemo

    Shaffy yavuze ko ikorwa ry'iyi ndirimbo ahuriyemo na bagenzi be ririmbanyije


    Shaffy aheruka mu Rwanda mu bikorwa byari bigamije kurangiza Album ye 

    KANDA HAO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BANA’ YA SHAFFY NA CHRISS EAZY


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143906/shaffy-kitoko-na-emmy-bagiye-guhurira-mu-mushinga-umwe-amafoto-143906.html

  • Harimo koherezanya amafaranga nka Bluetooth!… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, uruganda rwa Apple Inch rukora ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo iPhone, Mac, Airpods, iPads, Amasaha ndetse n'ibindi bitandukanye, yashyize hanze version nshya ya iOS igiye gushyirwa muri telephone zikorwa n'uru ruganda.

    Ku wa 18 Nzeri 2023 nyuma y'iminsi micye ku isoko hatangajwe iPhone15, ni bwo hari hashyizwe hanze iOS version ya 17 yoroheje imikorere ya iPhone n'ibindi bikoresho bikorwa na Apple. Uko iminsi igenda ishira, ni ko uru ruganda rubona ko hari ibyo bakwiriye kongera muri iyi sisitemu ndetse n'ibyo gukurwamo.

    Mu gihe nta mwaka wari washira, iOS yongeye kongerwamo ibindi birungo bishya mu rwego rwo gushyira igorora abakoresha ibikoresho bya Apple bikoreshwamo iyi sisitemu.

    iOS ni iki?

    iOS ni sisitemu ikoreshwa mu bikoresho bya Apple Inch akaba ariyo ituma bikora ndetse ikagena n'uburyo ibyo bikoresho bikoramo. iOS ikoreshwa cyane muri telephone, computer, amasaha byose bikorwa n'uruganda rwa Apple Inch. Mu zindi telephone zisanzwe, hakoreshwa Android mu cyimbo cya Ios

    Ni ibihe bishya bigize iOS version ya 18?

    iOS version ya 18 yashyizwemo sisitemu nshya ya 'Tap to cash' aho umuntu azajya yoherereza undi amafaranga bitamusabye gutanga nimero cyangwa se indi myirondoro. 

    Aha uburyo bizakorwamo ni nka AirDrop aho bazajya bazana telephone hanyuma bakoherezanya nk'uko umuntu ukoresha Android ashobora koherereza undi indirimbo cyangwa ifoto akoresheje Bluetooth.

    Mu buryo bwo kohererezanya ubutumwa bugufi, hongewemo uko umuntu ashobora kwandika ubutumwa burebure hanyuma akajya aca umurongo ku ijambo ashaka, kuba ashobora guhindura ijambo umukara wijimye (Bold) cyangwa se kwandika interuro imwe mu zigize ubwo butumwa muri italics.

    Hari ubundi buryo bwo kohereza ubutumwa bugufi hakoreshejwe satellite mu gihe uwo kohererezwa ubutumwa nimero ye itari kuboneka muri ako kanya. Gusa ubu buryo bukaba butagiye guhita bukoreshwa aka kanya buzaza nyuma kandi bigahera muri Amerika.

    Ku muntu ushaka kuza gutanga ubutumwa bugufi ku isaha runaka ariko wenda akaba afite impungenge z'uko ashobora kwibagirwa gutanga ubwo butumwa, ashobora kujya yandika ubwo butumwa hanyuma agashyiraho umunsi n'isaha ubwo butumwa yohereje bugomba kugerera ku wo abwohereje.

    Mu buryo bwo kurinda telephone (Passwords), hongewemo uburyo bwo gushyira password kuri buri App ku buryo nta muntu wapfa kuyikoresha uko yiboneye mu gihe iryo jambo banga ntaryo yaba azi. Aha ushobora gushyira ijambobanga kuri camera ku buryo umuntu utayizi adashobora kwifotora.

    Hongewemo kandi uburyo umuntu ashobora gushyira passwords zirenze imwe muri telephone nk'uburyo bwo kuyifungura. Urugero, ugashyiramo ijambobanga risanzwe hanyuma ukongeramo n'isura yawe kugira ngo telephone ifunguke. Aha iyo utashyizemo ijambobanga ngo telephone isuzume isura yawe ntabwo yafunguka.

    Muri 'Control center' aho ukoresha iPhone yifashisha agenzura telephone ye, urugero nko kongera urumuri rwa telephone, kugabanya amajwi y'indirimbo, gucuranga indirimbo ndetse n'ibindi, hongewemo uburyo bwo gushyiramo buri kintu cyose ushaka.

    Urugero, niba ukunda gukoresha App ya WhatsApp, Instagram cyangwa se indi App yose, ushobora kuyishyira muri Control Centre ku buryo igihe cyose ushaka kuyigeraho mu buryo bworoshye wahita uyisanga muri control centre.

    Ikindi cyongerewemo, ni uburyo bwo gushyira telephone muri 'dark mode' aho na App zizajya zihindura ibara nazo zikijima wayikuramo na  App zikongera zigasa neza zitijimye. Aha icyabaga ni uko wasangaga mu kirahuri cya telephone hijimye ariko App zo zisa neza nk'ibisanzwe.

    Mu buryo bw'amafoto, hashyizwemo uko wamenya umuntu uri kuri iyo foto bitagusabye kubaza mugenzi wawe ahubwo wabishaka kubireba ugahita umenya buri kimwe cyose ushaka kumenya kuri iyo foto.

    Urugero ubonye ifoto y'umuntu waje mu Rwanda utekereza ko azwi ariko wowe ukaba utari kumumenya, biroroshye ko wafata ifoto ye hanyuma ugahita ureba uwo ari we n'amateka ye yose mu gihe imyirondoro ye iri kuri internet.

    iOS yageze kuri email igira ibyo ihindura aho izajya itandukanya Email bigendanye n'impamvu yazo. Ntabwo email z'amasoko, amamenyesha yo ku mbuga nkoranyambaga aza kuri email, ubutumwa busanzwe  bizajya biba biri mu cyiciro kimwe.

    Kuri ba mukerarugendo, hashyizwemo uburyo bushya bwo kumenya buri kimwe cyose ku hantu runaka bagiye gutememberera. Harimo aho kunyura, aho kuruhukira, aho kurira, amateka y'aho basuye ndetse n'andi makuru bakenera kumenya.

    Mu tundi dushya bazongeramo muri uyu mwaka, harimo gupima uburyo umuriro w'amashanyarazi iwawe ukoreshwa.

    Sisitemu ya 'Siri' yongerewe ubushobozi muri iOS aho izajya ifasha umuntu kumenya uko yakoresha iyi sisitemu nshya ya Apple Inch. Urugero mu gihe hari icyo wabonye kuri iPhone ariko ukaba utazi uburyo bwo kubikoramo, ubaza Siri hanyuma ikakuyobora uburyo bwo kubikoramo.

    Imikino myinshi kandi yihuta cyane ni kimwe mu bindi bizaba bigize iyi iOS nshya. Hazaba harimo gupima ikigero ukoreshaho Telephone, ibyo uyikoresha, n’ibindi.

    Iyi iOS nshya yemerewe kujya muri iPhone SE kuzamura na iPhone XR kugeza kuri iPhone 15 Pro Max. Bivuze ko iPhone ziri munsi y'izavuzwe hejuru zidafite ubushobozi bwo kwakira iyi iOS nshya.   

    Nyuma yo gushyira hanze iyi iOS nshya, Federighi umuyobozi wungirije mu bikorwa bya Software mu ruganda rwa Apple Inch, yavuze ko yishimiye iyi iOS nshya ndetse n’uburyo bushya bw’imikorere bwongewemo butuma umuntu yoroherezwa mu kazi ke ka buri munsi.

    Federighi w’imyaka 55 yagize ati “Ubu ni bwo tugiye gutangira. Ndizera ko mwishimye nk’uko nanjye nishimiye uru rugendo rushya.” 

    Ku muntu ufite telephone zatangajwe na Apple, ubu ashobora gushyira iOS version ya 18 muri Telephone ye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143908/harimo-koherezanya-amafaranga-kuri-bluetooth-ibyo-wamenya-kuri-ios-version-ya-18-yamuritsw-143908.html

  • Impinduka muri 11 b’Amavubi bashobora kubanzamo ku mukino wa Lesotho #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make u Rwanda rugacakirana na Lesotho mu mukino w’umunsi wa 4 w’Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho umutoza Frank Spittler ashobora gukora impinduka ugereranyije n’abakinnye umukino wa Benin.

    Uyu munsi tariki ya 11 Kamena 2024 saa 18h00′ ni bwo Lesotho iri bwakire Amavubi muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Durban kuri Moses Mabhida Stadium.

    Amavubi agiye gukina uyu mukino nyuma y’uko tariki ya 6 Kamena 2024 yatsinzwe umukino wa Benin bituma anatakaza umwanya wa mbere.

    Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo ni uko umutoza Frank Spittler ashobora gukora impinduka 3 ugereranyije n’ababanjemo ku mukino wa Benin.

    Impinduka zigomba kuba ni uko Rafael York agomba kuvamo kuko yavunitse yanasubiye muri Sweden agasimburwa na Jojea Kwizera, Hakim Sahabo na we ashobora kuvamo hakabanzamo Muhire Kevin ni mu gihe na Mugisha Bonheur ashobora kubanzamo ku mwanya wa Rubanguka Steve.

    Gutsinda uyu mukino byafasha u Rwanda kwisubiza umwanya wa mbere kuko ubu Benin ni iya mbere n’amanota 7, Lesotho ni iya kabiri n’amanota 5, u Rwanda rufite 4 runganya na Afuruka y’Epfo iri bukine na Zimbabwe ya nyuma ifite 2, Nigeria iyibanziriza ifite 3.

    11 bashobora kubanzamo

    Umunyezamu: Ntwali Fiacre

    Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy

    Abakina Hagati: Mugisha Bonheur Casemiro, Bizimana Djiahd na Muhire Kevin

    Ba Rutahizamu: Kwizera Jojea, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent

    Jojea Kwziera byitezwe ko abanza mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-muri-11-b-amavubi-bashobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-lesotho

  • Uko Alyn Sano yarokotse impanuka yerekeza Uganda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Alyn Sano yahishuye uko yigeze gukora impanuka ubwo yari mu nzira ajya gufata amashusho y’indirimbo ye “Say Less” muri Uganda yakoranye n’Umugande Fik Fameica n’Umurundi, Sat B.

    Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro na Brut Afrique, aho yavuze ko iyi ndirimbo yakoze muri 2022 byamugoye cyane.

    Ati 'Yari indirimbo ivuze ikintu kinini kuri njye. Nafashe urugendo njya muri Uganda mu modoka yanjye , inshuti yanjye yari intwaye , byari bikomeye cyane imodoka yakoze impanuka tugeze mu nzira.'

    'Iyo ndebye amashusho y’iriya ndirimbo numva ntewe ishema n’aho ngeze . Ibaze ko nayikoze ndi kurira kubera ibintu twari tumaze gucamo! Icyo gihe uwari uyoboye amashusho yaranyihanganishije, turayikora irarangira. '

    Kubera ibibazo uyu muhanzikazi yahuye nabyo birimo n’ubushobozi, byatumye afata icyemezo cyo kumvikana na Sat B akifata amashusho ari wenyine bakazayongera muyandi Alyn Sano na Fik Fameica bakoze bari muri Uganda.

    Alyn Sano yavuze uko yakoze impanuka ajya gukora indirimbo ye ‘Say Less’

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-alyn-sano-yarokotse-impanuka-yerekeza-uganda

  • Bull Dogg, Green P na Zeo Trap imbere! Imishi… – #rwanda #RwOT

    Iyi njyana iri mu zifite abakunzi benshi ku isi, abayikora baza ku rutonde rw'imbere mu batunze agatubutse bakuye mu muziki.

    Biragoye kuri ubu kuba wagenda ahantu harehare mu Rwanda utarumva abantu bumva indirimbo “Bwe Bwe Bwe” ya Bruce The 1st, Ish Kevin, Bull Dogg na Kenny K Shot.

    Iyi si yo ndirimbo yonyine muri uyu mwaka iri imbere muri Hip Hop kuko n'iyitwa “Imbwa Zimoka” ya Zeo Trap imaze iminsi inyeganyeza inshundura.

    Iki gihe cy'ibirori, abahanzi benshi mu zindi njyana babaye nk’abatuje mu gushyira hanze ibihangano byabo kuko bigoye kubona aho kumenera.

    Impamvu ni uko imishinga ya Hiphop ikomeje gusohoka umusubirizo ikanavugisha barimo n'ibikomerezwa no muri politike. Urugero ni “Sinabyaye” ya Zeo Trap iherutse kwandika amateka.

    Mu gihe gito iyi ndirimbo yari imaze kugera kure bishingiye ku nkuru yayo irimo ibihe bitoroshye amaze igihe anyuranamo na Ish Kevin na Hollix byo kwivuga ibigwi, gusa byarenze aho bitangira no kuzamo ibitutsi. 

    Ku ruhande rumwe ni ibintu bisa nk'ubuhanzi, mu gihe ariko byaba bitarebewe inyuma yaho bishobora kuzagorana kuko henshi byagiye bitangira gutyo bikarangira binatangiye kuvamo impfu.

    Gusa mu bunararibonye bw’ababishinzwe bamaze gusaba ko aba baraperi babigenza gacye ndetse zimwe mu ndirimbo zirimo ihangana rirenze zirasibwa. Gusa izina rya nyiri igihangano ryaratumbagiye.

    Ku rundi ruhande guhuza imbaraga kwa Bull Dogg na Riderman nabyo byavugishije benshi ahanini bishingiye ku mateka y’aba bombi. Bamwe mu bayobozi bagaragaje ko bishimiye uyu mushinga w'uruhurirane rw'indirimbo, 'Icyumba cy'Amategeko'.

    Nk’uko babisabwe n’abatari bacye, aba baraperi bombi bateganya kuzakorana igitaramo cyagutse nk’uko babihamirije inyaRwanda.

    Kivumbi King aheruka gushyira hanze umuzingo yise “Ganza” ufite umwihariko mu buryo utunganijwemo n'abahanzi yitabajeho, ndetse afite gahunda yo gukora igitaramo cyo kuwumurika nyuma y'ibitaramo ari gukorera mu Burayi.

    Ku rundi ruhande Ish Kevin umaze iminsi muri kurukuru na Zeo Trap, arateganya gushyira hanze EP yise “Semana” igizwe n'indirimbo 4, ariko zishobora kwiyongera igihe icyo ari cyose yayishyira hanze.

    Zeo Trap na we ageze kure akora ku muzingo uzaba uriho indirimbo zigera kuri 20, yari yatangiye kuwutunganyiriza muri Trappish Music ariko biragoye kwemeza ko ari ho azawurangiriza.

    Bruce The 1st na we byitezwe ko muri iyi mpeshyi azashyira hanze Album amaze igihe atunganya, hakaza na Bull Dogg na we witeguye kongera gushyira hanze Album.

    Green P na we mu bihe bitari ibya kure yitegura gusohora EP izanumvikanaho indirimbo yahuriyemo n'umuvandimwe we The Ben.

    Ni mu rwego rwo kwizihiza imyaka 15 amaze akora umuziki by'umwuga. Haracyari kandi Album “Full Moon” ya Bushali imwe mu zimaze igihe zitigisa imyidagaduro nubwo itarasohoka.

    KANDA HANO WUMVE ICYUMBA CY’AMATEGEKO

    KANDA HANO WUMVE GANZA

    “>

    KANDA HANO WUMVE BWE BWE BWE


    Green P aheruka gutangaza ko yiteguye gushyira hanze EP izumvikanaho indirimbo yahuriyemo na The Ben bavukanaKivumbi King yatanze ibyishimo bisendereye muri Ganza yahurijeho abarimo Mike Kayihura na RidermanBushali amaze igihe ateguje Full Moon yitezwe na benshi muri uyu mwaka ko yazayimurika mu gitaramo cy’amateka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143865/bull-dogg-green-p-na-zeo-trap-imbere-imishinga-ikomeye-ya-hip-hop-yo-kwitega-mu-2024-143865.html

  • Riderman yahishuye uko yagerageje kuva mu muz… – #rwanda #RwOT

    Yaba abakorera umuziki mu Rwanda, abo mu mahanga bumvikanye rimwe na rimwe, bavuga ko hari igihe cyageze bashaka kuva mu muziki. Hari abatabasha kwerura ngo bavuge impamvu yari ibiteye, ariko hari n'abavuga ko ahanini byaturutse ku kuntu sosiyete yabakiriye.

    Bahuriza ku kuvuga ko uruvugo, uburyo imbuga nkoranyambaga zabambaye, kudahabwa ikaze mu kibuga n'ibindi, biri mu byatumye bashaka kuva mu muziki.

    Imyaka irenga 20 ari mu muziki, umuraperi Riderman ayisobanura nk'idasanzwe kuri we; kuko yahuriyemo n'ibyiza n'ibibi, ku buryo yigeze atekereza kureka umuziki.

    Uyu muraperi washinze studio ya Ibisumuzi Records muri iki gihe ari kugarukwaho mu itangazamakuru, ahanini biturutse kuri Album 'Icyumba cy'amategeko' yakoranye na mugenzi we Bull Dogg.

    Ari mu baraperi b'imbere bafatirwaho urugero na bagenzi babo. Avuga ko afite amateka yihariye, ndetse mu ndirimbo ye yise 'Amateka' yavuze ko ari we muhanzi wenyine wabashije kuzuza Petit Stade.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Riderman yavuze ko hagati ya 2017 na 2018 yashatse kuva mu muziki kubera ko yumvaga ashaka gukora ibindi bitari umuziki kandi 'umuntu wese byamubaho'.

    Yavuze ko iyo asubije amaso inyuma akareba aho ageze, asanga imyaka yo kwishimira ari yo myinshi kurusha 'uwo mwaka umwe wabayeho ibyo bintu bikabaho'.

    Riderman yavuze ko kuba yarakomeje umuziki, byasabye 'imbaraga z'umutima, imbaraga z'ubwonko n'imbaraga z'umubiri gukomeza gukora umuziki'. Ati 'Ariko turashimira Imana y'uko ikomeza kudutiza izo mbaraga'.

    Yavuze ko mu gihe yashakaga kuva mu muziki, yagize umubare munini w'abantu bagiye bamwandikira mu bihe bitandukanye, bamusaba nibura kujya akora indirimbo imwe mu mwaka aho kugira ngo areke umuziki mu buryo bwa burundu.

    Abafana baramubwiraga bati 'Ntushaka ujye ukora indirimbo imwe mu mwaka, ntushaka ujye ukora indirimbo ebyiri mu mwaka, cyangwa se ujye ukora indirimbo imwe mu myaka itatu, ariko ukomeze, aho kuvuga ngo birangiriye aha ngaha birarangiye, icyo ni kimwe, abafana banshyigikiye, ndanabashimiye cyane, iyo biba byarabayeho nkahagarika umuziki kiriya gihe, n'iyi Album ntabwo yari kuboneka.'

    Riderman yavuze ko umuryango we wamubahaye mu gihe yashakaga kuva mu muziki, umwibutsa ko yarahiriye kuba Igisumizi kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka.

    Ati 'N'ababyeyi barambwiye bati 'wavuze ko uri igisumizi kugeza upfuye, komeza urugendo watangiye ntusoze urugendo gutyo. Ababyeyi barahabaye. 

    Urumva ikintu cyabayeho n'ababyeyi banjye babigiyemo, mu by'ukuri ntangira umuziki, hari uburyo batabyishimira, ariko mu gihe navuze ngo ngiye kuwureka, bo ubwabo ni bo bambwiye bati 'bigenze bite se?'

    Riderman yavuze ko imbaraga yatewe n'umuryango we, abafana be, abavandimwe ari zo zabaye imvano yo kuba uyu munsi akigaragara mu muziki.


    Riderman yatangaje ko hagati ya 2017 na 2018 yashatse kuva mu muziki, ashaka gukora ibindi


    Riderman yavuze ko umuryango we wabaye inkingi ikomeye yatumye n'uyu munsi agikora umuziki


    Riderman yavuze ko abafana bamusabye kujya akora indirimbo imwe mu mwaka aho kugirango ave mu muziki burundu

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BULL DOGG NA RIDERMAN [REBA KU MUNOTA WA 10']


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143900/riderman-yahishuye-uko-yagerageje-kuva-mu-muziki-umuryango-ukahagoboka-video-143900.html

  • APR FC na Rayon Sports mu ihurizo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko bimenyekanye ko amakipe abiri y’amakeba, Rayon Sports na APR FC agomba gucakirana mu mukino wo gufungura Stade Amahoro, aya makipe yombi ari mu ihurizo ry’abakinnyi izakinisha.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo byamenyekanye ko ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 ari bwo Stade Amahoro imaze igihe ivugururwa, umukino uzayifungura ukaba ari uwo APR FC izakinamo na Rayon Sports.

    Gusa bisa nk’aho ari ihurizo kuri aya makipe kuko yose yari ataratangira imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 cyane ko APR FC yagombaga gusubukura imyitozo tariki ya 17 Kamena 2024.

    Ibi byatumye bihita bihinduka ikaba igomba kuyisubukura hagati y’uyu munsi n’ejo ku wa Gatatu ni mu gihe Rayon Sports yo izayisubukura ejo ku wa Gatatu.

    Ikibazo gikomeye kuri aya makipe ni uko nta bakinnyi bahagije afite kuko nka APR FC abakinnyi ba yo b’abanyamahanga ntabahari yabahaye ikiruhuko bagombaga kugaruka mu cyumweru gitaha kuba yahita ibagarura iminsi yabahaye itarangiye byagorana.

    Ikindi ni uko hari abakinnyi benshi yarekuye yari itaramara kubasimbuza, amakuru avuga ko kuri uyu mukino ishobora kwitabaza bamwe mu bakinnyi bakinira Intare FC bakaza kuzuza ikipe.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports na yo abakinnyi ba yo benshi basoje amasezerano ku buryo abagifite amasezerano batagera kuri 11 babanza mu kibuga ndetse amakuru avuga ko yari itaratangira ibiganiro n’abo ikeneye kuzongerera amasezerano.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko muri iki gitondo Rayon Sports yatangiye ibiganiro na bamwe mu bakinnyi ibona izongerera amasezerano, gusa biragoye ko bose byageza ku wa Gatandatu ibiganiro byarangiye. Biteganyijwe ko iyi kipe na yo muri uyu mukino izakinisha bamwe mu bana bamaze igihe bakora igeragezwa bashakwamo abazamurwa mu ikipe nkuru.

    APR FC na Rayon Sports zigiye gukina umukino zidafite abakinnyi buzuye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-na-rayon-sports-mu-ihurizo

  • APR FC yaba yabonye umutoza bafitanye amateka #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Umunya-Serbia Darko Nović ufitanye amateka na APR FC ashobora kuba ari we wagizwe umutoza mukuru w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    APR FC imaze iminsi iri mu biganiro n’abatoza batandukanye bashakamo uzasimbura umufaransa Thierry Froger uheruka gutandukana n’iyi kipe.

    Bivugwa ko APR FC yahisemo Darko Nović wayisezereye mu Mikino Nyafurika ya CAF Champions League muri 2022 ubwo yatozaga US Monastir.

    Micky Jr, umunyamakuru wo mur Ghana uri mu batangaje mbere iyi nkuru, yavuze ko Nović w’imyaka 51 utari ufite akazi kuva muri Gashyantare 2024 nyuma yo gutandukana na Al-Bukiryah yo muri Saudi Arabia, azahabwa amasezerano azageza mu 2026.

    Darko Nović yatoje amakipe arimo ES Sétif, US Monastir, Al-Bukiryah yo muri Saudi Arabia baheruka gutandukana, Ikipe y’Igihugu ya Libya n’andi menshi.

    Darko Nović biravugwa ko yamaze kumvikana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaba-yabonye-umutoza-bafitanye-amateka