Blog

  • Shelter Afrique yacyeje ibyo u Rwanda rukora mu kugeza amacumbi aciriritse kuri bose – #rwanda #RwOT

    Umubare w'abatuye Isi uriyongera umunsi ku wundi, bakarushaho kwimukira mu mijyi ibyongera ubukana b'ibura ry'inzu ziciriritse.

    Iteganyamibare ry'u Rwanda rigaragaza ko mu 2050 abaturage bazaba bageze kuri miliyoni 22.1 mu gihe hazaba hubwatswe inzu zirenga miliyoni 5.5 zo kubatuzamo.

    Indi mishinga yatanze icyizere cyo kubona amacumbi aciriritse harimo Bwiza Riverside Homes, Gahanga Riverside City, Bumbogo Housing Estate, Rugarama Park Estate, imidugudu ya Girinzu, imidugudu ya Imara Properties n'indi igenda yubakwa.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Shelter Afrique, Dr Chii Patience Akporji ubwo yari mu nama rusange ya 43 yayo, kuri uyu wa 11 Kamena 2024, yagaragaje ko gahunda zitandukanye u Rwanda rwashyizeho zigamije guteza imbere amacumbi aciriritse, zigaragaza icyizere ko intego igihugu cyihaye zizagerwa.

    Ati 'Nzi neza ko u Rwanda ruri gukorana na Banki y'Isi hamwe n'izindi banki mpuzamahanga mu gushyiraho uburyo bwo gushora imari muri gahunda y'imyubakire bizateza imbere sosiyete z'iyongeramari ku nguzanyo yo kubaka inzu.'

    Yahamije ko imiyoborere myiza irangwa mu Rwanda ari kimwe mu bizatuma kugera ku ntego yo kubonera abaturage bose amacumbi ajyanye n'ubushobozi bwabo byoroha.

    Ati 'Imiyoborere y'u Rwanda no guhanga ibishya muri iyi ngeri, gukoresha ingufu zisubira mu bikorwa by'ubwubatsi n'urwego rukomeye rwo gutera inkunga imishinga y'ubwubatsi irengera ibidukikije, ndetse no guhanga uburyo bushya bwo gutera inkunga iyi mishinga, kugera kuri iyi ntego ntibishobora kunanirana.'

    Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, wanahise afata umwanya w'Umuyobozi Mukuru w'Inama Rusange ya Shelter Afrique yatangaje ko u Rwanda rworohereza abashoramari kwinjira ku isoko, bahabwa amazi n'amashanyarazi n'ibindi bikenewe ahagiye kubakwa.

    Ati 'Guverinoma yinjiramo igiye gutanga ibyorohereza abashoramari, nk'ibibanza iyo ari umushoramari munini, gusonerwa imisoro, guhabwa ibikorwa remezo.'

    'Ikindi dukora mu kurinda ko umuguzi ahendwa, twemeranya mbere yo kubaka igiciro inzu izagurwaho. Rero mbere yo kwemera guha ubutaka bw'ubuntu uwubaka, bagomba kubanza kwemera ibiciro tukabyemeranyaho tugendeye ku gisobanuro cyo kuba inzu iciriritse.'

    Muri rusange inzu ibarwa ko iciriritse mu gihe uyikodesha cyangwa uwishyura inguzanyo yayihaweho atishyura arenga 30% ugereranyine n'ayo yinjiza.

    Umuyobozi Mukuru wa Shelter Afrique, Thierno-Habib Hann yahamije ko mu bihe biri imbere bazashinga ikigo gitanga serivisi z'iyongeramari ku nguzanyo yo kubaka inzu kizajya giha inguzanyo amabanki kugira ngo abashe kuguriza abaturage bashaka kugura cyangwa kubaka inzu bazishyure mu gihe kibarirwa mu myaka ibarirwa hagati ya 20 na 30.

    Kuva mu 1982 Shelter Afrique yashingwa, imishinga yahaye u Rwanda inguzanyo zo kubaka inyubako zo guturamo irenga miliyoni 68.5$, amafaranga yagiye mu bikorwa bya Leta cyangwa mu bikorera.

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Shelter Afrique, Dr Chii Patience Akporji yagaragaje ko u Rwanda ari indashyikirwa mu gushakira abaturage amacumbi aciriritse

    Minisitiri Dr Jimmy Gasore yagaragaje ko nta mushoramari ushobora kunama ku baturage

    Abashinzwe imiturire mu bihugu bitandukanye n’abashoye imari muri iyi ngeri bari kwigira hamwe uko amabanki yabaha inguzanyo ihendutse

    Inama rusange ya 43 ya Shelter Afrique yitabirwa n’abaturuka mu bihugu 44

    Meya w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva yari mu bitabiriye iyi nama

    Amafoto: Herve Kwizera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shelter-afrique-yacyeje-ibyo-u-rwanda-rukora-mu-kugeza-anacumbi-aciriritse-kuri

  • Euro 2024: Twinjirane mu itsinda E ritarimo i… – #rwanda #RwOT

    Hasigaye iminsi 3 gusa ubundi mu gihugu cy’u Budage hakabera irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo ku mugabane w’Iburayi rizwi nka Euro, benshi batanatinya kuvuga ko ari ryo rikurikiranwa cyane nyuma y’igikombe cy’Isi.

    Muri iri rushanwa riba rimwe mu myaka 4, iryo muri uyu mwaka wa 2024 ririmo amatsinda 6 nk’uko bisanzwe kuva muri 2016 amakipe yakongerwa akagirwa 24.

    Kuri uyu munsi tugiye kwinjirana mu itsinda E nk’uko kuri InyaRwanda.com tumaze kubagezaho amatsinda 4 abanza kugira ngo tujyane muri iri rushanwa neza tuzabagezaho amakuru yaryo kuva ritangiye kugeza risojwe.

    Muri iri tsinda E harimo ikipe y’igihugu y’u Bubiligi, Slovakia, Romania na Ukraine. 

    Ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ni inshuro ya 7 igiye gukina iri rushanwa, gusa ikintu yarikozemo gikomeye ni ukugera ku mukino wa nyuma mu 1980 ikaba yarahahuriye n’u Budage maze birangira itsinzwe ibitego 2-1.

    Muri rusange mu irushanwa rya Euro, u Bubiligi bumaze gukina imikino 22, bukaba bwaratsinzemo imikino 11, bunganya imikino 2 naho butsindwa imikino 9.

    Muri Euro iheruka ho bwari bwagarukiye muri 1/4 bukuwemo n’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani bubatsinze ibitego 2-1. Byari nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Budage yari yazamutse iyoboye itsinda B yarimo maze muri 1/8 isezerera u Burusiya itsinze ibitego 3-0.

    Bamwe mu bakinnyi bamaze kuyitsindira ibitego byinshi muri iri rushanwa harimo Romelu Lukaku ufite ibitego 6 na Jan Ceulemans, Thorgan Hazard na Radja Nainggolan bafite ibitego 2.

    Abakinnyi 26 umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ukomoka mu Butaliyani, Domenico Tedesco yahamagaye harimo abanyezamu batatu ari bo: Koen Casteels (Wolfsburg), Thomas Kaminski (Luton) na Matz Sels (Nottingham Forest).

    Ba myugariro: Timothy Castagne (Fulham), Maxim De Cuyper (Club Brugge), Zeno Debast (Anderlecht), Wout Faes (Leicester), Thomas Meunier (Trabzonspor), Jan Vertonghen (Anderlecht), Arthur Theate (Rennes) na Axel Witsel (Atletico Madrid).

    Abakina hagati: Yannick Carrasco (Al Shabab), Kevin De Bruyne (Manchester City), Orel Mangala (Lyon), Amadou Onana (Everton), Youri Tielemans (Aston Villa), Arthur Vermeeren (Atletico Madrid) na Aster Vranckx (Wolfsburg)

    Abasatira: Johan Bakayoko (PSV), Charles De Ketelaere (Atalanta), Jeremy Doku (Manchester City), Romelu Lukaku (Roma), Dodi Lukebakio (Sevilla), Lois Openda (RB Leipzig) na Leandro Trossard (Arsenal).

    Ikipe y’igihugu ya Slovakia ni inshuro ya 6 igiye gukina irushanwa rya Euro ubariyemo n’igihe iki gihugu kitari cyakabonye ubwigenge kikiri kumwe na Czech Republic. 

    Mu 1976 yegukanye igikombe itsindiye u Budage ku mukino wa nyuma kuri penariti 5-3. Nyuma yuko Slovakia ibonye ubwigenge imaze gukina Euro inshuro 2 ,ubu ikaba ari inshuro ya 3. 

    Muri 2016 yitwaye neza irenga amatsinda igera muri 1/8 gusa birangira isezerewe n’u Budage buyitsinze ibitego 3-0 naho muri Euro iheruka ya 2020 ho ntabwo yabashije kurenga amatsinda.

    Ikipe y’igihugu ya Slovakia itozwa na Francesco Calzona ukomoka mu Butaliyani akaba yarahamagaye abakinnyi 26 bazamufasha.

    Abanyezamu: Martin Dubravka (Newcastle), Marek Rodak (Fulham) na Henrich Ravas (New England Revolution).

    Ba myugariro: Peter Pekarik (Hertha Berlin), Milan Skriniar (Paris Saint-Germain), Norbert Gyomber (Salernitana), David Hancko (Feyenoord), Denis Vavro (Copenhagen), Vernon De Marco (Hatta), Adam Obert (Cagliari) na Sebastian Kosa (Spartak Trnava).

    Abakina hagati: Juraj Kucka (Slovan Bratislava), Ondrej Duda (Hellas Verona), Patrik Hrosovsky (Genk), Stanislav Lobotka (Napoli), Matus Bero (Bochum), Laszlo Benes (Hamburg) na Tomas Rigo (Banik Ostrava).

    Abakina imbere: Robert Bozenik (Boavista), Lukas Haraslin (Sparta Prague), Tomas Suslov (Hellas Verona), Ivan Schranz (Slavia Prague), David Strelec (Slovan Bratislava), David Duris (Ascoli), Lubomir Tupta (Slovan Liberec) na Leo Sauer (Feyenoord).

    Ikipe y’igihugu ya Romania ni inshuro ya Gatandatu igiye gukina irushanwa rya Euro mu mateka yayo. Kure yageze ni ukugera muri 1/4 muri 2000, icyo gihe ikaba yari yazamutse ari iya kabiri mu itsinda iri kumwe na Portugal.

    Igeze muri 1/4 byarangiye isezerewe n’u Butaliyani buyitsinze ibitego 2-0. Ikipe y’igihugu ya Romania yaherukaga kwitabira irushanwa rya Euro muri 2016, ikaba itararenze itsinda yari iri kumwe n’u Bufaransa, Switzerland na Albania.

    Iyi kipe y’igihugu itozwa n’umutoza ukomoka n’ubundi muri Romania, Edward “Edi” Iordănescu akaba yarahamagaye abakinnyi 26 bo kuzifashisha muri Euro ya 2024.

    Abanyezamu: Florin Nița (Gaziantep), Horatiu Moldovan (Atletico Madrid) na Ștefan Tarnovanu (FCSB).

    Ba myugariro: Nicușor Bancu (Universitatea Craiova), Andrei Burca (Al Okhdood), Ionuț Nedelcearu (Palermo), Adrian Rus (Pafos), Andrei Ratiu (Rayo Vallecano), Radu Dragusin (Tottenham), Vasile Mogoș (CFR Cluj) na Bogdan Racovitan (Rakow Czestochowa).

    Abakina hagati : Nicolae Stanciu (Damac), Razvan Marin (Empoli), Alexandru Cicaldau (Konyaspor), Ianis Hagi (Alaves), Dennis Man (Parma), Valentin Mihaila (Parma), Marius Marin (Pisa), Darius Olaru (FCSB), Deian Sorescu (Gaziantep), Florinel Coman (FCSB) na Adrian Sut (FCSB).

    Abasatira: George Puscas (Bari), Denis Alibec (Muaither), Denis Dragus (Gaziantep) na Daniel Birligea (CFR Cluj).

    Ikipe y’igihugu ya Ukraine nayo iri muri iri tsinda E ni inshuro ya 4 igiye gukina irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo ku mugabane w’Iburayi rizwi nka Euro .

    Kure yageze muri izi 3 imaze gukina ni muri 1/4 muri Euro ya 2020 nyuma yuko yari yazamutse nk’ikipe yatsinzwe neza maze igeze muri 1/8 isezerera Sweden iyitsinze ibitego 2-1 , nyuma ihita isezererwa n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza iyitsinze ibitego 4-0.

    Ikipe y’igihugu ya Ukraine itozwa n’umutoza n’ubundi ukomoka muri iki gihugu witwa Serhiy Rebrov akaba yarahamagaye abakinnyi 26 bazamufasha kwitwara neza.

    Abanyezam: Andriy Lunin (Real Madrid), Anatoliy Trubin (Benfica) na Heorhiy Bushchan (Dynamo Kyiv).

    Ba myugariro: Yukhym Konoplia (Shakhtar Donetsk), Valeriy Bondar (Shakhtar Donetsk), Mykola Matvienko (Shakhtar Donetsk), Oleksandr Tymchyk (Dynamo Kyiv), Vitaliy Mykolenko (Everton), Maksym Taloverov (LASK), Illia Zabarnyi (Bournemouth), Oleksandr Svatok (Dnipro-1) na Bohdan Mykhailichenko.

    Abakina hagati: Taras Stepanenko (Shakhtar Donetsk), Oleksandr Zubkov (Shakhtar Donetsk), Heorhiy Sudakov (Shakhtar Donetsk), Andriy Yarmolenko (Dynamo Kyiv), Volodymyr Brazhko (Dynamo Kyiv), Mykola Shaparenko (Dynamo Kyiv), Serhiy Sydorchuk (Westerlo), Ruslan Malinovskyi (Genoa), Mykhailo Mudryk (Chelsea), Viktor Tsygankov (Girona) na Oleksandr Zinchenko (Arsenal).

    Ba rutahizamu: Artem Dovbyk (Girona), Roman Yaremchuk (Valencia), Vladyslav Vanat na (Dynamo Kyiv).

    Biteganyijwe ko umukino wa mbere uzafungura iri tsinda uzakinwa taliki ya 17 z’uku kwezi, ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ikina na Slovakia saa kumi n’ebyiri, naho urisoza (itsinda) ukazakinwa taliki ya 26 nabwo z’uku kwezi ikipe y’igihugu ya Ukraine ikina n’u Bubiligi.

    Ikipe izazamuka iyoboye iri tsinda rya E izahura n’ikipe izaba yabaye iya 3 hagati y’itsinda rya A,B,C na D mu gihe ikipe izazamuka ari ya mbere izahura nizava mu itsinda D ari iya kabiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143919/euro-2024-twinjirane-mu-itsinda-e-ritarimo-igikombe-143919.html

  • Senderi Hit, Nel Ngabo na Yago mu bakoze mu n… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe abanyarwanda bakomeje kwishimira ibyagezweho mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatusi  ihagaritswe n'ingabo zahoze ari iza RPA, abahanzi batandukanye bakomeje gushyira hanze indirimbo zivuga imyato Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi akayobora n'urwo kubaka igihugu.

    Uwo nta wundi, ni Umukuru w'Igihugu, Perezida Paul Kagame wabohoye u Rwanda akarwubaka bundi bushya kandi akaruhindura icyitegererezo cy'amahanga. Aya, ni amwe mu magambo akomeza kwisubiramo mu bihangano by'abahanzi nyarwanda bigaruka kuri ubu butwari buhebuje bwaranze Intore izirusha intambwe mu myaka 30.

    Mu ndirimbo nyinshi zagiye ahagaragara muri uyu mwaka, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zishimangira ubutwari n'ubwitange bwa Perezida Kagame:

    1.     Nywe PK24 — Nel Ngabo


    Umuhanzi wo muri Kina Music, Nel Ngabo yavuguruye indirimbo ye 'Nywe' afata nk'iy'ibihe byose kuri we, agaruka ku bikorwa Perezida Kagame yakoreye Abanyarwanda mu myaka 30 ishize, kandi ko bakimukeneye muri urwo rugendo.

    Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko kuvugurura iyi ndirimbo akayihuza no kwamamaza Perezida Kagame mu matora ateganyijwe y'Umukuru w'Igihugu, kubera ko yakozwe ku mutima n'ibikorwa Umukuru w'Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda.

    2.     Kagame Ntacyo Twamuburanye — Senderi Hit


    Umuhanzi Nzaramba Eric wamamaye nka Senderi Hit, yashyize hanze indirimbo yise 'Kagame Ntacyo Twamuburanye'  irata ibikorwa bya Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, yagejeje ku Rwanda n'Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

    Mu bikorwa Senderi Hit agaragaza muri iyi ndirimbo harimo ibyo kuzamura imibereho myiza y’abaturage haba mu buzima, ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, ibikorwaremezo ndetse no kongera icyizere cyo kurama ku Banyarwanda.

    3.     Muhaguruke Yaje — Yvan Muziki


    Yvan Muziki aganira na InyaRwanda yagize ati 'Iyi ndirimbo ni iyo kwizihiza ibigwi bye by'imyaka 30 amaze atuyoboye, kandi agejeje u Rwanda ku byiza bitagira uko bisa. Ni indirimbo imusingiza, ivuga ibyiza bye, ni indirimbo imugaragaza uwo ariwe.'

    Yvan yatangaje ko yahimbiye iyi ndirimbo Perezida Paul Kagame ngo ijye imwizihiza, imwakire aho ageze hose, 'bakumva y'uko umutware yatugezemo aho akandagiye hose, aho ageze hose ikaba ari indirimbo izajya imusingiza iteka.'

    4.     Umugabo w'Ibikorwa — Super Manager


    Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n'umuhanzi, Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager, usanzwe umenyerewe no mu bushabitsi bwo kugurisha abakinnyi no guhagararira inyungu zabo, nawe yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo igaruka ku bwigwi bya Perezida Kagame.

    Mu kiganiro Super Manager yagiranye na InyaRwanda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukora iyi ndirimbo yise 'Umugabo w'ibikorwa' mu rwego rwo gutanga umusanzu we nk'icyamamare ndetse nk'umuhanzi mu kubaka igihugu.

    5.     Amahitamo Yanjye — Gauchi ft Sean Brizz & Fireman


    Umuhanzi akaba n’umujyanama w’abahanzi, Gauchi nawe yashyize hanze indirimbo nshya yise “Amahitamo Yanjye” yakoranye n’umuraperi Fireman na Sean Brizz, igaruka ku bikorwa byinshi Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda mu gihe cy’imyaka 30 ishize.

    Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, baririmba bavuga ko Perezida Kagame ‘yatugejeje kuri byinshi’, bagasaba buri wese ‘tumutore akomeze atwiyobere.'

    Umuraperi Gauchi wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba bahanzi, yabwiye InyaRwanda, ko yabitekerejeho mu rwego ‘rwo gutanga umusanzu wanjye mu gukomeza kubaka u Rwanda no gukomeza gushishikariza abantu kwitorera umuyobozi twihitemo.

    6.     Twarayarangije — AMA G The Black


    Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black, yagaragaje ko gusubiramo indirimbo ye 'Twarayarangije' ari ugushimangira ubudasa bwa Perezida Kagame, akaba yarashingiye ku bikorwa Umukuru w'Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda kuva mu myaka 30 ishize.

    Ati 'Umusanzu ni ukwamamaza! Ni ukuririmba iby'igihe tugezemo, twerekana nyine ibyiza twagezeho, amatora ya mbere dutora iyo uyarebye, uko umujyi wasaga ubu siko uri gusa, n'aya rero turifuza ko nidutora Umukuru w'Igihugu, uko andi matora azaza, ndacyeka hari ikintu kizaba kiyongereye, biragaragara nta muntu utabiboba.'

    7.     Contre Succès — Dr Claude


    Umuhanzi Mpuzamahanga, Dr Claude yasubiyemo indirimbo ye yamamaye mu buryo bukomeye yise 'Contre Succès' ayihuza no kugaragaza ibikorwa Perezida Kagame yakoreye u Rwanda n'Abanyarwanda mu myaka 30 ishize, mu rwego rwo kugaragaza impamvu zo gukomeza kumuhundagazaho amajwi.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Dr Claude yavuze ko gusubiramo iyi ndirimbo akayihuza n'ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda, yashingiye ku rukundo amukunda no kuba yarahaniye ko u Rwanda rugira ijambo mu mahanga.

    8.     Habaye Ibitangaza — Yago Pon Dat


    Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pon Dat yafatanyije na Inyogo ye uzwiho gusetsa, bakorana indirimbo bise ‘Habaye Ibitangaza”. Iyi ni indirimbo yasohotse ku wa 30 Mutarama 2024, bayitura Umukuru w’Igihugu ku bw'ibigwi bye bihambaye n'ibitangaza yagejeje ku Rwanda.

    9.     Papa w'Urubyiruko – Nessa ft Beat Killer 


    Nyuma y'ibiganiro byihariye bagiranye na Minisitiri Utumatwishima hamwe n'urundi rubyiruko rubarizwa mu myidagaduro, Nessa na Beat Killer bakoze mu nganzo na bo bagaruka ku bidasanzwe Perezida Kagame yakoreye u Rwanda ariko by'umwihariko ku rubyiruko abereye umubyeyi.

    10. Tumutore — Mitsutsu


    Kazungu Emmanuel [Mitsutsu] usanzwe umenyerewe nk'umunyarwenya, yatunguye benshi mu kwezi gushize ashyira ahagaragara amashusho y'indirimbo y'amatora yise 'Tumutore,' ishishikariza abanyarwanda kuzatora Paul Kagame ku bw'ibigwi bye bihambaye, mu matora y'Umukuru bw'Igihugu n'ay'Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka.

    Iteka rya Perezida rya Perezida ryasohotse ku wa 11 Ukuboza 2023, ryemeje ko amatora ya Perezida wa Repubulika azabera rimwe n’ay’Abadepite ku wa 15 Nyakanga 2024. Ku banyarwanda baba hanze y’u Rwanda, amatora azaba ku wa 14 Nyakanga 2024.

    Mu bakandida bujuje ibisabwa bemerewe guhatana ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ari Kagame Paul watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi, Habineza Frank watanzwe n’Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party) ndetse na Mpayimana Philippe, umukandinda wigenga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143918/senderi-hit-nel-ngabo-na-yago-mu-bakoze-mu-nganzo-bakavuga-imyato-perezida-kagame-video-143918.html

  • Kwizera Jojea yimanye u Rwanda, Amavubi yisubiza umwanya wa mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Kwizera Jojea wakinaga umukino we wa kabiri mu ikipe ya kabiri, cyafashije Amavubi kweguakna intsinzi imbere ya Lesotho maze ihita yisubiza umwanya wa Mbere

    Amavubi yakinaga na Lesotho mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Mu minota 15 ya mbere y’umukino wabonaga Amavubi arimo arusha Lesotho ariko nta mahirwe afatika bararema.

    Lesotho yaje kugaruka mu mukino irakina ndetse ishyira igitutu ku Mavubi ariko umunyezamu n’ubwugarizi bwari buyobowe na Mutsinzi Ange na Manzi Thierry babyitwaramo neza.

    Amavubi yaje kubona amahirwe ariko Nshuti Innocent umupira we bawukuramo, yakurikiwe n’umupira wa Kevin wanyuze inyuma y’izamu.

    Ku munota wa 45, Amavubi yazamutse neza, maze Djihad Bizimana acomekera umupira mwiza Omborenga Fitina warebye uko Kwizera Jojea yari ahagaze amushyirira ku kirenge na we ahita ashyira mu rushundura. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Amavubi yatangiye neza igice cya kabiri n’ubundi isatira binyuze kuri Jojea Kwizera wari wagoye Lesotho.

    Ku munota wa 60, umutoza Frank Spittler yatunguranye akuramo Jojea Kwizera nubwo benshi babonaga arimo akina neza, yahise azanamo Samuel Gueulette.

    Muri iyi minota na Lesotho yageraje gusatira ariko ibura aho imenera kuko mu bwugarizi bari bahagaze neza.

    Ku munota wa 85, kubera imvune Mangwende yahaye umwanya Niyomugabo Claude.

    Umukino waje kurangira ari kimwe ku busa maze Amavubi yisubiza umwanya wa mbere.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino Amavubi yafashe umwanya wa mbere n’amanota 7 inganya na Afurika y’Epfo ya kabiri na Benin ya 3, Lesotho ya 4 ifite 5, Nigeria ifite 3, Zimbabwe 2.

    11 Lesotho yabanje mu kibuga

    11 Lesotho yabanje mu kibuga

    Omborenga Fitina yagize umukino mwiza

    Mugisha Gilbert yagerageje amahirwe atandukanye

    Muhire Kevin yagize umukino mwiza

    Jojea Kwizera watsinze igitego cya mbere cy’Amavubi

    Bishimira igitego cya Jojea Kwizera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-jojea-yimanye-u-rwanda-amavubi-yisubiza-umwanya-wa-mbere-amafoto

  • Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo #rwanda #RwOT

    Mu gusobanura impamvu bamaze imyaka 8 yuzuye mu mashyamba ya Kongo n'uBurundi batagera ku mugambi wabo wo guhirika ubutegetsi mu Rwanda no kugarira ingoma y'abajenosideri, 'Jenerali' Habimana Hamada utegeka inyeshyamba za CNRD-FLN, kuri uyu wa mbere yashyize ku mbuga nkoranyambaga ijambo ryuzuyemo kwiheba, kubera ubujyahabi bwo kubundabunda mu bihuru, batazi niba bari burenze umunsi.

    Habimana Hamada aterura avuga ko muri CNRD-FLN havutsemo udutsiko tw'amacakubiri(we yise 'utudumbidumbi') ngo dushingiye ku nda nini, irondakoko n'irondakarere.

    Ibyo rero ngo byaciye intege abarwanyi, abatarazize akagambane no gusubiranamo hagati yabo, ngo bagwa mu bitero byo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

    Habimana Hamada kandi yahishuye ko hari bagenzi be bafashwe mpiri, ubu ngo bakaba bafungiye mu magereza hirya no hino.

    Gutakaza 'Morale' kandi nk'uko umukuru wabo yabivuze, ngo byatumye abatari bake bahoze mu nyeshyamba za CNRD-FLN bahitamo kwishyikiriza 'umwanzi'( aha ni u Rwanda yavugaga), abandi bata bagenzi babo mu bihuru, bahungira hirya no hino mu bihugu by'Afrika ndetse n'Uburayi. ' Jenerali' Hamada ati: 'Gutahiriza umugozi umwe kwacu biracyari kure nk'ukwezi'.

    Ikindi umukuru w'izi nkorabusa yagarutseho ni ugushimira ibihugu byabahaye byose ngo bagere ku ntego, ariko barinanirwa kubera kutagira impamvu barwanira, ubugwari n'amacakubiri.

    Nubwo ateruye ngo avuge amazina y'ibyo bihugu, abarwanyi n'abayobozi ba CNRD-FLN bafatiwe ku rugamba bivugiye ko uyu mutwe ukorera muri Kivu y'Amajyepfo muri Kongo, no mu Burundi, cyane cyane mu ishyamba rya Kibira, rihana imbibi n'u Rwanda.

    Twibutse ko uyu mutwe ugizwe n'abiyomoye kuri FDLR, maze muri Gicurasi 2016 wiyita CNRD- Ubwiyunge, uhita unayoborwa na Irategeka Wilson waje kwicwa mu mwaka wa 2020.

    Hari amakuru yavuze ko Wilson Irategeka yishwe n'ingabo za Kongo, ariko hakaba n'ayemeza ko ahubwo yaguye mu gico yatezwe na bagenzi be bo muri CNRD, bapfa imyanya, ibisabano n'ibisahurano.

    Aho uwo mutwe wihurije na MRCD ya Paul Rusesabagina, byahindutse CNRD-FLN, ubu ikaba itegekwa na Habimana Hamada.

    Nk'uko' Jenerali' Hamada abivuga rero, CNRD-FLN koko yahuye n'akaga gakomeye, cyane cyane ubwo abarwanyi n'abategetsi bayo bicwaga nk'udushwiriri, abandi amagana bagafatwa, barimo abavugizi bayo, Callixte Nsabimana''Sankara' na Cap. Herman Nsengimana.

    Aba bo kimwe na bagenzi babo benshi, bagize amahirwe yo kuba ubu batekanye mu Rwanda, aho gukomeza kubundabunda no gufumbira amashyamba ya Kongo n'u Burundi, babizi ko batazanagera ku mugambi wabo mubisha.

    The post Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/urwishigishiye-ararusoma-amaganya-ya-habimana-hamada-wa-cnrd-fln-aragaragaza-ubujyahabi-bishoyemo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urwishigishiye-ararusoma-amaganya-ya-habimana-hamada-wa-cnrd-fln-aragaragaza-ubujyahabi-bishoyemo

  • Yihebeye iby'imari; icyerekezo cy'Ikigega Agaciro no kwimakaza ikoranabuhanga- Tesi Rusagara yabivuye imuzi – #rwanda #RwOT

    Tesi Rusagara yari asanzwe ari umuyobozi wa Kigali Innovation City, umwe mu mishinga ihanzwe amaso n'Abanyarwanda benshi, bitewe n'uko uzasiga u Rwanda ari igicumbi cy'ubumenyi mu by'ikoranabuhanga muri Afurika ndetse ukarufasha kugera ku nzozi zo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Mu kiganiro The Long Form, Tesi Rusagara yagarutse kuri byinshi ku buzima bwe birimo uko yiyumva nk'umugore uri mu buyobozi bukuru bw'ikigo cy'ubwishingizi, urukundo akunda igihugu n'uko yihebeye ibijyanye n'imari.

    Tesi Rusagara mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza yize ibijyanye n'Imari muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y'Epfo ndetse akura impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Stanford University mu 2017.

    Yagaragaje ko yagatangiriye akazi muri Banki ya Kigali, ibintu byanatumye agira ubunararibonye muri serivisi z'imari ndetse n'ikoranabuhanga.

    Tesi Rusagara yakoze imirimo itandukanye muri Banki ya Kigali, bituma yisanga mu biro by'Umukuru w'Igihugu mu ishami rishinzwe Politiki n'Ingamba 'Strategy and policy unit'.

    Yakomeje ati 'Ntekereza ko muri icyo gihe cyose nisanze nkunda cyane imirimo ihuriweho, yaba mu bijyanye n'imari n'ikoranabuhanga kuko naje kubona ko ahazaza ariho herekeza mu gukoresha ikoranabuhanga.'

    Yagaragaje kandi ko kwiga no gukorera muri Silicon Valley mu mujyi wa San Francisco muri Leta ya California, nabyo byamwunguye ubumenyi bujyanye no kumenya ubwoko bw'ishoramari igihugu kiba gikeneye binashingiye ku cyerekezo igihugu cyihaye.

    Tesi Rusagara kandi afite inararibonye mu ikoranabuhanga kuko yakoze ku mishinga itandukanye iryimakaza ubwo yari umujyanama mu bijyanye na serivisi z'imari kandi byamuhaye kugira ubunararibonye mu nzego zinyuranye ariko zuzuzanya ni ukuvuga imari n'ikoranabuhanga.

    Urukundo rw'igihugu rwatumye ava muri Amerika

    Bamwe iyo babonye amahirwe yo kwerekeza ku mugabane w'u Burayi cyangwa muri Amerika bakabonayo n'imirimo, bahitamo kugumayo bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo ko imishahara aba ari myiza no kuba ibyo bihugu byarateye indi ntambwe.

    Tesi Rusagara yagaragaje ko kuba yarabaye muri Amerika, byamufashije kwiga uko ibintu byinshi bikorwa ariko ko yagombaga kugaruka mu gihugu gukoresha bwa bumenyi yahavomye.

    Ati 'Naje gutekereza ko nkeneye kumenya uko bakora. Ese gukorera mu bihugu nka Amerika bimera bite? Ni ibihe bibazo bagihura nabyo. Nashakaga kubimenya byose mu buryo bwo kwiga ariko no mu kazi. Ku rundi ruhande rero narebaga uko bishobora kuba byakenerwa ku mugabane wa Afurika n'u Rwanda.'

    'Ntekereza ko kimwe mu byo kwirata dufite nk'igihugu ari uko tugira intego ngari, turi igihugu gikurura abanyempano uretse n'Abanyarwanda ariko n'abanyamahanga.'

    Yakomeje agaragaza ko nyuma yo kubona ko uramutse uzanye ubumenyi busabwa no kurebera hamwe uko yakoresha ibyo yabonye muri ibyo bihugu mu iterambere ry'u Rwanda, yahisemo kugaruka agafatanya n'abandi kubaka u Rwanda.

    Icyerekezo cy'Akagaciro Fund

    Tesi Rusagara yavuze ko ku munsi wa mbere mu nshingano zo kuyobora Ikigega Agaciro bitamugoye cyane ko atari mushya mu mirimo nk'iyo, ariko kuko yari ahinduye inshingano byasabye ko atangira kwiga kuva ku munsi wa mbere kugira ngo abashe gukorana n'abandi.

    Yagaragaje ko kandi ikintu kigora umuntu winjiye mu nshingano nshya ari uko yakumva ko ibintu byose abizi, ashimangira ko kubaza icyo utazi bifasha mu kunoza ibyo ukora.

    Tesi Rusagara yavuze ko u Rwanda rugira amahirwe y’uko rugira icyerecyezo cyagutse

    Tesi Rusagara yagaragaje ko nubwo hari abantu bibaza uburyo igihugu nk'u Rwanda gifite ubukungu buri hasi gishobora kugira ikigega nk'agaciro, bitagakwiye kwibazwa kuko icyo gisobanuye ari nk'uko umuntu yagira konti ye yo kuzigamira.

    Ati 'Ubundi abantu bakwiye kugitekereza nka konti yo kwizigamira. Ndatekereza ko nawe ufite konti yo kuzigamira. Ni amafaranga uzigama uzakoresha mu gihe kizaza. Aha rero ni nka konti y'igihugu ku bizakoreshwa mu ishoramari ry'ahazaza.'

    Yagaragaje ko kuri ubu atari umwihariko w'u Rwanda gusa kuko muri Afurika hari ibindi bihugu byamaze gushyiraho ubwo buryo birimo Maroc, Botswana, Nigeria, Libya, Gabon n'ibirwa bya Maurice ariko u Rwanda rumaze imyaka irenga 12 rugifite.

    Yavuze ko igituma u Rwanda rurushaho gukataza mu iterambere ry'ubukungu, ari uko ruharanira kwigira ndetse n'inkunga rubonye rukazikoresha bigendanye n'icyerekezo rufite aho guhabwa amabwiriza n'abazitanga.

    Ati 'Ibyo bijyana n'icyerekezo ufite n'ubushake ufite. Utangira ufite duke ukagenda waguka. Ntekereza ko kugira ikigega atari byo bifite agaciro ahubwo impamvu wahisemo kubikora n'uburyo ubikoramo ndetse n'igihe ubikoreremo ari nabyo mwihariko w'u Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko bisaba kwizigamira bisaba kwigomwa kuko umuntu atazigama ibyo asaguye.

    Kugeza ubu Ikigega Agaciro Development Fund gifite agaciro k'arenga miliyari 300 Frw ubariyemo umutungo wayo.

    Kuri ubu igishora mu kugura imigabane mu bigo bitandukanye aho bigize nibura 60%, kikagira ishoramari ryakozwe mu mpapuro mvunjwafaranga, ubwizigame n'ibindi bigize umutungo wacyo wose kuri ubu.

    Iki kigega gifite imigabane mu bigo 28 bitandukanye birimo BK Group, BRD, Irembo, KTRN, ibigo bikora ubuhinzi bw'icyayi ndetse kikagira n'ishoramari riheruka gukorwa muri TDB Bank.

    Tesi Rusagara kandi yagaragaje ko mu minsi ishize hatangijwe uruganda rutunganya ifumbire mvaruganda mu Rwanda ruherereye mu Karere ka Bugesera narwo rwashowemo imari n'ibindi bitandukanye bishorwamo imari hagamijwe inyungu.

    Yashimangiye ko nubwo Agaciro Fund gashora kagamije inyungu ku byashowe mu buryo bw'amafaranga ariko n'ingaruka bigira ku guhindura imibereho myiza y'abaturage ari ingenzi cyane.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-yihebeye-iby-imari-icyerekezo-cy-ikigega-agaciro-no-kwimakaza

  • Abashakashatsi bo muri Malawi babonye ibisigazwa by'indege yari itwaye visi perezida #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi bo muri Malawi babonye ibisigazwa by'indege yari itwaye Visi Perezida Saulos Chilima, nk'uko byatangajwe n'igisirikare, kuri uyu wa Kabiri, nyuma y'umunsi umwe indege iburiwe irengero.

    Indege ya gisirikare yari itwaye Chilima w'imyaka 51, n'abandi icyenda yaburiwe irengero ku wa Mbere nyuma yo kunanirwa kugwa mu mujyi wa Mzuzu uherereye mu majyaruguru kubera ikirere cyari kimeze nabi maze isabwa gusubira mu murwa mukuru Lilongwe.

    Amafoto yashyizwe ahagaragara na AFP yahawe n'umwe mu bagize itsinda ry'abatabazi mu gisirikare yerekanaga abakozi b'ingabo bahagaze ahantu hahanamye hafi y'ibisigazwa by'indege biriho imibare y'indege y'Igisirikare cyo mu Kirere cya Malawi, Dornier 228-202K.
    Nyakubahwa Perezida Lazarus Chakwera yagombaga kugeza ijambo ku gihugu. Ntabwo byahise bisobanuka niba hari abarokotse.

    Kuri uyu wa Kabiri, abashinzwe ubutabazi bashakishaga mu ishyamba ryuzuye ibicu mu majyepfo ya Mzuzu, nyuma y'uko abayobozi babonye umunara wa nyuma wohereje amakuru y'indege mbere y'uko ibura.

    Mbere, umuyobozi w'ingabo, Gen. Paul Valentino Phiri, yavuze ko ibindi bihugu, birimo abaturanyi ba Malawi, byafashaga mu bikorwa byo gushakisha, babifashijwemo na kajugujugu na drone.

    Iri tsinda ryari mu ndege ryari ryahagurutse nyuma ya saa tatu za mu gitondo (0700 GMT) i Lilongwe ku wa Mbere ryitabiriye umuhango wo gushyingura uwahoze ari minisitiri muri guverinoma nko mu bilometero 370 uvuye i Mzuzu.

    Uwahoze ari umudamu wa mbere (First Lady) muri Malawi, Shanil Dzimbiri, na we yari mu ndege.

    The post Abashakashatsi bo muri Malawi babonye ibisigazwa by'indege yari itwaye visi perezida appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abashakashatsi-bo-muri-malawi-babonye-ibisigazwa-byindege-yari-itwaye-visi-perezida/

  • Imyaka 12 yo guhanyanyaza! Urugendo rwa Visio… – #rwanda #RwOT

    Mu 2012, ni bwo ikipe ya Vision FC yabonye izuba aho yashingiwe mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo ahazwi nko ku Mumena. Iyi kipe yifitiye abafana b’abakorano kandi bashingiye ku muryango, yashinzwe nk’uko andi makipe ashingwa, gusa ikaba yari ifite intego yo kuzamura abana bakiri bato nk’uko umuyobozi w’iyi kipe John Birungi yabitangaje.

    Yagize ati: “Turashima Imana kuba tuzamutse mu cyiciro cya mbere, hari hashize imyaka 12 tubishaka gusa ntabwo byakunze. Iyi kipe yatangiye ari irerero ariko uko imyaka yagiye itambuka yageze n’aho ibona ko yakina icyiciro cya mbere kandi birakunze.”

    Vision FC yakirira imikino yayo kuri sitade Mumena, yazamutse mu cyiciro cya mbere ibaye iya kabiri mu cyiciro cya kabiri inyuma ya Rutsiro FC yanayitsinze ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.

    Vision FC yari imaze imyaka 5 igera mu mikino yo gukuranwamo ariko bikanga, gusa byasigaga ibimenyetso ko ari ikibazo cy’igihe bidatinze izibona mu cyiciro cya mbere.

    “Uyu mwaka twashyizemo ingufu nyinshi kugira ngo ikipe izamuke. Uyu mwaka twagize n’abantu b’inshuti benshi badufashije turakorana. Tuje mu cyiciro cya mbere gusanga abandi duhuje ibitekerezo kandi turabyishimiye.”

    Murebi Rashid ubanza ibumoso wanyuze muri Mukura, ni we watsindiye ibitego byinshi Vision FC muri uyu mwaka w’imikino, akaba yaragize uruhare rukomeye kugira ngo iyi kipe izamuke 

    Vision FC nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere yahise iba ikipe ya munani izakina icyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino ibarizwa mu mujyi wa Kigali nyuma ya; APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali, Police FC, Gasogi United na Gorilla FC.

    Perezida Birungi yakomeje avuga ko n’ubwo bageze mu cyiciro cya mbere atari abo kuza ngo bahite basubirayo. Yagize ati: “Ubu intego ya mbere ni ukuguma mu cyiciro cya mbere twatangiye turi ikipe y’irerero kandi ntabwo tuzahinduka tuzakomeza gukora abakinnyi bakiri bato, ndetse tugire n’ikipe ikomeye.”

    Vision FC biteganyijwe ko izajya yakirira imikino yayo kuri sitade ya Kigali Pele Stadium kuko ikibuga yakiniragaho cya Mumena kitujuje ibisabwa bigenderwaho harebwa ibibuga bizakoresha mu cyiciro cya mbere.

    John Birungi (ubanza iburyo) Perezida wa Vision FC ari kumwe na KNC uyobora Gasogi United avuga ko yamufashije cyane 


    Vision FC ifite abafana badafite icyo batwaye n’ubwo harimo ababa bavuye mu yandi makipe 

    Muvunyi Felix Umutoza wa Vision FC ndetse akaba ari we unayizamuye mu cyiciro cya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143904/imyaka-12-yo-guhanyanyaza-urugendo-rwa-vision-fc-yasekewe-nizuba-ryicyiciro-cya-mbere-143904.html

  • Kuzunguza ibitoki nimiti yica imbeba! Ubuzim… – #rwanda #RwOT

    Umuziki ni kimwe mu bintu bimaze gutera imbere binajyanirana kandi n'uruganda rw'imyidagaduro rwose muri rusange muri Afurika.

    Gusa benshi mu barubarizwamo batekereza gusa ku bihe byiza abantu b’ibyamamare baba barimo, nyamara ntibatekereze ku buzima butoroshye banyuzemo kugera aho bageze.

    Uyu munsi twatereye akajijisho kuri bamwe mu byamamare bo mu gihugu cya Nigeria bari mu bihe byiza muri Afrika no ku Isi, tubategurira bimwe mu byo batangaje bahoze bakora mbere yo kwamamara.

    Tems

    Icyamamare muri Afrobeats, Tems umaze igihe atigisa Isi mu bikorwa biremereye mu myidagaduro, no kuba yaragukanye Grammy Award, birashoboka ko ibyo byose bitari bukunde iyo akomeza kwizirika ku kazi yakoraga mbere yo kujya mu muziki.

    Mu kiganiro kimwe yagiranye na Korty EO yagarutse ku kazi yahoze akora mbere yo kwinjira mu muziki ati: 'Nahoze nkora mu iyamamazabikorwa ryifashishije ikoranabuhanga.' Agaragaza ko atari mwiza muri ako kazi, kugeza n'ubu akaba atibaza niba ari we wakoraga ako kazi.

    Joeboy

    Uyu muhanzi umaze kugwiza ibigwi, mbere yahoze akora mu ruganda rutunganya amazi. Icyo gihe yakoraga mu kwamamaza aho yabaga asangiza abantu ubwiza bw'ibyo bakora.

    Mu kiganiro na Afrobeats Intelligence Podcast, yumvikanye agira ati: 'Ubwo nigaga muri Kaminuza nigeze guhagarikwa icyo gihe nahise mfata umwanzuro wo gushaka akazi namaze amezi 3 nkashaka muri Lagos yose.' Yaje kubona akazi mu ruganda rutunganya amazi.

    Banky W

    Banky W umaze igihe mu muziki, yabaye umupasiteri, ubu ari mu banyapolitike babigize umwuga, ariko mbere yabanje gukora mu resitora mu kugurisha imyenda. Yanagurishijeho ibyuma byo mu gikoni [Kubibunza].

    Banky asobanura uko byagenze, yagaragaje ko yabonye buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza imwe yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ariko ababyeyi be bakaba batari bafite ubushobozi bwo kumufasha kuyigamo. 

    Avuga ko yagombaga kwifashisha amafaranga macye ishuri ryamugeneraga akanakora ibindi byinshi kugira ngo abashe kubaho. Yavuze ko bitari byoroshye. Ibi yabitangaje mu gikorwa cyateguwe na Modern Democatic Party muri 2018.

    P-Square

    Aba banyabigwi mbere yo kuba ibyamamare bakoraga akazi gasanzwe aho Paul yakoraga nk'umunyamashanyarazi naho Peter agakora ibikoresho bishaje by'ikoranabuhanga.

    Peter Okoye yatangaje aya makuru mu kiganiro yagiranye The Beat 99.9 muri 2014 aho yagize ati: 'Nahoze nkora ibikoresho binyuranye by'amashanyarazi.'

    Timaya

    Uyu muhanzi we yigarutseho mu ndirimbo yise “Plantain Boy”, ahishura ko yanyuze mu buzima butamworoheye.

    Mu kiganiro yagiranye Coca Cola Urban Music Festival muri 2021, yumvikanye agira ati: 'Nahoze ngurisha ibitoki, ariko ubu ndi umukire.'

    Avuga ko yanyuze mu buzima butoroshye ati: 'Nanyuze mu bihe bitoroshye, niba wibwira ko uri kunyura mu bikomeye ntuzigere ucika intege, komeza ugerageze umunsi umwe uzatsinda.'

    Patoranking

    Muri iyi minsi ari mu bihagazeho ndetse afite umuryango yatangije ufasha abatishoboye cyane cyane abanyeshuri. Avuga ko mbere yacuruzaga imiti yica imbeba [Sumuyapanya]. Yabaheyo kandi umuyede ku mashatsiye atandukanye.

    Ibi yabigarutseho mu itangwa ry'ibihembo bya Headies Next Rated muri 2014. Ati'Nimbabwira ko nigeze kubeshwaho no gucuruza imiti yica imbeba, Ese muranyizera? Nimbabwira ko nigeze kubaho umuyede murabyakira? Ariko Imana yankuyeho igisuzuguriro.'

    Patoranking avuga ko inkuru ye yakabereye abandi urugero kandi ko umuntu adakwiriye na rimwe kwizera abantu bamubwira ko atabigeraho atabikora.

    Banky W avuga ko ubuzima bwatumye akora ibikoreka n’ibidakoreka ngo abashe kugera ku cyo yifuza Tems yatangaje ko atiyumvisha ukuntu yakoze mu birebana n’iyamamazabikorwa kuko byari ibya ‘mbuze uko ngira’ Timaya agaragaza ko icyo umuntu yakwifuza kugeraho cyose yakigeraho yihereyeho ibyo yanyuzemoPatoranking umaze kuba ikimenyabose yigeze gucuruzaho imiti yica imbeba anaba umuyede ariko Imana yamuhinduriye amateka avuga ko yayahindurira buri umwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143916/kuzunguza-ibitoki-nimiti-yica-imbeba-ubuzima-bwa-mbere-yubwamamare-bwabarimo-tems-patorank-143916.html

  • Ivan Minnaert yabonye ikipe nshya hanze y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana na Gorilla FC, Ivan Jacky Minnaert yamaze kubona ikipe nshya ya Fassell yo muri Liberia.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2024 ni bwo uyu mutoza uheruka gutandukana na Gorilla FC muri Gicurasi, yatangajwe nk’umutoza mushya w’iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Liberia.

    Iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere ikaba ifite igikombe kimwe cy’igihugu yatwaye muri 2014, muri 2015 yakinnye CAF Confederation Cup iviramo my ijonjora ry’ibanze.

    Ivan Minnaert watoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Rayon Sports na Mukura, yagizwe umutoza wa Gorilla FC muri Gashyantare 2024 aho yari yahawe intego zo kugumisha iyi kipe mu cyiciro cya mbere.

    Nubwo yayisanze iri habi, iyi kipe yaje gukora uko ashoboye kose iguma mu cyiciro cya mbere aho yasoje ku mwanya wa 10 gusa ntibumvikanye ngo abe yakomeza kuyitoza mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    Ivan Minnaert yabonye ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ivan-minnaert-yabonye-ikipe-nshya-hanze-y-u-rwanda