Blog

  • Ububiligi: Nkunduwimye( Bomboko) uherutse guhamwa n'ibyaha bya Jenoside yakatiwe imyaka 25 y'Igifungo #rwanda #RwOT

    Urukiko rwa rubanda (Cour d'Assises) rw'I Buruseli mu Bubiligi kuri uyu wa 10 Kamena 2024 rwahanishije Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya Bomboko imyaka 25 y'igifungo nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n'ibyo gufata Abagore ku ngufu muri Jenoside.

    Nkuko byagiye bigenda mu minsi y'uru rubanza rwari rumaze amezi asaga abiri, Bomboko nta gihe na kimwe yigeze yemerera urukiko ko ibyo ashinjwa ari ukuri. Yakomeje avuga ko ari umwere, ko abeshyerwa, ko ahubwo yarokoye Abatutsi, ko kandi mu buzima bwe nta rwango yigeze abagirira.

    Nkunduwimye, yagiye yumvikana kenshi mu rukiko avuga ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma, ko ahubwo nawe mu gihe cya Jenoside yashoboraga kwicwa bitewe n'uko yari afite umugore uvindimwe na Majyambere Silas wari warahunze igihugu mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iba.

    Uretse Bomboko wagiye agaragariza urukiko ko arengana, ko abeshyerwa ku byaha yashinjwaga, hari na bamwe mu bagaragaye mu rukiko barimo n'abo mu muryango we barubwiye ko yari umuntu mwiza.

    Mu guhanisha Bomboko igifungo cy'imyaka 25, Urukiko rwavuze ko impamvu ari uko ngo yitwaye neza mu myaka amaze muri iki Gihugu, ntabyo yangije. Rwavuze kandi ko ngo kubera imyaka afite nayo biri mu mpamvu zatumye agabanyirizwa.

    Nkunduwimye Emmanuel (Bomboko) w'Imyaka 65 y'amavuko ni Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'Ububiligi ari naho atuye. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa i Buruseli tariki ya 08 Mata 2024.

    Ubwo urukiko rwasomaga mu ruhame ibyaha rwahamije Bomboko, rwahise rutegeka Polisi guhita imuta muri yombi, bitandukanye na mbere ubwo yajyaga aza mu rukiko avuye iwe ndetse aherekejwe na benshi bo mu muryango we. Uwo munsi asomerwa ibyaha rumuhamije, abamuherekeje batashye bonyine asigara mu maboko atari aye.

    Uwo munsi kandi, Umunyamakuru Grace Ingabire woherejwe n'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro( Pax Press) gukurikirana iby'uru rubanza, yavuze ko mu bigaragara Bomboko nta gahunda yo gufatwa yiyumvagamo bitewe n'ukuntu yagaragaraga mu rukiko, uko yari yaje yambaye(umweru hejuru) bigaragara ko asa n'uwiteguye ko ari butsinde agataha, ibitaramuhiriye kuko yahise atabwa muri yombi.

    Bomboko, Ibyaha yahamijwe bivugwa ko yabikoreye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro. Mu gihe cya Jenoside na mbere yaho hari muri Segiteri Cyahafi. Byavuzwe mu rukiko ko ahari igaraje ryitwaga AMGAR ariho Abatutsi bicirwaga bakajugunywa mu byobo byari inyuma y'iryo garaje abandi bakahabicira.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/06/11/ububiligi-nkunduwimye-bomboko-uherutse-guhamwa-nibyaha-bya-jenoside-yakatiwe-imyaka-25-yigifungo/

  • Amakuru atunguranye ari kuvugwa muri APR FC mbere y’uko yesurana na Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru mashya ari kuvugwa muri Nyamukandagiramukibuga aremeza ko yasinyishije umutoza mushya wo muri Serbia Darko Nović imyaka ibiri .

    Aya makuru yagiye hanze nyuma yuko iyi kipe yanditse kuri X ko abafana bakitegura kwakira umutoza mushya.

    Novic akaba afite imyaka 52, aho yatoje amakipe arimo ES Sétif, US Monastir n'Ikipe y'Igihugu ya Libya.

    APR FC ikaba iheruka gutandukana na Thierry Froger ku mpera z'umwaka w'imikino.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-atunguranye-ari-kuvugwa-muri-apr-fc-mbere-yuko-yesurana-na-rayon-sports/

  • Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTB yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri, nibwo umuyobozi wa UTB wungirije ushinzwe amasomo yashyize hanze itangazo ry'uko uwari Umuyobozi Mukuru wayo yitabye Imana kuwa 10 Kamena 2024.

    Prof. Simon yakoze imirimo itandukanye, nk'aho yabaye Umuyobozi wungirije muri kaminuza y'ubuvuzi ya Fins muri Uganda, aba umushakashatsi n'inzobere mu gutegura imishinga.

    Yahuguye abashakashatsi n'abasesenguzi ndetse akora ubushakashatsi bwinshi mu nzego zitandukanye muri Siyansi mbonezamubano na politiki n'indi mirimo itandukanye.

    Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Canada yitabye Imana amaze imyaka ibiri muri Kaminuza ya UTB yagiyemo mu mwaka wa 2022.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTB, Prof. Dr. Simon Wiehler, yitabye Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-mukuru-wa-kaminuza-ya-utb-yitabye-imana

  • Ikoranabuhanga ryagaragajwe nk'inkingi yafasha mu kongera urubyiruko rwitabira ubuhinzi n'ubworozi – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangarijwe mu marushwanwa ya 'Ayute Africa Challenge' ahatanamo urubyiruko rufite imishinga myiza y'ikoranabuhanga mu buhinzi no guhanga udushya muri Afurika.

    Ni amarushanwa ategurwa n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n'inzara, Heifer International, yabereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere kuri uyu wa 11 Kamena 2024.

    Uyu muryango ukorera mu bihugu 19 ku mugabane birimo icyenda byo ku mugabane wa Afurika birimo n'u Rwanda.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Rwigamba Eric, yavuze ko kwegereza ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga urubyiruko ari byo bifasha mu kuzamura abisanga mu buhinzi n'ubworozi.

    Yagize ati 'Dufatanyije na Minisiteri y'Ikoranabuhanga turimo gushyiraho ibigo by'ikoranabuhanga (ICT Hubs) […] ndetse no kugeza ikoranabuhanga na internet ahantu hose. Urubyiruko iyo uruhaye aho hantu ho gukorera kubera bakunda ikoranabuhanaga bazi no kurikoresha uba ubahaye urubuga bakabasha guhanga udushya twarushaho guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.'

    Rwigamba yavuze ko ariko hari aho igihugu kigeze mu kuzamura umubare w'urubyiruko rukora imishinga y'ikoranabuhanga mu buhinzi n'ubworozi.

    Ati 'Hari ibikorwa ibijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ry'imashini zihinga n'izisarura, abazikoresha ni urubyiruko. Mu bijyanye no kuhira kandi dufite urubyiruko rwibumbiye mu makoperative rutanga serivise zo kuhira ku bahinzi n'aborozi bakabishyura. Hari n'abahinga imboga muri greenhouses ndetse n'abakora ubworozi bw'inkoko.'

    Rwigamba yavuze ko ahazaza h'ubuhinzi hari mu biganza by'urubyiruko kandi rushobora gutanga umusanzu ukomeye mu kurwanya ubukene. Gusa yavuze ko ingamba zituma ibyo bigerwaho zitakwishobozwa na Leta gusa ahubwo ko hakenewe ubufatanye bw'inzego harimo imiryango mpuzamahanga ndetse no kutagira icyiciro gihezwa nk'uko mu Rwanda bimeze.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rukora ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi rukoramo imishinga irenga 1,300. Ni mu gihe imibare ya gahunda y'igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4) 2018-24 igaragaza ko ubuhinzi bugize kimwe cya gatatu cy'ubukungu bw'u Rwanda.

    Igaragaza kandi ko butanga hafi kimwe cya kabiri cy'ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, kandi butanga akazi ku bantu bajya kungana na bibiri bya gatatu by'abaturage bose bageze igihe cyo gukora.

    Rwigamba Eric yavuze ko ahazaza h'ubuhinzi hari mu biganza by'urubyiruko kandi bushobora gutanga umusanzu ukomeye mu kurwanya ubukene

    Aya marushanwa yari yitabiriwe n’abaturutse ku migabane itandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikoranabuhanga-ryagaragajwe-nk-inkingi-yafasha-mu-kongera-urubyiruko-rwitabira

  • Urubyiruko ruterwa isoni no kugura udukingirizo rwatekerejweho: Imishinga itandatu yahawe miliyoni 10 Frw muri iAccelerator6 – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo guhemba iyi mishinga wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Kamena 2024. Imishinga itandatu yatsinze ni iyatoranyijwe muri 15 yageze mu cyiciro cya nyuma.

    Buri mushinga watsinze wagenewe ibihumbi 10$ [Asaga miliyoni 13 Frw] na ba nyirawo bahabwe ubujyanama buzabafasha kuyinoza neza.

    Umushinga wabaye uwa mbere ni uwa Sonia Umwali, w'isomero ahuriyeho na bagenzi be bise 'Rango Library' rizajya rifasha urubyiruko kubona amakuru arimo n'ay'ubuzima bw'imyororokere.

    Uwabaye uwa kabiri ni uwa Mutoni Reine, Iradukunda Kevin Jonathan, na Iradukunda Jean Claude, bafite umushinga wa butike y'ikoranabuhanga izajya igurisha udukingirizo bidasabye ko haba harimo umucuruzi. Iyi butike yiswe 'Mushuti Wanjye Kiosk' izafasha urubyiruko ruterwa isoni no kugura udukingirizo.

    Umushinga wa Hakizayezu Fabrice na mugenzi we wo gukwirakwiza inyandiko n'ibitabo birimo amakuru ajyanye n'ubuzima bw'imyororokere wiswe 'Nyigisha' ukaba witezweho gufasha mu gutanga amakuru agamije kwirinda inda ziterwa abangavu, ndetse no gutanga amakuru ajyanye no kurushaho kwirinda virusi itera Sida mu rubyiruko.

    Umugwaneza Audrey na bagenzi be babiri nabo bafite umushinga wabaye uwa kane w'ibiganiro bise 'Matter Mind' bigamije gusobanura neza ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.

    Shimwa Axel wiga ubuvuzi muri University of Global Health Equity na Abdul bafite umushinga wa 'application' ya telefone bise 'Emotion' uzajya ufasha urubyiruko rufite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe kubona ubufasha. Wabaye uwa gatanu.

    Umushinga 'Mindora' wa Kwizera Rulinda na bagenzi be, ukoresha ikoranabuhanga rya 'application' ishyirwa muri telefone, igafasha uyikoresha kubona amakuru ajyanye n'ubuzima bwo mu mutwe no kuganira n'inzobere, niwo wabaye uwa gatandatu.

    Muri ibi birori byahujwe n'igikorwa 'cy'Ihuriro ry'urubyiruko', Therese Karugwiza wari uhagarariye UNFPA Rwanda, yavuze ko aya marushanwa amaze kuba inshuro esheshatu amaze kugira umumaro cyane ndetse akaba yaratanze umusanzu mu kubaka ubushobozi aho imishinga ariyo ikurura abaterankunga aho kugira ngo ba nyirayo bajye gushaka izo nkunga.

    Imishinga yahatanye uyu mwaka yibanze ku 'Guhanga udushya dutanga ibisubizo birambye mu gukumira akato gahabwa abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe' n'indi yo 'Kunoza uburyo bwo gutanga serivisi n'amakuru nyayo y'ubuzima bw'imyororokere ku rubyiruko'.

    Mu 2024, hakiriwe imishinga 749, yavuyemo 40 na yo yatoranyijwemo 15 yahize indi imbere y'akanama nkemurampaka, yaje gutoranywamo indi itandatu myiza kurusha iyindi.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yavuze ko hari imishinga itatoranyijwe kuko ari mibi, ashimira umuhate wa ba nyirayo.

    Ati 'Intambwe yose mutera ibongerera ubunararibonye bw'umuhate n'ubuhanga bwanyu kandi ni ntagereranywa. Mukomeze muhatane, mukomeze muhange udushya kandi mumenye ko imbaraga zanyu zigira uruhare mu gutegura ejo hazaza h'igihugu cyacu.'

    Ubwo iyi gahunda yatangizwaga mu 2016, byari nk'uburyo bwo guha urubyiruko urubuga rurufasha gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihari.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Umutoni Sandrine, yibukije aba bahawe ibihembo ko imishinga yabo yitezweho gutanga ibisubizo ku muryango Nyarwanda by'umwihariko urubyiruko.

    Ati 'Mu gukemura ibyo bibazo ni uguteganyiriza abo mu bisekuru by'ahazaza ku buryo byabafasha gukuraho inzitizi z'ubukene.'

    Binyuze muri iyi gahunda ba rwiyemezamirimo bato babona amafaranga n'amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo ngo batange umuti w'ibikibangamiye sosiyete.

    Binyuze muri iyi gahunda ba rwiyemezamirimo bato babona amafaranga n'amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo ngo batange umuti w'ibikibangamiye sosiyete

    Hanahembwe umushinga wa butike y'ikoranabuhanga izajya igurisha udukingirizo bidasabye ko haba harimo umucuruzi

    Shimwa Axel wiga ubuvuzi muri UGHE na Abdul bafite umushinga wa 'application' ya telefone bise 'Emotion' uzajya ufasha urubyiruko rufite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe kubona ubufasha

    Mu 2024, hakiriwe imishinga 749, yavuyemo 40 na yo yatoranyijwemo 15 yahize indi imbere y'akanama nkemurampaka, yaje gutoranywamo indi itandatu myiza kurusha iyindi

    Therese Karugwiza wari uhagarariye UNFPA Rwanda, yavuze ko aya marushanwa amaze kuba inshuro esheshatu amaze gutanga umusaruro

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Umutoni Sandrine [ibumoso], yibukije aba bahawe ibihembo ko imishinga yabo yitezweho gutanga ibisubizo ku muryango Nyarwanda by'umwihariko urubyiruko

    Umuhanzi Christiane Bukuru (Boukuru) niwe wasusurukije abari bitabiriye ibi birori

    Umushinga 'Mindora' wa Kwizera Rulinda na bagenzi be, ukoresha ikoranabuhanga rya 'application' ishyirwa muri telefone, igafasha uyikoresha kubona amakuru ajyanye n'ubuzima bwo mu mutwe wahembwe

    Umushinga w'isomero wiswe 'Rango Library' rizajya rifasha urubyiruko kubona amakuru arimo n'ay'ubuzima bw'imyororokere wahembwe

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Elodie Shami, yavuze ko hari imishinga itatoranyijwe kuko ari mibi, ashimira umuhate wa ba nyirayo

    Umushinga wo gukwirakwiza inyandiko n'ibitabo birimo amakuru ajyanye n'ubuzima bw'imyororokere wiswe 'Nyigisha' nawo wagenewe ibihumbi $10


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-ruterwa-isoni-no-kugura-udukingirizo-rwatekerejweho-imishinga

  • Uri amaraso yanjye! Ibikubiye mu ndirimbo Pla… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena 2024, bigaragara ko yanditswe bigizwemo uruhare na Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music, ni mu gihe Yuhi yagize uruhare rukomeye mu ikorwa n'ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo.

    Platini yari amaze iminsi yifashisha imbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko iyi ndirimbo irenze igihangano, ahubwo ni impano yavuye ku mutima we. Yagaragaje ko Producer Davydenko, ari we muntu wa mbere bunguranye ibitekerezo ku ikorwa ry'iyi ndirimbo.

    Ni indirimbo ashyize hanze mu gihe aherutse gukora igitaramo gikomeye yise 'Baba Experience' cyabereye muri Kigali Conference and Exhition Village ahazwi nka Camp Kigali, muri Gashyantare 2024. 

    Iyi ndirimbo yanditse mu buryo bw'umubyeyi wishimiye uburyo umwana we agenda akura, ibyo amwifuriza, amuragiza Imana n'ibindi binyuranye.

    Platini abara inkuru y’umunezero yagize ubwo umwana we w’umuhungu yavukaga, akavuga ko akunda umwana we, kandi basa mu mico n’imyifatire.

    Ati 'Bari bakubwira ko dusa mu mico no mu myifatire? Turi bene Kanyarwanda, dore turangwa n'indero, ndagukunda cyane […] Mu marira no mu byishimo, nzaba mpari, ntumpamagara nzitabe […]

    Avuga ko akunda umwana we yaba ku manywa cyangwa se bwije. Yizeza umwana ko yaba mu marira n’ibyishimo azaba ari kumwe. Ati 'Isi ntizagushuke mwana wanjye uzahora undi mutima.'

    Platini avuga ko umwana we amwuzuza ibyishimo kandi ‘uri amaraso yanjye bujya ‘ akarenzaho ko amukunda. 

    Yavuze ko ahorana isengesho risabira umwana we kuzabaho amahoro, kandi amusaba kuzabana na bose amahoro. Ati “Uramenye uzirinde umugayo, uzagire neza wigendere, iyo neza uzayisanga imbere.”

    Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Platini agaragara ari kumwe n’uyu mwana mu bihe bitandukanye, bakina igisoro, amufasha gusoma igitabo n’ibindi binyuranye biranga urukundo rw'umubyeyi ku mwana we. 

    Muri  Nyakanga 2021, nibwo Platini yibarutse imfura ye na Ingabire Olivia. Aba bombi bakoze ubukwe tariki 27 Werurwe 2021, mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali. 

    Platini yigeze kuvuga ko yamenyanye na Olivia, bahuriye mu bukwe mu mwaka wa 2019.


    Platini yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Ku mutima' yakoreye umuhungu we


    Platini yifashishije imfura ye mu mashusho y'iyi ndirimbo, asaba Imana kuzamurinda


    Platini yavuze ko iyi ndirimbo irenze igihangano, ahubwo ni impano idasanzwe mu buzima bwe 


    Platini n’umugore we barushinze muri Werurwe 2021 mu birori byari binogeye ijisho



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KU MUTIMA' YA PLATINI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143929/uri-amaraso-yanjye-ibikubiye-mu-ndirimbo-platini-p-yakoreye-umuhungu-we-video-143929.html

  • Amavubi yakubise Lesotho mu ngusho asubirana… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wo ku munsi wa 4 mu itsinda C wabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Kamena Saa Kumi n’ebyiri ubera kuri Moses Mabidha Stadium.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye umukino ubona ihererekanya neza ndetse n’abakinnyi barimo Kwizera Jojea na Mugisha Gilbert bakagerageza kurekurira amashoti inyuma y’urubuga rw’amahina gusa imipira ikanyura hejuru y’izamu kure.

    Ku munota wa 13 Mugisha Gilbert yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira yarabonye gusa awuhereje Nshuti Innocent birangira awutakaje.

    Ikipe y’igihugu ya Lesotho nayo yakomeje gukina icungura ku kubona imipira ngo iyirukankane. Ku munota wa 19 iyi kipe y’igihugu yabonye kufura nziza ku ikosa Manzi Thierry yarakoreye Sera Motebang ndetse nahabwa ikarita y’umuhondo maze iterwa na na Thabang Malane gusa ayita hejuru y’izamu kure cyane .

    Ikipe y’igihugu ya Lesotho yatangiye kubona amahirwe menshi imbere y’izamu ugereranyije b’Amavubi gusa ntibayabyaze umusaruro.

    Ku munota wa 43 ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yafunguye amazamu ku gitego cya Jojea Kwizera ahawe umupira na Fitina Ombolenga ku kazi keza Kari kamaze gukorwa na Bizimana Djihad.

    Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ayoboye n’igitego 1-0. Mu gice cya kabiri umutoza w’kipe y’igihugu ya Lesotho,Leslie Notsi yaje akora impinduka mu kibuga akuramo Thabao Lesaonana na Tsepang Sefali hajyamo Tumelo Khutlang na Tlotliso Phatsisi.

    Lesotho yakomeje gukina ishaka uko yakwishyura ikabona uburyo imbere y’izamu gusa n’abakinnyi b’Amavubi barangajwe imbere na Nshuti Innocent bakabona amahirwe gusa ntibayabyaze umusaruro.

    Frank Spittler nawe yaje gukora impinduka mu kibuga akuramo Jojea Kwizera ashyiramo Samuel Gueulette.

    Ku munota wa 71 Amavubi yabonye kufura nziza yashoboraga kugira icyo ibyara ku ikosa Motlomelo Mkwanazi yarakoreye Imanishimwe Emmanuel Manguende gusa itewe na Muhire Kevin ntiyagira icyo itanga.

    Ku munota wa 78 ikipe y’igihugu ya Lesotho yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku mupira waruvuye muri koroneri maze Rethabile arekura ishoti gusa Ntwari Fiacre aratabara arikuramo.

    Umukino warangiye Amavubi atsinze igitego 1-0 ahita yongera kuyobora itsinda n’amanota 7.

    Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga 

    Abakinnyi b’Amavubi bishimira igitego cya Jojea Kwizera 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143930/amavubi-yakubise-lesotho-mu-ngusho-asubirana-ku-mwanya-wicyubahiro-143930.html

  • Shelter Afrique yacyeje ibyo u Rwanda rukora mu kugeza amacumbi aciriritse kuri bose – #rwanda #RwOT

    Umubare w'abatuye Isi uriyongera umunsi ku wundi, bakarushaho kwimukira mu mijyi ibyongera ubukana b'ibura ry'inzu ziciriritse.

    Iteganyamibare ry'u Rwanda rigaragaza ko mu 2050 abaturage bazaba bageze kuri miliyoni 22.1 mu gihe hazaba hubwatswe inzu zirenga miliyoni 5.5 zo kubatuzamo.

    Indi mishinga yatanze icyizere cyo kubona amacumbi aciriritse harimo Bwiza Riverside Homes, Gahanga Riverside City, Bumbogo Housing Estate, Rugarama Park Estate, imidugudu ya Girinzu, imidugudu ya Imara Properties n'indi igenda yubakwa.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Shelter Afrique, Dr Chii Patience Akporji ubwo yari mu nama rusange ya 43 yayo, kuri uyu wa 11 Kamena 2024, yagaragaje ko gahunda zitandukanye u Rwanda rwashyizeho zigamije guteza imbere amacumbi aciriritse, zigaragaza icyizere ko intego igihugu cyihaye zizagerwa.

    Ati 'Nzi neza ko u Rwanda ruri gukorana na Banki y'Isi hamwe n'izindi banki mpuzamahanga mu gushyiraho uburyo bwo gushora imari muri gahunda y'imyubakire bizateza imbere sosiyete z'iyongeramari ku nguzanyo yo kubaka inzu.'

    Yahamije ko imiyoborere myiza irangwa mu Rwanda ari kimwe mu bizatuma kugera ku ntego yo kubonera abaturage bose amacumbi ajyanye n'ubushobozi bwabo byoroha.

    Ati 'Imiyoborere y'u Rwanda no guhanga ibishya muri iyi ngeri, gukoresha ingufu zisubira mu bikorwa by'ubwubatsi n'urwego rukomeye rwo gutera inkunga imishinga y'ubwubatsi irengera ibidukikije, ndetse no guhanga uburyo bushya bwo gutera inkunga iyi mishinga, kugera kuri iyi ntego ntibishobora kunanirana.'

    Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, wanahise afata umwanya w'Umuyobozi Mukuru w'Inama Rusange ya Shelter Afrique yatangaje ko u Rwanda rworohereza abashoramari kwinjira ku isoko, bahabwa amazi n'amashanyarazi n'ibindi bikenewe ahagiye kubakwa.

    Ati 'Guverinoma yinjiramo igiye gutanga ibyorohereza abashoramari, nk'ibibanza iyo ari umushoramari munini, gusonerwa imisoro, guhabwa ibikorwa remezo.'

    'Ikindi dukora mu kurinda ko umuguzi ahendwa, twemeranya mbere yo kubaka igiciro inzu izagurwaho. Rero mbere yo kwemera guha ubutaka bw'ubuntu uwubaka, bagomba kubanza kwemera ibiciro tukabyemeranyaho tugendeye ku gisobanuro cyo kuba inzu iciriritse.'

    Muri rusange inzu ibarwa ko iciriritse mu gihe uyikodesha cyangwa uwishyura inguzanyo yayihaweho atishyura arenga 30% ugereranyine n'ayo yinjiza.

    Umuyobozi Mukuru wa Shelter Afrique, Thierno-Habib Hann yahamije ko mu bihe biri imbere bazashinga ikigo gitanga serivisi z'iyongeramari ku nguzanyo yo kubaka inzu kizajya giha inguzanyo amabanki kugira ngo abashe kuguriza abaturage bashaka kugura cyangwa kubaka inzu bazishyure mu gihe kibarirwa mu myaka ibarirwa hagati ya 20 na 30.

    Kuva mu 1982 Shelter Afrique yashingwa, imishinga yahaye u Rwanda inguzanyo zo kubaka inyubako zo guturamo irenga miliyoni 68.5$, amafaranga yagiye mu bikorwa bya Leta cyangwa mu bikorera.

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Shelter Afrique, Dr Chii Patience Akporji yagaragaje ko u Rwanda ari indashyikirwa mu gushakira abaturage amacumbi aciriritse

    Minisitiri Dr Jimmy Gasore yagaragaje ko nta mushoramari ushobora kunama ku baturage

    Abashinzwe imiturire mu bihugu bitandukanye n’abashoye imari muri iyi ngeri bari kwigira hamwe uko amabanki yabaha inguzanyo ihendutse

    Inama rusange ya 43 ya Shelter Afrique yitabirwa n’abaturuka mu bihugu 44

    Meya w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva yari mu bitabiriye iyi nama

    Amafoto: Herve Kwizera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shelter-afrique-yacyeje-ibyo-u-rwanda-rukora-mu-kugeza-anacumbi-aciriritse-kuri

  • Euro 2024: Twinjirane mu itsinda E ritarimo i… – #rwanda #RwOT

    Hasigaye iminsi 3 gusa ubundi mu gihugu cy’u Budage hakabera irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo ku mugabane w’Iburayi rizwi nka Euro, benshi batanatinya kuvuga ko ari ryo rikurikiranwa cyane nyuma y’igikombe cy’Isi.

    Muri iri rushanwa riba rimwe mu myaka 4, iryo muri uyu mwaka wa 2024 ririmo amatsinda 6 nk’uko bisanzwe kuva muri 2016 amakipe yakongerwa akagirwa 24.

    Kuri uyu munsi tugiye kwinjirana mu itsinda E nk’uko kuri InyaRwanda.com tumaze kubagezaho amatsinda 4 abanza kugira ngo tujyane muri iri rushanwa neza tuzabagezaho amakuru yaryo kuva ritangiye kugeza risojwe.

    Muri iri tsinda E harimo ikipe y’igihugu y’u Bubiligi, Slovakia, Romania na Ukraine. 

    Ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ni inshuro ya 7 igiye gukina iri rushanwa, gusa ikintu yarikozemo gikomeye ni ukugera ku mukino wa nyuma mu 1980 ikaba yarahahuriye n’u Budage maze birangira itsinzwe ibitego 2-1.

    Muri rusange mu irushanwa rya Euro, u Bubiligi bumaze gukina imikino 22, bukaba bwaratsinzemo imikino 11, bunganya imikino 2 naho butsindwa imikino 9.

    Muri Euro iheruka ho bwari bwagarukiye muri 1/4 bukuwemo n’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani bubatsinze ibitego 2-1. Byari nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Budage yari yazamutse iyoboye itsinda B yarimo maze muri 1/8 isezerera u Burusiya itsinze ibitego 3-0.

    Bamwe mu bakinnyi bamaze kuyitsindira ibitego byinshi muri iri rushanwa harimo Romelu Lukaku ufite ibitego 6 na Jan Ceulemans, Thorgan Hazard na Radja Nainggolan bafite ibitego 2.

    Abakinnyi 26 umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ukomoka mu Butaliyani, Domenico Tedesco yahamagaye harimo abanyezamu batatu ari bo: Koen Casteels (Wolfsburg), Thomas Kaminski (Luton) na Matz Sels (Nottingham Forest).

    Ba myugariro: Timothy Castagne (Fulham), Maxim De Cuyper (Club Brugge), Zeno Debast (Anderlecht), Wout Faes (Leicester), Thomas Meunier (Trabzonspor), Jan Vertonghen (Anderlecht), Arthur Theate (Rennes) na Axel Witsel (Atletico Madrid).

    Abakina hagati: Yannick Carrasco (Al Shabab), Kevin De Bruyne (Manchester City), Orel Mangala (Lyon), Amadou Onana (Everton), Youri Tielemans (Aston Villa), Arthur Vermeeren (Atletico Madrid) na Aster Vranckx (Wolfsburg)

    Abasatira: Johan Bakayoko (PSV), Charles De Ketelaere (Atalanta), Jeremy Doku (Manchester City), Romelu Lukaku (Roma), Dodi Lukebakio (Sevilla), Lois Openda (RB Leipzig) na Leandro Trossard (Arsenal).

    Ikipe y’igihugu ya Slovakia ni inshuro ya 6 igiye gukina irushanwa rya Euro ubariyemo n’igihe iki gihugu kitari cyakabonye ubwigenge kikiri kumwe na Czech Republic. 

    Mu 1976 yegukanye igikombe itsindiye u Budage ku mukino wa nyuma kuri penariti 5-3. Nyuma yuko Slovakia ibonye ubwigenge imaze gukina Euro inshuro 2 ,ubu ikaba ari inshuro ya 3. 

    Muri 2016 yitwaye neza irenga amatsinda igera muri 1/8 gusa birangira isezerewe n’u Budage buyitsinze ibitego 3-0 naho muri Euro iheruka ya 2020 ho ntabwo yabashije kurenga amatsinda.

    Ikipe y’igihugu ya Slovakia itozwa na Francesco Calzona ukomoka mu Butaliyani akaba yarahamagaye abakinnyi 26 bazamufasha.

    Abanyezamu: Martin Dubravka (Newcastle), Marek Rodak (Fulham) na Henrich Ravas (New England Revolution).

    Ba myugariro: Peter Pekarik (Hertha Berlin), Milan Skriniar (Paris Saint-Germain), Norbert Gyomber (Salernitana), David Hancko (Feyenoord), Denis Vavro (Copenhagen), Vernon De Marco (Hatta), Adam Obert (Cagliari) na Sebastian Kosa (Spartak Trnava).

    Abakina hagati: Juraj Kucka (Slovan Bratislava), Ondrej Duda (Hellas Verona), Patrik Hrosovsky (Genk), Stanislav Lobotka (Napoli), Matus Bero (Bochum), Laszlo Benes (Hamburg) na Tomas Rigo (Banik Ostrava).

    Abakina imbere: Robert Bozenik (Boavista), Lukas Haraslin (Sparta Prague), Tomas Suslov (Hellas Verona), Ivan Schranz (Slavia Prague), David Strelec (Slovan Bratislava), David Duris (Ascoli), Lubomir Tupta (Slovan Liberec) na Leo Sauer (Feyenoord).

    Ikipe y’igihugu ya Romania ni inshuro ya Gatandatu igiye gukina irushanwa rya Euro mu mateka yayo. Kure yageze ni ukugera muri 1/4 muri 2000, icyo gihe ikaba yari yazamutse ari iya kabiri mu itsinda iri kumwe na Portugal.

    Igeze muri 1/4 byarangiye isezerewe n’u Butaliyani buyitsinze ibitego 2-0. Ikipe y’igihugu ya Romania yaherukaga kwitabira irushanwa rya Euro muri 2016, ikaba itararenze itsinda yari iri kumwe n’u Bufaransa, Switzerland na Albania.

    Iyi kipe y’igihugu itozwa n’umutoza ukomoka n’ubundi muri Romania, Edward “Edi” Iordănescu akaba yarahamagaye abakinnyi 26 bo kuzifashisha muri Euro ya 2024.

    Abanyezamu: Florin Nița (Gaziantep), Horatiu Moldovan (Atletico Madrid) na Ștefan Tarnovanu (FCSB).

    Ba myugariro: Nicușor Bancu (Universitatea Craiova), Andrei Burca (Al Okhdood), Ionuț Nedelcearu (Palermo), Adrian Rus (Pafos), Andrei Ratiu (Rayo Vallecano), Radu Dragusin (Tottenham), Vasile Mogoș (CFR Cluj) na Bogdan Racovitan (Rakow Czestochowa).

    Abakina hagati : Nicolae Stanciu (Damac), Razvan Marin (Empoli), Alexandru Cicaldau (Konyaspor), Ianis Hagi (Alaves), Dennis Man (Parma), Valentin Mihaila (Parma), Marius Marin (Pisa), Darius Olaru (FCSB), Deian Sorescu (Gaziantep), Florinel Coman (FCSB) na Adrian Sut (FCSB).

    Abasatira: George Puscas (Bari), Denis Alibec (Muaither), Denis Dragus (Gaziantep) na Daniel Birligea (CFR Cluj).

    Ikipe y’igihugu ya Ukraine nayo iri muri iri tsinda E ni inshuro ya 4 igiye gukina irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo ku mugabane w’Iburayi rizwi nka Euro .

    Kure yageze muri izi 3 imaze gukina ni muri 1/4 muri Euro ya 2020 nyuma yuko yari yazamutse nk’ikipe yatsinzwe neza maze igeze muri 1/8 isezerera Sweden iyitsinze ibitego 2-1 , nyuma ihita isezererwa n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza iyitsinze ibitego 4-0.

    Ikipe y’igihugu ya Ukraine itozwa n’umutoza n’ubundi ukomoka muri iki gihugu witwa Serhiy Rebrov akaba yarahamagaye abakinnyi 26 bazamufasha kwitwara neza.

    Abanyezam: Andriy Lunin (Real Madrid), Anatoliy Trubin (Benfica) na Heorhiy Bushchan (Dynamo Kyiv).

    Ba myugariro: Yukhym Konoplia (Shakhtar Donetsk), Valeriy Bondar (Shakhtar Donetsk), Mykola Matvienko (Shakhtar Donetsk), Oleksandr Tymchyk (Dynamo Kyiv), Vitaliy Mykolenko (Everton), Maksym Taloverov (LASK), Illia Zabarnyi (Bournemouth), Oleksandr Svatok (Dnipro-1) na Bohdan Mykhailichenko.

    Abakina hagati: Taras Stepanenko (Shakhtar Donetsk), Oleksandr Zubkov (Shakhtar Donetsk), Heorhiy Sudakov (Shakhtar Donetsk), Andriy Yarmolenko (Dynamo Kyiv), Volodymyr Brazhko (Dynamo Kyiv), Mykola Shaparenko (Dynamo Kyiv), Serhiy Sydorchuk (Westerlo), Ruslan Malinovskyi (Genoa), Mykhailo Mudryk (Chelsea), Viktor Tsygankov (Girona) na Oleksandr Zinchenko (Arsenal).

    Ba rutahizamu: Artem Dovbyk (Girona), Roman Yaremchuk (Valencia), Vladyslav Vanat na (Dynamo Kyiv).

    Biteganyijwe ko umukino wa mbere uzafungura iri tsinda uzakinwa taliki ya 17 z’uku kwezi, ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ikina na Slovakia saa kumi n’ebyiri, naho urisoza (itsinda) ukazakinwa taliki ya 26 nabwo z’uku kwezi ikipe y’igihugu ya Ukraine ikina n’u Bubiligi.

    Ikipe izazamuka iyoboye iri tsinda rya E izahura n’ikipe izaba yabaye iya 3 hagati y’itsinda rya A,B,C na D mu gihe ikipe izazamuka ari ya mbere izahura nizava mu itsinda D ari iya kabiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143919/euro-2024-twinjirane-mu-itsinda-e-ritarimo-igikombe-143919.html

  • Senderi Hit, Nel Ngabo na Yago mu bakoze mu n… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe abanyarwanda bakomeje kwishimira ibyagezweho mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatusi  ihagaritswe n'ingabo zahoze ari iza RPA, abahanzi batandukanye bakomeje gushyira hanze indirimbo zivuga imyato Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi akayobora n'urwo kubaka igihugu.

    Uwo nta wundi, ni Umukuru w'Igihugu, Perezida Paul Kagame wabohoye u Rwanda akarwubaka bundi bushya kandi akaruhindura icyitegererezo cy'amahanga. Aya, ni amwe mu magambo akomeza kwisubiramo mu bihangano by'abahanzi nyarwanda bigaruka kuri ubu butwari buhebuje bwaranze Intore izirusha intambwe mu myaka 30.

    Mu ndirimbo nyinshi zagiye ahagaragara muri uyu mwaka, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zishimangira ubutwari n'ubwitange bwa Perezida Kagame:

    1.     Nywe PK24 — Nel Ngabo


    Umuhanzi wo muri Kina Music, Nel Ngabo yavuguruye indirimbo ye 'Nywe' afata nk'iy'ibihe byose kuri we, agaruka ku bikorwa Perezida Kagame yakoreye Abanyarwanda mu myaka 30 ishize, kandi ko bakimukeneye muri urwo rugendo.

    Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko kuvugurura iyi ndirimbo akayihuza no kwamamaza Perezida Kagame mu matora ateganyijwe y'Umukuru w'Igihugu, kubera ko yakozwe ku mutima n'ibikorwa Umukuru w'Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda.

    2.     Kagame Ntacyo Twamuburanye — Senderi Hit


    Umuhanzi Nzaramba Eric wamamaye nka Senderi Hit, yashyize hanze indirimbo yise 'Kagame Ntacyo Twamuburanye'  irata ibikorwa bya Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, yagejeje ku Rwanda n'Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

    Mu bikorwa Senderi Hit agaragaza muri iyi ndirimbo harimo ibyo kuzamura imibereho myiza y’abaturage haba mu buzima, ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, ibikorwaremezo ndetse no kongera icyizere cyo kurama ku Banyarwanda.

    3.     Muhaguruke Yaje — Yvan Muziki


    Yvan Muziki aganira na InyaRwanda yagize ati 'Iyi ndirimbo ni iyo kwizihiza ibigwi bye by'imyaka 30 amaze atuyoboye, kandi agejeje u Rwanda ku byiza bitagira uko bisa. Ni indirimbo imusingiza, ivuga ibyiza bye, ni indirimbo imugaragaza uwo ariwe.'

    Yvan yatangaje ko yahimbiye iyi ndirimbo Perezida Paul Kagame ngo ijye imwizihiza, imwakire aho ageze hose, 'bakumva y'uko umutware yatugezemo aho akandagiye hose, aho ageze hose ikaba ari indirimbo izajya imusingiza iteka.'

    4.     Umugabo w'Ibikorwa — Super Manager


    Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n'umuhanzi, Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager, usanzwe umenyerewe no mu bushabitsi bwo kugurisha abakinnyi no guhagararira inyungu zabo, nawe yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo igaruka ku bwigwi bya Perezida Kagame.

    Mu kiganiro Super Manager yagiranye na InyaRwanda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukora iyi ndirimbo yise 'Umugabo w'ibikorwa' mu rwego rwo gutanga umusanzu we nk'icyamamare ndetse nk'umuhanzi mu kubaka igihugu.

    5.     Amahitamo Yanjye — Gauchi ft Sean Brizz & Fireman


    Umuhanzi akaba n’umujyanama w’abahanzi, Gauchi nawe yashyize hanze indirimbo nshya yise “Amahitamo Yanjye” yakoranye n’umuraperi Fireman na Sean Brizz, igaruka ku bikorwa byinshi Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda mu gihe cy’imyaka 30 ishize.

    Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, baririmba bavuga ko Perezida Kagame ‘yatugejeje kuri byinshi’, bagasaba buri wese ‘tumutore akomeze atwiyobere.'

    Umuraperi Gauchi wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba bahanzi, yabwiye InyaRwanda, ko yabitekerejeho mu rwego ‘rwo gutanga umusanzu wanjye mu gukomeza kubaka u Rwanda no gukomeza gushishikariza abantu kwitorera umuyobozi twihitemo.

    6.     Twarayarangije — AMA G The Black


    Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black, yagaragaje ko gusubiramo indirimbo ye 'Twarayarangije' ari ugushimangira ubudasa bwa Perezida Kagame, akaba yarashingiye ku bikorwa Umukuru w'Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda kuva mu myaka 30 ishize.

    Ati 'Umusanzu ni ukwamamaza! Ni ukuririmba iby'igihe tugezemo, twerekana nyine ibyiza twagezeho, amatora ya mbere dutora iyo uyarebye, uko umujyi wasaga ubu siko uri gusa, n'aya rero turifuza ko nidutora Umukuru w'Igihugu, uko andi matora azaza, ndacyeka hari ikintu kizaba kiyongereye, biragaragara nta muntu utabiboba.'

    7.     Contre Succès — Dr Claude


    Umuhanzi Mpuzamahanga, Dr Claude yasubiyemo indirimbo ye yamamaye mu buryo bukomeye yise 'Contre Succès' ayihuza no kugaragaza ibikorwa Perezida Kagame yakoreye u Rwanda n'Abanyarwanda mu myaka 30 ishize, mu rwego rwo kugaragaza impamvu zo gukomeza kumuhundagazaho amajwi.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Dr Claude yavuze ko gusubiramo iyi ndirimbo akayihuza n'ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda, yashingiye ku rukundo amukunda no kuba yarahaniye ko u Rwanda rugira ijambo mu mahanga.

    8.     Habaye Ibitangaza — Yago Pon Dat


    Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pon Dat yafatanyije na Inyogo ye uzwiho gusetsa, bakorana indirimbo bise ‘Habaye Ibitangaza”. Iyi ni indirimbo yasohotse ku wa 30 Mutarama 2024, bayitura Umukuru w’Igihugu ku bw'ibigwi bye bihambaye n'ibitangaza yagejeje ku Rwanda.

    9.     Papa w'Urubyiruko – Nessa ft Beat Killer 


    Nyuma y'ibiganiro byihariye bagiranye na Minisitiri Utumatwishima hamwe n'urundi rubyiruko rubarizwa mu myidagaduro, Nessa na Beat Killer bakoze mu nganzo na bo bagaruka ku bidasanzwe Perezida Kagame yakoreye u Rwanda ariko by'umwihariko ku rubyiruko abereye umubyeyi.

    10. Tumutore — Mitsutsu


    Kazungu Emmanuel [Mitsutsu] usanzwe umenyerewe nk'umunyarwenya, yatunguye benshi mu kwezi gushize ashyira ahagaragara amashusho y'indirimbo y'amatora yise 'Tumutore,' ishishikariza abanyarwanda kuzatora Paul Kagame ku bw'ibigwi bye bihambaye, mu matora y'Umukuru bw'Igihugu n'ay'Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka.

    Iteka rya Perezida rya Perezida ryasohotse ku wa 11 Ukuboza 2023, ryemeje ko amatora ya Perezida wa Repubulika azabera rimwe n’ay’Abadepite ku wa 15 Nyakanga 2024. Ku banyarwanda baba hanze y’u Rwanda, amatora azaba ku wa 14 Nyakanga 2024.

    Mu bakandida bujuje ibisabwa bemerewe guhatana ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ari Kagame Paul watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi, Habineza Frank watanzwe n’Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party) ndetse na Mpayimana Philippe, umukandinda wigenga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143918/senderi-hit-nel-ngabo-na-yago-mu-bakoze-mu-nganzo-bakavuga-imyato-perezida-kagame-video-143918.html