Blog

  • Abaturarwanda aho bari hose bari kuririmba intsinzi y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Kwizera Jojea wakinaga umukino we wa kabiri mu ikipe ya kabiri, cyafashije Amavubi kweguakna intsinzi imbere ya Lesotho maze ihita yisubiza umwanya wa Mbere

    Amavubi yakinaga na Lesotho mu mukino w'umunsi wa 4 w'itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.I

    Ikipe y'Igihugu Amavubi itsinze Lesotho mu mikino wo gushaka itike y'Igikombe cy'isi waberaga muri Afurika y'epfo.

    Ibi bivuze ko u Rwanda rwongeye gufata umwanya wa mbere mu itsinda C, aho runganya amanota arindwi na Afurika y'epfo ndetse na Benin, mu gihe Lesotho, Nigeria na Zimbabwe ziri inyuma.

     

    Source : https://yegob.rw/abaturarwanda-aho-bari-hose-bari-kuririmba-intsinzi-yikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi/

  • Ibitaravuzwe mu ikorwa ry’indirimbo ‘Nywe PK2… – #rwanda #RwOT

    Nel Ngabo ashobora kuba ari we muhanzi wa mbere wafatiye amashusho muri Sitade Amahoro, nyuma y’igihe gishize ivugururwa. Ni Sitade biteganyijwe ko izatahwa ku mugaragaro, ku wa 4 Nyakanga 2024 mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.

    Mbere yo gufungura ku mugaragaro iriya sitade, ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, hazaba umukino uzahuza Rayon Sports ndetse na APR FC, aho kwinjira ari ukwishyura 1,000 Frw ndetse na 10,000 Frw.

    Iyi ndirimbo ‘Nywe’ yasohotse bwa mbere ku wa 10 Nzeri 2021. Yakiriwe neza ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize, ndetse Belise Kaliza, Umuyobozi w'Ikigo Nyafurika gishinzwe kwita ku binyabuzima biba mu mashyamba (AWF), yifashishije iyi ndirimbo mu kwerekana umusaruro w'icyuya u Rwanda rwabibye.

    Yavuze ibi ubwo u Rwanda rwakiraga Inama Mpuzamahanga y'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza 'Commonwealth' CHOGM. Yanditse agira ati 'Twavuye ibyuya batureba! Dutigita Bo bakiryamye! Iyi mihanda iradukanda turi gushaka iminanda! None baravuga ngo 'NYWE''

    Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki ashingiye ku bitekerezo yakira umunsi ku munsi. Avuga ko mu minsi ishize ari kumwe n’umujyanama we Ishimwe Karake Clement ari bwo bagize igitekerezo cyo kuvugurura iyi ndirimbo.

    Yavuze ko mu rwego rwo gusubiramo iyi ndirimbo, bashyize hanze agace gato k’iyi ndirimbo ibitekerezo by’abantu babonye, bituma bashyira imbaraga mu ikorwa ryayo.

    Ati “Ni indirimbo nini ku rugendo rwanjye rw’umuziki urebye igihe yasohokeye n’ukuntu abantu bayifashe ubwo ndavuga ‘Nywe’ isanzwe. Ni indirimbo yabaye nini mu gihugu, rero kugirango tuyisubiremo ni uko twayijyanishije n’amatora mu kwamamaza Umukuru w’igihugu, kuko njye ubwanjye ndi umufana we cyane. Rero, ni ubwo buryo twayihinduyemo, twumvaga ari bwo buryo bujyanye n’icyo gihe nyine.”

    Mu kwandika iyi ndirimbo, Nel Ngabo yifashishije Clement ndetse na Danny Vumbi. Avuga ko ibi byose byatangiriye ku gitekerezo cy’inkikirizo y’iyi ndirimbo, bakimara ku gakora bagasangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga, ibitekerezo byabo batanze babishingiraho, kuko benshi basabaga ko bayikora ikarangira.

    Ati “Hari ‘Video’ twashyize hanze mbere turi muri studio kugirango turebe ukuntu abantu bayifata. Tubona abantu barayikunze cyane, kuva ubwo abantu bakajya babidusaba, batubaza ya ndirimbo igeze he? 

    Noneho dufata umwanya turicara, kuko Clement azi kwandika indirimbo birenze cyo kimwe na Danny Vumbi, abantu barabizi, twicara muri studio nyine turayandika. Ariko byaturutse kuri kariya ka ‘video’ twashyize hanze.'

    Yavuze ko kuba Danny Vumbi yaragize uruhare mu iyandikwa ry’iyi ndirimbo ye, ari nk’umugisha yagize kuko yakuze akunda ibihangano by’abahanzi bakuru we. Asobanura Danny Vumbi, nk’umwanditsi w’indirimbo mwiza, wandika amagambo akurura abantu cyane.

    Ati “Byaturutse kuri Clement, baravugana, araza muri studio turakorana, kandi nishimira ko indirimbo yasohotse nk’uko twayishakaga.”

    Nel Ngabo yavuze kwandika iyi ndirimbo byafashe iminota micye, kandi bitaye cyane ku kugaragaza aho u Rwanda rwavuye ndetse n’uruhare Perezida Kagame yagize.

    Basabye uburenganzira bwo gukorera muri Sitade Amahoro!

    Nel Ngabo yavuze ko bandikiye inzego zinyuranye kugirango babashe kubona uburenganzira bwo gufatira amashusho y’iyi ndirimbo muri Sitade Amahoro.

    Bisa n’aho ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda, ufatiye amashusho muri iri sitade izatahwa ku mugaragaro muri Nyakanga.

    Yavuze ko nk’umuntu wagize amahirwe yo gukorera muri Sitade Amahoro, yabonye uburyo yavuguruwe mu buryo buri ku rwego Mpuzamahanga, kandi iteye amabengeza.

    Nel Ngabo ati ‘Twasabye uburenganzira, kuko urumva yari indirimbo yo kwerekana aho u Rwanda rugeze n’aho rwavuye, urumva twabisabiye uburenganzira, urumva inzira zose twagombaga kunyuramo, twazinyuzemo, ndanashimira abayobozi bose badufashije.”

    Uyu musore yavuze ko gukorera muri sitade Amahoro ari amahirwe ‘nagiriwe’ kuko atatekerezaga  ko bizashoboka yafatira amashusho muri iriya sitade.

    Batekerezaga gukorera muri BK Arena!

    Nel Ngabo yavuze ko babanje gutekereza gufatira amashusho muri BK Arena, ariko bibuka ko hari indirimbo ebyiri yahakoreye. Harimo nka ‘Wan’t you Back’ ndetse na ‘Kigali’ yafatiye amashusho.

    Uyu muhanzi yavuze ko yashimishijwe no kuba uwa mbere wafatiyemo amashusho, kandi yakiriye neza ibitekerezo by’abantu bayikunze.

    Ati “Twaravuze tuti Sitade iri ku rwego rwo hejuru, noneho dusaba uburenganzira baratwemerera, ndanashimira abafana bayakiriye neza. Ni bimwe mu bituma nishimira cyane, kuba nagiriwe amahirwe yo gukoreramo nk’umuhanzi wa mbere.”

    Abarimo Minisitiri Utumatwishima bakunze indirimbo ye:

    Minisitiri w’urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, aherutse kwandika kuri konti ye ya X [Yahoze ari X] agira ati 'Singire uwo nzumva ngo Nywe Mana uturindire u Rwanda, uturindire n'umusaza.'

    Minisitiri Utumatwishima yashimye Nel Ngabo ku bw'iyi ndirimbo ivuga ahashize ndetse n'ahazaza, kandi ashima Clement wagize uruhare mu ikorwa ryayo.

    Ni mu gihe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yanditse agira ati 'Singire uwo numva ngo “nywe”! Yaba umunyamakuru w’umubirigi, uw’umufaransa cyangwa umuholandi!'

    Nel Ngabo avuga ko kuba Utumatwishima yaravuze ku ndirimbo ye bigaragaza ko ubutumwa bwageze kure. 

    Ati “Byarenze uko nabitekerezaga! Kubona Minisitiri udufite mu nshingano afata umwanya akareba igihangano cyanjye, akakireba, akanakivugaho, ndamushimira cyane. Ni inkunga ikomeye, biba n’umuhanzi n’imbaraga zo gukomeza gukora.”


    Nel Ngabo yatangaje ko gusubiramo indirimbo ye 'Nywe' hashingiwe ku bitekerezo bakiriye ku mbuga nkoranyambaga


    Nel Ngabo yavuze ko gufatira amashusho muri Sitade Amahoro ari amahirwe n'umugisha yagize


    Nel Ngabo yavuze ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki


    Nel Ngabo yasobanuye ko banditse 'Nywe PK24' bashaka kugaragaza aho Perezida Kagame yakuye u Rwanda

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NEL NGABO AVUGA KU NDIRIMBO YE

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143939/ibitaravuzwe-mu-ikorwa-ryindirimbo-nywe-pk24-ya-nel-ngabo-video-143939.html

  • APR FC vs Murera: Igihato gishobora kugabanya… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino ntabwo ukunze kubaho mu buryo bwa gicuti kubera ihangana rigize aya makipe. Ni umukino waje mu buryo butunguranye, kuko aya makipe yari amaze igihe abakinnyi bayo bose bari baragiye mu biruhuko.

    Kuri uyu uyu wa Gatatu, ni bwo bamwe mu bakinnyi Rayon Sports  izakoresha bazatangira imyitozo. Amategeko y’uyu mukino, yemerera ikipe yose kuzakoresha abakinnyi ishaka, yaba abayifitiye amasezerano cyangwa se abo ishaka kuzagura.

    Uyu mukino wiswe Umuhuro mu Mahoro, ushobora gusiga ukanguye Rayon Sports mu migurire

    Nk’uko natangiye mbivuga, umukino uhuza aya makipe uba urimo ihangana rikomeye, ariyo mpamvu buri kipe iba ishaka kuwegukana. Ikipe ya Rayon Sports iri gukora igishoboka cyose ngo izinjire muri uyu mukino ifite abakinnyi beza kandi bakomeye bo guhangana na APR FC yo isa n’aho igifite abakinnyi bayo bose.

    Mu bakinnyi bivugwa ko bazagaragara muri uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports, harimo Ishimwe Christian, Ombolenga Fitina na Ishimwe Pierre bakiniraga APR FC, Niyonizeye Fred wari wumvikanye na Rayon Sports ariko ntihite ibona amafaranga yo kumusinyisha, Saido Ntibazonkiza na Hamiss Cedric bashobora no kuzayisinyira mu gihe yaba ifite amafaranga.

    APR FC na Rayon Sports zaherukaga gukina umukino wa gicuti mu 2005

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports busa n’aho bwari nwaratereye agati mu ryinyo mu bijyanye no kugura abakinnyi, gusa kuri ubu bari gukora bwangu ndetse nabo baganiraga bakaba bari kubyihutisha kugira ngo bajye mu mukino baramaze kumvikana.

    Rayon Sports yazasobanura gute ko hari abakinnyi beza bayikiniye muri uyu mukino ariko ntibasinyishe?

    N’ubwo muri uyu mukino ikipe yemerewe kuba yatira umukinnyi akayikinira, ariko bizaba bidasanzwe kubona umukinnyi uzakinira Rayon Sports nta n’ibiganiro bafitanye.

    Nyuma y’uyu mukino, bizaba ari agahinda gakabije ku bafana ba Rayon Sports kumva ko nka Ombolenga Fitina yabakiniye ariko agasinyira Police FC nk’aho Rayon Sports yo itamubera.

    Uwayezu Jean Fidele afite akazi gakomeye ko kuba byageze ku wa Gatandatu hari abakinnyi nibura yamaze kumvikana nabo mu buryo butarimo urwenya ndetse na nyuma y’umukino akaba yatangira gusinyisha abakinnyi mu buryo butarimo urwenya.

    Mu gihe byaba bibi kuri Rayon Sports ikaba yatakaza uyu mukino cyaba igitutu gikomeye kuko abafana batajya batinzamo batangira kuvuga ko Rayon Sports babonye, ishobora kuzagaruka n’ubundi ntaho iri kuko abenshi bavuga ko ikipe ikeneye abakinnyi bakomeye nibura batari munsi y’umunani.

    Rayon Sports na APR FC zaherukaga guhurira kuri Sitade Amahoro tariki 24 Ukuboza 2019 APR FC itsinda ibitego 2-0 


    Ni igihe cyiza cya Uwayezu Jean Fidele gutangira kugura abakinnyi mu buryo buhamye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143942/apr-fc-vs-murera-igihato-gishobora-kugabanya-urwenya-mu-migurire-ya-rayon-sports-143942.html

  • Ubutumwa Kwizera Jojea yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindira Amavubi igitego cye cya mbere #rwanda #RwOT

    Jojea Kwizera nyuma yo gutsinda igitego cyahesheje Amavubi intsinzi ku mukino wa Lesotho, yavuze ko byamushimishije cyane ashimira Abanyarwanda uko bamwakiriye.

    Uyu mukinnyi ukina ku ruhande asatira ukinira Rhode Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni ubwa mbere yari ahamagawe mu ikipe y’igihugu.

    Jojea yakinnye umukino we wa mbere tariki ya 6 Kamena 2024 ubwo Amavubi yatsindwaga na Benin1-0, yinjiye mu kibuga asimbura Gilbert ku munota wa 70, yongeye kugaruka mu kibuga mu ijoro ryakeye ubwo Amavubi yatsindaga Lesotho 1-0, akaba ari na we watsinze iki gitego cyasubuje u Rwanda ku mwanya wa mbere mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Nyuma yo gutsinda iki gitego, Jojea Kwizera akaba yavuze ko yishimye cyane kuba yabashije guhesha u Rwanda amanota 3.

    Ati 'Ndumva meze neza, nishimiye kuba ndi hano, twakoze nk’ikipe nishimye cyane gutsinda byanaduhesheje amanota 3, ndishimye cyane.'

    Ni igitego yatsinze abanje gufata umupira akawufunga neza mu rubuga rw’amahina ubundi akareba aho agomba kuwushyira, ibintu yavuze ko yabikoze kubera ko yabonaga afite umwanya.

    Ati 'Ndatekereza nari mfite umwanya muto wo gutuza, nari mfite igihe n’umwanya wo kureba aho nshyira umupira, nawuhashyize ku bw’amahirwe ndatsinda, ndashima Imana.'

    Jojea Kwizera akaba yashyimiye Abanyarwanda uburyo bamwakiriye kuko bamweretse urukundo rwinshi cyane.

    Ati 'Banyarwanda ndabashimira ubutumwa bwiza mwanyoherereje yaba kuri Instagram, Facebook, mwakoze cyane sinjye uzarota nje mu Rwanda tukishimira hamwe.'

    Ntabwo ari bugarukane n’abandi mu Rwanda akaba agomba guhita asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ikipe ye imukeneye muri shampiyona.

    Jojea Kwizera yishimiye gutsinda igitego cye cya mbere mu Mavubi

    Bishimira igitego cya Jojea Kwizera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-kwizera-jojea-yageneye-abanyarwanda-nyuma-yo-gutsindira-amavubi-igitego-cye-cya-mbere

  • Hasobanuwe imbogamizi zatumye Amashuri 618 atagaburira abanyeshuri mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abanyeshuri biga bataha bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri mu gihe ababa mu kigo bo bahafata amafunguro yose y'umunsi.

    Iyi gahunda yatangiye kugera ku bana bose kuva mu mwaka w'amashuri wa 2021/2022 ishyirwamo ingengo y'imari y'asaga miliyari 22,1 Frw ariko mu 2022/2023 ahita agera kuri miliyari 90 Frw.

    Minisitiri w'Intebe ubwo yagaragarizaga Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibyagezweho muri gahunda y'imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, tariki 5 Kamena, yatangaje ko kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri byagize uruhare mu gutuma abanyeshuri batsinda neza.

    Ati 'Umwana wariye neza ku ishuri, ntakore urugendo ajya kurya mu rugo cyangwa se ngo abure n'icyo arya, yiga neza. Imitsindire y'abana ku ishuri yariyongereye kubera iyo gahunda.'

    Imibare yasohotse muri Gicurasi 2024 igaragaza ko abanyeshuri bagaburiwe mu mwaka wa 2022/2023 biyongereye, bagera kuri 3,908,597 bavuye kuri 3,375,454 mu mwaka w'amashuri wa 2021/22.

    Iyi raporo igaragaza ko amashuri ataragaburiye abanyeshuri ku ishuri muri uwo mwaka ari 618, mu gihe abanyeshuri bagaburiwe ari 92% mu mashuri yose muri rusange.

    Mu byiciro by'amashuri yose abanyeshuri bagaburiwe ku ijanisha riri hejuru ya 90% na ho mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro abanyeshuri bagaburiwe ni 74%.

    Ubugenzuzi bukorwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, bwagaragaje ko hari ibigo by'amashuri bidafite ibikorwaremezo birimo ibikoni na muvelo zo gutekamo amafunguro y'abanyeshuri.

    Ugendeye ku byiciro by'amashuri abanyeshuri bigamo, abanyeshuri biga mu mashuri y'inshuke bagaburiwe ku rugero rwa 91.8%, abo mu mashuri abanza bagaburirwa ku ijanisha rya 92.5%, ayisumbuye bo bagaburiwe ku rugero rwa 97.4% mu gihe abo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro bo bagaburiwe ari 74.2%.

    Magingo aya kandi amafunguro abanyeshuri bahabwa agurwa n'akarere ishuri riherereyemo aho kuba ishuri nk'uko byakorwaga mbere.

    Abanyeshuri biga kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye baba bagomba guhabwa ifunguro ku ishuri

    Abana ntibagikora ingendo ndende bagiye gufata amafunguro mu rugo, ibituma umusaruro wabo mu ishuri wiyongera cyane

    92% by’abana bose bari mu mashuri baragaburiwe mu 2023

    Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yatumye umubare w’abatsinda wiyongera cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-618-ntiyagaburiye-abanyeshuri-mu-2023

  • Urugendo rugoye rwa Kamatari ya nkumi yimite… – #rwanda #RwOT

    Kamatari yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo “Bava Kure” na “True Romance” yahuriyemo na Miss Mwiseneza Josiane wabaye ikimenyabose mu marushanwa y’ubwiza.

    Kuri ubu uyu mukobwa wifashishwa mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa n'ibirori bitandukanye, akina muri filime “Irya Mukuru” inyura kuri Televiziyo Rwanda, kimwe n'iyitwa “Umugabo wa Mama” inyura kuri Zacu TV.

    Ibirebana no gukina filime uyu mukobwa uvuka i Rwamagana yabyinjiyemo mu mwaka wa 2020, icyo gihe yari akiri mu Ntara.

    Iyo avuga uko uregendo rwe mu bushabitsi rutari rworoshye, agira ati: 'Njyewe natangiye bigoye nta mafaranga abivamo byansabye umutima ukomeye.'

    Kamatari avuga ko byamusabye kwihangana akanyura mu bintu byinshi bitandukanye kandi akaba ari umuhamya w'uko kwihangana bitera kunesha.

    Uyu mukobwa avuga mu mwaka wa 2022 nta kazi yagiraga, akaba yari atuzwe n'ibiraka nabyo bidafatika byo gukina filime. Umwaka wa 2023 wamubereye uw'umugisha.

    Ibi abigarukaho ashingiye ku kuba ari wo mwaka yaboneyemo akazi ka mbere nubwo kari gahabanye n'imyizerere ye ariko kamuciriye inzira, abona akandi kandi kikubye mu mushahara.

    Icyo gihe akazi yabonye bwa mbere ni ako yakoreraga muri kompanyi yakoraga ibigendanye na Massage, Sauna, Gym ndetse hari n'akabari karimo gatangira. Nk'umukristo, avuga ko ari ibintu atizereramo, gusa nta bundi buryo yari afite.

    Ku birebana n’uko yaje kwisanga agenda atanga amafaranga mu mihanda ya Kigali yagize ati: 'Byaje ari igitekerezo cy'ahantu nakoze bwa mbere, bampaye igitekerezo tubiganiraho tugenda twongeramo n'ibindi bigiye bitandukanye.'

    Ibirebana no gukoresha imbuga nkoranyambaga no kuzana uburyo budasanzwe bwo kuzikoresha, ahamya ko bimutunze, ati: 'Bimfasha byinshi bigiye bitandukanye, ni ikintu buriya mu buzima busanzwe ikintu cyose ukoze ushyizeho umutima kikubyarira umusaruro.'

    Uko yakira abantu bamubwira ko ari mwiza bya hato na hato, ibintu byanabaye ubwo yari rwagati mu kiganiro na inyaRwanda, yagize ati: 'Nshimira umuntu ubimbwiye kuko aba abikuye ku mutima ariko ntabwo bimpa intwaro yo kwirata no kwishyira hejuru.'

    Uyu mukobwa w’imiterere idasanzwe irangaza abamubona, yasobanuye impamvu yabyo, avuga ko yize ko umubiri ari ubusa bityo ko kuwiratana nta gaciro bifite.

    Mu minsi yashize hari icyamamare cyumvikanye kivuga ko gutera nk'igisabo byabanje kumugora kubyakira kubera ko abantu baba bamuvuga cyane.

    Kuri uyu mukobwa Kamatari inkuru iratandukanye, ibi abisobanura agira ati:, 'Ntabwo gutera gutya bije ubu ngubu, urumva iwacu ntibajyaga babimenyera naragendaga abamotari abanyonzi bakavuga gusa sinabyitagaho.'

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE


    Ari mu bakobwa bari kwitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza muri KigaliAmaze imyaka igera kuri 4 yinjiye mu ruganda rwa sinema ndetse n’ubu afite izo akinamo zinyura kuri televiziyo zikomeye Ashima Imana yatumye byibuze yaratangiye gukora ku ifaranga mu gihe yatangiye akorera ‘merci’ aka ya mvugo y’abakuzeImitere y’uyu mukobwa ishitura benshi mu mihanda ya Kigali ibyo we avuga ko adaha agaciro cyane kuko yizera ko nta keza ko kwiratana umubiri kuko ari ubusa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143920/urugendo-rugoye-rwa-kamatari-ya-nkumi-yimiterere-yihariye-igenda-itanga-amafaranga-mu-miha-143920.html

  • Sosiyete ifasha abahanzi The Ben amaze imyaka… – #rwanda #RwOT

    Mu bihugu byateye imbere mu muziki nka Nigeria, abahanzi nka Mr Eazi bafunguye amasosiyete y'umuziki yatumye abantu bamenya impano z'abarimo Joeboy. Binyuze muri 'emPawa Africa', Mr Eazi yagaragaje ko abakuru bakwiye gufasha abakiri bato.

    Ingero ni nyinshi z'abahanzi bakuru bagiye bafasha bagenzi babo kugira ngo bamenyekanye. Justin Bieber wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yigeze kuvuga ko iyo Usher atamufasha mu muziki, impano ye ntiyari kwaka nk'uko bimeze ubu.

    Usher  yafashije Bieber afite imyaka 16 y'amavuko, amwinjiza mu muziki, amubera umujyanama, amukorera indirimbo, aramutinyura, Isi yose iramumenya.

    Michael Collins Ajereh [Don Jazzy] washinze Marvin Records n'uyu munsi aracyakira abanyempano bashya. Ibi byatumye Nigeria igira abakibyiruka bashya mu muziki, kandi byatanze umunezero ufatika ndetse bizamura urwego rw'umuziki wa Nigeria.

    Ibi ni nawo murongo The Ben yabikozemo ubwo yatangizaga ku mugaragaro sosiyete yise 'Rockhill' mu 2019. Ni Sosiyete cyangwa se Label yatangije, ariko atangirana n'umuhanzi Shaffy usanzwe abari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Binyuze muri iri sosiyete, Shaffy yahanzwe amaso na benshi, ndetse yakoreyemo indirimbo yise 'Akabanga' na 'Sukuma' zakunzwe bikomeye bituma abantu batangira kumwitega.

    Umwaka umwe wari uhagije kugirango abe asohotse muri iyi sosiyete. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ku wa 22 Nzeri 2020, Shaffy yanditse agira ati 'Ndashaka kubamenyesha ko nasezeye muri Rockhill.'

    'Ni icyemezo nafashe kugira ngo ndusheho guteza imbere impano yanjye, kuri ubu ndikwikorana. Ibi ntacyo biri bwice ku mubano wanjye na The Ben. Aracyari umuvandimwe kandi ni umunyabigwi ukiriho.”

     

    Shaffy asezera, yumvikanishije ko ari icyemezo yafashe kubera ko hari ibyo atumvikanagaho na Rockhill, biri mu mpamvu zatumye ahitamo kwikorana.

    Yasezeye muri Rockhill mu gihe yari afitemo amasezerano y'imyaka ine. Bivuze ko yavuyemo amazemo umwaka umwe gusa.

    Shaffy yigeze kubwira InyaRwanda ko atari afitanye amasezerano na The Ben, ahubwo yari yarasinyanye n'abashinzwe gufasha uyu muhanzi (Management).

    Ati 'Yego! Ariko ahanini management ye niyo twakoranaga ni naho havuye ikibazo. We nka The Ben nta masezerano twari dufitanye.'

    The Ben avuga ko nubwo imikoranire ye na Shaffy yahagaze ariko yishimira urwego agezeho ati '[…] Imana ishimwe Shaffy ni umuhanzi ukomeye nonaha, twumva, dukunda.'

    Rockhill yarengeye he?

    Kuva Shaffy yasezera, Rockhill ntiyongeye kuvugwa mu itangazamakuru. Ndetse bimwe mu bihangano The Ben yagiye ashyira hanze ntaho bigaragara ko Rockhill yabigizemo uruhare.

    Ku wa 8 Gicurasi 2024, uyu munyamuziki yasinye amasezerano yo kwamamaza Telefone za Tecno. Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru yabajijwe ku irengero rya Rockhill.

    Mu gusubiza yumvikanishije, ibikorwa bya Rockhill byarenze gufasha abahanzi gusa. Ati 'Rockhill ubundi ifite nk'ibice. Twari twariyemeje gukora ibintu birenze gusa umuziki, mu gice cy'umuziki twari twatangiranye na Shaffy […] Muri iki gihe bisa n'aho Rochkill ihugiye mu bindi bintu bitari iby'umuziki.'

    Abajijwe ibyo avuga iyo sosiyete ihugiyemo, yavuze ko mu gihe kiri imbere 'nzabisobanura'.


    The Ben yatangaje ko yishimira urwego Shaffy yagezeho nyuma y'umwaka washize bakorana


    The Ben yavuze ko muri iki gihe Rockhill ihugiye mu bindi bikorwa bitari umuziki


    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN [REBA KU MUNOTA WA 5]

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143925/sosiyete-ifasha-abahanzi-the-ben-amaze-imyaka-5-atangaje-yarengeye-he-143925.html

  • FERWABA yabonye umuterankunga mushya wa shampiyona uzatanga miliyoni 26 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryasinyanye amasezerano y’umwaka umwe n’Uruganda rw’Inyange yo kuba umuterankunga wa shampiyona afite agaciro ka miliyoni 26 Frw.

    Aya masezerano yashyizweho umukono ejo hashize tariki ya 11 Kamena 2024 n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWABA, Ishimwe Fiona na Yvette Ntagozera Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Inyange Industries.

    Ishimwe Fiona, Umunyamabanga Mukuru wa FERWABA yavuze ko ari amasezerano aje gufasha amakipe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Ati 'Ni amasezerano azadufasha gutegura shampiyona neza. Ikindi amakipe azabyungukiramo kuko aya masezerano agena n’ibizagera ku makipe by’umwihariko ibicuruzwa byayo.'

    Yvette Ntagozera, ushinzwe Iyamamazabikorwa mu ruganda rw’Inyange yavuze ko aya masezererano azabafasha mu buryo bwo gukomeza kugaragara no kwamamaza ibicuruzwa bya bo.

    Ati 'Ducuruza ibinyobwa bikenerwa mu mikino rero twishimiye gukorana n’umuryango mugari wa Basketball kuko ni hamwe mu hantu heza wakwifuza gukorera, bitewe n’ibicuruzwa byacu, ibyo dukora twizeye ko bizadufasha kugaragara cyane tumenyekanisha ibyo dukora binyuze muri Basketball.”

    Ni amasezerano areba gusa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore, akaba azarangirana n’uyu mwaka w’imikino ariko akaba arimo ingingo ko ashobora kongerwa.

    Ingange na FERWABA basinyanye amasezerano azamara umwaka umwe

    Fiona yiteze ko amakipe na yo azabyungukiramo

    Yvette Ntagozera yavuze ko ari amasezerano azafasha Inyange gukomeza kugaragaza no kumenyekanisha ibyo ikora

    Abanyamakuru bahawe umwanya ngo babaze ibibazo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwaba-yabonye-umuterankunga-mushya-wa-shampiyona-uzatanga-miliyoni-26

  • U Rwanda rwamaganye uburyarya bwa HCR irushinja gufata nabi impunzi n'abimukira – #rwanda #RwOT

    Ibi guverinoma yabitangaje kuri uyu wa 11 Kamena 2024 mu itangazo ryasohowe n'Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma byasohoye.

    U Rwanda rwagaragaje ko bitumvikana uburyo HCR ukomeje kujyana ibirego mu nkiko zo mu Bwongereza ku birebana n'amasezerano ibi bihugu byombi byasinyanye arebana n'abimukira binjira muri icyo gihugu cyo mu Burayi mu buryo bwemewe n'amategeko.

    HCR igaragaza ko u Rwanda ruhonyora uburenganzira bw'abimukira kandi ko ngo nta bwisanzure baba bafite bari mu Rwanda.

    Iri tangazo ryagaragaje ko u Rwanda rutumva uburyo HCR yajya gushinja ibinyoma u Rwanda ku bijyanye n'abimukira bava mu Bwongereza nyamara rugakomeza gukorana narwo ku bimukira bo muri Afurika.

    Rikomeza rigira riti 'Uyu muryango usa nk'ushaka kwerekana ibirego bihimbano mu nkiko z'u Bwongereza ku bijyanye n'uko u Rwanda rufata abasaba ubuhunzi, mu gihe ukomeje gufatanya natwe kuzana abimukira b'abanyafurika bava muri Libya kugira ngo babone umutekano mu Rwanda binyuze mu kigo kinyurwamo by'igihe gito.'

    U Rwanda rwagaragaje ko bimwe mu birego HCR ikunze kwitwaza ari umugabo wangiwe ubuhungiro muri Seychelles hanyuma ishami ry'uwo muryango muri Afurika y'Epfo rikemeza ko agomba kujya mu Rwanda.

    Icyo gihe n'ubwo icyo cyemezo cyari cyafashwe ntabwo guverinoma y'u Rwanda yari yigeze iganirizwa ku kuba yamwakira ndetse ntiyanagishwa inama ku cyemezo cyafashwe cyangwa ngo hagire abakozi ba UNCHR bavugana narwo kuri ibyo.

    Rukomeza ruvuga ko urwo ari rumwe mu ngero nyinshi z'ibirego bidafite ishingiro uwo muryango urega u Rwanda.

    Ikindi u Rwanda rwagaragaje ni uko uwo muryango warureze ko rwanze kwakira itsinda ry'abarundi batanigeze basaba ubuhungiro nyamara byaragaragaye ko binjiye mu Rwanda barenze ku mategeko agenga abinjira n'abasohoka.

    Itangazo rikagira riti 'Ikindi kintu kidasobanutse barega u Rwanda ngo ni uko rwanze guha ubuhungiro itsinda ry'Abarundi mu by'ukuri ritigeze risaba ubuhungiro ahubwo bagasanga barenze ku mategeko y'abinjira mu Rwanda. Ibi birasekeje cyane iyo urebye ko u Rwanda rutanga ubuhungiro ku bihumbi by'abaturanyi bacu b'Abarundi bahungiye mu Rwanda bashaka umutekano mu gihugu cyacu.'

    U Rwanda rwagaragaje ko hari ibindi birego by'ibinyoma HCR ikunze kurushinja bifitanye isano n'abantu bafite ubuhunzi mu bindi bihugu bagera mu Rwanda ntibuzuze ibyangombwa bisabwa ugiye gusura igihugu cyangwa kuba basaba ubuhungiro.

    Hari kandi abantu bava mu Rwanda ku bushake bwabo nta muntu ubirukanye.

    Aho ni ho rwahereye rushimangira ko nta mpunzi cyangwa umwimukira rushobora gusubiza inyuma.

    Ati 'Nk'uko twabivuze inshuro nyinshi, u Rwanda ntirwanga abasaba ubuhunzi.'

    U Rwanda kandi rwagagaje ko HCR ikora ibyo byose igamije kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye mu nkiko zo mu Bwongereza.

    Ni ibintu byatangiye kugaragaza cyane ubwo u Rwanda rwinjiraga mu masezerano n'u Bwongereza yo kohereza abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo butemewe n'amategeko bagategerereza i Kigali mu gihe ubusabe bwabo bukigwaho.

    U Rwanda rwagaragaje ko rukomeje kubahiriza inshingano zarwo n'amategeko arebana n'impunzi kandi ko ruzakomeza gutanga umutekano n'amahirwe ku baruhungiraho bahunze amakimbirane mu bihugu byabo nk'uko rwabikoze mu myaka 30 ishize.

    Kuva u Rwanda n'u Bwongereza bisinyanye amasezerano yo kwakira impunzi zinjira muri icyo gihugu, imiryango itandukanye yari isanzwe irira kuri abo bimukira irimo na UNCHR yarahagurutse igamije kwitambika uwo mugambi.

    Igitangaje ariko ni uko ku bufatanye n'uwo muryango u Rwanda rwakomeje kwakira abimukira bava muri Libya no muri Sudan bahunga intambara n'amakimbirane yibasiye ibyo bihugu.

    Urukiko rw'Ikirenga rw'u Bwongereza rwaje no kugaragaza ko uwo mugambi unyuranyije n'amategeko ndetse rugaragaza ko hari inenge zigaragara mu ngingo zikubiye mu masezerano.

    U Bwongereza kuko bwifuzaga gufatanya n'u Rwanda mu gukemurirwa icyo kibazo cy'abimukira babuzengereje binjiramo mu buryo bunyuranyije amategeko bwihutiye kuvugurura amasezerano ndetse rutora n'Itegeko ryemeza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ryanasinyweho n'Umwami w'u Bwongereza Charles III.

    U Bwongereza bwo bwamaze gufata icyemezo cy'uko abimukira boherezwa mu Rwanda ndetse Rish Sunak yagaragaje ko bamaze kumvikana na sosiyete y'indege izageza abimukira mu Rwanda, kandi ko hari abantu 500 bahawe amahugurwa yo kubaherekeza n'abandi 300 bari kuyahabwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwamaganye-uburyarya-bwa-hcr-irushinja-gufata-nabi-impunzi-n-abimukira

  • Ubwongereza-u Rwanda: HCR irimo kugerageza kwitambika umugambi wo kohereza abasaba ubuhungiro #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryaburiye abacamanza ko rishobora kuba rifite ibimenyetso bishya byo muri uyu mwaka wa 2024 bigaragaza ko u Rwanda rwashyize mu kaga abasaba ubuhungiro, nubwo inteko ishingamategeko y'Ubwongereza yemeje itegeko ritangaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.

    Mu gikorwa gifite icyo gisobanuye gikomeye mu rugamba rukomeje mu nkiko kuri iyo gahunda, kuri uyu wa mbere HCR yabwiye urukiko rukuru rw'Ubwongereza ko irimo gukora iperereza ku birego bishya by'ihohotera.

    Ibyo birego birimo ko abantu bashobora kuba baroherejwe mu bihugu aho bashobora gukorerwa iyicarubozo, nubwo Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak yavuze ko, muri icyo gihe, u Rwanda ari umufatanyabikorwa utekanye w'Ubwongereza.

    Umucamanza yahaye uruhushya HCR rwo gutegura inyandiko y'ibyo bimenyetso mbere yuko indege itwaye abasaba ubuhungiro iva mu Bwongereza.

    Icyo cyemezo cy'urukiko ni imbogamizi kuri Leta y'Ubwongereza kuko igikorwa cya HCR cyabaye ingingo yafatiweho umwanzuro mu rukiko rw'ikirenga rw'Ubwongereza, ubwo rwanzuraga mu Gushyingo (11) mu 2023 ko gahunda ya mbere yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro inyuranyije n'amategeko.

    Abanyamategeko ba Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu w'Ubwongereza James Cleverly babwiye urukiko ko nta muntu n'umwe uzoherezwa mu Rwanda mbere yo ku itariki ya 24 Nyakanga (7) uyu mwaka.

    Ishyaka rya Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi mu Bwongereza, ryasezeranyije gukuraho iyo gahunda niriramuka ritsinze amatora rusange yo ku itariki ya 4 Nyakanga uyu mwaka.

    Nubwo hari urujijo kuri ejo hazaza h'iyi gahunda nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ibirego bikomeye nibura birenga icumi ubu biri mu nkiko, byinshi muri byo ni iby'abantu ku giti cyabo basaba ubuhungiro bashaka kumenya ejo hazaza habo.

    Mu rubanza rwa mbere kuri iyi gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza, rwabaye hagati y'umwaka wa 2022 na 2023, ibimenyetso bya ONU byabaye ingenzi cyane mu gufata icyemezo niba u Rwanda rushobora gufatwa nk'ahantu hatekanye kandi hashyize mu gaciro ho kohereza abasaba ubuhungiro.

    ONU yeretse inkiko z'Ubwongereza ibimenyetso by'uko u Rwanda rukorera impunzi ikizwi nka 'refoulement', ni ukuvuga uburyo bunyuranyije n'amategeko bwo gusubiza umuntu usaba ubuhungiro mu gihugu yahunze, kandi rubizi ko ashobora kuhakorerwa ) iyicarubozo.

    Mu iburanisha ryo ku wa mbere, abanyamategeko ba HCR bavuze ko ishaka igihe cyo gutegura no gutanga ibimenyetso bishya ku byabaye kuva yakusanya ibimenyetso bya mbere mu mwaka wa 2022.

    Lawrence Bottinick, umutegetsi wo muri HCR, yabwiye urukiko, mu itangazo rikubiyemo ubuhamya, ko HCR nta ntambwe n'imwe yabonye yatewe ku bibazo yari yagaragaje.

    Yagize ati: 'By'umwihariko, UNHCR irabizi ko hakomeje kubaho ibikorwa bya 'refoulement' byo gukurwa mu Rwanda no kwima uburyo bwo gusaba ubuhungiro ku basaba ubuhungiro mu Rwanda nyuma y'itariki y'ibyo natangaje mbere'.

    Yongeyeho ati: 'Ibi byabaye mu buryo butandukanye ndetse byarakomeje kugeza mu 2024'.

    Bottinick yavuze ko ibyo byabaye byakomeje gutesha agaciro 'ubudakemwa, ukwizerwa no guhama' kwa gahunda y'u Rwanda yo gusuzuma ibijyanye n'impunzi, ariko ko itsinda rya ONU ricyeneye ikindi gihe cyo gukusanya no kugenzura ibyabaye mbere yuko bigezwa mu rukiko.

    Abanyamategeko ba HCR banabwiye urukiko ko abakozi bayo bahuye n'abategetsi b'Ubwongereza i Kigali ku itariki ya 7 Ukuboza (12) mu mwaka ushize, bababwira ko bazi nibura inshuro zirindwi za 'refoulement' zabayeho mu 2023.

    Kuri uwo munsi, Minisitiri w'intebe Sunak yatangaje gahunda ye nshya ijyanye n'u Rwanda, ibuza abacamanza gusuzuma niba u Rwanda rudatekanye.

    Abanyamategeko ba Minisitiri Cleverly babwiye urukiko rukuru rw'Ubwongereza ko nta mpamvu ihari mu rwego rw'amategeko yatuma ikibazo na kimwe mu bishobora kuba birimo kuzamurwa na HCR gikwiye kubuza indege kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro ku itariki ya 24 Nyakanga.

    Umucamanza Martin Chamberlain yanzuye ko ibimenyetso bya HCR bishobora kuba ingenzi, ayiha uruhushya rwo gukusanya ibimenyetso byinshi bishoboka byo kugaragariza urukiko bitarenze ku itariki ya 28 y'uku kwezi kwa Kamena (6).

    Umucamanza, yahaye Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu igihe cyo kugeza ku munsi uzakurikira amatora rusange ngo abe yabwiye urukiko icyo atekereza kuri ibyo bimenyetso bya ONU.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/06/12/ubwongereza-u-rwanda-hcr-irimo-kugerageza-kwitambika-umugambi-wo-kohereza-abasaba-ubuhungiro/