Blog

  • Igihangange muri ruhago, umunyamamiliyoni asaga 60, ubu ari kwiga gukanika radiyo muri gereza #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gufungwa agakatirwa imyaka 9 ashinjwa gusambanya umukobwa muto mu Butaliyani, uwahoze ari umukinnyi w'igihangange ndetse wakiniye n'amakipe y'akomeye cyane nka Real Madrid na Man City uzwi nka Robinho kuri ubu arimo kwiga gukora amateleviziyo ndetse n'amaradiyo aho afungiwe.

    Uretse Real Madrid na Man City, Robinho yakiniye na Ac Milan, akaba yaraje gukatirwa igifungo cy'imyaka icyenda ubwo yari amaze guhamwa n'icyaha cyo gusambanya umukobwa ku ngufu, maze afungirwa muri gereza ya Hellhole iwabo muri Brazil aho amakuru avuga ko arimo kwiga gukora amaradiyo n'amateleviziyo mu rwego rwo kurwanya irungu ndetse no kubasha kwisanisha na bagenzi be bagera mur 430 bafunganywe muri iyo gereza.

    Si ubukene bwamuteye kwiga gukanika ibikoresho byoroheje nka Radio cg TV; Robinho asanzwe abarwa nk'umuherwe aho bivugwa ko atunze asaga miliyoni 60 z'amapawundi ndetse n'indi mitungo itandukanye utabasha kumenya agaciro keretse habayeho ubucukumbuzi bwihariye, ariko akaba yigira hamwe n'abandi imyuga yo muri gereza muri gahunda ishyirwaho n'ubuyobozi bwa gereza kugira ngo imyuga biga izabafashe ubwo bazaba basubiye mu buzima bwo hanze.

    The post Igihangange muri ruhago, umunyamamiliyoni asaga 60, ubu ari kwiga gukanika radiyo muri gereza appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/igihange-muri-ruhago-akaba-numukire-utunze-za-miliyoni-zisaga-60-ubu-ari-kwiga-gukanika-radiyo-muri-gereza/

  • X Dealer yatsinze urubanza yarezwemo na The Ben #rwanda #RwOT

    Ndagijimana Eric uzwi nka X Dealer wari wasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka ibiri kubera ikirego yarezwemo na The Ben kubera kumwiba telefoni, yagizwe umwere.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, ni bwo umucamanza yasomye imyanzuro y’uru rubanza rwo X Dealer yaburanaga nyuma yo kuregwa na The Ben wamushinjaga kumwiba telefoni.

    Ni urubanza rwatangiye tariki ya 5 Ukwakira 2023 aho ari urubanza rushamikiye ku bitaramo The Ben yakoreye i Bujumbura mu mpera za 2023.

    Muri ibyo bitaramo byabereye i Burundi, The Ben yabuze telefone ye yo mu bwoko bwa iPhone. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo telefone yibwe na X Dealer waburanye ahakana ibyo aregwa.

    Mu iburana, X Dealer yavuze ko atumva uko yari bubikore nyamara hari hari abashinzwe umutekano w’uyu muhanzi, agasaba ko hakwitabazwa camera z’umutekano.

    Yavuze kandi ko ntaho yari bunyure Uwicyeza Pamella wari waherekeje umugabo we The Ben.

    Nyuma yo kubisesengura byose, Urukiko rwasanze nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwatanze, birangira X Dealer agizwe umwere. Urukiko rwatangaje ko hagize uwifuza kujujurira iki cyemezo afite iminsi 30.

    X Dealer yagizwe umwere ku kirego yarezwe na The Ben

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/x-dealer-yatsinze-urubanza-yarezwemo-na-the-ben

  • “Kuva na kera yabagahe”! Abanyarwanda bakomeje gukomera amashyi umukinnyi waraye ubahaye ibyishimo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi itsinze ikipe y'igihugu ya Lesotho igitego 1-0 mu mukino w'Umunsi wa Kane wo mu Itsinda C mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Benshi bakomeje gukomera amashyi umukinnyi Kwizera Jojea watsindiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi igitego cyayihesheje intsinzi.

    Source : https://yegob.rw/kuva-na-kera-yabagahe-abanyarwanda-bakomeje-gukomera-amashyi-umukinnyi-waraye-ubahaye-ibyishimo/

  • Diane Rwigara yitandukanyije n'amagambo rutwitsi ya nyina – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Diane yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa 11 Kamena 2024, yagize ati 'Ibyo umubyeyi wacu atangaza mu biganiro ni ibitekerezo bye bwite. Yaba njye, cyangwa basaza banjye, ntaho duhuriye na byo.'

    Ni nyuma y'aho Adeline uvuga ko atari mu Rwanda muri iyi minsi, atangarije kuri umwe mu miyoboro ya YouTube y'abarwanya Leta y'u Rwanda inkuru y'urupfu rw'umugabo we, Assinapol, yo mu 2015.

    Polisi y'u Rwanda yasobanuye ko imodoka ya Mercedes Benz yarimo Assinapol yagonzwe n'ikamyo i Gacuriro mu Karere ka Gasabo, mu ijoro rya tariki ya 3 rishyira iya 4 Gashyantare 2015, gusa Adeline muri iki kiganiro yatangaje ko yiboneye ko ibimenyetso bigaragaza ko yishwe na Leta.

    Yagize ati “Ku itariki ya 4/2/2015 ni ho bishe umutware wanjye Rwigara Assinapol, yicirwa mu maso yanjye n'uyu mwana wanjye Anne Rwigara Uwamahoro, yicwa n'ubutegetsi buriho bwa FPR Inkotanyi. Icyo kizahora kivugwa iteka ryose kuko ni ibyo nahagazeho.'

    Adeline yatangaje ko umukobwa we, Anne Rwigara, wapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukuboza 2023, yari afite amakuru menshi ku rupfu rwa se.

    Icyakora benshi bakomeje kwibaza ibijyanye n'uku gusubiranamo hagati y'uyu muryango, ubusanzwe wahoze ugaragaza guhuza ku ngingo zitandukanye.

    Icyo kwibaza ni ukumenya impamvu abantu bakwizera amagambo ya Adeline Rwigara mu gihe n'abana be ubwabo batamwizera. Niba avuga ibyo umuryango we wamagana, ni gute atekereza ko abandi Banyarwanda bamwizera?

    Ikindi kiri kwibazwa ni ukumenya niba uyu mubyeyi atarimo gukoresha urupfu rw'umugabo we mu nyungu ze bwite. Ibi bishingira kuri iki nyine cy'uko avuga ibihuha by'amakuru y'umugabo we, wenda ibi bihuha bikaba bifite intego yo kumufasha kugera ku zindi nyungu, dore ko yivugiye ko atakiba mu Rwanda.

    Nubwo tutabihamya, ariko nanone twagiye tubona abantu benshi bahitamo kubeshya kugira ngo babone ibyangombwa byo gutura mu bihugu by'u Burayi, rimwe na rimwe ugasanga babibonye kubera ayo makuru atari yo batanze.

    Uretse kubona ibyangombwa, kubeshyera u Rwanda bitunze benshi badakora iyo mu Burayi, ari nayo mpamvu tutatungurwa mu gihe n'uyu mubyeyi yaba agamije kwerekana ko yarenganye, akifuza kugirirwa impuhwe n'abazungu bakamutunga yiyicariye, kabone nubwo byasaba kubeshyera igihugu cye.

    Gusa ikidashidikanywaho ni uko ubuziranenge bw'amakuru yatanze bukemangwa, kuko iyo buza kuba ari ukuri, abana be bari gufata iya mbere mu kumushyigikira.

    Diane Rwigara yitandukanyije n’amagambo ya nyine, Adeline Rwigara

    Adeline Rwigara yatangaje ko umugabo we atishwe n’impanuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/diane-rwigara-yitandukanyije-n-ibyo-nyina-yatangaje

  • Ingurube ibihumbi 158 zavutse hifashishijwe ikoranabuhanga ryo gutera intanga kuva mu 2021 – #rwanda #RwOT

    PRISM ni umushinga watangijwe mu 2019 na Guverinoma yafatanyijemo n'Ikigo cy'u Bubiligi gishinzwe Iterambere, Enabel ari na cyo cyawuteye inkunga ya miliyoni 15,5 z'Amayero, ugomba kumara imyaka itanu.

    Wakorewe mu turere 10 turimo Rwamagana, Bugesera, Gicumbi, Musanze, Rubavu, Rusizi, Gisagara, Muhanga, Nyamagabe na Rulindo.

    Hakozwe ibikorwa bitandukanye bijyanye no guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ubworozi bw'ayo matungo kuva ku biryo arya, kuvuzwa, guterwa intanga n'ibindi.

    Ikibazo cy'ibiryo by'amatungo cyari cyarabaye agatereranzamba ni cyo cyahereweho kuko soya n'ibigori ari byo bigize 70% by'ibiba bigize indyo yuzuye y'amatungo, habanje guhugurwa abahinzi b'ibyo bihingwa kugira ngo bibanze biboneke.

    Nko mu 2021 aba bahinzi batangira guhugurwa u Rwanda rwari rugeze kuri toni 1,7 kuri hegitari yahinzweho ibigori, uyu munsi bikaba bigeze kuri toni 3,2 kuri hegitari.

    Ni mu gihe kuri soya bwo yavuye ku bilo 600 kuri hegitari, uyu umusaruro ugera kuri toni 1,3 mu turere twakorerwagamo.

    Ibyo byajyanye no kubaka ibigega bitanu bihunikwamo toni ibihumbi 10 by'umusaruro w'ibigori, bikozwe na Enabel mu nkunga yateyemo leta, kugira ngo umusaruro uhunikwa ufashwe mu bihe by'ibibazo.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije muri MINAGRI Ushinzwe Iterambere ry'Ubworozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr Solange Uwituze yavuze ko uyu munsi bari kuganira na Enabel ngo barebe ko bafatanya no kubaka ibigega bya soya.

    Ati 'Ibi bigega by'ibigori byatumye mu Karere ka Nyagatare honyine guhunika umusaruro byiyongera aho byavuye kuri toni 8000 z'ibigori bigera kuri toni ibihumbi 18. Turi kuganira na Enabel ngo turebe ko n'ibigega bya soya byakubakwa.'

    Uyu mushinga kandi wari ugamije kuzamura umusaruro w'inkoko n'ingurube aho aborozi bato bahuguwe. Aborozi 205 b'inkoko na bo bahuguye abagera ku 12.300.

    Hahuguwe kandi abantu 95 ku bworozi bw'ingurube na bo bahugura abandi 5700.

    Dr Uwituze ati 'Uyu munsi akabenzi kabaye akabenzi. Kurya ingurube ntibikiri igisebo ndetse no kurya inkoko n'amagi yazo ntabwo bikiri iby'abakire.'

    Guhugura aborozi byajyanye no gutegura abavuzi b'amatungo hahugurwa abagera kuri 60 bahabwa n'uburyo bw'imikorere nka za moto n'ibikoresho by'ibanze bifasha kuvura ayo matungo.

    Ibi byatumye abaturage bajya kuvuza amatungo yabo bava kuri 564 bagera ku 8774 muri utwo turere PRISM ikoreramo.

    Uyu musaruro wakomeje gutera imbere aho umuvuzi w'amatungo yavuze ku matungo 23 yasuzumaga mu cyumweru agera kuri 58, impuzandengo y'ingurube zapfaga iva kuri 7,5% igera kuri 5,8% mu gihe ku nkoko imibare yavuye ku 9,4% igera kuri 7,4%.

    Muri icyo gihe kandi amatungo yabazwe ngo avurwe yavuye ku 23.759 agera ku 285.128, igiciro abavuzi b'amatungo bacaga kigabanyukaho 32%.

    Aba bavuzi b'amatungo kandi na bo babyungukiyemo kuko ibyo bikorwa byatumye bihangira imirimo yinjiza hagati y'ibihumbi 350 Frw na 1.444.992 ku kwezi.

    Mu guhangana n'ikibazo cy'ibura z'intanga z'ingurube zigezweho, muri uyu mushinga hubatswe ibigo birindwi mu gihugu cyose bitera intanga z'ingurube.

    Havuyemo icya leta gitera intanga cy'i Muhanga, ibindi byose ni iby'abikorera.

    Mu gushimangira icyo gikorwa haguzwe amasekurume y'ingurube 32 n'iz'ingore 20 zigezweho kugira ngo hatangwe intanga z'ingube zimeze neza.

    Dr Uwituze ati “Intanga z'ingurube zitandukanye n'iz'inka. [Iz'ingurube] zibikika kuri dogere 17oC ariko zikamara igihe gito kigera ku minsi irindwi gusa. Twashatse uburyo twazibona tukanazigeza aho zisabwa vuba ari yo mpamvu twasinyanye amasezerano na Zipline mu gukoresha drones muri icyo gikorwa.”

    Ibyo bigo ubu bitanga doze z'intanga 1120 ku cyumweru ndetse mu mpera za 2023 hakozwe doze 21.247 mu gihe izingana n'ibihumbi 13.750 zagejejwe ku borozi hifashishijwe drone za Zipline, umuturage akazihabwa nta mafaranga yishyuye.

    Ikoranabuhanga ryo gutera intanga ryafashije mu kubyaza utugurube twinshi aho nko kuva mu 2021 ingurube 19.860 zatewe intanga habyagurwa utugurube 158.880 tw'icyororo kigezweho zifite amaraso meza.

    Muri uyu mushinga kandi abatekinisiye 365 bahuguwe ku bijyanye n'uko batera intanga hifashishikwe ikoranabuhanga rya AI (Artificial Insemination) ku buryo bashobora gutera izingana na 18.250 buri kwezi.

    Ibigo 10 by'abikorera birimo bine byorora inkoko, bibiri byorora ingurube na bine bikora ibiryo by'amatungo byafashijwe kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga bibafasha.

    Abandi bantu 399 barimo abagabo 310 n'abagore 89, bahawe inguzanyo ya miliyari 10,38 Frw yunganiwe ku nyungu ya 8%, inyungu bagombaga kwishyura banki bishyurirwa miliyari 2,1 Frw.

    Ni amafaranga yunganiye imishinga 193 y'ubworozi bw'ingurube, 192 y'ubw'inkoko na 14 y'imishinga itunganya ibiryo by'amatungo.

    Uyu mushinga wakoze mu nguni zose aho wanigishije aborozi n'abandi ba rwiyemeza mirimo gushaka ibisubizo bya kabiri mu gihe ibya birimo nko korora amasazi y'inigwahabiri akunganirana na soya n'ibigori kubera intungamubiri nyinshi afite, bigatuma n'igiciro cy'ibiryo by'amatungo kigabanyuka.

    Imyaka itanu isize ubworozi bw’ingurube butanga icyizere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hifashishijwe-ikoranabuhanga-ryo-gutera-intanga-kuva-mu-2021-havutse-ingurube

  • X Dealer yagizwe umwere ku kirego yaregwagamo… – #rwanda #RwOT

    Saa tanu n'iminota 8 zo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, ni bwo umucamanza yasomye imyanzuro y’urubanza, X Dealer amaze igihe aburana aho yashinjwaga kwiba telefone y’umuhanzi The Ben, ariko byarangiye agizwe umwere.

    Umucamanza yasomye uyu mwanzuro w’urubanza nyuma yo kuvuga uko urubanza rwagenze guhera kuwa 05 Ukwakira 2023 kugeza kuri uyu wa 12 Kamena. Ni urubanza rushamikiye ku bitaramo The Ben yakoreye i Bujumbura mu mpera za 2023.

    Muri ibyo bitaramo byabereye i Burundi, The Ben yabuze telefone ye yo mu bwoko bwa iPhone. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo telefone yibwe na X Dealer waburanye ahakana ibyo aregwa.

    Mu iburana, X Dealer yavuze ko atumva uko yari bubikore nyamara hari hari abashinzwe umutekano w’uyu muhanzi, agasaba ko hakwitabazwa camera z'umutekano.

    Yavuze kandi ko ntaho yari bunyure Uwicyeza Pamella wari waherekeje umugabo we The Ben [Bari barasezeranye gusa imbere y’amategeko ya Leta ariko ubu bamaze gukora n’indi mihango yose y’ubukwe].

    Nyuma yo kubisesengura byose, Urukiko rwasanze nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwatanze, birangira X Dealer agizwe umwere. Urukiko rwatangaje ko hagize uwifuza kujujurira iki cyemezo afite iminsi 30.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143948/x-dealer-yagizwe-umwere-ku-kirego-yaregwagamo-na-the-ben-143948.html

  • Jay Z arabayoboye! Abaraperi 15 bibitseho ibi… – #rwanda #RwOT

    Mu ruganda rwa muzika ruteye imbere haba hari amashyirahamwe, abantu runaka, inzego cyangwa se ibitangazamakuru bishimira abitwaye neza. Kimwe mu bitandukanya ubuhangange bw'abahanzi ni umubare w'ibihembo bahabwa bitewe n'ibikorwa byabo.

    Mu njyana ya Hip Hop hari abaraperi bibitseho ibihembo byinshi kurusha abandi ku Isi mu 2024. Aba nibo bongerewe ibigwi n’igitinyiro bitewe n’ibihembo batwaye, byanabongere igiciro ku isoko kuko amafaranga yo kubatumira mu bitaramo, kwamamaza cyangwa ‘Featuring’ usanga byariyongereye bigendanye n’ibihembo bafite.

    Turareba abo mu kinyejana cya 20 n'aba none mu 21 begukanye ibirimo Grammy Awards, Billboard Music Awards, BET Awards, BET Hip-Hop Awards, American Music Awards na MTV video Music Awards. Babiri mu baraperi bakiriho babashije kwegukana byinshi kurusha abandi. 

    Kendrick Lamar na Drake basa nk'abanikiye bagenzi babo kandi aba bombi ni abo mu kiragano kimwe. Mu minsi ishize Drake yahawe na Billboard igihembo cy'umuhanzi w'ikinyacumi ahita abika, aza ku isonga mu baraperi babitse 26 bitangwa na Billboard.

    Lamar afite 13 bya Grammy. Jay-z na Eminem nibo bafatwa nk'abanyabigwi bo mu kiragano cyo hambere bagihumeka mu bakora Hip Hop. Jay-Z abitse Grammy 23, BET Hip Hop awards 22 na MTV Video Music Awards 14. Eminem abitse Grammy 15, Billboard 17 na MTV Video Music Awards 14. Aba nibo bahanzi bamaze igihe bakora Rap bibitseho ibihembo byinshi kuko abandi baje babasangamo.

    Dore abaraperi 15 bibitseho ibihembo byinshi ku Isi barangajwe imbere na Jay Z:

    1. Jay-Z 

    Grammy Awards: 23

    Billboard Music Awards: 6

    BET Awards: 7

    BET Hip-Hop Awards: 22

    American Music Awards: 3

    MTV Video Music Awards: 14

    2. Eminem 

    Grammy Awards: 15

    Billboard Music Awards: 17

    BET Awards: 0

    BET Hip-Hop Awards: 1

    American Music Awards: 8

    MTV Video Music Awards: 14

    3. Kanye West 

    Grammy Awards: 22

    Billboard Music Awards: 9

    BET Awards: 10

    BET Hip-Hop Awards: 19

    American Music Awards: 2

    MTV Video Music Awards: 5

    4. Kendrick Lamar 

    Grammy Awards: 13

    Billboard Music Awards: 6

    BET Awards: 7

    BET Hip-Hop Awards: 19

    American Music Awards: 2

    MTV Video Music Awards: 11

    5. Drake 

    Grammy Awards: 4

    Billboard Music Awards: 27

    BET Awards: 13

    BET Hip-Hop Awards: 19

    American Music Awards: 5

    MTV Video Music Awards: 3

    6. Nicki Minaj 

    Grammy Awards: 0

    Billboard Music Awards: 4

    BET Awards: 12

    BET Hip-Hop Awards: 8

    American Music Awards: 8

    MTV Video Music Awards: 5

    7. 50 Cent 

    Grammy Awards: 1

    Billboard Music Awards: 13

    BET Awards: 3

    BET Hip-Hop Awards: 1

    American Music Awards: 3

    MTV Video Music Awards: 2

    8. Lil Wayne 

    Grammy Awards: 5

    Billboard Music Awards: 4

    BET Awards: 11

    BET Hip-Hop Awards: 15

    American Music Awards: 1

    MTV Video Music Awards: 2

    9. Childish Gambino

    Grammy Awards: 5

    Billboard Music Awards: 0

    BET Awards: 1

    BET Hip-Hop Awards: 2

    American Music Awards: 0

    MTV Video Music Awards: 3

    10. Diddy

    Grammy Awards: 3

    Billboard Music Awards: 0

    BET Awards: 3

    BET Hip-Hop Awards: 2

    American Music Awards: 0

    MTV Video Music Awards: 2

    11. Dr. Dre 

    Grammy Awards: 6

    Billboard Music Awards: 0

    BET Awards: 0

    BET Hip-Hop Awards: 1

    American Music Awards: 0

    MTV Video Music Awards: 2

    12. Lauryn Hill

    Grammy Awards: 8

    Billboard Music Awards: 5

    BET Awards: 0

    BET Hip-Hop Awards: 0

    American Music Awards: 3

    MTV Video Music Awards: 5

    13. J. Cole

    Grammy Awards: 1

    Billboard Music Awards: 1

    BET Awards: 0

    BET Hip-Hop Awards: 8

    American Music Awards: 0

    MTV Video Music Awards: 0

    14. Cardi B

    Grammy Awards: 1

    Billboard Music Awards: 8

    BET Awards: 4

    BET Hip-Hop Awards: 11

    American Music Awards: 5

    15. LL Cool J

    Grammy Awards: 2

    Billboard Music Awards: 1

    BET Awards: 0

    BET Hip-Hop Awards: 1

    American Music Awards: 0

    MTV Video Music Awards: 2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143943/jay-z-arabayoboye-abaraperi-15-bibitseho-ibihembo-byinshi-ku-isi-143943.html

  • Akaruta kandi karakamira! APR FC yatwaye umukinnyi Police FC, uwa Rayon yanga kongera amasezerano #rwanda #RwOT

    Dushimimana Olivier [Muzungu] wifuzwaga na Police FC yamaze kuyitera umugongo yumvikana na APR FC.

    Uyu mukinnyi ukina ku ruhande asatira, yagize umwaka mwiza muri Bugesera FC akaba yifuzwaga bikomeye na Police FC ndetse n’ibiganiro bikaba byarageze kure.

    Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko yamaze kwanga kwerekeza muri Police FC ahitamo kwerekeza muri APR FC aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Uyu mukinnyi akaba yiyongereye ku bandi nka Mugiraneza Frodouard, Ishimwe Jean Rene, Byiringiro Gilbert bivugwa ko bamaze kurangizanya na APR FC.

    Iyi kipe kandi bivugwa ko ibiganiro bigeze kure na Tuyisenge Arsene usoje amasezerano muri Rayon Sports, gusa uyu mukinnyi na we ngo ntabwo akozwa ibyo kongera amasezerano muri iyi kipe kuko ibiganiro bigeze kure n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Bivugwa ko Muzungu yamaze kurangizanya na APR FC

    Tuyisenge Arsene na we aravugwa muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/akaruta-kandi-karakamira-apr-fc-yatwaye-umukinnyi-police-fc-uwa-rayon-yanga-kongera-amasezerano

  • APR FC yaciye amarenga ko yamaze gutandukana na Omborenga Fitina #rwanda #RwOT

    APR FC yaciye amarenga ko yamaze gutandukana na myugariro Omborenga Fitina, ni nyuma y’uko yaje gusiba amafoto ye kuri Instagram bari bashyizeho bishimira uruhare abakinnyi ba yo bagize ku ntsinzi y’Amavubi, bakoresha aya Mugisha Gilbert gusa.

    Amavubi yaraye atsinze Lesotho 1-0 mu mukino w’umunsi wa 4 w’Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Iki gitego cyatsinzwe na Jojea Kwizera ku mupira mwiza yari ahawe na Omborenga Fitina. Nyuma y’uyu mukino APR FC ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa Instagram, yashyizemo amafoto ya Mugisha Gilbert na Omborenga Fitina (kuko ni bo bakinnyi ba APR FC bakinnye) maze aherekezwa n’amagambo agira ati 'mwakoze neza kipe y’igihugu Amavubi Stars ku ntsinzi mwakuye kuri Lesotho.'

    Nyuma y’umwanya muto amafoto ya Omborenga yaje gukurwamo maze bagumishaho aya Mugisha Gilbert gusa ndetse n’ubutumwa buguma ari bwa bundi.

    Ibi byongereye urujijo ku bakunzi ba APR FC ku byari bimaze iminsi bivugwa ko Omborenga, APR FC itazamwongerera amasezerano agomba gutandukana n’iyi kipe ni mu gihe bo babona ko agishoboye atagakwiye kuyivamo.

    Kugeza ubu APR FC ntabwo iremeza koko niba izatandukana na Omborenga cyangwa n’abandi basoje amasezerano izabarekura cyane ko n’abo izongerera amasezerano itarabavuga.

    Omborenga Fitina biravugwa ko atazakomezanya na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaciye-amarenga-ko-yamaze-gutandukana-na-omborenga-fitina

  • Abaturarwanda aho bari hose bari kuririmba intsinzi y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Kwizera Jojea wakinaga umukino we wa kabiri mu ikipe ya kabiri, cyafashije Amavubi kweguakna intsinzi imbere ya Lesotho maze ihita yisubiza umwanya wa Mbere

    Amavubi yakinaga na Lesotho mu mukino w'umunsi wa 4 w'itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.I

    Ikipe y'Igihugu Amavubi itsinze Lesotho mu mikino wo gushaka itike y'Igikombe cy'isi waberaga muri Afurika y'epfo.

    Ibi bivuze ko u Rwanda rwongeye gufata umwanya wa mbere mu itsinda C, aho runganya amanota arindwi na Afurika y'epfo ndetse na Benin, mu gihe Lesotho, Nigeria na Zimbabwe ziri inyuma.

     

    Source : https://yegob.rw/abaturarwanda-aho-bari-hose-bari-kuririmba-intsinzi-yikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi/