Blog

  • Gen Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko muri Bangladesh – #rwanda #RwOT

    Uru ruzinduko rukurikiye ubutumire yahawe na mugenzi we uyobora ingabo za Bangladesh. Rugamije gutsura umubano hagati y'ingabo z'ibihugu byombi.

    U Rwanda na Bangladesh bifitanye umubano mwiza mu bijyanye n'igisirikare, dore ko abasirikare bo mu gihugu kimwe bakunze koherezwa kwiyungura ubumenyi mu kindi.

    Nko muri Kamena 2021, abasirikare bakuru bo ku rwego rwa Ofisiye mu Ishuri rya Gisirikare rya Bangladesh [Bangladesh National Defence College] bari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kwigira kuri bimwe mu bikorwa by'Ingabo z'u Rwanda.

    Ibihugu byombi kandi biza mu myanya y'imbere mu kugira ingabo nyinshi mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yakiriwe mu cyubahiro cya gisirikare muri Bangladesh

    Gen Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rugamije gutsura umubano

    U Rwanda na Bangladesh bisanzwe bifatanya muri gahunda zitandukanye mu by’umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-mubarakh-muganga-ari-mu-ruzinduko-muri-bangladesh

  • Imiryango 50 y'abatahutse iri kubakirwa inzu zigezweho i Nyamasheke – #rwanda #RwOT

    Izi nzu ziri kubakwa mu Kagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, mu Karere ka Nyamasheke, mu bibanza iza mbere zari zubatsemo.

    Mu 2012 nibwo iyi miryango igizwe n'abaturage bahungutse mu 2009 no mu 2010 bagasanga inzu zabo zitagihari yubakiwe inzu.

    Mu myaka nk'ibiri gusa izo nzu zose zari zimaze gusenyuka, biba ngombwa ko aba baturage bakuraho amabati bagondagonda inzu z'imbaho bazibamo ariko nako bakomeza gutabaza ubuyobozi, bwaje kubumva ubu bakaba bari kubakirwa inzu zigezweho.

    Mukandayisenga Donatha, avuga ko nyuma y'aho izi nzu bari barubakiwe zisenyutse batangiye kugira ubuzima bubi, bagahorana impungenge y'uko ibikuta byasigaye bishobora kubagwaho cyangwa bikagwa ku bana babo.

    Ati 'Imvura yaragwaga tugasohoka ariko twitabaje ubuyobozi butubera ababyeyi beza, ubu aho bigeze turabona buri kubigenza neza Imana ibahe umugisha'.

    Murekatete Claudine, ufite umuryango w'abantu batanu avuga ko ashimira ubuyobozi buri kububakira izi by'umwihariko akabushimira kuba bwaramuhayemo akazi.

    Ati 'Ubu mfite ibyishimo byinshi kuko bari kunyubakira inzu ikomeye. Twabaga ahantu hadashobotse, tuvirwa. Bampayemo n'akazi amafaranga mpembwa ndi kuyakoresha neza kugira ngo azamfashe kwivana mu bukene'.

    Ruhigira Enock, avuga ko 'Muri uyu mwaka twagiye kubona tubona baje kutwubakira. Ubu turishimye turarya tukaryama'.

    Inzu aba baturage bari kubakira ni inzu z'ebyiri muri imwe, bivuze ko inzu imwe izajya ituzwamo imiryango ibiri. Ni inzu zizaba zifite ibigega by'amazi, n'ibikoni n'ubwiherero.

    Abazituzwamo bavuga ko zikomeye bagereranyije n'iza mbere kuko zo ziri kubakishwa amatafari ahiye na sima.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko inzu zizaba zuzuye neza zamaze no kugezwamo ibikoresho byo mu nzu bitarenze ukwezi k'Ukuboza uyu mwaka.

    yasabye abazazituzwamo kuzazifat neza bakirinda ikintu cyose gishobora kuzangiza kuko ari inzu zabo atari inzu z'ubuyobozi.

    Biteganyijwe ko izi nzu n'ibikoresho byo mu nzu bizazishyirwamo byose hamwe bizatwara arenga miliyoni 240Frw.

    Bamwe mu bazatuzwa muri izi nzu bahawe akazi mu mirimo yo kuzubaka, bavuga ko amafaranga bahembwa azabafasha kwikura mu bukene

    Izi nzu ziri kubakwa mu buryo bw’ebyiri muri imwe, bivuze ko inzu imwe izajya ituzwamo imiryango ibiri

    Abagize iyi miryango bavuga ko inzu za mbere zasenyutse bitewe n’uko zari zubakishijwe sima nke

    Izi nzu z’imbaho nizo bari bamaze imyaka 10 babamo nyuma y’aho izo bari barubakiwe zisenyutse zitamaze kabiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-50-y-abatahutse-iri-kubakirwa-inzu-zigezweho-i-nyamasheke

  • AS Kigali yahagaritse kuva muri Shampiyona nubwo ntacyo Umujyi wa Kigali urayitangariza #rwanda #RwOT

    Mbibabwira ko iriya baruwa ishobora kuba yaranditswe itatekerejweho cyane! Ikindi nababwiye ni uko Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali buba bufite izindi nshingano nyinshi cyane ku buryo izo nshingano zose baba bagomba kuziteganyiriza kandi zikajya ku murongo!
    Kuri ub; Ubuyobozi bw'ikipe ya AS Kigali yaherukaga kuvuga ko Umujyi wa Kigali utagize icyo uyifasha itazakina kuri Shampiyona y'uyu mwaka w'imikino tugiye kwinjiramo, ariko kuri ubu bwageze aho burivuguruza buvuga ko ikipe ya AS Kigali izaba ihatana n'andi makipe mu mwaka utaha wa Shampiyona n'ubwo ikifuzo bagejeje ku buyobozi bw'Umujyi wa Kigali kitarasubizwa.

    Ku italiki ya 3 Kamena 2024 nibwo ubuyobozi bwa AS Kigali bwandikiye Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buwusaba ko bitarenze taliki ya 9 Kamena 2024, wabafasha kwishyura ibirarane by'abakinnyi bamaze amezi arindwi badahembwa, bingana na Miliyoni 149.9Frws. Ibi bitakorwa, ubuyobozi bwa AS Kigali bukandikira Ferwafa buyimenyesha ko AS Kigali itakibarizwa muri Shampiyona yo mu Rwanda.

    Kugeza ubu ariko amakuru dukesha Ibinyamakuru bitandukanye bikorera hano mu Rwanda ni uko Umuyobozi wa AS Kigali yaje gutangaza amakuru anyuranye n'umwanzuro bari bafashe mbere aho avuga ko nubwo Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali ntacyo burabasubiza bitazatuma badakomeza guhangana n'andi makipe mu mikino ya Shampiyona itaha.

    The post AS Kigali yahagaritse kuva muri Shampiyona nubwo ntacyo Umujyi wa Kigali urayitangariza appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/as-kigali-yahagaritse-kuva-muri-shampiyona-nubwo-ntacyo-umujyi-wa-kigali-urayitangariza/

  • Ni akumiro! Nyuma yo kwica umuntu yasabye ubuyobozi kumwishyuriza amafaranga yakoreye ikiraka #rwanda #RwOT

    Ni akumiro noneho! Amakuru ava mu karere ka Nyanza aravuga ko umusore witwa Ntawupfabimaze Athanase uri mu kigero cy'imyaka 26 watawe muri yombi hamwe n'abandi babiri barimo Nyamurinda Theophile w'imyaka 42 wahaye uyu musore ikiraka cyo kumwicira Mukeshimana Clementine w'imyaka 35, ngo ubu yaba ari gusaba abayobozi ngo bamwishyurize amafaranga yari yapatanye.

    Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera yahoze ari umugore wa Theophile Nyamurinda akaba ari nawe watanze ikiraka cyo kumwica, ndetse ngo bari barasezeranye byemewe n'amategeko ariko kubera ko Theophile yashinjaga Clementine kutabyara byatumye amuta mu nzu aho bari batuye mu mudugudu wa Bayi, mu kagari ka Cyotamakara, mu murenge wa Ntyazo ho mu karere ka Nyanza.

    Bikekwa ko Ntawupfabimaze Athanase muri uku kwezi kwa Gatandatu 2024 aribwo yagiye kureba Umukuru w'Umudugudu kugira ngo amwishyurize Theophile Nyamurinda wamuhaye ikiraka cyo kwica umugore we akamwemerera amafaranga ibihumbi 200Frws icyakora ngo yabanje kumuha amafaranga ya avansi ibihumboi mirongo itanu (50,000Rwf) birangira andi ayamwambuye.

    Umukuru w'umudugudu wa Bayi akimara kumva aya makuru yahise yihutira kubimenyesha Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB maze ihita ita muri yombi Ntawupfabimaze wivugira ko yahawe ikiraka, na Nyamurinda wakimuhaye ndetse n'umusaza witwa Mayambara ukekwaho gufatanya na Ntawupfabimaze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Ntyazo, Bwana Muhoza Alphonse yahamirije UMUSEKE dukesha iyi nkuru iby'aya makuru.

    Mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2023 nibwo Mukeshimana Clementine yasanzwe mu nzu yapfuye ntaburwayi yari afite abaturanyi bayoberwa icyamwishe bakeka ko yarozwe. Gusa kuva icyo gihe RIB yahise itangira iperereza.

    The post Ni akumiro! Nyuma yo kwica umuntu yasabye ubuyobozi kumwishyuriza amafaranga yakoreye ikiraka appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ni-akumiro-nyuma-yo-kwica-umuntu-yasabye-ubuyobozi-kumwishyuriza-amafaranga-yakoreye-ikiraka/

  • Hasohotse itangazo rishya rireba Abayisilamu bose bo mu Rwanda ndetse n'inshuti zabo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bukuru bw'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwatangaje ko umunsi mukuru w'igitambo, EID AL ADHA 2024 uzizihizwa bidakukwa ku Cyumweru taliki ya 16 Kamenya 2024.

    Ibi bikubiye mu itangazo RMC (Rwanda Muslim Community) yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Kamena 2024 nk'uko ribigaragaza.

    The post Hasohotse itangazo rishya rireba Abayisilamu bose bo mu Rwanda ndetse n'inshuti zabo appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/hasohotse-itangazo-rishya-rireba-abayisilamu-bose-bo-mu-rwanda-ndetse-ninshuti-zabo/

  • Mobile Money Rwanda Ltd ifatanije na MINEDUC… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, hatangijwe ku mugaragaro gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ ku bufatanye bwa Mobile Money Rwanda, Minisiteri y’Uburezi hamwe na Umwalimu Sacco. Iyi gahunda igamije gufasha abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye kubona ifunguro rya saa sita bityo bakiga neza nta komyi.

    Ni gahunda yatangirijwe ku kigo cy’Urwunge rw’amashuri rwa Kacyiru ya Kabiri, aho Mobile Money Rwanda Ltd, Misiteri y’Uburezi (MINEDUC) hamwe na Umwalimu Sacco bahurije imbaraga bagatanga umusanzu wabo muri ‘Dusangire Lunch’ ije yunganira gahunda ya L0eta imaze igihe yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.

    Mobile Money Rwanda yatangaje ko gufasha abana biga bitareba gusa Leta, ababyeyi n’abarimu ahubwo ko bireba abantu bose ari nayo mpamvu bashyizeho umurongo abifuza gutanga inkunga yabo bajya bayicishaho bakanze *182*3*10# aho amafaranga anyura mu Umwalimu Sacco akagera ku bigo by’umunyeshuri yigaho.

    Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu witabiriye iki gikorwa, yashimye byimazeyo Mobile Money Rwanda Ltd na Umwalimu Sacco bahisemo gutera inkunga ikomeye gahunda yo kugaburira abana mu mashuri.

    Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu yitabiriye kumurika gahunda ya ‘Dusangire Lunch’

    Yagize ati: Iyi gahunda leta yayitangije kera gusa yakwiriye mu mashuri yose mu 2021, ndashimira cyane Mobile Money Rwanda na Umwalimu Sacco batekereje gukora iki gikorwa cyiza. Ubu turi gukangurira n’abanyarwanda bose gutera inkunga iyi gahunda by’umwihariko ababyeyi”.

    Minisitiri Twagirayezu yavuze ko kuba abanyeshuri bafata ifunguro rya saa sita ku ishuri atari bo gusa bigirira akamaro kuko bifasha sosiyete muri rusange. Ati: ”Biteza imbere sosiyete muri rusange, bifasha abahinzi kubona isoko hamwe n’abacuruzi. Bifasha mu kwiga no kwigishwa kuko nta munyeshuri watsindwa yiga neza yabonye ifunguro ryuzuye”.

    Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Mutoni Kagame, yagaragaje aho igitekerezo cya ‘Dusangire Lunch’ cyaturutse. Yagize ati: ”Twishimiye ko uyu munsi wageze igitekerezo cyikajya mu bikorwa. Twagize iki gitekerezo kuko tukibona gahunda ya Leta yo kugaburira abana mu ishuri twabifashe nk’ibyacu, dukora umushinga wafasha abanyeshuri mu myigire yabo”.

    Umuyobozi wa Mobile Money Rwanda, Chantal Mutoni Kagame, yatangaje ko batanze inkunga ya Miliyoni 30 Frw izafasha muri ‘Dusangire Lunch’

    Akomeza avuga ko iki gitekerezo kandi cyaje kuko Mobile Money Rwanda Ltd yifuza guteza imbere uburezi kuko ari bwo muyoboro w’ibintu byinshi ndetse ko n’abanyeshuri biga ubu ari bo bazateza imbere igihugu ejo hazaza.

    Chantal Mutoni kandi yanahise atangaza ko mu rwego rwo gutera inkunga iyi gahunda ya ‘Dusangire Lunch’, Mobile Money Rwanda Ltd yitanze Miliyoni 30 Frw zo gufasha abanyeshuri kurya ifunguro rya saa sita. Yavuze ko buri mwaka Mobile Money Rwanda Ltd izajya yishyurira ifunguro abanyeshuri ibihumbi 10 ku mwaka.

    Dusangire Lunch yatangirijwe mu kigo cya Groupe Scholaire Kacyiru II

    Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku bigo bigaho yagize uruhare mu kugabanya umubare w’abana bava mu ishuri dore ko ubu umubare wabo wavuye kuri 6% ukamanuka kuri 4%. Iyi gahunda kandi ifasha abanyeshuri Miliyoni 3.9 mu bigo 4.,500 mu Rwanda. Leta ibishyurira 90% mu gihe ababyeyi bishyura 10% kugira ngo abana babone uko barya ifunguro ryuzuye rya buri munsi.

    Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu Sacco, Laurence Uwambaje, yagaragaje ko koperative y’abarimu nayo yiteguye gutanga uruhare rwayo muri iyi gahunda, abishimangira agira ati: ”Twiteguye gutanga umusanzu wacu, ntabwo kuba tubabikira amafaranga ariho bigarukira gusa. Tugiye kwishyurira abanyeshuri ibihumbi 8500”.

    Abakozi ba Mobile Money Rwanda Ltd bitabiriye iki gikorwa bagira bati: ”Ndi Ready” muri gahunda ya “Dusangire Lunch”

    Mobile Money Rwanda Ltd yafatanije na Minisiteri y’Uburezi hamwe na Umwalimu Sacco mu gutangiza gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ yatangirijwe mu kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Kacyiru II, yatangaje ko bazakomeza no kuzenguruka ibindi bigo by’amashuri mu gukora ubukangurambaga bwo gutera inkunga iyi gahunda ije ari igisubizo ku banyeshuri.

    Umuyubozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda yasagiye n’abanyeshuri ifunguro rya saa Sita

    Minisitiri w’Uburezi yasangiye ifunguro rya saa Sita n’abanyeshuri

    Gahunda ya “Dusangire Lunch” yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu

    AMAFOTO: Serge Ngabo – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143954/mobile-money-rwanda-ltd-ifatanije-na-mineduc-na-umwalimu-sacco-batangije-dusangire-lunch-i-143954.html

  • Imbere muri Gorilla Feeds, uruganda rwujujwe i Masoro ruzatunganya toni ibihumbi 71 z'ibiryo by'amatungo ku mwaka – #rwanda #RwOT

    Mu bworozi u Rwanda rwifuza ntibikigezweho gutemera inka urubingo gusa, ukarenzaho umucaca wabona amabondo yegutse ukicinya icyara ngo wagabuye, nyamara wabaye nka wa mubyeyi ugabura ibijumba gusa mu minsi mike umwana akaba yageze mu mutuku w'imirire mibi.

    Nubwo bivangwa n'ibindi ariko kugeza ku kigero cya 70% Soya n'ibigori ni byo bigize igaburo ryuzuye ry'amatungo kuva ku nkoko kugera ku nka.

    Mu 2015 ni bwo ikigo gitunganya ibiryo by'amatungo cyitwa Gorilla Feeds cyatangiye gukora ibyo biryo byuje intungamubiri cyane ko ubworozi bugezweho bwari butangiye gufata indi ntera, gifite imashini nto itunganya toni eshanu mu isaha.

    Mu 2019 u Rwanda rwifatanyije n'Ikigo cy'Ababiligi cyita ku Iterambere kizwi nka Enabel, batangiza umushinga wiswe PRISM wo gufasha mu guteza imbere uruherekane nyongeragaciro rw'amatungo magufi n'ibiyatunga.

    Muri uyu mushinga watangizanyijwe miliyoni 15,5 z'Amayero (miliyari 22 Frw y'ubu), wagombaga kwita ku bworozi bw'inkoko, ingurube, ariko ugashingira ku gushyigikira abari muri ubwo bucuruzi.

    Bijyanye n'uko ubu bworozi bwari bukomeje kwitabirwa byabaye ngombwa ko ibiryo by'ayo matungo bikenerwa cyane ndetse rimwe na rimwe ibiciro byabyo bikazamuka kuko ibyinshi byatumizwaga hanze.

    Mu gukemura icyo kibazo PRISM yafashije inganda zibitunganya ngo zitunganye umusaruro utubutse ugererere ku borozi ku gihe ariko bakanabona ibyujuje ubuziranenge.

    Ni na ko byagenze kuri Gorilla Feeds yahawe na Enabel ibihumbi 600 by'Amayero, bakazishyura ½ cy'iyo nguzanyo ndetse na yo ikazafasha abandi.

    Hatangiye imirimo yo kwagura uru ruganda ndetse rwimukira mu cyanya cy'inganda kiri i Masoro ruvuye i Rubilizi mu Karere ka Kicukiro.

    Abayobozi barwo bafashe amafaranga bari bafite bongeranyaho n'aya Enabel bubaka uruganda rwuzuye rutwaye miliyoni 2,7$ (arenga miliyari 3,5 Frw)

    Ibi birumvikana ko n'ingano yagombaga kwikuba kuko ubu ruzakuba gatatu ibiryo rwatunganyaga bikagera kuri toni 15 ku isaha.

    Ni toni z'imvange z'ibiribwa bikunze kuboneka nk'ingano, ibigori, soya, ibihwagari mbese ubwoko bugera kuri 20, ibigori na soya bikiharira 70% ari na byo biboneka mu Rwanda cyane.

    Uru ruganda ni na ko rugurira umusaruro abaturage kuko uyu munsi rukorana n'amakoperative ahinga ibigori na soya agera ku 130 yo mu gihugu hose.

    Umuyobozi wa Gorilla Feeds, Kivuye Janvier ati 'Impamvu yatumye twongera ubushobozi ni uko abashaka ibiryo by'amatungo bakomeje kuba benshi, uwasabye nka toni imwe tukamubwira ko aba atwaye ibilo nka 200 gusa.'

    Kivuye avuga iyi mashini nshya, izafasha abo bakenera ibyo biryo kubona ibyo bashaka binakureho ibihombo bagiraga mbere 'kuko niba umuntu yazanaga imodoka azi ko atwara toni imwe akabona ibilo nka 200, ni igihombo mu bijyanye n'ubwikorezi.'

    Gorilla Feeds yanubatse ibigega bibiri binini bifasha kuhunika toni 3000 z'ibigori na soya ku bigega byombi.

    Ni uruganda rwifashisha ikoranabuhanga rigezweho, aho ikamyo izana imyaka, ikayisuka mu mashini iyirobanura hakavamo imyanda.

    Nyuma bimwe bikayoborwa mu bubiko mu bushyuhe bwagenwe ibindi bikayoborwa mu mashini ibitunganya bikorewe munsi y'ubutaka.

    Munsi y'ubutaka nko muri metero 45 z'ubujyakuzimu harimo imiyoboro igaburira imashini na bwa bubiko bunini byose bigakorwa kugira ngo hakorwe byinshi ariko bitwaye ahantu hato.

    Kivuye yerekana ko uru ruganda rwazanye impinduka nyinshi kuko umworozi abona ibiryo bitakayutse 'kuko ibyavaga hanze byazaga byenda no kurangiza igihe byagenewe kuba bitarakoreshwa.'

    Ati 'Ugasanga no ku mipaka biratinze ariko umworozi ubu atumiza ibiryo mu masaha abiri akaba abibonye. Ikindi ni ubuziranenge bwuzuye bw'ibiryo kurusha ibyazaga. Ubu ugura ibiryo ukamenya uko amatungo yawe azatanga umusaruro bitari ibyo kuraguza umutwe.'

    Abishimangiza ko niba umworozi yakoreshaga ibiryo biri aho bitujuje ubuziranenge bikamusaba ko itungo nk'inkoko itangira kumuha umusaruro mu minsi 60, uyu munsi 'ikaba 28, urumva inyungu ibonekeye mu minsi waboneyeho umusaruro.'

    Uru ruganda rukora ibiryo by'amatungo atandukanye haba inkoko, inka, ingurube n'andi.

    Na byo bikorwa mu byiciro kuko nko ku nkoko hari iby'imishwi ikivuka, iy'iminsi 21, inkoko y'amezi abiri, ane, atanu n'atandatu gusubiza hejuru.

    Icyakora impuzandengo y'ibyo biryo iri hagati ya 550 Frw na 580 Frw ku kilo, Kivuye akavuga uyu munsi uru ruganda ruhamye ndetse mu mezi ari imbere bateganya no kwagura bakagera byibuze kuri toni 30 Frw ku isaha.

    Ni na ko bizagenda mu gutanga akazi kuko uyu munsi abakozi 60 bakoreshaga baziyongera bakagera byibuze kuri 140 bose b'Abanyarwanda.

    Ku bijyanye no kubura kw'ibiryo by'amatungo Kivuye yijeje ko bitazabaho kuko uretse ziriya toni 3000 z'ibigori na soya bibikwa muri biriya bigega, hari n'ubundi bubiko bugera kuri toni 8000 buhoraho byibuze bushobora kumara amezi ane nta musaruro uza.

    Umuyobozi wa Gorilla Feeds, Kivuye Janvier yavuze ko uru ruganda ruzajya rutunganya toni 200 ku munsi

    Uruganda rwose rwuzuye rutwaye miliyoni 2,7$

    Ibyo byuma bigize imashini imwe ishobora gutunganya toni 200 z’ibiryo by’amatungo ku munsi

    Buri tiyo iba ijyana ibiryo bitewe n’ingano y’itungo iri gukorera

    Uru ruganda rufite imashini zigerekeranyije mu nyubaho ipima metero zirenga 30 z’uburebure

    Ibyo bigega bifite ubushobozi bwo kubika toni 3000 by’ibigori

    Aha ni ho imodoka izanye imyaka ibanza kuyimena hanyuma imashini ikabanza kuyikuramo imyanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbere-muri-gorilla-feeds-uruganda-rwujujwe-i-masoro-ruzatunganya-toni-ibihumbi

  • Q-Sourcing Servtec Rwanda yizihije imyaka 15 ikorera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibyo birori byabereye muri Onomo Hotel aho byitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye basanzwe bakorana na Q-sourcing Servtec.

    Iki kigo cyashinzwe mu 2009 gifite intumbero yagutse yo gukemura ikibazo cy'abakozi muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Kuri ubu Q-Sourcing Servtec Rwanda imaze kwaguka mu nzego zitandukanye zirimo gushyira abakozi ku isoko ry'umurimo, gutanga ubujyanama mu bijyanye n'imicungire yabo no kuzamura impano.

    Kugeza ubu iki kigo kimaze kugeza ibikorwa byacyo mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Kenya, Tanzania, Sudani y'Epfo n'u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Q-Sourcing Servetec Group, Patrick Mbonye, yagaragaje ko bishimira imyaka 15 bamaze bakorera mu Rwanda kandi ko byahinduye byinshi ku iterambere ry'ikigo muri rusange.

    Yakomeje ati 'Imyaka 15 ni urugendo ruhamya isezerano ku bakozi bacu n'abakiliya batwizeye. Twabonye byinshi bihinduka mu mitangire y'akazi, bihindura imirimo itandukanye kandi tugira uruhare mu iterambere ry'abatugana. Guha abatugana ibyo bifuza muri iyo myaka yose bigaragaza intangiriro nziza y'urugendo rw'imicungire y'abakozi.'

    Mu myaka 15 iki kigo kimaze gikora ntabwo cyatanze amahirwe y'akazi gusa ahubwo cyagize n'uruhare mu bikorwa by'iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.

    Ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 15, Q-Sourcing Servtec Rwanda yatangije umushinga ugambije gufasha abantu kwitegura guhangana ku isoko ry'umurimo wiswe 'Job Ready Initiative'.

    Uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'Ikigo cya Intango Technical Secondary School aho ugamije gufasha abanyeshuri barangije mu mashuri yisumbuye n'amashuri makuru kwitegura guhangana ku isoko ry'umurimo.

    Umuyobozi muri Q-Sourcing Servtec Rwanda, Steven Kinuka Baguma, yagaragaje ko n'ubwo banyuze muri byinshi birimo n'imbogamizi ariko babashije gukomeza gutanga serivisi ntagereranwa.

    Ati 'Mu gihe twizihiza imyaka 15 y'isabukuru, tuzirikana uko twakomeje gutanga serivisi ntamakemwa. Twahuye na zimwe mu mbogamizi ariko twakomeje gutanga serivisi nziza mu mitangire y'akazi n'imicungire y'abakozi ndetse byagize impinduka nziza ku bo dukorana.'

    Umuyobozi Ushinzwe ingamba n'Itumanaho mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB, Setti Solomon, yashimye uruhare rwa Q-Sourcing Servtec Rwanda ku musanzu wayo ku Rwanda.

    Yagize ati 'Uruhare rwa Q-Sourcing Servtec Rwanda mu guhanga imirimo no guharanira ko habaho imikorere inoze byabaye ingenzi mu kubakira ubushobozi ibihumbi by'urubyiruko rw'u Rwanda.

    Binyuze mu mbaraga zabo bagize uruhare mu gutuma u Rwanda ruba igihugu cyiza cyo gushoramo imari mu karere.'

    Mu gihe Q-Sourcing Servtec Rwanda yizihiza isabukuru y'imyaka 15 imaze ikorera mu Gihugu, ifite intego zo gukomeza urugendo rwo kuba indashyikirwa, guhanga udushya, no gutuma habaho impinduka zigaragara muri sosiyete.

    Umuyobozi wa OneSight EssilorLuxottica Foundation mu Rwanda, Vincent Tuzinde, yagaragaje ko bamaze imyaka umunani bakorana n'iki kigo kandi ko cyabafashije kwisanga ku isoko ry'u Rwanda, kubona abakozi beza n'izindi serivisi zijyanye n'imicungire y'abakozi.

    Q-Sourcing Servtec Rwanda yashimangiye ko izakomeza kuba ikiraro gihuza abantu bafite impano n'amahirwe y'akazi mu Rwanda no mu mahanga.

    Urugendo rwa Q-Sourcing rwatangiye mu 2006, hamwe n'icyerekezo cyo kuziba icyuho hagati y'impano n'amahirwe muri Afurika y'Uburasirazuba.

    Iki kigo cyatangiriye muri Uganda mu 2006, kigera mu Rwanda mu 2009, Sudani y'Epfo mu 2011, na Kenya mu 2013.

    Muri 2017, cyatangije ishami ry'amahugurwa ryitwa 'The Assessment and Skilling Centre [TASC], nyuma kigeza ibikorwa byacyo muri Tanzania.

    Hamwe n'iryo terambere Q-Sourcing yaje kwihuza na Servtec International Group, kugira ngo ibikorwa byayo binagezwe hanze ya Afurika y'Uburasirazuba bigere kure ku Isi.

    Mu 2024, iki kigo cyakoze ishoramari rikomeye muri 'Flip Africa', intambwe yacynjije mu murongo wo guhanga isoko rishya. Icyatangiye nk'ikigo ngishwanama cyoroheje cyateye imbere bigaragara, bitewe n'ubwitange bw'abakozi n'icyizere kiva mu bakiliya bacyo.

    Q-Sourcing Servtec Rwanda yashimangiye ko izakomeza kuba ikiraro gihuza abantu bafite impano n'amahirwe y'akazi mu Rwanda no mu mahanga

    Mu myaka 15 iki kigo kimaze gikora ntabwo cyatanze amahirwe y'akazi gusa ahubwo cyagize n'uruhare mu bikorwa by'iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage

    Byari ibyishimo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 15


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/q-sourcing-servtec-rwanda-yizihije-imyaka-15-ikorera-mu-rwanda

  • Kubireba uri mu Rwanda ntacyo bibinjiriza! Ig… – #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Youtube rwafunguwe ku wa 14 Gashyantare 2005 rushinzwe na Steve Chen, Chad Hurley, ndetse na Jawed Karim, abakozi batatu bari basanzwe bakorera ikigo PayPal.

    Kuva icyo gihe, rwahaye ikaze Miliyari z'abantu, barwisanzuraho, amashusho akoze mu buhanzi bunyuranye aratambutswa. Nta washidikanya uruhare rwagize mu gutuma umuziki w'Isi yose wibumbira hamwe, abantu baranogerwa.

    Mu rwego rwo gukuza imari-shingiro ya Youtube, uru rubuga rwashyizeho uburyo bwo kwishyura abantu barukoresha mu gihe bashyizeho ibintu bikishimirwa cyangwa se bikarebwa n'umubare munini.

    Kubona 'Monitization/ Monetize' cyangwa se gutangira kwishyurwa ni ukuba ufite nibura abantu 1000 bakurikira ibikorwa byawe (Subscribers), kandi bareba n'ibizwi nka 'Watch-Time' (amasaha abantu bamara bareba ibikorwa byawe)- Ubundi, ifaranga rigatangira kwisukiranya umunsi ku munsi.

    Uru rubuga rucuruza amashusho rwakuye benshi mu bwigunge, ubyutse mu gitondo afite micro na camera itabona neza ararwana no kubona ibyo ashyiraho ngo 'views' zizamuke amafaranga anyuzwe muri Banki Nkuru y'Igihugu amugereho.

    Gushaka 'Views' kuri Youtube benshi babiherekeresha inkuru mpimbano, amafoto n'amashusho by'urukozasoni, imitwe y'inkuru itajyanye n'ibyo umuntu yavuze n'ibindi byinshi bikurura benshi babireba binuba ariko bakabireba.

    Hari amwe mu mashusho akurwa kuri Youtube bitewe n'ibirego by'abantu, cyangwa se konti zigafungwa. Muri Mata 2021, urubuga rwa Youtube rwafunze konti ya Prophet TB Joshua wo muri Nigeria witabye Imana.

    Ni nyuma y'uko arezwe n'Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu watanze amashusho (Video) agaragaza Joshua asenga agira ngo 'akize' abatinganyi (abaryamana bahuje ibitsina).

    Guverinoma y'u Rwanda yashyize imbaraga cyane mu kwagura internet igera no mu bice by'icyaro. Minisiteri y’Ikoranabuhanga mw’Itumanaho na Inovasiyo ivuga ko abagerwagaho na murandasi mu Rwanda mu 2011 bari 7% gusa mu gihe mu 2019 bari bageze kuri 52%

    Imibare y’iyi Minisiteri kandi igaragaza ko mu 2010 abari batunze telefone ngendanwa bari 33% gusa mu gihe mu 2019 barengaga 80.5%

    Ibi byatumye abakoresha Youtube biyongera. Amazina yabo hanze aha arazwi, ku buryo yicara imbere ya Camera ya telefone, agasesengura abantu bagakurikira.

    Abakoresha cyane Youtube ubazi nka 'Content Creators' no ku zindi mbuga nkoranyambaga iri zina rirakoreshwa.

    Hari n'abandi ariko bagiye bakoresha uyu murongo bavuga ibitajyanye, nko kwamamaza ibikorwa by'urukozasoni, kwivanga muri Politiki n'ibindi bidashimwa na bamwe muri sosiyete. Ibi, ariko Youtube ntibikuraho, kugeza ubwo wowe ubangamiwe, ubandikira utanga ikirego, bagasuzuma.

    Mbere iyo wabaga uri gukoresha urubuga rwa Youtube uri mu Rwanda wabonaga ibikorwa binyuranye byo kwamamaza bifata amasegonda make bigatambuka mu byo warimo ureba.

    Urugero, uri kureba nka filime, ukabona hajemo 'Publicité' y'ikigo runaka. Uba ufite amahitamo abiri, kureka iyo 'Publicité' ikarangira cyangwa se guhitamo ko uyirenga (Skip).

    Iyo warebaga icyo gikorwa cyo kwamamaza wabaga winjirije amafaranga uwo washyizeho ibihangano (umuhanzi, umukinnyi wa filime cyangwa se undi).

    Ibi ariko siko bikimeze mu Rwanda. Biri mu mpamvu zituma, uzumva benshi mu bafite imiyoboro ya Youtube, batangira ibiganiro byabo basuhuza abantu batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n'ahandi kubera ko iyo barebye ibintu byabo bibinjiriza amafaranga.   

    Biri no mu mpamvu zituma shene za bamwe zitanditswe mu Rwanda, ndetse benshi mu bafite shene za Youtube, bashyiraho ibiganiro bagendeye ku masaha yo hanze.

    Unyujije amasomo kuri shene zizwi cyane mu Rwanda, yaba iz'abahanzi, abakinnyi ba filime zanditswe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya n'ahandi. Shene ya Israel Mbonyi yandikishijwe muri Canada, iya James na Daniella yandikishijwe muri Uganda, Christopher yayandikishije muri Amerika, Chriss Eazy yanditswe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika….

    Icumbukura ryakozwe na InyaRwanda, ryerekana ko kuva muri Werurwe 2021, amatangazo (Ads) y'abamamaza yafunzwe kuri Youtube mu Rwanda.

    Ibi ariko ntaho bihuriye no kuba Youtube idakorera mu Rwanda. Kubera ko iyo ukoresheje VPN (A virtual private network) ugahitamo igihugu ushaka, nk'u Burundi 'Ads' cyangwa amatangazo yamamaza urayabona kandi Youtube ntikorera mu Burundi.

    Igikombo ku bahanzi bo mu Rwanda? Igikombo kuri RURA ikusanya imisoro

    Umunyamakuru wa Isibo Tv, Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, uri mu bazwi cyane mu bakoresha urubuga rwa Youtube, yabwiye InyaRwanda ko igisubizo cy'iki kibazo kiri mu maboko y'Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA).

    Yavuze ko iki kibazo cyabateye igihombo gikomeye, kuko 60% by'abasura shene ye ari Abanyarwanda, kandi ntabyishyurirwa kubera 'Ads' zavanwemo.

    Ati 'Byaduteje igihombo gikomeye! Nk'urugero mu bantu basura Youtube yanjye ya DC TV Rwanda, 60% yabo ni Abanyarwanda. Bivuze ko ninjiza Amafaranga ahwanye na 40% y’ayo nakagombye kwinjiza.'

    Muhire William  washinze umuyoboro wa Youtube uzwi nka Chitta Magic, yabwiye InyaRwanda ko yatangiye gukoresha Youtube amatangazo yo kwamamaza agaragaramo, ariko igihe cyagerageza abona ko 'Ads' zavuyemo ariko ntiyacika intege.

    Yavuze ko atazi neza impamvu yatumye iki kibazo ariko kandi byamuteye igikombo gikomeye. Ati 'Byateye igihombo gikomeye kubera y'uko 'content' dukora aho zirebwa hanini ku Isi ni mu Rwanda, ururimi rw'Ikinyarwanda ubarwayo rugera ku bantu benshi, ariko cyane cyane, mu gihugu cy'u Rwanda, umubare munini w'abatureba niho baherereye.'

    William yavuze ko kugira ngo 'Ads' zigaruke mu bikorwa byabo, ariko uko habaho amasezerano hagati y'ubufatanye n'u Rwanda ndetse n'ubuyobozi bwa Youtube.

    Ati 'Igikwiye gukorwa, ni uko habaho amasezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'ikigo cya Google, ari nacyo gifite Youtube ndetse na 'AdSense' byakorera mu Rwanda, ndetse 'Ads' zigasubira muri 'Video' ibyo ngibyo bikaba bishobora kungukira aba 'Content-creators' ndetse n'igihugu kikungira(mo) muri iyo misoro'.

    Yavuze ko abafite imiyoboro ya Youtube batanga imisoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe yakabaye yinjira mu Rwanda.

    Ati 'Urugero nk'ubu 'Content Creators' dutanga umusoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho amafaranga yinjiye muri 'content' tuba twakoze 'views' ziba zaturutse muri Amerika. Bivuze ko 'views' zaturutse mu Rwanda, uyu munsi nta n'ifaranga na rimwe ry'abanyarwanda rivamo buri kwezi.'

    Akomeza ati 'Turamutse dufite iyo 'access' (ubwo burenganzira), 'content creators' bashobora kubyungukiramo ndetse n'igihugu kikabyungukiramo binyuze mu misoro binyuze no mu kungukira mu kuba 'content' dukora zihugura abantu, zibafasha kwidagadura, ikindi kandi amafaranga duhembwa ni nayo dukoresha hano mu Rwanda, bivuze ngo bigirira inyungu u Rwanda n'Abanyarwanda.'

    Iradukunda Emile [Big Man] washinze Umuyoboro wa Youtube wa JB Rwanda, yavuze ko atigeze amenya impamvu ya nyayo 'Ads' zakuwe muri Youtube, ariko atekereza ko byatewe n'uko u Rwanda rudafitanye amasezerano na Youtube ndetse na Google.

    Ati 'Kugeza ubu ntabwo ndamenya neza ikibazo cyabiteye gusa mu bivugwa nuko u Rwanda kugeza ubu nta mikoranire rufitanye na Youtube ndetse na Google.'

    Big Man atekereza ko ikurwa rya 'Ads' muri Youtube rishobora kuba ryaratewe n'abantu bakoraga inkuru zikocamye.

    Akomeza ati 'Ikindi kandi no kuba hari bamwe muri twe bakoreshaga nabi Youtube bakora inkuru mbi z'urukozasoni cyangwa zisebya Igihugu bishoboka kuba byaratumye 'Ads' zifungwa mu Rwanda.'

    Yavuze ko ibi byabateye igihombo gikomeye, kuko amafaranga binjizaga yagabanutsemo 4 ugereranyije n'ayo binjizaga mbere.

    Ati 'Igihombo byateye ni kinini cyane! Kuko bamwe muri twe batangiye guhomba. Kuko amafaranga dushora hari igihe kuyagaruza bigorana kandi umubare munini udukurikira ari Abanyarwanda batuye mu Rwanda. Ikindi, amafaranga twinjizaga urebye yagabanyutsemo nka 4 ugereranyije n’ayinjiraga mbere zikirimo.'

    Uyu musore yagaragaje ko Guverinoma ikwiye kureba uko yagirana imikoranire na Youtube na Google 'Ads' zikagaruka, kandi igatanga umurongo ntarengwa w'ibyo bazajya batambutsa kuri iyi miyoboro yabo ya Youtube.

    Ati 'Ni uko badufasha 'Ads' zikagarukamo ahubwo hakabaho umurogo ntarengwa ureba aba 'Content Creators' ku buryo ubirenzeho ahanwa ariko 'Publicity' zikagarukamo, kuko abenshi muri twe usanga shene zacu 60% zikurikirwa n'Abanyarwanda.'

    Uwabihagaritse azi impamvu, kandi ari kudutegurira ibintu byiza;

    Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya, Mugisha Emmanuel wamenye nka Clapton Kibonge, ari mu bafite ibihangano bitambutsa umunsi ku munsi ku rubuga rwa Youtube.

    Uyu mugabo yamamaye muri filime zinyuranye zirimo nka 'Seburikoko', 'Umuturanyi' n'izindi. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Clapton yavuze ko amafaranga twabonagamo 'ntabwo agishimishije'.

    Avuga ariko ko abo hanze y'u Rwanda bareba ibikorwa byo mu Rwanda 'nibo badutunze'. Yavuze ko guhagarika 'Ads' muri Youtube mu Rwanda, byatumye hari abakora filime, bakazimurika ariko ntibemere ko zerekanwa mu Rwanda kubera ko nta nyungu babonamo.

    Ati 'Twebwe impamvu tuzifungura abantu bakazireba, mu by'ukuri nta nyungu mbona ku muntu uri mu Rwanda iyo arebye ibihangano byanjye. Inyungu mbona, ni inyungu iri inyuma yo kuyireba, ni ugukora abantu bakambona, iya kabiri hari abantu mbasha kwamamariza kubera ko bambona.'

    Clapton yumvikanishije ko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, yatangiye imikoranire n'abantu banyuranye, ku buryo bamamaza ibikorwa bye binyuze muri filime, mu rwego rwo kwirinda igihombo baterwa no kuba 'Ads' zitagaragara mu bihangano byabo.

    Ati 'Ubwo nyine nkaba mbona ayo kwishyura abakinnyi […] Ibyo byabayeho ariko ntibyaduciye intege. Ni igihombo gikomeye cyane, ariko twabonye biba, kandi sinzi aho byaturutse, twabonye biba, birashoboka ko ari imikoranire ya Youtube na Guverinoma. Ntekereza ko ababishinzwe bazabikurikirana, kuko barabizi…'

    Umukinnyi wa filime Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya, aherutse kubwira Isango Star ko yatangiye kunyuza ibikorwa bye kuri Youtube mu mafaranga yakira harimo n'ay'Abanyarwanda barebye ibikorwa bye bari mu Rwanda.

    Yavuze ko atazi neza ikibazo cyabayeho, kuko buri wese afite uko abivuga. Ati 'Ni ikibazo koko! Nonese niba mukora, igihugu kikaba cyarabakuriyeho mu kuba mwakwinjiza amafaranga, niba ari igihugu cyabikuyeho, niba ari Youtube, sindasobanukirwa neza.'

    'Bamenya' yavuze ko inzego zifite aho zihuriye n'ikoranabuhanga ari zo zatanga umucyo kuri iki kibazo. Ati 'Byabayeho, kuko ngitangira 'Bamenya' byariho.  Njyewe kuba mwandeba mwese, muri mu Rwanda nta n'igice cy'atanu ninjiza.'

    Uyu musore yavuze ko 83% by'abakurikira filime ye ari Abanyarwanda, bivuze ko amafaranga yinjiza ava muri 17% y'aba-Diaspora baba mu bihugu bitandukanye.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni aherutse kuvuga ko umuhanzi wese ushyira ibihangano ku mbuga nkoranyambaga akwiye kungukirwa nabyo.

    Yabitangaje ku wa 12 Gashyantare 2024, ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru ku iserukiramuco 'Kigali Triennial 2024'. Ati 'Twebwe nka Minisiteri turimo turagaragaza ko ibintu byose bijyanye n'ubuhanzi bishobora guteza imbere ubukungu bw'Igihugu […]'    

    Umutoni Sandrine yavuze ko Guverinoma idafitanye amasezerano n'imbuga zicuruza ibihangano, ku buryo uwagira icyo ashyira hanze yakungukirwa nacyo.

    Ariko avuga ko hari gutekerezwa uko byahabwa umurongo. Ati 'Ubu ukuntu tumeze mu Rwanda ntabwo turagira amasezerano n'izo 'Platform' za Youtube, Universal, Spotify, n'izindi zizaza […] Ni ukuvuga niba umuntu ashyize ikintu kuri Youtube, ese ko mu bindi bihugu umuntu yungukaho amafaranga, twebwe byasaba iki ngo umunyarwanda ushyizeho 'Content' kuri Youtube cyangwa ushatse gushyira igikorwa cye cyangwa indirimbo ye kuri Spotify ni gute azakomeza kwinjiza amafaranga…'


    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yatangaje ko Guverinoma iri mu nzira yo kugirana amasezerano n'imbuga zicucurizwaho ibihangano

    Amategeko agenzura imbuga nkoranyambaga mu Rwanda arakenewe

    Mu kiganiro cy'Abanyarwanda baba mu mahanga cyari mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 3  Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye kuri Televiziyo Rwanda, ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko itumanaho ryashoboje buri wese kugira ibyo atangaza ntawe ubanje kureba 'niba bikwiye cyangwa byubahirije amategeko'.

    Avuga ko imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube, abantu bazikoresha bavuga ibyo bashaka, bigateza ikibazo kuko nta mategeko ahamye abigenga, ashobora kwifashishwa mu kugenzura ibinyuzwaho.

    Yavuze ko abashyira amafuti kuri Youtube ari nabo bagira umubare munini w'abafatabugizi babikurikirana umunsi ku munsi.

    Ati '…Kandi rero ikindi kibazo kizana nabyo muzarebe abashyira amafuti kuri za Youtube ni nabo bagira ababakurikirana benshi. Usanga aribo bakurikirwa na benshi. Byaba ari ibitutsi, byaba ari ibitavugwa mu ruhame…usanga aribo bakurura abantu benshi.'

    Yavuze ko bazakorana n'inzego zitandukanye kugira ngo hashakishwe uko hajyaho amategeko agenderwaho n'imirongo migari mu guhana abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube.

    Akomeza ati '…Ni ukuzakomeza gukorana n'abandi kugira ngo dushake uburyo hajyamo amategeko agenderwaho, imirongo ntarengwa, ibyemezo bishobora gufatirwa ababikoresha nabi, murabona no kuri za Twitter muri iki gihe bagenda bagerageza ngo uyu nguyu yarengereye, bakamuhagarika igihe kingana iki, ariko ntabwo ari amategeko ariho azwi agenderwaho mu buryo mpuzamahanga.'

     

    Umunyamakuru DC Clement yavuze ko RURA ariyo ishobora kubafasha kugirango ‘Ads’ zigarurwe muri Youtube, agaragaza ko yinjiza amafaranga angana 40% gusa, kuko 60% ari abanyarwanda bareba ibyo atambutsa


    Muhire William washinze Chitta Magic, yasabye ko Guverinoma igirana imikoranire na Google ndetse na Youtube


    Iradukunda Emile [Big man] atekereza ko inkuru mbi zagiye zikorwa zishobora kuba ariyo mvano yo kuba ‘Ads’ zarakuwe ku bareba Youtube mu Rwanda


    Clapton Kibonge yavuze ko bakomeje guhanyanyaza kubera ko barebye inyungu bakura muri filime kurusha amafaranga atangwa na Youtube buri kwezi


    Umukinnyi wa filime wamamaye nka ‘Bamenya’ yatangaje ko yinjiza 17% buri kwezi, bitewe nuko 83% by’abareba ibikorwa bye ari abo mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143947/kubireba-uri-mu-rwanda-ntacyo-bibinjiriza-igihombo-kitavugwa-ku-bahanzi-kubera-ads-zakuwe–143947.html

  • Gutsinda Lesotho biruhanije, byatumye Amavubi akomeza kuyobora itsinda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Amavubi) yatsindiye Lesotho igitego 1 ku busa muri Afurika y'Epfo mu mukino w'umunsi wa kane w'imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi 2026, yongera kuyobora itsinda ryayo.

    Ni mu mukino abasore b'inyuma b'Amavubi batangiye nka Imanishimwe Emmanuel, Manzi Theirry na Ange Mutsinzi bakora amakosa yashoboraga gutuma batsindwa igitego ariko Lesotho ikirangaraho byaje no kuyibuza amahirwe.

    Abakinnyi b'Amavubi nabo ariko kuva hagati kwa Djihad Bizimana, Muhire Kevin bakinaga neza byatumaga Kwizera Jojea na Mugisha Gilbert bakinaga impande babona imipira myinshi.

    Ibi byanatanze umusaruro ku munota wa 45 ubwo Bizimana Djihad yahaga umupira Fitina Omborenga nawe awuha Kwizera Jojea wakinaga umukino we wa kabiri wawufunze rimwe agahita atsinda igitego cya mbere igice cya mbere kinarangira ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri abatoza ku mpande zombi bakoze impinduka, Amavubi akina yugarira akabifatanya no gusatira ashaka igitego cya kabiri. Iki gice Lesotho yihariye ku kigero cya 53% u Rwanda rufite 47% cyarangiye Amavubi ateye ishoti rimwe rigana mu izamu mu gihe Lesotho nta na rimwe yateye gusa nanone iyi kipe yagerageje guteza ibibazo Amavubi gusa iminota 90 n'ine yongereweho irangira Amavubi atsinze igitego 1-0.

    Amavubi yakomeje kuyobora itsinda n'amanota arindwi mu mikino ine ikurikiwe na Afurika y'Epfo nayo ifite amanota arindwi kuko yatsinze Zimbabwe ibigego 3-1 ariko Amavubi akaba azigamye ibitego bibiri mu gihe Afurika y'Epfo izigamye kimwe gusa.

    The post Gutsinda Lesotho biruhanije, byatumye Amavubi akomeza kuyobora itsinda appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/gutsinda-lesotho-biruhanije-amavubi-akomeje-kuyobora-itsinda/