Blog

  • No kuri ‘Playstation’ mba nshaka gutsinda APR FC – Umutoza wa Rayon Sports watunguwe n’abakinnyi be #rwanda #RwOT

    Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette yavuze ko nubwo abakinnyi be bari bamaze igihe mu karuhuko yasanze bari ku rwego rwiza bisa n’aho bakomeje gukora imyitozo.

    Ni nyuma yo gusubukura imyitozo ejo hashize ku wa Gatatu bitegura umukino wa gicuti na APR FC wo gufungura Stade Amahoro.

    Julien Mette yavuze ko ari umukino bamenye batinze ariko na none bakaba bagomba kuwukina kuko nta mahitamo bafite, gusa yatunguwe n’urwego abakinnyi be bariho.

    Ati “Twabimenye dutinze, twagombaga kwitegura nta yandi mahitamo gusa nasanze abakinnyi bameze neza, bantunguye wenda bakoraga imyitozo mu karuhuko kuko hari hashize ibyumweru bitatu dusoje shampiyona.”

    Gusa ayavuze ko uyu mukino bazawukinisha abakinnyi bakiri bato n’abari mu igeragezwa kuko uje bataramara kugura abakinnyi ndetse bataranarangizanya n’abo bazongerera amasezerano.

    Ati “Ku wa Gatandatu tuzakinisha abakinnyi bakiri bato kuko ntabwo turasoza kugura abakinnyi no kuvugana n’abo tuzongerera amasezerano, ariko dufite abakinnyi bari mu igeragezwa n’abakinnyi bakiri bato.”

    Ku kuba ari umukino uzaba ari ku gitutu yavuze ko atari ko abibona ahubwo awufata nk’umukino wo kwishimisha bataha Stade Amahoro, gusa ngo ni umukino na none agomba gutsinda.

    Ati “APR FC ni abakeba ariko na none umupira w’amaguru si intambara, ntabwo twarwana njye nawufashe nk’umukino wo kwishimisha kuko bizaba ari ugutaha Stade nshya, yego tugomba gutsinda APR FC ni byo nshaka, ni yo nkina na APR kuri ‘Playstation’ mba nshaka kuyitsinda.”

    Ni umukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 saa 17h00′ kuri Stade Amahoro, azaba ari wo mukino wa mbere uyibereyeho nyuma yo kuvugururwa.

    Bivugwa ko uyu mukino Rayon Sports izawukinisha abakinnyi 2 b’Abarundi, Fred Niyonizeye wakiniraga Vitalo yo mu Burundi yatwaye igikombe aho yanabaye umukinnyi wa shampiyona, ndetse na Nduwimana Franck wakiniraga Musongati yabaye iya gatatu, aho yatsinze ibitego 18.

    Julien Mette yavuze ko ari umukino bagomba gutsinda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/no-kuri-playstation-mba-nshaka-gutsinda-apr-fc-umutoza-wa-rayon-sports-watunguwe-n-abakinnyi-be

  • Jojea Kwizera yeretswe urukundo rudasanzwe, Amavubi yakirwa nk’Abami i Kanombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo bidasanzwe mu ijoro ryakeye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ubwo abakunzi b’ikipe y’igihugu bari bagiye kuyakira nyuma yo gutsinda Lesotho 1-0 mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Tariki ya 6 Kamena 2024 Amavubi yatsindiwe na Benin muri Côte d’Ivoire 1-0, yahise afata indege yerekeza muri Afurika y’Epfo aho yagombaga gukinira na Lesotho tariki ya 11 Kamena 2024 mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Abasore b’u Rwanda barangije akazi ku munota wa 45 ubwo Kwizera Jojea yatsindiraga Amavubi, akaba ari nacyo gitego rukumbi cyatandukanyije impande zombi maze Amavubi yisubiza umwanya wa mbere.

    Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2024 saa 20h50′ ni bwo itsinda ryose ryari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi ryageze i Kigali.

    Basanze biteguwe cyane aho ku kibuga cy’Indege bakiriwe n’abarimo Munyatwali Alphonse, perezida wa FERWAFA.

    Hari kandi abafana benshi bari baje gushimira aba basore akazi bakoreye i Mahanga, by’umwihariko Kwizera Jojea watsinze igitego wabonaga badashaka kumurekura.

    Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yari yaje kwakira Amavubi

    Mutsinzi Ange yakiriwe neza

    Nshuti Innocent

    Umunyezamu Ntwali Fiacre wakoze akazi gakomeye

    Umunyezamu Maxime Wenssens ukina mu Bubiligi

    Hakim Sahabo umwe mu bakinnyi b’Amavubi bafite igikundiro

    Jojea Kwizera yeretswe urukundo rudasanzwe

    Ntibashakaga kumurekura

    Samuel Gueulette umwe mu bakinnyi batanga icyizere

    Umutoza yeretswe urukundo na we

    Djihad Bizimana yageze i Kanombe n’akamwenyu mu maso

    Nka kapiteni yagombaga kwakirwa muri ubu buryo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jojea-kwizera-yeretswe-urukundo-rudasanzwe-amavubi-yakirwa-nk-abami-i-kanombe-amafoto

  • Fitina Omborenga yaba yatandukanye na APR FC? – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yashimangiye ko yatandukanye na Fitina Omborenga ubwo ku rubuga rwayo rwa Instagram yifurizaga intsinzi Amavubi ikoresheje ifoto y'uyu mukinnyi ariko nyuma gato ikaza kuyisiba ikayisimbuza andi mafoto ariho umukinnyi wayo Mugisha Gilbert.

    Fitina Omborenga ni we watanze umupira wavuyemo igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino u Rwanda rwatsinze Lesotho aho bivugwa ko yatangiye ibiganiro na Rayon Sports ndetse nta gihindutse yagaragara ku mukino w'Umuhuro mu Amahoro ku wa Gatandatu.

    Source : https://yegob.rw/fitina-omborenga-yaba-yatandukanye-na-apr-fc/

  • Nduhungirehe, Yussuf Murangwa na Consolee Uwimana bagizwe ba Minisitiri: Impinduka muri Guverinoma – #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena mu 2024, nk'uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe.

    Dr Vincent Biruta yagizwe Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu. Mu zindi mpinduka zakozwe Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc wari usanzwe ari Minisitiri w'Ibidukikije yagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Yusuf Murangwa wari usanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR), agirwa Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi. Ubuyobozi bwa NISR bwahawe Ivan Murenzi.

    Olivier Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo. Mutesi Linda Rusagara wari Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Agaciro Development Fund we yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

    Izi mpinduka zakozwe ni uko Aimable Havugiyaremye yagizwe Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza (NISS). Maj Gen Joseph Nzabamwita wari usanzwe muri uyu mwanya yagizwe Umujyanama mukuru mu by'umutekano mu biro bya Perezida wa Repubulika.

    Angelique Habyarimana we yagizwe Umushinjacyaha Mukuru. Ronald Niwenshuti yagizwe Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, asimbura Ruganintwali Pascal. Ronald Niwenshuti azaba yungirijwe na Innocente Murasi.

    Fulgence Dusabimana yagizwe Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo.

    Amb. Olivier Nduhungirehe yagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga

    Dr Uwamariya Valentine yagizwe Minisitiri w'Ibidukikije

    Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc wari usanzwe ari Minisitiri w'Ibidukikije yagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo

    Yusuf Murangwa wari usanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR), yagizwe Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi

    Maj Gen Joseph Nzabamwita yagizwe Umujyanama mukuru mu by'umutekano mu biro bya Perezida wa Repubulika

    Mutesi Linda Rusagara wari Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Agaciro Development Fund we yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi

    Dr Vincent Biruta yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Nduhungirehe-Yussuf-Murangwa-na-Consolee-Uwimana-bagizwe-ba-Minisitiri-Impinduka-muri-Guverinoma

  • Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverin… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024 ni bwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo ririho abayobozi bahawe inshingano nshya n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame.

    Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda, atanga inshingano nshya ku bayobozi banyuranye. 

    Olivier Nduhungirehe wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi yazamuwe mu ntera agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Iyi Minisiteri yayikozemo mbere y’uko agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi.

    Dr. Vincent Biruta wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu; Yussuf Murangwa agirwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi asimbuye Dr. Ndagijimana Uzziel.

    Madamu Consolee Uwimana yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF); Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya agirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo; Dr. Valentine Uwamariya agirwa Minisitiri w’Ibidukikije.

    Madamu Mutesi Linda Rusagara yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari muri MINECOFIN; Olivier Kabera agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo.

    Abandi bayobozi bahawe inshingano nshya na Perezida Kagame harimo Aimable Havugiyaremye wagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS).

    Maj Gen Joseph Nzabamwita yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika (OTP); Angelique Habyarimana agirwa Umushinjacyaha Mukuru.

    Alfred Gasana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi; Ronald Niwenshuti agirwa Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

    Dr. Innocente Murasi yagizwe Komiseri Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA); Ivan Murenzi agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).

    Fulgence Dusabimana yagizwe Umuyobozi Wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo, Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143964/perezida-kagame-yakoze-impinduka-muri-guverinoma-olivier-nduhungirehe-agirwa-minisitiri-wu-143964.html

  • MINEDUC yashyizeho uburyo bwo gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri – #rwanda #RwOT

    Ni uburyo MINEDUC yatangije kuri uyu wa 12 Mata 2024 binyuze mu bukangurambaga yise 'Ndi Ready' cyangwa se nditeguye.

    Ubu buryo bwatangirijwe muri GS Kacyiru II mu Mujyi wa Kigali. Buzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Koperative Umwalimu SACCO ndetse izaba irimo konti izajya ibikwaho izo nkunga ndetse na Mobile Money Rwanda izajya inyuzwaho inkunga ya buri muntu nta kindi kiguzi binyuze ku gukanda *182*3*10#.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Twagurayezu Gaspard yavuze ko gahunda ya 'Dusangire Lunch' igamije gushishikariza Abanyarwanda bose by'umwihariko ababyeyi gushyigikira kugaburira abana ku mashuri.

    Yavuze ko kugaburira abana ku ishuri ari gahunda Leta yashyizemo ingufu kandi ko itanga umusaruro ku mibereho no ku mitsindire y'abanyeshuri.

    Ati 'Gufatira ifunguro ku ishuri bifite uruhare runini mi mibereho myiza y'abana bacu, imitsindire yabo ndetse n'uko bakora mu ishuri. Twese turabizi ko iyo twagaburiye abana ku ishuri indyo ifite intungamubiri zihagije bituma abanyeshuri bashobora kwiga neza bakazamura ubwitabire n'ubuzima bwiza muri rusange'.

    Yavuze kandi ko kugaburira abana ku ishuri bitagirira akamaro abanyeshuri gusa ahubwo ko binihutisha iterambere ry'ubukungu.

    Ati 'Byongeye kandi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ifasha abahinzi haba abaturiye ishuri ndetse n'abandi kubona isoko ry'umusaruro wabo, ibyo bikabzamura imibereho yabo ya buri munsi. Biteza imbere kandi ubucuruzi ndetse bikazamura amahirwe ari hafi y'amashuri. Bivuze ko rero gahunda yo kugaburira abana ku mashuri itagera ku bana gusa ahubwo igera no ku muryango nyarwanda muri rusange'.

    Minisitiri w'Uburezi yavuze ko kuva gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yakwiyongeraho n'abiga mu mashuri abanza, hamaze guterwa intambwe ishishimishije aho abagaburirwa ku ishuri ku manywa bose bagera kuri 3,918,579 bavuye kuri 639, 627 bariho mbere yo kongeraho abo mu mashuri abanza.

    Dr Twagirayezu yashishikarije Abanyarwanda gutanga inkunga muri iyi gahunda ya 'Dusangire Lunch' kugira ngo kugaburira abana ku mashuri bikomeze byiyongere mu gihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda, Kagame Chantal yavuze ko ikigo ayoboye cyateye inkunga iyi gahunda kigamije kugira uruhare muri ejo hazaza h'abana b'u Rwanda.

    Ati 'Iyi gahunda irashimangira ubwitange bwa Mobile Money Rwanda mu gafasha abana bo mu Rwanda kugera ku nzozi zabo zo kuba abahanga, aba-engineer, abanyamategeko n'abandi b'ejo hazaza. Nka Mobile Money Rwanda dushaka kugira uruhare mu guharanira ejo hazaza heza binyuze mu guha amafunguro afite intungamubiri buri mwana ku ishuri. Niyo mpamvu nk'ikigo twiyemeje gutera inkunga abanyeshuri ibihumbi 10 mu mwaka umwe bikaba bizatwara hafi miliyoni 30Frw. Mfashe uyu mwanya ngo nshishikarize abo mu nzego z'abikorera gushyigikira gahunda ya Dusangire Lunch.'

    Iki gikorwa kandi cyaranzwe no gusangira n'abanyesuri ba GS Kacyiru ya II ifunguro ryo ku manywa. Ku ikubitiro hari ibigo, inzego za Leta n'abantu ku giti cyabo bahise batanga umusanzu muri gahunda ya 'Dusangire Lunch'. Uwo musanzu uzatangira gukoreshwa mu mwaka utaha w'amashuri uzatangira muri Neri 2024.

    Hasobanuwe imikorere ya gahunda ya ‘Dusangire Lunch’

    Iki gikorwa cyatangirijwe muri GS Kacyiru II

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard n’Umuyobozi wa Mobile Money Rwanda, Chantal Kagame, basangira n’abanyeshuri

    Abafatanyabikorwa b’iyi gahunda bagize umwanya wo gusangira n’abana

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson yari yitabiriye iki gikorwa

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Twagirayezu yashishikarije Abanyarwanda gutanga inkunga muri iyi gahunda ya 'Dusangire Lunch' kugira ngo kugaburira abana ku mashuri bikomeze byiyongere mu gihugu

    Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda, Kagame Chantal yavuze ko ikigo ayoboye cyateye inkunga iyi gahunda kigamije kugira uruhare muri ejo hazaza h'abana b'u Rwanda

    Amafoto: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yashyizeho-uburyo-bwo-gutera-inkunga-gahunda-yo-kugaburira-abana-ku

  • U Rwanda rukeneye asaga miliyari 196.6 Frw yo kubaka amacumi aciriritse buri mwaka – #rwanda #RwOT

    Ingingo y'amacumbi aciriritse ni imwe mu zivugisha benshi muri Afurika, no mu Rwanda kuko imibare igaragaza ko 80% by'abatuye uyu mugabane bafite ikibazo cyo kubona inzu zujuje ibisabwa kandi zihendutse.

    Mu Rwanda inzego zitandukanye zigaragaza ko abantu bahembwa munsi ya 200.000 Frw bagera kuri 50,8% by'abaturage bose, badashobora kwiyishyurira inzu ziciriritse ahubwo bakeneye gufashwa gukodesha.

    Bisobanurwa ko inzu iciriritse ari iyo umuntu ashobora kwishyura amafaranga atarenze 30% by'ayo yinjiza yaba akodesha cyangwa yishyura inguzanyo yayo.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore kuri uyu wa 12 Kamena yagaragaje ko imibare y'abimukira mu mijyi haba mu Rwanda no muri Afurika igenda yiyongera cyane ku buryo hakenewe ubufatanye bwa Leta n'abikorera kugira ngo amacumbi aciriritse aboneke. Yabigarutseho ubwo yari mu nama rusange ya 43 y'ikigo Shelter Afrique gikora imirimo y'ubwubatsi.

    Yagaragaje ko buri mwaka u Rwanda rwihaye intego yo kubaka amacumbi aciriritse 150 000 kuva mu 2020 kugeza mu 2050.

    Ati 'Umubare w'abadashobora gufata inguzanyo z'inzu uracyari munini, by'umwihariko abinjiza amafaranga make n'abinjiza mu buryo budahoraho. Ni ngombwa rero gukemura ikibazo cy'abadafite inzu bikajyana n'ibyo kuba kuba zihendutse'

    'Kugira ngo tubashe kugeza amacumbi aciriritse ku bantu bose bitarenze 2050, hakenewe amacumbi ibihumbi 150 ku mwaka, bigaragaza icyuho cy'ingengo y'imari ya miliyoni 150 z'Amadolari.'

    Yagaragaje ko icyuho kiri mu kubonera abatura mu mijyi n'ahandi inyubako ziciriritse cyerekana ko abashinzwe kubaka 'batari kubasha guhaza isoko bigendanye n'inzu zikenewe, kandi bimaze igihe kirekire.'

    Minisitiri Dr Gasore ati 'Igisibizo kirambye cyafasha kubona amacumbi aciriritse ni ukubaka inzu nyinshi zo guturamo no gukodesha ku biciro bitandukanye.'

    Kugeza ubu mu Rwanda hashyizweho gahunda zitandukanye zorohereza abantu gufata inguzanyo z'inzu zikazishyurwa mu myaka irenga 20.

    U Rwanda rugaragaza ko rukeneye inzu nibura miliyoni 5.5 kugeza mu 2050, mu gihe abaturage barwo bazaba bamaze kugera kuri miliyoni 22.1.

    Ni mu gihe muri Afurika ho hari icyuho cy'inzu miliyoni 52, kandi kugura ngo gikemuke bisaba nibura miliyari 1300 z'Amadolari ya Amerika.

    Minisitiri ushinzwe imiturire n’iterambere ry’imijyi muri Nigeria, Arc. Ahmed Musa Dangiwa ahamya ko gutanga ibikorwaremezo ahubakwa inzu ziciriritse bizagabanya ikiguzi cy’inzu

    Minisitiri Dr Jimmy Gasore yatangaje ko hakenewe miliyoni 150$ kugira ngo hajye haboneka amacumbi ibihumbi 150 buri mwaka

    Ni umwanya wo kuganira ku bisubizo byugarije imiturire

    Inzego zose zizeye ko iyi nama izasiga bafashe umurongo wo kubaka inzu ziciriritse kuri uyu mugabane

    Ibihugu bya Afurika byinshi byugarijwe n’ikibazo cy’imiturire

    Kampeta Pitchette Sayinzoga uyobora BRD na yari muri ibi biganiro

    Inzego zose zizeye ko iyi nama izasiga bafashe umurongo wo kubaka inzu ziciriritse kuri uyu mugabane

    Ibihugu bya Afurika byinshi byugarijwe n’ikibazo cy’imiturire

    Umunyamabanga wa Leta muri Mininfra, Eng Patricie Uwase, yagaragarije abandi ibyo u Rwanda rukora mu gushakira abaturage amacumbi ahendutse

    Abayobozi batandukanye bari kwigira hamwe uburyo bwo kunoza imiturire

    Abayobozi ba Shelter Afrique bizeye ko mu bihe biri imbere ishoramari rijya mu myubakire riziyongera

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-asaga-miliyari-196-6-frw-buri-mwaka-yo-kubaka-amacumi-aciriritse

  • U Rwanda noneho rwarengeje amanota 5 – Amatu… – #rwanda #RwOT

    Ntabwo bikunze kubaho ko wabona Abanyarwanda bose intero ari imwe ibyishimo ariyo ntego wa mugani wa Gasogi United, gusa kuri ubu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ isa n’aho imaze kwiyunga n’abanyarwanda n’ubwo hatabura abavuga ko idashimwa kabiri.

    Ku mugoroba watambutse ni bwo ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yatsinze ikipe ya Lesotho igitego kimwe ku busa, yongera kuyobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 aho iyoboye n’amanota 7.

    Muri uru rugendo, Amavubi yarutangiye anganya na Zimbabwe ndetse atsinda Afurika y’Epfo abantu bati ‘ya mavubi ubanza yisubiyeho’, gusa no mu mikino ya gicuti yakinnye muri Madagascar, Amavubi yarongeye akanga abantu.

    Ubu noneho Amavubi araseka bigakunda ndetse n’abaturanyi bakabimenya

    Mu mikino 2 Amavubi akinnye muri uku kwazi yatsinzwemo umukino wa Benin ari nawo mukino wa mbere Frank Spittler Torsten utoza Amavubi yari atsinzwe kuva yahabwa iyi kipe. Ibi bituma Amavubi ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 n’amanota 7 inganya na Afurika y’Epfo na Benin.

    Aya Mavubi ntabwo ari yo twari tuzi!

    Usibye no kuyobora itsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, kubona Amavubi yatsinze umukino w’irushanwa byabaga ari agashya ndetse ikaba inkuru idasanzwe. Amavubi yari ya kipe ijya gukina abanyarwanda basa n’abayikarabye ndetse icyizere ari gike kugera aho basabaga Imana ngo batsindwe bike.

    Amavubi yari ya kipe utarota kuba yayobora itsinda n’iyo ryaba iry’abahinzi n’aborozi, none ubu igiye kumara umwaka iyoboye amakipe arimo Afurika y’Epfo na Nigeria.

    Amavubi hahindutse iki?

    Amavubi yahuye n’umutoza ufite inyota y’akazi

    Kuva ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yava mu mikino y’igikombe cy’Afurika cya 2004, Frank Spittler Torsten abaye umutoza wa mbere witwaye neza mu mikino 6 ya mbere atoza Amavubi aho ibyishimo amaze gutanga abari barabigerageje mu myuzo ya mbere ari Stephen Constantine na Milutin Micho. Frank Spittler ni umutoza witeguye gufata umwanzuro wose ushoboka n’iyo waba usharira, ariko akagera ku musaruro ashaka.

    U Rwanda rwafunguye amarembo ku bakinnyi bashya

    Umuntu yavuga ko ari nayo ngingo nyamukuru itumye u Rwanda ruhagaze uku. Mu minsi yatambutse wasangaga mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ abakinnyi bezengurukaho, ndetse ugasanga hari n’abatagikina mu makipe yabo ariko ugasanga bizeye umwanya uhoraho mu Amavubi. 

    Kuri ubu ntabwo ari ko bikimeze kuko usanga kubera bamwe mu bakinnyi bashya binjiye mu Amavubi barimo umunyezamu Maxime Wenssens, Sahabo Hakim, Kwizera Jojea ndetse n’abandi bavuye hanze, ubu buri mukinnyi akina arwana no kubona umwanya ubanza mu kibuga kubera ihangana riri kuri buri mwanya. 


    Hakim Sahabo ni umwe mu bakinnyi bashya baje mu Amavubi ndetse yerekana itandukaniro bikaba byaratumye ajya mu mitima y’abanyarwanda bidatinze

    Abakinnyi bamwe bamaze kumenyerana

    Umukinnyi nka Mugisha Gilbert amaze kwemeza ko mu ikipe y’igihugu aba ari umuntu uri hejuru ndetse ushobora guteze ibibazo ikipe bahanganye. Abakinnyi b’inyuma mu kibuga mu Amavubi bamaze gukinana imikino itari munsi ya 15, biri mu bituma kubabonamo igitego bisigaye bisaba isukari.

    FERWAFA yahinduye imyumvure ku ikipe y’igihugu

    Mu minsi yatambutse, wasangaga Amavubi ari ikipe itapfa guhabwa imikino ya gicuti, wasangaga Amavubi ari ikipe ihoramo amakimbirane aturutse kuri FERWAFA ariko kuri ubu ubona ko yaba umutoza cyangwa abakinnyi, FERWAFA yiteguye kubakorera buri kimwe ariko bakabona umusaruro. Imikino 2 ya gicuti u Rwanda rwakiniye muri Madagascar, yerekanye ko FERWAFA na Minisiteri ya Siporo biteguye gukorera Amavubi buri kimwe cyose.

    Munyantwari uyobora FERWAFA ahobera Sahabo kubera ibyishimo yari atanze batsinda Afurika y’Epfo

    Ubu nibura abafana baraseka bakishimira ikipe yabo yari imaze imyaka ibatera agahinda

    Ubu Amavubi ni ayo kwizerwa

    Frank utoza Amavubi biragaragara ko ashaka kubaka izina mu Rwanda ndetse amateka ye mu butoza akayashyira ku rundi rwego

    Kwizera Jojea umukino we wa kabiri yakiniye Amavubi yatsinze igitego cyatanze amanota 3 yatumye u Rwanda rwongera kuyobora itsinda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143959/amavubi-noneho-yarengeje-amanota-5-hahindutse-iki-143959.html

  • Uko Victor Rukotana yavuguruye indirimbo ‘Aka… – #rwanda #RwOT

    Abazi iby’amateka bavuga ko ‘akabando’ ari inkingi ya mwamba cyane cyane ku bantu bageze mu zabukuru, uwatsikiye cyangwa se undi wese ugakenera mu buzima bwa buri munsi. Iyi ndirimbo ‘Akabando’ yamamaye cyane mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017. 

    Izabayo Esperance wayihimbye, yigeze kuvuga ko yayandikishije mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), bivuze ko ari we uyifiteho uburenganzira. Yavugaga ko yayikoze atekereza ko izagarukira mu Karere ka Bugesera aho akomoka, ariko yarenze uturere, iramenyekana cyane. 

    Mu 2021, yabwiye Shene ya Youtube ya Kami Media Production ko mu mwaka wa 2024 azakora indirimbo igaruka kuri Perezida Kagame, ndetse afite n’indirimbo yitsa ku bumwe n’ubwiyunge.

    Rukotana yabwiye InyaRwanda ko guha iyi ndirimbo ubundi buzima yashingiye ku kuba ifite ubutumwa bwiza bujyanye cyane cyane n’Umukuru w’Igihugu. Uyu muhanzi avuga ko Perezida Kagame ‘yatubereye akabando mu buryo bufatika’.

    Ati “Wenda bamwe ntitwari duhari, ariko igihugu yakibereye akabando, ni nka kwa kundi usanga umuntu yanegekaye hanyuma ukamuha akabando, kakamusindagiza’.

    ‘Yatubereye akabando, ntawe asubije inyuma, adufata uko tungana twese, yewe n’abari bari barahunze arabaza, dufatanyiriza hamwe kubaka u Rwanda. Keretse udashaka kubyumva no kubibonesha amaso, ariko yatubereye akabando.”

    Muri iyi ndirimbo agaruka ku bikorwa binyuranye Umukuru w’Igihugu yagejeje ku banyarwanda, birimo nko gushyiraho ubwisungane mu kwivuza, umutekano, ubukerarugendo, ubukungu n’ibindi.

    Ati “Rero impamvu nayihuje nawe ni uko yatubereye inkingi twicumba, hanyuma tukaba tukigejeje magingo aya, turi amahoro kandi duteganye.”

    Uyu muhanzi yavuze ko ibyagezweho, buri wese akwiye guharanira kubisigasira, kuko hari abitanze kugira ngo bigerweho. Yavuze ko urubyiruko rufite umukoro ukomeye mu gutuma u Rwanda rukomeza gutera imbere.

    Anavuga ko iyi ndirimbo yayivuguruye, bitewe nuko yashakaga kuyihuza n’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga.

    Ati “Akabando rero impamvu nayihuje nawe, ni uko ari umugabo w’ikirenga, ni umugabo rwose uhagarara ku ijambo yavuze, ni umugabo udasiba guha inama urubyiruko, ndahamya ko uwakurikije inama ze yageze kure.

    Rukotana yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bitegura kwinjira mu matora, umuhanzi afite umusanzu wo gukangurira abantu kuzitabira gahunda nk’iyi ikomeye ku gihugu.

    Yavuze ko binyuze mu bihangano, kwifashisha imbuga nkoranyambaga n’ibindi, mu gihe nk’iki umuhanzi akwiye gutambutsa ubutumwa n’ibindi binyuranye bifasha umuturage.


    Victor Rukotana yasubiyemo indirimbo ‘Akabando’ yamamaye mu buryo bukomeye


    Rukotana yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa bya Perezida Kagame mu myaka 30 ishize 

    Ntacyo ataduhaye muri rusange! Rukotana avuga ko mu gihe nk’iki umusanzu w’umuhanzi ukenewe


    Rukotana yaherukaga gusohora indirimbo ‘Ku gipfunsi’ yakoranye na Uncle Austin 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AKABANDO’ YA VICTOR RUKOTANA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143962/uko-victor-rukotana-yavuguruye-indirimbo-akabando-yamamaye-akayihuza-nibikorwa-bya-perezid-143962.html

  • 11 b’ibihe byose kuri Rutanga Eric (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutanga Eric wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, yahishuye ikipe y’abakinnyi 11 beza bakinanye na we.

    Uyu myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso usoje amasezerano ye muri Police FC, ubu ari mu biganiro n’andi makipe atandukanye arimo n’ayo hanze y’u Rwanda.

    Rutanga Eric wakiniye amakipe nka APR FC na Rayon Sports, mu kiganiro kirambuye yahaye ikinyamakuru ISIMBI yagarutse ku ikipe y’abakinnyi 11 bakinanye aho yakinnye hose.

    Abakinnyi yatoranyije ni abo bakinanye muri APR FC, Rayon Sports, Police FC n’ikipe y’igihugu Amavubi.

    11 beza bakinanye Rutanga Eric

    Umunyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame

    Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Rutanga Eric, Nshutiyamagara Ismail Kodo na Manzi Thierry

    Abakina Hagati: Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot na Hakizimana Muhadjiri

    Ba Rutahizamu: Haruna Niyonzima, Muhire Kevin na Bimenyimana Bonfils Caleb

    Uko baba bahagaze mu kibuga

    Yannick Mukunzi na Rutanga Eric

    Ndayishimiye Eric Bakame

    Nshutiyamagara Ismail Kodo

    Kwizera Pierrot

    Bimenyimana Bonfils Caleb

    Muhire Kevin

    Niyonzima Haruna

    Hakizimana Muhadjiri

    Omborenga Fitina

    Manzi Thierry

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-b-ibihe-byose-kuri-rutanga-eric-amafoto