Blog

  • Byagenze bite ngo Muhadjiri Hakizimana ntasinyire Rayon Sports kandi bamaze kumvikana? #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cy’ejo hashize ku wa Kane inkuru yabaye kimomo ko Hakizima Muhadjiri usoje amasezerano muri Police FC yamaze gusinyira Rayon Sports.

    Ni inkuru yakiriwe neza n’abakunzi b’iyi kipe kuko benshi bari bafite amatsiko yo kumubona yambaye umwambaro w’ubururu n’umweru.

    Nubwo inkuru yari yabaye kimomo, hari abanze guhita babyezera kuko no muri 2020 nabwo byatangajwe ko yasinye ariko ntiyakinira iyi kipe. No kuri iyi nshuro byagaragaye ko atarasinya.

    Byagenze bite?

    Nta nduru ivugira ubusa ku musozi, ibya Muhadjiri muri Rayon Sports byabayeho ndetse n’ibiganiro bigera kure bipfa ku munota wa nyuma aho babuze amafaranga yo kumwishyura.

    Ku wa Gatatu yariki ya 12 Kamena 2024, Hakizimana Muhadjiri yabonanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bumvikana buri kimwe ku ruhande rwe aremera.

    Yahise ababwira ko agiye kubanza kuvugana n’abavandimwe be, ari bwo bahamagaye Haruna Niyonzima akiri kumwe na perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele, amubwira ko Rayon Sports ari ikipe nziza niba imuha ibyo ishaka yayisinyira.

    Batandukanye gahunda ari ugusinya mu gitondo cyo ku wa Kane, gusa Muhadjiri akaba yaragiye hari icyo batumvikanyeho cyo kumwishyura mu bice 2.

    Abegereye uyu mukinnyi yababwiye ko atakwemera kwishyurwa mu byiciro bibiri kuko Rayon Sports ayizi bishobora kumara n’imyaka 2 atarayabona.

    Iki ni cyo cyatumye mu gitondo cyo ku wa Kane bamuhamagara ngo aze asinye bakamubura, bakajya iwe kumureba nabwo bakamubura bagasanga atari yo.

    Uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu, nubwo yasinye imbanziriza masezerano na Police FC, we mu gihe Rayon Sports yamuha amafaranga bumvikanye yiteguye guhita asinya.

    Hakizimana Muhadjiri yumvikanye na Rayon Sports ariko ntiyasinya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-muhadjiri-hakizimana-ntasinyire-rayon-sports-kandi-bamaze-kumvikana

  • Umwana w'Interahamwe witwa Patrick Rugaba, yongeye kwinyuraguramo abiba urwango bifata ubusa #rwanda #RwOT

    Rugaba Patrick, Umwana w'Interahamwe wabaye Imbata y'Urwango n'amacakubiri

    Uyu mwana w'Interahamwe ngo ni Patrick Rugaba , afata Urwango we n'Interahamwe ngenzi ze banga u Rwanda n'Umuyobozi warwo Paul Kagame, bakarutwerera Miliyoni 14 z'Abanyarwanda, bavuga ko Perezida Kagame adakunzwe n'abaturage.

    Icya mbere, Reka nibutse uyu mwana w'Interahamwe ko mu Mwaka wa 2016, Abaturage basabye Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda ko ihindura Itegeko nshinga ryakozwe mu 2003, kugira ngo ingingo ya 101 yakumiraga Perezida Kagame imubuza kongera kwiyamamaza ihindurwe, kuko bari bamukunze, kandi bakimukeneye nk'umuyobozi wabo.

    Niko byagenze itegeko Nshinga ryaravuguruwe, Abaturage basaba Perezida Kagame kongera kwiyamamaza arabibemerera, mu 2017 bamutora ku ijanisha rya 98.8%.

    Nyuma y'indi myaka 7 akorera Abaturage, akabageza ku iterambere, Perezida Kagame Abaturage bongeye kumusaba gukomeza kubayobora ndetse bishimangirwa n'abarwanashyaka bo mu yandi mashyaka yemewe mu #Rwanda, bagaragaza ko Perezida Kagame akwiye gukomeza kuyobora Abanyarwanda kuko akomeje kubaganisha aheza ho kwifuzwa na buri wese, ndetse akaba yarahesheje agaciro Umunyarwanda ndetse n'umunyafurika, mu Ruhando rw'isi.

    Kuri  Rugaba uyu rero:

    'Perezida Kagame, arakunzwe kandi ahangayikishijwe n'Iterambere ridaheza rya Buri Munyarwanda. Bitandukanye cyane na bimwe bya ba So bumvaga, bakanabishyira mu ndirimbo ko, u Rwanda n'ibirurimo byose ari iby'Abahutu, igikwiye Umututsi ari umuhoro ku gikanu.

    Urwo rwango rwagusaritse wanga Inkotanyi zunamuye icumu rya ba So, ubwo butindi bwakuzuye umutima butuma uhora ukumbura amacakubiri n'ivanguramoko, ugatera umugongo ubumwe bw'Abanyarwanda, bizaguta ku gasi. Uzagwa ishyanga inyuma y'ishyamba nk'utagira gakondo, kuko wahisemo kuba umuragwa w'Inkoramaraso'.

    Ubutabera ku nterahamwe nkawe yanze kwicuza, ukirota u Rwanda rwa 1994 ugashaka kurugarura 2024, bubwirwa Ababukwiye nkawe na bagenzi bawe batindahaye mu bwonko no mu mitima. Kandi nutitekerezaho ngo ucire ibirura , ubwo butabera uzabubonesha yombi.

    #Mwarasenye #Inkotanyi #zirubaka. Nimugende Rwiza.

    The post Umwana w'Interahamwe witwa Patrick Rugaba, yongeye kwinyuraguramo abiba urwango bifata ubusa appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umwana-winterahamwe-witwa-patrick-rugaba-yongeye-kwinyuraguramo-abiba-urwango-bifata-ubusa/

  • Imishahara yarazamuwe: Impinduka mu mibereho y'abarimu mu myaka 7 ishize – #rwanda #RwOT

    Umunsi wa tariki 1 Kanama 2022 waje udasa n'indi ubwo Guverinoma yatangazaga ko yongereye imishahara y'abarimu.

    Abarimu bafite Impamyabumenyi ya A2 babonye inyongera ku mushahara ingana na 88% by'umushahara basanzwe bahabwa naho abafite iya A1 na A0 bahabwa 40% by'umushahara umwarimu wo muri urwo rwego atangiriraho.

    Kuri ubu umwarimu atangiye akazi afite impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye (A2), atahana 108.488 Frw avuye kuri 50.849 Frw.

    Uhemberwa impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) yavuye ku 176.189 Frw, aba 246.384 Frw.

    Ntabwo ari abarimu gusa bazamuriwe imishahara kuko n'abayobozi b'amashuri n'abandi bakoze mu burezi bongererewe umushahara.

    Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri atandukanye hirya no hino mu gihugu bagaragaza ko imyaka irindwi ishize yabasigiye byinshi byabakundishije kurushaho umurimo w'ubwarimu.

    Tuyishimire Jean de Dieu wo mu Karere ka Rubavu wigisha muri GS Amahoro mu mashuri abanza, yabwiye IGIHE ko byahinduye ubuzima kandi ko kuri ubu umwarimu yishimira uwo mwuga kandi bigatanga umusaruro no ku banyeshuri.

    Ati 'Impinduka zarabaye ndetse cyane. Kera akiri ibihumbi 40 Frw hari ubwo wasangaga nyiri inzu na we ayikodesha ibihumbi 30 Frw cyangwa ibihumbi 40 Frw kandi ufite umuryango ugasanga biragoye.'

    Yongeyeho ati 'Hari ubwo rimwe na rimwe washoboraga kuba ufite n'inguzanyo ugasanga ku kuri konti yawe bashyizeho ibihumbi 10 Frw. Ubwo rero kubona umwarimu uri gukorera muri ubwo buzima, aho hantu kuhajya buri munsi byabaga bigoranye cyane.'

    Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw'Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru, Nyiramahirwe Jeanne d'Arc yagaragaje ko kuzamurirwa umushahara kwa mwarimu byatumye yibona ku isoko.

    Yagize ati 'Byatumye mwarimu agaragara nk'undi mukozi wese wa Leta, ikindi ni uko umwarimu yibonye ku isoko. Icya gatatu ni uko umwana wa mwarimu na we uyu munsi yajya mu ishuri ryiza.'

    Umuyobozi w'Ikigo cy'amashuri cya TSS Ntoma giherere mu Karere ka Nyagatare, Renzaho Alphonse, yashimangiye ko kuzamurirwa umushahara byateye imbaraga umwarimu.

    Yagize ati 'Byagaragaraga ko umushahara mwarimu yahembwaga wari mutoya, nyuma y'uko wiyongereye byateye abarimu imbaraga no kumva ko akazi akora hari abagaha agaciro.'

    Inguzanyo yariyongereye , ubuzima burahinduka

    Guverinoma y'u Rwanda yanongereye miliyari 5 Frw mu Kigega Umwalimu SACCO nk'inkunga igamije gufasha mwarimu kurushaho kubaho neza no gutanga uburezi bufite ireme binyuze mu mibereho myiza.

    Ibyo byazamuye inguzanyo abarimu bahabwaga binajyanye no kuba umushahara wabo wariyongereye.

    Dufatiye ku mwarimu wahembwaga 57,000 Frw by'ifatizo, inguzanyo y'ubwubatsi yashoboraga kubona yishyurwa mu myaka 12 ku nyungu ya 11% yari 2,300,000 Frw ariko uyu munsi ashobora kubona 4,500,000 Frw, ni ukuvuga ko yiyongereyeho 2,200,000 Frw.

    Nyiramahirwe yagaragaje ko uko umushahara wa mwarimu wiyongereyeho ari na ko amahirwe yo kubona inguzanyo yiyongereye.

    Ku rundi ruhande Renzaho Alphonse, yagaragaje ko ubusanzwe inguzanyo itangwa muri Umwalimu Sacco ishingira ku mushahara abantu babona bityo ko byatumye wiyongera.

    Ati 'Haje kwiyongeraho n'uburyo bwo kwaka inguzanyo. Kubera ko umushahara wiyongereye umwarimu ashobora kwaka inguzanyo yisumbuye kuyo yari yemerewe ndetse no kwiteza imbere mu buryo bw'imibereho bwa buri munsi bigerwaho.'

    Kuzamura umushahara wa mwarimu kandi byatumye bamwe bahitamo gukora akazi kabo kinyamwuga bigabaganya umubare w'abagata bakajya gushakira amaramuko mu bindi.

    Uretse kongera umushahara no kwita ku mibereho ya mwarimu hanakozwe byinshi mu bijyanye no kuzamura urwego rw'uburezi binyuze mu kugeza amashuri hirya no hino mu gihugu.

    Magingo aya, mu Rwanda habarizwa ibyumba by'amashuri bigera ku bihumbi 76, mu gihe ibirenga kimwe cya gatatu cyabyo, ni ukuvuga 27,412, byubatswe mu myaka irindwi ishize.

    Mu mirenge 416 igize u Rwanda, 392 ibarizwamo amashuri y'imyuga, ivuye kuri 200 gusa yari iyafite mu 2017.

    Ibyo byatumye n'umubare w'abarimu wiyongera kuko kuri ubu habarurwa abarimu 110.523.

    Ikoranabuhanga ryarimakajwe mu mashuri yo mu Rwanda

    Kuri ubu abarimu bakoresha ikoranabuhanga mu kwigisha

    Abarimu b’indashyikirwa mu gukorana na Umwalimu Sacco bajya bashimirwa

    Abanyeshuri babyungukiyemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishahara-yarazamuwe-umwarimu-ahabwa-agaciro-impinduka-idasanzwe-mu-burezi-mu

  • Umukecuru rukukuri ufana Mukura niwe wahawe amahirwe yo kuzakora ku gikombe cy'isi bwa mbere #rwanda #RwOT

    Mukanemeye Madeleine uzwi cyane nka 'Mama Mukura', yatoranyijwe nk'uzakira akanatambagiza Igikombe cy'Isi cy'Aba-Veterans (VCWC) mu gihe kizaba kigeze i Kigali.

    Nyuma y'uko umuyobozi w'Igikombe cy'Isi cy'Aba-Veterans, Fred Sièwe asuye uyu mukecuru mu Karere ka Gisagara aho atuye; amahirwe yahise ahabwa uyu mukecuru ukunda cyane ikipe ya Mukura VS, ni we uzatambagiza iki gikombe mu bice binyuranye by'u Rwanda mbere y'uko irushanwa rikinwa mu matariki yo kuva kuwa 1-10 Nzeri 2024.

    Bamwe mu bitezwe muri iri rushanwa, harimo Ronaldinho, Oliver Kahn, Patrick Mboma n'abandi.

    Sitade Amahoro iriteguye
    Sitade Amahoro iriteguye.

    The post Umukecuru rukukuri ufana Mukura niwe wahawe amahirwe yo kuzakora ku gikombe cy'isi bwa mbere appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umukecuru-rukukuri-ufana-mukura-niwe-wahawe-amahirwe-yo-kuzakora-ku-gikombe-cyisi-bwa-mbere/

  • Mama Mukura kubwo gukunda ruhago yahawe akazi gakomeye mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’Abavetera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukecuru utuye mu majyepfo y'u Rwanda mu karere ka Huye witwa Mukanemeye Madeleine uzwi ku izina rya Mama Mukura kubwo gukunda ruhago by'umwihariko ikipe ya Mukura VS, niwe uzatambagiza igikombe cy'Isi cy'Aba-Vetarns mu bice by'Igihugu cyose.

    Iri rushanwa rizitabirwa n'ibyamamare byakanyujijeho muri ruhago, rizakinwa kuva ku 01-10 Nzeri 2024.

     

    Source : https://yegob.rw/mama-mukura-kubwo-gukunda-ruhago-yahawe-akazi-gakomeye-mu-irushanwa-ryigikombe-cyisi-cyabavetera/

  • Gahunda yo gutera inkunga umushinga w'icyitegererezo muri buri mudugudu igiye gutangira – #rwanda #RwOT

    Gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi yo kuva mu 2017-2024 igamije iterambere igaragaramo ingingo ivuga ko mu rwego rw'ubukungu, intego ari ukurushaho kwihutisha iterambere ry'ubukungu bushingiye ku ishoramari ry'abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere w'igihugu.

    Imibare yasohotse mu bihe bitandukanye igaragaza ko ishoramari ryakozwe n'Abanyarwanda rigenda ryiyongera kuko nko mu 2023 gusa ishoramari ry'Abanyarwanda ryari miliyoni 959.5$, bingana na 38% by'ishoramari ryose.

    Muri iyi myaka irindwi ariko hari hateganyijwe gahunda yo gutangiza umushinga w'icyitegererezo kuri buri mudugudu ugamije kuzamura iterambere ry'ubukungu ku baturage bose.

    Tariki 5 Kamena 2024, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ko uyu mushinga n'ubwo watinze gushyirwa mu bikorwa ariko ubu amafaranga ahari ndetse wenda gutangizwa.

    Ati 'Ni umwe mu mishinga muri NST1 wari warasigaye inyuma kubera ibibazo binyuranye by'igitekerezo ubwacyo, kukibonera ubushobozi ndetse no gushaka kugishyira mu bikorwa no gushaka kubishyira mu bikorwa ku buryo bikorwa neza ariko na byo byaratunganye gusa byaratinze, ku buryo imidugudu ya mbere ifite imishinga, ubu turi mu ijonjora ry'imishinga kuko ibigenderwaho birahari ndetse n'ubusabe bwaraje, hari amafaranga ari muri LODA ku buryo buri mudugudu ufite umushinga wafashwa.'

    Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze zifite ubuzima gatozi, LODA kimaze iminsi gitangaje ko hari imishinga irenga 416 kiri gusesengura, hakazaterwa inkunga itanga icyizere cyo guteza imbere abaturage benshi.

    Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko imishinga izahabwa inkunga ari iyateguwe n'abaturage ubwabo cyangwa isanzwe ikora ariko yatanga akazi ku bantu benshi iramutse ihawe inkunga.

    Ati 'Abaturage ubwabo bazajya bikorera umushinga cyangwa se ube ari umushinga usanzwe uhari ukora mu mudugudu ariko ukeneye gufashwa kugira ngo ushobore guha akazi abaturage benshi kandi ube ari umushinga koko usubiza ibibazo abaturage bafite, ibyo rero byaratangiye ku buryo muri uyu mwaka w'ingengo y'imari turimo, imishinga ya mbere izabona amafaranga kandi ku bufatanye na minisiteri y'imari n'igenamigambi iyi mishinga izakomeza kubera ko bigaragara ko na yo ishobobra gutuma abaturage babona akazi ku buryo bworoshye.'

    Yahamije ko gahunda y'umushinga w'icyitegererezo izakomeza nk'uko abantu benshi babyifuje.

    Mu myaka irindwi ishize mu Rwanda hahanzwe imirimo isaga miliyoni 1.3, mu gihe intego yari uguhanga imirimo miliyoni 1.5.

    Minisitiri Musabyimana Jean Claude yatangaje ko gahunda y’umushinga w’icyitegererezo igiye gushyirwa mu bikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushinga-w-icyitegererezo-kuri-buri-mudugudu-wari-waraheze-mu-mpapuro-ugiye

  • U Rwanda rugiye kubaka ikigo cy'ubushakashatsi ku ngufu za nucléaire kizatwara asaga miliyoni 800$ – #rwanda #RwOT

    Urwego rw'ubuvuzi mu Rwanda rugenda rutera rutera imbere ariko hakagaragara icyuho mu buryo bwo gusuzuma no kuvura indwara za kanseri n'izindi bisaba kureba mu mikorere y'umubiri hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

    Mu nama yahuje ubuyobozi bwa RAEB n'abakora mu rwego rw'ubuzima kuri uyu wa 13 Kamena 2024, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda Dr. Fidel Ndahayo yagaragaje ko hari gukorwa inyigo yo kubaka ikigo kizaba kirimo n'uruganda rukora imiti izafasha mu gusuzuma no kuvura nyinshi mu ndwara byasabaga kujya kwivuza hanze y'igihugu.

    Ati 'Ingufu za atomike ntabwo zikoreshwa gusa mu mashanyarazi, zikoreshwa no mu bindi bice by'ubukungu bw'igihugu, navuga nko mu buvuzi, mu buhinzi, ndetse no mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro no mu nganda zindi zitandukanye iri koranabuhanga rirakoreshwa.'

    Yasobanuye ko muri iki kigo hazaba harimo 'research reactor' umuntu yafata nk'uruganda rukora imiti izajya yifashishwa muri laboratwari hatunganywa ibikenewe mu ngeri zinyuranye z'ubukungu bw'igihugu.

    Ati 'Research reactor ikora imiti yifashishwa mu buvuzi bukoresha ikoranabuhanga rya nucléaire irahenda kandi usanga iyo umaze kuyizana hari igihe usanga iyo utarebye neza usanga idakoreshwa cyane nk'uko wabyifuzaga,”

    “Kugira ngo tutagwa muri icyo kibazo, iyo turimo kwiga imishinga nk'iyi tureba ibikenewe mu Rwanda cyane cyane ariko tukarenzaho tukareba n'ibishobora gukenerwa mu bihugu duturanye kuko iyo icyo kintu gihari kubera uburyo gihenze usanga nta mpamvu yo kugira ngo n'ikindi gihugu niba mushobora kuba mwabagezaho iyo miti itarata ubuziranenge bwayo nta mpamvu yo kugira ngo na bo bagishoremo amafaranga menshi cyane kandi twashoboraga gusangira icyo gikorwa remezo.'

    Yagaragaje ko inyingo y'iki kigo kizubakwa mu bugesera biteganyijwe ko izarangira muri Kanama 2024, imirimo yo kucyubaka ikazatwara ingengo y'imari iri hagati ya miliyoni 800$ na miliyari 1$.

    Iki kigo kizaba kirimo laboratwari zirenga eshanu zirimo ahazasuzumirwa ibikorerwa mu nganda, izizakora imiti yo mu buvuzi, mu buhinzi no mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Umukozi muri RAEB, akaba n'inzobere mu bya nucléaire, Alexis Ruhinda yabwiye IGIHE ko imiti izakorerwa muri izo laboratwari izajya yifashishwa mu gusuzuma mu buryo buhanitse indwara za kanseri zimwe zajyaga zivurwa mu buryo butanoze kubera ubushobozi buke bw'ibikoresho igihugu gifite.

    Izo laboratwari zizanafasha mu gupima ubuziranenge bw'ibikoresho bitandukanye no kureba niba amabuye y'agaciro acukurwa mu Rwanda nta bindi binyabutabire biba biriho bishobora kwangiza.

    Ati 'Iki kigo ntabwo kizaba kigamije gukora umuriro w'amashanyarazi, ni uguteza imbere ibikorwa bishingiye ku zindi ngeri nk'ubuzima, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, n'ibyo gusuzuma ibikoresho hanyuma no kwigisha ibijyanye n'imikoreshereze y'ingufu za nucléaire hagamijwe amahoro.'

    Yakigereranyije n'integuza' yo kugera ku ntego yo kubyaza amashanyarazi izi ngufu kuko na mbere yo gutangiza uruganda habanza ubushakashatsi.

    Ati 'Ibikoresho bazakoresha muri rwa ruganda ubisuzumira muri ya research reactor, na za laboratwari.'

    RAEB igaragaza ko mu gihe iki kigo kizaba cyubatswe bizatuma hakwira ibikorwa remezo bishingiye ku buvuzi bwifashisha ikoranabuhanga rya nucléaire 'kuko uzakenera ziriya serivisi agira uko ategura iwe.'

    Umuganga uvura kanseri mu Bitaro bya Butaro, Dr Nicaise Nsabimana yagaragaje ko kuva mu kuboza 2023 kugeza muri Gicurasi 2024, abarwayi bake bakiriye ari 600 ku kwezi mu gihe abenshi bakiriye bari 800, ikigereranyo cy'abashya kikaba muri 80.

    Yagaraje ko muri aba barwayi harimo abo basanga gusuzuma cyangwa kubavura bidashoboka barimo n'abarwaye kanseri yo mu bihaha, abafite ubushobozi bakaboheza muri Kenya, abandi bakajya mu Buhinde.

    Yagaragaje ko ubuvuzi bukoresha ikoranabuhanga rya nucléaire nibutangira gukoreshwa mu Rwanda bizoroshya cyane ubuvuzi bw'indwara ya kanseri.

    Agashami kazaba gashinzwe gukora imiti yo kwa muganga kazakoresha miliyoni 13$ mu byerekeye ibikorwa gusa.

    Biteganyijwe ko inzego zifite aho zihurira n'imiti izakorerwa muri iki kigo zizatanga ibitekerezo ku byo babona byahakorerwa inyigo ikabona kwemezwa neza isubiza ibibazo bihari kandi ijyanye n'icyerekezo cy'igihugu.

    Ni umwanya wo kunoza inyigo kugira ngo ikigo kizabe gisubiza ibibazo byose by’inzego bireba

    Alexis Ruhinda yasobanuye mu buryo burambuye uko ikigo kizafasha gukemura ibibazo by’ubuziranenge bwa serivisi no mu buhinzi

    Banyuzwe n’u buryo ikoranabuhanga ry’ingufu atomike rizafasha mu gusuzuma no kuvura

    Abakora mu nzego z’ubuvuzi bari kurebera hamwe uko ikoranabuhanga rya nucléaire ryafasha mu kunoza ubuvuzi

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda Dr. Fidel Ndahayo yagaragaje ko ikigo bagiye kubaka kizafasha guteza imbere ubuvuzi

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kubaka-ikigo-cy-ubushakashatsi-ku-ngufu-za-nucleaire-kizatwara

  • Umukino wa APR FC na Rayon Sports wimuye ibihembo by’abahize abandi muri shampiyona #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yateye ipine ibirori byo guhemba abahize abandi muri shampiyona y’umwaka mwaka w’imikino wa 2023-24 bikurwa ku wa Gatandatu bishyirwa muri Kanama 2024.

    Byari biteganyijwe tariki ya 15 Kamena muri Kigali Serena Hotel, bikaba byamaze kwimurirwa ku wa 9 Kanama 2024, ni nyuma y’uko bihuriranye n’umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports.

    Uyu mukino wiswe “Umuhoro mu Mahoro” ugamije gusogongera Stade Amahoro iheruka kuvugururwa, mbere y’uko izatahwa ku mugaragaro tariki ya 4 Nyakanga 2024.

    Biteganyijwe ko Rwanda Premier League izahemba ibyiciro 17 birimo abatoza, abakinnyi n’abanyamakuru bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Gutora bikaba bizakorerwa kuri website ya Gorilla Games aho amajwi azaba afite 10%, ku mbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier League na Gorilla Games na yo azaba afite 10% ni mu gihe akanama nkemurampaka kazaba gafite 80%.

    Abatsinze ibitego byinshi

    Aha ho nta matora azaba kuko Ani Elijah wa Bugesera FC na Victor Mbaoma wa APR FC bombi batsinze ibitego 15 muri shampiyona akaba ari bo batsinze ibitego byinshi. Buri umwe azahabwa igikombe ariko ariko igihembo cya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda bazakigabana buri umwe azahabwa miliyoni n’igice.

    Umutoza w’umwaka

    Thierry Froger (APR FC)
    Sosthene Habimana (Musanze FC)
    Ahfamia Lofti ( Mukura VS)

    Umukinnyi w’umwaka

    Jean Bosco Ruboneka (APR FC)
    Ani Elijah (Bugesera FC)
    Muhire Kevin (Rayon Sports)

    Umunyezamu w’umwaka

    Pavelh Ndzila (APR FC)
    Nicolas Ssebwato (Mukura VS)
    Nzeyurwanda Djihad (Kiyovu Sports)

    Umukinnyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y’imyaka 21)

    Elie Iradukunda (2006) – Mukura VS
    Pascal Iradukunda (2005) – Rayon Sports
    Daniel Muhoza (2006) – Etoile del’Est

    Igitego cy’umwaka

    Arsene Tuyisenge / Rayon Sports (Muhazi United vs Rayon Sports
    Muhoza Daniel / Etoile del’Est (Etoile del’EST vs Marines)
    Ishimwe Jean Rene (APR FC vs Marines)

    Umukinnyi w’umwaka mu bagore

    Umukinnyi w’umugore watsinze ibitego byinshi

    Umutoza w’umwaka w’umugore

    Umusifuzi w’umwaka w’umugabo

    Umusifuzi w’umwaka w’umugore

    Umunyamakuru w’umwaka w’umugabo

    Sam Karenzi (Fine FM)
    Reagan Rugaju (RBA)
    Ephrem Kayiranga (Ishusho TV)
    Claude Hitimana (Radio10)
    Aime Niyibizi (Fine FM)
    Thierry Kayishema (RBA)
    Jean Luc Imfurayacu (B&B Kigali FM)
    Rugangura Axel (RBA)

    Umunyamakuru w’umwaka w’umugore

    Rigoga Ruth (RBA)
    Adelaide Ishimwe (TV10)
    Clarisse Uwimana (B&B Kigali FM)

    Ikiganiro cya Radio cy’umwaka)

    Urubuga rw’Imikino (RBA)
    Urukiko (Radio10)
    Urukiko rw’Ubujurire (Fine FM)
    Sports Plateau (B&B FM)

    Ikiganiro cya televiziyo cy’umwaka

    Kickoff (RBA)
    Bench ya Siporo (Isibo TV)
    Zoom Sports (TV10)
    I Sports (Ishusho TV)

    Ikinyamakuru cyandika cy’umwaka

    IGIHE
    INYARWANDA
    ISIMBI
    The New Times
    Rwanda Magazine

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-apr-fc-na-rayon-sports-wimuye-ibihembo-by-abahize-abandi-muri-shampiyona

  • Amakipe y’u Rwanda yasezereye Kenya agera ku mukino wa nyuma wa Zone V #rwanda #RwOT

    Amakipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball mu batarengeje imyaka 20 mu bahungu n’abakobwa, yageze ku mukino wa nyuma wa Zone V aho azahura n’aya Uganda.

    Ku Cyumweru gishize tariki ya 9 Kamena 2024 nibwo muri Uganda hatangiye imikino ya Zone V akaba ari mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18.

    Amakipe y’u Rwanda akaba yageze muri 1/2 aho yombi yahuye na Kenya.

    Abakobwa bageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda Kenya amanota 71-45.

    Agace ka mbere u Rwanda rwagatsinze amanota 21-13, aka kabiri bagatsinda amanota 26-7. Amakipe ajya kuruhuka ari 47-20.

    Ntabwo abakobwa b’u Rwanda bahiriwe n’agace ka gatatu kuko batsinzemo amanota 2 gusa ni mu gihe Kenya yatsinzemo 12. U Rwanda rwaje kongera gutsinda agace ka nyuma amanota 22-13 umukino urangira ari 71-45.

    Hahise hakurikiraho umukino w’abahungu aho u Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma rutsinze Kenya amanota 70-52.

    U Rwanda rwatsinze agace ka mbere amanota 16-11, agace ka kabiri babifashijwemo n’abarimo Kayijuka rwagatsize 26-18. Bagiye kuruhuka ari 42-29.

    Ntabwo u Rwanda rwahiriwe n’agace ka gatatu kuko Kenya yagatsinze amanota 14-10. Abasore b’u Rwanda bakaba batsinze agace ka nyuma amanota 18-9, umukino warangiye ari 70-52.

    Umukino wa nyuma ukaba uzaba ejo aho u Rwanda mu byiciro byombi ruzahura na Uganda yasezereye Tanzania.

    Abakobwa basezereye Kenya

    Abahungu na bo bageze ku mukino wa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-y-u-rwanda-yasezereye-kenya-agera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-zone-v

  • Barihagije banasagurira amahanga: Uko amakoperative yabaye umusemburo w'iterambere mu baturage ba Kayonza – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Kayonza kabarizwamo amakoperative akora neza 188 afite imari shingiro ya miliyari imwe na miliyoni 271 Frw avuye kuri miliyoni 210 Frw bari bariho mu myaka irindwi ishize. Ayo maperative abarirwa umutungo utimukanwa wa miliyari 8 Frw.

    Menshi muri yo akora ubuhinzi, aho ari 97 naho akora ubworozi akaba 27. Bamwe mu bayabariwamo babwiye IGIHE ko bimwe mu byatumye batera imbere cyane harimo imiyoborere myiza.

    Umuyobozi wa Koperative ihinga ikanagemura kawa mu mahanga, TUK, Batamuriza Madeleine, yavuze ko koperative yabo ibarizwamo abanyamuryango 163 biganjemo ab'igitsina gore.

    Yavuze ko muri iyi myaka irindwi ishize bishimira ko babashije gucuruza kawa ndetse bakanayinywa mu buryo bugaragara bitandukanye na mbere.

    Ati 'Nta munyamuryango ugira umwana utiga, bose turabarihirira kuva mu mashuri y'inshuke kugeza barangije kaminuza. Ikindi kuba muri Koperative byadufashije ni uko umugore yigurira buri kimwe adasabirije ku mugabo, dufitemo amatsinda adufasha mu kwiteza imbere kuburyo buri wese n'ubwo wamutungura utamuburana amafaranga yo gukemuza ibibazo runaka.'

    Bagiraneza Josephine ubarizwa muri imwe muri koperative esheshatu zegereye Pariki y'Akagera, yavuze ko kuri ubu bishimira ko nk'abagore batejwe imbere mu gukora ubuvumvu bwahoze bukorwa n'abagabo gusa.

    Yavuze ko basigaye bagurisha ubuki kuri ba mukerarugendo n'abandi baturage basanzwe kuburyo mu kwezi buri umwe adashobora kubura ibihumbi 300 Frw ajyana mu rugo bikamufasha gutunga umuryango.

    Uwamahoro Vanessa ubarizwa muri koperative y'abagore ikora balo zifashishwa mu gukina umupira w'amaguru. Yavuze ko muri iyi myaka irindwi bishimira ko babashije gukora balo zikomoka mu Rwanda bitandukanye nuko inyinshi zaturukaga hanze y'u Rwanda.

    Sumbusho Gratien wahoze ahiga inyamaswa muri Pariki y'Akagera we yavuze ko kuba muri koperative byamubereye umusemburo wo kwigurira moto nshya no kwiyubakira inzu nziza byose akesha kuva mu guhiga inyamaswa akayoboka gucuruza inyama nziza zipimwe ndetse akanafatanya n'abandi muri koperative.

    Ati 'Njye njya kubireka bamfatiyeyo baraza bamfunga amezi atandatu, mfunguwe ndabireka. Naje kujya muri koperative y'ababaga inyama mfatanya n'abandi kugurisha inyama nziza zitandukanye n'izishyamba, ubu mbayeho neza kandi na Leta turayishimira ko inyungu ivuye muri Pariki bayiduhaho muri koperative.'

    Mutesi Shamimu wohereza hanze ibihingwa bitandukanye birimo urusenda, imbuto n'ibindi bitandukanye, yavuze ko mbere byabagoraga cyane mu kohereza ibihingwa bitandukanye mu mahanga kubera ukuntu umuntu yabihingaga ku giti cye, none ngo ubu byaroroshye kubera Amakoperative.

    Ati 'Mbere byari bigoye gukorana n'umuntu ku giti cye kuko wabonaga umusaruro ari muke cyane, aho twagiriye amahirwe yo kubona Amakoperative rero abahinzi bariyegeranya bakabona umusaruro uhagije kuburyo iyo tubatse toni eshanu z'urusenda bazibona ndetse na toni icumi cyangwa zirenga wazibona kubera uko gushyira hamwe.'

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko amakoperative ari politike yashyizweho kugira ngo ifashe Abanyarwanda benshi mu kwiteza imbere bashyize hamwe, avuga ko bishimira ko Koperative nyinshi zahanze imirimo, zigatanga akazi ku rubyiruko ndetse zikanatinyura abagore benshi.

    Rubingisa yasabye ababarizwa mu makoperative kongera amahugurwa ku miyoborere myiza kugira ngo abazirimo bumve neza akamaro ko gukora raporo zinoze no gukora igenamigambi rinoze ry'igihe kirekire rishobora kubafasha kunoza ibyo bakora babyohereza hanze y'igihugu.

    Amakoperative yahinduye imibereho y’abatuye i Kayonza

    Abaturiye Pariki y'Akagera bishimira ko bahurijwe hamwe bagakora koperative zigurisha ubuki

    Shumbusho Gratien wahoze ahiga inyamaswa yishimira iterambere amaze kugeraho kubera kuba muri Koperative

    I Kayonza hari Koperative y’abagore bakora imipira yo gukina kandi ngo ikundwa na benshi

    Mutesi Shamimu yishimira ko umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga basigaye bawubona ku bwinshi kubera Amakoperative


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/barihagije-banasagurira-amahanga-uko-amakoperative-yabaye-umusemburo-w