Blog

  • Thapelo Tsheole yatangiye imirimo yo kuyobora Capital Market Authority – #rwanda #RwOT

    Itangazo iki kigo cyasohoye kuri uyu wa 13 Kamena 2024 rigaragaza ko Thapelo Tsheole afite ubuhanga n'inararibonye bizatuma inshingano nshya yahawe zirushaho kunoga.

    Thapelo Tsheole afite uburambe bw'imyaka irenga 24 mu byerekeye isoko ry'imari n'imigabane n'ubukungu muri rusange.

    CMA yavuze ko 'inejejwe no gukorana na Tsheole winjiye mu nshingano nshya zo kuyobora urugamba rw'iterambere ry'isoko ry'imari n'imigabane hagendewe kuri gahunda y'imyaka 10 yateguwe.'

    Tsheole ufite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by'Ubumenyi Rusange, yanize iby'ubukungu muri kaminuza ya Botswana, impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by'ubucuruzi mu bijyanye n'isoko ry'imari yakuye muri Kaminuza ya Rhodes yo muri Afurika y'Epfo n'indi y'icyo cyiciro y'ibijyanye n'ubushabitsi yakuye muri Kaminuza ya Cape Town na none yo muri Afurika y'Epfo.

    Uyu mugabo yari amaze imyaka umunani ari umuyobozi Mukuru w'Isoko ry'Imari n'Imigabane rya Botswana, ndetse yakoze muri imwe mu myanya ikomeye muri Banki Nkuru ya Botswana.

    Tsheole ari mu bagize Ikigo cya Afurika y'Epfo giteza imbere ubunyamwuga mu bakora mu by'imari (SAIFM). Yize amasomo atandukanye ajyanye ku isoko ry'imari n'imiyoborere igamije iterambere muri Stellenbosch Business School.

    Mu gihe yari ayoboye inzego zifitanye isano n'imari muri Botswana yagaragaje umuhate mu kuziteza imbere kubera uruhare zigira mu kuzamura iterambere no kwihagararaho mu bukungu.

    Kuva mu 2016 ubwo yayoboraga Isoko ry'Imari n'Imigabane rya Botswana, hakozwe byinshi byatumye isoko ry'imari rikora cyane.

    Kubera ibikorwa bye by'indashyikirwa, mu 2018 Tsheole yahawe umudali w'ishimwe na Perezida wa Botswana.

    Tsheole kandi yabaye Perezida wa African Securities Exchanges Association ndetse aba n'Umuyobozi Mukuru w'Ibigi by'Imari n'Imigabane muri SADC.

    Yanabaye mu nama z'ubutegetsi z'Ikigo Gishinzwe ibyanya by'Inganda muri Botswana, iya Botswana Accountancy Oversight Authority, iy'Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw'Imiti muri Botswana, no muri African Integrated Reporting Committee.

    Tsheole yasimbuye Eric Bundugu wari uri muri uyu mwanya by'agateganyo kuva mu 2018 nyuma y'uko uwari umuyobozi wa CMA, Robert Mathu yari yasezeye kuri uwo mwanya mu 2017.

    Thapelo Tsheole yatangiye inshingano nshya nk’umuyobozi mukuru wa Capital Market Authority


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/thapelo-tsheole-yatangiye-imirimo-yo-kuyobora-capital-market-authority

  • Cristiano na Messi mu byamamare byinjiza agat… – #rwanda #RwOT

    Ni na yo mpamvu abantu benshi muri iki gihe iyo bashaka ko ibintu bya bo bimenyekana bifashisha imbuga nkoranyambaga. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyamare 7 ku Isi bica agatubutse kugira ngo bibe byakwamamariza umuntu ku rukuta rwa bo rwa Instagaram.

    Urubuga rwa Influencer Marketing Hub rwagaragaje ko mu bushakashatsi rwakoze, bwagaragaje ko byibuze muri uru rutonde rw'ibyamamare 7 byishyurwa menshi kuri Instagram, 'Post' imwe iri hagati ya miliyoni 2 z'amadorali na miliyoni 3 z'amadorali.

    1. Cristiano Ronaldo – Umukinnyi w'umupira w'amaguru

    Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal ukinira ikipe ya Al Nassr muri Saudi Arabia ni muntu wishyurwa amafaranga menshi mu kwamamaza kuri Instagram, aho 'post' imwe yamamaza ku rukuta rwe rwa Instagram uba ugomba kwishyura amadorali miliyoni 3.324 (4,173,858,612 Frw).

    Uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka Manchester United mu Bwongereza, Real Madrid muri Espagne na Juventus mu Butaliyani yagiye ashyiraho uduhigo akuraho utundi, akaba umwe mu bakinnyi beza ba ruhago Isi yagize. Kuba ari we wishyurwa menshi si impanuka kuko ni na we ku Isi ukurikirwa n'abantu benshi kuri Instagram aho akurikirwa na miliyoni 628.

    2. Lionel Messi – Umukinnyi w'umupira w'amaguru

    Lionel Messi ni umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomoka muri Argentine wakiniye amakipe nka FC Barcelona yo muri Espagne, PSG yo mu Bufaransa ubu akinira Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu rutahizamu ufatwa nk'umwe mu bakinnyi beza Isi yagize, uretse umushahara ahembwa, aninjiza agatubutse kuri Instagram iyo hari umuhaye ikiraka cyo kwamamaza. Post imwe yamamaza ku rukuta rwe rwa Instagram yishyura amadorali miliyoni 2.597 (3,351,734,946 Frw).

    3. Selena Gomez – Umuhanzikazi

    Selena Gomez ni umunyamerikazi w'umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo ndetse akaba n'umukinnyi wa filime w'imyaka 32. Ushaka ko akwamamariza ku rukuta rwe rwa Instagram, ugomba kuba witwaje amadorali miliyoni 2.558 (3,301,400,844 Frw).

    4. Kylie Jenner – Umunyamideli

    Umunyamideli akaba na rwiyemezamirimo ukomoka muri America, Kylie Kristen Jenner, post imwe ku rukuta rwe rwa Instagram aca amadorali miliyoni 2.386 (3,079,414,548 Frw).

    5. The Rock

    Dwayne Douglas John wamamaye muri sinema nka The Rock ni umwe mu byamamare byishyurwa amafaranga menshi kuri Instagram. Uyu mugabo usanzwe ari na rwiyemezamirimo, byibuze yishyurwa amadorali miliyoni 2.326 (3,001,977,468 Frw) kuri 'post' imwe.

    6. Ariana Grande – Umuhanzikazi

    Ariana Grande ni umuhanzikazi w'umunyamerika uzwi mu njyana Pop, uretse ibi ni umukinnyi wa filime akaba n'umwanditsi w'indirimbo. 'Post' imwe yamamaza kuri Instagram aca amadorali miliyoni 2.264 (2,921,959,152 Frw).

    7. Kim Kardashian-Umunyamideli

    Kim Kardashian ni umunyamideli w'Umunyamerika wanditse izina mu miziki, akaba na rwiyemezamirimo, ni we uru ku mwanya wa 7 kuri uru rutonde. Uyu mugore w'imyaka 43 wahoze ari umugore wa Kanye West batandukanye muri 2022, 'post' imwe yamamaza ku rukuta rwe rwa Instagram aca amadorali miliyoni 2.176 (2,808,384,768 Frw)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143984/cristiano-na-messi-mu-byamamare-byinjiza-agatubutse-kuri-instagram-143984.html

  • Ibikubiye mu masezerano Grammy Awards yagiran… – #rwanda #RwOT

    Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, Recording Academy yavuze ko yagiranye amasezerano n'abafanyabikorwa batandukanye barimo n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), hagamije kwagura ibikorwa byayo bamaze igihe batangije byo gushyigikira abahanzi ku Isi yose.

    Ibi bitangajwe nyuma y'uko muri Kamena 2023, Umuyobozi wa Recording Academy, Harvey Mason Jr yagiriye uruzinduko ku Mugabane wa Afurika mu bihugu birimo Ghana, Nigeria ndetse n'u Rwanda.

    Ni uruzinduko rwatumye mu bihembo 'Grammy Awards' hashyirwamo ibyiciro bishya bitatu birimo igihariwe abanyamuziki bo muri Afurika: 'Best African Music Performance'.

    Ibi byiciro byashyizwemo nyuma y'isuzuma ryakozwe, abategura Grammy Awards bagasanga umuziki wa Afurika cyane cyane uwubakiye kuri AfroBeats na Amapiano uri kwishimirwa cyane hirya no hino ku Isi. Miriam Makeba niwe muhanzi wa mbere wo muri Afurika wegukanye bwa mbere igihembo cya Grammy mu 1966.

    Mu itangazo bashyize hanze, Recording Academy itegura Grammy Awards, yavuze ko yatangiye ku mugaragaro inzira yo kwagura imbago zayo mu rwego rwo gutera inkunga abakora umuziki ku Isi hose.

    Bavuze ko basinye amasezerano n'ibigo, Minisiteri n'abafatanyabikorwa bo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika ndetse no hagati.

    Harvey Mason Jr, umuyobozi wa Recording Academy, yavuze ko ibi 'Ibirashimishije kuko umuziki ni umwe mu mutungo kamere w'ikiremwamuntu.”

    Ati “Ni ngombwa ko abantu bitangira guhanga umuziki bagira/baterwa inkunga, umutungo n’amahirwe, aho bakomoka hose.”

    Bavuze ko bafashe iki cyemezo nyuma y'uko mu myaka ibiri ishize, bageze mu bihugu bitandukanye muri Afurika, mu biganiro bagiranye n'inzego zinyuranye, hagamijwe gushaka icyatuma umuziki utezwa imbere ku Isi hose, binyuze mu bufatanye no guhanga udushya.

    Recording Academy yavuze ko yinjiye mu masezerano y'imikoranire na Minisiteri Ishinzwe Umuco muri Kenya, Saudi Arabia, Nigeria, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) mu Rwanda ndetse na Minisiteri ya Siporo, Ubuhanzi n'umuco muri Afurika y'Epfo. Banavuga ko hari amasezerano y'imikoranire yasinywe n'Igihugu cya Ghana ndetse na Côte d’Ivoire.

    Ibyo bazitaho: Gufasha abantunganya umuziki mu nzego zose, kubona urubuga n'ubuvugizi; gutanga amahugurwa ku bari mu muziki cyangwa se kubongerera ubumenyi binyuze ku murongo wa Internet wa Recording Academy 'Grammy Go'.

    Kandi bazifashisha uriya murongo mu gushyiraho ishuri rizatanga ubumenyi n'ibikoresho bizifashishwa mu kugera ku byifuzo by'abashinzwe umuziki mu bihugu byose bagiranye amasezerano.

    Abari mu muziki kandi bazafashwa gukora ibihangano by'umwimerere byubakiye ku murage w'umuziki ukungahaye, hamwe n'imbaraga zigaragara muri Afurika no mu Burasirazuba no hagati ya Afurika.

    Hari kandi gutera inkunga abanyamuryango ba Recording Academy. Kungurana ibitekerezo ku mico itandukanye mu rwego rwo kugirira akamaro abakora umuziki bose.

    Recording Academy ivuga ko guteza imbere umuco mu bihugu byose bagiranye amasezerano 'bizatanga inyungu nyinshi ku banyamuryango bose ndetse n'abazaza'.

    Bazanafasha abakora umuziki gushyiraho amategeko agamije kurengera umutungo mu by'ubwenge 'Intellectual Property (IP)' hagamije kubarengera no kurengera ibihangano byabo.

        

    Muri aya masezerano yatangajwe ku wa 11 Kamena 2023, bavuga ko bazafasha abakora umuziki kubyaza inyungu ibihangano bakora. Kandi bavuga ko inkingi fatizo muri aya masezerano, harimo ishuri rikuru rizashyirwaho mu rwego rwo gutanga amasomo yubakiye ku muziki ndetse rikora n'ubushakashatsi.

    Abayobozi bahagarariye ibihugu byagiranye amasezerano na Recording Academy bagiye bagaragaza ko bishimiye gukorana n'iyi sosiyete.

    Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB0), Francis Gatara yavuze ko u Rwanda rwishimiye imikoranire na Recording Academy.

    Ati 'U Rwanda rwakiriye neza iki cyerekezo cyo guhuza ibitekerezo by'umuziki w’umugabane, birerekana igihe gikomeye mu mateka yacu aho umuco n'umuhate byizihizwa kandi bigasangirwa n'Isi.'

    Yavuze ko 'Mu guteza imbere urubuga ruhuriweho, ntitwabikora twenyine.Gusa twishimire guhanga kwacu ariko tunashyiraho inzira isanzweho iganisha ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.'

    'U Rwanda rwishimiye mu guharanira iyi ntambwe ikomeye. Ubwitange bw’u Rwanda mu bijyanye n’umuco ukomeye kandi ufite imbaraga, bidushyira mu ntangiriro y’ubuzima bushya bwa Afurika.'

    Ishuri rya Recording ryihutisha imbaraga zo gukorera abantu umuziki ahantu hose, kandi Afrika yiteguye gufunguka. Turi umugabane w’umuziki n’abasore, bakora umuziki. Nishimiye kubona Ishuri Rikuru rishyiraho ubufatanye na Nigeria, Kenya, u Rwanda, Afurika y’Epfo kandi nta gushidikanya, n’ibindi bizaza! '

    Umunyamuziki Angelique Kidjo uri mu banyamuryango ba Recording Academy, yavuze ko yishimiye imikoranire iyi sosiyete yagiranye n'ibihugu bitandukanye.

    Yavuze ko Afurika ari umugabane w'umuziki, kandi abawukora barashoboye. Ati 'Nishimiye kubona Ishuri Rikuru rishyiraho ubufatanye na Nigeria, Kenya, u Rwanda, Afurika y’Epfo, kandi nta gushidikanya, n’ibindi bizaza! '

    Umunyamuziki Davido wo muri Nigeria, yavuze ko nk'umunyafurika yumva neza inyungu iri mu kuba Recording Academy yaguye ibikorwa byayo mu guteza imbere ibikorwa by'abahanzi ku Isi hose. Avuga ko ari  ubu bufatanye buzafasha cyane abari mu muziki.

    Recording Academy itegura “Grammy Awards” yatangiye imikoranire n'ibihugu birimo u Rwanda 


    Muri Gashyantare 2024, Taylor Swift yakoze amateka yo kwegukana ibihembo bine muri Grammy Awards ubwo byatangwaga ku nshuro ya 66

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143982/ibikubiye-mu-masezerano-grammy-awards-yagiranye-nibihugu-birimo-u-rwanda-143982.html

  • Cristiano Ronaldo aritezwe! Uduhigo 10 dushob… – #rwanda #RwOT

    Guhera ejo kuwa Gatanu mu gihugu cy’u Budage hategerejwe Euro ya 2024 aho umukino ufungura uzakinwa saa tatu z’ijoro ikipe y’igihugu y’u Budage ikina na Scotland.

    Muri iyi Euro igiye gukinwa ku nshuro ya 17, byitezwe ko hashobora kuzakurirwamo uduhigo dutandukanye twari twarashyizweho mu myaka yatambutse. Utwo duhigo ni utu dukurikira;

    1.Agahigo k’umukinnyi wakinnye imikino myinshi mu mateka ya Euro 

    Kugeza kuri ubu mu mateka y’iri rushanwa Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo n’Umunya-Espagne Iker Casias nibo bakinnyi bamaze kurikina inshuro nyinshi zigera kuri 5.

    Cristiano Ronaldo w’imyaka 39 wahamagawe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal biteganyijwe ko ari we uzahita asigara yisangije aka gahigo mu gihe yazakandangira mu kibuga aho azaba amaze kurikina inshuro 6.

    2.Agahigo k’umukinnyi ukuze wakinnye Euro 

    Gabor Kiraly ukomoka mu gihugu cya Hungary wari umunyezamu ni we usanzwe ufite agahigo ko kuba umukinnyi wakinnye umukino wa Euro afite imyaka myinshi. Icyo gihe hari muri 2016 ubwo ikipe ye y’igihugu ya Hungary yakinaga n’u Bubiligi, akaba yari afite imyaka 40 n’iminsi 80.

    Kuri ubu rero myugariro w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Pepe ni we ushobora kuzahita akuraho aka gahigo mu gihe yazakinishwa nk’uko byitezwe. Aramutse akinishijwe ku mukino wa mbere ikipe ye y’igihugu izakinamo na Czech Republic yazaba afite imyaka 41 ndetse n’iminsi 113, agahita yandika amateka mashya.

    3.Agahigo k’umukinnyi watsinze igitego muri Euro afite imyaka myinshi 

    Umunya-Austria, Ivica Vastic niwe usanzwe ufite agahigo ko kuba umukinnyi watsinze igitego akuze muri iri rushanwa rya Euro. Ni igitego yatsinze muri 2008 ku munota wa 93 ubwo ikipe ye y’igihugu ya Austria yakinaga na Poland.

    Icyo gihe yari afite imyaka 38 n’iminsi 257, gusa kuri ubu abarimo Cristiano Ronaldo bashobora gukuraho aka gahigo. Ku mukino ufungura ikipe ye y’igihugu ya Portugal izakinamo na Czech Republic, Cristiano azaba afite imyaka 39 n’iminsi 130.

    4.Agahigo k’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Euro imwe

    Umunyabigwi ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, Michel Platini ni we ufite agahigo ko kuba yaratsinze ibitego byinshi muri Euro imwe. Mu 1984 yatsinze ibitego 9 birimo ‘hat-trick’ 2 gusa gashobora gukurwaho muri iyi Euro.

    Bamwe mu bitezweho kuba bagakuraho harimo Kylian Mbappe uzaba ari kumwe n’u Bufaransa, Harry Kane uzaba ari kumwe n’u Bwongereza, Cristiano Ronaldo uzaba ari kumwe na Portugal ndetse na Romelu Lukaku uzaba ari kumwe n’u Bubiligi.

    5.Agahigo k’umukinnyi watsinze igitego ku mukino wa nyuma akuze kurusha abandi 

    Leonardo Bonucci ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani ni we ufite agahigo ko kuba umukinnyi ukuze kurusha abandi watsinze igitego ku mukino wa Euro. 

    Yabikoze muri Euro ya 20 ubwo bakinaga n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ndetse bikaza no gutuma begukana igikombe. Icyo gihe yari afite imyaka 34 n’iminsi 71.

    Uwo byitezwe ko azakuraho aka gahigo ni Cristiano Ronaldo mu gihe ikipe ye y’igihugu ya Portugal yaba yitwaye neza ikazagera ku mukino wa nyuma.

    6.Agahigo k’umukinnyi ukiri muto watsinze igitego muri Euro

    Umusuwisi Johan Vonlanthen niwe ufite agahigo ko gutsinda igitego akiri muto mu mateka y’irushanwa rya Euro aho yagitsinze bakina n’u Bufaransa muri 2004, akaba yari afite imyaka 18 n’iminsi 141.

    Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Espagne, Lamine Yamal ufite imyaka 16 ni we byitezwe ko azakuraho aka gahigo mu gihe yazatsinda dore ko kugeza ubu amaze gutsindira ikipe ye y’igihugu ibitego 2 mu gihe FC Barcelona yayitsindiye ibitego 7 mu mwaka ushize w’imikino.

    7.Agahigo k’igitego na ‘hat-trick’ byihuse mu mateka ya Euro 

    Dmitri Kiritchenko ukomoka mu Burusiya ni we ufite agahigo ko kuba umukinnyi watsinze igitego kihuse muri Euro. Yagitsinze nyuma y’amasegonda 67 gusa umukino utangiye ubwo ikipe ye y’igihugu yatsindaga Ubugereki muri Euro ya 2004.

    Umukinnyi watsinze ibitego 3 byihuse mu mukino umwe (hat-trick) ni Umufaransa Platini akaba yarabitsinze mu minota 19 gusa ubwo bakinaga na Yugoslavia mu 1984. Utu duhigo natwo dushobora kuzakurwaho.

    8.Agahigo k’ikipe y’igihugu ifite ibikombe byinshi bya Euro 

    Ikipe y’igihugu y’u Budage n’iya Espagne nizo zifite agahigo ko kugira ibikombe byinshi bya Euro aho buri imwe ifite 3. U Budage bwagitwaye mu 1972, 1980 no mu 1996 naho Espagne yo yagitwaye mu 1964, 2008 no muri 2012.

    Ubwo bivuze ko hagati y’izi kipe z’igihugu hagize iyegukana icyo muri uyu mwaka ariyo yahita yisangiza agahigo ko kugira ibikombe byinshi bya Euro mu mateka.

    9.Agahigo k’ikipe y’igihugu yatsinze ibitego byinshi muri Euro imwe

    Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa niyo ifite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri Euro imwe ikaba yarabikoze mu 1984 itsinze ibitego 14. Aka gahigo ni kamwe mu byitezwe ko kazakurwaho nubwo kagoye.

    10. Agahigo k’umukinnyi ukiri muto ukinnye Euro

    Aka gahigo gasanzwe gafitwe na Kacper Kozłowski ukomoka mu gihugu cya Poland aho yagashyizeho muri Euro ya 2020 afite imyaka 17 n’iminsi 246, gusa kuri ubu byitezwe ko Lamine Yamal azagakuraho afite imyaka 16 gusa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143986/cristiano-ronaldo-aritezwe-uduhigo-10-dushobora-kuzacikira-muri-euro-ibura-amasaha-macye-143986.html

  • Yayikunze atarinjira mu muziki! Bwiza na Send… – #rwanda #RwOT

    Amashusho yayo yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, agaragaza mu buryo burambuye bimwe mu bikorwa by’iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho babicyesha ubumwe no gukorera hamwe.

    Bwiza yabwiye InyaRwanda ko umushinga w’iyi ndirimbo wari umaze igihe kirekire muri studio mbere y’uko ushyirwa hanze.

    Yavuze ko gukorana n’uyu muhanzi mukuru mu muziki, byanaturutse mu kuba mu mezi ashize barahuye ‘akambwira ukuntu ashima cyane ibikorwa byanjye antera imbaraga’.

    Bwiza avuga ko ari ho yakuye imbaraga zo gusaba Senderi gukorana indirimbo ‘nk’umuntu nakuze numva kandi nkunda kugeza n’ubu’.

    Ati “Yaranyemereye rero, mpita mboneraho kumusaba ko twasubiramo iyi ndirimbo. Umushinga tuwuhera aho.”

    Uyu mukobwa yavuze ko mu ndirimbo yumvaga kandi agakunda atarinjira mu muziki harimo na ‘Iyo Twicaranye’ ya Senderi, ku buryo kuba bahuje imbaraga ari ibintu yishimira mu rugendo rwe rw’umuziki.

    Ati “Ni imwe mu ndirimbo numvaga cyane, kandi twabyinaga tukiri ku ishuri. Senderi ni umuhanzi mukuru uzi neza ibyo akora kandi ukwiye icyubahiro.”

    Senderi yavuze ko gukorana indirimbo na Bwiza byaturutse ku kuba ari umwe mu bakobwa bagaragaza imbaraga mu mikore ye ya buri munsi.

    Yavuze kandi ko ari umukobwa ukunda gukora no guharanira kugera ku cyo ashaka. Mu kiganiro na InyaRwanda, yagize ati “Ni umukobwa uzi gukora uzi no guhatana, uzi kwirwanaho.”

    Senderi avuga ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko yatumye ataramira mu turere dutandukanye tw'u Rwanda. 

    Ati 'Navuga ko ari indirimbo isobanuye byinshi kuri njye. Yampesheje akazi imbere y'Umukuru w'Igihugu, mu baturage n'ahandi henshi, kandi n'ubu ni ko bikimeze.'

     Bwiza yatangaje ko yakuze yumva indirimbo 'Iyo Twicaranye' ya Senderi Hit ndetse ko yuyikorana nawe ni inzozi yakabije

    Senderi Hit yavuze ko Bwiza ari umuhanzikazi ugaragaza imbaraga mu muziki, biri mu mpamvu zatumye biyemeza gukorana


    Bwiza yaherukaga gusohora indirimbo 'Ni Danger' yasubiyemo ayikoranye na Danny Vumbi


    Senderi Hit amaze iminsi mu bitaramo mu mashuri bigamije kwiyegereza abakunzi be

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IYO TWICARANYE REMIX'


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143988/yayikunze-atarinjira-mu-muziki-bwiza-na-senderi-bavuguruye-indirimbo-iyo-twicaranye-video-143988.html

  • Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by'iterabwoba mu mahanga #rwanda #RwOT

    Rushyashya yabagaragarije kenshi ko RNC ya Kayumba Nyamwasa ari umutwe w'ibyihebe, isi yose ikwiye guhagurukira kuko ari umwanzi rusange, bamwe barabikerensa, none dore ba nyirubwite bivuyemo nk'inopfu, bivugira ku mugaragaro ko bagiye kwimurira ibikorwa by'iterabwoba mu bihugu byinshi, ngo kugirango berekane 'akababaro' kabo!

    Kuwa kabiri tariki 11 Kamena 2024, ibigarasha Kayumba Rugema na Serge Ndayizeye, abateruzi b'ibibindi ba Kayumba Nyamwasa, bumvikanye kuri radiyo' Itahuka', umuzindaro bamamarizaho ubugome n'ubugambanyi, bivugira ngo ' opozisiyo nyarwanda igiye kwimurira intambara mu bihugu by'amahanga, kuko aribwo ibyo bihugu bizumva akarengane k'abarwanya ubutegetsi bwa Kagame'.

    Burya koko igisiga cy'urwara runini cyimena inda! Mu gihe hari benshi bibwiraga ko aba bantu ari agatsiko k'ibisahiranda gusa, byirirwa bisebanya ngo byibonere amaramuko, ubu noneho isi yose, by'umwihariko ibihugu bibacumbikiye, byiboneye ko 'abashyitsi babyo' atari ingorwa, impunzi zisanzwe cyangwa 'impirimbanyi za demokarasi' nk'uko biyita, ko ahubwo ari ba Oussama bin Laden b'Abanyarwanda.

    N'ikimenyimenyi, Rugema na Ndayizeye bahishuye ko bagiye kwitwara nk'umutwe w'intagondwa za Hamas zibasira inyungu za Israel aho ziri hose, ngo kuko byatumye ibibazo bya Palestina bimenyekana.

    Izo mburamumaro zashyize ahabona ibyo Nyamwasa n'ibindi byihebe bitekereza bucece, zivuga ko mu bugome bimirije imbere harimo no 'guca imitwe intumwa z'u Rwanda mu mahanga, maze iyo mitwe ikajugunywa ku mihanda n'ahandi hantu nyabagendwa'!

    Twebwe abazi RNC n'ibindi byihebe nkayo, ntacyadutungura abo bagome baramutse bagerageje gukora aya mahano, mu gihe twibuka ibisasu abambari ba Kayumba Nyamwasa bateye hirya no hino mu Rwanda hagati ya 2010 na 2013, bigahitana inzirakarengane nyinshi, izindi zikahakomerekera, ndetse abafatiwe muri ibyo bikorwa by'iterabwoba bakaba barivugiye ko ari intumwa za RNC n'umufatanyabikorwa wayo FDLR.

    Ariko kuki akaga Kongo yakuye mu gucumbikira no gukorana n'abajenosideri none bakaba bagiye kuyimaraho abaturage, katabera isomo n'ibindi bihugu bicumbikiye abayoboke ba RNC, FLN, FDU/ FDLR, n'indi mitwe y'inkoramaraso?

    Niba ibyo bihugu bidafashe ingamba zikarishye zo kuburizamo imigambi mibisha aba bagizi ba nabi bishyiriye ahabona, zirimo no kubirukana ku butaka bwabyo, bizabona ko uhishira umurozi ejo akakumaraho urubyaro.

    The post Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by'iterabwoba mu mahanga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibyihebe-bya-rnc-ngo-bigiye-gutangira-ibikorwa-byiterabwoba-mu-mahanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyihebe-bya-rnc-ngo-bigiye-gutangira-ibikorwa-byiterabwoba-mu-mahanga

  • APR FC yasahuye Kiyovu Sports, Bugesera FC itibagiwe na Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi nka Tuyisenge Arsene wahoze muri Rayon Sports, Dushimimana Olivier 'Muzungu' wavuye muri Bugesera na Frodouard Mugiraneza wakiniraga Kiyovu Sports bagaragaye mu myitozo ya APR FC.

    APR FC kuri iri kwitegura umukino w'Ihuriro ni mu Mahoro bazahuriramo na mukeba Rayon Sports uzabera muri sitade Amahoro i Remera.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yasahuye-kiyovu-sports-bugesera-fc-itibagiwe-na-rayon-sports/

  • Babu wo kuri ISIBO TV muri 'The Choice Live' yasabiwe gufungwa umwaka umwe #rwanda #RwOT

    Rugemana Amen uzwi nka Babu ukora ikiganiro cy'imyidagaduro cyitwa 'The Choice Live' ku Isibo TV yasabiwe n'Ubushinjacyaha igihano cyo gufungwa umwaka n'ihazabu y'ibihumbi y'amafaranga ibihumbi magana atatu y'uRwanda kubera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake
    Ni urubanza rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena 2024 mu Rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro Saa Tatu zuzuye. Ubushinjacyaha burega Babu icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Rugemana Amen (Babu) akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, busobanura ko yakubise umusore ingumi mu maso akaza kwangirika bikomeye.

    Ubushinjacyaha bwahise bumusabira igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe n'ihazabu y'amafaranga ibihumbi magana atatu y'uRwanda.

    Babu ahawe umwanya ngo yisobanure yabwiye Urukiko ko habayeho kwiyunga kandi ko afite inyandiko y'ubwiyunge nubwo itaragera muri 'system' ngo abacamanza babashe kuyibona, bityo ahamya ko we yumva adakwiye gufungwa kuko yemera icyaha kandi harabayeho n'ubwiyunjye ku mande zombi zibishaka.

    Yabajijwe ku cyo avuga ku bihano yasabiwe n'ubushinjacyaha, Babu asobanura ko akwiriye kugabanyirizwa ibihano ntafungwe.

    Impamvu Babu yatanze ni uko uwakubiswe ariwe wamwiyenjeho akaba anabyemera mu nyandiko yashyizeho umukono igihe hakorwaga ubwiyunjye ndetse no mu iperereza.

    Ukwisobanura kwa Babu kwatewe utwatsi n'Umushinjacyaha wibukije Babu ko kwiyunga bidakuraho ko yakoze icyaha kandi ko bidakuraho igihano.

    Umucamanza yavuze ko umwanzuro ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo uzasomwa ku itariki 21 Kamena 2024.

    Ni urubanza rutamaze iminota itanu kuko Babu nta mwunganizi yari afite, akaba yiburaniye kandi anemera icyaha.

    The post Babu wo kuri ISIBO TV muri 'The Choice Live' yasabiwe gufungwa umwaka umwe appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/babu-wo-kuri-isibo-tv-muri-the-choice-live-yasabiwe-gufungwa-umwaka-umwe/

  • Kuririmba mu bikorwa byo kwiyamamaza? Kitoko… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore ubarizwa muri Amerika afite indirimbo yise 'Thank you Kagame' yamamaye cyane mu matora y'Umukuru w'Igihugu mu 2017. Kuva icyo gihe, yabaye idarapo ry'umuziki we, ahanini biturutse mu kuba igaruka kuri Perezida Kagame.

    Ni indirimbo yacengeye mu gihe gito, kandi agaruka ku bikorwa binyuranye Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda n'amashimwe Abanyarwanda bafite kuri we.

    Iyi ndirimbo yayishyize hanze muri Nyakanga 2017. Birashoboka ko ariwe muhanzi wa mbere wafatiye amashusho ku gasongero ka Kigali Convention Centre (KCC). Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Pastor P.

    Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati ' 'Uri impano Imana yaduhaye amahirwe nk'aya si aya bose, humura abanyarwanda turabizi, Paul Kagame turi kumwe nawe…Thank you Kagame, warakoze, urashoboye, tuyobore. Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, (…)

    Agakomeza agira ati 'Uri impano Imana yaduhaye amahirwe nk'aya si aya bose, humura abanyarwanda turabizi, Paul Kagame turi kumwe nawe,.. Thank you Kagame, warakoze, urashoboye, tuyobore. Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, abandi bose bakumenye bucyeye, wakuye u Rwanda mu icuraburindi none ubu rwabaye ubukombe, imvugo yawe ni yo ngiro, kirogoya ni umuziro. '

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Kitoko yavuze ko mu gihe kiri iri imbere azaba ari mu Rwanda, kandi ko azaba agenzwa no gusura umuryango we. Yirinze kuvuga niba mu bikorwa azakorera mu gihugu, harimo no kuririmba mu bikorwa by'amatora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

    Mu mpera za 2017 n'intangiriro za 2018, Kitoko yari mu Rwanda mu rugendo benshi batigeze bamenya. Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Rurashonga', icyo gihe yamaze iminsi i Kigali, nyuma yerekeza i Nyanza gusura abo mu muryango we.

    Agiye kuza i Kigali, mu gihe aherutse gusoza amasomo ye ya Kaminuza mu ishami rya Politike. Ndetse muri Gashyantare 2024, yari mu bahanzi baririmbye muri Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

    Kitoko yatangaje ko agiye kugaruka i Kigali mu rugendo rugamije gusura umuryango we


    Mu 2017, Kitoko ari mu bahanzi bagendanye na Perezida Kagame mu bice bitandukanye by'Igihugu mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'THANK YOU' KAGAME YA KITOKO

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘URI IMANA’ YA KITOKO

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143978/kuririmba-mu-bikorwa-byo-kwiyamamaza-kitoko-agiye-kugaruka-i-kigali-143978.html

  • Tidjara Kabendera yikije ku kamaro ko gutora… – #rwanda #RwOT

    Hasigaye iminsi itari myinshi abanyarwanda bakongera gutora mu gikorwa gifatwa nk'ubukwe mu Rwagasabo aho abantu baba babukereye.Kuri iyi nshuro  amatora azaba  akomatanije ay'Umukuru w'Igihugu n'ay’Abadepite.

    Ku wa 14 Nyakanga 2024 nibwo abanyarwanda baba mu mahanga bazatora.Naho ku wa 15 Nyakanga 2024 abanyarwanda bari mu gihugu nabo batore.

    Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Tidjara Kabendera, umubyeyi wamaze no kugera ku rwego rwo kugira abana batora, yasobanuye neza impamvu yo gutora. 

    Ati'Ntakintu cyiza nko kubona hari ikintu kiri kugerwaho warabigizemo uruhare kuko burya iyo udatoye uba uri kwiyambura uburenganzira bwo kugira uruhare kuri cya kindi.'

    Akomeza agira ati'Umwana ntabwo yihitiramo umubyeyi uzamubyara ariko wihitiramo ubuyobozi, uravuga ngo oya ibi simbyemera ntibikwiye kugenda gutya.'

    Aha Tidjara yatanze urugero ku bijyanye n'amarushanwa nka Primus Guma Guma, Miss Rwanda n'ibindi bihembo bigenda bitangwa mu buhanzi.

    Ati'Ugasanga ufitemo umuntu wawe ahantu ariko uri gusakuza kandi udatora ibyo bintu byagiye byica abahanzi benshi, ugasakuza ngo twebwe tuzatambuka noneho amatora yasohoka ngo baratwibye kandi hari umuntu utararyamaga yararaga atora.'

    Yakomoje ku kuba abantu bakwiye gutora kandi bagendeye ku bikorwa kuko burya byivugira, atanga urugero rw'ubuyobozi u Rwanda rufite none n’ibyo rugejeje ku banyarwanda ku buryo we hari ubwo asigaye areba amahirwe urubyiruko rwa none rufite, benshi usanga batarabashije kuyagira.

    Ashimangira ingingo yo kuba guhitamo neza, kumenya uwo wahisemo no kumunambaho bitanga umusaruro.

    Yaboneyeho kandi kwibutsa abanyamakuru ko inshingano yabo ari uguharanira ko ibikorwa by'amatora bigenda neza, batangaza amakuru y'ukuri kandi bagaha rugari abakandida bose babafata  kimwe.

    Ati'Umunyamakuru unkurikiye kano kanya ntazajye mu bikorwa byo kwamamaza ahubwo azatore kuko gutora arabyemerewe ariko azatore neza.'

    Tidjara amaze imyaka irenga 20 atangiye gukora itangazamakuru by'umwuga aho guhera mu 2003 ubwo habaga amatora ya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,yagize uruhare mu bikorwa by'amatora yaba mu gutora ndetse nk'umunyamakuru.

    Tidjara Kabendera avuga ko gutora ari inshingano ya buri wese ugejeje igihe kandi kubikora neza ari ukugira uruhare mu kugena ahazaza Yibukije abanyamakuru no kurangwa n’amahame shingiro y’itangazamakuru mu bihe by’amatora u Rwanda rurimo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143980/tidjara-kabendera-yikije-ku-kamaro-ko-gutora-anagenera-ubutumwa-abanyamakuru-video-143980.html