Blog

  • MTN yahaye ingufu z’umuriro ikigo cya G.S.Gat… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane ubera mu Murenge wa Jari mu Karere ka Gasabo ari na ho iki kigo giherereye. Muri gahunda ya “30 Days of Y’ello Care” MTN yahisemo gufasha bimwe mu bigo bitagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ikaba yabaha umuriro w’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba bahita bahera mu Karere ka Gasabo gaherereyemo icyicaro cya MTN, ariyo mpamvu bagiye mu Murenge wa Jali ku kigo cya G.S. Agateko kiri mu bigo bitagira umuriro w’amashanyarazi.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi wa G.S.Agateko Salongo Muyoboke, yashimiye MTN yabakuye mu kizima ndetse ikabafasha kuzamura ireme ry’imyigire. Yagize ati: “MTN yahisemo kuza kudukiza umwijima, iki kigo kuva cyatangira nta rumuri twagiraga bikaba byarabangamiraga imyigishirije. 

    Turabashimira cyane kuba baremeye kuducanira aho ubu ibyumba byose by’amashuri birimo umuriro ndetse no hanze y’amashuri haraka. Baduhaye insakazamashusho (Television) zigera kuri 6 zizafasha abana kwiga neza. 

    Nk’uko twahoze tubabwira ko nta muriro, wasangaga isomo ry’ikoranabuhanga ryagoranaga ariko kuri ubu tuzajya twifashisha Television baduhaye ubundi dufashe abana kuba bakiga neza. Urumuri baduhaye ruzadufasha mu masaha y’umugoroba kuko mu gihe hari umwarimu uzajya ukenera gutegura amasomo ye azajya abikora ntacyo yikanga.”

    Salongo Muyoboke umuyobozi wa G.S.Agateko, yemeje ko ubu imyigire y’abanyeshuri igiye kuba myiza kurushaho kuko abanyeshuri n’abarimu bazungukira ku mpano MTN yabageneye 

    Iki kigo cya G.S.Agateko cyashinzwe mu 2021 muri gahunda ya Leta yo kongera ibyumba by’amashuri mu gihugu kugira ngo abana batazajya biga babyigana dore ko icyo gihe hariho n’icyorezo cya COVID-19 cyasabaga ko abantu bategerana. Kuva icyo gihe cyashingwa cyari kitarabasha kubona ingufu z’umuriro utanga urumuri ndetse n’ibindi nkenerwa nko gucomekaho mudasobwa, telefone n’ibindi.

    Alain Numa wagize icyo avuga ku ruhande wa MTN, yavuze ko MTN ifite ahantu henshi ihurira n’uburezi ariyo mpamvu baje mu gikorwa cyo guha ingufu z’umuriro iki kigo. Yagize ati: “Iki gikorwa cyaturutse muri MTN Y’ello Care, ni igikorwa gikorwa n’abakozi ba MTN. Uyu mwaka rero insanganyamatsiko ikaba yari kuzamura uburezi mu cyaro mu Mirenge iherereyemo ariyo mpamvu twahereye mu rugo. 

    Mu gihe bategereje umuriro w’amashanyarazi twahisemo kuba tubahaye igisubizo cyiza, ari cyo kubaha ingufu z’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ku bufatanye na BBOX. Ni ibikoresho twizeye ko bizafasha abanyeshuri mu myigire yabo kuko hari inyigisho zigiye kwiyongera ndetse twizeye ko bazanabifata neza.”

    Alain Numa ushinzwe imikoranire n’izindi nzego muri MTN yemeza ko MTN imaze igihe itanga umusanzu mu burezi nka zimwe mu nkingi ziyigize 

    Muri iyi minsi 30 ya MTN Y’ello Care abakozi ba MTN batanga amasaha 8 ku munsi mu bikorwa byo guteza imbere umuryango ndetse n’ibikorwa rusange by’abaturage


    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda arimo asuzuma neza niba umurasire washyizwe ku nzu ukomeye 


    Bafashije n’abanyeshuri gukora isuku y’ibikoresho byo kuriraho 

    Umuhanzi Bwiza ari mu bifatanyije na MTN muri iki gikorwa



    Bwiza yanyujijemo aririmbira n’abanyeshuri 


    Hasuzumwa niba umuriro ugera mu byumba byose Umuyobozi wa MTN Rwanda yasangiye n’abanyeshuri ifunguro rya ku manywa


    MTN Rwanda yahaye impano ikigo cya G.S Gateko


    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143998/mtn-yahaye-ingufu-zumuriro-ikigo-cya-gsgateko-cyari-kibangamiwe-numwijima-amafoto-143998.html

  • Operation: Uburyo Rayon Sports yapapuwe Niyon… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryatambutse nibwo ikipe ya Mukura Victory Sports yateye gapapu Rayon Sports kuri Niyonizeye Fred, umukinnyi mwiza wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Burundi mu mwaka ushize w’imikino.

    Hari hashize hafi icyumweru uyu musore ukina mu kibuga hagati, avugwa mu ikipe ya Rayon Sports ndetse ibitangazamakuru bimwe bikaba byari batangiye no kuvuga ko uyu mukinnyi azakina umukino Rayon Sports izahuramo na APR FC kuri uyu wa Gatandatu mu mukino wo gusuzuma Sitade.

    Byagenze gute ngo Rayon Sports itumizeho umukinnyi ariko birangire asinyiye Mukura Victory Sports yo Muntara?

    Reka dusubire inyuma duhere mu cyumweru gishize. Kuwa Kane w’icyumweru gishize tariki 6 Kamena nibwo Mukura Victory Sports yakoze inama y’abayobozi bakuru n’abavuga rikijyana muri iyi kipe. 

    Iyi nama yasize banzuye ko umukinnyi Niyonizeye Fred agomba kuza mu bakinnyi  iyi kipe izasinyisha bidatinze. Musoni Portas usanzwe ari MD wa Mukura, yahawe inshingano z’uko umukinnyi yaza mu Rwanda agashyira umukino ku masezerano.

    Niyonizeye Fred yasinyiye Mukura amasezerano y’imyaka ibiri imutanzeho miliyoni 10

    Bukeye bwaho ku wa 5, Musoni yahamagaye Fred amubwira ko ashaka kumugurira itike y’indege ariko umusore amubwira ko yatembereye nta Passport yagendanye ahubwo yareka akazayimuha ku wa 3 ubundi ku wa 4 akurira indege. Niyonizeye Fred ntabwo yabwizaga ukuri Mukura ahubwo yashakaga kuza mu Rwanda agasinyira Rayon Sports Mukura itabizi nubwo ariyo bari baravuganye mbere.

    Ushinzwe inyungu za Niyonizeye Fred ndetse n’umukinnyi ku wa 3 batangiye urugendo rubazana mu Rwanda ariko baza n’imodoka ndetse banyura i Rusumo. Aba bombi bageze ku mupaka butangiye kuguroba, gusa Mukura nayo ikaba yamenye ko Fred arimo kuza mu Rwanda.

    Mukura yashatse umuntu ukora ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania, imuha imyirondoro y’abantu bari buze kuhaca, noneho yababona akabamenyesha. Niko byagenze, kuko Fred na Manager we bageze ku mupaka, wa mukozi wo kumupaka yahise amenyesha muri Mukura ko ba bantu bavuze bahageze.Musoni yasabye uwo mukozi wo ku mupaka ko yabashakira nimero y’umushoferi ubatwaye ubundi nawe arayishaka ariyibaha.

    Niyonizeye Fred yaje yishyizemo Rayon Sports nubwo nta muntu wayo bavuganaga, gusa byarangiye ari umukinnyi wa Mukura yo mu majyepfo y’u Rwanda 

    Muri uwo mujyo Manager wa Niyonizeye Fred yarimo guhamagara Furaha wo muri Rayon Sports, wari uyoboye gahunda yo kuzana uyu mukinnyi muri Rayon Sports, ariko ntiyabasha kubitaba. Ibi byatumye kwambuka umupaka bitinda kugera aho Furaha yitabye telephone hanyuma abasabira uruhushya barinjira.

    Iyi modoka yari izanye Niyonizeye Fred yahagurutse ku mupaka mu Saa 19:00 PM ndetse ihaguruka Musoni yatangiye kuvugana na Shoferi ubazanye. Mu gutera imibare Musoni yabonye ko uyu mukinnyi nagera muri Kigali bishobora kurangira asinyiye Rayon Sports, ashaka uburyo ko yarara i Kubuga.

    Musoni yasabye Shoferi wari utwaye iyi modoka ko tangira kugenda agaragaza ko imodoka itameze neza, ubundi yagera i Kabuga akavuga ko imodoka itaharenga ahubwo ko ariho barara bakabyuka bagenda.

    Furaha JMV niwe wari ukuriye gahunda yo kuzana Niyonizeye Fred gusa urugamba ntabwo rwamuhiriye 

    Ibi byose Niko byagenze imodoka yari uitwaye Niyonizeye Fred yageze i Kabuga bumaze kwira ndetse bashaka aho kurara ariko ku bw’ibibazo bya Rayon Sports aho Niyonizeye Fred na Manager we baraye ni Hotel yari yashatswe na Mukura.

    Mu ijoro nka saa 02:00 am ubwo ni murukerera rwo kuri uyu wa Kane, Musoni yari amaze kugera aho uyu mukinnyi araye ndetse n’undi mu Manager wahuzaga Rayon Sports na Manager wa Niyonizeye Fred.

    Musoni yabwiye Niyonizeye Fred ko ashatse yasinyira Mukura kuko aribo bari baravuganye mbere ndetse amubwira n’andi magambo menshi agaragaza ko Rayon Sports ishobora no kuba imubeshya. Niyonizeye Fred yashubije Musoni ko atamubeshya aje gusinyira Rayon Sports ahubwo ikibazo ari uko nta mafaranga bafite ashaka.

    Ubwo tugeze mu gindo cyo ku wa Kane

    Muri icyo gitondo Musoni yagiye kuruhande azana Miliyoni 8 mu ntoki azirambura imbere ya Niyonizeye Fred ahita ashyuha mu mutwe. Uyu musore yagiye mu cyumba yandikira ubutumwa bugufi Musoni amubwira ko yategura buri kimwe akava mucyumba ahita asinya. Icyo gihe ninako Fred yarimo yitegura kujya guhura n’abayobozi ba Rayon Sports.

    Niyonizeye Fred aherutse gutorwa nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Burundi 

    Rayon Sports yari yemereye Niyonizeye Fred miliyoni 15 ariko ikaba imuhaye 5 agakina umukino wo ku wa 6 agataha, andi akazayahabwa agarutse. Akibona ayo mafaranga ya Mukura ntabwo yarebye kuruhande yahise asinyira Mukura Victory Sports imuha Miliyoni 8 ndetse nimugoroba bakamuha izindi 2.

    Mukura Victory Sports yashakaga gusinyisha Niyonizeye Fred bikagenda gute ?

    Mukura Victory Sports yari yakoze ibintu byose neza kandi mu ibanga ndetse yumvikana na Niyonizeye Fred ko namara gusinya aribujye kubonana n’abayobozi ba Rayon Sports ubundi akabananiza bikarangira yitahiye Mukura ikazaba ibyerekana nyuma.

    Ntabwo byabahiriye kuko ubwo Niyonizeye Fred yari mu nzira ajya kubonana na Rayon Sports umufotozi wari wabafotoye hari amafoto yashyize hanze bituma Mukura ibona ko bimenyekanye ihita nayo itangaza ko yasinyishije Niyonizeye Fred. 

    Uwayezu Jean Fidele yongeye kubura umukinnyi kubera amafaranga make

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144001/operation-uburyo-rayon-sports-mukura-yayipapuye-niyonizeye-fred-bitewe-numushoferi-144001.html

  • Igura Miliyoni 1.5 Frw ariko yahawe agaciro k… – #rwanda #RwOT

    Ntabwo naje kubwiriza ariko nzi ko iri jambo riturutse ku Mana….Ayo ni amwe mu magambo yakuwe mu ijambo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yavuze asezera ku bihumbi by’abafana be n’abakunzi b’umuziki yataramiye mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

    Ni kimwe mu bitaramo bikomeye uyu muhanzi yakoreye hanze y’u Rwanda; yatamiriye abashingantahe, ku wa 1-2 Ukwakira 2023, mu gitaramo yahuriyemo n’abahanzi bahanzi bakomeye muri kiriya gihugu, aba Dj n’abandi, ibihumbi by’abantu bataha bamwirahira.

    Iyo usesenguye ibimenyetso by’umubiri The Ben yagaragaje kiriya gihe, amarira yasutse, uburyo yihanaguraga ari ku rubyiniro, ubona ko yavugaga ikintu cyari ku mutima we n’ubwo atigeze ashaka ko abantu rubimenya.

    Uyu mugabo yakoresheje ijambo ‘umwanzi’ inshuro nyinshi- Ahishura ko hari abantu bashatse gutambamira igitaramo cye. Ariko kandi yavuze ko atari we ufite abanzi gusa, kuko mu buzima bwa buri munsi, buri wese agira umwanzi utamwifuriza ineza, aho yifuza ko yatsindwa muri buri ntambwe yose ashaka gutera.

    Yavugaga iri jambo ari nako afatanya n’abaririmbyi be kuririmba indirimbo ye yise ‘Ndaje’. Uyu muhanzi yafashwe n’amarangamutima kugeza ubwo yapfukamye mu gihe cy’iminota irenga ibiri asuka amarira, ari nako bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bamukomeza.

    Ijambo The Ben yavugiye mu Burundi rizasaba igihe kinini kugirango buri wese yumve icyo yashakaga kuvuga. Yavugaga atarabona! Yavugaga aya magambo ashishikariza abantu kwitandukanya ‘n’abategura imigambi mibi’ atazi ko telefoni ye yo mu bwoko bwa iphone 14 Pro Max yibwe.

    Akiva ku rubyiniro nibwo yakiriye inkuru y’uko telefoni yibwe. Kuva icyo gihe, iyibwa rya telefoni ye ryabaye inkuru ‘y’akasamutwe’ mu bitangazamakuru, birandikwa karahava!

    Inzego z’umutekano zaramenyeshejwe, ndetse hatangira kwibaza uwibye telefoni y’uyu muhanzi usanzwe ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika- Ariko muri iki gihe ari mu Rwanda.

    Abari mu Burundi, ndetse n’abari hafi y’aho The Ben yari yicaye mbere y’uko ajya ku rubyiniro batangira guhuriza mu majwi, bavuga ko Ndajimana Eric uzwi nka X Dealer ariwe waba wibye iyi telefoni.

    Abari bamubonye mu Burundi, bahamyaga ko ariwe wayitwaye, ndetse ko mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso yahise agaruka mu Rwanda igitaraganya.

    Muyoboke Alex umaze imyaka irenga 17 mu muziki yigeze kubwira Chita Magic, ko kuva yamenya The Ben ari bwo bwa mbere yamubonye asuka amarira kubera ‘umuntu ushaka kumugirira nabi’. Ati “Kubera ko Ben imyaka amaze nta muntu baragirana nawe ikibazo.”

    Isoko z’amakuru zivuga ko The Ben yavuye mu Burundi yamaze kugura indi telefoni, ariko kandi ageze mu Rwanda yatanze ikirego mu bushinjacyaha, ku wa  15 Ukwakira 2023.


    Ni ibiki biri mu kirego:

    Tariki ya 05/10/2023 The Ben yatanze ikirego mu bugenzacyaha asaba ko telephone ye yo m'ubwoko bwa iPhone 14 Pro Max yibiwe mu gihugu cy'u burundi yashakishwa igafatwa ndetse akaba acyeka ko yibwe n'uwitwa X Dealer.

    Nyuma yuko yicaye mu mwanya we ubwo yari yasize telephone ye akajya kuri stage mu gitaramo cyiswe Meet and Greet cyabereye m'umujyi wa Bujumbura mu ijoro ryo kuwa 31/09/2023 rishyira tariki 01/10/2023 hanyuma X Dealer ngo akaza kwicara mu mwanya we akayitwara ndetse agahita agaruka mu Rwanda tariki 01/10/2023 bigahamywa n'uko iyo telephone yaje kugaragara kuri iyo tariki irimo gukoresherezwa mu Rwanda, mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo ahazwi nko kwa Mutwe ari naho X Dealer atuye.

    X Dealer yaburanye ahakana icyaha yaregwaga akavuga ko atigeze yiba telephone ya The Ben, kuko iyo aza kuba yarayibye hari camera zari kuba zigaragaza amashusho yerekana uburyo yibyemo iyo telephone, kandi ngo hari hari n'abashinjwe umutekano (bouncers) barinda The Ben ndetse n'umugore we wari ahari kuburyo baba baramubonye yiba iyo terephone.     

    Mu rubanza, ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso birimo kuba X Dealer waregwaga yaremeraga ko yagice kwicara mu mwanya wa The Ben ubwo yari ahamagawe gutaramira abakunzi be mu Burundi, kandi aziko atari yemerewe kwicara muri uwo mwanya, ndetse icyo gihe akaba ari bwo telephone yabuze.

    Ubushinjacyaha bwanagaragaje ubuhamya bwa Musinga Aimable, wavuze ko mbere y'uko X Dealer yerekeza mu Burundi bahuriye kuri Modern View, amubwira ko agiye muri kiriya gihugu, amusaba ko bajyana kwiba Telefoni ya The Ben, kandi ko hari igihembo cya Miliyoni 5 Frw, bityo bazagabana.

    Ngo X Dealer yari gutwara Miliyoni 2 Frw, hanyuma Musinga wari ufite inshingano zo kuzana iyi telefoni mu Rwanda yari guhembwa Miliyoni 3 Frw.

    Mu batanze ubuhamya kandi harimo umuhanzi Habiyamabere Jean Baptiste uzwi nka Bahati. Yabwiye ubushinjacyaha ko yavuganye kuri telefoni na X Dealer amubwira ko telefoni ya The Ben itigeze yibwa, kandi ni amakuru yahawe na nyiri ubwite.

    X Dealer ati 'Nubwo naketswe ko naba naribye iyi telephone ariko sibyo. Ntabwo ndi igisambo. Ntabwo nigeze nicara mu mwanya wa The Ben mbere y'uko igitaramo kirangira, n'ikimenyimenyi The Ben n'abo bari bahoranye ku meza bari bamaze kuhava bagiye; aha navuga aba bouncers be babiri, umugore we ndetse n'abandi benshi.'

    'Muri bo nta numwe wigeze umbona mfata iyo telephone. By'iyongeraho ko The Ben akibura iyi telephone namuhuje n'umusore nsanzwe nziho ubuhanga witwa Dudu, ngo amufashe kuyishakisha aho igitaramo cyari cyabereye, ndetse yatashye ngirango yayibonye kuko bamaranye umwanya yaba The Ben, Dudu na Rwema ku buryo imodoka yajyanye The Ben ava ahabereye igitaramo yagiye njye nkihari ndimo kuganira n'uwamutumiye hamwe n'umuhanzi witwa Sat-B.'

    Me Bangamwabo Octave wunganiye X Dealer mu rukiko, yavuze ko bitari gushoboka ko umukiriya we yiba telefoni ya iphone 14 Pro Max itarengeje Miliyoni 1,500,000 Frw hanyuma ngo ayigurishe kuri Miliyoni 5 Frw, abe ariwe uhembwa macye kandi ariwe wayibye.

    Yavuze ko kuba telefoni yaragaragaye i Nyamirambo aho umukiriya we atuye, nta gitangaza kirimo kuko hanatuye abarimo Nduwimana Jean Paul 'Noopja' ndetse na Muyoboke Alex nabo bari mu gitaramo cya The Ben.

    Ku wa 11 Kamena 2024, Urukiko rwa Nyarugenge rushingye ku bisobanuro n'ingingo zavuzwe haruguru rwasanze Ndangijimana Eric adahamwa n' icyaha cyo kwiba, kuko ntakimenyetso na kimwe ubushinjacyaha bushingiraho cyemeza urukiko ntashiti ko Ndagijimana Eric ariwe wibye telephone ya The Ben.


    Ni ibiki byari muri telefoni ya The Ben?

    Uribuka inkuru zasakaye mu 2022, zivuga ko The Ben hari amafaranga arenga Miliyoni 158 afitiye Karomba Gael [Coach Gael] uri mu bashinze 1:55 AM!

    Ni igiteranyo cy’amafaranga arimo Miliyoni 30 Frw zatanzwe ku ndirimbo ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond, amafaranga y’ibyo bakoresheje bari muri Tanzania, amafaranga The Ben yifashishije ubwo yari mu birwa bya Maldives yambika impeta umugore we Pamella n’ibindi.

    The Ben yari amahitamo ya mbere kuri Gael y’umuhanzi bagombaga gukorana, ariko siko byagenze bitewe n’uko uyu munyemari byaje kurangirana akoranye na Bruce Melodie.

    N’ubwo bimeze gutya ariko, uyu mugabo yakomeje kwibutsa The Ben ko amufitiye amafaranga ndetse agomba kuyamuha, ariko The Ben yemera kumwishyura Miliyoni 58 Frw gusa.

    Ibi byakomeje gukururana! Caoch Gael, The Ben na Dj Innnox bari bahuriye muri Kompanyi imwe- Mu mategeko agenga iyi kompanyi harimo ko mbere y’uko Gael agira icyo akora agomba kubimenyesha buri wese ugize iyi kompanyi, yaba no mu gukora ku mafaranga yayo.

    Ibi siko byagenze kuko Gael hari ibikorwa yagiye akora atabimenyesheje The Ben na Dj Innox. Isoko z’amakuru, zivuga ko ubwo Gael yabonaga ko atagikorana na The Ben, yahisemo kuva muri group ya ‘Whatsapp’ yari ahuriyemo na bagenzi be.

    Ni ibintu byatunguye The Ben atungurwa mu buryo bukomeye, ndetse yakomeje gutekereza uko azava muri Tanzania, mu gihe Gael yari amaze kumukuraho amaboko.

    Uyu mugabo yakoze uko ashoboye arangiza indirimbo ye na Diamond, ndetse abasha kuva muri Tanzania.  Isoko z’amakuru zivuga ko hari umuntu wakoreshejwe mu kurigisa iriya telefoni ya The Ben, kubera ko yarimo ibimenyetso byari gutuma Coach Gael atsindwa ubwo yari kuba atanze ikirego yishyuza amafaranga ye.

    Bivuze ko muri telefoni ya The Ben harimo ibigaragaza ko Coach Gael ariwe utarabashije kubahiriza amasezerano y'ibyo bari bavuganye muri kontaro.

    Kuba Coach Gael yarikuye muri kompanyi yari ahuriyeho na The Ben na Innox, nta jambo rinini yari kugira mu rukiko, bituma hari ukoreshwa mu kurigisa iyi telefoni.

    Isoko z’amakuru zinavuga ko mu minsi ishize Coach Gael yatanze ikirego muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Maine asaba inkiko ko zamukiranura na The Ben, avuga ko amufitiye Miliyoni 158 Frw.

    Urukiko rwo muri Maine rwabwiye Gael ko ibimenyetso yatanze bidahagije ku buryo The Ben yakurikiranywaho ariya mafaranga.

    Amakuru avuga ko Gael ari kwitegura gutanga ikirego mu nkiko zo mu Rwanda, kugirango abashe kuzabona aya mafaranga yishyuza uyu muhanzi.

    The Ben ntaravuga mu izina ikibazo afitanye na Coach Gael usanzwe ari 'Executive Producer' wa 1: 55 Am ariko nawe amaso n'amatwi biraguha.

    Ku mbuga nkoranyambaga huzuye ibiganiro byinshi bivuga kuri aba bombi, urwango ruri mu muziki w'u Rwanda n'ibindi bigaragaza ko biteye impungenge.

    Mu bitaramo bibiri yakoreye mu Burundi, The Ben yarumye ahuha avuga ko hari abantu bashatse kwica ibitaramo bye. Ijambo yavuze yarihuje n'isengesho, asaba abantu gukundana bakarenga iby'isi buri wese azasiga akitahira kwa Jambo.

    Yagize ati “Twese duhora dusaba gutsinda umwanzi, akatuzunguza ariko tukamutsinda. Umwanzi azahora atsindwa ibihe byose. Umwanzi uguhiga, ukurwanya, aho uri hose azahora atsindwa ibihe byose mu izina rya Yesu.”

    The Ben yaciye amarenga y'ikibazo afitanye na Coach Gael, abantu ntibumva

    Muri kiriya gitaramo cyo mu Burundi, The Ben yumvikanisha ko intambwe yose atera Coach Gael aba ayireba. Yavuze ati “Hari abantu bakurwanya ahantu hose ugenda, abakugirira ishyari, abakuvuga amagambo, iki gitaramo turi gutegura aha ngaha abantu barakirwanyije ariko Imana irabikora.”

    Uyu munyamuziki ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ibyo avuga atari inkuru nshya mu matwi ya benshi, kuko byamenyekanye, ariko ntiyavuze mu izina utuma buri gihe ahorana umutima udiha. Ati “Abenshi mwarabyumvise.”

    Yisunze indirimbo ye yise ‘Ndaje’ ihimbaza Imana, The Ben yarayivuguruye abwiriza abarundi, aririmba abwira buri wese kwitandukanya n’ikibi, kandi ko gutsinda umwanzi bisaba kugira umutima ucyeye. Ati “Niwifuriza mugenzi wawe ineza, Imana izaguha umugisha, ndabigusezeranyije.”

    Mbere y'uko The Ben ataramira mu Burundi, Coach Gael yanditse kuri konti ya X yahoze yitwa Twitter, ku wa 26 Nzeri 2023, ubutumwa yaherekesheje amashusho, asaba buri wese kumubaza ikibazo ashaka kuko yiteguye kubisubiza.

    Mu magambo ye yagaragaje ko yiteguye kuvuga birambuye kuri buri kimwe yavuzweho ataboneyeho umwanya wo gusubizaho. Ati 'Nyuma yo kumva amagambo amaze iminsi amvugwaho muri iyi mihanda, bwa mbere ngiye gusubiza ibibazo byose mwaba mufite.'

    Ukoresha Laurette Mwiza yamubwiye ko yiteguye kwumva icyo azavuga ku byavuzwe cyane mu itangazamakuru ko yashatse kwica igitaramo cya The Ben.

    Yamubajije ati 'Ese ko twumvise ibihuha ngo washatse guhagarika igitaramo cya The Ben. Byaba aribyo? Ukeka ko abantu babivuga baba babiterwa ni iki?'

    Juru Stori nawe yabajije Coach Gael niba koko hari ibibazo afitanye na The Ben, ariko kandi arenzaho kumubaza niba ibi bibazo bafitanye hari icyo byungura mu muziki bakora. Ukoresha izina rya Kigali Eagle we yagize ati 'Haba hari ikibazo kiri hagati yawe na The ben? Niba ntacyo se, hari ikigeze kibaho?'

    Hari abasesenguzi muri 'showbiz' bajya kure bakavuga ko 'amarira The Ben yagaragaje mu bitaramo bye atari ay'ubusa'.

     

    Ibitekerezo by'abantu, ubwo telefoni ya The Ben yaburaga

    Kalisa John [K John] usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya X-Dealer yigeze kwandika kuri status ya WhatsApp ye agira ati '1:55 am [Ya Coach Gael] ngo bashutse inshuti yanjye beyemerera 3M (Miliyoni 3 Frw)? Cyangwa ni ibihuha?'

    Yanditse ibi nyuma y'uko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, banditse bavuga ko X-Dealer yari yamerewe Miliyoni 3 Frw [Mu rukiko bavuze Miliyoni 5 Frw] mu gihe yaba abashije kwiba iriya Telefoni yo mu bwoko bwa iPhone 14 Pro Max.

    Umunyamuziki Sat-B we yanditse kuri mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko yababajwe no kuba abarundi barashyizwe mu majwi ko ari bo baba bibye telefoni mu gihe ari umunyarwanda. Kuri we, yasabye ko yabasha kubona imbona nkubone Eric Ndagijimana [X-Dealer].

    Mustapha yanditse kuri konti ye ya X [Twitter] agira ati 'Uwamutumye ngo [Uwatumye X-Dealer] yamwemereye Miliyoni 3 Frw. Icyari kigambiriwe ni ugukuramo amasezerano ari muri iriya telefoni n’amwe mu mashusho ari muri iriya telefoni. Inzangano ziri muri showbiz ziri 'Serieux' niba ugendera mu kigare ugapfa gushyira ibi hano uzazira ibyo utazi.'

    The Ben yakunze kuvuga amagambo yumvikanisha ko hari umuntu bafitanye ikibazo utishimira buri ntambwe atera

     

    Amakuru avuga ko telefoni ya The Ben yabuze kubera ibimenyetso byarimo bigaragaza uko Gael yikuye muri kompanyi bari bahuriyemo


    X Dealer yaburanye ahatanye icyaha, avuga ko atari kwemera gutwara Miliyoni 2 Frw muri Miliyoni 5 Frw zari zategewe uwari gushobora kwiba telefoni ya The Ben

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA X DEALER NYUMA Y'UKO AGIZE UMWERE

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI FOREVER’ YA THE BEN

    “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUVANDIMWE WA X DEALER

    “>


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144003/igura-miliyoni-15-frw-ariko-yahawe-agaciro-ka-miliyoni-5-frw-ni-iki-cyari-muri-telefoni-ya-144003.html

  • Sitade Amahoro yahawe umugisha n’abakuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe kitari gito Sitade Amahoro irimo kuvugururwa kuri ubu Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, yahaye umugisha Amahoro Stadium.

    CAF ihamya ko iyi sitade yujuje ibisabwa ikaba yakwakira imikino yo ku rwego rwa CAF na FIFA.

    Iyi stade yakira abafana ibihumbi 45 bicaye neza yaherukaga kwakira umukino mpuzamahanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Guinea Conakry mu mukino wa gicuti wabaye mu mwaka wa 2022.

    Source : https://yegob.rw/sitade-amahoro-yahawe-umugisha-nabakuru/

  • Afande James Kabarebe icyo gihe nta kintu yansubije, twabaye ibitambo bya barumuna bacu – Rutanga wicuza kuva muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutanga Eric yavuze ko kuva muri APR FC ajya muri Rayon Sports cyari icyemezo kitoroshye kugeza aho yanatinye kubibwira ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yamureze n’aho abibwiriye umuyobozi bw’icyubahiro wa APR FC, Gen (Rtd) James Kabarebe yanze kugira icyo amusubiza.

    Rutanga Eric ni umwana wa 3 mu muryango w’abana 6 aho bavuka ari abahungu 5 n’umukobwa umwe. Yagize amahirwe yo kwiga, amashuri abanza yayize muri Remera Protestant, amashuri yisumbuye yayatangiriye muri EFOTEC Kanombe ariko kuko yahise ajya mu irerero rya APR FC yahise ajya kwiga muri La Colombiere imyaka yo mu irerero irangiye agiye mu Isonga yahise ahindura ajya kwiga mu APE Rugunga ari na ho yarangirije, akaba yarize HEG (History, Economics and Geography).

    Yahereye mu ikipe y’abato ba Esperance FC, gusa urugendo rwe nyirizina mu mupira w’amaguru rwatangiye 2009 ubwo yatsindiraga kujya mu irerero rya APR FC, bakaba baratangiye 2010, yaje kuva mu irerero ajya mu Isonga ayivamo 2013 agaruka muri APR FC.

    Muri 2013 ubwo APR FC yari isubiye kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, ni bwo na Rutanga Eric yasubiye muri APR FC ariko noneho mu ikipe nkuru, yayikiniye kugeza 2017 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports.

    Mu gihe yamaze muri APR FC avuga ko atazibagirwa kufura (Coup Franc) yatsinze Espoir FC ku munsi wa nyuma wa shampiyona ya 2014-15 ikabahesha igikombe kuko iyo batsindwa uwo mukino cyangwa bakanganya Rayon Sports yagombaga guhita itwara igikombe.

    Ati 'Ibihe ntazibagirwa muri APR FC ndibuka ni igikombe twatwaye mbigizemo uruhare, twagiye gukina i Rusizi na Espoir FC dusabwa kuyitsinda tugatwara igikombe, kunganya cyangwa gutsindwa Rayon yari kugitwara. Twatsinze igitego hakiri kare ndumva ari Migi nko ku munota wa 10, bigera ku munota wa 87 baracyishyura, bashyizeho iminota y’inyongera igikombe cyagiye, twabonye kufura mpita nyitsinda tuba dutwaye igikombe.'

    Agaruka ku bihe byamugoye, yagize ati 'ni umwaka wa nyuma mbere y’uko mva muri APR FC, bari bazanye Mangwende hari na Ngabo Albert mbura umwanya wo gukina, ndavuga ngo reka njye gushaka aho njya gukina kuko sinakunze kwicara ku ntebe, nibwo nagiye muri Rayon Sports.'

    Yasinyiye Rayon Sports shampiyona ya 2016-17 itararangira

    Rutanga Eric yinjiye muri Rayon Sports 2017, gusa icyo gihe bigizwemo uruhare n’uwari perezida w’iyi kipe, Gacinya Chance Denis yasinye umwaka w’imikino utararangira ariko babigira ibanga kuko byari guteza ikibazo.

    Ati 'Navuganye na Gacinya anyizeza umwanya wo gukina, yambwiye ko yabonye mfite impano azampa amahirwe, nanjye mfata icyemezo, kandi icyo gihe ntabwo byari byoroshye kuva muri APR FC noneho uri umwana wo mu irerero.'

    'Nsinya nta muntu nabibwiye kuko nasinye tukirimo gukina, twari tukirimo gukina icy’Amahoro, ndavuga ngo ningira umuntu mbwiraho gato bizahita bimenyekana, gusa umuntu wabimenye ni Yannick [Mukunzi] kuko twabanaga, undi ni mukuru wanjye ariko na bo nabibabwiye namaze gusinya, mbabitsa ibanga kuko na Rayon yabitse ibanga, urumva APR iyo ibimenya ntibyari koroha kuko nasinye tukirimo gukina.'

    Yakomeje avuga ko nta muntu yigeze asezera mu bayobozi ba APR FC kuko yari yatinye yabuze aho abihera, gusa Afande James Kabarebe akaba umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC ni we wabyumvise aramwandikira amubaza koko niba yagiye, undi aramwemerera ariko ngo ntabwo yigeze asubiza ubutumwa bwe yamuhaye.

    Ati 'Afande James [Kabarebe] ni we wanyandikiye ambaza niba nagiye, nari naragize ubwoba bwo kubivuga twari abana, numva ari ugufunga umwuka, icyo gihe ntabwo byari byoroshye kuva muri APR FC, ndamusobanurira nti afande rwose ngiye gushakira muri Rayon nanjye ngaragaze impano byazanakunda nkaba nanagaruka, ni uko namubwiye mbere y’uko ngenda, na we yari umusiporutifu arabyumva.'

    'Nta nubwo yansubije ahubwo, Afande ubwo butumwa ntabwo yabusubije, urumva ntabwo byari byoroshye byasaga nk’aho mutengushye, kurera umwana imyaka yose akagenda mu buryo mutemera urumva na we ntibyagushimisha.'

    Kugira ngo akine byasabye ibiganiro hagati ya Rayon Sports na APR FC kuko yari yarakuriye muri APR FC, hari amafaranga yagombaga kwishyurwa.

    Yakomeje avuga ko ibyo bakoze we na Yannick na Rwatubyaye bajya muri Rayon Sports babereye nk’igitambo barumuna ba bo kuko bo batangiye kujya bahabwa amasezerano.

    Ati 'Muri APR FC amasezerano yacu ntabwo yagiraga igihe runaka, twebwe nta n’amasezerano twagira icyo gihe, wenda aba badukurikiye bo mu irerero kubera ibyacu na bo bafatiyeho basigaye babaha amasezerano ariko twebwe umwaka warashiraga waba wakinnye waba utakinnye nta na 'recruitment’ ntaki.'

    Yagize ibihe byiza muri Rayon Sports…

    Ntabwo byamusabye umwanya munini kugira ngo yirereke abakunzi b’iyi kipe, ikintu avuga ko yafashijwe n’uko n’ubundi yasanze yubakitse cyane rero na bo bakomerezaho.

    Yavuze ko ari ikipe adashobora kwibagirwa kuko yayigiriyemo ibihe byiza ndetse n’izina yanditse ari ukubera Gikundiro.

    Ati 'Rayon Sports ni ikipe ntakwibagirwa kuko nayigiriyemo ibihe byiza cyane, no kugira ngo ngire izina n’ahantu hose, ni Rayon Sports.'

    Agaruka ku bihe atazibagirwa muri iyi kipe, yavuze ko ari igihe cyo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup muri 2018 aho baje no gukomeza bakagera muri ¼.

    Ati 'Rayon Sports ntabwo nakwibagirwa ibihe byinshi byiza twagiranye, twagiranye ibihe byiza byinshi ariko uriya mwaka twageze mu matsinda ya Confederation wari umwaka mwiza cyane kuko ni na wo mwaka twatwayemo igikombe cya shampiyona, no kuba izina mfite uyu munsi ni Rayon Sports yanshyize ku itara.'

    Yavuze ko ibihe bibi atazayikumburamo ari ibihe bya Covid kuko ari nabyo byatumye ayivamo kuko atateganyaga kuyivamo ajya mu ikipe yo mu Rwanda.

    Yanavuze ko ikintu yicuza mu buzima bwe ari uko yafashe umwanzuro wo kuva muri Rayon Sports, ngo ni cyo kintu yicuza kuko abona atari kubikora.

    Ati 'ikintu nicuza ni ukuba naravuye muri Rayon Sports. Kuba naravuye muri Rayon Sports sinjye gukina hanze kandi hari amakipe yo hanze kiriya gihe yanshakaga, ndabyicuza ariko nyine nabibonye nyuma ko bitari bikwiye.'

    Ubu Rutanga Eric nyuma yo gusoza amasezerano muri Police FC, nta kipe afite ariko ari mu biganiro n’amakipe atandukanye mu minsi ya vuba akaba azamenya aho azerekeza.

    Rutanga Eric yavuze ko kuva muri APR FC bitari byoroshye

    Gen (Rtd) James Kabarebe, ngo Rutanga Eric yaramusezeye ntiyamusubiza

    Rutanga Eric yavuze ko Rayon Sports yayigiriyemo ibihe byiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/afande-james-kabarebe-icyo-gihe-nta-kintu-yansubije-twabaye-ibitambo-bya-barumuna-bacu-rutanga-wicuza-kuva-muri-rayon-sports

  • Uruganda rutunganya sosiso mu Rwanda rugiye kuzura – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rw'Ikigo gitunganya ibikomoka ku matungo, Kime Ltd, ruri kubakwa mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke, ruzuzura rutwaye arenga miliyari 6 Frw.

    Ruri ku buso bwa hegitari 3,5 rukaba ruri kubakwa mu bice bitatu bigizwe n'ahazabagirwa amatungo yuza, ahazabagirwa ingurube n'igice cyo kongerera inyama agaciro hakorwamo sosiso.

    Impamvu z'ibyo bice ni uko ubusanzwe amatungo yuza aba agomba kubagirwa ahatandukanye n'atuza nk'ingurube; mu kubaha abarya inyama zimwe bakaziririza izindi.

    Nubwo ayuza abagirwa hamwe, hateguwe ibisa n'inzira y'ibyuma binyuzwaho amatungo amanitse (ligne d'abattage) zitandukanye.

    Ku ihene n'intama hateguwe izo nzira ebyiri mu gihe ku nka yo ari imwe.

    Uru ruganda rufite ubushobozi bwo kubaga ingurube 200, inka 200, intama n'ihene 300 bivuze ko hazajya habagwa amatungo 700 ku munsi.

    Ubwo hasurwaga aho ibikorwa by'umushinga wiswe 'Partnership for Resilient and Inclusive Smallstock Market, PRISM' u Rwanda rwafatanyijemo n'Ikigo cy'u Bubiligi gishinzwe Iterambere, Enabel, Kime Ltd na yo iri mu nganda zasuwe kuko zafashijwe.

    PRISM yatangijwe mu 2019 igomba kumara imyaka itanu, yashowemo na Enabel arenga miliyari 15,5 z'Amayero ishyirwa mu bikorwa mu turere 10 hagamijwe gufasha imishinga iri muri ubwo bworozi gutera imbere.

    Muri Kime Ltd Enabel yafashije mu kubaka igice kizabagirwamo ingurube cyuzuye gitwaye arenga miliyari 1,8 Frw, iki kigo cy'u Bubiligi gitangamo arenga miliyoni 345 Frw.

    Ni amafaranga yatanzwe mu gice cyo gufasha ba rwiyemezamirimo gukoresha ikoranabuhanga, akishyura 50% by'amafaranga yahawe nta nyungu.

    Amatungo uru ruganda ruzakenera yose naboneka, uruganda ruzaha akazi abakozi barenga 250.

    Umuyobozi wa Kime Ltd, Mugambira Jean Baptiste, yavuze ko kuri iyi nshuro bazajya babaga toni 30 z'inyama z'inka.

    Kimwe mu bibazo bahanganye na byo ni iby'umuhanda utaraboneka ndetse n'amazi, icyakora akagaragaza ko ubuyobozi bwabemereye ko mu mezi abiri ari imbere bizaba byakemutse.

    Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko uru ruganda ruzatanga akazi ku bantu benshi ndetse runateze imbere gahunda yo kongerera agaciro ibikomoka ku matungo.

    Yavuze ko bawuteye inkunga ku bwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, yerekana ko igihugu cye kizakomeza guteza imbere iyi mishinga.

    Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen yasuye uruganda ruzatunganya sosiso igihugu cye cyateye inkunga ruri kubakwa mu Karere ka Rusizi

    Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen yeretswe ko uruganda ruzatunganya sosiso igihugu cye cyateye inkunga rugeze kuri 80% rwubakwa

    Abashyitsi baturutse muri Ambasade y’u Bubiligi bagejejwe no mu cyumba kizaba kirimo imashini zizajya zifasha mu kubaga ayo matungo

    Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen yagaragaje ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kuzamura iterambere ryarwo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-y-uruganda-rw-u-rwanda-ruzatunganya-toni-7300-za-sosiso-ku-mwaka-igeze

  • MTN Rwanda yatanze umuriro w'ingufu zituruka ku mirasire y'izuba ku kigo cy'ishuri – #rwanda #RwOT

    Byose byakozwe muri gahunda ngarukamwaka ya MTN Rwanda yiswe 'Y'ello Care Initiative' yo gukora ibikorwa biteza imbere abaturage.

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 13 Kamena 2024, MTN Rwanda igikora ku bufatanye n' Ikigo cya Bboxx gikwirakwiza umuriro ukomoka ku mirasire y'Izuba, dore ko ari na cyo cyashyize uwo muriro mu byumba byose by'Urwunge rw'Amashuri rwa Agateko.

    Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Agateko, Salongo Muyoboke, yashimiye MTN Rwanda yabakuye mu kizima, avuga ko kuva iki kigo cyatangira gukora mu 2021 kitari gifite amashanyarazi, bikadindiza imyigire y'abanyeshuri cyane cyane abasoza umwaka wa Gatatu n'uwa Gatandatu w'Amashuri yisumbuye…

    Ati ''Nta muriro w'amashanyarazi twari dufite bikaba byari ibibazo bikomeye cyane, cyane byabangamiraga imyigire n'imyigishirize. […] Imwe mu mbogamizi twakundaga kugira kubera kubura umuriro, hari igihe dutegura nk'inama y'abarimu nyuma y'amasomo amasaha akadufata, ugasanga inama irasubitswe ingingo zimwe tutazizeho, ugasanga dukoresha amatoroshi ya telefoni kugira ngo turebe ko twasoza igikorwa.''

    Yakomeje agira ati 'Abarimu nyuma y'amasomo bakenera gutegura umunsi w'ejo, ugasanga batashye kare kubera ubwire bubafashe. Uretse n'ibyo indi mbogamizi twari dufite, murabona dufite abana bo mu Mwaka wa Gatatu n'uwa Gatandatu w'Amashuri yisumbuye, ni abana bategura gukora ikizamini cya leta […] nyuma y'uko biga bariya bana baragaruka kugira ngo tubigishe tubategurire gukora icyo kizamini, akenshi twahuraga n'ikibazo cy'ubwire umwijima ukadufata tutari twarangiza.''

    Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n'izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, yasobanuye ko iki gikorwa MTN Rwanda yakoreye mu rw'Amashuri rwa Agateko, kiri muri gahunda ya MTN yo guteza imbere uburezi bw'abana bo mu cyaro, mu kubategurira na bo kuzavamo abayobozi beza b'ejo hazaza.

    Ati ''Uyu mwaka rero insanganyamatsiko yari iyo kuzamura uburezi mu cyaro […], nibwo twavuze tuti 'Reka duhere mu rugo muri Gasabo aho dukorera', dusanga koko hari ahantu hari ikibazo nk'aha mu Gateko, nta mashanyarazi bagiraga.''

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Jali bwashimiye MTN Rwanda n'Ikigo cya Bboxx ku bw'iki gikorwa cyitezweho kuzamura ireme ry'uburezi muri ako gake, busezeranya ibyo bigo kuzabungabunga ibikorwa byashyizwe mu Rwunge rw'Amashuri rwa Agateko.

    MTN Rwanda isanzwe igira uruhare muri gahunda zitandukanye z'iterambere ry'u Rwanda binyuze mu nkingi y'uburezi, ubuvuzi, kuzamura imibereho y'abaturage, ndetse na gahunda za leta.

    Nko mu rwego rw'uburezi, hari abana 100 MTN Rwanda yishyurira amashuri ku bufatanye na Imbuto Foundation, n'abana 40 bo mu miryango y'abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, bishyurirwa mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Hari kandi n'abandi batatu biga muri Kaminuza y'u Rwanda (UR) bishyurirwa na MTN Rwanda, hakaba na gahunda yo gutanga mudasobwa na internet ku mashuri cyane cyane yiganjemo abana b'abakobwa mu kuzamura uburezi bwabo, n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe (Ibumoso) ari mu bitabiriye iki gikorwa

    Umuhanzi Bwiza ari mu bitabiriye iki gikorwa, anakora isuku mu bikorwa birimo gusiga irangi muri iki kigo

    Umuhanzi Bwiza yasusurukije abitabiriye iki gikorwa

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko ikigo ayoboye cyiyemeje guteza imbere uburezi

    MTN Rwanda yakoze iki gikorwa ku bufatanye n’Ikigo cya Bboxx

    MTN Rwanda ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’Abaturarwanda binyuze mu bikorwa nk’iki cyo gutanga umuriro mu bigo by’amashuri

    Abanyeshuri bo muri G.S Agateko bishimanye n’abayobozi ba MTN Rwanda

    Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-yatanze-umuriro-w-ingufu-zituruka-ku-mirasire-y-izuba-ku-kigo-cy

  • Rusizi: Hatangijwe imirimo yo kubaka ingo mbonezamikurire 12 z'icyitegererezo – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 13 Kamena 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imirimo yo kubaka ingo Mbonezamikurire 12 zigiye kubakwa mu karere ka Rusizi, zirimo esheshatu zizubakwa ku Nkombo n'izindi zizubakwa mu Murenge wa Butare.

    Ingo Mbonezamikurire z'icyitegererezo ni ibigo abana bato bigishirizwamo amasomo yo gukangura ubwonko bwabo bakanahahererwa indyo yuzuye, mu rwego rwo kubarinda igwingira.

    Nyiranzeyimana Olive uhagarariye rimwe mu marerero yo mu murenge wa Nkombo, yavuze ko mu mpamvu zateraga abana kwirirwa mu mihanda no ku mazi y'Ikiyaga cya Kivu harimo no kuba batari bafite ingo mbonezamikurire z'icyitegererezo.

    Ati 'Mu cyumba usanga dufitemo abana 50, icyumba kandi kitagomba kurenza abana 25. Bazaga tukabura aho tubicaza kubera ubwinshi bwabo. Uru rugo mbonezamikurire ruzadufasha kuri bariya abana basigaraga'.

    Nyirandikumukiza Dorcas yavuze ko nk'ababyeyi bahoranaga impungenge ko abana babo bashobora kurohama mu Kiyaga cya Kivu, cyane ko hari umwana wigeze kurohamamo akurikiye abageni.

    Ati 'Kubera ko dutuye mu Kirwa hagati, twajyaga tugenda, tukaba dufite ubwoba ko umwana ashobora kuba yadukurikiye akarohama mu Kivu, ariko izi mpungenge ntabwo tuzongera kuzigira kubera abana bose tuzajya tubasiga ahantu hatekanye'.

    Izi ngo mbonezamikurire z'icyitegererezo zizubakwa n'umushinga 'Natwe' wa Help a Child, uzashyirwa mu bikorwa na AEE ku bufatanye n'akarere ka Rusizi.

    Kabagamba Wilson, Umuyobozi wa porogaramu mu muryango AEE yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda buha ubwisanzure imiryango itari iya Leta igakorana n'abanyamahanga hakaboneka abaterankunga.

    Ati 'Umwana ni umutware kandi uwitaye ku mwana aba yitaye kuri ejo hazaza. Niyo mpamvu twahisemo gukora ibikorwa byo kwita ku mwana'.

    Rachel Nyiracumi, ushinzwe porogamu mbonezamirire y'abana bato mu muryango Help a Child, yavuze ko izi ngo mbonezamikure uko ari 12 zizubakirwa rimwe.

    Ati 'Imirimo yatangiye. Izi ngo mbonezamikurire z'Ikitegererezo zigamije ko abana babona ibyumba bigiramo, zizaba zifite ubwiherero buboneye kandi bubarinda indwara izo ari zose by'umwihariko iz'inzoka zikomoka ku mwanda. Zifite igikoni, uruzitiro, n'ibiro by'abita ku bana'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, yashimiye aba bafatanyabikorwa bemeye kubaka ibi bikorwaremezo mu karere ka Rusizi.

    Visi Meya Dukuzumuremyi yasabye ababyeyi bo mu karere ka Rusizi kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro.

    Imirimo yo kubaka izi ngo mbonezamikurira yaratangiye

    Kabagamba wo muri AEE, yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda ko bwerera imiryango itari iya Leta igakorera mu bwisanzure

    Izi ngo mbonezamikurire z’icyitegererezo zizubakwa mu mirenge ibiri y’akarere ka Rusizi

    Ababyeyi bishimiye izi ngo mbonezamikurire, bavuga ko zije ari igisubizo ku buzima n’umutekano w’abana babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hatangijwe-imirimo-yo-kubaka-ingo-mbonezamikurire-12-z-icyitegererezo

  • Abasaga 70 bari bafungiwe mu bwongereza bategereje koherezwa mu Rwanda babaye barekuwe #rwanda #RwOT

    Abanyamategeko bunganira abasaba ubuhungiro bari bafunzwe mu Bwongereza kugira ngo boherezwe mu Rwanda, bavuga ko 79 ubu barekuwe by'agateganyo.

    Abasaba ubuhungiro benshi barafunzwe kuva mu mpera ya Mata (4) uyu mwaka, nyuma yuko Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak avuze ko indege zizabajyana mu Rwanda mu byumweru bya mbere bya Nyakanga (7) uyu mwaka.

    Kwemeza ko abo barekuwe bibaye nyuma y'uko abanyamategeko bunganira Leta babwiye urukiko rukuru rw'Ubwongereza ko nta ndege izahaguruka ibajyanye mu Rwanda mbere y'itariki ya 24 Nyakanga, bibaye hafi cyane.

    Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu y'Ubwongereza ntiyigeze na rimwe yemeza umubare w'abafunzwe, ndetse yavuze ko itazatanga amakuru yuko gahunda yo kubohereza mu Rwanda izaba irimo kugenda intambwe ku yindi.

    Minisitiri w'intebe Sunak avuga ko nasubira ku butegetsi indege zizabajyana mu Rwanda mu buryo buhoraho, guhera muri Nyakanga.

    Ishyaka rya Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko rizakuraho iyo gahunda niriramuka ritsinze amatora rusange yo ku itariki ya 4 Nyakanga.

    Amashyaka Liberal Democrats na SNP na yo avuga ko iyo gahunda ikwiye kuvanwaho kuko ihonyora amategeko mpuzamahanga.

    Amatora rusange yegereje ntabwo ari igipimo cyo mu rwego rw'amategeko cyatumye abo barekurwa, ariko abacamanza basuzuma muri buri dosiye niba bashyize mu gaciro urugendo rw'indege rwitezwe kubaho.

    Mu itangazo cyasohoye ku rubuga nkoranyambaga X, ikigo cy'ubwunganizi mu mategeko, Duncan Lewis Solicitors, cyagize kiti:' Twunganira 50 mu bafunze ndetse dushobora kwemeza ko ubu bose barekuwe by'agateganyo'.

    Iryo tangazo rikomeza rigira riti' Abakiliya benshi ni abarokotse iyicarubozo no gucuruzwa [kw'abantu]. Urukiko, mu kubarekura by'agateganyo, rwasuzumye mu kuri ko nta byago bateje byuko bahita babura, rugera ku myumvire yumvikana ko kuvanwa [kwabo mu Bwongereza bajyanwa mu Rwanda] kutegereje'.

    Abo bunganizi mu mategeko bavuze ko ingaruka yo gufungwa 'kutari ngombwa ndetse kw'igihe kirekire' yabaye ku bakiliya babo, 'ntirasuzumwa byuzuye'.

    Icyo kigo cy'ubwunganizi cyongeyeho kiti:' Ikigero cy'ukuntu amafaranga yo mu misoro ya rubanda yapfushijwe ubusa mu gufunga abantu muri ubu buryo, mu gihe cy'amatora yo mu nzego z'ibanze kubera ikigaragara ko ari inyungu za politiki, mu gihe kuvanwa [mu Bwongereza] kutari kwegereje, gicyeneye kubarwa'.

    Ikindi kigo cy'ubwunganizi mu mategeko, Wilsons, cyabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abakiliya bacyo bose 15 bari bafunzwe muri gahunda minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yise 'Operation Vector' yo gutegura abazajyanwa mu Rwanda n'indege na bo barekuwe.

    Umuryango w'ubugiraneza witwa Bail for Immigration Detainees, utanga ubujyanama n'ubwunganizi mu mategeko ku buntu, uvuga ko abakiliya bawo 14 harimo abarekuwe by'agateganyo n'inkiko, cyangwa abarekuwe na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu bagasubira mu macumbi.

    Amategeko ajyanye no kwinjira mu gihugu no kuhavanwa avuga ko abaminisitiri bashobora gusa gufungira abantu mu bigo bategererezamo kuvanwa mu gihugu, iyo 'bishoboka mu by'ukuri' ko bazashyirwa mu ndege mu gihe runaka kirimo gushyira mu gaciro.

    Igihe inkiko zitegetse irekurwa ry'abantu bashobora kuba bazavanwa mu Bwongereza ku itariki iri imbere, ubusanzwe basabwa kujya bajya kwitaba abategetsi mu buryo buhoraho.

    Ubu, abacamanza barimo gukurikirana ibirego bikomeye birenga icumi byatanzwe kuri gahunda ya Minisitiri w'intebe Sunak yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza.

    Urukiko rukuru rwanzuye ko ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rikwiye gutanga ibimenyetso by'inzobere ku ihohotera rivugwa ko rikomeje gukorerwa mu Rwanda.

    Ku wa kabiri, Leta y'u Rwanda yavuze ko UNHCR 'ibeshya' kandi ko isa n'ishaka kugeza ibirego bihimbano mu nkiko z'Ubwongereza ku buryo u Rwanda rufatamo abasaba ubuhungiro.

    Nubwo hari urujijo kuri ejo hazaza h'iyi gahunda, inkiko zo zigomba gukora zigafata ko indege zijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro zishobora guhaguruka, kugeza ubwo minisitiri yazibwira ko bitagishobotse.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/06/14/abasaga-70-bari-bafungiwe-mu-bwongereza-bategereje-koherezwa-mu-rwanda-babaye-barekuwe/

  • John Legend, Davido na Angelique Kidjo mu bis… – #rwanda #RwOT

    Davido yakozwe ku mutima no kuba Recording Academy yarafashe umwanzuro wo kwagurira ibikorwa byayo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati bw'Isi.

    Nk’uko Davido yabitangaje, yavuze ko bigaragaza uburemere umuziki wa Afurika ku Isi.

    Recording Academy yamamaye mu bikorwa itegura birimo Grammy Awards, yamaze gutangaza ko ikomeje kwagurira ibikorwa byayo muri Afurika no Burasirazuba bw'Isi mu rwego rwo gukomeza gufasha abakora umuziki.

    Davido  yagize ati'Nk'umuhanzi w'umunyafurika nishimiye iyagurabikorwa rya Recording Academy muri Afurika  no Burasirazuba bwo hagati, bishimangira imbaraga impano zacu zifite.'

    Recording Academy ifatwa nk'igipimo cy'umuziki ushinze imizi aho uwegukanye Grammy Awards iri mu bikorwa byayo afatwa nk'igihangange ku Isi akagira igitinyiro akanerekezwaho amaso biruseho.

    Kugeza ubu ni abanyafurika bake bamaze kwegukana cyangwa guhatanira Grammy muri abo harimo Davido aho mu biheruka yari ahatanye mu byiciro bigera kuri bitatu guhera kuri Best African Music Performance, Best Global Music Performance na Best Global Album Performance.

    Joh Legend na we yagaragaje ko ari iby'agaciro ati'Ntewe ibyishimo no kuba iyi ntambwe yatewe y'ingirakamaro, umuziki ntugira imipaka n'impuzamahanga urenze imico, politike n'ururimi.'

    Angelique Kidjo umuhanzikazi wagwije ibigwi ukomoka muri Benin yagize icyo avuga ku kuba Recording Academy ikomeje kwagurira ibikorwa byayo muri Afurika ati'Bari kongera umuvuduko w'imikorere mu rwego rwo kurushaho guteza imbere abantu, Afurika yiteguye kuyakirana amaboko yombi.'

    Yongeraho ati'Turi umugabane w'umuziki kandi ugizwe n'abahanzi bakiri bato bawufitiye urukundo, ntewe ishema n'imikoranire ya Academy na Nigeria, Kenya, Rwanda na Afurika y’Epfo , nizera ko ibihugu bizakomeza kwiyongera.”

    Akosua Denta Amoateng, umushabitsi ufite inkomoko mu Bwongereza na Ghana wamamaye mu gutegura GUBA Awards, yagarutse ku ruhare yagize mu kugira ngo ibi bigerweho.

    Ati'Bwa nyuma na nyuma amakuru yageze hanze-Grammy Africa nk'umugenzuzi mukuru wa Perezida na Nyiri Recording Academy [Grammy] twakomeje gukorana mu ibanga kuri uyu mushinga w'amateka.'

    Agaragaza ko amaze igihe kingana n'umwaka akorana n'abategura Grammy ku ishyirwa mu bikorwa ry'iki gitekerezo no guha icyerekezo kikavamo igikorwa kibereye kandi gifite igisobanuro.

    Asoza agaruka ku buryo ibyishimo byatashye abahanzi n'abakunzi b'umuziki muri Afurika, anabasaba gukomeza gutanga ibitekerezo ku buryo bakiriyemo iki gikorwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143985/john-legend-davido-na-angelique-kidjo-mu-bishimiye-ibikorwa-bya-grammy-awards-mu-bihugu-bi-143985.html