Blog

  • Perezida Kagame yakebuye abayobozi biremereza – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Kamena 2024 ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma n'abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasabye aba bayobozi kutigira ba nyamwigendaho ahubwo bagakorera hamwe mu nyungu rusange.

    Yagize ati 'Yego ugomba kwitekerezaho, ugatekereza n'inshingano no gukorera abandi batari muri uwo mwanya kuko umwanya ugibwamo n'umuntu umwe ntabwo ari abantu bose, kuko baba baguhanze amaso bategereje kureba icyo ubagezeho.'

    Umukuru w'Igihugu yanakomoje ku bayobozi bagera mu myanya y'ubuyobozi bakiremereza nyamara uwo ari umuco ukwiriye gucika.

    Ati 'Ibindi byo kwiremereza, kubona ko ari wowe ndetse bikavamo kuba utavugana n'undi ngo mwuzuzanye, Uwo muco mbona ko ukwiriye gucika burundu bitari ukugabanyuka gusa kuko biratudindiza ndetse bigasa nk'aho muri twe hari abishimiye aho turi mu rwego rwo gutera imbere. Guhora utegereje abakugirira imbabazi byarabaye akamenyero.'

    Yakomeje agira ati 'Nari nzi ko mu myaka tumaranye nka 30 ishize byari bikwiye kuba byumvikana ukundi, ubona ko n'ugutera inkunga asanga ufite aho wigejeje, ntabwo ugutera inkunga aza kugufasha ibintu byose.'

    Perezida Kagame yakomoje no ku myumvire mibi aho rimwe na rimwe usanga hari abatekereza ko Imana hari ibice bimwe by'Isi yahaye byose, ibindi ikabyirengagiza.

    Ati 'Ukwiye kwibaza impamvu wumva wakorerwa byose n'abandi bantu. Mubuze iki? Ko nzi ko benshi muri hano mwemera Imana, mu byo mwemera muzi ko hari ibice by'Isi byaremwe ukundi bihabwa ibyangombwa byose, mwebwe igira ibyo ibahisha? Ntiyabibahaye? Mwagiye mubyibaza igihe cyose muri mubyo mukora mufitiye uburenganzira.'

    Yakomeje agira ati 'Imana mwambaza musenga buri munsi yabimye iki mwebwe nk'Abanyarwanda? Yaguha ubwenge, abenshi ubuzima bwiza, ikabaha n'igihugu nubwo cyagiye kigira ibibazo ariko cyiza, hanyuma mukajya aho mukagira ibyo mwiyima, mwaba muri bantu ki?'

    Perezida Kagame yagaragaje ko nta muntu kamara bityo ko abayobozi bakwiye gukora inshingano zabo mu nyungu rusange z'igihugu.

    Ati 'Nta muntu umwe kamara. Ugiye mu buyobozi kubera impamvu kandi hashoboraga no kujyamo n'undi kuko Abanyarwanda turi benshi. Bitume rero uwukoresha neza mu nyungu zigera kuri bose.'

    Abayobozi bashya barahiye kuri uyu wa Gatanu ni Amb. Olivier Nduhungirehe warahiye nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Yusuf Murangwa wagizwe Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi na Consolee Uwimana: Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.

    Harahiye kandi Mutesi Rusagara: Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi na Olivier Kabera: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo.

    Abandi bayobozi barahiye ni Aimable Havugiyaremye: Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano (NISS) na Angelique Habyarimana: Umushinjacyaha Mukuru.

    Harahiye kandi Umugaba w'Ingabo zishinzwe Ubuzima, Maj. Gen. Dr. Ephrem Rurangwa ndetse n'Umugaba Wungirije muri icyo cyiciro, Brig. Gen. Dr. John Nkurikiye.

    Perezida Kagame yasabye abayobozi kuzuza neza inshingano zo kwita ku baturage

    Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu zitandukanye

    Uwimana Consolée, Kabera Olivier na Mutesi Rusagara barahiriye inshingano nshya bahawe

    Mutesi Rusagara yarahiriye inshingano nshya yahawe

    Kabera Olivier, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo yarahiye

    Angelique Habyarimana yarahiriye inshingano z'Umushinjacyaha Mukuru

    Aimable Havugiyaremye yarahiye nk'Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano (NISS)

    Gen. Maj. Dr. Ephrem Rurangwa yarahiye nk'Umugaba w'Ingabo zishinzwe Ubuvuzi

    Uwari Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yagaragaje ibyo bagezeho muri iyi manda irangiye

    Amafoto: Niyonzima Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakebuye-abayobozi-biremereza

  • Titi Brown agiye gufungura ishuri ryo kubyina #rwanda #RwOT

    Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown akaba umwe mu babyinnyi bagezweho hano mu Rwanda, mu gihe cya vuba agiye gufungura ishuri ryigisha kubyina.

    Titi Brown yatangaje ko iri shuri rizatangira muri Kanama, ahamya ko yakarifunguye mbere ariko bitewe n’igikorwa cy’amatora y’umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga yahisemo kuzarifungura ku mugaragaro muri Kanama.

    Ibi Titi Brown yabigarutseho mu kiganiro ‘Breakfast with the stars’ cyo kuri Kiss Fm mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2024, yemeza ko azatangiza iri shuri nyuma y’amatora bitewe n’uko ukwezi kwa Nyakanga yaguhariye umukuru w’Igihugu.

    Yagize ati “Mu kwa Munani (Kanama) ngiye gufungura ishuri rinini[…], mu kwa Munani nshaka gufungura ishuri ni cyo gihe nihaye, ubu nagakwiye kuba ngiye kubikora ubu ariko nzaba mpuze ndi gushyigikira Papa wanjye, Papa w’abajene, Papa w’Urubyiruko, rero urumva uku kwezi kwose narakumuhariye, naguhariye umubyeyi wacu (Perezida Kagame).”

    Yavuze ko ukwezi kwa Nyakanga yahisemo gushishikariza urubyiruko gutora yifashishije imbuga nkoranyambaga ze.

    Yagize ati “Usanga kenshi urubyiruko ntabwo bumva ko gutora ari ibyabo, usanga bo bishimiye gupostinga ngo ‘turamushyigikiye’, ariko byagera igihe cya nyacyo, ya tariki 15 Nyakanga (itariki y’amatora) ntihagire n’umwe ujya gushyira igikumwe ku gipfunsi (gutora), ugasanga bose bigumiye iwabo ngo ni iby’abantu bakuru. “

    Yakomeje agira ati “Rero urumva twebwe nk’urubyiruko twishyize hamwe turavuga tuti niba dukoresha imbuga nkoranyambaga zacu dushyiraho ibintu bisanzwe ni ubuhe bufasha twaha umubyeyi wacu, rero uku kwezi kose narakumuhaye.”

    “Amatora narangira ni wo mushinga nzahita Nkomeza, nzahita ntangira ibintu bya Salle, hari abo turi kuvugana ngo ndebe ko nayishyira ahantu hajya horohera buri muntu wese kuhajyera, abantu benshi barabidusaba, rero urumva ndashaka gufungura ishuri ngafatanya na mugenzi wanjye General Benda.”

    Yavuze ko izana azita ishuri ritaraboneka ahamya ko ikibura ari Salle nimara kuboneka bizaba byakemutse.

    Titi Brown ni umwe mu babyinnyi bagezweho hano mu Rwanda, akaba akunze kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi.

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/titi-brown-agiye-gufungura-ishuri-ryo-kubyina

  • Impamvu Perezida Kagame yasheshe Inteko Ishi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 12 Kamena 2024, nibwo hasohotse itangazo rivuga ku mpinduka muri Goverinoma Perezida Kagame yakoze mu bayobozi bayobora muri izi nzego  ndetse n'izindi nzego nkuru z'Igihugu.

    Ibi Perezida yabikoze mu bubasha afite nk'uko bikubiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repebulika y'u Rwanda cyane cyane mu ngingo zaryo 116 na 112. Mu ngingo ya 116 y'iri tegeko, rivuga ko Abagize Guverinoma bashyirwaho kandi bagakurwaho na Perezida wa Repeburika ashyikirijwe amazina yabo na Minisitiri w'Intebe.

    Mu bubasha ahabwa n'iri tegeko, Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barahiriye kujya muri izi nshingano kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kamena 2024 mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

    Nyuma yo kwakira izi ndahiro z'aba bayobozi, Nyakubahwa Perezida Kagame yasheshe Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite wasoje manda  kubwo impamvu z'amatora ateganyijwe mu kwezi gutaha tariki ya 14 na 15.

    Impamvu yo gusesa Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite , iteganywa mu Itegeko Nshinga mu ngingo ya 79 ko ku mpamvu z'amatora, Perezida wa Repeburika asesa umutwe w'Abadepite hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga iminsi 60 ngo manda y'abawugize irangire.

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite,Mukabalisa Donathille yashimiye Perezida Kagame ku mpanuro atahwemye kubaha zabaye inkingi yo kugera ku ntego bari biyemeje ubwo barahiraga ku wa 19 Nzeri 2018.

    Mukabalisa yavuze ko kandi muri iki gihe cyose bamaze mu Nteko Ishinga Amategeko, basuzumye imishinga y'amategeko 392 ndetse babasha kugera mu bice byose by'igihugu bumva ndetse bakira ibibazo n'ibitekerezo by'abaturage.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko gusesa Inteko Ishinga Amategeko atari ukubagaya ahubwo ari ukubera igihe abanyarwanda  bagezemo kandi ko abenshi mu bari bayigize harimo abazagaruka nyuma y'amatora.

    Perezida Kagame yagize ati 'Gusesa Inteko ntabwo bivuze kubagaya. Ni igihe tugezemo cy'intera yindi cy'ibindi bishya tugiye kujyamo nizera ko abenshi muri mwe muzagaruka niba atari mwese. Ariko uyu munsi byari ukubashimira no kubabwira ngo ni ah’ubutaha.'


    Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abayobozi bashya baheruka guhabwa inshingano muri Guverinoma ndetse no mu nzego nkuru z’Igihugu

    Abayobozi baherutse  guhabwa inshingano muri Guverinoma bagejeje indahiro zabo imbere ya Perezida  Kagame

    Uyu mutwe w’Abadepite  wasoje manda watangiye inshingano mu 218 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144010/impamvu-perezida-kagame-yasheshe-inteko-ishinga-amategeko-umutwe-wabadepite-144010.html

  • Ihurizo kuri Police FC yabuze amahitamo #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko ikipe ya Police FC yananiwe gufata umwanzuro wo gutandukana n’uwari kapiteni wa yo, Nshuti Dominique Savio nyuma yo kubagwa urutugu, ni mu gihe umutoza atamufite mu mibare ye.

    Nshuti Dominique Savio wageze muri Police FC 2019 avuye muri APR FC, amasezerano ye yarangiye uyu mwaka wa 2024, akaba yarahesheje iyi kipe igikombe cy’Amahoro cya 2024.

    Savio wari kapiteni wa Police FC nubwo umutoza Mashami Vincent yabwiye ubuyobozi ko atari mu mimare ye umwaka utaha w’imikino, amakuru ISIMBI yamenye ni bamwe mu bayobozi hari abataremeye icyo cyemezo ndetse bivugwa ko yanegerewe ngo yongere amasezerano ariko barananiranwa bitewe n’ibyo yifuzaga bahitamo kumureka.

    Nubwo bamuretse ariko, uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande yari afite imvune y’urutugu yakuye mu mikino ya shampiyona, yari akiri mu kazi ka Police FC.

    Iyi mvune yaje gukomeza kugeza aho yanaje kubagwa tariki ya 1 Kamena 2024 aho yabagiwe Kicukiro ku Bitaro bya DMC (Dream Medical Center).

    Nyuma yo kubagwa ni bwo iyi kipe yisanze mu ihurizo yibaza uko izarekura uyu mukinnyi kandi akirwaye cyane ko yanavunikiye mu kazi ka Police FC.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bongeye kwicara bakaganira Police FC, yatekereje ku kuba yamuha amasezerano mashya cyane ko ubu nta kipe yamwakira arwaye cyangwa se niba hari ubundi buryo yafashwamo akivuza agakira nk’umukinnyi wabakiniye, bakabana neza mu myaka 4 ariko ntibatandukane nabi. Nta mwanzuro urafatwa kuri iki kibazo.

    Savio ntaratandukana burundu na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-kuri-police-fc-yabuze-amahitamo

  • Mu Majyepfo, ikigo cy'ishuri kiranshinjwa koherereza umuturage amazirantoki #rwanda #RwOT

    Urwunge rw'amashuri rwa Karengera ruherereye mu Murenge wa Kirimbi, mu Karere ka Nyamasheke, rurashinjwa n'umuturage witwa Twagiramungu Pierre ko rumwoherezaho amazi arimo amazirantoki bikamuviramo igihombo gikomeye ndetse n'indwara zitandukanye ziterwa n'umwanda zikaba zamwibasira.

    Mu kiganiro n'umunyamakuru wa BTN dukesha iyi nkuru, Twagiramungu yavuze ko iki kibazo kimaze iminsi kibaye, yagerageje kugishakira umuti afatanyije n'ubuyobozi bw'iki kigo cya GS Karengera ariko bikomeza kwanga.

    Yagize ati: 'Aya mazi yanduye ku rwego rwo hejuru, arimo amazirantoki, ni ikibazo kimaze iminsi. Nagerageje kwegera ubuyobozi bwa GS Karengera ngo tukivugutire umuti ariko biranga kuko bambwiraga ko ntakibazo bafite'.

    Uyu muturage avuga ko kubera ayo mazi arimo amaziranoki ndetse n'iyindi myanda (Kubera Bio-Gaz) byamuteje igihombo kinini bitewe n'impumuro mbi iyaturukamo none byatumye abapangayi be yakodeshaga inzu bahava ndetse iyo mpumuro mbi ikururira umuryango we uburwayi butandukanye.

    Uwihanganye Samuel, Umuyobozi wa GS Karengera, kumurongo wa telefoni yatangarije BTN ko Twagiramungu akwiye kubegera nk'ufite ikibazo cyane ko yaje kuhubaka n'ubundi hasanzwe haca ayo mazi, noneho bakabirebera hamwe ikibazo kigakemurwa.

    Ati: 'Niwe ukwiye gukemura vuba ikibazo kuko yahubatse hasanzwe hanyura ayo mazi ndetse twanamwoherereje abakurikirana icyo kibazo baramubura. Cyakora ndabizeza ko turi bubikemure nyine natwegera'.

    Ingabire Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kirimbi, yabwiye BTN ko bitarenze ibyumweru bibiri iki kibazo kizaba cyakemutse burundu biturutse ku bwumvikane bwa bombi nkandi bitagoye impande zombi.

    The post Mu Majyepfo, ikigo cy'ishuri kiranshinjwa koherereza umuturage amazirantoki appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/mu-majyepfo-ikigo-cyishuri-kiranshinjwa-koherereza-umuturage-amazirantoki/

  • Bahuruye umwana wari umaje gufatwa ku ngufu basanga uwabikoze yapfuye #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Birama, mu Kagari ka Kimisagara, mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, hatangiye kumvikana inkuru y'incamugogo y'urupfu rw'umugabo wasanzwe mu mugozi yiyahuye bikekwa ko yabitewe no gusambanya umwana we yibyariye.

    Bamwe mu baturage batandukanye basanze uyu nyakwigendera akiri mu mugozi, babwiye ibitangazamakuru bya BTN dukesha iyi nkuru na Bplus TV ko byamenyekanye nyuma y'uko umwana we avuye guhuruza abaturage abamenyesha ko se wamubyaye witwa Baranyeretse Theoneste uzwi ku izina rya Kavamahanga wacuruzaga imisego amaze kumusambanya noneho yagaruka agasanga yimanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka.

    Umuturage umwe ati: 'Twatunguwe no kumva umwana atubwira ngo se arapfuye kandi aribwo yaramaze kutubwira ko amaze kumusambanya'.

    Undi ati: 'Bibaye rwose ku isaha ya Saa Munani n'Igice, ndi umwishywa we kugirango mbimenye ni uko bampamamagaye bambwira ko musaza wa mama yapfuye, ubwo rero nanjye nje mpuruye'.

    Umunyamakuru ubwo yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje guhamagara ku murongo wa telefoni, Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauver aramwitaba ariko amubajije ku bijyanye n'iyi nkuru y'urupfu rwa nyakwigendera wiyahuye, ahita ava ku murongo. Iyo aza kumuganiriza yari bumubaze icyo abana asize bari bufashwe.

    Abaturage banavuze ko ibyabaye ari ubukunguzi cyangwa amarozi.

    Inzego zitandukanye z'ubuyobozi zahise zihagera, RIB yatangiye iperereza ku cyihishe inyuma y'urupfu rw'uyu mugabo.

    The post Bahuruye umwana wari umaje gufatwa ku ngufu basanga uwabikoze yapfuye appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/bahuruye-umwana-wari-umaje-gufatwa-ku-ngufu-basanga-uwabikoze-yapfuye/

  • Muri Ruhango, abagizi ba nabi bisunze ijoro batwika inzu y'ubucuruzi, uwahemukiwe biramurenga #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, nibwo abagizi ba nabi hataramenyekana bitwikiriye ijoro bohereza ibiteza inkongi y'umuriro imbere mu nzu y'ubucuruzi iherereye mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Munini, mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango.

    Bamwe mu batangabuhamya babonesheje amaso yabo ahakorewe ubu bugizi bwa nabi, batangarije BTN atri nayo dukesha iyi nkuru, ko ibyabaye ari agahomamunwa, byari bigamije kuvutsa iterambere uyu mucuruzi witwa Wellars dore ko hari n'abaturage baturanye bari buhire mu nzu iyo hataba imbaraga z'Imana.

    Umutangabuhamya umwe ati: 'Habaye Imana kuko hari buhiremo benshi pe kuko uwabikoze yaragamije ubwicanyi no kuvutsa Wellars Iterambere'.

    Umukuru w'umudugudu wa Munini yatangarije BTN ko bishimira kuba ntawahiriyemo cyangwa ngo hagire uhaburiramo ubuzima cyangwa se ngo hagire ubikomerekeramo.

    Abajijwe aho ibyo gushaka abo bagizi byaba bigeze; yakomeje avuga ko ushinzwe umutekano mu mudugudu ayoboye, yigeze kumuhamagara kuri telefoni amubwira ko abakekwaho kubikora birutse ku buryo ntawabashije kubaca iryera ariko gushakisha bikaba bikomeye.

    Umunyamakuru wa BTN wageze aho ibi byabereye, yagerageje kuvugisha nyiri butike yaririmo ibicuruzwa ntibyamukundira kuko yabanje guterwa ubwoba n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ko nagira amakuru atangaza ari bubiryozwe.

    Andi makuru aturuka mu baturage avuga ko hari abaterwa ubwoba babwirwa ko uzajya agira amakuru atanga ku bitagenda neza bibasubiza inyuma azajya abizizwa n'ubuyobozi.

    Umunyamakuru ubwo yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha ku murongo wa telefoni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars ntibyamukundira kuko inshuro zose yamuhamagaye ntiyigeze amwitaba.
    Iyo aza kumwitaba, yari bumubaze ikigiye gukurikiraho nyuma y'uru rugomo rutoroshye.

    Tumwe mu duce two kuri uyu Murenge wa Ruhango turimo Akagari ka Munini n'aka Nyamagana, dukunze kwibasirwa n'urugomo akenshi na kenshi ruba rugamije kwibirwamo abaturage ndetse no kubacutsa utwabo.

    The post Muri Ruhango, abagizi ba nabi bisunze ijoro batwika inzu y'ubucuruzi, uwahemukiwe biramurenga appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/muri-ruhango-abagizi-ba-nabi-bisunze-ijoro-batwika-inzu-yubucuruzi-uwahemukiwe-biramurenga/

  • Nyuma y'imyaka 7 Prince BUREGEYA yatandukanye na APR FC #rwanda #RwOT

    Prince Buregeya wari myugariro w'ikipe y'igikurankota hano mu Rwanda, APR FC, amaze gutangaza ko yatandukanye niyi kipe, ku bwumvikane ,ikipe yari amazemo imyaka 7, avuga ko yishimiye uburyo iyi kipe yamufashe, ndetse nuko yemeye kumurekura akajya gushakira ahandi akaryo.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi wa gatanu taliki ya 14 Kamena 2024 nibwo Buregeya Prince yatangaje ko yatandukanye na APR FC, nyuma y'imyaka 7 yambaye umweru n'umukara , mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranga mbaga ze uyu musore yagize ati: 'Nshimiye ubuyobozi bwa APR FC bwemeye ubusabe bwanjye , bwo gutandukana, ndishimira ibyo nagezeho byose muri iyi myaka 7, nambaye umweru n'umukara, intsinzi ,ibikombe n'ibihe byiza twaremye, ni ibyigiciro gihambaye kandi cyane.'

    Yavuze ko ashimira cyane abafana n'abakunzi ba APR FC uko bamwakiriye nuko bakomeje kumutera ingabo mu bitugu, ndetse n'icyizere bamugiriye, ati ' Byumwihariko ndishimira abakunzi ba APR FC uko banguriye ikizere bakanyakira, bakamba hafi kuva ku munsi wa mbere , abafana mwese mwarakoze', yasoje avuga ko ari igihe cyo gutangira ubuzima bushya kandi yizeye ko buzakomeza neza.

    Prince Buregeya yageze muri APR FC muri 2017 avuye mu Intare FC, ndetse yabaye umukinnyi w'ingenzi mu bihe bitandukanye, umwaka ushize w'imikino ntabwo wamuhiriye kuko atabonye umwanya wo gukina, bimwe mubyanatumye yifuza gutandukana niyi kipe y'ingabo y'igihugu, kugirango ashake aho akina bihoraho.

    The post Nyuma y'imyaka 7 Prince BUREGEYA yatandukanye na APR FC appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/nyuma-yimyaka-7-prince-buregeya-yatandukanye-na-apr-fc/

  • Nyuma y’imyaka 9 myugariro wa APR FC yayisezeyeho #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 9 ari mu maboko ya APR FC, myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi, Buregeya Prince yamaze gusezera kuri iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza.

    Buregeya Prince abinyuje ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yemeye ubusabe bwe bwo gutandukana na we.

    Ati 'Nshimiye ubuyobozi bwa APR FC bwemeye ubusabe bwanjye bwo gutandukana mu bwumvikane. Nishimiye ibyo nagezeho muri iyi myaka 7 nambaye umwambaro w’umukara n’umweru. Intsinzi, ibikombe n’inzibutso twageranyeho ntibigereranywa. Icy’ingenzi ndashimira abafana ba APR FC kunshyigikira n’icyizere bangiriye kuva ku munsi wa mbere, abafana mwese mwarakoze.'

    Buregeya Prince yageze mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC muri 2015, yavuyemo muri 2017 azamuwe muri APR FC ayikinira kugeza 2024 akaba yari asigajemo amasezerano y’imyaka 2.

    Prince wagize umwaka mwiza w’imikino wa 2018-19 aho yanditse amateka yo kuba ari we mukinnyi wasoje shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda akinnye imikino yose 30, ntabwo yagiye ahirwa n’indi myaka yakurikiyeho.

    Nyuma yo kubona ko kuzabona umwanya wo gukina muri APR FC bizagorana, Buregeya Prince akaba yarasabye ubuyobozi bwa APR FC ko bwamureka akajya aho azabona umwanya wo gukina, na yo iramwemerera.

    Mu myaka yamaranye na APR FC akaba yaratwanye na yo ibikombe 6 bya shampiyona ni mu gihe nta gikombe cy’Amahoro yabashije kwegukana.

    Buregeya Prince nyuma y’imyaka 9 yasezeye kuri APR FC

    Yatwaranye na APR FC ibikombe 6

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-9-myugariro-wa-apr-fc-yayisezeyeho

  • Nkubana Marc yareze KNC muri FERWAFA amushinj… – #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa ndende Nkubana yashyikirije ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda igaragaza ko ubwo Nkubana yabaga muri Gasogi United yerekeza muri Police FC amafaranga yaguzwe nta n’ijana yafasheho kondi amategeko ataricyo yavugaga.

    Muri iyi baruwa InyaRwanda ifitiye impanga, Nkubana yagize ati: “Mu 2020 ni bwo nageze muri Gasogi United nyisinyira imyaka 4 mu mwaka w’imikino 2022-23 ni bwo nerekeje muri Police FC nguzwe miliyoni 12.000.000 Frw, Nyisinyira imyaka 3 bivuze ko Police FC yaguze imyaka 2 bari nsigaje muri Gasogi United kongeraho umwaka ikaba imyaka 3.

    Mu ngingo ya ya 3 ikubiye mu masezerano nagiranye na Gasogi United ivuga ko umukinnyi najya mu yindi  kipe mbere y’uko amasezerano agana ku musozo ikipe ikamugura miliyoni mirongo itandatu (60.000.000 Frw), umukinnyi azafataho 30 ku ijana byayo. Ibi bivuzeko miliyoni 12 (12.000.000 Frw) 30% nagombaga gufata angana na 3.600.000 Frw ariko habe namba yampaye.”

    Nkubana Marc yabaye kapiteni wa Gasogi United ndetse akaba ari nabwo yaje guhamagarwa mu Amavubi bwa mbere 

    Nkubana Marc akomeza avuga ko hashize imyaka ibiri yishyuza ariko nta cyo byatanze. “Hashize imyaka ibiri nishyuza KNC, hagiye gushira umwaka nandikiye akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA ariko na n’ubu ntacyo karansubiza.”

    Nkubana asoza asaba FERWAFA ko yamufasha kumwishyuriza ndetse igahagarika Gasogi United muri shampiyona kubera ibyaha by’ubwambuzi n’ubuhemu umuyobozi wayo yamukoreye.

    Ku ruhande rw’umuyobozi wa Gasogi United aganira na InyaRwanda, yavuze ko nta cyo Nkubana Marc Gasogi United imugomba. Yagize ati: “Nta kintu na kimwe mfite Nkubana Marc. Yareba neza amasezerano ye icyo avuga ndetse n’ibindi byose. Ntacyo atagomba natwe ntacyo tumugomba.”

    Ntabwo ari ibyo gusa kuko InyaRwanda yahawe ibaruwa yasubije bwa mbere Nkubana Marc ubwo yaregwaga, igaragaza ko uyu mukinnyi ari we wagize ubushake bwo kuva muri Gasogi United. Muri iyi baruwa Gasogi United igaragaza ko Nkubana yari kuzabona amafaranga 30% yayo aguzwe iyo agurwa miliyoni 60.

    Gasogi United kandi ikomeza igaragaza ko itifuzaga kugurisha Nkubana amafaranga make kuriya kuko atanganaga nayo bari bamaze kumutangaho, ariko akanga we akifuza kuva muri Gasogi United hari naho yabigaragaje yanga kwitabira imyitozo.

    Nkubana ngo yabwiye Gasogi United ko imyaka abakiniye ihagije, ahubwo agiye gushaka ubuzima burenzehi muri Police FC, Gasogi United yabona ibuze uko igira ikamugurisha kugira ngo itange amahoro.

    Nkubana Marc avuga ko ubwo yageragezaga kwishyuza KNC yamukoreye ihohoterwa ndetse anamutesha agaciro

    Ingingo ya 3 mu masezerano Nkubana yagiranye na Gasogi United ivuga ko Nkubana Marc ashobora kujya mu yindi kipe adasoje amasezerano ari uko ikipe imwifuza yishyuye Gasogi United Miliyoni 60 Frw ubundi umukinnyi agafataho 30%

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144005/nkubana-marc-yareze-knc-muri-ferwafa-amushinja-ubwambuzi-144005.html