Blog

  • Omborenga Fitina yarangizanyije na Rayon Sports, Christian na Muhadjiri bashobora kumusangayo #rwanda #RwOT

    Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wakiniraga APR FC, Omborenga Fitina yamaze kumvikana Rayon Sports kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere.

    Omborenga wakiniraga APR FC kuva 2017, yari asoje amasezerano ye muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ariko ntiyifuza kumwongerera amasezerano.

    Bivugwa ko Omborenga ubuyobozi bw’iyi kipe butishimiye imyitwarire ye cyane ko yigeze no kwamburwa inshingano zo kuyobora abandi mu kibuga kubera imyitwarire batishimiye, yari yatinze gutangira imyitozo.

    Omborenga Fitina akaba agiye gukinira Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 2 aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 25.

    Bivugwa ko kandi uyu mukinnyi ashobora kujyana na mugenzi we bakinanaga muri APR FC, Ishimwe Christian ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira na we utazongererwa amasezerano muri APR FC.

    Chritian wari umaze iminsi mu biganiro na Police FC ngo abe yayerekezamo, bivugwa ko bananiwe kumvikana ku mafaranga agomba guhabwa.

    Yahise yinjira mu biganiro na Rayon Sports ndetse amakuru avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ashobora kurangizanya n’iyi kipe ariko bikaba byari bitararangira.

    Rayon Sports kandi amakuru avuga ko ibiganiro bigeze kure na Hakizimana Muhadjiri na we wari usoje amasezerano muri Police FC.

    Uyu mukinnyi akaba yifuzaga gukomezanya na Police FC ariko bakaba barananiwe kumvikana aho bivugwa ko yamuhaga amafaranga make, yamuhaye miliyoni 15 agasinya imyaka 2 ariko ntiyabyemera.

    Uyu mukinnyi wifujwe na Rayon Sports kuva 2020, amakuru avuga ko yamaze kwerekeza muri Rayon Sports akaba agiye kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2023-24. Gusa hari amakuru y’uko Muhadjiri yari yaramaze gusinya imbanziriza masezerano na Police bityo ko byaba bitararangira ibyo kwerekeza muri Rayon Sports.

    Omborenga Fitina yamaze kurangizanya na Rayon Sports

    Ishimwe Chritian na we biravugwa ko mu masaha make ararangizanya na Rayon Sports

    Muhire Kevin

    Source : http://isimbi.rw/siporo/omborenga-fitina-yarangizanyije-na-rayon-sports-christian-na-muhadjiri-bashobora-kumusangayo

  • Ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu kugenzura imihigo, igisubizo ku iterambere ry'umuturage – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ku ntambwe bamaze gutera bakoresha ikoranabuhanga mu igenamigambi ry'ibikorwa bigamije iterambere ry'abaturage.

    Ati “Umuntu ugeze mu cyumba cy'ikusanyamakuru ashobora gukora ku ikoranabuhanga akabona amakuru yose akeneye aho kugira ngo ajye kubaza, ajye guhamagara mu murenge, mu kagali, mu mashuri ngo aho mufite ikihe kibazo, aho bimeze bite, mufite amashuri angahe, mufite ibigo nderabuzima bingahe, abana biga ni bangahe? Ibyo byose turabyifitiye hariya ukora ku ikoranabuhanga ukabyibonera noneho waba ushaka no gufata icyemezo kijyanye n'ubuyobozi no gucyemura ikibazo ukagifata ushingiye ku makuru kandi ari mu biganza byawe.'

    Mu cyumba gikusanyirizwamo amakuru i Rwamagana harimo mudasobwa n'insakazamashusho nini ebyiri zifashishwa mu kureba imibare no ku ikarita y'akarere, aho bashobora gushakisha kugeza ku makuru yerekeye umudugudu runaka bakamenya ibintu byose bihari n'ibidahari.

    Meya Mbonyumuvunyi yatangaje ko iki cyumba gifasha mu gukora igenamigambi harebwa ahantu hari ibikeneye gukorwa, kigakoreshwa mu ishyirwa mu bikorwa ndetse no mu gusuzuma niba byose bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

    Ku rundi ruhande, umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, avuga ko mu mishinga itandukanye Enabel yabafashije mo hari mo n'icyumba gikusanyirizwamo amakuru kirimo ibikoresho by'ikoranabuhanga.

    Ati 'Ni icyumba kiba kirimo amakuru ava hirya no hino, aho uyashakiye ukaba wajya mo ukayabona bitagombye guhamagara umuntu ngo aze hano cyangwa gushaka raporo runaka, hari ibikoresho rero umushinga waduhaye, birimo mudasobwa nini n'insakazamashusho nini zifasha kubyerekana.'

    Hanatunganyijwe site z'imiturire mu turere dutandukanye

    Mu cyumba gikusanyirizwa mo amakuru hanagenzurirwa mo uburyo bw'imiturire, ahatunganyijwe n'ahagikeneye kugira icyihakorwa.

    Muri uyu mushinga hatunganyijwe site zitandukanye zirimo iya Buhuru muri Rubavu, iyatunganyijwe mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Buhaza, iyo muri Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu ndetse n'iya Buhaza mu mudugudu wa Murambi, Akagali ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu, ifite ubuso bwa hegitari 26.

    Perezida w'iyi site Karenzi Honoré yagaragaje ko aka gace abantu bagatuye mo bituje uko babonye ariko ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, RHA, hatunganyijwe hagenwa ahazanyuzwa imihanda, hacibwa ibibanza byo kubakamo ndetse n'ahazubakwa ibindi bikorwa remezo bikenerwa buri munsi.

    Ati 'Nta wakwifuza gutura nabi kuko ingaruka zo gutura nabi turazizi twese. Ushobora kuba ufite inzu nziza ukabura umuhanda kandi muzi ko umuhanda ni cyo gikorwa remezo gishamikiyeho ibindi. Ari amazi aca ku mihanda, ari amashanyarazi na yo aca ku muhanda. Abaturage twabyakiriye neza cyane.'

    Biteganyijwe ko muri iyi site hazubakwa inzu 400, ndetse inyingo y'uburyo hazubakwa yararangiye hasigaye gutangira kuyishyira mu bikorwa.

    Abaturage bishimira ko iri koranabuhanga ryabafashije ribarinda gusiragira

    Iki cyumba kiba kirimo mudasobwa zigaragaza amakuru y’ako kanya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikoreshwa-ry-ikoranabuhanga-mu-kugenzura-imihigo-igisubizo-ku-iterambere-ry

  • Abasora bibukijwe kumenyekanisha avansi ya mbere y'umusoro ku nyungu za 2024 hakiri kare – #rwanda #RwOT

    Iyi avansi irimo kubarwa hashingiwe ku byacurujwe mu kwezi kwa 1, ukwa 2 n'ukwa 3 mu 2024. Mu kubara iyi avansi, usora ahera ku musoro wishyuwe mu mwaka ushize, akagabanya n'igicuruzo cy'uwo mwaka, agakuba n'igicuruzo cy'igihembwe gisorerwa.

    Komiseri w'Imisoro y'Imbere mu Gihugu muri RRA, Batamuliza Hajara, yavuze ko ababonye inyungu mu mwaka wa 2023 cyangwa abandikishije ubucuruzi muri uwo mwaka bakaba baramenyekanishije umusoro ku nyungu bwa mbere mu kwa 3, 2024, bagomba kumenyekanisha iyi avansi.

    Yakomeje ati 'Iyo tuvuze ibikorwa bibyara inyungu kandi bisoreshwa, nta mwihariko uba urimo. Ni ukuvuga abantu bose, barimo abafite ibinyabiziga nka moto, ibitwara imizigo, taxi voiture cyangwa nka bisi, abo bose bakora igikorwa cyo gutwara abantu n'ibintu nk'ibikorwa bibyara inyungu, bityo barebwa n'uyu musoro.'

    'Hari n'izindi nzego nk'ubucuruzi bukomatanya ibintu byinshi, abacuruza serivisi, abari mu mabanki, ni ukuvuga ngo ibikorwa byose bikorerwa mu Rwanda, umuntu akaba yabonye umusaruro usoreshwa, abo bose bararebwa no gusora umusoro ku gihembwe.'

    Imenyekanisha rikorwa unyuze ku rubuga rwa RRA icyakora, abafite ibikorwa by'ubucuruzi bito, basora mu buryo bukomatanyije, bakoresha *800#, bagakurikiza amabwiriza. Ushobora kwishyura ukoresheje Mobile Money, MobiCash cyangwa Internet Banking.

    Komiseri Batamuliza yavuze ko hari ubwo abasora birindiriza umunsi wa nyuma, ugasanga hari abatinda kumenyekanisha umusoro wabo, n'abamenyekanisha bagatinda kwishyura. Ni ibintu bakwiye kwirinda kuko bishobora kubagusha mu bihano.

    Itariki ntarengwa ifite umwihariko

    Itegeko rishyiraho umusoro ku nyungu riteganya ko avansi ku gihembwe imenyekanishwa kandi ikishyurwa bitarenze ku wa 30 Kamena, ku wa 30 Nzeri no ku wa 31 Ukuboza z'umwaka w'ibikorwa by'ubucuruzi bisoreshwa.

    Ingingo ya 8 y'Itegeko rigena uburyo bw'isoresha, iteganya ko iyo itariki ntarengwa ibaye ku munsi w'ikiruhuko rusange cyangwa weekend, yimurirwa ku munsi ukurikira w'akazi.

    Icyakora, mu mpera z'umwaka w'ingengo y'imari, iyo itariki ntarengwa ihuye n'umunsi w'ikiruhuko rusange cyangwa weekend, yimurirwa ku munsi w'akazi ubanziriza ikiruhuko rusange cyangwa impera z'icyumweru. Niyo ngingo izubahirizwa muri uku kwezi.

    Komiseri Batamuliza yakomeje ati 'Bivuze ko kubera ko ejo bundi kuri 30 Kamena bizaba ari ku cyumweru, itariki ntarengwa ihita yimukira ku wa Gatanu tariki 28. Abasora bose bakwiye kumenya ko itariki ntarengwa ari 28 z'ukwezi kwa gatandatu.'

    'Ku biro byacu hirya no hino mu gihugu duhari kugira ngo tubafashe. Nkaba nsaba abantu kutaza kuri ya tariki ntarengwa ya 28, ahubwo baza mbere kugira ngo tubashe kubakira, tubahe serivisi niza, kuko iyo baziye rimwe ntabwo biba byoroshye.'

    Kwirindiriza umunsi wa nyuma kandi bishobora guteza ingorane z'ikoranabuhanga, zikaba zatuma abantu bagwa mu bihano.

    Usora ashobora kumenyekanisha umusoro mbere, akazirikana kwishyura mbere y'itariki ntarengwa.

    Kurikira Ikiganiro ku kumenyekanisha no kwishyura avansi ya mbere y'umusoro ku nyungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasora-bibukijwe-kumenyekanisha-avansi-ya-mbere-y-umusoro-ku-nyungu-za-2024

  • Biratangaje! Kim Cardashian yiyambuye icyubahiro araritobora atangaza ko bimugoye kurera abana nta mugabo #rwanda #RwOT

    Umunyamideri wamamaye ndetse uri no mu bashabitsi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi nka Kim Kardashian yatunguranye avuga ko agowe no kurera abana bane bose ari wenyine nyuma y'uko atandukanye n'umuraperi Kanye West bababyaranye, ndetse akavuga ko iki kibazo agiye kugishakira umuti.

    Nyuma y'uko umuraperi Kanye West ari we se w'abo bana bane amaze gushaka undi mugore witwa Biancha Censor, Kim Kardashian, umugore ukunze kugaragaza ko yishoboye kandi yifitiye ikizere, abicishije mu kiganiro cyitwa 'The Cardashians' kinyura kuri Hulu kivuga ku buzima bw'umuryango wa Kim Kardashian, yatangaje ko bimugoye kurera aba bana.

    Yabibwiye nyina umubyara witwa Kris Jenner, avuga ko rwose agowe no kwita ku bana bane bose ndetse no kubifatanya n'akazi mu gihe nta wundi wo kumufasha.

    Gusa ibi uyu mugore abitangaje nyuma y'uko Kanye West yibitseho undi mufasha nk'uko nari mbibabwiye hejuru, bikaba bivugwa ko uyu muraperi atajya yita ku bana dore ko amaze igihe yirirwa yitemberera ibihugu by'i Burayi, nubwo hari andi makuru avuga ko atorohewe n'inkiko aho akurikiranyweho ibyaha birimo guhohotera abagore ibintu muri kiriya gihugu bakunze kugushyiraho iyo benda kukurangiza.

    The post Biratangaje! Kim Cardashian yiyambuye icyubahiro araritobora atangaza ko bimugoye kurera abana nta mugabo appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/biratangaje-kim-cardashian-yiyambuye-icyubahiro-araritobora-atangaza-ko-bimugoye-kurera-abana-nta-mugabo/

  • Omborenga Fitina na Muhadjiri barangizanyije na Rayon Sports, Christian ashobora kubasangayo #rwanda #RwOT

    Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wakiniraga APR FC, Omborenga Fitina yamaze kumvikana Rayon Sports kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere.

    Omborenga wakiniraga APR FC kuva 2017, yari asoje amasezerano ye muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ariko ntiyifuza kumwongerera amasezerano.

    Bivugwa ko Omborenga ubuyobozi bw’iyi kipe butishimiye imyitwarire ye cyane ko yigeze no kwamburwa inshingano zo kuyobora abandi mu kibuga kubera imyitwarire batishimiye, yari yatinze gutangira imyitozo.

    Omborenga Fitina akaba agiye gukinira Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 2 aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 25.

    Bivugwa ko kandi uyu mukinnyi ashobora kujyana na mugenzi we bakinanaga muri APR FC, Ishimwe Christian ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira na we utazongererwa amasezerano muri APR FC.

    Chritian wari umaze iminsi mu biganiro na Police FC ngo abe yayerekezamo, bivugwa ko bananiwe kumvikana ku mafaranga agomba guhabwa.

    Yahise yinjira mu biganiro na Rayon Sports ndetse amakuru avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ashobora kurangizanya n’iyi kipe ariko bikaba byari bitararangira.

    Rayon Sports kandi amakuru avuga ko yamaze kurangizanya na Hakizimana Muhadjiri na we wari usoje amasezerano muri Police FC.

    Uyu mukinnyi akaba yifuzaga gukomezanya na Police FC ariko bakaba barananiwe kumvikana aho bivugwa ko yamuhaga amafaranga make, yamuhaye miliyoni 15 agasinya imyaka 2 ariko ntiyabyemera.

    Uyu mukinnyi wifujwe na Rayon Sports kuva 2020, amakuru avuga ko yamaze kwerekeza muri Rayon Sports akaba agiye kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Omborenga Fitina yamaze kurangizanya na Rayon Sports

    Ishimwe Chritian na we biravugwa ko mu masaha make ararangizanya na Rayon Sports

    Muhire Kevin

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Omborenga-Fitina-na-Muhadjiri-barangizanyije-na-Rayon-Sports-Christian-ashobora-kubasangayo

  • Ese ni iki Rayon Sport izanye iri gukangisha mukeba wayo APR FC? #rwanda #RwOT

    Imwe mu makipe y'ibihangange mu Rwanda, Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga cyayo cyo mu Nzove kuri uyu wa gatatu tariki 12 Kamena aho yitegura umukino ifite mu minsi itatu na mukeba APR FC, uzaba ugamije gusogongera kuri Stade Amahoro nshya mbere yo kuyitaha ku mugaragaro tariki ya 4 Nyakanga.

    Ibintu bitandukanye cyane na mukeba APR FC, imyitozo ya Rayon Sports yagaragayemo benshi mu bakinnyi basanzwe mu ikipe ya mbere nk'Umunyezamu Khadim N'diaye, Myugariro Nsabimana Aimable na Eric Ngendahimana bose bashoje amasezerano ariko biteguye 'Derby' yo kuri stade Amahoro.

    Uretse aba bakinnyi, iyi myitozo yagaragayemo abakinnyi babiri b'Abarundi barangije kumvikana n'iyi kipe; Fred Niyonizeye wakiniraga Vital'o yo mu Burundi yatwaye igikombe aho yanabaye umukinnyi mwiza w'umwaka ndetse na Nduwimana Franck wakiniraga Musongati yabaye iya gatatu, aho yatsinze ibitego 18 akanatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi muri shampiyona ishize.

    Muri iyi myitozo yakozwe n'abakinnyi 26 kuri uyu wa Gatatu hari hanarimo abagera kuri batanu baturuka muri Afurika y'Iburengerazuba bari mu igeragezwa, ndetse n'umunyezamu ukomoka muri Congo Kinshasa wakiniraga Dauphins Noir, Jackson Lunanga wari mu izamu ubwo Amavubi y'Abatarengeje imyaka 23 yanyagirwaga na Congo U-23 ibitego 5-0.

    Nkuko tubikesha IGIHE; Nyuma y'imyitozo ya mbere, Umutoza Julien Mette wari kumwe na Rwaka Claude utoza ikipe y'abagore yatangaje ko yatunguwe n'uburyo abakinnyi be bahagaze neza kandi bamaze igihe badakina, yizeza Aba-Rayons ko bazegukana intsinzi ku wa Gatandatu.

    Ati 'Twagize imyitozo myiza aho natunguwe n'urwego abakinnyi bariho kandi hashize ibyumweru nka bitatu duhagaritse shampiyona. Ni ikintu cyerekana ko ahari aho bari bakoraga, bityo twizeye kuzitwara neza kuri uyu wa Gatandatu'.

    'Tugomba gutsinda APR FC kuko iyo tugiye mu kibuga ni yo iba ari intego yacu ya mbere, kandi tuzakora ibishoboka ngo tubatsinde nubwo wenda hari benshi mu bakinnyi twifuza tutari twabona.'

    Mu bakinnyi ba Rayon Sports isanganywe batagaragaye kuri uyu wa Gatatu harimo nka Serumogo Ally uri mu igeragezwa hanze nk'uko bimeze kuri Mucyo Didier, mu gihe Tuyisenge Arsène we yarangije kujya muri mukeba APR FC na ho Muhire Kevin akaba yari mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'.

    The post Ese ni iki Rayon Sport izanye iri gukangisha mukeba wayo APR FC? appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ese-ni-iki-rayon-sport-izanye-iri-gukangisha-mukeba-wayo-apr-fc/

  • Gasegereti izarikora! Yasanzwe mu murima w'amasaka yapfuye ku myaka 18 #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka mu Ntara y'Amajyaruguru ho mu Karere ka Rulindo aravuga ko umusore uri mu kigero cy'imyaka 18 y'amavuko witwa Dufitumugisha Desire yasanzwe mu murima w'amasaka wegeranye bya hafi n'igisimu cyacukurwagamo amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, bigakekwa ko yaba yaguye mu gisimu abo bari kumwe bakazamura umurambo we bakawusiga aho.

    Urupfu rw'uyu musore rwamenyekanye ku wa Mbere w'iki cyumweru taliki ya 10 Kamena 2024, ubwo hari abantu banyuraga mu murima uhinzemo amasaka uherereye mu mudugudu wa Marenge, mu kagari ka Kigarama, mu murenge wa Masaro ho mu karere ka Rulindo gaherereye mu Ntara y'Amajyaruguru maze bakahasanga umurambo w'uwo musore uri hafi n'igisimu cyari kimaze igihe cyarafunzwe, kidacukurwamo ariko amakuru akavuga ko hari abajyaga biyiba bakajyamo mu buryo butemewe n'amategeko ibintu leta yamaganira kure.

    Amakuru dukesha Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masoro, Alcade Kabayiza yemeza iby'aya makuru akavuga ko bakeka ko uyu Dufitumugisha Desire yajyanye n'abandi muri icyo gisimu maze bagera hasi bakabura umwuka nyakwigendera agapfa atyo.

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa avuga kandi ko abari kumwe na nyakwigendera bakimara kubona ashizemo umwuka bahise bazamukana umurambo bawusiga muri uwo murima maze nabo bakizwa n'amaguru. Kugeza ubu abari kumwe n'uwo musore ntibaramenyekanya neza cyangwa se umubare wabo ariko iperereza rikaba rigikomeje.

    The post Gasegereti izarikora! Yasanzwe mu murima w'amasaka yapfuye ku myaka 18 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/gasegereti-izarikora-yasanzwe-mu-murima-wamasaka-yapfuye-ku-myakaye-18/

  • Kamonyi-Expo/Bishenyi: Hari impamvu ifatika yo gutuma abantu bitabira imurikabikorwa n'imurikagurisha #rwanda #RwOT

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 12 Kamena 2024 yafunguye ku mugaragaro Imurikabikorwa n'Imurikagurisha(Expo) riri kubera ahazwi nka Bishenyi ho mu murenge wa Runda. Yashishikarije abaturage b'Akarere n'abava ahandi kuryitabira, avuga ko hari Serivise zitandukanye buri wese akeneye.

    Meya Dr Nahayo, avuga ko imiterere y'Umurenge wa Runda nk'umwe muri itatu igize imirenge y'Umujyi w'Akarere ka Kamonyi igaragaza ko ariho haberanye no kubera iri Murikabikorwa n'Imurikagurisha. Gusa na none, yemera ko ibyo atari ihame ridakuka kuko ngo mu gihe hazagira ahandi bigaragara ko ryabera rikitabirwa bizakorwa.

    Meya Dr Nahayo Sylvere afungura ku mugaragaro Expo.

    Mu ijambo rye ubwo yashishikarizaga buri wese kuryitabira, yagize ati' Turasaba ko iri murikabikorwa n'Imurikagurisha ryakwitabirwa kandi turashima aho tugeze kuko tubona abantu bakomeza kugenda bitabira, ariko turifuza ko ubwitabire bwarushaho'.

    Akomeza agira ati' Serivise zirahari zitandukanye yaba ari iz'Ubuzima, Uburezi, izijyanye n'Ubucuruzi…., abantu bagende basura kugira ngo bagende basobanukirwa. Abantu bakuramo ubumenyi, banakuramo ibyabafasha mu buzima bwa buri munsi ndetse bishobora no kubafasha mu iterambere ryabo'.

    Ugereranije n'uko iri Murikabikorwa n'Imurikagurisha ryari risanzwe ryitabirwa mu bihe byashize, Meya Dr Nahayo avuga ko kuri iyi nshuro hitabiriye ibigo byinshi. Avuga kandi ko ku ruhande rw'Abacuruzi nta cyahindutse. Ahamya ko ubwitabire bw'Ibigo byinshi ari ikimenyetso kigaragaza Abafatanyabikorwa bashya biyongereye mu Karere.

    Iri Murikabikorwa n'Imurikagurisha, rigamije guha urubuga Abafatanyabikorwa b'Akarere ndetse n'Abaturage bafite ibyo bamurika cyangwa se bacuruza kubimenyekanisha, abafite Serivise batanga zitagurishwa bakazigaragaza, bityo bikanorohera abaturage kumenya amakuru atandukanye no kubona izo serivisi bakenera zaje hafi yabo n'aho bazisanga mu gihe baba bazikeneye.

    Iri Murikabikorwa n'Imurikagurisha ryatangiye taliki 07 Kamena 2024, biteganijwe ko nta gihindutse rizasozwa ku wa mbere tariki 17 Kamena 2024. Ryitabiriwe n'Ibigo ndetse n'Abantu ku giti cyabo 73 baje kumurika ibikorwa na serivisi batanga bitandukanye. Muri ibyo bimurikwa ndetse birimo n'ibicuruzwa harimo; Imitako, Imiti itandukanye ituruka ku bimera, imiti ya kizungu, Ibikoresho by'isuku, serivisi z'Ubuzima n'Ubuvuzi, Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, Ibijyanye n'ubukorikori, Abashaka icyo kurya no kunywa nabo nta nzara n'inyota.

    Munyaneza Théogène 

    Source : https://www.intyoza.com/2024/06/13/kamonyi-expo-bishenyi-hari-impamvu-ifatika-yo-gutuma-abantu-bitabira-imurikabikorwa-nimurikagurisha/

  • Omborenga Fitina yarangizanyije na Rayon Sports, Christian na Muhadjiri bashobora kumusangayo #rwanda #RwOT

    Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wakiniraga APR FC, Omborenga Fitina yamaze kumvikana Rayon Sports kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere.

    Omborenga wakiniraga APR FC kuva 2017, yari asoje amasezerano ye muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ariko ntiyifuza kumwongerera amasezerano.

    Bivugwa ko Omborenga ubuyobozi bw’iyi kipe butishimiye imyitwarire ye cyane ko yigeze no kwamburwa inshingano zo kuyobora abandi mu kibuga kubera imyitwarire batishimiye, yari yatinze gutangira imyitozo.

    Omborenga Fitina akaba agiye gukinira Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 2 aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 25.

    Bivugwa ko kandi uyu mukinnyi ashobora kujyana na mugenzi we bakinanaga muri APR FC, Ishimwe Christian ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira na we utazongererwa amasezerano muri APR FC.

    Chritian wari umaze iminsi mu biganiro na Police FC ngo abe yayerekezamo, bivugwa ko bananiwe kumvikana ku mafaranga agomba guhabwa.

    Yahise yinjira mu biganiro na Rayon Sports ndetse amakuru avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ashobora kurangizanya n’iyi kipe ariko bikaba byari bitararangira.

    Rayon Sports kandi amakuru avuga ko yamaze kurangizanya na Hakizimana Muhadjiri na we wari usoje amasezerano muri Police FC.

    Uyu mukinnyi akaba yifuzaga gukomezanya na Police FC ariko bakaba barananiwe kumvikana aho bivugwa ko yamuhaga amafaranga make, yamuhaye miliyoni 15 agasinya imyaka 2 ariko ntiyabyemera.

    Uyu mukinnyi wifujwe na Rayon Sports kuva 2020, amakuru avuga ko yamaze kwerekeza muri Rayon Sports akaba agiye kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Omborenga Fitina yamaze kurangizanya na Rayon Sports

    Ishimwe Chritian na we biravugwa ko mu masaha make ararangizanya na Rayon Sports

    Muhire Kevin

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/omborenga-fitina-yarangizanyije-na-rayon-sports-christian-na-muhadjiri-bashobora-kumusangayo

  • Inzobere mu kuvura indwara z'abagore zemereye ubuvuzi abatuye mu mpinganzima i Huye – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Kamena 2024, kibera mu Rugo rw'Impinganzima rwa Huye, ruherereye mu Murenge wa Mukura,mu Karere ka Huye.

    Nyirangirumwami Azela wo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagali, Akagali ka Rwoga, yagarutse ku buryo ubuzima bwabo bwahindutse bageze muri uru rugo.

    Ati” Iby'Imana yadukoreye ni birebire. Ubu mwe muratubona twicaye hano mukagira ngo ni uku byari bimeze ariko si ko byari bimeze; ubu dutwaje gitwari mu rugamba rw'abahizi. Twari incike,tubayeho nabi cyane,maze umubyeyi Jeannette Kagame aturebye aravuga ati”mwa babyeyi mwe muri Intwaza.”

    Yakomeje avuga ko bishimira urugo rw'Impinganzima bahawe kuko mbere bafashwaga na AVEGA na FARG, ariko ibyo bahawe bakabura n'umwanya wo kubirya kubera agahinda ba ko kuba bonyine bahoranaga.

    Ati 'Uru rugo rwatumaze intimba, rwatumaze agahinda. Yego n'ubundi agahinda ko twarakagize ndengakamere,ariko rwose ubu twarongeye turamwenyura.''

    Yongeyeho ko iyo bagize abashyitsi bibongerera umunezero. Ati 'Uko tugize abashyitsi nkamwe turishima cyane,ubu nidusubira ku munzani ibiro biziyongera, mwadushimishije cyane!”

    Kabatesi Eline, umwe mu bakozi b'Urugo rw'Impinganzima yavuze ko gusura aba babyeyi bituma barushaho gutwaza, bakishimira igihugu kibafashe neza.

    Dr Nkubito Gatera Valens, Umuyobozi wungirije w'Ishyirahamwe ry'Abaganga b'Inzobere b'indwara z'abagore mu Rwanda, RSOG, yavuze ko bahisemo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi basura aba babyeyi b'Intwaza kuko bakunda ababyeyi bose.

    Ati”Ubusanzwe tuvura indwara z'abagore ariko kandi tunakunda ababyeyi bose muri rusange, ni nayo mpamvu twaje kubasura hano. Ni no muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho twumvise kwifatanya n'uru rugo rwa Huye, biri mu murongo mwiza wo kwibuka twiyuka kuko nayo babaye urugero rwo kwiyubaka.''

    Yakomeje avuga ko k'ubw'urukundo babakunda, babemereye ko ikibazo cyose cy'ubuzima bazajya bagira, biyemeje kujya babashyigikira bakabavura kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza.

    Muri uru ruzinduko rwabo mu rugo rw'Impinganzima rwa Huye, basabanye n'ababyeyi bo muri ru rugo, ndetse babagenera n'impano zitandukanye, bishushanya urugwiro n'urukundo umwana wese yagirira umubyeyi we.

    Ishyirahamwe ry'Abaganga b'Inzobere b'indwara z'abagore mu Rwanda( Rwanda Society of Obstetricians & Gynaecologists) ryatangiye mu mwaka wa 2010, rikaba rigizwe n'abaganga b'inzebere bagera ku 120.

    Abenshi bahisemo gutahana uduseke nk’urwibutso

    Aba baganga banyuzwe cyane n’uduseke tubohwa n’intwaza kuko twuje ubwiza

    Bari bafitanye urugwiro

    Basabanye biratinda ndetse bacinya n’akadiho

    Byari ibiganiro koko nk’iby’ababyeyi n’abana

    Dr Nkubito Gatera Valens na bagenzi be bashimye ibikorwa by’intwaza za Huye

    Dr Nkubito Gatera Valens, Umuyobozi wungirije wa RSOG, yavuze ko bahisemo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, basura aba babyeyi b’Intwaza kuko nabo bagaragaje icyo kwibuka abantu biyubaka bivuze.

    Ni ababyeyi bagira n’umwanya wo gukora imirimo itandukanye y’amaboko kuko nk’utu duseke na furari ni bo babiboshye

    Nyuma yo kuganira no gusabana n’aba babyeyi, hafashwe ifoto y’urwibutso

    Uyu muryango ugizwe n’abanyamuryango 120


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzobere-mu-kuvura-indwara-z-abagore-zemereye-ubuvuzi-abatuye-mu-mpinganzima-i