Blog

  • Apotre Mignonne yahaye ibihembo aba Legends… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuwa Kane tariki 13 Kamena 2024 ku munsi wa 5 w'igiterane ngarukamwaka cyitwa 7 Days of Worship [Iminsi 7 yo kuramya Imana]. Cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku Ubumwe Grande Hotel kuva saa Moya z'ijoro. Cyitabiriwe n'abantu bacye bari bahawe ubutumire, gikurikirwa n'ibihumbi n'ibihumbi mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Iki giterane cyubakiye mu nsanganyamatsiko ivuga ngo “Make It Known” [Bimenyekane] iboneka muri Habakuki 3:2 “Uwiteka we numvise inkuru zawe zintera ubwoba, Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka, hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha, mu burakari wibuke kubabarira.”

    Cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye barimo Rev. Dr. Antoine Rutayisire, Rev.Ruzibiza Viateur, Rev.Grace Kapswara. Cyatumiwemo kandi abaramyi basizwe amavuta y’Imana barimo Simon Kabera, David Nduwimana, Alex Dusabe, Rene Patrick & Tracy na Precious Stone izwi nka PS akaba ari umutwe w'abaririmbyi ukunzwe cyane mu kuramya no guhimbaza Imana.

    Iki giterane cy'iminsi 7 cyakomeje kuri uyu wa Kane, mu mwihariko wo gusangira n'abaramyi ijambo ry'Imana ndetse n'ifunguro rya nimugoroba (Dinner). Ni ibirori byitabiriwe n'abahanzi, abaririmbyi, aba Producer, abanyamakuru, n'abandi banyuranye baba muri Gospel mu buzima buri munsi, bakaba bari batumiwe n'Umubyeyi akaba n'Umushumba Apostle Mignonne.

    Muri ibi birori hatangiwemo ibihembo ku bantu batandukanye bakoze ibikorwa by'indashyikirwa muri Gospel!

    Apostle Mignonne yavuze ko afite abantu benshi muri iyi myaka 10 itambutse cyangwa imyaka 15 mishya 'banyubatse cyane, dufite b'abandi bagiye batwubaka cyane no mu myaka 25 ishize kandi n'ubu bagikomeza. Ndashimira bamwe bari muri Gospel ariko hari n'abantu babiri hano ndi buze gushimira by'umwihariko numvise mu mutima wanjye ngomba gushimira.'

    Apostle Mignonne Kabera yavuze ko imirimo myiza abantu bakora ihora ivuga na nyuma y'uko batakiyikora ndetse n'iyo batakari ku isi y'abazima. Abashimiwe bose hamwe ni 10 ari bo: Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Alex Dusabe, David Nduwimana, Steven Karasira, Guy Badibanga, Theo Bosebabireba, Yvan Ngenzi, Mani Martin na Patrick Nyamitari.

    Umushumba, Umubyeyi, Intumwa, Mama w'Amahanga, Umunyabuntu, Umugwaneza, …ni yo mazina akunze kwitwa Apostle Mignonne, ndetse benshi ntibatinya kuvuga ko ari Mama w'u Rwanda mu buryo bw'Umwuka. Yerekanye ko azirikana ndetse akorwa ku mutima n'imirimo y'abaramyi bakoze bitanze cyane kandi bikokoye mu myaka 15 ishize, agenera ishimwe kuri bamwe muri bo

    Mu gushimira abahanzi bakoreye Imana neza mu myaka 15 ishize, Apostle Mignonne yahereye kuri Aime Uwimana avuga ko uretse kuba umugisha ku mubiri wa Kristo, 'ntabwo nzibagirwa Women Foundation Ministries itangira'. Yavuze ko uyu muhanzi yagaragaje ubwitange bwo ku rwego rwo hejuru, abafasha gutangiza iyi Minisiteri, kandi yari afite inshingano nyinshi.

    Ati 'Nk'umuvandimwe nzi kandi wakoraga umurimo mu buryo budasanzwe, kandi wari ufite inshingano nyinshi, wari ufite n'akazi, usanga abagore bafite iradiyo, kandi bakaba abagore bakunda za ndirimbo [atanga urugero kuri 'Nibebe' ya Rose Muhando], mumbabarire iyo ndirimbo ndayikunda ariko ndashaka kuvuga uko bari bimereye. Aime yaraje aradufasha, ashyiratso itsinda, ashyiraho abaririmbyi, abacuranzi, uyu munsi dufite PS [Precious Stones] ni uko wadufashije.'

    Apostle Mignonne UK yavuze ko Aime Uwimana bakunze kwita Bishop yihariye kuko atarobanura idini, akaba ashyigikira abashumba bose b'amatorero anyuranye mu bwitange bwinshi. Ati 'Uyu ntabwo wamubara ngo ni umukristo w'itorero runaka, ni umwubatsi w'Ubwami bw'Imana mu Rwanda, ni umwe mu bubatsi dufite. Ndashaka kugushimira'.

    Yahise ahamagara Rev. Alain Numa usanzwe Perezida w'Umuryango All Gospel Today akaba akorera umurimo w'Imana muri Eglise Messianique pour la Guerison des ames au Rwanda iyoborwa na Apostle Sosthen Serukiza. Mu gutebya, yavuze ko iyo bahagararanye hari abibeshya ko Rev Alain Numa ari umuterankunga wa Women Foundation Ministries kubera uburyo asa n’abazungu [Se ni umuzungu w’umubiligi].

    Apostle Mignonne yashimiye Aime Uwimana mu izina ry'abashumba, abaramyi, Itorero rya Kristo ndetse no mu izina ry'Umuryango All Gospel Today [AGT] babanamo muri Komite yayo, Aime Uwimana akaba ari umwe mu bajyanama ba AGT. Apostle Mgnonne ati: 'Aradufasha cyane'.

    Aime Uwimana, sekuru w’abahanzi ba Gospel mu Rwanda yahawe igihembo na Apostle Mignonne nyuma y’ukwezi kumwe ahawe ikindi gihembo na Chryso Ndasingwa mu gitaramo cyavereye mri BK Arena kuwa 05 Gicurasi 2024, amushimira ku bwo gushyigikira abanyempano batandukaye. Israel Mbonyi ukunzwe cyane muri iyi minsi, agitangira umuziki, yabwiye inyaRwanda ko umuhanzi afatiraho icyitegererezo ‘Role Model’ ari Aime Uwimana.

    Apostle Mignonne yahise ahamagara Steven Karasira, umunyamakuru umaze imyaka 19 mu itangazamakuru rya Gikristo, ukorera Radio Umucyo nayo iri kwizihiza isabukuru y'imyaka 19 imaze ibonye izuba dore ko yatangiye kuwa 12 Kamena 2005. Ati 'Uyu ni umusaza mutabona ngo ni muto, amaze gukura ariko ntanduta'.

    Apostle Mignonne yakomeje avuga ko Steven yahagararaye nabo ubwo WFM yatangiraga, 'uyu munsi dufite abantu beza benshi urabizi', mu gihe ubwo batangiraga ivugabutumwa nta shusho byari byagafashe ariko muri Gospel. Ati 'Uri mu bantu badufashije cyane nk'umunyamakuru. Mumfashe dushimire Imana cyane ku bw'uyu muntu. Imana iguhe umugisha.'

    Yageze kuri Gaby Kamanzi wamamaye mu ndirimbo 'Amahoro', avuga ko 'Gaby ntakunda amatiku, iyo abonye ahantu hari amatiku arakwepa, ntakunda ibibazo'. Yavuze ko Gaby afite umutima mwiza kugera aho ananirwa guhakanira abantu iyo bagize icyo bamusaba cyangwa bamutumiramo ariko we ntabyiyumvemo, akababaza ibibazo byinshi bigamije gusobanuza neza, akenshi bikarangira abemereye, ati 'Imana iguhe umugisha'.

    Apostle Mignonne yashimiye Theo Bosebabireba ufatwa nka nimero ya mbere mu Karere mu bakora umuziki wa Gospel bakunzwe cyane, anahishura ko hari umunsi baganiriye amusaba kugaruka mu murimo w'Imana. Mu 2018 ni bwo Theo Bosebabireba yahagaritswe na ADEPR azira imyitwarire mibi, amara imyaka 4 atemerewe kuririmba muri iri Torero no kujya ku Igaburo Ryera.

    Nubwo yatenzwe, ntabwo yari yarinangiye ahubwo byatewe n'Abayobozi ba ADEPR bateranaga umupira ku kibazo cye. Theo yasabye imbabazi inshuro nyinshi, akazihabwa ku mudugudu we, anitabira icyumba cy'amasengesho ariko uwari Umuvugizi Wungirije Rev Karangwa John yanga kuzimuha. Byashavuje cyane Theo, ariko akomeza kwinginga Imana. Mu mpera za 2022 ni bwo yahawe imbabazi ku buyobozi bwa Rev Isaie Ndayizeye.

    Apostle Mignonne ati 'Hari umunsi twaganiriye ndamubwira nti 'Theo igarukire, tugume muri ubu bwami dukorere Imana'. Ndashimira Imana ko agira umutima umenetse, Theo ntabwo ajya ahakana ibyaha bye, ashobora no kukubwira ati 'ahubwo byarakomeye nyuma ya cya gihe, hiyongeraho n'ibindi mushumba', ariko Theo akagira umutima wa Zahabu'.

    Yavuze ko Theo Bosebabireba ari umuririmbyi ufasha abantu bose, ubarizwa muri ADEPR. Avuga ko bimwe mu bintu byamushimishije ni ukumva ko Theo yasubiye ku Igaburo ryera icyo gihe, kuko yakumburaga cyane ameza y'Umwami. Yongeyeho ati: 'ntabwo wakumbura ameza y'Umwami utari umukristo. Imana iguhe umugisha'.

    Yatanze urugero ku murimo ukomeye Theo Bosebabireba akora, avuga ko hari ibiterane binini bijya bibera mu Rwanda, bikitabirwa n'abagera ku bihumbi 100 ariko nta munyamamerika wabitegura adafite Theo. Urugero rwa hafi rw'ibyo yaririmbyemo ni ibyateguwe na 'A Light to The Nations' iyoborwa ku Isi na Ev. Dr. Dana Morey naho muri Afrika ikayoborwa na Pastor Dr. Ian Tumusime, byabereye mu Ntara y'Iburasirazuba mu 2023 na 2024, bikitabirwa n'imbaga.

    Mu bandi Apostle Mignonne yashimiye harimo na Alex Dusabe umwe mu nkingi zikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Ati 'Reka mbabwire ikintu yakoze, niba warakinesheje ubwo nta kibazo, ariko niba utarakinesheje uze kumukomera mu mashyi. Ndabyibuka twajyaga tujya mu bitaramo bya Alex Dusabe kuva kera, tujya mu by'abantu benshi, kandi ni byo koko ni abo kubahwa;

    Hanyuma umunsi umwe aratubwira ati 'Ibitaramo byanjye abantu bose babizamo ni ubuntu,..ndabitegura ku buntu, ndashaka ko abantu bakizwa. Kubitegura ku buntu si uko ibintu ari iby'ubuntu, urabitegura, bikakuvuna, ariko ndashaka ko hatagira umuntu bizagora' '.

    Apostle Mignonne yavuze ko hari kera ariko na n'uyu munsi arabyibuka kandi bikamukora ku mutima. Yavuze ko Alex Dusabe ari umukristo watanze umusanzu ku mubiri wa Kisto, ati 'Waratwubatse cyane,,..indirimbo Imana yaguhaye zifasha bose. Imana rero iguhe umugisha cyane.' Alex Dusabe wari uri kumwe n'umugore we, yahise ashyikirizwa igihembo cye.

    Undi washimiwe ni umutaramyi Ivan Ngenzi [Ngenzi y'Intore] wahawe igihembo ku bwo guharurira inzira abahanzi bakora injyana Gakondo barimo Josh Ishimwe ugezweho cyane muri iyi minsi. Apostle Mignonne yavuze ko kuba aba bahanzi muri Gakondo bari gukora neza ni uko uyu Ngenzi y'Intore yabaharuriye inzira. Ati 'Turashimira Imana cyane nubwo hari abandi benshi bari mu mujyi no mu byaro tutamenye ariko byibura abahagararire. '

    Apostle Mignonne yashimiye kandi Guy Badibanga wamamaye mu guhimbaza Imana mu ndirimbo ziri mu mudiho ukoreshwa cyane muri DRC, akaba ari inshuti y'akadasohoka ya Aime Uwimana kuko aho wabonaga umwe, byanze bikunze n'undi yababa ari hafi aho. Guy Badibanga yamamaye mu ndirimbo 'Shangiliyeni Bwani' ndetse n'iyo yakoranye na Aime Uwimana yitwa 'Nditabye Yesu'.

    Yavuze ko Guy Badibanga ashobora kuba yaragize ibibazo byo kuririmbira abanyarwanda 'kubera ko tutari duhuje umuco', ati 'Sinzi ko mubyumva, byari bigoye nko kuva i Lubumbashi cyangwa se i Kinshasa, ukabwiriza/ukaririmba imbere y'umuntu w'i Kamembe, akabanza akakureba gutya agasanga ntiwuzuye, indirimbo itarasohoka. Ndashimira Imana cyane yabahaye kwihangana'.

    Yanashimiye David Nduwimana waturutse muri Australia ariko akaba ari Umurundi, avuga ko uko yamubonye muri 2011 ari ko akimeze na n'uyu munsi. Uyu muramyi ari mu bamuziki bakomeye ku Isi. Niwe utera indirimbo y'igihugu cya Australia mu mikino ikomeye ya Rugby. Yavuye mu Burundi mu 2013, ajya muri Australia nta muntu aziyo, akomeza umuziki ndetse ubuzima bumuryohera nk'ubuki kubera ubuhanga bwe mu muziki.

    Apostle Mignonne yavuze ko hari abandi bantu babiri akunda cyane kabone nubwo baba bo batabizi, 'ni abantu baduhesheje umugisha'. Ati 'Ubu ntabwo wenda baririmbira muri Gospel ariko indirimbo zabo ntizapfuye', abo ni Mani Martin ndetse na Patrick Nyamitari.

    Yahamagaye Mani Martiin ati 'urabizi ko ngukunda cyane', asaba iteraniro kuririmba indirimbo ye aririmbamo 'nkumbuye kuzarebana na Yesu tutagitandukana, nkumbuye kumva indirimbo Yera, nkumbuye kuba mu gitaramo, nkumbuye indirimbo ya Mose n'iy'Umwana w'Imana'.

    Yashimye ko Imana ariyo yahaye Mani Martin agakiza, 'nta muntu wakaguhaye', Ati 'Icyo ni cyo nkundira Imana, tugahawe n'abantu bakatwambura, …ndashaka kukubwira ko Imana yaguhaye agakiza ni ya yindi, Imana yaguhaye indirimbo, ikayiguha mu ijoro rimwe, ikayiguha cya gihe iracyari ya yindi'.

    Apostle Mignonne yavuze ko abanyempano bashobora gupfa ariko indirimbo zabo ntizipfa ati 'Apostle Mignonne nubwo atarapfa ariko hari igihe azataha, si ubu wenda, Imana imbabarire izantware mu bazazamukana n'Itorero [Yesu agarutse], ariko ibyo twatanze ntabwo bizapfa.

    Ndashaka gushimira Imana y'uko Martin ariho, hari abantu bamukunda batabimubwiye, bamukunda bari bonyine, njya numva indirimbo za Martin iyo ndi kumusengera nzamura indirimbo ye nkavuga nti 'Mana umwibuke kandi umusure'. Numvise nshaka kugushimira umurimo wakoze n'indirimbo, Imana iguhe umugisha.'

    Apostle Mignonne yagarutse no kuri Patrick Nyamitari. Iteraniro ryose ryahise rimwakiriza indirimbo ye 'Messiah' yakunzwe mu buryo bukomeye. Nawe yahise abiyungaho, bafatanya kuririmba, bati: 'Uri Kristo uri Messaih, uri umwana w'Imana. Nta wundi nakwirukira ni wowe ufte amagambo y'ubugingho.' Apostle Mignonne ati 'Indirimbo zabo zirasizwe n'iyi saha, uraziririmba ukumva sinzi ukuntu bimeze, amavuta si ikintu'.

    Yakomeje kuvuga ku bigwi bya Patrick Nyamitari wakunzwe bihebuje muri Gospel mu myaka ya kera, ariko nyuma akaza kujya mu muziki usanzwe, ati 'Ni bande bibuka y'uko amagufwa ya Elisa ngo bayatayeho umuntu wapfuye arangije arazuka'?. Turabakunda Patrick, uri imfura, uri umuntu muzima kandi warakoze gukunda Imana ariko ni nayo yagukunze mbere. Ndabizi ko uzambwira twicaranye umbwire uko mwahuye.'

    Yavuze ko byari ibihe bigoye ubwo aba bahanzi yashimiye baririmbaga izi ndirimbo zabo zamamaye, ati 'Bamwe bari bato, abandi bari ibisenzegeri, abandi barabuze ababyeyi babo, bamwe amateka yakomeje kubakamura', ariko bashora imizi mu gukorera Imana bibavuye ku ndiba y'umutima, basana imitima y'abanyarwanda benshi bari bari mu bihe bigoye cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Apostle Mignonne yagize ati 'Byari ibihe bigoye cyane kwisanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ibyashoboraga kuba byasubiza umuntu inyuma byari byinshi, ni ubuntu bw'Imana kuba tukibirimo, ubwo buntu bw'Imana nibwo buzongera bugakora ibikomeye. Turabakunda aho muri hose mujye mumenya ko tubakunda.'

    Yakomoje ku nkuru y'umwana w'ikirara yo muri Bibiliya ivuga ko ubwo uwo mwana yari agarutse mu rugo, se yakoresheje ibirori bikomeye anabaga ikimasa. Yakoresheje iyi nkuru mu kumvikanisha ko kubona aba bahanzi mu nzu y'Imana bakoreyemo umurimo ukomeye ari inkuru iryoshye kurusha ubuki, bikaba byaba akarusho bagarutse burundu. Ati 'Hari urugo muvamo, ariko uru rugo rwa Kristo rurabakunda cyane, Imana ibahe umugisha'.

    Patrick Nyamitari wamamaye mu ndirimbo 'Ni we Messiah', 'Uri Imana' n'izindi, yananiwe kwiyumanganya ashimira cyane Apostle Mignonne, avuga ko ari umubyeyi ndetse akaba amufata nka Mama w'igihugu mu buryo bw'Umwuka. Yavuze ko ibihembo bahawe, bigaragaza ko Imana yahaye Apostle Mignonne kuba umuntu udasanzwe, 'ni ibintu bikora cyane ku mutima'.

    Yagize ati 'Uyu mubyeyi benshi tumubona ku mbuga nkoranyambaga, ariko ni Mama w'igihugu mu buryo bw'Umwuka, ni we Imana yatanze ku gihugu kugira ngo akore muri iki gihe. Adukoraho aho turi hose, tukumva hari ukumurikirwa mu buryo bw'Umwuka kumuturutseho,

    Noneho ibi nabyo biri mu bintu bigaragaza ko Imana yamuhaye kuba umuntu udasanzwe, ni ibintu bikora cyane ku mutima. Iyo ntaza kuhaba nari kuba mpombye cyane, mu buryo bw'Umwuka hari ikintu kiba kibaye, Imana imuhe umugisha cyane, uri umubyeyi.'

    Yavuze ko atava imbere y'iteraniro atavuze ku bantu batumye akunda kuririmbira Imana, dore ko ari ho yatangiriye umuziki, abo akaba ari Aime Uwimana, Alex Dusabe na Gaby Kamanzi. Ati 'Nshobora kuba ntarabibabwiye ariko twakuriye ku biganza bya Aime Uwimana, ibiganza bya Alex Dusabe, ni abantu warebaga kuri Televiziyo ukavuga uti 'nanjye ndashaka kuvuga muri njye hakavamo nka biriya' '.

    Patrick Nyamitari yahise aririmba indirimbo 'Nta kindi kimbeshejeho' ya Aime Uwimana FT Gaby Kamanzi, baririmbamo bati 'Nta kindi kimbeshyejeho, ni urukundo rwawe Yesu, ni imbabazi zawe…' Abahawe ibihembo bose bafatanyije na Aime Uwimana kuririmba iyi ndirimbo yamamaye cyane mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Abanyamuziki 10 bashimiwe na Apostle Mignonne banarimbanye indirimbo 'Umuyoboro' ya Alex Dusabe ndetse n'indirimbo ya Richard Nic Ngendahayo yatewe na Gaby Kamanzi wabaga no mu baririmbyi bafashaga uyu Ngendahayo mu ndirimbo zitandukanye.

    Apostle Mignonne yikije ku nsanganyamatsiko y'iki giterane ari yo 'Make It Known' [Bimenyekane], mu ijwi rirangurura kandi ryuje ubuhanuzi, ati 'Reka bimenyekane ko mu Rwanda dufite abaramyi badasanzwe. Babyukanye imbaraga, babyukanye ubushobozi.'

    Nyuma yo gusangira ijambo ry'Imana n'ifunguro rya ninjoro mu mugoroba waanzwe n'amashmwe asendereye ku Mana ku bwa nyinshi yakoresheje abaramyi baharuriye nzira abariho ubu nabo bakunzwe, Theo Bosebabireba yahawe akanya gato aririmba indirimbo zitandukanye zirimo bacinyira Imana umudiho, abitabiriye bose bataha batabishaka.

    Apostle Mignonne Kabera ashimirwa na benshi umutima mwiza agira

    Apotre Mignonne Kabera ni umubyeyi w'abana batatu yabyaranye n'umugabo we Eric Kabera, ndetse afite abandi benshi mu buryo bw'Umwuka. Ni we watangije umuryango witwa Women Foundation Ministries n'urusengero rwitwa Nobel Family Church. Yavukiye i Burundi aranahakurira kuko ari ho ababyeyi be bari barahungiye.

    Ni umunyarwandakazi ufite izina rikomeye muri Afrika mu Iyobokamana, akaba umwe mu bagore bimitswe nka Apostle bwa mbere mu Rwanda. Ni we washinze kandi akaba n’umuyobozi wa Noble Family Church ariko azwi cyane nk’uwashinze akaba n'Umuyobozi wa Women Foundation Ministries ihuriza hamwe abaturuka mu matorero atandukanye.

    Women Foundation Ministries ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, washinzwe n'Intumwa Alice Mignone Kabera Umunezero mu mwaka wa 2006 ndetse kugeza uyu munsi akaba ari we uwuyoboye. Uyu muryango uzwi mu bikorwa bitandukanye bishingiye ku myemerere birimo kubaka umuryango nyarwanda binyuze mu mugore.

    Mu bihembo amaze guhabwa harimo igihembo cya Sifa Reward ku bw'ibikorwa byimpuhwe, ategura buri mwaka bizwi nka “Thanksgiving'. Ategura ibiterane byinshi buri mwaka bigamije kogera ubushobozi bw'umugore muri sosiyete yu Rwanda, nka “Abagore Bose Hamwe” [All Women Together] mu nsanganyamatsiko ivuga ngo 'Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi'.

    Igiterane cy'umwaka ushize cya All Women Together, cyatumye aca agahigo ko kuba Umupasiteri wa mbere wateguye igikorwa gikomeye kikitabirwa na Madamu Jeanette Kagame. Cyabereye muri Kigali Conventional Center, cyitabirwa n'abarimo umuramyi w'icyamamare Sinach wo muri Nigera ufatwa nk'umuhanzikazi wa mbere ku Isi mu muziki wa Gospel.

    Apostle Mignonne afite kandi igihembo cya Groove Award Rwanda yahawe kubera uruhare runini yagize mu muziki wa Gospel n’itangazamakuru. Uretse gushyigikira abahanzi, ni inshuti y'urubyiruko rurimo n'ibyamamare kugeza aho benshi bayoboka WFM yatangije, muri abo harimo Miss Rwanda 2020 Ishimwe Naomie, Miss Queen Kalimpinya, Ntarindwa Diogène (Atome), Kate Bashabe, Billy Irakoze uzwi cyane muri sinema n'abandi.

    Alex Dusabe hamwe n’umugore we ubwo bakiraga igihembo bahawe na Apostle Mignonne

    Theo Bosebabireba yanyuzwe cyane n’igihembo yahawe


    Patrick Nyamitari yashimye cyane Apostle Mignonne, avuga ko ari umubyeyi w’igihugu mu buryo b’Umwuka


    Theo Bosebabireba yakozweho cyane n’igihembo yahawe n’Umubyeyi Apostle Mignonne, ashaka no kurira ariko ariyumanganya amarira ye y’ibyishimo atemba ajya mu nda


    Gaby Kamanzi yanezerewe ubwo yahuraga na Mani Martin akibuka ibihe byiza bagiriye mu nzu y’imana

    Apostle Mignonne yavuze ko akunda cyane Mani Martin ku bw’imbuto nziza yabibye mu murimo w’Imana

    Guy Badibanga ari mu baramyi b’aba Legends bashimiwe na Apostle Mignonne

    Bishop Aime Uwimana afatwa nka Sekuru w’abahanzi ba Gospel mu Rwanda

    Apostle Mignonne aramukanya na Bishop Aime Uwimana umubyeyi w’abaramyi bo mu Rwanda 

    Steven Karasira hamwe na Mani Martin bakoranye umurimo w’Imana mu myaka ya kera

    Fabrice Nzeyimana ni umwe mu bigishije ijambo ry’Imana muri uyu mugoroba udasanzwe

    Gaby Kamanzi yashimiwe ku bw’umurimo w’Imana akora mu kwitanga kwinshi kuva mu myaka 15 ishize

    Ngenzi w’Intore yashimiwe ku bwo guharurira inzira abahimbaza Imana mu njyana Gakondo

    Apostle Mignonne yashimiye abahanzi anabibutsa ko ibihangano byabo bizahoraho bivuga ubutumwa bwiza

    David Nduwimana ari mu baramyi bakomeye mu Karere kandi barambye mu muziki

    Theo Bosebabireba byamurenze kumva ko yagenewe igihembo na Apostle Mignonne

    Baririmbye indirimbo ya buri muhanzi wahawe igihembo biryohera cyane iteraniro ryose

    Jesca Mucyowera, umuhanzikazi wo guhangwa amaso muri iki gihe kubera ubutunzi buhambaye buri muri we yitabiriye ibi birori byashimiwemo bakuru be mu muziki wa Gospel

    Abaramyi Bosco Nshuti, Arsene Tuyi na Daniel Svensson bari mu bitabiriye ibi birori

    Nta rungu mu birori byayobowe na kizigenza Tracy Agasaro umunyamakuru wa RBA akaba n’umuramyi uririmbana n’umugabo we mu itsinda Rene & Tracy

    Umuramyi Confi ushobora kuba ariwe wa mbere mu Rwanda uzi gusirimba cyane yitabiriye ibirori byashimiwemo bakuru be mu muziki

    Prosper Nkomezi uherutse gukora igitaramo cy’amateka muri Camp Kigali ni umwe mu bitabiriye iki giterane kidasanzwe cya Women Foundation Ministries

    Apostle Mignonne akomeje kwerekwa urukundo rwinshi yaba mu Rwanda, Amerika n’i Burayi, bitewe ahanini n’ibikorwa bye bivuga byiganjemo iby’ubugiraneza

    REBA UKO BYARI BIMEZE KU MUNSI WA 5 W’IGITERANE 7 DAYS OF WORSHIP

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144015/apotre-mignonne-yahaye-ibihembo-aba-legends-10-barimo-aime-uwimana-gaby-bosebabireba-mani–144015.html

  • Paul Kagame, Frank Habineza na Mpayimana Phil… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, mu kiganiro cyatambutse imbona nkubone kuri Televiziyo Rwanda, ni nyuma y'uko ku wa 6 Kamena 2024, hasohotse urutonde rw'agateganyo.

    Iyi Lisite ntakuka yatangajwe hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda mu ngingo yaryo ya 99 iteganya ibisabwa Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika;

    Hashingiwe na none ku Itegeko Ngenga N° 001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora nk'uko ryavuguruwe, mu ngingo zaryo iya 73, iya 74, iya 75, iya 81, iya 82, iya 83, iya 84, iya 85, iya 86 n'iya 88;

    Hanashingiwe kandi ku Mabwiriza ya Komisiyo y'Igihugu y'Amatora N˚ 001/24 yo ku wa 19/02/2024 agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite yo mu mwaka wa 2024 mu ngingo zayo, iya 62, iya 63 n'iya 64.


    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko Kagame Paul, Frank Habineza na Mpayimana Philippe bujuje ibisabwa mu guhatanira kuyobora u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144017/paul-kagame-frank-habineza-na-mpayimana-philippe-bemerewe-bidasubirwaho-guhatanira-kuyobor-144017.html

  • Amakipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe n’aya Uganda abura itike ya ‘AfroBasket’ #rwanda #RwOT

    Amakipe y’igihugu y’u Rwanda mu batarengeje inmyaka 18 abahungu n’abakobwa muri Basketball yatsindiwe ku mukino wa nyuma n’aya Uganda ahita abona itike AfroBasket izabera muri Afurika y’Epfo.

    Kuva tariki ya 9 aya makipe y’u Rwanda ari muri Uganda aho yitabiriye iyi mikino ya Zone V mu rwego rwo gushaka itike ya AfroBasket.

    Amakipe yombi y’u Rwanda yageze ku mukino wa nyuma akaba yahuye n’aya Uganda hose aratsindwa. Uganda mu bakobwa yatsize u Rwanda amanota 82-52.

    Umukino wa nyuma mu bahungu ukaba wahuje Uganda yari imbere y’abafana ba yo ndetse n’u Rwanda. Abasore b’u Rwanda bakaba babanje kugorwa no kumenyera abafana.

    Uganda yatangiye umukino iri imbere y’u Rwanda ndetse iza no kugera aho ishyiramo amanota 5 y’ikinyuranyo, gusa abahungu b’u Rwanda baje kugabanya aya manota maze agace ka mbere karangira Uganda iri imbere n’amanota 19-17.

    Abahungu b’u Rwanda bagize agace ka kabiri keza cyane aho baje gukuramo iki kinyuranyo ndetse bashyiramo n’andi manota aho yagatsinze amanota 17-10 ya Uganda. Amakipe yagiye kuruhuka ari 34 y’u Rwanda kuri 29 ya Uganda.

    Nk’imikino yagiye ibanza, u Rwanda rwagiye rugorwa cyane n’agace ka gatatu n’uyu munsi niko byagenze. Mu gace ka gatatu Uganda yaje gukuramo aya manota y’ikinyuranyo itsinda aka gace ku manota 22-16 y’u Rwanda.

    Iminota ya mbere y’agace ka kane u Rwanda rwagakinnye neza aho mu minota itanu ya mbere babifashijwemo na Chritsian Iranzi na Kayijuaka rwari rwamaze gukuramo inota rimwe rwarushwaga bashyizemo andi 4.

    U Rwanda ntabwo rworohewe n’iminota 4 ya nyuma kuko rwari rwamaze kuzuza amakosa, byatumye aya manota yose Uganda iyakuramo.

    U Rwanda rwaje gutakaza umukino mu masegonda 50 ya nyuma aho Rwanganyaga na Uganda 62-62 ariko Uganda igahita itsindamo amanota 4. Byaje kurangira u Rwanda rutakaje uyu mukino ku manota 69-68.

    Abakobwa batsinzwe na Uganda ku mukino wa nyuma

    Abakobwa begukanye umwanya wa 2

    Abahungu na bo batsinzwe na Uganda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-y-igihugu-y-u-rwanda-yatsinzwe-na-uganda-abura-itike-ya-afrobasket

  • Kagame, Habineza na Mpayimana bemerewe bidasubirwaho guhatana mu matora ya Perezida – #rwanda #RwOT

    Aba bakandida bari batangajwe by'agateganyo n'iyi Komisiyo tariki ya 6 Kamena 2024, nyuma y'aho NEC isanze mu bagera ku icyenda bari batanze kandidatire, ari bo bujuje ibisabwa kugira ngo bazahatanire uyu mwanya.

    Manirareba Herman, Hakizimana Innocent, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Rwigara Nshimiyimana Diane na Mbanda Jean bakuwe ku rutonde, kubera ko batari bujuje ibisabwa birimo imikono y'abantu 600, icyemezo cya komisiyo n'inyandiko ziherekeza kandidatire kuri bamwe.

    Paul Kagame uyobora u Rwanda, Dr. Habineza wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko na Mpayimana ukora muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu nibo bari bahatanye mu matora y'Umukuru w'Igihugu yo mu 2017.

    Mu matora ya 2017, Kagame ni we watsinze aya matora ku majwi 98,8%. Mpayimana we yagize 0,73%, naho Dr Habineza agira 0,48%. Muri rusange, hatoye Abanyarwanda 6.769.514 muri 6.897.096 bari kuri lisiti y'itora.

    Muri Werurwe 2024, ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bemezaga Kagame nk'umukandida uzabahagararira, yabashimiye icyizere bamugiriye, ashimangira ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwageze kuri byinshi bikwiye gusigasirwa.

    Yagize ati 'Tuzi aho igihugu kivuye n'aho kigeze, ndabashimira ko mubigiramo uruhare rugaragara. Ikindi, mbashimira icyizere muhora mungirira cyangwa mukomeza kungirira.'

    Mpayimana watangaje muri Werurwe 2024 ko azatanga kandidatire, yasobanuye ko adafite gahunda yo guhindura ibyiza u Rwanda rwagezeho, ahubwo ko yifuza kubyongera, agakosora n'ibitagenda neza.

    Ati 'Icya mbere ni uko Abanyarwanda turi ikipe imwe. Niba duhinduye ubutegetsi, hari Abanyarwanda benshi twongera tugakora indi kipe, tugahindura imikorere imwe n'imwe, imyiza tukayigumana, iyari itangiye gucumbikira tukayihindura, tukongeramo ingufu, noneho ya kipe yatsindaga, ukabona ahubwo irushijeho gutsinda.'

    Dr Habineza, tariki ya 20 Gicurasi 2024 ubwo yatangaga kandidatire, yagaragaje ko afite icyizere cyo gutsinda, bitandukanye no mu 2017; aho amashyaka agera ku icyenda yari ashyigikiye umukandida wa FPR-Inkotanyi bari bahatanye.

    Yagize ati 'Ni byo koko ubushize mu matora y'Umukuru w'Igihugu ntabwo twabonye amajwi ahagije ariko twibuke ko twari ishyaka ryonyine mu gihugu rihanganye n'andi mashyaka icyenda. Ntabwo yari umukandida wa FPR-Inkotanyi gusa, yari umukandida w'andi mashyaka yose uko uyazi.'

    Nyuma yo gutangaza bidasubirwaho abakandida, biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira tariki ya 22 Kamena, birangire ku ya 13 Nyakanga 2024. Tariki ya 14 n'iya 15 Nyakanga 2024, hazaba amatora y'Umukuru w'Igihugu ku Banyarwanda bari mu Rwanda no hanze yarwo.

    Paul Kagame yatanze kandidatire tariki ya 17 Gicurasi

    Mpayimana yatanze kandidatire tariki ya 30 Gicurasi

    Dr Habineza yatanze kandidatire tariki ya 20 Gicurasi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kagame-habineza-na-mpayimana-bemerewe-bidasubirwaho-guhatana-mu-matora-ya

  • Nyuma y'imyaka 7 akinira APR FC, Buregeya Prince yatandukanye n'ikipe y'Ingabo z'Igihugu #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe y'Ingabo z'Igihugu y'u Rwanda, APR FC yatangaje ko yatandukanye na Myugariro Buregeya Prince wari uyimazemo imyaka 7.

    Nk'uko ku ruhande rw'Ikipe ya APR FC babitangaje ndetse n'umukinnyi ku giti cye akabitangaza, hashtizweho akadomo k'urugendo rwa Buregeya muri iyi kipe yatwaranye nayo ibikombe bitandukanye by'Imbere mu Gihugu.

    Binyuze ku rubuga rwa X rwahoze ruzwi nka Twitter, APR FC yashimiye Buregeya kubw'Igihe cyose yamaze muri iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya Shampiyona.

    APR FC yagize iti'Reka Dufate umwanya tugushimire ndetse tunacyeze ibihe byiza twagiranye n'ikipe yacu. Ubwitange, Umuco wa kiyobozi, Umurava no gukunda Intsinzi Nibyo byakuranze Mugihe Cyose twari kumwe mu muryango Wacu. Tukwifurije Amahirwe masa mu kiragano gishya. INTARE RIMWE, INTARE ITEKA!'.

    Buregeya Prince wigeze no kuba umwe muba Kapiteni ba APR FC atandukanye nayo amaze gutwarana nayo ibikombe bitanu bya shampiyona y'u Rwanda byikurikiranya.

    Ibi birimo bibiri batwaye muri Shampiyona y'u Rwanda badatsinzwe umukino n'umwe ubwo bari kumwe n'umutoza Adil Erradi Muhammed ndetse na Thierru Froger uyiherukamo.

    Buregeya Prince w'imyaka 24 atandukanye na APR FC yari amazemo imyaka 7, yageze muri iyi kipe avuye mu ikipe y'abato bayo ya Intare Football Academy.

    Usibye gutandukana kw Buregeya na APR FC, iyi kipe y'Ingabo yatangaje kandi ko Mugisha Frank ariwe muvugizi mushya w'Abafana bayo, akaba asimbuye kuri uyu mwanya Kalinda Emile.

    The post Nyuma y'imyaka 7 akinira APR FC, Buregeya Prince yatandukanye n'ikipe y'Ingabo z'Igihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-7-akinira-apr-fc-buregeya-prince-yatandukanye-nikipe-yingabo-zigihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimyaka-7-akinira-apr-fc-buregeya-prince-yatandukanye-nikipe-yingabo-zigihugu

  • Umupolisi ukomeye muri Kenya yapfuye arasiwe mu rukiko azira iki? #rwanda #RwOT

    Umupolisi ukomeye ku rwego rwo hejuru wo mu gihugu cya Kenya yishwe arashwe nyuma y'uko arashe umucamanza mu rukiko mu murwa mukuru wa Nairobi.

    Uyu mupolisi w'ipeti rya 'Chief Inspector of Police' (CIP) yarashe umucamanza mukuru Monica Kivuti wo mu rukiko rwa Makadara, nyuma gato yuko afashe icyemezo mu rubanza amakuru avuga ko umugore we aregwamo, icyemezo beshi bakeka ko kitamushimishije.

    Bivugwa ko uwo mupolisi w'igikomerezwa yarakajwe n'icyemezo cy'urukiko cyo kuburizamo gufungurwa by'agateganyo kw'umugore we nyuma y'uko yari yarabuze.

    Uwo mupolisi mukuru, watangajwe ko yitwa Kipchirchir Kipruto, ukuriye stasiyo ya polisi yo mu mujyi wa Londiani, mu burengerazuba bwa Kenya, yahise asohora imbunda arasa umucamanza, aramukomeretsa.

    Abandi bapolisi bakuru bari bari mu rukiko basubije ako kanya, umwe muri bo arasa uwo mupolisi mukuru watangiye kurasa, aramwica ako kanya.

    Muri uko kurasana, abandi bapolisi bakuru batatu bakomeretse, nkuko bikubiye muri raporo ya polisi y'ukuntu byagenze. Uwo mucamanza n'abapolisi bakuru bakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro.

    Urwego rw'ubucamanza rwa Kenya rwavuze ko uwo mucamanza 'yasheshe kurekurwa by'agateganyo hatanzwe ingwate ku muntu ushinjwa utaritabye urukiko ndetse wari wananiwe gutanga ibisobanuro bishimishije ku kutitaba urukiko'.

    Itangazo ry'urwo rwego ryagize riti: 'Ako kanya iki cyemezo kigitangazwa, umuntu yarashe umucamanza amukomeretsa mu mayunguyungu.'

    Iryo tangazo ryavuze ko amakuru y'ibanze avuga ko 'uwarashe ari umupolisi mukuru washakanye n'ucyekwa'.

    Polisi ya Kenya yavuze ko uwo mupolisi mukuru yari ari mu rukiko 'ku mpamvu zitazwi'.

    Polisi ya Kenya yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateje uko kurasa.

    Urwego rw'ubucamanza rwavuze ko ruzavugurura ingamba z'umutekano ndetse rwijeje umutekano abakozi bo mu bucamanza n'abandi bagana inkiko.

    Umwanditsi mukuru w'ubucamanza Winfridah Mokaya yagize ati: 'Nk'umuryango w'ubucamanza, twifurije mugenzi wacu gukira vuba. Tunihanganishije umuryango w'umupolisi mukuru wapfiriye muri ibi byabaye bibabaje.'

    The post Umupolisi ukomeye muri Kenya yapfuye arasiwe mu rukiko azira iki? appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umupolisi-ukomeye-muri-kenya-yapfuye-arasiwe-mu-rukiko-azira-iki/

  • Minisitiri Ugirashebuja yibukije abapolisi bakuru basoje amasomo ko umwuga wabo ari umuhamagaro – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ubwo yitabiraga umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku bapolisi bakuru 34 basoje amasomo mu bijyanye n'imiyoborere 'Senior Command and Staff Course, wabereye mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda, National Police College riherereye mu Karere ka Musanze.

    Iki ni icyiciro cya 12 gisoje amasomo yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye birimo Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Somalia, Sudani y'Epfo na Tanzania.

    Ni ibirori byitabiriwe n'abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Dr Emmanuel Ugirashebuja, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Gen (Rtd) James Kabarebe, Umugaba w'ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi n'abayobozi bakuru ba Polisi zo mu bihugu icyenda byitabiriye ayo masomo.

    Minisitiri w'Ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja, yagaragarije abapolisi ko umwuga bakora ari umuhamagaro bityo ko bakwiye kuwukora kinyamwuga.

    Yakomeje ati 'Igipolisi kirenze kuba umwuga ahubwo ni umuhamagaro, gisaba umuhate, ubunyangamugayo no kumenya inshingano za we. Mufate uwo muhamagaro muwukunze kandi mumenye ko imirimo yanyu ari ingenzi cyane kuri sosiyete yacu.'

    Yagaragaje ko mu gihe Isi ikomeje gutera imbere himakazwa ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, abakora igipolisi nabo bakwiye guhora bihugura mu guharanira ko inshingano zabo bazikora mu buryo bukwiye.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri rya Polisi, CP Mujiji Rafiki yagaragaje ko abapolisi bamaze igihe bahugurwa bahawe ubumenyi buzabafasha mu nshingano zabo zitandukanye.

    Yakomeje ati 'Nkuko mugiye mu nshingano nshya, ndabasaba kuyoborana ubunyangamugayo, guhanga udushya, mube ba ambasaderi b'impinduka aho mukorerera. Mukore ibintu mu buryo bwihariye kandi bwa kinyamwuga. Mwahawe ubumenyi kandi bugomba kubaranga mu mikorere yanyu.'

    Muri abo bapolisi harimo abahawe n'impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kwimakaza amahoro no gukemura amakimbirane itangwa na Kaminuza y'u Rwanda n'impamyabumenyi mu miyoborere itangwa na Kaminuza ya African Leadership University.

    Umuyobozi Mukuru wa African Leadership University, Nhlanhla Thwalay, yagaragaje ko iyo biyemeje kwifatanya na Polisi y'u Rwanda kuko iyi Kaminuza ishyize imbere ibirebana no kwihangira imirimo n'umutekano, yemeza ko bazakomeza kwimakaza imikoranire.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Didace Muganga yashimye abapolisi 32 bahawe impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, abasaba gukomeza guharanira kwiyungura ubumenyi mu mirimo bakora ya buri munsi.

    Abasoje barimo Abanyarwanda 21 barimo abapolisi, abakora mu Rwego rw'u Rwanda rushinzwe igorora, RCS, ndetse n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB.

    Aba bapolisi bakuru bahawe amasomo atandukanye agamije kubongerera ubumenyi

    Abapolisi bo mu bihugu icyenda nibo bitabiriye aya masomo

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri rya Polisi, CP Mujiji Rafiki atanga impanuro ku bapolisi bakuru basoje amasomo

    Amafoto: Kwizera Remy Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-ugirashebuja-yibukije-abapolisi-bakuru-basoje-amasomo-ko-umwuga-wabo

  • Sulfo Rwanda yajyanywe mu nkiko na 'Claire' uzwi ku mavuta n'isabune byayo – #rwanda #RwOT

    Aya mavuta n'isabune byiswe 'Claire,' ibirango byabyo bigaragaraho isura y'umukobwa ari we Anne Marie Ndenzako, akaba umukobwa w'Umwami Mwambutsa IV Bangiricenge wabaye Umwami w'i Burundi.

    Uyu mubyeyi usigaye atuye ku Mugabane w'u Burayi mu Bubiligi, mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, yavuze ko muri Gashyantare 2023 yari mu Rwanda aho yari yagiye kumvikana n'uru ruganda kubera ko rwakoresheje ifoto ye mu buryo bunyuranyije n'uburi mu masezerano bagiranye.

    Ndenzako avuga ko amasezerano yagiranye n'uru ruganda yari ukujya ku cyapa cyamamaza mu gihe cy'umwaka gusa ibyo kujya ku birango by'isabune ngo ntibyari birimo.

    Ati 'Mperuka mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2023 ngiye kuburana n'abakiliya ba Claire ubwo ni Sulfo, tuburana ku buryo bakoresheje ifoto yanjye mu byo tutumvikanye, bayikoresheje imyaka myinshi.'

    'Njye n'ikipe y'abanyamategeko banjye twagerageje ubwumvikane, twagiye kubareba turaganira nyuma bageraho babivamo, sinzi icyo batekerezaga niba baratekerezaga ko nzagenda nkabyibagirwa nkabivamo gusa uko tumvikanye bwa mbere bari bemeye ubwumvikane.'

    Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uru ruganda rwageze aho rwanga inzira y'ubumvikane kuri iki kibazo bituma hiyambazwa ubutabera.

    Yakomeje agira ati 'Twagiye mu rukiko tubonana n'umunyamategeko wabo barambwira ngo njye nta burenganzira mfite ku ifoto yanjye, nibaza ukuntu bishoboka kandi mpari. Ubu naratashye abanyamategeko banjye nibo bazabikurikirana.'

    Anne Marie Ndenzako uri mu kigero cy'imyaka 64, yamaganiye kure ibyavuzwe ko yasinyanye amasezerano ya burundu n'uru ruganda, akavuga ko we yasinye umwaka umwe gusa.

    Ikindi kandi amasezerano yagiranye n'uru ruganda yari ukujya ku cyapa cyamamaza gusa ibyo kujya ku birango by'isabune n'amavuta ntibyari mu masezerano bagiranye. Yizera ko ubutabera bw'u Rwanda buzakora akazi kabwo akarenganurwa.

    Uyu mubyeyi yavuze ko Claire atari izina rye gusa kuko ari ryo azwiho cyane, iyo barimuhamagaye yitaba.

    Kurikira ikiganiro kirambuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sulfo-rwanda-yajyanywe-mu-nkiko-na-claire-uzwi-ku-mavuta-n-isabune-bikorwa-n

  • Hatangijwe 'MTN Y'ello Care' izibanda ku kuzamura ireme ry'uburezi mu byaro – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yari isanzwe ikorwa mu gihe cy'iminsi 21 aho buri mukozi wa MTN n'abayobozi bayo bafata amasaha umunani mu yo bakora bakigomwa akazi bakajya kwita ku batishoboye, ariko noneho ikaba izakorwa iminsi 30 mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 ishize Sosiyete ya MTN itangije ibikorwa byayo hirya no hino ku Isi.

    Iyi gahunda y'uyu mwaka yiswe 'Uburezi mu byaro no mu bice bya kure', igamije kwagura amahirwe yo kwiga mu gihugu hose. Muri iyi minsi 30 insanganyamatsiko izaba igira iti 'Iga uyu munsi uyobore ejo hazaza.'

    Mu bikorwa biteganyijwe harimo gutanga no gushyira ku mashuri imirasire y'izuba itanga amashanyarazi no gutanga écrans zigezweho mu mashuri.

    Hari kandi gusana ibikoni mu mashuri yo mu turere twa Gasabo na Gicumbi, no gutanga mudasobwa zigendanwa no guhugura abanyeshuri biga muri Mahama Coding School.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yagize ati 'Nyuma yo gusuzuma amashuri menshi, twabonye ko bafite ikibazo cy'amashanyarazi, bituma twiyemeza gushyiraho imirasire y'izuba ku mashuri. Twatanze kandi écrans ku mashuri yo mu Murenge ya Jali kugira ngo zibashyigikire mu kwiga, bihura n'umurongo wacu w'uko buri wese akwiye kungukira mu iterambere rigezweho.'

    Yakomeje agira ati 'Mu yindi mishinga yacu harimo kuvugurura ibikoni by'amashuri mu Karere ka Gicumbi kugira ngo abanyeshuri badata ishuri bakomeza kuba benshi, ndetse hari no gutanga mudasobwa zigendanwa no guhugura abanyeshuri mu nkambi y'impunzi ya Mahama.'

    'Twizera tudashidikanya ko mu gukuraho inzitizi zibangamira uburezi, abanyeshuri bazashobora kwiga uyu munsi bakagira ubushobozi bwo kuyobora ejo.'

    Imirasire y'izuba yahawe GS Agateko yo mu mujyi wa Kigali, aho hafi abanyeshuri 2,100 batangiye kungukira mu kugira amashanyarazi ndetse na televiziyo.

    Mu gihe izi gahunda zose zizaba zishyirwa mu bikorwa MTN Rwanda, izagenda ikorana n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo ubuyobozi bw'ibanze by'umwihariko uturere twa Gasabo, Gicumbi, na Kirehe ndetse n'ikigo cya BBOXX Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa BBOXX Rwanda, John Uwizeye, yagize ati 'Muri BBOXX duhindura ubuzima binyuze mu kwegereza abaturage ingufu, kubw'ibyo rero twishimiye gufatanya na MTN Rwanda mu gushyira mu bikorwa izi gahunda, twese hamwe, turi gushyira umucyo ku hazaza heza h'abanyeshuri.'

    Mu gukora ibi bikorwa MTN Rwanda igamije gushyira iterambere rirambye ry'abaturage imbere no kubakamo ubushobozi mu banyeshuri bafite ubumenyi kugira ngo bazagire ejo hazaza heza.

    Ni ibikorwa byagenewe kuzana impinduka z'igihe kirekire, zifasha abanyeshuri bo mu byaro no mu bice bya kure mu gukuraho inzitizi mu burezi bwabo no kwibonamo ubushobozi.

    Iyi gahunda ya Y'ello Care yatangijwe mu 2007, hagamijwe kwita ku bababaye.

    MTN Rwanda inagira uruhare muri gahunda zitandukanye z'iterambere ry'u Rwanda binyuze mu nkingi zinyuranye zirimo iy'uburezi, ubuvuzi, kuzamura imibereho y'abaturage, ndetse na gushyigikira gahunda zimwe na zimwe za leta.

    Hari gutangwa imirasire y’izuba

    MTN Rwanda irajwe ishinga no kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-mtn-y-ello-care-izibanda-ku-kuzamura-ireme-ry-uburezi-mu-byaro