Blog

  • Yverry wagiye bamutega gutoroka yagarutse i K… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, yakirwa n'abo mu muryango we barimo umugore we n'umwana we, umujyanama we Gauchi n'abandi.

    Yaherukaga i Kigali, ku wa 24 Mata 2024 kuko ari bwo yerekeje muri Canada. Bimwe mu bikorwa byari byamujyanye muri kiriya gihugu, harimo kuhakorera igitaramo, kuririmba mu bukwe bw'abantu babiri, ndetse no kuhakorera indirimbo.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Yverry yavuze ko ibyari byamujyanye byose yabashije kubikora birimo no kuhakorera indirimbo ye ya mbere. Ati 'Ibyari byatujyanye n'ubundi byose byarakozwe, n'amashusho y'indirimbo yarafashwe.'

    Uyu mugabo yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Made Beats, ariko kandi yari ayimaranye igihe nubwo yayikoreye muri Canada.

    Yavuze ko gukorera indirimbo muri Canada bitari ibintu byoroshye kuri we. Ati 'Ntabwo biba byoroshye, kuko bisaba inzira nyinshi, ariko nyine birakunda, uca mu nziza nk'iz'abandi bacamo, ntakibazo. Ibijyanye n'igitaramo byo byari bitaramezwa, ariko ubukwe bwo naburirimbyemo.'

    Yverry yavuze ko iriya ndirimbo ye izajya hanze mu gihe kiri imbere, ariko kandi yayitanzeho amafaranga menshi mu bijyanye n'ikorwa ryayo muri 'Audio' ndetse na 'Video'. Ati 'Ntabwo ndakora neza imibare, ariko ni menshi cyane, byose mubishyiremo.'

    Ubwo Yverry yahagarukaga ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Canada, yaherekejwe n'amagambo ya bamwe mu bantu bavuze ko azatoroka atazagaruka mu Rwanda nubwo afite 'Visa' imwemerera kujya muri kiriya gihugu mu gihe cy'imyaka umunani iri imbere.

    Yavuze ko atagiye muri Canada atekereza gutoroka, kuko yari ajyanwe n'akazi. Ati 'Ntabwo nahamya y'uko bamugamayo, kuko ntabwo igihe cyarenze ngo bagaruke, ariko kandi njye nari najyanwe n'akazi ntabwo byari ugutoroka. Abavuga ibyo, ni uko bo batagaruka.' 

    Umujyanama we Gauchi, yavuze ko intego afite ari uko Yverry akora ibikorwa birenga imipaka. 

    Ati 'Intego yanjye muri uyu muziki ntabwo ari amafaranga, ahubwo ni ugushyira itafari ryanjye nanjye ku muziki nyarwanda, uve ku rwego rumwe ujye kurundi.'

    'Yverry rero ni amahitamo meza ariyo mpamvu tudakorana nk'abagamije amafaranga, ahubwo dukorana nk'abagamije kugera aho tugeze umuziki Nyarwanda. Ariyo mpamvu ubona turi kwagura ibikorwa, ubundi twafatiraga amashusho Kimironko, Gasabo, Rusizi ariko ubu twageze Vancouver, Montreal n'ahandi.'

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitsa cyane ku rukundo, yavuze ko muri gahunda yari afite harimo no kugaruka i Kigali kugirango yitegure kugira uruhare mu matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.


    Yverry yagarutse i Kigali nyuma y'ukwezi kurenga abarizwa muri Canada


    Yverry yatangaje ko atigeze ajya muri kiriya gihugu atekereza gutoroka nk'uko byavuzwe


    Yverry ari kumwe n'umujyanama we Gauchi uri kumufasha mu muziki muri iki gihe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144021/yverry-wagiye-bamutega-gutoroka-yagarutse-i-kigali-avuga-imishinga-yakoreye-muri-canada-144021.html

  • Rayon Sports ikomeje kwiharira abafatanyabikorwa, indi kopanyi ikomeye yashoyemo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports y'abari n'abategarugori (Rayon Sports WFC) yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Esperanza Motel azamara umwaka umwe.

    Ni amasezerano yasinywe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena 2024, hagati ya Esperanza Motel yari ihagarariwe na BwanaSangwa Kevin akaba Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwayo bwa buri munsi (Managing Director), ndetse na Rayon Sports WFC yari ihagarariwe na Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Capt (Rtd) Jean Fidèle Uwayezu.

    Nk'uko byatangajwe na Perezida, Capt (Rtd) Jean Jean Fidèle, ku ikubitiro basinye amasezerano y'imikoranire mu gihe cy'umwaka umwe, ushobora kuzongerwa hashingiwe ku musaruro uzavamo ku mande zombi.

    Esperanza Motel izajya iha Rayon Sports amafaranga impande zombi zitigeze zitangaza umubare, mu gihe Rayon Sports na yo izamamaza iyi motel binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, ku kibuga ku mikino yakiriwe na Rayon Sports, gushyira ibirango bya Esperanza Motel ku mwambaro w'ikipe ndetse no gukoresha abakinnyi cyangwa abatoza ba Rayon Sports WFC mu bikorwa bya Esperanza Motel mu gihe ibyifuje.

    Uyu mufatanyabikorwa mushya aje yiyongera kuri Skol na Gihozo Guest House basanzwe bakorana na Rayon Sports WFC.

    Gikundiro y'abari n'abategarugori yatwaye Igikombe cya Shampiyona ndetse n'Igikombe cy'Amahoro mu mwaka w'imikino wa 2023-24, bituma izanahagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA y'Abagore izabera muri Ethiopia, mu gushaka itike y'amakipe azakina imikino Nyafurika (CAF Women Champions League).

    The post Rayon Sports ikomeje kwiharira abafatanyabikorwa, indi kopanyi ikomeye yashoyemo appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/rayon-sports-ikomeje-kwiharira-abafatanyabikorwa-indi-kopanyi-ikomeye-yashoyemo/

  • Rurageretse hagati y'uruganda SULFO n'umukecuru 'Claire' ugaragara ku masabune n'amavuta y'uru ruganda #rwanda #RwOT

    Mukecuru Anne Marie Ndenzako wamamaye nka 'Claire', izina ryaturutse ku mavuta n'isabune bikorwa n'uruganda rwa Sulfo Rwanda yamamaje akiri muto, yajyanye mu nkiko uru ruganda arushinja gukoresha ifoto ye mu buryo batumvikanyeho.

    Aya mavuta n'isabune bya SULFO byiswe 'Claire,' ibirango byabyo bigaragaraho isura y'umukobwa ari we Anne Marie Ndenzako, akaba umukobwa w'Umwami Mwambutsa IV Bangiricenge wabaye Umwami w'i Burundi.

    Uyu mubyeyi ugeze mu zabukuru usigaye atuye mu Bubiligi, mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV ari nayo dukesha aya makuru, yavuze ko muri Gashyantare 2023 yari mu Rwanda aho yari yagiye kumvikana n'uru ruganda kubera ko rwakoresheje ifoto ye mu buryo bunyuranyije n'uburi mu masezerano bagiranye.

    Mukecuru Ndenzako avuga ko amasezerano yagiranye n'uru ruganda yari ukujya ku cyapa cyamamaza mu gihe cy'umwaka gusa ibyo kujya ku birango by'isabune ngo ntibyari birimo ibi bisobanuye ko amasezerano yagiranye n'uruganda habayemo kurengera.

    Mu magambo ye ati: 'Mperuka mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2023 ngiye kuburana n'abakiliya ba Claire ubwo ni Sulfo, tuburana ku buryo bakoresheje ifoto yanjye mu byo tutumvikanye, bayikoresheje imyaka myinshi.'

    'Njye n'ikipe y'abanyamategeko banjye twagerageje ubwumvikane, twagiye kubareba turaganira nyuma bageraho babivamo, sinzi icyo batekerezaga niba baratekerezaga ko nzagenda nkabyibagirwa nkabivamo gusa uko twavuganye bwa mbere bari bemeye ubwumvikane.'

    Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uru ruganda rwageze aho rwanga inzira y'ubwumvikane kuri iki kibazo bituma hiyambazwa ubutabera, kandi ibintu bitari byiza kuko hari uruhande rushobora kubihomberamo.

    Yakomeje agira ati: 'Twagiye mu rukiko tubonana n'umunyamategeko wabo barambwira ngo njye nta burenganzira mfite ku ifoto yanjye, nibaza ukuntu bishoboka kandi mpari. Ubu naratashye abanyamategeko banjye nibo bazabikurikirana.'

    Mukecuru Anne Marie Ndenzako uri mu kigero cy'imyaka 64, yamaganiye kure ibyavuzwe ko yasinyanye amasezerano ya burundu n'uru ruganda, akavuga ko we yasinye umwaka umwe gusa kandi ko n'amasezerano ahari.

    Ikindi kandi amasezerano yagiranye n'uru ruganda yari ukujya ku cyapa cyamamaza gusa ibyo kujya ku birango by'isabune n'amavuta ntibyari mu masezerano bagiranye. Yizera ko ubutabera bw'u Rwanda buzakora akazi kabwo akarenganurwa nk'uko bisanzwe bikorerwa ababuganye.

    Ngayo nguko, ariko ukibaza uburyo umuntu yasinye amasezerano ari inkumi ubu ashaje akaba aribwo agiye kugana inkiko! Birumvikana ni uburenganzira bwe, ariko nkawe usomye iyi nkuru ufite uko uyumvise n'icyo ikunguye! Duhe igitekerezo uciye ahabugenewe cyangwa uduhamagare kuri +250788443338 cyangwa 0788808002; izo nomero wanazikoresha udushyitsaho inkuru ushaka ko tugeza kure.

    The post Rurageretse hagati y'uruganda SULFO n'umukecuru 'Claire' ugaragara ku masabune n'amavuta y'uru ruganda appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/rurageretse-hagati-yuruganda-sulfo-numukecuru-claire-ugaragara-ku-masabune-namavuta-yuru-ruganda/

  • “Ndabazi bashobora kumara n'imyaka 2 batarayabona” Hakizimana Muhadjiri akanze ahababaza Rayon Sports ayisigira umusonga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Hakizimana Muhadjir wari mu muryango winjira muri Rayon Sports, yongereye amasezerano y'imyaka ibiri muri Police FC.

    Ibi byabaye nyuma y'uko Rayon Sports yashakaga kwishyura uyu rutahizamu Hakizimana Muhadjiri mu byiciro bibiri ari akabyanga.

    Abegereye uyu mukinnyi yababwiye ko atakwemera kwishyurwa mu byiciro bibiri kuko Rayon Sports ayizi bishobora kumara n'imyaka 2 atarayabona.

     

    Source : https://yegob.rw/ndabazi-bashobora-kumara-nimyaka-2-batarayabona-hakizimana-muhadjiri-akanze-ahababaza-rayon-sports-ayisigira-umusonga/

  • Euro2024! Ikipe y’igihugu y’Ubudage yashije ikibonobono ku mukino w’ayo wa mbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino ufungura Euro2024 iri kubera mu Budage, ikipe y'igihugu y'Ubudage yihereranye Scotland iyinyagira ibitego bitanu kuri kimwe.

    N'ibitego by'Abadage byatsinzwe na Florian Wirtz, Jamal Musiala, Kai Havertz kuri penariti, Niclas Fullkrug, Emre Can naho Antonio Rudiger kwitsinda igitego (Own goal) agitsindira Scotland ndebe na R. Porteuos yaje kubona ikarita itukura bituma Scotland irangiza umukino ari abakinnyi icumi gusa

    Undi mukino wo mu itsinda rya mbere uteganyijwe ku munsi w'ejo aho ikipe y'igihugu ya Hungry izakira ikipe y'igihugu ya Switzerland ku isa ya sacyenda

    Source : https://yegob.rw/euro2024-ikipe-yigihugu-yubudage-yashije-ikibonobono-ku-mukino-wayo-wa-mbere/

  • Colonel Mugisha yasabye urubyiruko kubaho ubuzima bufite icyerekezo – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho mu kiganiro yatangiye mu Nteko Rusange ya 26 y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Dukomere ku murage wacu', cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village kuri uyu wa 14 Kamena 2024.

    Iyi nteko yitabiriwe n'urubyiruko ruhagarariye urundi mu turere dutandukanye rusaga 1000, abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye n'abandi.

    Col Mugisha yasabye urubyiruko kurangwa n'ibintu bine by'ingenzi birimo gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda, kugira imitekerereze yagutse, kwiyemeza no guhanga amaso ibibazo birureba bagahangana na byo ntibabihunge. Yaboneyeho kandi kubibutsa gukoresha amahirwe bafite neza.

    Yagize ati 'Muharanire kugira ubuzima bwiza, mwirinda ibiyobyabwenge n'ibisindisha kuko ntawe tuzi wateye imbere ngo ahemberwe ko ari umuhanga mu kunywa inzoga cyangwa gukoresha urumogi. Ahubwo muharanire kubyaza umusaruro amahirwe mufite mushake ubumenyi,”

    “Mube abahanga, muhange udushya, mube abantu Isi ikeneye, tuzanezezwa no kubona urubyiruko rw'u Rwanda rukora mu bigo bikomeye ku Isi, muri na ba rwiyemezamirimo babasha gutanga akazi ku bandi.''

    Urubyiruko rwitabiriye iyi nama rwavuze ko rwanyuzwe n'impanuro rwahawe ndetse ko rwarushijeho kumva uruhare rwabo mu gukomeza kubaka Igihugu no kukirinda ko cyasubira aho cyavuye. Rwiyemeje kurwana urugamba rwo ku mbuga nkoranyambaga mu guhashya urwango.

    Umwe muri uru rubyiruko witwa Rudahusha Mireille, waturutse mu karere ka Kayonza, yavuze ko urubyiruko ruzakomeza kwigira ku ndangagaciro zaranze ingabo za FPR Inkotanyi mu kubohora igihugu zirimo gukorera mu bumwe n'izindi. Ati 'Bitwereka ko ari twe dukwiye kugena ahazaza.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, Busabizwa Parfait, yavuze ko muri iyi nama ngarukamwaka ari ho abahagarariye ibyiciro by'urubyiruko bitandukanye bahurira hamwe bakareba ibikorwa bakoze uwo mwaka, bakaboneraho kugena gahunda y'umwaka uzakurikira.

    Yavuze ko icyo biteze ku rubyiruko ari ugutanga umusanzu mu guteza imbere gahunda za Leta, kugira imyitwarire myiza no kugira uhurare rwabo mu matora.

    Iyi nama yasojwe n'umuhanzi Riderman wasusurukije uru rubyiruko, aririmba indirimbo zakanyujijeho zirimo 'Niko Nabaye', 'Ntakibazo', 'Mambata' na 'Ikinyarwanda'.

    Urubyiriko rusaga 1000 rwaturutse mu turere twose tw’igihugu rwahuriye muri iyi Nteko rusange.

    Iyi Nteko y’urubyiruko yari yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Ibyishimo byari byose muri uru rubyiruko

    Colonel Mugisha yasabye urubyiruko kubaho ubuzima bufite icyerekezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/colonel-mugisha-yasabye-urubyiruko-kubaho-ubuzima-bufite-icyerekezo

  • Inyungu ya Prime General Insurance yageze kuri miliyari 2.9 Frw mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Ibi byatewe ahanini n'inyungu iki kigo cyakuye mu ishoramari cyakoze, yageze kuri miliyari 2.04 Frw mu 2024 ivuye kuri miliyari 1.4 Frw mu 2022.

    Ku rundi ruhande, umutungo rusange w'iki kigo wageze kuri miliyari 30 Frw mu 2024 uvuye kuri miliyari 24 Frw mu 2022. Ni mu gihe umutungo bwite w'iki kigo (total equity) ungana na miliyari 12 Frw uvuye kuri miliyari 9 Frw mu mwaka wari wabanje.

    Amafaranga yishyuwe n'abafata serivisi z'ubwishingizi muri iki kigo ni miliyari 21 Frw avuye kuri miliyari 18 Frw iki kigo kinjije mu 2022, mu gihe amafaranga iki kigo cyinjije ari miliyari 19 Frw, gikoresha miliyari 15 Frw mu kwishyura ikiguzi kuri serivisi z'ubwishingizi.

    Prime Insurance yasoje umwaka wa 2023 iri ku mwanya wa mbere ku isoko ry'u Rwanda mu bijyanye n'ubwishingizi bw'ibinyabiziga n'ubundi bwishingizi butari ubwo kwivuza (Motor and non motor Insurance).

    Mu mwaka wa kabiri itangije ubwishingizi bwo kwivuza (Medical Insurance), Prime Insurance yinjije asaga miliyari 3.5 Frw.

    Prime insurance ifite umwihariko wo gutanga serivisi zihuse ku bayigana aho ushobora kugura cg kureba ubwishingizi bwawe ukoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga ndetse ku bafite ubwishingizi bwo kwivuza, ukaba ushobora kureba ibitaro, amavuriro na farumasi ukoresheje *177#.

    Muri rusange, Prime General Insurance itanga serivisi z'ubwishingizi mu nzego zitandukanye zirimo ingendo, impanuka, ubwubatsi, ibinyabiziga n'izindi zitandukanye.

    Inyungu ya Prime General Insurance yageze kuri miliyari 2,9 Frw mu 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-ya-prime-general-insurance-yageze-kuri-miliyari-2-9-frw-mu-2023

  • Abakandida 589 nibo bagiye guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ijyamo abadepite 80 batorwa n'abaturage, ari nabo batajwe ko bemerewe kwiyamamaza mu matora ateganyijwe nyuma yo gusuzuma ko bujuje ibisabwa.

    Kuri uyu wa 14 nibwo Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa, yatangaje ko mu badepite 665 bari basabye kwemererwa kuba abakandida mu matora, abemerewe ari 589.

    Yagaragaje ko Umuryango wa FPR Inkotanyi n'abo bafatanyije abemerewe kwiyamamaza ari 80 nkuko bari batanzwe, ubwo hatangazwaga urutonde rw'agateganyo, NEC yari yagaragaje ko muri bo batatu batari bujuje ibisabwa umukandida ushaka kwiyamamaza ariko mu minsi itanu yari yatanzwe barabikosoye.

    Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) ryatanze abakandida 54 ndetse NEC yagaragaje ko bose bujuje ibisabwa n'ubwo ubwo hatangazwaga urutonde rw'agateganyo abari babyujuje bari 39.

    Oda Gasinzigwa kandi yagaragaje ko Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho Myiza y'Abaturage (PSD) ryatanze abakandida 59 kandi bose bujuje ibisabwa barimo barindwi bari bagaragarijwe ko hari ibyo batujuje.

    Ku ruhande rw'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) hemejwe abakandida 54 bavuye ku icyenda gusa bari bagaragajwe ko bujuje ibisabwa mu buryo bw'agateganyo. DGPR yari yatanze urutonde rw'abakandida 64.

    Abakandida 55 batanzwe n'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) bemerewe kwiyamamaza mu gihe PS Imberakuri yemerewe abantu 47 muri 80 bari batanzwe.

    Ku ruhande rw'abigenga nta cyahindutse kuko umukandida wemerewe kwiyamamaza ari umwe rukumbi wari wujuje ibisabwa ari we Nsengiyumva Janvier.

    Ibi bishingiye ku kuba abandi bari bagaragajwe ko batujuje ibisabwa bari bafite ibibazo mu birebana n'imikono y'abantu bashyigikiye kandidatire zabo kandi bitari byemewe ko basubira gushaka imikono nyuma y'itariki 30 Gicurasi 2024.

    Mu bakandida biyamamaje mu byiciro byihariye NEC yagaragaje ko abagore 199 ari bo bujuje ibisabwa byo kwiyamamariza imyanya 24 mu Nteko.

    Abo bakandida bemejwe mu buryo butandukanye aho mu Ntara y'Amajyaruguru hemejwe 33, Amajyepfo 60, Iburasirazuba 46, Iburengerazuba 44 mu gihe mu Mujyi wa Kigali ari 16.

    NEC yemeje ko urubyiruko rwujuje ibisabwa ari 31 rugomba kuzatorwamo abadepite babiri baruhagarira mu Nteko mu gihe abantu 13 ari bo bemejwe ko bujuje ibisabwa ku gushakwamo umuntu umwe uzahagararira abafite ubumuga.

    Amatora ya Perezida n'ay'abadepite 53 batorwa ateganyijwe tariki ya 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu muhanga na tariki ya 15 Nyakanga ku bari mu gihugu.

    Abakandida bahagaraririye ibyiciro byihariye bo bazatorwa ku wa 16 Nyakanga 2024 n'ibyiciro byemerewe ku batora.

    Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yatangaje ko abakandida 589 ari bo bazahatanira imyanya yo kwinjira mu Nteko Ishinga amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakandida-589-nibo-bagiye-guhatanira-kwinjira-mu-nteko-y-u-rwanda

  • Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yatangaje urutonde ntakuka rw'abemerewe guhatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu #rwanda #RwOT

    Abakandida batatu: Kagame Paul watanzwe n'umuryango FPR- Inkotanyi, Habineza Frank watanzwe n'Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibudukikije mu Rwanda (DGPR) ndetse n'umukandida wigenga ariwe Mpayimana Phillippe, ni bo basohotse ku rutonde ntakuka rw'abemerewe guhatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu.

    Byatangajwe na Oda Gasinzigwa Umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, mu kiganiro cyatambutse imbona nkubone kuri Televiziyo Rwanda, ni nyuma y'uko ku wa 6 Kamena 2024, hasohotse urutonde rw'agateganyo.

    Uru rutonde ntakuka rwatangajwe hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda mu ngingo yaryo ya 99 iteganya ibisabwa Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika; Hashingiwe na none ku Itegeko Ngenga N° 001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora nk'uko ryavuguruwe, mu ngingo zaryo iya 73, iya 74, iya 75, iya 81, iya 82, iya 83, iya 84, iya 85, iya 86 n'iya 88; Hanashingiwe kandi ku Mabwiriza ya Komisiyo y'Igihugu y'Amatora N˚ 001/24 yo ku wa 19/02/2024 agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite yo mu mwaka wa 2024 mu ngingo zayo, iya 62, iya 63 n'iya 64.

    The post Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yatangaje urutonde ntakuka rw'abemerewe guhatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/komisiyo-yigihugu-yamatora-nec-yatangaje-urutonde-ntakuka-rwabemerewe-guhatanira-umwanya-wumukuru-wigihugu/

  • Nel Ngabo yungukiye iki mu gukurira iruhande… – #rwanda #RwOT

    Nel Ngabo yibuka ko mu 2017 ubwo yari mu mashuri yisumbuye, yabonye uburyo abahanzi barimo Knowless bataramiye ibihumbi by’abantu mu bikorwa byo kwiyamamaza k’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.

    Ni ibintu avuga ko yabonaga nk’inzozi, kandi ntiyiyumvishaga ko igihe kimwe kizagera akabasha kwicara ku intebe imwe n’abo.

    Kimwe mu bifasha abahanzi bashya, harimo gukurira mu maboko y’umuhanzi ufite izina kumurusha! Ingero ni nyinshi usubije inyuma amaso wabyibuka.

    Tekereza ku kuntu wamenye Kenny Sol na Juno Kizigenza biturutse mu kuba Bruce Melodie yaratangaje ko abafasha binyuze muri Label yise ‘Igitangaza’.

    Uribuka ko mu bihe bitandukanye byavuzwe ko itsinda rya Yemba Voice ryasenyutse, ryari rikomejwe n’uko umunyamuziki akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Mani Martin yababaye hafi.

    Ntawakirengagiza kandi uruhare Mugisha Benjamin [The Ben] yagize rwatumye umuhanzi Shaffy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu bamumenya. Icyo gihe yamufashaga binyuze muri sosiyete y’umuziki ya RockHill yashinze.

    Producer Element wamenye, byaturutse ku muhate n’imbaraga Nduwimana Jean Paul [Noopja] yashyizemo. No mu bihugu bindi, iyo umuhanzi akuriye mu maboko ya mugenzi we cyangwa bagenzi be izina rye rirakomera mu buryo bugaragarira buri wese.

    Diamond yafashe ukuboko Harmonize amwereka Isi, none yabaye umuhanzi w’igihangange, Mr Eazi yazamuye Joeboy n’abandi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Nel Ngabo yavuze ko gukurira mu maboko ya Kina Music ahuriyemo na Knowless, Platini ndetse na Tom Close byamufashije gukura kandi amenya kubyaza umusaruro umwanya wose yabonye.

    Ariko kandi avuga ko atangira gukorana na bariya bahanzi, byamuteye igitutu, bituma ashyira imbaraga nyinshi mu gukora ibihangano bitandukanye.

    Ati “Ninjira muri Kina Music nari mfite akantu kameze nka 'Pressure' (igitutu), ndavuga nti ninjiye muri 'record Label' iri mu bantu bakoze ibintu birenze, batwaye Guma Guma, noneho njyewe nakuze n'imiziki yabo ariyo niyumvira, ni nabo batumye ninjira mu muziki, ndavuga nti ngomba gukora bimwe bitabaho.'

    Akomeza ati 'Niyo mpamvu rero byabaye ngombwa ko nkora imiziki myinshi kugirango nangire ibintu byanjye, abantu bamenye ko kujya 'record Label' irimo abantu bafite ibikorwa byinshi, uzanye ibintu by'ubunebwe, abantu baguseka.'

    Nel Ngabo yavuze ko yakoresheje amahirwe yabonye yo kubana na Knowless, Tom Close na Platini bituma urwego rwe rw'umuziki ruzamuka mu gihe gito.

    Uyu muhanzi uherutse gusoza amasomo ye ya Kaminuza, anavuga ko yungukiyemo ibijyanye no kwandika indirimbo, kuririmba byihariye nk'undi muhanzi wese ushaka kugeza ibintu bye ku rwego rwo hejuru, kandi bizaramba.

    Nel avuga ko inama zose yagiriwe na bariya bahanzi yazikurikije, kandi byatanze umusaruro. Yavuze ko Knowless yamwigiyeho 'gukora cyane no kudacika intege', Tom Close amwigirahho 'gukoresha amahirwe yose abonye neza', ni mu gihe Platini yamugiriye inama yo kutishyira hejuru kubera ko indirimbo ye yakunzwe.

    Ati 'Platini yarambwiye ati jya werekana ko ushoboye gukora injyana zose, uyu munsi ukore Afrobeat, Zouk, RnB, mbese werekana ko ushoboye byose.'

    Uyu musore avuga ko n'ubwo bimeze gutya, umujyanama we Ishimwe Karake Clement yamwigiyeho gukunda akazi no kugira ikinyabupfura. Ati 'Nkavuga nti niba niyemeje gukora ikintu ngomba kugikora…'

    Nel Ngabo avuga ko gukurira iruhande rwa Knowless, Platini na Tom Close byanamufashije byoroshye gukorana n'abo kuri Album eshatu zose amaze gushyira hanze.

    Nel Ngabo asobanura Album ye ya mbere nk'igihangano yakoze ari kwimenyereza ikibuga cy'umuziki;

    Album ya kabiri ayikora yumvikanisha ko noneho yatangiye gukura mu mutwe ari nabwo yakoranye n'abahanzi nka Bruce Melodie na Fireman, ni mu gihe Album ya Gatatu yamuciriye inzira kandi yumvikanisha ko yazamuye urwego rwe, ashyira ibihangano bye ku rwego mpuzamahanga. 

    Nel Ngabo yatangaje ko gukurira iruhande rwa Knowless, Platini na Tom Close byamufashije gutinyuka ikibuga cy'umuziki

    Nel Ngabo yorohewe no gukorana indirimbo na bariya bahanzi bitewe n'uko babarizwa muri Label imwe
    Platini yagiriye inama Nel Ngabo yo kudashiturwa n'uko indirimbo ye yakunzwe, ahubwo akwiye guharanira gukora ibintu byinshi

    Tom Close yagiriye inama Nel Ngabo yo kubyaza umusaruro amahirwe yose abonye


    Knowless yagiriye inama Nel Ngabo yo gukora cyane no kudacika intege 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NEL NGABO

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYWE PK24'

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144014/nel-ngabo-yungukiye-iki-mu-gukurira-iruhande-rwa-knowless-platini-na-tom-close-144014.html