Blog

  • Hamenyekanye amakipe arabanza kwangura Stade Amahoro mbere y'uko Rayon Sports na APR FC zicakirana #rwanda #RwOT

    Ishuri ry'irerero (Academy) rya Paris Saint Germain n'irya Bayern Munich niyo arabanza gukinira muri stade Amahoro ivuguruye ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,000 noneho APR FC na Rayon Sports zikabona kuza gucakirana nk'uko biteganyijwe ko uwo mukino uza kuba kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 15 Kamena 2024 muri gahunda yiswe 'Umuhuro mu Mahoro'.

    Umukino uza guhuza aya marerero uraba ku isaha ya saa munani mu gihe umukino karundura utegerejwe na benshi uza kuba ku isha ya saa kumi n'imwe ku isaha y'i Kigali mu Rwanda.

    Irerero rya Paris Saint Germain rishamikiye ku ikipe yo mu Bufaransa ryatangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2021 mu gihe irerero rya Bayern Munich rishamikiye ku ikipe yo mu Budage ryashinzwe mu Rwanda mu mwaka wa 2023, aya marerero yombi akaba ahuriye ku kuba yamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri gahunda ya 'Visit Rwanda'

    The post Hamenyekanye amakipe arabanza kwangura Stade Amahoro mbere y'uko Rayon Sports na APR FC zicakirana appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/hamenyekanye-amakipe-arabanza-kwangura-stade-amahoro-mbere-yuko-rayon-sports-na-apr-fc-zicakirana/

  • Nyuma y'Ubwishongozi n'Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amafoto yagaragaje umujenosideri Kabuga Felisiyani ari kumwe n'umuryango we, ndetse akanaherekezwa n'amagambo y'ubwishongozi no gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe, Urwego rwashyiriweho kurangiza imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, UNIRMCT, rumaze gutangaza ko Kabuga Felisiyani atigeze arekurwa nk'uko hari abari batangiye kubivuga.

    Nubwo abacamanza banzuye ko Kabuga atazaburana uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo kuko ashaje cyane akaba adashobora kwisobanura, itangazo rya UNIRMCT riravuga ko akiri muri gereza y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, i La Haye mu Buholandi.

    Icyakora ayo mafoto yagaragaye arerekana ko 'gereza' Kabuga arimo ntaho itandukaniye n'umuryango we, kuko abayeho neza nk'umubyeyi ukikijwe n'abana, buzukuru n'abuzukuruza!

    Ngiyo rero imibereho Loni igenera imfungwa zakoze ibyaha ndengakamere, barimo Kabuga Felisiyani, umujenosideri ruharwa wamaze imyaka itabarika yarihishe ubutabera.

    The post Nyuma y'Ubwishongozi n'Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yubwishongozi-nagashinyaguro-ku-barokotse-jenoside-biturutse-mu-miryango-ya-kabuga-irmct-yatangaje-ko-kabuga-atarekuwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yubwishongozi-nagashinyaguro-ku-barokotse-jenoside-biturutse-mu-miryango-ya-kabuga-irmct-yatangaje-ko-kabuga-atarekuwe

  • Ivuga ibigwi Perezida Kagame! Ibintu 5 wamen… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere Bwiza akoranye indirimbo na Bruce Melodie nyuma y'imyaka itatu ishize ari mu rugendo rw'umuziki aho afashwa na Kikac Music Label.

    Bruce Melodie ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM yakunze gufasha cyane igihe kinini abahanzi bashya mu muziki.

    Iyi ndirimbo aba bahanzi bombi bahuriyemo bise 'Ogera' ivuga ibigwi Perezida Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi wemerewe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite iteganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

    Ikorwa ry'iyi ndirimbo 'Ogera' ni igitekerezo cyashibutse kuri Bwiza wifuzaga gukora indirimbo igaruka kuri Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kugaragaza bimwe mu bikorwa yakoreye u Rwanda n'Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

    Iyi ndirimbo yari ku rutonde rw'indirimbo uyu muhanzikazi yaririmbye mu mikino ya BAL yabereye muri BK Arena. Nyuma yo kugaragaza ko afite igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, abashinzwe kwamamaza umukandida bamusabye ko yayikorana na Bruce Melodie.

    Umushinga w’iyi ndirimbo watangiye mu buryo bw'amajwi utangiriye mu maboko ya Producer Loader, ariko ko nyuma yajyanwe kwa Element muri 1:55 AM ari nawe wayirangije.

    Byari biteganyijwe kandi ko amashusho y'iyi ndirimbo azakorwa na Fayzo basanzwe bakorana, ariko yagize akazi kenshi karimo gukora amashusho y'indirimbo 'Contre Succès ya Dr Claude, bituma atabona umwanya.

    Ibi byatumye ikorwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo rihabwa Eazy Cut, ari nawe wayirangije.

    Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bagira bati “Intore iganje, ishema ryacu, Kagame Paul, indashyikirwa, Ongera uri mutanguha, Ongera uri mutimana, reka tuguhe ni huguha, tubikuye ku mutima…Wareze abakura, tukuri inyuma, tuzi iyo tujya, tujyaneyo, rudasumbwa, Kagame Paul, intwari yacu, intore iganje, ishema ryacu…

    Bwiza yatangaje ko ari we wagize bwa mbere igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo 'Ogera'

    Abashinzwe kwamamaza umukandida basabye Bwiza ko iyi ndirimbo ayikorana na Bruce Melodie


    Bwiza avuga ko iyi ndirimbo yatangiriye kwa Producer Loader, irangizwa na Element


    Muri iyi ndirimbo, hari aho Bruce Melodie aririmba agira ati 'Imana iduha imvura, ni nayo igena agasusuruko;

    KANDAHANO WUMVE INDIRIMBO 'OGERA' YA BWIZA NA BRUCE MELODIE

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144027/ivuga-ibigwi-perezida-kagame-ibintu-5-wamenya-ku-ndirimbo-ya-mbere-yahuje-bwiza-na-bruce-m-144027.html

  • Tom Close yatangiye kwiga Master’s mu Buhol… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, ubwo yari abajijwe aho ageze urugendo rwe rw'amasomo, nyuma y'uko mu 2013 asoje Ikiciro cya Kabiri cya kaminuza mu Ishami ry'Ubuvuzi, muri Kaminuza y'u Rwanda (Bachelor's Degree).

    Tom Close yavuze ko amaze iminsi atangiye kwiga Master’s mu Ishami rya 'Management of Transfusion Medicine' muri Univesity of Groningen yo mu Buholandi.

    Kaminuza ya Groningen ni Kaminuza y'Ubushakashatsi rusange imaze kunyuramo abanyeshuri barenga 30.000, iherereye mu Mujyi wa Groningen mu Buholandi.

    Ni Kaminuza yashinzwe mu 1614, ikaba iya kabiri ya kera mu gihugu kandi ni imwe muri kaminuza gakondo kandi zizwi cyane mu Buholandi.

    Inyandiko ziyivugaho, zigaragaza ko abanyeshuri b'imbere mu gihugu bishyura amafaranga 2,060 € [2,890,003.50 Frw], ni mu gihe abanyeshuri bo mu bindi bihugu bayigamo bishyura amayero 8,300 € [11,644,188.85]. Iyi mibare yatangajwe hagati y'umwaka wa 2018 na 2019).

    Ku rubuga rw'iyi Kaminuza, bagaragaza ko umunyeshuri wiga 'Master’s' yishyura amafaranga ari hagati ya Miliyoni 27 [27,917,994.95] na Miliyoni 22 [22,306,337.67] Cyane cyane ku biga ibijyanye n’amategeko (Law), ‘Spatial Sciences’, ‘Philosophy’ n’ibindi.

    Tom Close yatangiye umwuga wo kuririmba yiga mu wa kane w'amashuri abanza mu mu 1995 kuri Don Bosco Church ku Kimihurura, muri korari.

    Amaze kujya muri mashuri yisumbuye i Kiziguro yinjiye muri korari ya Kiziguro Anglican Church kuva mu 1999 kugeza mu 2001.

    Nyuma yagiye kwiga kuri Lyccé de Kigali aho yize mu ishami rya Bio-chemistry, naho yakomeje kuririmba muri korari yitwa Prince of Peace Choir yo kuri St Etienne Anglican Church kugeza mu mwaka wa 2006.

    Kuva afite imyaka 14 yatangiye guhimba indirimbo ze. Mu Ugushyingo 2007, yasohoye indirimbo ye ya mbere ku giti cye yise “Mbwira”.

    Kuva mu Ugushyingo kugeza muri Gicurasi 2008 yateguye Album ye yise “Kuki” ayishyira ku mugaragaro tariki 16 Gicurasi 2008.

    Kugeza ubu tom Close amaze gushyira ku mugaragaro album ebyiri. Avuga ko kuva akiri umwana yakundaga ibintu bijyanye n'ubuhanzi nko kuririmba, kubyina gukina filime n'ibindi.

    Tom Close nk'umuririmbyi wa R&B akunda abandi bahanzi bagenzi be bo muri Amerika nka Chris Brown na Usher. Si umuririmbyi gusa ahubwo yandika ibitabo by'inkuru zishushanyije (Bande dessiné), mu byo amaze kwandika harimo nk 'Inka yanjye', 'Nkunda u Rwanda', 'Isuka yanjye' n'ibindi.

    Tom Close aherutse gushyira ku isoko Album ye ya Cyenda yise 'Essence' iriho abanyamuziki bo mu bihugu bitandukanye. 

    Tom Close ni umuhanzi akaba n’umuganga. Ni Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.


    Tom Close yatangiye gukurikirana amasomo ye y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza yo mu Buholandi 

    Mu 2013 ni bwo Tom Close yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree)

    Tom Close avuga ko nyuma yo kurangiza Album ye ya cyenda yatangiye gutegura Album ya 10

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YA CYENDA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144031/tom-close-yatangiye-kwiga-masters-mu-buholandi-144031.html

  • Yubahirije icyifuzo cyumubyeyi we! Khalfan y… – #rwanda #RwOT

    Khalfan yabwiye InyaRwanda, ko 2024 ari umwaka udasanzwe k’u Rwanda n’Abanyarwanda, biri mu mpamvu buri munyarwanda wese ategerezanyije amatsiko ibizavamo mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

    Yavuze ko ashingiye ku rugendo rw’imyaka 30 ishize, aho Perezida Kagame yakuye u Rwanda, iterambere Abanyarwanda bagezeho byamugejeje ku gukora iyi ndirimbo yise ‘Igikumwe’.

    Ariko kandi ni igitekerezo yubatse nyuma y’uko umubyeyi we (Nyina) amubajije niba muri iki gihe y’amatora nta ndirimbo azakora izagaruka ku bikorwa byo kwiyamamaza.

    Ati “Mfite umubyeyi wanjye Mama wenyine niwe ngira, nta Papa ngira. Ni umubyeyi rero ukunda kwigisha abana be gukunda Igihugu. Rimwe ubwo twari twicaye muri ‘Saloon’ yarambwiye ati ‘wowe nta ndirimbo uzakora y’amatora, byavuye aho rero ndamubwira nti nzayikora Mama.”

    Yavuze ko umubyeyi we ariwe wamugiriye inama y’abahanzi azifashisha muri iyi ndirimbo barimo Tom Close, Intore Massamba na Uncle Austin ‘kubera ko ari abahanzi akunda cyane’.

    Ati “Guhitamo abandi bahanzi rero nagendeye ku bandi nanjye nkunda, bitewe n’ubutumwa twashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo.”

    Akomeza ati “Perezida Kagame niwe mfatiraho urugero. Ndibuka hari indirimbo nakoranye na Bruce Melodie yitwa ‘Power’ ndirimbamo ngo igihe nzagwiza ‘Power’ mpinduye ubuzima nzakina Tennis na Perezida. Umuntu wese uzi Perezida Kagame, aziko ari umuntu ukunda Siporo, umubyeyi ukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, ukunda gukina umukino wa Tennis.”

    Khalfan yavuze ko mu guhitamo abahanzi yashingiye ku byifuzo by’umubyeyi we, ariko kandi yita ku bahanzi bagezweho muri iki gihe bijyanye n’ubutumwa yashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo.

    Uyu muraperi yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe muri Sitade Amahoro ndetse no kuri Golf i Nyarutarama. Ni igikorwa avuga ko babashije kugeraho nyuma y’uko basabye uburenganzira inzego zitandukanye, ariko kandi yafashijwe cyane n’Umuvuguzi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda kugirango babone ibyangombwa by’ifatwa ry’amashusho ahantu bashakaga.

    Muri iyi ndririmbo atangira aririmba agira ati “Twubake u Rwanda rwiza rutebereye nk’abanyarwanda, ubumwe niwo musingi.” Hagaragaramo ikirango cya FPR ndetse n’igipfunsi.

    Khalfan ati ‘Ntekereza y’uko iyi ndirimbo izumvikanisha kubaka u Rwnada ruzira amacakubiri, kubaka u Rwanda rugera kuri Demokarasi, u Rwanda rutubereye kandi tuzaraga abana bacu.”

    “Mboneyeho no gushimira umuryango FPR Inkotanyi wakoze ibi byose, wazanye iterambere ku mugore, urebye aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu ndabizi neza ko ntawashidikanya kubyagezweho; imihanda, iterambere, u Rwanda ruraryoshye… Perezida wacu yabaye ubukombe, igikumwe tuzagishyire ku gipfunsi. Buri wese mwifurije kuzongera gutora umusaza.”

    Uyu muraperi yavuze ko basoje gufata amashusho y’iyi ndirimbo, ku buryo bateganya ko izajya hanze mu cyumweru kiri imbere. 

    Ni indirimbo yahuriyemo na Fireman, Tom Close, Massamba Intore, Uncle Austin, Marina ndetse na The Nature. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho (Video) yakozwe na AB Godwin, ni mu gihe mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Yeweeh. 

    Umuraperi Khalfan yahurije mu ndirimbo 'Igikumwe' abahanzi bakomeye barimo Massamba Intore, Tom Close, Uncle Austin, Marina, Fireman


    Umuraperi Khalfan ari kumwe n’ababyinnyi batandukanye bazagaragara muri iyi ndirimbo 


    Umuhanzikazi Marina ari kumwe na Producer Yeweeh wakoze amajwi y’iyi ndirimbo (Audio)


    Umuhanzi Massamba Intore [Uri iburyo] ari muri Sitade Amahoro mu gufata amashusho y’iyi ndirimbo


    Khalfan yavuze ko yakoze iyi ndirimbo ashingiye ku bitekerezo by’umubyeyi we



    Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Uncle Austin [Uri ibumoso] ari kumwe na Marina na Khalfan



    Umuhanzikazi Marina mu ifatwa ry’amashusho kuri Golf i Nyarutarama


    Khalfan aganira n’umuhanzikazi Marina yahurije muri iyi ndirimbo 

    Massamba Intore ari kumwe na Uncle Austin mu ikorwa ry’indirimbo ‘Igikumwe’



    Umuraperi Fireman yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’indirimbo ‘Igikumwe’

    Umuhanzi Tom Close ubwo yari muri sitade Amahoro hakorwa indirimbo ‘Igikumwe’

    Abahanzi barindwi bahuriye mu ndirimbo ‘Igikumwe’ igaruka kuri Perezida Paul Kagame

     

    Director AB Godwin ari kumwe n’abahanzi mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Igikumwe’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144032/yubahirije-icyifuzo-cyumubyeyi-we-khalfan-yateguje-indirimbo-yamatora-yahurijemo-abahanzi–144032.html

  • Leta yatanze ihumure ku banyeshuri bafite ubumuga bw'uruhu bagorwa no gusoma inyandiko zisanzwe – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho mu biganiro byabereye mu Kigo cy'Ishuri ry'Abafite Ubumuga bwo kutabona cya Kibeho, giherereye mu Murenge wa Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru byateguwe muri gahunda yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku bafite ubumuga bw'uruhu.

    Mu busanzwe, abafite ubumuga bw'uruhu bakunze guhura n'imbogamizi yo kutabona neza kubera ingaruka ubwo bumuga bugira ku maso yabo. Ibi bituma nabo barebwa na serivisi zigenewe abafite ubumuga bwo kutabona, cyangwa se batareba neza.

    Bamwe mu banyeshuri bafite ubumuga bw'uruhu baganiriye na IGIHE, bagaragaje zimwe mu mbogamizi bagira mu myigire yabo zishamikiye ku miterere yabo aho bakenera inyandiko zihariye kugira ngo babashe gusoma babona neza ibyanditse.

    Ubu bwoko bw'ibitabo ngo ntibukunze kuboneka, kuko hari n'ababibeshyaho ko kuba babona ubwo biboroheye no gusomera mu bitabo bisanzwe.

    Mushimiyimana Joseline wiga mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, yavuze ko hari ibitabo REB itanga biza bicapye mu nyuguti nto mu gihe bo baba bakeneye inyandiko zihariye.

    Yagize ati 'Ni ibintu bigoye kuba twabisomesha amaso, turasaba ko niba bishoboka bajya batugenera umwihariko wa 'large size print' kugira ngo tujye tubasha gusoma bitatugoye.''

    Umukozi w'Ikigo Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, ushinzwe Uburezi bwihariye budaheza, aho by'umwihariko yita ku bana bafite ubumuga, Mukanziza Venantie, yavuze ko Leta ifite gahunda yo gufasha abana bose inashyira ijisho ku bakeneye umwihariko.

    Ati' 'Nk'iyo bafite ibizamini hari ifishi yuzuzwa habazwa niba hari ufite ubumuga azakenera inyandiko itubuye, icyo gihe ikigo yigaho kibimenyesha Ikigo Gishinzwe Ibizamini, NESA, iyo nyandiko akayihabwa agasoma bitamugoye yegerezaho.''

    Yakomeje avuga ko ku bijyanye n'ibitabo byo kwigiramo, basaba abayobozi b'amashuri gutanga amakuru ku buyobozi bwo hejuru kugira ngo bajye babigezwaho, kuko iyo batayatanze umwana ahura n'ibibazo.

    N'ubwo nta mibare izwi neza y'abafite ubumuga bw'uruhu bari mu ishuri, ariko n'abayiriho muri iki gihe nabo baracyahura n'imbogamizi zikeneye kurushaho kwitabwaho.

    Umunsi Mpuzamahanga w'abafite ubumuga bw'uruhu wizihizwa Ku wa 13 Kamena buri mwaka, aho kuri iyi nshuro muri Nyaruguru wizihijwe ku bufatanye n'umushinga wa USAID Tunoze Gusoma.

    Mukanziza Venantie, umukozi w'Ikigo Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze,REB, ushinzwe uburezi bwihariye budaheza, yasabye abayobozi b’amashuri kutajya batinda kugaragaza ibibazo by’abana barera bafite ubumuga bw’uruhu.

    Abenshi mu bafite ubumuga bw’uruhu, bibasaba kwiyegereza igitabo cyane ngo babashe gusoma ingano y’inyuguti abadafite ubumuga basoma. Abahanga kandi banavuga ko n’urupapuro rw’umweru hari abo rugora kurusomeraho.

    Abafite ubumuga bw’uruhu baracyahura n’imbogamizi zo kutagira ibitabo biborohereza gusoma neza inyandiko,aho bo bakenera ibitabo birimo inyuguti nini cyane.

    Umwe mu bana bafite ubumuga bw’uruhu ubwo yasomaga inkuru y’ikinyarwanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kutabona-ibitabo-imwe-mu-mbogamizi-abafite-ubumuga-bw-uruhu-bagihura-nayo-mu

  • Hagiye Gusaranganywa Imbangukiragutabara 80 mu bitaro Byo Mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Hejuru y'ibi hiyongeraho amatara aba hejuru yayo akora nk'intambaza ibwira abantu ko imbangukiragutara ije bityo ko bakwiye kuyibererekera ikihutana indembe.

    Amakuru dukesha Taarifa avuga ko imbangukiragutabara ziri buhabwe ibitaro bitandukanye zatanzwe ku bufatanye n'Ikigo cy'Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Enabel.

    Mu mpera z'umwaka wa 2023, uwahoze ari Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana( aherutse gusimbuzwa Youssuf Murangwa) yabwiye Abadepite ko u Rwanda rwitegura kwakira imbangukiragutabara 180.

    Ni imodoka zitegerejweho kuziba icyuho cy'ubuke bwazo mu bitaro n'ibigo nderabuzima byo hirya no hino mu Rwanda.

    Uzziel Ndagijimana yari yitabye Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite mu rwego rwo gusobanura ibijyanye n'inguzanyo ya miliyoni 75 z'ama Euros zizifashishwa mu kwagura, gusana no kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri.

    Icyo gihe yagize ati: 'Ndagira ngo menyeshe Inteko ko ikibazo cyo kongera za ambulance kitaweho, ubu hari ambulance zatumijwe zigera ku 180 ziri mu nzira.'

    Ndagijimana yavuze ko mu gutanga imbangukiragutabara, ibitaro bizazihabwa hagendewe ku ukureba uko izo muri ibyo bitaro zimeze n'ingano yazo.

    Ikibazo cy'imbangukiragutabara zidahagije mu Rwanda gikunze kugarukwaho n'abaturage.

    Taarifa iherutse gutangaza inkuru y'imbangukiragutabara nyinshi zapfiriye mu bitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi zibura abazikoresha ubu zuriwe n'ibyatsi.

    Kuri uyu wa Gatandatu ubuyobozi bukuru bw'u Rwanda buraha ibitaro byose byo mu Rwanda imbangukiragutabara 80 zibisaranganywemo. Ni igikorwa kiri bubere kuri BK Arena iri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo aho Perezida Kagame ari buganirire n'abajyanama b'ubuzima 8000 bahateraniye.

    Imbangukiragutabara ni imodoka yabugenewe ifite iby'ibanze umurwayi ujyanywe ku bitaro akenera kugira ngo agezweyo agihumeka, abaganga bamwiteho.

    Iyi ni imodoka igira icyumba kinini bihagije kirimo igitanda cy'umurwayi, umurwaza na muganga, kikagira n'uburyo bwo gufasha umurwayi guhumeka no kuba yahabwa ubufasha burimo na serum ituma ubuzima budahagarara.

    Kubera ko iba igomba kwihutana umurwayi, imbangukiragutabara igira moteri ifite imbaraga n'amapine akomeye kandi adapfa kunyerera, byombi bikayifasha kwihuta.Mu minsi ishize hari indi mbangukiragutabara umunyamakuru wa Taarifa yasanze yarapfiriye mu bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi nayo ibura uwayikoresha ngo ikire.

    Birashoboka ko iki kibazo kiri no mu bindi bitaro byo hirya no hino mu Rwanda.

    The post Hagiye Gusaranganywa Imbangukiragutabara 80 mu bitaro Byo Mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/hagiye-gusaranganywa-imbangukiragutabara-80-mu-bitaro-byo-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagiye-gusaranganywa-imbangukiragutabara-80-mu-bitaro-byo-mu-rwanda

  • Ibyo ukwiye kumenya kuri bamwe mu bahawe inshingano n'Inama y'Abaminisitiri – #rwanda #RwOT

    IGIHE yakusanyije amateka n'ubumenyi bya bamwe mu bahawe kuyobora inzego zitandukanye.

    Thapelo Tsheole

    Thapelo Tsheole yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda (CMA).

    Thapelo Tsheole afite uburambe bw'imyaka irenga 24 mu byerekeye isoko ry'imari n'imigabane n'ubukungu muri rusange.

    Uyu mugabo kandi afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by'Ubumenyi Rusange, yanize iby'ubukungu muri kaminuza ya Botswana, naho impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by'ubucuruzi mu bijyanye n'isoko ry'imari yayikuye muri Kaminuza ya Rhodes yo muri Afurika y'Epfo n'indi y'icyo cyiciro y'ibijyanye n'ubushabitsi yakuye muri Kaminuza ya Cape Town na none yo muri Afurika y'Epfo.

    Uyu mugabo yari amaze imyaka umunani ari umuyobozi Mukuru w'Isoko ry'Imari n'Imigabane rya Botswana, ndetse yakoze muri imwe mu myanya ikomeye muri Banki Nkuru ya Botswana.

    Tsheole ari mu bagize Ikigo cya Afurika y'Epfo giteza imbere ubunyamwuga mu bakora mu by'imari (SAIFM). Yize amasomo atandukanye ajyanye ku isoko ry'imari n'imiyoborere igamije iterambere muri Stellenbosch Business School.

    Thapelo Tsheole yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda (CMA)

    Alice Uwase

    Alice Uwase yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB).

    Uwase yari Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubushakashatsi bw'ahari Gaz, Mine na Peteroli mu RMB. Mbere yo kwinjira muri RMB yari Umuyobozi ushinzwe Ubucukuzi n'Ubucuruzi bwa zahabu mu kigo 'Ngali Mining'.

    Alice Uwase yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB)

    Stella Kabahire

    Stella Kabahire yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by'Umujyi wa Kigali (City Manager), asimbuye Rugaza Julian wari usanzwe muri uwo mwanya.

    Kabahire yari ashinzwe imari n'ubutegetsi mu kigo gikora ubushakashatsi kuri politiki za Leta, IPAR Rwanda.

    Stella Kabahire yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by'Umujyi wa Kigali (City Manager)

    Fabrice Barisanga

    Fabrice Barisanga yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyubakire n'Imitunganyirize y'Umujyi/ City Engineer; asimbura Asaba Katabarwa Emmanuel.

    Fabrice Barisanga yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubwikorezi muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo. Afite ubunararibonye bw'imyaka 12 mu bijyanye n'ubwikorezi.

    Yakoze imirimo itandukanye aho yigishije mu bigo bitandukanye ibijyanye n'ubwikorezi (transport) anakorera ibigo byigenga n'imiryango itegamiye kuri Leta.

    Yabaye Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n'Ubushakashatsi mu Kigo gishinzwe Ubwikorezi (RTDA).

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'ubwikorezo yakuye muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y'Epfo.

    Fabrice Barisanga yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyubakire n’Imitunganyirize y’Umujyi/ City Engineer

    Emma Claudine Ntirenganya

    Emma Claudine Ntirenganya yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali. Yari asanzwe ari inzobere mu by'itumanaho (Communication Analyst) mu Biro by'Umuvugizi wa Guverinoma.

    Emma Claudine azwi cyane mu itangazamakuru aho yakoze kuri radiyo zirimo Salus, mu biganiro byibandaga ku muryango.

    Emma Claudine Ntirenganya yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali

    Bernard Bayasese

    Bernard Bayasese yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo asimbura Umwali Pauline wari muri uwo mwanya.

    Bayasese yari asanzwe ari Umukozi w'Umuryango utegamiye kuri Leta, BRAC International, by'umwihariko mu bijyanye n'imishinga igamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage.

    Yakoreye indi miryango itegamiye kuri Leta nka Catholic Relief Services (CRS Rwanda), Faith Victory Association (FVA Rwanda) na World Vision Rwanda.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gutegura imishinga yakuye muri Kabale University muri Uganda.

    Alexis Ingangare

    Alexis Ingangare yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge asimbuye Ngabonziza Emmy.

    Ingangare yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Irangamimerere muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC).


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-ukwiye-kumenya-kuri-bamwe-mu-bahawe-inshingano-n-inama-y-abaminisitiri

  • Hari igihe murota, iyo numvise indirimbo ze bibanza kuntera ikibazo – Agahinda Rutanga yatewe n’urupfu rwa Yvan Buravan #rwanda #RwOT

    Myugariro Rutanga Eric avuga ko kugeza uyu munsi atarabasha kwakira ko uwari inshuti ye y’akadasohoka, yafataga nk’umuvandimwe we, umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana.

    Tariki ya 17 Kanama 2022 ni bwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu ruganda rw’imyidagaduro ko umuhanzi wari ukunzwe na benshi kubera ibihangano bye n’ijwi rinyura benshi, Yvan Buravan wari ufite imyaka 27, yitabye Imana azize uburwayi.

    Ni nkuru yagoye benshi kuyakira ndetse bamwe babanza kugira ngo ni ukubeshya kugeza umunsi yashyinguweho.

    Mu bashenguwe n’urupfu rwe harimo na Rutanga Eric babanye ku ntebe y’ishuri ari mu irerero rya APR FC, azamuwe muri APR FC nkuru, byaje kurenga ubushuti bamera nk’abavandimwe aho banabanye mu nzu imwe.

    Uburyo yahoranaga n’abakinnyi ba APR FC biga La Colombière barimo Yannick Mukunzi, Rutanga Eric, Iradukunda Jean Bertrand n’abandi, na we bari bazi ko ari umukinnyi kandi atari we ahuhwo ari ubushuti bari bifitaniye.

    Mu kiganiro Rutanga Eric yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko Yvan Buravan atari inshuti ahubwo yari umuvandimwe we basangiye byinshi.

    Ati “Buravan navuga ko yari murumuna wanjye, yari umuvandimwe wanjye twariganye, twiganye La Colombière icyo gihe nari mu irerero, nzamutse muri APR FC nkuru ntangiye kubona ku gafaranga icyo gihe mbana na Yannick, Buravan na we yaraje turabana, ibintu byose twarabikoranaga, ikibazo yagiraga naragikemuraga, nakigira akagikemura.”

    “Twabanye muri ubwo buzima, urumva umuntu mubana mu cyumba kimwe, ku gitanda kimwe, Buravan rero yari inshuti yanjye cyane.”

    Yakomeje avuga ko ikintu cyamubabaje cyane mu buzima bwe ari urupfu rwa Yvan Buravan kuko na n’ubu kubyakira byamunaniye kugeza aho ni yo yumvise abacuranga indirimbo ze bimutera ikibazo.

    Ati “Ikintu cyambabaje cyane ni urupfu rwa Buravan [Yvan], ni we muntu nabuze n’ubu hari igihe njya murota, no gucuranga indirimbo ze hari igihe ngera aho barimo kuzicuranga bikabanza kuntera ikibazo. Njye abantu benshi bo mu muryango wanjye ndabafite, ni we muntu wa hafi nabuze twabanye, n’ubu kubyibagirwa biba byanze.”

    Yvan Buravan yitabye Imana nyuma y’iminsi mike Rutanga Eric akoze ubukwe, ni umwe mu babutashye ndetse waririmbiye abageni bigashimisha abari babutashye. Rutanga yakoze ubukwe muri Werurwe 2022 maze Yvan Buravan yitaba Imana muri Kanama 2022.

    Rutanga Eric yashenguwe n’urupfu rwa Yvan Buravan

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hari-igihe-murota-iyo-numvise-indirimbo-ze-bibanza-kuntera-ikibazo-agahinda-rutanga-yatewe-n-urupfu-rwa-yvan-buravan

  • Umwe rukumbi ni we usigaye muri 11 babanjemo ku mukino uheruka guhuza APR FC na Rayon Sports kuri Stade Amahoro #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make Rayon Sports na APR FC zigacakirana mu mukino wa gicuti uri bubere muri Stade Amahoro ikibuga amakipe yombi yaherukaga gukiniraho muri 2019.

    Uyu mukino wiswe ‘Ihuriro ni mu Mahoro’, ni wo mukino wa mbere ugiye kubera muri Stade Amahoro nyuma y’imyaka irenga ibiri imaze ivugururwa.

    Ni umukino amakipe yombi agiye gukina adafite abakinnyi ba yo buzuye kuko bamwe batarava mu biruhuko, akaba ataramara no kugura abakinnyi bazayafasha mu mwaka w’imikino wa 2024-25, amakuru avuga ko ashobora kuza gukoresha bamwe bari mu igeragezwa.

    Aya makipe aheruka guhurira kuri Stade Amahoro tariki ya 21 Ukuboza 2019, hari mu mukino w’umunsi 15 ari wo wasozaga igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2019-20.

    Ni umukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0 bya Byiringiro Lague na Manzi Thierry.

    Iyo urebye abakinnyi 11 buri kipe yabanjemo, APR FC ni yo isigaranye Niyomugabo Claude gusa abandi babanjemo kuri uyu mukino bavuye muri iyi kipe. Rayon Sports nta n’umwe isigaranye mu bakinnyi yabanjemo kuri uyu mukino.

    Niyonzima Olivier Seif wabanjemo akinira APR FC icyo gihe, uyu munsi ashobora kugaragara muri Rayon Sports.

    Bizimana Yannick yabanjemo akinira Rayon Sports, amaze igihe ari umukinnyi wa APR FC ariko ashobora kudakina uyu mukino kuko bivugwa ko yamaze gutandukana n’iyi kipe.

    11 buri kipe yari yabanjemo

    Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Iragire Said, Ndizeye Samuel, Olokwei Commodore, Nizeyimana Mirafa, Omar Sidibe, Iranzi Jean Claude, Bizimana Yannick na Michael Sarpong

    APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Byiringiro Lague na Danny Usengimana

    11 Rayon Sports yabanjemo icyo gihe

    11 APR FC yabanjemo icyo gihe

    Seif ashobora gukinira Rayon Sports

    Niyomugabo Claude ni we mukinnyi wabanjemo APR FC isigaranye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwe-rukumbi-ni-we-usigaye-muri-11-babanjemo-ku-mukino-uheruka-guhuza-apr-fc-na-rayon-sports-kuri-stade-amahoro