Blog

  • Abahesha b'Inkiko b'Umwuga bahize gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyagarutsweho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, cyajyanishijwe no gusura ndetse no kunamira Abatutsi basaga 5000 baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera.

    Ntarama, ni hamwe mu hantu hazwi cyane mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Hahoze habarizwa muri Komini ya Kanzenze, imwe mu zoherezwagamo Abatutsi babaga barameneshejwe n'ubutegetsi bubirukana mu bindi bice by'igihugu kugira ngo bazahicirwe n'isazi ya Tsetse.

    Itotezwa ry'abatutsi ryatangiye muri 1959, ryigaragarije cyane mu Bugesera cyane cyane ubwo ibitero by'Inyenzi byatangiraga muri 1963, aho Abatutsi batangiye kwicwa bitwa ibyitso by'Inyenzi, ndetse no mu 1966 byarasubiriye n'ubundi baricwa.

    Perezida w'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko b'Umwuga, Me Niyonkuru Jean
    Aimé yemeza ko urwego rw'Ubutabera rwatsinzwe urugamba rwo kurengera abanyantege nkeya.

    Mu butumwa bwe yagarutse ku ruhare rw'inzego z'ubutabera mu kurenganya Abatutsi aho kubarengera, ibyo agaragaza ko biha umukoro ukomeye abanyamategeko ba none wo gukoresha ubumenyi bafite mu mategeko bakarwanya akarengane no gukumira ko Jenoside yazongera kuba ukundi.

    Perezida w'Urugaga kandi yasabye Abahesha b'Inkiko b'Umwuga bose gukomeza umuco wo Kwibuka bazirikana uruhare bagomba kugira bakoresheje ubumenyi bafite maze bakanyomoza abigize impirimbanyi zo kugoreka amateka yaba mu Rwanda no mu mahanga, kuko bene abo bifuza gusubiza igihugu mu icuraburandi kimaze kwikuramo.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri Minisiteri y'Ubutabera , Gahongayire Myriam, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yibukije Abahesha b'Inkiko ko igikorwa cyo Kwibuka ari ingenzi mu rugendo rwo kubaka amahoro arambye mu banyarwanda.

    Gahongayire yihanganishije abarokotse Jenoside ndetse asaba Abahesha b'Inkiko
    b'Umwuga n'abandi bari mu nzego zitanga ubutabera, kwigira ku mateka ya
    Jenoside n'ibyatumye ishoboka maze bagakora ikinyuranyo binyuze mu kubahiriza amategeko no kutavangura Abanyarwanda.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu karere ka Bugesera ni hamwe mu hantu hagaragaza amateka y'ubugome n'ubwicanyi ndengakamere kuko Abatutsi bahungiye ku yahoze ari santarali ya Ntarama bibwiraga ko mu kiliziya bazaharokokera nk'uko bajyaga bahahungira no mu bwicanyi bwabanjirije Jenoside nyirizina ariko byarangiye abahahungiye bose biciwe muri iyo kiliziya yanahinduwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Gahongayire Myriam yasabye abari mu nzego zitanga ubutabera gukomeza kubahiriza amategeko no kwirinda icyavangura Abanyarwanda

    Perezida w'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko b'Umwuga, Me Niyonkuru Jean Aimé yavuze ko Kwibuka ari ingenzi cyane.

    Visi Perezida w’Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko b'Umwuga ashyira indabo ku mva iruhukiyemo abarenga 5000 muri uru Rwibutso

    Abagize Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko b'Umwuga bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahesha-b-inkiko-b-umwuga-bahize-gukomeza-gutandukana-n-abo-muri-leta-za-mbere

  • Abanyamakuru batandatu mu bemerewe guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje urutonde ntakuka rw'abemerewe kwiyamamaza ku wa 14 Kamena 2024 rugaragaraho bamwe mu babaye abanyamakuru ndetse n'abakibikora.

    Muri abo banyamakuru harimo abatanzwe n'imitwe ya Politiki babarizwamo barimo Niyodushima Dieudonnée watanzwe n'Ishyaka PPC binyuze mu ihuriro ryayo n'Umuryango FPR Inkotanyi.

    Yagaragaye ku rutonde rw'abakandida batanzwe n'Umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse yemerewe kwiyamamza kuko yujuje ibisabwa.

    Uyu mugabo wakoze itangazamakuru kuri radiyo zitandukanye zirimo Isangano na RadioTV Flash yabwiye IGIHE ko azi imibereho y'Abanyarwanda bityo ko byamuteye gushaka gukomeza gukorera abaturage ubuvugizi.

    Ati 'Gukorera Abanyarwanda ubuvugizi rero ni kimwe mu byansunikiye kumva natanga umusanzu wanjye mu nteko ishinga Amategeko. Hagatorwa amategeko ashingiye ku mibereho, umuco n'imigirire ya Kinyarwanda.'

    Yize itangazamakuru n'itumanaho muri Kaminuza y'u Rwanda ndetse yananyuze mu ishuri rya Politiki n'imiyoborere ryitwa Youth Political Leadership Academy ry'ihuriro ry'imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

    Undi munyamakuru ugaragara ku rutonde rw'abemerewe kwiyamamaza ni Ally Muhirwa watanzwe n'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI.

    Ally Muhirwa amaze imyaka 10 akorera mu Karere ka Musanze. Yize ibirebana n'ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye ndetse anabikomerezamo muri Kaminuza.

    Yagaragaje amaze imyaka akora inkuru n'ibiganiro bya Politiki bityo ko byamuteye imbaraga no gutinyuka ibirebana nayo.

    Yagize ati 'Kuba umunyamakuru yagaragara ku rutonde rw'abemerewe kwiyamamariza kuba umudepite mbibona nk'uruhare dukomeza kugira nk'itangazamakuru tukaba tunashaka kurugira no mu Nteko Ishinga Amategeko. Tuba dufite inararibonye mu bintu bitandukanye rero ni umwanya mwiza tubonye kugira ngo dukomeze kubaka igihugu cyacu mu ngeri zinyuranye.'

    Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryemerewe na NEC abakandida 54 ko ari bo bujuje ibisabwa muri 64 bari batanzwe.

    Muri abo bakandida harimo Byiringiro Jean Elysee watangiye itangazamakuru mu 2006.

    Byiringiro yanyuze ku maradiyo atandukanye arimo Radio Sana, Ikinyamakuru Gasabo, Rushyashya, City Radio, Isango Star, The Newtimes mu Izuba Rirashe, Imvaho Nshya ndetse n'icye yaje gushing cya Indatwa.

    Yavuze ko nk'uko yatanzwe n'Ishyaka biteze intsinzi hagendewe ku bikubiye muri manifesto yabo baheruka gushyira ahagararara mu Nteko rusange.
    Ati 'Harimo ko abaturage bagomba kwihaza mu biribwa, tugabanyirizwe umusoro wa TVA, kugabanya ubushomeri bwugarije urubyuriko, gusaba ko umuturage yemererwa kugura imiti muri za farumasi zose ukoresheje ubwishingizi bwa Mitiweli ndetse no gusaba ko igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo gikurwaho.'

    Hari kandi Kwigira Issa wakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio na Televiziyo Flash akaba yaratanzwe n'Ishyaka Ntagarugero muri Demokarasi PDI.

    Kwigira Issa wayoboye Ishami rya Radio Flash mu Karere ka Nyagatare mu gihe cy'imyaka itandatu yize ibijyanye n'Itangazamakuru muri Kaminuza ndetse kuri ubu ari kurangiza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Itumanaho muri Mount Kigal (yahoze yitwa Mount Kenya University).

    Yagize ati 'Ntabwo navuga ko Politiki ari inzira nshya, kuko nk'umunyamakuru ubimazemo imyaka isaga 10, akazi ka buri munsi nkora Politiki iriganje. Mbaye nyigezemo byeruye, narushaho gukorera abaturage ubuvugizi butandukanye kuko nanjye naba narigeze kuba nka bo, kandi nta we uribara nk'uwariraye.'

    Mu bandi batanze kandidatire harimo Uwababyeyi Jeannette wakoze mu Rwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru RBA igihe kinini ariko kuri ubu akaba abarizwa muri RNIT Iterambere Fund.

    Uwababyeyi Jeannette asanzwe ari umurwanashyaka w'Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho Myiza y'Abaturage (PSD) akaba n'umuhuzabikorwa w'abagore ku rwego rw'Igihugu muri ryo.

    Uwababyeyi Jeannette ari mu bagore 199 bari guhatanira imyanya 24 mu cyiciro cyihariye cy'abagore mu matora azaba ku wa 16 Nyakanga 2024.

    Kandidatire ye yayitanze nk'uziyamamariza mu Ntara y'Amajyepfo aho ari mu bagore 60 batangajwe ko bujuje ibisabwa muri yo.

    Hari kandi Umunyamakuru akaba n'Umuyobozi w'ikinyamakuru Tumwesigire Peace Hillary nawe watanze kandidatire mu cyiciro cyihariye cy'abagore.

    Kandidatire ye yaremejwe ndetse yagaragaje ko aziyamamariza mu Ntara y'Amajyepfo.

    Byiringiro Elysee yatanzwe n’ishyaka DGPR

    Ally Muhirwa amaze imyaka 10 akora muri Radiyo Musanze

    Kwigira Issa ni umwe mu banyamakuru bemerewe kwiyamamaza

    Tumwesigire Peace Hillary na we ari mu bakandida bemerewe kwiyamamaza

    Uwababyeyi Jeannette ubwo yatangaga kandidatire ye

    Niyodushima Dieudonne yagaragaje ko yiteguye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamakuru-batandatu-mu-bemerewe-guhatanira-kwinjira-mu-nteko-ishinga

  • Abakobwa 59 bahataniye kuvamo Miss Black Fest… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa riri kuba. Rihuje abakobwa babarizwa mu bihugu bitandukanye ku Isi, b'Abiraburakazi. Ryubakiye ku ntego yo guteza imbere umukobwa binyuze mu gutera inkunga umushinga we ufitiye akamaro Sosiyete muri rusange.

    Kwiyandikisha byatangiye ku wa 16 Gashyantare 2024, bisozwa ku wa 16 Werurwe 2024. Nyuma y'ukwezi kurenga, hiyandikishije abakobwa bagera kuri 400 babarizwa mu bice bitandukanye by'Isi.

    Ryitabiriwe n'abakobwa bo mu Rwanda, U Burundi, Uganda, Tanzania, Canada, Mauritius n'abandi.

    Akanama Nkemurampaka kagizwe n'abahanga mu ngeri zinyuranye bafashe igihe cy'iminsi ibiri bahitamo abakobwa 59 'bafite imishinga myiza'.

    Umuyobozi wa Imanzi Agency Ltd iri gutegura iri rushanwa, Byiringiro Moses yabwiye InyaRwanda ko hejuru yo guhitamo umushinga mwiza, banarebye uburyo umukobwa abasha kuwusobanura, ndetse n'uburyo uzafasha sosiyete kwiteza imbere.

    Ati 'Twahisemo abakobwa 60 bafite imishinga myiza, bazi kuyisobanura ndetse tureba n'umushinga ushoboka. Mu kubahitamo twifashishije abazobereye mu bijyanye n'imishinga, urumva ko cyari igikorwa kitoroshye, yaba kuri twe nk'abategura, ndetse n'abagize akanama nkemurampaka.'

    Akomeza ati 'Hari hiyandikishije abakobwa 400 guhitamo 59 kari akazi gakomeye, ariko twifashishije abahanga mu bijyanye n'imishinga ku rwego Mpuzamahanga.'

    Byiringiro yavuze ko nyuma yo guhitamo abakobwa 59 bagiye gutangiza icyiciro cy'amatora yo kuri Internet (Online), kandi buri mukobwa azagirana ibiganiro n'Akanama Nkemurampaka hifashishijwe uburyo bwa Zoom, bizasiga hamenyekanye abakobwa 10 bazajya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.  

    Yavuze ko abafana ari bo bazagena abakobwa 10 bazagera mu cyiciro cya nyuma. Ati 'Icyiciro cy'amatora tugiye kwinjiramo kirakomeye, ni uruhare rw'abafana mu guhitamo umukobwa babona ko akwiye guhembwa ku mwanya wa mbere. Ariko kandi ibi bizakomeza gukorwa bihujwe n'amajonjora azakorerwa kuri 'Zoom', abazatsinda aho rero ni abo 10 bazakomeza kuri 'Final'.

    Umukobwa wa mbere azahembwa amadorali 15,000 [Ni hafi Miliyoni 19,634,910.00], azagaragirwa n'igisonga cya mbere uzahembwa amadorali 5,000 [Ni hafi Miliyoni 6,544,970.00] cyo kimwe n'igisonga cya kabiri. Aba bakobwa kandi bazafashwa kwitabira andi marushanwa ahuriza hamwe abiraburakazi.

    Mu byagendeweho umukobwa yemererwa guhatana harimo kuba afite imyaka hafati ya 18 na 35 y'amavuko no kuba afite umushinga uteza imbere sosiyete n'ibindi.

    AMAFOTO YA BAMWE MU BAKOBWA 59 BAHATANIYE KUVAMO MISS BLACK FESTIVAL

    Pretty Mwiza

    Irene Kayisire

    Ange Souvatte

    Mariam Uwase

    Li Hua Brenda

    Ange Nicole

    Kaliza Kayirangwa Ornella

    Housna Lara Sapna

    Lisa Teta Cyuzuzo


    Umutoni Eliane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144036/abakobwa-59-bahataniye-kuvamo-miss-black-festival-izasorezwa-i-dubai-amafoto-144036.html

  • Mega Global Link yagabanyije ibiciro ku bifuza kujya kwiga i Burayi, Canada na Amerika muri Nzeri uyu mwaka – #rwanda #RwOT

    Ibi bigo byombi byatangiye gukorana mu Ugushyingo 2023, aho bifasha abashaka kujya mu kazi, gutembera no kwiga mu mashuri yo muri Canada, Amerika n'ahandi henshi ku Mugabane w'u Burayi.

    Ibi bigo bisanzwe bifite amashuri bihuza n'abanyeshuri baba bagiye kwigira kuri buruse ndetse n'abiyishyurira mu byiciro byose bya kaminuza. Iri gabanywa ry'ibiciro rikaba rizarangira ku itariki ya 14 Nyakanga 2024.

    Umuyobozi wa Mega Global Link, Dr. Francis Habumugisha, yagarutse ku mahirwe ari mu kujya kwiga hanze, ndetse n'uruhare babigiramo mu koroshya uru rugendo.

    Yagize ati 'Mega Global Link ni ikigo kimaze iminsi gikora serivisi zitandukanye mu gufasha abashaka kujya kwiga hanze yaba Canada, Amerika yaba n'u Burayi ndetse tukaba dufasha abagiye kwiga, abagiye mu kazi aho tumaze gutwarayo benshi mu gihe tumaze dukora.'

    Yakomeje agira ati 'Uyu munsi twafunguye ibikorwa bishya bibiri, kimwe ni amahirwe twahaye abantu yaba abashaka kujya kwiga muri ibi bihugu mu mwaka w'amashuri muri Nzeri, amarembo arafunguye dufatanyije na ApplyBoard, ApplyBoard ni ikigo kiri i Burayi, Amerika, na Canada ariko icyicaro cyacyo kiri Canada. Twagiranye amasezerano yo kugihagararira muri Afurika, ubu rero tukaba twafunguye ubu buryo bwo gutwara abanyeshuri ku kiguzi gito.'

    Aya mahirwe azahabwa abantu bazaba biyandikishije bitarengeje itariki ya 14 Nyakanga uyu mwaka.

    Ibi bigo kandi bifite gahunda izwi nka 'Summer camps' ifasha abifuza gutembera mu Burayi, Canada ndetse na Amerika bashaka kuruhuka, kwidagadura n'ibindi. Ni gahunda iba igizwe n'ibikorwa bitandukanye bifasha kwishima birimo imikino ikinirwa hanze, amahugurwa, umuziki, imbyino, siporo n'ibindi byinshi.

    Dr. Arthur Rukundo, inzobere mu by'ubuzima, yasobanuye akamaro ko kuruhuka, cyane cyane muri ibi bihe by'impeshyi.

    Ati 'Turashaka kwigisha Abanyarwanda umuco wo kuzigama maze bagatembera hanze bakaruhura ubwonko. Nk'uko tubizi abakozi ba Leta usanga bagira ikiruhuko cy'ukwezi kose ariko ugasanga afata ikirihuko ajya mu kandi kazi ibiraka se n'ibindi.'

    Yakomeje agira ati 'sinzi niba Abanyarwanda bari kubona imibare y'abarwara 'stroke' ukuntu iri kugenda yiyongera mu gihugu, turi kugenda tubura abantu kubera ko bakora bataruhuka. Iyo umuntu agiye hanze hari ibyo yiga, akabona hanze ukuntu babayeho, ukuntu babana nawe bigahita bimwigisha. Ikindi cya gatatu ni ukwigisha abantu uburyo bwo gushyira hamwe kuko burya bituma umuntu agera kure.'

    Umuyobozi wa Mega Global Link, Dr. Francis Habumugisha, yagarutse ku mahirwe ari mu kujya kwiga hanze, ndetse n’uruhare babigiramo mu koroshya uru rugendo

    Abanyarwanda basobanuriwe akamaro ko gutemberera hanze y’u Rwanda

    Dr. Arthur Rukundo, inzobere mu by'ubuzima, yasobanuye akamaro ko kuruhuka, cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mega-global-link-yagabanyije-ibiciro-ku-bifuza-kujya-kwiga-i-burayi-canada-na

  • Rwabuze gica hagati ya Rayon Sports na APR FC muri Stade Amahoro nshya yari yuzuye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Muri Stade Amahoro yari yuzuye abafana baje kwihera ijisho, APR FC na Rayon Sports habuze iyemeza indi maze iminota 90 y’umukino irangira ari ubusa ku busa.

    Wari umukino wa gicuti wahuje amakipe y’amakeba mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC. Ni amakipe bidakunze kubaho ko yakina umukino wa gicuti.

    Bakaba kuri iyi nshuro bawukinnye mu rwego rwo gutaha Stade Amahoro yari imaze imyaka irenga ibiri ivugururwa kugira ngo ijye ku rwego mpuzamahanga, yavuye ku bihumbi 25 yakiraga ikaba isigaye yakira ibihumbi 45.7.

    Umukino waherukaga guhuza aya makipe muri Stade Amahoro wabaye mu Kuboza 2019 aho warangiye ari 2 bya APR FC ku busa bwa Rayon Sports.

    Ni umukino amakipe yombi yakinnye adafite abakinnyi ba yo bose aho bari mu biruhuko kandi akaba ataramara kuva ku isoko ry’abakinnyi.

    Nka APR FC nta mukinnyi w’umunyamahanga wa yo wari uhari, gusa yagaragayemo abakinnyi bashya nka Mugiraneza Frodauard, Dushimimana Olivier, Byiringiro Gilbert na Tuyisenge Arsene bivugwa yamaze gusinyisha ndetse n’umunyezamu Ruhamyankiko Yvan wo mu Intare FC.

    Rayon Sports na yo yari ifitemo abakinnyi bashya nka Olivier Seif Niyonzima, umunyezamu Jackson Lunang, Richard Ndayishimiye ariko amakuru akavuga ko bari batarasinya.

    Iminota 7 ya mbere y’umukino wabonaga umupira ukinirwa mu kibuga hagati nta mahirwe afatika buri ruhande ruramera.

    Amahirwe afatika ya mbere yabonetse ku munota wa 9 ku mupira Kabange wa Rayon Sports yahinduye imbere y’izamu ariko Richard yatera ukanyura hejuru yaryo.

    Kategaya wa APR FC ku munota wa 10 yagerageje ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hanze gato y’izamu ryari ririnzwe na Jackson.

    Muri iyi minota wabonaga umukino watangiye gufata irange. Ku munota wa 11 Ganijuru Elie yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Charles Baale ananirwa gushyira mu izamu.

    Rayon Sports wabonaga irimo kurema uburyo bwinshi, Richard Ndayishimiye yaje guha umupira mwiza Muhire Kevin ariko ateye unyura hanze gato y’izamu rya Ishimwe Pierre.

    Kevin yongeye kugerageza ishoti rikomeye ku munota wa 25 ariko rinyura hanze y’izamu, ryakurikiwe n’irya Iraguha Hadji ku munota wa 26 na ryo ryanyuze hanze gato y’izamu.

    Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 28 yagerageje ishoti rikomeye ariko rinyura hejuru y’izamu rya Rayon Sports.

    APR FC yaje gukora impinduka ku munota wa 31, Kategaya Elie aha umwanya Niyibizi Ramadhan.

    Ku munota wa 38, Ganijuru Elie yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Ku munota wa 51, Jackson Lunang yarokoye Rayon Sports akuramo umupira ukomeye wa Niyibizi Ramadhan.

    Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre na we yarokoye ikipe ye ku munota wa 54 ubwo yakuragamo umutwe wa Nsabimana Aimable ku mupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Muhire Kevin.

    Kimwe no mu gice cya mbere Rayon Sports yarimo ikinana neza, bahererekanya ndetse bakagerageza kurema amahirwe y’ibitego kurusha APR FC. Ku munota wa 58 Charles Baale yateye ishoti rikomeye ariko rinyura hanze y’izamu.

    Ku munota wa 61, Rayon Sports yakoze impinduka 2, Desire Mugisha na Ibiok binjiyemo havamo Yenga na Iraguha Hadji.

    Ku munota wa 63, Byiringiro Gilbert yahinduye umupira imbere y’izamu ariko wigira mu maboko y’umunyezamu Jackson.

    Charles Baale yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 73 maze umunyezamu Pierre arawufata.

    APR FC yakoze impinduka za kabiri ku munota wa 76, Mugisha Gilbert aha umwanya Tuyisenge Arsene wahoze akinira Rayon Sports.

    Ku munota wa 77, Muhire Kevin yacomekeye umupira mwiza Ibiok acika ubwugarizi bwa APR FC ariko Pierre umupira arawumutanga.

    87 Charles Baale yahaye umwanya Kalenda. Kuri uyu munota Rayon Sports yahushije igitego cyabazwe aho Kevin yarobye Ishimwe Pierre azi ko byarangiye ariko uyu munyezamu awukuramo. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

    11 amakipe yombi yari yabanjemo

    APR FC: Ishimwe Pierre
    Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Ndayishimiye Dieudonne, Mugiraneza Frodauard, Ruboneka Bosco, Kategaya Elie, Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain Bacca na Dushimana Olivier

    Rayon Sports: Jackson Lunang, Emmanuel Nshimiyimana Kabange, Ganijuru Elie, Nsabimana Aimable, Mitima Isaac, Niyonzima Olivier Seif, Richard Ndayishimiye, Muhire Kevin, Iraguha Hadji, Charles Baale na Yenga

    Umukino watangijwe n’umunota Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
    Nta Derby yorohaaa
    Bacca yagerageje ariko biranga
    Bagerageje biranga
    Stade Amahoro yari yuzuye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwabuze-gica-hagati-ya-rayon-sports-na-apr-fc-muri-stade-amahoro-nshya-yari-yuzuye-amafoto

  • Big Fizzo yageze i Kigali mu ibanga yakirwa n… – #rwanda #RwOT

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ndakumisinze' yasohoye mu myaka 10 ishize, yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, yakirwa na Platini P.

    Amashusho yagiye hanze agaragaza Big Fizzo agera ku kibuga cy'indege afite igikapu kimwe. Mbere yo kugera i Kigali, yari yasohoye amashusho kuri konti ye ya Facebook, amugaragaza ari kumwe n'inshuti ze n'abandi baryoshya ku nkengero z'amazi mu Mujyi wa Salerno mu Butaliyani- Ni majyepfo ashyira Uburasirazuba bw'iki gihugu.

    InyaRwanda yabonye amakuru yizewe avuga ko Big Fizzo agenzwa no kwitabira ubukwe yatumiwemo, ndetse ni umwe mu bahanzi bashobora kuzaburirimbamo.

    Platini na Big Fizzo bafitanye umubano wihariye! Umubano w'abo watangiye kwaguka mu 2016 nyuma y'uko uyu muhanzi wo mu Burundi akoranye indirimbo na Urban Boys, Fireman bise 'She Say yes'- iri mu ndirimbo za Dream Boys zakunzwe cyane.

    Ku wa 25 Nyakanga 2022, Platini yasohoye indirimbo 'Ikosa 1' na Big Fizzo. Imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 700. Iba indirimbo ya kabiri, aba bahanzi bombi bahuriyemo, nyuma y'imyaka irenga icyenda ubushuti bwabo bwagutse.

    Big Fizzo wamamaye mu ndirimbo zitsa ku rukundo, yari yitezwe i Kigali, ku wa 30 Werurwe 2024 mu gitaramo 'Baba Experience', Platini yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ariko siko byagenze. Ntiyabashije kugera i Kigali, ahanini bitewe n'umwuka utari mwiza hagati y'ibihugu byombi.     

    Big Fizzo ari mu bahanzi bakomeye mu Burundi kuva mu myaak 20 ishize. Yavukiye kandi akurira mu Mujyi wa Bujumbura. Yatangiye umuziki mu myaka ya 1990, yinjiriye mu itsinda ry'abanyamuziki rya Nigga Sound.

    Yamaze igihe gito muri iriya tsinda bitewe n'ibibazo byagiye bivukamo, ahitamo kuvamo atangira urugendo rw'umuziki we nk'umuhanzi wigenga.

    Mu bihe bitandukanye yagiye avuga ko impano ye yakunze biturutse ku gushyigikirwa na Kidum, umunyamuziki w'umurundi ubarizwa muri Kenya.

    Kuva ku  ndirimbo nka 'Mbarira', 'Bajou', 'Sitapenda Tena' n'izindi, Big Fizzo afatwa nk'umuhanzi w'icyatwa mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.



    Platini P yakiriye mugenzi we Big Fizzo wageze i Kigali muri gahunda zirimo no kwitabira ubukwe


    Muri Werurwe 2024, Big Fizzo yari yitezwe i Kigali mu gitaramo cya Platini


    Platini yakunze kugaragaza ko afitanye umubano wihariye na Big Fizzo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IKOSA 1' YA BIG FIZZO NA PLATINI

    “> 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDAKUMISINZE' YA BIG FIZZO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144037/big-fizzo-yageze-i-kigali-mu-ibanga-yakirwa-na-platini-nyuma-yo-kutitabira-igitaramo-cye-144037.html

  • Isaro Rosine yahigitse Rutayisire mu matora ‘… – #rwanda #RwOT

    Saluwa Rutayisire yageze ku mwanya wa Kabiri. Uyu mukobwa yari agiye kumara igihe kinini ari we uri ku mwanya wa mbere, ahagarariye bagenzi be.

    Amajwi yafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, agaragaza ko Isaro Rosine Uteneza ari ku mwanya wa mbere n’amajwi 1,612, ni mu gihe Saluwa Rutayisire ari ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 1,609.

    Akurikiwe na Gloria Bobette Gahigana uri ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 1,451; ku mwanya wa Kane hariho Prechia Kamikazi ufite amajwi 1,356, ni mu gihe Clarisse Dusenge ari ku mwanya wa Gatanu.

    Ni ubwa mbere uyu mukobwa Dusenge aje muri batanu ba mbere. Kuko Eddy Yakin Mugisha ari we wari ku mwanya wa Gatanu. Ibi bisobanuye ko batanu ba mbere kugeza ubu muri aya matora, ari abakobwa.

    Ni mu gihe mu byumweru bitatu bishize, batanu ba mbere barimo abakobwa bane n’umuhungu umwe.

    Aya matora ari kubera ku rubuga www.noneho.com yatangiye ku wa 27 Gicurasi 2024, azasozwa ku wa 22 Kamena 2024 ari nabwo hazamenyekana abasore n'inkumi 30 bazinjira mu cyiciro kibanziriza icya nyuma 'Top 30'.

    Umuyobozi uhagarariye Embrace Africa itegura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model, Ndekwe Paulette, yabwiye InyaRwanda ko hari hiyandikishije abantu 162, nyuma y'isuzuma ryakozwe n'Akanama Nkemurampaka kemeza ko 101 aribo binjira mu cyiciro cy'amatora yo kuri Internet.

    Ati 'Twahisemo 101 tubona bajyanye n'ibyo twashingiyeho ubwo ndavuga ko ibyo bagombaga kuba bujuje. Dukorana n'amarushanwa atandukanye yo ku Isi, ku buryo ugize amahirwe yo gutsinda muri Rwanda Global Top Model tumufashe kwitabira ariya marushanwa mpuzamahanga dukorana nayo.'

    Akomeza ati 'Dushingira cyane ku kureba umukobwa/umusore wujuje iby'amarushanwa Mpuzamahanga y'imideli dukorana nayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi. Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera ku yindi nshuro.'

    Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta “idufasha mu gushyigikira impano z'urubyiruko” kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n'ibindi byabangiriza ejo hazaza.

    Ndekwe Paulette yavuze ko iyi nshuro uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amafaranga ataratangazwa umubare, ndetse bazamufasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku isi.

    Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 Frw.

    Ni mu gihe uzahiga abandi mu gutorwa cyane kuri internet azahembwa ibihumbi 300 Frw. Mu bindi biteganyijwe ni uko abazatsinda bose, bateguriwe kuzatemberezwa ahantu nyaburanga hihariye.

    30 bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma bazahatana mu matora yo kuri internet azaba guhera tariki 25 Kamena 2024 kugeza tariki 12 Nyakanga 2024.

    Abanyamideli 30 bazatorwamo 5 bazaba bahize abandi mu kugira amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), 5 bazaba bahize abandi mu kwishimirwa n'abatoye (Public Choice). 



    Isaro Rosine ari ku mwanya wa mbere mu majwi binyuze mu matora ari kuba mu irushanwa ‘Rwanda Global Top Model’ 


    Isaro yari amaze igihe ari ku mwanya wa Kabiri mu matora




    Abanyamideli 110 bahataniye kuzinjira muri 30 ba mbere 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144033/isaro-rosine-yahigitse-rutayisire-mu-matora-ashyushye-ya-rwanda-global-top-model-144033.html

  • 45+1″ Igice cya mbere kirarangiye

    45″ Umunota umwe niwo umusifuzi yongeyeho

    42″ Rayon Sports ibonye kufura itewe na Bbaale umupira ukubita igiti cy’izamu ujya hanze. Ni umupira yari ateye neza cyane

    37″ Ganijuru n’ubwo yasoje amasezerano muri Rayon Sports, arimo arayikinira neza. Azamukanye umupira yambukiranya ikibuga mo kabiri, areba umuzamu uko ahagaze arekura ishoti rikomeye umupira Pierre awukuramo nta nkuru ujya muri koroneri itagize icyo itanga.

    30″ Ku munota wa 30 muri sitade hose hafashwe umunota wo gukomera amashyi umukuru w’igihugu Paul Kagame kubera ibyo amaze kugeza ku banyarwanda harimo na sitade Amahoro

    30″ Ikipe ya APR FC irashimbuje Kategaya Elie avuye mu kibuga aha umwanya Niyibizi Ramadhan

    26″ Rayon Sports irongeye ihushije igitego ku mupira uzamukanwe na Muhire Kevin ahereza Iraguha Hadji ateye umupira adahagaze uca kuruhande.

    24″ Muhire Kevin uri kugora cyane ikipe ya APR FC ahushije igitego ku mupira yari ashatse gutera yigaramye biranga

    Amakipe yombi aracyakina byo kwishakisha uretse ko Rayon Sports imaze kugera imbere y’izamu inshuro nyinshi

    11″ Bbaale ahushije igitego igitego cyari cyabazwe ku mupira azamukanye awuhereza Ganijuru uhise ukata umupira ugana mu izamu usanga Bbaale wari uhagaze neza gukozaho biramunanira kandi aribyo yasabwaga. Igitego Bbaale ahushije nibyo ahora apfa n’abafana ba Rayon Sports

    09″ Richard umwe mu bakinnyi bashya bari muri Rayon Sports azamukanye umupira neza agerageza uburyo bw’igitego ariko umupira uca kuruhande, uyu musore ari kugaragaza urwego rwiza.

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

    Ishimwe Pierre

    Nshimiyimana Yunussu

    Ndayishimiye Dieudonne

    Niyomugabo Claude

    Byiringiro Gilbert

    Mugiraneza Fraudoire

    Ruboneka Bosco

    Kategaya Elie

    Mugisha Gilbert

    Kwitonda Alain

    Dushimimana Olivier

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Jackson

    Muhire Kevin

    Emmanuel Nshimiyimana

    Ganijuru Elie

    Nsabimana Aimable

    Mitima Issac

    Olivier Saif

    Hadji Iraguha

    Bbaale

    Yenga

    Richard

    17:00 Umukino urangiye. Reka twongere tubahe ikaze nanone kuri sitade Amahoro mu mukino uri guhuza Rayon Sports na APR FC

    16:44″ Abakinnyi b’amakipe yombi yasubiye mu rwambariro bakagaruka umukino utangira

    David Bayingana na Uwimana Clarisse nibo bayoboye ibirori by’umukin

    Umukino w’irerero rya PSG Academy na Bayern Academy niwo wabanje aho PSG yatsinze ibitego 2-1

    16:13″ Abanyezamu ba Rayon Sports binjiye mu kibuga baje kwishyushya.

    16:17″ Abakinnyi ba Rayon Sports ndetse n’abanyezamu bayo binjiye mu kibuga nabo bakaba baje kwishyushya.

    16:24″ Abakinnyi ba Rayon Sports nabo bamaze kwinjira mu kibuga barangajwe imbere na Niyonzima Olivier Saif

    Ni umukino uributangire ku isaha ya saa 17:00 pm ukaba uribubere kuri Sitade Amahoro. Niwo mukino wa mbere ugiye kubera kuri sitade Amahoro nyuma yo kuvugururwa.

    Uyu mukino ugamije gusuzuma iyi sitade imaze imwaka n’igice ivugururwa, ikaba izatahwa ku mugaragagaro tariki 4 Nyakanga. Rayon Sports na APR FC ni amakipe adakunze guhurira mu mukino wa gicuti, aho baherukaga gucakirana mu mukino nk’uwo mu 2005.

    Uyu mukino ugiye kuba mu bihe bitari byiza kuri Rayon Sports kuko isa naho idafite ikipe yifuza, ndetse ikaba igiye gukoresha abakinnyi barimo abatayifitiye amasezerano nka Niyonzima Olivier Saif na Kokote Udo wari umaze iminsi muri Musanze FC.

    APR FC nayo ntabwo ifite ikipe yifuza dore ko hari abakinnyi nayo idafite. APR FC gusa isa naho iri mu ruhande rwiza ku bakinnyi kuko abakinnyi benshi yakoresheje umwaka ushize ikibafite hafi.


    Sitade Amahoro ivuguruye, izajya yakira abantu ibihumbi 45 ndetse n’abantu 705

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144038/live-ikaze-mu-mukino-wumusogongero-ugiye-guhuza-rayon-sports-na-apr-fc-fc-amafoto-144038.html

  • Musenyeri Mwumvaneza yasabye abagororerwa Iwawa kudapfusha ubusa amahirwe igihugu cyabahaye – #rwanda #RwOT

    Yabikomojeho ku wa 13 Kamena 2024, ubwo yari yasuye abasore n'abagabo bafatiwe mu mico n'imigirire ibangamiye rubanda bakajya kugororerwa muri iki kigo kiri ku Kirwa cya Iwawa mu Karere ka Rutsiro.

    Igororamuco ni uburyo bwo gusubiza mu murongo bitanyuze mu nzira z'ubucamanza n'amategeko abafatiwe mu bikorwa birimo ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge n'ibindi.

    Abari muri ibi bigo bagira umwanya wo kwiga, kuvuzwa no gusurwa n'abayobozi mu nzego zinyuranye bakaba impanuro zibibutsa ko badakwiye gupfusha ubusa aya mahirwe igihugu cyabashyiriyeho.

    Musenyeri Mwumvaneza yabwiye abagorerwa Iwawa ko atariho bakagombye kuba bari, kuko bakabaye bari mu bikorwa biteza imbere igihugu n'imiryango yabo.

    Yagize ati 'None uyu munsi mwibujije ayo mahirwe, mubera igihugu cyacu umuzigo uremereye. Igihugu cyacu ntigicika intege kubera ko kibakunda cyane. Kubona gifata iyi gahunda kikita ku mibereho yanyu, kigashaka imyuga mwigira aha byose ni umutungo wakabaye ukora ibindi.”

    Muri uru ruzinduko abagera kuri 77 bahawe amasakaramentu arimo kubatizwa, ukarisitiya ya mbere, gukomezwa no kugarukira Imana.

    Mwumvaneza yabwiye abagorerwa Iwawa ko Igihugu, amadini n'amatorero badashobora kubatererana.

    Ati 'Iyo naje aha tukazenguruka banyereka ibyo mukora, nkunda kubaza ngo waje hano kubera iki? Ngasanga impamvu mutanga zidafatika. Kuvuga ngo nagiye mu rumogi nshaka kongera ingufu, urumogi se rutanga ingufu hehe? Ko rukwangiza mu bwonko ahubwo. Kuvuga ngo bamfashe nshikuza amasakoshi, n'amatelefone, ujya gukora ibyo kubera iki ufite ubwenge, ufite amaboko wagombye gukora ukarya bike bivuye mu maboko yawe? Izo mpamvu ziba zumvikana koko?'

    Umuyobozi Mukuru w' Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred, yabwiye abagororerwa muri iki kigo ko ari amahirwe adasanzwe igihugu cyabashyiriyeho kuko bakabaye bari muri gereza kuko ibikorwa bafatirwamo bigize ibyaha.

    Abajyananwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa bigishwa imyuga irimo guhinga no korora kinyamwuga, ububaji, ubudozi, ubwubatsi n'amategeko y'umuhanda no gutwara moto.

    Abajyanywe muri iki kigo bafite indwara zitandukanye bahabwa abaganga b'inzobere babavura ku buntu, abatazi gusoma no kwandika nabo bakabyigishwa.

    Icyiciro kiri kugororerwa Iwawa ni icya 24, kirimo abasore n'abagabo barenga 5000, barimo 1375 basubiyeyo inshuro irenze imwe.

    Musenyeri Mwumvaneza yasabye abagorerwa Iwawa kwirinda gusubiza mu ngeso mbi baba barahozemo

    Abagororerwa Iwawa bigishwa imyuga irimo ubuhinzi n’ubworozi bya kinyamwuga

    Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yibukije abagororerwa Iwawa ko igihugu kibakunda

    Abari guhabwa inyigisho zitangirwa Iwawa bahawe umwanya wo kwicuza ibyaha no kwiyunga n’Imana

    Musenyeri Mwumvaneza yasezeranyije abagororerwa Iwawa ko azabazanira na karidinali Antoine Kambana akabasura

    Abagera 77 bamaze igihe mu rugendo rwo kwiyuzuza n’Imana bahawe amasakaramentu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-mwumvaneza-yasabye-abagororerwa-iwawa-kudapfusha-ubusa-amahirwe