Blog

  • Abanyamerika batishimiye Donald Trump na Joe Biden bikubye kabiri – #rwanda #RwOT

    Imibare y'iki kigo igaragaza ko 25% by'Abanyamerika babajijwe bagaragaje ko batishimiye abakandida batanzwe n'ishyaka ry'aba-Democrates ndetse n'aba-Republicains.

    Mu babajijwe 36% bagaragaje ko bashyigikiye Donald Trump, mu gihe 34% bagaragaje ko bashyigikiye Joe Biden.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abanga abakandida bombi bahanganye bikubye kabiri mu myaka 30 ishize ndetse no mu 2020 ubwo Joe Biden na Trump bahanganaga bwa mbere, abatabishimiye bombi bari 13%.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva tariki 13-19 Gicurasi 2024, mbere y'uko urukiko rw'i New York ruhamije Donald Trump ibyaha byo guhimba inyandiko z'ubucuruzi agamije guhindura ibyavuye mu matora ya 2016, ndetse na tariki 11 Kamena 2024 ubwo urukiko rwa Delaware rwahamyaga Hunter Biden (umuhungu wa Perezida Joe Biden) ibyaha byo gutunga intwaro binyuranye n'amategeko kuko yari yarabaswe n'ikiyobyabwenge cya cocaine.

    Abatishimiye Perezida Joe Biden na Trump bikubye kabiri mu myaka 30 ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamerika-batishimiye-donald-trump-na-joe-biden-bikubye-kabiri

  • Perezida Kagame yahuye n'abana b'amarerero ya PSG na FC Bayern Münich, anasuhuza abitabiriye 'Umuhuro mu Mahoro' (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yari yabanje kugirana ikiganiro n'abajyanama b'ubuzima barenga 8000 baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n'abandi bagize urwego rw'ubuzima mu Rwanda.

    Bahuriye muri BK Arena mu rwego rwo kwishimira uruhare rwabo mu guteza imbere ubuzima bw'Abaturarwanda.

    Nyuma y'ibi biganiro Perezida Kagame yahuye n'abana bo mu marerero ya FC Bayern Münich na Paris Saint Germain, bari mu mukino ubanziriza uwahuje APR FC na Rayon Sports.

    Imikino yombi yari yateguwe mu rwego rwo gusuzuma niba Stade Amahoro iheruka kwemerwa n'Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) imeze neza mu bijyanye no kwinjira no gusohoka kw'abafana, umutekano, ubwatsi bw'ikibuga, ibibaho byandikwaho ibitego n'ibindi bikoresho bitandukanye biyigize niba bikora neza.

    Umukuru w'Igihugu kandi yanasuhuje abaturage b'i Remera mu Mujyi wa Kigali, biganjemo abari bagiye kureba umukino w'abakeba Rayon Sports na APR FC wahawe inyito ya 'Umuhuro mu Mahoro'.

    Uyu mukino wasojwe amakipe yombi aguye miswi ubusa ku busa, ndetse hagaragara umuvundo mu bafana bashakaga kujya kwihera ijisho amakipe yabo akinira muri stade nshya ivuguruye kandi yagutse.

    Uyu mukino wabanjirije uwa Rayon Sports na APR FC

    Perezida Kagame yahuye n’abana b’amarerero ya PSG na FC Bayern

    Yasuhuje ab’i Remera biganjemo abari bitabiriye umukino wa Rayon Sports na APR FC

    Benshi biganjemo urubyiruko bamweretse ko bamwishimiye

    Abafana bari bafite ubwuzu bwo kumubona


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahuye-n-abana-b-amarerero-ya-psg-na-fc-bayern-munich-anasuhuza

  • Inyama z'ingurube n'iz'inkoko zarenze toni ibihumbi 70: Umusaruro w'ingamba za Leta – #rwanda #RwOT

    Byagizwemo uruhare n'ingamba zashyizweho kugira ngo inyama ziboneke ku bwinshi inka zibe amahitamo ya nyuma k'ushaka inyama, kuko inka zifasha mu birenze inyama, nk'umukamo ifumbire n'ibindi.

    Nk'inyama z'ingurube mbere ya 2019 zabarirwaga muri toni ibihumbi 19,9; iz'inkoko zibarirwa muri toni 5081; amagi akabarirwa mu bihumbi 83 birengaho gato.

    Uyu munsi imibare yaratumbagiye kuko inyama z'ingurube zageze kuri toni ibihumbi 22; iz'inkoko zigera kuri toni zirenga ibihumbi 50 mu gihe amagi yazo yo yageze kuri toni ibihumbi 17 birenga ku mwaka.

    Ntabwo byapfuye kwizana gutyo gusa. Umwe mu mishinga yatumye uyu musaruro ugera kuri uru rwego ni uwiswe 'Partnership for Resilient and Inclusive Smallstock Market, PRISM' u Rwanda rwafatanyijemo n'Ikigo cy'u Bubiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.

    Wari ugamije guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ubworozi bw'inkoko n'ingurube, bikorerwa mu turere 10 twagaragazaga ko bushoboka.

    Washowemo arenga miliyari 15,5 z'Amayero, ba rwiyemezamirimo bafashwa kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga no kugera kuri serivisi z'imari.

    Mu kwimakaza ingurube zitanga umusaruro, ku ikubitiro hashyizweho ibigo birindwi mu gihugu cyose bikusanyirizwamo intanga zakomotse ku mfizi zigezweho zakuwe i Burayi. Ubu bitanga doze z'intanga 1120 ku cyumweru.

    Iyi ngurube ku nshuro imwe ishobora gutanga doze zirenga 20 z’intanga

    Ni imfizi zo mu moko atanu arimo ubwa Pietrain, Landrace, Camborough, Duroc, na Large White, aho zitanga intanga hifashishijwe uburyo butari ubwa karemano ngo ingurube yimye indi, ahubwo baziyikuramo bidasabye ko yimya.

    Ni imfizi z'icyororo aho ingurube imwe yatewe izo ntanga ishobora kubyara abana bagera kuri 20 mu gihe izisanzwe kubona abageze ku munani byabaga ari intambara.

    Ni nako bigenda ku ibilo aho ingurube yitaweho igeza ku bilo 100 mu mezi atageze kuri atandatu, mu gihe ku zisanzwe kubona ibilo 100 ku mwaka biba byagoranye cyane.

    Kuri ubu hifashishijwe ikoranabuhanga izi mfizi zitanga intanga kabiri mu cyumweru, aho imwe ishobora gutanga ½ cya litiro ku nshuro imwe zikavamo doze z'intanga zirenga 20 imwe ikavamo abo bana b'ingurube 20.

    Umworozi ukeneye intanga zo mu kigo cya leta cy'i Muhanga ayibonera ku 3500 Frw mu gihe izaturutse ku by'abikorera ziboneka ku 6500 Frw kuri imwe.

    Ni amafaranga make kuko ushaka iyi mfizi bishobora kumutwara nka miliyoni 1 Frw yo kuyigura gusa bidasabye kuyitaho nko kuyimenyera indyo yuzuye n'ibindi.

    Iyo intanga zimaze kuboneka, zijyanwa muri laboratwari z'ibyo bigo, zigasuzumwa hanyuma zigashyirwa mu bushyuhe bwa 17 oC, mu bikoresho byabugenewe bituma zigera ku borozi zitahungabanye.

    Mu kugabanya igihe izi ntanga zimara ngo zigere ku borozi, leta yafatanyije n'Ikigo gikora ubwikorezi bwo mu kirere hifashishijwe drones cya Zipline, kugira ngo zijye zijyana intanga ku mworozi uzikeneye ariko igiciro cy'urugendo leta ikacyiyishyurira.

    Hifashishijwe ibibuga by'indege bya Zipline bihereye i Muhanga n'icya Kirehe, hakifashihwa ahantu harenga 500 hateganyijwe ko iyo drone igwaho harimo n'ibigo nderabuzima.

    Uyu munsi intanga 70 zoherezwa mu bice bitandukanye by'igihugu bikozwe n'ishami rya Muhanga.

    Ingurube ishyirwa ku cyuma hanyuma ikagira ngo iri kwimya ikarekura intanga

    Ni ibintu byaganyije igihe cyane. Na we tekereza nko kuva Muhanga kugera i Nyamasheke (ni rwo rugendo runini drone iva i Muhanga ikora) amasaha atanu ku modoka ariko mu minota nka 55 umuhinzi aba yabonye intanga z'ingurube ze.

    Mu mpera za 2023 hakozwe doze 21.247 mu gihe izingana na 13.750 zagejejwe ku borozi hifashishijwe drones za Zipline.

    Ikoranabuhanga ryo gutera intanga ryafashije mu kubyaza abana b'ingurube ku bwinshi aho nko kuva mu 2021 ingurube 19.860 zatewe intanga zibyara ingurube 158.880 z'icyororo kigezweho.

    Byajyanye no gihugura abaveterineri ku bijyanye no kuvura indwara zifata ayo matungo bigakorwa mu buryo bugezweho, ibituma bwa bworozi ukorwa mu buryo bugamije ubucuruzi.

    Ku borozi n'inkoko bafashijwe kubona icyororo cy'izitanga amagi n'inyama cyangwa izibikora zombi, imashini zituraga amagi zigezweho, bagezwaho na serivisi z'imari, ibintu byashyize akadomo kujya gushaka imishwi mu maturagiro yo hanze.

    Ibigo 10 by'abikorera birimo bine byorora inkoko, bibiri byorora ingurube na bine bikora ibiryo by'amatungo byafashijwe kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga bibafasha.

    Abandi bantu 399 barimo abagabo 310 n'abagore 89, bahawe inguzanyo ya miliyari 10,38 Frw yunganiwe ku nyungu ya 8%, inyungu bagombaga kwishyura banki bishyurirwa miliyari 2,1 Frw.

    Aborozi baricinya icyara

    Abo barimo Shirimpumu Jean Claude usanzwe ahagarariye aborozi b'ingurube mu gihugu, akaba umwe mu bafite bya bigo bikusanyirizwamo intanga z'icyororo.

    Icye cyitwa Vision Agri-Business Farm Ltd, gikorera mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo, Ltd, uyu mugabo akavuga ko abo amaze koroza batabarika.

    Shirimpumu umaze imyaka 15 mu bworozi bw'ingurube yerekana ko intanga nk'izo zigezweho mbere bazikuraga hanze, zikaza zihenze ari yo mpamvu bamaze imyaka itandatu bagerageza iryo koranabuhanga rishya.

    Uyu munsi Vision Agri-Business Farm Ltd ifite ingurube zigera kuri 800 zifashishwa mu koroza abantu muri bwa bwoko butanu buri kwibandwaho mu Rwanda, imfizi bakatumiza i Burayi.

    Shirimpumu ati 'Kubona amatungo atanga umusaruro byari nk'inzozi. Ubu dufite ingurube zibyara kugeza ku bana 20 kandi kuko tuzitaho bigezweho ziba zigomba gukura.'

    Ni ikoranabuhanga ryakuyeho n'ibibazo byo gusangira imfizi, ha handi yabaga irwaye ikanduza izo yimije zose, ingurube ikaba yavunikira mu nzira kubw'urugendo runini 'ariko kuko izi zacu ziturira inyagazi ndetse zihora hamwe, ibyo bibazo byose ntibikibaho.'

    Ni ingurube zibaho mu buryo bugezweho bitandukanye n’ubworozi bwa gakondo

    Ku ikoranabuhanga rya Zipline uyu mworozi avuga ko 'nk'umuntu uri i Rubavu ashaka intanga z'iwacu byamusabaga amasaha atanu. Ubu bisaba kohereza ubutumwa bugufi gusa ko uzikeneye, ubundi mu minota 40 zikaba zimugezeho.'

    Bishimangirwa kandi na Rwiyemezamirimo witwa Edouard Twizeyimana ufite ikigo cyitwa Eddy Farm Ltd cyorora inkoko, ni ukuvuga korora izibyara akagira n'ituragiro.

    Yatangiriye ku nkoko 100 ariko uyu munsi ashobora guturagisha imishwi iri hagati ya 5000 na 8000 buri cyumweru.

    Enabel yamuhaye imashini zifite agaciro ka miliyoni zirenga 145 zifashishwa mu ituragiro, amafaranga azishyueramo 50% atagira inyungu.

    Ati 'Twororaga inkoko twavanaga mu Bubiligi, mu Buholandi no mu bihugu by'abaturanyi. Ubu byarahindutde ntitukijya ibwotamasimbi ndetse ikibuga cyaricuritse ubu abaturanyi baza gushaka icyororo iwacu.'

    Twizeyimana avuga ko mu mezi abiri ari imbere ikigo cye kizaba gitanga imishwi ibihumbi 15 mu cyumweru, kuko abayishaka bakomeje kwiyongera.

    Tumusura nko mu masa ine twasanze yamaze kugurisha imishwi 5016 aho umwe awutangira 850 Frw.

    Ukoze imibare usanga yari amaze kwinjiza arenga miliyoni 4 Frw, mu mezi abiri ari imbere akazaba abarirwa arenga miliyoni 51 Frw ku kwezi.

    Raporo ya RAB igaragza ko 2023 yasize mu Rwanda habarurwa ingurube 1.123,075 mu gihe inkoko zo zigeze kuri miliyari 6.047.215 mu gihe imirimo yahanzwe ishingiye ku buhinzi n'ubworozi igera ku 352.572.

    Inkoko zo muri Eddy Farm Ltd zishobora gutanga imishwi igera ku 8000 mu cyumweru

    Mu mezi atandatu ingurube yaturutse kuri iyi mfizi iba ifite ibilo birenga 100

    Izi ngurube z’icyororo zakuwe mu Bubiligi

    Icyo cyuma ni cyo ingurube z’imfizi zurira zikagira ngo ni inyagazi zuriye ubundi zikarekura intanga zifashishwa mu bworozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyama-z-ingurube-n-iz-inkoko-zarenze-toni-ibihumbi-70-umusaruro-w-ingamba-za

  • Musenyeri Hakizimana warokoye Abatutsi muri Sainte Famille yagaye abihayimana bijanditse muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi baguye muri Paruwase Gatolika ya Sainte Famile, mu kigo cy'Abapadiri cyigishaga Indimi (CELA), muri Saint Paul ndetse no mu cy'Ababikira b'Aba-Calcutta.

    Ni igikorwa cyabaye tariki 14 Kamena 2024 aho cyabimburiwe n'igitambo cya missa cyo gusabira izo nzirakarengane ndetse hanashyirwa indabo ku Rwibutso rwa Sainte Famille.

    Ku itariki ya 14 Kamena mu 1994 ni bwo Abatutsi barenga 2000 bari bahungiye muri Saint Paul birawemo n'Interahamwe zijogoramo abasore n'abagabo barenga 72 zijya kubicira ku biro by'iyahoze ari Segiteri Rugenge.

    Ibi byakozwe ku kagambane k'inzego z'ibanze na Padiri Munyeshyaka Wenceslas wayoboraga Paruwasi ya Sainte Famille. Bivugwa ko Interahamwe zatoranyije abagabo bakiri bato ndetse n'abasore zigamije kwica abari imbaraga z'Igihugu bashoboye gukora.

    Abarokokeye kuri Sainte Famille no mu bindi bigo biyegereye, bavuga ko ku itariki ya 16 ishyira iya 17 Kamena mu 1994 ari bwo Inkotanyi zabashije kubatabara zibajyana i Kabuga.

    Mukabyagaju Marie Grâce waharokokeye akanaba uhagarariye abarokotse, yavuze ko bitari byoroshye kuharokokera kugeza ubwo Inkotanyi zibatabaye.

    Gusa yavuze ko Musenyeri Hakizimana wari umupadiri muri Sainte Famille icyo gihe, yabaye byose mu kurokora Abatutsi babashisje kuharokokera.

    Yagize ati 'Nta kintu na kimwe Musenyeri Hakizimana atakoze. Yabaye umuzamu, aba umuvomyi aba uwo gutashya inkwi, yabaye byose. Umuntu washoboye kutugaburira kuva ku munsi wa mbere tugera hano kugeza tuhavuye nta munsi n'umwe twaburaye. Njye nari mpamaze amezi abiri n'iminsi mikeya kandi nahasanze abandi, abo bose yabitagaho'.

    Yakomeje ati 'Yagerageje kwitambika ngo Interahamwe zitatwica, araduhahira aratugaburira, aratugura baza baje kutwica agatanga ibyo afite harimo n'amafaranga. Kuri twebwe yabaye ishusho y'Imana itaragizwe na benshi muri kiri gihe'.

    Musenyeri Hakizimana wari waje kwifatanya na bo, yavuze ko byari biteye isoni cyane kubona abantu bica abo baziranye neza biriranwaga kugeza no ku bihayimana.

    Ati 'Wabonaga nka mwalimu wigishije Interahamwe ije kumuhiga imubwira iti 'mwalimu ndakuzi' n'uwihayimana ati 'wa muhereza we sinkuzi mu Kiliziya? Uje gukora iki koko'? Sinzi icyo bari baduhaye cyatumye duhinduka bigeze hariya'.

    Yavuze kandi ko bitamworoheye kubona abari abakristu be n'abandi bakoranaga baravuyemo abahiga n'abahigwa, gusa ko we yakoze icyo yari ashoboye ndetse ashimira n'ubutwari bw'Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhima, Mbarushimana Jean Baptiste yasabye abitabiriye iki gikorwa ko bagomba gukora cyane kugira ngo buse ikivi cy'abavukijwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yashimye kandi Perezida Paul Kagame wayobowe urgamba rwahagaritse Jenoside kandi akarinda abantu kwihorera byarashobokaga ahubwo bakiyunga.

    Bakoze urugendo rwo kwibuka riva Sainte Famille rugana muri Saint Paul

    Hashyizwe indabo ku Rwibutso rwa Sante Famille, mu kuzirikana abatutsi bishwe muri Jenoside

    Hatanzwe ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Musenyeri Hakizimana yashimiwe ubwitange bwe mu kurokora Abatutsi

    Umwanditsi Mukanyiligira Dimitrie Sissi na we yitabiriye iki gikorwa

    Muri Saint Paul hari hahungiye Abatutsi basaga 2000 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Igikorwa cyabanjirijwe n’Igitambo cya Misa

    Hatanzwe ibiganiro binyuranye ku kwirinda Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-hakizimana-warokoye-abatutsi-muri-sainte-famille-yagaye-abihayimana

  • Rusizi: Barifuza kuruhurwa urugendo rw'amasaha atandatu bakora ngo bagere ku kigo cy'imari – #rwanda #RwOT

    Ni abaturage batuye mu kagari tugari twa Nyamuhanda na Rwambogo twombi two mu muri uyu murenge wa Butare uri hagati y'igihugu cy'u Burundi na Pariki ya Nyungwe.

    Guhera mu 2008 imirenge yose yo mu Rwanda yashyizwemo koperative zo kubitsa no kugurizanya zitwa 'Imirenge SACCO' ariko abatuye mu tugari twa Nyamuhanda n'aka Rwambogo basigarana imbogamizi y'uko ibiro by'umurenge SACCO wa Butare bibari kure.

    Butare ni Umurenge uboneka umusaruro mwinshi w'ubuhinzi, ibiti n'imbaho bituma abawutuye babona amafaranga menshi bakenera kubitsa muri banki ariko bakabangamirwa n'uko nta kigo cy'imari kiri hafi yabo.

    Cipanda Alex ucururiza mu isantere ya Gasumo yabwiye IGIHE ko uyu murenge ari Umurenge munini kuko ubumbira hamwe iyahoze ari segiteri Gasumo na Segiteri Butare.

    Ibiro by'umurenge n'ibiro by'Umurenge SACCO ya Butare byubatse mu yahoze ari Segiteri Butare, bityo abatuye mu yahoze ari segiteri Gasumo bagorwa no kubona serivisi kuko ari kure yabo.

    Ati 'Dukora urugendo rw'amasaha atandatu n'amaguru kugira ngo tugere ku Murenge SACCO wa Butare, tukongera tugakora andi atandatu kugaruka. Hari abo bica intege amafaranga yabo bakayagumana mu rugo ntibirirwe bajya kuyabitsa mu bigo by'imari'.

    Aba baturage iki kibazo bakigeza ku muyobozi wese ubasuye, ndetse banandikiye akarere ka Rusizi basaba guhabwa ishami rya Banki cyangwa ikindi kigo cy'imari ariko n'ubu ntibirakorwa.

    Niyigaba Irene wo mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Rwambogo avuga ko kugira ngo ajye kubitsa amafaranga muri SACCO ya Butare bimusaba gutega moto ya 4000Frw agenda na 4000Frw agaruka.

    Ati 'Ni igihombo. Icyifuzo cyacu ni uko batuzanira ikigo cy'imari hafi kugira ngo tuge tubasha kubitsa, kubikuza no gusaba inguzanyo bitasusabye gukora urugendo rurerure'.

    Hategekimana Cyrille, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Imari n'igenamigambi, ushinzwe amabanki n'ibigo by'imari yabwiye IGIHE ko mu gusubiza ikibazo cy'aba baturage atari ngombwa ko bubakirwa ishami rya SACCO aho batuye ko ahubwo ikoranabuhanga rizabikemura.

    Magingo aya Imirenge SACCO yose yamaze kugezwamo ikoranabuhanga, igisigaye ni ukurihuza na telefone ku buryo umuturage ufite konti mu Murenge SACCO azajya abasha kubitsa no kubikuza amafaranga akoresheje serivise yo kohereza no kwakira amafaranga kuri telefone.

    Ati 'Biteganyijwe ko mu mirenge SACCO yose iyo serivisi yo kubitsa no kubikuza amafaranga mu mirenge SACCO hakoreshejwe telefone izaba yageze mu mirenge yose bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka ariko twavugana n'abashinzwe batoranyemo imirenge ifite abaturage bagorwa no kugera kuri SACCO ariyo baheraho kuko ntabwo twifuza ko umuturage yatakaza amafaranga ajya kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga yavunikiye'.

    Mu Rwanda habarurwa Imirenge SACCO 416 yose yamaze kugezwamo ikoranabuhanga, aho kubitsa, kubikuza no gusaba inguzanyo bitagikorwa hifashishijwe amafishi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-barifuza-kuruhurwa-urugendo-rw-amasaha-atandatu-bakora-ngo-bagere-ku

  • Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zihaye abafana bazo ibyishimo bicagase batahira gushyushya intebe za Sitade Amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu muri Stade Amahoro abafana baje kwihera ijisho, APR FC na Rayon Sports habuze iyemeza indi maze iminota 90 y'umukino irangira ari ubusa ku busa.

    Wari umukino wa gicuti wahuje amakipe y'amakeba mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC. Ni amakipe bidakunze kubaho ko yakina umukino wa gicuti.

    Bakaba kuri iyi nshuro bawukinnye mu rwego rwo gutaha Stade Amahoro yari imaze imyaka irenga ibiri ivugururwa kugira ngo ijye ku rwego mpuzamahanga

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-na-rayon-sports-zihaye-abafana-bazo-ibyishimo-bicagase-batahira-gushyushya-inebe-za-sitade-amahoro/

  • Ubutwari bwaranze Abasesero ni isomo rikomeye ku Isi yose- Madamu Jeannette Kagame – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yifatanyijemo n'abaturage bo mu Bisesero mu Karere ka Karongi, ahanabereye igikorwa cyo gushyingura imibiri 41 yabonetse mu mirenge itandukanye y'aka karere.

    Yavuze ko ari ubutwari bukwiye kwigishwa hose, kugira ngo n'abakiri bato bamenye aya mateka yaranze Bisesero n'umwihariko wayo.

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, kibera ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, rwashyizwe mu Murage w'Isi.

    Imibiri yashyinguwe harimo itatu yakuwe mu Murenge wa Gishyita, 34 yabonetse mu Murenge wa Rwankuba, imibiri ibiri yabonetse mu wa Twumba ndetse n'indi ibiri yabonetse mu Murenge wa Bwishyura. Yagiye iboneka ahakorwa ibikorwa by'ubuhinzi bw'icyayi n'ibirayi n'ahasizwaga ibibanza by'amashuri.

    Madamu Jeannette Kagame, yagize ati 'Bisesero idushushanyiriza neza wa mutima w'u Rwanda watotejwe, wababajwe bitavugwa ariko ntiwemere gupfa. Iduhamiriza ko kugira ngo Jenoside ishyirwe mu bikorwa kandi ishoboke ubuyobozi bwayigizemo uruhare rukomeye.'

    'Birababaje kubona Leta ikoresha intwaro n'ingabo z'igihugu zikica abaturage nyamara ariyo yakabaye ibarinda.'

    Madamu Jeanette Kagame, yavuze ko amateka y'uyu musozi yerekana igisobanuro gikomeye cy'umuryango, kandi ko ubutwari n'ubudaheranwa bitozwa abakiri bato.

    Yavuze ko urugero rukomeye ari ukuntu Abasesero bagaragaje ko barinda umuryango mu makuba akomeye nk'aya Jenoside.

    Ati 'Ibi biduha natwe umukoro wo kuba no kurerera u Rwanda ba ntabagwabira. Irindi somo dukura muri aya mateka ni ukumva agaciro k'Ubunyarwanda, kuva mu itegura rya Jenoside Abasesero bakomeje guharanira kubaho kandi babona neza itotezwa ryabakorerwaga igihe kirekire, gukomera ku isoko muzi y'Ubunyarwanda ni ngombwa niyo wasumbirizwa bimeze bite.'

    Kayigema Vincent, warokokeye Jenoside mu Bisesero yavuze ko hari hatuye Abatutsi benshi ku buryo ubwicanyi ho butahise butangira.

    Yavuze ko ibitero byatangiye kuza mu Bisesero mu matariki ya 09 Mata 1994, baza batwika banasahura inka, Abatutsi batangira guhungira mu bibaya n'inka zabo.

    'Kuva icyo gihe kugera kuri tariki ya 15 abasore n'abagabo batangiye kwirwanaho, interahamwe zavaga mu misozi bakarwana nazo abana n'abagore barundira amabuye abasore n'abagabo.'

    Inkuru yaje gusakara ko mu Bisesero ishyirwa mu bikorwa ry'umugambi wa Jenoside ryananiranye kubera ko Abatutsi baho bari kwirwanaho, guverinoma yariho itegura inama y'igitaraganya boherezayo abasirikare n'abajandarume bo gufasha Interahamwe.

    Yavuze ko hari ubwo imbaraga zose za Perefegitura ya Kibuye, zahurijwe kuri uyu musozi, igitero kiyobowe n'uwari Konseye wa Bisesero baza guhangana n'Abatutsi.

    Nyuma ibitero birimo imbunda ziremereye byabagabweho bibarusha imbaraga, bicwamo ababarirwa mu bihumbi n'inka zabo nyinshi zirasahurwa.

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, wari uhagarariye imiryango yashyinguye, yashimiye Madamu Jeannette Kagame, utarahwemye kubagaragazira ko bari kumwe, ko no mu 1998 ubwo habaga igikorwa cyo gushyingura bwa mbere muri uru Rwibutso yari ahari.

    Yagize ati 'Turasaba abazi aho abantu bacu bari badufashe bongere babatwereke, nyuma y'imyaka 30 abantu bagishyingura imibiri 40 byanze bikunze hari abandi.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko hari abajenosideri batandatu bahamijwe ibyaha bya Jenoside bakoreye mu Bisesero, n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda [ICTR] ruri Arusha muri Tanzania.

    Aba barimo Alfred Musema wayoboraga uruganda rw'icyayi cya Gisovu, Abaminisitiri babiri barimo Niyitegeka Eliezer na Ndindabahizi Emmanuel, hakabamo Munyakazi Yussuf n'abandi.

    Ati 'Bisesero ihagarariye ubutwari bw'abishwe n'ingoma y'amaraso birwanaho ariko icyo nababwira ntabwo muri ikinege muri ubudatsimburwa hari n'ahandi mu gihugu Abatutsi bishwe bahangana n'Interahamwe bagatsindwa n'amasasu y'abasirikare ba Leta n'abajandarume. Byarabaye muri Nyaruguru, mu Bugesera n'ahandi.'

    Umusozi wa Bisesero uzwi cyane mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi biturutse ku kuba abari bahatuye n'abawuhungiyeho birwanyeho bakoresheje amabuye n'amacumu mu kurwanya ibitero byabagabwaho byabaga birimo n'ibije kubatwara inka zabo.

    Abasesero, babifashijwemo n'umusaza witwaga Birara Aminadab, wabafashaga gupanga urugamba, babashije kwirwanaho hafi ukwezi kose bananiza Interahamwe.

    Birara yafataga abagabo n'abasore akabashyira imbere, abana n'abagore bakajya inyuma bakajya barundira abafite imbaraga amabuye yo gutera Interahamwe.

    Ubu Urwibutso rwa Bisesero rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi barenga ibihumbi 50 biciwe hirya no hino, harimo n'umubiri wa Birara Aminadab n'umuhungu we Nzigira.

    Meya w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, ni we watanze ijambo ry’ikaze

    Musenyeri Rukundo Jean Pierre, ubwo yasengaga isengesho ryo gutangira iki gikorwa

    Hafashwe umunota wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Kayigema Vicent, warokokeye Jenoside mu Bisesero yavuze ko hari hatuye Abatutsi benshi ku buryo ubwicanyi ho butahise butangira, ariko nyuma ingabo zari iza leta zaje zikabicisha intwaro zikomeye

    Minisitiri Bizimana yagaragaje ko hari abajenosideri batandatu bahamijwe ibyaha bya Jenoside bakoreye mu Biseser

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko amateka y'uyu musozi yerekana igisobanuro gikomeye cy'umuryango

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abaturage batandukanye batuye muri Karongi

    Urwibutso rwa Bisesero rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi barenga ibihumbi 50


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutwari-bwaranze-abasesero-ni-isomo-rikomeye-ku-isi-yose-madamu-jeannette

  • Amafoto – Sitade Amahoro yaganuwe na APR FC na Rayon Sports, umukino wabahuje urangira banganyije 0-0 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports Na APR FC zaganuye ubwiza bwa Sitade Amahoro ubwo bakinaga umukino wa gishuti watangiye saa Kumi n'imwe, ni umukino warangiye amakipe yombi arangiye ari ubusa ku busa.

    Uyu mukino wakinwaga mu rwego rwo gusogongera iki kibuga ndetse na Sitade Amahoro yari imaze iminsi ivugururwa ikava ku kwakira abantu 25000 ikagera kuri 40000.

    Mbere y'uko uyu mukino ukinwa habanje gukinwa umukino wahuje amakipe y'irerero rya Paris St Germain yo mu Bufaransa  n'iya Bayern Munich yo mu Budage.

    Ni umukino warangiye abana b'irero ry'ikipe  ya Paris St Germain itsinze ibirego bibiri kuri kimwe cy'ikipe ya Bayern Munich.

    Nyuma y'umukino wahuje aya marero nibwo APR FC na Rayon Sports zinjiye mu Kibuga, ni umukino wahuje aya makipe yarimo akoresha bamwe mu bakinnyi bayo bashya ndetse na bamwe bari mu igerageza.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports yari yahisemo gukoresha  Jackson Lunanga (GK), Muhire Kevin (c), Nshimiyimana Emmanuel [Kabange], Ganijuru Ishimwe Elie, Nsabimana Aimable, Mitima Isaac, Niyonzima Olivier Seif, Iraguha Hadji, Charles Bbaale, Yenga, Ndayishimiye Richard.

    APR FC yo yahisemo gukoresha Ishimwe Pierre, Byiringiro Gilbert, Ndayishimiye Dieudonne, Nshimiyana Yunussu, Niyomugabo Claude, Mugiraneza Frodouard, Ruboneka Bosco, Kwitonda Alain, Kategaya Elie, Mugisha Gilbert na Dushimimana Olivier.

    Uyu umukino warangiye ari ubusa ku busa wari witabiriwe cyane kuko abafana buzuye iyi stade nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

    Wiswe 'Umuhuro mu Mahoro' kuko wari uwo gusogongera iki gikorwaremezo cya siporo mu gihe cyizatahwa ku mugaragaro tariki ya 4 Nyakanga ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 30 ishize rwibohoye.

    The post Amafoto — Sitade Amahoro yaganuwe na APR FC na Rayon Sports, umukino wabahuje urangira banganyije 0-0 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-sitade-amahoro-yaganuwe-na-apr-fc-na-rayon-sports-umukino-wabahuje-urangira-banganyije-0-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-sitade-amahoro-yaganuwe-na-apr-fc-na-rayon-sports-umukino-wabahuje-urangira-banganyije-0-0

  • Muhire Kevin yavuze ku byo kuba ari we wagiriye inama ubuyobozi kuzana Seif na Richard #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yemeje ko yagiriye inama ubuyobozi bw’iyi kipe kuba bwazana Richard Ndayishimiye ndetse no kugarura Niyonzima Olivier Seif kuko abona ari abakinnyi bayifasha.

    Ibi Muhire Kevin yabivuze nyuma y’umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na APR FC bakanganya ubusa ku busa uyu munsi, ni umukino aba bakinnyi bombi bagaragayemo.

    Richard Ndayishimiye ukina mu kibuga hagati, ni umukinnyi ukomoka i Burundi akaba akinira Muhazi United aho asigaje amasezerano y’umwaka umwe ariko akaba yaraje mu igeragezwa muri Rayon Sports.

    Kevin Muhire akaba yavuze ko yabwiye ubuyobozi ko bishobotse bamuzana kuko yabafasha muri muri iyi kipe ikunzwe na benshi.

    Ati “Richard [Ndayishimiye] namubonye mu myitozo tuvuye mu Mavubi mu Nzove ndetse no muri Muahzi twarahuye ni umukinnyi mwiza, mbwira abayobozi ko ari umukinnyi mwiza bishoboka bavugana na Muhazi bakamuzana yadufasha, umukinnyi nk’uriya mu kubaka Rayon Sports ibyo yifuza kugeraho byose mbona afite ubushobozi bwo gukina muri Rayon Sports.”

    Yanakomeje avuga ko ari we wabwiye ubuyobozi ko bwagarura Seif kuko ari umukinnyi wafasha muri byinshi.

    Ati “Icya mbere kuri Seif ninjye wamubwiye ubuyobozi, mbabwira ko twamukeneye kuko ni umukinnyi nzi neza twakinanye kuva mu Isonga, mu Mavubi, ni umukinnyi nzi neza uzafasha Rayon Sports rero twavuganye n’ubuyobozi ku bw’amahirwe baranyumva baremwemerera.”

    Niyonzima Olivier Seif bwa mbere yinjiye muri Rayon Sports muri 2015 avuye mu Isonga, yayikiniye kugeza 2019 ubwo yajyaga muri APR FC yavuyemo muri 2021 ajya muri AS Kigali yavuyemo ajya muri Kiyovu Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Richard Ndayishimiye arahabwa amahirwe yo gukinira Rayon Sports

    Seif yagarutse muri Rayon Sports

    Muhire Kevin ni we wabagiriye inama yo kubagura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-yavuze-ku-byo-kuba-ari-we-wagiriye-inama-ubuyobozi-kuzana-seif-na-richard

  • Mwitegure PSG na Bayern Munich zigiye gutitiza inkuta za Sitade Amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru ari gucicikana n'uko amarerero y'amakipe akomeye i Burayi akorera mu Rwanda ariyo PSG Academy Rwanda ndetse na Bayern Munich Academy Rwanda, agiye guhurira mu mukino uzabera kuri Amahoro Stadium.

    Ni umukino wateguwe muri gahunda yiswe 'Umuhuro mu Amahoro' mu rwego rwo gufasha abakunzi b'umupira w'amaguru kwishimira iki gikorwaremezo cyabahariwe.

    Source : https://yegob.rw/mwitegure-psg-na-bayern-munich-zigiye-gutitiza-inkuta-za-sitade-amahoro/