Nyuma y'umukino Rayon Sports yanganyijemo na APR FC muri sitade Amahoro Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko batumvikanye n'umutoza Julien Mette uburyo yapanze ikipe yari gukina na APR FC bituma adatoza.
Uyu munsi Rayon Sports yakinnye na APR FC umukino wa gicuti mu rwego rwo gutaha Stade Amahoro, warangiye ari ubusa ku busa.
Ni umukino Rayon Sports yatunguranye umutoza wa yo Julien Mette ntiyayigaragayeho aho Rwaka Claude ari we wayitoje.
Amakuru yavugaga ko impamvu habayeho gushwana n'abakinnyi bakuru b'iyi kipe barimo na kapiteni w'iyi kipe, Muhire Kevin batahuzaga ku ikipe ashaka kubanza mu kibuga.
Aha ni ho havuye kwivumbura avuga ko atari butoze uyu mukino.
Yagize ati 'Umutoza yashatse gukinisha umunyezamu ukiri muto turabyanga ubanza ari uwo mu irerero.
Nyuma yavuze ko arwaye [Julien Mette] mu nda nta kindi cyabaye.'
Ibi byagarutsweho ku wa 15 Kamena 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi b'uruganda rw'icyayi rwa Mata.
Mu buhamya bwa Uramukiwe Jean Damascene ukomoka aha i Mata, yakomoje ku wari umuyobozi w'uruganda rw'icyayi rwa Mata witwaga Ndabarinze Juvenal waje kuruyobora avuye i Byumba, akagira uruhare muri Jenoside.
Uyu Ndabarinze yaje kuyobora uruganda ari kumwe n'itsinda ry'insoresore zamurindaga, gusa ngo iryo tsinda byarangiye rihindutse umutwe w'Interahamwe zikomeye zanatoje abandi aha i Mata bica benshi.
Uramukiwe yavuze uko abakozi b'uruganda bishe bagenzi b'Abatutsi bakanatanga inkunga y'ibikoresho mu kujya kwica n'ahandi.
Ati 'Abagereje guhungira i Kibeho na Karama (mu yahoze ari Perefegitura ya Butare) imodoka z'amakamyo na Daihatsu z'uruganda rwa Mata, izaturutse ku rwa Kitabi no ku rundi ruganda rwa Gisovu zaje zipakira Interahamwe zo hirya no hino zidusanga i Karama zirica, byose bitijwe umurindi n'ubuyobozi bw'uruganda rwa Mata.''
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Habimana Syldio yavuze ko abayoboraga uru ruganda mu gihe cya Jenoside batije umurindi iyicwa ry'Abatutsi muri aka gace.
Ati 'Uru ruganda ni rwo rwatangaga imodoka zo gukwirakwiza abicanyi i Kibeho n'i Karama, ariko ikibabaje abenshi ntibaburanishijwe kuko bavaga kure; bakimara gukora jenoside baritahiye.''
Umuyobozi w'uruganda rw'icyayi rwa Mata, Barayagwiza Joseph, yavuze ko bakomeje kuziba icyuho cy'ubuyobozi bwabanje, binyuze mu kwigisha abakozi b'uruganda umuco w'amahoro cyane ko abagera kuri 60% muri bo ari urubyiruko.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko u Rwanda rwagize akaga n'idindira rikomeye mu majyambere aho abakabaye bakora ibyubaka bataye igihe mu nzangano no gusenya.
Yavuze uburyo ibikorwa by'uru ruganda byageraga mu mirenge mike gusa, ariko iby'ubwicanyi bikarenga bikagera no muri Huye, ibishimangira imbaraga nyinshi zashyizwe muri Jenoside.
Urwibutso rwa Jenoside rw’uruganda rw’icyayi rwa Mata, ruruhukiyemo abari abakozi barwo 381, mu gihe hagishakishwa indi mibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Bamwe mu bari baje kwibuka ababo bakoraga mu ruganda rw’icyayi rwa Mata
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Habimana Syldio yerekanye uburyo uruganda rw'icyayi rwa Mata rwabaye umuterankunga ukomeye wa jenoside yakorewe henshi muri Nyaruguru no mu nkengero zaho
Umuyobozi Mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Mata, yavuze ko bashyize imbere kwigisha urubyiruko umuco w’amahoro cyane cyane ko mu bahakora 60% ari urubyiruko.
Meya wa Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko u Rwanda rwagize akaga n'idindira rikomeye mu majyambere aho abakabaye bakora ibyubaka bataye igihe mu nzangano no gusenya, asaba abayobozi kwigisha ibyiza
Kuri ubu, uruganda rw’icyayi rwa Mata rufite abakozi basaga 7000, bakaba bose bagenerwa inyigisho z’amahoro no kubana neza kugira ngo bazibe icyuho cy’abahemutse muri Jenoside
Kuri iyi nshuro naho rworoje abarokotse batatu inka
Iyi nyubako yitwaga ‘cantine’, ngo ni yo yaberagamo inama zateguraga jenoside yahitanye benshi i Mata
Uramukiwe Jean Damascene watanze ubuhamya, yavuze ko ubu yongeye kwiyubaka abikesha guhinga icyayi, akaba akomeje urugendo rw’iterambere ndetse afite n’umugambi wo kugura imodoka
Uruganda rwa Mata rumaze kuremera abarokotse Jenoside inka zisaga 30 mu bihe bitandukanye mu rwego rwo kubafata mu mugongo
Yvonne Makolo yabwiye Financial Times ko ibiganiro by'ubu bugure hagati ya RwandAir na Qatar Airways byari bimaze imyaka itanu, ariko yizeza ko bigiye kugera ku musozo.
Ati 'Bimaze igihe biba, tumaze imyaka igera kuri itanu tubiganiro, ariko ubu tugeze ku musozo.'
Makolo yakomeje avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano y'ubugure rizatangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nyakanga mu 2024.
Yavuze ko iyi gahunda izafasha RwandAir kwagura ibikorwa byayo, haba mu mubare w'indege itunze ndetse n'ibyerekezo ijyamo ndetse no kongerera ubumenyi abakozi bayo.
Bizafasha kandi Qatar Airways kongera umubare w'ingendo ikorera ku Mugabane wa Afurika.
Uyu muyobozi yatangaje ko Qatar Airways iri mu myiteguro ya nyuma yo gushora imari muri sosiyete ikorera mu karere ka Afurika y'amajyepfo, izuzuza ibikorwa bya RwandAir, hagamijwe gukomeza kuziba ibyuho muri iyi serivisi.
Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Badr Mohammed Al-Meer aherutse kuvuga ko 'RwandAir izadufasha kugeza abantu mu bindi bice bya Afurika, tubageze hirya no hino ku Isi. Turi mu myiteguro ya nyuma yo gushora muri sosiyete yo muri Afurika y'amajyepfo, izuzuza ibikorwa bya RwandAir nka sosiyete ihuza uburengerazuba, uburasirazuba n'amajyaruguru ya Afurika.'
Uyu mushinga wa Qatar Airways wo kugura imigabane muri RwandAir watangiye kuvugwa cyane muri Gashyantare mu 2020, ubwo Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavugaga ko ibiganiro bigeze kure nubwo amasezerano atarasinywa.
Muri uwo mwaka Umuyobobozi Mukuru wa Qatar Airways yari yatangaje ko hamaze gusinywa amasezerano y'imikoranire igisigaye ari uko ayemeza igurwa ry'imigabane ashyirwaho umukono kandi ko nabyo bizarangira 'mbere y'uko icya kabiri cy'uyu mwaka kirangira'.
Mu 2022 impande zombi zavugaga ko mu minsi mike ubu bugure buzaba bwamaze gushyirwa mu bikorwa, kuko ibiganiro bigeze kure, hasesengurwa ibijyanye n'amategeko ndetse n'ibijyanye n'igishoro, amadeni n'imitungo hagamijwe kubaka ishoramari rirambye.
Uyu mwaka waje kurangira nta kindi gitangajwe kuri uyu mushinga ndetse bamwe batangira kwibaza icyaba cyarawudindije.
Ubwo yari mu Nteko Rusange ya 79 y'Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu Kirere (IATA) yabereye i Istanbul muri Turikiya, Yvonne Makolo, yavuze ko uyu mushinga wagiye udindizwa n'impamvu zitandukanye zirimo icyorezo cya COVID-19 ndetse n'imyiteguro Qatar yahise ijyamo yo kwakira Igikombe cy'Isi cy'Umupira w'Amaguru.
Yvonne Makolo yatangaje ko ukwezi kwa Nyakanga mu 2024 kuzarangira Qatar Airways yegukanye imigabane 49% muri RwandAir
Rayon Sports and APR FC Play Out Thrilling Goalless Draw in Amahoro Stadium Opener. In a highly anticipated event marking the reopening of the Amahoro Stadium, Rayon Sports and APR FC clashed in a friendly match that kept fans on the edge of their seats. Despite numerous scoring opportunities, both teams settled for a goalless draw, showcasing their prowess in an electrifying encounter.
A Vibrant Atmosphere: The newly renovated Amahoro Stadium buzzed with excitement as fans flooded the streets well before kickoff, eager to witness the historic match. Despite initial traffic, the event was smoothly managed by the police, ensuring a seamless experience for attendees.
Stadium Vigilance and Spectator Guidance: Stewards diligently guided spectators to their designated entrances after thorough security checks by police officers, maintaining order and safety throughout the stadium. The stands quickly filled up, reflecting the enthusiasm and support for both local teams.
Early Chances and Near Misses: From the onset, Rayon Sports displayed attacking intent, with Kevin Muhire orchestrating plays in midfield. Congolese forward Yannick Yenga and Elie Katageya had early opportunities, but Rayon failed to capitalize as shots went wide or were saved by APR's goalkeeper Pierre Ishimwe.
APR's Defensive Strategy: Facing relentless pressure from Rayon Sports, APR opted to absorb attacks and rely on counter-attacks. Coach Thierry Hitimana's tactical adjustments, including substitutions like Ramadhan Niyibizi, aimed to strengthen APR's defensive resolve and provide offensive thrust.
Intensity and Close Calls: Charles Bbaale's free kick hit the post, symbolizing Rayon's frustration in breaking the deadlock. Muhire continued to threaten, testing Ishimwe multiple times, but APR's defense held firm, thwarting numerous goal-scoring attempts.
Second Half Dynamics: The second half saw Rayon Sports maintain their dominance, pushing APR deeper into their defensive third. Bbaale's close-range effort from Muhire's corner was cleared off the line, highlighting APR's resilience and determination to preserve the scoreline.
APR's Strategic Wing Play: APR found success through the wings, utilizing the pace and skill of Gilbert Mugisha and Alain Kwitonda Bacca. Mugisha's substitution for Arsene Tuyisenge injected fresh attacking impetus, adding intrigue to the match as former loyalties intersected.
Late Drama and Defensive Brilliance: In the final stages, Rayon Sports intensified their offensive efforts, seeking a breakthrough until the last whistle. APR's Yunnusu Nshimiyimana's crucial defensive interventions frustrated Rayon's attackers, ensuring the match ended in a hard-fought stalemate.
Conclusion and Fan Reactions: The goalless draw left both sets of fans satisfied, celebrating the reopening of Amahoro Stadium with an evening of competitive football. For Rayon Sports and APR FC, the match served as a testament to their skill and resilience, setting the stage for future encounters in the renewed stadium approved for international football by FIFA.
Music scene of Congo! MC Baba, an enigmatic figure emerging from the vibrant music scene of Congo, has sparked widespread curiosity and debate. Rumored to be deaf and mute, his unconventional approach to rap has garnered both admiration and skepticism across social media platforms.
The Viral Claim:Â Music scene of Congo; In May 2024, social media exploded with claims that Congo had birthed its first deaf rapper who defied traditional norms by performing without conventional speech or hearing abilities. Accounts like @AfricaFactsZone and @stillgray amplified this narrative, catapulting MC Baba into the global spotlight.
The Controversy and Speculation: Amidst the viral fame, questions abound regarding MC Baba's authenticity and capabilities. Some view his performances as groundbreaking, breaking barriers for artists with disabilities, while others speculate if it's all an elaborate hoax or artistic experiment.
MC Baba's Background and Career Beginnings: Little is known about MC Baba's personal life beyond his emergence in 2021 from local rap battles in Congo. Reports suggest conflicting details about his originâ”some citing Brazzaville, while others claim the Democratic Republic of Congo.
Collaborations and Rise to Fame: One of his notable appearances was on Paterne Maestro's track 'Oko Lela Epa Ya Nani,' which went viral in May 2024, amplifying MC Baba's presence in the music scene.
Social Media Presence: Despite his mysterious persona, MC Baba maintains a modest online presence. His Instagram account, mcbabaofficiel, and TikTok channel reveal snippets of his performances and interactions with fans, amassing followers intrigued by his unique style.
The 'Mute Rapper' Phenomenon:MC Baba's performances are characterized by rhythmic mouth movements synced with hip-hop beats, devoid of traditional lyrics. He reportedly uses vibrations from music to guide his performance, challenging conventional definitions of rap and music creation and music scene of Congo.
Understanding Muteness: The term 'mute' in MC Baba's context raises questions about its precise meaning. While traditionally referring to the inability to speak, it doesn't necessarily imply deafness. Muteness can stem from various factors, including developmental conditions or psychological barriers, allowing for sounds like humming or grunting despite speech limitations.
Global Perspectives and Comparisons: Comparisons have been drawn to other artists with unique abilities in music, such as Phoenix teen Isaiah Acosta, who released a rap single despite being born without a jaw and never having spoken.
MC BAba 'Music scene of Congo'
Conclusion:MC Baba stands at the intersection of music, disability advocacy, and artistic expression, challenging stereotypes and inspiring discussions about inclusivity in the arts. Whether perceived as a revolutionary figure or a controversial phenomenon, his impact on the music landscape is undeniable, marking a new chapter in the evolution of rap and artistic expression in Africa. That is the music scene of Congo.
Byagarutsweho ubwo uwo muryango wibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanunamira abayizize bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Umuyobozi uhagarariye Rabagirana Ministries ku rwego rw'Igihugu, Mukunzi Louange yagaragaje ko amadini akwiye kwigisha abato amateka yagejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakajya banafashwa gusura inzibutso zibitse ayo mateka.
Ati 'Icyo nasaba amadini ni ukureba ku rubyiruko kuko ari rwo Rwanda rw'ejo. Ese bafite ayahe makuru? Babwirwe ukuri, basure inzibutso nk'uko twabikoze. Mu bikorwa byose by'igihugu dushyiremo urubyiruko.'
Yagaragaje ko ari ngombwa gusura inzibutso abantu bakamenya amakuru y'ukuri atandukanye n'ibyo babwirwa mu miryango n'abashaka kugoreka amateka nkana.
Ati 'Icyo tuba dushaka ni ukumenya ukuri, kuko abantu bagiye babwirwa amateka mu makuru arimo ibikomere noneho bakabogama. Iyo baje hano barasobanukirwa bakabasha kumva amakuru y'ukuri kw'amateka y'u Rwanda kandi n'umwanya wo kwereka rwa rubyiruko ayo mateka mu buryo bugaragara.'
Ku bijyanye no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'abatishoboye muri rusange, uyu muryango wasabye ko amadini n'amatorero yajya abikora mu buryo burambye hitabwa cyane ku gukemura ikibazo burundu.
Ati 'Ni ukongera gutekereza ku mishinga yaba mito cyangwa minini ishobora gufasha abo bantu kwiteza imbere. Ni ukureba uburyo bwiza bwo gufasha burambye. Aho kugurira umuntu umufuka w'umuceri, watangiza uburyo bwo kumufasha kuba yakiga ubudozi cyangwa gukora inkweto. Icyo dusaba ni uburyo bwiza bwo gufasha mu buryo burambye.'
Kugeza ubu binyuze mu matsinda y'ubumwe n'ubwiyunge yashyizweho na Rabagirana Ministries, abaturage babasha kwibonera ibikenerwa by'ibanze batarinze gutega amaboko.
Umwe mu batuye mu mudugudu w'ubumwe wa Rusheshe wo mu Murenge wa Masaka, Uwamahoro Francine, yagaragaje ko mbere yabagaho mu bwigunge ariko nyuma yo gutera intambwe yo kwinjira muri ayo matsinda yungutse byinshi.
Ati 'Nabonye ari umuryango mwiza waduhuje, turaganira bakatuganiriza gukundana, kubana neza kandi tugira n'ibikorwa by'iterambere kuko ubu tugira ibyo twigezaho.'
Umurerwa Claudine na we yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize bafite imitima yuzuye ibikomere ariko nyuma yo kujya mu nyigisho z'isanamitima byogenye kumwomora ibyo bikomere.
Ibi nibyo Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, ashingiraho agaragaza ko rukomeje gushyigikirwa rwageza igihugu ku iterambere.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za FPR -Inkotanyi, yavuze ko 'urubyiruko rw'u Rwanda muri rusange rufite umusanzu ukomeye cyane mu iterambere ry'Igihugu. Icya mbere ni wa mubare munini wabo, dukwiye kuwushingiraho kugira ngo rurusheho koko gutanga wa musanzu.'
Aya madosiye yakozweho iperereza kuva mu 2019 kugeza mu 2024, amadosiye 35 yari ay'abatunze gerenade, andi 34 bari batunze amasasu, amadosiye 12 bari batunze ububiko bw'amasasu (magazine), na ho amadosiye 10 yerekeye abari bafite imbunda.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry ubwo yari mu kiganiro Dusangire Ijambo cya RBA, yagaragaje ko izo mbunda wasangaga ari izo bihambiriyeho 'ugasanga zimwe zishaje'
Ati 'Nk'abo baba bagitunze amasasu bakurikiranyweho ibyaha harimo ababa bagifite ya myumvire ngo yo gutunga isasu cyangwa se kurigendana bitanga ubwirinzi, iby'imyuka mibi […] hariho n'utambuka hariya wamusaka ugasanga afite isasu rimwe, wamubaza ngo iri sasu uritungiye iki? Ngo oya ni ubwirinzi mu by'imyuka mibi ngo nta myuka mibi yantera kuko mfite isasu, rivamo umuriro, ukumva ni imyumvire abantu bari bakwiye kureka bagasubiza izo ntwaro.'
RIB igaragaza ko intwaro ziboneka mu gihugu zifitanye isano n'urugamba rwo kubohora igihugu n'intambara y'abacengezi yakurikiyeho mu 1997 kugeza mu 2000.
Hari intwaro zirimo imbunda, amasanduku y'amasasu, gerenade n'imbunda ziganjemo AK 47 zitahurwa aho zitabye.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko umuntu ugifite intwaro mu buryo butemewe n'amategeko n'uzi aho ziri yazimenyekanisha ku bushake, byaba ari ibiturika akamenyesha inzego z'umutekano zikaza kubihakura bitagize ubuzima bwangiza.
Yavuze ko iyo intwaro itanzwe ku bushake hakorwa iperereza hakarebwa niba iyo ntwaro nta byaha yakoreshejwe, byaba bihari bikaryozwa nyirayo.
Kuva mu 2019 kugeza mu 2024 nta cyaha cyifashishijwe intwaro nk'ubujura n'ubwicanyi byagaragaye mu Rwanda.
Mu gikorwa cyatewe inkunga na Skol, abakora umuziki mu Rwanda biganjemo abacuranzi bamenyerewe mu bitaramo byagutse bagiye guhurira mu gitaramo kizabera mu Imbuga Car Freezone.
Paco uri mu bari gutegura iki gikorwa mu kiganiro n'itangazamakuru yagize ati'Twaguye nka Vanginganzo CBC ishyirahamwe ry'abacuranzi bacuranga muri Hoteli, Bar no mu birori bitandukanye.'
Yavuze kandi ko ari ibyo kwishimirwa kugeza ubu ko bizihiza uyu munsi mpuzamahanga w'umuziki buri gihe hari intambwe imaze guterwa.
Iki gikorwa kizatangira ku isaha ya saa Cyenda.
Mu bazataramira abazitabira harimo Orchestre Impala, Makanyaga, Orchestre les Fellows, Les Ambassadeurs de la Rhumba, Dauphin Band, El Pedro na Paco XL Band.
Band zinyuranye n’abahanzi bamenyerewe mu kuririmba mu buryo bwa Live bazatarama ku munsi mpuzamahanga w’umuzikiUmunyabigwi mu muziki Makanyaga Abdul ari mu bazataramira abazitabira umunsi mpuzamahanga w’umuziki
Ni urugendo bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, aho basuye icyiciro cya mbere n'icya kabiri cy'umuhora wo kubohora igihugu uherereye mu Karere ka Nyagatare, kuva Kagitumba kugera Tabagwe ahari indaki Paul Kagame wari uyoboye urugamba.
Ibi bice bigizwe no gusura umupaka wa Kagitumba, agasozi ka Nyabwishongwezi ari naho Maj Gen Fred Gisa Rwigema yarasiwe ndetse no gusura igice kibarizwamo agasantimetero n'indake Perezida Kagame yabagamo.
Nyuma yo gusura ibi bice, urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyakariro n'abandi baturage bahagarariye abandi, bavuze ko bahakuye amasomo n'umukoro bigiye kubafasha guteza imbere igihugu kurusha uko babikoraga.
Iradukunda Jeanne uri mu rubyiruko rwitabiriye uru rugendo, yavuze ko yahungukiye ibintu byinshi birimo ko kuba umukorerabushake ari ibintu byatangiye kera kandi ko n'Inkotanyi bari abakorerabushake kuko baranzwe n'ubwitange.
Ati 'Nabonye ko kuba umukorerabushake byatangiye kera ubwo Inkotanyi zafataga umwanzuro wo kuza kubohora igihugu cyacu kandi ari abantu bake. Ntibakoreraga igihembo, ntabyo kurya, ntabyo kunywa ahubwo ari uguharanira ko buri Munyarwanda agira umutekano usesuye. Ndabizeza ko nyuma yo kubona imbaraga bakoresheje, amahoro baharaniye natwe tugiye kuyasigasira.'
Mugiraneza Jean Nepo we yavuze ko yahungukiye ishyaka ryo gukunda igihugu kurushaho, nyuma yo kumenya uko Inkotanyi zagize ishyaka ryo kubohora Abanyarwanda kubera ibibazo birimo ivangura ryari imbere mu gihugu.
Ati ' Ubu abaturage ba Nyakariro ikintu banyitegaho nk'urubyiruko harimo kuba imbere mu bijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge kuko buzadufasha mu gukomeza kubaka igihugu cyiza. Ikindi ubu twaje hano duhagarariye abandi, tugiye kugenda tubasobanurire ubwitange Inkotanyi zagaragaje kugira ngo bitubere inkingi yo gukomeza guteza imbere igihugu cyacu tutizigamye, ubu turi mu mahoro turasabwa bike ugereranyije n'ibyo bo bakoze.'
Uwobasa Alodie yavuze ko mu muhora wo kubohora igihugu yahungukiye byinshi birimo nko kwitanga byakozwe n'urubyiruko rwari Inkotanyi, aho ibyo bakoze byose byari ukugira ngo imbere mu gihugu hagaruke ituze n'umutekano.
Yavuze ko yahigiye amasomo arimo kwihangana no gukora cyane kugira ngo ugere ku cyo wifuza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakariro, Muhoza Théogene, yavuze ko amateka yo kubohora igihugu abantu benshi bayumva nk'amateka ariko ngo iyo urubyiruko ruje kuhasura rukamenya ayo mateka, bahavoma imbaraga zo kwitangira igihugu.
Ati 'Aha bahavoma umuco w'ubutwari bwaranze Inkotanyi, bikongera kubazamurira imbaraga zo gukunda igihugu no kugikorera, bakumva ko hari abitangiye igihugu mu bihe bibi ari nayo mpamvu bituma bamenya ko kugira ngo ugere ku bintu byiza bigusaba kubanza kwitanga.'
Gitifu Muhoza yasabye urubyiruko gukunda igihugu bakumva ko kugira ngo igihugu kigire umutekano hari abigomwe ubuzima n'imbaraga byabo.
Yavuze ko urugamba rw'amasasu rwarangiye kuri ubu urubyiruko rusabwa kwiteza imbere bakanaharanira inyungu z'abaturage bose muri rusange.