Blog

  • Hakenewe arenga miliyoni 13.7$ atunga impunzi zirimo iz'abanye-Congo 14,449 nshya zinjiye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi bikubiye muri raporo ivunaguye ya WFP Ishami ry'u Rwanda, yasohotse muri Gicurasi 2024.

    Iyi raporo igaragaza ko kuva intambara hagati y'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'imitwe bafatanya yubuye mu mpera za 2022 kugeza muri Gicurasi 2024, mu Rwanda hinjiye abantu 14,449 baturutse mu Burasirazuba bw'iki gihugu basaba ubuhungiro.

    Ni abantu binjiye ku bwinshi mu buryo butunguranye, abamaze kwandikwa nk'impunzi bagahabwa amafaranga abatunga mu gihe abatari babona ibyangombwa baba bafashishwa ibiribwa.

    WFP igaragaza ko arenga 717,432$ yohererejwe abantu 118,760 barimo impunzi 110,413, abasaba ubuhungiro 8,226 n'Abanyarwanda batahutse 121, abafasha kugura amafunguro, bakabona iby'ibanze bakenera mu buzima bwa buri munsi.

    Arenga 7,705$ yishyuwe amashuri yigamo abana b'impunzi, mu gihe toni 216.62 z'ibiribwa zahawe abasaba ubuhungiro n'ibigo by'amashuri muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.

    Iyi raporo igaragaza ko 'WFP ikeneye miliyoni 13.7$ kugira ngo ikomeze gukora ibikorwa byayo mu mezi atandatu ati imbere (kuva muri Kamena kugeza mu Ukuboza 2024) bingana na 57% by'ingengo y'imari ikenewe yose ku bikorwa byateganyijwe.'

    Bisobanurwa ko amafaranga akenewe azafasha kuziba icyuho no gusubizaho amafaranga impunzi zahabwaga azifasha kubona amafunguro hagendewe ku cyiciro cy'ubushobozi bwa buri muntu, ndetse no gufasha abashya basaba ubuhungiro mu Rwanda hamwe n'impunzi z'Abanyarwanda batahuka.

    Muri Gashyantare 2023, WFP yari yatangaje ko yongereye amafaranga agenerwa impunzi, aho abababaye kurusha abandi bagenerwaga ibihumbi 10 Frw ku muntu umwe, abifashije bagahabwa 5000 Frw ku muntu umwe yose bakayahabwa buri kwezi.

    Gusa mu Ugushyingo 2023, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, ryatangaje ko impunzi zahabwaga ibihumbi 10 Frw zizajya zihabwa 8,500 Frw, abahabwaga 5,000 Frw bazahabwa 4,250 Frw ariko ko bitazagira ingaruka ku bufasha buhabwa impunzi ziri muri gahunda yo kwita ku mirire ku buryo bwihariye, abanyeshuri ndetse n'impunzi zitahuka z'Abanyarwanda.

    Kugeza muri Mutarama 2024, mu Rwanda habarurwaga impunzi 135.343, ndetse hari abakurwa mu nkambi y'agateganyo muri Libya bagezwa mu gihugu, abava mu Burasirazuba bwa RDC n'ahandi.

    Abarega 90% baba mu nkambi za Kiziba, Nyabiheke, Kigeme, Mugombwa na Mahama abandi bakaba batuye mu mijyi itandukanye.

    Impunzi nshya zituruka muri RDC zageze kuri 14450


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-arenga-miliyoni-13-7-atunga-impunzi-zirimo-iz-abanye-congo-14-449

  • APR FC vs Rayon Sports: Nataye inkweto zanjye! Stade Amahoro imihini mishya, MINISPORTS yasabye imbabazi #rwanda #RwOT

    Imwe mu nkuru zihariye impera z’icyumweru gishize, ni Stade Amahoro yakiniweho umukino wa mbere nyuma y’imyaka irenga 2 ivugururwa, wahuje APR FC na Rayon Sports, gusa bamwe batashye nka M Izzo nta nkweto bafite.

    Niba utari mushya mu myidagaduro waba uzi indirimbo “Inkweto” y’umuraperi M Izzo, uyu muhanzi aba aririmba asaba abo basangiye ka manyinya kumuha inkweto ze yabuze kuko yaje azambaye akaba yazibuze kandi yaje azambaye.

    Ibi hari benshi byabayeho ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 kuri Stade Amahoro, gusa bo ntibazibuze kubera inzoga ahubwo bazibuze kubera gushaka kwinjira muri Stade Amahoro ngo barebe ubwiza bwa yo.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ni bwo Stade Amahoro yatangiye kuvugururwa mu ntangiriro za 2022, yakiniweho umukino wa mbere, wahuje APR FC na Rayon Sports mu rwego rwo kuyigerageza mbere y’uko tariki ya 4 Nyakanga 2024 ifungurwa kumugaragaro.

    Yakuwe ku bihumbi 23 yakiraga ubu ikaba yakira ibihumbi 45.7 by’abantu bicaye neza.

    Inkuru mbarirano iratuba!

    Uyu mukino wari wahuruje n’iyonka kugira ngo batazabarirwa ibyabereye muri Stade Amahoro ku mukino wa mbere wayikiniwemo.

    Gusa ntabwo kwinjira byari byoroshye cyane ko ku ikubitiro rumwe mu rugi (gate) rwinjira abafana baruciye hakiri kare.

    Kubera umuvundo wari uhari ndetse n’abashinzwe umutekano bashaka ko ibintu bigenda neza, urugi rwinjira Stade Amahoro rwegereye Kigali Arena bararuciye.

    Ibi kandi nk’uko bigaragara mu mashusho, bamwe baciye mu rihumye inzego z’umutekano barurira barenga uruzitiro, icyatunguye benshi ni uko harimo n’igitsina gore.

    Ikindi umuntu atarenza ingohe ni uko hari abaje banaguze amatike ariko kubera umuvundo n’akavuyo byari bihari bagahitamo kwisubirira mu rugo batarebye umukino.

    Ibi ariko ntibyabujije abo byageze ku munsi wa nyuma amatike yashize kuyashaka bakayagura abahenze ariko bakinjira muri Stade, aho ubusanzwe itike yari ibihumbi 10 ndetse n’igihumbi ariko ku munsi w’umukino yari yikubye.

    Hari abahisemo kugurisha amatike ya bo aho itike y’igihumbi yaguraga ibihumbi 5 kugeza ku bihumbi 10. Iy’ibihumbi 10 yari yazamutse igura 20 na 30.

    Bamwe binjiye bataye inkweto zose abandi binjirana rumwe nk’abagiye gucirira imbwa

    Uyu muvundo abantu bashaka kwinjira watumye bamwe babura inkweto za bo binjira nta rukweto na rumwe bambaye ariko binjira muri Stade Amahoro yatangariwe n’amahanga yari yabazinduye.

    Ubundi mu muco Nyarwanda, iyo babonye umuntu wambaye urukweto rumwe bavuga ko agiye gucirira imbwa, abandi ni ko binjiye bameze.

    Nyuma y’uyu mukino hagaragaye amafoto y’inkweto nyinshi yakusanyijwe zatawe na ba nyirazo ubwo bagerageza kwinjira.

    Bamwe bagiye kwa muganga, Minisiteri ya Siporo itanga ihumure

    Hari n’abaje kubigiriramo ikibazo, barakomereka bajyanwa kwa muganga, Minisiteri ya Siporo ivuga ko umwe ari we usigaye mu bitaro.

    Mu itangazo yashyize hanze yashimiye abitabiriye uyu mukino wahuje APR FC na Rayon Sports bakanganya 0-0 wari wiswe “Ihuriro mu Mahoro”.

    Yakomeje igira iti “turashimira inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ubutabazi zafashije abaje kuri Stade bose. Abagize ibibazo bose barafashijwe n’abake bagiye kwa muganga baratashye, umwe ni we abaganga bakiri kwitaho.”

    Yasoje yisegura kubitaragenze neza ndetse ishimangira ko hafashwe ingamba zo kubikosora ku buryo bitazasubira ubutaha.

    Bamwe barebye umukino nta nkweto

    Hari abari bambaye urukweto rumwe

    Benshi barahakomerekeye

    N’abakobwa buriye ariko binjira muri Stade Amahoro

    Stade yari yuzuye

    Rayon na APR zanganyije ubusa ku busa

    Minisiteri ya Siporo yiseguye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-vs-rayon-sports-nataye-inkweto-zanjye-stade-amahoro-imihini-mishya-minisports-yasabye-imbabazi

  • Mu mbaga y’abafana b’abari baje kureba umupira hajemo umufana afite ishoka police imubonye iramurasa -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminota mike ngo Ubuhorandi bucakirane na Pologne, polisi yarashe umufana wari witwaje ishoka ubwo abafana b'Ubuhoradi bari mu rugendo i Hamburg, bitegura kureba mukino wa Euro 2024, ugiye guhuza ikipe yabo na Pologne.

    Ibihumbi by'abafana b'Ubuholandi bari bazindukiye mu rugendo rw'amahoro, gusa uwo mugabo ngo yatangiye gukanga abapolisi akoresheje ishoka ifite imitwe ibiri n'ikindi kintu cyakaga.

    Amakuru avuga ko abapolisi bagerageje gukoresha ubundi buryo bwose ngo bamwambure ibyo bikoresho ariko bikaba iyanga, ari na bwo umupolisi umwe yafashe umwanzuro wo kumurasa.

     

    Source : https://yegob.rw/mu-mbaga-yabafana-babari-baje-kureba-umupira-hajemo-umufana-afite-ishoka-police-imubonye-iramurasa-amafoto/

  • RIB na Polisi basabye abatunze imbunda binyuranyije n'amategeko kuzitanga mu maguru mashya – #rwanda #RwOT

    Ubu butunwa abavugizi b'inzego zombi babutangiye mu kiganiro Dusangire ijambo cyatambutse kuri Television yu Rwanda.

    Hashize iminsi mu bice bitandukanye by'u Rwanda haboneka intwaro za kera, zimwe ziboneka hari ibikorwa nk'ubuhinzi n'ubwubatsi biri gukorwa izindi zigafatanwa abantu bazitunze mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko ubu mu Rwanda hari amahoro bityo umuntu adakwiye kumva ko atekanye ari uko atunze imbunda.

    Ati 'Turi mu gihe kiruta kure cya gihe twabayemo, burya rero iyo abantu bahinduka, duhinduka no mu mitekerereze. Imitekerereze ya kera ntaho ihuriye n'iy'ubu ngira ngo n'uwo babibwira ntabyemere yabyibonera ku maso. Ubu ni n'uburyo bwo kubatera akanyabugabo, kubabwira tuti burya nubwo cya gihe wibagiwe, wikwikururira ingorane uzibona.'

    Dr Murangira yagaragaje ko mu gihe umuntu yakomeza kwizirikaho intwaro cyangwa kimwe mu bice bigize imbunda akagifatanwa azaba ashyize ubuzima bwe mu byago byo guhanwa n'amategeko.

    Ati 'Urumva nk'ubwo uwatanze imwe yari afite ebyiri avuga ngo ariko se ubu byavugwa bite? Reka ndyumeho igihe ni cyo kizabivuga. Iki gihe rero ni cyo tubwira abantu ngo witegereza ko igihe kizibwiriza niba waranagiye mu kiruhuko cy'izabukuru uyifite rwose yitange ikiruhuko cyawe ukibemo amahoro n'umudendezo.'

    'Nawe muntu uyifite mu buryo bundi wayobonyemo ni amahirwe wahawe yo kuyitanga. Yitange wirinde ibibazo bishobora gukururuka nyuma kuko murabizi iyo ibiganiro nk'ibi bitanzwe biba ari ibyo kuburira ariko ntibibura ko ibindi bikorwa bikorwa byo kuba tugumya kuba twabwira abantu, dushishikariza n'abantu kuba niba hari ubizi ko hari mugenzi we uyifite atange amakuru.'

    Mu minsi mike ishize mu Karere ka Musanze hasanzwe imbunda bikekwa ko ari umuntu wari wamaze kumenya ko aramutse ayifatanywe yabihanirwa bikomeye ahitamo kuyirambika aho kugira ngo izatorwe n'abandi.

    Ati 'Ntabwo ubwo ari uburyo bwiza. Uburyo bwiza ni uko niba wumvise ikiganiro yifate ugende uyihe Sitasiyo ya Polisi ikwegereye barakwakira ubundi ube witandukanyije n'ibyo bibazo byakubaho. Kuvuga ngo reka nzayite hariya izabonwe n'abandi ntabwo ari imibare myiza, unabitekereje bishobora kurangira unafashwe noneho bikaba bibi cyane.'

    Inzego zemerewe gutunga imbunda harimo Ingabo z'Igihugu, Polisi y'Igihugu, Urwego rw'Igihigu rw'Ubugenzacyaha, Urushinzwe Igorora, RCS n'izindi ariko zitungwa ku buryo buzwi bwemewe n'amategeko.

    Abakozi b'izo nzego zose hari amategeko abagenga, agendanye n'uko babona imbunda n'uko bayisubiza mu gihe bibaye ngombwa unyuranyije n'itegeko akabihanirwa.

    Amategeko ateganya ko muntu wese ukora cyangwa utunga intwaro (zimwe zavuzwe haruguru) zitemewe, kwinjiza cyangwa kubika, gucuruza cyangwa gukwirakwiza, gukoresha intwaro zitemewe uwo muntu aba akoze icyaha.

    Iyo agihamijwe n'urukiko akatirwa igifungo kiri hagati y'imyaka 20 na 25 n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 7 Frw na miliyoni 10 Frw.

    Ni mu gihe utunga intwaro mu buryo bunyuranyije n'amategeko, uhindura ibimenyetso biranga intwaro na we aba akoze icyaha, iyo agihamijwe akatirwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugera kuri ibiri n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw.

    Na ho uyitunze byemewe ariko wayandaritse ahanishwa igifungo cy'amezi atari munsi y'atatu ariko atarenze atandatu n'ihazabu itari munsi y'ibihumbi 300 Frw itarenze ibihumbi 500 Frw.

    Utunze imbunda byewe ariko wayitije, wayikodesheje cyangwa wayigabye ubikoze na we ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.

    ACP Rutikanga yasabye abatunze intwaro bitemewe n’amategeko kuzitanga ku neza batarafatwa ngo bahanwe

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko ubu mu Rwanda hari amahoro bityo umuntu adakwiye kumva ko atekanye ari uko atunze imbunda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-na-polisi-basabye-abatunze-imbunda-binyuranyije-n-amategeko-kuzitanga-mu

  • Rutsiro: Ingo ibihumbi 41 zigishijwe gutegura indyo yuzuye – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana.

    Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere two mu Rwanda tukigaragaramo abana benshi bagwingiye, gusa bagenda bagabanuka kuko imibare y'ubushakashatsi igaragaza ko mu 2010 abana bari baragwingiye muri aka karere bari 53%, mu 2018 baba 44%, 2022 baba 36%, intego ni uko abana bagwingiye bagabanuka bakagera munsi ya 19% bitarenze 2024.

    Mu ngamba aka karere kafashe mu kugabanya imirire mibi n'igwingira harimo no gufatanya n'umufatanyabikorwa Orora Wihaze, mu kwigisha abaturage kumenya gutegura indyo yuzuye irimo ibikomoka ku matungo.

    Ni muri urwo rwego hatoranyijwe abakorerabushake barenga 200 bagiye bazenguruka urugo ku rundi bigisha imiryango gutegura indyo yuzuye iriho ibikomoka ku matungo, ariko aho basanze urugo rubanye mu makimbirane bakaruganiriza kuko amakimbirane nayo ari mu bitiza umurindi igwingira n'imirire mibi.

    Urugo rwa Mukandayisenga Emerithe wo mu Murenge wa Gihango ni rumwe mu ngo zagezweho n'aba bakorera bushake bwa Orora wihaze.

    Avuga ko inama umuryango we wagiriwe n'aba bakorerabushake zatumye urugo rwe ruhindura imyumvire y'uko ibikomoka ku matungo bihenze.

    Ati 'Nsigaye nteka ibiryo ngashyiramo indagara, naba ntashyizemo indagara ngateka amagi. Icyo byamfashije ni uko umwana wanjye atongeye guhura n'igwingira cyangwa ngo age mu mirire mibi'.

    Kwizera Bosco, Umukozi wa Orora Wihaze, avuga ko icyatumye bashyira imbaraga mu gushishikariza abaturage kurya indyo yuzuye yongewemo ibikomoka ku matungo ari uko basanze ibikomoka ku matungo bigira intungamubiri zihariye zitaboneka mu bindi biribwa.

    Ati 'Dukangurira buri muturage wese kurya indyo yuzuye iriho ibikomoka ku matungo cyane cyane ku bana bari munsi y'imyaka itanu n'abagore batwite kugira ngo bagire imibereho myiza'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yashimiye aba bakorerabushake, avuga ko uruhare rwabo rwatangiye gutanga umusaruro.

    Ati 'Bageze ku ngo zirenga ibihumbi 41 bazifasha kuzamura imyumvire ku guteka indyo yuzuye iriho ibikomoka ku matungo. Ntabwo dusoje ni gahunda tuzakomeza kugeza mu kwezi kwa cyenda, ubwo igwingira twaba turisezereye burundu kuko twabonye ko ntacyo tubuze'.

    Igwingira ni kimwe mu bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda ari nacyo cyatumye u Rwanda rushyira imbaraga nyinshi mu kurirwanya kuko umwana ugwingiye akarenza imyaka itatu iryo gwingira riba ridashobora gukira.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-ingo-ibihumbi-41-zigishijwe-gutegura-indyo-yuzuye

  • Abanyeshuri ba Stella Matutina begukanye irushanwa rya 'Money makeover' – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryateguwe na iDebate Rwanda riterwa inkunga na BK Foundation.

    Aba banyeshuri ba Stella Matutina begukanye igihembo cy'ibihumbi 900 Frw, aho uko ari batatu babigabanye buri umwe ahabwa ibihumbi 300Frw.

    Bakurikiwe na bagenzi babo bane biga muri College Saint Marie Reine de Kabgayi begukanye igihembo cy'ibihumbi 450Frw.

    Aya Marushanwa yitabiriwe n'ibigo by'amashuri yisumbuye icyenda, birimo Stella Matutina, Lycée Notre-Dame de Cîteaux, College Saint Marie Reine de Kabgayi, Riviera High School, Maranyundo Girls School, Agahozo Shaloom, Glory Academy, Kagarama Secondary School ndetse na Hope Haven.

    Ni amarushanwa agamije gutegura no gufasha abakiri bato by'umwihariko abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kugira ubumenyi ku micungire y'ifaranga no guhanga umurimo, bityo bagategurwa hakiri kare banatozwa kuba abayobozi beza b'ejo b'igihugu cyacu.

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri iDebate Rwanda, Keza Ketsia, yagaragaje ko ayo marushanwa yateguwe hibandwa mu kubaka ubumenyi bufasha urubyiruko, by'umwihariko urwo mumashuri yisumbuye gusobanukirwa n'imicungire y'ifaranga ndetse no guhanga umurimo.

    Abanyeshuri bo muri Stella Matutina bari bafite umushinga wo gutunganya ibisigazwa by'ibisheke byafatwaga nk'imyanda bakayibyaza umusaruro bakuramo ibikoresho bitandukanye bya purasitike zitangiza ibidukikije (Biodegradable Plastics).

    Umwamikazi Aristarline wiga muri Stella Matituna, yagaragaje ko ayo marushanwa abasigiye byinshi ku bumenyi bushingiye ku mari kandi ko n'umushinga bagaragaje biteguye gukomeza kuwushyira mu bikorwa ugatanga umusaruro ku gihugu.

    Umuyobozi Mukura wa BK Group Plc, Beata Habyarimana, yagaragaje ko urubyiruko rukeneye kugira ubumenyi ku bijyanye n'imari hakiri kare.

    Ati 'Urubyiruko rufite ibitekerezo bitandukanye, rufite kwitegereza ibikenewe ku buryo twaje gusanga ari ngombwa kubashyigikira ngo bagaragaze ubumenyi bwabo. Aya marushanwa atuma bagaragaza ubushobozi bwabo kandi tukamenya aho tugomba guhera tubafasha mu kumenya ibijyanye n'imari.'

    Yakomeje avuga ko 'Twaje gusanga ko duciye muri BK Foundation nk'ikigo cya BK Group giharanira imibereho myiza y'abaturage, ndetse dushingiye ku bunararibonye ndetse n'ibyo duhura nabyo buri munsi, ari igikorwa cy'indashikirwa gushyigikira abakiri bato by'umwihariko mu gusobanukirwa imicungire y'ifaranga no guhanga umurimo bikaba akarusho kubikora hakiri kare'

    Usibye abanyeshuri begukanye iri rushanwa, ku mwanya wa mbere n'uwa kabiri, buri munyeshuri witabiriye ayo marushanwa yagenewe ishimwe ry'ibihumbi 50Frw, agomba kujya kuri konti ye yo kwizigamira muri Banki ya Kigali nko gutoza abakiri bato umuco wo kuzigama.

    Itsinda ry’abo muri Stella Matutina nyuma yo gutsinda

    Abanyeshuri bo muri Stella Matutina bishimiye intsinzi babonye

    Abanyeshuri bo muri Saint Marie Reine de Kabgayi babaye aba kabiri

    Abari bagize akanama nkemurampaka muri aya marushanwa bafashe ifoto hamwe na Beata Habyarimana uyobora BK Group

    Abanyeshuri bo muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux nyuma yo gusoza amarushanwa bafashe ifoto

    Abanyeshuri bo muri Glory Academy ntibahiriwe

    Abo muri Riviera High School ntibabashije kwegukana intsinzi

    Kagarama Secondary School nayo yari ihagarariwe

    Keza Ketsia yagaragaje ko kwigisha abato ibirebana n’amafaranga bituma barushaho kunguka ubumenyi

    Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Beata Habyarimana yagaragaje ko abato bakwiye kwigishwa ubumenyi mu bijyanye n’imari hakiri kare

    Urubyiruko rwasabwe gukoresha ubumenyi rwahawe binyuze muri ayo marushanwa

    Umuyobozi wa iDebate Rwanda, Jean Michel Habineza, yashimye ibigo by’amashuri byitabiriye aya marushanwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ba-stella-matutina-begukanye-irushanwa-rya-money-makeover-ryabaye

  • Musanze: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanyiriza umwana mu bwiherero bwa Kiliziya – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'ifatwa ry'uyu mugabo yamenyekanye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2024 ahagana Saa kumi n'ebyiri, ubwo abakirisitu bari bagiye mu misa ya mbere bumvaga uyu mwana w'umukobwa asakuza bakaza kumutabara bagasanga ari gusambanywa.

    Bivugwa kandi ko ubwo uwo mwana w'umukobwa wari wagiye gusenga yajyaga kwiherera yahasanze uyu mugabo wari uri kuvugira kuri telefoni igendanwa, we akajya kwiherera uyu mugabo akamusangamo ariho yamufatiye ku ngufu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru avuga ko ukekwaho iki cyaha yafashwe agahita ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacaha, RIB.

    Yagize ati “Yego uyu musore akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 15. Ukekwa afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, ari gukurikiranwa n'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB.”

    Ingingo ya 136 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana akabihamywa n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanyiriza-umwana-mu-bwiherero-bwa

  • Abapolisi barenga 1000 bazifashishwa mu gucunga umutekano mu matora – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 22 Kamena kugeza k uwa 13 Nyakanga 2024 hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza, aho abakandida bazajya mu bice bagennye gusobanurira Abanyarwanda imigabo n'imigambi yabo.

    Ibi bikorwa bihuriramo abantu benshi, Polisi y'u Rwanda ikagira inshingano zo kuharindira umutekano mu buryo bwihariye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabwiye RBA ko mu matora umutekano uzaba ucunzwe neza cyane ko n'abapolisi bateguwe.

    Ati 'Hari Abapolisi barenga 1000 bateguwe barigishwa ku gucunga umutekano by'umwihariko muri iki gihe cy'amatora. Bagize igihe cyo kubyiga, baratozwa, barasoza tugera n'igihe abayobozi bakuru barabaganiriza harimo harimo na Komisiyo y'Amatora.'

    Mu bikorwa byo gucunga umutekano mu bihe by'Amatora Polisi igera mbere kandi igacungira umutekano aho abakandida barakorera ibikorwa byabo hose.

    Ati 'Dufite inshingano zo kurinda umutekano wa buri wese, ndavuga abakandida uko ari batatu, aho bakorera, aho banyura rimwe nituba tubaherekeje ntibazagire ngo ni ukubagendaho ni uko dufite inshingano zo kubarindira umutekano aho bagiye hose…nihagira n'ikiba tumutabare kuko birashoboka ko nubwo tuvuga ko mu Rwanda bitahaba ariko ashobora guca ahantu mu misozi bakamutera ibuye.'

    Yavuze ko bitemewe ko umuntu avuga ko adakeneye gucungirwa umutekano kuko biri mu nshingano za Polisi y'u Rwanda.

    Mu bindi bishoboka harimo no kuba umukandida yemerewe guhitamo undi muntu umucungira umutekano mu buryo bwihariye uvuye mu bigo bishinzwe gucunga umutekano ariko na bwo akamenyesha Polisi y'u Rwanda.

    Abakandida bemerewe guhatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 harimo Paul Kagame watanzwe n'Umuryango FPR-Inkotanyi, Frank Habineza w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk'umukandida wigenga.

    ACP Rutikanga yavuze ko abazaba bari kwiyamamaza bagomba gukomeza kubahiriza amategeko y'umuhanda kuko amakosa bazakora atazahanagurwa n'uko bari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

    ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko mu gihe cy’amatora hari abapolisi barenga 1000 bazaba bari gucungira umutekano ibikorwa by’amatora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-barenga-1000-bazifashishwa-mu-gucunga-umutekano-mu-matora

  • H.E Paul Kagame's Leadership Highlights Busy Weekend Ahead of Electoral Campaign in Rwanda #rwanda #RwOT

    Friday marks the beginning of a busy weekend in Rwanda, as preparations intensify ahead of the upcoming Presidential and Parliamentary elections.

    Presidential Duties and Leadership President Kagame oversees the dissolution of parliament and swearing-in of new ministers following a recent reshuffle. On Saturday, he engages intimately with various sectors and communities during a 'meet the President' session, emphasizing national vision and unity.

    Community and Civic Engagement The First Lady attends a meeting with Avega Agahozo, honoring widows of the Genocide Against the Tutsi, showcasing their pivotal role in Rwanda's healing and reconstruction. Imbuto Foundation representatives support Bisesero genocide survivors at a Kwibuka30 event, reflecting on their contributions to Rwanda's recovery.

    National Endeavors and Achievements The Rwanda National Police congratulates new graduates in Musanze, highlighting ongoing efforts in law enforcement and community safety. Over 1,000 youth representatives convene to assess past performance and future goals at the National Youth Council Assembly, underscoring Rwanda's commitment to youth involvement in national development.

    Cultural and Recreational Highlights Weekend entertainment features high-speed super bikes and rally cars thrilling spectators in Huye during the Huye Motor Rally, showcasing Rwanda's sporting spirit and community engagement.

    As Rwanda prepares for the electoral campaign kickoff on June 24th, President Kagame's leadership and the nation's collective efforts exemplify unity, progress, and resilience in shaping the country's future.

    The post H.E Paul Kagame's Leadership Highlights Busy Weekend Ahead of Electoral Campaign in Rwanda appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/h-e-paul-kagames-leadership-highlights-busy-weekend-ahead-of-electoral-campaign-in-rwanda/